MENU

Where the world comes to study the Bible

INYISHO-REMEZO ZO GUKURA KW'UMUKRISTO Gushinga Urufatiro

Related Media

Ijambo Ry’ibanze Ry’abahinduye Iki Gitabo Mu Kinyarwanda

Abanyarwanda kimwe n’abandi bantu bose ku isi baribuka intambara n’ubwicanyi byapfakaje u Rwanda mu mwaka w’1994. U Rwanda rwatakaje abantu, rutakaza n’ibintu.

Mu bihe bikurikira intambara n’ubwicanyi byabereye mu Rwanda, Perezida w’umuryango “Africa Leadership and Reconciliation Ministries Inc. (ALARM), Rev. Celestin Musekura icyo gihe wayoboraga ishami ry’Amahoro n’Ubwiyunge mu muryango “Medical Assistance Programme (MAP)” i Nairobi muri Kenya, yagiye abonana n’Abanyarwanda mu manama n’amahugurwa atandukanye yerekeranye n’amahoro n’ubwiyunge, mu gihugu no hanze y’igihugu, maze bose bakamugezaho ubukene bw’imfasha-nyigisho zakoreshwa mu kwigisha abakristo kuba abigishwa ba Yesu, gukurira mu gakiza, no guhagurukira gusana imitima n’ubwiyunge.

Mu mwaka w’1996 ni bwo Musekura afatanyije n’abandi Banyafurika bagize igitekerezo cyo gutangiza umuryango ALARM, maze bashingiye ku byari bikenewe n’amatorero mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, biyemeza kwita ku gutegura inyandiko z’inyigisho za gikristo

Ni muri ubwo buryo, iki gitabo kimaze gushimwa n’abayobozi benshi b’amatorero yo mu Rwanda, bahisemo ko cyahindurwa mu Kinyarwanda, inyigisho zigikubiyemo zikigishwa mu matorero atandukanye kugira ngo abakristo basoma ikinyarwanda bafashwe mu rugendo rwabo rwo gukura mu gakiza.

Basomyi rero, ngiki igitabo cyanyu! Turizera ko kizafasha. Abanyarwanda kimwe n’abandi bose basoma no gusobanukirwa Ikinyarwanda aho baba bari hose.

Reka tugire icyo tuvuga ku nyigisho zikubiye muri iki gitabo. Kuba ALARM yarahinduye iki gitabo mu Kinyarwanda ntibisobanura ko ALARM yemeranya n’umwanditsi w’igitabo mu nyigisho zose zikubiyemo. ALARM si umucamanza w’inyigisho zikubiye muri iki gitabo. Umusomyi yemerewe kwemeranya cyangwa kutemeranya n’umwanditsi mu nyigisho zimwe na zimwe.

Turashimira nyakwigendera Francois Niyonzima wahinduye iki gitabo mu Kinyarwanda, agahamagarwa n’Imana hasigaye kunononsora inyandiko y’igitabo. Turashimira kandi Pastori Faustin Ntamushobora wemeye gutanga inkunga yo kunononsora inyandiko y’iki gitabo Niyonzima amaze kwitaba Imana.

Tubifurije gukurira muri Kristo muri byose.

Rev. Celestin Musekura
Perezida wa ALARM
2002

Related Topics: Basics for Christians

Amagambo Ahinnye Yakunze Gukoreshwa Muri Iki Gitabo

Umwanditsi w’iki gitabo yakunze gukoresha amagambo ahinnye ya za Bibiliya zakoreshejwe yandika iki gitabo. Birumvikana ko mu Kinyarwanda tudafite izo za Bibiliya, ariko ni byiza ko umusomyi amenya icyo amagambo ahinnye asobanura nibura mu cyongereza.

    NIV: New Inernational Version

    KJV: King James Version

    New KJV: New King James Version

    RSV: Revised Standard Version

    New RSV: New Revised Standard Version

    NASB: New American Standard Bible

Related Topics: Basics for Christians

Umusogongero

Ibikubiye muri aya masomo bigizwe n'urutonde rw'inyigisho z'amahame zigamije kwigisha amahame-shingiro y'ingirakamaro ku bakristo bashya mu kubafasha kumenya uko bitwara mu bugingo bushya bwabo muri Kristo.

Abizera bashya benshi (kimwe n'abamaze igihe) bayobagurika mu mikurire yabo ya gikristo kubera ko batazi uku kuri-shingiro ko kugendana na Kristo mu Mwuka Wera no mu mucyo w'Ijambo ry' Imana.

Intego z’izi nyigisho ni ugushyiraho urufatiro rw'imigendere mu kwizera ifasha abizera Kristo gutangira kubaho mu mbaraga z'icyubahiro zihindura ubugingo muri Kristo mu mbaraga z’ Umwuka w'Imana. Izi nyigisho zibanda ku byo abizera bafite muri Kristo, ibibaranga cyangwa ibitekerezo byabo bishya n'ukuntu ibi byaba urufatiro rwo kwizera, gukura, no guhindurwa mu Mwuka binyuze mu bugingo bwa Kristo.

Amasomo yo mu GICE CYA MBERE: Ubugingo Bwuzuye Ibyiringiro, agenewe gushinga urufatiro rwo gukurira mu Mwuka no muri Kristo, kuburyo amahame avugwa mu gice cya kabiri n'icya gatatu ashingiye kuri uru rufatiro.

Amasomo yo mu GICE CYA KABIRI: Ubugingo Buhinduwe, avuga ku mahame yo muri Bibiliya yerekeranye n'ubugingo buhinduwe. Ibikorwa n'umurimo w'Imana mu bugingo bw'abizera, uko barushaho kunguka gusobanukirwa ayo mahame-shingiro y'Ibyanditswe Byera no kuyakira mu kwizera.

Amasomo yo mu GICE CYA GATATU: Ubugingo Bugwijwe, agenewe kugwiza ubugingo bw’umwizera nk’igisonga cy’iby'Imana mu buntu bw'Imana mu bice bine by'ingenzi byo kugabura iby'Imana: italanto, ukuri, ubutunzi n'igihe. Gufata ubukristo mu buryo bwo kwikunda bikunda kutworohera muri iyi si turimo, nk'aho ari uburyo bwo kwibonera amahoro n'uburumbuke. Nubwo Imana ari Imana y'imibereho myiza yose kandi ikaba idusezeranya amahoro, ibyishimo, imibereho myiza, intego ya mbere y’Imana ni ukuduhindura abakozi bayo batari abo kwigishwa gusa, ahubwo bo kwigisha no gufasha abandi kumenya uguhaza kwa Kristo.

Uru rutonde rushobora gukoreshwa n'umuntu kubwo gukura kwe ku giti cye, ariko by'umwihariko rugenewe gukoreshwa nk'icyitegererezo mu guhindura abantu abigishwa. Birumvikana ko inyigisho zose zidashobora kwandikwa ahangaha.

Imirongo ivugwa ntabwo ari iyo guhamya, ahubwo ni nk'urufatiro rwo kugaragaza ukuri kwigishwa muri ibyo bice bivugwa.

Izi nyigisho ntabwo zitanzwe nk'ijambo rya nyuma kuri ibi bivugwa cyangwa se ngo mbe mvuga ko ari umwimerere, kuko ubugingo bwanjye bwafashijwe n'ubugingo bw'abandi benshi banyigishije. Icyo nsaba n'uko UMWAMI, k'ubw'ubuntu bwe butarondoreka, azakoresha izi nyigisho ku bw'ikuzo n'icyubahiro bye, no ku bw’abera mu gushikama mu kwizera Imana yacu y'urukundo kandi isumba byose. Izi nyigisho nzishyize mu maboko y'Imana no mu Ijambo ry'ubuntu bwayo bushobora kudukomeza.

Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose
n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose,
mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’Umwuka adafunguye,
kugira ngo abakuze abageze ku gakiza:
1 Petero 2:1-2

Related Topics: Basics for Christians

Ibyiringiro Ku Birebana N'ubutumwa Bwiza

Intangiriro

Kubera ko abizera bose bafite inshingano yo kubwira abandi iby'agakiza kabo, Umukristo wese akeneye gusobanukirwa neza umugambi w'Imana ku gakiza k’umuntu. Ibi ni ngombwa ku bakiri impinja muri Kristo.

Iyi nsobanuro ngufi y'Ubutumwa Bwiza igamije gushimangira inyigisho z'ifatizo z'Ubutumwa Bwiza n’uburyo bwo kugeza Ubutumwa ku bandi bakristo bashya batangiye kugendera mu nzira y'ubugingo bwa gikristo.

Umugambi w’Imana werekeranye n’agakiza

1Yohana 5:11-12 "Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo: Naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite."

Mu gihe muri 1 Yohana 5:11-12 handikiwe abakristo kubera ibyiringiro by'agakiza gashingiye ku buhamya bw'Ijambo ry'Imana, iki gice kigaragaza ingingo y'ingenzi kubyerekeye agakiza.

Ibyo Imana itangariza umuntu: " Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo" (umurongo wa 11).

Ingingo y'ingenzi: “ Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo Mwana w’Imana nta bugingo afite” (umurongo wa 12).

Iki gice cyigisha ko:

  • Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo, Yesu Kristo.
  • Uburyo bwo kugira ubugingo buhoraho ni ukugira Umwana w'Imana.

Ibibazo bibiri by'ingenzi tugomba kwibaza no gusubiza ni ibi bikurikira:

  • Kuki kugira Umwana w'Imana ari ngombwa ngo umuntu agire ubugingo buhoraho?
  • Ni gute umuntu yatunga cyangwa yagira Umwana w'Imana?

Ingorane zo gutandukanywa k'umuntu n'Imana

Nkuko biri mu Baroma 5:8, Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga. Kuki Kristo yagombye gupfa ku bwacu? Kubera Ibyanditswe Byera bivuga ko abantu bose ari abanyabyaha. Twese twakoze ibyaha. Gukora icyaha bisobanura guhusha intego. Bibiliya ivuga ko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza (ubutungane buzira inenge) bw'Imana. Mu yandi magambo, ibyaha byacu bidutandukanya n'Imana itunganye kandi izira inenge (gukiranuka n'ukuri) maze Imana ikagomba gucira urubanza umunyabyaha.

Abaroma 5:8 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha".

Abaroma 3:23 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana;"

Habakuki 1:13a "Ufite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi, kuki ureba abakora uburiganya, ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka;"

Yesaya 59:2 "Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva."

Ingorane zo kutagira umumaro kw’imirimo y’umuntu

Ibyanditswe Byera na none byigisha ko atari ubwinshi bw'ubugwaneza bw'umuntu, imirimo ye, kwitwara neza kwe, n'imihango y'idini bishobora kuzanira umuntu kwemerwa n'Imana cyangwa kugira uwo bigeza mu Ijuru. Umuntu mwiza, umunyadini, n'umuntu mubi utagira idini, bose bari mu bwato bumwe. Bose ntibashyikira ubwiza bw'Imana (ubutungane buzira inenge bw'Imana). Nyuma yo kuvuga ku muntu mubi, umuntu mwiza, n'umunyadini mu Baroma 1:18-3:8, intumwa Pawulo avuga yeruye ko ari Abayuda ari Abagiriki bose bari mu bubata bw'icyaha, ko "Ntawe ukiranuka n'umwe" (Abaroma 3:9-10), kandi ko "Bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana" (Abaroma 3:23).

Abaroma 3: 9-10 "Nuko tuvuge iki, mbese turabaruta? Oya da, haba na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha:nkuko byanditswe ngo: Ntawe ukiranuka n'umwe,"

Abaroma 3:23 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana;"

Ibyiyongeye kuri ibi ni ibivugwa mu mirongo ikurikira yo mu Byanditswe Byera:

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo kubw’imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, niko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho."

Abaroma 4:1-5 "Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. Mbese Ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora, ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka;”

Nta bwinshi bw'ubugwaneza bw'umuntu bwaba bwiza nk'Imana. Imana ntirondoreka kandi itunganye bizira inenge. Kubw'ibyo, muri Habakuki 1:13 hatubwira ko Imana idashobora kugirana ubumwe n'uwo ariwe wese udatunganye kandi ngo azire inenge. Kugira ngo twemerwe n'Imana, tugomba kuba abera nkuko nayo ari Iyera. Imbere y'Imana, twese twambaye ubusa: nta kivurira, nta byiringiro muri twe. Si ubwinshi bwo kwitwara neza buzatugeza mu Ijuru cyangwa ngo buduhe ubugingo buhoraho. None se umuti waba uwuhe?

Igisubizo cy’Imana ku ngorane z’umuntu

Imana si Iyera ngo Izire inenge gusa (uko iteye ntitwashobora kubyigezaho ku bwacu cyangwa se ku bw'imirimo yacu itunganye), na none ariko ni urukundo ruzira inenge kandi yuzuye ubuntu n'imbabazi. Ku bw'urukundo n'ubuntu byayo, ntiyadutaye nk'abadafite ibyiringiro n'ibisubizo by'ibibazo byacu.

Abaroma 5:8 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha."

Iyi ni Inkuru nziza yo muri Bibiliya, Inkuru y'Ubutumwa Bwiza. Ni inkuru y'impano y'Umwana w'Imana wigize umuntu (Imana-Muntu), abaho mu bugingo butagira icyaha, apfira ku musaraba ku bw'ibyaha byacu, nuko arazurwa ava mu mva byerekana ko ari Umwana w'Imana. Urupfu rwe rwatubereye inshungu.

Abaroma 1:4 "Kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera, bigahamywa no kuzuka kwe, niwe Yesu Kristo Umwami wacu.

Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."

2 Abakorinto 5:21 "Kuko Utigeze kumenya icyaha , Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana."

1 Petero 3:18 "Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa, kugira ngo atuyobore ku Mana, amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw'Umwuka."

Ikibazo cy’ingenzi muri byose

None se twemera dute Umwana w'Imana kugira ngo tubashe kwambuka umuhora amaze tugere ku bugingo buhoraho Imana yadusezeranije? Icy'ingenzi kuri twe ni ikihe?

Yohana 1:12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera Izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana."

Yohana 3:16-18 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bose bakizwe na we. 18 Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege."

Kubera ibyo Yesu Kristo yadukoreye ku musaraba, Bibiliya ivuga ngo "Ufite uwo Mwana niwe ufite ubugingo." Dushobora kwemera uwo Mwana, Yesu Kristo, nk'Umukiza wacu ku bwo kumwizera we ubwe n'urupfu rwe ku bw'ibyaha byacu.

Ibi bivuga ko tugomba kuza buri wese ku Mana mu nzira imwe nk'umunyabyaha wemera ibyaha bye, akanga uburyo ubwo ari bwo bwose buvuga ko imirimo y'umuntu igeza ku gakiza, maze tukiringira Kristo wenyine mu kwizera konyine ari ko guhesha agakiza.

Niba ushaka kwemera no kwiringira Kristo nk'Umukiza wawe, ushobora kugaragaza ukwizera kwawe ubivuga mu isengesho nk’iri:

"Mana yanjye, menye ko ndi umunyabyaha kandi ko ntacyo nakora ngo ndonke ijuru cyangwa ubugingo buhoraho. Ndizera ko Yesu Kristo yamfiriye kandi ko yazutse akava mu mva. Guhera ubu mwemeye nk'Umukiza wanjye, mwiringiye wenyine nk'inzira yonyine ingeza mu ijuru. Ngushimiye kumpa ubugingo buhoraho ku bwo kwizera Umwana wawe. Mu Izina rya Yesu Kristo. Amina."

Related Topics: Basics for Christians

Ibyiringiro By'agakiza

Intangiriro

Abakristo bakijijwe vuba, kimwe na benshi mu bizera bamaze igihe bakeneye ibyiringiro by'ubugingo bushya bafite muri Kristo. Kubera inyigisho nyinshi zimeze nk'imiyaga ihuha ku butaka, abantu kenshi bayobywa n'inyigisho z'uburyo bwinshi zibatera gushyidikanya no kugira ubwoba ku bw'icyemezo cyabo cyo kwizera Kristo. Mbese icyemezo cyabo cyo kwizera Yesu Kristo gisobanura iki mu bugingo bwabo? Mbese agakiza gashobora kwamburwa umuntu? Iyo nkoze icyaha iki n'iki, bivuga ko ntakijijwe?

Intego zacu muri iri somo ni izi:

    1. Kwerekana ibyiringiro nk'ingaruka zo kwizera Yesu Kristo.

    2. Gusobanura amasezerano yo muri Bibiliya y'ingenzi mu kuronka ibyiringiro byo abizera bafite muri Kristo.

    3. Gutanga ububasha bwo kurwanya gushyidikanya mu mutima kw'abizera ku byerekeye ibyo Imana yateguye mu mibereho yose.

Uturere tw’ubugingo ibyiringiro bikenewemo

Kubera ko ibyiringiro bijyana n'ihame ryuzuye ry'ibyo umukristo afite muri Kristo n'uwo ari we, ibyo byiringiro bigaragara mu turere dutandukanye mu bugingo kubyerekeye agakiza Imana iha abizera Yesu Kristo. Kubera intego dutumbiriye, aya masomo yerekeranye n’ibyiringiro azibanda ku bikurikira:

  • Ibyiringiro by'agakiza
  • Ibyiringiro by’amahoro y’iteka
  • Ibyiringiro byoguhazwa n'Imana buri munsi
  • Ibyiringiro by'uko Imana yateganirije icyaha
  • Ibyiringiro byo kuyoborwa n'Imana
  • Ibyiringiro by'ibihembo by'iteka.

