MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubugingo Bwuzuye Umwuka (Igice cya mbere)

Umwuka Wera n'umurimo we

Intangiriro

Intumwa Pawulo atwibutsa ko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ni ubw'imbaraga (1 Abakorinto 4:20), kandi ko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu (cyangwa "kubwo" yerekana uburyo) Mwuka Wera (Abaroma 14:17). Inkuru yo mu Butumwa Bwiza izana imbaraga z'Imana mu bugingo bwa buri mwizera binyuze mu Mwami Yesu n'umurimo We n'umurimo wo gushoboza w'Umwuka Wera.

Abaroma 6:16 "Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka ?"

1 Abakorinto 1:18-24 "Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu; ariko kuri twebwe abakizwa, ni imbaraga z'Imana; …24 Ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo; ni we mbaraga z'Imana kandi n'ubwenge bwayo:"

1 Abakotinto 2:4-5 “N'ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragazaUmwuka w’imbaraga; 5 kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, mu mbaraga z’Imana.”

Abakristo benshi cyane, icyakora, ntibagira imbaraga zishoboza z’Imana. Kuri aba bizera icyabo ni ugukora uko bashoboye kose ngo bagere ku gipimo runaka. Ubarebeye inyuma, bamwe bagaragara nk’ababasha gukurikiza amategeko kurusha abandi, ariko batibeshyeye, bahorana ikintu kibabwira ko hari ibitagenda neza.

Mu gushaka kwisobanura kwacu, dushobora gushaka intekerezo nka : "Nta n'umwe utunganye, twese tugira intege-nke," cyangwa "Nkora uko nshoboye kose kandi niringiye ko Imana ibyumva." Ni iby'ukuri, nta n'umwe utunganye, kandi Imana irabyumva. Reka tuvuge ko dukora uko dushoboye kose, ariko ibi ntibihindura ko tutagendeye mu kwizera Imana no mu mbaraga zayo muri Kristo. Tubura ubugingo buhagijwe Kristo yatanze ubwo yavugaga ati, "nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi" (Yohana 10:10b).

Mbese gukora uko dushoboye ni byo Imana ishaka? Oya! Ishaka ko twizera Umukunzi wayo, Umwami Yesu, n'Umwuka Imana yohereje ngo ature muri twe kandi ngo adushoboze kugira imbaraga za Kristo n'ububasha bwo gukora uko dushoboye kose, si mu mbaraga zacu, ahubwo mu mbaraga Imana itanga.

Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."

Kubera intege-nke z'umuntu, nta n'umwe ubasha kugira ubugingo bwa gikristo buhwanye no gukurikiza amategeko yo mu Isezerano Rya Kera (reba Abaroma 3:9-20; Abagalatiya 3:10-14). Iyaba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo tudashobojwe n'Imana, kuki mukeka ko Imana yadusezeranya Umwuka Wera wo gutura mu itorero (Yohana 7:37-39; 14:17)? Iyaba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo no gukorera Umwami tudashobojwe n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, ni kuki Umwami Yesu yita Umwuka Wera "Umufasha" cyangwa kurushaho "Umushoboza" (Yohana 14:16, 26), maze akerekana ko nta cyo abigishwa bashobora batari mu Mwuka (Yohana 16:7-15), kandi akababuza gutangira umurimo mbere y'uko Umwuka aza (Ibyakozwe 1:4-8)? Ariko kuri njye bisa n'aho dukunda iteka kugerageza gukora dutyo. Kenshi dukunda gukora ibi cyangwa biriya mu mbaraga zacu kuko dukunda kwiringira imbaraga zacu.

Kubera ko Umwuka ari Umushoboza wacu, dukeneye inyigisho zo kwuzura Umwuka Wera (kimwe n'ukuri k'umwanya dufite muri Kristo) kuko ari ngombwa ko tugirana ubusabane n'Imana kandi tukayumvira. Umwizera ntashobora gukora neza mu bugingo bwa gikristo abaye adasobanukiwe iyi nyigisho.

Bivugwa kenshi ko Ubukristo atari inzira y'ubugingo, ahubwo ni ubugingo tugomba kugira. Ni Kristo ugaragarira mu bugingo bw'umwizera ku bwo kwizera nk'uko intumwa Pawulo yabivuze mu Bagalatia 2:20,

"Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."

Abafilipi 2:21 "Kuko bose basigaye bashaka ibyabo, badashaka ibya Yesu Kristo."

Icyakora, ni Imana Umwuka ushyira imico ya Kristo mu bugingo bw’Umwizera. Ibi bifite uruhande rwiza n’urubi.

(1) Uruhande rwiza: Pawulo yari afite ikintu cyiza mu mutima mu Baroma 8:4 igihe yandikaga ati: “kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” Gukiranuka kwiza ni ukuvuga imbuto y’Umwuka cyangwa imico ya Yesu Kristo, ishyirwa mu mwizera uyobowe n’Umwuka.

Abagalatiya 5:22-23 “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo, n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana,no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana."

(2) Uruhande rubi: Mu Baroma 8:13, Pawulo yongeyeho ati, "kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere, muzarama." Ibi bitwigisha ko, ku ruhande rubi, ingeso (ibyaha) za kamere zivanwamo, bidatewe n'imbaraga z'ubushake - n'ubwo gushaka kwacu kuba kurimo - ahubwo no gushobozwa n'Umwuka Wera. Reba Abagalatiya 5:16 "Ariko ndavuga nti : Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira." Kudushyiramo imico ya Kristo mu ruhande rubi (kwivanamo ingeso za kamere) n'uruhande rwiza (kwambara imico y'Imana) ni umurimo w'Umwuka Wera.

Impamvu yo gusobanukirwa neza ibyo kwuzura cyangwa kuyoborwa n'Umwuka igaragazwa n'ibice nka Abagalatiya 4:19 aho Pawulo yasenze ati, "Bana banjye, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe." Ibiri mu ijambo ry'Ikigiriki "kuremerwa" (morphoo) ni ugutanga ibyo imico y'imbere igaragaza inyuma. "Ukuremwa bisobanura ishusho nyayo aho kuba uko inyuma hateye. Ikivugwa ni imico nyakuri ya Kristo." 39 Pawulo arasengera ko Kristo yagaragarira inyuma mu mwizera, ariko biturutse imbere ku bw'imbaraga z'Umwuka. Intego si ukwishushanya. Reba ko inshinga ikorerwa k'uvuga. Ibi bivuga ko uvuga ari we ukorerwa igikorwa aho kuba ari we ukora igikorwa.

Kristo aremewe mu bugingo bw'umuntu, si ibyo umukristo yikorera cyangwa ngo kibe ikintu Kristo akora ubwe. Kristo ntiyiyerekana ubwe mu bugingo bw'umukristo. Umurimo wahawe Umwuka Wera kandi ibi bivugwa mu bice byinshi nka Yohana 16:15 aho Umwami avuga iby'Umwuka, "Ibyo Data afite byose ni ibyanjye. Ni cyo gitumye mvuga nti, Umwuka azenda ku byanjye abibamenyeshe" (NIV). Gereranya n'ibice bikurikira:

Abefeso 1:16-19 "Mbashimira Imana urudaca, nkabasabira uko nsenze, 17 kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari Yo Data wa twese w'Icyubahiro, ibahe Umwuka w'ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya; 18 ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza, mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye; mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera; 19 mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga butagira akagero, izo iha twebwe abizeye, nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri,"

Abagalatiya 5:16-25 "Ndavuga nti: muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirmo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana,no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere n'iruba n'irari ryabyo. Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."

Ahari bishobora kugereranywa gutya niba tudafata icyo kigereranyo birenze. Umwizera ni nk'imodoka iyo ari nshya kandi nziza, cyangwa ishaje kandi atari nziza. Izi modoka zombi ziba zifite ibya ngombwa byose byo gutuma zigenda - taransimisiyo, moteri, karibirateri, amarangi, imipira, n'ibindi. Ariko haramutse habuzemo kimwe gusa, lisansi, imodoka ntishobora kugenda. Ibya ngombwa byose birahari ariko nta kamaro iyo nta lisansi ngo itwikwe. Umwuka ni izo mbaraga zaka ku mwizera, We, aho atandukaniye na lisansi mu modoka, ni uko ahora muri twe kuko aza gutura iteka mu mwizera (Abefeso 4:30).