Ibyiringiro ugereranije n’umutekano

      Umutekano

Iyo twiringiye Yesu Kristo, umutekano wacu nk’abakristo iteka uhinduka ukuri twaba twabyumva cyangwa se twabyizera. Ukwizera kwacu mu mutekano wo muri Kristo si byo bibigira ukuri cyangwa ibinyoma.

Iyo twizeye Kristo n’umurimo we ku bw'agakiza kacu bwite, umutekano wacu uhinduka impano bidakurikije uko tubyumva cyangwa tubitekereza.

      Ibyiringiro

Ibyiringiro ni ihame ryuzuye ry'uwo mutekano. Ni ihame ry'ibyo dufite muri Kristo nk'ubugingo buhoraho, ukubabarirwa ibyaha no kuba abo Imana yitaho nk'abana bayo. Ibyiringiro bijyana no gusobanukirwa ibikorwa byateganijwe ku bw’ agakiza kabonerwa mu kwizera Kristo. Iyi ni inyigisho y'ingenzi kuberako, iyo isobanuwe neza, ifasha ubugingo bw'abizera muri byinshi. Ntabwo yerekana ibyiringiro by'agakiza gusa, ahubwo hamwe n'ibyo yerekana ibyiringiro birenzeho ku bw’ iby’Imana yateganirije ubugingo bwacu mu mpande zose.

Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"

Iyo abantu badafite ibyiringiro, tugomba kubanza kubagezaho Ubutumwa Bwiza kugira ngo tumenye neza ko bizeye Kristo. Iyo ibyo bamaze kubimenya badashyidikanya, nibwo ubona kubagezaho inyigisho z’ibyiringiro.

    Impamvu abantu babura ibyiringiro

(1) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ko badashobora kwibuka igihe bakiriye Kristo. Bamwe usanga bibaza niba barakijijwe koko. Agakiza kagira igihe kizwi kaziraho - igihe cyo kuzuzwa imbaraga. Icy'ingenzi kuri aba bantu ni ukumenya niba noneho bizera by'ukuri Kristo n’umurimo we.

(2) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera gushyidikanya ku buryo bakiriyemo Kristo. Ababwiriza-butumwa n'abapasitori n'abigisha benshi bibanda ku gutanga ubuhamya bwo kwizera mu ruhame nko guhamagara abantu imbere hanyuma y'ikibwirizo. Iyo abantu bakiriye Yesu mu rwiherero, bashobora kwibaza niba baba baratanze ubuhamya mu ruhame cyangwa niba bari bakeneye irindi sengesho.

(3) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ibibazo bafite byo kureka ibyaha bimwe. Bibaza niba uwizera by'ukuri yagombye gukomeza kugira izo ngorane. Ahanini biterwa n’ubujiji bw’umuntu ku byerekeye kamere y'ibyaha, intambara y'Umwuka turwana, uburyo Imana ikoresha mu kudutabara, no gukenera gukura muri Kristo.

(4) Impamvu ya mbere itera kubura ibyiringiro ni ukudasobanukirwa inyigisho n'ingaruka zo kubura kwizera mu mirimo Kristo yarangije gukora. Ibi biterwa no kutumva Ijambo (ry'Imana) n'inyigisho zaryo zerekeye umuntu, icyaha cye, kutabasha kugira icyo umuntu akora ngo abone cyangwa agumane agakiza, ukwera kuzira amakemwa kw'Imana, n'uko umurimo wa Kristo warangiye kandi ushyitse.

(5) Mu kurangiza , akenshi abantu babura ibyiringiro kuko baba barigishijwe nabi ko bakwiriye kwireba n'imirimo yabo nk'ibigaragaza agakiza. Ibi ni byo tugiye kuvugaho ubu. Robert Lightner agira ati:

Abatekereza ko umunyabayaha agomba kugira Kristo Umwami w'ubugingo bwe, cyangwa se agasezerana atyo mbere yo gukizwa, batuma ibyiringiro bishingira ku mibereho n’urugendo bigengwa na Kristo. MaCARTHUR avuga ko ubu ari bwo buryo bwonyine uwizera yiringira agakiza ke. Ibyiringiro nyakuri biva mu kubona umurimo uhindura w'Umwuka Wera mu bugingo bw'umuntu, atari ukwishingikiriza ku kwibuka ibyo umuntu yanyuzemo.1

Urufatiro rw’ibyiringiro

      Ijambo ry'Imana

Ijambo ry'Imana ni umuhamya w'Imana k’uwizera (1 Yohana 5:11-13). Ibyanditswe mu Kigiriki byongera ingengazina ku ijambo "Ubugingo". Agakiza kabonerwa muri Yesu si impano y’ubugingo gusa ahubwo ni "ubugingo" buzanwa gusa no kwizera Umwana rukumbi w'Imana. Icyo Ibyanditswe Byera bivuga neza ni uko uwizera ubumuntu bwa Kristo n'umurimo we ku musaraba nk'uwatanzwe n'Imana ku bw'ibyaha bye afite:

    1. Ubugingo buhoraho

Yohana 3: 36 "Uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we."

1 Yohana 5:11-13 “Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo: Naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.”

    2. Kubabarirwa ibyaha byose.

Ibyakozwe 10:43 "Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga ko umwizera wese azababarirwa ibyaha kubw’ izina rye."

Abakolosayi 2:13 "Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye nawe, imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,"

    3. Kudacirwaho iteka.

Yohana 5:24 "Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko uwumva Ijambo ryanjye , akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo."

Abaroma 8:1 "Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho:

    4. Gutsindishirizwa, kugirwa intungane n'Imana.

Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’ Umwami wacu Yesu Kristo,"

Abaroma 4: 1-6"Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka; 6 nk'uko Dawidi nawe yeruye avuga amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka, atabiheshejwe n'imirimo”

Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."

    5. Agakiza

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;”

    6. Kuba Umwana w'Imana ku bwo kwizera

Yohana 1: 12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.”

Abaroma 8: 14-17 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose nibo bana b'Imana: 15 kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana: 17 kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa; ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwa na Kristo, niba tubabarana nawe, ngo duhanwe ubwiza na we.”

John Calvin yatubwiye akomeje ku byo kwirebaho, ni ukuvuga ku mirimo yacu cyangwa imbuto z'Umwuka, ngo bitwizeze agakiza. Avuga ko dukwiriye kureba kuri Kristo ko ariwe ntego-fatizo y'ibyiringiro. Kwirebaho bitera gushidikanya bikadukura mu murimo ukiza wa Kristo. Yarwanije abavuga ibyo kwisuzuma ko ari ihame rishobora kuyobya.2

Ibitandukanye n'ibyo MacArthur atekereza byavuzwe haruguru, ni uko umuntu adakwiriye kwishingikiriza ku byo yanyuzemo, ahubwo dukwiriye kwishinikiriza k’umuhamya w'ukuri w'Ijambo ry'Imana. Earl Radmacher yaranditse ati:

Abapasitoro bakerebutse benshi bagaruka kenshi ku ifatizo ryo kumenya ko kuba umuntu ari umukristo atari kubera ibyo akora ahubwo ibyo Ijambo ry'Imana rivuga ku byo Kristo yakoze kandi akomeza gukora ku bamaze kwizera (Yohana 1:12; 1 Yohana 5:13). Nzi ko ndi uwa Kristo mbitewe n'uko nizeye Yesu Kristo nk'Umukiza n'Umucunguzi wanjye wankuye mu irimbukiro ry'iteka. Ntabwo ibiboneka by'ubugingo bwanjye ari byo fatizo ryo kumenya ibyo. Ni Ijambo ry'Imana ryarabivuze. Ubu ntinya bamwe, bitewe n'ukuri k'uko badakura mu gakiza no kutagira imibereho igaragara ya Gikristo, bagerageza gusigasira Ubutumwa Bwiza babwongeraho ibyabo.3

      Umurimo wa Kristo

Gusobanukirwa neza umurimo wa Kristo (urupfu rwe mu cyimbo cyacu no kwikorera ibyaha byacu ku musaraba) ni ingenzi cyane ku byiringiro byacu. Ibi nabyo bifatiye ku byo Ibyanditswe Byera bivuga, ariko icy'ingenzi ni ugusobanukirwa kamere y’urupfu rwa Kristo n’ibyo rwatugejejeho. Hano hari ibintu bibiri by'ingenzi:

(1) Agakiza ntikazanwa n'imirimo ngo tube tugakwiriye (reba Abaroma 4:1-7 haruguru aha).

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 10 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirata."

Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho."

(2) Agakiza gatangwa n'ubuntu bwa Kristo n'umurimo we nk'impano y'Imana.

1 Yohana 5:5-12 "Ni nde unesha iby'isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana? 6 Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso: si mu mazi yonyine, ahubwo ni amazi n'amaraso na yo; 7 kandi Umwuka ni We ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 8 Ibihamya ni bitatu, Umwuka n'amazi n'amaraso: kandi ibyo bitatu birahuje. 9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya biraruta; kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we: naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite."

Ibyakozwe 4:12 "Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo."

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 10 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirata."

Abafilipi 3:8-9 "Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri We, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva ku mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera."

      Umuhamya w'Umwuka Wera

(1) Umwuka Wera yitwa Umwuka w'ukuri.

Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni We Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

Yohana 16:8-13 "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 n’iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi na mwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho."

1 Yohana 4:6 "Ariko twebweho, turi ab'Imana; kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha Umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo."

(2) Umwuka Wera yitwa Usiga amavuta. Aya mazina yombi yerekana umurimo w'Umwuka Wera wo kwigisha abizera Ijambo ry'Imana.

1 Yohana 2:20, 27 "20 Nyamara mwebweho, mwasizwe n'Uwera, kandi muzi byose. 27 Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kuba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije, mube ari ko muguma muri We."

(3) Umwuka Wera akingurira imitima yacu Ijambo ry'Imana.

Ibyakozwe 16:14 "Umugore witwaga Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga."

(4) Umwuka Wera afata ibya Kristo akabidusobanurira.

1 Abakorinto 2:12-16 "Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawe umurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icy'Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo."

Abefeso 3:15-19 "Uw'imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa, 16 ngo abahe nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzure kugeza ku kuzura kw'Imana."

(5) Umwuka Wera ahamiriza imitima yacu mu Ijambo ry'Imana ko turi abana b'Imana. Umuhamya w'ubugingo mu Mwana (w'Imana) ku bwo kwizera uwo Mwana nk'uko byasezeranijwe mu ri 1 Yohana 5:11 ni ubutumwa Umwuka Wera ahamiriza mu Ijambo ry'Imana.

Abaroma 8:15-16 "Kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:

1 Yohana 5:7-11 "Kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 8 Ibihamya ni bitatu, Umwuka n'amazi n'amaraso: kandi ibyo bitatu birahuje. 9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya birabiruta; kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we: naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo."

Amahame y'ibyiringiro

Ihame rya mbere: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera Ibyanditswe Byera atari ku byo twibwira. Ukwizera kwacu bityo n'ibyiringiro byacu bigomba gushingira ku masezerano y'ukuri yo muri Bibiliya aho gushingira ku byo twibwira. Uko Bibiliya ibikurikiranya ni uku: IBIHAMYA

KWIZERA——>IBYO——>TWIBWIRA. Ibyo twibwira ni nk'ibisubizo by'Umwuka cyangwa umutima. Bigomba gukurikira kandi bigasubiza uko twumva Ibyanditswe Byera, ariko ntabwo byatubera umushorera w'ibyo tugomba kwizera cyangwa uko agakiza kacu gateye.

Ihame rya kabiri: ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera ibihamya byo mu Byanditswe Byera atari mu mirimo yacu. Imirimo cyangwa guhinduka, kuba mu bugingo bwacu nk’ ingaruka z'ubuntu bw'Imana bishobora guhamya ukuri kw'ubugingo bwacu n’Imana. Tugomba icyakora kwitondera kudashingira ibyiringiro byacu kuri urwo rufatiro, kubera ko iyo umwizera atakaje ubusabane n'Imana ashobora kugaragara nk'utizera, by'umwihariko iyo bimaze igihe kirekire.

1 Abakorinto 3:1-4 "Bene Data, sinabashije kuvugana na mwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye na mwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha, 3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?"

Iyo tugendeye mu mirimo cyangwa ubugingo bwubaha ngo twerekane agakiza kacu, icyo gihe duhura n'ingorane zikurikira: Niba twubaha Imana ubu (ibyo dukeka ko ari byo bigaragaza agakiza), birashoboka ko ibyo byazahinduka mu gihe kizaza. Niba nyuma turetse kwumvira Imana, ibyo bishobora kugaragaza (bishingiye ku byavuzwe haruguru) ko tutari abakristo b'ukuri. Nuko rero kwumvira ntigushobora kwerekana ubukristo bwacu bityo ntigukwiriye kuba ishingiro ry’ibyiringiro byacu.

Gukora neza kw'ab'ubu si urufatiro rwiringirwa rw'agakiza. Ibyanditswe Byera bitubuza gushingira ibyiringiro cyangwa ubusabane bw'ukuri n'Imana ku gukora neza. Urugero, soma muri Matayo 7:13-23. Abahanuzi b'ibinyoma baza basa n'intama. Tekereza iyo bigira beza! Bagerageza gukora neza. Biyerekana nk'abakristo ntanga-rugero, inkingi z'itorero. (Imbuto zivugwa aha si iz'uko bitwara ahubwo ni iz'ibyo bigisha - reba muri Matayo 12:31-37). Ariko ntibarakizera Kristo; nta bumwe bugaragara bafitanye na We (umurongo wa 23). Ahubwo, bwa mbere bariyizera ubwabo (umurongo wa 22). Ibikorwa byabo bisa n'aho ari byiza. Nuko bituma bibwira ko ari beza imbere y'Imana. Ariko barishuka. Bamenya bakerewe ko ibyiringiro by'agakiza bidashingira ku gukora neza.4

Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo ishingirwaho ibyiringiro by'agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by'agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.

Abakolosayi 3:1-4 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo ari We bugingo bwacu, na mwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza."

Nk'uko Yohana abyerekana muri 1 Yohana 1:6-7, imibereho isa n'iya Kristo ni ikimenyetso cy'ubumwe bugaragara kandi cy'uko umuntu agendana n’Umwami mu mucyo.

1Yohana 1:6-7 "Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Kristo Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."

Icyakora imibereho ikwiriye ya gikristo, ntabwo iba buri gihe ikimenyetso cy'ubumwe nyakuri kuko iyo abizera bavuye muri ubwo bumwe (n'Imana) igihe uko cyareshya kose baba bagaragaza imirimo ya kamere ndetse bakaba bagaragara nk'abatizera. Nk'uko byavuzwe mbere, Intumwa Pawulo abivuga iyo ashushanya umuntu wa kamere nk' "abantu-buntu" muri 1 Abakorinto 3:3-4.

“3 Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?”

Kwitwara nk'umuntu-buntu ni ukwitwara nk'abatazi Umukiza. Intumwa Pawulo ntiyibazaga cyangwa se ngo ihinyure ko abo bakijijwe. Yahamije ibyo yemera ku gukizwa kwabo, ariko bakitwara nk'aba kamere aho kwitwara nk'ab'Umwuka w'Imana. Ibi bituma bagaragara nk'abantu basanzwe, nk'abantu batagira imbaraga zikiza za Kristo, mu gihe mu by'ukuri bari muri Kristo n'Umwuka aba muri bo.

1 Abakorinto 1:2-9 "Turabandikiye, mwebwe abo mu itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni We Mwami wabo n'uwacu. 3 Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo. 4 Mbashimira Imana yanjye iteka, nshimira ubuntu mwaherewe muri Kristo Yesu: 5 kuko muri byose mwatungiwe muri We, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, 6 kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; 7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo. 8 Ni We uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo. 9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo, Umwami wacu."

1 Abakorinto 3:1 "Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo."

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."

Rimwe na rimwe igice cya 2 Abakorinto 13:5 gikoreshwa mu kwerekana impamvu ari ngombwa kugerageza imirimo mu kwerekana agakiza kacu. Ibi birababaje kuko hadahura n'igitekerezo n'ubusobanuro ndetse n'intego y'iki gice ku byo Pawulo avuga mu 2 Abakorinto.

2 Abakorinto 13:5 "Ngaho, nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya, kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa."

MacArthur ubwe ni ikigereranyo cya byo. Yaranditse ati: "Gushidikanya ku byo gukizwa kw'umuntu ntabwo ari bibi cyane cyane iyo bitavuye cyangwa bidatewe n'ibyo umuntu ararikira. Ibyanditswe Byera bishyigikira ko habaho kwisuzuma. Gushidikanya kugomba gukoranwa kwanga umugayo no gukurikiza Bibiliya." Hanyuma, amaze kuvuga ibyo mu 2 Abakorinto 13:5 asoza agira ati, "Mu itorero rya none, kwiyama abantu byaribagiranye - ndetse akenshi birasuzugurwa." 5

Ariko se ni ko iki gice gisobanurwa? Mbese Pawulo arahamagarira abizera kwisuzuma ngo barebe ko bafite ibyiringiro by'agakiza? Iki gice si ko kivuga. Impamvu zikurikira zirabyerekana:

(1) Na none kimwe no mu 1 Abakorinto, Pawulo yahamije ko bakijijwe. Nta na rimwe ashidikanya ku gakiza kabo nkuko bigaragara mu bice byavuzwe haruguru.

(2) Nubwo Pawulo yabasabaga kwisuzuma kubw'ibyiringiro, ntabwo yabasabye gusuzuma imirimo yabo ku bw’ibyiringiro. Mu mucyo w'inyigisho z’ Ibyanditswe Byera, niba hari ikigomba gusuzumwa, kigomba kuba impamvu yo kwizera kwabo. Mbese bari barizeye Kristo, cyangwa kwizera kwabo kwari mu mirimo runaka?

(3) Nubwo abasaba kwisuzuma, ariko yari afite indi ntego mu mutima ukurikije ibivugwa mu mirongo ya 3-7. Bamwe bashidikanyaga ku kuri kw'umurimo w'intumwa (Pawulo) kubera kwemerwa kw'abigisha b'ibinyoma bamwe. Gereranya 2 Abakorinto 11:1-12:21 aho intumwa (Pawulo) yiregura ku by'umurimo we ku byo bamuregaga. Mu murongo wa 3 basabaga gihamya ko Kristo yavugiraga muri Pawulo. Mu murongo wa 5 Pawulo yerekana ko gihamya bashakaga yari muri bo ubwabo kuko yari yarababereye se mu gakiza.

1 Abakorinto 4:15 "Kuko n'ubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje Ubutumwa Bwiza muri Kristo Yesu."

Uburyo nyabwo bwo kugaragaza umurimo wa Pawulo bwari ugusuzuma ukwizera kwabo kubera ko kuba bemera ukuri ko kwizera kwabo bifite gihamya y'ukuri kw'umurimo wa Pawulo nk'umuvugizi wa Kristo. Ese bari bazi Umukiza wabo? Yee. Baje kumenya bate Umukiza? Ni kubw’umurimo wa Pawulo. Ntabwo yizeraga ko bari ibyiganano kandi ko batashoboraga kugera ku gisubizo gitandukanye ku by'agakiza kabo byerekanaga ko nawe yanyuze mu bigeragezo. Iki ni cyo kivugwa mu 2 Abakorinto 13:6, "Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa."

Ibuka ko ingingo y’ifatizo Imana iduha ku byiringiro by'agakiza n’ibyo yadukoreye cyangwa iduhamiriza nk'uko bigaragara neza muri 1 Yohana 5:11-13:

“Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo Mwana nta bugingo afite. 13 Ibyo ndabibandikiye, mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.”

Bema (Intebe y'imanza ya Kristo)

Mbese kuba twemera agakiza kubera umurimo Kristo yakoze bivuga ko tugomba kutita ku myifatire yacu? Mbese ibyiringiro by'agakiza bitera umukristo kubaho uko abonye cyangwa kuba umugabura/igisonga kibi cy'iby'Imana? Oya, si byo, iyo umuntu asobanukiwe inama zo mu Ijambo ry'Imana.

Buri mwizera nk'umwana w'Imana ni igisonga Imana yahaye ibyo kugabura ibyayo nk'igihe, italanto (n'impano z'umwuka zirimo), Ukuri kw'Imana n'ubutunzi. Igisonga ni uwahawe gucunga iby'undi. Bisobanura iki? Intumwa Pawulo iratwigisha iti "Ibisonga bikwiriye kuba inyangamugayo". Imana izatubaza ibyo dukora mu kugabura ibyo twahawe kandi igihe kizaza ubwo Imana izatubaza ibyo twakoze ku bugingo Imana yaduhaye. Nibyo bivugwa muri 1 Abakorinto 3: 12-15:

"Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro, izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ariwo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; ariko umurimo w'umuntu mushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

Reba ukuntu bitandukanye. Uwizera ni uw’ Ijuru, kubera ibyo Yesu yakoze, ariko azabazwa ku byo yakoze ku bugingo n'impano Imana yamuhaye. Na none umva icyo Radmacher abivugaho:

Mu gihe ndimo nandika aya magambo, ndi imbere y'Imana itazira inenge kandi Imana imbonera muri Yesu Kristo. Ibi ni ukuri kudasubirwaho. Nta wemera Kristo uzahagarara imbere y'intebe y'ubwami yera y'imanza ivugwa mu Byahishuwe 20. Icyakora abizera bazahagarara imbere y'intebe y'imanza ya Kristo (Bema) maze imirimo yabo icirwe imanza (2 Abakorinto 5:10). Ni iby'igiciro kumenya ko abatarakijijwe n'abakijijwe imirimo yabo izacirwaho iteka. Abatarakijijwe imirimo yabo izacirwaho iteka imbere y'intebe y'ubwami Yera y'imanza kandi igihano cyabo kizaba icy’iteka muri gihonomu. Imirimo y'abakijijwe izacirwaho iteka imbere y'intebe y'imanza ya Kristo kandi igihano kizaba kubona igihembo cyangwa kukibura. 6

Mu isomo rya 7 tuzavuga ku ntebe y'imanza ya Kristo ku buryo burambuye, ariko ubu, birahagije kuri twe kumenya ko ubwo dukomereye mu Mukiza ku by'ijuru, dufite ibyo tugomba kugabura kandi tuzabazwa. Icyo dukeneye ni ukwitondera mu buntu bw'Imana bufite isezerano muri ubu bugingo no ku bugingo buzaza.

1 Timoteyo 4:7-8 "Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana; kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko dufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo."


1 Robert Lightner, Sin, The Savior, and Salvation, Thomas Nelson, Nashville, 1991, p.246 quoting John MacArthur, The Gospel According to Jesus, p.23.

2 Charles Bell, Calvin and Scottish Theology: The Doctrine of Assurance, Handsel, Edinburg, 1985, p.28.

3 Earl Radmacher, The Grace Evangelical Society News, Vol.10, No.3, May-June 1995, p.1.

4 Rich Christianson, The Grace Evangelical Society News, Vol.9, No.1, January-February 1994, p.4.

5 John F. MacArthur, Jr., The Gospel According to Jesus, Zondervan, Grand Rapids, 1988, p.190.

6 Radmacher, Vol. 10, No.3, pp.1,4.

Related Topics: Basics for Christians

Ibyiringiro By’umutekano W’iteka

Intangiriro

Mu gihe uwizera ashobora kwunguka ibyiringiro by'agakiza ke kandi akamenya ko yakijijwe, ikibazo gishobora kubaho ni icyerekeranye no kuramba iteka kw'agakiza. Mu gihe umuntu yakijijwe by’ukuri mu kwiringira ibyo Kristo yakoreye mu rupfu rwo ku musaraba ku bw'icyaha, ese ashobora gutakaza agakiza? Hari ikintu dushobora gukora ngo dutakaze agakiza? Igisubizo ni OYA! Kuki? Kubera ko Ibyanditswe Byera byemeza neza ko turindwa n'imbaraga z'Imana mu kwizera. Kwizera kutuzanira ubuntu bw'ubumwe n'Imana nk'impano mu byakozwe n'Umwana wayo. Dukizwa n'ibyo yakoze, si ibyo twakoze.

1 Petero 1: 5"Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana kubwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."

Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Abefeso 2: 8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Uburyo burindwi bukurikira bugaragaza umutekano udashira w'umwizera, "akomerejwe mu mahoro" ku bw'imbaraga z'Imana n'ubwuzure bwa Kristo n’umurimo we.

Uburyo bw'Imana imwe mu butatu

Ingingo ya mbere igaragaza umutekano udashira w'umwizera ishingiye ku kureba uko abatatu bagize ubutatu bahuriza hamwe kudukomereza muri Kristo.

      Ku byerekeye Umwana (w'Imana)

Abaroma 8:31-39 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ariyo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ariwe wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira? 35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36 Nk'uko byanditswe ngo : (Turicwa umunsi ukira, bakuduhora, twahwanijwe n'intama z'imbagwa). 37 Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze: 38 Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39 cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'icy'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

Ibivugwa mu Baroma 8: 34, "Kristo Yesu ni We wapfuye" bitangwa nk'igisubizo cy'ibibazo byo mu mirongo ya 31-33, kandi bibanziriza ibibazo byo mu mirongo ya 35-39. Intego y'umurongo wa 34, icyakora, ni ukwerekana kudasubirwaho umutekano w’umwizera. Hari impamvu ebyiri zitangwa ku byerekeye Imana-Mwana:

(1) Kristo yadupfiriye nk'umucunguzi w'inshungu: kubw’urupfu rwe Kristo yakuyeho urusika rwatandukanyaga umuntu n'Imana. Icyaha cy'umuntu n'ukwera kw'Imana, bitandukanya umunyabyaha n'Imana, byarangirijwe ku musaraba ku buryo Imana noneho ishobora kudutsindishiriza, ikatugira intungane binyuze mu kwizera Yesu Kristo. Ukuri kumwe ni uku kuvugwa mu mirongo ikurikira.:

Abaroma 3:23-24 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana: ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."

Abaroma 5: 1, 8 "1 Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw'Umwami wacu Yesu Kristo, … 8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha."

Igitabo cy'Abaheburayo kivuga ko urupfu rwa Kristo ari cyo gitambo cyonyine cya ngombwa kandi gitambwa rimwe risa.

Abaheburayo 9:11-14 "Ariko Kristo, amaze kuza, ahinduka Umutambyi Mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose, ritaremwe n'intoki; ibyo ni ukuvuga ngo: ritari iryo mu byaremwe ibi; 12 kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa ay'ib'imasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye, amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka. 13 None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjirijwe ku bahumanye, ko byeza umubiri, ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka; 14 ntazarushaho guhumanura imitima yacu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana nzima?”

Abaheburayo 9: 26-28 "Kuko iyo biba bityo, aba yarakwiriye kubabazwa kenshi, uhereye kukuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba. 27 Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakazaba urubanza, 28 ni ko na Kristo, amaze gutambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneke ubwa kabiri, atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza."

Abaheburayo 10:12-14 "Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha, yicara iburyo bw'Imana, 13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye. 14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose:”

(2) Kristo yarazutse kandi yicaye iburyo bw'Imana. Ingingo ya kabiri yo mu Baroma 8:34 yerekeye kuzuka n'umurimo w'ubu w'Umucunguzi iburyo bw'Imana. Yicaye iburyo bw'Imana nk'umuvugizi wacu ushoboye kandi ni umuntu udusabira mu kutuvuganira iyo ducumuye cyangwa se iyo turezwe n'icyaha. Adusabira binyuze mu murimo wo kutwunga n'Imana yakoreye ku musaraba.

Ibyahishuwe 12:10 "Numva ijwi rirenga rivugira mu Ijuru riti: Noneho agakiza karasohoye gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo: Kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, uwahoraga abarega ku manywa na n'ijoro imbere y'Imana yacu."

Abaroma 5:10-11 "Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kungwa na Yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na Yo na bugingo n'ubu.”

Abaheburayo 7:25 "Nuko njyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.”

Yohana 17:11 "Jyewe sinkiri mw'isi, ariko bo bari mw'isi, naho njye ndaza kuri wowe. Data Wera , ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk'uko natwe turi umwe."

      Ku byerekeye Data wa twese

Binyuze mu kurindwa na Data wa twese uri mu Ijuru, uwo kwera kwatunganirijwe ku buryo bwuzuye n'urupfu rw'Umwana we, turindwa na:

    Ubusumba byose bw'umugambi wayo

Agakiza gaturuka ku Mana si kuri twe. Nta kintu na kimwe, haba n’icyaha cyacu, gishobora kuburizamo umugambi w'iteka kandi utavuguruzwa w'Imana yateganirije kudukiza ku bw'ubuntu bunyuze mu kwizera Umwana wayo. Kubera ko ukwera kw'Imana kwashikijwe n'urupfu rwa Kristo, ishobora guca imanza zitabera no gutsindishiriza abemera Umwana wayo binyuze mu kwizera.

Abefeso :1: 3-6 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu Ijuru: 4 nk'uko yadutoranirije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo. 5 Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, 6 ku bw'ineza y'ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

    Urukundo rwayo ku Mwana wayo

Turindwa ku bw'Umwana wayo n'umurimo we wuzuye ku bw'ibyaha byacu. Abizera bari "mu Mukunzi wayo," aho urukundo rw'Imana ruba, kandi ntacyadutandukanya n'urukundo rw'Imana (reba Abefeso 1:3-6 haruguru aha).

Abaroma 8:39 "Cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ik'ijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”

Yohana 17:11"Jye sinkiri mw'isi, ariko bo bari mw'isi, naho njye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu Izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk'uko natwe turi umwe."

    Umurimo wayo wo guhana

Umurimo w'Imana Data wo guhana werekana ko tukiri abana bayo n'igihe dukoze icyaha. Ntatwihakana; araduhana.

Abaheburayo 12: 5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka aguhana, kandi ntugwe isari, nagucyaha; 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ariwe ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ugihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.”

1 Abakorinto 5:1-5 " Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda mu ka se. 2 Namwe murihimbaza, aho kubabara, kandi aribyo byari bibakwiriye, ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe. 3 Kuko jyewe, n’ubwo ntari kumwe namwe mu mubiri, nahoranye namwe mu Mwuka, kandi ubwo bimeze bityo, namaze guciraho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari; kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye, 4 dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu , 5 nahawe ubutware na We, kugira ngo uwo muntu mumuhe Satani, umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.”

1 Abakorinto 11:30-32 " Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagirwaho n'urubanza. Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

Icyaha ntigihindura isano dufitanye n'Imana nk'abana bayo n'ubwo gihungabanya ubumwe bwacu n'Imana, ubucuti mu mibereho yacu n'Imana, ububasha bwacu bwo kuyikorera, n'ibihembo tuzahabwa mu bwami buzaza.

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

    Ubusumba-byoze bw'imbaraga zayo

Nta kintu cyangwa umuntu uruta Imana;bityo nta kintu cyangwa umuntu waburizamo umugambi w'Imana wo kudukiza cyangwa se kudukura mu rukundo no kutwitaho (reba Abaroma 8:31-39).

1 Petero 1:5 "Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."

Yuda 24 "Nuko ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge, ahubwo mwishimye bihebuje."

2 Abakorinto 5:17-19 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya. 18 Ariko ibyo byose bituruka ku Mana, yiyunze na twe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi, 19 kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro."

      Ku byerekeye Umwuka Wera

    Umurimo we wo kubatiza mu Mwuka

Kubatizwa mu Mwuka byerekeye umurimo w'Umwuka Wera aho ashyira abizera mu bumwe n'umurimo wa Kristo maze akaberekanira mu mubiri wa Kristo n'umurimo We. Iyaba abizera bashoboraga gutakaza agakiza kabo, byagombye kuvuga ko umubiri wa Kristo waba umugajwe. Ibi ntibiboneka mu Byanditswe Byera. Yandikira Itorero rya kamere ry'i Korinto ryarimo amahane, ishyari, ubusambanyi, n'ubusinzi, Pawulo yaravuze ati "Mbese ntimugenza nk'abantu-buntu?" (1 abakorinto 3:3). Nyamara ahamya iby'agakiza kabo no kubaho k'Umwuka Wera mu bugingo bwabo.

1 Abakorinto 12:12-13 "Nk'uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, n'ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, niko na Kristo ari: 13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mwo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe".

1 Abakorinto 3:1 "Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n’ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.”

1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, niwe Mwami wabo n'uwacu.”

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? 20 Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana iteka ryose.

    Umurimo we wo kubyara ubwa kabiri

Kubyarwa ubwa kabiri bijyana no guhabwa Umwuka w'ubugingo buhoraho utugira ibyaremwe bishya muri Kristo. Ibi ntibishobora guhinduka. Icya mbere, bishingiye ku murimo w'Umwana w'Imana, si ku wacu. Icya kabiri, nk'uko kubyarwa ku mubiri bigira umuntu umwana w'ababyeyi be iteka ryose, ni ko no kubyarwa mu Mwuka bitugira abana b'Imana iteka ryose.

2 Abakorinto 5:17 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya."

Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.”

Yohana 3:3-8 "Yesu aramusubiza ati: N'ukuri, n'ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana. 4 Nikodemu aramubaza ati: Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina, akabyarwa? 5 Yesu aramusubiza ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. 6 Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri; n'ikibyarwa n'Umwuka nacyo ni Umwuka. 7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Niko uwabyawe n'Umwuka wese amera."

Yohana 3:16-18 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu si ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. 18 Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry'Umwana w'ikinege."

Nk'uko byavuzwe mbere, aho kwihakana umwana utumvira, Imana ihana abana bayo. Akenshi bishobora no kugeza ku rupfu, ariko abizera bakomeza kuba abana bayo (reba Abaheburayo 12:5-12).

    Umurimo we wo gutura muri twe

Ibi byerekeye impano y'Umwuka Wera yo gutura mu mwizera iteka yasezeranijwe n'Umwami wacu. Umwuka yatanzwe rimwe iteka ryose kandi atangwa nta kindi gisabwa uretse kwizera Kristo.

Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo mu nsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, nawe azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose."

1 Abakorinto 6:19 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge."

Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira, ukagira n'ishyari."

    Umwuka Wera nk'ikimenyetso

Ubu ni ubusobanuro bw'Umwuka Wera ku byerekeye icyo ari cyo ku mwizera mu gutura muri we. Ikimenyetso mu bihe byashije cyari nk'icyapa n'igihamya cya: (a) Ubuguzi bwuzuye ni ukuvuga bw'agakiza, (b) cyo gutunga ikintu, kuko turi ab'Imana, (c) n'icy'amahoro kubera ko umuntu ubiherewe uruhusa niwe wenyine ushobora gukuraho ikimenyetso. Imana yasezeranye ko itazabikora.