Mu Baroma 6, Pawulo yerekana imbaraga zitangaje zacu (umwanya wacu muri Kristo) ziduha urufatiro rw'ubugingo bushya. Mu Baroma 7 atwigisha ukuri kw'uburyo bubiri ku byerekeye gutabarwa n'iby'Umwuka. Ukwa mbere, amategeko y'uburyo twakwitwara mu gihe yerekana icyaha cyacu. Ntashobora kutugira abakiranutsi cyangwa abakijijwe imbaraga z'icyaha. Ukwa kabiri, intumwa itwigisha umwanya mushya wacu mu guhinduka mu by'Umwuka. Hamwe n'umwanya mushya, dukeneye umurimo wo gushobozwa w'Umwuka Wera nk'uko bivugwa mu Baroma 8 mu gukoresha imbaraga zacu nshya muri Kristo.

Dukeneye gusobanukirwa ko umwizera wese atuwemo n'Umwuka kandi ko afite imbaraga z'ubugingo bwinshi bw'Umukiza yadusezeranije muri Yohana 10:10b. Ikibazo cyacu si ugushira lisansi mu itanki, ahubwo ni ugukoresha (kugendera mu kwisunga Imana) imbaraga ziba ziri aho. Icyo buri mwizera akeneye ni ugusobanukirwa no gukurikira ibyo Bibiliya itubwira mu Befeso 5:18, "mwuzure" (muyoborwe) n' (uburyo) "Umwuka;"n'Abagalatiya 5:16, "muyoborwe n'Umwuka." Hanyuma muri iyi nyigisho, ibishyigikira iki gitekerezo cyo mu Befeso 5:18 tuzabitanga.

Kwiga kugendera mu Mwuka, icyakora, ntibyoroshye. Ubwa mbere, Ibyanditswe Byera ntibitanga ubusobanuro bwo kwuzura Umwuka, kandi ntitubyiga mu gupfa gusoma Isezerano Rishya. Ubwa kabiri, hari uburyo bwinshi bw'amakosa buri mu bakristo ubu. Bamwe bigisha iby'Umwuka bizanwa n'imirimo (y'amategeko) cyangwa imbaraga z'ubushake. Iby'amategeko (iby'Umwuka bizanwa no gukurikiza amategeko) byari ingorane z'i Galatiya. Abandi bigisha ibyo kwuzura Umwuka bafata Umwuka nk'ikintu tubonaho gake mu gihe kimwe. Abandi na none muri iyi minsi babona kwuzura Umwuka nk'umuco uhwanye no gukura mu Mwuka. Bashobora no kuvuga ku kuyoborwa n'Umwuka, ariko iyo uroye neza ibyo bavuga ku by'imigendere yo mu Mwuka, mbona bisa n'aho bagarukira ku buryo bwo kwivugurura aho umuntu yiga gusimbuza ubugingo bushaje ubugingo bushya bufatira icyitegererezo ku Byanditswe Byera. Hari ukuri muri ibi, ariko si ukuri kose. Habuze ibyo kwishingikiriza umwanya ku wundi ku Mwuka hamwe no gukura.

Abenshi bananirwa gusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo gutura muri, gusigwa amavuta, gushyirwaho ikimenyetso no kubatizwa, no kwuzuzwa Umwuka. Twumva akenshi abantu basengera gusigwa amavuta kwihariye. Hari indirimbo ziririmbwa zigira ziti:”Ngwino, Mwuka Wera, Inuma yo mu ijuru,” cyangwa ngo,”Nyuzura nonaha” bitarimo inyigisho zuzuye z'iby'Imana (teolojia) ku byerekeye Umwuka Wera. Igice cya kabiri cy'indirimbo, Nyuzura nonaha kiravuga kiti, “Ntiwanyuzura, Mwuka w'ubuntu, Nubwo ntabasha kukubwira uko biri, ariko ndagukeneye cyane, Ngwino, O ngwino unyuzure nonaha.” Ni ukuri, umwanditsi w'iyi ndirimbo ya kera yavugaga iby'umurimo w'Umwuka no kuyobora kwe ariko amagambo ntakoreshejwe neza kandi arayobya kuko adatandukanya gutura kw'Umwuka no kwuzura (kuyobora) kw'Umwuka. Ni bimwe n'ibiri mu ikorasi Mwuka w'Imana Ihoraho, Za none kuri njye. Umwuka nk'uko bizasobanurwa mu magambo arambuye hanyuma, si ikintu kiza kutwuzura, ahubwo ni umuntu uza gutura muri twe, iyo twizeye Kristo. Kimwe mu bigaragaza agakiza ni Umwuka Wera. Abaroma 8:9 hasomwa ngo, "...Ariko umuntu utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe."

Intego z'iyi nyigisho ni :

(1) Gusobanura no gusesengura uwo Umwuka Wera ari We n'icyo akora icyo ari cyo.

(2) Gusobanukirwa ibihe turimo n'uko byerekeye Umwuka Wera.

(3) Gusobanura no gusesengura amagambo akoreshwa ku Mwuka Wera nko gusiga amavuta, gutura muri twe, no kutwuzura n'ibindi.

(4) Kwerekana duhereye ku Byanditswe uko umuntu yuzura Umwuka, ni ukuvuga, uko umuntu ayoborwa n'Umwuka Wera ngo abashe kugira imico nk'iya Kristo. Umwami Yesu Kristo ntiyakwiyerekana ubwe mu bugingo bw'umwizera bidakorewe mu murimo w'Umwuka. Iyo umurimo w'Umwuka utumviswe, umurimo wo gushyira Kristo muri twe urabangamirwa cyangwa se ukazimwa pe.

Mbere y'uko dutangira kuvuga iby'ubugingo bwuzuye Umwuka, icyo bivuga, n'uko twabugira, hari umurimo w'urufatiro ugomba kubanza gushyirwaho, biti ihi se twagwa mu makosa ku byerekeye imirimo y'Umwuka.

Ubumuntu bw’Umwuka Wera
(Uwo Umwuka ari we)

      Ubumana bw'Umwuka Wera

Umuntu dusobanukirwa buke mu bagize Ubutatu ni Umwuka Wera. Nyamara ubusobanuro bukwiriye bw'ukuri ku bumuntu bwe ni ingenzi.

Guhakana ubumuntu bw'Umwuka ni "uguhakana ukubaho kwe, ukubaho kw'ubutatu n'inyigisho z'Ibyanditswe kuri ibyo. Icyakora, ubumuntu bwagiye buhakanwa uko imyaka yagiye ikurikirana, ubwa mbere n'abitwa Abamonarikiyani ( monarchians), aba Ariani (Arians), n’Abasosian (Socinians) mu bihe by'Ivugururwa ry'Itorero (Reforme)."40 Muri ibi bihe, ubumuntu bwe bwahakanywe n'agace kamwe k'Abapentekoti n'Abahamya ba Yehova.

Ijambo Umwuka Wera riboneka inshuro 89 mu Isezerano Rishya, kandi uyu mubare ntabwo urimo inshuro bamuvuga yitwa Umwuka gusa. Ibi hamwe n'uko yasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera kandi akaba ari nk'impano yihariye y'Imana mu Isezerano Rishya, byagombye kwerekana ukuntu ari ingenzi gusobanukirwa icyo Ibyanditswe bivuga ku Mwuka.

    Afite ibiranga ubumuntu Bwe41

(1) Ubwenge. Iyi mirongo yerekana ko Umwuka Wera afite ubwenge, ko atekereza, ashakashaka, kandi yigisha. Iyo dushyize ibi hamwe n'ibindi biranga Umwuka bivugwa muri Bibiliya, tubona ko atari nka orudinateri yahawe gahunda no kwibuka, cyangwa se nk'icyapa kiranga kiri ku ruhande rw'umuhanda. Umwuka Wera afite ubwenge kandi akora ibintu nk'umuntu.