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Nk'ingaruka z'ibi, Pawulo avuga ko n'abakristo ba kamere b'i Korinto bari ab'Imana nk'ingaruka z'ubuguzi bwuzuye bw'agakiza kabo muri Kristo.

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."

    Umwuka Wera nk'ingwate

Ibi biduha ishusho y'uwo Umwuka Wera ari We ku bizera Kristo. Nk'uko habaho amasezerano amaramaje yo kugura inzu ari nk'ingwate yo kuyigura no kwishyura igiciro cyuzuye cy'iyo nzu, ni ko n'Umwuka Wera ari nk'ingwate y'Imana na gihamya y'amahoro yacu bidusezeranya ko hari byinshi bitaraza: tuzahabwa imigisha ikomeye kandi y'iteka y'agakiza. Ijambo ingwate mu mirongo ikurikira ryerekeranye n’amasezerano amaramaje.

Abefeso 1:14 "Uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Uburyo bw'umwanya mushya

Ukubatizwa mu Mwuka guhuriza umwizera mu bumwe na Kristo. Ibi bihinduka uburyo bushya bw'imibereho y'uwizera. Amagambo nka "muri Kristo," "mu Mukunzi wayo," na "hamwe na Kristo," yakoreshejwe hato na hato mu nzandiko za Pawulo ku byerekeranye n’ibi. Ibi bitwibutsa uburyo Bibiliya itinda ku uko twakijijwe tukemerwa uko turi cyangwa mu bumwe na Kristo.

Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru."

Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Abefeso 2:5-6 "Kubw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, (ubuntu ni bwo bwadukijije;) 6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka, turi muri Kristo Yesu."

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

2 Timoyeyo 2:11-13 "Iri jambo ni iryo kwizerwa, ngo niba twarapfanye na we, tuzabanaho na we; 12 kandi ni twihangana, tuzimana na we; naho nitumwihakana, na we azatwihakana; 13 kandi nubwo tutizera, we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza."

Aha si ah'amahoro gusa, ahubwo ni ah'amahoro yikubye inshuro ebyiri! Ubumwe bwacu na Kristo ni gihamya y'ikuzo.

Abakolosai 3:3-4 "Kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo, ari we bugingo bwacu, azerekanwa, na mwe muzahereko mwerekanawe na we muri mu bwiza."

Uburyo bw'ibitekerezo

Muri make, niba Imana yaradukoreye ibyo byose tukiri abanyabyaha, turi abaheneberejwe n'abanzi b'Imana mbere y'agakiza, izabuzwa n'iki kuturushirizaho ubwo twamaze kwungwa na yo tukaba abana bayo batsindishirijwe, tukagirwa intungane muri Kristo.

Abaroma 5:8-10 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 9 Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? 10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kwungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?"

Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"

Uburyo bw'ukuboko kw'Imana

Isezerano ryihariye kandi rihebuje ry'Umwami ni uko nta n'umwe (harimo Satani na twe ubwacu) watuvuvunura mu kuboko kw'Umwana w'Imana cyangwa Data wa twese. Ibyanditswe Byera bitubwira ko turi mu kuboko kw'Imana, ari ho hantu h'amahoro yuzuye.

Yohana 10:28-29 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data."

Uburyo bw'igihe

Ugukoresha igihe cyashize muri bimwe mu bice byo mu Isezerano Rishya birushaho kwerekana amahoro y'uwizera. Ubusobanuro bw'igihe cyashize mu Kigiriki hamwe n'ibivugwa bijyanye n'Ibyanditswe Byera bitanga indi mpamvu y'amahoro y'umwizera. Igihe cyashize cyerekana igikorwa cyangwa ikintu cyarangiye mu gihe cyashize, kikaba gifite ingaruka muri iki gihe (ni ukuvuga bitewe n'igihe byavugiwe). Ibice bikurikira bikoresha igihe cyashize bishimangira ugukizwa kw'umwizera wizeye Umucunguzi.

Yohana 5:24 "Ni ukuri ni ukuri ndababwira ko uwumva Ijambo ryanjye, akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo."

Abaroma 5:2 "Uwadushikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera; ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana."

Abefeso 2:8 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"

Uburyo bw'ubuntu

Isezerano Rishya rivuga mu buryo bwuzuye ko twakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera Kristo n'umurimo we, kandi agakiza ntigatangwa n'imirimo y'ubuntu cyangwa imirimo itunganye twakoze. Iyaba nyamara mu gushyira ibyiringiro byacu muri Kristo n'umurimo we dushobora gutakaza agakiza ku bw'ibyo dukora cyangwa tudakora, ni ukuvuga ko twaba dukizwa n'imirimo. Ibi bitandukanye n’inyigisho z'iby'Imana tubona mu Isezerano Rishya (reba na none Abaroma 4:1-5; 11:6).

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kwuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera."

Uburyo bw'icyaha

Ubu buryo bubaza ikibazo ngo: "Ni ikihe cyaha gitera umuntu gutakaza agakiza? "Icyaha icyo ari cyo cyose ntigishyikira ugutungana k'ukwera kw'Imana. Umuntu wese, bidashingiye ku rugero rwe mu byo Umwuka cyangwa ubumwe bwe n'Umwami, ari kure cyane yo kwera kw'igipimo cy'Imana. Twese dufite ikintu mu bugingo bwacu kidashyikira ubwiza bw'Imana, ni ukuvuga icyaha, nubwo cyaba kitazwi.

1 Yohana 1:8-10 "Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'Ijambo ryayo ntiriba riri muri twe."

None itandukaniro ni irihe? Abemeza ko dushobora gutakaza agakiza bashyira ibyaha mu byiciro bitandukanye nk'aho hari ibyaha bimwe Imana itareba n'ibindi ihana. Ubwo haza ikibazo cy'intera zitandukanye, ngo mbese tuba babi ku ruhe rugero kugira aho dutakaze agakiza? Icyaha kibitujyanamo ni ikihe? Akenshi abantu bashyira ibyaha mu byiciro by'intera zitandukanye, ariko rero ibyiciro ntibiba mu buryo Imana ibona ibyaha.

Imigani 6:16-19 "Hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira; ni ibi: 17 Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, n'uteranya abavandimwe."

Ikibazo cy'ibice (byo muri Bibiliya)

Tuvuga iki ku bice bifatwa nk'aho umwizera ashobora gutakaza agakiza? Muri iyi nyigisho ntidushobora kureba ibyo bice byose. Muri rusange ariko, dushobora kwerekana ko nta gice na kimwe cyigisha ko dushobora gutakaza agakiza iyo dufatiye hamwe ibivugwa mu Isezerano Rishya ryose, cyangwa iyo turebye ku by'uburyo bumwe bwo kwizera.

Kwizera ni kumwe

“Gusa ko kwizera” ni ihame rimwe mu bisobanuro bya Bibiliya bya bamwe bavuga ko ibice byo muri Bibiliya bidasobanutse. Bene ibyo bice tubyumva twifashishije ibice bisobanutse cyangwa se tukumva ibisobanutse twifashishije ibidasobanutse. Mpamya ko abemeza ko dushobora gutakaza agakiza kacu, cyangwa abigisha ubushobuja bw'agakiza, banyuranya n'iri hame.

Abavuga batyo banyuranya n'iri hame mu buryo bubiri:

(1) Bashingira ku gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza ku bice bidasobanutse aho gushingira ku bice bindi bisobanutse.

(2) Bata kure ibisobanuro by'ukuri by'ibice bisobanutse bashaka kubyumva bifashishije ibyo batekereza byabo bigoramye ku bice bidasobanutse kandi bikomeye kurusha ibindi byo mu Byanditswe Byera.

      Amoko y'ibice bikomeye

Ikibazo cy'Ibice (bikoreshwa mu kwigisha abizera ko bashobora gutakaza agakiza kabo, cyangwa bikoreshwa mu kwigisha ko batakijijwe by'ukuri cyangwa ko badashobora gukora iki cyangwa kiriya) mu by'ukuri biri muri rimwe cyangwa menshi mu moko akurikira kandi atavuga agakiza k'iteka:

(1) Ibice bivuga kuri Bema (Intebe y'imanza ya Kristo) bityo bikaba biburira abizera ku byo kutabura ingororano - bitari ukwamburwa cyangwa gutakaza agakiza.

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

1 Abakorinto 9:25-27 "Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika. 26 Nuko nanjye ndiruka, ariko si nk'utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk'uhusha. 27 Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."

(2) Ibice byerekana abo turi bo nk'abana b'Imana, kandi bigomba kugaragara nk'abana b'Imana. Harimo ibice byerekana uko abatizera bateye nk'uburyo bwo kubashishikariza kubaho nk'uko Imana ishaka cyangwa kubaho nk'abo twabaye muri Kristo. Ibi bice ntabwo bidukangisha ko twabura agakiza kandi nta n'ubwo bidusaba gushidikanya ku gakiza kacu. Biduhwiturira kubaho nk'abo turi bo muri Kristo. Urugero, gereranya n'Abefeso 5:1-12.

"1 Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa; 2 kandi mugendere mu rukundo, nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana, n'umubabwe uhumura neza. 3 Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk'uko bikwiriye abera: 4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 5 Kuko ibi mubizi neza, yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ni we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. 6 Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y'ubusa: kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. 7 Nuko ntimugafatanye na bo: 8 kuko kera mwari umwijima, none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko, mugende nk'abana b'umucyo, 9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane, 12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga."

    Ingingo yo muri 1 Yohana 3:6 n'imirongo ikurikiyeho

1 Yohana 3:6-10 "Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha: umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye. 7 Bana bato, ntihakagire ubayobya: ukiranuka ni we mukiranutsi, nk'uko uwo ari umukiranutsi. 8 Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi, ni ukigira ngo amareho imirimo ya Satani. 9 Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we; kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n'Imana. 10 Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'aba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se si uw'Imana."

Muri 1 Yohana 3:6 ni ho Yohana atanga impamvu z'uko abizera batagombye gucumura. Aha atanga impamvu imwe ku yindi zo kudashidikanya ku gakiza kacu ahubwo agashishikariza abizera kugendera mu mucyo. Mbese muri 1 Yohana 3:6b havuga ko umwizera akishingikiriza kuri Kristo atigera acumura? Igitekerezo nk'iki cyavuguruza 1 Yohana 1:8, 10 na 5:16. Kubera intege-nke zacu no kutagira ubutungane muri ubu bugingo, n'abakristo baguma muri Kristo baracumura. Ubwo se Yohana ashaka kuvuga iki?

Nk'urugero, tuvuge ko umwana yibye agapaki ka shikeleti mu iduka. Nyina abimenye aravuga ati, "muri uyu muryango wacu nta uwiba. Urabyumva?" Ese ibi hari icyo bikubwiye? Ese uyu mubyeyi yavugaga iki? Yavugaga ko kwiba binyuranye n'ibyo abo mu muryango we bafataho urugero, bityo uwo mwana akaba agomba kwiga iryo somo kuko nta n'umwe wo mu muryango we wigeze kwiba. Arerekana urugero rw'umuryango mu gushishikariza umwana we kugira ingeso nziza.

Yohana aratubwira gusa ko, iki ari igipimo cyo tudacumura. Kugira ngo yumvikanishe neza ibi, uyu murongo ukurikiwe n'impamvu nyinshi z'ibyitegererezo birwanya icyaha mu bugingo bw'abizera.

Indi ngingo yo gushishikaza iri mu murongo wa 9: "Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora icyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we; kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n'Imana." Si ukuvuga ko abizera badafite ubushobozi bwo gukora icyaha. Bibaye bityo byavuguruza imirongo yavuzwe haruguru.

Abantu benshi bafata uyu murongo bakumva ko Yohana yigisha ko Abakristo badashobora gucumura cyangwa ko batazacumura mu buryo busanzwe. Ibi se ni byo Yohana avuga? Oya. Sinemera ko ari byo. “Gukora ibimenyetso" ni insobanuro iyobya. Iyo aba ari byo Yohana avuga, ijambo ry'Ikigereki Prasso Yohana akoresha muri iyi mirongo iri hepfo aha, yagombye gusobanura ibyo kurushaho.

Yohana 3:20 "Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana"

Yohana 5:29 "Bakavamo, abakoze ibyiza bazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka."

None Yohana aravuga iki? Ijambo "ntashobora" ntirisobanura iteka ubushobozi buke. Rishobora no gusobanura ubushake buke. Imirongo ikurikira yo mu Isezerano Rishya irabyerekena:

Luka 11:5-7 "Arababwira ati: Ni nde muri mwe ufite inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwira ati: Nshuti yanjye, nzimanira imitsima itatu, kuko inshuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ndafite icyo nyizimanira: uwo mu nzu akamusubiza ati, windushya, namaze kwugarira, ndaryamye, n'abana banjye nabo ni uko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe."

Luka 14: 20 "Undi ati: Narongoye, nicyo gituma ntabasha kuza."

Mariko 1:45 " Nyamara asohotse, atangira kubivuga no kubyamamaza hose; ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga i musozi no mu butayu; abantu akaba aribo baturuka impande zose bamusanga aho ari."

Mariko 6:3-5 "Mbese si we wa mubaji, mwene Maria, mwene se wa Yakobo, na Yose, na Yuda, na Simoni? Bashiki be nabo ntiduturanye? Ibye birabayobera. Yesu arababwira ati: Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo, no mu nzu yabo. Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza, arabakiza."

1 Abakorinto 10:21 "Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu, kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadaimoni."

1 Yohana 3 havuga ko tutagomba kugira ubushake bwo gucumura kuko twabyawe na kamere y'Imana. Ibi bisa n'ibiri mu Baroma 6:1-10 bikurikira ibivugwa mu gice cya 5:20-21.

Tuvuge ko umuganga abwiye umunywi w'itabi ufite ibibazo byo mu muhogo ati "Ntukwiriye kongera kunywa itabi." Ibi ntibivuga ko uyu muntu adafite ubushobozi bwo kunywa itabi ahubwo ntakwiriye kwongera kubera ingaruka z'umubiri.

Bigaragara neza mu bugingo bw'umwami Dawidi, wiswe umuntu uri nk'uko umutima w'Imana ushaka, ko abizera bashobora ndetse bajya bagwa mu cyaha gikomeye kandi igihe kirekire bizera Kristo (hamwe n'ibyo bafite byose muri Kristo). Kubaho munsi y'ubutware bw'icyaha nk'abatizera bo mu isi ni ibitumvikana kandi byivuguruza. Bijyana n'ingaruka mbi zirimo no kugera ku gupfa nk'igihano cy'Imana cyo guhagarika gukomeza gucumura.

1 Abakorinto 11:27-32 "Nicyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye, uko bidakwiriye azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami. Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara, iyo ducirwa urubanza n'Umwami wacu duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."

Ingaruka za kamere
(Kubana n'icyaha kizwi mu bugingo)

      Imirongo y'ingenzi:

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye"

Zaburi: 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

1 Yohana 1:6 "Nituvuga yuko dufatanije nayo, tukagendera mu mwijima , tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri."

(1) Gutakaza ubumwe n'Imana no gutakaza kuyoborwa n'Umwuka Wera n'imbuto ze mu bugingo (reba 1 Yohana 1:5-7). Icyaha gitera agahinda kandi kikazimya Umwuka (Abefeso 4:30; Abatesaroniki 5:19) Icyaha gihungabanya ubugingo bwo gusenga (Zaburi 66:18), ubuhamya bwacu (Ibyakozwe 1:8), kwiga Bibiliya (1 Abakorinto 2:10-16; Abefeso 3:16 n'ikurikira); ni ukuvuga imirimo yose y'Umwuka Wera mu bugingo bw'Abizera. Umurimo w'Umwuka Wera ntuba ukibaye uwo kwemeza.

1 Yohana 1: 5-7 "Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we, tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo, kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko dufatanije nayo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri: ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo, nk'uko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana"

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."

1 Abakorinto 2:10-16 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenye ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wawundi umurimo? N'iby'Imana niko biri; ntawabimenya keretse Umwuka wayo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye iby'Imana yaduhereye ubuntu, 13 aribyo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawe umurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo."

Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bwo Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijy'epfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugera ku kwuzura kw'Imana."

(2) Akababaro, kubura ibyishimo, kubera kuyoborwa na kamere n'icyaha.

Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

(3) Kuyoyoka cyangwa gusesagura ubutunzi bw'Umwuka, ibitekerezo cyangwa umubiri.

Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."

(4) Imirimo ya kamere n'ingaruka zayo ziteye ubwoba.

Abagalatiya 5:19-21 "Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana."

Abagalatiya 5:26 "Twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari."

(5) Uguhana kw'Imana, ukuboko kuremereye kw'Imana ku bugingo bwacu ngo biduhindure.

Abaheburayo 12: 5-10 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari, n'agucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, na twe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe."

1 Abakorinto 11:29-32 "Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

Zaburi 32:4 "Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

(6) Ubumwe burimo igitotsi n'agahinda ku bo tubana, cyane cyane abo mu miryango yacu.

Abagalatiya 5:15 "Ariko rero nimushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana"

Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana."

(7) Ugutakaza ubuhamya bwacu mu isi no kwubahuka Umwami.

1 Petero 2:12-15 "Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo. Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu: naho yaba umwami, kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware, kuko aribo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza. Kuko ibyo Imana ishaka ari uko muzibisha abantu b'abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu."

1 Petero 3:15-17 "Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha, kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo, nubwo babasebya, batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo, bamware. Ibyiza n'uko mwababazwa babahora gukora ibyiza, niba aribyo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahora gukora ibibi."

1 Petero 4:15-16 "Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa, bamuhora kwica cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo. 16 Ariko umuntu nababazwa, azira kuba umukristo, ntagakorwe n'isoni; ahubwo ahimbaze Imana kubw'iryo zina."

(8) Gutakaza ingororano imbere ya Bema (Intebe y'imanza) ya Kristo.

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerakanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragara imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cg ibibi."

Ingaruka zo gukomeza kwigaragambya kugaragara

Ku byavuzwe haruguru hiyongeraho ibikurikira:

(1) Ibihano birushijeho gukomera biva mu kuboko kuremereye kw'Imana.

Zaburi 32:4 "Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela."

Abaheburayo 12:6 "Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be."

(2) Iyo bikomeje ni ngombwa ko Itorero rifata icyemezo cyagera no ku gucibwa mu itorero.

2 Abatesalonike 3:6-15 "Nuko, bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza amabwiriza mwahawe na twe. 7 Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana, kuko tuticaga gahunda muri mwe, 8 cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho, dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. 9 Icyakora, si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cyacu; 10 kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe na mwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. 11 Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. 12 Nuko rero, abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo. 13 Ariko mwebweho, bene Data, ntimugacogorere gukora neza. 14 Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumumenye, mumuhe akato, kugira ngo akorwe n'isoni. 15 Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So."

Matayo 18:17 "Kandi niyanga kwumvira abo, uzabibwire itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro."

(3) Guhana kw'Imana kugera ku gupfa.

1 Abakorinto 11:30 "Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba barasinziriye."

1 Yohana 5:16 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si icyo mvuze ko asabira."

Ni ukuri abizera bashikamye muri Kristo ntibashobora gutakaza agakiza, agakiza gatangwa n'umurimo wuzuye w'Umukiza wicaye iburyo bw'Imana atuvuganira. Ariko ukur ko Ibyanditswe Byera bitwereka, ni uko n’abizera bagumye mu bumwe n'Imana bagahangana n'icyaha mu kwizera kw'ubugingo bwabo, bashobora kugwa mu buryo bw'icyaha bukomeye nka Dawidi. Ibi bishobora kubaho bidatewe n'uko umuntu atakijijwe by'ukuri ahubwo ari ukunanirwa kuguma mu bugingo n'imbaraga z'Umwuka w'Imana.

Turizera ko iyi nyigisho y’amahoro y'iteka y'umwizera yabafashije. Intego yo gusobanukirwa amahoro yacu ni ibyiringiro bidushishikariza kubaho uko Imana ishaka. Nta kubaho umuntu atagira icyo yitaho cyangwa gufata Umwami nk'uwo dufiteho uruhare n'iyo tutaramwizera. Twibuke ko Imana ari Data wa twese uri mu ijuru . Mu rukundo rwe ahana abana be ngo abigarurire. Intumwa Pawulo yashyize ukwizera kwayo mu kwiringirwa kw'ubuntu bw'Imana. Nubwo bamwe bumva ibi nk'aho Imana yashyize impano zayo muri Pawulo, ndizera ko icyo yabikije, bisobanura ngo, "icyabikijwe" ni ukwizera kwe kw’umurimo wuzuye wa Kristo nk'ifatiro ry'agakiza ke. Pawulo, yiringiraga ko ibyo bizarindwa kugeza ubwo akaga kose no kuneshwa kose k'ubu bugingo bizashiraho igihe cyo kuza k'Umwami.

Related Topics: Basics for Christians

Ibyiringiro Mu Guhazwa N’imana Uko Bukeye

Intangiriro

Iyo twizeye Yesu Kristo nk'Umukiza wacu, duhinduka abana b’Imana, babyawe kandi bakemerwa mu muryango w'Imana. Bityo, duhinduka abagomba kwitabwaho n'Imana nka Data wa twese wo mu ijuru udukunda.

Yohana 1:12-13 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13 Abo ntibabyawe n'amaraso, cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo; ahubwo babyawe n'Imana."

Abaroma 8:15-16 "Kuko mutahawe Umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'Umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:

Abagalatiya 3:26 "Mwese muri abana b'Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu:"

Matayo 7:7-11 "Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n'ukomanga akingurirwa. 9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? 10 cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?"

Nkuko Imana itunganye, no kutwitaho kwe ni ko gutunganye kandi kwuzuye. Ibikurikira byerekana uburyo bw'ingenzi bw'uko Imana yita ubwayo ku bizera Kristo nk'abana bakundwa bayo. Aya ni amahame y'ingenzi by'umwihariko ku bizera bashya.

Isezerano ry'uko Imana itwitaho

Nk'abana b'Imana, abizera bose bahinduka abitabwaho by'umwihariko n'Imana izi byose, yo, nka Data wo mu ijuru wita mu buryo buturenze kwumva, kuri buri mwana wayo. Isezerano ryo muri 1 Petero 5:7 rituruka mu guhugura kwo mu murongo wa 6 kandi rishobora kwumvikana no gukoreshwa mu bivugwa aha. Reka turebe ibice bitatu by'iri sezerano: Uruhare, inkomoko, n'ukuri.

1 Petero 5:6-7 "Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. 7 Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe."

      Uruhare cyangwa uguhugura

Isezerano ry'uko Imana itwitaho rituruka mu murongo ubanza uri n'itegeko, "Nuko mwicishe bugufi, muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye." Uku ni uguhamagarira ugushaka kwicisha bugufi no kwiyegurira ubushobozi busumba byose n'ubushobora-byose bw'Imana. Mu Kigiriki, inshinga ni itegeko kandi iri mu ijwi ryerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa. Aho kuba ngo "mwicishe bugufi" ni "mucishwe bugufi" cyangwa "emera gucishwa bugufi." Ibivugwa muri 1 Petero ni ibyo gutotezwa no kubababazwa ku bw'izina rya Kristo mu gihe turi kuri iyi si. Kubabazwa ni imfashanyigisho Imana ikoresha, nk'itanura ryaka cyane rikoreshwa n'abacura ibyuma, mu gutunganya no gukuza ukwizera kwacu. Ubu ni uburyo bworoheje mu by'uko budutera kubaho tugengwa n'Imana. Ku byerekeye ikigereranyo cyo gucura, reba 1 Petero 1:6-9.

"Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi; 7 kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi, (kandi izahabu, nubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabaheshe ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, 9 kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu, ni ko ngororano yo kwizera kwanyu."

Ubwirasi bw'umuntu bugaragara neza mu kumaramaza, kubaho uko abyumva atitaye ku Mana. Nk'urugero, iyo umuntu ariho adatotezwa, ashaka gusubira inyuma cyangwa agashaka kwifatira ibintu mu maboko ye aho gushyira ubugingo bwe munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana. Petero adutungira agatoki ku Mwami Yesu nk'urugero rutunganye rwo kwiyegurira no kwicisha bugufi biri muri 1 Petero 2:21-25. Mu itegeko ryo mu mur. wa 6 aduhugurira kwemerera Imana kuducisha bugufi ku bwo kubabazwa ko muri ubu bugingo.

1 Petero 2:21-25 "Kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cye. 22 Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: 23 yaratutswe, ntiyabasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. 24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku giti; kugira ngo dupfe ku byaha, duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. 15 Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu,ni we Murinzi wabwo."

      Inkomoko cyangwa urufatiro

Imizi yo kwicisha bugufi munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana iboneka mu magambo "muyikoreze amaganya yanyu yose." Dushobora kubivuga ukundi, "Mwemere gucishwa bugufi ... mu kwikoreza amaganya yanyu yose Umwami." Ibi birushaho kugaragara biturutse mu buryo Ikigiriki giteye aho kuba uko Ikinyarwanda giteye, ariko ubu ni bwo busobanuro. Kwikoreza ibyaha byacu Umwami bihinduka urufatiro n'uburyo bwo kwicisha bugufi kugomba kubaho.

Byongeye kandi, mu Kigiriki, "amaganya yanyu yose" ni: "uko amaganya yanyu yose cyangwa uko ibyanyu byakabaye." Igitekerezo aha si ukwikoreza Umwami wacu buri kibazo, ahubwo tugomba kugera aho dushyira ubugingo bwacu, n'imitwaro yabwo yose, ibiduhangayikisha, ubwoba, tukabishyira mu maboko y’udukunda kandi ushoboye. Aho gufata ibyacu mu maboko yacu, aho kugerageza gukoresha no kuyobora abandi n'ibyacu, tugomba gufata umugambi wo gushyira ubugingo bwacu mu Mana, imigambi yayo n'igihe cyayo. Iyo dukoze ibi by'ukuri, dushobora kwicisha bugufi munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana kugira ngo dukore iby'umugambi usumba byose w'Imana. Iyo ibi bidakozwe, turiyogeza mu kugerageza gukoresha ibyo duhura na byo muri ubu bugingo, cyane cyane iyo turi mu kaga no gutotezwa.

Mu gitabo cya 1 Samueli, Imana yashyizeho Dawidi kuba umwami asimbura Sauli kubera igicumuro cya Sauli (reba 1 Samueli 15-16). Sauli yari umuntu, aho gushyira ubugingo bwe munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, yakunze gushaka kwifatira ibintu mu biganza bye. Yigiraga umukoresha n'umuyobozi kandi hari byinshi nk'ibi byo mu mico ya Sauli biboneka muri twe. Imana ntiyashakaga ko Dawidi aba nka Sauli, niyo mpamvu yakoresheje Sauli no gutoteza Dawidi kwe kugira ngo ikure kuri Dawidi imico nk'iya Sauli. Inshuro ebyiri zose, Sauli yateye Dawidi icumu ashaka kumwica. Sauli yageragezaga gukora iki? Yashakaga kugerageza gukoresha no kuyobora ibyazaga kumubaho. Yangaga kwemera ubushake bw'Imana. Dawidi we yakoze iki? Ese yafashe icumu na we aritera Sauli? Oya. Yikoreje ibye byose Imana, yeguriye ubuzima bwe ukuboko gukomeye kw'Imana. Yarazibukiye aramuhunga.

1 Samueli 18:10-20 "Bukeye umwuka mubi uva ku Mana, ahanga kuri Sauli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye; Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose; kandi Sauli yari afite icumu mu ntoke. 11 Sauli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita ku rusika. Dawidi yizibukira kabiri, amuri imbere. 12Nuko Sauli atinya Dawidi, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sauli. 13 Ni cyo cyatumye Sauli amwivanaho, akamugira umutware w'ingabo igihumbi; Dawidi akajya atabarana na zo bagatabarukana. 14 Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose; kandi Uwiteka yari kumwe na we. 15 Nuko Sauli abonye ko Dawidi akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya. 16 Ariko Abisraeli n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo, bagatabarukana. 17 Bukeye Sauli abwira Dawidi ati: Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira; ariko rero ujye imbere y’intwari, urwane intambara z'Uwiteka; kuko Sauli yibwiraga ati: ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitia. 18 Ariko Dawidi abwira Sauli ati, nkanjye kuba umukwe w'Umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya Data mu Bisraeli? 19 Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sauli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Adurieli Umumeholati, aramurongora. 20 Hanyuma Mikali umukobwa wa Sauli abenguka Dawidi; abibwira Sauli, arabyishimira."

Impamvu cyangwa ibisobanuro

Impamvu tugomba kwegurira cyangwa kwikoreza Umwami ibyacu iboneka muri aya magambo, "kuko yita kuri mwe." Mu Kigiriki handitswe ngo, "kuko kuri we ni ibye kubitaho." Ibi bivuga ko njye na we atwitaho. Turi ab'igiciro cyinshi imbere y'Imana. Kuki tugomba kwiganyira niba Imana itwitaho? Kutiringira ukurinda kw'Imana ni uburyo bwo kwiyogeza. Ni nk'aho twaba twiyitaho kurusha Imana ndetse dushobora no gukora ibyo Imana izakora; ntidushake kuyiringira n'ubugingo bwacu. Niba Imana idukorera ibishoboka byose mu kuba itarimanye Umwana wayo, ni gute itazarushaho kutwitaho nk'abana yicunguriye?

Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"

Abaroma 5:8-11 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 9 Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? 10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? 11 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kwuzura na yo na bugingo n'ubu."

Isezerano ry’Imana mu kutumara ubukene

Ubwo Imana yita kuri buri wese muri twe nk'abana yicunguriye, intumwa Pawulo aduhamiriza ko uku kutwitaho kugera no ku byo dukenera bya buri munsi (ariko si ibyo turarikira). Intumwa Pawulo yaranditse ati "Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu" (Abafilipi 4:19). Iri ni isezerano ryakozwe bitewe n'inkunga y'amafaranga Abafilipi boherereje Pawulo mu kumufasha mu murimo we. Yabiringije ko gutanga kwabo kutazababera kubura. Imana yagombaga kubamara ubukene, kandi impamvu yabyo ntiyari ikindi uretse, "ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu." Ndibuka na none Abaroma 8:32.

Umwami Yesu yatanze impuguro zo kutagira amaganya ku byerekeye ibyo dukena buri munsi. Yibanze ku buryo Imana ubwayo yita ku byo dukenera by'ibanze nk'uko biri muri Matayo 6:25-34. Inshuro eshatu aratubwira ati "ntimwiganyire" (6:25-31, 34). Inshuro eshanu abaza ibibazo bigamije kwerekana ko kwiganyira kutagira umumaro.

Matayo 6:25-34 "Ni cyo gitumye mbabwira nti, ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti, tuzarya iki? Cyangwa muti, tuzanywa iki? Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo, tuzambara iki? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro? 26 Nimurebe ibiguruka mu kirere, ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe ntimubiruta cyane? 27 Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? 28 None se, ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi, uko bumera; ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda; 29 kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwose atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu. 30 Ariko Imana, ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none, ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika, mwa bafite kwizera guke mwe? 31 Nuko ntimukiganyira mugira ngo, tuzarya iki? Cyangwa ngo tuzanywa iki? Cyangwa ngo tuzambara iki? 32 Kuko ibyo byose abapagani babishaka: kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. 33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. 34 Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo."

Kuki kwiganyira kutagira umumaro? Nta mumaro kugira kuko bigaragara nk'ibitagira umumaro imbere y'urukundo rukenura rw'Imana no kumenya ibyo dukennye kwayo (reba 6:25, 26, 27 28, 30). Atwigisha ko kwiganyira ari imbuto zo kuba abantu "bafite kwizera guke." Kwiganyira ni imbuto zo kutagaragaza muri twe kutwitaho Imana igomba kutugirira nk'abantu bayo kubera ko igaragariza uko kutwitaho gutangaje inyoni zo mu kirere n'uburabyo bwo mu gasozi. Hanyuma, yerekana ko bitewe n'urukundo rukenura rw'Imana n'ububi bw'igihe gito bw'iyi si, icyo dukwiriye kwitaho kurusha ibindi ni iby'Umwuka (6:33-34).

Isezerano ryo kuduhaza kubw'amasengesho

Nk'abagize umuryango w'Imana, abizera bose bashobora kwegera Imana nka Data wa twese uri mu ijuru ku bw'Umutambyi Mukuru ukomeye wabo, Umwami Yesu Kristo. Kubera ko Imana izi ibyo dukennye mbere y'uko dusaba (Matayo 6:32), kandi ikaba itwitaho nk'inshuti, tugomba kubw'ibyo kuzana ibyo dukeneye hamwe n'iby'abandi imbere y'intebe y'imbabazi y'Imana mu masengesho.

Abaheburayo 4:16 "Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."

1 Petero 5:7 "Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe."

Matayo 7:7-11 "Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n'ukomanga akingurirwa. 9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? 10 cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?"

1 Yohana 5:14-15 "Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka: 15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye."

Abafilipi 4:6-8 "Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. 7 Nuko amahoro y'Imana, ahebuje rwose ay'umuntu yamenya, azarindira imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. 8 Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kwubahwa byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira."

Niba Imana ituzi kandi ikatwitaho, kuki tugomba gusenga? Kuko Imana yahisemo gukorera mu bugingo bwacu binyuze mu masengesho. Muri Yakobo 5:16 hatubwira ko gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete. Gusenga ni uburyo bwo kugirana ubumwe n'Imana n'igihamya cyo kwizera cyangwa cyo kuyoborwa n'Umwuka. Ni uburyo na none bwo kwerekeza imitima yacu ku Mwami, ku mugambi we, no ku gukenura kwe.

Inyinshi muri Zaburi ni amaganya cyangwa Zaburi zo gusaba. Muri zo, dusanga akenshi ko zitangira zerekana akaga, rimwe na rimwe ndetse ni umutima wihebye cyangwa wigunze ku bw'ibibazo uwazanditse yabaga afite. Mu buryo bwo gusenga Imana bw'umunyezaburi ariko, nk'uko azana imitwaro ye ku Mwami, yerekeza amaso ye ku Mana ayibutsa amahame yayo, n'amasezerano yayo. Uko akora ibi ni ko arushaho gusobanukirwa. Zaburi ikarangira n'umutima w'ibyiringiro by'ibyo ategereje n'ibyishimo mu Mwami. Imana ntiragahinduka, ariko umunyezaburi yahinduwe mu masengesho (reba Zaburi 3:1-8; 5:1-12; 6:1-10; 7:10, 13). Iyo imitima yacu ishaka Imana by'ukuri, amasengesho aba uburyo Imana ishobora kuduhinduramo no kutubumbira mu gushaka kwayo.