1 Abakorinto 2:10-13 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri; nta wabimenya kertse Umwuka wyo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduherye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi."

Abaroma 8:27 "Kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera, nk'uko Imana ishaka."

(2) Amarangamutima. Ntidushobora kurakaza cyangwa kubabaza ikintu kidutera gukora ibintu. Dushobora byonyine kurakaza umuntu ushobora gukunda no kwiyumvisha. Kubera ko Umwuka afite imico yera, arakazwa n'icyaha cyacu. Reba by'umwihariko amagambo yo muri Yakobo 4:5 ; "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari?" "Ikidutera gukora ibintu" cyangwa "ikintu" ntikirarikira cyangwa ngo kigire ishyari.

Abefeso 4:30 "Kandi ntimugateze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"

Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza yuko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri mwe urararikira, ukagira n'ishyari?"

(3) Ubushake. Ku byerekeye ubushake bw'Umwuka Wera, Ryrie yaranditse ati:

“Gutanga impano z'Umwuka bivugwa ko biterwa n'ubushake bw'Umwuka (1 Abakorinto 12:11), kandi ashobora kuyobora ibikorwa by'abagaragu b'Imana. Ibi bisobanurwa neza mu buryo Umwuka yayoboye Pawulo i Musia n'i Tiroa. Yabujije Pawulo kubwiriza muri Asia n'i Bitunia, ...”42

Dushobora gusobanura "uko ashatse" yo mu1 Abakorinto 12:11 nka "nk'uko agambirira cyangwa ategeka." Ibi ntibishoboka ku kintu-buntu.

1 Abakorinto 12:11 "Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka."

Ibyakozwe 16:6-11 "Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga Ijambo ry'Imana mu Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira: 8 nuko banyura i Musia bagera i Tiroa. 9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedonia, ahagaze amwinginga ati: Ambuka uze i Makedonia, udutabare. 10 Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedonia, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira Ubutumwa Bwiza. 11 Nuko dutsukira i Tiroa, turaromboreza tujya i Samotirake; bukeye bw'aho tugera i Neapoli."

    Akora ibikorwa by'ubumuntu

(1) Arigisha

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Yohana 16:13-15 "Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."

(2) Arahamya

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

(3) Arayobora

Abaroma 8:14 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana:"

(4) Akora ibitangaza

Ibyakozwe 8:39 "Bavuye mu mazi, Umwuka w'Imana ajyana Filipo, inkone ntiyasubira kumubona; nuko ikomeza kugenda inezerewe."

(5) Aremeza

Yohana 16:7-8 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;"

(6) Arifata

Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri."

2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiyegukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."

(7) Arategeka

Ibyakozwe 8:29 “Umwuka abwira Filipo ati:Sanga ririya gare, ujyane na ryo.”

(8) Adusabira mu masengesho

Abaroma 8:26 "Uko ni ko Umwuka adufasha mu ntege-nke zacu, kuko tutazi uko dukwiriye gusenga; ariko Umwuka ubwe ni We udusabira, aniha iminiho itavugwa:"

Dushobora kwigira mu bitabo cyangwa mu byo duhura na byo mu bugingo, ariko ntibikora neza nk'abigisha bafite ubushake n'umugambi. Imihama ishobora kutubuza gukora, ariko mu 2 Abatesalonike 2:6-7 (niba ibi byerekeye Umwuka n'uruhare rwe mu itorero kandi benshi barabyizera) utubuza avugwa nka "We" - umuntu (reba hepfo aha ku byerekeye uko ateye).

2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."

Ibyo guhamya bivugwa nk'umurimo w'umuntu. Ibi bikorwa byose by'Umwuka bivugwa mu Byanditswe, cyane cyane iyo bifatiwe hamwe, nk'ibikorwa by'umuntu uza mu byacu nk'abantu bafitanye ubumwe. Urugero, Umwuka Wera aradusabira kandi agakora ibitangaza - ibintu umuntu wenyine ashobora gukora.

    Hari Ibyo akorerwa nk'umuntu

Ryrie yaranditse ati: "Ibikorwa bimwe bikorerwa Umwuka Wera byagombye kubura agaciro iyo aba atari afite ubumuntu." 43

(1) Ashobora kwubahwa

    Ibyakozwe 16:6-7 "Bukeye hanyuma mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana mw'Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira:"

(2) Ashobora kubeshywa

Ibyakozwe 5:3 "Petero aramusubiza ati: Anania, ni iki gitumye Satani yuzura umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?"

(3) Ashobora kurwanywa

Ibyakozwe 7:51 "Yemwe abatagonda ijosi, mwa batakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga, niko namwe mukora."

(4) Ashobora gutukwa

Matayo 12:31 "Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi; ariko gutuka Umwuka Wera ni icyaha kitazababarirwa."

(5) Ashobora guterwa agahinda

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

(6) Ashobora guhemurwa

    Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"

    Avugwa uko ateye

Ijambo ry'Ikigiriki ni pneuma risobanura ngo "umwuka, umuyaga." "Umuyaga" muri Yohana 3:8 ni pneuma. Duhereye kuri iri jambo ritagira igitsina, dukuraho andi magambo y'Icyongereza nka "pneumonia" cyangwa "pneumatic." Pneuma ni ijambo ritagira igitsina kandi dukurikije ikibonezamvugo cy'Ikigiriki rikeneye insimburazina itagira igitsina. Icyakora, kubera ko Umwuka Wera ari umuntu, abanditsi b'Isezerano Rishya rimwe na rimwe bakoresheje insimburazina y'igitsina gabo aho kuba itagira igitsina ku ijambo ritagira igitsina pneuma. Insimbura z'igitsina gabo zikoreshwa ku Mwuka muri Yohana 15:26; 16:7,8, 13 na 14.

      Amashami y'ubumuntu bw'Umwuka

Umwuka Wera avugwa ku bantu nk'umuntu wihariye aho kuba ikidutera gukora ibintu. Ibi bikurikira ni ibyitegererezo:

(1) Avugwa ku ntumwa nk'umuntu wihariye watekerezaga ibyiza akabishyira ku ntumwa zari zihuje umutima n'Umwuka.

Ibyakozwe 15:28 "Umwuka Wera hamwe natwe twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:"

(2) Avugwa ku Mwami Yesu nk'umuntu wihariye.

Yohana 16:14 "Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira."

(3) Avugwa ku bandi bantu b'Ubutatu nko kwerekana ubumuntu bwe. Kuri ibi, Ryrie yaranditse ati:

Mu bice aho ibi biboneka byaba bidasanzwe kureba Umwuka nk'ikintu mu gihe twumva Umwana na Se nk'abantu. Amagambo akoreshwa mu ibatizwa ni mu "Izina rya Data, n'iry'Umwana, n'iry'Umwuka Wera" (Matayo 28:19). Kuvugira hamwe Umwuka na Data n'Umwana ntibyerekana ubumuntu bwe gusa, ahubwo no gukoresha ijambo "izina" mu buke na byo byerekana ko ari umuntu nk'uko n'abandi bari. Umugisha w'intumwa ujyana ku musozo umwe: “Ubumuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera, bibane na mwe mwese. Amina” (2 Abakorinto 13:14) .44

(4) Atandukanywa n’imbaraga ze ubwe nk’umuntu. Ryrie yaranditse ati:

Byongeye Umwuka Wera avugwa ku mbaraga ze ubwe ariko agatandandukanywa na zo, ku buryo nta wabasha kuvuga ngo Umwuka ni imbaraga gusa. “Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’Umwuka” (Luka 4:14). Umurongo nk’uyu ufasha umuntu gusobanukirwa ko Umwuka ari umuntu ufite imbaraga, kandi ko Umwuka atari imbaraga cyangwa ikintu gusa. Izindi ngero z'iri tandukaniro hagati y'Umwuka nk'umuntu n'imbaraga z'uwo muntu ziri muri Luka 1:35; Ibyakozwe 10:38; Abaroma 15:13; 1 Abakorinto 2:4. Uko interuro z'ibi bice zikozwe, yaba nta mumaro kandi yisubiramo mu buryo budasobanutse iyaba Umwuka Wera yafatwaga nk'imbaraga gusa cyangwa ikidutera gukora ibintu, ntabe umuntu wihariye ufite imbaraga ubwe. 45

Ubumana bw'Umwuka Wera

      Ibihamya ubumana bw'Umwuka Wera

Kuba Umwuka Wera ari umuntu ntibihamya ko ari Imana, ariko kuba ari Imana bihamya ko ari umuntu. Niba ari Imana, agomba no kuba umuntu nk'uko Imana iri. Icyakora, kutemera ubumana bwe bijyana no kutemera ubumuntu bwe. Erickson yaranditse ati:

Ubumana bw'Umwuka Wera ntibugaragazwa neza nk'ubwa Data wa twese n'Umwana. Bigomba kuvugwa neza ko ubumana bwa Data wa twese buvugwa mu Byanditswe, ubw'Umwana burahamwa kandi bugashyigikirwa, mu gihe ubw'Umwuka Wera buvugwa bahereye ku magambo adafutuye aboneka mu Byanditswe. Hari, icyakora, iby'ibanze byinshi umuntu yashingiraho avuga ko Umwuka Wera ari Imana mu buryo bumwe n'ikigero kimwe na Data n'Umwana.46

      Ahamwa n'inyito ze

Inyito "Umwuka Wera" ubwayo ni igihamya ko ari Imana mu byerekeye ukwera kw'Imana kuboneka muri Bibiliya. Ubumana bwe, icyakora, buvugwa na none mu bice binyuranye bivuga ku Mwuka bishobora guhinduranywa n'ibice bivuga Imana, ndetse binavuga kuri We nk'Imana. Ibyitegererezo bibiri by'ingenzi byerekana ibi:

Icyitegererezo cya mbere ni Ananiya na Safira mu Byakozwe 5:1-4. Ku byerekeye ibi, Erickson yaranditse ati:

Mu kuzanira intumwa igice cy'inyungu bacyerekanye nk'aho ari yo nyungu babonye yose. Petero yavuze amagambo ateye ubwoba yo gucira urubanza buri wese muri bo, kandi bombi bahise bakubitwa barapfa. Mu guhana Ananiya, Petero yaramubajije ati, "Anania, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?" (umurongo wa 3). Mu murongo ukurikira arahamya ati, "Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni Yo ubeshye." Bisa n'aho mu mutima wa Petero "kubeshya Umwuka Wera" no "kubeshya Imana" byashoboraga gusimburanwa. Byashoboraga, mu by'ukuri, kuvugwa ko abantu babiri batandukanye ari bo bavugwa, ku buryo Petero yarimo avuga ati, "Wabeshye Umwuka Wera w'Imana." Amagambo yo mu murongo wa kane icyakora, yari agenewe kwerekana neza ko ikinyoma kitabwiwe abantu, umuntu muto ku Mana, ahubwo Imana ubwayo. Bityo tujyanwa ku musozo ko amagambo ya kabiri ari ubusobanuro bw'aya mbere, yibanda ku by'uko Umwuka Ananiya yabeshye ari Imana.47

Icyitegererezo cya kabiri kiboneka mu 1 Abakorinto 3:16-17 aho na none inyito "Umwuka Wera" n'"Imana" bikoreshwa mu buryo byasimburana mu byo intumwa yavugaga ku mubiri wa Kristo n'abizera nk'abantu ku giti cyabo.

    1 Abakorinto 3:16-17 "Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe? 17 Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe."

Ni iby'agaciro na none kubona ijambo ry'Ikigiriki rikoreshwa ku rusengero ari naos ryakoreshwaga mu kuvuga ahera cyane h'urusengero, aho isanduku y'isezerano yabaga n'aho Imana yaturaga mu Isezerano Rya Kera. Muri iki gihe, umubiri w'umwizera ni naos - aho Imana itura mu Mwuka.

Abefeso 2:21-22 "Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura, ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka."

Ibi uko bigaragara ni byo byari mu mutima w'intumwa igihe yakoreshaga naos.

      Ahamywa n'ibimuranga

(1) Azi byose

1 Abakorinto 2:10-11 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana niko bibi; nta wabimenya keretse Umwuka wayo."

1 Abakorinto 2:10-11 hafatanya ubumuntu bw'Umwuka nk'uzi kandi agatekereza, n'ubumenya-byose bwe. Umwuka ntiyashobora kumenya ibitekerezo byo Imana izi byose. Ibi byerekana ko Umwuka asobanukiwe neza uburebure bw'ikijyepfo bw'ibitekerezo n'umugambi w'ubuntu bw'Imana. Ni nde utari Imana wabasha gusobanukirwa ibitekerezo by'Imana?

(2) Ashobora byose. Ku byerekeye ibi biranga Umwuka Wera, Erickson yaranditse ati:

Muri Luka 1:35 amagambo "Umwuka Wera" n'"imbaraga z'Isumba-byose" arasa cyangwa avuga kimwe. Ibi birumvikana ku byerekeye ugusama k'Umwari, bigaragara nk'igitangaza cyo mu rwego ruhanitse. Pawulo yemeye ko gukorwa kw'umurimo we kwuzuzwaga ku bw' "imbaraga z'ibimenyetso n'ibitangaza, ku bw'imbaraga z'Umwuka Wera" (Abaroma 15:19). Byongeye, Yesu yitiriraga Umwuka Wera ubushobozi bwo guhindura imitima y'abantu: Ni Umwuka wemeza (Yohana 16:8-11) no guhindura mushya (Yohana 3:5-8) muri twe. Byagombye kwibukwa ko Yesu hari aho yavuze ku byerekeye ibyo guhindura imitima y'abantu: "Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka" (Matayo 19:26; reba imirongo ya 16-25). Mu gihe ibice bidahamya neza ko Umwuka ashobora byose, byerekana neza ko afite imbaraga zigirwa n'Imana yonyine. 8

(3) Aba hose

Zaburi 139:7-10 "Ndahungira Umwuka wawe he? Nahungira mu maso hawe he? 8 Nazamuka nkajya mu ijuru, uriyo: Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu, dore, uriyo. 9 Nakwenda amababa y'umuseke, ngatura ku mpera y'inyanja; 10 aho naho ukuboko kwawe kwahanshorerera, ukuboko kwawe kw'i buryo kwahamfatira."

(4) Ahoraho

    Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?

Matayo 4:1 "Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'Umwanzi."

Uguhoraho kw'Umwuka Wera kuvugwa mu Baheburayo 9:14 havuga ngo Kristo yaritanze "ku bw'Umwuka Uhoraho." Bamwe bavuze ko ibi byerekeye umwuka w'umuntu wa Kristo, ariko ni ngombwa kwumva ibi nk'ibyerekeye Umwuka Wera kuko, duhereye ku by'ubumuntu bwe, Yesu Kristo yabayeho ubugingo bwe bwo ku isi ayoborwa n'Umwuka Wera (reba Matayo 12:18-28).

      Ahamywa n'imirimo ye

(1) Kurema

Itangiriro 1:2 "Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y'imuhengeri: maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi."

Zaburi 104:30 "Wohereza umwuka wawe, bikaremwa; ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya."