Amasengesho ni igihe cyo kwihana ibyaha, gushimira Imana no kuyimenyesha ibyo dukeneye mu buryo busobanutse bwo gusaba. Ariko icyo dukeneye kurusha ibindi ni uguhindurwa tugasa n'Umwana w'Imana, Umwami Yesu. Umwana adusezeranya ko Imana, nk'Imana Data, itazaduha ibuye nituyisaba umutsima cyangwa inzoka nituyisaba ifi. Mu rukundo rutunganye n'ubwenge byayo, izi gutanga ibyiza kurusha ibindi. Ariko tugomba gusobanukirwa ko ibyo dukeka ko ari umutsima cyangwa ifi, bishobora kuba mu by'ukuri ibuye cyangwa inzoka. Iyi ni yo mpamvu akenshi Imana idusubiza ngo yego ku byo dusaba, ni na yo mpamvu amasengesho yacu agomba kuba ubushake bw'Imana.

Matayo 7:9-11 "Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? 10 cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?"

Yakobo 4:3 "Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi."

Ibi bisaba igihe kandi ni yo mpamvu ahari Imana itanga uburyo butatu bwo gusaba ari bwo gusaba, gushaka, no gukomanga nkuko tubiubona muri Matayo 7:7-8.

"Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n'ukomanga akingurirwa."

Amasengesho si ugusaba gusa, ahubwo ni ugushaka kuyoborwa n'ubushake bw'Imana, no kuyitegereza nk'uko umuntu akomanga agategereza ku muryango ko hagira uwumva agakingura umuryango. Mukomeze gusaba, mwihangane, kandi musabe ibiri mu bushake bw'Imana. Mbese ibyo nsaba ni byo byiza kurusha ibindi koko nk'uko umugambi n'ubwenge by'Imana biri?

Inzitizi ku masengesho

Urutonde rukurikira ni urw'ibintu bizitira amasengesho mu bugingo bwacu:

(1) Kutagenza uko Umwuka Wera ashaka.

Yohana 4:22-23 "Dore, mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga icyo tuzi, kuko agakiza kava mu Bayuda. 23 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga."

Yuda 20 "Ariko mwebweho, bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera."

Abefeso 6:18 "Mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

1 Yohana 1:9 "Ariko ni twatura ibyaha byacu , ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose."

(2) Kutagenza uko Ijambo ry'Imana Rishaka (reba na Zaburi 119).

Imigani 28:9 "Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira."

Yohana 15:7 "Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."

(3) Kudasengana Ukwizera.

Matayo 21:22 "Kandi ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose."

1 Yohana 5:14-15 "Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka: 15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye."

Yakobo 1:5-7 "Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa. 6 Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya: kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga, ushushubikanywa. 7 Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana,"

Abaheburayo 11:6 "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka."

(4) Kudasaba kubera kuba nyamwigendaho.

Yakobo 4:2 "Murararikira, ariko nta cyo mubona: murica, kandi mugira ishyari, ariko ntimushobora kunguka,: muratabara, mukarwana; nyamara ntimuhabwa, kuko mudasaba:"

(5) Kudasabana impamvu z'ukuri, nta kwita ku bushake bw'Imana.

Yakobo 4:3 "Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi."

Yakobo 4:15 "Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo: Umwami Imana nibishaka, tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya."

1 Abakorinto 4:19 "Nyamara nzaza vuba, Umwami nabishaka: kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo:"

Matayo 6:10 "Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk'uko biba mu ijuru;"

Matayo 26:42 "Yongera kugenda ubwa kabiri, arasenga ati: Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba."

(6) Kutihangana, kunanizwa n'ibirushya.

Luka 18:1 "Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe;"

1 Samueli 27:1-3 "Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we, ati: nta kibuza, hariho umunsi Sauli azanyica; nta nama iruta ko nshikira mu gihugu cy'Abafilisitia, byatuma Sauli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko z'Israeli zose; uko ni ko nzamucika nkamukira. 2 Dawidi aherako ahagurukana n'abantu be maganatandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Maoki, umwami w'i Gati. 3 Dawidi n'abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n'abo murugo rwe; Dawidi na we n'abagore be bombi, Ahinoamu Umunyayezereli, n' abigaili w'i Karumeli, wari mu ka Nabali."

Yesaya 40:31 "Ariko abategereza Uwiteka, bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga: baziruka, be kunanirwa, bazagenda be gucogora."

(7) Kutabana neza n'abandi, umutima utababarira.

Mariko 11:25-26 "Kandi nimuhagarara musenga, hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu; 26 ariko nimutababarira abandi, na So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu."

(8) Gusengana ubwirasi, gusenga ngo utangaze abantu.

Matayo 6:5-8 "Nimusenga, ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira, ngo abantu babarebe: ndababwira ukuri yuko bamaze kugorerwa ingororano zabo. 6 Wehoho nusenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye: nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. 7 Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato, nk'uko abapagani bagira: bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. 8 Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye, mutaramusaba."

(9) Umuhati n’imihango ya kidini.

Matayo 6:7 "Namwe ni musenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira: bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa."

1 Abami 18:26-29 "Nuko bazana imfizi bahawe, barayibaga, maze batakambira izina rya Baali, uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati: nyamuna Baali twumvire. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n'umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse. 27 Bagejeje ku manywa y'ihangu, Eliya arabashinyagurira, ati: erega nimutere hejuru; kuko ari imana. Yenda ubu iriyumvira, cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse, cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa. 28 Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n'intambi nk'uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo. 29 Maze ku gicamunsi barakotsora, bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba; ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n'umwe."

(10) Ukutumvikana mu rugo.

1 Petero 3:7 "Namwe bagabo ni uko; mubane n'abagore banyu, mwerekana ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk'inzabya zidahwanije na mwe gukomera: kandi mububahe, nk'abaraganwa na mwe ubuntu bw'ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi."

Umusozo

Mu myaka cumi ya nyuma yo kubaho kwa George McCluskey yagize umutwaro ukomeye w'abana be nuko buri munsi akamara isaha kuva saa tanu kugeza saa sita abasengera. Si bo yasengeye gusa, ahubwo n'abuzukuru n'abuzukuruza bari bataravuka. Yabasabiye ko bazamenya Imana y'ukuri binyuze mu Mwana wayo, nuko ashyira ubugingo bwabo mu murimo wayo. Mu bisekuru bine byakurikiyeho, buri mwana yabaye umukozi w'Imana cyangwa akarongorwa n'umukozi w'Imana; uretse umwe. Uwo umwe na we ni umuntu uzwi cyane uyu munsi wa none, Dr. James Dobson. Abigeze kwumva George McCluskey ni bake, ariko kubera we ubugingo bw'ibisekuruza byamukurikiye bwabonye imigisha idashidikanywaho.

Related Topics: Basics for Christians

Ibyiringiro By’uko Imana Yateganirije Icyaha

Intangiriro

Hazavuka ibibazo byinshi byerekeye ingorane z'icyaha mu bugingo bw'umwizera. Kuki nkomeza gucumura? Mbikoraho iki? Mbabarirwa nte? Mbasha nte kunesha imigendere yanjye ya mbere? Umwizera afite imbere ye ikibazo cyo guhitamo nkuko mu Baroma 7:15-18 n'icy'intambara nk'iyo mu Bagalatiya 5:17. Uko bigaragara, ibi bivuga ko abakristo mu bwihebe bakeneye kuyoborwa no guhumurizwa biva mu Ijambo ry'Imana kuri iki kibazo.

Abaroma 7:15-18 "Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka, atari byo nkora; ahubwo ibyo nanga, akaba ari byo nkora. 16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17 Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18 Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora nta ko;"

Abagalatiya 5:17 "Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora."

Ubusobanuro bw'icyaha

Icyaha ni ukuva muri kimwe mu bipimo by'Imana. Ni ukunanirwa gukurikiza amategeko y'Imana, haba mu bikorwa, imico, cyangwa imimerere. Ni ikintu cyose mu muntu kiterekana cyangwa kinyuranye na kamere yera y'Imana. 7

Amoko y'ibyaha

Imirongo y'ingenzi:

Imigani 6:16-19 "Hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira, ni ibi: 17 Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, n'uteranya abavandimwe."

Abefeso 5:19-22 "Mubwirane Zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba, mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. 20 Mujye mushima Imana, Data wa twese, ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo: 21 kandi mugandukirane ku bwo kwubaha Kristo."

Ku byo kworoshya no gufasha mu gusobanukirwa kamere y'icyaha, dushobora gushyira icyaha mu moko ane:

      Kutakira ubuntu bw'Imana

Kutakira ubuntu bw'Imana bisobanura kutiyegurira Imana n'ubuntu bwayo itanga, no gushaka kubaho ku bwacu. Bikubiyemo ibintu nko kutita ku Ijambo ry'Imana, kudaterana n'abandi ku bwo guhumurizwa mu Mwuka, no kudasenga ngo twereke Imana ibyo dukennye.

Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana."

Yesaya 50:11 "Yemwe abacana mwese, mukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi, muzaryamana umubabaro."

Yeremiya 2:13 "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari jye soko y'amazi y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."

Yeremiya 17:5 "Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."

Irya mbere, kutakira ubuntu bw'Imana bivuga gushaka gukora iby'ubugingo n'ubushobozi n'ingamba byacu aho gukoresha imbaraga zitangwa n'Imana.

Abaheburayo 4:16 "Nuko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."

Abaheburayo 10:25 "Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo."

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira."

Abefeso 6:10-18 "Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri; ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mw'ijuru. 13 Nuko rero, mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose,mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza: 15 mukwese inkweto, nizo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza: 16 kandi ikigeretse kuri ibyo byose, mutware kwizera nk'ingabo; ni ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa Mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza, kabe ingofero; mwakire n'inkota y'Umwuka, niyo Jambo ry'Imana; 18 mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."

      Ibitekerezo bibi cyangwa imyifatire nkora-cyaha

Ibi byaha birimo imyifatire nko gusharira, kwangana, kwiganyira, ishyari, kurarikira, kwifuza, kutishima, n'urwango.

Abagalatiya 5: 19-21 "Dore imirimo ya kamere iragaragara, ni iyi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kurigira, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana."

Matayo: 15:19 "Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi."

      Ibyaha by'ururimi

Ibyaha by'ururimi birimo kubeshya, kubeshyera abandi, kuryarya, ibiganiro bibi, gusebanya, gukwiza urwango muri bene data, n'amagambo y'uburakari.

Imigani: 6:17-19 "Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, N'uteranya abavandimwe."

Matayo 15:19 "Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi."

Abefeso 5:4 "Cyangwa ibiteye isoni, cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye; ahubwo mushime Imana."

Abefeso 4:29 "Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo, mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumva umugisha."

      Ibyaha byibonekeza

Ibyaha byibonekeza birimo gusambana, guheheta, kwiba, guhuguza, kwica, no kwiyandarika.

Matayo 15:19 "Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi n'ibitutsi."

Abagaratia 5:19-20 "Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice."

Uko dutekereza kuri aya moko uko ari ane, ni ngombwa kubireba dukurikije impamvu n'ingaruka z’icyaha Umwami yavuze kuri ibi mu bice bikurikira:

Matayo 12:34-37 "Mwa bana b'inshira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza, muri babi? Ibyuzuye mu mutima, nibyo akanwa kavuga. 35 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. 36 Kandi ndababwira yuko ijambo ry'imfa-busa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w'amateka. 37 Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha."

Matayo 15:18-19 "Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, nibyo bihumanya umuntu. 19 Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi."

Ibyuzuye umutima bisesekara ku munwa. Muri Bibiliya, umutima ushobora kugereranywa n'intekerezo, amaranga-mutima, cyangwa ubwende, intekerezo, gukorwa ku mutima. Iyo dutekereje ibibi bitajyanye n'intekerezo za Kristo, tuvuga ari byo dukurikije. Ibyaha by'ururimi ni imbuto z'ibyaha byo mu mutima cyangwa imyifatire nkora-cyaha. Iyo twuzuye ibitekerezo bibi byo kwifuza, cyangwa ishyari, cyangwa uburakari, cyangwa ubwoba, bidutera kuryarya abandi, kwiyemera cyangwa kwivuga ibigwi, gushyira abandi hasi tubajora cyangwa kunegura, cyangwa se kuvuga mu buryo budahuje no kwizera, urukundo n'ibyiringiro.

N'ibitekerezo bibi rero bifite inkomoko cyangwa imizi. Bitondekanije muri Matayo 15:19 hamwe no kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi n'ibyaha by'"intekerezo mbi." Mu by'ukuri ibi byaha bindi biva mu bitekerezo bibi, ariko ibitekerezo bibi byo biva he? Menya ko muri Matayo 12:34-35 Umwami agereranya ibyuzuye umutima n'ubukire. Ubukire ni bwiza cyangwa bubi. Ubukire ni ikintu duha agaciro, ariko se kuki tubuha agaciro? Kubera ibyo dutekereza buzatumarira nko kugura ibyo twifuza cyangwa dukeneye.

Ndatekereza ko ibitekerezo bibi biva mu byiringiro bipfuye cyangwa ibibeshyo by'ibyo twizera. Iyo twifuza tukararikira ibyo abandi batunze, urugero, dutsindwa no gutekereza no kwizera ko dukeneye amahoro n'ibyishimo.

Iyo dutekereje dutyo, tuba twizeye uburiganya bwa Satani n'ubw'isi ko ibyishimo bizanwa n'ubwinshi bw'ibyo dutunze byaba kumenyekana, ibinezeza, umwanya, imbaraga, impano, cyangwa ibintu.

Gushyira ibi mu bikorwa mu buryo bworoshye bivuga ko, kugira ngo duhangane n'icyaha mu bugingo bwacu tugomba kwiga kurebera icyaha hejuru tukareba ku mizi yacyo biti ihi se ntituzigera tugira guhinduka kw'iteka gutangirira mu kwizera ko mu bugingo bwacu imbere. Ibyiyongereyeho bivugwa mo biri hepfo aha.

Ibyateganirijwe kubabarirwa ibyaha

Imirongo y'ingenzi:

1 Yohana 1:8-10 "Ni tuvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe."

Abaroma 8:31-34 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ari yo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira?"

Yohana 13:1-10 "Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mw'isi, nirwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka. 2 Bakirya ibyo kurya bya n'ijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Iskaryota mwene Simoni ngo amugambanire, 3 Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana, kandi ko asubira kuri yo; 4 ahaguruka aho yariraga, yiyambura umwitero, yenda igitambaro, aragikenyeza. 5 Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje. 6 Nuko yegera Simoni Petero, nawe aramubaza ati: Data-buja, ni wowe unyoza ibirenge? 7 Yesu aramusubiza ati: Ibyo nkora ubu, ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma. 8 Petero aramubwira ati: Reka! ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge. Yesu aramusubiza ati: Ni nta koza, ntacyo tuzaba duhuriyeho. 9 Simoni Petero aramubwira ati: Data-buja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n'amaboko, umese n'umutwe. 10 Yesu aramubwira ati: Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse koga ibirenge, ngo abe aboneye rwose: namwe muraboneye, ariko si mwese."

Zaburi 32:1-5 "Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. 2 Hahirwa umuntu, Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya. 3 Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. 5 Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, Naravuze nti, Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye: Nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye."

Zaburi 51:1-13 "Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe: Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. 2 Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye. 3 Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. 4 Ni wowe, ni wowe ubwawe, nacumuyeho, Nakoze icyangwa n'amaso yawe: Byabereye bityo kugira ngo uboneke k'ukiranuka n'uvuga, Kandi uboneke k'uboneye n'uca urubanza. 5 Dore, naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mwo mama yambyariye. 6 Dore, ushaka ukuri ko mu mutima, Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge. 7 Unyezeshe ezobu, ndera: Unyuhagire, ndaba umweru ndushe urubura. 8 Unyumvishe umunezero n'ibyishimo, Kugira ngo amagufa wavunnye yishime. 9 Hisha amaso yawe ibyaha byanjye Usibanganye ibyo nakiraniwe byose. 10 Mana, undememo umutima wera: Unsubizemo umutima ukomeye. 11 Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera. 12 Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe; Unkomereshe umutima wemera. 13 Nibwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire."

Agakiza muri Kristo kaduha uburyo bwo guhangana n'icyaha mu buryo bunesha, ariko ntikadusonera ku ngorane z'icyaha no gushukwa na cyo. Imyifatire yacu n'ibyo twiyemeza ni (a) ukudakora icyaha (1 Yohana 2:1), no (b) kutagumya gukora icyaha ngo ubuntu busage (Abaroma 6:1 n'ikurikira). Kuba turi abantu, icyakora, tuzakomeza kujya ducumura tukiri muri ubu bugingo.

Ibi bivugwa neza muri 1 Yohana 1:8-2:2.

"Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezeho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe. 2:1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo niwe mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mw'isi bose."

1 Yohana 2:1 "Bana banjye bato, mbandikiye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, niwe Yesu Kristo ukiranuka."

Abaroma 6:1-8 "Nuko tuvuge iki? Tugume gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, kubw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe , kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, niko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we."

None se, ni muti ki Imana itanga iyo ducumuye? Igice kizwi na bose cyo mu Isezerano Rishya ni 1 Yohana 1:8-2:1

Isezerano ryo kubabarirwa ibyaha
binyuze mu kwatura

Muri 1Yohana 1:8-10 hatwerekeza ku ngingo eshatu zikurikira zo kwihana: (a) Kwatura ko dutsindwa n'icyaha; (b) Kwatura ibyaha byihariye; (c) Kwatura imikorere y’icyaha. Izi ngingo uko ari eshatu ni zo tugiye kuvugaho.