Erickson yaranditse ati:

Yari akomeje kugira uruhare mu kurema, mu ntangiriro z’uko kurema, mu kukugumishaho no kukuyobora. Mu Itangiriro 1:2 dusoma ko Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi. Yobu 26:13 yavuze ko ijuru riterwa kurabagirana n'Umwuka. Umunyezaburi aravuga ati, "Wohereza Umwuka wawe, bikaremwa; ubutaka ubusubiza ubugingo bushya" (Zaburi 104:30). 48

(2) Guhumeka Ibyanditswe

2 Timoteyo 3:16 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka:"

2 Petero 1:21 "Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n'Umwuka Wera."

Muri 2 Timoteyo 3:16 tubwirwa ko Ibyanditswe byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro. Uyu murongo werekana ukuntu n'agaciro byo guhumekwa kwa Bibiliya. Muri 2 Petero 1:21 duhabwa impamvu yo guhumekwa: abantu bashorerwaga n'Umwuka Wera, batwarwaga nk'uko umuyaga uhuha mu mpende z’ubwato. Aha na none inyito Imana n'Umwuka Wera zisa n'aho zikoreshwa zishobora gusimburana ku Mwuka.

      (3) Ahindura abantu bashya, amurikira abantu, kandi yeza abantu

Turebye kamere n'imimerere y’umuntu, ibi ni ibintu bitangaje kandi Imana yonyine ishobora gukora nk'uko bivugwa n'Umwami muri Matayo 19:26.

Yohana 3:5-8 "Yesu aramusubiza ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. 6 Ikibyarwa n'umubiri nacyo ni umubiri; n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka. 7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera."

Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"

Abaroma 8:11 "Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa kubw'Umwuka wayo uba muri mwe."

Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kwuzura kw'Imana."

      Ahamywa n'abo angana na bo

Ku byerekeye ibi, Ryrie yaranditse ati:

Imwe muri gihamya y'ubumana bw'Umwuka ni ukwitiranwa kw'Umwuka na Yehova wo mu Isezerano Rya Kera. Ibi bigaragara mu bice aho Isezerano Rya Kera rivuga ko Yehova yavuze ikintu noneho Isezerano Rishya rikabisubiramo rivuga ko uwavuze icyo kintu ari Umwuka. Ibyo bisa no kuvuga neza ko Umwuka, nka Yehova, ari Imana yuzuye (Yesaya 6:1-13 n'Ibyakozwe 28:23; Yeremiya 31:31-34 n'Abaheburayo 10:15-17).49

Hamwe n'iyi mirongo, dusanga undi murongo wa gihamya mu Isezerano Rishya aho Umwuka Wera agereranywa mu buryo bungana na Data wa twese n'Umwana.

(1) Inshingano ikomeye

Matayo 28:19 "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera:"

Ibitangaje, ijambo "izina" ryerekeye abo bantu bose uko ari batatu, Data, Umwana, n'Umwuka Wera, riri mu buke. Hari Imana imwe ariko mu buryo butandukanye kandi bungana.

(2) Imigisha ya Pawulo

2 Abakorinto 13:14 "Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera, bibane namwe mwese."

(3) Ibivugwa ku byerekeye impano z'Umwuka

1 Abakorinto 12:4-6 "Icyakora, hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. 5 Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. 6 Hariho uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe;"

Uko Pawulo avuga iby'impano z'Umwuka mu 1 Abakorinto 12, ni ko ashyiramo mu buryo bungana abantu batatu bagize ubutatu: "Icyakora, hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n'uburyo bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe."

(4) Indamutso ya Petero: 1 Petero 1:2

1 Petero 1:2 "Mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera, mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana, muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe."

Mu ndamutso yo mu rwandiko rwe rwa mbere, Petero ahuriza abatatu bo mu butatu hamwe, yerekana uruhare rwa buri muntu mu by'agakiza.

Mu magambo asobanutse, ibi bice byose bivuga ko Umwuka Wera atari umuntu gusa, ahubwo ni Imana, uwa gatatu mu butatu. None ubwo tugize icyo gitekerezo cy'uwo Umwuka ari We, dukeneye kureba icyo Umwuka akorera abizera kandi mu bizera kuko ari impano idasanzwe y'Imana n'isoko yo kugira ubugingo bwa gikristo.

Kuza n'ibihe by'Umwuka

Gusobanukirwa ko iki gihe ari kimwe kandi ko ari igihe cy'Umwuka ni ingenzi kugira ngo tubashe gusobanura neza inyigisho yo mu Isezerano Rishya ku Mwuka n'umurimo We w'ubu. Ibihe by'itorero bigereranywa n'ibihe by'Umwuka kubera umurimo usobanutse wo muri iki gihe.

Uku kuri gukeneye kuvugwa neza kuko Umwuka Wera ari impano yihariye y'Imana n'uburyo bw'imbaraga zo kugira ubugingo bwa Kristo mu bwacu. Mu kuri, nta cyerekana ubugingo bwa gikristo, kwiga Bibiliya, gusenga, gutanga ubuhamya, gukura, n'ibindi, bidaturuka ku murimo ushoboza w'Umwuka Wera w'Imana. Nubwo Imana iduha impano z'Umwuka n'ububasha bushya bw'ubugingo mu murimo w'Umwuka wo kuduhindura bashya, ni Umwuka Wera ushoboza ubugingo bwacu kuramya no gukorera Imana.

      Isezerano ry'Umwuka nk'impano yihariye y'Imana

Imana ishobora umunsi umwe gukora igikorwa cyihariye ku bw'Umwuka Wera mu bantu bayo. Hari amasezerano atangaje menshi mu Isezerano Rya Kera n'Irishya mbere y'ibyo Imana yagombaga gukorera abantu bayo mu Mwuka.

Ezekieli 36:24-27 "Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite. 25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose. 26 Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya; nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. 27 Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye, mukayasohoza."

Ezekieli 37:14 "Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite; mumenye yuko ari njye Uwiteka wabivuze, kandi mbikomeje, niko Uwiteka avuga."

Yesaya 44:3 "Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi; nzatembesha imigezi ku butaka bwanyu; urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye, n'abana bawe nzabaha umugisha."

Yesaya 59:21 "Maze aravuga ati: Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose, ni ko Uwiteka avuga."

Yoweri 2:28-29 "Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. 29 Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi."

Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aza aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,"

Ibyakozwe 1:4-8 "Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu, ati: Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera. 6 Nuko bamaze guterana, baramubaza bati: Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisiraeli? 7 Arabasubiza ati: Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye n'ubutware bwe wenyine; 8 icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira ; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."

    Ukuri ko kuza k'Umwuka

Iyo tugeze ku Byakozwe 2 n'ibikurikiraho mu gitabo cy'Ibyakozwe n'ahandi mu Isezerano Rishya, tubona ibivuga ko Umwuka Wera yaje gutura mu bizera n'ubusobanuro bw'uruhare rwe rushyashya kandi rwihariye. Ibyo kuza kwe ntibikiri ibishushanya ibizaba ahubwo ni ukuri kw'imigisha iriho.

Ibyakozwe 2:1-4 "Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; 2 nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk'uko umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3 Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk'uko Umwuka yabahaye kuvuga."

Ibyakozwe 2:17 "Imana ivuze iti: Uku niko bizaba mu minsi y'imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose: Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, n'abasore banyu bazerekwa, n'abakambwe babarimo bazarota."

Ibyakozwe 10:44-45 "Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. 45 Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho;"

Ibyakozwe 11:15-17 "Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira, nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere. 16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati: Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera. 17 Nuko, ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?"

1 Abakorinto 6:19 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge;"

Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyesto, ni cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

      Ubusobanuro bw'ibihe by'Umwuka

Igishushanyo kiri hepfo aha cyerekana uguhinduka kw'umurimo w'Umwuka Wera uva ku wo mu Isezerano Rya Kera ujya ku wo mu Isezerano Rishya. Kuva mu Byakozwe 2 ugakomeza, umurimo w'Umwuka wafashe isura nshya yihariye itangirana n'ibyabaye kuri Pentekoti nk'uko byari byarasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera ndetse n'Umwami Yesu. Kuva icyo gihe dufite gushyirwaho k'umubiri wa Kristo, itorero, n'umurimo w'Umwuka Wera wo gutura mu itorero. Aha ni igihe itorero ryatangiye n'igihe Umwuka watangiye gutura mu abizera Umukiza bose. Ibi bihamywa n'ibikurikira:

(1) Mu Byakozwe 1:5, Umwami yatanze isezerano ry'umurimo wo kubatiza w'Umwuka. “Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”

(2) Umubatizo ni uburyo bwo gusa na Kristo. “Hamwe n’Umwuka” bishobora na none gusobanurwa ngo “ku bw’Umwuka” mu 1 Abakorinto12:13. Mu rwa mbere rw’Abakorinto 12:13a herekana icyo umurimo w’Umwuka wo kubatiza ari cyo. Ni umurimo w’ Umwuka Wera ahuriza buri mwizera mu bumwe n’umubiri wa Kristo ubwe. Ibi bibera rimwe no kuza gutura kw’Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:13b). Iyo twizeye Umukiza, Umwuka aduhuza mu bumwe n’umubiri wa Kristo, itorero (Abaroma 6). Nk’ingaruka, dusa na Kristo mu bumuntu n'umurimo bye.

(3) Mu Byakozwe 11:15-16, Petero yavuze ko kumanuka kw'Umwuka ku banyamahanga mu nzu ya Koruneliyo guhwanye n'ibyabaye ku Bayuda mu Byakozwe 2 ku munsi wa Pentekoti. Yavuze na none ko Ibyakozwe 2 bihwanye no gusohora kw'isezerano rya Kristo ku byerekeye kubatizwa mu Mwuka biboneka mu Byakozwe 1:5. Mu yandi magambo, Ibyakozwe 2 ni ho hatangiye umurimo w'Umwuka wo gutura no kubatiza ku bw'umubiri wa Kristo. Ibi bitangira ibihe byihariye by'umurimo wo gutura mu torero w'Umwuka Wera.

      Igishushanyo gikurikira cyerekana itandukaniro.

Umurimo w'ibanze n'intego by'Umwuka

      Ihame ry'icyo dutumbira

Nk'uko dukenera urumuri ngo tuzane urupapuro rwanditseho aho turubona, ni ko dukenera umucyo w'Ibyanditswe ngo tuzane urumuri ku murimo w'ibanze w'Umwuka ku byerekeye imirimo ye yose. Gutumbira Umwuka bivuga (a) kumutekereza neza no (b) gutekereza neza ubusabane bwacu na We: icyo ari cyo ku bizera, n'uko ibi bifite aho bihuriye na Yesu Kristo. Akenshi twibanda ku Mwuka Wera n'umurimo We, ariko rero birababaje kuko akenshi bidahuje n'inyigisho y'Ijambo ry'Imana.

      Uko Ibyanditswe bivuga umurimo w'Umwuka Wera

Bamwe babona intego y'ingenzi y'Umwuka Wera nk'imbaraga, abandi nko kwigisha, abandi nk'ibitangaza akora, n'ibindi. Ibi byose ni imirimo cyangwa yari imirimo y'Umwuka kandi ni ngombwa ku mubiri wa Kristo. Icyakora, kwibanda kuri umwe muri yo ukibagirwa indi, na cyane cyane kureka kwibanda ku Ijambo ry'Imana, ni ukuyoba.

Ibi ni ingenzi rwose kubera ko Yesu Kristo ari ubugingo bwacu. Ni ibyiringiro by'ubwiza n’intumbero ya Bibiliya.

Abakolosayi 1:27-28 "Abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga ; ni bwo Kristo uri muri mwe, ni byo byiringiro by'ubwiza. 28 Ni we twamamaza, tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose; kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese , amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo:"

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si njye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri njye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."

Nuko rero intumbero y'ingenzi twahawe mu Ijambo ry'Imana ni uko Umwuka Wera mu mirimo Ye yose yatangiwe kuduhuza na Kristo. Yatangiwe kwerekana Kristo n'umurimo We, kutumenyesha icyo Kristo ari cyo kuri twe, no kudushoboza kugira ubugingo bwa Kristo mu bwacu.

Yohana 16:3-15 "Kandi ibyo bazabikorera batyo, kuko batamenye Data, na njye ntibamenye. 4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari njye wabibabwiye. Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe na mwe. 5 Ariko none ndajya k'uwantumye, kandi muri mwe ntawe umbaza ati, urajya he? 6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. 7 Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko ni ntagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwe azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'Ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."

Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana."

Abagalatiya 3:3 "Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?"

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abagalatiya 5:16-25 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanwe kamere n'iruba n'irari ryabo. 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."

Kubera ko Umwuka Wera ari Udushoboza n'imbaraga mu bugingo bw'umukristo, kandi kubera ko tugomba kugendera ku bwo kwizera mu bwigenge bwo kuyoborwa n'Umwuka (Abagalatiya 3:3; 5:5, 16-25 byavuzwe haruguru), Abagalatiya 2:20 haduha intumbero y'ibanze - Kristo uba mu bizera ku bwo kwizera Umwana w'Imana wadukunze akatwitangira. N'ubwo twakwiringira Umwuka mu guha imbaraga ubugingo bwacu, ukwizera kwacu ikw'ibanze ni Umwana w'Imana kubera ko Umwuka ava ku Mana anyuze muri Yesu Kristo ari Yesu umusabye nk'imwe mu mpano zacu. Ariko intego ni uko dusangira ubugingo bwa Kristo.

Yohana 14:16-20 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe. 18 Sinzabasiga nk'imfubyi, ahubwo nzaza aho muri. 19 Hasigaye umwanya muto, ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona: kuko ndiho, namwe muzabaho. 20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data, namwe mukaba muri njye, nanjye nkaba muri mwe."

Umurimo w'Umwuka ushingiye kuri Kristo. Ntushingiye ku muntu ngo wibande ku mpano zacu, ubumuntu bwacu, ibyo duhura na byo; ntunashingiye no ku Mwuka Wera ngo wibande kuri We no ku bitangaza by'ibyo akora n'imirimo Ye, nubwo ari ingenzi kandi ari ngombwa bwose. Iyi ntumbero y'Ibyanditswe iboneka mu bice bikurikira:

(1) Yohana 7:37-39

"Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota , aze aho ndi anywe. 38 Unyizera , imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Ku byerekeye isezerano ry'Umwuka, iki gice kivuga ko yari ataratangwa, kuko Kristo yari atarahabwa ubwiza. Umwuka usezeranywa nk'impano y'Imana ngo ature mu bizera, abahe imbaraga, ariko intumbero hano ni uguhabwa ubwiza kw'Umukiza. Ibi bivuga Kristo ari i buryo bw'Imana kandi arangije umurimo we ku musaraba, kuzuka, no kuzamurwa mu bwiza. Intangiriro y'impano y'Umwuka ni uguhabwa ubwiza bwa Kristo. Umwuka uva ku Mana anyuze mu Mwana, akaza ku bizera kubera ko Yesu yarangije kudutsindishiriza.

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

(2) Yohana 14:16, 26; 15:26; 16:7-15 :

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,"

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutsa ibyo nababwiye byose."

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

Yohana 16:7-15 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."

Muri buri gice Umwuka yitwa "Umufasha," (parakletos). Ku bw'imiterere y'umurimo, rishobora gusobanurwa kurushaho ngo, "Udushoboza." Muri Parakletos harimo igitekerezo cyo gukomeza, guhumuriza, gutera inkunga, gusabira, kugira inama, no guha imbaraga. Aduha imbaraga cyangwa adushoboza mu mirimo inyuranye Ye. Ariko nta na hamwe muri ibi uko ari bine impano n'umurimo by'Umwuka bitubuza kubona umurimo w'Umwana, Umwami Yesu. Ahubwo intumbero ni uko adushoboza (a) yoherejwe mu izina rya Kristo, (b) yibutsa ibyo Kristo yigishije abigishwa be, (c) aduhamiriza Kristo, (d) yoherejwe n'Umukiza ubwe, (e) ntavuga ku bwe, (f) akuza Umukiza, kandi (g) afata ku bya Kristo akabidusobanurira.

Umwuka Wera ntadukangurira kumwitaho cyangwa kwita ku muntu, ahubwo adukangurira gutumbira Umwami Yesu Kristo n'icyo Imana yakoreye mu Mwana wayo. Intego Ye mu mirimo Ye yose ni ugukuza kwizera kwacu, ibyiringiro byacu, urukundo rwacu, gusenga kwacu, ukwumvira kwacu, ubusabane bwacu, no kwiha Kristo kwacu.