Kubera ko ijambo nyamukuru aha ari kwatura, iri jambo risobanura iki? Ijambo ry'Ikigiriki ryo kwatura muri 1 Yohana 1:9 ni homologeo. Risobanurwa ngo "kuvuga ururimi rumwe", "kwikiriza, kwemera, kumvikana". Rituruka kuri homologos, “guhuza ibitekerezo.” Tugomba kumvikana n'Imana n'Ijambo ryayo ku byerekeye icyaha no kucyemera imbere y'Imana. Reka mbabwire ibintu bibiri birebana n’ubusobanuro bw’iri jambo:

(1) Kwatura ni ibyacu kureba by'ukuri icyaha uko kiri, ko kitwangiriza kikangiriza n'abandi, kigasuzuguza Imana, kikaba ari kibi n'uko kiri uko ntigikeneye gusa imbabazi z'Imana ngo dukomeze kugirana ubumwe nayo, ahubwo ni ukukirandura mu bugingo bwacu ku bw'imbaraga z'ubuntu bw'Imana. Ntidukwiriye gusuzugura icyaha. Tugomba kwanga icyaha nk'uko Imana icyanga.

Imigani 28:13-14 "Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; Ariko ubyatura akabireka, azababarirwa. 14 Hahirwa umuntu uhorana kubaha; Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago."

(2) Kwatura ni ukutibabarira ubwacu ku bw'icyaha n'icyo Imana yita icyaha mu Ijambo ryayo. Dukunda akenshi kwanga kwemera ukuri kw'icyaha cyacu. Dukunda gutanga impamvu z'icyaha, kugihakana, cyangwa kugishyira ku bandi nk'uko Adamu na Eva babigenje igihe Imana yababajije mu Itangiriro 3:7-13.

Iyi myifatire ya kera iboneka neza mu mabango ane kuri atanu atangijwe n'amagambo "nituvuga" muri 1 Yohana 1:6-10. Menya ko hari ibintu bitatu muri 1 Yohana 1:8-10 tugomba kwemera. Bibiri bivugwa mu buryo bwo kwibeshya ngo, "nituvuga", (imirongo 8 na 10 ) ariko ibitandukanye n'ibyo ni ukwatura ukuri k'uko ibyaha byacu biri.

      Kwatura ko dutsinzwe n'icyaha (1 Yohana 1:8)

Yohana yandikirye abizera muri 1 Yohana ibyerekeranye n'ubumwe n'Umwami. Ijambo ry'Ikigiriki koinonia, risobanura "kwifatanya, gusangira, ubumwe, ubusabane." Mu kugendana n'Umwami mu kwizera, abizera basangira ubugingo bwe kandi bagendera mu mico ye no guhindurirwa gusa nawe. Muri 1 Yohana 2:1, 7 na 12, Yohana ahamagarana urukundo abasoma ibye ati, "bana banjye bato", "bakundwa" cyangwa "bana bato". Ntashidikanya ko bazi Umwami, kandi ko ibyaha byabo byababariwe, ahubwo ahangayikishijwe n'ubumwe no kugendana iteka kwabo n'Umwami.

Abizera bashobora kuvuga ko bafitanye ubumwe n'Imana (1 Yohana 1:6), ariko mu by'ukuri bagenda mu mwijima kubera kutemera guhangana n'icyaha. Yohana yandika yerekana igikwiriye gukomeza ubumwe no kwerekana gihamya y'ubumwe bw'ukuri.

Zaburi 57:5 "Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose."

Zaburi 58:3"Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo: Iyo bavutse, uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya."

Hariho icyakora itandukaniro hagati y'ubumwe, kuba umwana w'Imana ku bwo kuvuka ubwa kabiri mu kwizera Kristo, n'ubusabane, kugendana gicuti n'Umwami mu kwizera Kubera ububi bw'inyigisho z'ibinyoma zikomeza kwinjira mu mateka, bamwe bavuga ko bafitanye ubumwe n'Imana kandi ko batagira icyaha. Ibi bivuga ko ntacyo bishinja cyangwa ko nta bubasha bw'icyaha buba muri bo. Icyaha ni icyaha kandi cyerekana umurage w'icyaha cyangwa kwiyitaho.8 Yohana avuga ko abantu nk'abo bibeshya ubwabo, mu kuri ntibashobora kubeshya ubazi neza.

Ibitandukanye n'ibyo ni ukwatura no kwemera ko tugifite kamere y'icyaha iba muri twe. Kuvuka bundi bushya kuduha kamere nshya, ariko, ibitandukanye n'ibyo bamwe bigisha, ntabwo gukuraho burundu kamere ya kera y'icyaha iba muri twe. Imbaraga z’icyaha zirashegeshwa, ariko kamere yacyo iba igihari. Gusobanukirwa iri hame no kwemera ukuri kwaryo bidufasha kuba menge mu buryo duhangana na cyo mu kwizera umugambi w'Imana n'ubuntu twateganirijwe. Ntidushobora guhangana n'umwanzi tutazi ko ariho.

Abaroma 6:4-11"Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, niko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, y'uko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: Kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ariko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu."

Abaroma 7:14-21 "Tuzi yuko amategeko ari ay'Umwuka: ariko njyewe ndi uwa kamere, ndetse naguriwe gutegekwa n'ibyaha. Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka, atari byo nkora; ahubwo ibyo nanga, akaba ari byo nkora. 16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17 Nuko rero noneho si njye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18 Nzi yuko muri njye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora nta ko; 19 kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba aricyo nkora. 20 Ariko ubwo nkora ibyo nanga , si njye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 21 Nuko rero, mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza , nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere."

Abagalatiya 5:17-21 "Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa Ubwami bw'Imana."

      Kwatura ibyaha byihariye (1 Yohana 1:9)

Iyo tuzi ko kamere y'icyaha ikiri muri twe, twitegura kurushaho kuba menge ku bushobozi bw'ibyaha byihariye tugakenera kubyaturira Imana no guhangana na byo. Yohana aravuga ati, "Ariko nitwatura ibyaha byacu, Ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose" (1 Yohana 1:9)

"Ibyaha” mu murongo wa 9 riri mu bwinshi kandi mu Kigiriki rifite imbanzirizajambo. Mu murongo wa 8 ijambo “icyaha” riri mu buke nta mbanzirizajambo. Yohana arandika iby'icyaha runaka n'ibyaha byihariye Imana itwereka. Ntitugomba gusaba Umwami kutubabarira ibyaha gusa. Isengesho nk'iryo rikora ibintu bitatu:

(1)Ribumbira hamwe ibyaha byacu nta kureba ukuri kw'icyaha runaka mu bugingo bwacu.

(2) Riba uburyo bwo guhisha ibyaha byacu no kubyiyibagiza.

(3) Ritubera inzitizi zo guhangana n'ibyaha byihariye no kugera ku kibitera binyuze mu kwizera amahame y'Ibyanditswe Byera.

"Kwatura" iri mu ndagihe ikomeza mu Kigiriki. Ibi ni byo bita indagihe yisubiramo. Yerekeye igikorwa gikomeza kandi cyisubiramo nk'icy'inkorora itavuvuka. Mu buryo bwisubiramo,tumenye icyaha, bityo tukaba tugomba muri uwo mwanya kucyatura no gushakira mu murimo w'Umwuka w'Imana n'amahame y'Ijambo ryayo imbaraga zo kunesha icyaha twishingikirije imbabazi z'Imana.

Isezerano ni uko Imana ari iyo kwizerwa kandi ikiranukira (idaca urwa kibera) kutubabarira no kutwezaho gukiranirwa kwose. Nitwatura ibyaha byacu mu kuri tutibabarira, Imana ni iyo kwizerwa buri gihe iratubabarira. Itugarura mu bumwe na yo. Icyaha kizwi gishavuza Umwuka (Abefeso 4:30) kandi kizimya imbaraga ze (1 Abatesalonike 5:19). Icyaha kizwi ni uburyo bwo kutiyegurira kuyoborwa n'Imana, gikuraho ubumwe, kikabera inzitizi kugendera mu Mwami kwacu (reba Yesaya 59:1-2)

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa"

1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana,"

Yesaya 59:1-2 "Dore ukuboko kw'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza; n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva."

Icyakora, nubwo Imana itunganye kandi yera, ifite ububasha bwo kutubabarira no kudusubiza mu bumwe na yo kubera umurimo wuzuye wa Kristo, Umuvugizi wacu, iyo twatuye ibyaha.

1 Yohana 2:1-2 "Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mw'isi bose."

Ibyaha byonyine dushobora kwatura ni ibyo tuzi, ariko nk'uko muri 1 Yohana 1:8 na 10 havuga, kuva tukiri muri ubu bugingo ntidushobora kuba indakemwa cyangwa ngo tubeho nta cyaha. Tuzahorana ibyo tugomba guhindura. Mu yandi magambo, tuzahorana ibyaha tutazi. Isezerano ni uko, uko twatura ibyaha byacu tuzi kandi tugashaka by'ukuri kugendana n'Umwami, ntatubabarira ibyaha twatura gusa ahubwo atwozaho ibyaha byose (n’ibyo tutazi) maze ubumwe bugakomeza.

Kutweza bishobora kuvuga guhindura kuzanwa no kwatura kuko biduhesha guhangana n'icyaha no gushaka ubumwe n'imbaraga z'Imana.

Zaburi 32:5 "Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti, ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye: na we unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Sela."

      Kwatura mu buryo rusange (1 Yohana 1:10)

Kugendera mu bumwe n'Imana ni ukugendera mu mucyo (1 Yohana 1:7), kandi ibi bivuga kugendera mu mucyo w'Ijambo ry'Imana. Bibiliya ni nk'inkota n'umucyo umurikira imigendere yacu (reba Abaheburayo 4:12; Zaburi 119:105, 130). Aya magambo yombi (inkota n'umucyo) yerekana ububasha bwa Bibiliya bwo kugaragaza no gutangaza icyaha n'uburyo bunyuranye dukosereza Umwami n'abantu.

Abaheburayo 4:12 "Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira."

Zaburi 119:105 "Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye."

Zaburi 119:130 "Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge."

2 Timoyeyo 3:16 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka."

Abefeso 5:8-17 "Kuko kera mwari umwijima, none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo, 9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwuka ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro ahubwo muyihane, 12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 13 Ariko byose, iyo bitangajwe n'umucyo, na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. 14 Ni cyo gituma bivugwa ngo: usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira. 15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 16 mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. 17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka."

Bamwe, icyakora, bavuga ko batakoze icyaha. Ibi ni uguhakana ko batigeze bakora icyaha cyangwa kuvuga ko bahagaritse gukora icyaha runaka mu bugingo bwabo, ni ukuvuga, guhora bakora icyaha. Duhereye ku gihe cy'inshinga yo muri 1 Yohana 1:10 (itondaguye mu gihe cyashize kandi ikaba yerekeye igikorwa n'ingaruka zihoraho mu ndagihe ubirebeye k'uvuga) ibi bya nyuma ni byo bivugwa. Ingaruka z'ibintu nk'ibyo ni ugupfukirana umurimo wemeza (abantu ibyaha) w'Ijambo n'Umwuka w'Imana.

Intego yo kwatura

Imirongo y'ingenzi:

1 Yohana 2:1 "Bana banjye bato, mbandikiye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, niwe Yesu Kristo ukiranuka."

Imigani 28:13-14 "Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; Ariko ubyatura akabireka, azababarirwa. 14 Hahirwa umuntu uhorana kubaha; Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago."

Muri 1 Yohana 2:1 herekana intego Yohana yari afite mu mutwe. Nk'uko byavuzwe haruguru, kwatura bidufasha guhagarika icyaha. Hagenewe kudufasha guhangana n'icyaha no gushaka ubumwe n'imbaraga z'Imana. Impamvu yo kwatura ntigomba kuba urwitwazo, ni ukuvuga ngo, "Nshobora gukora icyaha uko nshatse kuko nshobora kucyihana iteka." Kwitwara gutyo gutera ibintu byinshi bibi:

(1) Gutera gusuzugura icyaha kukabuza kubona ubushobozi bubi bwacyo n'ingaruka ziteye ubwoba ku bwiza bw'Imana, ku buhamya bwacu, kuduhenebereza ubwacu, ku mibanire yacu n'abandi, no ku ngororano z'iteka.

(2) Gutera kubura impamvu yo kwatura. Twatura icyaha ngo duhagarike ububi bwacyo no kugarura ubusabane n'imbaraga z'Imana mu bugingo bw'umuntu. Icyaha gitera agahinda kandi kikazimya imbaraga z'Umwuka; kwatura kutugarurira ubusabane n'Imana bityo tukongera kugendera mu kwizera n'imbaraga zayo.

(3) Gutera kwirengagiza intego y'Imana yo kuduhindura mw'ishusho y'Umwana wayo. Ibyishimo n'amahoro by'ukuri ntibiboneka mu mibereho y'icyaha, biboneka gusa mu kumenya Kristo n'ubumwe na We.

(4) Gutera kwirengagiza cyangwa kwiyibagiza ibihano by'Imana.

Abaheburayo 12:5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari, nagucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, na twe tukabubaha: ntidukwiriye cyane kugandukira Se w'Imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ugihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka guhesha amahoro abamenyerejwe na cyo."

Zaburi 32:1-5 "Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. 2 Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemo uburiganya. 3 Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela. 5 Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti, ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye: na we unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Sela."

Icyiru cy'ibyaha byacu

Imirongo y’ingenzi:

1 Yohana 2:1-2 "Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo niwe mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mw'isi bose."

Abaroma 8:31-34 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ari yo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari i buryo bw'Imana, adusabira?"

Intego y'inyigisho zo muri 1 Yohana ni ukugira ngo tudacumura; nyamara ukuri ni uko tugicumura. Iyo ducumuye, dufite Yesu Kristo ari we gisubizo kizira inenge kuri twe, uri iburyo bwa Se. Kuba ari igisubizo kizira inenge byerekanwa n'ubusobanuro butatu:

      Kristo ni umuvugizi wacu

Iri jambo ry'Ikigiriki parakletos risobanura "uwunganira umuburanyi." Nubwo igitekerezo cy' "umwunganizi" cyangwa "uburanira undi" cyari kidasanzwe 9, aha ni cyo gisobanuro, cyane cyane nk'uko Pawulo abyigisha mu Baroma 8:34. Nk'umuvugizi wacu cyangwa utuburanira, iyo turezwe na Satani (Ibyahishuwe 12:10), atangaza imbabazi twagiriwe no gukiranuka duhagararamo imbere y'Imana tubitewe n'uko we ubwe yapfuye mu cyimbo cyacu agahanishwa igihano cyari gikwiriye ibyaha byacu (Abaroma 8:34). Muri Luka 22:31-32 naho havuga uburyo uko kutuvuganira kwe gukora.

Abaroma 8:34 "Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari i buryo bw'Imana, adusabira?"

Ibyahishuwe 12:10 "Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti: noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo: kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu."

Luka 22:31-32 "Kandi Umwami Yesu aravuga ati: Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk'amasaka; 32 ariko weho ndakwingingiye ngo ukwizera kwawe kudacogora, nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe."

      Kristo arakiranuka

Ibi byerekana uko Kristo ari Imana-Muntu (Imana y'ukuri itagabanutseho, umuntu utagira icyaha) kuburyo bwo gufata umwanya wacu nk'inshungu yacu ku musaraba no kutuvuganira nk'umuvugizi wacu udusabira, n'umufasha wacu.

      Kristo ubwe ni we cyiru cy'ibyaha byacu

Niba hari uwizera wibaza icyo yakwishingikirizaho ngo abone imbabazi z'Imana cyangwa agatekereza ko icyaha ari kibi cyane ngo Imana ikibabarire, igisubizo kiri muri aya magambo akurikira:

Yesu Kristo ni igitambo gikuraho ibyaha by’abakristo kimwe n’ ibyaha by'isi yose. Mu kuvuga ibi,Yohana yasobanuraga neza uko Kristo yapfiriye buri wese (reba 2 Abakorinto 5:14-15, 19; Abaheburayo 2:9). Ibi ntibivuga ko buri wese azakizwa. Bivuga ahubwo ko uwo ari we wese wumva Ubutumwa Bwiza ashobora gukizwa abishatse (Ibyahishuwe 22:17). Icyo Yohana yerekana ni ukwibutsa abasoma ibye iby'ubwiza buhebuje by' "igitambo gikuraho ibyaha" cya Kristo kugira ngo abizeze ko kubavugira bihuje neza no kwera kw'Imana." 10

Ibyateguriwe kudukiza ibyaha

Imirongo y'ingenzi:

1 Abakorinto 10:13 "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira."

Zaburi 32:6-7 "Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo: Ni ukuri umwuzure w'amazi y'isanzure ntuzamugeraho. 7 Ni wowe bwihisho bwanjye, uzandinda amakuba n'ibyago, uzangotesha impundu zishima agakiza. Sela."

Abaroma 6:1-14 "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14 Ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu."

Reba Abagalatiya 5:16-26; Abefeso 5:15-20; Abakolosayi 3:1-16.

Kubera ko ubushake n'intego by'Imana ari uko tudakora icyaha, twagira dute ngo tuneshe icyaha? Aha turimo kuvuga ibyerekeye ibyo kunesha kw'Imana kw'ikigeragezo n'imibereho y'icyaha cyangwa ubugingo buneshwa n'icyaha umukristo ashobora kugira igihe cyose. Kubera ibigeragezo byinshi, abizera bashobora kwibaza uko bashobora gutsinda ibigeragezo. Cyangwa kubera kuneshwa kenshi, bashobora kwibaza niba koko bashobora guca ingeso yabananiye mu bugingo bwabo bwose. Ku bw'ubuntu bw'Imana, ubumwe bw'umwizera na Kristo, ndetse n’imbaraga z’Umwuka wa Kristo, igisubizo ni “yego.”

1 Abakorinto 10:13 ni igice gikwiriye mu gusubiza ibi bibazo no kuduha isezerano ritangaje. Hatwigisha ibintu bitatu by’ingenzi byerekeye gushukwa hamwe n’ibyo Imana yaduteganirije.

      Ibigeragezo ni rusange

Mu magambo ngo, "nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, "Pawulo nta bwo avuga ko ubwo twese duhura n'ibigeragezo dukwiriye kubyijugunyamo. Erega turi abantu buntu. Uyu murongo si urwitwazo rwo kwishyira mu bigeragezo. Rimwe na rimwe abantu bagira ibyaha byabo urwitwazo bavuga ngo, ni ko nteye. Kubera ko ari ko nteye, sinshobora kubireka. Imana iriho ishaka uburyo twahindura uko duteye kandi uko guhinduka ni twe gufitiye akamaro. Ihorana ku mutima ko twagira imibereho myiza!

Mbere na mbere, Intumwa iratwemeza ko kugeragezwa atari ukwacu gusa. Ntituri twenyine mu ntambara turwana n'icyaha. Abandi bahuye n'ibimeze bityo maze batabarwa n'Imana. Ibigeragezo byacu byose ni rusange mu bantu, ubwo rero ntidushobora kwihisha inyuma y'uko ibyacu bitandukanye ngo tubigire urwitwazo rw'ibyaha byacu ngo birihariye. Hari uguhumurizwa gukomeye mu kumenya ko n'abandi bahuye n'ibimeze nk'ibyacu ndetse wenda bikaze birushaho, amaze bakabyihanganira kubera imbaraga no kwiringirwa by'Imana.

Abaheburayo 11:2-12 "Icyatumye aba kera bahamywa neza ni uko bari bagufite. 3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n'Ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. 4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kaini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga, nubwo yapfuye. 5 Kwizera ni ko kwatumye Enoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye; kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. 7 Kwizera ni ko kwatumye Noa atinya Imana, amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ni yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. 8 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa: nuko agenda, atazi iyo ajya. 9 Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo, akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe; 10 kuko yategerazaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse, ikawurema. 11 Kwizera ni ko kwatumye Sara abashishwa gusama inda, nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. 12 Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi yari ameze nk'intumbi) akomokwaho n'abangana n'inyenyeri zo ku ijuru kuba nyinshi, kandi bangana n'umusenyi uri mu kibaya cy'inyanja kutabarika."

Nuko rero, icya mbere Pawulo yatuburiye ni uko ibigeragezo ari rusange. Maze, ashingiye ku kwiringirwa kw'Imana, atwereka ibindi bintu bibiri dukwiriye kumenya kubyerekeye Umwami mu bigeragezo ibyo ari byo byose.

      Imana igenga ibijyana n'ibigeragezo

Imana ntizadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora kwihanganira (1 Abakorinto 10:13-14). Izi aho intege-nke zacu ziba, aho gukomera kwacu kugarukira, n'ibyo twihariye mu bugingo bwacu bwa buri gihe. Iturinda ibigeragezo byose tutabasha. Iyo ikigeragezo kije dushobora kutakibasha, atari uko tutagishoboye, ahubwo ari ukubera ko tuvuga ngo ntitwagishobora. Biterwa n’uko dusuzugura imigisha yacu cyangwa kubera ko tutitonze mu migendere yacu n'Imana ya buri munsi.

1 Abakorinto 10:13-14 "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. 14 Nuko rero, bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo."

Ibi nanone bivuga ko iyo ibigeragezo bije, uretse gusuzugura ubushobozi Imana iduha: (a) twabishobora ku bw'ubuntu bw'Imana kandi (b) Umwami, nubwo atatugerageresha icyaha, yemera ko kitugeraho ku bw'imigambi ye. Imana igabanya ibigeragezo yemerera kugera mu bugingo bwacu.

Yakobo 1:13 "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati: Imana ni yo inyoheje; kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha."

Ibi ntibivuga ko dukwiye gushyira Umwami iruhande ngo twibagirwe ibitureba byerekeranye n'ibigeragezo. Urugero, tubwirwa mu Byanditswe Byera:

(1) Guhunga ibigeragezo bimwe. Reba igisubizo cya Yosefu igihe yageragejwe n'umugore wa Potifari mu Itangiriro 39:1-12.

1 Timoyeyo 6:11 "Ariko wehoho, muntu w'Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n'ubugwaneza."

2 Timoyeyo 2:22 "Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye."

(2) Gusengera Ibigeragezo.

Matayo 6:13 "Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi; (kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, none n'iteka ryose. Amen)."

(3) Ko tutagomba kugerageza Umwami. Tugerageza Umwami mu kutizera, mu kutiringira imbaraga n'ubufasha bye, no kutagira icyo twitaho, kutarindwa, cyangwa kutitonda.

Gutegeka 6:16 "Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu, nk'uko mwayigeragereje i Masa."

Matayo 4:6 "Aramubwira ati: niba uri Umwana w'Imana; ijugunye hasi; kuko handitse ngo: izagutegekera abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye."

(4) Ni iby'ubwenge iteka kwirinda ibigeragezo bitari ngombwa. Ntitugomba na rimwe gutekereza Umwami uko atari cyangwa kumugerageza dukina n'umuriro. Iyo tubikoze, turashya.

Imigani 5:8 "Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore; kandi ntiwegere umuryango w'inzu ye;"

Imigani 7:6-20 "Nari mpagaze ku tubumbano tw'idirishya ry'inzu yanjye; ndunguruka; 7 Nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; 8 Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya malaya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, 9 Ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w'igicuku. 10 Maze umugore amusanganira, yambaye imyambaro y'abamalaya, kandi afite umutima w'ubucakura; 11 Ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. 12 Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose. 13 Nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati: 14 Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. 15 Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye. 16 Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, bidozeho amabara y'ubudodo bwo mu Egiputa. 17 Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n'umusagavu na mudarasini. 18 Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu by'urukundo; 19 Kuko umugabo wanjye atari imuhira; yazindukiye mu rugendo rwa kure. 20 Yajyanye uruhago rw'impiya; kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha."

      Imana iteganya aho guhungira ibigeragezo

1 Abakorinto 10:13 "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira."

Ijambo "hamwe" ni iry'ingenzi muri iri sezerano. Ibi bitwigisha ko iyo tugendana n'Umwami twiringira ibyo yaduteganirije, ni ukuvuga, kutamutekereza uko atari (kumufata uko tubonye), cyangwa kumugerageza, ko ibigeragezo n'aho kubihungira bijyana iteka. Nta kigeragezo kitagira aho guhungirwa, uretse iyo ntacyo twitayeho.

Mumenye na none ko umurongo uvuga uti "akanzu" si "ubuhungiro." Ndakeka ko iyi ari imbuzi ku byo gushaka ibisubizo by'ibigeragezo bitari ibyo muri Bibiliya. Akanzu kerekeye k'uburyo bw'Imana bwo guhangana n'ibibazo by'ubugingo nk'uko bivugwa mu Ijambo ry'Imana.

Zaburi 119:45 "Kandi nzagendana umudendezo kuko njya ndondora amategeko wigishije."

Zaburi 119:133 "Ujye utunganya intambwe zanjye mu Ijambo ryawe; gukiranirwa kose kwe kuntegeka."

Zaburi 119:165 "Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi; nta kigusha bafite."

Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe; 6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo."

Imigani 14:12 "Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu."

Ijambo "akanzu" mu Kigiriki ni ekbasin risobanurwa ngo "uburyo bwo guhunga." Rikoreshejwe kabiri gusa mu Isezerano Rishya, hano no mu Baheburayo 13:7. Mu Baheburayo risobanurwa ngo "ingingo, imbuto, ingaruka." No mu bindi byanditswe bitari Bibiliya ni ko risobanurwa. Bifite ubusobanuro bw'ingirakamaro. Mu gice cyo mu Baheburayo rikoreshejwe nk'ingaruka y'uburyo bw'ubugingo. Iyo ngaruka ni imico y'Imana - ingaruka yo kugendana n'Imana - imbuto z'abantu bamara igihe mu Ijambo ry'Imana bagendana n'Umwami mu kwizera.

Ahari ibi bitwigisha ikintu ku busobanuro bwa ekbasin muri 1 Abakorinto 10:13. Uburyo bwacu bwo gutabarwa cyangwa uburyo bw’akanzu buva mu bigeragezo si ingaruka z'ikintu kimwe cyangwa se gutabarwa kwihuse nk’uko umuntu avavanurwa mu muriro. Nubwo rimwe na rimwe ibyo bibaho, iryo si ryo sezerano hano cyangwa se ngo ibe ari yo njyana. Ibi bivugwa mu ijambo rya nyuma, "kwihangana." Si ukudukura cyangwa kutwarura mu bigeragezo Imana idusezeranya, ahubwo ni ubushobozi bwo kubyihanganira. Ni ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo nta gucumura.

Muri make, ibi bitwigisha ibintu bibiri ku birebana n'ibigeragezo byacu:

(1) "Akanzu" ubwako ni imbuto z'ikindi kintu. Ni ingaruka zo gukomera ku mahame yo mu Ijambo ry'Imana buri munsi. Uko dukura kandi uko turushaho kwegera Umwami mu mibereho yacu ni ko turushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo.

(2) "Akanzu" gasobanura ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo, si ukubivanaho byanze bikunze, nubwo ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo akenshi bivuga ubushobozi bwo kwirinda ibigeragezo. Kandi iyo tutabishoboye, tuba tugomba kubihunga.

Ibi na none bishyigikiwe n'ibango rya nyuma ry'uyu murongo risobanura icyo ekbasin, "akanzu" bivuga "kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira." Bibiliya nyinshi zanditswe mu buryo butandukanye zisobanura ibi nk'ibango ry'umugambi cyangwa ingaruka. Mu yandi magambo, Imana itanga akanzu kugira ngo dushobore kwihanganira ibigeragezo tutaneshwa. Ahari uburyo burushijeho kuba bwiza bwo gusobanukirwa iri bango ni ubusobanuro butubwira icyo akanzu ari cyo, "ububasha bwo kwihangana." 11

Abanditse Bibiliya yitwa NEB bashobora kuba bari bafite ibi mu mutwe igihe basobanuraga ibi ngo, "uko mubasha kucyihanganira." Twashobora kurisobanura tuti "akanzu, kubashisha kwihanga.na" Icya nyuma, "akanzu" ni imbuto, ingaruka zo kugendana n'Umwami ari na byo bubasha bwo kwihanganira cyangwa guhangana n'ibigeragezo.

Imana ku bw'ubuntu bwayo binyuze mu kuduha ubusabane na yo, itanga ububasha bwo guhangana n'ibigeragezo kandi ni uruhare rwacu kubyakira mu bugingo bwacu.

Incamake y'akanzu k'Imana

(1) Kugendera mu kwishingikiriza ku mbaraga z'Umwuka Wera.

Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira."

Abaroma 8:2-10 "Kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu, 3 kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege-nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka; 4 kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. 5 Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'Umwuka, bakita ku by'Umwuka. 6 Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana. 9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Umwuka w'Imana uba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe. 10 Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, Umwuka uba ari muzima ku bwo gukiranuka."

(2) Kubaho mu Ijambo ry'Imana.

Zaburi 119:9 "Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko Ijambo ryawe ritegeka."

2 Timoyeyo 2:16-17 "Ariko amagambo y'amanjwe, atari ay'Imana, uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha, 17 kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,"

Abaheburayo 3:7-12 "Nuko rero nk'uko Umwuka Wera avuga ati: Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, 8 Ntimwinangire imitima, nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, ku munsi wo kugerageza mu butayu, 9 Aho basekuruza wanyu bangerageje bantata, bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine. 10 Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab'icyo gihe, nkavuga nti: imitima yabo ihora iyoba, kandi ntibarakamenya inzira zanjye; 11 Nuko ndahirana umujinya wanjye nti: ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. 12 Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho."

Abaheburayo 4:12 "Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira,ukagambirira."

(3) Gusobanukirwa no kwishingikiriza umwanya dufite muri Kristo.

Abaroma 6:1-14 "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ng'ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimika ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14 Ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu."

(4) Guhunga ibigeragezo: Ihame ryo guhunga ibigeragezo bitari ngombwa.

1 Abakorinto 10:14 "Nuko rero, bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo."

1 Timoyeyo 6:11 "Ariko wehoho, muntu w'Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo,kwihangana, n'ubugwaneza."

2 Timoyeyo 2:22 "Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikiza gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye."

Imigani 7:6-15 "Nari mpagaze ku tubumbano tw'idirishya ry'inzu yanjye; ndunguruka; 7 Nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; 8 Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya malaya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, 9 Ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w'igicuku. 10 Maze umugore amusanganira, yambaye imyambaro y'abamalaya, kandi afite umutima w'ubucakura; 11 Ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. 12 Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose. 13 Nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati: 14 Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. 15 Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye.

(5) Gusengera mu kuri no mu kwizera.

Matayo 6:13 "Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi; (kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, none n'iteka ryose. Amen)."

Abefeso 6:18 "Mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."

Zaburi 119:33-38 "Uwiteka, ujye unyigisha inzira y'amategeko wandikishije: Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka. 34 Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; Nyitondereshe umutima wose. 35 Unshishe mu nzira y'ibyo wategetse, kuko ari byo nishimira. 36 Uhindure umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi. 37 Ukebukishe amaso yanjye, ye kureba ibitagira umumaro; Unzurire mu nzira zawe. 38 Ukomereze umugaragu wawe Ijambo ryawe, Ryasezeranijwe abakubaha."

(6) Kwigarurira buri gitekerezo - kwitegereza no kuyobora ibitekerezo byacu mu mucyo w'Ibyanditswe Byera.

2 Abakorinto 10:3 "Nubwo tugenda dufite umubiri w'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu."

Abafilipi 4:8 "Ibisigaye, bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe aribyo mwibwira."

(7) Kugenda ushishoza, udasinziriye, uri menge.

1 Petero 1:13 "Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa."

1 Petero 4:7 "Iherezo rya byose riri bugufi: nuko, mugire ubwenge, mwirinde ibishindisha, mubone uko mugire umwete wo gusenga."

1 Petero 5:8 "Mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga, ashaka uwo aconshomera."

(8) Kubaho mu kwizera

2 Abakorinto 5:7 “Kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba”

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, kubw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abaheburayo 4:1-2 "Nuko rero, ubwo isezerano rwo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira. 2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro, kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera."

Abaheburayo: 11:1-6 "Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri. 2 Icyatumye aba kera bahamywa neza n'uko bari bagufite. 3 Kwizera ni ko kutumenyesha y'uko isi yaremwe n'Ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwe mu bigaragara. 4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kaini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga, nubwo yapfuye. 5 Kwizera ni ko kwatumye Enoki yimurirwa mu Ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye; kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka."

(9) Kwisunga amateraniro meza.

Abaheburayo 10: 24-25 "Kandi tujye tuzirikanana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo."

1 Abakorinto 15:33-34 "Ntimuyobe; kwifatanya n'ababi byonona ingeso nziza. 34 Nimuhugukire gukiranuka, nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha; kuko bamwe batamenya Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni."

Zaburi 119:63 "Mbana n'abakubaha bose, n'abitondera amategeko wigishije."

(10) Kugira umutima nk'uwari muri Kristo: Kugira ibyo turebaho, iby'igiciro, iby'ibanze n'ibyo dukurikira byiza.

Matayo 6:21-23 "Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n'umutima wawe uzaba. 22 Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo; 23 ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!"

2 Abakorinto 10:5 "Dukubita hasi impaka n'ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Kristo."

1 Timoyeyo 6:6-12 "Icyakora koko kubaha Imana, iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi: 7 kuko ari ntacyo twazanye mw'isi, kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo. 8 Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo; 9 kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mw'irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi. 11 Ariko wehoho, muntu w'Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n'ubugwaneza. 12 Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe, ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi."

(11) Gutekereza ku ngaruka: Icyaha kigira iteka ibihembo byacyo - dusarura ibyo tubiba.

Abagalatiya 6:6-7 "Uwigishwa Ijambo ry'Imana agabane n'uwigisha ibyiza byose. 7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura."

Ingaruka zimwe z'icyaha ni: gutakaza ubusabane n'Imana, igihano cy'Imana, gutakaza ibyo kugira umurimo urumbutse, ubumwe burimbuwe, gutakaza ingororano, n'ikiruta ibindi, gusuzugura Umwami.


7 Charles C. Ryrie, Basic Theology, Victor Books, Wheaton, 1986, p.212.

8 J.R.W. Stott, The Epistles of John, An Introduction and Commentary, Eerdmans, Grand Rapids, 1964, pp.76-77.

9 William F. Arndt and F. Wilbur Gingrich, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature. Cambridge, University Press, 1960, p.623.

10 Zane Hodges, “1 John,” The Bible Knowledge Commentary, the New Testament Edition, Editors, John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Victor Books, Wheaton, 1983, p.887.

11 A. T. Robertson, A Grammar of the Greek New Testsment in the Light of Historical Research, Broadman Press, Nashville, 1934, p.1087; James Hope Moulton, A Grammar of the New Testament Greek, Vol.1, T.&T Clark, Edinburgh, Third Ed., 1967, p.167.

Related Topics: Basics for Christians

Pages