Iri hame n'iyi ntumbero ni byo duheraho tugenzura abavuga iby'Umwuka n'ukuri kw'ibyo bivuga tugereranije na Bibiliya. Swindoll yaranditse ati:

Reka ngaruke ku kintu nizera ko mudashobora kwibagirwa. Igihe ukora umurimo w`ihimbaza ubwawo aho guhimbaza Kristo, ujye umenya ko Umwuka w'Imana aba atari muri uwo murimo. Iyo ukurikira umuyobozi uhabwa ikuzo ry'uwo murimo aho kuba Kristo, Umwuka w'Imana si we uha uwo imbaraga ubuyobozi bwe. Iyo uri umwe mu bagize ishuri rya gikristo cyangwa ishyirahamwe ryohereza abamisiyoneri cyangwa irindi shyirahamwe rya gikristo rifite undi muntu uhabwa ikuzo utari Kristo, ntirihabwa imbaraga n'Umwuka w'Imana. Menya ibi: UMWUKA AHA IKUZO KRISTO. Reka nongereho ikindi; niba Umwuka Wera ubwe ari We witabwaho kandi ukuzwa, Umwuka ntabirimo! Kristo ni We ugomba guhabwa ikuzo igihe Umwuka akora. Umwuka akorera umurimo We ahiherereye, si ku mucyo. Ntangarira cyane ibyo ku byerekeye umurimo We.50

Umurimo w'Umwuka

Mu buryo bwo gusobanura no gutegura icyo Umwuka ari cyo ku bizera, byadufasha kumenya ibi bikurikira :

Mu buryo butubuza: Nta na rimwe umwizera abwirwa gushaka cyangwa ategekwa (a) kubatizwa n'Umwuka cyangwa mu Mwuka, (b) cyangwa guturwamo n'Umwuka, (c) cyangwa gusigwa amavuta n'Umwuka, (d) cyangwa gushyirwaho ikimenyetso n'Umwuka, (e) cyangwa mu bihe byacu gusaba Umwuka (Luka 11:13 yabayeho mbere ya Pentekoti). Ahubwo, ibi byose bivugwa mu Isezerano Rishya nk'ibyakozwe mu bihe by'itorero.

Mu buryo budutegeka: Amategeko yonyine yo mu Isezerano Rishya yahawe abizera ku byerekeye Umwuka Wera ku byo kuzura Umwuka Wera cyangwa kugendera mu Mwuka uba atuye muri twe. Hari amategeko ane gusa yerekeye Umwuka n'ubugingo bw'umwizera. Abiri aradutegeka, n'andi abiri akatubuza.

(1) Amategeko adutegeka: Dutegekwa "kwuzura Umwuka" hamwe no "kugendera mu Mwuka."

Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."

Abagalatiya 5:16 na 25 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;" 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."

(2) Amategeko atubuza: Dutegekwa "kudateza agahinda Umwuka"no "kutazimya Umwuka."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana,"

Ibyongeye kuri ibi, ibikurikira ni ibice umuntu yagombye kureba nk'ibidutegeka kwuzura Umwuka mu buryo buziguye kubera ko umurimo We uba ukenewe mu bivugwa muri ibi bice.

Yohana 4:24 "Imana ni Umwuka; n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri."

Abefeso 6:18 "Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."

Abafilipi 3:3 "Kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringire iby'umubiri: nubwo njyeweho nabasha kubyiringira."

Abaroma 8:4-13 "Kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. 5 Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'Umwuka, bakita kuby'Umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana. 9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Uumwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe. 10 Niba Kristo aba muri mwe, n'ubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, Umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka. 11 Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe. 12 Nuko rero, bene Data, turi mu mwenda, ariko si uwa kamere y'imibiri yacu, ngo dukurikize ibyayo: 13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere, muzarama."

      Icyo Umwuka ari cyo ku bizera mu gutura muri bo

Mu guteguza kuza kw'Umwuka, muri Yohana 14:17 Kristo yavuze guhinduka kumwe kugomba kubaho ku bw'ubusabane bw'Umwuka n'abizera aho yavuze ati, "...kubera ko aba muri mwe (Isezerano Rya Kera) kandi azaba muri mwe (Isezerano Rishya)." Kubera uku gutura mu bizera bose, Umwuka ahinduka ikimenyetso: gusigwa, ingwate, no kudushoboza. Ibi byose biva mu by'uko atura muri twe kuva igihe dukijijwe.

(1) Ikimenyetso

2 Abakorinto 1:21-22 "Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize. 22 Ni yo yadushyizeho ikimenyesto, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni We wabashyizeho ikimenyesto, ni cyo Mwuka Wera wasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

Dukurikije 2 Abakorinto 1:21-22, Imana Data (uvuga) ni Yo idushyiraho ikimenyetso. Umwuka Wera ni ikimenyetso, kandi abizera ni abashyizweho ikimenyetso cy'Imana (Umwuka). Ikimenyetso cyerekana nyiri ikintu n'umutekano.

Indi ngaruka yo gutura k'Umwuka ni ikimenyetso cya nyiri ikintu (reba Abefeso 1:13-14) kibaho mu gihe cyo kwizera. Ikimenyetso ku kintu mu bihe by'Isezerano Rishya cyerekana icyo kintu kandi kikerekana nyira cyo, ushobora "kukirinda." Bityo rero, mu gakiza, Umwuka Wera, nk'ikimenyetso, ahamya ko abakristo basa na Kristo kandi akaba ari ab'Imana, barindwa na Yo (reba mu1 Abakorinto 6:19-20). Ahari iki ni cyo cyatumye Pawulo yiyita umugaragu wa Kristo mu Abaroma 1:1; Abafilipi 1:1.51

(2) Ugusigwa

1 Yohana 2:20 na 27 "Nyamara mwebweho, mwasizwe n'Uwera, kandi muzi byose." 27 "Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kukaba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije, mube ari ko muguma muri we."

Na none, Imana Data, ni yo ivuga mu 1 Abakorinto 1:21, ni Yo idusiga; Umwuka Wera, nko mu ri 1 Yohana 2:20 na 27 bisobanuwe neza, ni We dusigwa; kandi na twe nk'abizera Kristo ni twe dusigwa.

Ibintu n'abantu byarasigwaga mu Isezerano Rya Kera, mu kwerekana ukwera, cyangwa gutoranirizwa Imana: inkingi (reba mu Itangiriro 28:18); ihema ry'ikoraniro n'ibikoresho byo muri ryo (Kuva 30:22 n'ikurikira); ingabo (2 Samueli 1:21; Yesaya 21:5: ahari ukurobanurirwa intambara yera, reba Gutegeka 23:9 n'ikurikira); abami (Abacamanza 9:8; 2 Samueli 2:4; 1 Abami 1:34); abatambyi (Kuva 28:41); abahanuzi (1 Abami 19:16) ... Mu kuri, gusiga cyari igikorwa cy'Imana (1 Samweli 10:1), kandi ijambo "uwasizwe" ryakoreshwaga mu buryo bwo gushushanya risobanura gushyirwaho ubuntu bw'Imana (Zaburi 23:5; 92:10) cyangwa kurobanurirwa umwanya wihariye cyangwa umurimo mu mugambi w'Imana (Zaburi 105:15; Yesaya 45:1). Byongeye, gusigwa byerekana ikintu cyo gukoreshwa, kandi bijyana no gusuka Umwuka w'Imana (1 Samueli 10:1, 9; 16:13; Yesaya 61:1; Zekaria 4:1-14). Ugushimangira aha ni ukwanjye. Uku gukoreshwa kwarakomeje mu Isezerano Rishya (Ibyakozwe 10:38; 1 Yohana 2:20, 27). 52

Umurimo w'Umwuka dusigwa wo gutuma dusa na Kristo ni ishusho yo gutura k'Umwuka Wera nk'igikorwa cy'Imana kidutoranya, kikaturobanura, ndetse kikadutegurira umurimo mu mugambi w'Imana. Mu buryo bweruye rero, si byo gusaba Imana gusiga umwizera n'Umwuka mu kumutegurira umurimo runaka. Isengesho rirushijeho kuba ryiza ryaba iry'uko usabirwa yayoborwa n'imbaraga z'Umwuka, cyangwa ko yagirirwa n'Umwuka mu buryo butangaje kuko Umwuka ahoraho nk'uwo Imana isigisha (reba mu 2 Abakorinto 1:21-22; muri1 Yohana 2:20, 27).

(3) Ingwate

Gutura mu bugingo bw'abizera k'Umwuka kubonwa n'Imana nk'ingwate yayo (ni ukuvuga icyo umuntu yakoreye cyangwa igice cya mbere cy'inyishyu) ko Imana izasohoza amasezerano yayo ku bizera kandi ko agakiza kacu tuzakabona (Abefeso 1:14). Reba mu 2 Abakorinto 1:21-22.

"Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize. 22 Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Uku gucungurwa ubu ni ikibanziriza ibyo tuzabona mu bugingo bw'iteka (reba mu Abaroma 8:23), n'Umwuka Wera kuba mu mitima yacu (reba mu Abaroma 5:5; 2 Abakorinto 5:5) ni nk'ingwate, iduhamiriza ko dufite ikizaza. Aya magambo arindwi ya nyuma ni ibisobanuro by'ijambo rimwe ry'Ikigiriki arrabona, igice cya mbere cy'inyishyu gihatira uwishyura kwishyura ibisigaye. Iryo jambo ry'Ikigiriki rikoreshwa na none mu 2 Abakorinto 5:5 no mu Befeso 1:14 (reba "umuganura w'Umwuka,” mu Abaroma 8:23).53

(4) Udushoboza

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni We Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni We uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Yohana 16:7 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza."

Muri ibi bice Umwami yasezeranije abigishwa ko azabaha "undi Mufasha." "Undi" ni ijambo ry'Ikigiriki allos risobanura ngo "undi umeze nk'uwa mbere." Ibi byerekeye Umwuka Wera nk'umuntu wa gatatu wo mu butatu, kandi akaba ahuje uko ateye n'imbaraga n'Umwami Yesu Kristo. Adahari, nta cyaba kibuze. Mu kuri, byagomba kubabera byiza (Yohana 16:7) ko Yesu agenda noneho Umwuka Wera akabona akaza mu mwanya We agatura mu bugingo bw'abizera.

Umwuka yitwa "Umufasha." Iri ni ijambo ry'Ikigiriki parakletos kandi ryerekeye uhamagarirwa gufasha mu mwanya w'undi nk'udusabira, umuhuza, umufasha. Risobanurwa kwinshi, "Umufasha," "utuburanira," "umujyanama," n' "udukomeza." Ku bw'umugambi n'umurimo w'Umwuka hamwe n'ubusobanuro bw'iri jambo, ahari "udushoboza" ni bwo busobanuro bwiza kurusha ubundi bwose. Ntiyaje gutanga ubufasha gusa, nk'uko umukozi afasha umukoresha we cyangwa nk'uko umuntu afasha undi. Ahubwo yaraje, atura muri twe ngo adushoboze - kuduha imbaraga mu bugingo bwa gikristo ku bwo gutanga ubuhamya, gusenga, kwumvira, n'ibindi. Iyi nyito y'Umwuka ntitwigisha gusa icyo ari cyo kuri twe, ahubwo icyo turi cyo tutayobowe na We n'umurimo We - tudafite ubushobozi cyangwa ububasha (Yohana 14:16, 26; 16:7).

      Icyo Umwuka akora

Nta gice cy'ubgugingo bw'umwizera kidakeneye Umwuka. Ibikurikira byerekana uko umurimo w'Umwuka nk'Udushoboza wuzuye.

(1) Yemeza kandi agahishurira abantu Yesu Kristo

Yohana 16:8-11 "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n’ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka."

(2) Abuza icyaha mu isi

Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri ."

2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora:ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."

(3) Aduha ubugingo bushya

Tito 3:5 "iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"

(4) Abatiza muri Kristo

1 Abakorinto 12:13 "Kuko mu Mwuka umwe twese ari mwo twabatirijwe ku bw'umubiri umwe, n’aho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, n’aho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe."

(5) Atanga imbaraga kandi agashyira imico ya Kristo mu bamwubaha mu kwizera

Abagalatiya 4:19 "Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe;"

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abagalatiya 5:16-23 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abirwanya."

(6) Afasha gukura mu Mwuka (reba n’ Abagalatiya 5:11-6:6)

Abagalatiya 3:1-3 "Yemwe Bagalatia b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?

(7) Arigisha: atanga gusobanukirwa Ijambo ry'Imana

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Abefeso 3:16-18 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenya hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,"

(8) Azana ukuri mu byo duhura na byo (reba no muri Yohana 14:26; mu Abefeso 6:18)

Abaroma 8:16 "Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:"

(9) Aha imbaraga ubugingo bwacu bwo gusenga

Yuda 20 “Ariko mwebweho, bakundwa,mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera.”

Yohana 15:7 "Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."

(10) Adufasha mu kuramya gufite agaciro (reba no muri Yohana 4:23-24; mu Abefeso 5:18-21; no muri Yesaya 59:1-2)

Abafilipi 3:3 "kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringire iby'umubiri:nubwo njyeweho nabasha kubyiringira."

(11) Atanga ubushobozi, ireme n'ubuyobozi mu gutanga ubuhamya

Ibyakozwe 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera n'abamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."

1 Abatesalonike 1:5 "Kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza kudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu."

(12) Atanga ubushobozi ku murimo. Ibi byerekeye impano z'Umwuka zigomba gukoreshwa mu mbaraga z'Umwuka bivuye mu rukundo - ni wo murimo w'Umwuka

1 Abakortinto 1:12-14 "Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Ariko njyeweho ndi uwa Apolo; undi na we ati: Njyeweho ndi uwa Kefa; undi ati: Njyeweho ndi uwa Kristo." 13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14 Nshimira Imana yuko ari nta n'umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;"

1 Petero 4:10 "Kandi nk'uko umuntu yahawe impano, abe ariko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi."

Kuba Umwuka Wera ari Umufasha wacu udushoboza muri iyi mirimo inyuranye, byerekana ukuntu Umwuka akenewe bitangaje mu mibereho yacu ya buri munsi. Byerekana ukuntu ari ngombwa ko tugendera mu Mwuka, ni ukuvuga, twishingikirije iteka kuri We (Abagalatiya 5:5, 16; Abefeso 3:16-17). Amasomo akurikira yerekeye ku mahame ya Bibiliya n'amasezerano yayo atwigisha ku by'umurimo w'umwuka n'ukuntu twagendera mu mbaraga Ze.


39 Fritz Rienecker, A Linguistic Key to the Greek New Testament, Regency, Grand Rapids, 1976, p. 513.

40 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 11.

41 Izi nyigisho zavanwe mu gitabo cyanditswe na Charles C. Ryrie cyitwa The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965.

42 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 12.

43 Ryrie, The Holy Spirit, p. 13.

44 Ryrie, The Holy Spirit, p. 16.

45 Ryrie, The Holy Spirit, p. 16.

46 Millard J. Erickson, Christian Theology, Baker, Grand Rapids, 1990, p. 857.

47 Erickson, Christian Theology, p. 857.

48 Erickson, Christian Theology, p. 858.

49 Charles C. Ryrie, A Survey of Bible Doctrine, Moody Press, Chicago, 1972, p. 70.

50 Charles R. Swindoll, Growing Deep in the Christian Life, Multnomah Press, Portland, 1986, p. 188.

51 Swindoll, Growing Deep in the Christian Life, p. 188.

52 New Bible Dictionary, quoted from Logos CD.

53 Lowery, “2 Corinthians,” The Bible Knowledge Commentary, p. 557.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad