Abanyarwanda kimwe n’abandi bantu bose ku isi baribuka intambara n’ubwicanyi byapfakaje u Rwanda mu mwaka w’1994. U Rwanda rwatakaje abantu, rutakaza n’ibintu.
Mu bihe bikurikira intambara n’ubwicanyi byabereye mu Rwanda, Perezida w’umuryango “Africa Leadership and Reconciliation Ministries Inc. (ALARM), Rev. Celestin Musekura icyo gihe wayoboraga ishami ry’Amahoro n’Ubwiyunge mu muryango “Medical Assistance Programme (MAP)” i Nairobi muri Kenya, yagiye abonana n’Abanyarwanda mu manama n’amahugurwa atandukanye yerekeranye n’amahoro n’ubwiyunge, mu gihugu no hanze y’igihugu, maze bose bakamugezaho ubukene bw’imfasha-nyigisho zakoreshwa mu kwigisha abakristo kuba abigishwa ba Yesu, gukurira mu gakiza, no guhagurukira gusana imitima n’ubwiyunge.
Mu mwaka w’1996 ni bwo Musekura afatanyije n’abandi Banyafurika bagize igitekerezo cyo gutangiza umuryango ALARM, maze bashingiye ku byari bikenewe n’amatorero mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, biyemeza kwita ku gutegura inyandiko z’inyigisho za gikristo
Ni muri ubwo buryo, iki gitabo kimaze gushimwa n’abayobozi benshi b’amatorero yo mu Rwanda, bahisemo ko cyahindurwa mu Kinyarwanda, inyigisho zigikubiyemo zikigishwa mu matorero atandukanye kugira ngo abakristo basoma ikinyarwanda bafashwe mu rugendo rwabo rwo gukura mu gakiza.
Basomyi rero, ngiki igitabo cyanyu! Turizera ko kizafasha. Abanyarwanda kimwe n’abandi bose basoma no gusobanukirwa Ikinyarwanda aho baba bari hose.
Reka tugire icyo tuvuga ku nyigisho zikubiye muri iki gitabo. Kuba ALARM yarahinduye iki gitabo mu Kinyarwanda ntibisobanura ko ALARM yemeranya n’umwanditsi w’igitabo mu nyigisho zose zikubiyemo. ALARM si umucamanza w’inyigisho zikubiye muri iki gitabo. Umusomyi yemerewe kwemeranya cyangwa kutemeranya n’umwanditsi mu nyigisho zimwe na zimwe.
Turashimira nyakwigendera Francois Niyonzima wahinduye iki gitabo mu Kinyarwanda, agahamagarwa n’Imana hasigaye kunononsora inyandiko y’igitabo. Turashimira kandi Pastori Faustin Ntamushobora wemeye gutanga inkunga yo kunononsora inyandiko y’iki gitabo Niyonzima amaze kwitaba Imana.
Tubifurije gukurira muri Kristo muri byose.
Rev. Celestin Musekura
Perezida wa ALARM
2002
Umwanditsi w’iki gitabo yakunze gukoresha amagambo ahinnye ya za Bibiliya zakoreshejwe yandika iki gitabo. Birumvikana ko mu Kinyarwanda tudafite izo za Bibiliya, ariko ni byiza ko umusomyi amenya icyo amagambo ahinnye asobanura nibura mu cyongereza.
NIV: New Inernational Version
KJV: King James Version
New KJV: New King James Version
RSV: Revised Standard Version
New RSV: New Revised Standard Version
NASB: New American Standard Bible
Ibikubiye muri aya masomo bigizwe n'urutonde rw'inyigisho z'amahame zigamije kwigisha amahame-shingiro y'ingirakamaro ku bakristo bashya mu kubafasha kumenya uko bitwara mu bugingo bushya bwabo muri Kristo.
Abizera bashya benshi (kimwe n'abamaze igihe) bayobagurika mu mikurire yabo ya gikristo kubera ko batazi uku kuri-shingiro ko kugendana na Kristo mu Mwuka Wera no mu mucyo w'Ijambo ry' Imana.
Intego z’izi nyigisho ni ugushyiraho urufatiro rw'imigendere mu kwizera ifasha abizera Kristo gutangira kubaho mu mbaraga z'icyubahiro zihindura ubugingo muri Kristo mu mbaraga z’ Umwuka w'Imana. Izi nyigisho zibanda ku byo abizera bafite muri Kristo, ibibaranga cyangwa ibitekerezo byabo bishya n'ukuntu ibi byaba urufatiro rwo kwizera, gukura, no guhindurwa mu Mwuka binyuze mu bugingo bwa Kristo.
Amasomo yo mu GICE CYA MBERE: Ubugingo Bwuzuye Ibyiringiro, agenewe gushinga urufatiro rwo gukurira mu Mwuka no muri Kristo, kuburyo amahame avugwa mu gice cya kabiri n'icya gatatu ashingiye kuri uru rufatiro.
Amasomo yo mu GICE CYA KABIRI: Ubugingo Buhinduwe, avuga ku mahame yo muri Bibiliya yerekeranye n'ubugingo buhinduwe. Ibikorwa n'umurimo w'Imana mu bugingo bw'abizera, uko barushaho kunguka gusobanukirwa ayo mahame-shingiro y'Ibyanditswe Byera no kuyakira mu kwizera.
Amasomo yo mu GICE CYA GATATU: Ubugingo Bugwijwe, agenewe kugwiza ubugingo bw’umwizera nk’igisonga cy’iby'Imana mu buntu bw'Imana mu bice bine by'ingenzi byo kugabura iby'Imana: italanto, ukuri, ubutunzi n'igihe. Gufata ubukristo mu buryo bwo kwikunda bikunda kutworohera muri iyi si turimo, nk'aho ari uburyo bwo kwibonera amahoro n'uburumbuke. Nubwo Imana ari Imana y'imibereho myiza yose kandi ikaba idusezeranya amahoro, ibyishimo, imibereho myiza, intego ya mbere y’Imana ni ukuduhindura abakozi bayo batari abo kwigishwa gusa, ahubwo bo kwigisha no gufasha abandi kumenya uguhaza kwa Kristo.
Uru rutonde rushobora gukoreshwa n'umuntu kubwo gukura kwe ku giti cye, ariko by'umwihariko rugenewe gukoreshwa nk'icyitegererezo mu guhindura abantu abigishwa. Birumvikana ko inyigisho zose zidashobora kwandikwa ahangaha.
Imirongo ivugwa ntabwo ari iyo guhamya, ahubwo ni nk'urufatiro rwo kugaragaza ukuri kwigishwa muri ibyo bice bivugwa.
Izi nyigisho ntabwo zitanzwe nk'ijambo rya nyuma kuri ibi bivugwa cyangwa se ngo mbe mvuga ko ari umwimerere, kuko ubugingo bwanjye bwafashijwe n'ubugingo bw'abandi benshi banyigishije. Icyo nsaba n'uko UMWAMI, k'ubw'ubuntu bwe butarondoreka, azakoresha izi nyigisho ku bw'ikuzo n'icyubahiro bye, no ku bw’abera mu gushikama mu kwizera Imana yacu y'urukundo kandi isumba byose. Izi nyigisho nzishyize mu maboko y'Imana no mu Ijambo ry'ubuntu bwayo bushobora kudukomeza.
Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose
n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose,
mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’Umwuka adafunguye,
kugira ngo abakuze abageze ku gakiza:
1 Petero 2:1-2
Kubera ko abizera bose bafite inshingano yo kubwira abandi iby'agakiza kabo, Umukristo wese akeneye gusobanukirwa neza umugambi w'Imana ku gakiza k’umuntu. Ibi ni ngombwa ku bakiri impinja muri Kristo.
Iyi nsobanuro ngufi y'Ubutumwa Bwiza igamije gushimangira inyigisho z'ifatizo z'Ubutumwa Bwiza n’uburyo bwo kugeza Ubutumwa ku bandi bakristo bashya batangiye kugendera mu nzira y'ubugingo bwa gikristo.
1Yohana 5:11-12 "Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo: Naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite."
Mu gihe muri 1 Yohana 5:11-12 handikiwe abakristo kubera ibyiringiro by'agakiza gashingiye ku buhamya bw'Ijambo ry'Imana, iki gice kigaragaza ingingo y'ingenzi kubyerekeye agakiza.
Ibyo Imana itangariza umuntu: " Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo" (umurongo wa 11).
Ingingo y'ingenzi: “ Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo Mwana w’Imana nta bugingo afite” (umurongo wa 12).
Iki gice cyigisha ko:
Ibibazo bibiri by'ingenzi tugomba kwibaza no gusubiza ni ibi bikurikira:
Nkuko biri mu Baroma 5:8, Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga. Kuki Kristo yagombye gupfa ku bwacu? Kubera Ibyanditswe Byera bivuga ko abantu bose ari abanyabyaha. Twese twakoze ibyaha. Gukora icyaha bisobanura guhusha intego. Bibiliya ivuga ko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza (ubutungane buzira inenge) bw'Imana. Mu yandi magambo, ibyaha byacu bidutandukanya n'Imana itunganye kandi izira inenge (gukiranuka n'ukuri) maze Imana ikagomba gucira urubanza umunyabyaha.
Abaroma 5:8 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha".
Abaroma 3:23 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana;"
Habakuki 1:13a "Ufite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi, kuki ureba abakora uburiganya, ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka;"
Yesaya 59:2 "Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva."
Ibyanditswe Byera na none byigisha ko atari ubwinshi bw'ubugwaneza bw'umuntu, imirimo ye, kwitwara neza kwe, n'imihango y'idini bishobora kuzanira umuntu kwemerwa n'Imana cyangwa kugira uwo bigeza mu Ijuru. Umuntu mwiza, umunyadini, n'umuntu mubi utagira idini, bose bari mu bwato bumwe. Bose ntibashyikira ubwiza bw'Imana (ubutungane buzira inenge bw'Imana). Nyuma yo kuvuga ku muntu mubi, umuntu mwiza, n'umunyadini mu Baroma 1:18-3:8, intumwa Pawulo avuga yeruye ko ari Abayuda ari Abagiriki bose bari mu bubata bw'icyaha, ko "Ntawe ukiranuka n'umwe" (Abaroma 3:9-10), kandi ko "Bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana" (Abaroma 3:23).
Abaroma 3: 9-10 "Nuko tuvuge iki, mbese turabaruta? Oya da, haba na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha:nkuko byanditswe ngo: Ntawe ukiranuka n'umwe,"
Abaroma 3:23 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana;"
Ibyiyongeye kuri ibi ni ibivugwa mu mirongo ikurikira yo mu Byanditswe Byera:
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"
Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo kubw’imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, niko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho."
Abaroma 4:1-5 "Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. Mbese Ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora, ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka;”
Nta bwinshi bw'ubugwaneza bw'umuntu bwaba bwiza nk'Imana. Imana ntirondoreka kandi itunganye bizira inenge. Kubw'ibyo, muri Habakuki 1:13 hatubwira ko Imana idashobora kugirana ubumwe n'uwo ariwe wese udatunganye kandi ngo azire inenge. Kugira ngo twemerwe n'Imana, tugomba kuba abera nkuko nayo ari Iyera. Imbere y'Imana, twese twambaye ubusa: nta kivurira, nta byiringiro muri twe. Si ubwinshi bwo kwitwara neza buzatugeza mu Ijuru cyangwa ngo buduhe ubugingo buhoraho. None se umuti waba uwuhe?
Imana si Iyera ngo Izire inenge gusa (uko iteye ntitwashobora kubyigezaho ku bwacu cyangwa se ku bw'imirimo yacu itunganye), na none ariko ni urukundo ruzira inenge kandi yuzuye ubuntu n'imbabazi. Ku bw'urukundo n'ubuntu byayo, ntiyadutaye nk'abadafite ibyiringiro n'ibisubizo by'ibibazo byacu.
Abaroma 5:8 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha."
Iyi ni Inkuru nziza yo muri Bibiliya, Inkuru y'Ubutumwa Bwiza. Ni inkuru y'impano y'Umwana w'Imana wigize umuntu (Imana-Muntu), abaho mu bugingo butagira icyaha, apfira ku musaraba ku bw'ibyaha byacu, nuko arazurwa ava mu mva byerekana ko ari Umwana w'Imana. Urupfu rwe rwatubereye inshungu.
Abaroma 1:4 "Kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera, bigahamywa no kuzuka kwe, niwe Yesu Kristo Umwami wacu.
Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."
2 Abakorinto 5:21 "Kuko Utigeze kumenya icyaha , Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana."
1 Petero 3:18 "Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa, kugira ngo atuyobore ku Mana, amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw'Umwuka."
None se twemera dute Umwana w'Imana kugira ngo tubashe kwambuka umuhora amaze tugere ku bugingo buhoraho Imana yadusezeranije? Icy'ingenzi kuri twe ni ikihe?
Yohana 1:12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera Izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana."
Yohana 3:16-18 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bose bakizwe na we. 18 Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege."
Kubera ibyo Yesu Kristo yadukoreye ku musaraba, Bibiliya ivuga ngo "Ufite uwo Mwana niwe ufite ubugingo." Dushobora kwemera uwo Mwana, Yesu Kristo, nk'Umukiza wacu ku bwo kumwizera we ubwe n'urupfu rwe ku bw'ibyaha byacu.
Ibi bivuga ko tugomba kuza buri wese ku Mana mu nzira imwe nk'umunyabyaha wemera ibyaha bye, akanga uburyo ubwo ari bwo bwose buvuga ko imirimo y'umuntu igeza ku gakiza, maze tukiringira Kristo wenyine mu kwizera konyine ari ko guhesha agakiza.
Niba ushaka kwemera no kwiringira Kristo nk'Umukiza wawe, ushobora kugaragaza ukwizera kwawe ubivuga mu isengesho nk’iri:
"Mana yanjye, menye ko ndi umunyabyaha kandi ko ntacyo nakora ngo ndonke ijuru cyangwa ubugingo buhoraho. Ndizera ko Yesu Kristo yamfiriye kandi ko yazutse akava mu mva. Guhera ubu mwemeye nk'Umukiza wanjye, mwiringiye wenyine nk'inzira yonyine ingeza mu ijuru. Ngushimiye kumpa ubugingo buhoraho ku bwo kwizera Umwana wawe. Mu Izina rya Yesu Kristo. Amina."
Abakristo bakijijwe vuba, kimwe na benshi mu bizera bamaze igihe bakeneye ibyiringiro by'ubugingo bushya bafite muri Kristo. Kubera inyigisho nyinshi zimeze nk'imiyaga ihuha ku butaka, abantu kenshi bayobywa n'inyigisho z'uburyo bwinshi zibatera gushyidikanya no kugira ubwoba ku bw'icyemezo cyabo cyo kwizera Kristo. Mbese icyemezo cyabo cyo kwizera Yesu Kristo gisobanura iki mu bugingo bwabo? Mbese agakiza gashobora kwamburwa umuntu? Iyo nkoze icyaha iki n'iki, bivuga ko ntakijijwe?
Intego zacu muri iri somo ni izi:
1. Kwerekana ibyiringiro nk'ingaruka zo kwizera Yesu Kristo.
2. Gusobanura amasezerano yo muri Bibiliya y'ingenzi mu kuronka ibyiringiro byo abizera bafite muri Kristo.
3. Gutanga ububasha bwo kurwanya gushyidikanya mu mutima kw'abizera ku byerekeye ibyo Imana yateguye mu mibereho yose.
Kubera ko ibyiringiro bijyana n'ihame ryuzuye ry'ibyo umukristo afite muri Kristo n'uwo ari we, ibyo byiringiro bigaragara mu turere dutandukanye mu bugingo kubyerekeye agakiza Imana iha abizera Yesu Kristo. Kubera intego dutumbiriye, aya masomo yerekeranye n’ibyiringiro azibanda ku bikurikira:
Iyo twiringiye Yesu Kristo, umutekano wacu nk’abakristo iteka uhinduka ukuri twaba twabyumva cyangwa se twabyizera. Ukwizera kwacu mu mutekano wo muri Kristo si byo bibigira ukuri cyangwa ibinyoma.
Iyo twizeye Kristo n’umurimo we ku bw'agakiza kacu bwite, umutekano wacu uhinduka impano bidakurikije uko tubyumva cyangwa tubitekereza.
Ibyiringiro ni ihame ryuzuye ry'uwo mutekano. Ni ihame ry'ibyo dufite muri Kristo nk'ubugingo buhoraho, ukubabarirwa ibyaha no kuba abo Imana yitaho nk'abana bayo. Ibyiringiro bijyana no gusobanukirwa ibikorwa byateganijwe ku bw’ agakiza kabonerwa mu kwizera Kristo. Iyi ni inyigisho y'ingenzi kuberako, iyo isobanuwe neza, ifasha ubugingo bw'abizera muri byinshi. Ntabwo yerekana ibyiringiro by'agakiza gusa, ahubwo hamwe n'ibyo yerekana ibyiringiro birenzeho ku bw’ iby’Imana yateganirije ubugingo bwacu mu mpande zose.
Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"
Iyo abantu badafite ibyiringiro, tugomba kubanza kubagezaho Ubutumwa Bwiza kugira ngo tumenye neza ko bizeye Kristo. Iyo ibyo bamaze kubimenya badashyidikanya, nibwo ubona kubagezaho inyigisho z’ibyiringiro.
(1) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ko badashobora kwibuka igihe bakiriye Kristo. Bamwe usanga bibaza niba barakijijwe koko. Agakiza kagira igihe kizwi kaziraho - igihe cyo kuzuzwa imbaraga. Icy'ingenzi kuri aba bantu ni ukumenya niba noneho bizera by'ukuri Kristo n’umurimo we.
(2) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera gushyidikanya ku buryo bakiriyemo Kristo. Ababwiriza-butumwa n'abapasitori n'abigisha benshi bibanda ku gutanga ubuhamya bwo kwizera mu ruhame nko guhamagara abantu imbere hanyuma y'ikibwirizo. Iyo abantu bakiriye Yesu mu rwiherero, bashobora kwibaza niba baba baratanze ubuhamya mu ruhame cyangwa niba bari bakeneye irindi sengesho.
(3) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ibibazo bafite byo kureka ibyaha bimwe. Bibaza niba uwizera by'ukuri yagombye gukomeza kugira izo ngorane. Ahanini biterwa n’ubujiji bw’umuntu ku byerekeye kamere y'ibyaha, intambara y'Umwuka turwana, uburyo Imana ikoresha mu kudutabara, no gukenera gukura muri Kristo.
(4) Impamvu ya mbere itera kubura ibyiringiro ni ukudasobanukirwa inyigisho n'ingaruka zo kubura kwizera mu mirimo Kristo yarangije gukora. Ibi biterwa no kutumva Ijambo (ry'Imana) n'inyigisho zaryo zerekeye umuntu, icyaha cye, kutabasha kugira icyo umuntu akora ngo abone cyangwa agumane agakiza, ukwera kuzira amakemwa kw'Imana, n'uko umurimo wa Kristo warangiye kandi ushyitse.
(5) Mu kurangiza , akenshi abantu babura ibyiringiro kuko baba barigishijwe nabi ko bakwiriye kwireba n'imirimo yabo nk'ibigaragaza agakiza. Ibi ni byo tugiye kuvugaho ubu. Robert Lightner agira ati:
Abatekereza ko umunyabayaha agomba kugira Kristo Umwami w'ubugingo bwe, cyangwa se agasezerana atyo mbere yo gukizwa, batuma ibyiringiro bishingira ku mibereho n’urugendo bigengwa na Kristo. MaCARTHUR avuga ko ubu ari bwo buryo bwonyine uwizera yiringira agakiza ke. Ibyiringiro nyakuri biva mu kubona umurimo uhindura w'Umwuka Wera mu bugingo bw'umuntu, atari ukwishingikiriza ku kwibuka ibyo umuntu yanyuzemo.1
Ijambo ry'Imana ni umuhamya w'Imana k’uwizera (1 Yohana 5:11-13). Ibyanditswe mu Kigiriki byongera ingengazina ku ijambo "Ubugingo". Agakiza kabonerwa muri Yesu si impano y’ubugingo gusa ahubwo ni "ubugingo" buzanwa gusa no kwizera Umwana rukumbi w'Imana. Icyo Ibyanditswe Byera bivuga neza ni uko uwizera ubumuntu bwa Kristo n'umurimo we ku musaraba nk'uwatanzwe n'Imana ku bw'ibyaha bye afite:
1. Ubugingo buhoraho
Yohana 3: 36 "Uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we."
1 Yohana 5:11-13 “Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo: Naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.”
2. Kubabarirwa ibyaha byose.
Ibyakozwe 10:43 "Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga ko umwizera wese azababarirwa ibyaha kubw’ izina rye."
Abakolosayi 2:13 "Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye nawe, imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,"
3. Kudacirwaho iteka.
Yohana 5:24 "Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko uwumva Ijambo ryanjye , akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo."
Abaroma 8:1 "Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho:
4. Gutsindishirizwa, kugirwa intungane n'Imana.
Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’ Umwami wacu Yesu Kristo,"
Abaroma 4: 1-6"Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka; 6 nk'uko Dawidi nawe yeruye avuga amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka, atabiheshejwe n'imirimo”
Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."
5. Agakiza
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;”
6. Kuba Umwana w'Imana ku bwo kwizera
Yohana 1: 12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.”
Abaroma 8: 14-17 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose nibo bana b'Imana: 15 kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana: 17 kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa; ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwa na Kristo, niba tubabarana nawe, ngo duhanwe ubwiza na we.”
John Calvin yatubwiye akomeje ku byo kwirebaho, ni ukuvuga ku mirimo yacu cyangwa imbuto z'Umwuka, ngo bitwizeze agakiza. Avuga ko dukwiriye kureba kuri Kristo ko ariwe ntego-fatizo y'ibyiringiro. Kwirebaho bitera gushidikanya bikadukura mu murimo ukiza wa Kristo. Yarwanije abavuga ibyo kwisuzuma ko ari ihame rishobora kuyobya.2
Ibitandukanye n'ibyo MacArthur atekereza byavuzwe haruguru, ni uko umuntu adakwiriye kwishingikiriza ku byo yanyuzemo, ahubwo dukwiriye kwishinikiriza k’umuhamya w'ukuri w'Ijambo ry'Imana. Earl Radmacher yaranditse ati:
Abapasitoro bakerebutse benshi bagaruka kenshi ku ifatizo ryo kumenya ko kuba umuntu ari umukristo atari kubera ibyo akora ahubwo ibyo Ijambo ry'Imana rivuga ku byo Kristo yakoze kandi akomeza gukora ku bamaze kwizera (Yohana 1:12; 1 Yohana 5:13). Nzi ko ndi uwa Kristo mbitewe n'uko nizeye Yesu Kristo nk'Umukiza n'Umucunguzi wanjye wankuye mu irimbukiro ry'iteka. Ntabwo ibiboneka by'ubugingo bwanjye ari byo fatizo ryo kumenya ibyo. Ni Ijambo ry'Imana ryarabivuze. Ubu ntinya bamwe, bitewe n'ukuri k'uko badakura mu gakiza no kutagira imibereho igaragara ya Gikristo, bagerageza gusigasira Ubutumwa Bwiza babwongeraho ibyabo.3
Gusobanukirwa neza umurimo wa Kristo (urupfu rwe mu cyimbo cyacu no kwikorera ibyaha byacu ku musaraba) ni ingenzi cyane ku byiringiro byacu. Ibi nabyo bifatiye ku byo Ibyanditswe Byera bivuga, ariko icy'ingenzi ni ugusobanukirwa kamere y’urupfu rwa Kristo n’ibyo rwatugejejeho. Hano hari ibintu bibiri by'ingenzi:
(1) Agakiza ntikazanwa n'imirimo ngo tube tugakwiriye (reba Abaroma 4:1-7 haruguru aha).
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 10 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirata."
Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho."
(2) Agakiza gatangwa n'ubuntu bwa Kristo n'umurimo we nk'impano y'Imana.
1 Yohana 5:5-12 "Ni nde unesha iby'isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana? 6 Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso: si mu mazi yonyine, ahubwo ni amazi n'amaraso na yo; 7 kandi Umwuka ni We ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 8 Ibihamya ni bitatu, Umwuka n'amazi n'amaraso: kandi ibyo bitatu birahuje. 9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya biraruta; kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we: naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite."
Ibyakozwe 4:12 "Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo."
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 10 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirata."
Abafilipi 3:8-9 "Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri We, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva ku mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera."
(1) Umwuka Wera yitwa Umwuka w'ukuri.
Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."
Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni We Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"
Yohana 16:8-13 "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 n’iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi na mwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho."
1 Yohana 4:6 "Ariko twebweho, turi ab'Imana; kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha Umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo."
(2) Umwuka Wera yitwa Usiga amavuta. Aya mazina yombi yerekana umurimo w'Umwuka Wera wo kwigisha abizera Ijambo ry'Imana.
1 Yohana 2:20, 27 "20 Nyamara mwebweho, mwasizwe n'Uwera, kandi muzi byose. 27 Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kuba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije, mube ari ko muguma muri We."
(3) Umwuka Wera akingurira imitima yacu Ijambo ry'Imana.
Ibyakozwe 16:14 "Umugore witwaga Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga."
(4) Umwuka Wera afata ibya Kristo akabidusobanurira.
1 Abakorinto 2:12-16 "Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawe umurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icy'Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo."
Abefeso 3:15-19 "Uw'imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa, 16 ngo abahe nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzure kugeza ku kuzura kw'Imana."
(5) Umwuka Wera ahamiriza imitima yacu mu Ijambo ry'Imana ko turi abana b'Imana. Umuhamya w'ubugingo mu Mwana (w'Imana) ku bwo kwizera uwo Mwana nk'uko byasezeranijwe mu ri 1 Yohana 5:11 ni ubutumwa Umwuka Wera ahamiriza mu Ijambo ry'Imana.
Abaroma 8:15-16 "Kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:
1 Yohana 5:7-11 "Kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 8 Ibihamya ni bitatu, Umwuka n'amazi n'amaraso: kandi ibyo bitatu birahuje. 9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya birabiruta; kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we: naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo."
Ihame rya mbere: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera Ibyanditswe Byera atari ku byo twibwira. Ukwizera kwacu bityo n'ibyiringiro byacu bigomba gushingira ku masezerano y'ukuri yo muri Bibiliya aho gushingira ku byo twibwira. Uko Bibiliya ibikurikiranya ni uku: IBIHAMYA
KWIZERA——>IBYO——>TWIBWIRA. Ibyo twibwira ni nk'ibisubizo by'Umwuka cyangwa umutima. Bigomba gukurikira kandi bigasubiza uko twumva Ibyanditswe Byera, ariko ntabwo byatubera umushorera w'ibyo tugomba kwizera cyangwa uko agakiza kacu gateye.
Ihame rya kabiri: ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera ibihamya byo mu Byanditswe Byera atari mu mirimo yacu. Imirimo cyangwa guhinduka, kuba mu bugingo bwacu nk’ ingaruka z'ubuntu bw'Imana bishobora guhamya ukuri kw'ubugingo bwacu n’Imana. Tugomba icyakora kwitondera kudashingira ibyiringiro byacu kuri urwo rufatiro, kubera ko iyo umwizera atakaje ubusabane n'Imana ashobora kugaragara nk'utizera, by'umwihariko iyo bimaze igihe kirekire.
1 Abakorinto 3:1-4 "Bene Data, sinabashije kuvugana na mwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye na mwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha, 3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?"
Iyo tugendeye mu mirimo cyangwa ubugingo bwubaha ngo twerekane agakiza kacu, icyo gihe duhura n'ingorane zikurikira: Niba twubaha Imana ubu (ibyo dukeka ko ari byo bigaragaza agakiza), birashoboka ko ibyo byazahinduka mu gihe kizaza. Niba nyuma turetse kwumvira Imana, ibyo bishobora kugaragaza (bishingiye ku byavuzwe haruguru) ko tutari abakristo b'ukuri. Nuko rero kwumvira ntigushobora kwerekana ubukristo bwacu bityo ntigukwiriye kuba ishingiro ry’ibyiringiro byacu.
Gukora neza kw'ab'ubu si urufatiro rwiringirwa rw'agakiza. Ibyanditswe Byera bitubuza gushingira ibyiringiro cyangwa ubusabane bw'ukuri n'Imana ku gukora neza. Urugero, soma muri Matayo 7:13-23. Abahanuzi b'ibinyoma baza basa n'intama. Tekereza iyo bigira beza! Bagerageza gukora neza. Biyerekana nk'abakristo ntanga-rugero, inkingi z'itorero. (Imbuto zivugwa aha si iz'uko bitwara ahubwo ni iz'ibyo bigisha - reba muri Matayo 12:31-37). Ariko ntibarakizera Kristo; nta bumwe bugaragara bafitanye na We (umurongo wa 23). Ahubwo, bwa mbere bariyizera ubwabo (umurongo wa 22). Ibikorwa byabo bisa n'aho ari byiza. Nuko bituma bibwira ko ari beza imbere y'Imana. Ariko barishuka. Bamenya bakerewe ko ibyiringiro by'agakiza bidashingira ku gukora neza.4
Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo ishingirwaho ibyiringiro by'agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by'agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.
Abakolosayi 3:1-4 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo ari We bugingo bwacu, na mwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza."
Nk'uko Yohana abyerekana muri 1 Yohana 1:6-7, imibereho isa n'iya Kristo ni ikimenyetso cy'ubumwe bugaragara kandi cy'uko umuntu agendana n’Umwami mu mucyo.
1Yohana 1:6-7 "Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Kristo Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."
Icyakora imibereho ikwiriye ya gikristo, ntabwo iba buri gihe ikimenyetso cy'ubumwe nyakuri kuko iyo abizera bavuye muri ubwo bumwe (n'Imana) igihe uko cyareshya kose baba bagaragaza imirimo ya kamere ndetse bakaba bagaragara nk'abatizera. Nk'uko byavuzwe mbere, Intumwa Pawulo abivuga iyo ashushanya umuntu wa kamere nk' "abantu-buntu" muri 1 Abakorinto 3:3-4.
“3 Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?”
Kwitwara nk'umuntu-buntu ni ukwitwara nk'abatazi Umukiza. Intumwa Pawulo ntiyibazaga cyangwa se ngo ihinyure ko abo bakijijwe. Yahamije ibyo yemera ku gukizwa kwabo, ariko bakitwara nk'aba kamere aho kwitwara nk'ab'Umwuka w'Imana. Ibi bituma bagaragara nk'abantu basanzwe, nk'abantu batagira imbaraga zikiza za Kristo, mu gihe mu by'ukuri bari muri Kristo n'Umwuka aba muri bo.
1 Abakorinto 1:2-9 "Turabandikiye, mwebwe abo mu itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni We Mwami wabo n'uwacu. 3 Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo. 4 Mbashimira Imana yanjye iteka, nshimira ubuntu mwaherewe muri Kristo Yesu: 5 kuko muri byose mwatungiwe muri We, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, 6 kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; 7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo. 8 Ni We uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo. 9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo, Umwami wacu."
1 Abakorinto 3:1 "Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo."
1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."
Rimwe na rimwe igice cya 2 Abakorinto 13:5 gikoreshwa mu kwerekana impamvu ari ngombwa kugerageza imirimo mu kwerekana agakiza kacu. Ibi birababaje kuko hadahura n'igitekerezo n'ubusobanuro ndetse n'intego y'iki gice ku byo Pawulo avuga mu 2 Abakorinto.
2 Abakorinto 13:5 "Ngaho, nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya, kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa."
MacArthur ubwe ni ikigereranyo cya byo. Yaranditse ati: "Gushidikanya ku byo gukizwa kw'umuntu ntabwo ari bibi cyane cyane iyo bitavuye cyangwa bidatewe n'ibyo umuntu ararikira. Ibyanditswe Byera bishyigikira ko habaho kwisuzuma. Gushidikanya kugomba gukoranwa kwanga umugayo no gukurikiza Bibiliya." Hanyuma, amaze kuvuga ibyo mu 2 Abakorinto 13:5 asoza agira ati, "Mu itorero rya none, kwiyama abantu byaribagiranye - ndetse akenshi birasuzugurwa." 5
Ariko se ni ko iki gice gisobanurwa? Mbese Pawulo arahamagarira abizera kwisuzuma ngo barebe ko bafite ibyiringiro by'agakiza? Iki gice si ko kivuga. Impamvu zikurikira zirabyerekana:
(1) Na none kimwe no mu 1 Abakorinto, Pawulo yahamije ko bakijijwe. Nta na rimwe ashidikanya ku gakiza kabo nkuko bigaragara mu bice byavuzwe haruguru.
(2) Nubwo Pawulo yabasabaga kwisuzuma kubw'ibyiringiro, ntabwo yabasabye gusuzuma imirimo yabo ku bw’ibyiringiro. Mu mucyo w'inyigisho z’ Ibyanditswe Byera, niba hari ikigomba gusuzumwa, kigomba kuba impamvu yo kwizera kwabo. Mbese bari barizeye Kristo, cyangwa kwizera kwabo kwari mu mirimo runaka?
(3) Nubwo abasaba kwisuzuma, ariko yari afite indi ntego mu mutima ukurikije ibivugwa mu mirongo ya 3-7. Bamwe bashidikanyaga ku kuri kw'umurimo w'intumwa (Pawulo) kubera kwemerwa kw'abigisha b'ibinyoma bamwe. Gereranya 2 Abakorinto 11:1-12:21 aho intumwa (Pawulo) yiregura ku by'umurimo we ku byo bamuregaga. Mu murongo wa 3 basabaga gihamya ko Kristo yavugiraga muri Pawulo. Mu murongo wa 5 Pawulo yerekana ko gihamya bashakaga yari muri bo ubwabo kuko yari yarababereye se mu gakiza.
1 Abakorinto 4:15 "Kuko n'ubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje Ubutumwa Bwiza muri Kristo Yesu."
Uburyo nyabwo bwo kugaragaza umurimo wa Pawulo bwari ugusuzuma ukwizera kwabo kubera ko kuba bemera ukuri ko kwizera kwabo bifite gihamya y'ukuri kw'umurimo wa Pawulo nk'umuvugizi wa Kristo. Ese bari bazi Umukiza wabo? Yee. Baje kumenya bate Umukiza? Ni kubw’umurimo wa Pawulo. Ntabwo yizeraga ko bari ibyiganano kandi ko batashoboraga kugera ku gisubizo gitandukanye ku by'agakiza kabo byerekanaga ko nawe yanyuze mu bigeragezo. Iki ni cyo kivugwa mu 2 Abakorinto 13:6, "Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa."
Ibuka ko ingingo y’ifatizo Imana iduha ku byiringiro by'agakiza n’ibyo yadukoreye cyangwa iduhamiriza nk'uko bigaragara neza muri 1 Yohana 5:11-13:
“Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo Mwana nta bugingo afite. 13 Ibyo ndabibandikiye, mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.”
Mbese kuba twemera agakiza kubera umurimo Kristo yakoze bivuga ko tugomba kutita ku myifatire yacu? Mbese ibyiringiro by'agakiza bitera umukristo kubaho uko abonye cyangwa kuba umugabura/igisonga kibi cy'iby'Imana? Oya, si byo, iyo umuntu asobanukiwe inama zo mu Ijambo ry'Imana.
Buri mwizera nk'umwana w'Imana ni igisonga Imana yahaye ibyo kugabura ibyayo nk'igihe, italanto (n'impano z'umwuka zirimo), Ukuri kw'Imana n'ubutunzi. Igisonga ni uwahawe gucunga iby'undi. Bisobanura iki? Intumwa Pawulo iratwigisha iti "Ibisonga bikwiriye kuba inyangamugayo". Imana izatubaza ibyo dukora mu kugabura ibyo twahawe kandi igihe kizaza ubwo Imana izatubaza ibyo twakoze ku bugingo Imana yaduhaye. Nibyo bivugwa muri 1 Abakorinto 3: 12-15:
"Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro, izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ariwo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; ariko umurimo w'umuntu mushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
Reba ukuntu bitandukanye. Uwizera ni uw’ Ijuru, kubera ibyo Yesu yakoze, ariko azabazwa ku byo yakoze ku bugingo n'impano Imana yamuhaye. Na none umva icyo Radmacher abivugaho:
Mu gihe ndimo nandika aya magambo, ndi imbere y'Imana itazira inenge kandi Imana imbonera muri Yesu Kristo. Ibi ni ukuri kudasubirwaho. Nta wemera Kristo uzahagarara imbere y'intebe y'ubwami yera y'imanza ivugwa mu Byahishuwe 20. Icyakora abizera bazahagarara imbere y'intebe y'imanza ya Kristo (Bema) maze imirimo yabo icirwe imanza (2 Abakorinto 5:10). Ni iby'igiciro kumenya ko abatarakijijwe n'abakijijwe imirimo yabo izacirwaho iteka. Abatarakijijwe imirimo yabo izacirwaho iteka imbere y'intebe y'ubwami Yera y'imanza kandi igihano cyabo kizaba icy’iteka muri gihonomu. Imirimo y'abakijijwe izacirwaho iteka imbere y'intebe y'imanza ya Kristo kandi igihano kizaba kubona igihembo cyangwa kukibura. 6
Mu isomo rya 7 tuzavuga ku ntebe y'imanza ya Kristo ku buryo burambuye, ariko ubu, birahagije kuri twe kumenya ko ubwo dukomereye mu Mukiza ku by'ijuru, dufite ibyo tugomba kugabura kandi tuzabazwa. Icyo dukeneye ni ukwitondera mu buntu bw'Imana bufite isezerano muri ubu bugingo no ku bugingo buzaza.
1 Timoteyo 4:7-8 "Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana; kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko dufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo."
1 Robert Lightner, Sin, The Savior, and Salvation, Thomas Nelson, Nashville, 1991, p.246 quoting John MacArthur, The Gospel According to Jesus, p.23.
2 Charles Bell, Calvin and Scottish Theology: The Doctrine of Assurance, Handsel, Edinburg, 1985, p.28.
3 Earl Radmacher, The Grace Evangelical Society News, Vol.10, No.3, May-June 1995, p.1.
4 Rich Christianson, The Grace Evangelical Society News, Vol.9, No.1, January-February 1994, p.4.
5 John F. MacArthur, Jr., The Gospel According to Jesus, Zondervan, Grand Rapids, 1988, p.190.
6 Radmacher, Vol. 10, No.3, pp.1,4.
Mu gihe uwizera ashobora kwunguka ibyiringiro by'agakiza ke kandi akamenya ko yakijijwe, ikibazo gishobora kubaho ni icyerekeranye no kuramba iteka kw'agakiza. Mu gihe umuntu yakijijwe by’ukuri mu kwiringira ibyo Kristo yakoreye mu rupfu rwo ku musaraba ku bw'icyaha, ese ashobora gutakaza agakiza? Hari ikintu dushobora gukora ngo dutakaze agakiza? Igisubizo ni OYA! Kuki? Kubera ko Ibyanditswe Byera byemeza neza ko turindwa n'imbaraga z'Imana mu kwizera. Kwizera kutuzanira ubuntu bw'ubumwe n'Imana nk'impano mu byakozwe n'Umwana wayo. Dukizwa n'ibyo yakoze, si ibyo twakoze.
1 Petero 1: 5"Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana kubwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."
Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."
Abefeso 2: 8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"
Uburyo burindwi bukurikira bugaragaza umutekano udashira w'umwizera, "akomerejwe mu mahoro" ku bw'imbaraga z'Imana n'ubwuzure bwa Kristo n’umurimo we.
Ingingo ya mbere igaragaza umutekano udashira w'umwizera ishingiye ku kureba uko abatatu bagize ubutatu bahuriza hamwe kudukomereza muri Kristo.
Abaroma 8:31-39 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ariyo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ariwe wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira? 35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36 Nk'uko byanditswe ngo : (Turicwa umunsi ukira, bakuduhora, twahwanijwe n'intama z'imbagwa). 37 Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze: 38 Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39 cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'icy'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.
Ibivugwa mu Baroma 8: 34, "Kristo Yesu ni We wapfuye" bitangwa nk'igisubizo cy'ibibazo byo mu mirongo ya 31-33, kandi bibanziriza ibibazo byo mu mirongo ya 35-39. Intego y'umurongo wa 34, icyakora, ni ukwerekana kudasubirwaho umutekano w’umwizera. Hari impamvu ebyiri zitangwa ku byerekeye Imana-Mwana:
(1) Kristo yadupfiriye nk'umucunguzi w'inshungu: kubw’urupfu rwe Kristo yakuyeho urusika rwatandukanyaga umuntu n'Imana. Icyaha cy'umuntu n'ukwera kw'Imana, bitandukanya umunyabyaha n'Imana, byarangirijwe ku musaraba ku buryo Imana noneho ishobora kudutsindishiriza, ikatugira intungane binyuze mu kwizera Yesu Kristo. Ukuri kumwe ni uku kuvugwa mu mirongo ikurikira.:
Abaroma 3:23-24 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana: ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."
Abaroma 5: 1, 8 "1 Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw'Umwami wacu Yesu Kristo, … 8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha."
Igitabo cy'Abaheburayo kivuga ko urupfu rwa Kristo ari cyo gitambo cyonyine cya ngombwa kandi gitambwa rimwe risa.
Abaheburayo 9:11-14 "Ariko Kristo, amaze kuza, ahinduka Umutambyi Mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose, ritaremwe n'intoki; ibyo ni ukuvuga ngo: ritari iryo mu byaremwe ibi; 12 kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa ay'ib'imasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye, amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka. 13 None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjirijwe ku bahumanye, ko byeza umubiri, ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka; 14 ntazarushaho guhumanura imitima yacu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana nzima?”
Abaheburayo 9: 26-28 "Kuko iyo biba bityo, aba yarakwiriye kubabazwa kenshi, uhereye kukuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba. 27 Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakazaba urubanza, 28 ni ko na Kristo, amaze gutambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneke ubwa kabiri, atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza."
Abaheburayo 10:12-14 "Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha, yicara iburyo bw'Imana, 13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye. 14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose:”
(2) Kristo yarazutse kandi yicaye iburyo bw'Imana. Ingingo ya kabiri yo mu Baroma 8:34 yerekeye kuzuka n'umurimo w'ubu w'Umucunguzi iburyo bw'Imana. Yicaye iburyo bw'Imana nk'umuvugizi wacu ushoboye kandi ni umuntu udusabira mu kutuvuganira iyo ducumuye cyangwa se iyo turezwe n'icyaha. Adusabira binyuze mu murimo wo kutwunga n'Imana yakoreye ku musaraba.
Ibyahishuwe 12:10 "Numva ijwi rirenga rivugira mu Ijuru riti: Noneho agakiza karasohoye gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo: Kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, uwahoraga abarega ku manywa na n'ijoro imbere y'Imana yacu."
Abaroma 5:10-11 "Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kungwa na Yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na Yo na bugingo n'ubu.”
Abaheburayo 7:25 "Nuko njyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.”
Yohana 17:11 "Jyewe sinkiri mw'isi, ariko bo bari mw'isi, naho njye ndaza kuri wowe. Data Wera , ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk'uko natwe turi umwe."
Binyuze mu kurindwa na Data wa twese uri mu Ijuru, uwo kwera kwatunganirijwe ku buryo bwuzuye n'urupfu rw'Umwana we, turindwa na:
Agakiza gaturuka ku Mana si kuri twe. Nta kintu na kimwe, haba n’icyaha cyacu, gishobora kuburizamo umugambi w'iteka kandi utavuguruzwa w'Imana yateganirije kudukiza ku bw'ubuntu bunyuze mu kwizera Umwana wayo. Kubera ko ukwera kw'Imana kwashikijwe n'urupfu rwa Kristo, ishobora guca imanza zitabera no gutsindishiriza abemera Umwana wayo binyuze mu kwizera.
Abefeso :1: 3-6 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu Ijuru: 4 nk'uko yadutoranirije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo. 5 Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, 6 ku bw'ineza y'ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."
Turindwa ku bw'Umwana wayo n'umurimo we wuzuye ku bw'ibyaha byacu. Abizera bari "mu Mukunzi wayo," aho urukundo rw'Imana ruba, kandi ntacyadutandukanya n'urukundo rw'Imana (reba Abefeso 1:3-6 haruguru aha).
Abaroma 8:39 "Cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ik'ijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”
Yohana 17:11"Jye sinkiri mw'isi, ariko bo bari mw'isi, naho njye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu Izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk'uko natwe turi umwe."
Umurimo w'Imana Data wo guhana werekana ko tukiri abana bayo n'igihe dukoze icyaha. Ntatwihakana; araduhana.
Abaheburayo 12: 5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka aguhana, kandi ntugwe isari, nagucyaha; 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ariwe ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ugihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.”
1 Abakorinto 5:1-5 " Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda mu ka se. 2 Namwe murihimbaza, aho kubabara, kandi aribyo byari bibakwiriye, ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe. 3 Kuko jyewe, n’ubwo ntari kumwe namwe mu mubiri, nahoranye namwe mu Mwuka, kandi ubwo bimeze bityo, namaze guciraho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari; kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye, 4 dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu , 5 nahawe ubutware na We, kugira ngo uwo muntu mumuhe Satani, umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.”
1 Abakorinto 11:30-32 " Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagirwaho n'urubanza. Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n'ab'isi."
Icyaha ntigihindura isano dufitanye n'Imana nk'abana bayo n'ubwo gihungabanya ubumwe bwacu n'Imana, ubucuti mu mibereho yacu n'Imana, ububasha bwacu bwo kuyikorera, n'ibihembo tuzahabwa mu bwami buzaza.
1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
Nta kintu cyangwa umuntu uruta Imana;bityo nta kintu cyangwa umuntu waburizamo umugambi w'Imana wo kudukiza cyangwa se kudukura mu rukundo no kutwitaho (reba Abaroma 8:31-39).
1 Petero 1:5 "Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."
Yuda 24 "Nuko ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge, ahubwo mwishimye bihebuje."
2 Abakorinto 5:17-19 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya. 18 Ariko ibyo byose bituruka ku Mana, yiyunze na twe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi, 19 kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro."
Kubatizwa mu Mwuka byerekeye umurimo w'Umwuka Wera aho ashyira abizera mu bumwe n'umurimo wa Kristo maze akaberekanira mu mubiri wa Kristo n'umurimo We. Iyaba abizera bashoboraga gutakaza agakiza kabo, byagombye kuvuga ko umubiri wa Kristo waba umugajwe. Ibi ntibiboneka mu Byanditswe Byera. Yandikira Itorero rya kamere ry'i Korinto ryarimo amahane, ishyari, ubusambanyi, n'ubusinzi, Pawulo yaravuze ati "Mbese ntimugenza nk'abantu-buntu?" (1 abakorinto 3:3). Nyamara ahamya iby'agakiza kabo no kubaho k'Umwuka Wera mu bugingo bwabo.
1 Abakorinto 12:12-13 "Nk'uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, n'ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, niko na Kristo ari: 13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mwo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe".
1 Abakorinto 3:1 "Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n’ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.”
1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, niwe Mwami wabo n'uwacu.”
1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? 20 Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana iteka ryose.
Kubyarwa ubwa kabiri bijyana no guhabwa Umwuka w'ubugingo buhoraho utugira ibyaremwe bishya muri Kristo. Ibi ntibishobora guhinduka. Icya mbere, bishingiye ku murimo w'Umwana w'Imana, si ku wacu. Icya kabiri, nk'uko kubyarwa ku mubiri bigira umuntu umwana w'ababyeyi be iteka ryose, ni ko no kubyarwa mu Mwuka bitugira abana b'Imana iteka ryose.
2 Abakorinto 5:17 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya."
Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.”
Yohana 3:3-8 "Yesu aramusubiza ati: N'ukuri, n'ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana. 4 Nikodemu aramubaza ati: Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina, akabyarwa? 5 Yesu aramusubiza ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. 6 Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri; n'ikibyarwa n'Umwuka nacyo ni Umwuka. 7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Niko uwabyawe n'Umwuka wese amera."
Yohana 3:16-18 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu si ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. 18 Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry'Umwana w'ikinege."
Nk'uko byavuzwe mbere, aho kwihakana umwana utumvira, Imana ihana abana bayo. Akenshi bishobora no kugeza ku rupfu, ariko abizera bakomeza kuba abana bayo (reba Abaheburayo 12:5-12).
Ibi byerekeye impano y'Umwuka Wera yo gutura mu mwizera iteka yasezeranijwe n'Umwami wacu. Umwuka yatanzwe rimwe iteka ryose kandi atangwa nta kindi gisabwa uretse kwizera Kristo.
Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo mu nsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."
Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, nawe azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose."
1 Abakorinto 6:19 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge."
Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira, ukagira n'ishyari."
Ubu ni ubusobanuro bw'Umwuka Wera ku byerekeye icyo ari cyo ku mwizera mu gutura muri we. Ikimenyetso mu bihe byashije cyari nk'icyapa n'igihamya cya: (a) Ubuguzi bwuzuye ni ukuvuga bw'agakiza, (b) cyo gutunga ikintu, kuko turi ab'Imana, (c) n'icy'amahoro kubera ko umuntu ubiherewe uruhusa niwe wenyine ushobora gukuraho ikimenyetso. Imana yasezeranye ko itazabikora.
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."
Nk'ingaruka z'ibi, Pawulo avuga ko n'abakristo ba kamere b'i Korinto bari ab'Imana nk'ingaruka z'ubuguzi bwuzuye bw'agakiza kabo muri Kristo.
1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."
Ibi biduha ishusho y'uwo Umwuka Wera ari We ku bizera Kristo. Nk'uko habaho amasezerano amaramaje yo kugura inzu ari nk'ingwate yo kuyigura no kwishyura igiciro cyuzuye cy'iyo nzu, ni ko n'Umwuka Wera ari nk'ingwate y'Imana na gihamya y'amahoro yacu bidusezeranya ko hari byinshi bitaraza: tuzahabwa imigisha ikomeye kandi y'iteka y'agakiza. Ijambo ingwate mu mirongo ikurikira ryerekeranye n’amasezerano amaramaje.
Abefeso 1:14 "Uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."
2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."
Ukubatizwa mu Mwuka guhuriza umwizera mu bumwe na Kristo. Ibi bihinduka uburyo bushya bw'imibereho y'uwizera. Amagambo nka "muri Kristo," "mu Mukunzi wayo," na "hamwe na Kristo," yakoreshejwe hato na hato mu nzandiko za Pawulo ku byerekeranye n’ibi. Ibi bitwibutsa uburyo Bibiliya itinda ku uko twakijijwe tukemerwa uko turi cyangwa mu bumwe na Kristo.
Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru."
Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."
Abefeso 2:5-6 "Kubw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, (ubuntu ni bwo bwadukijije;) 6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka, turi muri Kristo Yesu."
Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
2 Timoyeyo 2:11-13 "Iri jambo ni iryo kwizerwa, ngo niba twarapfanye na we, tuzabanaho na we; 12 kandi ni twihangana, tuzimana na we; naho nitumwihakana, na we azatwihakana; 13 kandi nubwo tutizera, we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza."
Aha si ah'amahoro gusa, ahubwo ni ah'amahoro yikubye inshuro ebyiri! Ubumwe bwacu na Kristo ni gihamya y'ikuzo.
Abakolosai 3:3-4 "Kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo, ari we bugingo bwacu, azerekanwa, na mwe muzahereko mwerekanawe na we muri mu bwiza."
Muri make, niba Imana yaradukoreye ibyo byose tukiri abanyabyaha, turi abaheneberejwe n'abanzi b'Imana mbere y'agakiza, izabuzwa n'iki kuturushirizaho ubwo twamaze kwungwa na yo tukaba abana bayo batsindishirijwe, tukagirwa intungane muri Kristo.
Abaroma 5:8-10 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 9 Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? 10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kwungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?"
Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"
Isezerano ryihariye kandi rihebuje ry'Umwami ni uko nta n'umwe (harimo Satani na twe ubwacu) watuvuvunura mu kuboko kw'Umwana w'Imana cyangwa Data wa twese. Ibyanditswe Byera bitubwira ko turi mu kuboko kw'Imana, ari ho hantu h'amahoro yuzuye.
Yohana 10:28-29 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data."
Ugukoresha igihe cyashize muri bimwe mu bice byo mu Isezerano Rishya birushaho kwerekana amahoro y'uwizera. Ubusobanuro bw'igihe cyashize mu Kigiriki hamwe n'ibivugwa bijyanye n'Ibyanditswe Byera bitanga indi mpamvu y'amahoro y'umwizera. Igihe cyashize cyerekana igikorwa cyangwa ikintu cyarangiye mu gihe cyashize, kikaba gifite ingaruka muri iki gihe (ni ukuvuga bitewe n'igihe byavugiwe). Ibice bikurikira bikoresha igihe cyashize bishimangira ugukizwa kw'umwizera wizeye Umucunguzi.
Yohana 5:24 "Ni ukuri ni ukuri ndababwira ko uwumva Ijambo ryanjye, akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo."
Abaroma 5:2 "Uwadushikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera; ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana."
Abefeso 2:8 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"
Isezerano Rishya rivuga mu buryo bwuzuye ko twakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera Kristo n'umurimo we, kandi agakiza ntigatangwa n'imirimo y'ubuntu cyangwa imirimo itunganye twakoze. Iyaba nyamara mu gushyira ibyiringiro byacu muri Kristo n'umurimo we dushobora gutakaza agakiza ku bw'ibyo dukora cyangwa tudakora, ni ukuvuga ko twaba dukizwa n'imirimo. Ibi bitandukanye n’inyigisho z'iby'Imana tubona mu Isezerano Rishya (reba na none Abaroma 4:1-5; 11:6).
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"
Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kwuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera."
Ubu buryo bubaza ikibazo ngo: "Ni ikihe cyaha gitera umuntu gutakaza agakiza? "Icyaha icyo ari cyo cyose ntigishyikira ugutungana k'ukwera kw'Imana. Umuntu wese, bidashingiye ku rugero rwe mu byo Umwuka cyangwa ubumwe bwe n'Umwami, ari kure cyane yo kwera kw'igipimo cy'Imana. Twese dufite ikintu mu bugingo bwacu kidashyikira ubwiza bw'Imana, ni ukuvuga icyaha, nubwo cyaba kitazwi.
1 Yohana 1:8-10 "Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'Ijambo ryayo ntiriba riri muri twe."
None itandukaniro ni irihe? Abemeza ko dushobora gutakaza agakiza bashyira ibyaha mu byiciro bitandukanye nk'aho hari ibyaha bimwe Imana itareba n'ibindi ihana. Ubwo haza ikibazo cy'intera zitandukanye, ngo mbese tuba babi ku ruhe rugero kugira aho dutakaze agakiza? Icyaha kibitujyanamo ni ikihe? Akenshi abantu bashyira ibyaha mu byiciro by'intera zitandukanye, ariko rero ibyiciro ntibiba mu buryo Imana ibona ibyaha.
Imigani 6:16-19 "Hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira; ni ibi: 17 Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, n'uteranya abavandimwe."
Tuvuga iki ku bice bifatwa nk'aho umwizera ashobora gutakaza agakiza? Muri iyi nyigisho ntidushobora kureba ibyo bice byose. Muri rusange ariko, dushobora kwerekana ko nta gice na kimwe cyigisha ko dushobora gutakaza agakiza iyo dufatiye hamwe ibivugwa mu Isezerano Rishya ryose, cyangwa iyo turebye ku by'uburyo bumwe bwo kwizera.
Kwizera ni kumwe
“Gusa ko kwizera” ni ihame rimwe mu bisobanuro bya Bibiliya bya bamwe bavuga ko ibice byo muri Bibiliya bidasobanutse. Bene ibyo bice tubyumva twifashishije ibice bisobanutse cyangwa se tukumva ibisobanutse twifashishije ibidasobanutse. Mpamya ko abemeza ko dushobora gutakaza agakiza kacu, cyangwa abigisha ubushobuja bw'agakiza, banyuranya n'iri hame.
Abavuga batyo banyuranya n'iri hame mu buryo bubiri:
(1) Bashingira ku gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza ku bice bidasobanutse aho gushingira ku bice bindi bisobanutse.
(2) Bata kure ibisobanuro by'ukuri by'ibice bisobanutse bashaka kubyumva bifashishije ibyo batekereza byabo bigoramye ku bice bidasobanutse kandi bikomeye kurusha ibindi byo mu Byanditswe Byera.
Ikibazo cy'Ibice (bikoreshwa mu kwigisha abizera ko bashobora gutakaza agakiza kabo, cyangwa bikoreshwa mu kwigisha ko batakijijwe by'ukuri cyangwa ko badashobora gukora iki cyangwa kiriya) mu by'ukuri biri muri rimwe cyangwa menshi mu moko akurikira kandi atavuga agakiza k'iteka:
(1) Ibice bivuga kuri Bema (Intebe y'imanza ya Kristo) bityo bikaba biburira abizera ku byo kutabura ingororano - bitari ukwamburwa cyangwa gutakaza agakiza.
1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
1 Abakorinto 9:25-27 "Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika. 26 Nuko nanjye ndiruka, ariko si nk'utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk'uhusha. 27 Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."
(2) Ibice byerekana abo turi bo nk'abana b'Imana, kandi bigomba kugaragara nk'abana b'Imana. Harimo ibice byerekana uko abatizera bateye nk'uburyo bwo kubashishikariza kubaho nk'uko Imana ishaka cyangwa kubaho nk'abo twabaye muri Kristo. Ibi bice ntabwo bidukangisha ko twabura agakiza kandi nta n'ubwo bidusaba gushidikanya ku gakiza kacu. Biduhwiturira kubaho nk'abo turi bo muri Kristo. Urugero, gereranya n'Abefeso 5:1-12.
"1 Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa; 2 kandi mugendere mu rukundo, nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana, n'umubabwe uhumura neza. 3 Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk'uko bikwiriye abera: 4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 5 Kuko ibi mubizi neza, yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ni we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. 6 Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y'ubusa: kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. 7 Nuko ntimugafatanye na bo: 8 kuko kera mwari umwijima, none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko, mugende nk'abana b'umucyo, 9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane, 12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga."
1 Yohana 3:6-10 "Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha: umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye. 7 Bana bato, ntihakagire ubayobya: ukiranuka ni we mukiranutsi, nk'uko uwo ari umukiranutsi. 8 Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi, ni ukigira ngo amareho imirimo ya Satani. 9 Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we; kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n'Imana. 10 Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'aba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se si uw'Imana."
Muri 1 Yohana 3:6 ni ho Yohana atanga impamvu z'uko abizera batagombye gucumura. Aha atanga impamvu imwe ku yindi zo kudashidikanya ku gakiza kacu ahubwo agashishikariza abizera kugendera mu mucyo. Mbese muri 1 Yohana 3:6b havuga ko umwizera akishingikiriza kuri Kristo atigera acumura? Igitekerezo nk'iki cyavuguruza 1 Yohana 1:8, 10 na 5:16. Kubera intege-nke zacu no kutagira ubutungane muri ubu bugingo, n'abakristo baguma muri Kristo baracumura. Ubwo se Yohana ashaka kuvuga iki?
Nk'urugero, tuvuge ko umwana yibye agapaki ka shikeleti mu iduka. Nyina abimenye aravuga ati, "muri uyu muryango wacu nta uwiba. Urabyumva?" Ese ibi hari icyo bikubwiye? Ese uyu mubyeyi yavugaga iki? Yavugaga ko kwiba binyuranye n'ibyo abo mu muryango we bafataho urugero, bityo uwo mwana akaba agomba kwiga iryo somo kuko nta n'umwe wo mu muryango we wigeze kwiba. Arerekana urugero rw'umuryango mu gushishikariza umwana we kugira ingeso nziza.
Yohana aratubwira gusa ko, iki ari igipimo cyo tudacumura. Kugira ngo yumvikanishe neza ibi, uyu murongo ukurikiwe n'impamvu nyinshi z'ibyitegererezo birwanya icyaha mu bugingo bw'abizera.
Indi ngingo yo gushishikaza iri mu murongo wa 9: "Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora icyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we; kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n'Imana." Si ukuvuga ko abizera badafite ubushobozi bwo gukora icyaha. Bibaye bityo byavuguruza imirongo yavuzwe haruguru.
Abantu benshi bafata uyu murongo bakumva ko Yohana yigisha ko Abakristo badashobora gucumura cyangwa ko batazacumura mu buryo busanzwe. Ibi se ni byo Yohana avuga? Oya. Sinemera ko ari byo. “Gukora ibimenyetso" ni insobanuro iyobya. Iyo aba ari byo Yohana avuga, ijambo ry'Ikigereki Prasso Yohana akoresha muri iyi mirongo iri hepfo aha, yagombye gusobanura ibyo kurushaho.
Yohana 3:20 "Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana"
Yohana 5:29 "Bakavamo, abakoze ibyiza bazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka."
None Yohana aravuga iki? Ijambo "ntashobora" ntirisobanura iteka ubushobozi buke. Rishobora no gusobanura ubushake buke. Imirongo ikurikira yo mu Isezerano Rishya irabyerekena:
Luka 11:5-7 "Arababwira ati: Ni nde muri mwe ufite inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwira ati: Nshuti yanjye, nzimanira imitsima itatu, kuko inshuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ndafite icyo nyizimanira: uwo mu nzu akamusubiza ati, windushya, namaze kwugarira, ndaryamye, n'abana banjye nabo ni uko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe."
Luka 14: 20 "Undi ati: Narongoye, nicyo gituma ntabasha kuza."
Mariko 1:45 " Nyamara asohotse, atangira kubivuga no kubyamamaza hose; ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga i musozi no mu butayu; abantu akaba aribo baturuka impande zose bamusanga aho ari."
Mariko 6:3-5 "Mbese si we wa mubaji, mwene Maria, mwene se wa Yakobo, na Yose, na Yuda, na Simoni? Bashiki be nabo ntiduturanye? Ibye birabayobera. Yesu arababwira ati: Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo, no mu nzu yabo. Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza, arabakiza."
1 Abakorinto 10:21 "Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu, kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadaimoni."
1 Yohana 3 havuga ko tutagomba kugira ubushake bwo gucumura kuko twabyawe na kamere y'Imana. Ibi bisa n'ibiri mu Baroma 6:1-10 bikurikira ibivugwa mu gice cya 5:20-21.
Tuvuge ko umuganga abwiye umunywi w'itabi ufite ibibazo byo mu muhogo ati "Ntukwiriye kongera kunywa itabi." Ibi ntibivuga ko uyu muntu adafite ubushobozi bwo kunywa itabi ahubwo ntakwiriye kwongera kubera ingaruka z'umubiri.
Bigaragara neza mu bugingo bw'umwami Dawidi, wiswe umuntu uri nk'uko umutima w'Imana ushaka, ko abizera bashobora ndetse bajya bagwa mu cyaha gikomeye kandi igihe kirekire bizera Kristo (hamwe n'ibyo bafite byose muri Kristo). Kubaho munsi y'ubutware bw'icyaha nk'abatizera bo mu isi ni ibitumvikana kandi byivuguruza. Bijyana n'ingaruka mbi zirimo no kugera ku gupfa nk'igihano cy'Imana cyo guhagarika gukomeza gucumura.
1 Abakorinto 11:27-32 "Nicyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye, uko bidakwiriye azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami. Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara, iyo ducirwa urubanza n'Umwami wacu duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n'ab'isi."
1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."
Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye"
Zaburi: 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."
1 Yohana 1:6 "Nituvuga yuko dufatanije nayo, tukagendera mu mwijima , tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri."
(1) Gutakaza ubumwe n'Imana no gutakaza kuyoborwa n'Umwuka Wera n'imbuto ze mu bugingo (reba 1 Yohana 1:5-7). Icyaha gitera agahinda kandi kikazimya Umwuka (Abefeso 4:30; Abatesaroniki 5:19) Icyaha gihungabanya ubugingo bwo gusenga (Zaburi 66:18), ubuhamya bwacu (Ibyakozwe 1:8), kwiga Bibiliya (1 Abakorinto 2:10-16; Abefeso 3:16 n'ikurikira); ni ukuvuga imirimo yose y'Umwuka Wera mu bugingo bw'Abizera. Umurimo w'Umwuka Wera ntuba ukibaye uwo kwemeza.
1 Yohana 1: 5-7 "Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we, tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo, kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko dufatanije nayo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri: ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo, nk'uko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana"
Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."
1 Abakorinto 2:10-16 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenye ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wawundi umurimo? N'iby'Imana niko biri; ntawabimenya keretse Umwuka wayo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye iby'Imana yaduhereye ubuntu, 13 aribyo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawe umurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo."
Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bwo Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijy'epfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugera ku kwuzura kw'Imana."
(2) Akababaro, kubura ibyishimo, kubera kuyoborwa na kamere n'icyaha.
Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."
(3) Kuyoyoka cyangwa gusesagura ubutunzi bw'Umwuka, ibitekerezo cyangwa umubiri.
Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."
(4) Imirimo ya kamere n'ingaruka zayo ziteye ubwoba.
Abagalatiya 5:19-21 "Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana."
Abagalatiya 5:26 "Twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari."
(5) Uguhana kw'Imana, ukuboko kuremereye kw'Imana ku bugingo bwacu ngo biduhindure.
Abaheburayo 12: 5-10 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari, n'agucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, na twe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe."
1 Abakorinto 11:29-32 "Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."
Zaburi 32:4 "Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."
(6) Ubumwe burimo igitotsi n'agahinda ku bo tubana, cyane cyane abo mu miryango yacu.
Abagalatiya 5:15 "Ariko rero nimushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana"
Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana."
(7) Ugutakaza ubuhamya bwacu mu isi no kwubahuka Umwami.
1 Petero 2:12-15 "Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo. Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu: naho yaba umwami, kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware, kuko aribo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza. Kuko ibyo Imana ishaka ari uko muzibisha abantu b'abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu."
1 Petero 3:15-17 "Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha, kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo, nubwo babasebya, batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo, bamware. Ibyiza n'uko mwababazwa babahora gukora ibyiza, niba aribyo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahora gukora ibibi."
1 Petero 4:15-16 "Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa, bamuhora kwica cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo. 16 Ariko umuntu nababazwa, azira kuba umukristo, ntagakorwe n'isoni; ahubwo ahimbaze Imana kubw'iryo zina."
(8) Gutakaza ingororano imbere ya Bema (Intebe y'imanza) ya Kristo.
1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerakanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragara imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cg ibibi."
Ku byavuzwe haruguru hiyongeraho ibikurikira:
(1) Ibihano birushijeho gukomera biva mu kuboko kuremereye kw'Imana.
Zaburi 32:4 "Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela."
Abaheburayo 12:6 "Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be."
(2) Iyo bikomeje ni ngombwa ko Itorero rifata icyemezo cyagera no ku gucibwa mu itorero.
2 Abatesalonike 3:6-15 "Nuko, bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza amabwiriza mwahawe na twe. 7 Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana, kuko tuticaga gahunda muri mwe, 8 cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho, dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. 9 Icyakora, si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cyacu; 10 kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe na mwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. 11 Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. 12 Nuko rero, abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo. 13 Ariko mwebweho, bene Data, ntimugacogorere gukora neza. 14 Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumumenye, mumuhe akato, kugira ngo akorwe n'isoni. 15 Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So."
Matayo 18:17 "Kandi niyanga kwumvira abo, uzabibwire itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro."
(3) Guhana kw'Imana kugera ku gupfa.
1 Abakorinto 11:30 "Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba barasinziriye."
1 Yohana 5:16 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si icyo mvuze ko asabira."
Ni ukuri abizera bashikamye muri Kristo ntibashobora gutakaza agakiza, agakiza gatangwa n'umurimo wuzuye w'Umukiza wicaye iburyo bw'Imana atuvuganira. Ariko ukur ko Ibyanditswe Byera bitwereka, ni uko n’abizera bagumye mu bumwe n'Imana bagahangana n'icyaha mu kwizera kw'ubugingo bwabo, bashobora kugwa mu buryo bw'icyaha bukomeye nka Dawidi. Ibi bishobora kubaho bidatewe n'uko umuntu atakijijwe by'ukuri ahubwo ari ukunanirwa kuguma mu bugingo n'imbaraga z'Umwuka w'Imana.
Turizera ko iyi nyigisho y’amahoro y'iteka y'umwizera yabafashije. Intego yo gusobanukirwa amahoro yacu ni ibyiringiro bidushishikariza kubaho uko Imana ishaka. Nta kubaho umuntu atagira icyo yitaho cyangwa gufata Umwami nk'uwo dufiteho uruhare n'iyo tutaramwizera. Twibuke ko Imana ari Data wa twese uri mu ijuru . Mu rukundo rwe ahana abana be ngo abigarurire. Intumwa Pawulo yashyize ukwizera kwayo mu kwiringirwa kw'ubuntu bw'Imana. Nubwo bamwe bumva ibi nk'aho Imana yashyize impano zayo muri Pawulo, ndizera ko icyo yabikije, bisobanura ngo, "icyabikijwe" ni ukwizera kwe kw’umurimo wuzuye wa Kristo nk'ifatiro ry'agakiza ke. Pawulo, yiringiraga ko ibyo bizarindwa kugeza ubwo akaga kose no kuneshwa kose k'ubu bugingo bizashiraho igihe cyo kuza k'Umwami.
Iyo twizeye Yesu Kristo nk'Umukiza wacu, duhinduka abana b’Imana, babyawe kandi bakemerwa mu muryango w'Imana. Bityo, duhinduka abagomba kwitabwaho n'Imana nka Data wa twese wo mu ijuru udukunda.
Yohana 1:12-13 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13 Abo ntibabyawe n'amaraso, cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo; ahubwo babyawe n'Imana."
Abaroma 8:15-16 "Kuko mutahawe Umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'Umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:
Abagalatiya 3:26 "Mwese muri abana b'Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu:"
Matayo 7:7-11 "Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n'ukomanga akingurirwa. 9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? 10 cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?"
Nkuko Imana itunganye, no kutwitaho kwe ni ko gutunganye kandi kwuzuye. Ibikurikira byerekana uburyo bw'ingenzi bw'uko Imana yita ubwayo ku bizera Kristo nk'abana bakundwa bayo. Aya ni amahame y'ingenzi by'umwihariko ku bizera bashya.
Nk'abana b'Imana, abizera bose bahinduka abitabwaho by'umwihariko n'Imana izi byose, yo, nka Data wo mu ijuru wita mu buryo buturenze kwumva, kuri buri mwana wayo. Isezerano ryo muri 1 Petero 5:7 rituruka mu guhugura kwo mu murongo wa 6 kandi rishobora kwumvikana no gukoreshwa mu bivugwa aha. Reka turebe ibice bitatu by'iri sezerano: Uruhare, inkomoko, n'ukuri.
1 Petero 5:6-7 "Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. 7 Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe."
Isezerano ry'uko Imana itwitaho rituruka mu murongo ubanza uri n'itegeko, "Nuko mwicishe bugufi, muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye." Uku ni uguhamagarira ugushaka kwicisha bugufi no kwiyegurira ubushobozi busumba byose n'ubushobora-byose bw'Imana. Mu Kigiriki, inshinga ni itegeko kandi iri mu ijwi ryerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa. Aho kuba ngo "mwicishe bugufi" ni "mucishwe bugufi" cyangwa "emera gucishwa bugufi." Ibivugwa muri 1 Petero ni ibyo gutotezwa no kubababazwa ku bw'izina rya Kristo mu gihe turi kuri iyi si. Kubabazwa ni imfashanyigisho Imana ikoresha, nk'itanura ryaka cyane rikoreshwa n'abacura ibyuma, mu gutunganya no gukuza ukwizera kwacu. Ubu ni uburyo bworoheje mu by'uko budutera kubaho tugengwa n'Imana. Ku byerekeye ikigereranyo cyo gucura, reba 1 Petero 1:6-9.
"Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi; 7 kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi, (kandi izahabu, nubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabaheshe ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, 9 kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu, ni ko ngororano yo kwizera kwanyu."
Ubwirasi bw'umuntu bugaragara neza mu kumaramaza, kubaho uko abyumva atitaye ku Mana. Nk'urugero, iyo umuntu ariho adatotezwa, ashaka gusubira inyuma cyangwa agashaka kwifatira ibintu mu maboko ye aho gushyira ubugingo bwe munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana. Petero adutungira agatoki ku Mwami Yesu nk'urugero rutunganye rwo kwiyegurira no kwicisha bugufi biri muri 1 Petero 2:21-25. Mu itegeko ryo mu mur. wa 6 aduhugurira kwemerera Imana kuducisha bugufi ku bwo kubabazwa ko muri ubu bugingo.
1 Petero 2:21-25 "Kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cye. 22 Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: 23 yaratutswe, ntiyabasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. 24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku giti; kugira ngo dupfe ku byaha, duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. 15 Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu,ni we Murinzi wabwo."
Imizi yo kwicisha bugufi munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana iboneka mu magambo "muyikoreze amaganya yanyu yose." Dushobora kubivuga ukundi, "Mwemere gucishwa bugufi ... mu kwikoreza amaganya yanyu yose Umwami." Ibi birushaho kugaragara biturutse mu buryo Ikigiriki giteye aho kuba uko Ikinyarwanda giteye, ariko ubu ni bwo busobanuro. Kwikoreza ibyaha byacu Umwami bihinduka urufatiro n'uburyo bwo kwicisha bugufi kugomba kubaho.
Byongeye kandi, mu Kigiriki, "amaganya yanyu yose" ni: "uko amaganya yanyu yose cyangwa uko ibyanyu byakabaye." Igitekerezo aha si ukwikoreza Umwami wacu buri kibazo, ahubwo tugomba kugera aho dushyira ubugingo bwacu, n'imitwaro yabwo yose, ibiduhangayikisha, ubwoba, tukabishyira mu maboko y’udukunda kandi ushoboye. Aho gufata ibyacu mu maboko yacu, aho kugerageza gukoresha no kuyobora abandi n'ibyacu, tugomba gufata umugambi wo gushyira ubugingo bwacu mu Mana, imigambi yayo n'igihe cyayo. Iyo dukoze ibi by'ukuri, dushobora kwicisha bugufi munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana kugira ngo dukore iby'umugambi usumba byose w'Imana. Iyo ibi bidakozwe, turiyogeza mu kugerageza gukoresha ibyo duhura na byo muri ubu bugingo, cyane cyane iyo turi mu kaga no gutotezwa.
Mu gitabo cya 1 Samueli, Imana yashyizeho Dawidi kuba umwami asimbura Sauli kubera igicumuro cya Sauli (reba 1 Samueli 15-16). Sauli yari umuntu, aho gushyira ubugingo bwe munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, yakunze gushaka kwifatira ibintu mu biganza bye. Yigiraga umukoresha n'umuyobozi kandi hari byinshi nk'ibi byo mu mico ya Sauli biboneka muri twe. Imana ntiyashakaga ko Dawidi aba nka Sauli, niyo mpamvu yakoresheje Sauli no gutoteza Dawidi kwe kugira ngo ikure kuri Dawidi imico nk'iya Sauli. Inshuro ebyiri zose, Sauli yateye Dawidi icumu ashaka kumwica. Sauli yageragezaga gukora iki? Yashakaga kugerageza gukoresha no kuyobora ibyazaga kumubaho. Yangaga kwemera ubushake bw'Imana. Dawidi we yakoze iki? Ese yafashe icumu na we aritera Sauli? Oya. Yikoreje ibye byose Imana, yeguriye ubuzima bwe ukuboko gukomeye kw'Imana. Yarazibukiye aramuhunga.
1 Samueli 18:10-20 "Bukeye umwuka mubi uva ku Mana, ahanga kuri Sauli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye; Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose; kandi Sauli yari afite icumu mu ntoke. 11 Sauli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita ku rusika. Dawidi yizibukira kabiri, amuri imbere. 12Nuko Sauli atinya Dawidi, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sauli. 13 Ni cyo cyatumye Sauli amwivanaho, akamugira umutware w'ingabo igihumbi; Dawidi akajya atabarana na zo bagatabarukana. 14 Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose; kandi Uwiteka yari kumwe na we. 15 Nuko Sauli abonye ko Dawidi akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya. 16 Ariko Abisraeli n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo, bagatabarukana. 17 Bukeye Sauli abwira Dawidi ati: Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira; ariko rero ujye imbere y’intwari, urwane intambara z'Uwiteka; kuko Sauli yibwiraga ati: ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitia. 18 Ariko Dawidi abwira Sauli ati, nkanjye kuba umukwe w'Umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya Data mu Bisraeli? 19 Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sauli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Adurieli Umumeholati, aramurongora. 20 Hanyuma Mikali umukobwa wa Sauli abenguka Dawidi; abibwira Sauli, arabyishimira."
Impamvu tugomba kwegurira cyangwa kwikoreza Umwami ibyacu iboneka muri aya magambo, "kuko yita kuri mwe." Mu Kigiriki handitswe ngo, "kuko kuri we ni ibye kubitaho." Ibi bivuga ko njye na we atwitaho. Turi ab'igiciro cyinshi imbere y'Imana. Kuki tugomba kwiganyira niba Imana itwitaho? Kutiringira ukurinda kw'Imana ni uburyo bwo kwiyogeza. Ni nk'aho twaba twiyitaho kurusha Imana ndetse dushobora no gukora ibyo Imana izakora; ntidushake kuyiringira n'ubugingo bwacu. Niba Imana idukorera ibishoboka byose mu kuba itarimanye Umwana wayo, ni gute itazarushaho kutwitaho nk'abana yicunguriye?
Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"
Abaroma 5:8-11 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 9 Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? 10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? 11 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kwuzura na yo na bugingo n'ubu."
Ubwo Imana yita kuri buri wese muri twe nk'abana yicunguriye, intumwa Pawulo aduhamiriza ko uku kutwitaho kugera no ku byo dukenera bya buri munsi (ariko si ibyo turarikira). Intumwa Pawulo yaranditse ati "Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu" (Abafilipi 4:19). Iri ni isezerano ryakozwe bitewe n'inkunga y'amafaranga Abafilipi boherereje Pawulo mu kumufasha mu murimo we. Yabiringije ko gutanga kwabo kutazababera kubura. Imana yagombaga kubamara ubukene, kandi impamvu yabyo ntiyari ikindi uretse, "ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu." Ndibuka na none Abaroma 8:32.
Umwami Yesu yatanze impuguro zo kutagira amaganya ku byerekeye ibyo dukena buri munsi. Yibanze ku buryo Imana ubwayo yita ku byo dukenera by'ibanze nk'uko biri muri Matayo 6:25-34. Inshuro eshatu aratubwira ati "ntimwiganyire" (6:25-31, 34). Inshuro eshanu abaza ibibazo bigamije kwerekana ko kwiganyira kutagira umumaro.
Matayo 6:25-34 "Ni cyo gitumye mbabwira nti, ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti, tuzarya iki? Cyangwa muti, tuzanywa iki? Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo, tuzambara iki? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro? 26 Nimurebe ibiguruka mu kirere, ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe ntimubiruta cyane? 27 Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? 28 None se, ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi, uko bumera; ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda; 29 kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwose atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu. 30 Ariko Imana, ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none, ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika, mwa bafite kwizera guke mwe? 31 Nuko ntimukiganyira mugira ngo, tuzarya iki? Cyangwa ngo tuzanywa iki? Cyangwa ngo tuzambara iki? 32 Kuko ibyo byose abapagani babishaka: kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. 33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. 34 Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo."
Kuki kwiganyira kutagira umumaro? Nta mumaro kugira kuko bigaragara nk'ibitagira umumaro imbere y'urukundo rukenura rw'Imana no kumenya ibyo dukennye kwayo (reba 6:25, 26, 27 28, 30). Atwigisha ko kwiganyira ari imbuto zo kuba abantu "bafite kwizera guke." Kwiganyira ni imbuto zo kutagaragaza muri twe kutwitaho Imana igomba kutugirira nk'abantu bayo kubera ko igaragariza uko kutwitaho gutangaje inyoni zo mu kirere n'uburabyo bwo mu gasozi. Hanyuma, yerekana ko bitewe n'urukundo rukenura rw'Imana n'ububi bw'igihe gito bw'iyi si, icyo dukwiriye kwitaho kurusha ibindi ni iby'Umwuka (6:33-34).
Nk'abagize umuryango w'Imana, abizera bose bashobora kwegera Imana nka Data wa twese uri mu ijuru ku bw'Umutambyi Mukuru ukomeye wabo, Umwami Yesu Kristo. Kubera ko Imana izi ibyo dukennye mbere y'uko dusaba (Matayo 6:32), kandi ikaba itwitaho nk'inshuti, tugomba kubw'ibyo kuzana ibyo dukeneye hamwe n'iby'abandi imbere y'intebe y'imbabazi y'Imana mu masengesho.
Abaheburayo 4:16 "Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."
1 Petero 5:7 "Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe."
Matayo 7:7-11 "Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n'ukomanga akingurirwa. 9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? 10 cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?"
1 Yohana 5:14-15 "Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka: 15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye."
Abafilipi 4:6-8 "Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. 7 Nuko amahoro y'Imana, ahebuje rwose ay'umuntu yamenya, azarindira imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. 8 Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kwubahwa byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira."
Niba Imana ituzi kandi ikatwitaho, kuki tugomba gusenga? Kuko Imana yahisemo gukorera mu bugingo bwacu binyuze mu masengesho. Muri Yakobo 5:16 hatubwira ko gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete. Gusenga ni uburyo bwo kugirana ubumwe n'Imana n'igihamya cyo kwizera cyangwa cyo kuyoborwa n'Umwuka. Ni uburyo na none bwo kwerekeza imitima yacu ku Mwami, ku mugambi we, no ku gukenura kwe.
Inyinshi muri Zaburi ni amaganya cyangwa Zaburi zo gusaba. Muri zo, dusanga akenshi ko zitangira zerekana akaga, rimwe na rimwe ndetse ni umutima wihebye cyangwa wigunze ku bw'ibibazo uwazanditse yabaga afite. Mu buryo bwo gusenga Imana bw'umunyezaburi ariko, nk'uko azana imitwaro ye ku Mwami, yerekeza amaso ye ku Mana ayibutsa amahame yayo, n'amasezerano yayo. Uko akora ibi ni ko arushaho gusobanukirwa. Zaburi ikarangira n'umutima w'ibyiringiro by'ibyo ategereje n'ibyishimo mu Mwami. Imana ntiragahinduka, ariko umunyezaburi yahinduwe mu masengesho (reba Zaburi 3:1-8; 5:1-12; 6:1-10; 7:10, 13). Iyo imitima yacu ishaka Imana by'ukuri, amasengesho aba uburyo Imana ishobora kuduhinduramo no kutubumbira mu gushaka kwayo.
Amasengesho ni igihe cyo kwihana ibyaha, gushimira Imana no kuyimenyesha ibyo dukeneye mu buryo busobanutse bwo gusaba. Ariko icyo dukeneye kurusha ibindi ni uguhindurwa tugasa n'Umwana w'Imana, Umwami Yesu. Umwana adusezeranya ko Imana, nk'Imana Data, itazaduha ibuye nituyisaba umutsima cyangwa inzoka nituyisaba ifi. Mu rukundo rutunganye n'ubwenge byayo, izi gutanga ibyiza kurusha ibindi. Ariko tugomba gusobanukirwa ko ibyo dukeka ko ari umutsima cyangwa ifi, bishobora kuba mu by'ukuri ibuye cyangwa inzoka. Iyi ni yo mpamvu akenshi Imana idusubiza ngo yego ku byo dusaba, ni na yo mpamvu amasengesho yacu agomba kuba ubushake bw'Imana.
Matayo 7:9-11 "Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? 10 cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?"
Yakobo 4:3 "Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi."
Ibi bisaba igihe kandi ni yo mpamvu ahari Imana itanga uburyo butatu bwo gusaba ari bwo gusaba, gushaka, no gukomanga nkuko tubiubona muri Matayo 7:7-8.
"Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n'ukomanga akingurirwa."
Amasengesho si ugusaba gusa, ahubwo ni ugushaka kuyoborwa n'ubushake bw'Imana, no kuyitegereza nk'uko umuntu akomanga agategereza ku muryango ko hagira uwumva agakingura umuryango. Mukomeze gusaba, mwihangane, kandi musabe ibiri mu bushake bw'Imana. Mbese ibyo nsaba ni byo byiza kurusha ibindi koko nk'uko umugambi n'ubwenge by'Imana biri?
Urutonde rukurikira ni urw'ibintu bizitira amasengesho mu bugingo bwacu:
(1) Kutagenza uko Umwuka Wera ashaka.
Yohana 4:22-23 "Dore, mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga icyo tuzi, kuko agakiza kava mu Bayuda. 23 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga."
Yuda 20 "Ariko mwebweho, bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera."
Abefeso 6:18 "Mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."
Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
1 Yohana 1:9 "Ariko ni twatura ibyaha byacu , ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose."
(2) Kutagenza uko Ijambo ry'Imana Rishaka (reba na Zaburi 119).
Imigani 28:9 "Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira."
Yohana 15:7 "Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."
(3) Kudasengana Ukwizera.
Matayo 21:22 "Kandi ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose."
1 Yohana 5:14-15 "Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka: 15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye."
Yakobo 1:5-7 "Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa. 6 Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya: kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga, ushushubikanywa. 7 Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana,"
Abaheburayo 11:6 "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka."
(4) Kudasaba kubera kuba nyamwigendaho.
Yakobo 4:2 "Murararikira, ariko nta cyo mubona: murica, kandi mugira ishyari, ariko ntimushobora kunguka,: muratabara, mukarwana; nyamara ntimuhabwa, kuko mudasaba:"
(5) Kudasabana impamvu z'ukuri, nta kwita ku bushake bw'Imana.
Yakobo 4:3 "Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi."
Yakobo 4:15 "Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo: Umwami Imana nibishaka, tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya."
1 Abakorinto 4:19 "Nyamara nzaza vuba, Umwami nabishaka: kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo:"
Matayo 6:10 "Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk'uko biba mu ijuru;"
Matayo 26:42 "Yongera kugenda ubwa kabiri, arasenga ati: Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba."
(6) Kutihangana, kunanizwa n'ibirushya.
Luka 18:1 "Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe;"
1 Samueli 27:1-3 "Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we, ati: nta kibuza, hariho umunsi Sauli azanyica; nta nama iruta ko nshikira mu gihugu cy'Abafilisitia, byatuma Sauli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko z'Israeli zose; uko ni ko nzamucika nkamukira. 2 Dawidi aherako ahagurukana n'abantu be maganatandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Maoki, umwami w'i Gati. 3 Dawidi n'abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n'abo murugo rwe; Dawidi na we n'abagore be bombi, Ahinoamu Umunyayezereli, n' abigaili w'i Karumeli, wari mu ka Nabali."
Yesaya 40:31 "Ariko abategereza Uwiteka, bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga: baziruka, be kunanirwa, bazagenda be gucogora."
(7) Kutabana neza n'abandi, umutima utababarira.
Mariko 11:25-26 "Kandi nimuhagarara musenga, hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu; 26 ariko nimutababarira abandi, na So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu."
(8) Gusengana ubwirasi, gusenga ngo utangaze abantu.
Matayo 6:5-8 "Nimusenga, ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira, ngo abantu babarebe: ndababwira ukuri yuko bamaze kugorerwa ingororano zabo. 6 Wehoho nusenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye: nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. 7 Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato, nk'uko abapagani bagira: bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. 8 Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye, mutaramusaba."
(9) Umuhati n’imihango ya kidini.
Matayo 6:7 "Namwe ni musenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira: bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa."
1 Abami 18:26-29 "Nuko bazana imfizi bahawe, barayibaga, maze batakambira izina rya Baali, uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati: nyamuna Baali twumvire. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n'umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse. 27 Bagejeje ku manywa y'ihangu, Eliya arabashinyagurira, ati: erega nimutere hejuru; kuko ari imana. Yenda ubu iriyumvira, cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse, cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa. 28 Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n'intambi nk'uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo. 29 Maze ku gicamunsi barakotsora, bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba; ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n'umwe."
(10) Ukutumvikana mu rugo.
1 Petero 3:7 "Namwe bagabo ni uko; mubane n'abagore banyu, mwerekana ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk'inzabya zidahwanije na mwe gukomera: kandi mububahe, nk'abaraganwa na mwe ubuntu bw'ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi."
Mu myaka cumi ya nyuma yo kubaho kwa George McCluskey yagize umutwaro ukomeye w'abana be nuko buri munsi akamara isaha kuva saa tanu kugeza saa sita abasengera. Si bo yasengeye gusa, ahubwo n'abuzukuru n'abuzukuruza bari bataravuka. Yabasabiye ko bazamenya Imana y'ukuri binyuze mu Mwana wayo, nuko ashyira ubugingo bwabo mu murimo wayo. Mu bisekuru bine byakurikiyeho, buri mwana yabaye umukozi w'Imana cyangwa akarongorwa n'umukozi w'Imana; uretse umwe. Uwo umwe na we ni umuntu uzwi cyane uyu munsi wa none, Dr. James Dobson. Abigeze kwumva George McCluskey ni bake, ariko kubera we ubugingo bw'ibisekuruza byamukurikiye bwabonye imigisha idashidikanywaho.
Hazavuka ibibazo byinshi byerekeye ingorane z'icyaha mu bugingo bw'umwizera. Kuki nkomeza gucumura? Mbikoraho iki? Mbabarirwa nte? Mbasha nte kunesha imigendere yanjye ya mbere? Umwizera afite imbere ye ikibazo cyo guhitamo nkuko mu Baroma 7:15-18 n'icy'intambara nk'iyo mu Bagalatiya 5:17. Uko bigaragara, ibi bivuga ko abakristo mu bwihebe bakeneye kuyoborwa no guhumurizwa biva mu Ijambo ry'Imana kuri iki kibazo.
Abaroma 7:15-18 "Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka, atari byo nkora; ahubwo ibyo nanga, akaba ari byo nkora. 16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17 Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18 Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora nta ko;"
Abagalatiya 5:17 "Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora."
Icyaha ni ukuva muri kimwe mu bipimo by'Imana. Ni ukunanirwa gukurikiza amategeko y'Imana, haba mu bikorwa, imico, cyangwa imimerere. Ni ikintu cyose mu muntu kiterekana cyangwa kinyuranye na kamere yera y'Imana. 7
Imirongo y'ingenzi:
Imigani 6:16-19 "Hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira, ni ibi: 17 Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, n'uteranya abavandimwe."
Abefeso 5:19-22 "Mubwirane Zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba, mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. 20 Mujye mushima Imana, Data wa twese, ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo: 21 kandi mugandukirane ku bwo kwubaha Kristo."
Ku byo kworoshya no gufasha mu gusobanukirwa kamere y'icyaha, dushobora gushyira icyaha mu moko ane:
Kutakira ubuntu bw'Imana bisobanura kutiyegurira Imana n'ubuntu bwayo itanga, no gushaka kubaho ku bwacu. Bikubiyemo ibintu nko kutita ku Ijambo ry'Imana, kudaterana n'abandi ku bwo guhumurizwa mu Mwuka, no kudasenga ngo twereke Imana ibyo dukennye.
Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana."
Yesaya 50:11 "Yemwe abacana mwese, mukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi, muzaryamana umubabaro."
Yeremiya 2:13 "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari jye soko y'amazi y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."
Yeremiya 17:5 "Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."
Irya mbere, kutakira ubuntu bw'Imana bivuga gushaka gukora iby'ubugingo n'ubushobozi n'ingamba byacu aho gukoresha imbaraga zitangwa n'Imana.
Abaheburayo 4:16 "Nuko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."
Abaheburayo 10:25 "Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo."
Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira."
Abefeso 6:10-18 "Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri; ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mw'ijuru. 13 Nuko rero, mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose,mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza: 15 mukwese inkweto, nizo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza: 16 kandi ikigeretse kuri ibyo byose, mutware kwizera nk'ingabo; ni ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa Mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza, kabe ingofero; mwakire n'inkota y'Umwuka, niyo Jambo ry'Imana; 18 mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."
Ibi byaha birimo imyifatire nko gusharira, kwangana, kwiganyira, ishyari, kurarikira, kwifuza, kutishima, n'urwango.
Abagalatiya 5: 19-21 "Dore imirimo ya kamere iragaragara, ni iyi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kurigira, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana."
Matayo: 15:19 "Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi."
Ibyaha by'ururimi birimo kubeshya, kubeshyera abandi, kuryarya, ibiganiro bibi, gusebanya, gukwiza urwango muri bene data, n'amagambo y'uburakari.
Imigani: 6:17-19 "Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, N'uteranya abavandimwe."
Matayo 15:19 "Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi."
Abefeso 5:4 "Cyangwa ibiteye isoni, cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye; ahubwo mushime Imana."
Abefeso 4:29 "Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo, mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumva umugisha."
Ibyaha byibonekeza birimo gusambana, guheheta, kwiba, guhuguza, kwica, no kwiyandarika.
Matayo 15:19 "Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi n'ibitutsi."
Abagaratia 5:19-20 "Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice."
Uko dutekereza kuri aya moko uko ari ane, ni ngombwa kubireba dukurikije impamvu n'ingaruka z’icyaha Umwami yavuze kuri ibi mu bice bikurikira:
Matayo 12:34-37 "Mwa bana b'inshira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza, muri babi? Ibyuzuye mu mutima, nibyo akanwa kavuga. 35 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. 36 Kandi ndababwira yuko ijambo ry'imfa-busa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w'amateka. 37 Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha."
Matayo 15:18-19 "Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, nibyo bihumanya umuntu. 19 Kuko mu mutima w'umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi."
Ibyuzuye umutima bisesekara ku munwa. Muri Bibiliya, umutima ushobora kugereranywa n'intekerezo, amaranga-mutima, cyangwa ubwende, intekerezo, gukorwa ku mutima. Iyo dutekereje ibibi bitajyanye n'intekerezo za Kristo, tuvuga ari byo dukurikije. Ibyaha by'ururimi ni imbuto z'ibyaha byo mu mutima cyangwa imyifatire nkora-cyaha. Iyo twuzuye ibitekerezo bibi byo kwifuza, cyangwa ishyari, cyangwa uburakari, cyangwa ubwoba, bidutera kuryarya abandi, kwiyemera cyangwa kwivuga ibigwi, gushyira abandi hasi tubajora cyangwa kunegura, cyangwa se kuvuga mu buryo budahuje no kwizera, urukundo n'ibyiringiro.
N'ibitekerezo bibi rero bifite inkomoko cyangwa imizi. Bitondekanije muri Matayo 15:19 hamwe no kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n'ibitutsi n'ibyaha by'"intekerezo mbi." Mu by'ukuri ibi byaha bindi biva mu bitekerezo bibi, ariko ibitekerezo bibi byo biva he? Menya ko muri Matayo 12:34-35 Umwami agereranya ibyuzuye umutima n'ubukire. Ubukire ni bwiza cyangwa bubi. Ubukire ni ikintu duha agaciro, ariko se kuki tubuha agaciro? Kubera ibyo dutekereza buzatumarira nko kugura ibyo twifuza cyangwa dukeneye.
Ndatekereza ko ibitekerezo bibi biva mu byiringiro bipfuye cyangwa ibibeshyo by'ibyo twizera. Iyo twifuza tukararikira ibyo abandi batunze, urugero, dutsindwa no gutekereza no kwizera ko dukeneye amahoro n'ibyishimo.
Iyo dutekereje dutyo, tuba twizeye uburiganya bwa Satani n'ubw'isi ko ibyishimo bizanwa n'ubwinshi bw'ibyo dutunze byaba kumenyekana, ibinezeza, umwanya, imbaraga, impano, cyangwa ibintu.
Gushyira ibi mu bikorwa mu buryo bworoshye bivuga ko, kugira ngo duhangane n'icyaha mu bugingo bwacu tugomba kwiga kurebera icyaha hejuru tukareba ku mizi yacyo biti ihi se ntituzigera tugira guhinduka kw'iteka gutangirira mu kwizera ko mu bugingo bwacu imbere. Ibyiyongereyeho bivugwa mo biri hepfo aha.
Imirongo y'ingenzi:
1 Yohana 1:8-10 "Ni tuvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe."
Abaroma 8:31-34 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ari yo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira?"
Yohana 13:1-10 "Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mw'isi, nirwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka. 2 Bakirya ibyo kurya bya n'ijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Iskaryota mwene Simoni ngo amugambanire, 3 Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana, kandi ko asubira kuri yo; 4 ahaguruka aho yariraga, yiyambura umwitero, yenda igitambaro, aragikenyeza. 5 Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje. 6 Nuko yegera Simoni Petero, nawe aramubaza ati: Data-buja, ni wowe unyoza ibirenge? 7 Yesu aramusubiza ati: Ibyo nkora ubu, ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma. 8 Petero aramubwira ati: Reka! ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge. Yesu aramusubiza ati: Ni nta koza, ntacyo tuzaba duhuriyeho. 9 Simoni Petero aramubwira ati: Data-buja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n'amaboko, umese n'umutwe. 10 Yesu aramubwira ati: Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse koga ibirenge, ngo abe aboneye rwose: namwe muraboneye, ariko si mwese."
Zaburi 32:1-5 "Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. 2 Hahirwa umuntu, Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya. 3 Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. 5 Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, Naravuze nti, Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye: Nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye."
Zaburi 51:1-13 "Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe: Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. 2 Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye. 3 Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. 4 Ni wowe, ni wowe ubwawe, nacumuyeho, Nakoze icyangwa n'amaso yawe: Byabereye bityo kugira ngo uboneke k'ukiranuka n'uvuga, Kandi uboneke k'uboneye n'uca urubanza. 5 Dore, naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mwo mama yambyariye. 6 Dore, ushaka ukuri ko mu mutima, Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge. 7 Unyezeshe ezobu, ndera: Unyuhagire, ndaba umweru ndushe urubura. 8 Unyumvishe umunezero n'ibyishimo, Kugira ngo amagufa wavunnye yishime. 9 Hisha amaso yawe ibyaha byanjye Usibanganye ibyo nakiraniwe byose. 10 Mana, undememo umutima wera: Unsubizemo umutima ukomeye. 11 Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera. 12 Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe; Unkomereshe umutima wemera. 13 Nibwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire."
Agakiza muri Kristo kaduha uburyo bwo guhangana n'icyaha mu buryo bunesha, ariko ntikadusonera ku ngorane z'icyaha no gushukwa na cyo. Imyifatire yacu n'ibyo twiyemeza ni (a) ukudakora icyaha (1 Yohana 2:1), no (b) kutagumya gukora icyaha ngo ubuntu busage (Abaroma 6:1 n'ikurikira). Kuba turi abantu, icyakora, tuzakomeza kujya ducumura tukiri muri ubu bugingo.
Ibi bivugwa neza muri 1 Yohana 1:8-2:2.
"Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezeho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe. 2:1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo niwe mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mw'isi bose."
1 Yohana 2:1 "Bana banjye bato, mbandikiye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, niwe Yesu Kristo ukiranuka."
Abaroma 6:1-8 "Nuko tuvuge iki? Tugume gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, kubw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe , kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, niko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we."
None se, ni muti ki Imana itanga iyo ducumuye? Igice kizwi na bose cyo mu Isezerano Rishya ni 1 Yohana 1:8-2:1
Muri 1Yohana 1:8-10 hatwerekeza ku ngingo eshatu zikurikira zo kwihana: (a) Kwatura ko dutsindwa n'icyaha; (b) Kwatura ibyaha byihariye; (c) Kwatura imikorere y’icyaha. Izi ngingo uko ari eshatu ni zo tugiye kuvugaho.
Kubera ko ijambo nyamukuru aha ari kwatura, iri jambo risobanura iki? Ijambo ry'Ikigiriki ryo kwatura muri 1 Yohana 1:9 ni homologeo. Risobanurwa ngo "kuvuga ururimi rumwe", "kwikiriza, kwemera, kumvikana". Rituruka kuri homologos, “guhuza ibitekerezo.” Tugomba kumvikana n'Imana n'Ijambo ryayo ku byerekeye icyaha no kucyemera imbere y'Imana. Reka mbabwire ibintu bibiri birebana n’ubusobanuro bw’iri jambo:
(1) Kwatura ni ibyacu kureba by'ukuri icyaha uko kiri, ko kitwangiriza kikangiriza n'abandi, kigasuzuguza Imana, kikaba ari kibi n'uko kiri uko ntigikeneye gusa imbabazi z'Imana ngo dukomeze kugirana ubumwe nayo, ahubwo ni ukukirandura mu bugingo bwacu ku bw'imbaraga z'ubuntu bw'Imana. Ntidukwiriye gusuzugura icyaha. Tugomba kwanga icyaha nk'uko Imana icyanga.
Imigani 28:13-14 "Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; Ariko ubyatura akabireka, azababarirwa. 14 Hahirwa umuntu uhorana kubaha; Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago."
(2) Kwatura ni ukutibabarira ubwacu ku bw'icyaha n'icyo Imana yita icyaha mu Ijambo ryayo. Dukunda akenshi kwanga kwemera ukuri kw'icyaha cyacu. Dukunda gutanga impamvu z'icyaha, kugihakana, cyangwa kugishyira ku bandi nk'uko Adamu na Eva babigenje igihe Imana yababajije mu Itangiriro 3:7-13.
Iyi myifatire ya kera iboneka neza mu mabango ane kuri atanu atangijwe n'amagambo "nituvuga" muri 1 Yohana 1:6-10. Menya ko hari ibintu bitatu muri 1 Yohana 1:8-10 tugomba kwemera. Bibiri bivugwa mu buryo bwo kwibeshya ngo, "nituvuga", (imirongo 8 na 10 ) ariko ibitandukanye n'ibyo ni ukwatura ukuri k'uko ibyaha byacu biri.
Yohana yandikirye abizera muri 1 Yohana ibyerekeranye n'ubumwe n'Umwami. Ijambo ry'Ikigiriki koinonia, risobanura "kwifatanya, gusangira, ubumwe, ubusabane." Mu kugendana n'Umwami mu kwizera, abizera basangira ubugingo bwe kandi bagendera mu mico ye no guhindurirwa gusa nawe. Muri 1 Yohana 2:1, 7 na 12, Yohana ahamagarana urukundo abasoma ibye ati, "bana banjye bato", "bakundwa" cyangwa "bana bato". Ntashidikanya ko bazi Umwami, kandi ko ibyaha byabo byababariwe, ahubwo ahangayikishijwe n'ubumwe no kugendana iteka kwabo n'Umwami.
Abizera bashobora kuvuga ko bafitanye ubumwe n'Imana (1 Yohana 1:6), ariko mu by'ukuri bagenda mu mwijima kubera kutemera guhangana n'icyaha. Yohana yandika yerekana igikwiriye gukomeza ubumwe no kwerekana gihamya y'ubumwe bw'ukuri.
Zaburi 57:5 "Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose."
Zaburi 58:3"Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo: Iyo bavutse, uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya."
Hariho icyakora itandukaniro hagati y'ubumwe, kuba umwana w'Imana ku bwo kuvuka ubwa kabiri mu kwizera Kristo, n'ubusabane, kugendana gicuti n'Umwami mu kwizera Kubera ububi bw'inyigisho z'ibinyoma zikomeza kwinjira mu mateka, bamwe bavuga ko bafitanye ubumwe n'Imana kandi ko batagira icyaha. Ibi bivuga ko ntacyo bishinja cyangwa ko nta bubasha bw'icyaha buba muri bo. Icyaha ni icyaha kandi cyerekana umurage w'icyaha cyangwa kwiyitaho.8 Yohana avuga ko abantu nk'abo bibeshya ubwabo, mu kuri ntibashobora kubeshya ubazi neza.
Ibitandukanye n'ibyo ni ukwatura no kwemera ko tugifite kamere y'icyaha iba muri twe. Kuvuka bundi bushya kuduha kamere nshya, ariko, ibitandukanye n'ibyo bamwe bigisha, ntabwo gukuraho burundu kamere ya kera y'icyaha iba muri twe. Imbaraga z’icyaha zirashegeshwa, ariko kamere yacyo iba igihari. Gusobanukirwa iri hame no kwemera ukuri kwaryo bidufasha kuba menge mu buryo duhangana na cyo mu kwizera umugambi w'Imana n'ubuntu twateganirijwe. Ntidushobora guhangana n'umwanzi tutazi ko ariho.
Abaroma 6:4-11"Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, niko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, y'uko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: Kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ariko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu."
Abaroma 7:14-21 "Tuzi yuko amategeko ari ay'Umwuka: ariko njyewe ndi uwa kamere, ndetse naguriwe gutegekwa n'ibyaha. Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka, atari byo nkora; ahubwo ibyo nanga, akaba ari byo nkora. 16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17 Nuko rero noneho si njye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18 Nzi yuko muri njye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora nta ko; 19 kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba aricyo nkora. 20 Ariko ubwo nkora ibyo nanga , si njye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 21 Nuko rero, mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza , nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere."
Abagalatiya 5:17-21 "Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa Ubwami bw'Imana."
Iyo tuzi ko kamere y'icyaha ikiri muri twe, twitegura kurushaho kuba menge ku bushobozi bw'ibyaha byihariye tugakenera kubyaturira Imana no guhangana na byo. Yohana aravuga ati, "Ariko nitwatura ibyaha byacu, Ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose" (1 Yohana 1:9)
"Ibyaha” mu murongo wa 9 riri mu bwinshi kandi mu Kigiriki rifite imbanzirizajambo. Mu murongo wa 8 ijambo “icyaha” riri mu buke nta mbanzirizajambo. Yohana arandika iby'icyaha runaka n'ibyaha byihariye Imana itwereka. Ntitugomba gusaba Umwami kutubabarira ibyaha gusa. Isengesho nk'iryo rikora ibintu bitatu:
(1)Ribumbira hamwe ibyaha byacu nta kureba ukuri kw'icyaha runaka mu bugingo bwacu.
(2) Riba uburyo bwo guhisha ibyaha byacu no kubyiyibagiza.
(3) Ritubera inzitizi zo guhangana n'ibyaha byihariye no kugera ku kibitera binyuze mu kwizera amahame y'Ibyanditswe Byera.
"Kwatura" iri mu ndagihe ikomeza mu Kigiriki. Ibi ni byo bita indagihe yisubiramo. Yerekeye igikorwa gikomeza kandi cyisubiramo nk'icy'inkorora itavuvuka. Mu buryo bwisubiramo,tumenye icyaha, bityo tukaba tugomba muri uwo mwanya kucyatura no gushakira mu murimo w'Umwuka w'Imana n'amahame y'Ijambo ryayo imbaraga zo kunesha icyaha twishingikirije imbabazi z'Imana.
Isezerano ni uko Imana ari iyo kwizerwa kandi ikiranukira (idaca urwa kibera) kutubabarira no kutwezaho gukiranirwa kwose. Nitwatura ibyaha byacu mu kuri tutibabarira, Imana ni iyo kwizerwa buri gihe iratubabarira. Itugarura mu bumwe na yo. Icyaha kizwi gishavuza Umwuka (Abefeso 4:30) kandi kizimya imbaraga ze (1 Abatesalonike 5:19). Icyaha kizwi ni uburyo bwo kutiyegurira kuyoborwa n'Imana, gikuraho ubumwe, kikabera inzitizi kugendera mu Mwami kwacu (reba Yesaya 59:1-2)
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa"
1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana,"
Yesaya 59:1-2 "Dore ukuboko kw'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza; n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva."
Icyakora, nubwo Imana itunganye kandi yera, ifite ububasha bwo kutubabarira no kudusubiza mu bumwe na yo kubera umurimo wuzuye wa Kristo, Umuvugizi wacu, iyo twatuye ibyaha.
1 Yohana 2:1-2 "Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mw'isi bose."
Ibyaha byonyine dushobora kwatura ni ibyo tuzi, ariko nk'uko muri 1 Yohana 1:8 na 10 havuga, kuva tukiri muri ubu bugingo ntidushobora kuba indakemwa cyangwa ngo tubeho nta cyaha. Tuzahorana ibyo tugomba guhindura. Mu yandi magambo, tuzahorana ibyaha tutazi. Isezerano ni uko, uko twatura ibyaha byacu tuzi kandi tugashaka by'ukuri kugendana n'Umwami, ntatubabarira ibyaha twatura gusa ahubwo atwozaho ibyaha byose (n’ibyo tutazi) maze ubumwe bugakomeza.
Kutweza bishobora kuvuga guhindura kuzanwa no kwatura kuko biduhesha guhangana n'icyaha no gushaka ubumwe n'imbaraga z'Imana.
Zaburi 32:5 "Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti, ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye: na we unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Sela."
Kugendera mu bumwe n'Imana ni ukugendera mu mucyo (1 Yohana 1:7), kandi ibi bivuga kugendera mu mucyo w'Ijambo ry'Imana. Bibiliya ni nk'inkota n'umucyo umurikira imigendere yacu (reba Abaheburayo 4:12; Zaburi 119:105, 130). Aya magambo yombi (inkota n'umucyo) yerekana ububasha bwa Bibiliya bwo kugaragaza no gutangaza icyaha n'uburyo bunyuranye dukosereza Umwami n'abantu.
Abaheburayo 4:12 "Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira."
Zaburi 119:105 "Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye."
Zaburi 119:130 "Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge."
2 Timoyeyo 3:16 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka."
Abefeso 5:8-17 "Kuko kera mwari umwijima, none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo, 9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwuka ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro ahubwo muyihane, 12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 13 Ariko byose, iyo bitangajwe n'umucyo, na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. 14 Ni cyo gituma bivugwa ngo: usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira. 15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 16 mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. 17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka."
Bamwe, icyakora, bavuga ko batakoze icyaha. Ibi ni uguhakana ko batigeze bakora icyaha cyangwa kuvuga ko bahagaritse gukora icyaha runaka mu bugingo bwabo, ni ukuvuga, guhora bakora icyaha. Duhereye ku gihe cy'inshinga yo muri 1 Yohana 1:10 (itondaguye mu gihe cyashize kandi ikaba yerekeye igikorwa n'ingaruka zihoraho mu ndagihe ubirebeye k'uvuga) ibi bya nyuma ni byo bivugwa. Ingaruka z'ibintu nk'ibyo ni ugupfukirana umurimo wemeza (abantu ibyaha) w'Ijambo n'Umwuka w'Imana.
Imirongo y'ingenzi:
1 Yohana 2:1 "Bana banjye bato, mbandikiye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, niwe Yesu Kristo ukiranuka."
Imigani 28:13-14 "Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; Ariko ubyatura akabireka, azababarirwa. 14 Hahirwa umuntu uhorana kubaha; Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago."
Muri 1 Yohana 2:1 herekana intego Yohana yari afite mu mutwe. Nk'uko byavuzwe haruguru, kwatura bidufasha guhagarika icyaha. Hagenewe kudufasha guhangana n'icyaha no gushaka ubumwe n'imbaraga z'Imana. Impamvu yo kwatura ntigomba kuba urwitwazo, ni ukuvuga ngo, "Nshobora gukora icyaha uko nshatse kuko nshobora kucyihana iteka." Kwitwara gutyo gutera ibintu byinshi bibi:
(1) Gutera gusuzugura icyaha kukabuza kubona ubushobozi bubi bwacyo n'ingaruka ziteye ubwoba ku bwiza bw'Imana, ku buhamya bwacu, kuduhenebereza ubwacu, ku mibanire yacu n'abandi, no ku ngororano z'iteka.
(2) Gutera kubura impamvu yo kwatura. Twatura icyaha ngo duhagarike ububi bwacyo no kugarura ubusabane n'imbaraga z'Imana mu bugingo bw'umuntu. Icyaha gitera agahinda kandi kikazimya imbaraga z'Umwuka; kwatura kutugarurira ubusabane n'Imana bityo tukongera kugendera mu kwizera n'imbaraga zayo.
(3) Gutera kwirengagiza intego y'Imana yo kuduhindura mw'ishusho y'Umwana wayo. Ibyishimo n'amahoro by'ukuri ntibiboneka mu mibereho y'icyaha, biboneka gusa mu kumenya Kristo n'ubumwe na We.
(4) Gutera kwirengagiza cyangwa kwiyibagiza ibihano by'Imana.
Abaheburayo 12:5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari, nagucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, na twe tukabubaha: ntidukwiriye cyane kugandukira Se w'Imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ugihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka guhesha amahoro abamenyerejwe na cyo."
Zaburi 32:1-5 "Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. 2 Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemo uburiganya. 3 Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela. 5 Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti, ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye: na we unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. Sela."
Imirongo y’ingenzi:
1 Yohana 2:1-2 "Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo niwe mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mw'isi bose."
Abaroma 8:31-34 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ari yo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari i buryo bw'Imana, adusabira?"
Intego y'inyigisho zo muri 1 Yohana ni ukugira ngo tudacumura; nyamara ukuri ni uko tugicumura. Iyo ducumuye, dufite Yesu Kristo ari we gisubizo kizira inenge kuri twe, uri iburyo bwa Se. Kuba ari igisubizo kizira inenge byerekanwa n'ubusobanuro butatu:
Iri jambo ry'Ikigiriki parakletos risobanura "uwunganira umuburanyi." Nubwo igitekerezo cy' "umwunganizi" cyangwa "uburanira undi" cyari kidasanzwe 9, aha ni cyo gisobanuro, cyane cyane nk'uko Pawulo abyigisha mu Baroma 8:34. Nk'umuvugizi wacu cyangwa utuburanira, iyo turezwe na Satani (Ibyahishuwe 12:10), atangaza imbabazi twagiriwe no gukiranuka duhagararamo imbere y'Imana tubitewe n'uko we ubwe yapfuye mu cyimbo cyacu agahanishwa igihano cyari gikwiriye ibyaha byacu (Abaroma 8:34). Muri Luka 22:31-32 naho havuga uburyo uko kutuvuganira kwe gukora.
Abaroma 8:34 "Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari i buryo bw'Imana, adusabira?"
Ibyahishuwe 12:10 "Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti: noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo: kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu."
Luka 22:31-32 "Kandi Umwami Yesu aravuga ati: Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk'amasaka; 32 ariko weho ndakwingingiye ngo ukwizera kwawe kudacogora, nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe."
Ibi byerekana uko Kristo ari Imana-Muntu (Imana y'ukuri itagabanutseho, umuntu utagira icyaha) kuburyo bwo gufata umwanya wacu nk'inshungu yacu ku musaraba no kutuvuganira nk'umuvugizi wacu udusabira, n'umufasha wacu.
Niba hari uwizera wibaza icyo yakwishingikirizaho ngo abone imbabazi z'Imana cyangwa agatekereza ko icyaha ari kibi cyane ngo Imana ikibabarire, igisubizo kiri muri aya magambo akurikira:
Yesu Kristo ni igitambo gikuraho ibyaha by’abakristo kimwe n’ ibyaha by'isi yose. Mu kuvuga ibi,Yohana yasobanuraga neza uko Kristo yapfiriye buri wese (reba 2 Abakorinto 5:14-15, 19; Abaheburayo 2:9). Ibi ntibivuga ko buri wese azakizwa. Bivuga ahubwo ko uwo ari we wese wumva Ubutumwa Bwiza ashobora gukizwa abishatse (Ibyahishuwe 22:17). Icyo Yohana yerekana ni ukwibutsa abasoma ibye iby'ubwiza buhebuje by' "igitambo gikuraho ibyaha" cya Kristo kugira ngo abizeze ko kubavugira bihuje neza no kwera kw'Imana." 10
Imirongo y'ingenzi:
1 Abakorinto 10:13 "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira."
Zaburi 32:6-7 "Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo: Ni ukuri umwuzure w'amazi y'isanzure ntuzamugeraho. 7 Ni wowe bwihisho bwanjye, uzandinda amakuba n'ibyago, uzangotesha impundu zishima agakiza. Sela."
Abaroma 6:1-14 "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14 Ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu."
Reba Abagalatiya 5:16-26; Abefeso 5:15-20; Abakolosayi 3:1-16.
Kubera ko ubushake n'intego by'Imana ari uko tudakora icyaha, twagira dute ngo tuneshe icyaha? Aha turimo kuvuga ibyerekeye ibyo kunesha kw'Imana kw'ikigeragezo n'imibereho y'icyaha cyangwa ubugingo buneshwa n'icyaha umukristo ashobora kugira igihe cyose. Kubera ibigeragezo byinshi, abizera bashobora kwibaza uko bashobora gutsinda ibigeragezo. Cyangwa kubera kuneshwa kenshi, bashobora kwibaza niba koko bashobora guca ingeso yabananiye mu bugingo bwabo bwose. Ku bw'ubuntu bw'Imana, ubumwe bw'umwizera na Kristo, ndetse n’imbaraga z’Umwuka wa Kristo, igisubizo ni “yego.”
1 Abakorinto 10:13 ni igice gikwiriye mu gusubiza ibi bibazo no kuduha isezerano ritangaje. Hatwigisha ibintu bitatu by’ingenzi byerekeye gushukwa hamwe n’ibyo Imana yaduteganirije.
Mu magambo ngo, "nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, "Pawulo nta bwo avuga ko ubwo twese duhura n'ibigeragezo dukwiriye kubyijugunyamo. Erega turi abantu buntu. Uyu murongo si urwitwazo rwo kwishyira mu bigeragezo. Rimwe na rimwe abantu bagira ibyaha byabo urwitwazo bavuga ngo, ni ko nteye. Kubera ko ari ko nteye, sinshobora kubireka. Imana iriho ishaka uburyo twahindura uko duteye kandi uko guhinduka ni twe gufitiye akamaro. Ihorana ku mutima ko twagira imibereho myiza!
Mbere na mbere, Intumwa iratwemeza ko kugeragezwa atari ukwacu gusa. Ntituri twenyine mu ntambara turwana n'icyaha. Abandi bahuye n'ibimeze bityo maze batabarwa n'Imana. Ibigeragezo byacu byose ni rusange mu bantu, ubwo rero ntidushobora kwihisha inyuma y'uko ibyacu bitandukanye ngo tubigire urwitwazo rw'ibyaha byacu ngo birihariye. Hari uguhumurizwa gukomeye mu kumenya ko n'abandi bahuye n'ibimeze nk'ibyacu ndetse wenda bikaze birushaho, amaze bakabyihanganira kubera imbaraga no kwiringirwa by'Imana.
Abaheburayo 11:2-12 "Icyatumye aba kera bahamywa neza ni uko bari bagufite. 3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n'Ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. 4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kaini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga, nubwo yapfuye. 5 Kwizera ni ko kwatumye Enoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye; kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. 7 Kwizera ni ko kwatumye Noa atinya Imana, amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ni yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. 8 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa: nuko agenda, atazi iyo ajya. 9 Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo, akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe; 10 kuko yategerazaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse, ikawurema. 11 Kwizera ni ko kwatumye Sara abashishwa gusama inda, nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. 12 Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi yari ameze nk'intumbi) akomokwaho n'abangana n'inyenyeri zo ku ijuru kuba nyinshi, kandi bangana n'umusenyi uri mu kibaya cy'inyanja kutabarika."
Nuko rero, icya mbere Pawulo yatuburiye ni uko ibigeragezo ari rusange. Maze, ashingiye ku kwiringirwa kw'Imana, atwereka ibindi bintu bibiri dukwiriye kumenya kubyerekeye Umwami mu bigeragezo ibyo ari byo byose.
Imana ntizadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora kwihanganira (1 Abakorinto 10:13-14). Izi aho intege-nke zacu ziba, aho gukomera kwacu kugarukira, n'ibyo twihariye mu bugingo bwacu bwa buri gihe. Iturinda ibigeragezo byose tutabasha. Iyo ikigeragezo kije dushobora kutakibasha, atari uko tutagishoboye, ahubwo ari ukubera ko tuvuga ngo ntitwagishobora. Biterwa n’uko dusuzugura imigisha yacu cyangwa kubera ko tutitonze mu migendere yacu n'Imana ya buri munsi.
1 Abakorinto 10:13-14 "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. 14 Nuko rero, bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo."
Ibi nanone bivuga ko iyo ibigeragezo bije, uretse gusuzugura ubushobozi Imana iduha: (a) twabishobora ku bw'ubuntu bw'Imana kandi (b) Umwami, nubwo atatugerageresha icyaha, yemera ko kitugeraho ku bw'imigambi ye. Imana igabanya ibigeragezo yemerera kugera mu bugingo bwacu.
Yakobo 1:13 "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati: Imana ni yo inyoheje; kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha."
Ibi ntibivuga ko dukwiye gushyira Umwami iruhande ngo twibagirwe ibitureba byerekeranye n'ibigeragezo. Urugero, tubwirwa mu Byanditswe Byera:
(1) Guhunga ibigeragezo bimwe. Reba igisubizo cya Yosefu igihe yageragejwe n'umugore wa Potifari mu Itangiriro 39:1-12.
1 Timoyeyo 6:11 "Ariko wehoho, muntu w'Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n'ubugwaneza."
2 Timoyeyo 2:22 "Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye."
(2) Gusengera Ibigeragezo.
Matayo 6:13 "Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi; (kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, none n'iteka ryose. Amen)."
(3) Ko tutagomba kugerageza Umwami. Tugerageza Umwami mu kutizera, mu kutiringira imbaraga n'ubufasha bye, no kutagira icyo twitaho, kutarindwa, cyangwa kutitonda.
Gutegeka 6:16 "Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu, nk'uko mwayigeragereje i Masa."
Matayo 4:6 "Aramubwira ati: niba uri Umwana w'Imana; ijugunye hasi; kuko handitse ngo: izagutegekera abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye."
(4) Ni iby'ubwenge iteka kwirinda ibigeragezo bitari ngombwa. Ntitugomba na rimwe gutekereza Umwami uko atari cyangwa kumugerageza dukina n'umuriro. Iyo tubikoze, turashya.
Imigani 5:8 "Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore; kandi ntiwegere umuryango w'inzu ye;"
Imigani 7:6-20 "Nari mpagaze ku tubumbano tw'idirishya ry'inzu yanjye; ndunguruka; 7 Nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; 8 Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya malaya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, 9 Ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w'igicuku. 10 Maze umugore amusanganira, yambaye imyambaro y'abamalaya, kandi afite umutima w'ubucakura; 11 Ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. 12 Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose. 13 Nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati: 14 Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. 15 Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye. 16 Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, bidozeho amabara y'ubudodo bwo mu Egiputa. 17 Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n'umusagavu na mudarasini. 18 Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu by'urukundo; 19 Kuko umugabo wanjye atari imuhira; yazindukiye mu rugendo rwa kure. 20 Yajyanye uruhago rw'impiya; kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha."
1 Abakorinto 10:13 "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira."
Ijambo "hamwe" ni iry'ingenzi muri iri sezerano. Ibi bitwigisha ko iyo tugendana n'Umwami twiringira ibyo yaduteganirije, ni ukuvuga, kutamutekereza uko atari (kumufata uko tubonye), cyangwa kumugerageza, ko ibigeragezo n'aho kubihungira bijyana iteka. Nta kigeragezo kitagira aho guhungirwa, uretse iyo ntacyo twitayeho.
Mumenye na none ko umurongo uvuga uti "akanzu" si "ubuhungiro." Ndakeka ko iyi ari imbuzi ku byo gushaka ibisubizo by'ibigeragezo bitari ibyo muri Bibiliya. Akanzu kerekeye k'uburyo bw'Imana bwo guhangana n'ibibazo by'ubugingo nk'uko bivugwa mu Ijambo ry'Imana.
Zaburi 119:45 "Kandi nzagendana umudendezo kuko njya ndondora amategeko wigishije."
Zaburi 119:133 "Ujye utunganya intambwe zanjye mu Ijambo ryawe; gukiranirwa kose kwe kuntegeka."
Zaburi 119:165 "Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi; nta kigusha bafite."
Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe; 6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo."
Imigani 14:12 "Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu."
Ijambo "akanzu" mu Kigiriki ni ekbasin risobanurwa ngo "uburyo bwo guhunga." Rikoreshejwe kabiri gusa mu Isezerano Rishya, hano no mu Baheburayo 13:7. Mu Baheburayo risobanurwa ngo "ingingo, imbuto, ingaruka." No mu bindi byanditswe bitari Bibiliya ni ko risobanurwa. Bifite ubusobanuro bw'ingirakamaro. Mu gice cyo mu Baheburayo rikoreshejwe nk'ingaruka y'uburyo bw'ubugingo. Iyo ngaruka ni imico y'Imana - ingaruka yo kugendana n'Imana - imbuto z'abantu bamara igihe mu Ijambo ry'Imana bagendana n'Umwami mu kwizera.
Ahari ibi bitwigisha ikintu ku busobanuro bwa ekbasin muri 1 Abakorinto 10:13. Uburyo bwacu bwo gutabarwa cyangwa uburyo bw’akanzu buva mu bigeragezo si ingaruka z'ikintu kimwe cyangwa se gutabarwa kwihuse nk’uko umuntu avavanurwa mu muriro. Nubwo rimwe na rimwe ibyo bibaho, iryo si ryo sezerano hano cyangwa se ngo ibe ari yo njyana. Ibi bivugwa mu ijambo rya nyuma, "kwihangana." Si ukudukura cyangwa kutwarura mu bigeragezo Imana idusezeranya, ahubwo ni ubushobozi bwo kubyihanganira. Ni ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo nta gucumura.
Muri make, ibi bitwigisha ibintu bibiri ku birebana n'ibigeragezo byacu:
(1) "Akanzu" ubwako ni imbuto z'ikindi kintu. Ni ingaruka zo gukomera ku mahame yo mu Ijambo ry'Imana buri munsi. Uko dukura kandi uko turushaho kwegera Umwami mu mibereho yacu ni ko turushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo.
(2) "Akanzu" gasobanura ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo, si ukubivanaho byanze bikunze, nubwo ubushobozi bwo guhangana n'ibigeragezo akenshi bivuga ubushobozi bwo kwirinda ibigeragezo. Kandi iyo tutabishoboye, tuba tugomba kubihunga.
Ibi na none bishyigikiwe n'ibango rya nyuma ry'uyu murongo risobanura icyo ekbasin, "akanzu" bivuga "kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira." Bibiliya nyinshi zanditswe mu buryo butandukanye zisobanura ibi nk'ibango ry'umugambi cyangwa ingaruka. Mu yandi magambo, Imana itanga akanzu kugira ngo dushobore kwihanganira ibigeragezo tutaneshwa. Ahari uburyo burushijeho kuba bwiza bwo gusobanukirwa iri bango ni ubusobanuro butubwira icyo akanzu ari cyo, "ububasha bwo kwihangana." 11
Abanditse Bibiliya yitwa NEB bashobora kuba bari bafite ibi mu mutwe igihe basobanuraga ibi ngo, "uko mubasha kucyihanganira." Twashobora kurisobanura tuti "akanzu, kubashisha kwihanga.na" Icya nyuma, "akanzu" ni imbuto, ingaruka zo kugendana n'Umwami ari na byo bubasha bwo kwihanganira cyangwa guhangana n'ibigeragezo.
Imana ku bw'ubuntu bwayo binyuze mu kuduha ubusabane na yo, itanga ububasha bwo guhangana n'ibigeragezo kandi ni uruhare rwacu kubyakira mu bugingo bwacu.
(1) Kugendera mu kwishingikiriza ku mbaraga z'Umwuka Wera.
Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira."
Abaroma 8:2-10 "Kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu, 3 kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege-nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka; 4 kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. 5 Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'Umwuka, bakita ku by'Umwuka. 6 Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana. 9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Umwuka w'Imana uba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe. 10 Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, Umwuka uba ari muzima ku bwo gukiranuka."
(2) Kubaho mu Ijambo ry'Imana.
Zaburi 119:9 "Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko Ijambo ryawe ritegeka."
2 Timoyeyo 2:16-17 "Ariko amagambo y'amanjwe, atari ay'Imana, uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha, 17 kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,"
Abaheburayo 3:7-12 "Nuko rero nk'uko Umwuka Wera avuga ati: Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, 8 Ntimwinangire imitima, nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, ku munsi wo kugerageza mu butayu, 9 Aho basekuruza wanyu bangerageje bantata, bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine. 10 Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab'icyo gihe, nkavuga nti: imitima yabo ihora iyoba, kandi ntibarakamenya inzira zanjye; 11 Nuko ndahirana umujinya wanjye nti: ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. 12 Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho."
Abaheburayo 4:12 "Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira,ukagambirira."
(3) Gusobanukirwa no kwishingikiriza umwanya dufite muri Kristo.
Abaroma 6:1-14 "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ng'ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimika ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14 Ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu."
(4) Guhunga ibigeragezo: Ihame ryo guhunga ibigeragezo bitari ngombwa.
1 Abakorinto 10:14 "Nuko rero, bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo."
1 Timoyeyo 6:11 "Ariko wehoho, muntu w'Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo,kwihangana, n'ubugwaneza."
2 Timoyeyo 2:22 "Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikiza gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye."
Imigani 7:6-15 "Nari mpagaze ku tubumbano tw'idirishya ry'inzu yanjye; ndunguruka; 7 Nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; 8 Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya malaya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, 9 Ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w'igicuku. 10 Maze umugore amusanganira, yambaye imyambaro y'abamalaya, kandi afite umutima w'ubucakura; 11 Ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. 12 Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose. 13 Nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati: 14 Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. 15 Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye.
(5) Gusengera mu kuri no mu kwizera.
Matayo 6:13 "Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi; (kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, none n'iteka ryose. Amen)."
Abefeso 6:18 "Mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."
Zaburi 119:33-38 "Uwiteka, ujye unyigisha inzira y'amategeko wandikishije: Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka. 34 Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; Nyitondereshe umutima wose. 35 Unshishe mu nzira y'ibyo wategetse, kuko ari byo nishimira. 36 Uhindure umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi. 37 Ukebukishe amaso yanjye, ye kureba ibitagira umumaro; Unzurire mu nzira zawe. 38 Ukomereze umugaragu wawe Ijambo ryawe, Ryasezeranijwe abakubaha."
(6) Kwigarurira buri gitekerezo - kwitegereza no kuyobora ibitekerezo byacu mu mucyo w'Ibyanditswe Byera.
2 Abakorinto 10:3 "Nubwo tugenda dufite umubiri w'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu."
Abafilipi 4:8 "Ibisigaye, bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe aribyo mwibwira."
(7) Kugenda ushishoza, udasinziriye, uri menge.
1 Petero 1:13 "Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa."
1 Petero 4:7 "Iherezo rya byose riri bugufi: nuko, mugire ubwenge, mwirinde ibishindisha, mubone uko mugire umwete wo gusenga."
1 Petero 5:8 "Mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga, ashaka uwo aconshomera."
(8) Kubaho mu kwizera
2 Abakorinto 5:7 “Kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba”
Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, kubw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Abaheburayo 4:1-2 "Nuko rero, ubwo isezerano rwo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira. 2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro, kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera."
Abaheburayo: 11:1-6 "Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri. 2 Icyatumye aba kera bahamywa neza n'uko bari bagufite. 3 Kwizera ni ko kutumenyesha y'uko isi yaremwe n'Ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwe mu bigaragara. 4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kaini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga, nubwo yapfuye. 5 Kwizera ni ko kwatumye Enoki yimurirwa mu Ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye; kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka."
(9) Kwisunga amateraniro meza.
Abaheburayo 10: 24-25 "Kandi tujye tuzirikanana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo."
1 Abakorinto 15:33-34 "Ntimuyobe; kwifatanya n'ababi byonona ingeso nziza. 34 Nimuhugukire gukiranuka, nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha; kuko bamwe batamenya Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni."
Zaburi 119:63 "Mbana n'abakubaha bose, n'abitondera amategeko wigishije."
(10) Kugira umutima nk'uwari muri Kristo: Kugira ibyo turebaho, iby'igiciro, iby'ibanze n'ibyo dukurikira byiza.
Matayo 6:21-23 "Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n'umutima wawe uzaba. 22 Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo; 23 ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!"
2 Abakorinto 10:5 "Dukubita hasi impaka n'ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Kristo."
1 Timoyeyo 6:6-12 "Icyakora koko kubaha Imana, iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi: 7 kuko ari ntacyo twazanye mw'isi, kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo. 8 Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo; 9 kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mw'irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi. 11 Ariko wehoho, muntu w'Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n'ubugwaneza. 12 Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe, ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi."
(11) Gutekereza ku ngaruka: Icyaha kigira iteka ibihembo byacyo - dusarura ibyo tubiba.
Abagalatiya 6:6-7 "Uwigishwa Ijambo ry'Imana agabane n'uwigisha ibyiza byose. 7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura."
Ingaruka zimwe z'icyaha ni: gutakaza ubusabane n'Imana, igihano cy'Imana, gutakaza ibyo kugira umurimo urumbutse, ubumwe burimbuwe, gutakaza ingororano, n'ikiruta ibindi, gusuzugura Umwami.
7 Charles C. Ryrie, Basic Theology, Victor Books, Wheaton, 1986, p.212.
8 J.R.W. Stott, The Epistles of John, An Introduction and Commentary, Eerdmans, Grand Rapids, 1964, pp.76-77.
9 William F. Arndt and F. Wilbur Gingrich, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature. Cambridge, University Press, 1960, p.623.
10 Zane Hodges, “1 John,” The Bible Knowledge Commentary, the New Testament Edition, Editors, John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Victor Books, Wheaton, 1983, p.887.
11 A. T. Robertson, A Grammar of the Greek New Testsment in the Light of Historical Research, Broadman Press, Nashville, 1934, p.1087; James Hope Moulton, A Grammar of the New Testament Greek, Vol.1, T.&T Clark, Edinburgh, Third Ed., 1967, p.167.
Intego y'ingenzi y'iri somo muri izi nyigisho ni uguha abakristo amahame-fatizo yo muri Bibiliya ku byerekeye kuyoborwa n'Imana. Ntabwo rigenewe kuba ibisobanuro byuzuye cyangwa urutonde rwuzuye rwo ku bushake bw’Imana.
Imigani 14:12 hatubwira ko hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira y'urupfu. Yeremiya nawe avuga yeruye ingorane z'umuntu zo kutabasha kuyobora ubugingo bwe. Muri Yeremiya 10:23, aravuga ati, "Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze”. Kubera ubwenge n'ubushobozi by'umuntu bifite aho bigarukira, gusobanukirwa kugufi hamwe na kamere ikora icyaha, umuntu ntabasha kuyobora intambwe ze. Ibimugaragarira ko ari iby'ukuri bihinduka uburyo bwo kurimbuka no gupfa. Nk'uko ibyo umuntu yibwira bitandukanye n'iby'Imana yibwira, niko n'inzira ze zidashyikira umugambi utunganye kandi w'ubwenge w'Imana.
Yesaya 55:8-9 "Erega, ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye; niko Uwiteka avuga. 9 Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira."
1 Abakorinto 1:25 "Kuko ubupfu bw'Imana burusha abantu ubwenge; kandi intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga."
Icyitegererezo:
(1) Habayeho igihe mu myaka y'1940 ubwo umuntu yakekaga ko intwaro kirimbuzi (bombe atomiki) yashoboraga kurangiza intambara zose no kuzanira isi amahoro. Nyamara ntibyashobotse.
(2) Imbere y'ingorane abashakanye bahura nazo, abantu babona gutandukana nk'igisubizo aho guhangana n'umubabaro n'intambara byo gutunganya ibibazo byabo. Guca mu ngorane ku bashakanye biri mu bushake bw'Imana nk'uko Ibyanditswe bivuga, bikaba iteka iby’agaciro ku muntu n'abo babana muri rusange. Ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko Ibyanditswe byakomeje kuba ukuri. Gutandukana kw’abashakanye kuzana umubabaro n'ingorane nyinshi aho kubigabanya ku muryango muri rusange no ku batanye.
Imana Ihoraho yonyine ariyo Alufa na Omega, ifite ubwenge n'imbaraga bitarondoreka, urukundo n'imbabazi ni yo ishobora kuyobora iby'ubugingo bw'umuntu. Ni nde utuzi kurusha abandi, ibyo dushoboye, intege-nke zacu, na buri kintu cyose mu bugingo bwacu nk'Imana, umuremyi wacu watubumbye mu nda za ba mama?
Zaburi 139:13-14 "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye; Wanteranyirije mu nda ya mama. 14 Ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: Imirimo wakoze ni ibitangaza: Ibyo, umutima wanjye ubizi neza."
Ibyanditswe bivuga ko Imana yita kuri buri wese muri twe kandi ikaba ishaka kuyobora ubugingo bwacu.
Umugambi wayo usumba byose mu buryo butarondoreka. Ubwenge bwayo bugaragara mu biriho, ibizaza ndetse no mu byashize.
Ikintu cy'ingenzi cyerekana ko Imana ishaka kuyobora ubugingo bwacu kiboneka mu kuri kw'Ibyanditswe. Yaduhaye Bibiliya ngo tubashe kumenya ubushake n'umugambi byayo mu mibereho yose y'ubugingo. Ibi bivuga kumenya Imana n'ubugingo ishaka ko tugira. Uruhare rwacu ku bwo kuyoborwa n'Imana ubwayo, ni ukuyiha ibyacu ngo itugenge kandi ituyobore.
Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe; Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Nawe azajya akuyobora inzira unyuramo.
Imigani 16:1-4 “Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyira yo; Ariko igisubizo cy'ururimi rwe kiva ku Uwiteka. 2 Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye; Ariko Uwiteka ni we ugera imitima. 3 Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka; Niho imigambi yawe izakomezwa. 4 Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo; Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w'amakuba.”
Imigani 16: 9 "Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe; Ariko Uwiteka niwe uyobora intambwe ze."
Yakobo 1:5 "Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, Abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa.
1 Petero 5:6-7 "Nuko mwicishe bugufi, muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. 7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe."
Iyo utekereje ku gushaka kw'Imana ni iki kikuza mu bwenge? Abantu benshi akenshi bareba ku bintu bimwe, ariko bagasuzugura iby'ifatizo kandi by'ingenzi. Urugero, kuyoborwa cyangwa se kubona ubushake bw'Imana bakunze kubishyira ku bintu nk'ibi gusa:
Nkuko bigaragara, iyo uru rutonde ari rwo rushyizwe imbere, ukuyoborwa guhinduka ikintu abantu bashaka gukoresha ngo banezererwe maze ubugingo bugende neza nk'umuhanda munini uhuza amaperefegitura. Mu kuri dukwiriye gushaka kuyoborwa n'Imana no gusengera ibintu nk'ibyo nkuko Yakobo atuburira yandika ati,
"Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo: Umwami Imana nibishaka, tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya." (Yakobo 4:15).
Pawulo nawe yaranditse ati, "Mbasabira urudaca uko nsenze, kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu, ikangeza i wanyu (Abaroma 1:9b-10); n’Imigani 16:3 havuga ngo
"Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka; niho imigambi yawe izabonezwa."
Unyujije amaso kuri iyo mirongo aho ugushaka kw'Imana kuvugwa, usanga bigaragara ko ibyishimo byacu n'utundi twihariye twitaho kenshi atari iby'ingenzi. Imyitwarire nk'iyo yerekana gutekereza kw'abantu batagira aho bahuriye n'imigambi y'Imana ihoraho ..Ku ruhande rwacu usanga dutumbiriye ibitunezeza nyamara Imana yo ifite imigambi yindi ikomeye itekereza.
Kunyuza amaso ku bice aho amagambo “ubushake bw’Imana” ari bitwereka rwose ko icyo Imana ishaka cya mbere ari iby’Umwuka kandi bikaba byerekeye gushaka kw’Imana cyangwa guhinduka tugasa na Kristo.
1 Abakorinto 1:1-2 "Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo, nk'uko Imana yashatse, na Sositene mwene Data, 2 turabandikiye, mwebwe abo mw'itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni we Mwami wabo n'uwacu."
2 Abakorinto 1:1 "Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data, turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose "
Abefeso 6:6 "Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa, ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka , mubikuye ku mutima. "
Abakolosayi 4:2 "Mukomeze gusenga, muba maso, mushima."
1 Abatesaloniki 4:3 "Icyo Imana ishaka ni iki: Ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana;"
1 Petero 2:15 "Kuko ibyo Imana ishaka ari uko muzigisha abantu b'abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu:"
1 Petero 4:2 "Ngo ahereko amara iminsi isigaye, akiri mu mubiri, atakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akore ibyo Imana ishaka."
1 Petero 5:2 "Muragire umukumbi w'Imana wo muri mwe, mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk'uko Imana ishaka; atari kubwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze;"
Urufatiro rw'ingenzi rwo kumenya no gukora ubushake bw'Imana ni ugusenga Imana no gushaka gukora ibyo ishaka – kuyishimisha no kuyihimbaza.
Zaburi 25:12 "Ni nde wubaha Uwiteka? Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo."
2 Abakorinto 5:9 "Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri, cyangwa tudahari."
Zaburi 37:4-5 "Kandi wishimire Uwiteka, Nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba. 5 Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira, nawe azabisohoza."
1 Abatesaloniki 4:1 "Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana."
Yakobo 4:3-4 "Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. 4 Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw'iby'isi butera kwanga Imana."
Abefeso 6:6 "Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa, ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka, mubikuye ku mutima."
2 Timoyeyo 2:4 "Ntawaba umusirikare, kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare."
Amategeko: Ibi byerekeye amategeko arambuye yo mu Ijambo ry'Imana twaherewe kuyobora imibereho yacu. Ni ubushake bw'Imana gusenga, gusoma Bibiliya zacu, guteranira hamwe iteka, abagabo gukunda abagore babo n'ibindi. Ntitugomba kwiba, gusambana, kubeshya, kwica, gukwirakwiza amagambo asebanya, kwijujuta, cyangwa kunegura. Amategeko asa n'aya yose agaragaza ubushake bw'Imana.
Zaburi 119:9 "Umusore azeza inzira ye ate? Azayezesha kuyitondera nk'uko Ijambo ryawe ritegeka."
Abaroma 12:2 "Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose."
Icyitegererezo: Iyo icyapa cyo ku muhanda cyanditseho ngo, "Umuvuduko ntugomba kurenza km 50", aba ari itegeko. Itegeko ryo muri Bibiliya ni "Mubabarirane".
Amahame cyangwa Amabwiriza: Amategeko cyangwa amabwiriza rusange ashobora gukoreshwa mu buryo bwinshi. Bigize ibyagenderwaho mu kutuyobora aho Ibyanditswe bidatanga amategeko.
Icyitegererezo: Iyo icyapa cyo ku muhanda cyanditswe ngo "Mugende mwitonze," biduha amabwiriza rusange yo kugenderwaho mu bihe bitandukanye. Ihame ryo muri Bibiliya ni "Byose turabyemerewe koko, ariko ibitwungura si byose" ( 1 Abakorinto 10:23). Muri Kristo mfite uburenganzira bwo gukora ibintu byinshi bitabujijwe mu Byanditswe, ariko se byungura umubiri wanjye cyangwa ubuhamya bwanjye?
Amahame ngenderwaho mu gushungura ingero ziva mu isi:
(1) Abizera si ab'iyi si ariko bari muri yo. Nuko rero bagomba kuyibamo mu bwenge ngo bafashe ubugingo no kwita ku miryango yabo, kimwe no gukora umurimo w'Imana:
Yohana 17:14-18 "Nabahaye Ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga, kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw’isi. 15 Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi. 16 Si ab’isi, nk’uko na njye ntari uw’isi. 17 Ubereshe ukuri: Ijambo ryawe niryo kuri 18 Uko wantumye mu isi, nanjye niko nabatumye mu isi.”
1 Abakorinto 7:31 "N’abakoresha iby'isi bamere nk’abatarenza urugero: kuko ishusho y'iyi si ishira."
Abefeso 4:28 "Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha abakene."
Abefeso 5:10-18 "Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y’ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane, kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 13 Ariko byose, iyo bitangajwe n'umucyo, na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. 14 Ni cyo gituma bivugwa ngo: Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira! 15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. 17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. 18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: Ahubwo mwuzure Umwuka."
(2) Imana iraturenze, iruta byose, iba hose. Ikorera mu isi no mu bugingo bwacu. Nuko rero hari aho twakura ingero z'ukuri dushobora gukoresha mu gushaka kumenya ibyo Imana ikora, no gukora ugushaka kw'Imana.
Abaroma 1:10 "Kugira ngo, naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu, ikangeza iwanyu;"
Abaroma 8:28 "Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye:"
Abaroma 11:36 "Kandi byose ariwe bikomokaho, akabibeshaho, akaba ari nawe tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose: Amen.”
Abaroma 15:32 "Mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda, nduhukane namwe."
Umubwiriza 7:13-14 "Itegereze umurimo w'Imana: Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse? 14 Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujye utekereza; yuko Imana ariyo yaremye byombi, ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze."
(3) Ariko Satani nawe arakora; nuko rero tugomba kwitonda mu gukoresha urutonde rwo mu Ijambo ry'Imana nk'akayunguruzo ko kuyungurura ibitandukanye no gushaka kw'Imana.
2 Timoyeyo 2:26 "Basinduke, bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka."
Abefeso 5:15-16 "Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 16 mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi."
Zaburi 119:9 "Umusore azeza inzira ye ate? Azayezesha kuyitondera nk'uko Ijambo ryawe ritegeka."
Amahame akoreshwa mu gushungura ingero zitwerekeye ubwacu.
(1) Imana niyo yatubumbye, iturera mu mateka y’isi mu gihe cyacu mu migambi yayo. Uretse kamere yacu ikora icyaha, ibi birimo ibitureba byose - ibitsina byacu, impano, imyifatire, ubwenge, ibituranga ku mubiri, ababyeyi, ibyatubayeho, n’ibindi.
Zaburi 139:13-19 "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye; wanteranyirije mu nda ya mama. 14 Ndagushimira kuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: Imirimo wakoze ni ibitangaza: Ibyo, umutima wanjye ubizi neza. 15 Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y'isi. 16 Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga. Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe, itarabaho n'umwe. 17 Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! 18 Nabibara, biruta umusenyi ubwinshi: Iyo nkangutse, turacyari kumwe. 19 Mana, icyampa ukica abanyabyaha, mwa bicanyi mwe, nimuve aho ndi.”
Yeremiya 1:5 "Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, kandi nakwejeje utaravuka; ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga."
Yesaya 43:7 "Nzanira umuntu wese witirirwa izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni njye wamuremye; ni njye wamubumbye."
Yesaya 54:16 "Dore ni njye urema umucuzi uvugutira umuriro w'amakara, agakuramo icyuma akoresha umurimo we; kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura."
Kuva 9:16 "Ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika, Ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo Izina ryanjye ryamamare ku isi yose."
Abaroma 9:7 "Kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu, si cyo kibagira abana be bose: ahubwo yabwiwe ngo: Kuri Isaka niho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa."
(2) Nk'abakristo, Imana yaduhaye n'impano z'Umwuka zo kudushoboza imirimo y'Umwuka muri Kristo no mu isi (reba no mu 1 Abakorinto 12: 3-12).
Abaroma 12:3-8 "Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera. 4 Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, 5 natwe niko turi: kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. Nuko kuko dufite impano zitandukanye, nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi, duhanure uko kwizera kwacu kungana: 7 cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana, tugire umwete wo kubigabura: cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha: 8 cyangwa uhugura, agire umwete wo guhugura: ugira ubuntu, abugire atikanyiza: utwara, atwarane umwete: ugira imbabazi, azigire anezerewe."
1 Petero 4:10 "Kandi nk'uko umuntu yahawe impano, abe ariko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi."
(3) Buri muntu ni umwimerere n'ishusho ye ubwe n'umugambi ku bugingo bwe nk'uko guhamagara no kugengwa n'Imana biri.
Zaburi 119:73 "Intoke zawe nizo zandemye, nizo zambumbye: Umpe ubwenge, kugira ngo nige ibyo wategetse.
Zaburi 139:14 "Ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: Imirimo wakoze ni ibitangaza: Ibyo, umutima wanjye ubizi neza."
Abaroma 12:3 "Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera."
Abefeso 2:10 "Kuko turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yateguriye kera, kugira ngo tuyigenderemo."
(1) Ibyo duhura na byo, inzugi zikinguye n'izikinze.
1 Abakorinto 7:20-21 "Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa. 21 Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora, niba ushobora kubaturwa, ubikore."
Abafilipi 1:12-18 "Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye Ubutumwa Bwiza inkomyi, ahubwo byabushyize imbere; 13 kuko byamenyekanye mu basirikari barinda Kaisari bose, no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe;14 nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga. 15 Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'ishyari no kwirema ibice; naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunda. 16 Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira Ubutumwa Bwiza: 17 naho babandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega, bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye. 18 Mbese ibyo bitwaye iki? Ntacyo, kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri, Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira:"
(2) Amakuru, ukuri, n'imibare y'ubukungu, politiki, ibidukikije n'abo tubana.
(3) Uko umuntu ateye, imyifatire, gusa no kudasa.
(4) Impano, ubumenyi, ubushobozi, amashuri, amahugurwa, kumenyera umurimo, no kwitegura.
(5) Uko umubiri uteye cyangwa ubuzima, imyaka.
(6) Igitsina (gabo cyangwa gore)
Urugero: Umuntu w'umuzamu ashobora kugira atya akagera mu ikipi y'umupira ikomeye, nyamara nzi ko atari ko Imana ishaka ku bugingo bwanjye. Kuba nshaje cyane, ngenda buhoro, kandi ndi mugufi cyane bishobora kuba impamvu eshatu z'ukuri zatuma ntakina umupira. Tugomba rero kumenya ko Imana ikorera mu byo duhura na byo. Ibintu ntibipfa kuza gusa nk'amahirwe cyangwa gisida.
(1) Tugomba kwiga kumva uko dukoresha ingero zo mu isi yacu (ubuzima, impano, amahugurwa, amafaranga, uburwayi, n'ibindi)
(2) Tugomba gushaka kwigira muri uku kuri, ngo tugire icyo dukuramo cyangwa ndetse kukugenderaho, no kwiringira ko Imana iyobora byose kandi ikoresha ndetse igakorera muri ibyo bintu byose.
(3) Mu gusuzuma ingero zose, tugomba kwibuka ko Ijambo ry'Imana rigomba kutubera buri gihe aho dupimira icyiza cyangwa ikibi.
Abeheburayo 5:12 "Kandi, nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe ibyo ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye:"
Yesaya 55:7-9 "Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, nawe aramugirira ibambe; agarukire Imana yacu, kuko izamubabarira rwose pe. 8 Erega, ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye; niko Uwiteka avuga. 9 Nk'uko ijuru risumba isi, niko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira."
Imigani 2:9 "Nibwo uzamenya gukiranuka n'imanza zitabera, No gutungana, ndetse n'inzira zose zitunganye."
Imana ntiduha cyangwa ngo itwoherereze ingero zitandukanye n'Ijambo ryayo. Satani n'isi ni byo bikora bityo, si Uwiteka. Urugero, Umukristokazi ashobora kwemera kurongorwa n'umugabo witwa Karoli, ariko niba Karoli atizera, uyu mugore akomeza kugira ibyiringiro, Imana ntiba ikorera muri uko kwiringira kw'uwo mugore kubera ibigaragara mu Byanditswe.
1 Abakorinto 7:39 "Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho: ariko iyo umugabo apfuye, ntakimubuza gucyurwa n'uwo ashaka; icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu."
2 Abakorinto 6:14 "Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite?"
(4) Gusobanukirwa ubushake bw’Imana si iby'icyiza n'ikibi gusa, ahubwo ikirusha ibindi kuba cyiza ni ukumenya ibyo Ijambo ry'Imana rishyira imbere.
Abafilipi 1:10 "Mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n'inyanga-mugayo, kugeza ku munsi wa Kristo."
Abafilipi 1:20-21 "Kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n'isoni z'ikintu cyose, ahubwo nzajya nshira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n'umubiri wanjye iteka ryose, nk'uko bimeze ubu, n'ubwo nabaho cyangwa n'ubwo napfa. 21 Erega, ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu."
Matayo 6:19-20 "Ntimukibikire ubutunzi mw'isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba: 20 ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe:"
(5) Imana ntiduha ibyifuzo binyuranye n'ukuri gusanzwe. Umuntu ashobora kwemera gushakana n’umuntu bamenyanye igihe gito. Ibi si byiza. Ntugomba gushaka umuntu umenye vuba gutyo. Cyangwa, umuntu ashobora kureka akazi akajya gucuruza - afite uruhinja, ntacyo yazigamye, n'imyenda myinshi. Ibi na byo si byiza.
(6) Bityo, Umwami ntaduha ibyifuzo binyuranye n'ingero zo mw'isi. Umuntu ashobora gushaka kwibera umunyabukorikori cyangwa umwubatsi ariko se afite ubumenyi bw'umunyabukorikori cyangwa bwo gushushanya amazu? Niba atabizi, si byo Umwami ashaka ko akora.
(7) Nkuko byavuzwe haruguru, kwemera kose gukora ibintu binyuranye n'Ibyanditswe si iby'Imana. Ijambo ry'Imana ni urufunguzo. Suzuma ibyifuzo n'ibyo wemera byose mu Ijambo ry'Imana, amategeko n'amahame yabyo. Niba bihuje n'Ijambo ry'Imana ni iby'Imana, ariko na none, tugomba kubiha igihe no kubigereranya n'izindi ngero. Tugomba kubisengera no gusaba ubwenge.
Yakobo 1:5 "Ariko niba hariho umuntu muri umwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa."
(8) Urufunguzo rukuru ni ubumwe bwa buri muntu n'Imana. Luka 16:10 havuga ihame rishobora gukoreshwa aha. Riravuga ngo "Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye." Icy'ingenzi ku byo dutekereza nk'ingingo zikomeye zo mu bugingo - ishuri, gushyingirwa, guhamagarwa, kugura imodoka, inzu, n'ibindi - ni ugukiranuka kwacu mu mibereho n'Umwami n'ibyo twiyemeje biri mu bugingo bwacu bwa buri munsi. Ibi ntibiduha gushishoza gusa, ahubwo ni ubushishozi bw'Umwuka mu guhitamo neza bishyira iby'Imana imbere y'ibyacu (reba n'Abefeso 5:9-18; Luka 14: 25-27).
Zaburi 119:133 "Ujye utunganya intambwe zanjye mu Ijambo ryawe; gukiranirwa kose kwe kuntegeka."
Abaroma 12:1-2 "Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw'imbazi z'Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, niko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, nibyo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”
Matayo 16:23-24 "Arahindukira, abwira Petero ati: Subira inyuma yanjye, Satani; umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu. 24 Maze Yesu abwira abigishwa be, ati: Umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we, ankurikire;"
Mu gihe kuyoborwa n'Imana bizadukuriraho ibituvuna, bikaduha kuruhuka, bigahindura ubugingo bushimisha, intego yako ya mbere si ukugira ubugingo nk'umuhanda munini uhuza amaperefegitura, utagira imikingo, ibinogo n'ibyateza impanuka byose. Kuyoborwa n'Imana bidufasha kubahisha Umwami no gukora ubushake bwe tutarebye ibyo ubugingo bushobora kuzana.
(Inyigisho z’ intebe y'imanza ya Kristo)
Inyigisho ikomeye yo mu Isezerano Rishya yerekeye ingororano n'intebe y'imanza ya Kristo. Ni inyigisho ikunda kwibagirana cyagwa iyo yigishijwe, ikigishwa nabi kubera ijambo "imanza" rikoreshwa mu gusobanura Ikigiriki. Samuel Hoyt avuga kuri ibyo yaranditse ati:
Mu itorero ry'iki gihe hari ibitumvikana byinshi n'impaka zerekeye iby'ukuri ku gusuzumwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo. Amagambo "intebe y'imanza ya Kristo" muri Bibiliya y'Ikinyarwanda yateye bamwe gutanga umwanzuro utari wo kuri kamere n'intego z'iri suzumwa. Icyo bahurizaho bibeshya gituruka muri iyi Bibiliya y'Ikinyarwanda ni uko Imana izatanga igihano gikwiriye ibyaha byakozwe mu bugingo bw'uwizera, noneho urugero rw'ibihano by'ibyaha rugaturuka aho. 12
Nk'uko biza kugaragara, n'ubwo intebe y’imanza ya Kristo ifite ibice bitangaje bihoraho, si ahantu n'igihe Umwami azatangira ibihano ku byaha byakozwe n'abana b'Imana. Ahubwo ni ahantu ingororano zizatangwa cyangwa zikabura bitewe n'uko uwizera azaba yaritwaye ku bw'Umwami.
Mu 1 Abatesalonike 2:19-20, intumwa Pawulo aterwa inkunga n'ingororano mu gihe cyo kugaruka k'Umwami aje gutwara itorero nk'uko abivuga muri kiriya gice cy'uru rwandiko kandi ari yo ngingo y'ifatizo ya 2 Abatesalonike. Kugaruka k'Umwami n'icyo bisobanura ni ingingo ikomeye yo mu Isezerano Rishya.
1 Abatesalonike 2:19-20 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? 20 Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu."
Ni iby'igiciro ko mu magambo ya nyuma y'Ibyahishuwe, igitabo cya nyuma cya Bibiliya, tubonamo aya magambo y'Umwami: "Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze." (Ibyahishuwe 22:12).
Mu gihe agakiza ari impano, hari ingororano zitangirwa gukiranuka muri Kristo, no kuzibura bitangirwa gukiranirwa. Ingororano zihinduka kimwe mu bidutera inkunga mu bugingo bwa gikristo. Ariko tugomba gusobanukirwa kamere y'izi ngororano kugira ngo twumve kamere y'ibidutera inkunga. Abantu bamwe bababazwa n'inyigisho z'ingororano kuko ibi bisa n'ibivuga ngo "ibyo twakoreye" aho kuba "impano"; ku bw'ibyo, tugomba gukorera Umwami tubitewe n'urukundo no ku bw'icyubahiro cy'Imana.
Ni byo, tugomba gukorera Umwami tubitewe n'urukundo n'icyubahiro cy'Imana, no gusobanukirwa kamere y'ingororano bizadufasha kubikora. Ariko ukuri ni uko Bibiliya idusezeranya ingororano. Imana iduha agakiza. Ni impano ku bwo kwizera, ariko itugororera ku bw'imirimo myiza. Imana ibikorera kugira ngo tuyikorere. Imana ibikorera kugira ngo twitangire kwakira ubuntu bwayo, ariko kuyikorera, ni uburyo bukoreshwa mu gukora ibyo. Ni uruhare n'inkunga byacu, kandi Imana ibona ibi nk'ibikwiriye kugororerwa.
Menya iyi mirongo ikurikira:
Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."
1 Abakorinto 3:11-15 "Kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo. 12 Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishurwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa , ariko nk'ukuwe mu muriro."
1 Abakorinto 15:10 "Ariko ubuntu bw'Imana nibwo bwatumye mba uko ndi; kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose; nyamara si njye, ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe na njye."
Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."
Abaroma 14:10-11 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; 11 kuko byanditswe ngo: Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, amavi yose azamfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana."
2 Abakorinto 5:9-10 "Nicyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri, cyangwa tudahari. 10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri we; kugira ngo niyerekenwa,tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye , ubwo azaza."
Ibyahishuwe 3:11-12 "Ndaza vuba: komeza ibyo ufite, hatagira ugutwara ikamba ryawe. Unesha, nzamugira inkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye, kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n’iry’ururembo rw'Imana yanjye, nirwo Yerusalemu nhya, izamanuka iva mu ijuru, iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya."
Ibice byo mu Baroma 14:10 no mu 2 Abakorinto 5:10 bivuga "intebe y'imanza". Aha ni ubusobanuro bw'ijambo rimwe ry'ikigiriki, Bema. Mu gihe Bema rikoreshwa mu Butumwa Bwiza no mu Byakozwe n'Intumwa nk’ahantu habaga hashyizwe hejuru aho umucamanza w'Umuromani cyangwa umutegetsi yicaraga atanga amategeko cyangwa aca imanza, gukoreshwa kwaryo mu nzandiko za Pawulo kwakomeje gukoreshwa kwaryo kwa kera mu Bagiriki kubera ko ryibutsa uburyo bwabo bw'imikino ngorora-ngingo.
Abaroma 14:10 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana."
2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiranye n'ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
Iri jambo ryakuwe mu mikino aho abakinnyi bahataniraga igihembo imbere y'abacamanza bakoraga uko bashoboye ngo amategeko y'umukino yose yubahirizwe. Utsinze yakinnye akurikije amategeko yajyanwaga n'abacamanza ha handi imbere hashyizwe hejuru hitwaga Bema. Aho ni ho ikamba ry'uwatsinze ryamushyirwaga ku mutwe nk'ikimenyetso cyo gutsinda.
2 Timoyeyo 2:5 "Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino, ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe."
1 Abakorinto 9: 24-25 "Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ari ko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe. 25 Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika.
Muri iyi mirongo yose:
Pawulo yagereranyaga uwizera n'umukinnyi mu irushanwa ry'Umwuka. Nk'uko umukinnyi w'umugiriki watsindaga yahagararaga imbere ya Bema ngo ahabwe igihembo cyangirika, ni ko n'umukristo azahagarara imbere ya Bema ya Kristo ngo ahabwe igihembo kitangirika. Umucamanza kuri Bema yahaga ibihembo abatsinze. Ntiyakubitaga abatsinzwe. 13
Dushobora kongeraho ko atabahanishaga imirimo ikomeye.
Mu yandi magambo, ni intebe y'ingororano kandi yerekana ko igihe cyo kubona cyangwa kutabona ingororano nyuma y’igeragezwa kigeze. Ariko si igihe cyo guhana, si aho abizera bacirwa imanza z'ibyaha byabo. Ibyo byaba bitandukanye n'umurimo wuzuye wa Kristo ku musaraba kubera ko yarangije igihano cy'ibyaha byacu byose. Chafer na Walvoord bafite ijambo rikomeye kuri ibyo:
Ku byerekeye icyaha, Ibyanditswe byigisha ko umwana w'Imana uri mu buntu atazacirwa urubanza (Yohana 3:18; 5:24; 6:37; Abaroma 5:1; 8:1; 1 Abakorinto 11:32); mu guhagarara imbere y'Imana kwe, kubera ko igihano cy'ibyaha byose – ibyashize, iby'ubu n'ibizaza (Abakolosayi 2:13) - cyarangijwe na Kristo nk'inshungu itunganye, uwizera ntacirwaho iteka, ahubwo kuba ari muri Kristo, aba yemewe n'ubutungane bwa Kristo (1 Abakorinto 1:30; Abefeso 1:6; Abakolosayi 2:10; Abaheburayo 10:14) kandi aba akundwa n'Imana nk'uko Kristo akunzwe na yo (Yohana 17:23). 14.
Na none, Chafer yanditse ku byerekeye Bema ati, “ntabwo byakabirizwa ngo imanza z'abera ntizirebana n'icyaha, ko ari ugutanga ingororano kurusha uko ari ukwamagana ikosa" 15
Icyo gihe kizahita gikurikira kuzamurwa cyangwa kuzuka kw'itorero, nyuma y'uko abizera bajyanwe kwibera hamwe n'Umwami mu kirere nk'uko bivugwa mu 1 Abatesalonike 4:13-18:
"13 Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby'abasinziriye, mutababara nka babandi badafite ibyiringiro. 14 Ubwo twamenye yuko Yesu yapfuye, akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. 15 Iki ni cyo tubabwira, tukibwirijwe n'ijambo ry'Umwami wacu, yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k'Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. 16 Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya maraika ukomeye, n'impanda y'Imana; nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka: maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamurwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose. 18 Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo."
Ingingo cyangwa impamvu zishyigikira iki gitekerezo:
(1) Muri Luka 14:12-14, ingororano ijyana no kuzuka kandi kuzamurwa bizaba igihe itorero rizazurwa.
Luka 14:12-14 "Kandi abwira uwamuraritse ati: N'urarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa n'ijoro, ntukararike inshuti zawe cyangwa bene so cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika na we, bakakwitura. 13 Ahubwo n'urarika, utumire abakene n'ibirema n'abacumbagira n'impumyi: 14 nibwo uzahirwa, kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse."
(2) Mu Byahishuwe 19:8, igihe Umwami azagaruka hamwe n'umugeni we nyuma y'amakuba, umugeni azaba yamaze kugororerwa. Ingororano ye igereranywa n'umwenda w'igitare mwiza, imirimo yo gukiranuka y'abera - iyo ni ingaruka y'ingororano bidashidikanywaho.
Ibyahishuwe 19:8 "Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera."
(3) Muri 2 Timoteyo 4:8 na 1 Abakorinto 4:5, ingororano zijyana n'"urya munsi " no kuza kw'Umwami. Na none, ku itorero ibi ni bimwe n'ibivugwa mu 1 Abatesalonike 4:13-18.
2 Timoyeyo 4:8 "Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."
1 Abakorinto 4:5 "Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mutima, Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye."
Nuko uko bikurikirana ni uku (a) kuzamurwa kurimo guhindurwa bashya cyangwa kuzuka kw'imibiri, (b) gukuzwa mu ijuru hamwe n'Umwami, (c) isuzumwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, (d) n'ibihembo cyangwa ingororano.
Intebe y’imanza ya Kristo izaba iri ahantu ho mu ijuru imbere y'Umwami. Ibi bigaragazwa n'imirongo ikurikira:
1 Abatesalonike 4:17 "Maze na twe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo mu bicu, gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka."
Ibyahishuwe 4:2 "Muri ako kanya mba mu Mwuka: mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n'uyicayeho."
Ibyahishuwe 19:8 "Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera."
Imirongo yose ivuga kuri Bema ibwira abizera cyangwa yerekeye ku bizera b'itorero. Reba uko yibanda ku mirimo.
Abaroma 14 10-12 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; 11 kuko byanditswe ngo: Ndirahiye, amavi yose azamupfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana. 12 Nuko rero, umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana."
1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
2 Abakorinto 5:9-10 "Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi i wacu mu mubiri, cyangwa tudahari. 10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri We; kugira ngo niyerekanwa, tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye, ubwo azaza."
1 Abatesalonike 2:19-20 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? 20 Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu."
1 Timoteyo 6:19-20 "Bibikira ubutunzi buzaba urufatiro mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri. 20 Timoyeyo we, ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n'ingirwa-bwenge zirwanya i by’Imana.
Tito 2: 12-14 "Butwigisha kureka kutubaha Imana, n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none, 13 dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ni byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ni we Mana yacu ikomeye n'Umukiza, 14 watwitangiye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka n'imirimo myiza."
Gahunda yo kuzuka no kugororera abera bo mu Isezerano Rya Kera izabaho nyuma y'amakuba akomeye, nyuma y'uko abera b'itorero bazaba bageze mu ijuru, bagororewe, nyuma bakagarukana n'Umwami gucira amahanga imanza (reba na Matayo 24).
Ibyahishuwe 19:8 "Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera."
Danieli 12:1-2 "Maze icyo gihe Mikaeli wa mutware ukomeye, ujya ahagarikira abantu bawe, azahaguruka; hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. 2 Kandi benshi bo muri bo, bazaba barasinziriye mu gitaka, bazakanguka; bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n'isoni, no gusuzugurwa iteka ryose."
Abizera bose, bidaturutse ku gutungana kwabo, bazazamurwa bahagarare imbere y’intebe y’imanza ya Kristo gusobanura iby'ubugingo bwabo. Muri icyo gihe bazahabwa ingororano cyangwa bazibure. Bamwe bizera inyigisho z'igice zo kuzamurwa zivuga ko abazaba bari mu busabane n'Umwami ari bo bonyine bazazamurwa nko guhana abandi ku bw'ibyaha byabo. Nk'uko byavuzwe haruguru, ibi ntibinyuranye gusa n'umurimo wuzuye wa Kristo warangije rimwe risa igihano cy'ibyaha byacu, ahubwo binanyuranye n'inyigisho zo mu 1 Abatesalonike 5:8-17:
"8 Ariko twebweho, ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibishindisha, twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. 9 Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo, 10 wadupfiriye kugira ngo ni tuba turi maso, cyangwa ni tuba dusinziriye, tuzabaneho na we. 11 Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane, nk'uko musanzwe mubikora. 12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. 13 Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirana amahoro. 14 Kandi turabahugura, bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. 15 Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. 16 Mwishime iteka. 17 Musenge ubudasiba."
Reba imirongo ya 9 na 10. Ibihavugwa byerekana ko Pawulo yatekerezaga kugaruka kwa Kristo gutwara itorero - kuzamurwa (1 Abatesalonike 4:13-18). Kuzamurwa ni uburyo bwo kudukiza umujinya avuga mu gice cya 5:1-3. Byongeye, amagambo "turi maso cyangwa dusinziriye" yo mu murongo wa 10 yerekeye gutungana, si ukuba umuntu ari muzima cyangwa yarapfuye igihe Kristo azagaruka nk'uko biri mu gice cya 4:13-14. Ibi birasobanutse ukurikije uko bivugwa mu gice cya 5:4-8 n'ukuntu yahinduye ijambo ry'Ikigiriki yakoresheje ryo gusinzira. Mu gice cya 5:10 yakoresheje ijambo ry'Ikigiriki katheudo aho kuba koimao, ijambo yakoresheje mu gice cya 4:13-14 rishushanya urupfu rw'umubiri. Nubwo katheudo yavugaga gusinzira kw'umubiri ndetse no gupfa, ryakunze gukoreshwa mu kuvuga kutagira ibyo umuntu yitaho ku by'Umwuka, kandi ibi ni byo bivugwa mu gice cya 5. Icy'ingenzi aha ni iki: kubera kamere yo gutungana no kwuzura k'urupfu rwa Kristo (reba amagambo "wadupfiriye" yo mu murongo wa 10), twaba dushishoza cyangwa tudashishoza, tuzabana na We mu kuzamurwa ngo duhagarare imbere y’intebe y’imanza ya Kristo.
Uzadusuzuma ku ntebe y’imanza ya Kristo ni Kristo we ubwe, We uriho ndetse asuzuma ubugingo bwacu kandi azazana mu mucyo ukuri kw'imigendere n'imirimo yacu igihe tuzahagarara imbere ye kuri uwo munsi w’intebe y’imanza ya Kristo. Mu Baroma 14:10 intumwa yise iki gihe cyo gusuzumwa Bema y'Imana mu gihe mu 2 Abakorinto 5:10 acyita Bema ya Kristo. Icy'ingenzi ni uko Yesu, Imana, ari We usuzuma agatanga ingororano.
1 Abakorinto 4:5-9 "Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye. 6 Nuko, bene Data, ibyo mbyigereranyijeho, njyewe na Apolo, ku bwanyu, nk'ubacira umugani; kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza, arwana ishyaka ry'umwe, agahinyura undi. 7 Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe, ni iki gituma mwirata nk'abatagihawe? 8 Mumaze guhaga; mumaze gutunga, ndetse mwimye nk'abami, tutari kumwe: yemwe icyampa mukima, kugira ngo natwe twimane namwe. 9 Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi, nk'abaciriwe urubanza rwo gupfa: kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu."
2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri we; kugira ngo, niyerekanwa, tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye, ubwo azaza."
Abaroma 14:10 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwese So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana;"
Intego n'ifatizo ni yo ngingo yo kwitonderwa kandi idusobanurira ibintu bifatika bijyana n’intebe y’imanza y’Imana. Bimwe mu bibazo byo kwitonderwa ni ibi: Ni kuki tuzazanwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo? Mbese ni kubw'ingororano cyangwa kuzibura? Mbese hari igihano kizatangwa? Mbese hazaba agahinda gakomeye? Ni fatizo ki iyo ntebe y’imanza ya Kristo izashingiraho? Ni icyaha, ibikorwa byiza, cyangwa iki?
Mu itorero, hari urujijo no kutumvikana kuri kamere nyakuri y’intebe y’imanza ya Kristo. Gukoresha amagambo "Intebe y'Imanza" mu busobanuro hafi ya bwose, kwiyobagiza amateka n'umuco byerekeye iyo ntebe y’imanza, n'inyigisho z'iby'Imana zidasobanutse ku byerekeye umurimo wuzuye wa Kristo, ibi byose byafatanirije hamwe mu gutuma abantu bumva, mu buryo cyangwa ubundi ko Imana itanga igihano gikwiriye abizera kubera ibyaha byabo batihannye.
Nk'incamake y'uburyo butatu, reka nsubire mu magambo ya Samuel L.Hoyt yo muri Bibliotheca Sacra.
Abigisha ba Bibiliya bamwe babona intebe y'imanza nk'ahantu h'agahinda kenshi, ahantu h'iterabwoba, n'ahantu Kristo yerekanira ibyaha by'abizera (cyangwa byibura ibitarihanwe) imbere y'itorero ryose ryazuwe kandi ryazamuwe. Bamwe ndetse bajya kure bakavuga ko abakristo bazagira kubabazwa ku bw'ibyaha byabo mu gihe cy'iri suzumwa.
Ku rundi ruhande hari agatsiko k'abantu bemera nka twe uko ibyo kugaruka kwa Yesu bizakurikirana; bo babona iki gihe nk'icyo gutanga ibihembo. Ibihembo bizahabwa buri mukristo. Ibizava muri iryo suzuma ni uko buri mu kristo azishimira ingororano azahabwa, hanyuma agire ikimwaro gike cyangwa yerekugira na gito.
Abandi bigisha ba Bibiliya bafata impu zombi. Bavuga ko isuzuma rizaba rikaze ariko na none bakibanda ku gushimwa kuzabera ku ntebe y'imanza. Bibanda ku kamaro na ngombwa byo kubaho nk'abiringirwa ariko bagahakana iby'ibihano by'amategeko kuri Bema. Batinda ku by'uko buri mukristo agomba gusobanura iby'ubugingo bwe imbere ya Kristo uzi byose kandi Wera. Ibyakozwe byose biturutse ku mbaraga z'umubiri bizafatwa nk'imfabusa ku by'ingororano, mu gihe ibyakozwe mu mbaraga z'Umwuka Wera byose bizahabwa ingororano ku bw'ubuntu. Abashyigikiye iki cyiyumviro bizera ko umukristo azahagarara mu bwiza imbere ya Kristo atagifite kamere ya kera y'icyaha. Bityo rero azaba adatsinzwe kubera yiswe ukiranuka. Ntibizaba ngombwa rero ko habaho igihano cy'amategeko, kubera ko Kristo yikoreye rimwe risa umujinya wose w'Imana wari ugenewe ibyaha by'uwizera. 16
Ubu buryo bwa nyuma ndizera ko ari bwo buhuje n'Ibyanditswe. Impamvu z'ibi zizasesengurwa mu gihe twiga kamere, intego, n'ifatiro by’intebe y’imanza ya Kristo. Ariko kuri ubu, kugira ngo tudatanga umusozo utari wo, tugomba kwibuka ko Ijambo ry'Imana ryigisha ryeruye ko hari ingaruka zihariye kandi zikomeye, z'igihe gito n'iz'iteka, ku bw'icyaha cyangwa kutumvira. Nubwo tutazacirwa imanza nk'abahanwa ku bw'icyaha kuri wa` munsi w’urubanza kubera ko Umwami yahanwe ku bwacu, ntitugomba gusuzugura icyaha kubera ingaruka zacyo.
Ibikurikira biragaza ko icyaha mu bugingo bw'uwizera atari ikintu cyoroshye.
1. Gutakaza ubusabane n'Umwami
Icyaha kizwi mu bugingo bw'uwizera gitera gutakaza ubusabane bwa gicuti n'Umwami, ibyo bigatera kubura ibyishimo n'amahoro.
Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."
2. Igihano cy'Imana kiva ku Mwami
Ntitugomba gufata gucyaha kw'Imana nk'igihano. Gucyaha kw'Imana ni umurimo w’Imana Data wa twese wo kwigisha no gukuza abana bayo. Rimwe na rimwe biza mu buryo bwo gupimwa, kugeragezwa, n'ingorane Imana ikoresha ngo idukosore no kutwigisha iyo twariho twigendera mu nzira zacu. Intego, icyakora ni ukutugarura kuri we. Iyo umwizera yanze kwihana, ibi bishobora kumugeza ku cyaha kimuzanira urupfu nka Ananiya na Safira (Ibyakozwe n'Intumwa 5), n'abizera bamwe b'i Korinto banze kwatura icyaha cyabo bagahabwa ikibakwiriye n'Umwami.
Abaheburayo 12:5-11"Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, murati abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana: Ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo."
1 Abakorinto 11:28-30 "Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye."
1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: Si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."
3. Kubura imbaraga n'umusaruro
Iyo twanze guhangana na kamere yacu y'icyaha mu kwatura nyakuri, dutera agahinda Umwuka tukazimya imbaraga ze mu bugingo bwacu. Ibi bivuga ko aho gukorera mu kwizera ubuntu bw'Imana, tugeraho tugakorera mu mbaraga z'umubiri. Duhindukirira uburyo bwacu maze tugashaka kuyobora ubugingo bwacu. Ibi bitanga imirimo ya kamere n'ingaruka zabyo mbi kandi zitagira imbuto. Tudafite ubugingo buguma muri we, ubugingo bwo kwizera no kumvira Umukiza, ntacyo twabasha gukora .
Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatia b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? Ibi byonyine nibyo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?
Abagalatiya 5:1-5 “Ubwo Kristo yatubabariye kuba ab’umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata. 2 Dore jyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana. 5 Naho twebwe, ku bw’Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Abagalatiya 5:19-21, 26 "Dore imirimo ya kamere iragaragara: ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana 26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari."
Yeremiya 2:12-13 "Wumirwe ku bw'ibyo, wa juru we, ufatwe n'ubwoba bukabije, wihebe cyane, ni ko Uwiteka avuga. 13 Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari njye soko y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."
Yohana 15:1-7" Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri njye ritera imbuto, arikuraho; iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo, ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. 4 Mugume muri njye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo, ritagumye mu muzabibu, niko namwe mutabibasha, nimutaguma muri njye. 5 Ni njye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri njye, nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite. 6 Umuntu utaguma muri njye, ajugunywa hanze nk'ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."
4. Kubura ibyagombye kuba ibyacu
Iyo twiyoborera ubugingo bwacu, ntitwite ku buntu cyangwa umwanya wo gukorera Umwami, tubura intumbero. Abizera ba kamere ntibagira intumbero keretse gahunda zabo ubwabo n'intego zabo zo kwikunda.
Yohana 4:34-38 "Yesu arababwira ati: Ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. 35 Mbese ntimuvuga ngo: Hasigaye amezi ane, isarura rigasohora? Dore, ndababwira, nimwubure amaso, murebe imirima, yuko imaze kwera ngo isarurwe. 36 Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranyirize imyaka ubugingo buhoraho, ngo umubibyi n'umusaruzi banezeranwe, 37 kuko iri jambo ari iry'ukuri ngo: Habiba umwe, hagasarura undi. 38 Nabatumye gusarura ibyo mutahinze; abandi barakoze, namwe mwazunguye umurimo wabo."
5. Kubura ubushake n'ishyaka ry’ umurimo w'Umwami
Abizera ba kamere bakoreshwa kandi bayoborwa n'ibyo bifuza byo kwikunda. Ahari uyu ni umwanya mwiza wo kuvuga ku byo kwikunda n'ingororano kubera ko bamwe babona guhamagarira ingororano harimo kwikunda n'ibya kamere.
Abagalatiya 5:16-17" Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira ;17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora."
Zane Hodges afite igitekerezo cyiza kuri ibi:
Ibyanditswe ntibitwigisha kutita ku bidushimisha cyangwa imibereho myiza. Gushaka guhunga igihano cy'iteka ni ukwikunda kwemewe kandi kwihutirwa. Gutekereza kurinda ubugingo bwacu nabyo biremewe. Kandi kwishimisha no kwishima si bibi.
Igihe Imana ishyira Adamu na Eva muri Edeni, yabahaye "Igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa" (Itangiriro 2:9). Bashoboraga kurya icyo bashatse ariko bakirinda kurya ku giti babujijwe. Bityo, Pawulo abwira abakire ko "Imana.... iduha byose ngo tubyishimire" (1 Timoyeyo 6:17: ijambo ry'inyuma ryongeweho).
Kwikunda ntikugomba gusobanurwa gusa kwiruka ku byo kwiyitaho. Ahubwo, kugomba gusobanurwa kwiruka ku byo kwiyitaho mu buryo bwacu, bitari mu buryo bw'Imana. Kubera ko "urukundo" ari ukuri gukomeye mu bukristo, kwikunda nyako kuzana akenshi kwiruka ku byo kwiyitaho byica amategeko y'urukundo. 17
Ibyo kwiyitaho mu buryo bw'Imana biremewe. Kwiyitaho cyangwa kwikunda ni ukwiyitaho wirengagije abandi no gushaka kw'Imana mu bugingo bwawe. Igihe Adamu na Eva bahisemo kurya ku giti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi, babikoze mu buryo bwo kwiyitaho mu bwigenge. Byari nko gusenga ibigirwamana n'icyaha. Igihe bishimishaga ubwabo n'imbuto z'ibiti n'imigisha byo mu busitani mbere y’icyaha, babikoze mu kwiyitaho ariko na none mu bagengwa kandi bubaha Uwiteka.
6. Ubumwe burimo agatotsi no kutavuga rumwe
Kamere itera ubumwe kuzamo agatotsi kimwe n’umubabaro ku bo tubana - imiryango yacu, inshuti, abo dufatanije, n'abo dukorana mu mubiri wa Kristo.
Abagalatiya 5:15 "Ariko rero nimushikurana, mugaconcomerana, mwirinde mutamarana!"
Abaheburayo 12:15-17 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana; kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana, nka Esau, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe. 17 Kuko muzi yuko hanyuma, ubwo yashakaga kuragwa umugisha, atemerewe, kuko atabonye uko yihana, n’ubwo yabishakaga cyane arira."
7. Kubura ubuzima bw'umubiri n'imbaraga
Indwara zose, intege nke, no kubabazwa si ko biterwa n'icyaha, ariko birashoboka ndetse akenshi ni byo.
1 Abakorinto 11:29-30 "Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: 30 Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye."
1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: Si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."
Imigani 17: 22 "Umutima unezerewe ni umuti mwiza; Ariko umutima ubabaye umutera konda."
Imigani 14:30 "Umutima utuje ni wo bugingo bw'umubiri; Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufa."
8. Kubura ingororano ku munsi w’imanza za Kristo
Hazabaho kubura ingororano nk'uko bivugwa mu gice gikurikira:
1 Abakorinto 3:13-15 "Umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishurwa umuriro, akaba ariwo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
Iyo ntebe si iyo guhana. Si ugucira imanza abizera ku bw'ibyaha by'uburyo ubwo ari bwo bwose, byatuwe cyangwa bitatuwe.
Ibyanditswe byigisha ko ku mwizera ubutabera bw'Imana bwujurijwe ku musaraba ku bw'ibyaha by'umwizera. Iyaba Imana yahaniraga umuntu ibyaha bye byo Kristo yamaze kwishyura, yaba isaba inyishyu ebyiri z'icyaha ubwo ikaba itakiri intabera. Ikintu nk'icyo (igihano cy'icyaha) gihinyura kwuzura kw'urupfu rwa Kristo ku musaraba. 18
Kristo yarishye igihano cy’ibyaha by'umwizera bya mbere n'ibya nyuma yo gukizwa. Umwizera azabura ingororano yagombye guhabwa, ariko ntazahanwa mu buryo bw'amategeko "kwishyura" ibyaha bye.
Ibyanditswe byigisha ko ibyaha byose, ibyatuwe n'ibitaratuwe, byababariwe kandi bikitabwaho n'umurimo wa Kristo ku musaraba; nuko rero Umukristo ntazatsindwa na byo igihe cy'imanza. Imirongo ikurikira yerekana amahame-fatizo ya kamere y'umurimo warangiye kandi wuzuye wa Kristo.
Abaheburayo 10:14 "Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose."
Abaroma 5:19 "Kandi nk'uko kutumvira Imana kw'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, niko no kuyumvira kw'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi."
Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
Abaheburayo 8:12 "Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi."
Abaheburayo 10:17-18 "Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi. 18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha."
Yesaya 38:17 "Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro; kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye bukiza urwobo rw'iborero; ibyaha byanjye byose warabyirengagije."
Yesaya 44:22 "Neyuye ibicumuro byanjye nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk'igicu; ngarukira, kuko nagucunguye."
Zaburi 103:12 "Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko niko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu."
Ni kuki tudashobora gucirwa imanza? Kubera ko Kristo yaciriwe imanza ku bwacu agahindurwa ikivume mu cyimbo cyacu.
Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,"
Yohana 3:18 “Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry’Umwana w’ikinege.”
Yohana 5:24 Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko uwumva Ijambo ryanjye, akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo.”
None ni kuki tugomba kwatura ibyaha? Kandi ni kuki Imana icira urubanza abizera ku byaha bitihanwe nk'ibya Anania na Safira mu Byakozwe n'Intumwa 5, n'abizera bamwe b'i Korinto muri 1 Abakorinto 11:28? Kubera ko ibi bitandukanye cyane.
Ibyaha bitatuwe bijyana n'ubusabane muri ubu bugingo, si isano cyangwa se uko duhagaze imbere y'Imana. Icyaha kitihanywe kiba nk'urusika ku busabane no kuyobora ubugingo bwacu kwayo. Nk’uko muri Amosi 3:3 havuga, "mbese abantu babiri bajyana batasezeranye? Igisubizo cyumvikana ni, “oya.”
Kwihana bivuga ko twemeranya n'Imana kubw’icyaha cyacu tugashaka kugaruka mu kuyoborwa na yo. "Kubabarirwa kwa buri munsi ku bari mu muryango w'Imana gutandukanywa no kubabarirwa ibyaha by’amategeko iyo umuntu yizeye Umwami Yesu Kristo" (Hoyt, p 38). Dukeneye gutandukanya kubabarirwa kw'ubusabane no kubabarirwa by'amategeko bidutsindishiriza kandi bikaduha guhagarara imbere y'Imana turi muri Kristo.
Imirongo y’ingenzi.
Abaheburayo 12:5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugurwa kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari, no gucyahwa. Kuko uwo Uwiteka akunze, ariwe ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabumvira: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe nacyo."
1 Abakorinto 11:28-32 "Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: 29 Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."
Iyi mirongo: Isobanura kamere y'urubanza Imana icira abizera muri ubu bugingo. Ni ugucyaha kugamije kwigisha no kutugarura mu kugendana n'Imana. Itwigisha ko impamvu -fatizo yo gucyaha ari gusuzuma no kwihana ibyaha bizwi kuko bitubera inzitizi mu busabane bwacu n'Imana.
Mu 1 Abakorinto 11:32 "Gucirwaho iteka hamwe n'ab'isi", byerekeye ku rubanza ruvugwa mu Baroma 1:24 n'ikurikira, guta umuco no guhenebera kw'abantu iyo bateye Imana umugongo. Ibisa n'ibi bibaho mu bugingo bw'abizera, ariko Imana irabacyaha ngo ihagarike icyaha.
1 Abakorinto 11:32 "Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa nawe kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."
Abaroma 1:24-31 "Nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakore ibiteye isoni, bononane imibiri yabo; 25 kuko baguraniye ukuri kw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, niyo ishimwa iteka ryose: Amen. 26 Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona; ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe. 27 Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana; abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. 28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe, bakore ibidakwiriye: buzuye gukiranirwa kose, n'ububi, no kurarikira, n'igomwa: buzuye n'ishyari, n'ubwicanyi, n'intonganya, n'ubugambanyi, no gukina ku mubyimba, no gusebanyiriza mu byongorerano; n'abatukana, abanga Imana, abanyagasuzuguro, abirarira, abahimba ibibi, abatumvira ababyeyi, 31 indakurwa ku izima, abava mu masezerano, abadakunda ababo, n'intababarira."
Imana ntiducira urubanza kubera ibyaha byacu mu buryo bw'inyishyu y'icyaha.
Ibyanditswe byigisha ko urupfu rwa Kristo rwari ruhagije, rushimishije. Ikibazo cy'icyaha imbere y'ubutabera bw'Imana cyabonewe umuti ushimisha Imana ku bw'igitambo gikwiriye cy'Umwana wayo. Igihano cy'ibyaha by'umwizera cyishyuwe byuzuye na Kristo, inshungu y'umwizera. Umukristo yagejejwe mu rukiko, arahanwa, arakatirwa kandi yicirwa mu nshungu ye, Yesu Kristo. Imana ntiyakuba inyishyu inshuro ebyiri kuko inyishyu yishyuwe byuzuye kandi burundu. Umwizera abonwa na Data wa twese yambaye gukiranuka kwa Kristo. Imana rero nta mpamvu ibona yo kurega umukristo nkuko idashobora kubona impamvu yo kurega Yesu Kristo. Nuko rero, ku ntebe y'imanza ya Kristo igihano cy'amategeko ntikizatangwa ku bw'ibyaha by'umwizera. 19
Imana iducyaha nk'uko umubyeyi ahana abana be kugira ngo atugarure mu busabane bwe ngo duse n'Umwana we. Ni ikibazo cy'umuryango.
Intebe y’Imanza ya Kristo izaba igihe cyo gusuzuma niba ibikorwa by'umwizera ari byiza cyangwa bibi, ni ukuvuga ko byemewe bityo bikaba bikwiriye ingororano, cyangwa bitemewe, cyangwa kandi bidakwiriye ingororano. Mu by'ukuri, isuzuma ribaho buri munsi bikozwe n'Umwami (reba Ibyahishuwe 2-3)
Iyo ntebe y’imanza ya Kristo izaba igihe cyo gukuraho no kurimbura ibyakozwe bitemewe bishushanywa n'ibiti, ibyatsi, n'ibikenyeri.
Ibikorwa, ibitekerezo, n'impamvu byose by'ibyaha kimwe n'ibikorwa byiza bikozwe mu mbaraga za kamere bizatwikwa nk'ibiti, ibyatsi, n'ibikenyeri mu muriro kubera ko bidakwiriye ingororano. Kuki? Ibi bizasubizwa igihe tuzareba ibishingirwaho mu gutanga ingororano cyangwa kutazihabwa.
Intebe y’imanza ya Kristo izaba igihe abizera bazagororerwa ku bw'ibyiza bishushanywa n'izahabu, ifeza, n'amabuye y'agaciro bazaba barakoze, by'igiciro kandi bishobora kunyura mu muriro ntibishye kubera ko ari ibyakozwe mu kuyoborwa n'Umwuka Wera.
1 Abakorinto 3:13-15 "Umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
"Uzerekanwa" mu Kigiriki ni phaneros risobanurwa ngo "bizwi, byuzuye, bigaragara, byerekanywe nk'uko kamere yabyo iri." “Urya munsi" werekeye umunsi uzwi neza kandi werekeye umunsi w’intebe y’imanza ya Kristo nyuma yo kuzamurwa kw'itorero. "Uzawerekana" ni deloo risobanurwa ngo "kugaragaza, kwerekana." "Uzahishurwa" ni apokalupto risobanurwa ngo "gutwikururwa". "Uzagerageza" ni dokimazo kandi risobanurwa ngo "kugerageza ngo wemeze." "Ubwoko bw'umurimo" ni hopoion insimburazina isobanura "bwoko ki".
1 Abakorinto 4:5 "Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye."
“Agatangaza” ni photizo, “kuzana ku mucyo, kwerekana”. "Akagaragaza" ni phaneroo, "kwerekana, kugaragaza". Iyi ngingo ishobora gusobanuka neza muri iyi mirongo uko ari ibiri: Umwami azasuzuma ubwoko na kamere y'umurimo wa buri muntu.
2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
Ibyahishuwe 22:12 "Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze."
Hari ibice byerekana ibibi by’intebe y’imanza ya Kristo bikeneye kuvugwa no gusobanurwa. Muri ibi bice dusoma ibintu nka "azabibazwa," "bazahomba", "bazakurwa imbere y'Umwami n'isoni," na "ibihembo by'ibyo bakoze.... byaba byiza cyangwa bibi."
Mbese abizera bazagira isoni, agahinda, kwicuza kuri uwo munsi? Niba ari byo, twabihuza dute n'ibice nk’Ibyahishuwe 7:17, "Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo" n’Ibyahishuwe 21:4 "izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi; kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize", cyangwa Yesaya 65:17," Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa , kandi ntibizatekerezwa "?
Ibibi birimo ibitekerezo bikurikira:
Guhomba ko mu 1 Abakorinto 3:15 kwerekeye guhomba ingororano si agakiza nk'uko umurongo ubigaragaza. Reba ukuntu ibango "azabura inyungu" ryavugika neza ngo "azabura ingororano".
1 Abakorinto 3:15 "Ariko umurimo w'umuntu n'ushya,azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."
Kutemerwa kuvugwa mu 1 Abakorinto 9:27 gusobanurwa kutemererwa ingororano, si ugutakaza agakiza. Ibi birumvikana ukurikije uko ibivugwa bigereranya n'iby'imikino ngorora-ngingo y'Abagiriki.
1 Abakorinto 9:27 "Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."
Ijambo “Igihembo” ryo mu 2 Abakorinto 5:10 ryerekeranye no gutanga ibihembo cyangwa kubibura. Inshinga ikoreshwa ni Komizo kandi isobanura "gutsindira", "gutwaraho umunyago". Mu ijwi ryoroheje, risobanura "kwitwarira,"20 cyangwa "gusubizwa ibyari iby'umuntu." 21
2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kugaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
Matayo 25:27 "Italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza, ukampana iyanyje n'inyungu yayo?
Abefeso 6:8 "Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza, azacyiturwa n'Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw'umudendezo."
Uko gutanga ingororano kuvugwa kugaragarira no mu magambo y'Ikigiriki yo mu 2 Abakorinto 5:10 asobanurwa ngo: "byiza" (agathos-cy'igiciro nk'imbuto nziza) na "bibi" (phautos) kitemerwa nk'imbuto zaboze). Igitekerezo aha si byiza mu buryo bwo gukiranuka cyangwa bibi mu buryo bwo gukiranirwa. Ku bw'ibyo bitekerezo Pawulo yagombye kuba yarakoresheje kalos "cyiza", na kakos, "kibi". Ku bw'imirimo myiza, iby'igiciro nk'imbuto nziza, tuzasubizwa ingororano, ariko iby'imirimo mibi, n'ibyaboze bitagifite agaciro, tuzabura ingororano.
Ibi ntibikiri igihano nk'igihe umunyeshuri atanze ibyo yahawe gukora maze akabona amanota mabi. Umurimo we mubi uhembwa amanota awukwiriye. Ibi ni byo umurimo we uba ukwiriye. Igihe nari mu ishuri rya Dallas Theological Seminary hariho icyapa mu biro by’ibarura ry’ishuri cyanditsweho ngo "Agakiza ni ku buntu ... guhabwa impamya-bushobozi ni ku bwo gukora."
Irindi jambo rikoreshwa mu buryo bw'ibitari byiza kuri uwo munsi w’imanza riboneka muri 1 Yohana 2:28. Uyu murongo werekeye kuri uwo munsi w’imanza kandi werekana ko hazabaho ubushizi bw'amanga butewe no kuguma mu Mwami, n'isoni imbere y'Umwami nk'ingaruka zo kutaguma muri we.
1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri we; kugira ngo, niyerekanwa, tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza."
“Na none, bana bato” ni amagambo ya Yohana yerekana urukundo ku basomyi nk'ababyawe ubwa kabiri."
Ibango "kuguma muri we" ni kimwe n'ubusabane buvugwa muri iki gitabo (1:3-7). Bisobanura kuguma muri we mu buryo bwo gukura ubuzima mu bwe kubera ko tugengwa na we. Iri ni ryo fatizo ingororano zishingiyeho; mu gihe iryo fatizo ridahari n’ingororano ntiziba zihari. Kuguma muri we biterwa n’uko tugengwa na Kristo.
"Kugira ngo" yerekane intego, kugaruka kw'Umukiza n'icyo bizaba bisobanuye.
"Ni yerekanwa." "Ni" yerekana ko kugaruka k'Umwami kwegereje. Byasobanurwa ngo "aramutse yerekanwe". Uku gushidikanya ntiguhakana ukuri kwo kugaruka kwa Kristo, ahubwo igihe cyo kuza kwe no ku bw'ibyo bikerekana ko kwegereje. "Yerekanwa" ryerekeye ku kuzamurwa kuganisha vuba kuri ya ntebe y’imanza.
"Tuzabone uko dutinyuka". "Gutinyuka" ni parresia risobanurwa ngo "gutinyuka, gushira amanga." Nubwo nta n'umwe muri twe w'intungane cyangwa uzabayo, gukomeza kuba mu Mwami no kumwumvira bizaduhesha ingororano.
"Tutabebera imbere ye ubwo azaza." Umva ibintu byinshi aha. Inshinga ni icyo mu Kigiriki twita “aorist”(igikorwa kitaramba) kandi hamwe n'ubusobanuro by'iyi nshinga, ikibonezamvugo cyerekana igikorwa cy'igihe kizaza ariko bitari ibihoraho. Ibi ntabwo bivuga ibintu by'iteka. Igihe cy'inshinga cyerekana ko igikorwa gikorerwa ukora.
Ukora ni nawe ukorerwa igikorwa, ni ukuvuga, ahindurwa uw'isoni. Ariko gute? Hari uburyo bubiri:
Umwizera utaguma mu Mwami ahindurwa uw'isoni. Ibi bishobora kuba igihano ntibihure n’inyigisho z’intebe y’imanza cyangwa se amasezerano y'Umwami ko tutazacirwa urubanza.
Umwizera utaguma mu Mwami ahindurwa uw'isoni ku bwo kwerekanwa kwa kamere y'ibyo we ubwe azi kandi yakoze, icyo ibyo yatsinzweho bigatuma atabona ingororano, cyangwa kubura ubwiza ku Mwami. Ibi bizaba iby'igihe gito dukurikije ibikurikira:
Ibyahishuwe 7:17 "Kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami azabaragira, akabuhira amasoko y'amazi y'ubugingo; kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo."
Ibyahishuwe 21:4 "Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize."
Yesaya 56:12 "Baravugana bati: Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero."
Hoyt afite incamake nziza y'ibyo iyi mirongo ivuga:
Bibiliya ivuga ko hazabaho ikimwaro ku ntebe y'imanza ya Kristo ku buryo bworoheje cyangwa bukabije, bitewe n'uko gukiranirwa kwa buri mwizera kungana. Nuko rero, buri mwizera wese yagombye gushaka gushimisha Umwami muri byose. Nubwo muri ubu bugingo bwo ku isi abakristo babaho bijujuta, nyamara bakwiriye kureba ibibabikiwe imbere mu bugingo bwo mu Ijuru. Ibi bibabera impamvu y'ibyishimo bitagira ingano. Ikinyarwanda ntikigira amagambo abikwiriye.
"Ibyishimo ni byo bizaba amarangamutima aruta ayandi yose mu bugingo hamwe n'Umwami; ariko nkeka ko igihe ibikorwa byacu bizerekanwa mu rukiko, kwigaya kuzivanga n'ibyishimo, kandi tuzagira isoni mu gihe hari ibyo tuzabura. Ariko tuzishima mu gihe tuzabona ko ingororano nazo ari urundi rugero rw'ubuntu bw'Umwami wacu; kuko turi abagaragu batagira umumaro." 22
Ibyo kwigaya, kubabara, n'ikimwaro ntibishobora kubura mu isuzuma ryo ku ntebe y'imanza ya Kristo. Ariko aka gahinda kagomba kugabanywa kuko n'umukristo mwiza azagira ibyo yigaya mu ruhande rwo kwera kutagira amakemwa kw'Imana. Ibi bivuga ko umukristo mwiza kuruta abandi ashobora kubabara iteka. Nyamara iyi si yo shusho y'ijuru Isezerano Rishya ryerekana. Amarangamutima azarusha ayandi ni ibyishimo no gushima. Nubwo hazabaho kwigaya si ko kuzaganza mu bugingo bw'iteka.
Amarangamutima y'abacunguwe ni ibyishimo byuzuye kandi bidashira. Amarangamutima aturuka mu kureba ibyo umuntu aba yaranyuzemo. Ibyiringiro bizaba noneho bibaye impamvu nyakuri kuri abo bose bazatabarwa bakavanwa mu bucakara bw'icyaha bakajyanwa mu bwiza bwigenga bw'abana b'Imana (Abaroma 8:18-25). Kuvanwaho k'umuvumo, kubabazwa n'urupfu, bizakuraho umubabaro, amarira no kuboroga (Ibyahishuwe 21:4).(21)
Intebe y'imanza ya Kristo yagereranywa n'imihango yo gutanga impamya-bushobozi. Kuri uwo munsi hari kubabara no kwigaya ko umuntu yagombye kuba yarakoze neza kurushaho. Icyakora, ku munsi nk'uwo ibyishimo ni byo biba byinshi, si ukwigaya. Abahawe impamyabushobozi ntibasohoka barira kuko batabashije kubona amanota meza kurusha. Ahubwo, bishimira ko bazihawe, kandi bishimira ibyo bakoze. Gukabiriza umubababo wo ku ntebe y'imanza ya Kristo ni uguhindura ijuru gihonomu. Gukabiriza umubababo ni ukuvuga ko gukiranuka kutagira ingaruka nziza. 23
Izi se ni ingororano ki? Zivugwa zite mu Byanditswe? Ibyo twiga ku ngororano mu Byanditswe biri mu magambo ya rusange aho kuba ayihariye. Ni yo aya:
(1) Isezerano ry'amakamba. Iri rikoreshwa nk'ikimenyetso cyo gutsinda, ubutware n'uruhare rw'umuntu.
(2) Isezerano ry'ubukire bwo mu ijuru. Ibi byibanda ku gaciro n'umutekano by'iteka.
Matayo 6:20 "Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe:"
1 Petero 1:4 "Tuzabona umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, niwo namwe mwabikiwe mu ijuru,"
(3) Isezerano ryo guhoberana no kwogeza. Ibi biboneka muri iyo mirongo aho ingororano itangwa mu buryo nka, " Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka."
Matayo 25:21 "Shebuja aramubwira ati: “Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja."
Luka 19:17 "Aramubwira ati: “Nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi icumi."
1 Abakorinto 4:5 "Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye."
(4) Amasezerano ku banesha. Aya ashobora kuba yerekeye imigisha yihariye y'ingororano ku abizera bazanesha ibigeragezo byihariye aho kuba isezerano rusange ku bizera bose.
Ibyahishuwe 2:7 "Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha, nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana."
Ibyahishuwe 2:11 "Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.Unesha, ntacyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri."
Ibyahishuwe 2:17 "Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha, nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera, ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese, keretse urihabwa."
Ibyahishuwe 2:26 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose :"
(5) Isezerano ry'uruhare rwihariye n'ubutware mu by'Umwami
Matayo 19:28 "Yesu arabasubiza ati: Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo umwana w'umuntu azicara ku ntebe y'icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri, mucire imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli imanza."
Matayo 24:45-47 "Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igero, igihe cyaryo? 46 Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. 47 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu byose.”
Matayo 25:21, 23 "Shebuja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja" ... 23 "She-buja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja."
Luka 19:17-19 "Aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi icumi. 18 Haza uwa kabiri ati: Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu. 19 Uwo name aramubwira ati: Nawe, twara imisozi itanu."
Luka 22:29-30 "Nanjye mbabikiye ubwami, nk'uko Data yabumbikiye, 30 kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye: kandi muzicara ku ntebe y'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abaisiraeli."
Ibyahishuwe 2:26 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose:"
(1) Gutumirwa ku meza yo gushimira. Ku meza yo gushimira, buri muntu arya ibitangana n'iby'undi, ariko buri wese arahaga. Nitumara kwambikwa ubwiza, ntituzongera kugira kamere y'icyaha yifuza, cyangwa y'ishyari, cyangwa kwangana, cyangwa kutishima. Buri wese azishimira Imana n'ubwiza tuzaba twambitswe.
(2) Umusore ukina imikino ikundwa na bose. Buri musore wese ukunda gukina yumva yashimishwa no kuba mu mikino izwi cyane kandi ntiyagira ishyari cyangwa ngo yumve atishimiye kuba mu birangirire by'umukino. Ashimishwa gusa no kuba aho ari akora icyo yahawe gukora.
(3) Uwarangije ku munsi wo guhabwa impamyabushobozi. Abarangije bose baba bari aho bishimiye kurangiza, n'ubwo mu gihe cyo gutanga ingororano, hari kubabara gushobora kubaho, ariko kugahita kuganzwa n'ibyishimo by'ibyo birori.
(4) Impano zacu z'Umwuka. Ingororano zacu zishobora gusa n'Impano zacu z'Umwuka. Ingororano zacu zisa n'aho ari ikibazo cy'uruhare cyangwa umwanya twahawe. Ntizizaba nk'amapeti n'imidari byo mu gisirikari. Ibuka ko amakamba yacu yose azatangirwa ku birenge bya Kristo, kuko ari we wenyine ubikwiriye. Na none, Matayo 25:21, 23 na Luka 19:17-19 hatwereka ko ingororano zacu azaba ari ubutware ku bintu byinshi cyangwa se imidugudu myinshi. Zishobora kubamo imibumbe yo mu kirere. Abizera bose bazabaho kuri cya gihe cy'imyaka igihumbi y'ingoma ya Kristo no mu bugingo bw'iteka hamwe n'Umwami. Bamwe bazimana na we; ariko, kubera kubura ingororano abandi ntibazimana na we.
Ibyahishuwe 4:10-11 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bavuga bati: 11 Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse."
Matayo 25:21-23 "She-buja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja. 22 N'uwahawe italanto ebyiri araza , aravuga ati: Data-buja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri. 23 She-buja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja."
Luka 19:17-19 "Aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi cumi. 18 Haza uwa kabiri ati: Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu. 19 Uwo na we aramubwira ati: Nawe, twara imisozi itanu."
(5) Mu Byanditswe, itorero rigaragara nk'ubwami bwo mu ijuru n'abatambyi b'isi. Ibi bishobora kwerekana iby'ubutware bwacu. Dushobora gutwara ibice byo mu kirere, imibumbe yo mu ijuru, amajuru, ndetse n'abamarayika, n'isi.
1 Abakorinto 6:2-3 "Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza, ntimushobora no gucira imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi? 3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza? Nkanswe iby'ubu bugingo?”
1 Abakorinto 4:8 "Mumaze guhaga; mumaze gutunga; ndetse mwimye nk'abami, tutari kumwe: yemwe icyampa mukima, kugira ngo natwe twimane namwe."
(6) Isirayeli ni ubwami bw'Imana bwo ku Isi.. kandi bidashidikanywaho izagira ubutware ku bice n'imigabane mu bwami bw'imyaka igihumbi no mu bwami budashira nk'uko bivugwa muri Matayo 25:21; Luka 19:17-19 (reba haruguru).
Daniel 7:18, 22, 27 " 18 Ariko abera b'Isumba byose bazahabwa ubwo bwami babuhindure, bube ubwabo iteka ryose,"…22 Kugeza aho umukuru nyiri ibihe byose yaziye, agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora, abera bahahwa ubwami…27 Maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru bizahabwa ubwoko bw’abera b’Isumba byose; ubwami bwayo buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.”
Iri ryari ikamba ry'insinzi ryahabwaga umukinnyi watsinze imbere y'umucamanza kuri Bema. Ni ijambo rikoreshwa ku makamba yasezeranijwe abizera ku bwo kwizerwa bazaba barerekanye mu bugingo bwa Gikristo.
Iri ryari ikamba rya cyami, ikamba ry'umwami. Rikoreshwa kuri bya bisingo birindwi by'Inyamaswa yo mu Byahishuwe 12:3 na 13:1. Mu kwerekana ko Kristo ari Umwami w'abami, iri jambo rikoreshwa ku bisingo byinshi Umwami azaba yambaye mu kugaruka kwe.
Ibyahishuwe 19:21 "Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo."
Umwami Yesu yaranesheje, kandi ukunesha kwacu mu by'ukuri ni ukwe duhabwa ku bwo kwizera. Amakamba atangwa nk'ingororano ku bwo kwizera mu guhabwa ubuntu bw'Imana no kunesha kwa Kristo mu bugingo bw' umukristo. Bitwibutsa uruhare rwacu mu kuguma mu muzabibu.
Ikamba ry'amahwa rivuga iby'umurimo wa Kristo ku musaraba kandi ryibutsa kunesha icyaha, Satani n'urupfu bye.
Matayo 27:29 "Baboha ikamba ry'amahwa, barimwambika ku mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'i buryo, baramupfukamira, baramushinyagurira bati: Ni amahoro, Mwami w'Abayuda."
Mariko 15:17 "Bamwambika umwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa, bararimwambika:"
Yohana 19:2, 5 "Abasirikari baboha ikamba ry'amahwa, barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri." 5 "Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri. Pilato arababwira ati: Uwo muntu nguyu!"
Iri rivuga amakamba yose. Ritandukanya amakamba yacu n'ubutunzi bw'igihe gito bwo muri ubu bugingo. Ni ikamba ryihariye ritangwa ku bwo kwiringirwa mu gusiganwa no kubaho mu kwirinda uko dukorera Umwami no kurangiza irushanwa.
1 Abakorinto 9:25 "Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika."
Iri kamba ni ingororano itangwa ku bwo guhamiriza abandi, kubakurikirana, no kwigisha abandi. Mu buryo bumwe, Abatesalonike bazaba ikamba rya Pawulo, kandi icyo bizatanga kuri Bema ni ukwishima cyangwa kwirata ku bwo kubabona mu ijuru.
1 Abatesalonike 2:19 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?
Abafilipi 4:1 "Nuko rero, bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye."
Ariko Pawulo yashakaga kuvuga iki ngo Abatesalonike bazaba ikamba rye? Mu buryo akoresha "ikamba" (stephanos, ikamba ryo kunesha) ahandi, n'uko abizera bajugunya amakamba imbere y'Umwami. Pawulo ashobora kuba yari afite mu mutwe ikamba cyangwa ingororano ye bwite azahabwa kubera Abatesalonike bazaba bahari Umwami nagaruka. Nubwo muri iki gice intumwa Pawulo atavuga ko azahabwa ikamba, mu bindi bice biragaragara. Nubwo bamwe muri bo batabagaho nk'uko babyifuzaga, kureba imbere akababona mu bwiza bishobora kumuzanira ibyishimo n'umunezero mwinshi.
Ibyahishuwe 4:10 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe , bavuga bati: …"
Iri kamba ritangwa ku bwo kwihanganira ibigeragezo n'ibishuko (Yakobo 1:12; Ibyahishuwe 2:10). Ikamba si ubugingo buhoraho kuko bwo ari impano ku bwo kwizera Kristo byonyine, ahubwo ni ingororano ku bwo kwihanganira ibigeragezo no kunesha ibishuko.
Yakobo 1:2 "Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe ,"
Ibyahishuwe 2:10 "Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka, ugeze ku gupfa: Nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo."
Yohana 4:10 "Yesu aramusubiza ati: Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, na we uba umusabye, na we akaguha amazi y'ubugingo."
Abaroma 3:24 "Ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."
Abaroma 5:15-17 "Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro; kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, niko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe, ari we Yesu Krito, byarushijeho gusaga kuri benshi. 16 Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwaho iteka; naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi, n'ugutsindishirizwa; 17 kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n'umwe, ni we Yesu Kristo."
Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."
Abefeso 2:8 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"
Iri kamba ni ingororano itangwa ku bwo kwiringirwa mu gukoresha impano n'umwanya duhabwa mu murimo w'Umwami no ku bwo gukunda kugaruka kwe. Menya ko ibi byombi bijyana. Gukunda kugaruka kwe ni ukubaho mu mucyo wakwo.
2 Timoteyo 4:8 "Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
Ikamba ry'ubugingo Ritangirika ni ingororano yasezeranijwe abakuru ku wo kwiringirwa mu by'uruhare rwabo mu kuragira ubwoko bw'Imana.
1 Petero 5:4 "Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika."
Kubera ko Kristo ari We wenyine ukwiriye kandi kubera ko twera imbuto iyo tugumye muri We gusa tukemerera ubugingo bwe kwuzura ubwacu, tuzajugunya amakamba yacu imbere ye ngo twerekane ko ibyo twakoze byose byari ku bw'ubuntu bwe.
Ibyahishuwe 4:10-11 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kur'iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bavuga bati: 11 Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse."
Aya ni amakamba yo kubahwa akwiriye Kristo nk'Umwami w'abami wenyine ufite uburenganzira bwo gutegeka no gucira imanza amahanga.
Ibyahishuwe 19:12 "Amaso ye ni ibirimi by'umuriro, no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe, ritazwi n'umuntu wese, keretse we wenyine."
Ibi bishoje inyigisho yacu mu buryo butandukanye Imana yadusezeranije kubwo kutwitaho kwayo kutarondoreka n'urukundo rwuzuye. Ibyiringiro mu Mana biva ku byiringiro by'agakiza kacu muri Kristo, binyuze mu byiringiro by'ubu n'ibyo dukenera bitandukanye byo muri ubu bugingo - amahoro, guhazwa buri munsi, kababarirwa, kunesha icyaha, no kurindwa binyuze mu rusobekerane rwo muri ubu bugingo. Ariko ku bw'ubuntu bwe nta n'ubwo bihagararira aho. Nk'uko iri somo rya nyuma ryabitweretse, ibyiringiro muri Yo bigera no mu bugingo bw'iteka buzaza. Muri ibi tubona imigisha y'ibyiringiro ko ibyo dukora atari imfabusa mu Mwami kuko biri mu mugambi We wo kugororera abizera ku bw'umurimo bamukoreye uko banesha mu kwizera ubuntu bwe butarondoreka.
Hari uwakwibaza se impamvu umwanditsi w'urwandiko rwandikiwe Abaheburayo yavuze ku by'agakiza kacu muri Kristo mu magambo, "agakiza gakomeye gatyo" (Abaheburayo 2:3)? Birakwiriye ko dusoza iyi nyigisho tuvuga ku mbuzi irebana n' "agakiza gakomeye gatyo." Yaranditse ati:
Abaheburayo 2:1-4 "Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo. 2 Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k'abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, 3 twebweho tuzarokoka dute, nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu, natwe tukagahamirizwa n'abamwumvise, 4 Imana ifatanije na bo guhamya, ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse?
Kubera ko dukurikije ko Isezerano Rya Kera ryanditswe hakoreshejwe abamarayika, kubera ko abera bo mu Isezerano Rya Kera baciriwe iteka rikomeye bitewe no kutumvira kwabo, ntitugomba kwibeshya ko twebwe, nk'abo mu Isezerano Rishya, tuzarokoka ingaruka zo kwirengagiza agakiza gakomeye gatyo kazanywe n'utari undi uretse Umwana w'Imana ubwe. Hamwe n'aka gakiza haje ibyiringiro ku kuduhaza gutunganye kw'Imana kwashize, kw'ubu, n'ukuzaza. Nk'ibisonga byiza by'imigisha Imana yaduhaye, dufite itegeko ryo gukoresha ubugingo bushya bwacu muri Kristo nk'abahawe agakiza gakomeye gatyo.
Kuri iyi mbuzi, Zane Hodges arasobanura ati:
“Niba abandikiwe batabona kunesha no gutabarwa kw'ibanze kwasezeranijwe kuri bo mu bijyanye no kunesha kwa nyuma k'Umwana w'Imana, bagomba kwitega igihano. Ni iki umwanditsi atavuze kuri kamere yabo; icyakora ntibyaba bisobanutse gutekereza ko yavugaga ibya gihenomu. Ijambo "twe" rikoreshejwe hano ryerekana ko umwanditsi yishyiraga we ubwe mu bagombaga kwita kuri uku kuri.
"Agakiza," birumvikana, ni nk'akavugwa mu gice cya 1:14 .kandi kerekeye ku byo abandikiwe basangiye mu kunesha k'Umwana w'Imana aho afite bagenzi be (reba 1:9). Umwami Yesu ubwe akiri muri iyi si, yavuze cyane ku by'ubwami bwe buzaza no gusangira n'abamukurikira biringirwa muri ubwo bwami (reba Luka 12:31-32; 22:29-30). Ariko aka gakiza, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu kagahamywa na none n'ibimenyetso n'ibitangaza by'Umwuka by'abakumvise mbere, bamwumvise, bahawe imbaraga zo kwerekana. Avuga atyo, umwanditsi w'Abaheburayo yarebaga ibyo bitangaza nk'imbaraga z'igihe kizaza (reba Abaheburayo 6:5) kandi, hamwe n'abakristo ba kera bo mu gitabo cy'Ibyakozwe, yababonye nk'aberekana ubusumba-byose kw'uwagiye kwicara iburyo bw'Imana (reba ibimenyetso n'ibitangaza mu Byakozwe 2:43; 4:30; 5:12; 6:8; 8:6, 13; 14:3; 15:12 na 2 Abakorinto 12:12). Kuba umwanditsi yaratekerezaga ku by' "isi izaza" biragaragara mu Baheburayo 2:5.” 24
Ibivugwa si ugutakaza agakiza, kuko kabitswe muri Kristo kuva kera kose, ahubwo kutabaho mu kwizera, dusangira buri munsi mu mbaraga n'ubugingo bye, no kubikora dutegereje ingororano z'iteka zo kugaruka k'Umwami ubwe.
Gukura mu by'Umwuka ni ikintu cy'ubugingo bwose gihoraho iteka. Muri ubu buryo bwo gukura, buri mwizera akeneye kumenya neza icyo twakwita "ukuri guhindura." Uku ni ukuri gufasha mu gukura ko mu Byanditswe kwagenwe n'Imana kuduhindura ngo duse na Kristo. Uku ni ukuri kudushoboza kubaho turushaho kuyoborwa n'Umwami dukurikije amahame yo mu Byanditswe. Ibi bivuga kwizera imbaraga z'Imana aho kwizera ibyo twe dutekereza uko twabaho mu bugingo bwa gikristo.
Hari ikintu muri twe twese gituma dushaka kubaho mu bugingo bwa gikristo n’imbaraga zacu, dushaka buri gihe kugereranya n'ibyo twe cyangwa undi wese akeka ko ari ko twagombye kuba. Amahame tubona muri aya masomo afasha abizera mu kwizera/gukurira mu kuri kw'Ibyanditswe. Iyo uku kwizera kwumviswe neza ndetse tukakugira ukwacu mu kwizera, kudufasha guhinduka duhereye imbere binyuze mu Mwuka w'Imana.
Aya masomo afatiye ku ngingo-fatizo twabonye mu gice cya mbere: Ubugingo bwuzuye Ibyiringiro, akanadutegurira inzira y'inyigisho z’Igice cya gatatu: Ubugingo Bugwijwe.
12 Samuel Hoyt, “The Judgement Seat of Christ in Theological Perspective, Part 1,” Bibliotheca Sacra, January-March, 1980, electronica media, p.32.
13 Hoyt, 37.
14 Lewis Sperry Chafer, Major Bible Themes: 52 Vital Doctrines of the Scripture Simplified and Explained, revised by John F. Walvoord, Zondervan, Grand Rapids, 1974, p.282.
15 Chafer, Systematic Theology, Vol. 4: Ecclesiology-Eschatology, p.406.
16 Hoyt, pp.32-33
17 Zane C. Hodges, “We Believe in: Rewards,” Journal of the Grace Evangelical Society, Vol.4, No.2, Automn 1991, p.7.
18 Hoyt, pp. 33-34.
19 Hoyt, p.38.
20 G. Abott-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, 3rd ed., T.& T. Clark, Edinburgh, 1937, p.252.
21 Fritz Rienecker, A Linguistic Key to the Greek New Testament, ed. Cleon L. Rodgers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p.468.
22 E. Schuyler English, “The Church At the Tribunal,” in Prophetic Truth Unfolding Today, ed. Charles Lee Feingberg, Fleming H. Revell Co. Old Tappan, NJ, 1968, p.29.
23 Samuel Hoyt, “The Judgement Seat of Christ in Theological Perspective,” Part 2, Bibliotheca Sacra, electronic media, p.131.
24 Zane Hodges, The Bible Knowledge Commentary, editors John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Scripture Press, Wheaton, Illinois, 1983, 1985 p. 783.
Ese ufite intego imwe rukumbi mu bugingo igufata igihe cyawe cyose, ikintu cyahindutse imbaraga z'ibanze ziguhatira kandi zigukundisha ibyo ukora buri munsi? Cyangwa se umeze nk'uri mu bwato uwo intego ye isa n'ihindagurika nk'imiyaga ahura na yo yose mu ruzi ruba rwihindurije uko agenda ateraganwa igihe agerageza kuyobora ubwato ahunga imiraba, ibiti n'amabuye. Ubugingo bushobora kuba butyo. Iyo tutitonze, intego n'imigambi byacu bigengwa n'imbaraga z'ibirushya bya buri munsi muri ubu bugingo.
Intego n'imigambi bifite akamaro gakomeye kubera ko bitera imbaraga no kwitanga mu byo dukora muri ubu bugingo Imana yaduhaye. Hari uwavuze ngo, "Iyo ugerageje kurasa ubusa, urabuhamya ntakabuza," kandi ngo, "Abantu ntibateganya gutsindwa, ahubwo batsindwa no guteganya." Iyo badashyizeho intego hamwe n'imigambi ikenewe ngo bagere kuri izo ntego, abantu benshi bagera kuri bike. Twese tugira intego, birumvikana, nubwo twaba tutarazinonosoye, ndetse izo ntego ni zo zituyobora ahanini mu byo dukora.
Reka nibarize ikibazo: “Iyaba washoboraga guha ubugingo bwawe intego imwe y'ibanze, yabaye iyihe?” Umunsi ku wundi, ni iki utumbira ushaka kugeraho? Ntusubize iki kibazo ukurikije icyo ukeka ko ari cyo gisubizo, nka "Intumbero yanjye mu bugingo ni uguhimbaza Imana no kuyishimira iteka!" Cyangwa, "Intego yanjye mu bugingo ni ugushimisha Umwami mu byo nkora byose!" Ntubeshye. Tekereza icyari ku mutima wawe buri gitondo iki cyumweru uko wahagurukaga cyangwa uko wahuraga n'ibitari bimwe muri iki cyumweru.
Mbese ibitekerezo byari ku buryo wahindura uwo mwashakanye utagufata uko wifuza ko agufata? Cyangwa uko wafata ugutegeka akumerera nabi? Ahari intumbero yawe yari ku modoka yawe ikunze gupfa, cyangwa ku gikoresho cyo mu rugo cyafasha ubuzima koroha. Ahari umugambi wawe ni ugutsinda n'amanota 3.5 kuri 4. Cyangwa intego yawe ni ukutagira ikibazo ku kazi.
Isi ifite uburyo yinjira nk'umujura mu bugingo bwacu ikatwiba icyagombye kuba intumbero yacu cyangwa imigambi y'ingenzi y'ubugingo bwacu. Ibyo bitwinjirana bifite uburyo bidutesha igihe, nubwo tudashobora kumenya aho bituruka, kubera ko mu guta intumbero yacu y'umugambi n'intego by'Imana tunanirwa kubona ingorane z'ubugingo nk’uko intego y'Imana n'imigambi yayo biri.
Yesaya aravuga ngo:
"Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye" Yesaya 26:3.(NIV).
Imana ntishaka ko twibagirwa ingorane n'ibyo dukeneye muri ubu bugingo, ariko iyo intego zacu ari zimwe n'intego z'Imana turushishwaho mu ngorane zacu kureba ku Mwami n'ubuntu bwe. Iyo intumbero yacu ari Umwami, ikintu gitangaje gitangira kuza muri twe ni uko Imana itangira kuduhindura no kuturema ngo duse n'Umwana wayo. "Ni We banze ryo kwizera kandi ni We ugushoboza rwose (intego igufata igihe cyose); yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni zawo, ... (Abaheburayo 12:2).
Yesaya 26:3 "Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye"
Imwe mu ngaruka zo kugira umugambi w'Imana, nk'uko tubibona muri Yesaya 26:3, ni ubugingo bugira amahoro mu bigeragezo. Mu gutegurira abigishwa be kugenda no kubasiga, Umwami yabigishije ibyerekeye umugambi wabo muri iyi si (Yohana 13-16). Hagati muri iyo nyigisho amasaha make mbere y'uko Umwami Yesu ajya gupfira ku musaraba ngo tugire amahoro mu Mana no kumenya amahoro y'Imana, yavuze aya magambo yigisha: "Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye" (Yohana 14:27).
Na none mu Bagalatiya 5:22, tubwirwa ko ibintu bibiri byerekana imbuto z'Umwuka ari ibyishimo n'amahoro. Iyi mirongo itwigisha ko iyo dufite ubugingo bwe mu bwacu (ubugingo Kristo yaduhinduriye) tugira ibyishimo n'amahoro hamwe n'indi mico isa n'iya Kristo.
Abagalatiya 5:22-23 "No kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere n'iruba n'irari ryabyo."
Abakristo benshi nyamara, basa n'abagira ibyishimo n'amahoro bike. Akenshi na twe dushakira ibyishimo n'amahoro mu by’ isi itanga aho kuba ku Mwami utanga amahoro n'ibyishimo mu buryo butandukanye kandi bituruka henshi.
Simvuze ko iyi ntego y'ubugingo bwa gikristo y’ibyishimo n'amahoro isa n'intumbero yo kwikunda. Ibyishimo n'amahoro icyakora ni zimwe mu mbuto z'ubugingo bufite Imana no guhindurwa Umwuka akora muri twe iyo ari We soko y'ibyiringiro byacu. Ibyishimo n'amahoro bihinduka igipimo cy'uko dushyira iby'ubugingo bwacu byose kuri We (Yesaya 26:3). Ni nko kudufata igipimo cy'umuriro. Nk'uko iyo umuriro ubaye mwinshi byerekana uburwayi, ni ko no kubura ibyishimo n'amahoro Kristo atanga byerekana ko hari ikitagenda neza kandi ko dukeneye umuti uva mu Ijambo ry'Imna n'ukuboko gukiza kw'Umuganga Mukuru.
Icyitegererezo kigereranya ibice bikurikira:
Yesaya 26:3 "Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye."
Zaburi 56:3 “Uko ntinya kose, Nzakwiringira.”
Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."
Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana;"
Amajwi y'ingenzi abiri nk'ay'inanga yumvikana mu gitabo cy'Abafilipi: Ijambo "ibyishimo" riboneka inshuro ndwi, naho "amahoro" riboneka inshuro eshatu gusa; ariko ni umwe mu mitwe y'ingenzi igaragara muri icyo gitabo (Abafilipi 4:6-7).
Abafilipi 4:6-7 "Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima."
Ibindi bitabo byanditswe mu mwaka umwe n'icy'Abafilipi n’ Abefeso n'Abakolosayi. Ibi ni ibitabo bivukana kandi bifite icyo bihuriyeho kigaragara muri izi nzandiko uko ari eshatu cyerekeye ku byishimo n'amahoro, n'ubugingo buhinduwe.
Igitabo cy’Abefeso kiduha ukuri kuvugwa - muri Kristo wazamuwe mu ijuru, akaduha imigisha yose y'Umwuka. Kivuga ukuri gutangaje kw'umwanya abizera Kristo bose bafite n’imigisha yose bahabwa n’Umwuka w’Imana.
Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru:"
Igitabo cy’Abakolosayi kiduha ukuri kwuzuye, guhagije muri Kristo. Iki gitabo kivuga ku kurinda inyito nshya y'ubwiza y'umwizera n'icyo isobanuye ku kwizera kwe iyo kugendera mu kwizera guhura n'amadini atandukanye avuga ko ari yo gisubizo cy'ubugingo bw'Umwuka. Abakolosayi cyerekana ko, kubera ko abizera Kristo buzuye muri We (2:10) muri We ni mwo ubutunzi bw'ubwenge no kumenya byihishe (2:3), nta kindi bakeneye ngo bagire ubugingo buhinduwe atari Yesu Kristo. Ni We byiringiro by’ ubwiza bwo mu ijuru n' ubw' ubugingo buhinduwe. Ntidukeneye ibyishimo/amahoro byica amategeko cyangwa se bitagira umumaro by'amadini n'intekerezo z'abantu. Kubera ko twakiriye Kristo ubwe ku bwo kwizera Ubutumwa Bwiza (1:4-5), tugomba rero gukomeza kugendera mu bugingo bwe mu kwizera ukuri kw'Ijambo ry'Imana (2:3-10).
Abakolosayi 1:4-5 "Kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose, ku bwo ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukuri ku Butumwa Bwiza "
Abakolosayi 2:3-10 "Muri we ni mwo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe. 4 Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, 5 kuko n'ubwo ntari kumwe na mwe ku mubiri, ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. 6 Nuko rero, nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, 7 mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. 8 Mwirinde, hatagira ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa, bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na basekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi, bidakurikiza Kristo. 9 Nyamara muri we ni ho hari kuzura kw'ubumana kose mu buryo bw'umubiri. 10 Kandi mwuzuriye muri we, ariwe Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
Abakolosayi kitubwira inshungu z'abantu zo kudutsindishiriza cyangwa kutweza (ubugingo buhinduwe) kubera ko inshungu z'abantu, cyangwa z'ab'isi zitagira na rimwe kwizera mu by'uko duhagaze muri Kristo kandi zitagira umumaro kuri kamere yacu y'icyaha.
Abakolosayi 2:16-23 "Nuko rero, ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato: 17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamaraika, akiterera mu byo atazi, atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari we umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, gutungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo. 20 Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, 21 (ngo: Ntugafateho; ntugasogongereho, ntugakoreho: 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe ,) mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? 3 Ni koko ibyo bisa naho ari iby'ubwenge, kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwa iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwanya irari ry'umubiri."
Igitabo cy'Abafilipi kiduha ukuri gushyirwa mu bikorwa - guhagije muri Kristo, kw’ibyishimo n'amahoro muri Kristo. Mu buryo butandukanye, uru rwandiko rusobanura uko dushyira mu bikorwa ibivugwa mu Befeso (guhabwa imigisha yose y'Umwuka) n'Abakolosayi (yuzuye muri Kristo). Abafilipi cyerekana uko tumenya ibyishimo n'amahoro uko tugenda muri ubu bugingo hamwe n'ibidushyira hejuru cyangwa hasi yabwo, imigisha n'ibidutera agahinda byabwo, ibinezeza n'ibibabaza. Kumenya ko dufite iyo nyito y'icyubahiro muri Kristo ni impamvu idashidikanywaho y'ibyishimo byinshi n'isoko y'amahoro y'ukuri, ariko akenshi abakristo babura ibyishimo n'amahoro by'ukuri. Ni ho haza igitabo cy'Abafilipi, gifite ibyo kivuga byinshi ku byishimo n'amahoro muri Kristo.
Abafilipi 1:4 "Kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose, mbasabira nezerewe."
Abafilipi 1:18 "Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo, kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri, Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira:
Abafilipi 1:25 "Nuko ubwo nizeye ibyo, nzi neza yuko nzagumaho, nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere, mwishimire kwizera;
Abafilipi 2:28-29 "Ni cyo gitumye mutuma mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime, nanjye ngabanye umubabaro. 29 Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye; kandi abasa n'uwo mujye mububaha,"
Abafilipi 3:1 "Ibisigaye, bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro."
Abafilipi 4:1 "Nuko rero, bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye."
Abafilipi 4:4 "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti, Mwishime!
Hagati muri icyo gitabo (Abafilipi 3) hari igice kinini gitunga agatoki ku ntango y'ibivugwa aha - kubaho mu byishimo n'amahoro bya Kristo. Uko Bibiliya ibivuga, ibyishimo n'amahoro bijyana no gukurikira intego y'ukuri, intego igomba kuba ifata igihe cyacu cyose mu bugingo bwa gikristo. Reba cyane cyane imirongo ya 8-15.
Abafilipi 3:8-15 "Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, ahubwo mfite kuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera: 10 kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe, no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe, 11 ngo ahari ngere ku muzuko w'abapfuye. 12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. 13 Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, 14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. 15 Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima; kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo."
Injyana yo muri iki gice ni iyihe? Reba umurongo wa 14. Pawulo aravuga ati, "Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru." Ibi biduha gutumbira ku ntego y'ibanze y'iki gice - gutunga intego y'Imana mu bugingo bw'umuntu. Iyo ntego ni iyo mu ijuru, uguhamagarwa kwo mu ijuru. Muri uko guhamagarwa harimo guhindurwa kw'Umwuka mu kumenya Kristo by'ukuri n'imbaraga zo kuzuka kwe kugira ngo duhindurwe nka We mu rupfu rwe - tunyure mu rupfu tugere mu bugingo, hanyuma dusingire igihembo twifuza, turi imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, cyangwa Bema, tubone ingororano zizatangwa kuri uwo munsi (reba 2 Timoteyo 4:6-8). Pawulo yabagaho adashaka kuronka ijuru ku bw'ibikorwa bye, ahubwo ngo ahabwe igihembo cyo kumenya imbaraga z'ubugingo bwa Kristo mu bugingo bwe bwa buri munsi n'igitekerezo cy'ingororano z'iteka zizakurikiraho. Intego y'Intumwa Pawulo kwari ukubaho ategereje izuka (bisobanurwa ngo "kuzuka ukava mu bapfuye") nk'uko bivugwa mu gice cya 3:11. Avuga iby'ibi byiringiro, Yohana yaranditse ati, "ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye" (1 Yohana 3:3).
"Ndamaranira" ni ijambo ry'Ikigiriki, dioko, risobanurwa ngo, "gukurikirana, kwiruka kuri, kwihutira." Rikoreshejwe mu buryo bushushanya uwiruka vuba cyane mu irushanwa ngo agere aho batanguranwa ahabwe igihembo. Inshinga iri mu ndagihe ihoraho yerekana ko uku gukurikira kugomba kuba ukwa buri munsi mu bugingo bw'umukristo.
"Aho dutanguranwa" ni Ikigiriki, skopos, ryerekana indorerezi, umurinzi, cyangwa ikimenyetso kiri imbere abiruka bahangaho amaso, intego cyangwa aho barangiriza. Muri uyu murongo hasobanurwa nk'igihembo. Mu kubigaragaza cyane, uyu murongo wanditswe ngo, "Ndamaranira kugera aho dutanguranwa," byerekana ko umuntu ahanga amaso aho atanguranwa.
"Ingororano" ni Ikigiriki, brabeion, ryekeye ku "gihembo gihabwa uwatsinze mu mikino ya kera y'Abagiriki." Muri iki gice ishobora kwerekana ko yerekeye ku bintu bibiri: (1) Mbere na mbere, intumbero ya Pawulo ku kugaruka kwa Kristo aje gutwara itorero kuko ibi bishobora kuvuga (a) guhimbaza no guhindurwa mu ijuru binyuze mu kuzuka kw'abizera, cyangwa guhinduka kw'imibiri y'abo bizera bazaba bakiriho kuri icyo gihe (1 Abatesalonike 4:13-18), (b) gusuzumirwa imbere y’intebe y’imanza y'ingororano z'iteka (1 Abakorinto 3:12-15; 2 Abakorinto 5:9-10), na (c) Guhembwa, gutangwa kw'ingororano zitegereje guhabwa abizera ku bw’umurimo wo kwiringirwa. "Guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru" gusobanura intego ari yo gihembo. Ariko ndizera ko uku guhamagara kwavuye mu ijuru kurimo na none, (2) ingororano yo mu ijuru yo gusa na Kristo mu bugingo buhinduwe. Mu yandi magambo, kwishimira mbere ibizaba nyuma cyangwa kubigira nk'intumbero y'ubugingo, bishobora gutera guhinduka mu buryo twabaho buri gihe (reba 1 Abakorinto 9:24-27).
Ibi bidusubije ku bitekerezo byo ku mirongo ya 10 na 11, kuzuka kw'ubugingo, gupfa no kuzukana na Kristo mu bugingo buhinduwe n'imbaraga z'Imana binyuze mu kwizera (reba umurongo wa 9 ku byo gushimangira kwizera).
Mu gihe hari ukutumvikana ku busobanuro bw'amagambo, "umuzuko w'abapfuye," mu gice cya 3:11, ahari Pawulo yari afite mu gitekerezo cye ibyiringiro bye mu kugaruka vuba kwa Kristo n'ibyo uko kugaruka gusobanura ku bizera nk'uko byavuzwe haruguru. Muri Bibiliya yitwa NASB handitswe ngo, "kugira ngo mbashe kugera" ariko ikagira ubusobanuro ku ruhande ngo, "niba bishoboka" mu mwanya wa "kugira ngo mbashe." Muri Bibiliya yitwa KJV handitswemo ngo, "naho byamera bite." Mu Kigiriki handitswe ei pos ("naho byamera bite"). Uku byanditswe uku biboneka ahantu handi hatatu gusa mu Isezerano Rishya (Abaroma 1:10; 11:14; Ibyakozwe 27:12), kandi muri buri buryo hari ikintu cyo gushidikanya. Iki gitekerezo cyo gushidikanya cyongeye gushyikirwa no gukoresha inshinga mu buryo bwo kwifuza byerekana ibintu umuntu atizeye neza, ibintu bigaragara ko bishoboka, ibyo umuntu asa n'uwemeye bitaraba, ariko nta kwiringira kudasubirwaho, n'ikintu gisa n'icyo mu ndagihe mu Kigiriki.
Ese Pawulo yaba yarashidikanyaga ku muzuko? Oya rwose, kandi ibyo bigaragarira mu 1 Abakorinto15:1-34. Ndizera ko Pawulo atavuga iby'icyo gikorwa, ahubwo avuga ku by'igihe cyacyo. Yari afite mu bwenge ikintu yashoboraga guhura na cyo mu bugingo bwe, kuzamurwa kw'itorero, kwimurwa kwe n'ingororano ijyana na byo.
Abandi bizera ko atavuga ku by'umuzuko w'umubiri cyangwa ngo awushidikanyeho nk'ibizaba ku mwizera, ahubwo avuga ko yifuza mu mibereho ye ya buri munsi kurushaho kubona asa na Kristo mu rupfu no kuzuka bye. Afite ku mutima We iby'ukuri ko mu Baroma 6:4-14 n'Abagalatiya 2:20. Ariko hanyuma ibyo byombi biri mu byo intumwa Pawulo yabonaga nka kimwe mu bigize intego n'ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo byari bimwe mu byamuteraga cyangwa bikayobora ubugingo bwe.
Intego zacu ntabwo zidufitiye akamaro gusa, ahubwo mu buryo bwa gikristo zifite icyo zikora mu guhinduka mu by'Umwuka no ku byo kugira ibyishimo, amahoro, n'indi mico isa n'iya Kristo.
Gukurikiza ibyo tuvuga ndetse n’ibyo dukora ni intumbero yacu y'ibanze, tubaye dushaka kwirinda, kubona ibyo dukeneye cyangwa twifuza, cyangwa dushatse kurinda undi wese. Ni ukuvuga ko intego zisaba ko dukora kandi tukitanga.
Muri ibi harimo ibidushishikaza. Ikindi kibazo gifite agaciro nk'ako ni, “Kuki tugira intego cyangwa imigambi dukurikirana?” Igisubizo ni, “Tugira intego twese kubera ko twizera ko izo ntego zizadufasha kugera ku byo dukeneye. Dukeka ko bizaduha ibyishimo n'amahoro, umutekano n'ibinezeza, umumaro n'agaciro. Nyuma y'ibyo dukurikira akenshi haba ibidushishikaza bitari bimwe.
Robert McGee yaranditse ati:
Abenshi muri twe bakunda gufata imibereho ya gikristo nka gahunda yo kwiteza imbere. Dushobora kwifuza gukura mu Mwuka cyangwa dushobora kugira ingorane imwe cyangwa nyinshi zikomeye twaba dushaka cyane gutabarwamo. Mu gihe nta kibi kiri mu gukura mu Mwuka cyangwa gushaka kwikiza ingorane zitumereye nabi, ni iki kidutera gushaka kugera ku ntego nk'izi? Ahari dushaka kugera ku bikomeye cyangwa ngo twemerwe n'abandi. Ahari dutinya ko Imana idashobora kutwemera tutarakura mu Mwuka, cyangwa "ingorane zacu" zitarakurwaho. Ahari dushaka kumererwa neza tutanyuze mu ntambara zituma habaho guhinduka gukomeye mu mibereho yacu n'imico.
Impamvu nk'izi zishobora kuba zivanze n'ubushake nyakuri bwo kwubaha Umwami, ariko biranashoboka nanone ko imbere muri twe haba hari icyifuzo cy'ibanze cyo kwikuza ubwacu. Iyo kwiteza imbere ari yo ntumbero yacu nkuru, aho kuba guteza imbere Kristo, intumbero yacu iba itari aho igomba kuba.
Ni iby'ingenzi gusobanukirwa ko kwera imbuto no gukura biterwa no gutumbira Kristo no gushaka kumukuza. Iyo gukura no guhinduka ari intego yacu ya mbere, usanga dushaka kwiyitaho aho kwita kuri Kristo. Ese ndakura? Ese ndushaho kuba mwiza? Ese buri munsi ndushaho gusa na Kristo? Niga iki?
Uku kwitekerezaho gukabije no kwiyitaho byerekana umuco wacu wo kwiyitaho ujyana no kwiteza imbere mu buryo bwinshi. Kwiteza imbere si bibi rwose, ariko bishobora kuyobya - ndetse bishobora no gutesha umutwe kubigira intego yacu y'ibanze. N'iyo twayigira intego yacu, yagombye kuba mu rwego rwa kabiri. Uko dusobanukirwa urukundo rutagira icyo ruducaho, ubuntu, n'imbaraga z'Imana, ni ko kwubaha Kristo bizarushaho kuba ari byo bifata igihe cyacu cyose. Imana ishaka ko twimenyaho ubuzima bwiza kugira ngo tujye dusuzuma ubugingo bwacu kenshi, ariko ntishaka ko twitekerezaho ubwacu. Umwe ukwiriye ko tumutekerezaho ni Kristo, Umwami wacu usumba byose, wabwiye intumwa Pawulo ati, ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege-nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura (2 Abakorinto 12:9). 25
Intego yonyine iboneye ku mukristo ni ukumenya Kristo (Abafilipi 3:8-10); ni uguhindurwa tugasa na Kristo (Abafilipi 3:11-14). Ibi bivuga ko gukurikira Kristo bitera gukura mu mico ya Kristo - urukundo, ubuntu, imbabazi, kwihangana, iby'igiciro, iby'ibanze, ibyo akurikira bye, n'ibindi.
Kubera ko gukura no gukomera ari bimwe mu byo twiga muri aya masomo, reka turebe gato icyo Abafilipi 4 higisha ku byo kugira intego z'ukuri.
(1) Inkomoko yayo: Kugira intego yo kumenya Kristo no gukomeza gusa na Kristo ni kureba imbere no kumenya uko Kristo arusha agaciro ikintu cyose umuntu cyangwa se isi yagira. Kumwizera bituruka imbere (reba Abafilipi 3:8-9). Iki gice cyerekana ibintu byinshi by'ingenzi ku kwizera gufite iyi ntego.
Abaroma 10:1-17.”Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge; 3 kuko ubwo batari bazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana: 4 Kuko Kristo ari We amategeko asohoraho, kandi ni We uhesha uwizera wese gukiranuka. 5 Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati: Ugusohoza azabeshwaho na ko. 6 Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti: Ntukibaze uti, ni nde uzazamuka, ngo ajye mu ijuru? (bisobanurwa ngo kumanura Kristo): 7 cyangwa uti, ni nde uzamanuka i kuzimu? (bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo, amukuye mu bapfuye). 8 Ahubwo kuvuga kuti: Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe; ni ryo Jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza. 9 Ni watuza akanwa kawe yuko Kristo ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye, uzakizwa; 10 kuko umutima ari wo umuntu yizeza, akabarwaho gukiranuka; kandi akanwa akaba ari ko yatuza, agakizwa: 11 kuko Ibyanditswe bivuga biti: Umwizera wese ntazakorwa n’isoni. 12 Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki: kuko Umwami ari Umwami wa bose, ni We ubereye abamwambaza bose ubutunzi; 13 kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa. 14 Ariko se bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate, bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? 15 Kandi babwiriza bate, batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo: Mbega uburyo ibirenge by’abavuga Ubutumwa Bwiza ari byiza cyane! 16 Icyakora, abumviye Ubutumwa Bwiza si bose; kuko Yesaya yavuze ati: Mwami ni nde wizeye Ubutumwa bwacu? 17 Dore, kwizera guheshwa no kwumva, no kwumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.”
.Tugomba kwanga ibyo twiringiraga kera n'inkomoko y'ibyiringiro byacu nk'ibitagize icyo bivuga n'ibidafite icyo bimaze. Nta na kimwe mu byo twiringiraga kera cyaduha agakiza na hato (Abafilipi 3:1-8a, havuzwe haruguru). Ariko se tugera ahantu nk'aho dute?
.Tugomba kugera ahantu tumenya agaciro karuta ibindi no kwihaza kwuzuye ku bw'umubiri n'umurimo by'Umwami wacu Yesu Kristo. Kumumenya no kubona agaciro ke n'umurimo we bisimbura ibyo twiringiraga byose n'ibyo twizeraga - ibintu twiringiragamo amahoro n'ibyishimo, agakiza n'iby'Umwuka, ibifite icyo bivuze n'iby'agaciro, n'ibindi (soma witonze Abafilipi 3:8b-9, havuzwe haruguru).
.Dukeneye kwishingikiriza ku bugingo bwe nk'isoko yacu ubwacu aho kuba mu ngamba abantu bishingikirizaho ngo bagire umutekano, ibyishimo, iby'akamaro, cyangwa iby'agakiza no kwezwa.
(2) Agaciro kayo: Nk'uko twabibonye mu murongo wa 14, intumwa Pawulo yabonye ko intego ubwayo yari ingororano, igihembo gikwiriye ibyo yakurikiye mu bugingo bwe bwose. Nta kintu kigororera, gishimisha, cyangwa gitera ibyishimo n'amahoro kurusha ubusabane n'Umwami Yesu n'imico y'ubugingo bwe igaragaye mu bwacu. Ariko gereranya ibi no gushoberwa, kwumirwa uburyo bw'imbura-mumaro no kwicira urubanza abantu bagira iyo bashyize ibyiringiro byabo mu kindi kintu.
(3) Ibyo intego igeraho: Ku mukristo, uwashyize ibyiringiro bye muri Kristo n'umurimo we, gukurikira iyi ntego ntikurangirira muri ubu bugingo kuko ntawe ugera ku rugero rutunganye. Iri ni irindi hame ryigishwa mu Bafilipi 3. Ni nde wundi utari Umwami Yesu ushobora kuba yarageze ku rugero rutunganye kurusha intumwa Pawulo? Ariko Pawulo avuga yeruye ati, nubwo yakuze agahama, ntiyageze ku rugero rwuzuye cyangwa ku gutungana (Abafilipi 3:12-15). Hazahoraho urugero rutagerwaho rwo gukura.
(4) Iby'ubushake bw'Imana: Ikibazo kimwe abakristo (cyane cyane abizera bashya) bakunze kubaza cyerekeye kumenya ubushake bw'Imana. Imana ishaka ko mba nte? Ishaka ko nkora iki? Akenshi ibi bibazo byerekeye ku byo guhamagarwa cyangwa umurimo cyangwa ibindi bintu byo mu bugingo - uwo umuntu ashyingiranwa na we, ahantu runaka, ishuri, umurimo mu itorero, n'ibindi. Nubwo ibi ari ibintu bifite akamaro, ni ibintu bishobora kubonerwa igisubizo mu gukurikira intego yo muri iki gice. Ubushake bw'Imana ni ubw'ibanze cyane kandi bugaragara mu magambo "kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye"(gushimangira ni ukwa nyiri igitabo). Intego y'Imana mu kudukiza, ndetse n'iya Kristo ubwe, si ijuru gusa. Nubwo abizera biringiye ijuru kubera umurimo wa Kristo wuzuye, ubushake bw'Imana ni ukuduhindura ngo duse n'Umwana wayo. Ishaka ko dusa n'ishusho y'Umwami Yesu.
Gukura no kugera ku rugero rwo guhama rwo hejuru (irindi jambo ryo gusa na Kristo) ni intego y'ibanze y'Imana ku bizera. Uko ibyo biba, ibindi bice byose by'ubushake bw'Imana biba kubera urugero tuba dufiteho ubugingo bwe mu bwacu. Igikenewe ni intego yo gukura no gukomera bigaragara mu bice bitari bimwe byo mu Isezerano Rishya (Reba na 1 Abakorinto 2:6-3:3).
Abefeso 4:11-16 "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n'abandi kuba abahanuzi; n'abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n'abandi kuba abungeri n'abigisha: 12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo: 13 kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo: 14 kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishiririze, n'uburiganya bw'abantu, n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana , nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo , kugira ngo ukurizwe mu rukundo."
1 Petero 2:2 "Mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza :"
2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen."
Abaheburayo 5:11-6:1 Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri." Nicyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri, ari rwo kwihana imirimo ipfuye , no kwizera Imana,"
1 Abakorinto 14:20 "Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi; ariko ku bwenge mube bakuru."
Gukenera gukura no gukomera cyangwa guhinduka mu Mwuka ni umuhamagaro ku kwera cyangwa kwezwa. Uyu ni umuhamagaro wo kuba abizera buzuye batoranijwe ku Mana no kugira ubugingo kwe mu bwabo kubera umurimo w'Umwuka w'Imana, ariko iteka mu mucyo w'Ijambo ry'Imana, Bibiliya. Ijambo ry'Imana ni urufatiro n'umucyo utumurikira inzira.
1 Petero 1:14-16 "Mube nk'abana bumvira; ntimwishushanye n'irari mwagiraga kera mukiri injiji . 15 Ahubwo nk'uko uwabahamagaye ari uwera, abe ariko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose." 16 Kuko byanditswe ngo: muzaba abera, kuko ndi uwera."
Abaheburayo 12:10 "Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza , dusangire kwera kwe."
Robert S. McGee, The Search for Significance, Rapha Publishing, pp. 128-129.
25 Robert S. McGee, The Search for Significance, Rapha Publishing, pp. 128-129.
Ibyanditswe bivuga bikomeje biti: "Ukiranuka azabeshwaho no kwizera" (Abaroma 1:17; Abagalatiya 3:11); "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza" (Abaheburayo 11:6); kandi ngo "tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba" (2 Abakorinto 5:7). Ni ngombwa cyane ko tudasuzugura agaciro ko kwizera mu bugingo bw'umwizera kugira na none ngo kuduha agaciro karenze bidashoboka. Bamwe basubiza ko n'imirimo na yo ari iy'agaciro maze bakavuga Yakobo 2:15 mu gushyigikira ibyo. Ariko ibyo Ibyanditswe bivuga bikomeje ni uko imirimo ivuye ku mutima igomba guturuka ku kwizera Imana na gahunda yayo. Ibyo bitera Imana gukorera mu mutima n'ubugingo by'umuntu.
Kwizera kuzana imbaraga z'Imana mu bugingo bw'Umwizera. Duhinduka abana b'Imana tugatsindishirizwa no kwizera, ariko tugomba no kubaho no kugira ubugingo twahinduriwe na Kristo mu kwizera. Ubugingo bw'umukristo kuva mu ntangiriro kugeza mu iherezo bugomba kuba ubugingo bwo kwizera - ubugingo bwishyingikirije ku Mana n'ubuntu bwayo itugirira muri Kristo. Ni ubugingo budasanzwe duhabwa n'Imana mu kwizera Umwuka w’'Imana utura mu mwizera wese kuva igihe akirijwe. Nk'impano y'Imana, Umwuka utura muri twe akora imirimo myinshi buri wose muri yo ufite akamaro mu bugingo bw'umwuka bw'umwizera. Ntidushobora kubaho ukundi mu bugingo bwa gikristo n'imbaraga zacu nk'uko tudashobora gukora umubiri uyobowe n'imbaraga zacu.
Intumwa Pawulo yagaye abizera b'i Galatiya ku bwo kutamenya agaciro k'iri hame. Batangiranye ukwizera Kristo ariko kubera guhatwa n'abakurikiza amategeko bari barasubiye mu by'abantu bakora mu mirimo itegetswe n'idini ku by'Umwuka. Mu by'ukuri, yabonye kunanirwa kubyumva kwabo nko kurogwa. Ibintu nk'ibyo nta gushidikanya ni ubushukanyi bwa Satani.
Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?
Kwizera imbaraga n'umugambi w'Imana ni ngombwa rwose:
(1) Kubera kamere y'umuntu
Abefeso 2:1-3 "Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye, muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, 2 ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ni we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo, dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya, nk'abandi bose."
(2) Kubera intege-nke z'umuntu
Abaroma 6:19 "Ibyo mbivuze nk'umuntu, kubw'intege nke z'imibiri yacu; kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo, bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako, kugira ngo mwezwe."
Abaroma 8:3-4 "Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege-nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka; 4 kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka."
Matayo 26:41 "Mube maso, musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni w'ukunze, ariko umubiri ufite intege nke."
(3) Kubera guhuma n'ubushukanyi bw'iyi si tubamo
Yohana 12:46 "Naje mu isi, ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima."
Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."
1 Abakorinto 1:20 "Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
Abefeso 2:2 "Ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ni wo mwuka ukorera mu batumvira."
Abefeso 4:19 "Kandi babaye ibiti, biha ubusambanyi bwinshi, gukora iby'isoni nke byose bifatanyije no kwifuza."
(4) Kubera ibikorwa bya Satani n'imbaraga ze
Abefeso 6:10-18 "Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri; ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. 13 Nuko rero, mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza: 15 mukwese inkweto, ni zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza; 16 kandi ikigeretse kuri ibyo byose, mutware kwizera nk'ingabo; niko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa Mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza, kabe ingofero; mwakire n'inkota y'Umwuka, ni yo Jambo ry'Imana; 18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."
(5) Kubera ko tudakwiriye na busa kandi Imana ikaba ari yo yonyine ikwiriye, ni ngombwa ko twiga kugendera mu kwizera muri buri ntambwe yose
2 Abakorinto 2:16 "Kuri bamwe turi impumuro y'urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y'ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubikwiriye?"
2 Abakorinto 3:5 "Si uko twihagije ubwacu, ngo dutekereze ikintu cyose nkaho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana."
Nk’uko twakiriye Kristo mu kwizera Ubutumwa Bwiza (umuhamya w'Imana ku byerekeye Umwana wayo no gutsindishirizwa no kwizera) bityo tugomba kugenda intambwe ku yindi mu kwizera ubutumwa bwo muri Bibiliya bwo kwezwa.
Abaroma 1:17 "Kuko muri bwo ari na mwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo: Ukiranuka azabeshwaho no kwizera."
Abakolosayi 2:6-8 "Nuko rero, nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ariko mugendera muri we,"
Kwizera ni kimwe mu bigize ubutumwa bwo muri Bibiliya ku buryo inyigisho ku kwizera ari ngombwa kandi ari ingenzi ku bugingo buhinduwe. Mu gihe dutekereza mu buryo bwo gukura mu Mwuka n'ubugingo buhinduwe, ndashaka gutangira nibanda ku kwirinda ibintu bine bikomeye birwanya kwizera no guhindurwa mu Mwuka.
Gukurikiza iby'amategeko ni uburyo umuntu ashakamo kwiyerekanira gukiranuka kwe ubwe imbere y'Imana. Ni igihe umuntu akora ibikorwa byiza cyangwa ibitegetswe n'idini ngo ashimishe Imana, abe akwiriye imigisha y'Imana, cyangwa gushimisha abantu. Gukurikiza iby'amategeko byishingikiriza ku mbaraga z'umuntu aho kuba ku mbaraga z'Imana z'ubuntu, ku byo umuntu ashoboye aho gushobozwa n'Imana. Gukurikiza amategeko bizanira umuntu ikuzo aho kurizanira Imana. Muri make, twasobanura gukurikiza amategeko nka, "umuhati wanjye nkoresheje imbaraga zanjye ngo mpabwe imigisha y'Imana ku ikuzo ryanjye."
Abaroma 4:1-4 "Niba ariko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu."
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"
Mu bice byinshi, Intumwa Pawulo yihanangirije abantu kudakurikiza iby'amategeko mu buryo ubwo ari bwo bwose. Umwanditsi w'Abaheburayo nawe aburira abantu ku byo yita "ibikorwa bipfuye," ashingiye ku byo abantu bakora (uburyo bwose bw'imirimo itegetswe n'idini cyangwa icyiza ku muntu) ngo abe akwiriye agakiza cyangwa kuzura Umwuka.
Abaroma 10:1-4 "Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n'ibyo nsabira Abisiraeli ku Mana ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana, ariko ritava ku bwenge; 3 kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana: 4 kuko Kristo ari we amategeko asohoraho, kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?"
Abagalatiya 5:1-5 "Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata. 2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana. 5 Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiyeko tuzabiheshwa no kwizera."
Abaheburayo 6:1 "Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri, ari rwo kwihana imirimo ipfuye, no kwizera Imana,
Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?
Mu bugingo bw'umukristo, ibikorwa byiza, umuhati w'umukristo, no kwihangana n'ibindi bigomba guturaka ku kwuzura Umwuka - kwishingikiriza ku Mwuka w'Imana mu kwizera. Ibi tuzabivugaho mu magambo arambuye mu isomo ryerekeye Ubugingo Bwuzuye Umwuka.
Tugereranije uko ikibonezamvugo cyo muri Bibiliya yitwa NIV cyanditse muri 1 Abatesalonike 1:3 "Dukomeza kwibuka imbere y'Imana na Data wa twese imirimo yanyu yo kwizera, n'umuhati uterwa n'urukundo, no kwihangana guterwa n'ibyiringiro mu Mwami Yesu Kristo" (gushimangira ni ukwanjye).
Ibi bivuga gukorera mu mbaraga z'ubushobozi bwacu - ubushobozi bwacu, impano, cyangwa imbaraga. byacu Kimwe mu bikomeye bigaragaza kugwa mu cyaha kw'umuntu no guhenebera kwe akava ku Mana ni ugushaka kwe, n’ibyo ukwiyemeza kwe gukora atishingikirije ku Mana. Kimwe na Eva mu Itangiriro, aha ni ho Satani akunda kuturiganiriza no kudushukira. Ukuri ni uko agakiza kazanwa no kwizera Kristo; ibi byerekana ko umwizera ari icyaremwe gishya kandi ko afite kamere nshya cyangwa ubushobozi bushya byo kumenya, gukunda, no guhitamo Imana. Ariko kamere ya kera, ubugingo bwa kazitunga, cyangwa umubiri nk'uko witwa na none, uba ushaka iteka kutuyobora. Icy'ingenzi kigaragaza umubiri ni ukwigenga - gushaka kuyobora ubugingo ubuvana mu mugambi n'imbaraga by'Imana.
Hakenewe amagambo make yerekeye kamere y'icyaha cyangwa umubiri. "Umubiri" nk'uko intumwa yabikoresheje mu buryo bwo gushushanya, ushobora gusobanurwa nk'uburyo bw'umwuka cyangwa imbaraga biba mu muntu. Ubwo bushake bukomeye buba muri twe twese, bukadutera gukoresha imbaraga zacu bwite tutishingikirije ku Mana ngo iduhe ibyo dukeneye cyangwa dushaka, ibintu dukeka ko dukeneye ngo tumererwe neza, cyangwa iby'ingirakamaro n'ibindi. "Umubiri" utandukanye no kwiringira Imana. Ni umwuka wo kwigenga no kwiyizera. Kwiyizera, ni ukwiyemeza gukora ibyo twishakiye, mu buryo bwacu, no mu mbaraga zacu. Umubiri ni mubi, ni uw'icyaha, kandi wanga Imana. Kuba umubiri ukoreshwa n'uko gushaka kuba mu muntu, bigaragarira mu mbuzi ya Yeremiya 17:5:
Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: "Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."
Iki gice cyerekana ingingo enye zerekeye umubiri: (a) igikorwa cyo kwishingikiriza ku mbaraga z'umuntu, (b) igikorwa cyo kwishingikiriza ku mbaraga z'umuntu aho kuba ku mbaraga z'Imana, (c) igikorwa nk'icyo ni uburyo bwo guhindukira uva ku Mana kandi (d) igikorwa nk'icyo kizana umuvumo; kirangiriza.
Nk'imbaraga z'ubugingo bw'umuntu, umubiri ni uburyo bwa kamere y'umuntu bwo kumurinda. Nk'uburyo bwa kamere bwo kwirinda ni uburyo bubonereye umuntu, umuntu yumva ari ko bigomba kuba, ariko iherezo ryabwo ni urupfu.
Imigani 14:12 "Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu."
Nk'uko bitigeze kubaho mu mateka y'umuntu, kamere y'ibihe tugezemo iduca ku kwishingikiriza ku Mana. Hamwe n'iterambere mu buhanga n'ubuvumbuzi mu by'amagara, kumererwa neza, gutunganirwa, umuvuduko, ingufu, kwishimisha, gutangaza amakuru n'ibindi, umuco w'umuntu wo kwigenga no kwihaza warushijeho gukomera. Nubwo hari ingorane nyinshi duhura na zo, umuntu atekereza iteka mu buryo bwa "turihagije." Ibyanditswe icyakora, bigaragaza ko tutabasha, ndetse ko tudashobora kuyobora ubugingo bwacu. Yeremiya yaranditse ati, "Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze" (Yeremiya 10:23).
Yeremiya 9:23-24 "Uwiteka avuga atya, ati: Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n'intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe; 24 ahubwo, uwirata yirate ibi, yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari njye Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi: kuko ibyo ari byo nishimira, ni ko Uwiteka avuga."
Ibi ni umuco wa "bireke na reka Imana" wigisha abizera kwicara mu mwanya w'inyuma no kureka Imana ikaba ari yo ikora byose. Ryrie atanga imbuzi zerekeye kutaringanira kw'ibyo Ibyanditswe bivuga. Yaranditse ati:
“…hari igitekerezo cyibanda ku ngingo ivuga ko Imana idukorera byose mu bugingo bw'Umwuka. Si uko nta cyo twabasha gukora byonyine, ahubwo ntacyo tugomba gukora; bibaye bityo twabuza Imana gukorera mu bugingo bwacu.” 26
Kugira ngo tutananirwa gusobanukirwa aya magambo n'icyo Ryrie ayavugaho, reka nsubire mu byo avuga mbere y'ibiri haruguru aha.
Reka na byo bivugwe, ... sinshaka kuvuga ko ibyigishwa byose ari amakosa; birimo mu gitekerezo cyanjye, kutaringanira kubera ko bimwe mu by'ubugingo bw'Umwuka byibandwaho mu buryo burenze urugero ku mwanya bihabwa mu Byanditswe.27 (gushimangira ni ukwa nyiri igitabo).
Ibi ni byo by'ibanze mu ruhare rwa buri muntu kwakira imbaraga z'Imana. Amategeko amagana yo mu Isezerano Rishya arabisobanura Mu by'ukuri tugomba gukora ibi bintu twishingikirije ku mbaraga z'Imana, ariko na none niba dufite uruhare mu kubikora, Imana ntizabidukorera.
Kwishingikiriza ku mbaraga n'ubushobozi by'Imana n'uruhare rw'umwizera ntabwo bitandukanye. Kwirinda no kwigenga bishobora kandi bigomba gukorerwa rimwe mu bugingo buringaniye bw'Umwuka. Kwigenga ubwako ni imyifatire, ariko iyo myifatire ntipfa kuza; isaba kwimenyereza. Ni abakristo nyabo bangahe babaho umunsi ku wundi batumva bakeneye kwishingikiriza ku Mana. Kumenyera, gukora ikintu kimwe kenshi, kwirata, kwiyizera byose bishaka kudukura muri ubwo bushake bwo kwishingikiriza ku Mana tugomba kugira, kugira ngo tubeho kandi dukore neza.28
Mu kwumvira kose hagomba kubamo uburinganire ku buryo bwo kwishingikiriza ku Mana. Ibice byinshi byo mu Isezerano Rishya byigisha uku kuri kandi niba tutabona uku kuringanira, tuzaba abataringaniye, maze tugwe mu byo kutemera Bibiliya. Urugero, reba uruhare rw'umuntu mu bice bikurikira:
Abaroma 8:10 "Niba Kristo aba muri mwe, n'ubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka."
Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka , kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;"
2 Petero 1:5-8 "Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; 6 kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kubaha Imana; 7 kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo. 8 Kuko ibyo nibiba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo."
1 Timoteyo 4:7-10 "Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere , ahubwo witoze kubaha Imana; 8 kuko kwitoza kw'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo. 9 Iryo jambo ni iryo kwizerwa, kandi rikwiriye kwemerwa rwose; 10 kuko igituma tugoka tukarwana, ari uko twiringiye Imana Ihoraho, ni Yo Mukiza w'abantu bose, ariko cyane cyane w'abizera."
Kugira ngo tubyemere, buri tegeko muri aya avugwa haruguru aha rigomba gukorerwa mu Mwuka ku bwo kwizera imbaraga z'Imana, ariko dufitemo uruhare rukomeye - ni twe bireba. Imana si Yo igendera mu Mwuka ku bwacu. Turabona ukugendana kw'aya mategeko yombi, uruhare rwacu no kwishingikiriza ku Mana, mu bice bibiri bikurikira:
Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."
1 Abakorinto 15:10 "Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi; kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose; nyamara si jye, ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye."
Gusobanukirwa ukuringanira kwo kwishingikiriza ku mbaraga z'Imana no gukoresha imbaraga z'umuntu twishingikiriza ubushobozi bw'Imana birinda umwizera amakosa akomeye. Bimurinda:
(1) kwibeshya akeka nkaho haba hari akantu ashobora gukoraho gusa akazimya umuriro w'ibishuko no kubibuza kuba muri we; (2) ubugingo bw'umukristo ni nk'ikintu kiri aho, muri bwo ni mwo ibyo akora byose "byicishiriza bugufi." Niba kwicisha bugufi muri Kristo bivuga ko mpitamo icyo ndi cyo muri Kristo ku bw'imbaraga z'Umwuka kabone naho haba intambara zimeze zite, birumvikana ko hazabaho intambara nk'uko Pawulo yavuze igihe yandikaga agira ati, "kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ... ( Abagalatiya 5:17). Ubugingo bw'umwuka ntibupfa kubaho gusa cyangwa ngo butegereze gusa.29
Dushobora kwongeraho tuti, “Ubugingo bw'Umwuka ntibupfa kuza gusa cyangwa ngo butegereze gusa; ntibubura ibibabaza. Bill Lawrence afite incamake nziza kuri ibi mu cyo yise, "Ni uruhare rwacu kwubaha ku bwo kwizera."
Mu buryo bumwe, uruhare rw'umwizera mu bugingo bw'Umwuka ni ukwubaha. Abizera bagomba gukora icyo Imana yababwiye gukora kandi bashobora gukora icyo Imana yababwiye gukora kubera ko Umwuka Wera atuma bishoboka, nubwo bisaba kumukurikiza ubupfura(disipulini).
Disipulini si uburyo bwo kwubaha Imana mu mbaraga zacu nk'uko twubaha ababyeyi cyangwa abakoresha bacu mbere yo gukizwa. Disipulini isaba kwizera, kuko, "igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha" (Abaroma 14:23). Disipulini igomba kuba igikorwa cyo kwiringira imbaraga z'Imana umwizera akuramo imbaraga zitarondoreka z'Imana kandi akagira ikigero cyayo cyo gukiranuka.
Kwumvira mu kwizera bisobanura ko dukora twishingikirije ku Mwuka Wera no ku mbaraga Ze zidushoboza iyo tumwizeye. Bivuga ko dukora, dukoresha buri rugero rw'imbaraga z'Umwami Yesu Kristo " ... nk'uko imbaraga ze ziri, zikorera muri ..." twe (Abakolosayi 1:29). Dukorera mu mbaraga ze; twumvira mu mbaraga z'Umwuka. Turakora, ariko Kristo ni we ubikorera muri twe mu by'uko imbaraga ze zidushoboza gukora ibyo ategeka. Mu buryo bw'imbaraga, abikorera muri twe; mu buryo bwo tubikorera muri we. Dukora ibyo tutabasha gukora mu bushobozi bwacu twumvira Imana ku rugero rwo gukiranuka kwayo.
Ibyawe si ukubikora mu mbaraga zawe, cyangwa kugerageza kubikora, ahubwo ni ukubikorera mu mbaraga zishoboza z'Umwuka uba muri twe ... uzabikorera mu mbaraga z'Umwuka uba muri twe kandi aha ni ho uruhare rw'umwizera ruri. Iki ni ikintu gitera kugira ubugingo bw'Umwuka kandi iki si ikindi uretse ubushobozi bwo kugendera mu Mwuka mu bugingo bwawe bwa buri munsi. Izo ni imbaraga - bitekerezeho - imbaraga zitarondoreka z'Umwuka uba muri twe.30 (gushimangira ni ukw'aho byaturutse).
Dukura imbaraga mu Mwuka mu isengesho ryoroshye ryo kumwishingikirizaho mu kwemera ko tudashobora kugira icyo dukorera Imana tutari muri yo. Tubwira Umwuka tuti, "sinshobora gukora ibi mu mbaraga zanjye. Ndakwihaye kugira ngo umbashishe gukora ibyo ushaka ko nkora kandi ndagushimira mu kwizera kugira ngo uzakomeze isezerano ryawe ryo kugira ngo nkumvire kandi ngukorere." Hanyuma tugahera kuri iryo sengesho tugakora ibintu twiringiye Imana. Muri uwo mwanya tubona imbaraga zitarondoreka zidushoboza gukora ibyo tutabasha gukora ku bwacu.31
Buri ngorane muri izi ntizica ibyishimo byacu muri Yesu gusa, ahubwo kurushaho, zidusigana kurushaho intege-nke zo kubona gutabarwa kw'Imana n'ubugingo Kristo yatuguraniye, ni ukuvuga, Kristo ukorera imico ye muri twe cyangwa imbuto z'Umwuka. Kubera ko izi ngorane zombi ari intege-nke mu bugingo bushya muri Kristo, uko turi muri we, uko tubaho mu mbaraga z'Umwuka uba muri twe, zidusiga nta ngufu zo guhangana n'abanzi bacu mu by'umwuka, ari bo isi, umubiri, n'umwanzi (Satani).
Abakolosayi 2:16-23 "Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato: 17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, abavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi, atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'iby'ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo. 20 Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, 21 (ngo: ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho; 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe,) mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? 23 Ni koko byose bisa n'aho ari iby'ubwenge, kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwanya irari ry'umubiri."
Mu kuri guhindura hari ibijyana na disipulini y'Umwuka nko gusenga, kwiga Bibiliya, no kuramya. Mu gihe ibi ari iby'ingenzi mu gutuma ukwizera gukura no kumenyereza uko tugenda mu Mwami, muri disipuline ntitugomba kubikorera ngo tube dukwiriye ubuntu bw'Imana kubera ko dufite ubuntu bwayo nk'abizera Kristo - turi muri we byuzuye.
Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni Yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru."
Ahubwo, izo disipulini z'Umwuka zigomba gukorwa nk'ibikorwa byo kwizera gusa, mu mwuka wo kwizera gushingiye ku Mwami. Tubikorera ngo dukuze kandi duhozeho ukwizera kwuzuye kw'ubumwe no kugendana n'Imana - si ukugera ku kigero mu Mana.
Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe; 6 uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo."
Abaroma 1:17 "Kuko muri bwo ari na mwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo: ukiranuka azabeshwaho no kwizera."
2 Abakorinto 5:8 "Nyamara dukomera umutima, kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n'uyu mubiri, kugira ngo twibanire n'Umwami wacu."
Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."
Nkuko turya ibiryo byiza ngo tugire imbaraga z'umubiri, ni ko tugomba kwiga Bibiliya no gusenga ngo dukurire mu buntu no kumenya Kristo no kugira imbaraga z'Imana.
1 Petero 2:2-3 "Mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka afunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza: 3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza."
2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen.
Ariko se kwizera ni iki? Twakwimenyereza mu kwizera dute?
Abaheburayo 11:1 "Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri."
Kwizera bivuga kwiga kwiringira Imana mu byo tudashobora kureba n'aya maso yacu agaragara. Bivuga kwiga gutekereza no gukora ku mahame n'amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana tutitaye k'uko ibintu biboneka kuri twe. Tubwirwa kugendera mu kwizera si mu uko tubona ibintu. Mu Baheburayo 11:1 havuga ko utizera bidashoboka ko ayinezeza.
2 Abakorinto 5:7 "(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba)"
Abaheburayo 11:6 "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera ko iriho, ikagororera abayishaka."
Hari amahame abiri y’ingenzi muri iyi mirongo:
Kwizera ni modus operandi (uburyo bundi bwo gukora ibintu) ku bugingo bw'umukristo. Ni ugushaka n'umugambi by'Imana ngo twige kubaho mu kwizera kubera ko kwizera kwemera intege-nke zacu no kuba mu bugwaneza bw'Imana. Bikuza Imana. Ariko se kwizera ni iki?
(1) Tugomba kwizera ko ariho. Tugomba kwizera ko Imana ibaho. Dukurikije Bibiliya, ibyiringiro by'ukuri ko Imana ibaho birimo kwizera kurenga byose kwayo. Kurenga byose kw'Imana bivuga ko ibaho inyuma y'isi no hirya yayo. Ukubaho kwayo bivuga uwo Imana ari Yo, yigenga kandi isumba byose, ishobora byose, iba hose, izi byose, itarondereka, kandi idahinduka, yera, ari iy’urukundo, ukuri, n'ibindi.
(2) Tugomba kwizera ko igororera abayishaka. Ibi bivuga ko kwizera urukundo rw'Imana, kwizera guhaza no kutwitaho kw'Imana mu bugingo bwacu. Igikubiye muri ibi ni ukumenywa na bose kw'Imana, nubwo irenze byose, nta kiyibuza kugira uruhare mu byo mu isi, kandi ibyaremwe ntibishobora kubaho cyangwa gukora neza Imana itabigizemo uruhare.
Inyoko-muntu ishingiye ku Mana mu kubaho kwayo, ibyishimo byayo, no mu mutekano n'agaciro byayo. Kandi Imana itwitaho bya gicuti.
Ku bakristo benshi, ubugingo bwa gikristo ntibugira imbaraga z'Imana. Ni cyo gituma bakora ibyiza bashobora byose ngo bagere ku rugero runaka. Bamwe bashobora kugaragaza kugera ku rugero rwa bagenzi babo kurusha abandi, ariko no kuri bo, muri rusange na bo babona ko hari ikibuze. Bamwe bishimira ko nta ntungane n'imwe ibaho; buri wese agira intege-nke ze. Muri uko gukora uko bashoboye kose, bizera ko Imana ibumva.
Nta gushidikanya, nta n'umwe utunganye. Ahari dukora uko dushoboye kose Imana ntitwumve, ariko ibi ntibishobora guhindura ko tutagendeye mu kwizera Imana n'umugambi wayo, tubura ubugingo bwuzuye Kristo atanga. Ibyiza byacu si ibyo Imana ishaka. Ishaka kwizera Umwiza wayo - Umwami Yesu - Umwana wayo uwo imigisha yaturemeye yuzuriramo.
Tekereza kuri ibi:
(1) Nta n'umwe ubasha kugira ubugingo bwa gikristo kurusha uko babasha kwubahiriza amategeko yo mu Isezerano rya Kera (reba n'Abaroma 7:1-25).
Abaroma 3:9-20 "Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, haba na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha: 10 nk'uko byanditswe ngo: ntawe ukiranuka n'umwe, 11 ntawe umenya, ntawe ushaka Imana: 12 Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari: ntawe ukora ibyiza n'umwe. 13 Umuhogo wabo ni imva irangaye, bariganishije indimi zabo, ubusagwe bw'inshira buri mu minwa yabo: 14 Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye: 15 Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso, 16 kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo, 17 inzira y'amahoro ntibarakayimenya. 18 Kubaha Imana ntikuri imbere yabo. 19 Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose, abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kabo kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana: 20 kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko; kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha."
Abagalatiya 3:10-14 "Abiringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo: havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose, ngo abikore. 11 Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera. 12 Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera; ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo. 13 Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo: havumwe umuntu wese umanitse ku giti), 14 kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga, bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe."
(2) Niba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo tudashobojwe n'Imana, kuki ukeka ko Imana yagombye kwohereza Umwuka Wera kuba mu Itorero?
Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."
Yohana 14:17 "Ni We Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."
(3) Niba twashoboraga kubaho no gukorera Umwami tudakoreshejwe n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, kuki Umwami Yesu yita Umwuka Wera "Umufasha" cyangwa "Umushoboza" (Yohana 14:16, 26)? Kuki yagombye kwerekana ukudashobora kw'abigishwa iyo batari mu Mwuka (Yohana 16:7-15) no kubabwira kutagira umurimo batangira Umwuka Wera ataraza (Ibyakozwe 1:4-8)?
Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na We azabaha undi Mufasha wo kubana na mwe ibihe byose."
Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."
Yohana 16:7-15 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby’icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, azenda ku byanjye, abibabwire."
Ibyakozwe 1:4-8 "Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu, ati: ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera. 6 Nuko bamaze guterana, baramubaza bati: mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisiraeli? 7 Arabasubiza ati: si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine; 8 icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudeya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."
Kubera ibyo duhura na byo mu banzi b'Imana barwanya abakristo, isi idukikije, umubiri uri muri twe, n'umubi uturwanya, ubugingo bw'umukristo n'umurimo we ntibishoboka tutari mu mbaraga zisumba byose z'Imana zigomba kwakirwa buhoro buhoro mu kwizera. Ubwoko bw'izi mbaraga n'intege-nke zacu bisaba gukenera ikitari ikindi uretse imbaraga zo mu ijuru z'Imana. Gukeka ko dushobora kugira ubugingo bwa gikristo ni ukutamenya kwacu uko kureshya. None se kwizera ni iki?
Ijambo Isezerano Rishya rikoresha ku "kwizera" ni Pistis. Risobanura kwemera ukuri. kw'icyo ari cyo cyose; kwizera ikintu runaka cyangwa umuntu runaka. Mu Isezerano Rishya rikoreshwa nko kwemera ibyo umuntu yizera bikurikije ubumwe bw'umuntu n'Imana n'ibintu by'Umwuka, muri rusange hamwe n'igitekerezo cyo kwiringira cyangwa kwishingikiriza. Inshinga ni Pisteuo risobanurwa ngo "kwizera, kwishingikiriza, kwiringira." Ikunze gukoreshwa hamwe n'imbanziriza-zina mu kwerekana "ukwiringira no kwishingikiriza ku muntu ku giti cye nk’uko bitandukanye no kwiringira cyangwa kwizera bisanzwe.32
Kwizera ko muri Bibiliya ni ukwemera no kwiringira ubushobozi, imbaraga, ubumenyi mu gukora, n'amasezerano y'undi - aha ni Imana yo muri Bibiliya nk'uko yiyerekana mu Byanditswe. Mu magambo y'iyigisha-Mana (teolojia) ryo mu Isezerano Rishya, kwizera cyangwa kwiringira ni icyizere (kwizera cyangwa kwiringira) mu murimo n'ubuntu bw'umugambi w'Imana, ni ukuvuga, umurimo wa Yesu na We ubwe n'amasezerano yose ajyana n'agakiza. Ibi birimo intera zose z'agakiza no kwezwa, ibyarangiye (gukizwa igihano cy'icyaha), iby'ubu (gukizwa mu mbaraga z'icyaha), n'ibizaza (gukizwa icyaha ubwacyo).
Ukwizera ko muri Bibiliya si igikorwa, ni ikintu kimwe dushyitsa nta cyo dukoze. Kwizera si ugukora ikintu, ahubwo ni ukwakira ikintu. Agakiza ni impano umuntu yakira mu kwizera. Mbese impano irekeraho kuba impano kuko tutayakiriye? Oya.
Yohana 6:26-29 "Yesu arabasubiza ati: Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. 27 Ntimukorere ibyo kurya bishira, ahubwo mukorere ibyo kurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha: kuko Se, ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso cyayo. 28 Baramubaza bati: Tugire dute ngo dukore imirimo y'Imana? 29 Arabasubiza ati: Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye."
Aba Bayuda batekerezaga mu buryo bw'imirimo itanga agakiza, ariko Umukiza yigishije ko agakiza ari impano, umusaruro w'umurimo w'Imana muri Kristo, yakirwa mu kwizera Umwana w'umuntu, Mesiya, uwo Imana yashyizeho ikimenyetso cyayo.
Abaroma 4:4-5 "Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kuzamuhwanirizwa no gukiranuka;"
Kwizera ni ukwemera ukudashobora no kubura imbaraga z'umwuka wacu byacu ngo tube dukwiriye cyangwa dushobora gukorera agakiza cyangwa se ngo dushobore kwita ku bugingo bwacu tutari mu buntu bw'Imana twahawe nk'uko byerekanwa mu Isezerano Rishya. Iyo dutwaye imodoka hejuru y'ikiraro tukambuka ahantu hatagira indi nzira iramburuye, tuvuga ko twizeye ikiraro ngo kitugeze hakurya. Ariko na none tuba tuvuga ngo, ntidushobora kugera hakurya ku bwacu tutanyuze ku kiraro.
Abaroma 4:1-5 "Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kuzamuhwanirizwa no gukiranuka;"
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"
Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera."
Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye."
Kwizera ni ukwanga cyangwa kureka kwiringira umubiri uko ari ko kose (reba Yeremiya 17:5-9; Abaroma 3:9-24). Nuko rero, kumenya ko tutagira imbaraga n'uko Kristo ahagije, ukwizera kwo muri Bibiliya kwishingikiriza ku murimo wuzuye kandi warangiye w'Imana no guhaza kwayo muri Yesu Kristo cyangwa iby'uko Kristo akwiriye. Kwizera kuzana ibikwiriye atari twe, ahubwo uwo twizera, Umwami Yesu Kristo n'ibyo tubonera muri We.
Abafilipi 3:1-9 "Ibisigaye, bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. 2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z'ibibi, mwirinde n'abakeba gukeba kubi; 3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringira iby'umubiri: nubwo njyeweho nabasha kubyiringira. 4 Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, njyeweho namurusha. 5 Dore, nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi umufarisayo ku bw'amategeko; kubw'ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n'amategeko nari inyanga-mugayo. 7 Nyamara ibyari indamu yanjye, nabitekereje ko ari igihombo kubwa Kristo. 8 Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ariko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera:"
Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."
Abaroma 11:6 "Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu, ntibikiri ku bw'imirimo; kuko, bitabaye bityo, ubuntu ntibwaba ari ubuntu."
Abaheburayo 4:10 "Kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk'uko Imana yaruhutse iyayo."
Kwizera ntikwerekanwa iteka n'ibyo dukorera Imana
Ibi ni ibizwi na bose ariko bitari ukuri. Ibikorwa bishobora koko rero kwerekana kwiyizera cyangwa kwizera ibidakwiriye kwizerwa kimwe n'Abafarisayo bakoraga buri kintu bigengesereye. Ni iby'ukuri ko kwizera gukora kandi gukura kwerekana ibikorwa mu bugingo bw'umwizera, ariko mu kuri, kwizera Bibiliya ivuga kwerekana ibyo Imana mu mbaraga n'ubuntu byayo ikorera uwizera Imana.
Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ariko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."
Abafilipi 4:13 "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga."
Iyi ni yo mpamvu tudakwiriye gukuza umuntu ku bwo kwizera kwe. Dukwiriye gushima kuba dufite kwizera tugashimira n'Imana ku bwo kwizera kw'abandi (reba 2 Abatesalonike 1:3). Dushobora no gucyahwa cyangwa tugacyaha abandi ku kubura kwizera (reba Matayo 6:33), ariko mu magambo y’ukuri ni nde ukuzwa no kwizera kwacu? Ni uwo twizeye birumvikana! Kuki? Kubera ko kwizera atari uburyo ikintu cyangwa umuntu udukorera ibyo tugomba gukora kubera icyo ari cyo cyangwa uwo ari we.
Iyo twicaye mu ntebe dukoresha kwizera iyo ntebe. Twerekana ko twizeye ko iyo ntebe iributubashe. Kwizera kwacu kuzana iyo ntebe n'urubyaro rwacu hamwe bityo tukaruhuka, ariko ntitwicara ku kwizera kwacu. Kwizera kwacu si ko kutubasha, ni intebe. Ni nde ugomba gushimirwa, ni twebwe, cyangwa ni intebe? Ni intebe birumvikana cyangwa uwayikoze. Kwizera kwacu gukuza uwaremye intebe. Mu buryo nk'ubwo, kwizera Bibiliya ivuga gutuma Imana iba Imana ubwayo; gushyira Imana mu bikorwa; gukuza Imana. Kwizera ntitugukwiriye.
Dushobora kugereranya kwizera na 'embarayaje' y'imodoka n'uko kwizera gukora nk'uko imodoka ikora. Embarayaje ni nk'imbaraga zitagaragara mu mapine ku muhanda. Uku ni ko dutwara imodoka ku muhanda. Dutwara imodoka tudakoresha moteri gusa cyangwa amapine gusa ahubwo bitewe n'izo mbaraga zihuza ibyo byombi. Ibi ni rwo ruhare kwizera kugira mu bugingo bw'umukristo.
Iyi ni yo mpamvu ibyo Bibiliya itubwira ari iby'ingenzi. Ituma kwizera kwacu kuba ku bintu by'ukuri, byo kwizerwa hadakurikijwe igice cy'ubugingo icyo ari cyo cyose. Kwizera ibitagira umumaro ni bibi cyane kurusha kutagira kwizera na mba.
1 Abakorinto 15:12-19 "Ariko, ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko ntawe uzuka? 13 Niba ntawe uzuka, na Kristo ntarakazuka: 14 kandi niba Kristo atazutse, ibyo tubwiriza ni iby'ubusa. 15 Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. 16 Niba abapfuye batazuka, na Kristo ntarakazuka: 17 kandi niba Kristo atazutse, kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. 18 Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziririye muri Kristo bararimbutse. 19 Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose."
Icyitegererezo: turamutse dutwaye ikimodoka gipima amatoni nka 20 tukagerageza kwambuka ku kiraro kitakorewe kurenza toni 10 kubera ko twizeye ko kitubasha, ingaruka zaba mbi cyane. Kwizera ibitizerwa byaturimbura.
Ibintu bitatu icyo twizeye cy'ukuri kigomba kuba cyangwa kugira:
(1) Kigomba kubishobora kandi kibohotse ngo gikize
Abaheburayo 5:7 "Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe."
Abaheburayo 7:25 "Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho,iteka ngo abasabire."
Yakobo 1:21 "Ubwo bimeze bityo, mwiyambure imyanda yose n'ububi busaze, mwakirane ubugwaneza ijamo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu."
Yakobo 4:12 "Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine; ni yo ibasha gukiza no kurimbura: ariko wowe uri nde, ucira mugenzi wawe urubanza?"
(2) Kigomba kuboneka ngo gikize
Ibyakozwe 17:26-27 "Kandi yaremye amahanga yose y'abantu, bakomoka mu muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye, 27 kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe,"
Abaroma 8:34 "Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira?
Abaroma 10:13 "Kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami, azakizwa."
Abaheburayo 7:25 "Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire."
Abaheburayo 9:24 "Kuko Kristo atinjiye ahera haremwe n'intoki, hasuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu."
Abaheburayo 13:5-6 "Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite; kuko ubwayo yavuze ati: Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato. 6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti: Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?
(3) Kigomba kugira ubushake bwo gukiza
Yohana 3:16 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."
Abaheburayo 10:9-10 "Aherako aravuga ati: Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka. Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. 10 Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka."
Abafilipi 2:6-8 "Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa; 7 ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu: 8 kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu, yicisha bugufi, araganduka, ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku musaraba."
1 Petero 5:7 "Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe."
2 Petero 3:9 "Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza ko iritinza. Ahubwo itwihanganira,idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana."
Kugira ngo kwizera gukore neza kandi by'ukuri kugomba kugira amakuru - kugomba kugira ibyo Bibiliya yigisha byo kwizerwa no kwakirwa. Mu Byanditswe hari "ukwizera" kwiringira cyangwa icyizere mu Mwami, ariko hari no"kwizera" icy'ukuri kwerekanywe kugomba kwizerwa no kwakirwa mu kwizera
Yuda 3 "Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye, niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose."
Abefeso 4:13"Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo."
Ibyakozwe 6:7 "Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera."
1 Timoteyo 3:9 "Ahubwo bakomeza ubwiru bwo kwizera, bafite imitima itabacira urubanza."
Niba kwizera kugomba uku kuri, tugomba kugira ikintu cyo kwizera kirimo ibyo kwizerwa by'ukuri. Iri ni ihame ry'ingenzi bidasubirwaho. Umwami Yesu yashyize ibyo Ibyanditswe bivuga mu mategeko abiri makuru: gukunda Imana no gukunda mugenzi wanjye.
Mariko 12:28-34 "Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka, amenya yuko abashubije neza, aramwegera, aramubaza ati:Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni irihe? 29 Yesu aramusubiza ati: Iry'imbere ni iri ngo: Umva Israeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. 30 Nuko rero, ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. 31 Irya kabiri ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera. 32 Uwo mwanditsi aramubwira ati: Ni koko, mwigisha, uvuze ukuri, yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine: 33 kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n'ibitokeje. 34 Yesu abonye amushubijanye ubwenge, aramubwira ati: Nturi kure y'Ubwami bw'Imana. Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza."
Abashyigikiye imyifatire ishingiye ku rukundo bavuga ko ikintu kimwe kiyobora cyangwa kigenga icyo umuntu akora ari urukundo. Bavuga ko itegeko rukumbi ari ugukora ibyo urukundo kurusha ibindi. Ariko se ibyo ni ibiki? Hamwe n'ukwikunda k'umuntu no guhuma k'umwuka kwe; dukeneye ibikubiye mu Ijambo ry'Imana ngo bitwereke icyo ibikorwa by'urukundo kurusha ibindi ari cyo, naho ubundi tuzahora dutwarwa n'umuraba tuvanga umucanga n'ibitekerezo by'abantu.
Abandi bashobora kuvuga bati, "dufite ubwigenge muri Kristo; ntitukigengwa n'amategeko. Tugomba gusa gukurikira aho Umwuka atuyobora." Umwuka icyakora, ntatuyobora mu bitandukanye n'amahame y'Ijambo ry'Imana. Bibiliya ni Ijambo ry'Ukuri kandi Umwuka nta na rimwe avuguruza Ijambo ry'Imana ryo uwo Mwuka ubwe yahumetse. Iyi ni imwe mu mpamvu muri Bibiliya hari ukwibanda ku byo Ijambo ry'Imana ryigisha.
Zaburi 119:9"Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka."
2 Timoteyo 3:16-17 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose."
Ntidushobora gukoresha ukwizera k'undi wundi. Buri muntu ku giti cye agomba kwakira Yesu Kristo mu kwizera.
Yohana 1:12 "Icyakora abamwemeye bose , bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana."
Yohana 12:48 "Unyanga ntiyemere amagambo yanjye, afite umuciraho iteka: ijambo navuze, ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka."
Abantu bagomba ubwabo kumenya no kwizera amahame n'amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana niba bagomba kugira umurimo w'Imana mu bugingo bwabo kugira ngo bagire guhinduka mu by'Umwuka by'ukuri. Buri muntu agomba kwanga kwizera n'amasezerano y'Imana kugira ngo abe mu buruhukiro bw'Imana, cyangwa ubugwaneza bwayo mu bireba agakiza ibyo ari byo byose.
Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."
Abaroma 14:5 "Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi: naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we."
Abaroma 14:10-14 "Ariko ni iki gituma ucira mwene so urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene so? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; 11 kuko byanditswe ngo: Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, amavi yose azamfukamira. Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana. 12 Nuko rero, umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana. 13 Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima: ahubwo tugambirire iki, ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. 14 Ndabizi, kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya, ni we gihumanya."
Abaheburayo 4:1 "Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira."
(1) Imana yatanze ibiyihamya byinshi mu byo yaremye.
Zaburi 19:1-6 "Ijuru rivuga icyubahiro cy'Imana, Isanzure ryerekana imirimo y'intoke zayo. 2 Amanywa abwira andi manywa ibyayo, Ijoro ribimenyesha irindi joro. 3 Nta magambo cyangwa ururimi bikiriho, Nta wuma ijwi ryabyo. 4 Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose, Amagambo yabyo yageze ku mpera z'isi. Muri ibyo yabambiye izuba ihema, 5 Rimeze nk'umukwe usohoka mu nzu ye, Ryishima nk'umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo. 6 Riva ku mpera y'ijuru, Rikagera ku yindi mpera yaryo, Nta kintu gihishwe icyokere cyaryo."
Abaroma 1:18-20 "Umujinya w'Imana uhishurwa, uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by'abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo; kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge; 20 kuko ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana byayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza;"
(2) Dufite ibihamya Imana byinshi mu bisigazwa by'abantu n'ibintu bya kera, mu mateka, ubuhanuzi bwasohoye n'ibindi bintu byinshi ku byo kwizerwa, guhumekwa no kwemerwa kw'Ibyanditswe.
Zaburi 19:9-11 "Kubaha Uwiteka ni kwiza, guhoraho iteka ryose, Amateka y'Uwiteka ni ay'ukuri, ni ayo gukiranuka rwose. 10 Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, Naho yaba izahabu nziza nyinsh: Biryoherera kurusha ubuki n'umushongi w'ibinyagu utonyanga. 11 Kandi ni byo biha n' umugaragu wawe; Kubyitondera harimo ingororano ikomeye."
2 Timoteyo 3:16"Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'Abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizererwa mu isi, ikazamurwa, igahabwa ubwiza."
2 Petero 1:19-21 "Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, 21 kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu,ahubwo abantu b'Imana bagugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n'Umwuka Wera."
(3) Dufite ibihamya ukuri ku muzuko byinshi. Ibi bihamya byose biratangaje cyane ku buryo kubihakana umuntu yabanza guhakana uko atekereza kuko ubwo yaba atemera ibitangaza. Kwizera, icyakora, ntigushingiye ku gushyira mu gaciro k'umuntu cyangwa gutekereza kwe, cyangwa se ku byo yabonye cyangwa yagerageje. Na none kandi si ukudashyira mu gaciro cyangwa guhumiriza cyangwa kutemera ukuri kuzwi kandi gushobora kugenzurwa.
Ibyakozwe 17:31 "Kuko yashyizeho umunsi wo guciraho urubanza rw'ukuri rw'abari mw'isi bose, izarucisha umuntu yatoranije: kandi ibyo yabihamirije abantu bose, ubwo yamuzuye."
Yohana 7:17 "Umuntu nashaka gukora ibyo ikunda, azamenya ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.
(1) Hari ukwizera kudakuze (kw'intege nke) no kwizera gukuze (gukomeye). Nk'ikimera, kwizera kugomba kugaburirwa no guhabwa ingufu.
Abaroma 4:20 "Ahubwo abonye isezerano ry'Imana, ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera, ahimbaza Imana;"
Abaroma 14:1-2 "Udakomeye mu byo yizera mumwakire; mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho. Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa."
Abefeso 4:13-16 "Kugeza ubwo twese tuzashora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzashora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo: 14 kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu, n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri uwo ni ho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa nuko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo."
1 Abatesalonike 3:2 “Nuko dutuma Timoteyo, mwene Data, umukozi w’Imana wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo, ngo abe ari we ubakomeza no kubahugura ku byo kwizera kwanyu.”
1 Petero 2:2 " Mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuza amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza:"
2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen."
(2) Kwizera gushobora kandi kugomba gukura bitihi se kukabura ibikorwa, ntigukure kandi kugasinzira. Icyitegererezo kuri ibi kizwi na bose ni Yakobo 2:14-20.
Yakobo 2:14-20 "Mbese bene Data, byavura iki, niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? 15 Cyangwa se, hagira mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyo kurya by'iminsi yose, 16 maze umwe muri mwe akamubwira ati: Genda amahoro, ususuruke, uhage; ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye, byavura iki? 17 Uko niko no kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye. 18 Ahari umuntu yazavuga ati: Wehoho ufite kwizera; njyeweho mfite imirimo: nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye. 19 Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza; ariko abadaimoni na bo barabyizera, bagahinda imishitsi. 20 Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari imfa-busa?"
Nk'uko twabibonye haruguru, kwizera Bibiliya ivuga ntigukorera mu cyuka. Kwerekeye ibyo dutekereza. Ibiri mu ntekerezo zacu, icyo dukoresha dutekereza, ni cyo giha ukwizera kwacu kwemerwa, imbaraga no gukura. Inyigisho zo muri Bibiliya ziha ukwizera ikintu cy'ukuri cyo kwizerwa cyangwa intumbero, imvugo, imbaraga, no gukomera. None kwizera kwacu gukura gute?
Abaroma 10:17 "Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'Ijambo rya Kristo."
1 Abatesalonike 2:13 "Icyo dushimira Imana ubudasiba, ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'Ubutumwa Bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana, nk'uko riri koko, kandi rigakorera no muri mwe abizera;"
Yohana 16:11 "Ni iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka."
Abaroma 8:16 "Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'uwacu, yuko turi abana b'Imana:"
Abefeso 3:16-20 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenya hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana. 20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose, nk'uko imbaraga zayo ziri, zidukoreramo,"
1 Yohana 2:27 "Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kukaba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko twabigishije, mube ariko muguma muri we."
1 Yohana 3:24 "Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri we, na yo ikaguma muri we; kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe, ni Umwuka yaduhaye."
Yakobo 1:2-4 "Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, 3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato."
Abefeso 4:11-16 "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n'abandi kuba abahanuzi; n'abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n'abandi kuba abungeri n'abigisha: 12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wa kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo: 13 Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo: 14 kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu, n'ubwebge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri uwo ni ho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo."
1 Abatesalonike 3:2 "Nuko dutuma Timoteyo, mwene Data, umukozi w'Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, ngo abe ari we ubakomeza no kubahugura ku byo kwizera kwanyu,"
1 Abatesalonike 3:10 "Dusabira cyane ku manywa na n'ijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu."
1 Abatesalonike 5:11-14 "Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane, nk'uko musanzwe mubikora. 12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu, babahana. 13 Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro. 14 Kandi turabahugura, bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose."
Ibihendo ni ibyiringiro, ibyigisho, imyifatire, n'ibyo dutekereza bidahuye n'ukuri kw'Ijambo ry'Imana.
Ibi bihendo birimo ikintu cyose uhereye ku ngamba dukoresha mu bugingo bwa buri munsi kugeza ku byo twizera ko bikenewe ngo umuntu akizwe cyangwa yuzure Umwuka. Bibiliya ivuga ku bihendo ikoresheje uburyo bunyuranye bushushanya, bumwe muri bwo buri hano hepfo. Uko biri kose, ni ingaruka z'ubugome, gushyira mu bikorwa imigambi yacu atari imigambi y'Imana.
Yesaya 30:1-2 "Abana b'abagome bazabona ishyano, ni ko Uwiteka avuga, bagisha abandi inama batari njye, bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. 2 Abahagurukira kujya mu Egiputa, batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa."
Ibyitegererezo bimwe by'amashusho y'ingamba yo kwigenga ni ibi:
(1) Kwiringira imbaraga zawe ubwawe
Yeremiya 17:5 "Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."
(2) Ibibindi byamenetse bidashobora gutwara amazi
Yeremiya 2:13 "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari njye soko y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."
(3) Ibishishimuzo twikoreye ngo bitumurikire inzira
Yesaya 50:11 "Yemwe abacana mwese, mukikiza imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi; muzaryamana umubabaro."
(4) Imigenzo ivuye iburasirazuba - ibyo umuntu yizera mu mwanya w'Imana n'umugambi w'agakiza wayo no gutabarwa kw'Umwuka
Yesaya 2:6 "Ubwoko bwawe, ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitiya, kandi bakifatanya n'abanyamahanga."
Ibi bihendo birimo uburyo bwose buturuka ku byakozwe n'umuntu ngo agere ku gakiza; ibintu abantu bakora bizeye ko bizabakiza nko kugerageza gukurikiza amategeko y'Imana cyangwa amategeko y'idini, kuziririza amasakaramentu, kubabaza umubiri no kwiyanga.
Abaroma 10 1-3 "Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana, ariko ritava ku bwenge. 3 Kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana:"
Abakolosayi 2:16-23 "Nuko rero, ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato: 17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga Abamarayika, akiterera mu byo atazi, atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza nabyo. 20 Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, 21 (ngo: Ntugafateho, ntugasogongereho; 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe,) mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? 23 Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge, kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwa iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwanya irari ry'umubiri."
Ikindi kijya gusa n'ibi ni ukwizera Kristo, ariko aho kumwizera We wenyine, bakongeraho imirimo imwe itegetswe n'idini nko gukebwa, kubatizwa, kuza imbere mu rusengero igihe cyo kwihana, gusezerana kureka ibyaha n'ibindi, nk'ibibageza ku gakiza (reba Abaroma 4:1-16).
Abagalatiya 3:1-3 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?
Abagalatiya 5:1-5 "Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata. 2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana. 5 Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze,ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"
Ibi bihendo birimo uburyo bwose abantu bakoresha mu bugingo, ngo babone amahoro, gukomera, ibyishimo, gushimishwa, cyangwa umutekano bitari mu mugambi w'Imana kuri twe mu murimo wa Kristo nawe ubwe. Ibi bigize uburyo bwo kwizera kw'ibinyoma. Iyo dukurikiranye imbaraga, umwanya, icyubahiro, ubukire, ibinezeza, kugubwa neza, kwemerwa, n'ibindi, nk'ibituzanira ibyishimo, amahoro, umutekano, no gukomera, tureba kuri ibi bihendo n'icyizere ko bizaduha ibyo dukeneye. Uko bizaba kose bizaba ari iby'akanya gato kandi bigendera ku mahirwe n'ibyifuzo byo kwikunda. Ibi bivuga ko tuzaba dukoresha, tugirira nabi, cyangwa tugendera ku bandi.
Ibitabo bimwe byiza bivuga kuri ubu bwoko bwa nyuma mu magambo arambuye ni ibi: Defeating The Dragon Of The World, Resisting The Seduction Of False Values, Stephen D. Eyre, Intervasity Press. The Lies We Believe, Chris Thurman, Thomas Nelson Publishers. Myths The World Taught Me, R. Scott Richards, Thomas Nelson Publishers. Why Settle For More and Miss The Best, Tome Sine, World Publishing.
Abaheburayo 4:1-16 "Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira. 2 Kuko na twe twabwiwe Ubutumwa Bwiza nka ba bandi, nyamara Ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro, kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. 3 Naho twebwe ubwo twizeye, twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti: narahiranye umujinya wanjye nti: ntibanzinjira mu buruhukiro bwanjye;) ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo, imaze kurema isi. 4 Kuko hariho aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti: Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi. 5 Kandi na none ngo: Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. 6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise Ubutumwa Bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira, 7 Imana yongera gutoranya umunsi, ni wo uyu munsi; ivugira mu kanwa ka Dawidi, n'ubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru, ngo: Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima. 8 Iyo Yosua abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby'undi munsi. 9 Nuko rero, ku bw'ibyo, haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana; 10 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk'uko Imana yaruhutse iyayo. 11 Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa, akurikije icyitegererezo cya babandi cyo kutumvira. 12 Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira. 13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze. 14 Nuko ubwo dufite Umutambyi Mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru, ni we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15 Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana na twe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe, keretse yuko atigeze akora icyaha. 16 Nuko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."
Icyo "Buruhukiye mu kwizera" bivuga
Izina ryakoreshejwe mu mwanya wo "kuruhuka" mu Baheburayo 3 na 4 ni ijambo ry'Ikigiriki katapausis, "igitera kuruhuka." Risobanura ngo "uburuhukiro" (mu ndagihe) cyangwa se "kuruhuka" (mu gihe cyashize). Rikunze gukoreshwa muri Bibiliya yitwa "Septuagint" (Septente – Isezerano rya Kera mu Rugiriki), aho bavuga uburuhukiro bw'Imana (Yesaya 66:1), uburuhukiro bw'abantu (1 Abami 8:56), cyangwa ikiruhuko cy'isabato (Kuva 35:2).
Mu Byakozwe 7:49 (reba Yesaya 66:1), ryerekana uburuhukiro bw'Imana, ni ukuvuga ahantu iba. Inshinga yaryo ni katapauo kandi rivuga "gutuma ikintu kirangira cyangwa kiruhuka." Rishushanya busobanuro "kurangiza" (ni ukuvuga guhagarika kubabazwa), akenshi iyo rikoreshejwe ku Mana muri Septuagint, no "kuruhuka cyangwa kurekera aho gukora" (reba Kuva 20:11). Nk'uko tuzabibona, byerekeye uburuhukiro Imana itanga kubera umurimo Imana yarangije.
Gukoreshwa kw'ijambo "kuruhuka"
Inshuro munani katapausis rikoreshejwe mu Baheburayo 3 na 4 kandi buri hantu rikoreshejwe bavuga kuruhuka kw'Imana cyangwa uburuhukiro Imana itanga (3:11, 18; 4:1, 3, 5, 10, 11). Izina Sabatismos "ikiruhuko cy'isabato" rikoreshwa rimwe mu gice cya 4:9. Iri jambo riboneka gusa muri iki gice kandi risa n'aho ryahimbwe n'umwanditsi ashaka kwerekana ukuruhuka kw'Imana kwavuzwe mbere ku kuruhuka kw'Imana imaze kurema no mu mategeko y'Isezerano Rya Kera. Inshinga katapauo, ikoreshwa hatatu: ku Mana yaruhutse imaze kurema (4:4); kuri Yosuwa kuba atarabashije kubaruhura; no kubinjiza mu buruhukiro bw'Imana nk'uko yaruhutse imaze kurema (4:10). Imana yaruhutse irangije kurema kandi kuva icyo gihe uburuhukiro bw'Imana buriho.
Ubusobanuro bukurikije igice iryo jambo ririmo
Igice cya gatatu gitangira kigereranya Yesu na Mose (3:1-6). Ibi bijyana no kugereranya ababakurikiye. Umwanditsi akoresha imyifatire y'Abisirayeli nk'uburyo bwo gushishikariza abasoma ibyo yanditse kugendera mu kwiringira Imana mu kwizera gushingiye ku guhaza kwa Kristo uwo ibivugwa mu Isezerano Rya Kera byuzuriramo. Hari isezerano mu Isezerano Rya Kera ko ubwo bwoko bw'Imana bwagombaga kwinjira mu buruhukiro bw'Imana, byavuzwe mbere igihe Imana yaruhutse irangije kurema. Umwanditsi abona iri sezerano ryaruzuriye muri Kristo wenyine. Mu gushishikariza ibi, yerekana ko Kristo ari We Jambo rya nyuma ry'Imana ku bantu (reba 1:2); ni We buruhukiro bw'Imana ubu no mu gihe kizaza.
Ijambo "kuruhuka" risobanura ukuntu Imana igirira neza umuntu mu buryo bunyuranye hanyuma haje kwiyongeraho n'agakiza. Risobanura ukugira neza kw'Imana mu buryo ikoresha, kuruhukira mu murimo w'Imana ku bwo kwizera, n'ingaruka, kurekera aho gukora, kwishimisha no kuruhukira mu byo Imana yatanze. Reka nsobanure:
(1) Ijambo "kuruhuka" rikoreshwa kuko ryerekana ingaruka z'umurimo w'Imana nk'uko bigaragara mu byo Imana yaremye (imirongo ya 3b-4). Ryerekeye ibyo Imana yakoreye umuntu. Edeni hari ahantu ho kuruhukira no gutwara, aho umuntu yashoboraga kwishimisha mu byo Imana yamuhaye. Muri Edeni, umuntu yashoboraga kwinjira mu mbuto z'umurimo w'Imana. Ibi ariko yarabitakaje ku bwo kugwa (gukora icyaha). Iyi ni yo mpamvu y'ubundi buruhukiro.
Abaheburayo 2:5-9 "Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga. 6 Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati: Umuntu ni iki, ko umwibuka, Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? 7 Wamuremye umucishije bugufi, aba hasi y'abamarayika ho hato; Wamwambitse ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y'intoke zawe, 8 Umuha gutwara ibintu byose, ubishyira munsi y'ibirenge bye; Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize, itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we, 9 ahubwo tubona Yesu, wacishijwe bugufi, akaba hasi y'Abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu."
(2) Ijambo "kuruhuka" rirakoreshwa kubera uburuhukiro bw'Imana bwinjirwamo ku bwo kwizera atari ku bw'imirimo. Kuruhuka (ishusho yo gutabarwa) gushingiye ku murimo Imana ubwayo yarangije nko mu kurema, kandi werekaniwe mu kiruhuko cy'isabato yo mu Isezerano Rya Kera.
(3) Ijambo "kuruhuka" rikoreshwa kuko, nk'uko Imana yaruhutse bitewe n'umurimo wayo wo kurema, bityo iha umuntu uburuhukiro mu buryo bwo kuruhuka, gucungurwa. Ishusho y'agakiza k'Imana karimo ibice bitatu:
Gutegeka 5:15 "Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukuzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse: ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato."
Gutegeka 12:10 "Ariko nimwambuka Yorodani, mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka, imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose, bigatuma muba amahoro;"
Yosuwa 21:44 "Uwiteka abaha ihumure impande zose, nk'uko yasezeranije basekuruza babo; nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere; ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose."
Abaheburayo 1:13-14 "Ariko ni nde wo mu bamaraika yigeze kubwira iti? Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe. 14 Mbese Abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?"
Abaheburayo 2:5-10 "Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga. 6 Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati: Umuntu ni iki, ko umwibuka, Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? 7 Wamuremye umucishije bugufi,aba hasi y'Abamarayika ho hato; Wamwambitse ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y'intoke zawe, 8 Umuha gutwara ibintu byose, ubishyira munsi y'ibirenge bye; Ubw'Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize, itakimuhaye ho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we, 9 ahubwo tubona Yesu, wacishijwe bugufi, akaba hasi y'Abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubumuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu. 10 Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremwe nayo ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza, itunganishije rwose umugaba w'agakiza kabo kubabazwa."
Ibi ni byo ibice bya 3-4 byibandaho. Kwima ingoma bishingiye ku kwiringirwa nk'abo mu nzu ya Kristo. Kuba abo kwiringirwa icyakora bidusaba ko tugomba gukomeza ibyiringiro byacu muri Kristo, ni ukuvuga kuruhukira ku bwo kwizera mu guhaza k'Umukiza aho kumutera umugongo tujya mu by'amategeko (Abaheburayo 3-4).
Ubugingo buruhukiye mu kwizera ni ubugingo burimo ibice bitatu:
(1) Icya mbere, ni ubugingo aho umwizera aruhukira ku bwo kwizera umurimo wuzuye w'Imana muri Kristo nk'Ijambo rya nyuma ry'Imana ku bantu.
(2) Icya kabiri, butemba buva mu kwiringira Kristo, ni ubugingo umwizera yinjiramo ku bwo kwizera uburuhukiro bw'Imana bwa buri munsi, gutanga imbaraga no kwiringirwa byayo, mu gusenga no kwishingikiriza mu mbaraga zitangwa n'Umutambyi wacu Mukuru kandi ukomeye (4:16).
(3) Icya gatatu, ni ubugingo, umwizera ku bwo kwizera agera mu buruhukiro bw'Imana mbere y'igihe, uburuhukiro bw'abaragwa bayo mu bwami bw'Imana.
Muri rusange ubugingo buruhukiye mu kwizera burimo ibice bitatu by'agakiza k'Imana k'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza. Ibikorwa cyangwa imbuto mu bugingo bw'umukristo bigomba kuba ari ingaruka z'ubugingo buruhukiye mu kwizera.
“Uburuhukiro” bwo mu Byanditswe
1 Abakorinto 10:6 "Ariko ibyo byababereyeho, kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje."
1 Abakorinto 10:11 "Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe."
Dushingiye ku gukoreshwa kw'ijambo "kuruhuka," "isabato," ugusa kwo mu Byanditswe n'uburyo ingero zo mu Isezerano Rya Kera zimeze, ibikurikira birerekana uburyo butandukanye bw'uburuhukiro bwo muri Bibiliya.
Imana yaruhutse ku munsi wa karindwi, irangije kurema (Itangiriro 2:1-3). Ntiyaruhutse kubera ko yari inaniwe, ahubwo ni ukubera ko yari irangije umurimo wo kurema. Ibi byerekana iby'ingenzi mu biruhuko by'Imana, kurekera aho gukora kuko umurimo wari urangiye, urangijwe n'Imana. Adamu na Eva bashoboraga kwishimira ubu buruhukiro bw'Imana mu mutekano. Adamu na Eva bari bafite umuhamagaro: bagombaga kwita ku busitani, bagombaga kwuzura isi no kuyitegeka. Bagombaga kugendana n'Imana mu busabane bwuzuye, kandi ntihariho umurimo w'amaboko no kwiyuha icyuya mu gahanga nko mu isi yavumwe.
Itangiriro 2:1-3 "Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. 2 Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze: iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. 3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, iraweza: kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose."
Ikiruhuko cy'isabato cyashyiriweho Abisirayeli nk'ikimenyetso cyihariye cy'ishyanga. Gisobanura:
(1) Imana ikura Abisirayeli mu buretwa bwa Egiputa.
Gutegeka 5:15 "Kandi ujye wibuka ko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukuzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse: ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato."
(2) Itegeko ry'ikiruhuko cy'imirimo.
Kuva 23:12 "Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka:kugira ngo inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke, umwana w'umuja wawe n'umusuhuke w'umunyamahanga basubizwemo intege."
(3) Ikimenyetso cy'ishyanga ko ari Uwiteka ubeza nk'ubwoko bwe kandi akabaha ibyo bakeneye.
Kuva 16:23 "Arababwira ati: ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati, Ejo uzabe umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka: mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka; ibisaze mubibike, birare bigeze mu gitondo."
Kuva 31:13-17 "Kandi ubwire Abisirayeli uti: Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye: kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye na mwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza."
Ezekiyeli 20:9-12 "Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y'abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa. 10 Nuko mbavana mu gihugu cya Egiputa, mbajyana mu butayu. 11 Maze mbaha amategeko yanjye, mbamenyesha n'amateka yanjye; ni yo abeshaho uyakomeje. 12 Maze kandi mbaha n'amasabato yanjye, ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye ko ari njye Uwiteka ubeza."
Iki cyari ikimenyetso cyahawe Abisirayeli cy'uko nk'uko Imana yahaye umuntu ibyaremwe, ari ko yabacunguye, ikazabahaza, kandi umunsi umwe ikazashyiraho ibyaremwe mu buryo bw'Umwuka bizageza ku gukizwa kw'ibyari byarazimiye byose.
Kwinjira mu gihugu cy'isezerano kandi bafite isezerano ryo kunesha abanzi babo byabonwaga nk'uburuhukiro butanzwe n'Imana.
Gutegeka 12:10 "Ariko nimwambuka Yorodani, mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka, imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose, bigatuma muba amahoro;"
Yosuwa 21:44 "Uwiteka abaha ihumure impande zose, nk'uko yasezeranije basekuruza babo; nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere; ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose."
Zaburi 95:11 "Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti: Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye."
Abaheburayo 3:11-19 "Nuko ndahirana umujinya wanjye nti: Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. 12 Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. 13 Ahubwo muhugurane iminsi yose, bicyitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n'ibihendo by'ibyaha. 14 Kuko twahindutse abafatanije Kristo, niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka: nk'uko bivugwa ngo: Uyu munsi ni mwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima, nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza. 16 Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye mw'Egiputa bose, bashorewe na Mose? 17 Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye, bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu? 18 Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye? 19 Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye."
Kubara 14:23 "N'ukuri ntibazabona igihugu narahiye basekuruza ko nzakibaha, nta n'umwe wo mu bansuzuguye uzakibona:"
Mu buryo busa n'ubw'umukristo, ubu ni uburuhukiro bwa buri munsi, uburuhukiro bwo kwizera bw'ingorane zo mu bugingo, uburuhukiro bw'agahato n'abanzi b'Imana hamwe n'isezerano ry'Imana ryo kunesha. Nubwo Yosuwa yagejeje Abisirayeli mu gihugu cy'isezerano kandi nubwo banesheje abanzi babo, hari ubundi buruhukiro bwavuzweho mu Isezerano Rya Kera. Ibi biragaragara aho umwanditsi yasubiye mu magambo ya Dawidi yo muri Zaburi 95 ngo yerekane ko uburuhukiro bw'abantu b'Imana bwari bugitegerejwe mu gihe cya Dawidi. Iyo Yosuwa abaha uburuhukiro bwuzuye, Dawidi ntaba yaravuze iby'ubundi buruhukiro (Abaheburayo 4:4-10). Inshuro enye umwanditsi yerekana ko uburuhukiro bugitegerejwe (4:1, 6, 9, 11 yavuzwe haruguru).
Uburuhukiro bw'agakiza buvuga bwa buruhukiro bw'ubwami bw'imyaka igihumbi n'uburuhukiro budashira. Kugwa mu cyaha kw'umuntu kwaturutse mu kubura kw'uburuhukiro nyuma yo kurema cyangwa kwamburwa kugenga isi. Kwambuwe umuntu na Satani wahindutse imana y'iyi si. Isezerano ryo mu Itangiriro 3:15 ryerekanaga mbere ko umuntu azasubizwa ubu buruhukiro ku bw'imbuto y'umugore.
Itangiriro 3:15 "Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe: ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino."
Ibiruhuko by'isabato byo mu Isezerano Rya Kera, nubwo byari bifite icyo bivuze cyihariye cy'amateka y'Abisirayeli, byashushanyaga umurimo Imana yagombaga gukorera muri Umwe wagombaga kuza. Ibi ni byo Abaheburayo 1:4-4:13 byibandaho. Umwana w'Imana, Jambo rya nyuma w'Imana, yagombaga gusubiza umuntu ibyo yari yatakaje nk'Imana-Muntu yanesheje. Ubu buruhukiro bwa nyuma bufite ibice bitatu:
(1) Uburuhukiro budashira (Iruhuko ridashira): Agakiza k'igihano cy'icyaha, impano y'ubugingo buhoraho ku bwo kwizera Kristo.
Yohana 1:12-13 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13 Abo ntibabyawe n'amaraso, cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo; ahubwo babyawe n'Imana."
Yohana 3:16 "Kuko Imana yakunze abari mw'isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."
Abaroma 3:24 "Ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."
Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."
Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira."
Ubu bwagezweho ku bw'umurimo wuzuye w'Imana muri Kristo kandi bubonwa nk'impano ku bwo kwizera Kristo. Mu gutekereza ko agakiza cyangwa se imigisha y'Imana bikorerwa, Yesu yabajijwe icyo bakora ngo bagere ku mirimo y'Imana. Yesu yarabasubije ati, "umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera Uwo Yatumye" (Yohana 6:29). Agakiza ni umurimo w'Imana muri Kristo kandi gashobora kubonwa nk'impano ku bwo kwizera gusa.
(2) Uburuhukiro bwa buri munsi. Buri munsi mu buryo bw'uburuhukiro bw'i Kanaani dushobora kubona imigisha no kunesha abanzi bacu - isi, kamere, n'Umwanzi. Kugira ngo ibi bishoboke icyakora, tugomba kuruhuka ku bwo kwizera ubushobozi bw'umurimo w'Imana wuzuye no mu kuduhaza muri Kristo. Tugomba kumenya icyo dufite muri Kristo (Abaroma 6:1-7), kwizera no kubyiringira ko ari ukuri (Abaroma 6:8-11), no kwitanga ubwacu ku bwo kwizera ko Umwuka w'Imana akorera imico ya Kristo muri twe (Abaroma 6:12-14).
Abagalatiya 2:19 "Amategeko yanteye gupfa ku mategeko, ngo mbeho ku Mana."
Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."
Ku bw'iby'uko ubu buruhukiro ari umuhamagaro wo kuba umwigishwa wa Yesu, ndizera ko ubu ari uburuhukiro butangwa n'Umukiza muri Matayo 11:28-30:
"Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. 29 Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu : 30 kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye."
(3) Uburuhukiro bw'igihe cyo kugaruka kwa Kristo. Ubu ni uburuhukiro bw'igihe cy'imyaka igihumbi, igihe abizera nk'abera bazagororerwa, bagashobora kwimana na Kristo. Mu gihe ijuru rigenewe abizera bose, ingororano zo kwimana na Kristo zizaterwa no kwiringirwa mu buruhukiro bwa buri munsi, kugendera mu kwizera kw'abaraganwa na Kristo wanesheje ku bw'imbaraga zo mu bugingo bw'Umukiza (reba n'Abagalatiya 5:1-26; Abaroma 8:1-17; 1 Abakorinto 3:12-15; 9:24-27).
Ibyahishuwe 2:26-27 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose: 27 azayaragiza inkoni y'icyuma, nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe; nk'uko nanjye nabihawe na Data.
Ibyahishuwe 3:21 "Unesha, nzamuha kwicarana na njye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye."
Akaga ko kutagira ubugingo buruhukiye mu kwizera (4:1)
Uburuhukiro Imana itanga buracyahari n'uyu munsi (Abaheburayo 4:1, 6, 9). Bamwe bakeka ko Yosuwa yari yarahawe uburuhukiro bwasezeranijwe, ariko umwanditsi avuga ko uburuhukiro bugitegerejwe muri iki gihe no mu gihe kizaza (reba imirongo ya 8-9). Bityo rero, nk'uko Abisirayeli batashoboye kwinjira mu buruhukiro bw'Imana (umurage wabo muri Kanaani) kubera ukutiringira kwabajyanye mu kutumvira, mu kunangira umutima, ni ko muri ibi bihe hagomba kubaho ubwoba no kuyoborwa n'Imana (umuongo wa 11) ngo ahari na twe tutazananirwa kwinjira mu buruhukiro bw'Imana (reba 3:18-19).
Ubu ni uburuhukiro buha abayo imbaraga z'Imana ngo baneshe n'uburenganzira bwo kwimana na Kristo nk'abera bagororewe mu bwami bwo kw'isi bw'Umukiza mu gihe kizaza. Ariko se ni kuki ari akaga?
Uburyo na kamere by'ubugingo bushingiye ku kwizera (Abaheburayo 4:2-3,10)
Uburuhukiro bw'Imana buvugwa kandi busobanurwa mu masezerano yo mu Ijambo ryayo - Inkuru Nziza y'agakiza muri Kristo - y'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza. Iyi Nkuru Nziza bari (natwe) baratwigishije. Ayo masezerano icyakora, agomba kwizerwa no gushingira mu kwizera. Tugomba gufatanya ukwizera n'amasezerano y'Imana.
Abashyikirijwe iki igitabo (Abaheburayo) bari abizera bari bariringiye Kristo ku by'agakiza (3:1; 4:3; 10:19-25), ariko hari intera eshatu z'uburuhukiro bw'agakiza k'Imana. Bari barinjiye mu ntera ya mbere, uburuhukiro bw'agakiza k'Imana ugakira igihano cy'ibyaha. Ijuru bari baryizeye, ariko si ingororano z'ijuru. Hari akaga gakomeye ko kutarangiza umurimo wabo mu isi bityo rero bakabura ingororano bitewe no kutabasha gukomeza kwishingikiriza ku Mucunguzi mu kwizera.
1 Abakorinto 3:12-15 "N'uko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane. 13 Ntitumeze nka Mose, watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza, uko bwamushiragaho. 14 Ariko imitima yabo yarahumye; ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa, cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. 15 Ahubwo kugeza na n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa, iyo nyegamo ihora ku mitima yabo:"
2 Timoteyo 4:7-8 "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8 Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umuca-manza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."
Kugira ngo umuntu agororerwe kandi yimane n'Umukiza mu buruhukiro buzaza, hagomba kubaho kwiringirwa mu ntera ya kabiri y'uburuhukiro bw'Imana - uburuhukiro bwa buri munsi bwo kwizera ko Kristo yuzuye kandi ahagije (4:16). Uburuhukiro bwo kwizera kwa buri munsi bujyana mu kwumvira nk'abanyamurava baraganwa n’Umukiza usangira ubugingo bwe bukiza mu busabane (3:1, 14). Iyi ni intera ya kabiri, uburuhukiro bwo kwizera mu gukizwa imbaraga z'icyaha, kunesha ikibi, n'imbaraga zo gukora icyiza ku bwo kwizera imbaraga z'Imana.
Bwa nyuma, hari intera ya gatatu, uburuhukiro bw'agakiza ka nyuma burimo ingororano zihariye cyangwa amakamba y'umurimo wo kwiringirwa iyo umurimo wacu ku isi urangiye kimwe n'uko Imana yaruhutse igihe umurimo wayo wo kurema wari urangiye (reba 1 Abakorinto 3:12-15 yavuzwe haruguru).
1 Abakorinto 15:57-58 "Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo. 58 Nuko, bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami."
2 Timoteyo 4:7-8 "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8 Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."
Aba bakristo b'Abaheburayo bahatirwaga kugaruka ku by'amategeko yo mu Isezerano Rya Kera n'ibyo asaba cyangwa imirimo y'Abayuda nk'uburyo bwo kubaho. Nko mu gitabo cy'Abagalatiya n'Abakolosayi, babwirwaga ko bari bakeneye ikintu kirenze Kristo. Ikintu cy'ingenzi aha si ukwizera cyangwa ibikorwa bizana agakiza (umwanditsi yabafataga nk'abakijijwe), ahubwo cyari ukwiringira gukomeye ko Kristo ahagije We usumba byose na bose n'ikintu cyose mu Isezerano Rya Kera. Ukwiringira nk'uko cyangwa ukuruhukira muri Kristo kugomba kugeza ku bikorwa bijyana ku ngororano zo mu bwami bwa Mesiya kubera ko umwizera azaba arangije inzira ye (reba Abaheburayo 12:1-2; na 2 Timoteyo 4:7-8).
Mu mirongo ya 4-9 umwanditsi asobanura impamvu uburuhukiro bugitegerejwe n'uyu munsi kandi akerekana amateka y'uburuhukiro bw'Imana. Ndetse no hanyuma y'igihe cya Yosuwa, Dawidi yavuze iby'uburuhukiro bw'Imana muri Zaburi 95. "Haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana" (Abaheburayo 4:9).
Kwinjira mu buruhukiro bw'Imana mu ntera iyo ari yo yose y'uburuhukiro bwayo bivuga kuruhuka imirimo nk'uko Imana yaruhutse imirimo yayo. Aya ni amabwiriza kuko atwibutsa ko intera zose z'uburuhukiro bw'Imana zishobora kwinjirwamo mu buryo bwo kwizera bwonyine. Ibi na none, kandi ni yo ntumbero y'ibanze aha, ni ukwongera kutwiringiza ko umunsi umwe, nk'uko Imana yaruhutse irangije umurimo wayo wo kurema, bityo na twe tuzishimira uburuhukiro cyangwa umurage wacu udashira igihe tuzaba turangije umurimo wacu, aho dutanguranwa hari imbere yacu (reba Abaheburayo 12:1-12).
Kubera ko uburuhukiro bugitegerejwe dushobora umunsi umwe kuzinjira mu murage wacu wa nyuma wo kwimana na Kristo, dukwiriye kugira umwete kugira ngo tubashe kwinjira mu buruhukiro bwacu bwa nyuma no kunesha igihe umurimo wacu wo ku isi urangiye. Kubera nyamara ko kwiringirwa mu buruhukiro bwa buri munsi ari igikorwa cyo kwizera ko Umukiza ahagije we udufasha iyo tubikeneye (4:16), uyu ni nanone umuhamagaro w'umwete wo kwinjira mu buruhukiro bwa buri munsi bwo gukomeza kwiringira no kwizera Kristo.
Ni ingenzi kwibuka ko kutumvira kw'Abisirayeli k’umwanditsi avuga muri uyu murongo kwaturukaga mu kutizera, kudafatanya kwizera n'amasezerano y'Imana (3:18-19; 4:2). Imbuzi aha si ku byo kubura ubugingo buhoraho, ahubwo ni izo kubura ingororano zizabamo kwimana na Kristo.
1 Abakorinto 9:27 "Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."
Ibyahishuwe 2::26-27 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose: 27 azayaragiza inkoni y'icyuma, nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe; nk'uko nanjye nabihawe na Data."
Ibyahishuwe 3:21 "Unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye."
Mu ntangiriro z'iyi mbuzi, hari umuhamagaro wo kwumva no kwita ku ijwi ry'Umwuka w'Imana (3:7, 15) ryumvikanira mu Ijambo ry'Imana. Kutumva Ijambo ry'Imana ricengera, byerekana ubugingo bw'imbere n'impamvu n'ibibutera kutizera, bijyana no kutagendera mu kwizera.
Ijambo ry'Imana ubwaryo rikuza ubugingo kutizera iyo rikunzwe kandi tukaryumva twitonze. Kwizera guterwa no kwumva no kwita ku Ijambo rya Kristo. Umunyezaburi aravuga ati: "Nabikiye Ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho" (Zaburi 119:11).
Abaroma 10:17 "Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'Ijambo rya Kristo."
Ijambo ry'Imana si imbaraga Umwuka akoresha ngo aturinde icyaha gusa, ahubwo ni n'imbaraga zidushoboza kumenya icyaha kubera ko, kimwe n'umucamanza n'inkota, rishobora kwinjira rikerekana uko ubugingo bw'imbere bumeze.
Ntitugomba na rimwe kwibwira ko ubugingo bwacu bw'imbere butabonwa n'Imana. Izi birambuye iby'ubugingo bwacu imbere kandi tugomba kumenya no kubaho tuzi yuko tuzisobanura k'uko dukoresha ubugingo bwacu imbere y'intebe y'imanza ya Kristo. Niba icyo gihe ubugingo bwacu buzaba bwararanzwe no kutumvira kubera kutagendera mu kwizera, tuzabura ingororano. Ibi birimo kubura gakondo yacu y'uburuhukiro mu buryo bwo kwimana na Kristo.
2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragazizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."
Dushobora kwiringira kwegera Imana kubera ko turuhukira mu murimo urangiye wa Kristo n'ubutambyi bwe iburyo bw'Imana (4:14-15). Hari impamvu zose zo gushikama k'Umukiza no kugendera mu kwizera kubera ko nk'Umutambyi Mukuru wacu udukunda kandi utwitaho yicaye i buryo bw'Imana aho akora nk'utuburanira n'umuvugizi wacu. We, nubwo nta cyaha, yageragejwe mu buryo bwose kandi ashobora kwumva ibyo duhura na byo.
Hamwe n'Umutambyi Mukuru umeze atyo, dushobora kwegera intebe y'imbabazi tudatinya ngo tubone imbabazi n'ubufasha dukeneye. Ibi ni ibyiringiro ko dufite uyu Mutambyi Mukuru udukunda kandi utubashisha kwegera Imana isumba byose n'ubuntu bwayo busumba byose (bivugwa mu "ntebe y'imbabazi") butwitaho mu byo ubugingo butuzanira byose. Icyo dukeneye ni ukumwishingikirizaho turuhukira no kureba ku Mucunguzi wacu uhagije muri byose.
Kimwe mu byo itanga mu kutubuza ubugingo bw'icyaha ni ubutambyi bukuru bw'Umucunguzi nk'utuvugira n'utuburanira mu kudusabira; naho dufite uburenganzira bwo kumusaba ubufasha. Ibi byerekanwa neza mu buryo bunyuranye mu Butumwa Bwiza (reba Mariko 6:45-52; Luka 22:31-32; Yohana 17:1 n'ikurikira).
Kutamenya Ijambo ry'Imana kw'umuntu, n'uko riduhishurira Imana na kamere nyakuri ye y'icyaha, kutamenya ibyo yadukoreye muri Kristo n'umurimo we, kw'ibyo abizera bafite muri Kristo, n'ibindi, nta gushidikanya ni cyo kintu gikomeye kibuza ubugingo bushingiye ku kwizera gukura.
Ijambo Ryanditswe (Bibiliya) ni Ijambo ry'ubugingo (Yesu Kristo). Ni ko Imana yiyeretse inyoko-muntu ngo ikure abantu mu kutizera no gushaka kugira ubugingo butari mu Mana y'ukuri kwabo, ibajyane mu kwizera Imana n'umugambi wayo w'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo n'umurimo we byonyine. Nuko rero kwizera guhabwa no kwumva, no kumva kukazanwa n'Ijambo rya Kristo (Abaroma 10:17). Yesu, abwira abari bamwizeye, yaravuze ati, "na mwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura" (Yohana 8:32). Hanyuma, igihe yasengaga Se asabira abigishwa be n'abandi bose bazaga kuzamwizera, yaravuze ati, "Ubereshe ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri" (Yohana 17:17).
Igitabo cy'Abaheburayo cyandikiwe gukuraho kutamenya kw'abo cyashyikirijwe ku byerekeye umurimo mukuru w'Umwami Yesu. Kivuga ko ari we Imana yerekanye bwa nyuma kandi ni ukwiyereka umuntu kw'Imana kugaragariramo bwa nyuma. Aruta kure abahanuzi, abamarayika, na Mose kubera ko atari uwundi utari Umwana w'Imana kandi ni n'Imana ubwayo (Abaheburayo 1:1-14).
Abashyikirijwe uru rwandikondetse n’abizera bose b'ibihe byose, bakeneraga kuruhukira mu guhaza k'Umwami Yesu nk'Umukiza wabo kandi bagakomeza kugendera mu kwizera no mu murimo Kristo yabahamagariye. Kudasobanukirwa kwabo ko Kristo n'umurimo we ari bikuru kandi bihagije; icyakora, kwatambamiraga kugendera mu kwizera kwabo. Abantu bashobora kugendera mu kwizera konyine iyo bazi kandi bizeye ko batunganyijwe rimwe risa ku bwo kwizera Kristo gusa nk'Umukiza uhagije muri byose.
Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?"
Abaheburayo 10:10 "Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka."
Abaheburayo 10:14-19 "Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose. 15 Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo, kuduhamiriza ibyo. Amaze kuvuga ati: 16 Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo. Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga; nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika; arongera ati: 17 Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi. 18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha. 19 Nuko, bene Data, ubwo dufite ubushizi bw'ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n'amaraso ya Yesu,"
Imwe mu ngorane bari bafite yari ukutamenya inyigisho z’ishingiro ryo kugendera mu kwizera. Bari bakeneye gukura no kwihatira kugera ku gipimo kandi na twe ni byo bidukwiriye (reba Abaheburayo 5:12-6:1). Tutari mu buruhukiro buhagije bwa Kristo, tuzahindukirira imirimo ipfuye.
Kutagira icyo twitaho
Abaheburayo 5:11-12 "Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. 12 Kandi, nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye."
Hamwe n'ingorane yo kutamenya, hari indi ngorane imaze igihe yo kutagira icyo twitaho cyangwa se kutita ku bintu by'Umwuka (umurongo wa 11). Mu gukomeza icyifuzo cye cyo kurwanya kudasobanukirwa kwabo, uwandikiye Abaheburayo yabakomerazaga ibyiringiro bikomeye byo kwizera umurimo w'Umukiza nk'Umutambyi kubera ubukuru bw'ubutambyi bwe mu buryo bwa Melkisedeki. Icyakora, yumvise ko byari bikomeye gusobanura kubera ko abo yandikiye batakundaga Ibyanditswe cyangwa iby'uko babyigaga badashyizeho umwete. Ijambo "ibihuri" ni Ikigiriki nothros, "igihuri, ugenda buhoro, ugenda buhoro cyane, umunebwe." Nk'uko umurongo wa 12 ubyerekana, hari hashize igihe kinini ku buryo bagombaga kuba barakuze mu by'agakiza, ariko kutabikunda kwabo kwababujije gukura no gusobanukirwa ibyo bari bafite muri Kristo.
Ni iki gitera kudakunda cyangwa kugenda buhoro werekera ku kumva neza no kwiga ukuri kw'Ijambo ry'Imana? Kudakunda Ibyanditswe mu buryo bw'Umwuka biterwa no kumva ko umuntu yihagije. Aha na none hari ingorane za kamere y'umuntu yo gusuzugura ubuntu bw'Imana no kugerageza gukoresha imbaraga zacu ubwacu aho kuba agakiza k'Imana kabidufashamo.
Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana;"
Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?"
Uyu muco wo kumva ko umuntu yihagije, uterwa no kutita ku kuri kw'Imana, wigaragaza mu buryo bwinshi: mu byo gukunda ibintu, mu by'idini, mu by'amategeko, mu by'amarangamutima, mu by'ibihishwe cyangwa no mu kindi kintu gisimbura igisanzwe umuntu ashaka ngo agere ku munezero, umutekano, cyangwa kwemerwa n'Imana nk'uko werekanwa muri Bibiliya. Kwishingikiriza ku bikorwa umuntu yagezeho cyangwa ibyo umuntu yagezeho byaba iby'idini, iby'imihango, cyangwa ibyo kwiyanga ku bw'abandi ni bumwe muri ubwo buryo.
Ibi twabivuze mbere, ariko kubera ko ari ingorane ihoraho, reka tubisubiremo.
(1) Dukunda guhindukirira ibinyabubasha, cyangwa ibyo dusimbuza ibisanzwe byo muri iyi si ku bw'ibyo dukeneye, aho guhindukirira Umwami.
Yesaya 2:6-15 "Ubwoko bwawe, ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitia, kandi bakifatanya n'abanyamahanga. 7 Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n'izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana; kandi cyuzuye n'amafarashi, amagare yabo ntagira urugero. 8 Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa; baramya iby'ubukorikori bw'amaboko yabo, intoke zabo ubwabo ari zo zabiremye. 9 Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi; ku bw'ibyo ntubababarire. 10 Injira mu isenga, wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye. 11 Agasuzuguro k'abantu kazacishwa bugufi, n'ubwibone bw'abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine; 12 Kuko hazaba umunsi w'Uwiteka nyiringabo wo gutungura ibyibona n'ibigamika byose n'ikintu cyose cyishyira hejuru; nuko bizacishwa bugufi. 13 Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y'i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myera y'i Bashani yose, 14 no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru, 15 no ku munara muremure wose wo ku nkinke zose,"
(2) Dukunda kugendana ibishishimuzo byacu dukoresha dushakashaka inzira yacu.
Yesaya 50:10-11 "Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka, akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo, niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye. 11 Yemwe abacana mwese, mukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi; muzaryamana umubabaro."
(3) Nk'intama, dukunda kurorongotana, tukitarura inzira nyayo twerekera inzira zacu bwite.
Yesaya 53:6 "Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese."
(4) Dukunda kwiyubakira amariba yacu ngo atumare inyota, ariko akenshi usanga ari amariba atobotse adashobora kugumamo amazi kandi bitubera guta Umwami ari byo bivuga kuba ibyigenge.
Yeremiya 2:13 "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari njye soko y'amazi y'ubugingo; kandi bikorogosheye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."
(5) Dukunda kwishyingikiriza ku kuboko kwa kamere, aha bisobanura kwiringira umuntu aho kwirirngira imbaraga zikomeye n'ubugwaneza bw'Imana (Yeremiya 17:5).
None se icyo dukeneye ni iki? Zaburi 51:16-17 itanga igisubizo.
“Ni uko utishimira ibitambo, mba mbiguhaye: Ntunezererwa ibitambo byokeje. 17 Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse; Umutima umenetse, ushenjaguye, Mana, ntuzawusuzugura.”
Igikenewe ni umutima umenetse. Kumeneka umutima bibaho iyo turetse ibyo twakoraga, tukimenyereza, tukamenya kandi tukihana ibibi byo mu ngamba zacu tugerageresha kubaho mu bugingo butari mu kwizera ubuntu bw'Imana bwuzuye muri Kristo.
Imana ikora iki ku byerekeye ibyo kwigira ibyigenge kwacu? Ikorera mu bugingo bw'abizera nka se w'umuntu umucyaha (Abaheburayo 12:5-15) kandi nk'ukorera uruzabibu akanganyaho amashami ngo ayabyaze umusaruro utubutse (Yohana 15:1-7). Ikora ibi ngo itugeze ahantu tuzarekeraho kurwana ku kugira ubugingo butari ubushingiye mu kwizera, ni ukuvuga, butari mu kwizera Imana, amasezerano, amahame, imigambi, na gahunda by'Imana mu bugingo bwacu bwose. Ku birebana n'ibi, reba ibyo umunyezaburi muri Zaburi 119 avuga ku byerekeye umubabaro.
Uyu munyezaburi yabonye neza umubabaro w'ubugingo bwe nk'igikoresho cy'Imana imukunda kandi yo kwiringirwa kimukuramo ibyo kwumva ko yihagije, kikamugarura ku Mana, kandi na none, kumushishikariza gusonzera no kwiringira Ijambo ry'Imana Umwuka w'Imana akoresha mu kutwereka icyaha cyacu no kukiturinda.
Zaburi 119:11 "Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho."
Yakobo 1:2-4 "Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, 3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato."
1 Petero 1:6-9 "N icyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi; 7 kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi, (kandi izahabu, n'ubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'uk'uri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi n'ubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, 9 kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu, ni ko ngororano yo kwizera kwanyu."
1 Petero 4:12-13 "Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine; ni yo ibasha gukiza no kurimbura: ariko wowe uri nde, ucira mugenzi wawe urubanza? 13 Nimwumve, yemwe abavuga muti: Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w'i naka, tumareyo umwaka, dutunde, tubone indamu;"
Soma witonze Zaburi 119, ariko uko uyisoma urebe ko, uretse imirongo ya 1-3 na 115, iyi Zaburi yose yandikiwe Imana mu kuyihimbaza, kuyisaba, no kwihana. Muri iyi Zaburi, umunyezaburi ahimbaza Imana ku bw'imbaraga no gukomera by'Ijambo ryayo. Avuga ku Ijambo ry'Imana muri buri murongo uretse imirongo ya 90, 122, 132, no kugira ngo yerekane kamere yaryo n'uko rikora, akoresheje amagambo icumi atandukanye kuri ryo. Anasabira gutabarwa n'imbaraga akurikije amahame n'amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana, ariko cyane cyane yemera ko nta cyo yakwimarira imbere y'icyaha n'ubugingo muri rusange atari mu Mana n'Ijambo ryayo.
Data wo mu ijuru, ndatura ko nta cyo nakwimarira muri ubu bugingo ntari muri wowe; ni wowe wenyine uhagije. Ndatura ko nakunze kwiringira imbaraga zanjye ngo ngire umutekano, ibyubahiro n'umunezero. Ndemera ko nagerageje gushaka ku byo nkeneye nkoresheje kugenga abantu n'uburyo ibintu bikorwamo, mu gushaka ikuzo no kumenywa n'abantu, mu kugera ku bikomeye, mu butunzi, mu kwishimisha, n'ibindi. Ndagusaba kumbyutsa no kunkomeza ukurikije amasezerano yo mu Ijambo ryawe n'ubugingo bushya mfite muri Kristo. Mfasha, ku bw'ubuntu bwawe, kugendera mu mbaraga z'ubugingo bushya mfite muri Kristo. Mfasha, ku bw'ubuntu bwawe, kugendera mu mbaraga z'ubugingo bwawe mu Mwuka Wera. Ngirira ubuntu ngo nsimbuze kwigenga kwanjye kugengwa by'ukuri na Kristo.
26 Charles C. Ryrie, Balancing the Christian Life, Moody Press, Chicago, 1969, p. 183.
27 Ryrie, Balancing the Christian Life, p. 183.
28 Ryrie, Balancing the Christian Life, p. 189.
29 William D. Lawrence, Dallas Seminary notes, 1993, p. 13-15.
30 Lewis Sperry Chafer, “The Believer’s Responsibility,” transcription of a class lecture, Dallas Theological Seminary, pp. 1, 5.
31 William D. Lawrence, Dallas Seminary notes, 1993, p. 13-6-7.
32 G. Abbott-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, T. & T. Clark, Edinburgh, 1937, p. 361.
Inyigisho Ku Kuri K’umwanya Dufite Muri Kristo
Urufatiro ni intango ikintu gihagararaho, kigafatiraho, cyangwa kigashyigikirwa. Urufatiro rukomeye ni ngombwa ngo umuntu ahangane n'imiraba yo muri ubu bugingo. Ni wubaka inzu yawe ku musenyi aho kuba ku rutare izahirikwa n'imiyaga yo muri ubu bugingo.
Nk'uko Umwami yigishije muri Matayo 7, ni ko ari ukuri ku bugingo bwo mu Mwuka wacu. Urufatiro rukwiriye rwonyine rw'ubugingo buhoraho n'ubugingo buturuka ku guhinduka kw'ukuri ku by'Umwuka; ni Kristo n'umurimo we n'ubutunzi mu by'Umwuka kubera umwanya dufite muri Kristo.
Iyi nyigisho iduha intangiriro ku kuri kw'umwanya dufite muri Kristo. Ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo kwerekana abo turi bo muri Kristo nk'abizera. Kubera ko ivuga ku bo turi bo muri Kristo, igera no ku cyo turi cyo. Intumbero, icyakora, ni abo turi bo mu Mukiza mu kumwizera n'icyo ibyo bishobora gukora mu bugingo bwacu nk'abizera.
Tugomba kwumva ko urufunguzo rwa mbere mu kwuzura kwo kugira ubugingo Imana ishaka ari ukumenya icyo Imana yakoze ku bwacu. Uru ni urufatiro ku gisubizo cyacu. Byonyine uko dusobanukirwa no kuruhukira mu buryo Imana yakoreye muri Kristo ni ko dushobora gukorera muri Kristo. Mu buryo bw'agakiza kacu kose no mu byo gutanga tugomba kumenya no kumva ko Imana yakoze byose.
Tangira wereka [abantu] icyo bari cyo muri Kristo n'icyo Umuganga Ukomeye ari cyo maze bazabikoreshe mu bugingo bwabo ... Ni yo mpamvu kubwiriza ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo byerekana akamaro k'ukuri kw'ubugingo. Mu nzandiko nkuru, inzandiko z'inyigisho nk'Abaroma n'Abefeso bikurikiranye bityo. Fata Abefeso n'ibice byacyo bitandatu. Ibice bitatu bya mbere bikubwira ibyo Kristo yakoze ku bwawe hanyuma bitatu bikurikiyeho bikakubwira ibyo ukwiriye gukora ku bwe.33
Gusobanukirwa ibyo Imana yakoze ku bwacu n'abo turi bo muri Kristo ni urufatiro rwo kugira ngo tugire impamvu idutera kugira ubugingo bwa gikristo, kandi impamvu y'ukuri ni urufunguzo rw'ingenzi mu guhindurwa mushya. Chafer yabyitaga "impamvu y'ukuri." Lawrence asubira mu magambo ya Chafer wavuze ati:
Ni iki kigutera gukora ibyiza? Ndakeka ko hejuru y'ikintu cyose cyo mu isi ushaka guha Imana icyubahiro ugira ubugingo bwiza. Ndizera ibyo, bene Data. Ntimukeneye kubinyemeza. Ariko impamvu yanyu ni iyihe? Ni kuki mushaka kubaho mu kuri? Ni ukugira ngo Imana ibemere cyangwa ni uko yabemeye? ... Mirongo cyenda n'icyenda ku ijana by'abantu bari mu madini y'Abaporoso uyu munsi ... bakeka ko umurimo wabo ari ukwikundisha ku Mana kandi ntibazi ko Imana ibakunda kuva igihe bizereye Kristo ... Yabahaye ikintu cyose cya ngombwa kandi icyo ni icyawe none ubwo wizeye. Nta na rimwe ugomba kwongera kugwa mu gukeka ko ukwiriye ubuntu bw'Imana ... Mbese ubaho uko ushoboye kubera ko wagizwe mwiza, cyangwa ubaho uko ushoboye wizera kwigira mwiza?34
Avuga kuri aya magambo ya Chafer, Lawrence yaranditse ati: "Uru ni rwo rufatiro mu kwumvira amategeko y'Imana: Kwumvira ni igisubizo cy'ibyo Imana yaduhaye mu byo kwera, si ukugerageza gukorera ku migisha y'Imana n'ibyo itanga" (reba Abaroma 8:32). 35
Dukunze kwumva muri iyi minsi icyo umuntu ari cyo, kwikuza, kwiyitaho. Abahanga benshi bize iby'uko umuntu atekereza bibanda ku byo umuntu amaze kubera intego yo gufasha abantu kwumva bishimye. Kwumva neza abo turi bo n'icyo tumaze ni ingingo z'ingenzi zo kudahindagurika mu marangamutima n'iby'Umwuka, kandi ni imbaraga ziyobora zimwe ziba mu bantu. Nk'abantu baremwe mu ishusho y'Imana, dufite buri wese agaciro, umumaro n'umugambi muri gahunda y'Imana. Kumenya icyo turi cyo Bibiliya irabyemera, ariko tukaba tugomba gufata intumbero n'umugambi by'ukuri.
Urugero, mu Baroma 12:3 tubwirwa gutekereza neza ku bo turi bo by'ukuri dukurikije ubuntu bw'Imana. Icyo twakoresha ngo tumenye abo turi bo, kugira ngo ubwo bumenyi buhindure impamvu n'ibitekerezo byacu, ni umutima uhinduwe n'ijambo (12:3).
Abaroma 12:1-3 "Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 3 Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera."
Intego n'impamvu byo kwimenya by'ukuri, aho kuba intego zo kwikunda, ni umurimo wo gukunda Kristo nta buryarya.
Abaroma 12:4-9 "Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, 5 natwe niko turi: kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. 6 Nuko kuko dufite impano zitandukanye, nk'uko ubuntu twahawe buri , niba twarahawe ubuhanuzi, duhanure uko kwizera kwacu kungana: 7 cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana, tugire umwete wo kubigabura: cyangwa uwigisha, agire umwete wo kwigisha: 8 cyangwa uhugura, agire umwete wo guhugura: ugira ubuntu, abugire atikanyiza: utwara, atwarane umwete: ugira imbabazi, azigire anezerewe. 9 Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka, muhorane n'ibyiza:"
Icyo umuntu ari cyo cy'ukuri kandi Bibiliya yemera gifite impande cyangwa ibice bibiri by'ingenzi. Kirimo imbaraga no kwicisha bugufi. Harimo gutekereza ku by'icyaha n'ibyishimo no kumva umuntu yarababariwe, no kumenya neza ko tudakwiriye ahubwo ko dukeneye Imana no gusobanukirwa uko Imana mu buntu bwayo yadukoreye ibyo muri Kristo.
Twe nk'abantu bafite intege-nke, ntidukeneye gusa kumenya icyo turi cyo nyakuri, ahubwo dukeneye n'imbaraga z'Imana n'ubushobozi bwayo ngo tuneshe kamere y'icyaha (umubiri) n'ibyo dukora bitugirira nabi twe n'abandi. Umwanya umukristo afite muri Kristo no gusa na Kristo mu rupfu rwe, guhambwa, no kuzuka bye ni urufatiro rwo kunesha kamere n'ububasha bushya bw'ubugingo.
Kugira ngo byemerwe, Umwuka w'Imana afite inshingano yo gukuza Kristo no guhuza ubugingo bwe n'ubwanjye muri we, ntazigera atanga imbaraga z'Umwuka cyangwa ngo azane guhinduka mu by'Umwuka kw'ukuri mu bugingo ubwo ari bwo bwose budashingiye ku bikorwa, icyubahiro, no kwihaza kwa Kristo nk'isoko n'urufatiro by'ubugingo bwose n'icyo busobanura. Ibyo si byo bitewe n'intego y'umurimo w'Umwuka nk'uko uvugwa mu Byanditswe.
Niba dushaka kugira ubugingo buhinduwe, tugomba gusobanukirwa abo turi bo muri Kristo ku bw'ubuntu bw'Imana n'uko ibyo bigira icyo bihindura mu migendere yacu mu bugingo. Gusobanukirwa ibice byose by'umwanya dufite n'ubumwe na Kristo (Abaroma 6) ni urufatiro rwo kugendera no kuyoborwa n'Umwuka w'Imana (Abaroma 8).
Umwuka Wera ntashobora gukorana cyangwa kubyara ikintu icyo ari cyo cyose cyo mu bugingo iyo urufatiro rw'ubusabane bw'ubuntu bw'Imana bwibagiranye. Ni gute se Umwuka Wera yashoboza ubugingo bwayobye kandi bw'amafuti mu ntego zabwo zose, uburyo bukoresha, n'impamvu? Ibyo atwungura, bikenewe, kandi bigirira akamro gusa abemera kandi bizera ko bagirwa beza rimwe risa ku bwo kwizera Kristo nk'Umukiza kandi ko ibyo bategekwa bishya atari ukwihindura abemerwa ahubwo ari ukugenda nk'uko uwo bemererwamo ashaka.36
Mu Bakolosayi 2:8, Intumwa Pawulo aduha ijambo ryo kutuburira kandi ijambo rikwiranye n'iyi nyigisho:
"Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa, bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na basekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi, bidakurikiza Kristo."
Satani ni se wo gushukana, kandi afashijwe n'isi ye tubamo no kutabona kwacu, ashaka (nk'uko yabigenje mu Itangiriro) kutugira abacakara nk'imbata ku byiringiro n'ingamba by'ibinyoma dukoresha dushaka kwigeza ku byo Imana yonyine ishobora gutanga. Mu buryo busekeje, dushaka gukoresha ingufu zacu ngo tugere ku byo dusanganwe muri Kristo. Ingaruka ni uko dutumbira akenshi ku ntego z'amafuti, nk'umwanya wo gutwarwa, zitugira abacakara zikatubuza kumenya urukundo rw'Imana mu bugingo bwacu, imbaraga zayo, ubwigenge, n'akamaro k'ubugingo buri muri Kristo. Izi ntego akenshi dukurikira zigira ibipimo twe (cyangwa abandi) twashyizeho nk'igihamya cy'ibyo twagezeho ndetse n'icyo tumaze.
Biragaragara, nta kibi cyo gukora uko dushoboye no gukora ibintu neza ku bw'ikuzo ry'Imana no ku bw'imigisha ku bandi no ku bwo kwinezeza kwacu. Icyakora, iyo ibi bibaye intumbero, dushobora kuba imbata zo gukora ibyiza birenze cyangwa kuneshwa. Reba zimwe mu ngorane zizanwa no gushaka gukora ku bipimo biha ngo bumve bishimagiza ubwabo:
Ibinyuranye n'ibi, intumbero y'umukristo igomba kuba kuri Kristo n'ubugingo bushya bwe muri Kristo, si ku mategeko twishyiriraho, gahunda, ibyo tugeraho n'ibindi, bidakurikije kamere yabo yaba iby'idini, kubana n'abantu, cyangwa iby'isi. Kristo aduha gahunda no kuyoborwa n'Umwuka n'ubushobozi mu bugingo, ariko Kristo ni we uba ingenzi, intumbero, impamvu, n'isoko y'ibyo dukora n'uko tubikora aho kuba impamvu z'ibyo dupfa gukora.
Ukuri k'umwanya dufite muri Kristo ni inyigisho y'umwizera n'umwanya wo mu ijuru, w'Umwuka, n'uw'iteka afite muri Yesu Kristo umuhesha mu Mwuka kugirana ubumwe no gusa na Kristo n'umurimo we - w'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza. Uku kuri kugaragarira cyane cyane mu nzandiko za Pawulo , inshuro zirenze ijana, intumwa ikoresha amagambo nka "muri Kristo," "mu Mukunzi," "muri We," "hamwe na Kristo," n'andi. Aya magambo adutera kuyitaho, yibanda ku mwamya dufite muri Kristo n'imigisha myinshi abizera bose baherwa mu bumwe bwabo na Yesu Kristo. Intangiriro y'iyi migisha ni umurimo w'agakiza warangiriye mu Mwami Yesu Kristo ku musaraba.
1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye, mwebwe abo mu itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni we Mwami wacu n'uwabo."
1 Abakorinto 1:30-31 "Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu, waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka, no kwezwa, no gucungurwa: 31 kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo: Uwirata, yirate Uwiteka.
Abagalatiya 3:28 "None ntihakiriho Umuyuda, cg Umugiriki; ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangwa umugore: kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu."
Abagalatiya 5:6 "Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze, cyangwa kudakebwa: ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo."
Abafilipi 3:9 "Kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera:"
Abakolosayi 2:6-12 "Nuko rero, nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, 7 mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. 8 Mwirinde hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa, bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi, bidakurikiza Kristo. 9 Nyamara muri we ni ho hari kuzura k'ubumana kose mu buryo bw'umubiri. 10 Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Muri we ni na mwo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoke, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ni ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere. 12 Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo, kandi ni mwo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye."
Abakolosayi 3:1-3 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye i buryo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana."
2 Timoteyo 1:1, 9 "Pawulo, wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, nk'uko Imana yabishatse, kandi nk'uko isezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri; 9 yadukijije ikaduhamagara guhamagara kwera, itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose."
Gereranya n'Abaroma 6:1-11; Abefeso 1:3-14; 2:4-10.
Iyo abantu bakiriye Umwami Yesu Kristo (nde na ryari) mu kumwizera ubwabo nk'Umukiza (kumwiringira n'umurimo we ku musaraba ku bwa kamere yabo y'icyaha) bashyirwa mu bumwe n'Umukiza (hehe) binyuze mu mubatizo w'Umwuka Wera (gute) ku buryo basa mu Mwuka na Yesu Kristo n'umurimo we (ingaruka).
1 Abakorinto 12:12-13 "Nk'uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, n'ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari: 13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe."
Abaroma 6:3-5 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe."
Abakolosayi 2:12 "Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo, kandi ni mwo mwazuranywe na we, kubwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye."
Ni urufatiro rwo gukura no guhinduka
Nk'uko twabivuze mu ntangiriro y'iri somo, gusobanukirwa ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo ni urufatiro rwo gukura mu bugingo bwa gikristo. Iyo kwumviswe neza, kurinda ibyo umuntu cyangwa Satani asimbuza iby'ukuri mu by'Umwuka, maze kukaba urufatiro rwo kunesha mu Mwuka kamere y'icyaha cyangwa umubiri. Mu yandi magambo, ukuri ko mu Baroma 6 kwerekeranye n’umwanya dufite muri Kristo, ni ingenzi kimwe n’ukuri ko mu Baroma 7 na 8 kwerekeranye no kunesha imbaraga z'icyaha kiba muri twe. Dusanga amagambo asa n'ayo mu nzandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya n'Abakolosayi.
Ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo gusobanura ko dusangira mu byo Kristo ari byo byose mu bumuntu bwe kandi tugasangira mu byo yakoze kandi azakora, umurimo we. Bityo:
Abaroma 6:3 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?
Abaroma 6:5 "Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe."
Abefeso 2:6 "Nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'Umwuka, turi muri Kristo Yesu,"
Abagalatiya 3:26 "Mwese muri abana b'Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu:"
Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."
Abafilipi 3:9 "Kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva ku mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera:"
Reba igishushanyo cy'ukuri ku mwanya dufite muri Kristo.
Umwanya wacu muri Kristo si ikintu umuntu abona, amarangamutima, cyangwa imigisha ya kabiri igomba gushakwa. Ni igikorwa cy'Umwuka kandi kibaho nk'umurimo w'ubuntu w'Imana iyo umuntu yizeye Umukiza, kandi ibi ni byo ku bizera bose bidakurikije uko babyumva cyangwa babisobanukiwe. Birumvikana, gusobanukirwa ukuri k'umwanya wacu muri Kristo ni ingenzi mu kugira ibyo twunguka by'uko turi muri Kristo. Ibi bigaragarira cyane mu Baroma 6:3-12 no mu Bakolosayi 2:6-12 havuzwe haruguru.
Abaroma 6:3-12 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutamufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira."
Umwanya w'umwizera uratunganye kandi uruzuye
Ibinyuranye no gukura mu by'Umwuka no gukomera mu mibereho ya gikristo, ukuri k'umwanya wacu si ikintu kigenda gikura. Uhereye igihe cyo gukizwa, twashyizwe muri Kristo n'Umwuka, abizera bahabwa imigisha yose y'Umwuka kandi baba buzuye. Nta cyo baba babuze, ariko baba bakeneye gukura mu gusobanukirwa ibyo bafite muri Kristo.
Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru:"
Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
Abaheburayo 5:11-14 "Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. 12 Kandi, n'ubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kwongera kwigishwa na mwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye: 13 kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by'Ijambo ryo gukiranuka, kuko akiri uruhinja; 14 ariko ibyo kurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza."
1 Petero 2:1-2 "Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze mu gakiza:"
2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no mu kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen.
Ukuri kw'umwanya wacu gusobanura nibura ibintu bitatu bihagije ku mwizera wese:
Abakolosayi 3:3 "Kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana."
Abaroma 8:32-39 "Mbese ubwo itimanye Umwana, wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari i buryo bw'Imana, adusabira? 35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36 (Nk'uko byanditswe ngo: Turicwa umunsi ukira, bakuduhora, Twahwanijwe n'intama z'imbagwa). 37 Oya, ahubwo muri byose turushishwaho kunesha n'Uwadukunze: 38 kuko menye neza yuko n'aho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa Abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39 cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, kitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu."
Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru:"
Abafilipi 4:19 "Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu."
Raymond Ortland yaranditse ati:
Turi muri We nk'uko uruhinja ruba mu nda ya nyina - ndetse kurushaho.
Turi muri We nk'uko ikinyugunyugu kiba mu nzu yacyo - ndetse kurushaho.
Turi muri We nk'uko abajya munsi y'amazi baba bameze mu myambaro yabo - ndetse kurushaho.
Turi muri We nk’uko inyoni ziba mu kirere, cyangwa ifi mu nyanja - ndetse kurushaho. 37
Umwanya umwizera afite muri Kristo ni uw'iteka kandi uhoraho
Agakiza ni umurimo w'ubuntu bw'Imana kandi gashingiye ku mumaro wa Kristo n'ibyo yakoze n'umurimo we wuzuye aho gushingira ku mirimo yacu. Ibyo ni ukuri, nta kintu twakora ngo tugatakaze. Byongeye mu Baroma 8:32-39 twavuze haruguru, hari isezerano ry'Umwami wacu.
Yohana 10:28-30 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. 30 Jyewe na Data turi umwe."
Uku kuri kugaragarira mu by'uko abizera ba kamere b'i Korinto bakibonwa nk'abatoranijwe, berejwe muri Kristo.
1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye mwebwe abo mu itorero ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni we Mwami wabo n'uwacu."
"Berejwe muri Kristo" ryerekana igihe cyashize kireba ku gikorwa cyarangiye mu gihe cyashize hamwe n'ingaruka zikomeza mu gihe cy'ubu. Nubwo biyitaga ab'umubiri mu gice cya 3, intumwa yababonaga nk'abafite umwanya muri Kristo.
Kuba muri Kristo dusangira ibi bikurikira:
2 Abakorinto 5:21 "Kuko utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri We duhinduke gukiranuka kw'Imana."
Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."
Abefeso 1:4-5 "Nk'uko yadutoranije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo. 5 Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, ku bw'ineza y'ubushake bwayo."
Abefeso 1:10-11 "Kugira ngo ibihe nibisohora, ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi. 11 Ku bw'uwo na twe twarazwe umurage, tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo:"
Yohana 1:13 "Abo ntibabyawe n'amaraso, cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo; ahubwo baywe n'Imana."
Abefeso 1:5 "Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, ku bw'ineza y'ubushake bwayo."
Abagalatiya 3:26 "Mwese muri abana b'Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu."
1 Yohana 3:2 "Bakundwa, ubu turi abana b'Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko, Yesu niyerekanwa, tuzasa na We, kuko tuzamureba uko ari."
Abefeso 1:4 "Nk'uko yadutoranije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo."
Abefeso 1:11-14 "Ku bw'uwo na twe twarazwe umurage, tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo: 12 ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera. 13 Ni we na mwe mwiringiye, mumaze kwumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyetso, ni cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."
1 Petero 1:5 "Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."
Ariko kuba muri Kristo, abizera na none basangira umurimo wo ku musaraba wa Kristo ucungura.
Kuba muri Kristo, dusangira mu murimo we w'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza:
Abaroma 5:10 "Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kwungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?"
Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,"
2 Abakorinto 5:21 "Kuko Utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri We duhinduke gukiranuka kw'Imana."
Abaroma 5:9 "Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na We?"
Abefeso 1:7 "Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu, nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri,"
Abefeso 1:7 "Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu, nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri,"
Abaroma 3:25 "Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekana gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga;"
Abaroma 8:1 "Nuko rero abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho:"
Abakolosayi 2:14 "Igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba."
Abaroma 7:4-6 "Nuko rero bene Data ni ko na mwe mwapfuye ku mategeko ku bw'umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab'undi, ni we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto. 5 Ubwo twari tukiri aba kamere, irari ry'ibibi, ryabyukijwe n'amategeko, ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo zere imbuto z'urupfu. 6 Ariko noneho ntitugitwarwa n'amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye; ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw'Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw'inyuguti."
Abakolosayi 2:14 "Igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba."
Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."
Abakolosayi 1:12 "Mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n'abera umurage wo mu mucyo."
Ibi byose bivuzwe haruguru aha byerekeye urupfu rwa Kristo rusimbura urwacu ku bw'igihano cy'icyaha nk'uko yapfuye mu cyimbo cyacu, akikorera igihano cyacu. Ariko urupfu rwa Kristo na none rurimo umurimo w'urubanza rw'ubwami bw'icyaha.
Kuko Kristo yapfuye ku bw'imbaraga z'icyaha ngo avaneho ubwami bwacyo. Yapfuye ku bw'icyaha, apfa ku cyaha n'ubwami bwacyo.
Abaroma 6:10-12 "Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira."
Abaroma 6:3-4 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari nako na twe tugendera mu bugingo bushya."
Abaroma 6:1-14 "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari nako na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutamufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu ku bw'intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14 Ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu."
Abefeso 2:5-6 "Ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, (ubuntu ni bwo bwabakijije;) 6 nuko ituzurana na We, itwicaranya na We mu ijuru mu buryo bw'Umwuka, turi muri Kristo Yesu,"
Abakolosayi 2:12 "Kuko mwahambanywe na We mu mubatizo, kandi ni mwo mwazuranywe na We, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye."
Abefeso 2:6 "Nuko ituzurana na We, itwicaranya na We mu ijuru mu buryo bw'Umwuka, turi muri Kristo Yesu,"
Abefeso 2:18 "Kuko ari We uduhesha, uko turi amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe."
Abefeso 3:12 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka We;"
1 Petero 2:5 "Namwe mwubakwe, nk'amabuye mazima, kugira ngo mube inzu y'Umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera, bwo gutamba ibitambo by'Umwuka, bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo."
1 Petero 2:10 "Kera ntimwari ubwoko, ariko none muri ubwoko bw'Imana: kera ntimurakababarirwa, ariko none mwarababariwe."
Abaheburayo 1:9 "Kuko wakunze gukiranuka, ukanga ubugome, ni cyo cyatumye Imana, ni yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, ikakurutisha bagenzi bawe."
Abaheburayo 2:11-13 "Kuko Uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe; ni cyo gituma adakorwa n'isoni zo kubita bene Se, ati: 12 nzabwira bene Data izina ryawe, nkuririmbire ishimwe hagati y'iteraniro. 13 Kandi ati: nzaba ari yo niringiye; kandi ati: dore, ndi hano, jyewe n'abana Imana yampaye."
Hari uburyo bwinshi dushobora gushyira mu bikorwa ukuri k'umwanya dufite muri Kristo, ukuri ko gusa na We. Reka mbahe uburyo bubiri gusa, uburyo bwa kabiri ari ubwa mbere busubiwemo bugakorwa neza.
Ku byerekeye kwumvira
Ubwa mbere, bwerekeye kwumvira cyangwa kunesha imbaraga z'icyaha n'ibyifuzo by'umubiri. Amaze kuvuga iby'uko abizera basa na Kristo mu rupfu rwe, guhambwa kwe, no kuzuka kwe, intumwa Pawulo aravuga ati: "Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu" (Abaroma 6:11). Bibiliya yitwa KJV yasobanuye ririya jambo "mwiyumvamo" nka "mwibare nka" kandi koko hano kwibara ni ryo rikwiye. Ijambo ry’Ikigirikini logizomai. Rivuga “kubara, gufata umuntu nka” nko kwongeranya imibare ngo ugere ku giteranyo cy’ukuri. Ubaze ibivugwa mu mirongo Ya 1-10, tugomba kumenya by’ukuri ko twapfuye ku mbaraga n’amategeko y’icyaha kandi tukaba turi bazima mu mbaraga za Kristo. Ibi bivuga ubushobozi bwo kwumvira Imana(Abaroma 6:12-18). Ubumwe bwacu na Kristo bugizwe n’ibintu bibiri: urupfu no kuzuka (ubugingo). Gusa na mwe mu rupfu rwe bijyana ku gusa na We mu bugingo buzutse.
Ibi bikorwa mu kugendera mu Mwuka uba muri twe ku bwo kwizera (Abaroma 8:1-13). Kuba ibikoresho byo gukiranuka nk'uko tubibona mu Baroma 6:13 bihwanye n'imbuto z'Umwuka zo mu Bagalatia 5:22-23.
Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira,"
Abaroma 6:13 "Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka."
Abagalatiya 5:22-23 "Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana."
Icyakora, mbere y'uko tugira ubugingo busa n'ubwa Kristo (urupfu n'ubugingo) binyuze muri uko kwibara nk'abapfuye ku cyaha kuko ari byo bikwiriye, akenshi dukunda gutsindwa no kugira intege-nke nk'izo mu Baroma 7:15-25, kutagira umumaro ko kugerageza kubaho dutwarwa n'amategeko tugakoresha imbaraga zacu bwite n'imigambi myiza. Kwizera imbaraga z'Imana zonyine bitangira by'ukuri iyo turoreye kwiringira imbaraga zacu.
Ku byerekeye imyifatire y'umuntu
Robert S. McGee yaranditse ati:
"Mbega igihombo kugerageza guhindura imyifatire yacu tudasobanukirwa by’ukuri iby'ingenzi dukeneye bitera iyo myifatire! Ariko abantu amamiliyoni bamara ubugingo bwabo bashaka urukundo, kwemerwa n'ibyubahiro badasobanukiwe ibyo bakeneye bibitera. Tugomba gusobanukirwa ko inyota yo kugira umumaro itangwa n'Imana kandi ishobora kunezezwa na we wenyine. Agaciro kacu ntigaterwa n'ubushobozi bwacu bwo gukorera ukwemerwa kw'abantu gushira, ahubwo, isoko nyakuri yayo ni urukundo no kwemerwa n'Imana. Yaraturemye. Ni yo yonyine ishobora kumenya uko yaduha ibyo dukennye.38
Abizera bose bafite urufatiro rutunganye rw'inyito y'ukuri cyangwa icyo umuntu ari cyo cyiza, biterwa n'icyo bari cyo muri Kristo, kandi dore, biterwa n'agaciro Imana ishyira ku bugingo bwabo aho kuba agaciro bishyiraho cyangwa abandi bashyira ku bugingo bwabo. Igitekerezo cy'ingenzi ni icya nde? Icyawe na njye cyangwa icy'Imana? Dusobanukirwa neza ukuntu ari ubupfu kugira ubugingo bushingiye ku bitekerezo by'umuntu? Gereranya imirongo ikurikira:
1 Abakorinto 3:3-7 "Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere? 5 Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera, nk'uko Imana yabahaye umurimo? 6 Ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. 7 Nuko utera, nta cyo aba ari cyo, cyangwa uwuhira, keretse Imana ikuza."
1 Abakorinto 4:1-5 "Nuko rero abantu bajye badutekereza ko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana. 2 Kandi ibisonga bishakwaho kuba abanyamurava. 3 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu; kuko ndetse na njye ubwanjye nticira urubanza, 4 kuko ari nta cyo niyiziho; nyamra si cyo kinsindishiriza: ahubwo Umwami ni We unshira urubanza."
2 Abakorinto 10:12 "Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na ba bandi biyogeza: ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo, nta bwenge bagira."
Ibintu bitatu by'ingenzi abantu bakenera kugira ngo bagire umugambi cyangwa agaciro ni ukwemerwa, kugira uwo turi nyirawe, n'ububasha, kandi buri cyose muri ibi kiboneka muri Kristo. Ubugingo bwacu rero bugomba guturuka ahatari muri twe, ku isoko ihishwe y'ubugingo - Umukiza wazutse n'ubumwe butunganye muri We.
(1) Turemewe muri Kristo hamwe no kwegera Imana ku buntu.
Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."
Abefeso 2:18 "Kuko ari We uduhesha, uko turi amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe."
Abefeso 3:12 "Muri We ni mwo duherwa ubushizi bw'amanga, ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye."
Abaroma 14:3 "Urya byose ye guhinyura utabirya; kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza, kuko Imana yamwemeye."
(2) Turi abo mu muryango w'Imana bahinduwe abana bayo.
Yohana 1:12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana."
1 Abakorinto 3:23 "Namwe muri aba Kristo; Kristo na We ni uw'Imana."
Abagalatiya 3:26-29 "Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Yesu Krsito: 27 Kuko mwese abababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo. 28 None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki; ntihakiriho uw'imbata cyangwa uw'umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangwa umugore: kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. 29 Ubwo muri aba Kristo, muri urubyaro rw'Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe."
(3) Dufite ububasha, ubushobozi muri Kristo bwo kuba no gukora ibyo Imana yaduhamagariye.
Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."
Ubumwe bwacu muri Kristo (umwanya dufite muri We) ni umuhamagaro wo gushingira kuri Kristo no kuyoborwa na We mu bitekerezo byacu. Ku byo gushyira mu bikorwa icyo ibi bivuga ku byerekeye abo turi bo, gereranya ibishushanyo bibiri by'icyo twiyita biri ku mpera z'iri somo.
Duhereye ku bivugwa mu Byanditswe hakoreshejwe amagambo nka, "muri Kristo," cyangwa ijambo risa n'iryo, biragaragara neza impamvu Pawulo yavuze ko muri Kristo twahawe imigisha yose y'Umwuka kandi ko ku bw'ibyo "twuzuye muri We."
Abefeso 1:3"Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru:"
Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
Kubera ko abizera buzuye muri Kristo, nta cyo babasha gukora ngo bagere ku gakiza, cyangwa ngo bagumane agakiza (reba Tito 3:5; Abefeso 2:8-9; Abaroma 8:32-39). Twakijijwe ku bw'ibyo Umukiza yakoze si ku bw'ibyo twakoze.
Bityo rero, nta kintu abizera bakongera ku murimo wa Kristo cyangwa ku bugingo bushya bwabo muri Kristo ngo bagendane n'Imana kandi ngo babeho mu Mwuka. Igikenewe ni ukwibara nk'abapfanye na Kristo, kwishingikiriza kuri ubu bugingo bushya bw'Umwuka n'izi mbaraga zitangaje dufite ku bw'ubuntu mu Mwami Yesu Kristo (reba Abakolosayi 2:1-23; Abagalatiya 3:1 n'ikurikira; 5:1 n'ikurikira).
Igitabo cy'Abakolosayi kiburira abizera kubyerekeye ibyiringiro byuzuye by'umwanya bafite muri Kristo. Bityo Abaheburayo n'Abagalatiya biburira kudatwarwa n'amategeko cyangwa imirimo no kutava mu kwiringira umurimo wuzuye wa Kristo nk'urufatiro rw'ubugingo bw'umuntu. Kwiringira ikindi kintu kitari ubuntu bwuzuye bw'Imana kuri twe muri Yesu Kristo ni ukutizera umwanya dufite muri Kristo n'imfabusa ku mibereho yacu.
Nk'ingaruka z'ubumwe na Kristo, ubugingo bw'umwizera buhishwa iteka mu Mana binyuze mu bumwe no gusa na Yesu Kristo.
Abakolosayi 3:1-3 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye i buryo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana."
Hari ibitekerezo bibiri muri iyi mirongo:
(1) Amahoro: Abizera bafite amahoro inshuro ebyiri ku bwa Kristo mu Mana.
Yohana 10:28-29 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data."
(2) Ibanga: Ubugingo bw'abizera bugaburirwa kandi butungwa n'ubutunzi buhishe ubwo isi itamenya kandi itabasha gutanga.
Mu gusoza, reka nsubire ku byavuzwe mu ntangiriro y'iri somo. Umwuka w'Imana, uwo umurimo We ari ugukuza Kristo no guhuza ubugingo bwe n'ubwanjye na We, ntazatanga imbaraga z'Umwuka cyangwa ngo ahindure ubugingo butishingikirije ku byo Kristo yakoze, icyubahiro cye, no kuba ahagije nk'isoko n'urufatiro by'ubugingo bwose n'icyo busobanuye. Ibyo ntakubyibazaho.
Niba dushaka kugira ubugingo buhinduwe, tugomba gusobanukirwa no kwibara nk'abo turi bo muri Kristo n'uko ibyo bihindura imigendere yacu muri ubu bugingo. Mu Baroma 6, hadusobanurira ibyerekeye umwanya dufite n'ubumwe muri Kristo. Naho mu Baroma 7 na 8, hatwigisha imbaraga z'icyaha kiba muri twe no kugendera mu kuyoborwa n'Umwuka w'Imana.
33 Lewis Sperry Chafer, “The Believer’s Responsibility,” transcription of a class lecture, Dallas Theological Seminary, 1948, taken from class notes by William D. Lawrence, Dallas Theological Seminary, 1993, p. 13-3.
34 Chafer, “The Believer’s Responsibility,”, p. 13-3.
35 Chafer, “The Believer’s Responsibility,”, p. 13-3.
36 Lewis Sperry Chafer, Systematic Theology, Vol. VI, Pneumatology, Dallas Seminary Press, Dallas, Texas, 1984, p. 164.
37 Raymond C. Ortland, Circle of Strength, Victor Books, Wheaton, 1978, p. 5.
38 Robert S. McGee, The Search for Significance, Rapha Publishing, p. 15.
Umwuka Wera n'umurimo we
Intumwa Pawulo atwibutsa ko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ni ubw'imbaraga (1 Abakorinto 4:20), kandi ko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu (cyangwa "kubwo" yerekana uburyo) Mwuka Wera (Abaroma 14:17). Inkuru yo mu Butumwa Bwiza izana imbaraga z'Imana mu bugingo bwa buri mwizera binyuze mu Mwami Yesu n'umurimo We n'umurimo wo gushoboza w'Umwuka Wera.
Abaroma 6:16 "Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka ?"
1 Abakorinto 1:18-24 "Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu; ariko kuri twebwe abakizwa, ni imbaraga z'Imana; …24 Ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo; ni we mbaraga z'Imana kandi n'ubwenge bwayo:"
1 Abakotinto 2:4-5 “N'ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragazaUmwuka w’imbaraga; 5 kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, mu mbaraga z’Imana.”
Abakristo benshi cyane, icyakora, ntibagira imbaraga zishoboza z’Imana. Kuri aba bizera icyabo ni ugukora uko bashoboye kose ngo bagere ku gipimo runaka. Ubarebeye inyuma, bamwe bagaragara nk’ababasha gukurikiza amategeko kurusha abandi, ariko batibeshyeye, bahorana ikintu kibabwira ko hari ibitagenda neza.
Mu gushaka kwisobanura kwacu, dushobora gushaka intekerezo nka : "Nta n'umwe utunganye, twese tugira intege-nke," cyangwa "Nkora uko nshoboye kose kandi niringiye ko Imana ibyumva." Ni iby'ukuri, nta n'umwe utunganye, kandi Imana irabyumva. Reka tuvuge ko dukora uko dushoboye kose, ariko ibi ntibihindura ko tutagendeye mu kwizera Imana no mu mbaraga zayo muri Kristo. Tubura ubugingo buhagijwe Kristo yatanze ubwo yavugaga ati, "nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi" (Yohana 10:10b).
Mbese gukora uko dushoboye ni byo Imana ishaka? Oya! Ishaka ko twizera Umukunzi wayo, Umwami Yesu, n'Umwuka Imana yohereje ngo ature muri twe kandi ngo adushoboze kugira imbaraga za Kristo n'ububasha bwo gukora uko dushoboye kose, si mu mbaraga zacu, ahubwo mu mbaraga Imana itanga.
Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."
Kubera intege-nke z'umuntu, nta n'umwe ubasha kugira ubugingo bwa gikristo buhwanye no gukurikiza amategeko yo mu Isezerano Rya Kera (reba Abaroma 3:9-20; Abagalatiya 3:10-14). Iyaba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo tudashobojwe n'Imana, kuki mukeka ko Imana yadusezeranya Umwuka Wera wo gutura mu itorero (Yohana 7:37-39; 14:17)? Iyaba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo no gukorera Umwami tudashobojwe n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, ni kuki Umwami Yesu yita Umwuka Wera "Umufasha" cyangwa kurushaho "Umushoboza" (Yohana 14:16, 26), maze akerekana ko nta cyo abigishwa bashobora batari mu Mwuka (Yohana 16:7-15), kandi akababuza gutangira umurimo mbere y'uko Umwuka aza (Ibyakozwe 1:4-8)? Ariko kuri njye bisa n'aho dukunda iteka kugerageza gukora dutyo. Kenshi dukunda gukora ibi cyangwa biriya mu mbaraga zacu kuko dukunda kwiringira imbaraga zacu.
Kubera ko Umwuka ari Umushoboza wacu, dukeneye inyigisho zo kwuzura Umwuka Wera (kimwe n'ukuri k'umwanya dufite muri Kristo) kuko ari ngombwa ko tugirana ubusabane n'Imana kandi tukayumvira. Umwizera ntashobora gukora neza mu bugingo bwa gikristo abaye adasobanukiwe iyi nyigisho.
Bivugwa kenshi ko Ubukristo atari inzira y'ubugingo, ahubwo ni ubugingo tugomba kugira. Ni Kristo ugaragarira mu bugingo bw'umwizera ku bwo kwizera nk'uko intumwa Pawulo yabivuze mu Bagalatia 2:20,
"Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."
Abafilipi 2:21 "Kuko bose basigaye bashaka ibyabo, badashaka ibya Yesu Kristo."
Icyakora, ni Imana Umwuka ushyira imico ya Kristo mu bugingo bw’Umwizera. Ibi bifite uruhande rwiza n’urubi.
(1) Uruhande rwiza: Pawulo yari afite ikintu cyiza mu mutima mu Baroma 8:4 igihe yandikaga ati: “kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” Gukiranuka kwiza ni ukuvuga imbuto y’Umwuka cyangwa imico ya Yesu Kristo, ishyirwa mu mwizera uyobowe n’Umwuka.
Abagalatiya 5:22-23 “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo, n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana,no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana."
(2) Uruhande rubi: Mu Baroma 8:13, Pawulo yongeyeho ati, "kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere, muzarama." Ibi bitwigisha ko, ku ruhande rubi, ingeso (ibyaha) za kamere zivanwamo, bidatewe n'imbaraga z'ubushake - n'ubwo gushaka kwacu kuba kurimo - ahubwo no gushobozwa n'Umwuka Wera. Reba Abagalatiya 5:16 "Ariko ndavuga nti : Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira." Kudushyiramo imico ya Kristo mu ruhande rubi (kwivanamo ingeso za kamere) n'uruhande rwiza (kwambara imico y'Imana) ni umurimo w'Umwuka Wera.
Impamvu yo gusobanukirwa neza ibyo kwuzura cyangwa kuyoborwa n'Umwuka igaragazwa n'ibice nka Abagalatiya 4:19 aho Pawulo yasenze ati, "Bana banjye, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe." Ibiri mu ijambo ry'Ikigiriki "kuremerwa" (morphoo) ni ugutanga ibyo imico y'imbere igaragaza inyuma. "Ukuremwa bisobanura ishusho nyayo aho kuba uko inyuma hateye. Ikivugwa ni imico nyakuri ya Kristo." 39 Pawulo arasengera ko Kristo yagaragarira inyuma mu mwizera, ariko biturutse imbere ku bw'imbaraga z'Umwuka. Intego si ukwishushanya. Reba ko inshinga ikorerwa k'uvuga. Ibi bivuga ko uvuga ari we ukorerwa igikorwa aho kuba ari we ukora igikorwa.
Kristo aremewe mu bugingo bw'umuntu, si ibyo umukristo yikorera cyangwa ngo kibe ikintu Kristo akora ubwe. Kristo ntiyiyerekana ubwe mu bugingo bw'umukristo. Umurimo wahawe Umwuka Wera kandi ibi bivugwa mu bice byinshi nka Yohana 16:15 aho Umwami avuga iby'Umwuka, "Ibyo Data afite byose ni ibyanjye. Ni cyo gitumye mvuga nti, Umwuka azenda ku byanjye abibamenyeshe" (NIV). Gereranya n'ibice bikurikira:
Abefeso 1:16-19 "Mbashimira Imana urudaca, nkabasabira uko nsenze, 17 kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari Yo Data wa twese w'Icyubahiro, ibahe Umwuka w'ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya; 18 ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza, mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye; mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera; 19 mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga butagira akagero, izo iha twebwe abizeye, nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri,"
Abagalatiya 5:16-25 "Ndavuga nti: muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirmo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana,no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere n'iruba n'irari ryabyo. Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."
Ahari bishobora kugereranywa gutya niba tudafata icyo kigereranyo birenze. Umwizera ni nk'imodoka iyo ari nshya kandi nziza, cyangwa ishaje kandi atari nziza. Izi modoka zombi ziba zifite ibya ngombwa byose byo gutuma zigenda - taransimisiyo, moteri, karibirateri, amarangi, imipira, n'ibindi. Ariko haramutse habuzemo kimwe gusa, lisansi, imodoka ntishobora kugenda. Ibya ngombwa byose birahari ariko nta kamaro iyo nta lisansi ngo itwikwe. Umwuka ni izo mbaraga zaka ku mwizera, We, aho atandukaniye na lisansi mu modoka, ni uko ahora muri twe kuko aza gutura iteka mu mwizera (Abefeso 4:30).
Mu Baroma 6, Pawulo yerekana imbaraga zitangaje zacu (umwanya wacu muri Kristo) ziduha urufatiro rw'ubugingo bushya. Mu Baroma 7 atwigisha ukuri kw'uburyo bubiri ku byerekeye gutabarwa n'iby'Umwuka. Ukwa mbere, amategeko y'uburyo twakwitwara mu gihe yerekana icyaha cyacu. Ntashobora kutugira abakiranutsi cyangwa abakijijwe imbaraga z'icyaha. Ukwa kabiri, intumwa itwigisha umwanya mushya wacu mu guhinduka mu by'Umwuka. Hamwe n'umwanya mushya, dukeneye umurimo wo gushobozwa w'Umwuka Wera nk'uko bivugwa mu Baroma 8 mu gukoresha imbaraga zacu nshya muri Kristo.
Dukeneye gusobanukirwa ko umwizera wese atuwemo n'Umwuka kandi ko afite imbaraga z'ubugingo bwinshi bw'Umukiza yadusezeranije muri Yohana 10:10b. Ikibazo cyacu si ugushira lisansi mu itanki, ahubwo ni ugukoresha (kugendera mu kwisunga Imana) imbaraga ziba ziri aho. Icyo buri mwizera akeneye ni ugusobanukirwa no gukurikira ibyo Bibiliya itubwira mu Befeso 5:18, "mwuzure" (muyoborwe) n' (uburyo) "Umwuka;"n'Abagalatiya 5:16, "muyoborwe n'Umwuka." Hanyuma muri iyi nyigisho, ibishyigikira iki gitekerezo cyo mu Befeso 5:18 tuzabitanga.
Kwiga kugendera mu Mwuka, icyakora, ntibyoroshye. Ubwa mbere, Ibyanditswe Byera ntibitanga ubusobanuro bwo kwuzura Umwuka, kandi ntitubyiga mu gupfa gusoma Isezerano Rishya. Ubwa kabiri, hari uburyo bwinshi bw'amakosa buri mu bakristo ubu. Bamwe bigisha iby'Umwuka bizanwa n'imirimo (y'amategeko) cyangwa imbaraga z'ubushake. Iby'amategeko (iby'Umwuka bizanwa no gukurikiza amategeko) byari ingorane z'i Galatiya. Abandi bigisha ibyo kwuzura Umwuka bafata Umwuka nk'ikintu tubonaho gake mu gihe kimwe. Abandi na none muri iyi minsi babona kwuzura Umwuka nk'umuco uhwanye no gukura mu Mwuka. Bashobora no kuvuga ku kuyoborwa n'Umwuka, ariko iyo uroye neza ibyo bavuga ku by'imigendere yo mu Mwuka, mbona bisa n'aho bagarukira ku buryo bwo kwivugurura aho umuntu yiga gusimbuza ubugingo bushaje ubugingo bushya bufatira icyitegererezo ku Byanditswe Byera. Hari ukuri muri ibi, ariko si ukuri kose. Habuze ibyo kwishingikiriza umwanya ku wundi ku Mwuka hamwe no gukura.
Abenshi bananirwa gusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo gutura muri, gusigwa amavuta, gushyirwaho ikimenyetso no kubatizwa, no kwuzuzwa Umwuka. Twumva akenshi abantu basengera gusigwa amavuta kwihariye. Hari indirimbo ziririmbwa zigira ziti:”Ngwino, Mwuka Wera, Inuma yo mu ijuru,” cyangwa ngo,”Nyuzura nonaha” bitarimo inyigisho zuzuye z'iby'Imana (teolojia) ku byerekeye Umwuka Wera. Igice cya kabiri cy'indirimbo, Nyuzura nonaha kiravuga kiti, “Ntiwanyuzura, Mwuka w'ubuntu, Nubwo ntabasha kukubwira uko biri, ariko ndagukeneye cyane, Ngwino, O ngwino unyuzure nonaha.” Ni ukuri, umwanditsi w'iyi ndirimbo ya kera yavugaga iby'umurimo w'Umwuka no kuyobora kwe ariko amagambo ntakoreshejwe neza kandi arayobya kuko adatandukanya gutura kw'Umwuka no kwuzura (kuyobora) kw'Umwuka. Ni bimwe n'ibiri mu ikorasi Mwuka w'Imana Ihoraho, Za none kuri njye. Umwuka nk'uko bizasobanurwa mu magambo arambuye hanyuma, si ikintu kiza kutwuzura, ahubwo ni umuntu uza gutura muri twe, iyo twizeye Kristo. Kimwe mu bigaragaza agakiza ni Umwuka Wera. Abaroma 8:9 hasomwa ngo, "...Ariko umuntu utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe."
Intego z'iyi nyigisho ni :
(1) Gusobanura no gusesengura uwo Umwuka Wera ari We n'icyo akora icyo ari cyo.
(2) Gusobanukirwa ibihe turimo n'uko byerekeye Umwuka Wera.
(3) Gusobanura no gusesengura amagambo akoreshwa ku Mwuka Wera nko gusiga amavuta, gutura muri twe, no kutwuzura n'ibindi.
(4) Kwerekana duhereye ku Byanditswe uko umuntu yuzura Umwuka, ni ukuvuga, uko umuntu ayoborwa n'Umwuka Wera ngo abashe kugira imico nk'iya Kristo. Umwami Yesu Kristo ntiyakwiyerekana ubwe mu bugingo bw'umwizera bidakorewe mu murimo w'Umwuka. Iyo umurimo w'Umwuka utumviswe, umurimo wo gushyira Kristo muri twe urabangamirwa cyangwa se ukazimwa pe.
Mbere y'uko dutangira kuvuga iby'ubugingo bwuzuye Umwuka, icyo bivuga, n'uko twabugira, hari umurimo w'urufatiro ugomba kubanza gushyirwaho, biti ihi se twagwa mu makosa ku byerekeye imirimo y'Umwuka.
Umuntu dusobanukirwa buke mu bagize Ubutatu ni Umwuka Wera. Nyamara ubusobanuro bukwiriye bw'ukuri ku bumuntu bwe ni ingenzi.
Guhakana ubumuntu bw'Umwuka ni "uguhakana ukubaho kwe, ukubaho kw'ubutatu n'inyigisho z'Ibyanditswe kuri ibyo. Icyakora, ubumuntu bwagiye buhakanwa uko imyaka yagiye ikurikirana, ubwa mbere n'abitwa Abamonarikiyani ( monarchians), aba Ariani (Arians), n’Abasosian (Socinians) mu bihe by'Ivugururwa ry'Itorero (Reforme)."40 Muri ibi bihe, ubumuntu bwe bwahakanywe n'agace kamwe k'Abapentekoti n'Abahamya ba Yehova.
Ijambo Umwuka Wera riboneka inshuro 89 mu Isezerano Rishya, kandi uyu mubare ntabwo urimo inshuro bamuvuga yitwa Umwuka gusa. Ibi hamwe n'uko yasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera kandi akaba ari nk'impano yihariye y'Imana mu Isezerano Rishya, byagombye kwerekana ukuntu ari ingenzi gusobanukirwa icyo Ibyanditswe bivuga ku Mwuka.
(1) Ubwenge. Iyi mirongo yerekana ko Umwuka Wera afite ubwenge, ko atekereza, ashakashaka, kandi yigisha. Iyo dushyize ibi hamwe n'ibindi biranga Umwuka bivugwa muri Bibiliya, tubona ko atari nka orudinateri yahawe gahunda no kwibuka, cyangwa se nk'icyapa kiranga kiri ku ruhande rw'umuhanda. Umwuka Wera afite ubwenge kandi akora ibintu nk'umuntu.
1 Abakorinto 2:10-13 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri; nta wabimenya kertse Umwuka wyo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduherye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi."
Abaroma 8:27 "Kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera, nk'uko Imana ishaka."
(2) Amarangamutima. Ntidushobora kurakaza cyangwa kubabaza ikintu kidutera gukora ibintu. Dushobora byonyine kurakaza umuntu ushobora gukunda no kwiyumvisha. Kubera ko Umwuka afite imico yera, arakazwa n'icyaha cyacu. Reba by'umwihariko amagambo yo muri Yakobo 4:5 ; "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari?" "Ikidutera gukora ibintu" cyangwa "ikintu" ntikirarikira cyangwa ngo kigire ishyari.
Abefeso 4:30 "Kandi ntimugateze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"
Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza yuko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri mwe urararikira, ukagira n'ishyari?"
(3) Ubushake. Ku byerekeye ubushake bw'Umwuka Wera, Ryrie yaranditse ati:
“Gutanga impano z'Umwuka bivugwa ko biterwa n'ubushake bw'Umwuka (1 Abakorinto 12:11), kandi ashobora kuyobora ibikorwa by'abagaragu b'Imana. Ibi bisobanurwa neza mu buryo Umwuka yayoboye Pawulo i Musia n'i Tiroa. Yabujije Pawulo kubwiriza muri Asia n'i Bitunia, ...”42
Dushobora gusobanura "uko ashatse" yo mu1 Abakorinto 12:11 nka "nk'uko agambirira cyangwa ategeka." Ibi ntibishoboka ku kintu-buntu.
1 Abakorinto 12:11 "Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka."
Ibyakozwe 16:6-11 "Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga Ijambo ry'Imana mu Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira: 8 nuko banyura i Musia bagera i Tiroa. 9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedonia, ahagaze amwinginga ati: Ambuka uze i Makedonia, udutabare. 10 Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedonia, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira Ubutumwa Bwiza. 11 Nuko dutsukira i Tiroa, turaromboreza tujya i Samotirake; bukeye bw'aho tugera i Neapoli."
(1) Arigisha
Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."
Yohana 16:13-15 "Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."
(2) Arahamya
Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"
(3) Arayobora
Abaroma 8:14 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana:"
(4) Akora ibitangaza
Ibyakozwe 8:39 "Bavuye mu mazi, Umwuka w'Imana ajyana Filipo, inkone ntiyasubira kumubona; nuko ikomeza kugenda inezerewe."
(5) Aremeza
Yohana 16:7-8 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;"
(6) Arifata
Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri."
2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiyegukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."
(7) Arategeka
Ibyakozwe 8:29 “Umwuka abwira Filipo ati:Sanga ririya gare, ujyane na ryo.”
(8) Adusabira mu masengesho
Abaroma 8:26 "Uko ni ko Umwuka adufasha mu ntege-nke zacu, kuko tutazi uko dukwiriye gusenga; ariko Umwuka ubwe ni We udusabira, aniha iminiho itavugwa:"
Dushobora kwigira mu bitabo cyangwa mu byo duhura na byo mu bugingo, ariko ntibikora neza nk'abigisha bafite ubushake n'umugambi. Imihama ishobora kutubuza gukora, ariko mu 2 Abatesalonike 2:6-7 (niba ibi byerekeye Umwuka n'uruhare rwe mu itorero kandi benshi barabyizera) utubuza avugwa nka "We" - umuntu (reba hepfo aha ku byerekeye uko ateye).
2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."
Ibyo guhamya bivugwa nk'umurimo w'umuntu. Ibi bikorwa byose by'Umwuka bivugwa mu Byanditswe, cyane cyane iyo bifatiwe hamwe, nk'ibikorwa by'umuntu uza mu byacu nk'abantu bafitanye ubumwe. Urugero, Umwuka Wera aradusabira kandi agakora ibitangaza - ibintu umuntu wenyine ashobora gukora.
Ryrie yaranditse ati: "Ibikorwa bimwe bikorerwa Umwuka Wera byagombye kubura agaciro iyo aba atari afite ubumuntu." 43
(1) Ashobora kwubahwa
Ibyakozwe 16:6-7 "Bukeye hanyuma mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana mw'Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira:"
(2) Ashobora kubeshywa
Ibyakozwe 5:3 "Petero aramusubiza ati: Anania, ni iki gitumye Satani yuzura umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?"
(3) Ashobora kurwanywa
Ibyakozwe 7:51 "Yemwe abatagonda ijosi, mwa batakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga, niko namwe mukora."
(4) Ashobora gutukwa
Matayo 12:31 "Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi; ariko gutuka Umwuka Wera ni icyaha kitazababarirwa."
(5) Ashobora guterwa agahinda
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
(6) Ashobora guhemurwa
Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"
Ijambo ry'Ikigiriki ni pneuma risobanura ngo "umwuka, umuyaga." "Umuyaga" muri Yohana 3:8 ni pneuma. Duhereye kuri iri jambo ritagira igitsina, dukuraho andi magambo y'Icyongereza nka "pneumonia" cyangwa "pneumatic." Pneuma ni ijambo ritagira igitsina kandi dukurikije ikibonezamvugo cy'Ikigiriki rikeneye insimburazina itagira igitsina. Icyakora, kubera ko Umwuka Wera ari umuntu, abanditsi b'Isezerano Rishya rimwe na rimwe bakoresheje insimburazina y'igitsina gabo aho kuba itagira igitsina ku ijambo ritagira igitsina pneuma. Insimbura z'igitsina gabo zikoreshwa ku Mwuka muri Yohana 15:26; 16:7,8, 13 na 14.
Amashami y'ubumuntu bw'Umwuka
Umwuka Wera avugwa ku bantu nk'umuntu wihariye aho kuba ikidutera gukora ibintu. Ibi bikurikira ni ibyitegererezo:
(1) Avugwa ku ntumwa nk'umuntu wihariye watekerezaga ibyiza akabishyira ku ntumwa zari zihuje umutima n'Umwuka.
Ibyakozwe 15:28 "Umwuka Wera hamwe natwe twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:"
(2) Avugwa ku Mwami Yesu nk'umuntu wihariye.
Yohana 16:14 "Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira."
(3) Avugwa ku bandi bantu b'Ubutatu nko kwerekana ubumuntu bwe. Kuri ibi, Ryrie yaranditse ati:
Mu bice aho ibi biboneka byaba bidasanzwe kureba Umwuka nk'ikintu mu gihe twumva Umwana na Se nk'abantu. Amagambo akoreshwa mu ibatizwa ni mu "Izina rya Data, n'iry'Umwana, n'iry'Umwuka Wera" (Matayo 28:19). Kuvugira hamwe Umwuka na Data n'Umwana ntibyerekana ubumuntu bwe gusa, ahubwo no gukoresha ijambo "izina" mu buke na byo byerekana ko ari umuntu nk'uko n'abandi bari. Umugisha w'intumwa ujyana ku musozo umwe: “Ubumuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera, bibane na mwe mwese. Amina” (2 Abakorinto 13:14) .44
(4) Atandukanywa n’imbaraga ze ubwe nk’umuntu. Ryrie yaranditse ati:
Byongeye Umwuka Wera avugwa ku mbaraga ze ubwe ariko agatandandukanywa na zo, ku buryo nta wabasha kuvuga ngo Umwuka ni imbaraga gusa. “Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’Umwuka” (Luka 4:14). Umurongo nk’uyu ufasha umuntu gusobanukirwa ko Umwuka ari umuntu ufite imbaraga, kandi ko Umwuka atari imbaraga cyangwa ikintu gusa. Izindi ngero z'iri tandukaniro hagati y'Umwuka nk'umuntu n'imbaraga z'uwo muntu ziri muri Luka 1:35; Ibyakozwe 10:38; Abaroma 15:13; 1 Abakorinto 2:4. Uko interuro z'ibi bice zikozwe, yaba nta mumaro kandi yisubiramo mu buryo budasobanutse iyaba Umwuka Wera yafatwaga nk'imbaraga gusa cyangwa ikidutera gukora ibintu, ntabe umuntu wihariye ufite imbaraga ubwe. 45
Ibihamya ubumana bw'Umwuka Wera
Kuba Umwuka Wera ari umuntu ntibihamya ko ari Imana, ariko kuba ari Imana bihamya ko ari umuntu. Niba ari Imana, agomba no kuba umuntu nk'uko Imana iri. Icyakora, kutemera ubumana bwe bijyana no kutemera ubumuntu bwe. Erickson yaranditse ati:
Ubumana bw'Umwuka Wera ntibugaragazwa neza nk'ubwa Data wa twese n'Umwana. Bigomba kuvugwa neza ko ubumana bwa Data wa twese buvugwa mu Byanditswe, ubw'Umwana burahamwa kandi bugashyigikirwa, mu gihe ubw'Umwuka Wera buvugwa bahereye ku magambo adafutuye aboneka mu Byanditswe. Hari, icyakora, iby'ibanze byinshi umuntu yashingiraho avuga ko Umwuka Wera ari Imana mu buryo bumwe n'ikigero kimwe na Data n'Umwana.46
Inyito "Umwuka Wera" ubwayo ni igihamya ko ari Imana mu byerekeye ukwera kw'Imana kuboneka muri Bibiliya. Ubumana bwe, icyakora, buvugwa na none mu bice binyuranye bivuga ku Mwuka bishobora guhinduranywa n'ibice bivuga Imana, ndetse binavuga kuri We nk'Imana. Ibyitegererezo bibiri by'ingenzi byerekana ibi:
Icyitegererezo cya mbere ni Ananiya na Safira mu Byakozwe 5:1-4. Ku byerekeye ibi, Erickson yaranditse ati:
Mu kuzanira intumwa igice cy'inyungu bacyerekanye nk'aho ari yo nyungu babonye yose. Petero yavuze amagambo ateye ubwoba yo gucira urubanza buri wese muri bo, kandi bombi bahise bakubitwa barapfa. Mu guhana Ananiya, Petero yaramubajije ati, "Anania, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?" (umurongo wa 3). Mu murongo ukurikira arahamya ati, "Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni Yo ubeshye." Bisa n'aho mu mutima wa Petero "kubeshya Umwuka Wera" no "kubeshya Imana" byashoboraga gusimburanwa. Byashoboraga, mu by'ukuri, kuvugwa ko abantu babiri batandukanye ari bo bavugwa, ku buryo Petero yarimo avuga ati, "Wabeshye Umwuka Wera w'Imana." Amagambo yo mu murongo wa kane icyakora, yari agenewe kwerekana neza ko ikinyoma kitabwiwe abantu, umuntu muto ku Mana, ahubwo Imana ubwayo. Bityo tujyanwa ku musozo ko amagambo ya kabiri ari ubusobanuro bw'aya mbere, yibanda ku by'uko Umwuka Ananiya yabeshye ari Imana.47
Icyitegererezo cya kabiri kiboneka mu 1 Abakorinto 3:16-17 aho na none inyito "Umwuka Wera" n'"Imana" bikoreshwa mu buryo byasimburana mu byo intumwa yavugaga ku mubiri wa Kristo n'abizera nk'abantu ku giti cyabo.
1 Abakorinto 3:16-17 "Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe? 17 Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe."
Ni iby'agaciro na none kubona ijambo ry'Ikigiriki rikoreshwa ku rusengero ari naos ryakoreshwaga mu kuvuga ahera cyane h'urusengero, aho isanduku y'isezerano yabaga n'aho Imana yaturaga mu Isezerano Rya Kera. Muri iki gihe, umubiri w'umwizera ni naos - aho Imana itura mu Mwuka.
Abefeso 2:21-22 "Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura, ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka."
Ibi uko bigaragara ni byo byari mu mutima w'intumwa igihe yakoreshaga naos.
(1) Azi byose
1 Abakorinto 2:10-11 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana niko bibi; nta wabimenya keretse Umwuka wayo."
1 Abakorinto 2:10-11 hafatanya ubumuntu bw'Umwuka nk'uzi kandi agatekereza, n'ubumenya-byose bwe. Umwuka ntiyashobora kumenya ibitekerezo byo Imana izi byose. Ibi byerekana ko Umwuka asobanukiwe neza uburebure bw'ikijyepfo bw'ibitekerezo n'umugambi w'ubuntu bw'Imana. Ni nde utari Imana wabasha gusobanukirwa ibitekerezo by'Imana?
(2) Ashobora byose. Ku byerekeye ibi biranga Umwuka Wera, Erickson yaranditse ati:
Muri Luka 1:35 amagambo "Umwuka Wera" n'"imbaraga z'Isumba-byose" arasa cyangwa avuga kimwe. Ibi birumvikana ku byerekeye ugusama k'Umwari, bigaragara nk'igitangaza cyo mu rwego ruhanitse. Pawulo yemeye ko gukorwa kw'umurimo we kwuzuzwaga ku bw' "imbaraga z'ibimenyetso n'ibitangaza, ku bw'imbaraga z'Umwuka Wera" (Abaroma 15:19). Byongeye, Yesu yitiriraga Umwuka Wera ubushobozi bwo guhindura imitima y'abantu: Ni Umwuka wemeza (Yohana 16:8-11) no guhindura mushya (Yohana 3:5-8) muri twe. Byagombye kwibukwa ko Yesu hari aho yavuze ku byerekeye ibyo guhindura imitima y'abantu: "Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka" (Matayo 19:26; reba imirongo ya 16-25). Mu gihe ibice bidahamya neza ko Umwuka ashobora byose, byerekana neza ko afite imbaraga zigirwa n'Imana yonyine. 8
(3) Aba hose
Zaburi 139:7-10 "Ndahungira Umwuka wawe he? Nahungira mu maso hawe he? 8 Nazamuka nkajya mu ijuru, uriyo: Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu, dore, uriyo. 9 Nakwenda amababa y'umuseke, ngatura ku mpera y'inyanja; 10 aho naho ukuboko kwawe kwahanshorerera, ukuboko kwawe kw'i buryo kwahamfatira."
(4) Ahoraho
Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?
Matayo 4:1 "Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'Umwanzi."
Uguhoraho kw'Umwuka Wera kuvugwa mu Baheburayo 9:14 havuga ngo Kristo yaritanze "ku bw'Umwuka Uhoraho." Bamwe bavuze ko ibi byerekeye umwuka w'umuntu wa Kristo, ariko ni ngombwa kwumva ibi nk'ibyerekeye Umwuka Wera kuko, duhereye ku by'ubumuntu bwe, Yesu Kristo yabayeho ubugingo bwe bwo ku isi ayoborwa n'Umwuka Wera (reba Matayo 12:18-28).
(1) Kurema
Itangiriro 1:2 "Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y'imuhengeri: maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi."
Zaburi 104:30 "Wohereza umwuka wawe, bikaremwa; ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya."
Erickson yaranditse ati:
Yari akomeje kugira uruhare mu kurema, mu ntangiriro z’uko kurema, mu kukugumishaho no kukuyobora. Mu Itangiriro 1:2 dusoma ko Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi. Yobu 26:13 yavuze ko ijuru riterwa kurabagirana n'Umwuka. Umunyezaburi aravuga ati, "Wohereza Umwuka wawe, bikaremwa; ubutaka ubusubiza ubugingo bushya" (Zaburi 104:30). 48
(2) Guhumeka Ibyanditswe
2 Timoteyo 3:16 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka:"
2 Petero 1:21 "Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n'Umwuka Wera."
Muri 2 Timoteyo 3:16 tubwirwa ko Ibyanditswe byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro. Uyu murongo werekana ukuntu n'agaciro byo guhumekwa kwa Bibiliya. Muri 2 Petero 1:21 duhabwa impamvu yo guhumekwa: abantu bashorerwaga n'Umwuka Wera, batwarwaga nk'uko umuyaga uhuha mu mpende z’ubwato. Aha na none inyito Imana n'Umwuka Wera zisa n'aho zikoreshwa zishobora gusimburana ku Mwuka.
(3) Ahindura abantu bashya, amurikira abantu, kandi yeza abantu
Turebye kamere n'imimerere y’umuntu, ibi ni ibintu bitangaje kandi Imana yonyine ishobora gukora nk'uko bivugwa n'Umwami muri Matayo 19:26.
Yohana 3:5-8 "Yesu aramusubiza ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. 6 Ikibyarwa n'umubiri nacyo ni umubiri; n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka. 7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera."
Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"
Abaroma 8:11 "Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa kubw'Umwuka wayo uba muri mwe."
Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kwuzura kw'Imana."
Ahamywa n'abo angana na bo
Ku byerekeye ibi, Ryrie yaranditse ati:
Imwe muri gihamya y'ubumana bw'Umwuka ni ukwitiranwa kw'Umwuka na Yehova wo mu Isezerano Rya Kera. Ibi bigaragara mu bice aho Isezerano Rya Kera rivuga ko Yehova yavuze ikintu noneho Isezerano Rishya rikabisubiramo rivuga ko uwavuze icyo kintu ari Umwuka. Ibyo bisa no kuvuga neza ko Umwuka, nka Yehova, ari Imana yuzuye (Yesaya 6:1-13 n'Ibyakozwe 28:23; Yeremiya 31:31-34 n'Abaheburayo 10:15-17).49
Hamwe n'iyi mirongo, dusanga undi murongo wa gihamya mu Isezerano Rishya aho Umwuka Wera agereranywa mu buryo bungana na Data wa twese n'Umwana.
(1) Inshingano ikomeye
Matayo 28:19 "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera:"
Ibitangaje, ijambo "izina" ryerekeye abo bantu bose uko ari batatu, Data, Umwana, n'Umwuka Wera, riri mu buke. Hari Imana imwe ariko mu buryo butandukanye kandi bungana.
(2) Imigisha ya Pawulo
2 Abakorinto 13:14 "Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera, bibane namwe mwese."
(3) Ibivugwa ku byerekeye impano z'Umwuka
1 Abakorinto 12:4-6 "Icyakora, hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. 5 Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. 6 Hariho uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe;"
Uko Pawulo avuga iby'impano z'Umwuka mu 1 Abakorinto 12, ni ko ashyiramo mu buryo bungana abantu batatu bagize ubutatu: "Icyakora, hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n'uburyo bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe."
(4) Indamutso ya Petero: 1 Petero 1:2
1 Petero 1:2 "Mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera, mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana, muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe."
Mu ndamutso yo mu rwandiko rwe rwa mbere, Petero ahuriza abatatu bo mu butatu hamwe, yerekana uruhare rwa buri muntu mu by'agakiza.
Mu magambo asobanutse, ibi bice byose bivuga ko Umwuka Wera atari umuntu gusa, ahubwo ni Imana, uwa gatatu mu butatu. None ubwo tugize icyo gitekerezo cy'uwo Umwuka ari We, dukeneye kureba icyo Umwuka akorera abizera kandi mu bizera kuko ari impano idasanzwe y'Imana n'isoko yo kugira ubugingo bwa gikristo.
Gusobanukirwa ko iki gihe ari kimwe kandi ko ari igihe cy'Umwuka ni ingenzi kugira ngo tubashe gusobanura neza inyigisho yo mu Isezerano Rishya ku Mwuka n'umurimo We w'ubu. Ibihe by'itorero bigereranywa n'ibihe by'Umwuka kubera umurimo usobanutse wo muri iki gihe.
Uku kuri gukeneye kuvugwa neza kuko Umwuka Wera ari impano yihariye y'Imana n'uburyo bw'imbaraga zo kugira ubugingo bwa Kristo mu bwacu. Mu kuri, nta cyerekana ubugingo bwa gikristo, kwiga Bibiliya, gusenga, gutanga ubuhamya, gukura, n'ibindi, bidaturuka ku murimo ushoboza w'Umwuka Wera w'Imana. Nubwo Imana iduha impano z'Umwuka n'ububasha bushya bw'ubugingo mu murimo w'Umwuka wo kuduhindura bashya, ni Umwuka Wera ushoboza ubugingo bwacu kuramya no gukorera Imana.
Imana ishobora umunsi umwe gukora igikorwa cyihariye ku bw'Umwuka Wera mu bantu bayo. Hari amasezerano atangaje menshi mu Isezerano Rya Kera n'Irishya mbere y'ibyo Imana yagombaga gukorera abantu bayo mu Mwuka.
Ezekieli 36:24-27 "Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite. 25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose. 26 Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya; nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. 27 Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye, mukayasohoza."
Ezekieli 37:14 "Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite; mumenye yuko ari njye Uwiteka wabivuze, kandi mbikomeje, niko Uwiteka avuga."
Yesaya 44:3 "Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi; nzatembesha imigezi ku butaka bwanyu; urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye, n'abana bawe nzabaha umugisha."
Yesaya 59:21 "Maze aravuga ati: Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose, ni ko Uwiteka avuga."
Yoweri 2:28-29 "Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. 29 Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi."
Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aza aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."
Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,"
Ibyakozwe 1:4-8 "Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu, ati: Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera. 6 Nuko bamaze guterana, baramubaza bati: Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisiraeli? 7 Arabasubiza ati: Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye n'ubutware bwe wenyine; 8 icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira ; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."
Iyo tugeze ku Byakozwe 2 n'ibikurikiraho mu gitabo cy'Ibyakozwe n'ahandi mu Isezerano Rishya, tubona ibivuga ko Umwuka Wera yaje gutura mu bizera n'ubusobanuro bw'uruhare rwe rushyashya kandi rwihariye. Ibyo kuza kwe ntibikiri ibishushanya ibizaba ahubwo ni ukuri kw'imigisha iriho.
Ibyakozwe 2:1-4 "Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; 2 nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk'uko umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3 Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk'uko Umwuka yabahaye kuvuga."
Ibyakozwe 2:17 "Imana ivuze iti: Uku niko bizaba mu minsi y'imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose: Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, n'abasore banyu bazerekwa, n'abakambwe babarimo bazarota."
Ibyakozwe 10:44-45 "Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. 45 Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho;"
Ibyakozwe 11:15-17 "Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira, nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere. 16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati: Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera. 17 Nuko, ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?"
1 Abakorinto 6:19 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge;"
Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyesto, ni cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Igishushanyo kiri hepfo aha cyerekana uguhinduka kw'umurimo w'Umwuka Wera uva ku wo mu Isezerano Rya Kera ujya ku wo mu Isezerano Rishya. Kuva mu Byakozwe 2 ugakomeza, umurimo w'Umwuka wafashe isura nshya yihariye itangirana n'ibyabaye kuri Pentekoti nk'uko byari byarasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera ndetse n'Umwami Yesu. Kuva icyo gihe dufite gushyirwaho k'umubiri wa Kristo, itorero, n'umurimo w'Umwuka Wera wo gutura mu itorero. Aha ni igihe itorero ryatangiye n'igihe Umwuka watangiye gutura mu abizera Umukiza bose. Ibi bihamywa n'ibikurikira:
(1) Mu Byakozwe 1:5, Umwami yatanze isezerano ry'umurimo wo kubatiza w'Umwuka. “Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”
(2) Umubatizo ni uburyo bwo gusa na Kristo. “Hamwe n’Umwuka” bishobora na none gusobanurwa ngo “ku bw’Umwuka” mu 1 Abakorinto12:13. Mu rwa mbere rw’Abakorinto 12:13a herekana icyo umurimo w’Umwuka wo kubatiza ari cyo. Ni umurimo w’ Umwuka Wera ahuriza buri mwizera mu bumwe n’umubiri wa Kristo ubwe. Ibi bibera rimwe no kuza gutura kw’Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:13b). Iyo twizeye Umukiza, Umwuka aduhuza mu bumwe n’umubiri wa Kristo, itorero (Abaroma 6). Nk’ingaruka, dusa na Kristo mu bumuntu n'umurimo bye.
(3) Mu Byakozwe 11:15-16, Petero yavuze ko kumanuka kw'Umwuka ku banyamahanga mu nzu ya Koruneliyo guhwanye n'ibyabaye ku Bayuda mu Byakozwe 2 ku munsi wa Pentekoti. Yavuze na none ko Ibyakozwe 2 bihwanye no gusohora kw'isezerano rya Kristo ku byerekeye kubatizwa mu Mwuka biboneka mu Byakozwe 1:5. Mu yandi magambo, Ibyakozwe 2 ni ho hatangiye umurimo w'Umwuka wo gutura no kubatiza ku bw'umubiri wa Kristo. Ibi bitangira ibihe byihariye by'umurimo wo gutura mu torero w'Umwuka Wera.
Nk'uko dukenera urumuri ngo tuzane urupapuro rwanditseho aho turubona, ni ko dukenera umucyo w'Ibyanditswe ngo tuzane urumuri ku murimo w'ibanze w'Umwuka ku byerekeye imirimo ye yose. Gutumbira Umwuka bivuga (a) kumutekereza neza no (b) gutekereza neza ubusabane bwacu na We: icyo ari cyo ku bizera, n'uko ibi bifite aho bihuriye na Yesu Kristo. Akenshi twibanda ku Mwuka Wera n'umurimo We, ariko rero birababaje kuko akenshi bidahuje n'inyigisho y'Ijambo ry'Imana.
Bamwe babona intego y'ingenzi y'Umwuka Wera nk'imbaraga, abandi nko kwigisha, abandi nk'ibitangaza akora, n'ibindi. Ibi byose ni imirimo cyangwa yari imirimo y'Umwuka kandi ni ngombwa ku mubiri wa Kristo. Icyakora, kwibanda kuri umwe muri yo ukibagirwa indi, na cyane cyane kureka kwibanda ku Ijambo ry'Imana, ni ukuyoba.
Ibi ni ingenzi rwose kubera ko Yesu Kristo ari ubugingo bwacu. Ni ibyiringiro by'ubwiza n’intumbero ya Bibiliya.
Abakolosayi 1:27-28 "Abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga ; ni bwo Kristo uri muri mwe, ni byo byiringiro by'ubwiza. 28 Ni we twamamaza, tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose; kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese , amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo:"
Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."
Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si njye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri njye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."
Nuko rero intumbero y'ingenzi twahawe mu Ijambo ry'Imana ni uko Umwuka Wera mu mirimo Ye yose yatangiwe kuduhuza na Kristo. Yatangiwe kwerekana Kristo n'umurimo We, kutumenyesha icyo Kristo ari cyo kuri twe, no kudushoboza kugira ubugingo bwa Kristo mu bwacu.
Yohana 16:3-15 "Kandi ibyo bazabikorera batyo, kuko batamenye Data, na njye ntibamenye. 4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari njye wabibabwiye. Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe na mwe. 5 Ariko none ndajya k'uwantumye, kandi muri mwe ntawe umbaza ati, urajya he? 6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. 7 Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko ni ntagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwe azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'Ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."
Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana."
Abagalatiya 3:3 "Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?"
Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Abagalatiya 5:16-25 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanwe kamere n'iruba n'irari ryabo. 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."
Kubera ko Umwuka Wera ari Udushoboza n'imbaraga mu bugingo bw'umukristo, kandi kubera ko tugomba kugendera ku bwo kwizera mu bwigenge bwo kuyoborwa n'Umwuka (Abagalatiya 3:3; 5:5, 16-25 byavuzwe haruguru), Abagalatiya 2:20 haduha intumbero y'ibanze - Kristo uba mu bizera ku bwo kwizera Umwana w'Imana wadukunze akatwitangira. N'ubwo twakwiringira Umwuka mu guha imbaraga ubugingo bwacu, ukwizera kwacu ikw'ibanze ni Umwana w'Imana kubera ko Umwuka ava ku Mana anyuze muri Yesu Kristo ari Yesu umusabye nk'imwe mu mpano zacu. Ariko intego ni uko dusangira ubugingo bwa Kristo.
Yohana 14:16-20 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe. 18 Sinzabasiga nk'imfubyi, ahubwo nzaza aho muri. 19 Hasigaye umwanya muto, ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona: kuko ndiho, namwe muzabaho. 20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data, namwe mukaba muri njye, nanjye nkaba muri mwe."
Umurimo w'Umwuka ushingiye kuri Kristo. Ntushingiye ku muntu ngo wibande ku mpano zacu, ubumuntu bwacu, ibyo duhura na byo; ntunashingiye no ku Mwuka Wera ngo wibande kuri We no ku bitangaza by'ibyo akora n'imirimo Ye, nubwo ari ingenzi kandi ari ngombwa bwose. Iyi ntumbero y'Ibyanditswe iboneka mu bice bikurikira:
(1) Yohana 7:37-39
"Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota , aze aho ndi anywe. 38 Unyizera , imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."
Ku byerekeye isezerano ry'Umwuka, iki gice kivuga ko yari ataratangwa, kuko Kristo yari atarahabwa ubwiza. Umwuka usezeranywa nk'impano y'Imana ngo ature mu bizera, abahe imbaraga, ariko intumbero hano ni uguhabwa ubwiza kw'Umukiza. Ibi bivuga Kristo ari i buryo bw'Imana kandi arangije umurimo we ku musaraba, kuzuka, no kuzamurwa mu bwiza. Intangiriro y'impano y'Umwuka ni uguhabwa ubwiza bwa Kristo. Umwuka uva ku Mana anyuze mu Mwana, akaza ku bizera kubera ko Yesu yarangije kudutsindishiriza.
Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"
(2) Yohana 14:16, 26; 15:26; 16:7-15 :
Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,"
Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutsa ibyo nababwiye byose."
Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"
Yohana 16:7-15 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."
Muri buri gice Umwuka yitwa "Umufasha," (parakletos). Ku bw'imiterere y'umurimo, rishobora gusobanurwa kurushaho ngo, "Udushoboza." Muri Parakletos harimo igitekerezo cyo gukomeza, guhumuriza, gutera inkunga, gusabira, kugira inama, no guha imbaraga. Aduha imbaraga cyangwa adushoboza mu mirimo inyuranye Ye. Ariko nta na hamwe muri ibi uko ari bine impano n'umurimo by'Umwuka bitubuza kubona umurimo w'Umwana, Umwami Yesu. Ahubwo intumbero ni uko adushoboza (a) yoherejwe mu izina rya Kristo, (b) yibutsa ibyo Kristo yigishije abigishwa be, (c) aduhamiriza Kristo, (d) yoherejwe n'Umukiza ubwe, (e) ntavuga ku bwe, (f) akuza Umukiza, kandi (g) afata ku bya Kristo akabidusobanurira.
Umwuka Wera ntadukangurira kumwitaho cyangwa kwita ku muntu, ahubwo adukangurira gutumbira Umwami Yesu Kristo n'icyo Imana yakoreye mu Mwana wayo. Intego Ye mu mirimo Ye yose ni ugukuza kwizera kwacu, ibyiringiro byacu, urukundo rwacu, gusenga kwacu, ukwumvira kwacu, ubusabane bwacu, no kwiha Kristo kwacu.
Iri hame n'iyi ntumbero ni byo duheraho tugenzura abavuga iby'Umwuka n'ukuri kw'ibyo bivuga tugereranije na Bibiliya. Swindoll yaranditse ati:
Reka ngaruke ku kintu nizera ko mudashobora kwibagirwa. Igihe ukora umurimo w`ihimbaza ubwawo aho guhimbaza Kristo, ujye umenya ko Umwuka w'Imana aba atari muri uwo murimo. Iyo ukurikira umuyobozi uhabwa ikuzo ry'uwo murimo aho kuba Kristo, Umwuka w'Imana si we uha uwo imbaraga ubuyobozi bwe. Iyo uri umwe mu bagize ishuri rya gikristo cyangwa ishyirahamwe ryohereza abamisiyoneri cyangwa irindi shyirahamwe rya gikristo rifite undi muntu uhabwa ikuzo utari Kristo, ntirihabwa imbaraga n'Umwuka w'Imana. Menya ibi: UMWUKA AHA IKUZO KRISTO. Reka nongereho ikindi; niba Umwuka Wera ubwe ari We witabwaho kandi ukuzwa, Umwuka ntabirimo! Kristo ni We ugomba guhabwa ikuzo igihe Umwuka akora. Umwuka akorera umurimo We ahiherereye, si ku mucyo. Ntangarira cyane ibyo ku byerekeye umurimo We.50
Mu buryo bwo gusobanura no gutegura icyo Umwuka ari cyo ku bizera, byadufasha kumenya ibi bikurikira :
Mu buryo butubuza: Nta na rimwe umwizera abwirwa gushaka cyangwa ategekwa (a) kubatizwa n'Umwuka cyangwa mu Mwuka, (b) cyangwa guturwamo n'Umwuka, (c) cyangwa gusigwa amavuta n'Umwuka, (d) cyangwa gushyirwaho ikimenyetso n'Umwuka, (e) cyangwa mu bihe byacu gusaba Umwuka (Luka 11:13 yabayeho mbere ya Pentekoti). Ahubwo, ibi byose bivugwa mu Isezerano Rishya nk'ibyakozwe mu bihe by'itorero.
Mu buryo budutegeka: Amategeko yonyine yo mu Isezerano Rishya yahawe abizera ku byerekeye Umwuka Wera ku byo kuzura Umwuka Wera cyangwa kugendera mu Mwuka uba atuye muri twe. Hari amategeko ane gusa yerekeye Umwuka n'ubugingo bw'umwizera. Abiri aradutegeka, n'andi abiri akatubuza.
(1) Amategeko adutegeka: Dutegekwa "kwuzura Umwuka" hamwe no "kugendera mu Mwuka."
Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."
Abagalatiya 5:16 na 25 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;" 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."
(2) Amategeko atubuza: Dutegekwa "kudateza agahinda Umwuka"no "kutazimya Umwuka."
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana,"
Ibyongeye kuri ibi, ibikurikira ni ibice umuntu yagombye kureba nk'ibidutegeka kwuzura Umwuka mu buryo buziguye kubera ko umurimo We uba ukenewe mu bivugwa muri ibi bice.
Yohana 4:24 "Imana ni Umwuka; n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri."
Abefeso 6:18 "Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."
Abafilipi 3:3 "Kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringire iby'umubiri: nubwo njyeweho nabasha kubyiringira."
Abaroma 8:4-13 "Kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. 5 Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'Umwuka, bakita kuby'Umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana. 9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Uumwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe. 10 Niba Kristo aba muri mwe, n'ubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, Umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka. 11 Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe. 12 Nuko rero, bene Data, turi mu mwenda, ariko si uwa kamere y'imibiri yacu, ngo dukurikize ibyayo: 13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere, muzarama."
Mu guteguza kuza kw'Umwuka, muri Yohana 14:17 Kristo yavuze guhinduka kumwe kugomba kubaho ku bw'ubusabane bw'Umwuka n'abizera aho yavuze ati, "...kubera ko aba muri mwe (Isezerano Rya Kera) kandi azaba muri mwe (Isezerano Rishya)." Kubera uku gutura mu bizera bose, Umwuka ahinduka ikimenyetso: gusigwa, ingwate, no kudushoboza. Ibi byose biva mu by'uko atura muri twe kuva igihe dukijijwe.
(1) Ikimenyetso
2 Abakorinto 1:21-22 "Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize. 22 Ni yo yadushyizeho ikimenyesto, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."
Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni We wabashyizeho ikimenyesto, ni cyo Mwuka Wera wasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."
Dukurikije 2 Abakorinto 1:21-22, Imana Data (uvuga) ni Yo idushyiraho ikimenyetso. Umwuka Wera ni ikimenyetso, kandi abizera ni abashyizweho ikimenyetso cy'Imana (Umwuka). Ikimenyetso cyerekana nyiri ikintu n'umutekano.
Indi ngaruka yo gutura k'Umwuka ni ikimenyetso cya nyiri ikintu (reba Abefeso 1:13-14) kibaho mu gihe cyo kwizera. Ikimenyetso ku kintu mu bihe by'Isezerano Rishya cyerekana icyo kintu kandi kikerekana nyira cyo, ushobora "kukirinda." Bityo rero, mu gakiza, Umwuka Wera, nk'ikimenyetso, ahamya ko abakristo basa na Kristo kandi akaba ari ab'Imana, barindwa na Yo (reba mu1 Abakorinto 6:19-20). Ahari iki ni cyo cyatumye Pawulo yiyita umugaragu wa Kristo mu Abaroma 1:1; Abafilipi 1:1.51
(2) Ugusigwa
1 Yohana 2:20 na 27 "Nyamara mwebweho, mwasizwe n'Uwera, kandi muzi byose." 27 "Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kukaba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije, mube ari ko muguma muri we."
Na none, Imana Data, ni yo ivuga mu 1 Abakorinto 1:21, ni Yo idusiga; Umwuka Wera, nko mu ri 1 Yohana 2:20 na 27 bisobanuwe neza, ni We dusigwa; kandi na twe nk'abizera Kristo ni twe dusigwa.
Ibintu n'abantu byarasigwaga mu Isezerano Rya Kera, mu kwerekana ukwera, cyangwa gutoranirizwa Imana: inkingi (reba mu Itangiriro 28:18); ihema ry'ikoraniro n'ibikoresho byo muri ryo (Kuva 30:22 n'ikurikira); ingabo (2 Samueli 1:21; Yesaya 21:5: ahari ukurobanurirwa intambara yera, reba Gutegeka 23:9 n'ikurikira); abami (Abacamanza 9:8; 2 Samueli 2:4; 1 Abami 1:34); abatambyi (Kuva 28:41); abahanuzi (1 Abami 19:16) ... Mu kuri, gusiga cyari igikorwa cy'Imana (1 Samweli 10:1), kandi ijambo "uwasizwe" ryakoreshwaga mu buryo bwo gushushanya risobanura gushyirwaho ubuntu bw'Imana (Zaburi 23:5; 92:10) cyangwa kurobanurirwa umwanya wihariye cyangwa umurimo mu mugambi w'Imana (Zaburi 105:15; Yesaya 45:1). Byongeye, gusigwa byerekana ikintu cyo gukoreshwa, kandi bijyana no gusuka Umwuka w'Imana (1 Samueli 10:1, 9; 16:13; Yesaya 61:1; Zekaria 4:1-14). Ugushimangira aha ni ukwanjye. Uku gukoreshwa kwarakomeje mu Isezerano Rishya (Ibyakozwe 10:38; 1 Yohana 2:20, 27). 52
Umurimo w'Umwuka dusigwa wo gutuma dusa na Kristo ni ishusho yo gutura k'Umwuka Wera nk'igikorwa cy'Imana kidutoranya, kikaturobanura, ndetse kikadutegurira umurimo mu mugambi w'Imana. Mu buryo bweruye rero, si byo gusaba Imana gusiga umwizera n'Umwuka mu kumutegurira umurimo runaka. Isengesho rirushijeho kuba ryiza ryaba iry'uko usabirwa yayoborwa n'imbaraga z'Umwuka, cyangwa ko yagirirwa n'Umwuka mu buryo butangaje kuko Umwuka ahoraho nk'uwo Imana isigisha (reba mu 2 Abakorinto 1:21-22; muri1 Yohana 2:20, 27).
(3) Ingwate
Gutura mu bugingo bw'abizera k'Umwuka kubonwa n'Imana nk'ingwate yayo (ni ukuvuga icyo umuntu yakoreye cyangwa igice cya mbere cy'inyishyu) ko Imana izasohoza amasezerano yayo ku bizera kandi ko agakiza kacu tuzakabona (Abefeso 1:14). Reba mu 2 Abakorinto 1:21-22.
"Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize. 22 Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."
Uku gucungurwa ubu ni ikibanziriza ibyo tuzabona mu bugingo bw'iteka (reba mu Abaroma 8:23), n'Umwuka Wera kuba mu mitima yacu (reba mu Abaroma 5:5; 2 Abakorinto 5:5) ni nk'ingwate, iduhamiriza ko dufite ikizaza. Aya magambo arindwi ya nyuma ni ibisobanuro by'ijambo rimwe ry'Ikigiriki arrabona, igice cya mbere cy'inyishyu gihatira uwishyura kwishyura ibisigaye. Iryo jambo ry'Ikigiriki rikoreshwa na none mu 2 Abakorinto 5:5 no mu Befeso 1:14 (reba "umuganura w'Umwuka,” mu Abaroma 8:23).53
(4) Udushoboza
Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni We Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni We uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."
Yohana 16:7 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza."
Muri ibi bice Umwami yasezeranije abigishwa ko azabaha "undi Mufasha." "Undi" ni ijambo ry'Ikigiriki allos risobanura ngo "undi umeze nk'uwa mbere." Ibi byerekeye Umwuka Wera nk'umuntu wa gatatu wo mu butatu, kandi akaba ahuje uko ateye n'imbaraga n'Umwami Yesu Kristo. Adahari, nta cyaba kibuze. Mu kuri, byagomba kubabera byiza (Yohana 16:7) ko Yesu agenda noneho Umwuka Wera akabona akaza mu mwanya We agatura mu bugingo bw'abizera.
Umwuka yitwa "Umufasha." Iri ni ijambo ry'Ikigiriki parakletos kandi ryerekeye uhamagarirwa gufasha mu mwanya w'undi nk'udusabira, umuhuza, umufasha. Risobanurwa kwinshi, "Umufasha," "utuburanira," "umujyanama," n' "udukomeza." Ku bw'umugambi n'umurimo w'Umwuka hamwe n'ubusobanuro bw'iri jambo, ahari "udushoboza" ni bwo busobanuro bwiza kurusha ubundi bwose. Ntiyaje gutanga ubufasha gusa, nk'uko umukozi afasha umukoresha we cyangwa nk'uko umuntu afasha undi. Ahubwo yaraje, atura muri twe ngo adushoboze - kuduha imbaraga mu bugingo bwa gikristo ku bwo gutanga ubuhamya, gusenga, kwumvira, n'ibindi. Iyi nyito y'Umwuka ntitwigisha gusa icyo ari cyo kuri twe, ahubwo icyo turi cyo tutayobowe na We n'umurimo We - tudafite ubushobozi cyangwa ububasha (Yohana 14:16, 26; 16:7).
Nta gice cy'ubgugingo bw'umwizera kidakeneye Umwuka. Ibikurikira byerekana uko umurimo w'Umwuka nk'Udushoboza wuzuye.
(1) Yemeza kandi agahishurira abantu Yesu Kristo
Yohana 16:8-11 "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n’ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka."
(2) Abuza icyaha mu isi
Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri ."
2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora:ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."
(3) Aduha ubugingo bushya
Tito 3:5 "iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"
(4) Abatiza muri Kristo
1 Abakorinto 12:13 "Kuko mu Mwuka umwe twese ari mwo twabatirijwe ku bw'umubiri umwe, n’aho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, n’aho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe."
(5) Atanga imbaraga kandi agashyira imico ya Kristo mu bamwubaha mu kwizera
Abagalatiya 4:19 "Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe;"
Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."
Abagalatiya 5:16-23 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abirwanya."
(6) Afasha gukura mu Mwuka (reba n’ Abagalatiya 5:11-6:6)
Abagalatiya 3:1-3 "Yemwe Bagalatia b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?
(7) Arigisha: atanga gusobanukirwa Ijambo ry'Imana
Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."
Abefeso 3:16-18 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenya hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,"
(8) Azana ukuri mu byo duhura na byo (reba no muri Yohana 14:26; mu Abefeso 6:18)
Abaroma 8:16 "Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:"
(9) Aha imbaraga ubugingo bwacu bwo gusenga
Yuda 20 “Ariko mwebweho, bakundwa,mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera.”
Yohana 15:7 "Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."
Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."
(10) Adufasha mu kuramya gufite agaciro (reba no muri Yohana 4:23-24; mu Abefeso 5:18-21; no muri Yesaya 59:1-2)
Abafilipi 3:3 "kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringire iby'umubiri:nubwo njyeweho nabasha kubyiringira."
(11) Atanga ubushobozi, ireme n'ubuyobozi mu gutanga ubuhamya
Ibyakozwe 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera n'abamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."
1 Abatesalonike 1:5 "Kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza kudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu."
(12) Atanga ubushobozi ku murimo. Ibi byerekeye impano z'Umwuka zigomba gukoreshwa mu mbaraga z'Umwuka bivuye mu rukundo - ni wo murimo w'Umwuka
1 Abakortinto 1:12-14 "Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Ariko njyeweho ndi uwa Apolo; undi na we ati: Njyeweho ndi uwa Kefa; undi ati: Njyeweho ndi uwa Kristo." 13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14 Nshimira Imana yuko ari nta n'umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;"
1 Petero 4:10 "Kandi nk'uko umuntu yahawe impano, abe ariko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi."
Kuba Umwuka Wera ari Umufasha wacu udushoboza muri iyi mirimo inyuranye, byerekana ukuntu Umwuka akenewe bitangaje mu mibereho yacu ya buri munsi. Byerekana ukuntu ari ngombwa ko tugendera mu Mwuka, ni ukuvuga, twishingikirije iteka kuri We (Abagalatiya 5:5, 16; Abefeso 3:16-17). Amasomo akurikira yerekeye ku mahame ya Bibiliya n'amasezerano yayo atwigisha ku by'umurimo w'umwuka n'ukuntu twagendera mu mbaraga Ze.
39 Fritz Rienecker, A Linguistic Key to the Greek New Testament, Regency, Grand Rapids, 1976, p. 513.
40 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 11.
41 Izi nyigisho zavanwe mu gitabo cyanditswe na Charles C. Ryrie cyitwa The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965.
42 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 12.
43 Ryrie, The Holy Spirit, p. 13.
44 Ryrie, The Holy Spirit, p. 16.
45 Ryrie, The Holy Spirit, p. 16.
46 Millard J. Erickson, Christian Theology, Baker, Grand Rapids, 1990, p. 857.
47 Erickson, Christian Theology, p. 857.
48 Erickson, Christian Theology, p. 858.
49 Charles C. Ryrie, A Survey of Bible Doctrine, Moody Press, Chicago, 1972, p. 70.
50 Charles R. Swindoll, Growing Deep in the Christian Life, Multnomah Press, Portland, 1986, p. 188.
51 Swindoll, Growing Deep in the Christian Life, p. 188.
52 New Bible Dictionary, quoted from Logos CD.
53 Lowery, “2 Corinthians,” The Bible Knowledge Commentary, p. 557.
Itandukaniro riri hagati yo guturwamo no kwuzura Umwuka
Nk'uko twabibonye mu masomo abanziriza iri, ibice byinshi byo mu Isezerano Rishya byerekana ukuntu na kamere yo guturwamo n'Umwuka kw'abizera bo mu Isezerano Rishya. Ingero zimwe ni izi:
Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."
Abaroma 5:5 "Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe."
Abaroma 8:9 "Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe."
1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."
Mu murimo wo gutura mu bizera, Isezerano Rishya ryerekana Umwuka Wera nk'uwo dusigwa, ikimenyetso, ingwate, umufasha n'udushoboza. Ku byerekeye gutura muri twe, Ryrie yaranditse ati:
Umurimo wo gutura mu bizera w'Umwuka ni ipfundo ry'uburyo umurimo w'Umwuka wihariye mu bihe by'itorero. Ni ipfundo kandi ry'amasezerano y'Umwami wacu ku bigishwa be ku byerekeye umurimo w'Umwuka nyuma yo kugenda kw'Umwami ava mu isi. Na none, inyigisho yo gutura mu bizera ni urufatiro ku yindi mirimo Umwuka akora ubu.54
Gutura mu bizera, icyakora, bitandukanye no kwuzura Umwuka kandi byombi ntibigomba kwitiranywa. Hari ibintu byinshi muri Bibiliya byerekana iryo tandukaniro.
(1) Gutura mu bizera ni umurimo wihariye ushoboka ku bizera Kristo gusa. Icya ngombwa ngo Umwuka ature mu muntu ni ukwumvira ku bwo kwizera Kristo (Yohana 7:37-39) mu gihe kwuzura Umwuka guterwa no kwizera Umwuka mu kutuyobora.
Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyetso, ni cyo Mwuka Wera wasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."
(2) Nubwo abizera bose batuwemo n'Umwuka bidakurikije uko bameze mu by'Umwuka (ndetse n'ababaho nk'aba kamere nk'uko tubibona mu 1 Abakorinto 6:19-20), abizera bose ntibuzuye Umwuka.
(3) Uku gutura kuvugwa ko ari ukw'iteka kandi kuvugwa ko ari umutekano w'umwizera. Bisobanurwa ngo "iby'igihe cyose" no "kugeza ku munsi wo gukirizwamo."Mu Abaroma 8:9 hatwigisha ko guturwa n'Umwuka ari gihamya cy'agakiza ku mwizera, "...udafite Umwuka wa Kristo, si uwe."
Yohana 14:16-17 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe."
Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."
Umurimo wo gutura mu mwizera w'Umwuka Wera ni umurimo aho Umwuka Wera aza mu mwizera mushya akamuturamo iteka, ahantu aba ari ubwe nk'urufatiro rw'imirimo yose inyuranye akorera mu bugingo bw'umwizera.
Mu gihe abizera badategekwa guturwamo n'Umwuka, bategekwa kwuzura Umwuka. Kubera uko twumva ijambo "kwuzura" bisobanura kwakira ikintu, abenshi bagereranya kwuzura Umwuka no kugira Umwuka muri bo, cyangwa kugira Umwuka mwinshi. Bitiranya kwuzura Umwuka no guturwa n'Umwuka. Ibi si byo kandi bijyana ku bitekerezo bitari byo byerekeye kwuzura Umwuka.
Nyuma yo kumanuka kw'Umwuka kuri Pentekoti, dufite ibice byinshi mu Isezerano Rishya byerekeye kwuzura Umwuka hakoreshejwe amagambo nka "wuzuye" cyangwa "kwuzura" cyangwa "wujujwe." Ingero z'iyi mirongo ni Ibyakozwe 2:4; 4:8, 31; 6:3-5; 7:55; 9:17; 13:9, 52; na Abefeso 5:18. None amagambo "wuzuye" cyangwa "wujujwe" avuga iki?
Mu bice byo mu Byakozwe n'Intumwa, amagambo abiri gusa y'Ikigiriki ni yo akoreshwa, izina pleres, "wuzuye," n'inshinga pimplemi, "kuzura, kwuzuzwa." Uburyo bw'izina bukoreshwa na none ku "bwenge, uburakari, kwifuza, imbaraga, ubuntu," n'ibindi. Nk'izina rivuga imimerere yerekeye ikiyobora n'igitwara umuntu ku buryo gihinduka imbaraga ziganza. Iyo umuntu yuzuye uburakari, ntaba akiyoborwa, arangwa n'uburakari. Umuntu wuzuye Umwuka nk'uko bivugwa mu Byakozwe 6:3 na 5, ni ufite ubugingo bukoreshwa kandi bugengwa n'Umwuka.
Gukoresha uburyo bw'inshinga mu Byakozwe n'Intumwa nk'uko bivuga Umwuka Wera bisa n'aho byerekeye ku kwuzura Umwuka gusanzwe gutegekwa mu Befeso 5:18. Ibintu byinshi bishyigikiye icyo gitekerezo:
Ariko kubera ko ari igice kimwe aho twe abizera dutegekwa kwuzura Umwuka, ubusobanuro bwa "wujujwe" bugaragara neza mu Befeso 5:18, "kandi ntimukanywe inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."
"Wujujwe" ni inshinga pleroo, "kwuzuza, gutuma byuzura, kwuzuza ku rugero rwuzuye." Bikoreshwa ku bintu nk'amajwi n'impumuro (Ibyakozwe 2:2; Yohana 12:3), no ku bantu hamwe n'imbaraga n'imico nk'ibyishimo, gukiranuka, ubwenge (Ibyakozwe 2:28; 13:52; Abafilipi 1:11; Abakolosayi 1:9). Twumva dute ijambo "wujujwe" ku byerekeye Umwuka? Mbese ni we umuntu yuzurishwa, cyangwa uburyo umuntu yuzuzwa?
Bamwe bumva ko Umwuka ari We umuntu yuzurishwa nk'amazi mu kibindi, ariko mu buryo bw'ikibonezamvugo si byo. Birushaho kuba byiza kwumva Umwuka nk'uburyo umuntu yuzuzwamo, atari icyuzurishwa. Ikigiriki ni ururimi rukunda gukoresha utujambo twerekana uko ijambo runaka rikoreshwa mu nteruro cyangwa ibango. Kandi ni itegeko mu kibonezamvugo cy'Ikigiriki ko inshinga ishobora gukoreshwa mu buryo bwinshi kugira ngo umuntu atandukanye ibitekerezo bidahuye cyangwa ngo igitekerezo runaka kibashe kwumvikana kurushaho.
Mu Byanditswe Byera mu Kigiriki, "hamwe n'Umwuka" byerekana imbanziriza-jambo en hamwe n'izina pneuma mu buryo bwerekana uvuga (pneumati). Mu gusobanura uko ijambo ryubatswe ku byerekeye Umwuka nk'ikintu twuzurishwa ntibyumvikana neza kubera ko inshinga yo kwuzura ifata izina mu buryo bwa nyiri ikintu ngo yerekane icyo twuzurishwa, atari nyiri ikintu. Uburyo nk'ubwo bwerekana nyiri ikintu ari we uvuga.55 Reka nsobanure muri ubu buryo:
Mu Befeso 5:18, ikinyuranyo cy'inzoga cyerekana ko igitekerezo cyumvikana mu by'uko kwuzura ari ukuyoborwa n’Umwuka mu buryo bw'Umwuka usanzwe atuye kandi aba mu bizera. Ibisa n'iby'uwasinze byerekanwa n'intumwa ngo bigaragare neza: gusinda inzoga bisobanura kuyoborwa, gukoreshwa n'inzoga. Ibimenyetso bigaragara bitangira kuboneka uko umuntu atangira gukoreshwa n'inzoga.
Ibinyuranye, kwuzura Umwuka ni ukuyoborwa n'Umwuka bityo rero umwizera wuzuye Umwuka akora ibintu bidasanzwe kuri we ayobowe n'Umwuka nk'uko uwasinze akora ibidasanzwe kuri we akoreshwa n'inzoga.56
Ikigereranyo kiri mu buryo bwo kuyoborwa. Umusinzi ayoborwa n'inzoga aba yanyoye. Bitewe n'ibyo atekereza mu buryo budasanzwe kuri we. Bityo rero, umuntu wuzuye Umwuka ayoborwa kandi agakora mu buryo budasanzwe kuri we. Ibi si ukuvuga ko ubu buryo ari amakosa cyangwa ari sinzi uko bumeze, ahubwo ni uburyo budahuje n'imibereho ye ya kera. Bityo kwuzuzwa Umwuka ni ukuyoborwa n'Umwuka.57
Ibivugwa si ukugira Umwuka muri wowe imbere, ahubwo ni ukureka Umwuka ukurimo agategeka kandi akagera muri buri gice cy'ubugingo bw'umwizera.
Tubishyize mu magambo yoroheje, kwuzura Umwuka bivuga ko, n'ubwo ari ubushake kandi ari nk'igisubizo ku kwizera, umuntu aruzuzwa, akagengwa, akayoborwa n'Umwuka wera. Ijambo wujujwe ubwaryo rishyigikiye ubwo busobanuro. Ikivugwa si ikintu gisukwa mu gikoresho kirimo ubusa. "Ikigenga ubwenge kivugwa ko kibwuzura," ni ko Thayer, umuhanga mu kwandika urutonde rw'amagambo yavuze. Uku gukoreshwa kw'ijambo kuboneka muri Luka 5:26 "bose, bari buzuye ubwoba" (KJV) no muri Yohana 16:6 "Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda." Ubwoba bwabo n'agahinda byarabagengaga si amarangamutima yabo; byarabategekaga bikabayobora.58
Kamere n'intego nyayo yo kwuzura Umwuka ni ibihe? Mbese ni ugushobozwa umurimo, cyangwa yerekana kwezwa kw'umwizera? Mu Byakozwe n'Intumwa, kwuzura Umwuka kugaragara neza nko gushobozwa n'Imana umurimo no gutanga ubuhamya no gutangaza Inkuru Nziza (Ubutumwa Bwiza bw'Umwami Yesu Kristo. Reba Ibyakozwe 9:17; 11:24; 13:9, 52).
Ibyakozwe 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera n'abamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."
Ibyakozwe 4:8 "Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera, arababwira ati: Batware b'abantu, namwe bakuru,"
Ibyakozwe 4:31 "Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga."
Mu gitabo cy'Abefeso, kwuzura Umwuka gutera kuramya, kwubaha, n'imibanire n'abandi ihinduka myiza mu rugo no ku kazi (reba Abefeso 5:18-6:9).59
Kimwe no mu bisa n'ibi, ikibazo kivuka ni, kuki duhitamo? Hari isomo hagati y'imico y'utanga ubuhamya n'icyo ubuhamya bwe bubyara; byongeye, guhamagarirwa kwuzura Umwuka bizanwa no gutekereza ko bazimiye n'icyo imyitwarire y'abizera ibyara mu b'isi. Hari uguhamagarirwa kwitunganya mu Befeso 5:1-14 no guhamagarirwa kwitanga mu Befeso 5:15-16 bikurikiwe n'itegeko ryo kwuzura Umwuka, ritugeza ku kuramya, kwubaha, n'imibanire yavuzwe haruguru.
Biragaragara ko izi ngaruka ziva mu kwuzura Umwuka mu Befeso 5 zibaho mu buryo itorero ritangamo ubuhamya no kugeza abandi ku gakiza. Nk'ingaruka, uburyo bwemewe bwo kurangiza icyo kibazo ni ugusubiza ko kwuzura Umwuka no guhabwa imbaraga zo kwezwa n'iz'umurimo, kandi ko hariho isano ritaziguye hagati y'umurimo no kwezwa, kubera ko imico yerekana ubuhamya(reba by'umwihariko isano riri hagati y'ubumwe n'ubuhamya muri Yohana 13:34-35 na Yohana 17:21-23).60 (Gushimangira ni ukwanjye).
Ese hari itandukaniro hagati y'itegeko ryo kwuzura Umwuka n'itegeko ryo kugendera mu Mwuka? Nubwo asa n'aho avuga kimwe, hasa n'ahari itandukaniro mu ntumbero cyangwa ibyibandwaho.
Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;"
Abagalatiya 5:16 hategeka abakristo kugendera mu Mwuka. Ni itegeko ry'ubugingo bwa buri munsi - nta mahitamo. Inshinga "kugenda" iri mu gihe (igihe gihoraho) byerekana uguhoraho, umwanya ku wundi kw'uruhare n'ibikenewe. Mu by'ingenzi, abizera bose bafite uruhare rwo kugendera mu Mwuka. Kutabikora ni icyaha cyo kutitabira ubuntu bw'Imana, igikorwa cyo kutabasha kugendera ku bwo kwizera mu mbaraga z'Imana. Kimwe n'umuntu ugendera ku nkoni, yisunga kandi akishingikiriza iyo nkoni, bityo kugendera mu Mwuka ni ukwishingikiriza ku Mwuka ku bwo kwizera muri buri ntambwe y'ubugingo bw'umuntu bwa buri munsi. Ingaruka zasezeranijwe ziva mu kugendera mu Mwuka ni uko umwizera atangira kugira imico ihindutse: gukura ukira kuyoborwa na kamere cyangwa se kuva mu bwami bw'icyaha, ariko na none uburyo bwiza bwo gutanga imbuto z'Umwuka.
Abagalatiya 5:16 herekana ko ibitari ukugendera mu Mwuka ari ukuyoborwa na kamere. Umwizera atagendeye mu Mwuka yayoborwa na kamere. Ukuri rero ni uko umwizera ayoborwa n'Umwuka cyangwa akayoborwa na kamere. Icyo yishingikirizaho nk'imbaraga ze z'uko abaho buri munsi ni cyo cyerekana uyobora cyangwa ikiyobora ubugingo bwe n'inzira ubugingo bwe bukurikira.
Kugendera mu Mwuka ni ukugenda kwishingikiriza Umwuka bisobanura kwiyemeza kwiringira cyangwa kwizera imbaraga zonyine z'Umwuka uba muri twe ngo atubashishe kwubaha Imana no gutsinda (kunesha ibyifuzo bya kamere). Bishobora kuba bibi gutera umugongo Umwuka cyangwa kuba byiza guhindukirira Umwuka, ni ukuvuga ko umwizera ahitamo kwiyanga no guhindukirira Umwuka Wera ngo amushoboze kugira ubugingo bwa gikristo. Ibi bishobokera mu kwizera (reba mu Abagalatiya 5:5). Ariko ni iby'ingenzi kugira imyifatire yishingikiriza umwanya ku wundi ku kwiga Ijambo ry'Imana, gusenga, kuramya, gusengana n'abandi, no kwirinda kugira umwenda ku Mana mu gukora ibyo umuntu yemera, kuba inyangamugayo ku Mana mu kwatura gushaka guhorana ubumwe bw'ukuri na Yo. Ingaruka ni imbuto z'Umwuka aho kuba imirimo ya kamere (Abagalatiya 5:18-26).
Abagalatiya 5:18-26 "Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo babambanye kamere n'iruba n'irari byayo. 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka. 26 Twe kwifata uko tutari, twenderenya, kandi tugirirana amahari."
Kwuzura Umwuka bitera kuyoborwa n'Umwuka binyuze mu kwubaha, naho kugendera mu Mwuka bikomeza ukuyoborwa n'Umwuka binyuze mu kumwishingikirizaho intambwe ku yindi. Mu kwuzura Umwuka twubaha cyangwa twicisha bugufi imbere y'Umwuka - mu kugendera mu Mwuka twishingikiriza kuri We. Nk'uko twabibonye, kugenda ukoresheje uburyo bw'ikintu ni ukucyishingikirizaho. Muri ubwo buryo, kugendera mu Mwuka bivuga kumwishingikirizaho mu mibereho yacu ya buri munsi. Icyakora, mu Kigiriki, ayo mategeko yombi ategeka mu ndagihe y'igikorwa gihoraho; yombi ni imbuto zo kwizera kandi birumvikana neza ko aberaho icyarimwe. Itandukaniro rinini n'ubusobanuro bw'inshinga n'igihe zitondaguyemo (amajwi yazo).
"Wujujwe" ni ijwi ryerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa naho "kugenda" ni ijwi ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa. Igitekerezo cya "wujujwe" bivuga "uyoborwa" n'ijwi n'igikorwa gikorerwa ruhamwa yerekana ukubaha cyangwa ukwicisha bugufi. Tugomba gukomeza gushaka kureka Umwuka akatuyobora. Ahabwa uburyo bwo kutuyobora agatuma Kristo yishyira akizana mu bugingo bw'umwizera (Abefeso 3:16-17). Mu kwuzura Umwuka tureka uburenganzira bwacu bwo kugenga ubugingo bwacu; tukamwubaha. Kwuzura Umwuka bisa n'ibyo mu Baroma 6:12-13.
Abefeso 3:16-17 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye,"
Abaroma 6:12-13 "Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka."
Ijwi ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa hamwe n'ubusobanuro-fatiro bw'ijambo"kugenda" byerekana guhitamo gutera buri ntambwe mu kwizera Umwuka nk'uwo dukoresha mu kugenda. Intego ni ukugumana ubuyobozi bw'Umwuka hamwe n'umutima wo kwubaha cyangwa kwicisha bugufi. Mu by'ukuri, aya mategeko yombi ni uburyo bubiri bwo kuvuga ikintu kimwe, ariko ufite intego zitandukanye.
Imana ntiba yaraduhaye aya mategeko iyo aba atari aya ngombwa. Kuba Imana yarabitegetse, ni iby’ingenzi. Iki si ikintu cyo kugibwaho impaka cyangwa icy'amahitamo gishobora kurekwa nta nkurikizi zikomeye.
Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi:ahubwo mwuzure Umwuka."
Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;"
Kubera ko kamere (cyangwa imbaraga z'umuntu) itagira icyo yungura kandi ikaba idatanga ubushobozi bw'ubugingo bw'Umwuka nyakuri, dukeneye bikomeye imbaraga z'Imana - kwuzuzwa Umwuka Wera. Impamvu ya ngombwa yo kwuzura (kuyoborwa) Umwuka igaragazwa n'imirimo myinshi ashobora wenyine gukorera mu bugingo bwacu. Nk'uko Umwami atwibutsa, "Umwuka ni we utanga ubugingo; umubiri nta cyo umaze: amagambo mbabwiye ni yo Mwuka kandi ni bwo bugingo" (Yohana 6:63).
Abaroma 7:15-18 "Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka, atari byo nkora. 16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17 Nuko rero noneho si njye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18 Nzi yuko muri njye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo:kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora ntako;"
Abaroma 8:3 "Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka;"
Igitandukanye no kwuzura Umwuka ni ukuyoborwa na kamere. Kuyoborwa na kamere ni ukugira ubugingo bugengwa na kamere, ukaba umuntu ukurikirana ibyo kwikunda, iby'isi, iby'igihe gito; iby'Umwuka, iby'ijuru, iby'iteka bikahagwa. Turi mu isi dushobora gukoresha isi tukishimira imigisha Imana itanga, ariko ibi ntibigomba kuba intego yacu cyangwa ngo bituyobore. Fata igihe cyo gusoma no gutekereza kuri Matayo 6:19-33; na Timoteyo 6:6-19 hamwe n'igice gikurikira.
Abaroma 8:5-8 "Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'umwuka, bakita ku by'umwuka. 6 Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana."
Gusoma muri Yohana 16:7-15; mu1 Abakorinto 2:6-3:3; mu Bagalatiya 3:1-3; mu Befeso 3:16-19 bitwereka ukuntu Umwuka Wera afite uruhare mu kudushoboza gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa Ijambo ry'Imana; maze tugakura muri Kristo. Uko biri kose, ni Umwuka w'ukuri.
Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."
Yohana 15:13 "Ntawe ufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira inshuti ze."
Icyaha mu bugingo bw'umwizera giteza agahinda Umwuka Wera (Abefeso 4:30) kandi kikazimya imbaraga Ze (1 Abatesalonike 5:19). Ubusabane no kwubaha Umwuka birakomereka. Umwuka aba akiri ku murimo mu bugingo bw'umwizera, afite agahinda, maze kuyoborwa n'Umwuka kukabangamirwa, kukazimwa. Igisubizo cy'icyaha kizwi ni ukucyatura (1 Yohana 1:9) bisobanura kucyihana. Iyo twatuye icyaha by'ukuri dufite intego yo guhinduka mu by'Umwuka n'ubushake bwo kuyoborwa n'Umwuka, kuyoborwa n'Umwuka biragaruka, kimwe n'ubusabane n'Umwami. Uku kuri kugaragara mu bice bibiri bivuga ku gukurira mu Ijambo ry'Imana. Reba 1 Petero 2:1 uko twakwifata ku cyaha (birimo kwatura) bibanziriza guhugurira gusonzera no gukurira mu Ijambo ry'Imana mu murongo. wa 2. Ibisa n'ibyo bigaragara muri Yakobo 1:21a uhagereranije na 1:21b.
1 Petero 2:1-2 "Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya byose n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza:"
Yakobo 1:21 "Ubwo bimeze bityo, mwiyambure imyanda yose n'ububi busaze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu."
Iyo tugendera mu Mwuka, tugendera mu kwizera imbaraga z'Imana kandi twita ku ntego z'Imana. Ibi birushaho kuba byo uko dukura tugakomera mu Mwami (1 Abakorinto 6:19-20). Iyo tugendera muri kamere, tugenda twiratana imbaraga zacu. Ibi ni ukutiringira Imana kandi bizana gushaka kuyobora ubugingo tutari muri We (Yeremiya 17:5). Ibi bisuzuguza Imana, naho twaba turi mu murimo w'idini. Guha Imana ikuzo bibanzirizwa iteka n'ubugingo bwuzuye Umwuka.
Yeremiya 17:5 "Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."
Ibi byagombye kugaragara, ariko kubera ko Umwuka ari Udushoboza wo mu ijuru, kugenda tutayobowe na We ni ukugendera mu ntege-nke z'imbaraga zacu (reba n'Abaroma 7:15-25; 8:3-13; Abagalatiya 5:16-25).
Abefeso 6:10-18 "Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri; ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. 13 Nuko rero, mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza: 15 mukwese inkweto ni zo Butumwa Bwiza bw'amahoro bubiteguza: 16 kandi ikigeretse kuri ibyo byose, mutware kwizera nk'ingabo; ni ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa Mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza, kabe ingofero; mwakire n'inkota y'Umwuka, ni yo Jambo ry'Imana; 18 mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."
Reba neza ukuntu byibandwaho mu bice bikurikira :
Abaroma 8:6 ‘Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro:’
Abagalatiya 5:22 ‘Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka,’
Zaburi 32:4 ‘Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n’ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Sela.’
Zaburi 51:12 ‘Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe; unkomereshe umutima wemera.’
Amategeko yo ‘kuzuzwa Umwuka’ cyangwa ‘kugendera mu Mwuka’ ni amategeko y’abizera mu kubana n’Umwuka Wera ku bwo kuyoborwa, gushobozwa, kandi bakagengwa n’Umwuka uba atuye muri bo. Ni imimerere y’aho Umwuka Wera afite uburenganzira bwo gukora icyamuzanye mu mitima n’ubugingo by’abizera.
Reba izi ngingo eshanu zikurikira nk`uburyo bwo kurushaho gusobanura no gusubiramo.
(1) Abizera bose, baba impinja cyangwa abakuze, bashobora kwinjira mu mirimo n’imigisha by’Umwuka Wera iyo babanye bagafata icyitegererezo ku Mwuka mu kwizera.
(2) Kwuzura Umwuka si ukwibikira Umwuka mwinshi, cyangwa se ngo bibe kwongera guhabwa Umwuka nyuma yo gukora icyaha. Umwuka Wera aza gutura iteka mu mwizera kuva igihe cyo kwigera (Yohana 7:17-39; 14:16). Ukuba mu muntu k’Umwuka ni gihamya na garanti by’agakiza (Abaroma 8:9). Nubwo icyaha kizwi cyose gitera Umwuka agahinda kandi kikazimya imbaraga ze, ntikimukura mu mwizera nk’uko byasezeranijwe ‘kugeza ku munsi wo gucungurwa’, ku byerekeye ikuzo ku kugaruka k’Umwami (Abefeso 4:30).
(3) Kwuzura Umwuka Wera ni ibyo kwubaha no gukurikiza ukuri kw’imigisha yo kuba muri twe kwe ku bwo kwizera ku buryo agira uburenganzira bwo kudushoboza no kugenza ubugingo bw’umwizera - ubwenge, umutima, n’ubushake.
(4) Kwuzura Umwuka Wera ni ubumwe n’Umwuka bw’umwanya ku wundi bushobora kubangamirwa buri gihe tubaye tutizeye ngo tubeho mu mahame n’amasezerano y’Ibyanditswe atubwira ko tugomba kubana n’Umwuka.
(5) Kugenda kuyobowe n’Umwuka gusa ni ukugira uburyo budasubirwaho n’uburyo buterwa n’ikindi kintu. Ku byerekeye ubusabane, dushobora kuyoborwa n’Umwuka, tukishimira gusabana na We, cyangwa tuyoborwa na kamere, duteza agahinda Umwuka. Abaroma 8:4-7 herekana ko dushobora kugendera muri kamere, dutekereza ibya kamere, cyangwa tukagendera mu Mwuka dutekereza iby’Umwuka. Ariko ubundi buryo, hari inzego ziterwa n’ikigero cyo gukura cy’umuntu, kandi ibi birahindagurika ndetse bishobora kuyobya. Ku ruhande rumwe, iby’izo nzego biterwa no gukura aho abizera biga gutanga byose no kwishingikiriza ku Mwuka Wera ngo abahe imbaraga uko bagenda barushaho kubona ko badashoboye kwiyoborera ubugingo. Ndetse n’iyo mu busabane nta cyaha kizwi kitatuma ugendera mu Mwuka, bitewe n’aho umuntu aba ageze mu gukura, nta n’umwe uyoborwa byuzuye n’Umwuka. Iyaba bayoborwaga byuzuye n’Umwuka, habayeho ubutungane buzira icyaha, imirerere idashoboka muri ubu bugingo. Pawulo arabigerageza mu Bafilipi 3:12, ‘s’uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira .....’(Gushimangira ni ukwanjye).
Byongeye kandi, ni nk’aho Umwuka ashobora gushoboza umuntu mu bihe bimwe kurusha mu bindi, ariko iyo turi mu busabane kandi tugendera muri We, ibi bihinduka nk’intego yacu iruta izindi aho kuba ubusabane (reba mu Abakorinto 12 : 4-12). Nk’uko byasobanuwe mbere, ibi byakunze kubaho mu Byakozwe n’Intumwa (Ibyakozwe 2:4; 4:8;31). Si ibyo guhabwa Umwuka mwinshi rwose. Nk’uko twabibonye, hari amategeko yoroshye ane mu Isezerano Rishya ku byerekeye umurimo wo gutura muri twe w’Umwuka. Nk’amategeko ku bizera, ibi byerekana bidashidikanywaho ibigira uruhare mu kuyoborwa n’Umwuka w’Imana. Amategeko abiri atwereka ko hari ibintu bishobora kubangamira ubuyobozi bw’Umwuka nk’uko adutegeka, abiri yandi akerekana ibyo tugomba kuzuza (mu kwizera) niba dushaka kuyoborwa n’Umwuka no kugira imbaraga ze.
Byashobora kumvikana ko hari ihuriro muri aya mategeko ane. Abizera bakuzuzwa bate Umwuka niba bamuteza agahinda? Mu buryo nk’ubwo, abizera bagendera mu Mwuka bate niba bazimya imbaraga ze? Ukurikije teolojia n’Ibyanditswe urasanga ko turamutse dushoboye guhangana n’ibiteza agahinda n’ibizimya Umwuka, twashobora kwubaha no kugendera mu kwizera Umwuka.
Ukurikije Ibyanditswe ibi ni byo ndetse n’ibikurikira birabihamya:
(1) Umurimo w’Umwuka ni ingenzi ku busabane n’Umukiza, ni ukuvuga, gusangira ubugingo bwe ku buryo Kristo yiyumva ari ‘imuhira’ mu bugingo bw’umwizera.
Abefeso 3:16-17 ‘ngo abahe, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, ‘.
(2) Kugendera mu mucyo n’ubusabane bivuga kimwe. Kugendera mu mucyo ni ukugira ubusabane n’Umwami kandi kugira ubusabane n’Umwami ni ukugendera mu mucyo ( 1 Yohana 1:7). Mu buryo bumwe n’ubu, kugendera mu mwijima ni ukuva mu busabane ( 1 Yohana 1:16). Kugendera mu mwijima ni ukubaho mu kutumvira. Kubera ko Umwuka ari ngombwa ku busabane no kumvira, Umwuka aterwa agahinda kandi azimwa ku buryo umurimo We ubangamirwa, ukanigwa.
1 Yohana 1:6 ‘ Ni tuvuga yuko dufatanije na yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri.’
(1) Icyaha giteza Umwuka agahinda. Mu Abefeso 4:30 haratuburira hati ‘Ntimuteze agahinda Umwuka Wera’. ‘Guteza agahinda’ ni ijambo ry’Ikigiriki lupeo risobanura ngo ‘ guteza umubabaro, guteza agahinda, kubabaza, gutukisha’. Bigaragara ko icyaha ari cyo gitera umubabaro cyangwa agahinda cyangwa igitukisha Umwuka. Mu mirongo ibanziriza n’ikurikira uyu, intumwa Pawulo arahugurira abizera kwiyambura imyifatire ya kera ishaje y’icyaha no kuyisimbuza imyifatire yo gukiranuka.
Abefeso 4:24-32 ‘ Mukambara umuntu mushya, waremew’ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’ukw’Imana yabishatse. 25 Nuko mwiyambur’ ibinyoma, umuntu wes’avugan’ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu. 26 Nimurakara ntimugakor’icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye, 27 kandi ntimubererekere Satani. 28 Uwibaga ntakongere kwiba, ahubw’akore imirimo, akoresh’amabokw’ibyiza, kugira ngw’abon’ibyo gufash’umukene. 29 Ijambo ryose ritey’isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubw’uko mubony’uburyo, mujye muvug’iryiza ryose ryo gukomez’abandi, kugira ngo rihesh’ abaryumvis’ umugisha. 30 Kandi ntimutez’agahind’Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kub’ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa. 31 Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. 32 Mugirirane neza, mugiriran’imbabazi, mubabariran’ibyaha, nk’ukw’ Imana yabababariye muri Kristo’.
Byongeyeho, icyaha kizwi ari cyo kivugwa aha kuko nta muntu wabasha gukorana ubwenge icyaha atazi, kandi icyaha kizwi cyonyine ni cyo kigaragaza kugoma no kutumvira. Birumvikana, icyaha cyose giterwa no kugoma no kutagira ubuntu bw’Imana.
Icyaha kizwi mu bugingo bw’uwizera giteza agahinda, kibabaza, kandi gitukisha umutima w’Umwuka Wera w’Imana. Umwuka arera kandi yanga icyaha. Mu gushimisha ubwiza bw’Imana no mu mugambi we wo gutura muri twe, aberaho kutuyobora cyangwa kudushoboza ku bw’umurimo ‘Imana, no kudushyiramo imico ya Kristo. Iyo adashobora, aterwa agahinda n’uko atukishwa n’icyaha, by’umwihariko ibyaha by’ibyitumano no kugoma bimubuza umugambi utuma atura muri twe. Reba ukuntu Yakobo abivugaho, ‘Mbese mutekereza yuko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe arararikira, akagira n’ishyari?’ (Yakobo 4:5).
(2) Icyaha kizimya imbaraga z’Umwuka .Mu 1 Abatesalonike 5:19 haratuburira hati ‘Ntimukazimye Umwuka.’ ‘Kuzimya’ ni ijambo ry’Ikigiriki sbennumi risobanura ngo ‘kuzimya umuriro, kuzimya’. Rikoreshwa mu kuzimya imyambi yaka umuriro (Abefeso 6:16), urumuri rucumba (Matayo 2:20) n’umuriro utazima wo muri Gihenomu (Mariko 9:44).
Kubera ko Umwuka Wera agereranywa rimwe na rimwe n’umuriro (Matayo 3:11; Luka 3:16; Ibyakozwe 2:3), Pawulo yarikoresheje ashushanya mu buryo bwo kuniga, kurwanya, gukuraho ku byerekeye umurimo w’Umwuka. Ibi ntibivuga icyakora ko Umwuka ashobora kuzimwa cyangwa gukurwaho.
Mu murongo wo mu 1 Abatesalonike 5:19, itegeko ‘ntimukazimye Umwuka’ riza nk’imwe mu ngingo zo guhugura zirangiza Ubutumwa bwa Pawulo ku Batesalonike. Uru rwandiko rushimagiza Abatesalonike ku bwo kugendera mu Mwuka kwabo no guhamya (1:2-9), ariko na none rukabahamagarira gukomeza kubaho mu kwumvira, batunganye, kandi bashyira hamwe ubwabo n’ababategeka. Uku gushimagiza no gukangura bivugwa mu gihe hatekerezwa kuzamurwa no kugaruka k’Umwami bivugwa muri buri gice cy’iki gitabo.
Umurongo wa 20 uburira kudasuzugura ubuhanuzi buva ku Mana (1 Abakorinto 14:29-32). Ubuhanuzi bwo mu bihe bya Pawulo ni nka Bibiliya muri ibi bihe turimo kubera ko umurimo wa mbere kwari ukuvuga iby’uguhishurwa kw’Imana mu bihe Ijambo ry’Imana ryari ritaruzura nk’uko riri ubu. Gusuzugura ubwo buhanuzi ni kimwe no gusuzugura Ijambo ry’Imana mu kurwanya cyangwa kwanga kuryumvira. Kwanga kwumvira Ijambo ry’Imana ni ukugendera muri kamere; ni ugutekereza no gukora nk’aho umuntu afite ububasha bwo kuyobora ubugingo bwe (reba Yeremiya 10:23).
Kuzimya Umwuka, rero, ni ukurwanya ubizi kandi ubishaka Ijambo ry’Imana, ni ukutumvira ku bwende itegeko uzi ry’Ibyanditswe, no kubikora ku buryo ibyo Umwuka Wera avuga bicecekeshwa mu mutima w’umwizera utumvira.
Biragaragara, na none, ko umwizera nk’uwo adashobora kwishingikiriza ku Mwuka mu gihe yitwara atyo, bityo ntashobora kuzuzwa cyangwa kugendera mu Mwuka. Mu guteza agahinda Umwuka Wera kimwe no kumuzimya nta kabuza ko umwizera nk’uwo ayoborwa na kamere kandi icyaha kikagera ku ntego yacyo mu bugingo bw’uwo muntu.61
Yandika ibyo yise kamere ya kabiri y’iby’Umwuka nyakuri, Chafer yaravuze ati:
Umwuka ‘azimwa’ no kutumvira ubushake bwagaragaye bw’Imana. Ni ukubwira Imana ngo “oya.” Nyamara ariko Umwuka ashobora ‘kuzimwa’ n’ubushake bw’Imana mu bugingo.62
None ni irihe tandukaniro riri hagati yo guteza agahinda no kuzimya Umwuka?
UmwukaWera ababazwa kandi agatukishwa n’icyaha kizwi mu bugingo bw’umwizera uwo ariwe wese. Kuki? Kuko aberaho kutugira abera, twe twatoranirijwe Imana mu bushake bwayo. Guteza agahinda Umwuka bigaragaza ubusabane bikatwereka neza icyo icyaha gikorera ubwo busabane n’Umwami hamwe n’Umwuka. Nubwo ubumwe bw’uwizera nk’umwana w’Imana bugumaho, ubusabane bwo buzamo agatotsi. Haba intambamyi hagati aho(reba Yesaya 59:1-2). Ndibuka Amosi 3:3: ‘Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?’
Guteza agahinda Umwuka byerekana ko dukeneye kwongera kubana neza n’Umwuka no kwiyunga mu busabane binyuze mu kwatura icyaha kizwi cyose. Guteza agahinda biterwa n’icyaha, kubera kutumvira. Mu gihe kwumvira bitazana kwuzuzwa Umwuka - kwumvira biterwa n’uko Umwuka anesha mu kutuyobora - kutumvira byo biteza agahinda kubera ko ari ukutamwiyegurira nu kuneshwa, by’akageni nk’ako, kwishingikiriza k’Umwuka.
Mu kuzimya Umwuka, ibivugwa byerekeye kurwanya umurimo udushoboza w’Umwuka uberaho kubashisha no kuyobora abizera mu kumvira ubushake bw’Imana. Kuzimya kwerekeye kwumvira cyangwa kwiha Imana mu bugingo bwacu. Yandika ku byerekeye ‘ntimukazimye Umwuka mu 1Abatesalonike 5:19, no mu gice kivuga ku byo kwitanga mu Baroma 12:1-2, Chafer yaranditse ati :
Mbese dukeneye gihamya ki cyo kugwa mu cyaha kw’umuntu ku buryo tugomba kurwanya kumwumvira?... Ni ukubera ko ubugingo bwacu bwa buri munsi bwa nta kivulira ndetse ari ukuneshwa tutayobowe n’Umwuka, kandi kubera ko Umwuka ari wo murimo yaje gukora, kandi kubera ko nta kundi twashobora kubana neza na We, cyangwa kuba uw’Umwuka, kugeza ubwo twiyegurira umutima n’ubushake by’Imana... Gutanga imibiri yacu kwuzuye ngo ibe ‘igitambo kizima’ ni ko ‘kuyikorera kwacu gukwiriye’ kandi ni ikintu gikomeye ku Mwana w’Imana... Ntaho bivugwa hano ko hari umurimo wihariye ugomba kugirwa ikintu cy’ubushake. Ni ukwitangira byonyine ibyo Imana yadutoraniriza byose ubu, cyangwa iteka.63
Igitandukanye no kuzimya ni uguha ubugingo bwacu Imana ngo ibuyobore nk’igikorwa cyo kwizera gishingiye ku kuri kw’ubugingo bushya muri Kristo.
Abefeso 5:18‘ Kandi ntimugasind’inzoga zirimw’ubukubaganyi: ahubwo mwuzur’Umwuka.’
Abaroma 6:8-11,13 ‘Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteh’urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa kubw’ibyaha, arik’ubw’ariho, ariho kubw’Imana. 11 Ab’ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 13 Kandi ntimuh’ibyaha ingingo zanyu kub’intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwih’Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzih’Imana kub’intwaro zo gukiranuka.’
Umwizera ntazayoborwa n’Umwuka atamwiyeguriye umunsi ku wundi, umwanya ku wundi. Ariko kumwiyegurira kwacu, mu bugingo bw’umukristo bwose biterwa no kwiringira cyangwa kwizera. Umuntu utiyeguriye Imana ni umuntu ukeka ko ashobora kwigirira ubugingo bwe, wizera ko inzira ye ari yo nziza kuruta izindi, kandi wiringira ubushobozi bwe n’ubwenge bwe. Kwicisha bugufi gukuzwa no kumenya ko utashobora, ko ari We washobora, hanyuma kubwo kwizera Imana no kubera ubushake bwayo buhora butunganye.
Abaroma 12:1-2 ‘Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’Imana, ngo mutang’ imibiri yanyu, ib’ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’ imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’ iby’ Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.’
Ijambo ‘mutange’ riri mu Baroma 12:1 ni rimwe n’ijambo ry’Ikigiriki, paristemi, ryakoreshejwe na Pawulo mu Baroma 6:13 ryo gutanga, guha, no kwiyegurira Imana mu bugingo bwacu n’ingingo zacu nk’abakuwe mu bapfuye. Reba ibi bisobanuro bitandukanye :
Abaroma 6:13 ‘Kandi ntimutange ingingo z’imibiri yanyu ku cyaha ngo zibe ibikoresho byo gukiranirwa; ahubwo mwihe Imana nk’abakuwe mu bapfuye, n’ingingo zanyu nk’ibikoresho byo gukiranuka’ (NASB).
Abaroma 6:13 ‘Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranuka: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka’ (NIV).
Abaroma 6:13 ‘Ingingo z’imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by’ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana, kubera ko mwavuye I kuzimu mukaba bazima, muyegurire n’ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibizitunganiye’ (KJV).
Dore ibintu byinshi birwanya kugenda uyobowe n’Umwuka:
(1) Ingufu z’ubwoko bubiri - Amategeko n’uburangenzira. Amategeko ni igihe umuntu akorera mu mbaraga ze ashaka kugira ibikorwa byiza cyangwa imirimo itegekwa n’idini, hanyuma agakeka ko ibi bimutera kugira icyo Imana imugomba, cyangwa ko bimugira mwiza kuruta abandi. Mu by’ Amategeko, ukwizera kw’ umuntu ni ubushobozi bwe. Ubukristo buhinduka amategeko nta bumwe bw’imbere mu mutima buzanwa no kwizera no kwiringira ubugwaneza bw’ Imana. Uburenganzira, ku rundi ruhande, ni ugushaka kwa bamwe bashobora kumenya ubuntu bw’Imana n’umudendezo muri Kristo, ariko bakabipfusha ubusa kubera impamvu zo kwikunda bakurikiranye ubwigenge bwabo. Ibi bitandukanye n’urukundo kandi ni gihamya ko umuntu nk’uwo atayoborwa n’Umwuka ahubwo n’ibyifuzo bye byo kwikunda. Igitabo cy’Abagalatiya kivuga kuri izo ngufu zombi (reba mu Bagalatiya 5:1 - 15 hamwe n’Abaroma 14 - 15 no mu1 Abakorinto 8).
(2) Imbaraga eshatu zihatanira kutuyobora - (a) Isi idukikije (Abaroma 12:2), (b) Kamere (imibereho ya nyamwigendaho) iba muri twe (Abagalatia 5:16-17), na (c) Satani uhora aturwanya (Abefeso 6:10-18).
1 Yohana 2:12-17 ‘ Ndabandikiye, bana bato, kukw’ibyaha byanyu mwabibabariwe kubw’izina rye. 13 Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwameny’uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwaneshej’ Umubi. Ndabandikiye, bana bato, kuko mwamenye Data wa twese. 14 Ndabandikiye, base, kuko mwameny’uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye, basore, kuko mufit’imbaraga, kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi. 15 Ntimugakund’iby’isi, cyangw’ibi mw’isi. Umuntu nakund’iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; 16 kukw’ikiri mw’isi cyose ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mw’isi. 17 Kandi is’irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukor’iby’Imana ishaka, azahorahw’iteka ryose.’
(3) Ingorane enye zitubuza gukura no guhindurwa n’Umwuka - (a) Kutamenya Ijambo ry’Imana (Abaroma 1 n’ibikurikira), (b) Kubogama : ibitekerezo biba mu muntu biterwa n’uko yarezwe bikabuza ukuri kw’Ibyanditswe (Mariko 7:6-13), (c) Kutizera cyangwa kwiyiringira (Yeremiya 17:5, reba n’Abagalatia 3:3,5; hamwe na 5:1-5), na (d) Kutaba inyangamugayo, gushaka gusobanura impamvu z’icyaha cyacu aho kucyatura mu buryo bwa Bibiliya (Zaburi 32:3-5; 51:6,10,16).
1 Yohana 1:9 ‘Ariko ni twatur’ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.’
1 Abakorinto 11:28-32 ‘Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: 29 kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye, kandi anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi barasinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na We kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n’ab’isi.’
(4) Mu kurangiza, hari inzira zo kwinezeza umuntu ashakiramo ibimushimisha mu buryo bwo kwishima, agaciro, n’umutekano - kwifuza imyanya, ubutunzi, ubukungu, imbaraga, gushimwa, n’ibinezeza. Ibi birica. Kandi ni n’ibigirwamana - imana umuntu yiremera agakeka ko zizamufasha mu byo akenera no gushimisha ibyo ashaka. Buri cyifuzo muri ibi cyerekana ibihendo by’inkomoko zo kwizera, ibyo twishingikirizaho aho kuba Umwami n’umurimo w’Umwuka. Ni ibikorwa bya Satani n’ibihendo by’isi - ibinyoma abantu bizera.
Ubu buryo bushingiye ku mategeko abiri yo mu Isezerano Rishya. Nk’uko byavuzwe mbere, ibi bice ni Abagalatiya 5:16, ‘muyoborwa n’Umwuka’ n’Abefeso 5:18, ‘ mwuzure Umwuka ‘. Hari ibindi bice nk’ibyo nk’Abefeso 6:18 na Yuda 20, bihamagarira abizera gusengera mu mbaraga z’Umwuka. Byerekana ko ubugingo bw’amasengesho yacu bugomba gushingira ku murimo w’Umwuka.
Abefeso 6 : 18 ‘Mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubg’ibyo, mugumye rwose kuba maso, musabir’ abera bose.’
Yuda 20 ‘Ariko mwebweho, bakundwa, mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,’
Ariko se ni iki dukora iyo twateje agahinda Umwuka mu buryo bw’icyaha ubwo ari bwo bwose? Ni ubuhe buryo bukwiriye ngo tugarure kandi dukomeze ubusabane no kuyoborwa n’Umwuka mu bugingo?
Intambara ya mbere yo kwizera guhagije ngo tuyoborwe n’Umwuka mu kumwubaha ni ukwatura kw’ukuri kw’icyaha kizwi cyose. Ibi bigarura ubusabane ku buryo ibyo kuyoborwa n’Umwuka bishobora gukomeza iyo twatuye icyaha. Cyangwa iyo tumaze igihe tutari mu busabane (Nka Dawudi mu Isezerano Rya Kera igihe yanze kwatura icyaha kugeza ubwo umuhanuzi Natani yakimwemeje) kwatura bigarura Umwuka kwongera kutuyobora (reba na 1 Samweli 12:1-13; Zaburi 32:3-4; 1 Yohani 1:9).
Imigani 28:13-14 ‘Uhish’ ibicumuro bye ntazagubwa neza: arik’ ubyatur’ akabireka, azababarirwa. Hahirw’ umunt’ uhorana kwubaha; Arik’ uwinangir’ umutima azagwa mu byago.’
Na none, reka mbisubiremo, intambara ya mbere yo kwizera, kwubaha, no kwitangira kuyoborwa n’Umwuka, iyo icyaha kizwi kiriho, ni ukwatura, kwicisha bugufi no kwemera icyaha cyacu imbere y’Imana n’icyo gikora ku mibanire yacu n’Imana n’umurimo w’Umwuka. Ariko gusobanukirwa no kwatura byacu bigomba kuba iby’ukuri. Icyo dukeneye ni ukureba ikiri mu ntango y’imico yacu; ni ukuvuga ibyo twizera by’amafuti, no kwibeshya ku byo dukeka ko dukeneye ngo tugire umunezero n’umutekano.
Ibuka, ibi na byo ni ibyo kwizera no gucengera Bibiliya. Kugeza tubonye ibi nk’ikintu cy’ukuri, Umwuka azatureka twivurugute mu ntege-nke zacu. Ariko se ni ukubera iki? Kutugeza ku iherezo ryacu no kwiyiringira kubera ko mu bugingo bwacu twizera ibitagira umumaro. Aha na none tubona ibyo gukura. Iki ni cyo kintu dukeneye kureba kandi tugomba kwatura.
Byongeye, kwatura gukeneye gukorwa mu gushaka kugarura kuyoborwa n’Umwuka ngo kamere iyoborwe kandi Imana ihabwe ikuzo.
Ibiri muri ibi ni ugukena n’ikintu cyo kumeneka umutima aho tugera ku iherezo ryacu n’iry’ imbaraga zacu zo kwiyizera. Bityo, mu gihe ku ruhande rumwe dushobora gukeka ko turimo kwubaha Umwuka mu kwizera, ku rundi ruhande dushobora gukomeza kugerageza kwiyoborera ubugingo bwacu, kandi mu kuri tugendera mu kwizera ibyo twitekerereza.
Iyo tumaze kwatura icyaha kizwi dushaka kwegurira ubugingo bwacu ngo buyoborwe n’Umwuka n’ikuzo ry’Imana, ni kindi ki kiba gikenewe ku byo kugenda tuyobowe n’Umwuka, kudahindagurika no gukomeza? Birumvikana, abizera bakenera ubugingo buhora bweguriwe kandi bwishingikirije ku kwizera Umwuka nk’isoko y’imbaraga n’ubuyobozi. Ibyo ari byo byose, mu kuri, kutagenda tuyobowe n’Umwuka ni yo mpamvu y’icyaha cyose kizwi. Ariko se ibi bibaho bite? Icyo ni ikibazo cy’ ingenzi.
Ntitwakwibuza akamaro ko gusa na Kristo mu rupfu no kuzuka bye tugenda tuyobowe n’ Umwuka. Ibi biba ari intangiriro, n’iby’ingenzi, kandi bidushishikariza kugendera mu kwizera tuyobowe n’Umwuka bigomba kugaragarira mu kuntu Pawulo yashyize ibyo gusa na Kristo mu Baroma 6 mbere y’ umurimo w’Umwuka mu Baroma 8.
Kuki Abaroma 6 ari ingenzi mu byo kugendera mu kwizera tuyobowe n’Umwuka? Ni ukubera ko havuga iby’umudendezo kandi hakatwizeza ko tudakeneye ‘gukomeza mu cyaha’ (Abaroma 6 : 1). ‘Nuko ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.’ Dufite ikuzo ry’imbaraga zo kugendera mu bugingo kubera gusa n’Umukiza mu rupfu rwe ku buretwa bw’icyaha no mu kuzukira ubugingo bushya bwe. Ariko muri ibyo bice byose by’ubugingo bwa gikristo, tugomba kumenya, kwizera, no gushyira mu bikorwa ukuri tuzi.
Reka turebe uko Abaroma 6 handitswe n’ukuri kurimo :
Urufatiro: ibintu byo kumenya no gusobanukirwa (Abaroma 6:1-4). Kubera ko abizera bahinduwe nka Kristo mu rupfu rwe no kuzuka kwe kugira ngo bagendane na We mu bugingo bushya, ntibyumvikana, biravuguruzanya, ko bakomeza kwemerera ibyaha gutwara ubugingo bwabo.
Ingaruka: ukuri guturuka kuri ibyo (Abaroma 6:5). Ubumwe cyangwa gusa na Kristo mu rupfu rwe na none bisaba gusa na We mu muzuko We. Ijambo ‘ubwo’ mu murongo wa 5 ryerekana ingingo ya ngombwa; mu Kigiriki ryerekana ukuri kw’iyo ngingo. Muri iki gice, iri jambo rishobora gusobanura ‘kubera ko’. Utujambo ‘Ni ko’ ni Ikigiriki alla, icyungo gikoreshwa mu Kigiriki cyo mu Isezerano Rishya. Ryerekana ko niba ibango rya mbere ari ukuri, kandi ni ko biri, n’irya bakiri na ryo aba ari ukuri.
Gushyira mu bikorwa: ukuri ko kwizera, ko kwemera nk’ukuri, ko kwumvira (Abaroma 6:6-14). Gushyira mu bikorwa ukuri ko mu mirongo 1-5 bigaragara kandi bivugwa mu magambo ane y’ingenzi:
(1) Kumenya (imirongo ya 6-10): Kumenya ko dusa na Kristo mu rupfu rwe no kuzuka kwe, twizera ko natwe dufite imbuto za byombi mu mibereho yacu.
(2) Kwemera nk’ukuri (umurongo wa 11): Hamwe n’ubu bumenyi nk’urufatiro rwo kwizera, tugomba kwibara nk’abapfuye ku buretwa bw’icyaha no kubaho mu Mana ku bwa Kristo Yesu. ‘Mwiyumvemo’ (NASB), ‘mwibare’ (NIV), ‘mwitekerezeho’ (KJV) ni Ikigiriki logizomai, ‘kubara, gufata nk’ukuri’. Ryari ijambo ryakoreshwaga mu mibare babara umurongo w’imibare ngo bagere ku giteranyo nyacyo. Mu guteranya ukuri ko mu mirongo ya 1-10, tugomba gutekereza no kwizera dukurikije ibyo. Uku kwitekerezaho si ‘gutera kwizera’, cyangwa gutekereza kwiza, ahubwo ni ukwumva ukuri. Aha tubona ukuri mu by’Umwuka kugomba kumenyerwa mu kwizera. Inshinga iri mu ndagihe ihoraho. Aha tubona iby’Umwuka bigomba kumenywa no gushyirwa mu bikorwa umwanya ku wundi nk’urufatiro rwo gunesha, kwiyegurira imbaraga z’Umwuka ku bwo kwizera.
(3) Kwiyegurira, kwitanga, kwiha (imirongo ya 12-13): Reba muri iyi mirongo ko kwibanda ku ruhare rwacu mu kwumvira byerekanwa mu buryo butubuza (‘ntimukemerere ibyaha kubategeka’, ‘ntimugakomeze guha’) no mu buryo bwo gutegeka (‘ariko mwiha Imana’). Mu gihe gutabarwa kuzanwa muri twe n’imbaraga z’Imana, ni uruhare rwacu kwakira uko gutabarwa twitanga cyangwa twegurira Imana ubugingo bwacu. Ibi bigaragazwa mu buryo butangaje mu Kigiriki. Muri iyi mirongo dufite itegeko ritubuza risobanura ngo ‘murekeraho gutanga’ rikurikiwe n’icyo abahanga mu kibonezamvugo bita .aorist (igihe kitaramba) isobanura ngo ‘ahubwo tangira guha’. Dukora ibyo dutegekwa tureka ibyo tubuzwa. Kwiyambura byuzuzwa no kwambara ku bw’ubuzima bwiyeguriye Imana.
Ariko se bivuga iki “mwitange mwihe Imana nk’abazuke?” ‘Mwitange’ ni Ikigiriki Paristemi, ‘gushyira ku ruhande, kubikira umuntu, gutanga, guha’. Ryakoreshwaga nk’ijambo ryihariye mu rurimi rw’ibitambo. Iri ni ijambo Pawulo akoresha mu Baroma 12:1 aho adushishikariza guha imibiri yacu Imana nk’ibitambo bizima. Ni ukwitanga twiha Imana, ariko ibi bikurikiwe n’igikorwa gikorerwa ruhamwa cyo kwiyegurira kubera ko mu kwiha Imana dutoranirizwa Imana ngo imbaraga zayo n’ubushake bwayo bibe mu bugingo bwacu.
(4) Kwumvira (umurongo wa 14): Ukwumvira kugaragazwa neza mu murongo wa 12 no mu buryo butagaragara neza mu murongo wa 13, ariko kuba uku kwumvira kudaterwa n’imbaraga z’ubushake bw’umuntu, ahubwo ubuntu bw’Imana bukorera mu mutima w’umwizera ku bwo kwizera, bigaragazwa n’amagambo y’umurongo wa 14. Munsi y’amategeko, dutereranwa mu mbaraga zacu mu gihe mu buntu dutwarwa n’imbaraga z’Imana mu gusa kwacu na Kristo, kandi nk’uko igice cya 8 cyigisha, binyuze mu murimo w’Umwuka. Ariko na none ibi na byo bigomba kuvugwa ko hatariho kumvira, bityo nta kwibara mu bumwe bwacu na Kristomu gihe nta kwishingikiriza ku Mwuka.
Twashobora guha Abaroma 7 umutwe w’amagambo ‘Ukwezwa kw’intege-nke’. Muri iki gihe tubonamo ko urupfu rwa Kristo rudutabara rudukura mu mategeko nk’itegeko ry’ubugingo (imirongo ya 1-6), kandi ko ubugingo bwa Kristo budukura muri kamere ya kera nk’ibiyibangamira mu bugingo - kamere zombi z’umwizera zirwana (imirongo ya 7-25).
Umutwe w’amagambo: Amategeko ntashobora kweza ubugingo bw’abizera kandi abizera ntibashobora kwiyeza mu bugingo bwabo biturutse ku gushaka kw’iyo kamere nshya mu gushaka gukurikiza amategeko.
(1) Gutabarwa, amategeko, kw’umwizera: dukoresheje icyitegerezo cyo gushyingiranwa mu mategeko no mu mudendezo kugeza ku gupfa, Pawulo yerekana ko abizera bahambuwe ku mategeko kubera gusa kwabo na Kristo mu rupfu rwe no kuzuka kwe (7:1-6).
(2) Intego y’amategeko (7:7-13). Kuba amategeko yera, yerekana icyaha (umurongo wa 7). Kuba turi abanyabyaha, amategeko atera cyangwa se abyutsa icyaha muri twe (imirongo 8-9 Amategeko, nubwo yashyiriweho guha umuntu imigisha, ahinduka ikituzanira urupfu kubera ibyaha byacu (imirongo 10-11). Amategeko arera kandi ni meza, yerekana kamere y’icyaha (imirongo 12-13).
(3) Ububasha buke bw’amategeko mu ntambara turwana n’icyaha (7:14-25). Amategeko, kubera imbaraga z’icyaha, ntiyabasha kuduhindura (umurongo wa 14). Amatageko, kubera icyaha kiba muri twe, ntashobora kutubashisha gukora icyiza (imirongo 15-21). Amategeko, nubwo yera kandi ari meza, ntashobora kuduha umudendezo kubera itegeko ry’icyaha kiba mu ngingo zacu (imirongo 22-24).
Mu Baroma 7:14, ‘mbonye ishyano’ ni ijambo ry’Ikigiriki risobanura ngo ‘kwihanganira agahato n’ibyago, kubabazwa, kubona ishyano.’ Ryakoreshwaga ku muntu unaniwe nyuma y’intambara.
Ibivugwa aha ni uko tudashobora kubona gutabarwa kw’ukuri tutaragera ahantu Pawulo arira mu murongo wa 24. Aha ni ahantu ho kumeneka, ahantu ho kwiheba no guhindukirira imbaraga dufite mu Mukiza, si umwanya wacu wonyine, ahubwo ni ubuntu bw’Imana bwo guturwamo n’Umwuka w’Imana. Gereranya na Zaburi 51:1-17, ariko by’umwihariko, imirongo ya 16-17. ‘Umutima umenetse’ n’ ‘Umutima ushenjaguwe’ bivuga kimwe. Izo nshinga zombi zivuga ‘kumeneka, gushenjagurika’. Nk’uko umurongo wa 16 ubivuga, si imirimo itegetswe n’idini Imana ishaka cyangwa dukeneye. Ahubwo ni ukugera ku iherezo ryacu, dushenjaguwe, tumenwe n’umutwaro no kugerageza kwiyoborera ubugingo bwacu cyangwa kugerageza kwirwaniriza icyaha cyacu tutari mu mbaraga z’Imana n’ubuntu bwayo hamwe n’umurimo w’Umwuka.
Mu gusubiza gutaka ko mu Baroma 7:24, ‘Ni nde wambatura,’ umwe mu mirya icurangwa mu Baroma 8 ni uwo kubaturwa cyangwa kwishyira ukizana. Nubwo umukristo aba agifite intambara ya kamere y’icyaha kiba muri we (Abaroma 7:23), ashobora kunesha imbaraga z’icyaha ayobowe n’Umwuka Wera uba muri we. Mu kuri, iki gice gitangaza ukwishyira ukizana k’umwizera kwiyongera mu burebure, ubugari, igihagararo, n’ikijyepfo by’ubugingo.
Dukoresheje amagambo yo muri Bibiliya Isobanuye ya Ryrie, igice cy’Abaroma 8 cyahabwa uru rutonde rukurikira :
Ku mukristo hari :
(1) Umudendezo ku gucirwaho iteka kuko ku uwizera Kristo nta teka azacirwaho (8:1-3).
(2) Umudendezo ku kuneshwa, nta kuba mu bubata bw’icyaha ukundi nitutagendera mu Mwuka wenyine (8:1-17).
(3) Umudendezo ku gucika intege kabone no mu mibabaro y’ubugingo kubera ubwiza buzerekanwa n’umurimo wo gusenga w’umwuka Wera (8:18-30).
(4) Umudendezo ku bwoba kubera, nk’abanesha, nta cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana muri Kristo Yesu umwami wacu (8:31-39).
Uguhishurwa kwo muri iki gice kwerekeye umurimo utangaje w’umwuka w’Imana nk’imbaraga zitunganye z’Imana ngo tugire ubugingo bwa Gikristo. Kwubakira ku kuri kwo gusa na Kristo ko mu Baroma 6, itegeko rikomeye ryo mu Baroma 8 ryerekeye ko Abakristo bakeneye kwicisha ingeso zabo mbi za kamere kugendera mu Mwuka (reba 8:4-6, 12-13).
Digisiyoneri yitwa “The American Heritage” (yanditswe na orudinateri) isobanura kamere nka: (a) ibyerekeye ibyifuzo by’umubiri; ibyo twibwira. (b) Iby’isi cyangwa ibyo ku isi; iby’igihe gito. [JYEWE < Ikilatini carnalis < Ikilatini caro, umubiri] Kamere (karnalite). Dukurikije Ibyanditswe, iryo jambo riva mu 1 Abakorinto 3:3 risobanurwa mu buryo butandukanye ngo:
Kuko mukiri aba kamere: Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? (KJV).
Kuko mukiri ab’umubiri. Kuko ubwo muri mwe hari ishyari n’amahane, mbese ntimuri ab’umubiri, kandi ntimugenda nk’abantu buntu? (NASB).
Muracyifata nk’ ab’ isi. Mbese ubwo ishyari n’amakimbirane bikirangwa muri mwe, ntibigaragara ko mwifata nk’ab’isi, mukagengwa na kamere yanyu nk’abantu bose? (NIV).
Mu Kigiriki, ijambo risobanura aha nka ‘kamere’ ‘umubiri’ n’ ‘isi’ ni sarkikos riva kuri sarx, rivuga ‘umubiri’. Sarkikos ivuga ‘ab’umubiri, bakwiranye n’umubiri’ bityo bayoborwa n’umubiri. Amagambo aherukwa na ikos yerekana imibanire.65 Iri jambo rihwanye na kata sarka, ‘bikurikije umubiri’ mu Baroma 8:4, 5. Mu 2 Abakorinto 10:4, intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu’ (sarkikos).
Kamere ishobora gusobanurwa nko kugoma kuba mu bantu, gukoreshwa n’imbaraga z’abantu, iyo bifuje kugera kubyo bakeneye n’ibyo bashaka, ibintu babona ko bakwiriye kugira ngo babone umutekano, ibyishimo, n’agaciro. Aho kwiringira Imana, ‘kamere’ nk’ijambo rigaragaza imyifatire, yerekana umutima ushaka ubwigenge, kwiyemeza gukora ibyo umuntu yishakiye, mu buryo umuntu yishakiye, kandi bivuye mu mbaraga z’umuntu ku giti cye. Bityo kamere bivuga kumenyereza ubugingo bwacu ku mibereho y’iby’umubiri, gukoresha imbaraga cyangwa intwaro z’umubiri mu kuyobora ubugingo aho kuba imbaraga z’Umwuka duhabwa n’Imana nk’Umwuka uba muri twe, Ijambo ry’Imana, n’amasengesho.
Ibyanditswe byuzuye imbabazi zerekeye ingaruka mbi za kamere, gukurikira iby’ubugingo bitari mu kwizera Imana, kubaho utagengwa n’ubuyobozi n’imbaraga Ze, cyangwa kwikurikirira inzira zacu. Urugero, gereranya ibi bice bike byatoranijwe bikurikira:
Yeremiya 17:5 ‘Uku ni k’ Uwiteka avuga, ati: havumw’ umuntu wiringir’ undi muntu, akishim’ amaboko ye, mu mutima we akimur’ Uwiteka.’
Yesaya 50:11 ‘Yemw’ abacana mwese, mukikikiz’ imuri impande zose, ni mugendere mu mucyo w’umuriro wanyu no muw’ imuri mukongeje. Ibyo mbageneye n’ibi: muzaryaman’ umubabaro.’
Imigani 14:12 ‘Harihw’inzir’itunganiy’umuntu, Arik’ iherezo ryayo n’inzira z’urupfu.’
Abagalatiya 6:7-8 ‘Ntimuyobe: Imana ntinegurizw’ izuru; kuk’ iby’ umunt’ abiba, ari by’azasarura. 8 Ubibir’ umubiri we, mur’uwo mubiri azasaruramo kubora,ariko ubibir’Umwuka, muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.’
(1) Kubura ubusabane. Ingaruka ya mbere ni ukubura ubusabane n’Umwami hamwe no kubura kuyoborwa n’Umwuka Wera n’imbuto ze mu bugingo bw’umuntu (reba 1 muriYohana 1:5-7). Iyo Umwuka atejwe agahinda kandi akazimwa (Abefeso 4:30; Abatesalonike 5:19), tutambamirwa mu masengesho (Zaburi 66:18), mu guhamya (Ibyakozwe 1:8), mu kwiga Bibiliya (1 Abakorinto 2:10- 16, Abefeso 3:16 n’ibikurikira), ni ukuvuga, mu mirimo yose y’Umwuka Wera mu bugingo bw’abizera. Kwiyiringira ubwawe ni ukunanirwa kwiringira Umwuka.
Iyo Umwuka atejwe agahinda kandi azimijwe biba ngombwa ko umurimo We uva ku murimo nyakuri wo kudushoboza ugahinduka uwo kutwumvisha no kutwemeza iby’icyaha. Nk’uwemeza ab’isi icyaha (Yohana 6:8), Umwuka Wera aratwumvisha kandi agakorera kwemeza abizera ngo abageze ku kwihana no kugaruka mu busabane. Muri ubu buryo, hari ingaruka y’agahinda no kubura ibyishimo n’imigisha iva mu busabane n’Umwami. Uyu murimo wo kwumvisha no guhana, biragaragara ko ufitanye isano n’ubutumwa bw’ Umwuka mu Ijambo ry’Imana. Inzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo mu Asiya, uretse rumwe, zari inzandiko zo guhana zigenewe kwemeza no kubyutsa ayo matorero. Buri rwandiko rusozwa n’amagambo ‘ufite ugutwi niyumve, ibyo Umwuka abwira amatorero’ (Zaburi 32:3-4).
(2) Kuyoboka kw’ imbaraga. Iyo abizera bayoborwa na kamere, indi ngaruka iba iyo kuyoyoka cyangwa gupfusha ubusa imbaraga zabo z’Umwuka, zo mu bitekerezo, n’iz’umubiri (Abefeso 5:18). Ibikubiye muri yo ni imirimo ya kamere hamwe n’ingaruka zayo zirimbura ubuzima, ibyo kuba inyangamugayo, ubusabane bw’abantu, n’imibanire n’abandi muri rusange.
Abagalatiya 5:15, 19-21 ‘Ariko rero ni mushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana. 19 Dor’ imirimo ya kamere iragaragara; n’iyi: gusambana, no gukor’ibitey’isoni, n’iby’isoni nke, 20 no guseng’ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirem’ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk’uko nababwiye kera, yukw’abakor’ ibisa bityo batazaragw’ubwami bw’Imana.’
Abaheburayo 12:15 ‘Mwirinde hatagir’ umuntu ugw’ akava mu buntu bg’Imana, kandi hatagir’umuzi wo gusharir’ umera, ukabahagarik’ imitima, abenshi bagahumana;’
(3) Igihano cy’Imana. Kubera ko Imana ari Data wa twese Nyiruruzabibu mu murima w’uruzabibu rwe, kamere igeraho ikazana igihano cy’Imana - Ukuboko kuremereye kw’Imana kugenewe kumenyereza no kugarura abantu Be muri We (reba na Abaheburayo 12:5-11).
Zaburi 32:4 ‘Kuk’ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’ amapfa yo mu cyi. Sela.’
1 Abakorinto 11:29-32 ‘Kuk’upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w’Umwami, ab’aririye, kand’ab’anywereye kwishyiraho gucirwahw’iteka; 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagir’intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriw’urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwahw’iteka hamwe n’ab’isi.
(4) Kubura guhamya. Indi ngaruka yo kutagendera mu busabane ni ukubura guhamya mu b’isi no gusuzugura Umwami (reba no muri 1 Petero 3:15-17; 4:15-16).
1 Petero 2:12-17 “Mugir’ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, ni babon’imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaz’Imana ku munsi wo kugendererwamo. 13 Mugandukir’ubutware bgose bg’abantu kubw’Umwami wacu: naho yab’umwami, kukw’ariw’usumba bose, 14 cyangw’abatware, kukw’ari bo batumwe na we guhan’inkozi z’ibibi, no gushim’abakora neza. 15 Kukw’iby’Imana ishak’ar’uko mujibish’abantu b’abapfapfa, batagir’icyo bamenya, gukora neza kwanyu: 16 mumeze nk’ab’umudendezo koko, arik’uwo mudendezo mutawutwikiriz’ibibi, ahubgo mugenze nk’imbata z’Imana. 17 Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubah’Imana, mwubah’Umwami.”
(5) Kubura ingororano. Indi ngaruka ni ukubura ingororano kuri Bema (Intebe y’imanza) y’Imana ya Kristo (reba muri 1 Yohana 2 : 28; 3 : 3). Reba no mu gice cya mbere, isomo rya karindwi ku inyigisho yerekeye Bema.
1 Abakorinto 3:12-15 ‘Arik’umuntu ni yubaka kur’urwo rufatiro izahabu, cyangw’ifeza, cyangw’amabuye y’igiciro cyinshi, cyangw’ibiti, cyangw’ibyatsi, cyangw’ibikenyeri, 13 umurimo w’umuntu wes’uzerekanywa. Urya munsi ni w’uzawerekana, kuk’uzahishuzw’umuriro, akab’ari wo kand’ uzageragez’umurimo w’umuntu wese. 14 Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kur’ urwo rufatiro, n’ugumaho, azahabw’ingororano; 15 arik’umurimo w’umuntu n’ushya, azabur’inyungu, nyamar’ubwe azakizwa, ariko nk’ukuwe mu muriro.’
2 Abakorinto 5:10’Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizw’imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ng’ umuntu wes’ ahabw’ibikwiriy’ibyo yakoz’ akiri mu mubiri, ar’ibyiza cyangwa ibibi.’
Ibyiyongereye ku biri haruguru aha, iyo dukomeje kuba mu kugoma kugaragara tukanga kwiyuzuza n’Umwami, izi ngaruka zikurikira zishobora kubaho:
(6) Igihano kirushijeho gukomera kiva mu kuboko kuremereye kw’Imana
Zaburi 32:4 ‘Kuk’ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Sela.’
2 Abakorinto 11:30 ‘Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirat’iby’intege nke zanjye.’
Abaheburayo 12:6 ‘Kuk’uw’Uwiteka akunze, ariw’ahana, Kandi’akubit’ibibokw’abo yemera bose ko ar’abana be.’
(7) Gukomeza mu kugoma bishobora gutera Itorero gufata ibihano bigera no ku gucibwa. Itorero muri iki gihe rikunze kunanirwa gukoresha ibihano by’itorero cyangwa bigakorwa mu buryo butari bwo (reba Abatesalonike 3:6-15; 1 Abakorinto 5).
Matayo 18:17 ‘Kandi ni yanga kwumvir’abo, uzabibwir’Itorero: ni yanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangw’umukoresha w’ijoro.’
(8) Igihano cy’Imana kigeze no ku gupfa gishobora kubaho
1 Abakorinto 11:30 ‘ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagir’intege nke, abandi kakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.’
1 Yohana 5:16 ‘Umuntu n’abona mwene Se akor’Icyaha, kitar’icyo kumwicisha, nasabe, kand’Imana izamuher’ubigingw’abakor’ibyaha bitar’ibyo kubicisha. Harihw’icyaha cyicisha: si cyo mvuze kw’agisabira.’
Nk’ibigaragaza kwizera n’ibikorwa bindi byo kwiyegurira Imana, abizera bagomba :
(1) Kwiga Bibiliya no kumva Ijambo ry’Imana
2 Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukoz’udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’Ijambo ry’ukuri.’
2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka; kugira ng’umuntu w’Imana ab’ashyitse, afit’ibimukwiriye byose, ngw’akor’imirimo myiza yose.’
Yakobo 1:21-25 ‘Ubwo bimeze bityo, mwiyambur’imyanda yose n’ububi busaze, mwakiran’ubugwanez’Ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiz’ubugingo bwanyu. 22 Ariko rero, mujye mukor’iby’iryo Jambo, atar’ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; 23 kuk’uwumv’ijambo gusa, ntakor’ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24 Amaze kwireba, akagenda, uwo mwany’akiyibagirw’ukw’asa. 25 Arik’uwitegereza mu mategekw’atunganye rwose ater’umudendezo, agakomeza kugir’umwete wayo, atar’uwumva gus’akibagirwa, ahubw’ar’uyumvira, ni w’uzahabw’umugisha mu by’akora.’
(2) Gufata mu mutwe ibice byo muri Bibiliya
Zaburi 119:11 ‘Nabikiy’Ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.’
Imigani 3:3 ‘Imbabazi n’umurava bye kukuvaho: Ubyambare mw’ijosi, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.’
(3) Gusenga (reba Zaburi 119). Hafi iyi Zaburi yose ibwirwa Uwiteka kandi yerekeye kwezwa.
Zaburi 139:23-24 ‘Mana, ndondora, umeny’umutima wanjye: Mvugutira, umeny’ibyo ntekereza: Urebe yuko harihw’inzira y’ibib’indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.’
(4) Ubusabane n’abizera, no kwambariza hamwe
Ibyakozwe 2:42 ‘Bahoraga bashishikariy’iby’intumwa zigishaga, bagasangir’ibyabo, no kumanyagur’umutsima, no gusenga.’
Abaheburayo 10:23-24 ‘Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’
Ibi byose ni ngombwa mu mbaraga z’Umwuka, ariko ni iby’ingenzi ku kugendera mu Mwuka kw’umuntu, ku kwizera, no ku bugingo bushingiye ku Mwuka. Izi nyigisho zo muri Bibiliya zashyizweho n’Imana ngo ziteze imbere kandi zimenyereze kugenda umuntu yishingikirije Imana mu kwizera. Nubwo bitagomba gukorwa hakurikijwe iby’amategeko, iyo dusuzuguye ibi bintu, tuba tuzimije Umwuka tugira ubugingo butiyegurira Imana cyangwa ubugingo butizera. Dukunze gushaka kubaho tumurikirwa n’ibishishimuzo twikoreye, twishingikirije ukuboko kwa kamere (imbaraga z’abantu), kandi twiyubakira amariba yacu (Yesaya 50:1-11; Yeremiya 17:5).
Umwanditsi w’Abaheburayo atwereka isano y’ingenzi hagati yo kwumva buri munsi ijwi ry’Umwuka w’Imana riva mu Ijambo ry’Imana, no kugira umutima wiyegurira Imana kandi wizera - umutima ufite kwizera kwa ngombwa ku kugendera mu Mwuka. Yerekana iri sano mu Baheburayo igice cya 3 n’icya 4.
Icya mbere, hari imbuzi ku byo kutumva ijwi ry’Umwuka bitera umutima winangiye w’utizera. Kwizera kuzanwa no kwumva Ijambo ry’Imana.
Abaheburayo 3:7-8 na 15: ‘N’uko rero, nk’uk’Umwuka Wera avug’ati: Uyu munsi ni mwumv’ijwi ryayo, 8 Ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu ... 15 Nk’uko bivugwa ngo: Uyu munsi ni mwumv’ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.’
Abaheburayo 3:12 ‘Nuko bene Data, mwirinde, hatagir’uwo muri mw’ugir’umutima mub’utizera, umutera kwimur’Imana ihoraho.’
Abaroma 10:17 ‘Dore, kwizera guheshwa no kwumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.’
Icya kabiri, nko kwikingira kugira umutima utiyegurira Imana, umutima winangiye w’utizera, hari guterwa inkunga ku bw’ubusabane n’abizera (umurongo wa 13 na 10:23-24), no gukenera Ijambo ry’Imana ubwaryo aho ijwi ry’Umwuka w’Imana ryumvikanira buri gihe.
Abaheburayo 4:12 ‘Kukw’Ijambo ry’Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ubugi burut’ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugez’ubgo rigabany’ubugingo n’Umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’
Petero nawe avuga nk’ibyo muri1 Petero 2:1-2,‘
“Nuko mwiyambur’ igomwa ryose n’ uburiganya bwose n’ uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk’ impinja zivutse vuba, mwifuz’ amata y’ Umwuk’afunguye, kugirangw’ abakuze, abageze ku gakiza:”
Petero avuga ibyo gukora ‘ku byerekeye agakiza’. Kubera ko ijambo ‘agakiza’ ryerekeye kurinda cyangwa gutabara bitewe n’igice riba ririmo (reba mu Ibyakozwe 7:25; 27:34, Abafilipi 1:9; Abaheburayo 11:7), rikwiriye kumvikana biturutse mu gice ririmo. Urugero, mu Baheburayo 11:7 rikoreshwa ku gutabarwa kwa Nowa n’umuryango we bakizwa umwuzure.
Aha muri 1 Petero 2:2, Petero ntiyanditse ku byo kubona ubugingo buhoraho cyangwa kwinjira mu ijuru. Ahubwo, yanditse ku byerekeye kwezwa umuntu anyuramo (igice cya kabiri cy’agakiza). By’umwihariko, gutabarwa cyangwa kuvanwa mu nzira za kamere zivugwa mu murongo wa mbere. Kandi kubera ko gutabarwa kuva mu mbaraga z’Umwuka, nk’Umwuka w’ukuri, Umwuka Wera ntakora yitandukanyije n’Ijambo ry’ukuri.
Hakenewe rero gusonzera ibyubaka umubiri n’indyo ya buri gihe y’ ‘amata y’Ijambo ry’Imana’, gihamya igaragara y’ubugingo bwiyeguriye Imana butandukanye n’ubuzimya Umwuka mu mibereho y’ubwigenge. Ibuka itegeko ‘ntimukazimye Umwuka w’Imana’ (1 Abatesalonike 5:19) rikurikiwe na ‘ntimugahinyure ibihanurwa’, byerekeye kwamamaza ukuri kw’Imana, guhwanye kuri twe muri iki gihe n’Ijambo ry’Imana. Ukuri kwo muri 1 Petero 2:2 gushobora no kubonwa muri Yakobo 1:1 nimirongo ikurikira.
Mukuzirikana ibyo gukura cyangwa gukomera, igishushanyo gikurikira cyerekana ubugingo bushingiye ku Mwuka.
Inyigisho zikurikira zizibanda ku nyigisho zo kwizera ko mu Ijambo ry’Imana (kwiga Bibiliya, gusenga, kuramya, n’ibindi) zifasha mu kugira ubugingo bwiyeguriye Kristo mu kwizera Umwuka uba muri twe n’umurimo We hamwe n’ubuyobozi bwe mu bugingo bw’umwizera.
54 Ryrie, The Holy Spirit, p. 67.
55 Daniel B. Wallace, Selected Notes of New Testament Greek, 4th Edition, p. 65.
56 William D. Lawrence, Class Notes, Dallas Theological Seminary, 1993, p. 11-14.
57 Ryrie, The Holy Spirit, p. 93-94.
58 Oswald J. Sanders, Spiritual Leadership, Moody Press, Chicago, 1986, p. 101.
59 Lawrence, pp. 11-13.
60 Lawrence, pp. 11-14.
61 Lawrence, pp. 12-13.
62 Lewis Sperry Chafer, He That is Spiritual, Zondervan, Grand Rapids, 1967, p. 86.
63 Chafer, He That is Spiritual, p. 87-88.
64 The Ryrie Study Bible, NASB, Moody Press, Chicago, 1976, 1978, pp. 1712-1714.
65 Fritz Rienecker, A Linguistic Key To The New Testament, edited by Cleon L. Rogers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p. 393.
Bibiliya ni igitabo umukristo avomamo imigisha. Ni igitabo gikubiyemo ibigenga ubugingo bwe, umucyo umurikira inzira ze, n’umugereka wo kwizera no kubishyira mu bikorwa. Bibiliya ni Ijambo ry’Imana - uguhishurwa kwayo kw’umwihariko umuntu agomba kwiyezesha no kuyoboka inzira z’Imana. Nko guhishurwa kw’Imana ku muntu, Bibiliya yigisha umuntu ibintu adashobora kwiga ku bugingo n’urupfu atari mu guhishurwa kw’Imana kwihariye nk’uko Pawulo abivuga mu 1 Abakorinto 2:9-10.
1 Abakorinto 2:9-10 ‘Ariko, nk’uko byanditswe ngo: Iby’ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byos’Imana yabyiteguriy’abayikunda 10 Arikw’Imana yabiduhishurishij’Umwuka wayo: kuk’Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.’
Zaburi 119:9-11 ‘Umusore azez’inzira y’ate? Azayezesha kuyitondera nkukw’ ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishij’ umutima wose; ntukunde ko nyoba ngo ndek’ibyo wategetse.’
Uku guhishurwa kurimo ibintu nk’ukuri kwerekey’ Imana mu butatu ( uko iteye, imico, imigambi, na gahunda); ibintu byerekeye umuntu (inkomoko ye, imico ye, kugwa kwa Adamu, icyaha, n’ibyo akeneye) ibyerekey’isi n’aho yaturutse h’ukuri nk’icyaremwe n’Umuremyi no gucungurwa kwayo; ibyerekeye Satani n’imbaraga z’ikibi mu isi; ibyerekeye umugambi w’Imana w’agakiza k’umuntu kubwo kwizera Umwana wayo Yesu Kristo n’umurimo We, (gukizwa igihano cy’icyaha, imbaraga zacyo, ndetse umunsi umwe gukizwa icyaha ubwacyo); Umwuka Wera n’umurimo We; no ku byerekeye ibintu by’igihe kizaza. Kubera ko umuntu agira aho adashobora kurenga, guhuma gusanzwe kwe ku by’Umwuka, na kamere ye y’icyaha, Bibiliya ni (nkuko nyakwigendera Dogiteri Lewis Sperry Chafer yanditse) igitabo umuntu adashobora kwandika, yabishaka cyangwa atashaka, nubwo yaba afite bushobozi.
Kubera ibyo ikora n’icyo iri cyo, Bibiliya ni cyo gitabo cy’ingenzi kurusha ibindi mu bugingo bw’umukristo. Reba iyi mirongo ikurikira yatoranijwe:
Matayo 5:18-19 ‘Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. 19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko, naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose: ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.’
2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ng’ umuntu w’ Imana ab’ ashyitse, afit’ ibimukwiriye byose, ngw’ akor’ imirimo mwiza yose.’
2 Petero 1:18-21 ‘Iryo jwi twaryumvise rivugira mw’ ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. Nyamara rero dufit’Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk’ itabaza rimurikir’ ahacuz’ umwijima, rigakesh’ ijoro, rikagez’ ahw’ inyenyeri yo muruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.’
Abakristo ntibagomba kumenya Bibiliya byonyine, bagomba no kumenya ibyerekeye Bibiliya yabo. Ni iby’ingenzi kumenya neza agaciro kayo kugira ngo barusheho gushaka kuyikoresha uko bikwiriye ku by’uko iteye, umugambi wayo, n’inkomoko zayo. Kubera ko gusobanukirwa by’Umwuka, kwizera, kubishyira mu bikorwa, no kwubaha Imana bishingiye kuri Bibiliya, inyigisho ya Bibiliya (Bibliologie) ni imwe mu nyigisho z’ingenzi z’Ibyanditswe umuntu akwiriye kumenya.
Dawidi yaranditse ati, ‘Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera, nshimira izina ryawe, imbabazi zawe n’umurava wawe: Kuko washyirishije hejuru Ijambo ryawe kurisohoza, ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringiza’ (Zaburi 138:2). (Gushimangira ni ukwanjye).
Bibiliya yitwa NASB ivuga igice cya kabiri cy’uwo murongo itya iti, ‘kuko washyize hejuru Ijambo ryawe ku bw’ izina ryawe ryose’. Bibiliya yitwa NIV yo ibivuga itya iti, ‘Kuko washyize izina ryawe n’Ijambo ryawe hejuru y’ibintu byose’.
‘Kubwo’ (NASB) cyangwa ‘hejuru’ (KJV) ryerekana mu Giheburayo igihimba cy’inshinga gadal wongeyeho akabanzirizajambo al. Ibi bishobora kuvuga ubusanzwe ‘hejuru’ nk’uko KJV irisobanura, ariko ubu bwose ni ubusobanuro bushoboka. Tudakurikije ubusobanuro umuntu yemera, uwo murongo uvuga agaciro k’Ijambo ry’Imana ku kumenya no kuramya Imana.. Nk’uko bivugwa rimwe na rimwe, ‘izina ry’ umuntu risa n’ijambo rye’, ni ko n’izina ry’ Imana no kumenya Imana bishingiye ku kuri, kwiringirwa, ukuri kw’Ijambo ryayo no kumenya Ibyanditswe kw’umuntu. Hamwe n’ibiri ku mutima, reka turebe icyo Bibiliya ari cyo.
Zaburi 19:7-14 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umusw’ubwenge, 8 Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni. kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose. 10 Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga. 11 Kandi ni byo bihan’umugaragu wawe; Kubyitondera harimw’ingororan’ikomeye. 12 Ni nd’ubasha kwitegereza kujijwa kwe, Ntumbarehw’ibyaha byanyihishe. 13 Kand’ujy’urind’umugaragu wawe gukor’ibyaha by’ibyitumano, Bye kuntwara, uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzansinda. 14 Amagambo yo mu kanwa kanjye n’iby’umutima wanjye wibgira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka, gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.’
Ingero zikurikira zerekana ubuhamya bwa Bibiliya ku byerekeye yo ubwayo nko guhishurwa kwahumetswe n’Imana. Ubu buhamya bukeneye gutegerwa amatwi, ariko nihagira udashaka kumva ubu buhamya - kandi abenshi ntibashaka kubwumva - ntibirengagiza ubuhamya bwa Bibiliya gusa, ubuhamya bw’uko yisobanura ubwayo, ahubwo banirengagiza n’ibihamya byinshi bifite uburemere butangaje buha agaciro ubuhamya bwa Bibiliya.
Ibi bihamya birimo ibyo Bibiliya ikizeho bitarondoreka, uko ikurikiranya ibintu mu buryo butangaje kuva mu Itangiriro ukageza ku Byahishuwe; uko yakwiriye isi, uko Bibiliya Yera itwigisha uko dukwiriye kwitwara; ukwiringirwa kwayo kudasubirwaho kutugezaho ukuri no kutaduhisha ibyaha by’abantu bakomeye bo muri Bibiliya; uko usanga ikwiranye n’ibisekuru byose uko byakurikiranye; ubuhamya bw’ubushakashatsi ku byabayeho kera; uko ubuhanuzi bwagiye busohora; imbaraga zayo mu guhindura abantu n’imiryango; n’ukuntu yabashije gukomeza kubaho nubwo yarwanijwe n’abantu bamwe hanyuma y’abandi bashaka kuyikuraho cyangwa kuyisebya.
Ibi bigaragara cyane iyo turebye uko Bibiliya yarinzwe ugereranije n’ibindi bitabo byanditswe kera.66
Ubuhamya bw’ingenzi ku kuri kwa Bibiliya n’Ijambo ry’Imana ni Yesu Kristo. Kuki ubuhamya Bwe ari ubw’ingenzi? Kuko Imana yemeje kandi igahamya ko ari Umwana wayo ubwayo ku bwo kumuzura (reba Ibyakozwe 2:22-36; 4:8-12; 17:30-31; Abaroma 1:4). Kristo yahamije ku buryo bugaragara ubutware bw’Isezerano Rya Kera n’Isezerano Rishya ryari ritegerejwe.
Reba ibyo Kristo yigishije ku byerekeye Isezerano Rya Kera:
Hamwe n’ibi ku mutima, reka turebe ubuhamya bw’ukuntu yisobanura ubwayo. Mu rukiko rukurikiza amategeko urwo ari rwo rwose, uwiregura aba afite uburenganzira bwo kuburanirwa no gutegerwa amatwi.
‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka ...’ (2 Timoteyo 3:16).
Ibyanditswe Byera byose byabwirijwe cyangwa byahumetswe (theopneustos) n’Imana. Muri Bibiliya Yera (Kinyarwanda) usobanure ngo ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana’. Ibi bituganisha ku buryo n’isoko y’Uwabwirije abanditsi. Ijambo ry’Ikinyarwanda ‘kubwiriza’ turyumvamo guhumekera mu kintu runaka. Ijambo ry’Ikigiriki, icyakora, ryigisha ko Imana yahumetse Ibyanditswe Byera. Nubwo Imana yakoresheje abanditsi b’abantu kwandukura Ubutumwa bwayo, Bibiliya ikomoka ku Mana yayihumetse ikoresheje abanditsi b’abantu. Yakoresheje amagambo yayo, ibyo bazi, ubumuntu bwabo, ariko ni Yo nkomoko y’ibanze naho bo bari ibikoresho-bantu. Ibindi byinshi bizavugwa kuri ibi hepfo aha ubwo tuzareba ‘impamvu yo guhumekwa n’Imana’.
Ibyanditswe Byera byose, Bibiliya yose, Itangiriro kugeza Ibyahishuwe, byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro. Ibi bitwerekeza ku kigero cyo guhumekwa n’Imana. Byose byahumetswe n’Imana. Abahanga mu bya Teolojiya bakunze kubyita guhumekwa kwuzuye.
Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda’.
Zaburi 19:7-9 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umusw’ubwebwe, 8 Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteke yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose’.
Icyo bitanga ni uko Bibiliya yose ari ‘ukuri, yageragejwe, itunganye, yizewe, iboneye, isukuye, ishakwa kurusha zahabu, kandi iryohereye kurusha ubuki’. Ugusesengura nk’uko kwerekeza ku kuvugwa, kwuzura, kudahaba no kudakuka kwa kamere ya Bibiliya (reba 1 Abakorinto 2:9-13). Reba imirongo ikurikira aho ibivugwa bifatiye ku ijambo rimwe, Abagalatiya 3:16 ‘urubyaro’; Matayo 22:31-32 ‘ni jye’.
Matayo 5:17-18 ‘Mwitekereza ko naje gukurahw’amategeko cyangw’ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. 18 Kandi ndababgir’ukuri yukw’ijuru n’isi kugez’aho bizashirira, amategek’atazavahw’inyugut’imwe cyangw’agace kayo gato, kugez’aho byose bizarangirira.’
Yohana 10:35 ‘Nuk’ubwo yabis’imana, ab’Ijambo ry’Imana ryajeho, kand’Ibyanditswe bitabasha gukuka,’
Abagalatiya 3:16 ‘Nuko rer’ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe; nyamar’Imana ntirakavug’iti: Imbyaro, nko kuvuga benshi, ahubw’iti: N’urubyaro rwawe nko kuvug’umwe, ni we Kristo.’
Matayo 22:31-32 ‘Ariko se, ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasom’icy’Imana yababwiye ngo, 32 Ni jye Mana y’Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo? Imana s’Imana y’abapfuye, ahubwo n’iy’abazima.’
Ku byerekeye kamere nyakuri yo guhumekwa n’Imana n’uko ukuri kwo guhumekwa n’Imana kwarwanijwe imyaka igahindurizwa, Ryrie yaranditse ati :
Mu gihe ibitekerezo byinshi by’abahanga muri Teolojiya bishaka kuvuga ko Bibiliya yahumestwe n’Imana, umuntu asanga benshi badahuza gusobanura iryo jambo guhumekwa. Bamwe baryerekeza ku banditsi, abandi ku byandistwe; abandi na none, ku basomyi. Bamwe baryerekeza ku butumwa rusange bwa Bibiliya, abandi ku bitekerezo; abandi na none, ku magambo. Bamwe barishyiramo .kudahaba; abandi ntibabishyiremo. Uku kuvuguruzanya gusaba gusobanura neza iyo umuntu avuga iby’inyigisho za Bibiliya. Hambere, icyagaragazaga ko umuntu yizera uguhumekwa n’Imana kw’Ijambo ryayo byari kuvuga amagambo, ‘Nizera ko Bibiliya yahumestwe n’Imana’. Mu gihe bamwe batashyiraga amagambo yo muri Bibiliya mu byahumetswe, byaje kuba ngombwa kujya havugwa ‘Nizera ko amagambo yo muri Bibiliya yahumetswe n’Imana’. Kugira ngo umuntu arwanye inyigisho zimwe zavugaga ko ibice byo muri Bibiliya bimwe bitahumetswe n’Imana, umuntu yagombaga kuvuga, ‘Nizera ko amagambo yose yo muri Bibiliya uko yakabaye yahumetswe n’Imana’. Na none kubera ko abantu bamwe batemezaga ko Bibiliya yose uko yakabaye ari ukuri, byabaye ngombwa kuvuga, ‘Nizera ko amagambo yose, yuzuye, adakuka, adahaba, yo muri Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ariko nyuma ‘adakuka’ na ‘adahaba’ atangira kwerekezwa ku byo kwizera gusa aho kuba ibyo Bibiliya yanditsemo byose (harimo n’iby’amateka, ibisekuru, inkuru zo kuremwa, n’ibindi) bityo biba ngombwa kwongeraho ibyo ‘.kudahaba kutagira iherezo’. Buri kintu cyagiye cyongerwaho kubera inyigisho z’amafuti zagiye zaduka.68
Kubera ko Ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana, akaba ari igikorwa cy’Imana izi ubwenge bwose, izi byose, ishobora byose kandi y’Inyarukundo, Intumwa Pawulo akomeza avuga ko Bibiliya yose uko yakabaye ifite umumaro mu bintu bine :
2 Timoteyo 3:16 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka;’
(1) Kwigisha - ‘Kwigisha’ ni Ikigiriki didaskalia kandi risobanurwa ngo inyigisho’. Rikoreshwa mu buryo bugaragaza ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy’inshinga (ni ukuvuga igikorwa cyo kwigisha’, no mu buryo bwerekana ko igikorwa gikorerwa kuri ruhamwa (icyigishwa, inyigisho). Mu nzandiko Pawulo yandikiye abayobozi b’amatorero, Pawulo akoresha igikorwa cyo kwigisha (1 Timoteyo 4:13, 17; 2 Timoteyo 3:10), n’ibyigishwa nko mu nyigisho z’itorero ziboneye (reba 1 Timoteyo 1:10; 4:6, 16; 6:1, 3; 2 Timoteyo 4:3; Tito 1:9; 2:1; 2:7, 10). Nk’uko byinshi muri ibi bice bibyerekana, cyane cyane Tito 2:1, inyigisho ycu igomba guhura n’inyigisho z’itorero ziboneye. Kandi kugira ngo inyigisho z’itorero zibe ziboneye, zigomba guhura n’Ijambo Ryahumetswe n’Imana. Iby’ibanze, inyigisho - ikiyikubiyemo - z’itorero zerekeye amahame-shingiro y’Imana ku bugingo bw’umuntu, bw’iteka kandi bwinshi, iby’ibanze, iby’ishingiro ubugingo bugomba kubakirwaho.
(2) Kwemeza ibyaha - Iri jambo ry’Ikigiriki elegmos risobanura ‘guhamya, kwemeza, kwemeza ibyaha’. Akajambo mos karangiza kerekana ko iri zina ryerekana igikorwa gikorwa kuri ruhamwa yerekana ikigerwaho mu murimo wo kwemeza w’Umwuka mu Ijambo - kwemeza umuntu ku giti cye mu kumugezaho ukuri. Umuntu yagereranya elegmos n’irindi jambo ry’Ikigiriki, elenxis, izina ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy’inshinga yerekeye igikorwa cyo kwemeza ibyaha cyangwa kugeza Ijambo ry’Imana ku muntu. Byombi bigomba gukomeza mu bugingo bw’umwizera. Intego, icyakora, si uburyo bikorwamo gusa. Ni ikigerwaho - umuntu kwemera ibyaha ku giti cye. Nk’umucyo, Bibiliya yemeza ibyaha kandi ikatugezaho uburyo bwinshi twica umugambi n’amahame by’Imana mu mibanire yose y’ubugingo, hamwe n’Imana n’abantu nko mu muryango umwe, mu itorero, no mu muryango mugari. Iyo twemejwe icyaha kandi natwe tukemera ko twacumuye, tuba tugomba gufata umugambi ukomeye. Dushobora kwerekera Imana tukayisubiza ku gukosora kwayo no kumenyereza, cyangwa se dushobora kugoma no kubirwanya. Iyo tubirwanije, nka Data wa twese Imana iraduhana ngo itugarure kuri We.
(3) Gutunganya - Iri jambo ry’Ikigiriki epanorthosis risobanurwa ngo ‘kugorora, gutunganya’. Ryerekana kamere n’ubushobozi bugorora bw’Ibyanditswe kandi rikerekana umurimo w’ako kanya w’Ijambo ry’Imana mu gusubiza ibirenge mu nzira. Umunyezaburi yaranditse ati, ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo’ (Zaburi 19:7a).
(4) Guhanira gukiranuka - Ijambo ‘guhana’ ni paidia risobanurwa ‘kumenyereza, kwigisha, guhana’, si mu buryo bwo guhana, ariko mu buryo bw’imyitwarire imenyereza kandi igakomeza imico, imbaraga, ubumenyi bwo gukora ibintu, n’ibindi. Ibi ni ibintu bimara igihe kandi byerekeye ukuri gukomeza imico y’iby’Imana n’imbaraga z’Umwuka - ugukura kw’ukuri n’uburyo bwo kwiga Bibiliya, kuyitekerezaho, no gusenga.
Intego ni uko ‘umuntu w’Imana aba ashyitse, afite ibimukwiriye byose’ (2 Timoteyo 3:17). Bibiliya iduha gukomezwa n’Imana n’amahoro yayo nk’uko yerekana urukundo rwayo, kutwitaho, n’ubugwaneza, ariko ibi biri mu kuduhindura ngo duse n’ishusho y’Umwana wayo (Abaroma 8:28- 29) no kuduha ibidukwiriye mu bugingo bw’imirimo myiza (Abefeso 2:10). Kuduha ibidukwiriye bigenewe kuzana gukiranuka n’umurimo w’Imana aho kuba ibyo kwikuza ubwacu.
Abaroma 8:28-29 ‘Kandi tuzi yuko ku bakund’Imana byose bifataniriza hamwe kubazanir’ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko bagambiriye: 29 kukw’abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngw’ab’imfura muri bene se benshi.’
Abefeso 2:10 ‘Kuko tur’abo yaremye, ituremey’imirimo myiza muri Kristo Yesu, iy’Imana yiteguriye kera, kugira ngo tuyigenderemo.’
Ijambo ‘ashyitse’ ni Ikigiriki artios risobanurwa ngo ‘ukwiriye, wuzuye, ushoboye, wihagije, ni ukuvuga ushobora kubona ibikenewe byose’. Kuba ‘ukwiriye’ birebana ni ikigerwaho cyangwa igiteganijwe kugerwaho, intego igambiriwe. Ndakeka ko uburyo bikorwamo ubwabwo bugaragarira mu ijambo ‘afite ibimukwiriye’. Reba izi ngingo eshatu ku byerekeye iri jambo :
(1) ‘Afite ibimukwiriye’ ni Ikigiriki ezartizo risobanurwa ngo ‘gushyiramo ibikwiriye, gushyiramo ibyangomwa byuzuye, gushyiramo ibikenewe byose’ nko gupakira gari ya moshi cyangwa ubwato bugiye mu rugendo rurerure. Ryakoreshwaga mu gupakira ubwato69 bugiye gutabara. Twashobora kugereranya ibi n’amato arinda inkombe z’Amerika n’abayatwara baba bafite ibibakwiriye byose ngo babashe kujya gutabara amato ari mu kaga.
(2) ‘Afite ibimukwiriye’ yerekana uburyo n’ibikoreshwa ngo umuntu abe akwiriye, ashoboye, cyangwa afite ubumenyi. Twashobora gusobanura uyu murongo nka ‘kugira ngo umuntu w’Imana abe ashoboye, mu kuba yarahawe ibimukwiriye.’
(3) Hanyuma, inshinga iri mu gihe cyashize, mu Kigiriki, yerekana ibyakozwe n’igikorwa cyabanje. Muri icyo gice, ibivugwa ni ibyo kwiga, kumenya, no gushyira mu bikorwa Ijambo ryahumetswe n’Imana mu gihe ikigerwaho ari ukubasha umurimo w’Imana kubwo gukura mu by’Umwuka.
Intego y’Imana mu kuduha Ijambo ryayo n’intego yacu mu kwiga no kumenya Ijambo ry’Imana, ni ukugira ngo tube dukwiriye ngo tubashe kuba abakozi b’Imana bashoboye umurimo mwiza wose mu isi y’umwijima kandi ikennye; nk’amato yo gutabara afite ibikwiriye byose ari ku murimo w’ubugwaneza.
‘Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavugag’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera’ (2 Petero 1:20-21).
Nta gice cyo muri Bibiliya kitubwira byinshi ku kuntu Ibyanditswe Byeraa byahumetswe nk’iki gice cyo muri 2 Petero. Nubwo atari igice cyose cya 2 Petero 1 kitubwira uko Ibyanditswe byahumetswe, hari ibintu bine by’ingenzi bitwereka ko byaba ari byiza kumenya iki gice cya mbere n’ibivugwamo.
Icya mbere, hari ibivugwa n’intego y’iki gice. Kuba Imana yaraduhaye ibintu byose byerekeranye n’ubugingo n’iby’Imana binyuze mu masezerano ahebuje, ni ukuvuga, Ijambo ry’Imana, Petero yanditse ashishikariza abasomyi be kugira umurava mu kwera imbuto mu kumenya Umucunguzi (1:3-11). Mu yandi magambo, kwizera ntikugomba kuguma ku kigero kimwe, kugomba gukura. Byongeye, yashakaga kubibutsa ndetse na twe ko kwizera kwacu kudahagaze ku musenyi ku nkuru z’ubwenge bw’umuntu cyangwa ibitekerezo by’umuntu. Ahubwo, guhagaze mu guhishurwa gutangaje kw’Imana, mu Ijambo ry’ubugingo, Umwami Yesu Kristo, n’Ijambo ryanditswe, Ijambo ry’Imana ryahanuwe tugomba kwitondera.
2 Petero 1:12-21 ‘Ni cyo gituma nanjy’iminsi yose ntazagir’ubwo nirengagiza kubibuts’ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri mw’ubu. 13 Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbater’umwete mbibutsa, nkiri mur’iyi ngando; 14 kuko nzi yukw’igihe cyo kunyagw’ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uk’Umwami wacu Yesu Kristo yammenyesheje. 15 Ariko nzajya ngir’umwete, kugira ngo ni mmara gupfa muzabashe guhora mwibuk’ibyo, iminsi yose. 16 Burya ntitwakurikij’imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshag’imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yac’icyubahiro cye gikomeye. 17 Kuko yahawe n’Imana Data wa twes’ishimwe n’icyubahiro, ubw’ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti: Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. 18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. 19 Nyamara rero dufit’ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’ umwijima, rigakesh’ijoro, rikagez’ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, 21 kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavugag’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera.’
Mu gutangaza iby’iyi ntumbero, Petero avuga ibyo we ubwe yiboneye igihe yiboneraga ubwiza bw’icyubahiro bwo guhindurwa kwa Kristo igihe yumvaga ijwi rivuye mu ijuru, ‘Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira’ (imirongo 16-17). Ariko arakomeza akatwigisha ikintu gikomeye bitangaje, cyane cyane muri ibi bihe turimo igihe hari byinshi bikorwa byerekeye ibyo umuntu yibonera bishaka kurutishwa Ibyandistwe. Reba ukuntu mu murongo wa 19 Petero yanditse, ‘Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho,...’. Dukwiriye kubaza tuti, ‘Rirushaho gukomera kurusha iki? Birushaho gukomera kurusha n’ibyo yiboneye byo guhindurwa kwa Kristo. Kubera ko ibyo Petero, Yakobo na Yohana babonye byabaye umuhigo wo mu Ijambo ry’Imana kandi bikaba byerekana uguhishurwa gukomeye kwa Kristo. Ariko ikibazo ni iki, ibyo tubona, uko byaba ari byo kwizerwa kwose, ntibigomba kurutishwa Ijambo ry’Imana rifite ubutware kubera ko rirushijeho gukomera, gushikama no kwiringirwa. Ijambo ry’Imana ni ryo mugenga wacu kandi ryo ryonyine ni ryo rigomba gucira urubanza ibyo tunyuramo no kutwereka ukwizera no gushyira mu bikorwa.
Uko Bibiliya yitwa NIV isobanura umurongo wa 20 yagerageje kwegera Ibyanditswe by’ibanze mu Kigiriki, urushaho gusa n’imirongo iwubanziriza n’iwukurikira, kandi yerekana neza ukuri kugomba gushungurwa aha. Dore uko yanditswe, ‘Mbere ya byose mugomba kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye’. Ibi bitwigisha ko ibyo abahanuzi banditse byose cyangwa ibyo dusanga mu Ijambo ry’Imana byose, bitavuye mu bitekerezo by’abanditsi cyangwa by’abantu ubwabo. Mu mirongo ya 16-19, ikigibwaho impaka ni inkomoko y’inkuru z’intumwa. Mbese byari imigani y’ibitarabayeho cyangwa byari bivuye ku Mana? Umurongo wa 20 usubiza igice cya mbere cy’iki kibazo. Ntibyavuye ku muntu. Igice cya kabiri cy’iki kibazo kiboneka mu murongo ukurikira. Reba akajambo ‘kuko’ kunga kandi kagasobanura ko mu murongo wa 21.
Umurongo wa 21 utwigisha ko Imana n’umuntu bagize uruhare mu kwandika Bibiliya, ariko mu buryo Imana itari isoko y’ibanze gusa, ahubwo yayoboye ubwanditsi kandi inatuma Ibyanditswe biba ukuri. Abanditsi b’abantu bavuze Ijambo ry’Imana bashishikaye kandi barutaga imashini zandika, ariko kugira ngo ibyo bandikaga bibe ukuri, abanditsi b’abantu bashorewe cyangwa bayobowe n’Umwuka Wera. ‘Bashorewe’ ni phenomenoi, Ikigiriki cyerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa, risobanurwa ngo ‘kuyoborwa, gutwarwa’. Iri jambo ryakoreshwaga ku bwato bwayoborwaga n’umuyaga mu kugenda ku mazi nko mu Byakozwe 27:15, 17.
Kuri ibi, Ryrie yanditse agira ati :
‘Nubwo babaga ari abantu bamenyereye, abasare ntibashoboraga kubuyobora bityo rero barekaga umuyaga ukerekeza ubwato aho ushaka. Mu buryo nk’ubw’ubwato butwawe, cyangwa buyobowe n’umuyaga, Imana yatwaraga kandi igashorera abanditsi b’abantu yakoreshaga mu kwandika ibitabo byo muri Bibiliya. Nubwo umuyaga wari ufite imbaraga zikomeye zayoboraga ubwato, abasare ntibasinziraga cyangwa ngo babure icyo bakora. Mu buryo bumwe nk’ubwo, Umwuka Wera yari za ngufu ziyobora zigatwara abanditsi; uko biri kose bagize uruhare rugaragara mu kwandika Ibyanditswe’.70
Uyu murongo rero utwigisha ibintu bibiri byerekeye ‘Uko’ guhumekwa byakozwe: (a) Ubushake bw’abanditsi b’abantu si bwo bwayoboraga Ibyanditswe muri Bibiliya na (b) Umwuka Wera nk’isoko y’ibanze yakoraga ku buryo Ibyanditswe biba ukuri mu buryo bwose.
‘Kukw’imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiy’ibintu byose bizan’ubugingo no kubah’Imana, tubiheshejwe no kumenya nez’uwaduhamagarishij’ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’ (2 Petero 1:3-4).
Biragaragara mu murongo wa 4 kandi n’amagambo ‘ibyo yasezeranije by’igiciro bikomeye cyane’ ko Petero yari afite Ijambo ry’Imana mu mutwe muri iyi mirongo. Icya mbere, yatangaje ko Imana ‘yatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha imbaraga z’Imana’. Icya kabiri, ubugingo no kubaha Imana bituruka mu kumenya Imana n’Umwami Yesu Kristo, ariko ubwo bumenyi buturuka mu Ijambo, ibyo yasezeranije by’igiciro. Ibi byerekeye ikigero cy’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana.’
Nubwo Imana idahishura ibintu byose yashobora guhishura, yahisemo ibintu byinshi bihishwe kubigira ibyayo (Gutegekwa 29:29). Bibiliya ntivuga ku bintu byose umuntu akeneye mu bugingo no kubaha Imana binyuze mu guhishurwa kw’Imana na Yesu Umwami wacu. Dufite ibyo dukeneye byose, nta kibuze. Bityo rero, kubera ari Ijambo ryahumetswe n’Imana, ibikurikira na byo ni ukuri.
Muri ibi biranga Bibiliya, tubona imbaraga z’Ijambo ry’Imana ritanga ubugingo n’imbaraga rigahindura ubugingo bw’abantu nk’uko rihishura ubwenge bw’Imana rikazana abantu mu busabane n’Imana binyuze mu kuri kwaryo.
1 Petero 1:23 ‘Kuko mwabyaw’ubwa kabiri, mutabyawe n’imbut’ibora, ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’Ijambo ry’Imana rizima rihoraho.’
Abaroma 12:2 ‘Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose’.
Abaheburayo 4:12 ‘Kuko Ijambo ry’Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ubugi burut’ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugez’ubwo rigabany’ubugingo n’umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’
Riratunganye, nta nenge
(1) Ntirigira inenge, riruzuye, riratunganye, ryarageragejwe, kandi bityo ni iry’ukuri, ni ukuri
Zaburi 19:7 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umuswa ubwenge.’
(2) Ntiryanduye, nta kizinga
Zaburi 12:6 ‘Amagambo y’Uwiteka n’amagambo atanduye: Ahwanye n’ifez’igeragejwe mu ruganda rwo mw’isi, Ivugutiwe karindwi.’
(3) Ryarageragejwe rigaragara nta kizinga
Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryavugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda.’
(4) Ibyanditswe Byerekana ukudahaba no kutivanga byaryo, nta kwanduzwa n’Imihango n’ibizira by’umuntu
Zaburi 19:8-9 ‘Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose.’
Yohana 17:17 ‘Uberesh’ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri.’
Yakobo 1:18 ‘Yatubyarishij’ijambo ry’ukuri, nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo.
Ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana ni ubw’ukuri, ni ukuvuga ubwo kwiringirwa, kwizerwa n’ububasha bwo guha ubwenge bw’Imana aboroheje, abamwegera nk’abana aho kwishingikiriza ubwenge bwabo bw’abantu.
Zaburi 19:7 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umuswa ubwenge.’
Nko gukiranuka ko guhishurwa kw’Imana, Ibyanditswe bimurikira abantu bikabazana mu bumwe bw’ukuri n’Imana ubwo umuntu yaremewe. Nta cyatanga ibyishimo byo mu mutima nko kumenyera Imana mu Ijambo ryayo rikiranuka.
Zaburi 19:8-9 ‘Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose.’
Ni Rikuru kandi ry’igiciro,
Muri aya magambo ashushanya tubonamo agaciro ka Bibiliya n’uko dukeneye kumenya ibidukwiriye kuba iby’ibanze n’ibyo twakurikira.
2 Petero 1:4 ‘Ibyo nibyo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’
Zaburi 19:10 Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga.’
Ni mu Byandistwe Imana yubakira kwizera kwacu kandi ishobora kutuzana mu mbaraga z’ubugingo bwayo binyuze muri Kristo no mu murimo w’Umwuka Wera.
Abaroma 10:17 ‘Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.’
2 Petero 1:4 ‘Ibyo nibyo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’
Zaburi 119:9-11 ‘Umusor’azez’inzira y’ate? Azayejesha kuyitondera nk’ukw’Ijambo ryawe rigitegeka. 10 Nagushakishij’umutima wose; Ntukunde ko nyoba ngo ndek’ibyo wategetse. 11 Nabikiy’Ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.’
Uko twacukumbura kose mu butunzi bw’ Ijambo ry’ Imana, tugarukira hejuru gusa. Ibi ni byo byonyine bitegerezwa kubera ari uguhishurwa kw’ Imana itarondoreka ku umuntu ufite aho atarenga. Ntabwo wigeze uvuga cyangwa se ngo wumve abandi bavuga, ‘Uziko, nize iki gice imyaka myinshi, ariko nari ntarasobanukirwa uku kuri kugeza uyu munsi wa none.’
Abefeso 3:2-8 ‘Kandi namwe mwumvis’ iby’ ubutware bwo kugabur’ ubuntu bw’ Imana nahawe ku bwanyu, 3 ko mpishurirw’ ubwiru bwayo mw’ iyerekwa, nk’ uko nabanje kwandika mu magambo make. 4 Namwe ni muyasoma muzireber’ ubwany’ uburyo mmeny’ ubwiru bwa Kristo koko. 5 Ubwo ntibwamenyeshejw’abana b’ abantu mu bindi bihe, nk’uko mur’ iki gih’ intumwa ze zera n’ abahanuzi babuhishuriwe n’ Umwuka: 6 yukw’abanyamahang’ ar’ abaraganwa natwe, kandi bakab’ ingingo z’ umubir’ umwe natwe, abaheshejwe n’ Ubutumwa Bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe. 7 Nanjye nahinduts’umubwiriza wabwo, nk’ ukw’ impan’ iri y’ ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’ imbaraga zayo zinkoreramo. 8 Nubwo noroheje cyane hanyuma y’ abera bose, naherew’ ubwo kugira ngo mbwiriz’ abanyamahanga Ubutumwa Bwiza bw’ ubutunzi bwa Kristo butarondoreka;’.
Ijambo ry’ Ikigiriki rivuga inkota ni machaira, inkota ngufi, ifite ubugi impande zombi y’umusirikari w’Umuroma. Afite iyi ntwaro, umusirikari ntiyabaga abuze icyo yishingikirizaho, nta nubwo yashoboraga kuneshwa n’umwanzi kuko iyo ntwaro yari yoroshye gukoresha.
Abefeso 6:17 ‘Mwakir’ agakiza, kab’ ingofero; mwakire n’inkota y’ Umwuka, niyo Jambo ry’ Imana;’
Abaheburayo 4:12 ‘ Kukw’ ijambo ry’ Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ ubugi burut’ ubw’ inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugez’ ubwo rigabany’ ubugingo n’ umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’
(1) Ko turi mu ntambara: Ibi ni byo byibandwaho mu Befeso 6. Ijambo ry’ Imana ni intwaro yacu duteresha kandi tukitabaza turwanya abanzi bacu - Isi n’ibirwanya Imana byayo, kamere n’ibyifuzo byayo bikomeye, Satani n’ubugome bwe. Muri iyi shusho, Imana itubwira ko tudafite Ijambo ryayo tudashobora kunesha n’umwe muri aba banzi bacu. Ibyanditswe ni inkota yacu, ifite ubugi impande zombi, iyo dushobora gukoresha neza nk’intwaro za kera tutaneshwa. Ni iby’ingirakamaro ko igihe Umwami yagerageza gushukwa n’Umwanzi, yatsindishije ibishuko by’umwanzi amagambo ‘Haranditswe ngo’ (Matayo 4 : 4, 7, 10).
(2) Iyi shusho yerekana na none gucengera: Yerekana ubushobozi bwo gutema no kwinjira imbere muri twe igahura n’ibyo dukeneye by’imbere, ibyo umutima wacu ukeneye by’Umwuka. Ibi ni byo Abaheburayo 4:12 wibandaho. Ijambo ry’ Imana rifite ubushobozi bwo guhangana n’ingorane zacu zo kwicira urubanza, no kugira ubwoba, impamvu z’amafuti, uburakari, agahinda, n’ugushaka ibyubahiro, agaciro n’intego.
Mu Befeso 6:17 Pawulo atubwira ko dukeneye gutwara intwaro zacu. Ibi bivuga kwiga kumenya inkota yacu n’uko twayikoresha mu byo dukora byacu bya buri munsi.
Mu Baheburayo 4:12 umwanditsi atubwira iby’ ingorane zo kwirengagiza. Kubera igihe aba bizera bari bamaze bakijijwe, bagombaga kuba baramaze kuba abigisha b’Ijambo ry’ Imana. Birengagije guteranira hamwe ubwabo ngo bumve Ijambo ry’Imana, bityo bituma batamenya gukoresha Ibyanditswe.
Abaheburayo 5:11-12 “Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabay’ ibihuri. 12 Kandi, nubwo mwari mukwiriye kub’ abigish’ubu, kuko mumaz’ igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kwongera kwigishwana mwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye.”
Abaheburayo 4:12 ‘Kukw’ ijambo ry’ Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ ubugi burut’ ubw’ inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugez’ ubwo rigabany’ ubugingo n’ umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’.
Ibi bitwigisha ko Ijambo ry’ Imana ari ryo risuzuma ubugingo bwacu. Ni umucamanza w’ ibyiza n’ibibi. Ritubwira uko dukora, aho dukosa, impamvu, n’uko twahakosora. Kimwe n’uko urushanwa abwirwa uko agomba kurushanwa, ni ko n’Ijambo ry’Imana ari umucamanza w’uko twitwara n’ibyo dukora, uko turushanwa, ubugingo bwacu bw’imbere n’imico yacu igaragara.
Tugomba kuba abantu bafite amatwi yo kwumva no kwubaha ubucamanza bw’Ijambo ry’Imana mu bugingo bwacu. Tugomba kuba abantu bubaha, ariko nkuko John R. Stott yabyanditse,
Gake cyane niba byaranigeze kubaho mu mateka yayo maremare isi ntiyigeze igira uku kugomera ubutegetsi ... Igisa naho ari gishya uyu munsi wa none, icyakora, ni umunzani wo kugoma kw’isi n’intekerezo zigushyigikira. Nta gushidikanya ko iki kinyejana cya 20 cyabayemo uguhinduka gukomeye ... Ubutegetsi bwinshi bwemewe (umuryango, ishuli, kaminuza, Igihugu, Itorero, Bibiliya, Papa, Imana) burasugurwa. Ikintu cyose kinezeza ibiriho, ni ukuvuga, uburenganzira buriho cyangwa imbaraga zikomeye, kirasuzumwa neza maze kikarwanywa.71
Kwibaza ibyo abantu bavuga, iyo dukoresheje Ijambo ry’Imana nk’umugereka wacu, si ko ari bibi iteka ndetse bibwirizwa na Luka mu Byakozwe 17:11. Ariko iyo tutitonze, dushobora gufatwa umunsi umwe ntitugire icyo twumva cyangwa ngo dusobanukirwe ibibwirizwa n’inyigisho z’Ijambo ry’Imana. Tubifata nk’aho byaba ari igitekerezo cy’umuntu kandi dushobora gutangazwa no kwuzura ibitekerezo byacu ubwacu. Stott arakomeza,
Buri muntu afite ibitekerezo bye n’ibyo yemera, kandi akabifata nk’aho ari byiza nk’iby’umubwiriza. Ese akeka ko ari nde, niko abantu babaza - bucece iyo badasakuje - ku buryo yakumva ko anshyiriraho amategeko?72
Ariko ikibazo ni mbese Ubutumwa (bwo mu gitabo, kuri cassette, cyangwa bwo ku meza y’umubwiriza) burimo ukuri kwo mu Byanditswe? Bushingiye se ku Byanditswe kandi burimo ubusobanuro bukurikije ikiboneamvugo, igice, no guhuza n’Ibyanditswe, cyangwa se umubwiriza cyangwa umwigisha akoresha Ijambo ry’Imana mu buryo butari bwo Ese yumva atsindwa n’uko asoma mu Ijambo ry’Imana ibitekerezo bishyigikira ibyo we yifitiye muri gahunda ye?
Zaburi 19:14 ‘Amagambo yo mu kanwa kanjye n’iby’umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka, gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.’
Zaburi 119:105 ‘Ijambo ryawe n’itabaza ry’ibirenge byanjye, n’ umucy’ umurikir’ inzira yanjye.’.
Zaburi 119:130 ‘Guhishurirw’ amagambo yawe kuzan’ umucyo; guh’abasw’ubwenge.’
Imigani 6:23 ‘Kukw’ itegeko ar’ itabaza, amategek’ar’umucyo; kand’ibihano byo guhugura ar’inzira y’ubugingo.’.
Akamaro k’itara ni ububasha bwaryo bwo gutanga umucyo. Mu Byanditswe, umucyo rikoreshwa kandi rifite ubusobanuro butatu:
(1) Gukoreshwa mu kumurika: Uku gukoreshwa kwibanda ku gikorwa cy’umucyo. Umucyo utanga urumuri Umucyo umurikira mu bugingo bwacu ngo wirukane umwijima, kumurikira inzira cyangwa ingendo zacu intambwe ku yindi. Umucyo utuma tudasitara no kugwa mu bintu bishobora kutwica. Umucyo umeze utyo urakingira.
(2) Gukoreshwa mu by’ubwenge: Gukoreshwa gushyigikira ukuri kukamenya amakosa n’ibishuka bikayobya. Ni mu mucyo w’Ijambo ry’Imana dushobora kumenyera no kwirinda iby’imihango n’inyigisho z’ibinyoma byo mu isi iyobowe kandi iyobejwe na Satani. Umunyamakuru yigeze kubaza umunyamaguru niba azi ingorane ebyeri zikomeye kurusha izindi mu isi izo ari zo. Yaramusubije ati, ‘simbizi, nta n’icyo bimbwiye’. Umunyamakuru yarambwiye ati, ‘ni byo koko, ese wabimenya ute?’.
Ibyo tutazi ku Ijambo ry’Imana ntibishobora kutugirira nabi gusa, ahubwo uko igihe gihita bizatugirira nabi. Kuki? Kuko mu mateka abantu bagiye bagushwa n’ibinyoma. Imihango igeraho ikemerwa nk’ukuri. Bivuge kenshi kandi aho bikwiriye abantu bazageraho batangire kubyizera - wabyemera utabyemera! Iyi mihango ituruka he? Ituruka mu kutwoza ubwonko dukura mu migenzo idukikije ya buri munsi kimwe no kwisobanura (amagambo meza y’ibinyoma dukunda kwibeshyaho ubwacu kugira ngo dukore ibyo twishakiye).
Reka mbabwire imihango mike :
Reba igitekerezo gikurikira:
Kubera ko bashakaga gutura iburasirazuba bwa Yorodani aho bashobora kuragira amashyo yabo, Mose yaburiye ubwoko bwa Rubeni na Gadi ku byerekeye kunanirwa gufasha indi miryango y’iryo shyanga kwirukana abari bahatuye,
Kubara 32:23 ‘Ariko ni mutagenza mutyo, muzaba mucumuye k’Uwiteka, kandi mumenye neza yukw’icyaha cyanyu kizabatoteza.’
Mu Bagalatiya Pawulo yaranditse ati,
‘Ntimuyobe: Imana ntinegurizw’izuru; kukw’iby’umuntu abiba, ari by’azasarura. 8 Ubibir’umubiri we, mur’uwo mubiri azasaruramo kubora, arik’ububir’Umwuka, mur’uwo Mwuka azasaruramw’ubugingo buhoraho.’ (Abagalatiya 6:7-8).
Mu Umubwiriza 8:11-12 dusoma aya magambo,
‘Kuko iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gitum’imitima y’abantu ishishikarira gukor’ibibi. 12 Nubw’umunyabyah’acumura kar’ijana, arikw’akaramba, nzi rwose yukw’abubah’Imana bar’imbere yayo ari bo bazamererwa neza:’
(3) Gukoreshwa mu by’umuco: Muri uku gukoreshwa tubona ko imbuto z’umucyo ari ugukiranuka. Muri Yesaya Imana itwibutsa ko inzira zacu atari inzira zayo - kandi ni ukubera ko ibitekerezo byacu atari byo bitekerezo byayo. Gukiranuka n’imico myiza ntibishobora kubaho mu cyuka aho Imana itazwi mu kuri kubera ko yo ubwayo ari ukuri, ni umucyo w’Ibyanditswe bitubatura.
Nta tara rigira umumaro ridacanywe kandi ngo ryerekezwe mu nzira y’umuntu cyangwa ku byo mu bugingo bw’umuntu (reba Matayo 5:14 n’ikurikira). Kubera abandi umucyo bitangirira ku kubaho mu mucyo w’Imana (Ijambo ryayo) ubwacu. Tugomba kumenya gukoresha itara ryacu. Ntiriba itara ryacu by’ukuri tutararyiga ngo tunemere kurikoresha. Isi yuzuye umwijima, ariko itara ry’Ijambo ry’Imana - Ukuri kw’Imana - ryirukana umwijima w’isi. Birigisha kumenya imbuzi n’amategeko ya Pawulo byo mu Befeso 5 aho atubwira ko bitworohera kugendera mu mwijima nubwo turi abana b’umucyo. Bisaba ibikorwa no kwitangira Ijambo ry’Imana mbere y’uko ubugingo bwacu buza mu mucyo w’Ibyanditswe.
Yeremiya 10:23 ‘Uwiteka, nzi kw’inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu munt’ugenda kwitunganiriz’intambwe ze.’
Mu Bafilipi 1:10 ijambo abataryarya ni Ikigiriki eilikrines. Mu gihe inkomoko z’iri jambo ishidikanywaho, bamwe bavuga ko igizwe na heile, imirasire y’izuba, na krino, guca imanza. Bisobanura ngo guca imanza cyangwa kurebera ku mucyo kandi yerekana igishobora guhagarara kidatsinzwe mu mucyo w’izuba. Ryerekeye umuntu ufite ubugingo by’inyangamugayo kandi butaryarya. Mu bihe byashize iri jambo ryakoreshwaga ku baguzi ku byerekeye ibyacururizwaga mu isoko. Amaduka ya kera yabaga yijimye ku buryo byashobokaga guhisha ububi bw’ibyacuruzwaga cyangwa bigasigwa irangi cyangwa ubushishi. Kubera aka kamenyero abaguzi bashoboraga gusohora icyo bashakaga kugura bakabijyana ku mucyo w’izuba ngo barebe ko igicuruzwa nta nenge gifite, ngo barebe ko ari eilikrines. Nshuti, iki ni cyo twese dukeneye. Dukeneye buri munsi, buri cyumweru kwisuzumira ku mirasire y’izuba ry’Ijambo Ryera ry’Imana.
Abafilipi 1:10 ‘Mubon’uko murobanur’ibinyuranye, kandi mubon’uko mub’abataryarya n’inyanga-mugayo, kugeza ku munsi wa Kristo,’
2 Abakorinto 3:18 ‘Ariko twebwe twese, ubwo tureb’ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo, mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we, tugahabwa ubwiza burut’ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwami w’ Umwuka’.
Yakobo 1:22-25 ‘ Ariko rero mujye mukor’iby’iryo Jambo atar’ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; 23 kuk’uwumv’Ijambo gusa, ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24 Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa ukwasa. 25 Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ariyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora’.
Indorerwamo ni ikintu cyerekana uko umuntu asa. Itwereka ishusho yacu. Iby’ amahirwe, uretse iyo ikozwe nabi, cyangwa ukundi, indorerwamo ntibeshya. Bibiliya ni indorerwamo itunganye - yerekana ukuri - ukuri kw’ uko turi. Ifoto y’amabara ishobora gukorwa ku buryo ihisha ubusembwa, isununu, iminkanyari, inkovu, ariko indorerwamo itwereka uko turi neza. Ariko iby’amahirwe, Bibiliya, nk’indorerwamo, ifite intego ebyeri cyangwa ibyo itwereka bibiri.
Iyo umuhungu muto ahagararanye na se imbere y’indorerwamo, aribona ubwe akabona na se aba ashaka gusa nawe igihe azakura. Imwereka icyitegerezo cy’uko aba ashaka buzaba. Ijambo ry’ Imana rimeze rityo. Ntiritwereka gusa abo turibo n’icyo turi cyo, ahubwo ritwereka n’Umwami Yesu - icyitegererezo n’intego byacu. Ariko biba gusa iyo twize kumutumbirira mu ndorerwamo y’Ijambo rye kandi tukagendera mu Mwuka.
Kimwe n’andi mashusho y’Ijambo ry’Imana, indorerwamo igomba gukoreshwa neza bitari ibyo ntacyo yatwungura. Mu kudakoresha cyangwa gukoresha nabi indorerwamo, nta cyo twunguka ku by’iyo mpano itangaje y’Imana yo kuduhindura no kudukiza. Binyibukije ukuntu umugore wanjye mwiza ahagarara buri gitondo imbere y’indorewamo. Mu by’ukuri, mutekereze uko abantu benshi basa baramutse batitaye ku byo babonye mu ndorerwamo buri gitondo mbere y’uko biyuhagira, boza amenyo, gutunganya imisatsi.
Icyibandwaho muri Yakobo 1:19-25 ni uko tutagomba kwiha kuba abizera bo hejuru bireba nko mu bikino mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana. Biratworohera cyane kubikora mu buryo bw’imirimo itegetswe n’idini nko kujya mu rusengero no mu ishuri ryo ku cyumweru cyangwa kumara iminota icumi mu gitabo cy’amasengesho. Muri iki gice, Yakobo avuga ku byo kugira kwizera gufite ibikorwa ku buryo ikigerwaho ari ugukizwa mu by’Umwuka no kwerekana mu bikorwa gukiranuka mu bugingo buhinduwe.
Reba Yakobo 2:21 aho Yakobo abaza ikibazo ati ‘Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? ’Yakobo ntabwo avuguruza Pawulo. Igihe Pawulo avuga ibyo gutsindishirizwa kubwo kwizera avuga ibyo gutsindishirizwa imbere y’Imana, Yakobo we yandika ibyo gutsindishirizwa imbere y’abantu, gihamya y’ibikorwa no kwerekana ubusabane nyakuri n’Imana aho kuba iby’idini gusa.
Ijambo ry’Ikigiriki ‘Yatsindishirijwe’ ni dikaivo. Iri jambo rifite ubusobanuro bubiri bw’ingenzi. (a) Rishobora gusobanura “gutangaza, kugira umuntu ukiranuka cyangwa gufata umuntu nk’umukiranutsi.” Muri ubu buryo risobanura gutangaza ko umuntu nta kimuhama, guhanagurwaho icyaha. Pawulo akoresha dikaioo cyangwa igitekerezo cyo gutsindishiriza muri ubu buryo. Kubera umurimo wa Kristo no kubwo kwizera umuntu ku giti cye, ibyaha byacu birababarirwa, igihano cy’icyaha gikurwaho, maze tukitwa abakiranutsi muri Kristo. (b) Ariko dikaioo ishobora na none gusobanura kwerekana cyangwa gutanga cyangwa guhamya ko umuntu ari umukiranutsi.73 Ubu ni uburyo Yakobo akoreshamo iryo jambo. Hamwe n’ibiri mu mutima, soma Yakobo 1:19-21.
Ruhamwa aha ni ugushira mu muntu imico y’Imana, gukiranuka cyangwa ubugingo buhinduwe bikorwa binyuze mu kwizera ubugingo bwacu buhinduwe muri Kristo. Nk’abantu bahinduwe bashya bafite kwizera Kristo, ubugingo bwacu bugomba guhinduka.
Yakobo 2:1 ‘Bene data, kwizera kwanyu mwizer’Umwami wanyu Yesu Kristo w’icyubahiro ntikube uko kurobanur’abantu ku butoni.
Yakobo 1:18 ‘ Yatubyarishij’ijambo ry’ukuri, nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo’.
Ariko niba kwizera Kristo muzima kwacu ari ukwakira ubugingo bwe mu bwacu mu buryo bw’ubugingo buhindutse bwerekanwa gutsindishirizwa kwacu, ubugingo bushya bugomba kuzanwa mu bumwe nyakuri n’Ijambo ry’ubugingo, ryo nk’imbuto iterwa, riramera, rikazana imizi, rigakura, rikabyara (indi shusho), bigatanga gukizwa mu buryo bw’Umwuka. Iyi ni yo njyana y’umurongo wa 21.
Muri Yakobo 1:22-25, Yakobo atubwira ko tudakoresheje Ijambo ry’Imana twitonze kugira ngo tugere ku gakiza kacu no guhinduka mu by’Umwuka, tuba twibeshya ubwacu kandi tunyuranya n’intego n’umugambi by’Imana.
‘Mwiyerekane’ muri Bibiliya yitwa NASB, ni inshinga y’Ikigiriki itondaguwe mu buryo bw’itegeko, ginomai. Isobanura ‘muhinduke’ kandi yerekeye ibyo kwiga gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana buri gihe. Bibiliya yitwa KJB yanditswe itya ‘Ariko rero, mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, ...’ ‘Mukora’ ni poietes kandi yerekeye ku bikorwa bitanga umusaruro bikurikije igishushanyo cyatanzwe.
‘Atari ugupfa kuryumva gusa’ bisobanura ngo ‘atari abumva bonyine’. ‘Bonyine’ cyangwa ‘gusa’ ni Ikigiriki monos risobanura ngo ‘kuba wenyine’. Kwiga Bibiliya n’imirimo y’idini bigomba gushyirwa hamwe no kurishyira mu bikorwa no gukiranurwa hamwe n’umurimo w’Imana biti ihi se byaba kwishuka.
‘Mwishuka’. ‘Kwishuka’ ni paralogizomai riva kuri para, ‘hamwe no’ cyangwa ‘kubwo, byahise’, hongeyeho na logizomai, ‘gutekereza, kubara’. Yakobo aburira abantu kudatekereza mu buryo bunyuranye n’ukuri n’intego yako noneho bakishuka.
Mbese twishuka dute? Twishuka ubwacu iyo dutekereza ikintu kitari ukuri (reba umurongo wa 26). Muri ubu buryo tunyuranya n’ukuri tugahusha intego yako. Ibyanditswe bigenewe kuduhindura ngo duse na Kristo. Niba ibi bitaba, turushaho kwishuka dukomezwa kubeshywa no kuba ibikinisho by’amayere ya Satani n’ibihendo by’isi kubera ko twanga kwumvira Ijambo ry’Imana (reba umurongo wa 27). Niba tudacengera Ijambo ry’ Imana ngo ritubere indorerwamo, tuzacengerwa n’iby’isi mu buryo tudasobanukiwe. None intego y’Imana ni iyihe?
Ariko
Cyangwa tukaba imbere y’amahitamo:
Idini rya gatigisimu, idini ryigisha ibyo gufata mu mutwe gusa (Yesaya 29:13). Ibi ni ugupfa gufata mu mutwe amategeko n’amabwiriza cyangwa inyigisho n’amahame by’idini. Igira inyigisho imwe ihoraho cyangwa gusubiramo ibintu utanabitekerejeho cyangwa se ngo ubishyire mu bikorwa. Ibi bijyana kuri:
Akamenyero k’idini, kwinjira mu bintu ariko ari nta by’Umwuka nyakuri. Kugendera mu migenzo y’idini no gufata mu mutwe ibyo uvuga n’intekerezo, ariko nta by’ Umwuka cyangwa kubishyikira wowe ubwawe - kutumva no kudakora. Ibi bijyana kuri:
Kutera imbuto. Abakristo batera imbuto kandi bashobora guhanwa n’Imana. Guterwa no gupfa ku by’Umwuka by’umwizera w’umunyedini, nk’Abafarisayo bo mu bihe cya Kristo - Imva zogeje zera.
Babaga bera inyuma, ariko imbere baraboze ndetse barapfuye. Iri jambo rikoreshwa no ku bakristo ba kamere baba barakijijwe, ariko ntibabe batewe ku muzabibu (Yohana 15) bityo ntibabashe bwera imbuto.
Yesaya 55:10-11 ‘Nkuk’imvura na shelegi bimanuka bivuye mw’ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto, bugatosa n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto, n’ushaka kurya bukamuh’umutsima; 11 ni kw’Ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruk’ubusa, ahubwo rizasohoz’ibyo nshaka, rizashobora gukor’icyo naritumye.’
Yeremiya 17:5-8 ‘Uku ni k’Uwiteka avuga, ati: Havumw’umuntu wiringira undi muntu, akishim’amaboko ye, mu mutima we akimur’Uwiteka. 6 Azab’ameze nk’inkokore yo mu butayu, kand’icyiza ni kiza, ntazakibona, ahubw’azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo. 7 Hahirw’umuntu wizer’Uwiteka, Uwiteka akamuber’ibyiringiro. 8 Kukw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi, gishorer’imizi mu mugezi, ntikizatiny’amapfa n’acana, ahubw’ikibabi cyacyo kizahoran’itoto; ntikizita ku mwaka wacanyemw’amapfa, kandi ntikizareka kwer’imbuto zacyo.’
Abefeso 5:26 ‘Ngw’aryeze, amaze kuryogesh’amazi n’Ijambo rye,’
(1) Ishusho yo kwoza: Ijambo ‘aryanganyaho amahage’ muri Yohana 15:2 ni Ikigiriki, kathairo, risobanura ngo, ‘kwoza’. Rikoreshwa mu gukuraho amashami atagira umumaro (ibisambo ku kawa). Soma Matayo 15:1-20 na 12:33-35. Usobanukiwe icyo bishushanya? Abafarisayo bitaga ku by’inyuma bategekwa n’idini, ariko imbere babaga banduye kubera ko basuzuguraga amazi y’Ijambo ry’Imana yashoboraga kuboza imitima yabo akabuzuza ibyiza.
Zaburi 119:9 ‘Umusor’azez’inzira y’ate? Azayejesha kuyitondera nkukw’ijambo ryawe ritegeka.’
Yohana 15:2-3 ‘Ishami ryose ryo muri jye riter’imbuto, arikuraho; iryer’imbuto ryose aryanganyahw’amahage yaryo, ngo rirusheho kwer’imbuto. 3 None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.’
Ibyanditswe bitwikurura ibibi biba muri twe bikadushishikariza guhinduka. Ariko biduha n’imbaraga zidufasha guhinduka tubonera mu kuri kuduhishurirwa muri Kristo, bityo, kweza ubugingo bwacu ho icyaha n’ibyanduza by’iyi si.
(2) Ishusho yo guhindurwa bashya: Nk’ikinyobwa gikonje cy’amazi ku munsi ushyushye, Ijambo ry’Imana rihindura mushya umuntu w’imbere.
2 Abakorinto 4:16-18 ‘Ni cyo gituma tudacogora; kandi nubw’umuntu wacu w’inyum’asaza, umuntu wacu w’imbere ahor’ahinduka mushya uko bukeye; 17 kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemer’ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. 18 Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka: kukw’ibibonek’ar’iby’igihe gito, nahw’ibitaboneka bikab’iby’iteka ryose.’
(3) Ishusho yo kwera Imbuto: Tutari mu Ijambo ry’Imana, dusa n’umuntu uzerera mu kitagira amazi, mu butayu, wazanywemo ingufu n’imbaraga z’Umwuka, wumishijwe n’ubushyuhe bw’ubugingo nk’uko ahura n’ibiruhanya byabwo no kuba atishingikiriza ku Mana. Tudafite Ijambo ry’Imana ngo rituyobore, riduhindure bashya, kandi ritubwirize, nta kabuza tuzamarira imbaraga zacu mu bitagira umumaro byo mu isi.
Dushobora kwunguka byinshi mu by’isi n’ubutunzi bwayo, cyangwa se kumara ubugingo bwacu dukurikirana iby’isi, ariko, inzira twafata iyo ari yo yose, iyo Ijambo ry’Imana atari isoko y’ubugingo bwacu, twonona ubugingo bwacu mu by’imigambi y’Imana. Ariko niba Ijambo ry’Imana ari isoko y’amazi y’ubugingo bwacu, tuzaba nk’umuntu wizera Uwiteka tubona muri Yeremiya 17:5-8 na Zaburi 1:2-3.
Yeremiya 17:5-8 ‘Uku ni k’Uwiteka avuga, ati: Havumw’umuntu wiringira undi muntu, akishim’amaboko ye, mu mutima we akimur’Uwiteka. 6 Azab’ameze nk’inkokore yo mu butayu, kand’icyiza ni kiza, ntazakibona, ahubw’azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo. 7 Hahirw’umuntu wizer’Uwiteka, Uwiteka akamuber’ibyiringiro. 8 Kukw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi, gishorer’imizi mu mugezi, ntikizatiny’amapfa n’acana, ahubw’ikibabi cyacyo kizahoran’itoto; ntikizita ku mwaka wacanyem’amapfa, kandi ntikizareka kwer’imbuto zacyo.’
Zaburi 1:2-3 ‘Ahubw’amatageko y’Uwiteka ni yo yishimira kand’amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro, 3 Uw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyer’imbuto zacy’igihe cyayo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icy’azakora cyose kizamubera cyiza.’
Dukunda kuba nk’umuntu uri mu butayu akabona ukurabagirana agakeka ko icyaha ari ikintu cyo kumumara inyota. Mu buryo nk’ubwo, akenshi abantu bakurikirana ibyo bakeka ko byabaha ibyishimo no kumererwa neza, n’ibinezeza n’ubutunzi byo muri iyi si. Ariko ni ukurabagirana gusa. Ni ibihendo bishyirwaho na Satani abantu bizera kubera ko bidashinze imizi neza mu isoko y’Ijambo ry’Imana. Abo bashatse kwiyoborera ubugingo bizera imbaraga zabo ubwabo kandi byatumye biha akato ubwabo, nk’uko byari biri, bicira mu mburabuturo y’ibisubizo by’umuntu n’ibihendo bye. Ntibize kumenya gutandukanya ibyishimo nyakuri n’ibya nyirarureshywa.
Umuntu ashobora gusambana agashimisha igitsina, ariko nta na busa ngo agire umunezero nyakuri. Kandi nk’uko biri mu by’ubusambanyi, ni ko ari ukuri muri buri buryo bwo gusambana mu by’Umwuka aho abantu basambana n’iby’isi bakima Imana amatwi n’imitima byabo. Mbese uri igiti cyatewe hafi y’amazi y’ubugingo? Cyangwa se uri nk’ibyatsi bibi bidakomeye kuburyo uhuhwa n’imiyaga y’ibinaniza n’ibishuko?
Yobu 23:12 ‘Ntabwo nasubiy’inyuma ngo mve mu mategeko yategetse; Ndets’amagambo yo mu kanwa kayo yamberey’ubutunzi bundutir’ibyo kurya binkwiriye.’
Yeremiya 15:16 ‘Amagambo yawe amaze kuboneka, ndayarya maz’amber’umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye: kuko nitiriw’izina ryawe, Uwiteka, Mana nyir’ingabo.’
Ezekiyeli 2:8 ‘Ariko weho, mwana w’umuntu umv’icyo nkubwira; we kub’umugome nk’iyo nzu y’abagome; bumbur’akanwa kawe, maz’icyo nguha, ukirye.’
Ezekiyeli 3:1-3 ‘Maz’arambwir’ati: Mwana w’umuntu, icy’ubonye ukirye, ury’uwo muzingo, maz’ugende, ubwir’inzu y’Isirayeli. 2 Nuko mbumbur’akanwa, angaburir’uwo muzingo. 3 Arambwir’ati: Mwana w’umuntu, haz’inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemw’uyu muzingo nguhaye. Nuko mperako ndawurya; mu kanwa undyohera nk’ubuki.’
(1) Gushyigikirwa, imbaraga, kwihangana: Nk’uko umuntu akenera ibiryo by’umubiri ngo bitunge ubuzima n’ubugingo bye kandi bimuhe imbaraga, ni ko n’Imana yaturemeye kugira ngo ubugingo bwacu bw’Umwuka bugaburirwe ibyo kurya by’Umwuka byo mu Ijambo ry’Imana. Iyi mirongo ibiri ikurikira irabihamya.
Yobu 23:12 “Ntabwo nasubiy’inyuma ngo mve mu mategeko yategetse; Ndets’amagambo yo mu kanwa kayo yamberey’ubutunzi bundutir’ibyo kurya binkwiriye.” Mu gusubiza ibirego bya Elifazi, Yobu yavuze ko yakurikiye inzira z’Imana yiringirwa. Ate? Kubera ubumwe bwe n’Ijambo ry’Imana. Kuri We rimbera nk’ibyo kurya bikwiriye ubugingo.
Yeremiya 15:16 “Amagambo yawe amaze kuboneka, ndayarya maz’amber’umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye: kuko nitiriw’izina ryawe, Uwiteka, Mana nyir’ingabo.” Yeremiya yahawe imbaraga mu gihe yarimo atotezwa n’ishyanga kubera ko, mu gihe ishyanga ryari ryarimuye Ijambo ry’Imana, Yeremiya we yaryakiriye nk’ibyo kurya kandi araryishimira nk’ibitunga umutima we.
Iyi mirongo yombi yerekana ko ari ngombwa ko ubugingo bugaburirwa ibyo kurya byo mu Ijambo ry’Imana kugira ngo bubashe gutanguranwa intego iri imbere yacu - umugambi n’intego by’Imana kuri buri wese muri twe mu binaniza byo muri ubu bugingo.
Muri iyi shusho y’Ijambo ry’Imana nk’ibyo kurya bidukwiriye, iyi mirongo yerekana akamaro k’Ijambo ry’Imana mu kudushishikaza, kudutera inkunga n’imbaraga, no kuduha ubushobozi bw’umurimo w’Imana. Gutungwa n’Ijambo, kubera ko rituma dutegera ugutwi ijwi ry’Imana, riduha umutwaro, ubushake, n’inkunga ikenewe ku murimo w’Imana ntitwite ku bwoba bwacu cyangwa ingorane duhura na zo. Ibyanditswe bitwegereza umutima w’Imana.
Reba umugereka wa mbere ku byerekeye Ezekiyeli 2:8; 3:1-3, 14.
Iyo tudatungwa n’Ijambo ry’Imana ngo turyemerere kwuzura imitima yacu n’ubwenge bwacu, dushobora, (a) kudakora umurimo w’Imana cyangwa se, (b) tuzawukora tubitewe n’impamvu zitari zo kandi akenshi iyo nta gitekerezo cy’umugambi w’Imana nta n’ibyishimo mu Mwami bibaho.
Kimwe mu bintu bitubuza gusubiza Imana, Ijambo ryayo, n’umurimo Imana ishaka ko buri wese akora nk’uko ikorera kandi ikayobora ubugingo bwacu, ni ukutugira abaja b’ ‘ubugingo bwiza’. Umugani w’umubibyi, ubutaka n’imbuto urabyerekana muri Mariko 4:18-19.
Mariko 4:14-20 ‘Umubibyi ni ubib’Ijambo ry’Imana. 15 Izo mu nzira, ahw’iryo Jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza, agakuramw’iryo Jambo ryabibwe muri bo. 16 N’izibibwe ku kara na bo nuko, iyo bumvis’iryo Jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe, 17 ariko kuko batagir’imizi muri bo, bakomer’umwanya muto; iyo habayehw’amakuba cyangwa kurenganywa bazir’iryo Jambo, uwo mwanya birabagusha. 18 Abandi bagereranywa n’izibibwe mu mahwa; abo nibo bumvir’iryo Jambo. 19 Maz’amaganya y’iyi si, n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuz’ibindi, iyo bibinjiye mu mitima, binig’iryo Jambo, ntiryere. 20 Kand’abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo nibo bumv’iryo Jambo bakaryemera; nibo ber’imbuto, umwe mirongw’itatu, undi mirongw’itandatu, und’ijana, bityo bityo.
(2) Kuba ibice by’ubugingo bitihagije: Iyi shusho y’Ijambo ry’Imana nk’umutsima udukwiriye yagenwe n’Imana mu kwerekana no kwigisha kudahaza no kutagira umumaro kw’ibyiswe ibice by’umubiri, cyangwa ndetse n’ibyo ubugingo bukeneye bisanzwe by’umubiri. Itwigisha ko umuntu adashobora (ndetse ntiyanabiteganirijwe) gutungwa n’umutsima gusa. Umutsima werekana ibya ngombwa ubu bugingo bukenera ibyo umuntu agerageza ngo abone umunezero, kumererwa neza, n’imbaraga.
Gutegeka 8:3 ‘Nuko yagucishije bugufi, ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu war’utazi, na basekuruza banyu batigeze kumenya; kugira ngw’ikumenyeshe yuk’umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yukw’amagambo yos’ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.’
‘Yagucishije bugufi, ikundira ko wicwa n’inzara’. Imana yayoboye Abisrayeli mu butayu aho batari bafite ikindi atari ukwiringira cyangwa bakayivovotera. Mu butayu ntibashoboraga guhinga ibyo kubatunga: bagombaga kwishingikiriza ku Uwiteka gusa. Ibi byari ugucishwa bugufi no kwigishwa. Ariko Imana yari ifite umugambi wihariye - ‘kugira ngo ikumenyeshe (na twe kandi) yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ...’ Ibi byashakaga kuvuga ko ibyo kurya byabo, imyenda yabo, ikintu cyose (umurongo wa 4) cyaturukaga ku mategeko n’amateka y’Imana n’imigisha yayo isumba byose.
Imana iravuga gusa ibyo dukeneye. Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo n’Imana ituma uwo mutsima uboneka. Ariko si ibyo gusa.
Ibi birimo na none umugambi w’Imana ku Bisrayeli nk’ishyanga. Ijambo ry’Imana rituruka mu kanwa k’Imana ntirica amateka gusa nko gutanga iby’umubiri ukeneye mu bugingo, ahubwo birimo n’umugambi wayo ku Bisrayeli ngo babere ishyanga ry’abatambyi andi mahanga yo mu isi. Ibuka, kubera ibinyoma n’ibihendo bya Satani guhera mu busitani bwa Edeni, amahanga yari yarimuye Imana. Yashakaga kubaho atunzwe n’umutsima gusa, atishingikirije ku Mana. Yashakaga gukora nk’aho Imana itigeze ibaho (Itangiriro 3:11). Ibi ni byo byateye Imana guhamagara Aburahamu ikamukura muri Uri muri we akaba ari ho hagombaga kuva ubwoko bw’Abisrayeli bagombaga na bo kuba: (a) Abahagarariye Imana mu isi, (b) Abakurikiza Ijambo ry’Imana, na ( c) umugende w’Umucunguzi (Kuva 19:5, 6; Gutegeka 4:4-8; Abaroma 9:4-5).
Kimwe mu bidushishikaza by’impamvu bikomeye ni ukubaho tuzi umugambi w’Imana, tukamenya ko ubugingo bufite agaciro kandi bukaba burenze ibyo tubona ndetse duhoramo umunsi ku wundi. Kugira ngo ubugingo bugire agaciro, abantu bagomba kubona umugambi n’ukuboko by’Imana mu bugingo bwabo. Ubugingo butagira ibyo ni ubugingo butagira umumaro, nk’uko igitabo cy’Umubwiriza kibyerekana neza.
Umuntu yishingikiriza Imana n’Ijambo ryayo - ku gituruka mu kanwa kayo, twishingikiriza ku mategeko yayo, amasezerano yayo, n’imigambi yayo, atari ku mutsima wacu wa buri munsi gusa, ahubwo mu buryo bukwiriye ubugingo. Kubera ko ibyo ari uko bimeze ntitwagombye kuba twishingikiriza ku Mwami mu gutungwa n’Ijambo rye? Ijambo ry’Imana ni isoko yo kwizera kwacu n’igituma tubana n’Umwami n’umutima We.
Abaroma 10:17 ‘Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.’
Ntitwaremewe gusa kuba ubugingo no kwishimira imigisha y’ubugingo tutishingikirije ku Mana, cyangwa se ngo twishingikirize kuri yo gusa. Twaremewe kubaho dukurikije imigambi y’Imana, kubaho muri We no ku Bwe. Ikindi kintu gitandukanye n’iki ni imburamumaro. Ni ishusho y’akanyamaswa kitwa Gerbille mu mugani w’ikinyabiziga - gihora kigenda ariko ntikigire aho kijya. Kugira ngo tugarure iyi shusho mu buryo burushijeho kwemeza abantu, reka turebe indi mirongo mike
Ahantu ibivugwa mu Kubara 11 byabereye hitwaga Tabera, ‘imva z’abifuje’. Kwifuza ibyo muri ubu bugingo bijyana ku rupfu rutunguranye rw’abantu benshi. Ariko icy’ingenzi kurushaho, abantu bifuzaga kwongera kubona ibyo muri Egiputa n’ibyabo byashize byo mu isi aho gutumbira ku kugera muri Kanani n’umugambi w’Imana ku ishyanga ryose. Ukwivovota kwo mu murongo wa kane kwatangiriye mu bantu basanzwe, abari bazanye n’Abisrayeli bava mu Egiputa. Ariko nk’uko umurongo wa cumi ubyerekana, ibi byabaye nk’umusemburo, nuko bikwira mu mahema yose.
Abanyamerika hamwe n’ibyo kurya byinshi n’ibyo guhitamo byinshi bafite, bashobora gushukura no kwifatanya no kwivovota kw’Abisrayeli, ariko yaba Imana cyangwa Mose nta wigeze yifatanya na bo (reba imirongo ya 1, 10). Reba ukuntu uku kwivovota no kwifuza ibyo bibukaga byashize, abantu babaga bari kugomera imigambi y’Imana: (a) Kuzana Abisrayeli muri Kanani ngo basohoze imigambi yayo yo kubagira ubwoko bw’abatambyi, no (b) kwiga isomo ryo mu Gutegeka 8:3 _ kugira ngo babashe kwiga kubaho mu byishimo byo kuyoborwa n’Uwiteka, imigambi yera ye, no mu byo yabakoreraga (reba 11:20).
Zaburi 106:14-15 ‘Ahubwo bifuriza cyane mu butayu, Bageragerez’Imana ahatagir’abantu. 15 Ibah’ibyo bayisabye; Ariko, imitima yab’iyishyiramo konda.’
Luka 12:23 ‘Kuk’ubugingo burut’ibyo kurya, n’umubir’urut’imyambaro.’
(3) Ihame ryo gusonza: Nk’uko Gutegeka 8:3 no Kubara 11:4 n’ikurikira bitwereka, akenshi Imana yemera ko duhura n’ibitugerageza n’ibirimo ubusa no gusonzera ibyo kurya by’iyi si mbere y’uko dusonzera ukuri kwayo no kuyoborwa na Yo.
Kubara 11:4-6 ‘Abanyamahanga y’ikivange, bari hagati y’Abisrayeli batangira kwifuza, Abisrayeli na bo bongera kurira, baravuga bati: Ni nd’uzaduh’inyama zo kurya? 5 Twibutse ya mafi twarirag’ubusa tukiri mw’Egiputa, n’amadegede, n’amapapali, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurusumu. 6 Ariko none turumye, nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.’
(4) Amahame yo gukanja no kumira: Dukeneye gukanjakanja Ijambo ry’Imana no kurimira buhoro buhoro. Ibi ntibivuga kuryiga gusa, ahubwo kuritekerezaho twitonze dufite umugambi wo kurishyira mu bikorwa. Dukeneye kwibaza ibibazo nk’ibi: Ibi bivuga iki? Bivuga iki kuri jye? Byahindura ubugingo bwanjye gute?
Satani, inzoka ya kera yashutse Eva (nk’inzoka mu byatsi ni ko ari) akora ijoro n’amanywa mu gushuka abantu bagategereza ko bashobora gutungwa n’umutsima gusa, umuntu ashobora kubona adafite Imana n’Ijambo ryayo. Ibi ni iby’isi - gushaka kubaho nta Mana mu bwirasi bwo kwishingikiriza kuri twe ubwacu n’ibihendo byo muri ubu bugingo.
Gutegeka 8:11-20 ‘Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ng’utitonder’ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegek’uyu munsi. 12 N’umara kurya, ugahaga, ukamara kubak’amazu meza, ukayabamo, 13 inka zawe n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’iby’ufite byose bikaba bigwiriye; 14 maz’uzirinde, umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirw’Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cy’Egiputa, mu nzu y’uburetwa, 15 ikakuyobor’inzir’ica muri bwa butayu bunini butey’ubwoba, burimw’inzoka z’ubusagwe butwika na skorupiyo n’ubutaka bugwengeye butarimw’amazi, ikagukurir’amazi mu gitare kirushaho gukomera, 16 ikakugaburira manu mu butayu, iyo basekuruza wanyu batigeze kumenya; kugira ngw’igucishe bugufi, ikugerageze, ibon’ukw’izakugirira neza kw’iherezo ryawe. 17 Uzirinde, we kwibwir’uti: Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampeshej’ubu butunzi. 18 Ahubw’uzibuk’Uwiteka Imana yawe, kukw’ari y’iguh’imbaraga zikuronkesh’ubutunzi; kugira ngw’ikomez’isezerano, yasezeranishij’indahiro na ba sekuruza wanyu, nkukw’irikomeza mur’iki gihe. 19 Ni wibagirw’Uwiteka Imana yawe, ugahindukirir’izindi mana, ukazikorera, ukikubita has’imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuk’utazabura kurimbuka. 20 Nk’amahang’Uwiteka arimbur’imbere yanyu, ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviy’Uwiteka Imana yanyu.’
Umunsi wa none, kuri byinshi, igihugu cyacu cyibagiwe Imana. Cyavuye mu bibujijwe byo mu Ijambo ry’Imana gihindukirira iby’isi bitera kubaho mu bihendo by’ubu bugingo n’ibitagira umumaro byo mu isi. Ibiri amambu, ibi by’isi ntibigirwa n’abatizera gusa, ahubwo kimwe n’Abisrayeli ba kera, byuzuye imitima y’abakristo benshi. Kubera ibi, Abisrayeli bananiwe gukorera Imana nk’ishyanga ry’abatambyi b’amahanga, kandi nk’Abisrayeli, abakristo bananirwa umurimo wabo wo kugeza agakiza ku barimbuka. Ibikurikira ni ibibazo bimwe by’ingenzi dukwiriye gutekerezaho :
Zaburi 19:10 ‘Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga.’
Zaburi 119:72 ‘Amategeko yo mu kanwa kawe n’ay’igiciro kuri jye Kirut’icy’ibic’ibihumbi by’ifeza n’izahabu.’
Zaburi 119:127 ‘Ni cyo gituma nkund’ibyo wategetse, Nkabirutish’izahabu, n’aho yaba izahabu nziza.’
Imigani 8:10-11 ‘Aho gushak’ifeza mutor’ibyo nigisha; Mushak’ubwenge kuburutish’izahabu nziza. 11 Kuk’ubwenge burut’amabuye ya marijani; kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.’
Imigani 8:19 ‘Imbuto zanjye zirut’izahabu, n’ukuri zirut’izahabu nziza; Kand’indamu yanjy’irut’ifeza y’indobanure.’
Nta gice na kimwe muri ibi byo hejuru aha tubona Ibyanditswe byiswe zahabu cyangwa feza, ariko kubera kugereranya n’izahabu cyangwa feza, aya mabuye y’agaciro ni indi shusho twagereranya n’Ijambo ry’Imana.
(1) Agaciro gahebuje karemanywe na yo: Bibiri mu bicuruzwa byagiraga agaciro byo mu Burasirazuba bwo hagati bwo hambere byari zahabu na feza. Kugereranya Ijambo ry’Imana na rimwe muri ayo mabuye y’agaciro n’indi shusho yerekana agaciro gahebuje kaba mu Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana - nka zahabu na feza- rifite agaciro karenze isi. Ayo mabuye yombi ni meza afite n’agaciro karemanywe nayo- cyane cyane zahabu. Mu gihe ibindi bintu bishobora guta agaciro, Ijambo ry’Imana, kimwe na zahabu, rigira agaciro aho ari ho hose n’igihe icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri, icyo Bibiliya yibandaho ni uko Ibyanditswe bifite agaciro kurusha zahabu, ndetse na zahabu yatunganijwe.
Kuki rifite agaciro kangana gatyo? Umunyezaburi yaranditse ati, ‘Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye kiruta icy’ibihe ibihumbi by’ifeza n’izahabu’ (Zaburi 119:72). Muri Zaburi 19:1-6 umunyezaburi avuga ku by’ubwiza bwo guhishurwa kw’Imana mu kurema n’ukuntu ukurema guhishura iby’Imana kugatangaza ubwiza bwe. Ariko arakomeza mu mirongo 7-14 akavuga ibyo guhishurwa kw’Imana kutari uko mu Byanditswe, Ibyanditswe mu miterere na kamere yabyo - icyo Bibiliya ari cyo n’icyo ikora. Kubera ibiriranga n’ibikorwa by’Ijambo ry’Imana, hagati muri ibyo umunyezaburi, yaratangaye ati, ‘Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, n’aho yaba izahabu nziza nyinshi’.
Ibyanditswe bifite agaciro gahebuje ku bugingo kuko ari Ijambo ryo mu kanwa k’Imana ubwayo. Ni ugihishurwa kw’Imana nzima. Ni iridahinyuka, ntirikuka, ni iry’ukuri, ryarageragejwe, kandi ni iryo kwiringirwa. Ni Ijambo Ryera ry’Imana kandi ririmo amagambo y’ubugingo.
Ariko hari ibirenze ibyo iyi shusho igaragaza. Iyi shusho mu kugereranya Ibyandistwe n’izahabu bitwigisha ko Bibiliya, kurusha na zahabu, ifite agaciro ko gucungura n’ak’ibiguzi zahabu na feza bidashobora kugira.
(2) Agaciro kabasha gucungura cyangwa ubushobozi bwo kugura: Kubera ko zahabu ifite agaciro, ifite ubushobozi bwo kugura. Ushobora kubona ibintu, amasambu, amazu, imyenda, ibikoresho, imikako y’agaciro, ibikoresho byo mu nzu, imbaraga, no kwinezeza utanze zahabu. Ariko hari ibyo amafaranga cyangwa zahabu bitabasha kugura. Igifite akamaro kurusha ibindi, amafaranga cyangwa zahabu ntabasha kukigura.
Kubw’ibyo dukeneye zahabu y’ubundi bwoko, zahabu y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, kwita kuri zahabu yo muri iyi si n’ibyo ishobora kugura bizatubuza zahabu y’Ijambo ry’Imana n’imigisha y’Imana.
Ni mu Ijambo ry’Imana tubona Ubutumwa Bwiza bwo gucungurwa kwacu kwamaze kwishyurwa, hadakoreshejwe izahabu cyangwa ifeza byo muri iyi si, ahubwo hakoreshejwe amaraso y’igiciro ya Yesu. Amafaranga ntashobora kugura agakiza k’igihano cy’ibyaha cyangwa se gukizwa imbaraga z’ibyaha, kwizera ubuntu bw’Imana muri Kristo ni byo byonyine bishobora kubikora. Kandi ni Ijambo ry’Imana - rifite agaciro kurusha zahabu yangirika - rizana kwizera.
1 Peteo 1:18-19 ‘Kuko muzi yukw’ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na basekuruza wanyu, atar’ibyangirika nk’ifeza cyngw’izahabu, 19 ahubwo mwacungujw’amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intam’utagir’inenge cyangw’ibara, ni yo ya Kristo,’
Byongeye, nk’igice cy’agakiza gatangwa n’Ijambo ry’Imana, ni ku bw’Ijambo ry’Imana dushobora gucunguza uburyo umwete tugashobora kubona ibintu isi idashobora kuduha nk’umutekano, umunezero nyakuri, kubabarirwa ibyaha, kubaturwa icyaha, umugambi ukwiriye w’ubugingo bwo kwishyira ukizana. Ubwenge bw’Ijambo ry’Imana buriho kuri bose. Butegereje kwakirwa, ariko abo bonyine babukunda kandi babushaka bazabubona. Imigani 8:17 haravuga ngo, ‘Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete barambona.’ Abo bonyine bamenya agaciro ka Bibiliya, ni bo bazajya gucukura bashaka zahabu na feza byo mu Ijambo ry’Imana bazashobora kwongera ubutunzi bwabo bwo kumenya guhitamo iby’Umwuka n’ububasha mu bugingo.
Imigani 2:4-12 ‘Ukabushaka nk’ifeza, Ubugenzura nk’ugenzur’ubutunzi buhishwe; 5 Ni bw’uzamenya kubah’Uwiteka icy’ari cyo, ukabona kumeny’Imana. 6 Uwiteka ni w’utang’ubwenge; Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka; 7 Abikir’abakiranutsi agakiza; Abagendan’umurava, ababer’ingabo, 8 Kugira ngw’arind’amayira y’imanza zitabera, Kand’atunganye inzira z’abera be. 9 Nibw’uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera No gutungana, ndetse n’inzira zose zitunganye. 10 Nuk’ubwenge buzinjira mu mutima wawe, Kandi kumenya kuzanezez’ubugingo bwawe; 11 Amakeng’azakuber’umurinzi; Kujijuka kuzagukiza; 12 Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, No mu bantu bavug’iby’ubugoryi.’
Iyi shusho y’Ijambo ry’Imana nka zahabu, ndetse rifite agaciro kurusha zahabu, ikeneye ikindi gikorwa ku ruhande rwacu - gusuzuma ibyo twita iby’agaciro n’ibyo duha umwanya w’ibanze.
(3) Kwongera gusuzuma ibyo twita iby’agaciro: Dukora iki iyo tubonye ikintu cy’agaciro? Soma witonze Matayo 13:44-46. Iyi shusho y’agaciro ka Bibiliya nk’izahabu n’ifeza itwigisha kureba no gusuzuma neza ibyo twita iby’agaciro n’ibyo duha umwanya w’ibanze mu bugingo. Idushishikariza kwibaza ibibazo byo mu mitima.
Yesaya 55:1-3 ‘Yemw’abafit’inyota, nimuze ku mazi, kandi n’udafit’ifeza na we naze; nimuze mugure murye; nimuze mugure vino n’amata, mudatanz’ifeza cyangw’ibindi biguzi. 2 N’iki gituma mutang’ifeza mukagur’ibitar’ibyo kurya nyakuri? N’iki gituma mukorer’ibidahaza? Mugir’umwete wo kunyumvira, mubone kury’ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimir’umubyibuho. 3 Muteg’amatwi, muz’aho ndi, munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho; nanjye nzasezerana namw’isezerano rihoraho, ni ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.’
Iki gice cyo mu Isezerano rya Kera muri Yesaya 55:1-3 kidufitiye ubutumwa bwihariye. Bukora ibintu bitatu: Icya mbere, butanga gutumira kwihariye Imana iha abantu bose. Icya kabiri, budushishikariza gusuzuma twitonze ahantu dushyira ibyiringiro byacu, n’ibyo duha agaciro n’ibyo dukurikirana. Icya nyuma, buduhamagarira gucengera Ijambo ry’Imana ngo dushake iby’agaciro nyakuri ku bugingo. (Reba Umugereka wa 2 ku bivugwa Yesaya 55:1-3).
Yeremiya 23:29 ‘Kand’Uwiteka arabaz’ati: Mbes’Ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro? Cyangwa nk’inyundo imenagur’urutare?’
Yeremiya 20:9 ‘Kand’iyo mvuze nti, Sinzamuvuga, haba no guterurira mw’izina rye, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimw’umurir’ugurumana, ukingiraniwe mu magufka yanjye, simbashe kwiyumanganya, ngo nyabike.’
Umuriro ukoreshwa mu gushyushya, kwongera ikigero cy’ubushyuhe no gukomeza ibyuma, mu buryo bwo gushongesha amabuye y’agaciro nka zahabu na feza, gutwika ibikenyeri utegura umurima wo guhingwa, gutwika ibitagira umumaro bigomba kurimburwa, ngo gutekesha ibiryo ngo biryohe kandi bibashe kuribwa. Iyo Imana igereranya Ijambo ryayo n’umuriro, n’iki iba ishaka kuvuga? Ni iki ishaka ko twiga muri iyi shusho? Umuriro ni ishusho ya :
(1) Ubushyuhe: Imana yageneye Ijambo ryayo kuyishyuhiriza imitima yacu; guhindura imitima ikonje cyangwa akazuyazi ngo ibe imitima ishyuhiye Imana, ishyuhijwe n’ukuri kwayo, iby’agaciro byayo, imigambi yayo, n’ibyo yitaho hamwe n’urukundo rwayo rusumba byose, n’ubuntu bwayo no kutuyobora.
(2) Kwoza: Ijambo ry’Imana ritwika kandi rikoza ibitari byiza cyangwa ibitagira umumaro mu bugingo bwacu kimwe n’uko ituma dutunganya ibyacu by’agaciro, iby’ibanze, imigambi, imyifatire, intekerezo n’ikigero cy’ukuri n’ikinyoma (Yeremiya 20:9).
(3) Guca imanza: Mu Byanditswe, umuriro ukunze kuvugwa hamwe no guca imanza. Ijambo ry’Imana ricira imanza ubugingo bwacu ariko iyo tudaciriye imanza ubugingo bwacu dukoresheje Ijambo ry’Imana, tuzacirwa imanza nta kabuza n’Umwami mu kuduhana bya kibyeyi kimwe no ku Ntebe y’Imana (Bema) ya Kristo hamwe no guhabwa cyangwa kudahabwa ingororano. (Ku byerekeye inyigisho kuri Bema, reba igice cya mbere, isomo rya karindwi).
1 Abakorinto 11:28-32 ‘Nuk’umuntu yinire yisuzume, abone kurya kur’uwo mutsima no kunywera kur’icyo gikombe: 29 kuk’upfa kurya akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, ab’aririye, kand’ab’anywereye kwishyiraho gucirwahw’iteka: 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagir’intege, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba barasinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriw’urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwahw’iteka hamwe n’ab’isi.’
1 Abakorinto 3:13-15 ‘umurimo w’umuntu wes’uzerekanwa. Urya munsi ni w’uzawerekana, kuk’uzahishuzw’umuriro, akab’ari wo kand’uzageragez’umurimo w’umuntu wese. 14 Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kur’urwo rufatiro, n’ugumaho, azahabw’ingororano; 15 arik’umurimo w’umuntu n’ushya, azabur’inyungu, nyamar’ubwe azakizwa, ariko nk’ukuwe mu muriro.’
‘Mbese Ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro?’ (Yeremiya 23:29) ni ko Uwiteka avuga? Ikivugwa muri Yeremiya 23 ni iby’abahanuzi b’ibinyoma banze guhagarara mu nama z’Imana ngo bumve amagambo y’Imana, bagatangariza ubwoko bw’Imana ukuri kwayo (23:18, 21-22). Ahubwo, bavuze ibyo bibwira mu bwenge bwabo. Barwanije imbuzi za Yeremiya bakavuga ko hazabaho amahoro n’uburumbuke kandi ko nta bucakara bw’i Babuloni buzahabo. Imana rero, ivuga ko Ijambo ryayo rizababera nk’umuriro, rifite ubushobozi n’imbaraga kandi ni ryo rizaba intango yo kurimbuka kwabo. Kimwe n’uko umuriro ukongora ibishakashaka, ni ko Ijambo ry’Imana rizakongora abahanuzi b’ibinyoma.
Ingorane duhura na zo: Na twe akenshi ntiducira imanza ubugingo bwacu dukoresheje Ijambo ry’Imana. Tunanirwa kureka Ijambo ry’Imana ngo ritwike ibikenyeri byo mu ntekerezo zacu, gahunda zacu, intego zacu. Ni tutareka ngo Ijambo ry’Imana rikore umurimo waryo, tuzagira ingaruka.
Yeremiya 23:29 ‘Kand’Uwiteka arabaz’ati: Mbes’ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro? Cyangwa nk’inyundo imenagur’urutare?’
2 Abakorinto 10:3-5 ‘Nubwo tugenda dufit’umubiri w’umuntu, ntiturwana mu buryo bw’abantu, 4 kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu, ahubw’imbere y’Imana zigir’imbaraga zo guseny’ibihome no kubikubita hasi, 5 dukubita has’impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumeny’Imana, dufata mpir’ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo.’
Ibyakozwe 20:32 ‘Kandi none mbaragij’Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo ribasha kububaka no kubahan’ibiragwa n’abejejwe bose.’
Turetse ibyo guhonda urutoki rw’umuntu, twese tuzi ko inyundo ifite umumaro w’ingenzi w’uburyo bubiri: Kwubaka no Gusenya. Ariko iyo Imana igereranya Ijambo ryayo n’inyundo, iba ishaka kuvuga iki muri iyo shusho? Na none mu gice cya Yeremiya, ingorane ni imwe nk’iyo haruguru aha, ingorane y’abahanuzi b’ibinyoma bakoraga bakurikije ibyo bibwiraga mu mitima yabo Ibi byavugaga ko barwanyaga Ijambo ry’Imana binyuze mu bahanuzi bayo nyakuri, bakiringira ibyiyumviro byabo ubwabo, kandi ibi byashoboraga kubageza ku kurimbuka kwabo. Ntibubakaga ubugingo bwabo ku kuri kwiringirwa kandi kudakuka kw’Ijambo ry’Imana. None ayo mahame ni ayahe?
(1) Kwubaka, kugereka ibuye ku rindi: Ijambo ry’Imana ryonyine, hamwe n’umurimo w’Umwuka Wera, rifite imbaraga zo kutwubaka muri Kristo no kudukuza mu by’Umwuka no kutajegajega (reba Ibyakozwe 20:32). Tugomba iteka kuba twubaka kandi tuzamura inzego z’ukuri kw’Imana mu mitima n’ubwenge byacu biti ihi se tuzaba twubaka inzego za kamere n’iby’isi by’ibinyoma kandi birimbura byo mu ntekerezo z’umuntu. Izo ntekerezo za kimuntu kandi z’ubwirasi zose ubwa mbere zirikuza zikarwanya kumenya Imana. Mbere na mbere zirwanya Imana n’umuntu. Zitambamira ubushobozi bwacu bwo kuba abo Imana yatugeneye kuba nk’abantu bayo. Ibigeretse kuri ibi, intekerezo z’umuntu, ibyo umuntu yibwira mu mutima we, bijyana iteka ku kurimbuka. Zidusiga mu bushake bw’imyuka, imiraba n’imiyaga yo mu isi kimwe neza n’umuntu wubaka inzu ye ku musenyi aho kuyubaka ku rutare ari rwo Jambo ry’Imana.
(2) Gusenga, gushwanyagura: Kenshi, ndetse muri rusange, mbere y’uko twubaka tubanza gukora umurimo wo gusenya. Tugomba gushwanyagura ibishaje, ibyo umuntu yibwira, bihagarara ahagomba kwubakwa ibishya.
‘Igihome’ rimwe na rimwe kiba cyubakanye ubwirasi burwanya kumenya Imana n’ibyo uko kumenya kumariye umuntu n’inkurikizi zako, imigisha, n’uruhare rw’umuntu. Ni ikintu icyo ari cyo cyose gitambamira ubukristo nyakuri. Ibi birimo ikintu cyose birwanya gushyira mu bikorwa ibyo kumenya Imana n’inkurikizi zabyo mu bugingo bw’umuntu. Ibi birimo uburyo bwose bwo kwikunda, iby’abantu, iby’idini, iby’amarangamutima, iby’isi, iby’amadini adasanzwe, iby’ubutunzi bw’iby’isi, n’ibindi. Ariko bishobora no kubamo imyifatire mibi inanirwa kwishingikiriza amasezerano, amahame n’imigambi yo mu Ijambo ry’Imana.
Mu yandi magambo, ibihome ni ibitekerezo, imyifatire, n’ibishushanyo bibera intambamyi ibyo Ibyanditswe bikora mu bugingo bw’umuntu no kuduhishurira Imana. Binyuze mu masengesho no kwiga by’ukuri Ijambo ry’Imana, dushobora kugera ku bintu bibiri: (a) kurimbura imyifatire, ibyiyumviro no gutekereza kunyuranije n’ibitekerezo by’Ibyanditswe, na (b) mu mwanya waryo, twaba twubaka ibitekerezo by’Imana nk’urufatiro n’urwego rukomeye rwo gutekereza kwacu no kubaho kwacu.
Mariko 4:14 ‘Umubibyi n’ubib’ijambo ry’Imana.’
Mariko 4:26-28 ‘Aronger’arababwir’ati: Ubwami bw’Imana bugereranwa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka, 27 akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro no ku manywa, n’imbuto ziramera zigakura, ataz’uko zikuze. 28 Ubutaka bwimez’ubwabwo, ubwa mbere habanza kub’utwatsi, maze hanyuma zikab’imigengararo, hagaheruka amahundo afit’imbuto.’
Abakolosayi 1:5-7 ‘Kubw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mw’ijuru, ibyo mwumvise kera mw’ijambo ry’ukuri k’Ubutumwa Bwiza 6 bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mw’isi yose, buker’imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze, uhereye wa munsi mwumviyemo mukameny’ubuntu bw’Imana by’ukuri: 7 nk’uko mwigishijwe na Epafura, umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababerey’umukoz’ukiranuka wa Kristo wo kubagaburir’ibye,’
(1) Gukenera gutegurwa: Gutegurira umutima w’umuntu Ijambo ry’Imana.
(2) Intego yo kwera imbuto: Ububasha bwo kwerera Imana imbuto z’Umwuka.
(3) Ibyo gukora nko mu buryo bwikora: Ububasha bwo gukora ibintu bigasa n’ibyikora.
Muri Mariko 4:28, ijambo ‘ubwabwo’ ni ubusobanuro bw’Ikigiriki automatos riturukwaho n’ijambo rutomatiki. Risobanurwa, ‘icyikoresha, icyikora, ikitagira inkunga ituruka hanze, na none ikitayoborwa n’ibiturutse hanze’. Iri jambo ahandi rikoreshwa honyine mu Isezerano Rishya ni mu Byakozwe 12:10. Aho umuryango wa kasho ya Petero warikinguye, mu buryo bwikoze, nta muntu ubigizemo uruhare.
Ikivugwa aha ni uko isi, cyangwa se imbuto yatewe mu isi, ibyara izindi mbuto mu buryo bwikoze. Ibikora ityo kuko biri muri kamere yayo nk’uko Imana yayiremeye kugenza ityo. Hatariho imbuto y’ubugingo, ibindi byose bikenerwa, ubutaka, izuba, imvura, no guhinga byaba imfabusa. Ibindi byose birafatanya, ariko ihame ry’ubugingo, imbaraga zo kwera izindi mbuto, riba mu mbuto.
Uyu mugani uvuga iby’imbaraga z Ijambo ry’Imana n’uko Imana itera kwera imbuto no gusarura mu bugingo bw’abantu. Ijambo ry’Imana, iyo ritewe mu mitima y’abantu, ryera imbuto. Ubutaka bukeneye guhingwa, n’imbuto ikeneye kuhirwa, ariko hatariho Ijambo ry’Imana, nta cyashoboka. Igikenewe cy’ingirakamaro ni Ijambo ry’Imana rizima kandi ryuzuye imbaraga, imbaraga z’Imana zitanga agakiza.
Abaroma 1:16 ‘Ereg’Ubutumwa Bwiza ntibunkoz’ isoni: kukw’ar’imbaraga y’Imana ihesh’uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda, ukageza ku Mugiriki:’
Iyo duhamiriza abandi n’Imana ishobora gukoresha ubugingo bwacu kandi akenshi ni ko ibigenza mu gutegura ubutaka bw’imitima y’abandi ngo yakire imbuto y’Ijambo ry’Imana, ariko icy’ ibanze ni Ijambo ry’ Imana abantu bagomba kumva, Ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Mu bugingo bwacu, Imana ishobora gukoresha ibintu byinshi ngo iduhe imigisha mu by’Umwuka no mu gufasha gukura kwacu - kuririmba, gukomeza, n’urukundo no guterana n’abandi bizera. Ariko icy’ibanze, ni Ijambo ry’Imana ryonyine ritewe kandi rigahingirwa mu mutima no mu bwenge rishobora gutera guhinduka mu by’Umwuka kwera imbuto by’ukuri kandi byuzuye.
Dukeneye buri wese kwibaza ibibazo bimwe na bimwe: mbese imyifatire yanjye imbere y’umugambi w’Imana n’ubushake bwayo ku bugingo bwanjye, ku bintu bingeraho, ku bw’umurimo Imana imfitiye ubu n’igihe kizaza, imeze ite? Mbese ndakonje, nta shyaka mfite, nshaka se guhunga? Mbuze ibinshishikaza, imbaraga, nshimishwa n’ibyo Imana ifitiye ubugingo bwanjye? Niba ari ko biri, itanura ry’Umwuka ryanjye rikeneye gukoranywa no kwongerwamo amakara yaka y’Ijambo ry’Imana binyuze mu kugira igihe cy’Ijambo ry’Imana buri munsi.
Mbese mbuze gushikama? Mbese nkunze gucika intege iyo mpuye n’ibinaniza? Mbese ubugingo bwanjye no gusobanukirwa iby’Ijambo ry’Imana n’ibyo Imana ishakira mu bugingo bwanjye byatwawe n’imyifatire mibi, intekerezo umuntu yishyiramo, ibyaranze umuntu mu bihe byashize, imigenzo y’abantu, cyangwa se uko ibintu byakorwaga kera? Na none rero nkeneye gutangira gahunda yo gusenya mbere yo kwubaka.
Ni gisubizo ki mpa Ijambo ry’Imana? Mbese ndi butaka ki? Mbese meze nk’inzira yatsindagiwe cyangwa nk’urutare rutagira ubutaka? Mbese meze nk’akarima k’ubutaka kuzuye ibyatsi bibi bibuza gukura kw’imbuto y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana?
Niba ari uko bimeze, nkeneye gutegura ubutaka bw’umutima wanjye. None nabikora nte? Reka ngire ibyo mbagezaho:
(1) Mujye muterana - tugomba kujya tuza kwiga Ijambo ry’Imana twamaze kwihana icyaha kizwi cyose.
1 Petero 2:1-2 ‘Nuko mwiyambur’igomwa ryose n’uburiganya bwose n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuz’amata yUmwuk’adafunguye, kugira ngw’abakuze, abageze ku gakiza:’
Yakobo 1:21 ‘Ubwo bimeze bityo, mwiyambur’imyanda yose n’ububi busaze, mwakiran’ubugwanez’ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiz’ubugingo bwanyu.’
(2) Mujye musenga, mwishingikirize, kandi mutegereze Imana ngo itwigishe kandi idusobanurire ukuri kwayo - dukeneye kuba nk’umunyezaburi wasenze ati, ‘Hwejesha amaso yanjye kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe’ (Zaburi 119:18).
(3) Mube abantu bahambutse, bashobora kwigishwa, ariko na none bafite intego - mureke Ijambo ry’Imana ryivugire ubwaryo nk’uko ibyo muri iki gice bivuga ngo ribashe kutwigisha ukuri. Naho ubundi, bitewe n’ibyo twanyuzemo cyangwa intekerezo byacu kwemera iki gice kandi iherezo ryaba amakosa gusa.
(4) Mukunde kwiga - mwige kandi mushyire mu bikorwa ubwanyu amahame y’uburyo bwo kwiga Bibiliya.
1 Timoteyo 2:15 ‘Nyamar’abagore bazakizwa mw’ibyara, ni bakomeza kwizera, bakagir’urukundo no kwera, bakirinda.’
(5) Mugire umwete - mu gushyira mu bikorwa no gucira imanza ubugingo bwacu dukoresheje Ijambo ry’Imana ku bwo kwizera.’
Zaburi 19:10 ‘Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga.’
Zaburi 119:103 ‘Amagambo yaw’aryoherey’ubu bugeni mu nkanka zanjye! Arush’ubuki kuryoherera mu kanwa kanjye.’
Zaburi 81:16 ‘Yabagaburir’amasak’ahunze: kandi naguhaz’ubuhura bwo mu mbigo.’
Imigani 24:13 ‘Mwana wanjye, jy’ury’ubuki kuko buryoha; kand’ingabo zabwo ziryoher’akanwa kawe.’
Ezekiyeli 3:1-3 ‘Maz’arambwir’ati: Mwana w’umuntu, icy’ubonye ukirye, ury’uwo muzingo, maz’ugende, ubwir’inzu y’Israyeli. 2 Nuko mbumbur’akanwa, angaburir’uwo muzingo. 3 Arambgir’ati: Mwana w’umuntu, haz’inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemw’uyu muzingo nguhaye. Nuko mperako ndawurya; mu kanwa undyohera nk’ubuki.’
(1) Ubuki bushushanya Bibiliya nk’umwe mu migisha ikomeye y’Imana n’isoko y’uburyohe n’ibyishimo mu bugingo
Imirongo mirongo itanu n’umunani muri Bibiliya irimo ijambo ‘ubuki’. Imwe muri iyi mirongo yerekeye ikinyobwa bakora bashyuhije umutobe w’imizabibu witwa dibs kandi uyu bishoboka kuba ari wo witwaga ubuki ahenshi muri Bibiliya.74 Ubuki bwari ‘bwuzuye’ igihugu ni ubw’iki kinyobwa. Nubwo Abanyegiputa bagiraga amarumbo y’inzuki mu mitiba, ibi Abayuda ntibabigize kugeza igihe cy’Abaromani. Impamvu imwe, icyakora, byaba ari uko iby’igihugu gitemba ubuki bwari ubuki bw’inzuki zo mu mashyamba aho kuba ubw’icyo kinyobwa. Ubuki bwashoboraga kuboneka mu biti bifukuye imbere (1 Samweli 14:25-27), mu myobo yo mu rutare (Zaburi 18:16; Gutegeka 32:13), no mu bisigazwa by’inyamaswa (Abacamanza 14:8-9).
Ubuki cyari ikimenyetso cy’imigisha, cyangwa uburumbuke, agaciro, ubukire, kandi bwabonwaga nka bimwe mu by’ibanze by’ubugingo. Bwaryoshyaga ibyo kurya ndetse bwakoreshwaga nk’ibyo kurya ubwabwo. Mu kwerekana agaciro n’imigisha by’igihugu Uwiteka yari ahaye Abisirayeli, yakivuze kenshi ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki.
(2) Kimwe n’ubuki, Bibiliya ikomoka ku Mana yonyine
Nubwo abahanga bakoze ubushakashatsi bukomeye, umuntu w’iki gihe ntarabasha kugera ku buryo bwo gukora igisa n’ubuki. Imana yonyine ni yo ishobora gukora ubuki mu buryo bukomeye ikoresheje inzuki ziduhira n’ibinyagu. Abahanga mu by’ibyo kurya bemeranya ko Imana mu buhanga bwayo yakoze ubuki mu buryo bwihariye nka kimwe mu byo kurya bya kamere kandi byuzuye. Burimo buri ntunga-mubiri za ngombwa ku buzima bwiza. Mu buryo nk’ubwo Imana ishobora gukora no kurinda Ijambo ryayo ryuzuye, ari ryo Bibiliya Yera. Ni igitabo kidasanzwe umuntu adashobora kwandika ikikiruta cyangwa ngo acyigane, akiyungurure, agire icyo akuraho , cyangwa ngo agire icyo yongeraho. Ni ibyo kurya bitunganye, by’Umwuka birimo buri vitamini n’intungamubiri by’Umwuka dukeneye muri ubu bugingo ku byerekeye uko tugendana n’Imana.75
(3) Nk’ubuki, Bibiliya yatangiwe kudufasha
Igihe Imana yaremye isi yagiranye n’inzuki amasezerano yo gukora ubuki. Ni zo zonyine zifite uburenganzira bwo gukora ubuki no kubushakira isoko mu isi. Si inyoni, inyamaswa nini, cyangwa udusimba duto, ni inzuki. Mu by’ubuhanga, inzuki ntizikora mu by’ukuri ubuki. Zo ni nk’amato atwara amazi yo mu ndabyo zikayajyana mu gice cyo mu muzinga cyitwa ibinyagu. Uburyo amazi y’indabo ahinduka ubuki ni amayobera ku mwana w’umuntu. Nubwo ibibugize biva mu mazi y’indabyo, inzuki nta cyo zongera cyangwa ngo zikuremo, icyo zikora ni ukuvana amazi mu ndabyo zikayajyana mu binyagu Ibara, uburyohe, n’impumuro by’ubuki icyakora biterwa n’ubwoko bw’indabyo inzuki zikuramo amazi menshi. Mu buryo nk’ubwo, abantu banditse Ibyanditswe bari imigende gusa yo guhishurwa gutunganye bitabujije ko hagaragaramo uburyo bwabo busanzwe bwo kwandika n’uko bateye. Ibyibandwaho, guhitamo amagambo, n’uburyo bwabo bwo kwandika biterwa n’ibyo buri mwanditsi yanyuzemo, amashuri yize, n’ubumenyi.
Kimwe n’inzuki, abanditsi b’abantu bari abakozi b’Imana bo kwandika, gutara, no kurinda Bibiliya. Aba bantu banditse Ibyanditswe Byera, uko biri kose, bayobowe n’Imana ntibigeze batatira guhishurwa kwuzuye Imana yatangaga ibakoresheje.
Ugusa kw’amayobera y’Imana y’ubuki kuratangaje. Abahanga mu by’ubuhinzi bapimye ubuki buturuka mu bihingwa biterwa imiti basanga itagaragara na gato muri ubwo buki.76
(4) Kimwe n’ubuki, Ijambo ry’Imana no guhishurwa riduha byarasobanuwe neza
Inzuki ntizisarura buri rurabyo zibonye rwose. Mu by’ukuri, zihitamo ubwoko bw’uburabyo zuzurisha ibyo zitwaramo. Zizi guhitamo, zikundira uburyohe bumwe na bumwe. Iyo zibonye ibizimishisha, zirafunga zigatwara. Ku ngendo miliyoni ebyiri inzuki zitara amazi y’uburabyo yo gukora garama 454 z’ubuki! Zitondera kurundanya ibyo zataye ahantu hamwe mu kinyagu. Ubuki iteka buba bumeze neza kandi bushobora kuribwa n’ushaka kwihuta. Tekereza ko kurya akayiko kamwe k’icyayi k’ubuki ari ukunyunyuza ingufu z’ubugingo bwose bw’inzuki amagana. Imana ntisanzwe. Ntiyaduhaye ikinyagu cyose. Yaduhitiyemo, iduhishurira gusa ibya ngombwa byo gukomeza agakiza kacu muri Kristo no gukurira muri We. Yohana, asoza Ubutumwa Bwiza bwe, abivuga neza:
‘Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze; byakwandikwa byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.’
Umunsi umwe ntuhagije gusoma no kunyuza amaso mu bitabo byo mu nzu z’ibitabo nini yo mu ijuru. Ariko kuri ubu, Imana ubwayo yampitiyemo yitonze igitabo kimwe gihagije. Kimwe n’ubuki, Ijambo ryayo ribikwa neza ahantu hamwe, Ibyanditswe, bishobora guhita biribwa ngo bitange ingufu z’Umwuka z’ako kanya. Kurya ni akanya gato mu masengesho yo muri Bibiliya; ni ugusogongera ku guhishurwa kuryohereye kw’Imana ko ku Mwuka, twazaniwe n’ukuboko kwahiswemo kw’abanditsi b’abantu. Gufata Bibiliya imwe mu ntoki ni igikorwa cyo kwakira ingufu nziza z’abantu ibihumbi batanze ubugingo bwabo ngo irindwe uko imyaka yagiye ikurikirana.77
(5) Kimwe n’ubuki, Ijambo ry’Imana riraryoha, rirakurura, kandi ridutumirira kuza kurya, ariko bigira umumaro gusa iyo ririwe n’umuntu ku giti cye kandi rigakoreshwa ku byihariye by’ubugingo bw’umuntu (Zaburi 19:9-10)
Mu bihe byo mu Isezerano Rishya iyo umwana w’umuhungu yajyaga ku ishuri ubwa mbere, yajyaga mu isinagogi hacyijimye kumva inkuru z’uko Mose yahawe amategeko. Hanyuma akajyanwa mu nzu y’umwarimu akarirayo ibya mu gitondo, aho yahabwaga za gato n’inyuguti z’amategeko yanditse kuri zo. Mu ishuri, umuhungu yahabwaga urubaho rwanditseho imirongo yo muri Bibiliya. Urwo rubaho rwabaga rusizeho ubuki. Yagombaga kwandika inyuguti kuri ubwo buki n’ikaramu ye, kandi byari bimenyerewe kurigata ku mutwe w’ikaramu uko yakomezaga kwandika. Igitekerezo kwari ukugira ngo amenye ko yagiye ku ishuri ngo azabasha kumira Ibyanditswe. Ubu buryo bwo kwiga bwasaga n’aho bwari bushingiye ku mico ya kera Dawidi avuga muri Zaburi.78
Ahari uyu muco wari ugenewe kwerekana uko Ijambo ry’Imana ryongera uburyohe ku bugingo nk’uko rihishura Imana n’ubuntu bwayo. Umunyezaburi adushishikariza gusogongera ngo tumenye y’uko Uwiteka agira neza muri Zaburi 34:8. Nihe twasogongera ku kugira neza kw’Imana atari mu Ijambo ryayo? Mu buryo nk’ubwo, akoresheje kugereranya n’amata, Petero aduhatira kwifuza amata adafunguye yo mu Ijambo ry’Imana, hanyuma, nko kudushishikaza yongeraho ati, ‘niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.’
(1) Imigani 5:3, “Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,” hatwibutsa ko Satani n’isi bafite ibyigano bikoreshwa nk’ubuki ngo bituyobye inzira y’Umwami bitujyane mu byaha. Bityo, dukeneye iteka kwihatira kwitondera Ijambo ry’Imana (reba Imigani 5:1-2).
(2) Imigani 27:7, “Uwijuse akandagira mu buki, ariko inda ishonje ikirura cyose kiraryoherera,” mu buryo bumwe naho hatuburira ko, kimwe n’uko iyo duhaze tubura ipfa, ni ko dushobora guhaga iby’isi bikadutera kutararikira iby’Imana.
(3) Imigani 25:16, “Mbese ubonye ubuki? Uryeho ubuguhagije; nturenze urugero kugira ngo utaburuka.” Ibi byerekeye Ijambo ry’Imana gusa iyo tutaritekerezaho neza ngo turishyire mu bikorwa mu bugingo bwacu.
Bibiliya ni yo ituyobora mu byo kwizera n’ibyo dukora kandi irahagije mu kudufasha guhangana n’ingorane zo muri ubu bugingo ziterwa n’imyuka n’amarangamutima.
1 Abatesalonike 2:13 ‘Icyo dushimir’Imana ubudasiba, n’uk’ubwo twabahagij’Ijambo ry’Ubutumwa Bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’ahw’ar’ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’Ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera no muri mw’abizera;’
Yakobo 1:21 ‘Ubwo bimeze bityo, mwiyambur’imyanda yose n’ububi busaze, mwakiran’ubugwanez’ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiz’ubugingo bwanyu.’
1 Petero 2:2 ‘mumere nk’ impinja zivutse vuba, mwifuz’ amata y’ Umwuk’ adafunguye, kugira ngw’ abakuze, abageze ku gakiza:’
2 Petero 1:3-4 ‘Kukw’imbabaraga z’ubumana bwayo zatugabiy’ibintu byose bizan’ubugingo no kubah’Imana, tubiheshejwe no kumeya nez’uwahamagarishij’ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. 4 Ibyo ni byo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’
2 Petero 1:19-21 ‘Nyamara rero dufitiy’Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’umwijima, rigakesh’ijoro, rikagez’ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, 21 kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavug’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera.’
Icyakora, hari izindi nkomoko z’ubutware abantu bakoresha zihindura ubusa ubutware bw’Ibyanditswe mu bugingo bwabo. Zimwe muri izi ni imico y’abantu (harimo n’amateka), iby’inzego z’ubutegetsi bwashyizweho n’abantu, ibyo gutekereza cyangwa kwisobanura, iby’amayobera, iby’amarangamutima, iby’ibyo abantu babonye mu mibereho, ibyerekeranye n’urukundo ruruta ibindi, ibya filozofiya, iby’ibyo mu mutwe, iby’amashyirahamwe y’abafana (reba Mariko 7:6-13; Abakolosayi 2:16-23; 1 Abakorinto 3:3-5).
Icya mbere dukwiriye gutandukanya imigenzo ya Bibiliya n’imigenzo y’abantu. Imigenzo ya Bibiliya ni ibyagiye bihererekanywa mu nyigisho n’inyandiko by’intumwa n’abahanuzi kandi ibi birumvikana, bifite ubutware kubera ko byahumetswe no guhishurwa kuva ku Mana. Imigenzo y’abantu, icyakora, igizwe n’inyigisho zisanzwe z’abantu. Nta butware ifite kandi ntigomba na rimwe gusumbishwa cyangwa guhindura ubusa Ijambo ry’Imana. Tubona ubu bwoko bwombi bw’imigenzo muri iyi mirongo ikurikira.
2 Abatesalonike 3:6 ‘Nuko, bene Data, turabategeka mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza amabwiriza mwahawe na twe.’
Abakolosayi 2:8 ‘Mwirinde, hatagir’umunt’ubanyagish’ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiz’imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza hw’akarande kandi bigakurikiz’imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.’
Ahari intambara no kutumvikana, Ibyanditswe ni byo bigomba gukiranura. Ariko akenshi Imigenzo y’Itorero cyangwa y’idini, imigenzo y’umuryango, n’ubwoko bwose bw’imigenzo yo muri iyi si bihabwa umwanya w’ibanze mbere ya Bibiliya Yera. Incuro nyinshi Ibyanditswe birasuzugurwa gusa. Abantu akenshi basuzugura Bibiliya mu gihe baha imigenzo yabo agaciro nk’aho ifite urufatiro ku Ijambo ry’Imana ndetse nk’aho ari Ibyanditswe Byera kandi atari byo. Igihe cyose ibi bibaye, tuba duhinduye ubusa Ijambo ry’Imana.
Matayo 15:1-6 ‘Nukw’Abafarisayo n’Abanditsi bavuy’i Yerusalemu baz’aho Yesu ari, baramubaza bati: 2 N’iki gitum’abigishwa bawe bataziririz’imigenzo y’aba kera ntibajabik’intoke mu mazi bagiye kurya? 3 Na w’arabasubiz’ati: Namwe n’iki gituma mucumurir’itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? 4 Kukw’Imana yavuz’iti: wubahe so na nyoko; kand’iti: ututse se cyangwa nyina, bamwice. 5 Ariko mwebweho muravuga muti, umuntu wes’ubwira se cyangwa nyina ati, icyo najyaga kugufashisha nagituy’Imana; umez’atyo ntahatwa kwubaha se cyangwa nyina. 6 Nukw’Ijambo ry’Imana mwarihinduy’ubusa, ngo mukomeze imigenzo yanyu.’
Imigenzo yose si ko ari mibi cyangwa ngo ibe ivuguruza Ijambo ry’Imana. Icyo dukeneye ni ugutandukanya imigenzo y’abantu n’ukuri kwa Bibiliya mu gusuzumira ibyo twizera n’ibyo dukora mu mucyo w’Ibyanditswe. Dukeneye gusuzuma amoko yose y’imigenzo y’abantu, si imwe gusa, imbere y’umucyo w’ubutware bwahumetswe n’Imana, ari bwo Bibiliya.
Ingero zimwe cyangwa inkomoko zimwe z’imigenzo ni izi:
(1) Inama z’itorero: Ubusobanuro bw’inyigisho z’amahame ya gikristo ntibwabereyeho igihe kimwe cyangwa mu buryo bumwe. Rimwe na rimwe umucyo washoboraga kumurikira inyigisho y’amahame imwe hanyuma indi uko ibibazo byagendaga bivuka kubera udutsiko cyangwa inyigisho zadukaga. Kugira ngo herekanwe icyo Bibiliya yigisha kuri ibyo bibazo bitandukanye, inama zateranywaga n’abayobozi b’Itorero zigasuzuma kandi zikemeza icyo Itorero rigomba kwizera ku nyigisho z’amahame zitandukanye. Ingero z’inama nk’izo ni Inama z’i Nice (318), Constantinople (381), Chalcedoine (451), na Sinodi y’i Toledo (589). Ibyemezo nk’ibyo bigomba gusuzumirwa mu mucyo w’Ijambo ry’Imana. Akenshi ibyemezo byabo byabaga bihuje n’inyigisho y’Ijambo ry’Imana. Icy’ingenzi ni uko tuyoborwa n’Ijambo ry’Imana - si izo nama.
(2) Papa: Ibyo tuvuga aha ni ibyagiye bishyirwaho n’aba Papa batandukanye uko imyaka yahitaga hanyuma bigahererekanywa igisekuru ku kindi nk’amategeko y’Ubutumwa Bwiza. Amahame cyangwa inyigisho za Papa (cyangwa n’undi muntu wese) ntibigomba na rimwe kutuyobora - Bibiliya yonyine ni yo igomba kutuyobora.
(3) Ndemera (credo) z’amadini kimwe n’inyandiko-mvugo y’inyigisho y’amahame itorero runaka rigenderaho: Ibi bikunze kuba amagambo cyangwa amahame, amadini cyangwa amatorero runaka agira ibyo yizera mu nyigisho z’amahame. Ibi bigenewe kwerekana ibyo Bibiliya yigisha, ariko kubera ko Bibiliya ari yo yonyine yahumetswe n’Imana, ndemera ko izi nama zitagomba na rimwe gufatwa nk’izisimbura Bibiliya cyangwa se izingana na yo.
(4) Gahunda cyangwa inzego z’itorero: mu bikorwa izi akenshi zihinduka imigenzo ifatwa nk’aho yanditswe ku mabuye nk’amategeko cumi. Kugerageza guhindura gahunda cyangwa uko ibintu bikurikiranywa ni kimwe no guhinyura kwizera. Akenshi izi gahunda zihinduka nk’inka zera’ z’ingirakamaro kurusha ikindi kintu cyose. Twumva amagambo nka, ‘si uko ibintu bigomba gukorwa. Ntitwigeze tubikora dutyo mbere.’ Ndibuka numva umudiyakoni warakariye umupasitoro ku cyumweru mu gitondo bari hafi kujya kwicara imbere mu rusengero mu iteraniro rya saa tanu. Bari bafite umuvugabutumwa w’umushyitsi, maze igihe Pasitoro yinjiriye mu muryango adasanzwe yinjiriramo, umudiyakoni abwira Pasitoro ko atagomba kwinjirira muri uwo muryango. Ahari yakekaga ko bishobora gushitura abantu bari bategereje ko bababona binjiriye mu wundi muryango. Umudiyakoni avugira mu matama ati, ‘Ibi ntibisanzwe, ibi ntibisanzwe.’ Turaseka, ariko ibintu nk’ibi bibaho incuro ibihumbi zitandukanye - zimwe muri zo zibamo ibintu birushijeho gukara.
(5) Talmud, Mishna: Inyandiko z’Abayuda zikubiyemo imigenzo imwe ya kiyuda.
(6) Amahame ya politiki cyangwa mu by’ubuhanga nka Evolisiyo: Evolisiyo (yigisha ko umuntu yavuye mu nyamaswa) si ikindi nk’amahame y’umwana w’umuntu ashingiye ku busobanuro bw’ab’isi bw’ibisigazwa bya kera no kurwanya kumenya Imana kwabo. Ariko Evolisiyo yaje kuba umugenzo wacengeye isi yacu hatitaweho ingero ziyivuguruza. Bityo, iha umuntu uburyo bwe bwo gusobanura ibice bya mbere by’Igitabo cy’Intangiriro.
(7) Amategeko-shingiro y’itorero: Amategeko shingiro y’Itorero afite umwanya wayo, cyane cyane iyo yakozwe hakurikijwe Ijambo ry’Imana nk’iriyobora ubutware. Ariko ashobora guhinduka nk’ikoti rifunganye agatambamira intego, ibikorwa, n’umurimo bya Bibiliya iyo ahawe ubutware bumwe n’ubwa Bibiliya. Urugero, reka tuvuge ko amategeko yihariye cyangwa shingiro y’Itorero avuga ko rigomba kugira umubare runaka w’abakuru b’Itorero. Bigenda bite iyo mu Itorero hataboneka abagabo bangana batyo bujuje ibivugwa muri 1 Timoteyo 3 na Tito 1? Mbese Itorero rikurikiza Ijambo ry’Imana rigategereza ko Imana izabyutsa abagabo bujuje ibya ngombwa bo kuyikorera? Cyangwa se ryirengagiza Ijambo ry’Imana rigatoranya umubare uvugwa mu mategeko yaryo rititaye ku myifatire yabo? Igisubizo kirumvikana, ariko nzi amatorero yirengagije Ijambo ry’Imana agakurikiza amategeko yayo.
(8) Amateka y’itorero: Dushobora kwiga byinshi mu mateka, kandi ntitugomba kubyirengagiza. Amateka y’Itorero n’intekerezo z’abize Ijambo ry’Imana mbere yacu bigaragaza umurimo w’Imana mu bantu bayo mu myaka yahise. Tutitaye ku gaciro, icyakora, ibyo abantu b’Imana batekereje kandi bigishije mu bihe byashize ntabwo byahumetswe n’Imana. Ntitugomba gusuzugura ijwi ryabo, ariko na none ntitugomba kuroha ubutware kuri twe kuko Bibiliya ari yo yonyine yahumetswe n’Imana. Iyi ngingo y’iby’amateka rimwe na rimwe ihinduka nk’agakingirizo ko kurwanisha inyigisho z’amahame hadakurikijwe ukuntu izo nyigisho ziba zihuje n’ubusobanuro nyabwo bw’Ibyanditswe Byera. Agakingirizo kamera nka gutya:
Niba hari ikintu cyigishijwe n’Itorero rya mbere, ni icy’ukuri. Niba inyigisho ari iya vuba, ukuri kwuzuye kwayo nibura gushobora gushidikanywaho iyo kutari ibinyoma...
Kuba iya kera cyangwa iya vuba kw’inyigisho n’umubare w’abantu bayirwanya cyangwa bayishyigikiye bituma biba byiza kuyiga, ariko nta na kimwe muri byo cyemeza cyangwa kirwanya ukuri kw’iyo nyigisho.
Iby’ubushya bw’inyigisho byashyizwe ku nyigisho z’abakoze ivugurura ry’Itorero (Reformateurs). John Calvin yasubije muri aya magambo:
‘Mbere na mbere kuzita nshya bakorera Imana nabi, kuko Ijambo Ryera ryayo ritagomba kwitwa inzaduka ... Kuba ryaramaze igihe kirekire ritazwi byatewe n’ububi bwo kutera k’Umwana w’umuntu. None mu gihe ubugwaneza bw’Imana buritugaruriye ibyo uko ari irya kera bigomba kwemerwa nibura nk’ubuvumbuzi.’79
(9) Imibare: Mu magambo ari hejuru aha, Ryrie aduhamagarira kwitondera akandi gakingirizo n’ubundi bwoko bw’ubutware bishobora guhindura ubusa ubutware bwa Bibiliya. Gasa n’agakingirizo k’iby’amateka. Kameze gatya :
Kuba igitekerezo ari icya kera ntibituma kiba ukuri gusa ahubwo umubare w’abantu bagishyigikiye kera cyangwa bagishyigikiye ubu ukigira ukuri. Iyo babaye benshi biba byiza kuko bigitera kuba ukuri gufatika.80
Ryrie yerekana amakosa y’aka gakingirizo :
Birumvikana ko umwotsi ari wo uhishe aka gakingirizo kandi bijugunywe hejuru wayoyoka. Kuba ikintu cyarigishijwe mu kinyejana cya mbere si byo bikigira ukuri (keretse cyarigishijwe hakurikijwe Ibyanditswe), kandi kuba ikintu kitarigishijwe si byo bituma kitaba ukuri uretse, uko byumvikana, iyo nyigisho idakurikije Ibyanditswe. Ibyo guhindurwa bashya n’umubatizo byigishijwe mu binyejana bya mbere, ariko ni ibinyoma. Abenshi mu Itorero bizera umubatizo utari uw’amazi menshi. Ibi se bivuga ko amazi menshi ari ibinyoma? Abenshi mu itorero ntibemera ko Itorero rizazamurwa mbere y’Ubwami bwa Kristo bw’imyaka igihumbi. Ibi se bituma iyi nyigisho y’amahame itabayo? 81
(10) Amashyirahamwe y’abagira icyo bapfana: Iyi ngingo ni uko akenshi abantu bemera ibyo ababwiriza bakunda bavuze kurusha Ijambo ry’Imana ubwaryo. Luka atwibutsa ko icyo dukeneye ari ugushaka mu Byanditswe iminsi yose kugira ngo tumenye ko ibyo twigishwa ari iby’ukuri koko (Ibyakozwe 17:11).
1 Abakorinto 1:11-14 ‘Kuko, bene Data, nabwiw’ ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonets’intonganya muri mwe. 12 Icyo mvuze ngiki, n’uk’umuntu wese muri mwe avug’ati: Jyeweho nd’uwa Pawulo, und’akavug’ati: Ariko jyeweho nd’uwa Apolo; undi naw’ati: jyeweho nd’uwa Kefa; und’ati: Jyeweho nd’uwa Kristo. 13 Mbese Kristo yagabanijwemw’ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mw’izina rya Pawulo? 14 Nshimir’Imana yukw’ari nta n’umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;’
1 Abakorinto 3:1-9 ‘Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangw’abana b’impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramij’amata, sinabagaburiy’ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha, 3 kuko mukir’aba kamere. Ubwo muri mwe harimw’ishyari, n’amahane, mbese ntimubay’aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubw’umunt’umw’avug’ati: Jyeweho nd’uwa Pawulo; und’akavug’ati: Jyeweho nd’uwa Apolo; ntibigaragaza ko mur’aba kamere? 5 Mbese ye, Apolo n’iki? Kandi Pawulo n’iki? S’abagaragu batumye mwizera, nk’ukw’Imana yabahay’umurimo? 6 Ni jye watey’imbuto, Apolo na w’arazuhira, arikw’Imana ni yo yazikujije. 7 Nuk’utera, nta cy’ab’ari cyo, cyangw’uwuhira, kerets’Imana ikuza. 8 Utera n’uwuhira barahwanye, kand’umuntu wes’azahembwa nk’uko yakoz’umurimo we: 9 kuko twemb’Imana ari yo dukorera; namwe mukab’umurima w’Imana, n’inzu yayo.’
(1) Ibitekerezo cyangwa gusuzuma ibitekerezo: Ibi byerekeye:
Ihame rivuga ko gukoresha ibitekerezo, aho kwemera ibyasuzumwe, ubutware cyangwa guhishurwa kw’Umwuka, ni rwo rufatiro rwonyine rwemewe rw’igikorwa cyangwa ukwizera, kandi ibyo bitekerezo ni byo soko y’ibanze y’ubumenyi n’ukuri k’Umwuka.82
Nk’uko bigaragarira muri ubu busobanuro, ibitekerezo by’umuntu bimuhindukira ibimutwara cyangwa ibiyobora ibyo yizera cyangwa atekereza. Ibitekerezo by’umuntu ni byo gipimo. Niba ukuri gushobora kubaho kugomba kubonerwa mu bitekerezo by’umuntu honyine; ukwizera kuvanwamo kuko nta wagutekerezaho cyangwa kuba iby’ubuhanga.
(2) Ibyasuzumwe: Iki ni igitekerezo cy’uko gusuzuma no kugerageza, cyane cyane kugerageza ibitekerezo, ni yo soko yonyine yemewe yo kumenya.
(3) Iby’ubuhanga n’iby’uko abantu batekereza (Psychologie): ‘Ibyo kugeragezanya ubuhanga ni:
..... inyigisho ya filozofiya ivuga ko ubumenyi bwose buturuka ku igeragezwa, byaba igeragezwa ry’ubwenge cyangwa ry’ibitekerezo. Bityo ivuguruza ibyo abizera ibitekerezo byonyine bizera ukubaho kw’ibitekerezo bivukanwa. Inyigisho y’amahame y’ibanze y’uburyo bwa gihanga, ibyo kugerageza bijyana n’ubuhanga mu kugerageza byadutse mu kinyejana cya 17. Byabaye umugenzo muri filozofiya y’Abongereza, nko mu byakozwe na LOCKE, HUME, na George BERKELEY. Abahanga hafi ya bose bashyigikiye ibyo kubanza kugerageza ibintu bemera impamo y’ukuri guherwaho mu kugerageza ibintu (amahame yo mu mibare), John Stuart MILL hamwe n’abandi bavuze ko ibi ari ibikorwa muri rusange bahereye ku igeragezwa.83
Uko bigaragara, ibintu nk’ibi bituma igeragezwa riba, cyangwa ibyo umuntu yiga cyangwa abona - mu gukorakora ku kintu, mu gusogongera, mu kunukirwa, kureba n’ibindi, bituma igeregezwa riba icyo baheraho cyangwa ikiyobora ibyo umuntu yizera cyangwa yemera nk’ukuri. Na none, ibintu nk’ibi bitura k’uko umuntu yumva ibintu, gufite aho kugarukira, kandi guterwa n’ubushobozi bw’umuntu bwo kwitegereza. Ibi ni iby’inyigisho z’ubumenyi bw’imibanire y’abantu. Bifite umwanya wabyo mu bantu, ariko Imana ihoraho, y’ubwenge bwose kandi izi ibintu byose yaduhaye Ijambo ryayo Ryera kandi ni ryo rigomba gukomeza kutuyobora kuko ari ryo Imana ivugiramo.
(4) Ibyo umuntu aba yaranyuzemo by’idini, iby’ubwiru: Ubu ni uburyo buyobora abantu aho icyo umuntu aheraho ku byo yemera by’idini biba bishingiye ku kuntu abyumva gusa, amarangamutima, cyangwa se iby’idini umuntu aba yarahuye na byo.
Hashize imyaka myinshi igihe idini y’Abapentekoti yatangiraga ku nkombe y’uburengerazuba bw’Amerika umwe mu bayitangije, Padiri Dennis Bennett, yabwirije kuri Ezekiyeli 37 mu iteraniro ry’Ihuliro ry’Abacuruzi ry’Ubutumwa Bwiza Bwuzuye mu mugi witwa Portland, muri Leta ya Oregon muri Amerika. Yabwiye abantu ati, ‘hari ubusobanuro bwinshi kuri iki gice, ariko nizera ko iki gice ari ubuhanuzi by’iri shyirahamwe ryitwa glosalalia movement. Iri ni iyerekwa ryo kwaduka kw’impano y’indimi muri iyi minsi turimo. Ariko kubera ubusobanuro bwa Ezekiyeli 37 butandukanye ku bantu benshi; kubera ko nta mwumvikano ku cyo Ezekiyeli 37 isobanura, ngiye kubabwira ibyo niboneye maze tubone ikintu gifatika twashingiraho intekerezo zacu’.84 (gutsindagira ayo magambo ni ukwanjye).
Ayo yari amagambo ya Bennett. Amagambo ye - uko ateye isoni kwose - ntabwo atangaje mu bihe turimo by’abavuga ko bakurikiza Ubutumwa Bwiza. Umuntu agira ibyo yabonye maze akirengagiza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ibyo yabonye akaba ari byo aha ubutware bwo kumuyobora. Bajora ukuri cyangwa bagasobanura Bibiliya bakurikije Ijambo ry’Imana. Mwibuke amagambo ya Petero muri 2 Petero 1:16-19.
2 Petero 1:16-19 ‘Burya ntitwakurikij’imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshag’imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yac’icyubahiro cye gikomeye. 17 Kuko yahawe n’Imana Data wa twes’ishimwe n’icyubahiro, ubw’ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti: Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. 18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. 19 Nyamara rero dufite Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’ umwijima, rigakesh’ijoro, rikageza ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.’
(5) Ibyo umuntu yabonye mu bikorwa: Abantu benshi muri ibi bihe bishingikiriza ku byo batekereza ko bigishijwe n’ibyo babonye mu bikorwa aho kwishingikiriza kuri Bibiliya. None byagenda bite niba ibyo umuntu azi yabonye binyuranye n’Ibyanditswe! Bamwe bashyira hejuru ibyo babonye bakabinganyisha n’Ibyanditswe cyangwa ndetse bakabishyira hejuru y’Ibyanditswe. Niba ukurikiza inyigisho y’Ibyanditswe mu kurera abana bawe hanyuma umwe akakugomera, mbese ugeraho ukava mu buyobozi bw’Ibyanditswe ugakurikiza intekerezo zikomeye zo mu isi ya none? Cyangwa se, mu kwemera kamere idakuka y’Ibyanditswe byahumetswe n’Imana, usuzuma ugusobanukirwa no gushyira Bibiliya mu bikorwa kwawe ku byerekeye uko urera abana, cyangwa ushaka kandi ugasuzuma ibindi bintu bigiramo uruhare? Mbese ikibazo kiri ku Byanditswe cyangwa ku gusobanukirwa kwanjye n’uko Ibyanditswe bishyirwa mu bikorwa?
(6) Ibyo umuntu w’imbere: Aha na none, ubutware si ubwa Bibiliya ahubwo ni ubw’uko ibintu bimeze. Muri ubu buryo ubutware cyangwa icyo bashingiraho ni uko tugomba gukora ikintu dukunda kurusha ibindi. Ariko se icyo ni iki? Muri ubu buryo, nta kituyobora kidasubirwaho ku cyo dukunda, ni ibitekerezo bigufi ndetse akenshi kwikunda kw’umuntu gusa.
Twagombye kurebana Bibiliya urukundo, agaciro, n’icyubahiro bijyana ku kwifuza n’umuhati wo kuyimenya no kuyishyira mu bikorwa.
Zaburi 119:72 ‘Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye kiruta icy’ibihe ibihumbi by’ifeza n’izahabu.’
Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda.’
Yesaya 66:2 “Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose, ni ko Uwiteka avuga; ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’Ijambo ryanjye.”
2 Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’Ijambo ry’ukuri.’
Abantu bakeneye guhindurwa bashya mu by’Umwuka kugira ngo basobanukirwe kandi bagirane ubumwe n’ukuri k’Umwuka kw’Ibyanditswe. 1 Abakorinto 2:14 havuga ko umuntu wa kamere (ni ukuvuga utarahindurwa mushya) adashobora kwemera (kwakira) iby’Umwuka w’Imana; kuko ari ubupfu kuri we, kandi akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.
Gusobanukirwa ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu by’Umwuka bisaba umurimo wo kumurikirwa n’Umwuka Wera. Mbere y’agakiza, Umwuka w’Imana akorera gushoboza utizera gusobanukirwa iby’agakiza no kuzana abantu ku kwizera Kristo.
Yohana 16:8-11 ‘Ubw’azaza, azatsind’ab’isi, abemez’iby’icyaha n’ibyo gukiranuka, n’iby’amateka; 9 iby’icyaha, kuko batanyizeye; 10 n’ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n’iby’amateka, kuk’umutware w’ab’iyi si aciriwehw’iteka.’
2 Abatesalonike 2:13-14 ‘Kukw’Adamu ariwe wabanje kuremwa, nyuma hagakurikiraho Eva. 14 Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubw’umugore ni we wayobejwe rwose ahinduk’umunyabicumuro.’
Mbere y’agakiza, icyakora, n’ubushobozi bushya mu by’Umwuka agakiza gatanga, umuntu udakijijwe ntashobora gufungura Bibiliya ngo asobanukirwe kandi yumve n’ukuri na guke. Ku muntu udakijijwe, ni ubupfu. Ibi ntibivuga ko udakijijwe adashobora kukoresha Bibiliya mu buryo bw’ibyo kwitwara neza nk’amategeko y’uko abantu bakwiye kwitwara. Abenshi bakora ibi. Bakoresha ibice bimwe byo muri Bibiliya nk’Amategeko Icumi cyangwa amategeko Yesu yavugiye ku musozi kugira ngo berekane gukiranuka kwabo cyangwa ngo bumve bahagaze badatsinzwe imbere y’Imana, ariko babura ukuri nk’umuntu wayobye no gukiranuka kuzanwa no kwizera Imana konyine. Abafarisayo bakoraga ibi neza neza. Bari abayobozi bahumirije bayobora impumyi kandi ntibari basobanukiwe ukuri kw’Ibyanditswe n’uko bari bakeneye Umucunguzi ubabazwa.
Matayo 15:12-13 ‘Maz’abigishwa baramwegera baramubaza bati: Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumv’ayo magambo? 13 Arabasubiz’ati: igiti cyose Data wo mw’ijur’adateye kizarandurwa.’
Abaroma 10:1-4 ‘Bene Data, iby’umutima wanjye wifuza, ni byo nsabir’Abisirayeli ku Mana, no kugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafit’ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge; kuk’ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana ukw’ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwab’ubwabo bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana: 4 kuko Kristo ari w’amategekw’asohoraho, kandi ni w’uhesh’uwizera wese gukiranuka.’
Yohana 16:8-11 ‘Ubw’azaza, azatsind’ab’isi, abemez’iby’icyaha n’ibyo gukiranuka, n’iby’amateka; 9 iby’icyaha, kuko batanyizeye; 10 n’ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n’iby’amateka, kuk’umutware w’ab’iyi si aciriwehw’iteka.’
Yohani 16:8-11 hatwigisha ko umurimo w’Umwuka wo kumurikira utizera ugenewe mbere na mbere kuneshesha ubuhumyi bw’umuntu utarahindurwa ku kuri kwa ngombwa kw’agakiza kazanwa no kwizera Kristo n’umurimo We. Iyo umuntu yiringiye Kristo, icyakora, ahindurwa mushya, agahabwa ubugingo bushya, maze ubuhumyi bw’Umwuka bavukanye bukavanwaho. Ibi bisa n’aho ari byo intumwa Pawulo yari afite ku mutima mu Befeso 1:17-18,
‘Kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro ibah’Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya; 18 ngw’amaso y’imitima yany’abon’ukw’ahweza, mumeny’ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye; mumenye n’ubutunzi bw’ubgiza bw’iby’azarag’abera;’
Mu murongo wa 17, Pawulo asabira abizera b’Abefeso kugira umutima w’ubwenge no guhishurwa mu kumenya Umwami. Umurongo wa 18 uduha (a) impamvu itera Pawulo gusabira gusobanukirwa kwabo, “ngo amaso y’imitima yabo abone uko ahweza binyuze mu guhindurwa mu by’Umwuka kugira ngo bamenye kandi basobanukirwe neza ukuri kw’Imana,” cyangwa (b) Pawulo yavugaga ku ngaruka z’isengesho rye ryo mu murongo wa 17 – “imitima ihwejeshejwe ngo ishobore gusobanukirwa.” Mu buryo bwombi yabasabiye kubera ko ari ibyaremwe mu Mwuka bishya muri Kristo (2 Abakorinto 5:17) bishobora gusobanukirwa ukuri k’Umwuka. Iki gice mu Kigiriki cyanditswe gitya, “amaso y’imitima yanyu ahwejeshejwe, kugira ngo mubashe kumenya ...” ‘Ahwejeshejwe’ byerekana igikorwa cyarangiye mu gihe cyashize gifite ingaruka mu gihe cy’ubu. Ikigiriki aha cyibanda ku kurangira kw’igikorwa, ku ngaruka, cyangwa byombi. Mu gitekerezo cya mbere cyavuzwe haruguru aha, icyibandwaho ni uguhindurwa mushya mu by’Umwuka, mu gitekerezo cya kabiri, icyibandwaho ni ingaruka intumwa Pawulo yavuzeho mu isengesho zitaraba.
Umwuka w’Ukuri ni inyito yihariye y’Umwuka ku bw’umurimo We wo kutwigisha Ijambo ry’Ukuri (Yohana 4:24; 15:5; 1 Abakorinto 2:15-3:3; Abefeso 3:16-19).
Kumurika k’Umwuka mu Ijambo ry’Ukuri ni umurimo w’Umwuka w’Ukuri iteka. Umwizera wabyawe ubwa kabiri, n’ubwo ubu ari muzima mu buryo bw’Umwuka, kandi akaba afite ubushobozi bw’Umwuka bushya, aracyakeneye kuyoborwa n’Umwuka niba agomba kugira umurimo wo kwigisha w’Umwuka. Abigishwa bari abantu bahinduwe bashya, ariko bari bagikeneye umurimo wo guturwamo n’uwo kuyoborwa n’Umwuka. Kristo yarababwiye ati, “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.” Uwo Mwuka w’Ukuri naza azabayobora mu kuri kwose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni ibyo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho’ (Yohana 16:12-13).
Gereranya na none amagambo ya Pawulo n’ibyo Abefeso b’abizera mu Befeso 3:16-19 :
‘Ngo abahe, nkuko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 ngo muhabw’imbaraga no kumenyera hamwe n’abera bos’ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo ubw’ari bwo, 19 mumenye n’urukundo rwa Kristo rurut’uko rumenywa ngo mwuzuzwe kugeza ku kwuzura kw’Imana.’
Kubera ko icyaha kizwi no kutagira icyo umuntu yitaho mu by’Umwuka biteza agahinda Umwuka kandi bikazimya imbaraga Ze, biragaragara ko umukristo wa kamere (uwo muri we Umwuka aba atejwe agahinda kandi azimijwe) adashobora gusobanukirwa ibikomeye byo mu Ijambo ry’Imana cyangwa ngo agire ukuri na kumwe ko mu Ijambo abona muri twe. ‘Ubujiji butangaje bw’abakristo benshi bwerekeye ku bintu byo mu Ijambo ry’Imana buterwa na kamere yabo no kudashaka imigisha y’ubugingo bwuzuye Umwuka.’85
Intumwa Pawulo n’umwanditsi w’Abaheburayo banditse kuri ibi (1 Abakorinto 2:14-3:3; Abaheburayo 5:11-14).
(1) Dukeneye kuba abategereza
Zaburi 119:148 ‘Amaso yanjy’abanziriz’ibicuku, Kugira ngo nibwir’Ijambo ryawe.’
(2) Dukeneye kuba abigishwa
Zaburi 119:33 ‘Uwiteka, ujy’unyigish’inzira y’amategeko wandikishije: kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.’
Ibyakozwe 17:11 ‘Arikw’abo bo bari beza kurut’ab’i Tesalonike, kuko bakiranye Ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu Byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ar’iby’ukuri koko.’
(3) Dukeneye kuba abanyamasengesho kandi bishingikiriza ku Mana
Zaburi 119:18 ‘Hwejesh’amaso yanjye, Kugira ngo ndeb’ibitangaza byo mu mategeko yawe.’
(4) Dukeneye kuba abizera
Abaheburayo 11:3 ‘Kwizera ni kwo kutumenyesha yuko isi yaremwe n’Ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumy’ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.’
Nk’abahanga mu gufata Ijambo ry’Imana uko bikwiye, dukeneye kugira uburyo bwo kwiga no gusobanura budushoboza gukura mu byo dusomye uko bivuga nyakuri. Ibi bishobora gukenera uburyo butuma Ibyanditswe bigira ubutware kandi tukareka akaba ari byo bivuga ubwabyo.
2 Timoteyo 2:15 “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza Ijambo ry’ukuri.”
2 Petero 3: 16 ‘Ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo: icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, iby’abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagir’Ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.’
Dukunda gusoma ibyo twitekerereza n’ibyo twibwira mu Byanditswe. Ibi bivuga ko dukeneye kwiga Bibiliya, dutekereza duhereye ku cyihariye, amagambo arambuye yo mu gice dusoma, tukagera ku bya rusange, bihuje n’ubusobanuro bw’icyo gice.
Mu busobanuro duha Ibyanditswe tugomba kubonamo icyo igice kivuga, si ukugihimbira. Luteri yaranditse ati, ‘Umwigisha mwiza si uha ubusobanuro Ibyanditswe, ahubwo ni ubukura mu Byanditswe. Gusobanura ni ukuzana hejuru ubusobanuro bw’igice; gusobanura nabi ni ugusoma ibyo twitekerereza muri icyo gice. Gusobanura duhereye ku cyihariye ni ukureka Ibyanditswe bikivugira ubwabyo.86
Uburyo buteza imbere ibyo gusobanura duhereye ku cyihariye cyangwa ubusobanuro bwiza ni bwo busobanuro bukwiriye. Dukeneye mu masengesho no kwishingikiriza Imana gusuzuma no kwitegereza igice muri buri kantu, mu bivugwa, iby’umuco n’amateka, ubusobanuro busanzwe bw’amagambo, ikibonezamvugo, n’injyana ya Bibiliya, hanyuma duhereye kuri buri kantu twabonye, tugashaka mu masengesho gusobanura igice nk’uko ubusobanuro bwacyo buri. Hamwe n’ubwo busobanuro mu mutima, dushobora noneho gushyiraho amahame ashingiye kuri Bibiliya (reba amashusho aho iri somo rirangiriye).
Guhishurwa kw’Ijambo ry’Imana gukeneye igisubizo cyo gufata ko imico yaryo ari iy’Ijambo Ryera ry’Imana ku muntu. Intego yo kwiga Bibiliya yose igomba iteka kuba gushyira mu bikorwa twitonze ukuri kw’Imana kubwo kwizera, ni ukuvuga kwumva by’ukuri ijwi ry’Imana mu Byanditswe. Gukura gukomera mu by’Umwuka - intego nyakuri yo kumenya Ukuri kw’Imana - ntibishoboka tudashyize Bibiliya mu bikorwa no mu bugingo bwacu ngo dukomeze ubucuti bwacu n’Imana, tugire kwiyemeza aho biri ngomwa, duteze imbere kwizera no kwumvira kuzanwa no kwizera kandi twerekane mu bugingo bwacu imico ya Kristo (reba 2 Timoteyo 3:16-17; Abakolosayi 1:9-12; Lika 8:21; 11:28).
Imigani 20:27 ‘Umwuka w’umuntu n’urumuri yahawe n’Uwiteka; rusesengur’ibihishwe mu mutima.’
Zaburi 139:23-24 ‘Mana, ndondora, umeny’umutima wanjye: Mvugutira, umeny’ibyo ntekereza: 24 Urebe yuko harihw’inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose.’
Zaburi 119:59 ‘Njya ntekerez’inzira zanjye, ngahindurir’ibirenge byanjye ku byo wahamije.’
Yakobo 1:22-27 ‘Ariko rero mujye mukor’iby’iryo Jambo atar’ ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; 23 kuk’ uwumv’ Ijambo gusa, ntakor’ ibyaryo, ameze nk’ umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24 Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa ukwasa. 25 Arik’ uwitegereza mu mategekw’atunganye rwose ater’umudendezo, agakomeza kugir’umwete wayo, atar’uwumva gus’akibagirwa, ahubw’ariyumvira, niw’uzahabw’umugisha muby’akora. 26 Umuntu ni yibwira kw’ar’umunyadini, ntageng’ururimi rwe, ahubw’akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ar’ubusa. 27 Idini ritunganye kandi ritanduy’imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusur’imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi’.
Tugomba kwibuka iteka ko intego yacu mu kwiga Ibyanditswe ari ukubishyira mu bikorwa twumvira Imana nzima, icyakora, ariko aha hari ibigomba kwitonderwa. Zuck, ufite igice cyiza cyane ku byo gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa ubu, yaranditse ati:
Abakristo bakunda gukora ikosa rimwe cyangwa abiri mu gushyira Bibiliya mu bikorwa. Rimwe bayitaho buke cyane, ubundi bakayitaho bikabije.
Mu ikosa rya mbere bamwe bakeka ko ubusobanuro buhagije, ko kwiga Bibiliya biba byuzuye iyo igice cyasobanuwe. Mu ikosa rya kabiri, abandi basa n’abashaka kuyishyira mu bikorwa batarayisobanukirwa neza kandi byuzuye. Koko rero, kuyishyira mu bikorwa tutarayisobanukirwa bidutera kubikora uko bidakwiriye.
Kwirengagiza gushyira mu bikorwa Ibyanditswe bituma Bibiliya nk’isomo ryo mu ishuri riba rikeneye gusobanurwa gusa nta kwita cyangwa tukita buke ku kamaro n’ingaruka igira ku bugingo bwacu. Ni amakosa gufata Ibyanditswe nk’igitabo kivamo amakuru gusa, nk’igitabo tugomba kureba gusa kubera ubumenyi tuba dukeneye kuvanamo.87
Ibyiyongera ku kumenya Imana bya gicuti no kuyikunda kurushaho, ntitukibagirwe ko indi ntego y’ingenzi yo kwiga Ijambo ryahumetswe ry’Imana, nk’uko Pawulo abidushishikariza muri 2 Timoteyo 3:16-17, ari ukuba abantu b’Imana bashyitse, bafite ibibakwiriye byose, ngo bakore imirimo myiza yose. Nk’ubwoko bwite bw’Imana, tugomba kuba abantu bagira ishyaka ry’imirimo myiza (Tito 2:14).
Mu gihe amasomo yo mu ishuri ari ingenzi mu kwiga neza Ijambo ry’Imana, ni na none igikorwa cy’Umwuka, kubera ko Umwuka w’Ukuri ari We Mwigisha wacu w’ibanze utwemeza kandi akadushoboza guhuza ubugingo bwacu n’ukuri kw’Ibyanditswe. Ku bitekerezo bimwe mu gutegura umutima kumva Ijambo ry’Imana reba Umugereka wa 3.
Imana ibahe imigisha mu nyigisho yanyu y’Ijambo ryayo ryera cyane kandi ry’imbaraga.
‘Kandi none mbaragij’Imana n’Ijambo ry’ubuntu bwayo ribasha kububaka no kubahan’ibiragwa n’abejejwe bose.’(Ibyakozwe 20:32)
66 Evidence That Demands a Verdict, by Josh McDowell, Lewis Sperry Chafer’s Systematic Theology, Vol. 1, and When Skeptics Ask, by Norman L. Geisler and Ronald M. Brooks, pp. 141-161.
67 Norman L. Geisler and Ronald M. Brooks, When Skeptics Ask, Victor Books, Wheaton, 1990, p. 143.
68 Charles C. Ryrie, Basic Theology, Victor Books, Wheaton, 1986, p. 67.
69 Fritz Rienecker, A Linguistic Key To The Greek New Testament, edited by Cleon L. Rogers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p. 647.
70 Ryrie , Basic Theology, p. 69.
71 John R. Stott, Between Two Worlds, Eerdmans, Grand Rapids, 1982, p. 51.
72 John R. Stott, Between Two Worlds, p. 52.
73 Abbot-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, T. & T. Clark, Edinburgh, 1937, p. 116.
74 Ralph Gower, The New Manners and Customs of Bible Times, Moody Press, Chicago, 1987, p. 108.
75 Emmett Cooper, “Sweeter Than Honey,” Kindred Spirit, Dallas Seminary, Autumn, 1991, p. 14.
76 Cooper, “Sweeter Than Honey,” Kindred Spirit, p. 15.
77 Cooper, “Sweeter Than Honey,” Kindred Spirit, p. 15.
78 Gower, p. 86.
79 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, 1989, pp. 32-33. Quoting John Calvin, “Prefatory Address to King Francis,” Institutes of Christian Religion, p. 3.
80 Ryrie, So Great Salvation, pp. 32-33.
81 Ryrie, So Great Salvation, pp. 32-33.
82 The American Heritage Dictionary and Electronic Thesaurus, Houghton Mifflin, 1986, 1987.
83 The Concise Columbia Encyclopedia, Columbia University Press, 1989, 1991.
84 Inyigisho zikurikira kuva kuri byaturuste mu gitabo cya Dr. Earl Radmacher cyitwa “Controversial Spiritual Gifts”.
85 John F. Walvoord, The Holy Spirit, Dunham, Grand Rapids, 1958, pp. 220-221.
86 Bernard Ramm, Protestant Biblical Interpretation, W. A. Wilde, Boston, 1956, p. 119.
87 Roy B. Zuck, Basic Bible Interpretation, Victor Books, Wheaton, 1991, p. 279.
Amasengesho ashingiye kuri Bibiliya kandi afite umumaro
Kimwe mu bice nkunda muri Bibiliya ni Zaburi 119. Impamvu imwe ni uko muri iyi mirongo uko ari 176, umunyezaburi avuga ku bintu bitagabanywa. Kuri ibi ndashaka kuvuga ko yerekana ibintu bibiri by’ingenzi by’ubugingo bwo mu Mwuka - Ijambo ry’Imana n’amasengesho. Gusoma bisanzwe iki gice birabyerekana, ariko reba ibi bikurikira:
Zaburi 119 itwigisha:
(1) Ukuri ko twibagiwe ibyo ubugingo buzana, Imana yaduhaye inkomoko ebyiri zihagije kandi zirimo ibyo dukeneye byose: (a) Dufite Ijambo Ryera ry’Imana riduha ubwenge buva ku Mana, na (b) dufite uburenganzira butangaje bw’amasengesho atuzanira imbaraga z’Imana mu bugingo bw’umuntu, bikaduha imbaraga, inkunga, kwihangana, no gutabarwa hamwe no gukura mu by’Umwuka no guhinduka.
(2) Byongeye, umunyezaburi atwigisha ko Ijambo ry’Imana no gusenga ari nk’impanga zidatandukana kubera ko, nk’uko Ijambo ry’Imana rihishura Imana, ukwihaza kwayo muri byose, ubugwaneza bwayo butarondoreka, urukundo rwayo, kugira neza kwayo, n’ubuntu bwayo, rinaduhishurira umuntu no kutihaza kwe no gukena kwe. Ariko muri ibi, Imana iha umuntu uburyo (binyuze mu mugambi wayo w’agakiza mu Mukiza) bwo kuyegera mu masengesho ngo ituyobore kandi iduhe imigisha.
Uko nsomye iyi Zaburi, nongera gushishikazwa n’ibindi bintu bishya nyibonamo. Ubwa mbere hari uburyo umunyezaburi atumbira ku Uwiteka aho kuba ku ngorane yahuraga na zo igihe icyo ari cyo cyose, atitaye kuri kamere y’icyo kintu. Ubwa kabiri ni ukuntu yishingikiriza ku Mana ngo imusubize (kuyobora, kugenga, gushyigikira, gutabara, n’ibindi), ariko si na rimwe ku byo we yifuza ubwo cyangwa ashaka. Icyo yasabaga kwari uko Imana yamusubiza ikurikije Ijambo ryayo. Reka mbahe ikigereranyo:
Icya mbere, nibura ahantu 15 tubona ivuguruzanya rigaragara aho umunyezaburi ahamagarira Imana ingorane yihariye, ariko agahindukirira iteka Uwiteka n’Ijambo rye. Yima amaso ingorane akayahanga ku Uwiteka mu Ijambo rye. Reba izi ngero zikurikira zo muri Zaburi 119:23-24; 51-52; 61; 59-70; 78; 141-143; 161.
Icya kabiri, nubwo uburyo bwo gusenga ukurikije Ijambo ry’Imana budasobanutse neza muri iyi Zaburi, inshuro 15 cyangwa zirenze umunyezaburi asaba mu buryo bwihariye akurikije amahame y’Ijambo ry’Imana akoresheje amabango nka ‘ukurikiza Ijambo ryawe’. Reba izi ngero zikurikira mu mirongo ya 25, 41, 116, 45, 156.
Ikivugwa ni iki? Ku byerekeye ahasigaye ho muri iki gice, umunyezaburi ntiyasengaga gusa, ati mfasha kuko wasezeranije kubikora. Kuko kubw’umunyezaburi, amasengesho si uburyo bwo ‘kuvuga ibintu no gusaba’ gusa. Ahubwo, yasabaga ko umugambi na gahunda by’Imana byasohozwa mu bugingo bwe. Yifuzaga gutabarwa n’Imana, nk’uko byumvikana, ariko mu buryo buhesha Uwiteka icyubahiro kandi bukazana guhinduka no gukura mu bugingo bwe. Zaburi 119 ni isengesho ku rindi, ariko iteka bikurikije amahame, imigambi, n’ubuyobozi bw’Ijambo ry’imana. Reba mu mirongo ya 59, 67, 71, 75 n’uwa 133 uko umunyezaburi yitangiraga ibyo Imana yakoreraga mu bugingo bwe kandi uko kwitanga kwayoborwaga kandi kukagengwa n’uko yasengaga.
Icya gatatu, inshuro nyinshi umunyezaburi yasabiye gucengerwamo n’ububasha bwo gusobanukirwa no gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa. Yamenye ko atakwishoboza gusobanukirwa neza no gusubiza mu kwumvira kwiringirwa atari mu murimo w’Imana. Imirongo ya 17-19, 26 n’iya 33-38 isobanura ibi.
Icyigisho cya nyuma cyerekeye ku bugingo bwuzuye amasengesho kandi ni byiza ko ubu twibanda ku bugingo bwuzuye amasengesho nk’ikindi kintu cy’ubugwaneza bw’imigisha y’Imana y’ingenzi cyane mu rugendo rwacu mu Mwuka. Ku ruhande runini, igice cya mbere cy’iyi nyigisho kizaba gito ho gato ku rutonde rw’amahame amwe yo mu Ijambo ry’Imana yerekeye ku gusenga. Imirongo ibyerekana irisobanura ubwayo iyo isomanywe n’ibiri mu rutonde. Ibi bizakurikirwa no gutanga imirongo y’ingenzi yerekeye amasengesho.
Ubusobanuro bw’ibanze bw’ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘kuramya’ ni ugukora ukurikije akamaro k’ikintu cyangwa umuntu’. Kuramya ni ikintu icyo ari cyo cyose dukora gihesha Imana icyubahiro, cyerekana kwiha Imana, kandi gikora gikurikije uwo Imana ari Yo. Muri Yohana 4:21-24, ijambo rikoreshwa ku kuramya ni proskuneo risobanurwa ‘gusoma ibiganza, guha icyubahiro’. Ryari ryerekeye igikorwa cyo kwumvira cyangwa kwubaha ari ukwerekana icyubahiro, kwitanga cyangwa gusaba.
Yohana 4:21-24 ‘Yesu aramusubiz’ati: Mugore, nyizera, igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kur’uyu musozi cyangw’i Yerusalemu. 22 Dore, mwebweho museng’icyo mutazi, ariko twebwe duseng’icyo tuzi, kukw’agakiza kava mu Bayuda. 23 Arikw’igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubw’abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko ben’ab’ari bo bamusenga. 24 Imana n’Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.’
Iyo twegereye Imana mu masengesho, tuba tuyiha icyubahiro mu kuyimenya nk’Iyihagije muri byose no kwimenya ubwacu nk’abatihagije n’abadakwiriye. Ibi bigaragarira mu magambo y’ibanze n’aya rusange y’amasengesho yo mu Isezerano Rishya. Ayo ni proseuchomai, inshinga iboneka inshuro 85, na proseuche’, izina riboneka inshuro 37. Pros risobanura ‘ugana’, na euchomai ‘gusaba, guhamagara’. Aya magambo yombi akoreshwa ku Mana gusa mu Isezerano Rishya. Akabanziriza-jambo pros kongeraho igitekerezo cy’icyerekezo, kwegera, kuza hafi y’Imana mu gusaba. Ni ukuri nk’amagambo y’ibanze n’aya rusange yo mu Isezerano Rishya, proseuchomai na euchomai arimo igitekerezo cyo kuramya mu buryo bwavuzwe.
Icyakora, gusenga, nk’igihamya cyiyongereye ku gutinya Imana no kuyiha icyubahiro, bigomba no kubonwa nk’umurimo dukorera Imana. Mu Bafilipi 3:3 ijambo rikoreshwa ku kuramya ni Ikigiriki latreuo risobanura ngo ‘gukorera’.
Abafilipi 3:3 ‘Kuko twebwe tur’abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringir’iby’umubiri: nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.’
Igihe Satani yabwiraga Yesu ko yamuha ubwami bwose bwo mu isi apfukamye akamuramya, Umwami Yesu yamushubije akoresheje proskuneo a latreuo. Ibi birushaho kudusobanurira ijambo kuramya. Kuramya k’ukuri mu Mwuka no mu kuri, hatitaweho kamere, birimo gukorera Imana. Reba igisubizo cya Yesu igihe Satani yamugerageje ngo amwikubite imbere amuramye muri Matayo 4:10. ‘Yesu aramubwira ati: genda Satani, kuko handitswe ngo: Uramye (proskuneo) Uwiteka, Imana yawe, abe ari yo ukorera (latreuo) yonyine.’
Kuramya si ikintu dukorera mu mihango y’idini gusa tugomba kwerekaniramo kwiha Imana. Igihe yandikaga ibyerekeye amagambo menshi yo mu Isezerano Rishya arimo igitekerezo cyo kuramya, Vine yanditse agira ati:
Kuramya Imana nta na hamwe bisobanuye muri Bibiliya. Kureba inshinga ziri haruguru aha byerekana ko bitagarukira ku gusingiza gusa; bishobora no gufatwa mu buryo bugari nko kwemera Imana, na kamere yayo, ibiyiranga, uburyo no gusaba, ari mu mutima usingiza cyangwa ushimira cyangwa mu gikorwa kigirwa muri uko kwemera.88
Nubwo amasengesho ashobora gufata uburyo bwinshi n’umumaro utandukanye, amasengesho yose ni uburyo bwo kuramya twerekaniramo gutinya Imana no kuyikorera nk’uburyo bw’ubutambyi bw’umwizera n’umurimo we nk’uhagarariye Kristo mu bantu.
(1) Kwatura icyaha. Dushobora guhita tubona ukuntu kwatura ibyaha ari uburyo bwo kuramya cyangwa ubwoba burimo kwubaha ku buryo ari igisubizo ku kwera kw’Imana. Uko kwubaha ntikwemera ko Imana ari Iyera gusa, ariko kunemera ko ibyaha bitatuwe bibera inzitizi ubusabane n’Imana kandi bikabangamira uko Imana isubiza amasengesho. Biragaragara, niba amasengesho agomba kugira akamaro, icyaha kigomba kwangwa. Kugira ngo amasengesho abe ingirakamaro, agomba kubanzirizwa no kwatura aho twemera ibyaha twakoreye Umwami (reba Yesaya 58:1-3; Zaburi 66:18).
Zaburi 32:5 ‘Nakwemerey’ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, Naravuze nti, Ndaturir’Uwiteka ibicumuro byanjye: Naw’unkurah’urubanza rw’ibyaha byanjye. Sela’
1 Yohana 1:9 ‘Ariko nitwatur’ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarir’ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kwose.’
Yesaya 59:1-2 ‘Dore ukuboko kw’Uwiteka ntikwaheze ngw’ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngw’ananirwe kwumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu nikwo kwabatandukanije n’Imana yanyu, ibyaha byanyu ni byo biyitera kubim’amaso, ikanga no kwumva.’
(2) Guhimbaza.
Abaheburayo 13:15 ‘Nuko tujye dutambir’Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo.’
(3) Gushima.
Abefeso 5:20 ‘Mujye mushim’Imana, Data wa twese, kubw’ibintu byose, mubiyishimira mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo:’
(4) Gusabira abandi. Gusengera abandi usaba ibintu byihariye mu murimo w’Imana nk’umurimo w’ubutambyi yaduhaye.
Abaheburayo 13:18 ‘Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafit’umutima wicir’urubanza, tukaba dushaka kugir’ingeso nziza muri byose.’
1 Petero 2:5 na 9 ‘namwe mwubakwe, nk’amabuye mazima, kugira ngo mub’inzu y’Umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamb’ibitambo by’Umwuka; bishimwa n’Imana kubwa Yesu Kristo. 9 Ariko mwebweho mur’ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abant’Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ishimwe ry’Iyabahanze, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’
Abaroma 10:1 ‘Bene Data, iby’umutima wanjye wifuza, nibyo nsabir’Abisirayeli ku Mana, n’ukugira ngo bakizwe.’
(5) Gusabira hamwe. Amasengesho y’ibyo dukeneye twemera ko tudakwiriye kandi ko tutihagije.
Abafilipi 4:6 ‘Ntimukagir’icyo mwiganyira, ahubw’ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima.’
(1) Dusenga Data wa twese – NYIRI IMIGISHA
Yohana 16:23-26 ‘Uwo munsi ntacyo muzambaza. N’ukuri ndababwira yukw’icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none ntacyo mwasabye mw’izina ryanjye; musabe muzahabwa, ng’umunezero wany’ube wuzuye. 25 Ibyo mbibabwiriye mu migani, arikw’igihe kizaza, sinzavugana namwe mu migani, ahubwo nzababwir’ibya Data neruye. 26 Uwo munsi muzasaba mw’izina ryanjye; kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,’
Yakobo 1:17 ‘Gutanga kwose kwiza n’impano yos’itunganye rwose nibyo biva mw’ijuru, bimanuka bituruka kuri se w’imicyo, udahinduka, cyangwa ngw’agire n’igicucu cyo guhinduka.’
Abefeso 1:17 ‘kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro, ibah’Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya;’
(2) Dusenga mu Izina ry’Umwana – UTUBASHISHA KWEGERA IMANA (reba na Yohana 16:23-26).
Abefeso 2:18 ‘Kukw’ariw’uduhesha, uko tur’amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuk’umwe.’
(3) Dusenga mu mbaraga z’Umwuka Wera –NI WE DUSENGESHA.
Yuda 20 ‘Ariko mwebw’aho, bakundwa, mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera, ‘
Mu gusobanukirwa ko ubugingo bwa gikristo ari intwaro y’Umwuka, ibikurikira, bishingiye ku gusenga ukurikije intego za gisirikari, ni byo duhamagarirwa.
(1) Ingamba - Intego z’igihe kirekire.
Abakolosayi 1:9-12 ‘Nicyo gituma tudasiba kubasabira, uherey’igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzw’ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kwose, ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, 10 mugende nk’uko bikwiriy’ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwer’imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumeny’Imana, 11 mukomereshejw’imbaraga zose, nk’uk’ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubon’uko mwiyumanganya muri byose, mukihanganan’ibyishimo; 12 mushima Data wa twese, waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.’
Matayo 9:37 ‘Maz’abwir’abigishwa be, ati: Ibisarurwa ni byinshi, arikw’abasaruzi ni bake:’
(2) Uburyo bukoreshwa - Intego n’ibikenewe by’ako kanya.
Abakolosayi 4:2-4 ‘Mukomeze gusenga, muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe, 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.’
Abefeso 6:19 ‘Kandi nanjye munsabire, mpabwe kuvuga nshiz’amanga uko mbumbuy’akanwa, kugira ngo mmenyesh’abant’ubwiru bw’Ubutumwa Bwiza.’
(3) Ibikoresho - Ibikenewe bifatika n’ibyo gushyigikira amasengesho (reba na Yakobo 5:13-20).
Ibyakozwe 12:5 ‘Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe: arikw’ab’Itorero bagir’umwete wo kumusabira ku Mana.’
Ibyakozwe 13:3 ‘Nuko bamaze kwiyiriz’ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza, barabohereza.’
Abafilipi 1:19 ‘Kuko nzi yukw’amaherezo ibyo bizampindukir’agakiza, munsabiye kandi mpaw’Umwuka wa Yesu Kristo.’
Nabonye ko abantu benshi n’ibihe by’amasengesho hafi ya byose byibanda ku bikoresho bikenewe, by’umwihariko ibyerekeye uburwayi. Amasengesho yacu akenshi abura kureba kure ku by’ingamba n’uburyo bw’intego z’Umwami wacu mu kuturekera ku isi. Mu by’ukuri, iyo dusabira ibikoresho bikenewe nk’ibyo kurya, imyambaro, akazi, ubuzima, n’ibindi, ni iki kibidutera? Mbese biterwa akenshi no gushaka kumererwa neza no kwishima? Cyangwa se tuba dushaka imigisha y’Imana ngo tubashe gusohoza imigambi ye ku bwa Kristo n’umurimo ukomeye yadushinze - kuvuga Ubutumwa Bwiza no gufasha abantu gukurira muri Kristo ku bw’umurimo We. Ubugingo bw’amasengesho bw’umwizera bukwiriye gushingira kuri: (a) abo turi bo - abahagarariye Kristo, (b) aho turi - mu murimo w’igihe gito ku isi, na ( c) impamvu turi hano - guhagararira Umwami Yesu mu isi y’abarimbuka.
(1) Twiherereye
Dukurikije ingenga-bihe:
Zaburi 5:3 ‘Uwiteka, mu gitondo uzajya wumv’ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso ntegereje.’
Zaburi 88:13 ‘ Ariko, Uwiteka, ni wowe ntakira, Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira.’
Zaburi 119:147 ‘Njya nzinduka, umusek’utaratambika, ngataka: Amagambo yawe niyo niringira.’
Matayo 6:6 ‘Wehoho n’usenga ujye winjira mu nzu, ubanz’uking’urugi, uherek’usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.
Mu buryo bwikora:
Nehemiya 2:1-4 ‘Umuns’umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’umwami Aritazeruzi vino yar’iterets’imbere y’Umwami; maze nenda vino nyiherez’Umwami. Kandi mbere hose sinagirag’umubabaro imbere ye. 2 Umwami arambaz’ati: ni iki gitumy’ugaragaz’umubabaro, kand’utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi kerets’umubabaro wo mu mutima. Mbyumvise, ndatinya cyane. 3 Umwami ndamusubiza nti: Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaz’umubabaro n’iki, k’umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuru habay’amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye? 4 Umwami arambaz’ati: har’icy’unsaba? Nuko nsab’Imana nyir’ijuru.’
Zaburi 56:3 ‘Imana izampa gushim’izina ryayo, Imana niyo niringiye, sinzatinya; abantu babasha kuntwara iki?
1 Abatesalonike 5:17 ‘Museng’ubudasiba;’
(2) Hamwe n’abandi bo mu rugo
Imigani 22:6 ‘Menyerez’Umwan’inzir’akwiriye kunyuramo; Azarind’asaza, atarayivamo.’
Abefeso 6:4 ‘Namwe base, ntimugasharir’abana banyu, ahubwo mubarere mubahana mubigish’iby’Umwami wacu.’
(3) Mu ikipi
Ibyakozwe 12:5 ‘Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe: arikw’ab’itorero bagir’umwete wo kumusabira ku Mana.’
Ibyakozwe 16:25 ‘Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbir’Imana, izindi mbohe zirabumva.’
(4) Mu bantu benshi
1 Timoteyo 2:8 ‘Nuko nshaka kw’abagabo basenga hose barambuy’amaboko yera, badafit’umujinya, kandi batagir’impaka.’
Hari iby’ibanze ku masengesho. Ntidupfa kujya imbere y’Imana Yera mu buryo bubonetse bwose. Nakuriye mu gikingi cyo mu Burasirazuba bwa Texas kandi nk’uko bigaragara, uburyo bwo gukorera ahantu nk’aho, inkweto zacu z’amazi (bottes) zabaga zanduye. Mama yakundaga kuvuga ati, ‘Ntimugomba kuza muri iyi nzu isukuye mutogeje izo nkweto cyangwa ngo muzikuremo. Hano si aho amafarashi arara!’ Yari afite ukuri kandi gukora ibinyuranye n’ibyo kwagombaga kuba ari ukumusuzugura no gusuzugura ahantu twese twabaga. Umwami yavuze nk’ibyo muri Yohana 13 igihe yozaga abigishwa be ibirenge. Iyo ibirenge byacu byanduye ntitubasha kugirana ubusabane n’Imana kandi amasengesho ari ikintu cy’ingenzi ku busabane (reba Yohana 13:1-17). Reba Umugereka wa 4 ku byerekeye icyo umwizera akeneye ngo yezwe buri munsi muri Yohana 13:1-17
Reba ibi bintu by’ibanze by’ingenzi ngo amasengesho abe ingirakamaro.
(1) Ubumwe bw’umuntu na Yesu Kristo nk’umucunguzi we.
Yohana 14:6 ‘Yesu aramubwir’ati: Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo: nta ujya kwa Data, ntamujyanye.’
(2) Kugendera mu busabane n’Imana: ibyaha byatuwe no kuyoborwa n’Umwuka
Zaburi 66:18 ‘Iyaba naribwirag’ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntab’anyumvise.’
1 Yohana 1:9 ‘Ariko nitwatur’ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kand’ikiranukira kutubabarir’ ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.’
Abefeso 6:18 ‘Musengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose.’
(3) Gutungwa n’Ijambo ry’Imana (reba Zaburi 119)
Imigani 28:9 ‘Uwizib’amatwi ngw’atumv’amategeko, Gusenga kwe na ko n’ikizira.’
Yohana 15:7 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.’
(4) Gusengana kwizera twiringiye ubushake bw’Imana
Matayo 21:22 ‘Kand’ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose.’
Abaheburayo 11:6 ‘Arik’utizera ntibishoboka kw’ayinezeza: kuk’uweger’Imana akwiriye kwizera yukw’iriho, ikagororer’abayishaka.’
Yakobo 1:5-8 ‘Ariko niba har’umuntu muri mw’ubuz’ubwenge, abusab’Imana. Ih’abantu bos’itimana, itishama, kand’azabuhabwa. 6 Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cy’ashidikanya: kuk’ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa. 7 Umez’atyo ye kwibwira kw’azagir’icy’ahabwa n’Umwami Imana, 8 kuk’umuntu w’imitim’ibiri anamuka mu nzira ze zose.’
1 Yohana 5:14-15 ‘Kand’iki ni cyo kidutera gutinyuk’imbere ye, n’ukw’atwumva, iyo dusaby’ikintu nk’ukw’ashaka: 15 kand’ubwo tuzi ko yumv’icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhabw’ibyo tumusabye.’
(1) Kudasenga no kudasaba
Yakobo 4:2 ‘Murararikira, ariko nta cyo mubona: murica, kandi mugir’ishyari, ariko ntimushobora kunguka: muratabara, mukarwara; nyamara ntimuhabwa, kuko mudasaba:’
(2) Impamvu mbi mu gusenga
Yakobo 4:3 ‘Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayish’irari ryanyu ribi.’
(3) Ubumwe burimo agatotsi
1 Petero 3:7 ‘Namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu mwerekan’ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mububahe, nk’abaraganwa namw’ubuntu bw’ubugingo, kugira ngw’amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.’
Mariko 11:25-26 ‘Kandi nimuhagarara musenga, hakaba har’umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire, kugira ngo So wo mw’ijuru na w’abababarir’ibyaha byanyu; 26 ariko nimutababarir’abandi, na So wo mw’ijuru na we ntazababarir’ibyaha byanyu.’
Matayo 5:44 ‘Ariko jyeweho ndababwira nti: Mukund’abanzi banyu, musabire ababarenganya;’
(4) Kwiyemera mu masengesho
Matayo 6:5-6 ‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira, ngw’abantu babarebe: ndababwir’ukuri yuko bamaze kugororerw’ingororano zabo. 6 Wehoho n’usenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uherek’ usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.’
(5) Kwigiza nkana, kunanirwa, kudategereza Umwami
Zaburi 27:14 ‘Tegerez’Uwiteka: Komera, Umutima waw’uhumure: Ujye utegereza Uwiteka.’
Zaburi 37:7 ‘Turiz’Uwiteka, umutegereze wihanganye. Ntuhagarikw’umutima n’ubon’ibyiza mu rugendo rwe, n’Umunt’usohoz’inama mbi.’
Luka 18:1 ‘Abacir’umugani wo kubigisha ko bakwiriye guseng’iteka ntibarambirwe.’
Iyi ubwayo ni impamvu ihagije. Imana yabivuzeho kandi bigomba kuba ari ingenzi naho ubundi ntiyagombye kuba yaraduhaye ubwo burenganzira n’iyo nshingano.
Imana yaduhaye imigisha iboneye mu murimo no muri buri muntu wo mu butatu imigisha iduhesha kwegera Imana kugira ngo tubashe kuvoma ku masoko y’ubuntu, ubwenge, n’imigisha by’Imana.
(1) Imana Data wa Twese: Nk’abakristo, dufite Imana ishobora byose, izi byose, ibera hose icyarimwe kandi Data wa twese utwitaho n’umutima wa kibyeyi, ariko na none utari nk’ababyeyi bo ku mubiri, ntarondoreka mu bwenge, urukundo no kutwitaho bye bya kibyeyi.
Matayo 6:7-8 ‘Namwe nimusenga, ntimukavug’amagambo muyasubiramo hato na hato, nk’ukw’abapagani bagira: bibwira ko kuvug’amagambo menshi aribyo bituma bumvirwa. 8 Nuko ntimugase na bo, kuko So az’ibyo mukennye, mutarabisaba.’
Matayo 7:7-11 ‘Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi, muzakingurirwa. 8 Kuk’umuntu wes’usab’ahabwa; ushats’abona; n’ukomanga arakingurirwa. 9 Mbese muri mwe har’umuntu umwana we yasab’umutsima, akamuh’ibuye? 10 Cyangwa yamusab’ifi, akamuh’inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guh’abana bany’ibyiza, none So wo mw’ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?’
Abefeso 3:20 ‘Nukw’Ibasha gukor’ibiruta cyan’ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose, nk’ukw’imbaraga zayo ziri, zidukoreramo,’
(2) Imana-Mwana: Kubw’Imana-Mwana n’umurimo We, tubasha kwegera Imana. Dufite utwitaho kandi utubera umutambyi Mukuru ukomeye, udusabira, kandi utubera urugero ruboneye rw’amasengesho (reba Abefeso 3:122; Abaroma 8:34).
Yohana 16:23-24 ‘Uwo munsi nta cyo muzambaza. N’ukuri n’ukuri ndababwira y’ukw’icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none ntacyo mwasabye mw’izina ryanjye; musabe muzahabwa, ng’umunezero wany’ube wuzuye.’
Abefeso 2:18 ‘Kukw’ariw’uduhesha; uko tur’amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuk’umwe.’
Abaheburayo 4:14-16 ‘Nuk’ubwo dufit’umutambyi mukur’ukomeye, wagiye mw’ijuru, ni we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15 Kuko tudafit’umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejw’uburyo bwose nkatwe, keretse yukw’atigez’akor’icyaha. 16 Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’
Abaheburayo 7:25 ‘Ni cyo gitum’abasha gukiza rwos’abegerezw’Imana na we, kukw’ahorahw’iteka ngw’abasabire.’
(3) Imana Umwuka Wera: Kubw’umurimo w’Umwuka Wera, tumufite nk’Umwuka w’ubuntu no kudusabira (Zakariya 12:10), atwiringiza ubumwe bwacu n’Imana nk’abana, atuyobora mu bugingo bw’amasengesho, aradufasha kandi akadusabira, kandi akatubashisha gusenga. Mu yandi magambo, hamwe n’imigisha nk’iyi, ni iyihe mpamvu yo gutuma tudasenga? Imana yatumye tubasha kuyegera n’ibyo dukeneye (reba na Abefeso 6:18; Yuda 20).
Zekariya 12:10 ‘Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga; bazitegereza jyew’uwo bacumise; bazamuborogera nk’uk’umunt’aboroger’umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uk’ umunt’ agirir’ umwana we w’imfur’ishavu.’
Abaroma 8:14-15 na 26 ‘Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana: 15 kuko mutahaw’umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahaw’Umwuka ubahindur’abana b’Imana, udutakisha tuti: Aba, Data!… 26 Uko niko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu, kuko tutaz’uko dukwiriye gusenga; arik’Umwuka ubwe ni w’udusabira, anih’iminihw’itavugwa.’
Ibi bireba ibintu by’ibanze byinshi:
(1) Ingorane z’uko tudakwiriye: Dukeneye gusenga kubera ko tudakwiriye imbere y’Imana itunganye kandi yihagije kandi ifite ububasha bwo kuduha ibyo dukeneye mu bugingo bwacu. Irihagije muri byose, nta kitayishobokera, mu gihe twe atari ko turi. Ku muntu ibintu byinshi ntibishoboka ariko ku Mana ntakidashoboka (reba na Luka 1:37; 19:26; Mariko 9:23; 10:27; 14:36; Luka 18:27).
2 Abakorinto 2:16b ‘... Ariko mu bandi tur’impumuro y’ubugingw’izan’ubugingo. Kand’ibyo nind’ubikwiriye?’
2 Abakorinto 3:4-6 ‘Ibyo nibyo byiringiro twiringir’Imana kubwa Kristo: 5 s’uko twihagij’ubwacu, ngo dutekerez’ikintu cyose nk’ahw’ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana, 6 niyo yatubashishije kub’ababwiriza b’isezerano rishya, batar’ab’inyuguti, ahubwo n’ab’umwuka: kukw’inyuguti yicisha, naho Umwuka ahesh’ubugingo.’
Matayo 17:20 ‘Arabasubiz’ati: N’ukwizera kwanyu guke: ndababwir’ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira.’
(2) Ingorane z’imbaraga z’abadayimoni: Dukeneye gusenga kubera intambara turwana n’imbaraga z’abadayimoni ziba akenshi ziruta izacu. Amasengesho aba akenewe ngo dukoreshe intwaro n’akamenyero k’imbaraga zisumba byose z’Imana zidutsindira umwanzi (reba Daniel 10:1 n’ikurikira).
Abafeso 6:10-18 ‘Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambar’intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n’abafit’amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafit’ubushobozi n’abategek’iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mw’ijuru. 13 Nuko rero, mutwar’intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyey’ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingir’igituza: 15 mukwes’inkweto, ni zo Butumwa Bwiza bw’amahoro bubiteguza: 16 kand’ikigeretse kur’ibyo byose, mutware kwizera nk’ingabo; niko muzashoboza kuzimish’imyambi ya wa Mubi yose yak’umuriro. 17 Mwakir’agakiza, kab’ingofero; mwakire n’inkota y’Umwuka, ni Yo Jambo ry’Imana; 18 mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose.’
(3) Kutabasha kwacu kwera imbuto tutari mu Mana: Dukeneye amasengesho ngo twere imbuto. Tudafite Umwami nta cyo twabasha gukora. Amasengesho ni bumwe mu buryo tuzana imbaraga za Kristo gufasha umurimo wacu.
Yohana 15:5-9 ‘Ni jye muzabibu, namwe mur’amashami. Uguma muri jye, nanjye nkaguma muri we, uwo niwe wer’imbuto nyinshi, kukw’ari ntacyo mubasha gukora mutamfite. 6 Umunt’utaguma muri jye, ajugunywa hanze nk’ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa. 8 Ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwer’imbuto nyinshi, mukab’abigishwa banjye. 9 Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze: nuko rero mugume mu rukundo rwanjye.’
(4) Iby’uko tugomba kwishingikiriza Imana: Dukeneye amasengesho kubera ibyo dukenera muri rusange mu bugingo bituma umuntu agizwe n’Imana yabimenya atabimenya. Isi ni iy’Uwiteka n’ibiyuzuye byose ni ibye. Ni we uha abana b’abantu (reba Zaburi 24:1 hamwe na 23:1; 50:10; 89:11; Ibyakozwe 14:17; na 1 Timoteyo 6:17). Ibintu byose bikomoka kuri We - ibyo kurya, imyambaro, amazu, ingendo, uburwayi, umurimo, kudufungurira Ijambo rye, gutegura imitima, abakozi bo gusarura, kandi bityo uru rutonde rugenda rukora kuri buri gace k’ubugingo - mu by’Umwuka, iby’umubiri, iby’amaranga-mutima, iby’ubwenge, n’ikintu cyose (Abefeso 6:18 n’ikurikira).
Abakolosayi 4:2-4 ‘Mukomeze gusenga, muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe, 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.’
Amasengesho yo kwizera asohoza byinshi kandi akuraho imisozi.
Yakobo 5:16 ‘Mwaturiran’ibyaha byanyu, kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugir’umumaro mwinshi, iy’asengany’umwete.’’
Matayo 17:20 ‘Arabasubiz’ati: N’ukwizera kwanyu guke: ndababwir’ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira’
Amasengesho ni uburenganzira n’inshingano Imana yaduhaye nk’abizera b’abatambyi ngo duture ibitambo kandi tuyikorere mu izina ry’abandi mu kwerekana urukundo rwo kwitaho kw’Imana.
1 Petero 2:5-9 ‘Namwe mwubakwe, nk’amabuye mazima kugira ngo mub’inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamb’ibitambo by’Umwuka, bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. 6 Kuko mu Byanditswe harimw’aya magambo: Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomez’imfuruka, ryatoranijwe, kandi ry’igiciro cyinshi, kand’uryizera ntazakorwa n’isoni. 7 Nuko rero, mwebw’ubwo mwizeye, muzi kw’ar’iry’igiciro cyinshi koko, naho kubanga kwizera, ibuy’abubatsi banze ni ryo ryahinduts’irikomez’imfuruka, 8 N’ibuye risitaza n’urutare rugusha. Basitara kw’ijambo ry’Imana ntibaryumvire, kand’ari bo ryagenewe. 9 Ariko mwebweho mur’ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abant’Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’
Abaheburayo 13:15-16 ‘Nuko tujye dutambir’Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo. 16 Kugira neza no kugir’ubuntu ntimukabyibagirwe, kukw’ibitambo bisa bity’ari byo binezez’Imana.’
Nk’uko byavuzwe haruguru, iyo tugiye imbere y’Imana mu masengesho, tuba twemera ibyubahisha Imana. Tuba twemera kutihaza kwacu, no kwihaza kwe, urukundo rwe, ukutwitaho kibyeyi kwe, n’imigisha y’ubuntu bwe.
Yohana 14:13 ‘Kand’icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana We.’
Yohana 15:7-8 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa. 8 Ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwer’imbuto nyinshi, mukab’abigishwa banjye.’
Abaroma 15:6 ‘Kugira ngo muhimbaz’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, n’umutim’umwe n’akanwa kamwe.’
(1) Ibyo dukeneye muri rusange
Abaheburayo 4:16 ‘Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’
‘Muyikorez’amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’
(2) Kudukiza ibigeragezo
Matayo 14:36 ‘Baramwinginga ngo bakore ku nshunda z’umwenda we gusa: abazikozeho bose barakira.’
1 Petero 5:8 ‘Mwirind’ibisindisha, mube maso, kuk’umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga,ashak’uw’aconcomera.’
(3) Abategetsi b’igihugu
1 Timoteyo 2:1-4 ‘Irya mbere ya byose, ndaguhugurira kwingingir’abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira: 2 ariko cyane cyane abami n’abatware bose, kugira ngo duhore mu mahoro tutabon’ibyago, twubah’Imana, kandi twitonda rwose. 3 Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, 4 ishaka kw’abantu bose bakizwa bakameny’ukuri.’
(4) Abanzi bacu
Matayo 5:44 ‘Ariko jyeweho ndababwira nti: Mukund’abanzi banyu, musabire ababarenganya.’
(5) Abarwayi
Yakobo 5:13-15 ‘Mbese muri mwe harih’ubabaye? Nasenge. Harih’unezerewe? Naririmbir’ Imana. 14 Muri mwe harih’urwaye? Natumir’abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusiz’amavuta mw’izina ry’Umwami. 15 Kand’isengesho ryo kwizera rizakiz’umurwayi; Umwami amuhagurutse: Kandi naba yarakoz’ibyaha, azabibabarirwe.’
(6) Umwizera ucumura (1 Yohana 5:16; Yakobo 5:14-15)
1 Yohana 5:16 ‘Umuntu n’abona mwene Se akor’icyaha, kitar’icyo kumwicisha, nasabe, kand’Imana izamuher’ubugingw’abakor’ibyaha bitar’ibyo kubicisha. Harihw’icyaha cyicisha: Sicyo mvuze kw’agisabira.’
Yakobo 5:14-15 ‘Muri mwe harih’urwaye? Natumir’abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusiz’amavuta mw’izina ry’Umwami. 15 Kand’isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse: Kandi naba yarakoz’ibyaha, azabibabarirwe’
(7) Ubuhanga mu gusohoza inshingano yacu ikomeye: (a) ku bakozi bo gusarura; (b) ku gufungurirwa Ijambo ry’Imana; (c ) Kwamamaza Ubutumwa Bwiza mu buryo bwumvikana; no (d) gushira amanga no kugira akanya-bugabo mu kuvuga.
Luka 10:2 ‘Arababwir’ati: Ibisarurwa ni byinshi, arikw’abasaruzi ni bake: nuko mwinginge Nyir’ibisarurwa ngo yoherez’abasaruzi mu bisarurwa bye.’
Abakolosayi 4:3 ‘Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe,’
Abefeso 6:18-19 ‘Mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose. 19 Kandi nanjye munsabire, mpabwe kuvuga nshiz’amanga uko mbumbuy’akanwa, kugira ngo mmenyesh’abant’ubwiru bw’Ubutumwa Bwiza.’
Abefeso 6:20 ‘ Ari bwo mbereye intumwa yabwo, kandi mbohesherejwe iminyururu: mvuga ibyabwo nshize amanga, nk’uko binkwiriye.’
(8) Gufasha abizera gukura mu Ijambo ry’Imana no kugira imico nk’iya Kristo (reba Abefeso 3:14- 19; Abafilipi 1:9-11; Abakolosayi 1:9-14).
Abefeso 1:15-18 ‘Nicyo gituma nanjye, mmaze kumv’uburyo mwizer’Umwami Yesu, mugakund’abera bose, 16 mbashimir’Imana urudaca, nkabasabir’uko nsenze, 17 kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibah’umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya; 18 ngw’amaso y’imitima yany’abon’ukw’ ahweza, mumeny’ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye; mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’iby’azarag’abera.’
(1) Ba nk’uganira n’undi - Koresha amagambo yoroshye kandi ataziguye. Bwira Imana nk’uko wabwira umubyeyi, ariko na none uyihe icyubahiro no gutinya uwo Imana ari Yo, Umwami wa byose.
(2) Bumbura umunwa uvuge - Senga uko Imana ikuyoboye, nta kwisubiramo kutagira umumaro cyangwa gusubiramo amagambo wafashe mu mutwe.
(3) Vuga amagambo asobanutse - Vuga uranguruye ku buryo abandi bakwumva, basobanukirwa, kandi mugasangira ibyo urimo uvuga (1 Abakorinto 14:16).
(4) Erekana ubwenge - ntugasenge ukwirakwiza ibyaha - ibyawe cyangwa iby’abandi, cyangwa ngo unegurane mu izina ‘gusabira abandi’. Ntukabwirize mu masengesho, cyangwa ngo uhugure cyangwa ngo usubize cyangwa ngo wihimure ku wundi mu masengesho yawe hamwe n’abandi. Ibi narabibonye, ariko ntibiba bikiri amasengesho.
(5) Guceceka - ntukarakare mu masengesho n’ijwi riranguruye. Koresha iki gihe mu gukomeza gusenga bucece.
(6) Intumbero - iga kumumenya bitari ukumenya abandi.
(7) Inkunga mu gushyira hamwe - amasengesho ni ay’umwizera wese, si aya bake bibeshya ko ari bo bera. Umwizere wese ni umutambyi kandi abasha kwegera Intebe y’Imana (Abaheburayo 4:16; 1 Petero 2:4,9).
Isomo rikurikira muri iki gice ririmo amahame yo gusenga aboneka muri Luka 11.
88 W. E. Vine, An Expository Dictionary of New Testament Words, Fleming H. Revel, Westwood, NJ, 1966, p. 236.
Amahame yo gusenga aboneka muri Luka 11
Ni ukuri kuvuga ngo, ‘Ibanga ryo kuneshwa kwose ni ukuneshwa kugira amasengesho mu ibanga’. Si ukuneshwa gusenga gusa, ni ukuneshwa mu masengesho. Mu mugani w’umufarisayo n’umukoresha w’ikoro, umufarisayo ni we wasenze igihe kirekire kandi kenshi, ariko amasengesho ye yari ubupfu. Amasengesho ye ntiyumviswe n’Imana kubera ko ari we, ari n’amasengesho ye, nta cyari gitunganiye Imana.
Ndakeka ko ari Oswald Smith wavuze ngo, ‘iyo dukora, ni twe dukora, iyo dusenze, Imana niyo ikora.’ Mu mateka, abagabo n’abagore Imana yakoresheje mu buryo bukomeye bari abantu bari bazi gusenga kandi kuri bo amasengesho yari ay’ibanze n’aya ngombwa. Uko twiga Ubutumwa Bwiza n’uko Umwami yigishije abigishwa be, dusanga ko amasengesho agomba kuba igice cy’ingenzi mu bugingo bw’umwigishwa. Kubw’ingero nyinshi gereranya imirongo ikurikira :
Yohana 14:12-13 ‘N’ukuri n’ukuri ndababwira y’uk’unyizera, imirimo nkora naw’azayikora: ndets’azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. 13 Kand’icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.’
Yohana 15:7 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.’
Concordance (iki ni igitabo gifasha umuntu mu gushaka imirongo yo muri Bibiliya iyo uzi nibura ijambo rimwe muri uwo murongo) yo muri orudinateri yerekana bwangu akamaro ko gusenga mu Ijambo ry’Imana. Muri concordance y’Icyongereza rero ijambo ‘gusenga’ n’andi ayishamikiyeho nka ‘amasengesho’ no ‘gusenga’ n’andi, aboneka inshuro 331 muri Bibiliya yitwa NASB; inshuro 545 muri KJV; n’inshuro 375 muri NIV. Impamvu iyi mibare itandukanye biterwa n’uko amagambo amwe y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki asobanurwa mu buryo butandukanye muri izo Bibiliya uko zitandukanye. Urugero, KJV ishobora gukoresha ijambo ‘gusenga’ aho NASB cyangwa NIV bikoresha ‘gusaba’.
Abakristo benshi bizera Bibiliya bemera nibura mu buryo by’ubuhanga, umumaro w’amasengesho. Dusoma ibitabo bivuga ku masengesho, tuyavugaho, rimwe na rimwe dusaba ko abantu badusengera ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, itorero ry’uyu munsi si itorero risenga. Dushobora kugira abantu bake barwana intambara yo gusenga, ariko INTEGO n’UMUCO wo gusenga uko Bibiliya ibyigisha nk’abigishwa bihaye Umwami Yesu byananiye umubiri wa Kristo (itorero). Tuvuga ku by’uko ari ngombwa, ariko akenshi tunanirwa gusohoza ukuri kwayo.
Abigishwa bagize ibihe nk’ibi. Nabo bananiwe ubugingo bw’amasengesho kandi barabyumvise. Muri iri somo, turashaka kureba kuri Luka 11:1 no gusenga kw’umwigishwa utaravuzwe izina, ahari wasengeraga abandi bose. Iki ni igice cy’ingenzi mu kwiga iby’ingenzi bifite akamaro cyane mu mibereho yacu hamwe n’Umwami no gusohoza imigambi Ye.
Luka 11:1 ‘Nukw’ar’ahantu hamwe, asenga; arangije, umwe mu bigishwa be aramubwir’ati: Data-buja, twigishe gusenga, nk’uko Yohana yigishij’abigishwa be.’
Nta gushidikanya abigishwa bari barumvise ko Yohana yigishije abigishwa be gusenga n’abo Yesu rero nabo bashakaga guhabwa amabwiriza kuri byo (11:1). Ariko se aho ntihari ikindi kintu kirenze ibyo, ikintu gikomeye cyateye uku gusaba? Howard Hendricks, imyaka myinshi yashize mu butumwa yagejeje ku giterane cy’abapastoro, yaduhamagariye kwita ku cy’uko dufunguye Bibiliya zacu tugasoma duhereye kuri Matayo tukageza kuri Yohana nta hantu na hamwe dusanga abigishwa basaba ngo, ‘Mwami twigishe gutanga ubuhamya’, cyangwa ngo ‘twigishe gukora ibitangaza’, cyangwa ngo ‘twigishe uko dukwiriye kwigisha’. Ariko muri iki gice, tubona umwe mu bigishwa asaba ngo, ‘Mwami, twigishe gusenga ...’. Yoo! Mbega ukuntu ari ingirakamaro!
Iki cyari ikibazo cy’ubwenge; ikibazo cyari gikenewe cyane, kandi giturutse mu bigishwa batakundaga kwitabira iby’ingenzi by’Umwuka, iki kibazo cyaba icy’ingirakamaro cyane. Ni iki cyamuteye kubaza iki kibazo kandi ni kuki ari icy’ingenzi ako kageni?
Na none, nibutse ikintu Umwigisha wa Kaminuza Howard Hendricks yigeze kuvuga. Mbese ujya utekereza uburyo ubugingo bwa Kristo bwari buri mu gihe cy’umurimo We ku isi? Igitangaza ku kindi’ Iteka yari isoko y’ibyishimo no gutangarirwa, kandi ndahamya ko abantu bagerageza iteka kumusobanurira ukuntu bashimishwa n’ibisubizo byabo ubwabo (reba Mariko 4:41).
Ndibaza ko igihe kirekire cyane bagerageje kwibaza kuri Kristo n’ubusobanuro bw’abana b’abantu - ukwigishwa, igipimo cy’ubwenge, ububasha kamere, n’ibindi. Nibura mu bihe bya mbere. Babonaga iteka iby’imbaraga Ze. Bumvaga amagambo Ye arimo ubwenge, kandi babonaga imirimo itangaza Ye. Babonye ibirema bigenda, impumyi zirabona, abarwayi barakizwa, ibipfamatwi birumva, n’abadayimoni bava mu bo bari barateye. Byongeye, bose bari barabonye ko idini y’icyo gihe ntacyo yari ishoboye maze bityo, kubera ibyo byose, urumva ko barebaga Umwami bagashaka ibisubizo ku bitangaza byo mu bugingo bwe.
Uko bigaga ku bugingo bwe umwe mu myanzuro yabo wabaye ko yari Imana yigize umuntu (Yohana 1:14). Ariko se uyu mwanzuro ni wo wateye kubaza iki kibazo? Simbihamya ntyo. Ni ikindi kintu babonye iteka ku muntu Yesu cyabateye gutangira gutekereza ko ari igice ku gisubizo cy’iby’ubugingo Bwe. Icyo ni iki? Igisubizo cyacu, birumvikana, ‘Yari amasengesho’. Si byo? Si ibyo gusa! Ntiyari amasengesho gusa.
Abafarisayo barasengaga kandi n’abigishwa ni uko. Ntiyari amasengesho gusa; bwari uburyo yasengagamo hamwe n’uwo yari We n’ibyo yakoraga byose mu bugingo bwe ku isi. Byari uburyo n’imyifatire bye mu masengesho byuzuraga We ubwe n’ubugingo Bwe, buri ntambwe n’igikorwa bye, kandi ibyo byerekaganaga ubucuti magara n’ubumwe no kugirwa n’Inama Bye. Amasengesho ntiyari na mba inshingano y’idini cyangwa igikorwa Kristo yakoraga kuko yari agitegetswe.
None ni iki? Amasengesho y’Umwami wacu yavaga kuri iyo myifatire y’ibanze yo kugirwa n’Imana, kwishigikiriza ku Mana yateraga ubumwe bukomeye yahoranaga na Se kubera ko, ushingiye ku by’uko yari umuntu, yemeraga ko atabashaga kugira icyo akora kubw’imbaraga ze. Nta gushidikanya iki ni cyo cyemeje kandi cyatumaga abigishwa be bamutegereza. Baje kwemera ko, nubwo babashaga kwizera Umwami, ntibashoboraga kuba abigishwa nyakuri bagombaga guhinduka bagasa n’umwigisha wabo (Luka 6:40) batize gusenga Data wa twese nk’uko Umwami Yesu mu bumwe bukomeye no kwishingikiriza kuri Se yabyerekanaga iteka.
Aha harimo rimwe mu mahame y’ibanze yagenga ubugingo bw’Umukiza. Muri Yohana 5:19 Kristo yaravuze ati, ‘ntacyo Umwana abasha gukora ubwe’. Hanyuma, muri Yohana 8:28-29 na 14:10 yasubiyemo iri hame. Iri hame ryagombye kumvikana kuri twe. Kuri Yesu Kristo, amasengesho bwari uburyo bwo kubaho, ikintu cya ngombwa rwose: bwari uburyo bwo kugirana ubumwe na Se n’uburyo bwo kuzana imbaraga z’Imana Se kuza mu bumuntu bwa Yesu Kristo umwanya ku wundi. Tubona ibi muri Matayo 12:18 na 28.
Reba uburyo akenshi, bigaragara ko Umwami yakoraga imirimo Ye kandi akavuga amagambo Ye mu mbaraga z’Imana Se kubw’imbaraga z’Umwuka Wera uwo Se yari yaramuhaye. Nubwo yari Imana nya Mana ubwe, Yesu ntiyakoraga imirimo Ye atari kumwe na Se n’ubuyobozi bw’Umwuka (Ibyakozwe 2:22). Ni Se wakoraga muri Yesu, umuntu.
Uko twiga ku bugingo bwa Kristo mu Butumwa Bwiza, tubona ibintu bisa iteka:
(1) Muri gahunda ndede, igihe abantu basabaga ko ibyo bakeneye abyitaho, Kristo yaritaruraga akajya gusenga kugira ngo azane imbaraga z’Imana Se kuri We kubera ko yari azi ko, ‘ntacyo umwana abasha gukora ku bwe’ (Mariko 1:32-37).
(2) Igihe cyo guhitamo abigishwa be ntitubona Kristo areba ibiranga buri muntu. Ahubwo tumubona yitarura ajya gusenga. Ibi biragaragara cyane muri Mariko 3:13 na Luka 6:12-13. Kuki? Kubera ko ‘ntacyo umwana abasha gukora ku bwe’. Yari akeneye ubuyobozi n’imbaraga bya Se.
(3) Igihe Yesu yari ahagaze iruhande rw’imva ya Lazaro yuburuye amaso mu ijuru ategereje ibyo Imana yari igiye gukora (Yohana 11:40-42). Isengesho yavuze aha ntirivugwa, gusa kuba ategereza, ashima, yiringiye ko amasengesho ye yumviswe. Amagambo yo mu mirongo ya 41 na 42 yerekana icyakora, ko atasenze Se gusa, ahubwo yashakaga ko abari bamuri iruhande bose babimenya nabo kugira ngo bige ibanga ryo kwishingikiriza ku Mana. Ibi bitwigisha ko igihe yakoraga ibitangaza nubwo abantu bamurwanyaga, Yesu umwana w’umuntu yasengaga yishingikirije Se kubw’uko yari mu mubiri.
(4) Igihe ahaza abantu 5,000. Amagambo ‘arararama areba mu ijuru’ yerekana uburyo Umwami yishingikirizaga ku Mana mu masengesho (Mariko 6:41). Ariko ‘Abiha umugisha’ byerekana gushimira Imana Se kubw’ibyo no kubw’ibyo Se yari agiye gukorera muri Yesu, umuntu, wishingikiriza ku Mana, umuntu ushimwa n’Imana.
Tekereza kuri Yesu Kristo. Yari Umwana w’Imana, Imana yigize umuntu, umuntu utunganye kandi Imana Umuremyi rwose, We nk’Imana-Muntu usohoza neza kandi mu buryo bwemewe icyo Imana itegereza ku muntu cyose. Yari ibyishimo n’umunezero by’umutima wa Se. Yashimishaga Se iteka. Nuko, ubwo tumutekereza dutyo, twibaze iki kibazo. Mbese ni iki We ku giti cye, nk’umuntu, yagizemo uruhare mu bikorwa bye bikomeye, n’umurimo we? NTACYO! Kristo ubwe aduha igisubizo, ‘...Data, uguma muri jye, ni We ukora imirimo Ye’ (Yohana 14:10). None yabigezeho ate? Ni kubw’amasengesho yishingikiriza kuri Se!
Iyo dukora, ni twe dukora. Iyo dusenga, Imana ni Yo ikora. Bityo rero kubw’uku kumenya iteka ko dukennye, haturuka imyifatire ihoraho y’amasengesho: gutegereza iteka Umwami Yesu ko niba hari ikigomba gukorwa, Data wa twese ni We ugomba kugikora kubw’ubwende, ubwenge, n’imbaraga bye. Niba ibi byari ukuri kuri Yesu Kristo, mbega ukuntu bigomba kuba ukuri kuri twe? Ni iby’ukuri, amasengesho akurikije urugero rw’Umwami Yesu agomba intego y’ingenzi y’abigishwa nyakuri.
Abigishwa babonye ubugingo bwa Kristo, si amasengesho gusa, ariko ubugingo bw’amasengesho yerekana kwishingikiriza ku bumwe n’Imana atari ikindi kintu cyose bari barabonye kandi bashakaga kumenya ibanga ry’ibi.
Ni iki umwigishwa utaravuzwe izina yasabye? Yasabye ngo, ‘twigishe gusenga’. Si uko bagombaga gusenga gusa, UBURYO, ahubwo ni uko bagombaga gusenga mu buryo bw’IKIBITERA. Ukuntu bagomba gusenga Kristo yabivuze mu gisubizo yatanze muri Luka 11:2-13.
(1) Amasengesho yagombye kwerekana ko twumva neza ibyo dukeneye, kumenya ko tudakwiriye no kumenya ko Imana ari Yo ikwiriye kandi ifite ubushake.
2 Abakorinto 2:16 ‘Kuri bamwe tur’impumuro y’urupf’izan’urupfu, ariko ku bandi tur’impumuro y’ubugingw’izan’ubugingo. Kand’ibyo nind’ubikwiriye?’
2 Abakorinto 3:5 ‘S’uko twihagij’ubwacu, ngo dutekerez’ikintu cyose nk’ahw’ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana,’
(2) Amasengesho si ayo kunesha ubushake buke bw’Imana, ahubwo ni ukwakira ubushake bw’Imana buhoraho.
(3) Amasengesho si ayo gukoresha mu bihe bikomeye gusa, igihe tugeze aho bikomeye dukeneye uducungura.
(4) Amasengesho si nk’ “itara ryitwa Aladin” cyangwa urugendo rwo kwiyifuriza ibyo dushaka.
(5) Ibitandukanye, amasengesho ni uburyo bw’ubumwe bukomeye, ubusabane, no kwishingikiriza ku Mana Data wa twese wasezeranije gukorera, kandi ikoresheje twe ku bw’Umwana wayo, nk’uko Imana yamukoresheje.
(6) Amasengesho ni ay’ubugingo bwa buri munsi, umwanya ku wundi.
(7) Amasengesho ni uburyo bwo kwaka ibyo Imana yasezeranije no kumenya no kwishyira mu bushake bw’Imana.
Muri Yohana 14:10-14, reba isano ry’amasengesho rivugwa mu mirongo ya 13-14 n’imirimo twe abigishwa, tugomba gukora mu murongo wa 12.
Yohana 14:10-14 ‘Ntiwizeye ko ndi muri Data, na Data akab’ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga kubwanjye: ahubwo Data, uguma muri jye, ni w’ukor’imirimo ye. 11 Nimunyizere, mwemere ko ndi muri Data na Data akaba muri jye; ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga munyizezwe n’imirimo nkora n’ubwayo. 12 N’ukuri n’ukuri ndababwira yuk’unyizera, imirimo nkora na w’azayikora: ndets’azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. 13 Kandi icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. 14 Nimugir’icyo musaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikora.’
Nta gikorwa na kimwe mu bugingo bw’umwizera kidakeneye imyifatire y’amasengesho - kwishingikiriza no gutegereza mu masengesho ko Imana ikora kandi izakora ikurikije imigambi no kutuyobora byayo. Muri twe ubwacu nta cyo twabasha gukora.
Ubukristo ni ubugingo bwo kwizera Umuremyi Imana iba muri twe, kandi gusenga Imana bivuga kuzana kuri twe ubugingo bwa Kristo bw’ibitangaza. Ubukristo ni nk’uko Pawulo abivuga mu Bagalatiya 2:20, ‘Nabambanywe na Kristo ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze, akanyitangira.’ Kwizera k’umwizera wabyiyemeje kwerekanwa n’ubugingo bufitanye ubumwe n’Imana mu masengesho.
Mu magambo agaragaza ibikorwa ibi bivuga iki?
Urugero, reka turebe ku gitangaza cyo kurobesha amafi menshi tubona muri Luka 5:5-11. Mbese muri iki gice Petero yatekerezaga iki? Ahari ni ikintu nka ‘Databuja w’umwigisha ukomeye, uri Umwana w’Imana na Mesiya, ariko ibi turabyishoboreye; turi abarobyi b’abahanga. Twarobye muri aya mazi igihe kirekire. Byongeye Mwami twarobye ijoro ryose kandi tuzi ko ubu amafi adashobora gufatwa’. Ariko nk’uko mubibona Ubukristo bwo muri Bibiliya ni ukubaho mu kwizera no kwishingikiriza Imana mu masengesho kandi tuyobowe n’imbaraga n’ubutware by’Umwami Yesu Kristo tutitaye ku by’uko ibintu bigaragara.
Ubukristo bwo muri Bibiliya si ukubaho uko turi n’icyo turi cyo - muri twe imbere, imibereho yacu ya kera, ibyo twanyuzemo, ibyo twigishijwe, impano zacu n’ibindi. Ahubwo ni ukubaho mu kwizera Ijambo ry’Imana, gucengerwa na Bibiliya, no kwizera Yesu Kristo umuremyi n’Imana, no kwitangira umurimo akorera muri twe iyo twitangira kumwubaha. Ariko ibi biba gusa iyo tubaho twishingikiriza kuri Data wa twese mu bugingo bw’amasengesho, ubugingo bw’amasengesho adasiba, n’ubugingo bwitangira ibihe byo gusenga umuntu ari wenyine n’Imana Data wa twese n’Umwana We mu mbaraga z’Umwuka.
Luka 11:2-4 ‘Arababwir’ati: Ni musenga, mujye muvuga muti: Data wa twese, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, 3 uko bukeye ujy’uduh’ibyo kurya byacu by’uwo munsi: 4 utubabarir’ibyaha byacu, kuko natwe duharir’abarimw’imyenda yacu bose: kandi ntuduhane mu bitwoshya.’
Twarebye ibyerekeye ubugingo bw’amasengesho bw’Umwami wacu byari nta gushidikanya igice kinini cy’ikibimutera cyari inyuma yo gusaba k’umwigishwa utaravuzwe izina mu murongo wa mbere. ‘Mwami, twigishe gusenga.’ Ku Mwami wacu, amasengesho ni cyo cyari ikintu gisanzwe kandi cya ngombwa ku mibereho ye. Mu gusubiza uku gusaba ko muri Luka 11:1, Umwami wacu yatanze ikizwi na bose nk’isengesho ry’Umwami wacu. Mu kuri, ryari isengesho ry’Umwami wacu yatanze ikizwi na bose nk’isengesho ry’Umwami wacu. Mu kuri, ryari isengesho ry’abigishwa kandi ritanga urugero cyangwa icyitegererezo cy’amasengesho ashingiye kuri Bibiliya kandi y’ingirakamaro.
Iki ni igice cy’agahebuzo mu kwigisha abizera bashya ibyo gusenga kuko kirimo ibintu byinshi by’ingenzi mu gusenga.
Iri sengesho ntabwo ari ibi bintu bibiri:
(1) Ntabwo ari, kandi ntiryigeze na rimwe riba umuhango ngo rijye risubirwamo iteka. Ryari urugero rwagenwe n’Umwami kwerekana kamere y’amasengesho n’icyo amasengesho agomba kubamo. Nta kibi icyakora mu gusoma cyangwa gusubira muri ryo hamwe kimwe n’uko twabikora no ku kindi gice dufite intego runaka cyangwa kwibutsa abantu ukuri. Ndahamya icyakora ko ritigeze rigenerwa kujya risubirwamo nk’isengesho ku Mana mu mwanya w’amasengesho y’umuntu ku giti cye azanwa imbere y’Imana avuye mu mutima. Gereranya ubusobanuro bwa Bibiliya yitwa ‘Living Bible’: Luka 11:1b hasomwa hatya, ‘Mwami, twigishe isengesho ryo gusubiramo nk’uko Yohana yaryigishije abigishwa be’. Ku mpapuro hasi abahinduye iyi Bibiliya basobanuye uyu murongo, bongereye ijambo ngo, ‘icyo byashakaga kuvuga’. None se ni cyo bashakaga kuvuga, cyangwa se ubu busobanuro ni igikorwa cy’umugenzo w’idini kandi butagira aho buhuriye n’ibyo iki gice cyagenewe kwigisha?
(2) Nticyagenewe na rimwe gukoreshwa nk’impigi cyangwa amagambo yihariye yo gutabara umuntu mu gihe cy’amakuba. Ahari waba warabonye sinema aho abantu babaga bari mu kaga noneho bagasenga isengesho ry’Umwami wacu muri uwo muhango.
Isengesho ririmo ibice bibiri bigizwe n’insimburazina ‘byawe’ na ‘twe’.
Ibi si impanuka. Ubwa mbere, dutangirira ku Mana hanyuma tukajya kuri twe ubwacu. Aha hari ihame ry’ingenzi mu kuramya kwose uko. Mu masengesho, kimwe no mu kintu icyo ari cyo cyose, Umwami wacu atwigisha gushyira Imana imbere. Kuki? Kubera ko ibi bishyira buri kintu mu mwanya wacyo, biduha kwitegereza neza ubugingo bwacu, kureba kure y’aho amaso yacu yagarukiriza. Ibi ni ingirakamaro ngo tubashe kureba neza n’imitima n’ubwenge bwacu uwo Imana ari We n’icyo ari cyo, ngo tubashe gushaka mbere na mbere itegeko no gukiranuka by’Imana, kandi ngo tubashe kugendana na We mu kwumvira no gushobozwa na We, kuyoborwa na We no kurindwa na We.
Kimwe n’uko amarira agaragaza imibabaro kandi nk’uko guseka bigaragaza ibyishimo, bityo n’amasengesho agomba mbere na mbere guhesha Umwami icyubahiro niba amasengesho yacu agomba kugira ingaruka nziza ku bugingo bwacu - ibyiringiro, kwizera, no kugengwa n’ubushake bw’Imana.
Amasengesho ni uburyo bwo kwinjira mu munezero n’ibyiringiro by’urukundo rw’Imana, imigisha yayo, ubuyobozi bwayo, no kubaho kwayo. Ni uburyo bwo gutumbira Uwo n’Icyo Imana ari cyo - Ubumuntu bw’Imana, gahunda zayo, amasezerano yayo, n’imigambi yayo. Ubu buryo bwo gusenga buhesha Umwami icyubahiro kandi bukerekana gushaka ubumwe bwacu n’Imana, hamwe no kwumvira. Bikomeza imitima yacu kubera ko bizana Imana aho tuyibona n’imigambi yayo.
Icya mbere cyibandwaho n’Umwami cyerekana intege-nke zikunda kuboneka mu masengesho yacu. Dukunze gutangirira kuri ‘twe’ aho kuba kuri ‘byawe’. Twirukira imbere y’Imana tuvuga ‘ibyacu’ dukeneye, ingorane ‘zacu’, hanyuma nk’ingaruka, tugahinduka abita ku ngorane gusa zikadutera ubwoba aho kwita ku Mana no kwishyira tukizana mu busumba-byose bwayo (reba Zaburi 46:10, ‘Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana’).
Dukeneye gutumbira Umwami mbere ngo tugire ibivugwa muri Yeremiya 32:27. Ku byerekeye gusohozwa kw’isezerano ry’Imana yasezeranije Abisirayeli no kugira ngo amaso y’Umutambyi ahore ku Uwteka, tubona iri jambo ku Mutambyi: ‘Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti, ‘dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose: mbese hariho ikinanira?’ (Yeremiya 32:27).
Dukeneye gusingiza no gutumbira Imana muri Zaburi 100 mbere yo gusaba ko muri Zaburi 102.
‘Nimusenga mujye muvuga muti’
Ni iby’umumaro, ndabyizeye, ko nta mategeko twahawe ku by’igihe n’incuro tugomba gusenga. Kuki? Kubera ko amasengesho arenze ibyo gusubiramo by’amadini nk’uko biri mu madini amwe, aho basenga basubiramo amagambo amwe bakunama berekeye ahantu runaka n’inshuro runaka ku munsi. Amasengesho akurikije ingenga-bihe aremewe muri Bibiliya kandi ni icyitegererezo cy’Imana dukwiriye kugira nka Danieli (Danieli 6:10), na Dawidi (Zaburi 54:16-21), ariko, kimwe na Danieli na Dawidi, agomba iteka kuba igisubizo cy’umutima ushaka ubumwe n’Imana kandi wishingikirije kuri We mu buryo bumwe n’uko umuntu yinjiza umwuka wa ogisijeni (oxigene) mu guhumeka. Ibi biboneka mu kuboroga k’umunyezaburi, ‘Nk’uko imparakazi yahagizwa (guhumeka cyane) no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza, Mana’ (Zaburi 42:1).
Ibi bintu bibiri byerekeye uku kuboroga k’umunyezaburi: Icya mbere, kwinginga kwe kwerekana gukena kwacu. Dukeneye Umwami kandi dukeneye kunywa ku isoko Ye y’ubugingo binyuze mu Ijambo ry’Imana n’amasengesho - uburyo bwacu bwo kumwumva no kumusubiza. Ariko icya kabiri, kwinginga kwe na none, kwerekana icyagombye kwemerwa nk’ukuri muri buri wese muri twe. Nk’umunyezaburi, tugomba kubaho tuvugana n’Imana. Amasengesho agomba kwerekana ko tubaho dutegereje ubumwe n’Imana no kwinjira mu mbaraga n’ubushake Bye.
‘Nimusenga mujye muvuga muti ...
‘Gusenga ni ijambo ry’Ikigiriki proseuchomai riva kuri pros, ryerekana icyerekezo, kwegera, na euchomia, ‘gusaba’. Ubusobanuro bw’iri jambo (hamwe n’uko rikoreshwa) bureba amasengesho nk’inzira yo kwegera Imana mu masengesho no kwishingikiriza Imana kubera ko tumubona nk’Uwihagije muri byose, naho twe tukaba tutihagije. Amasengesho ahinduka bumwe mu buryo butwegereza Imana, no kwihaza kwayo, maze tukayubaha.
‘Kuvuga’ ni ijambo ry’Ikigiriki, ‘lego’. Ryerekana uburyo igitekerezo kigirwa mu guhitamo amagambo avugwa kubera ubusobanuro bwayo. Mu ntangiriro ryavugaga ‘kuroba no guhitamo’ kandi ibi ni byo dukora muri disikuru uretse igihe twaba turi kuvuga amagambo adasobanutse. Lego bitwibutsa ko dukeneye guhitamo neza amagambo yacu nk’uko bitandukanye no gusenga usubiramo amagambo y’idini nta gutekereza witonze. Byagombye kutwibutsa kamere y’uko amasengesho no kuvugana n’Imana byacu, bigomba kumera nk’ibiganiro.
‘Kuvuga’ ni icyo mu kibonezamvugo cy’Ikigiriki twita inshinga itondaguye mu ndagihe yisubiramo itegeka. Nk’inshinga itondaguye mu ndagihe yisubiramo, yerekana igikorwa kimeze nk’itegeko cyisubiramo hato na hato. Igitekerezo ni uko igihe musenga, mujya musenga mu buryo cyangwa mu rugero rukurikira cyangwa, ariko si ukuvuga kenshi, musubiremo aya magambo nk’ayo gupfa gusubirwamo, ingorane Yesu yasobanuye mbere muri Matayo 6:7.
Impamvu iri sengesho ritagomba kuba iryo gusubirwamo uko babonye:
(1) Matayo 6:5-7 ni imbuzi yihariye itubuza gusenga mu buryo busubiramo kandi iyi mbuzi ikurikiwe n’inyigisho iduha igitekerezo cyo gusenga. Kubona iri nk’isengesho ryo gusubirwamo byaba bivuguruza itegeko ribanziriza iri sengesho.
(2) Igice gisa n’iki cyo muri Matayo 6:9 cyongeraho amagambo, ‘muri ubu buryo’. Iri ni ijambo ry’Ikigiriki houtos rishobora gusobanurwa ngo, ‘muri ubu buryo’. Mu yandi magambo, ibi bikurikira bigomba gufatwa nk’icyitegererezo cy’uko tugomba gusenga, si nk’isengesho rigomba gufatwa mu mutwe no kujya risubirwamo.
(3) Mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya, iri sengesho ntiryigera risubirwamo nubwo uko rivugwa cyangwa amahame yaryo akurikizwa mu buryo cyangwa ubundi.
(4) Uku gusobanukirwa guhuje n’imbuzi yo muri Yesaya 29:13 Umwami yasubiyemo arwanya idini y’inyuma y’Abisirayeli bo mu bihe bye.
Amasengesho ni nk’umwitozo w’igitekerezo cyo mu mutima no mu bwenge kitwegereza Imana mu kwambaza no kwishingikiriza kuri Yo, kubera iyo ari Yo nk’Imana isumba byose kandi idushyigikira.
Iri tegeko ryerekana ko dukeneye kuvuka bundi bushya cyangwa guhinduka mu by’Umwuka. Ibyandistwe bitwigisha ko gusenga, uretse guhamagarirwa kumenya Imana cyangwa agakiza, bishoboka gusa ku bizera Yesu Kristo bazanwa mu bumwe n’Imana nk’abana bayo mu kwizera Yesu Kristo. Ibi bisohozwa no kuvuka bundi bushya, umurimo w’Umwuka w’Imana wo kuduhindura bashya (reba Yohana 1:12; 3:3-7; 14:6).
Amasengesho yacu agomba kubwirwa Imana ukoresheje ijambo, ‘Data wa twese’. Gahunda y’ibanze y’amasengesho ku bera bo mu Isezerano Rishya si ukubwira Yesu, ahubwo ni ukubwira Data wa twese. Ni Yo yonyine tugomba gusenga, NYIRUBUTUNGANE mu izina ry’Umwana, UTWEGEREZA Imana, kandi no mu mbaraga z’Umwuka Wera, UBURYO (reba Yohana 14:6; 16:23-24; Abefeso 2:18; 3:14; 1:17; 6:18; Yuda 20; Abakolosayi 1:13; Abaheburayo 7:25).
‘Data wa twese’ ni ijambo ryo kwubaha cyangwa gutinya, n’ubumwe n’Imana. Kwegera Imana mu masengesho nka ‘Data wa twese’ bigenewe kwerekana: (a) imyifatire yacu imbere y’Imana nk’Iyo kwubahwa, kwumvirwa no kwiringirwa, na (b) gusobanukirwa kwacu k’ubumwe dufitanye na Yo nk’abana; Imana ni nk’umubyeyi w’Imana utubwira nk’uko umubyeyi yita ku mwana we.
Kuki ibi bigira ingaruka ku bugingo bwacu bw’amasengesho?
(1) Iyo dusenga nk’abizera bo mu Isezerano Rishya, tugomba kubwira Imana nka Data wa twese, atari Imana ibwirwa umuntu yivugisha wenyine n’amajwi akomeye hamwe n’amagambo yo kwiyegurira Imana.
Ni ukuri, tugomba guhimbaza Umwami mu masengesho yacu mu gushima, kuramya, no kumushimira ubumuntu Bwe, uwo ari We, umurimo We mu kurema, mu mateka, n’agakiza. Icyo dukeneye icyokora, ni ukwegera Imana nk’abana tukamubwira nka Data wa twese (Zaburi 103:13).
(2) Bivuga ko tugomba kuvugana na We nka Data wa twese udukunda kandi akatwitaho nk’abana Be. Tuzamushimira uko ateye nk’uwo mu ijuru, no kubw’ imirimo Ye itangaje kandi ikomeye, ariko iby’ibanze bivuga gusengana ukuri nk’uk’umwana wishingikirije kandi wizeye Imana nka se ufite umutima wa kibyeyi, urukundo, kwumva, ubwenge, n’imbaraga. Gusenga Imana nka Data wa twese bivuga kuyemera nk’umuntu utwitaho cyane kurusha uko twakwiyitaho ubwacu. Si impumyi cyangwa imbaraga zitari iz’umuntu.
(3) Kwita Imana Data wa twese bivuga kuyizera dutyo. Ubumwe nk’ubwo no kwemera nk’uko ntibyashobora kwerekanwa tubwira Imana gusa nka, ‘Imana ishobora byose, Ikomeye kandi Iteye ubwoba,’cyangwa ‘Umuremyi wo gutangarirwa n’Inkomoko y’Ibibaho byose.’ Gufata Imana gutya byayobya kutamenya k’umuntu kamere n’ubumwe bwacu n’Imana muri Kristo, cyangwa kutizera Imana kw’umuntu nka Data wa twese wo mu ijuru udukunda.
Byakoroha gute gusenga cyangwa twagira ibyiringiro dute turamutse twegereye Imana nk’itari umuntu gusa, ‘Inkomoko y’Ibibaho byose’cyangwa se ‘Ikomeye kandi Iteye ubwoba? ‘Data wa twese’ ridukangurira kumenya kamere n’ubumwe bwacu n’Imana nk’ibizanwa no kuvuka bundi bushya kandi nko kwegera Imana kwacu, mu Mwami wacu Yesu Kristo n’umurimo We. Bityo ritwereka ukuntu byoroshye kandi ari iby’ubushake kwegera intebe yayo, tudatinya, dufite kwizera nk’uk’umwana uziko akundwa urukundo rutarobanura (Abaheburayo 4:16). Mu kuvuga uburyo bworoshye icyakora, sinshaka kuvuga kutubaha no kutita ku kwera no gukomera kwayo cyangwa tutita ku byaha mu bugingo bwacu. Ntitugomba uruhare rwacu mu kwatura icyaha (Zaburi 66:18). Ahubwo, ni mu kuvuga kumenya ko atwitaho nk’umubyeyi, n’urukundo rw’Imana, n’imigisha aduha no kumwegera kubw’umurimo wuzuye wa Kristo.
Mu Byanditswe, kurusha uko biri muri iki gihe, amazina avuga abo abantu ari bo n’icyo bari cyo - icyubahiro cyabo. Ibi bivuga, ‘ubumuntu bwawe bwubahwe’. ‘Bwubahwe’ ni inshinga hagiazo ‘gutoranya kweza, kwubaha, gufatwa nk’Iyera’. Ariko se twakora ibi dute? Nk’abana b’Imana dutwara izina ryayo tukamuhamagarira mu isi. Uko dukora bigira ingaruka ku izina n’icyubahiro byayo imbere y’abandi.
Pawulo yibukije Abayuda iby’iri jambo mu Baroma 2:23-24, ‘uko wirata amategeko, nawe ugayisha Imana kuyacumura? Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe’. Ibi ni ukuvuga ngo ‘reka ubugingo bwanjye bwose bwubahe Imana, buyitinye kandi bube isoko y’ibyishimo byanyu n’abo muri bo bose.’
Kwubaha izina ry’Imana cyangwa kuryeza bivuga kumuha ubugingo bwanjye ngo abweza. Ibi bivuga gukingurira ubugingo bwanjye n’ubwihisho bwabwo bwose umurimo We wo kungira umwana wayo. Ni ukuri ibi bigomba kuba amasengesho yo kwiyegurira no kwitangira izina ry’Imana kuko ritakwubahwa (nibura na twe) igihe cyose twaba tukigendera mu kugoma no kuba nyamwigendaho.
Abefeso 3:16-21"Ngw’abahe, nk’uk’ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorer’imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabw’imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bos’ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarw’ubw’ari bwo, 19 mumenye n’urukundo rwa Kristo rurut’uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana. 20 Nukw’Ibasha gukor’ibiruta cyan’ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose, nk’ukw’imbaraga zayo ziri, zidukoreramo, 21 icyubahiro kib’icyayo mw’Itorero no muri Kristo Yesu, kugez’iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen.’
Ibi na none byerekana gushaka no gusaba gutinya Imana ku bantu muri rusange.
Iri ni isengesho ryo gusaba ubwami bw’Imana ku isi, ku buryo mu gihe kitarambiranye ubwami bwo muri iyi si buzaba ubwami bw’UMWAMI wacu. Byerekana kwizera no kwemera ko iyi si ari isi yaguye, yimuye Umuremyi wayo (Abaroma 1:18 n’ikurikira), ko iyi si atari intego y’ibanze, kandi ko isi nshya ifite ubwiza iri hafi (reba 1 Petero 1:3-8, 13-17; Ibyahishuwe 11:15).
Gusengera ubwami bw’Imana na none byerekana gutegereza n’ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo ku isi no kwuzura kwa gakondo yacu. Bivuga kubaho tureba ku byiringiro byacu nk’abasuhuke (Tito 2:13, 1 Petero 1:17; 2:11).
Ni n’isengesho ryo kwima kw’Imana muri twe kugira ngo ubushake bw’Imana bukorerwe ubu mu bugingo bwacu. Ni icyifuzo cyo kugira ngo tube dukwiriye umugambi wayo n’ubwo waba muto kandi bikurikije ibyo ikorera mu kugeragezwa, kuneshwa, kunesha, imigisha, n’ibyo duhura na byo izana. Nibutse umurongo wo mu gisigo cyasizwe na Cowper uvuga atya, ‘imbere muri jye hatarondoreka akoresheje ubuhanga butibeshya, yanshyizemo ibishushanyo n’ibikorwa by’ubushake Bwe busumba byose.’
Mu gice gisa n’icyo, Matayo 6:10 hongeweho ngo, ‘iby’ushaka bibeho’. Ibi bitwigisha gusenga nk’uko Umwami yabikoze ubwo yari ategereje umusaraba. ‘Iby’ushaka bibeho’ bivuga ngo nyigisha kwegurira ubugingo bwanjye icyakomeza ubwami bwawe, ubushake bwawe ku isi, n’umugambi wawe kuri jye. Ngomba kwemera mu masengesho ukuri k’uko ‘Imana izana umucyo mu mwijima; mu kwiheba, mu kutagira ibyiringiro. Mu rupfu havamo kuzuka’. Akenshi ni ‘ukubera kuneshwa Imana izana ubwami bwayo mu mitima y’abantu.’89
Mu murongo wa 4 Umwami avuga ibyo kubabarirwa bityo, iby’umuntu utari uw’umubiri akenera, umutima n’umwuka. Iyaba wowe cyangwa jyewe ari twe twatangaga aya mabwiriza twashoboraga ahari guhinduranya uko bikurikiranye tukabanza iby’umwuka bituma wera, hanyuma tugakurikizaho iby’umubiri ukenera. None ni kuki ari uko bikurikiranye?
Umwami yaremye imibiri yacu - umubiri ni ingirakamaro ku kubaho kw’abantu. Umubiri si mubi; ni igikoresho cy’umurimo n’icy’ibyiza. Ahandi hantu avuga ku byerekeye iby’umubiri ukenera, ‘mubanze mushake ubwami bw’Imana...’ Aho yerekana ko umuntu w’Umwuka ari uw’ibanze kandi abanziriza uw’umubiri. Ariko ibi ntibivuga ko umuntu w’umubiri cyangwa ibyo umubiri ukenera atari iby’ingenzi, ko bigomba kutitabwaho, cyangwa ko ari iby’Umwuka kandi byera kutita ku mubiri no kuwufata uko ubonye. Umwami ashobora kuba yabikurikiranije gutya kugira ngo arwanye ibitekerezo by’abapagani byo mu bihe Bye n’ibyo bamwe mu bizera bajegajega bashobora kugwamo - kandi bagira iteka.
Abagiriki bafataga umubiri nk’aho ari mubi kandi bizeraga ko umwuka wejejwe wari ufite agaciro kenshi. Abenshi ntibemeraga iby’umuzuko kuko bizeraga ko icyitwa ikintu cyose ari kibi. Bigishaga ko nta cyo byatwara ibyo wakorera umubiri byose. Barawubabazaga mu buryo bunyuranye cyangwa bakawukoresha nabi mu buryo bwo kwiyandarika. Iyi ni yo mpamvu bamwe mu Bagiriki b’i Korinto batashakaga kwizera iby’umuzuko kandi n’imwe mu mpamvu zatumye Pawulo yandika 1 Abakorinto 15. Ku byerekeye imyifatire yabo ku mubiri n’umuzuko, Ryrie yaranditse ati:
Muri rusange bizeraga ko ubugingo budapfa, ariko ntibizeraga umuzuko w’umubiri. Kuri bo, umubiri wari isoko y’intege nke n’ibyaha by’umuntu. Urupfu rero cyari ikintu cyakirwa neza n’ubugingo ngo bushobore kwitandukanya n’umubiri.90
Ndetse n’uyu munsi wa none abakristo benshi bafata imibiri yabo nk’ikintu bafitiye uburenganzira. Turayigaburira birenze urugero, tukayikoresha imyitozo ngorora-ngingo mike, akenshi ntituyiha ikiruhuko gihagije, kandi muri rusange, ibihe byinshi ntitwita ku byo ikenera bya buri munsi. Mu Bafilipi 3:21, ubusobanuro bwa Bibiliya yitwa KJV bushobora gutuma dutekereza imibiri uko itari. Dore uko havuga :
Abafilipi 3:21 ‘Uzahindur’uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu, akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kukw’afit’imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.’
Ubusobanuro ngo ‘umubiri mubi cyane’, bushobora gutuma dutekereza ko umubiri ari mubi, ariko mu Kigiriki havugwa ngo ‘umubiri wo gucishwa bugufi’ ni ukuvuga, umubiri utagira ubwiza. Uyu mubiri urapfa kandi urasaza, ukarwara, ugapfa ndetse ukabora - bityo rero ukenera kwitabwaho kwihariye niba tugomba kuwutunga nk’igikoresho cy’ingirakamaro cy’Imana.
Muri 1 Timoteyo 4:8 habivuga neza. Hatwibutsa ko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike. Umubiri wacu uguma kandi tukawitaho mu buryo bukwiriye kandi buri munsi. Ariko nk’uko byumvikana kwubaha Imana kugira umumaro mu gihe cya none n’ikizaza.
1 Timoteyo 4:8 ‘Kuko kwitoza k’umubiri kugir’umumaro kuri bike, naho kubah’Imana kukagir’umumaro kuri byose, kuko gufit’isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.’
Umuntu ni ubumwe bw’umubiri, ubugingo n’umwuka. Icyagira icyo gitwara kimwe muri ibi, kigitwara n’ibindi. Wandaritse umubiri bishobora kugira ingaruka ku bugingo bw’umwuka. Wandaritse ubugingo bw’Umwuka byanze bikunze bizagira ingaruka ku mubiri. Aha rero Umwami wacu aratwigisha kugereranya - kwita kuri byombi, tugasengera byombi umubiri n’ubugingo. Gusengera ibyo kurya bya buri munsi bivuga ibyo umubiri ukeneye - ibyo kurya, imyambaro, aho kuba n’ibindi byose umubiri ukenera ngo ubashe gukorera Uwiteka neza. Imibiri yacu ni iye; yayiguze igiciro cy’amaraso y’Umwana We.
1 Abakorinto 6:19 ‘Mbese ntimuzi yukw’imibiri yanyu ar’insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimur’abanyu ngo mwigenge;’
Reba ukuntu atwigisha ngo ‘duhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi’.
Iri ni isengesho ry’ibyo umubiri wacu ukenera bya buri munsi. Iri rigomba kuvugwa buri munsi. Ntitugomba gufata Umwami nk’uwo twamaze guhabwa dufiteho uburenganzira. (Reba icyo Pawulo yibandaho muri uyu murongo).
1 Timoteyo 4:4 ‘Kukw’iby’Imana yaremye byose ari byiza; ntiharimw’icyo gutabwa, iyo cyakiranyw’ishimwe:’
Ibi na none bitwigisha ko ibyo twitaho by’ingenzi bigomba kuba ibyo dukenera buri munsi - kubaho umunsi ku wundi nk’abasuhuke aho kuba ubugingo bwo guhunikwamo kimwe na wa mutunzi w’umupfapfa.
Luka 12:16-21 ‘Nukw’abacir’umugani ati: Harih’umukungu war’ufit’imirima irumbuka cyane; 17 nukw’aribaza mu mutima we ati: Ndagira nte, ko ntafit’aho mpunik’imyaka yanjye? 18 Aribwir’ati: Ndabigenza ntya: ndaseny’urugarama rwanjye, nubak’urundi runini, ab’ari mwo mpunik’imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye; 19 ni bwo nzabwir’umutima wanjye nti, Mutima, ufit’ibintu byinshi bibikiw’imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe. 20 Arikw’Imana iramubwir’iti: Wa mupfu we, muri iri joro uranyagw’ubugingo bwawe; nukw’ibyo wabitse bizab’ibya nde? 21 Ni k’umuntu wirundaniriz’ubutunz’amera, atar’umutunzi mu by’Imana.’
1 Timoteyo 6:17 ‘Wihanangiriz’abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringir’ubutunzi butar’ubwo kwizigirwa, ahubwo biringir’Imana, iduha byos’itimana, ngo tubinezererwe;’
Intego y’uku gusaba ni ukudufasha gushyira umutekano n’ibyiringiro mu maboko y’Umwami buri munsi ngo aturinde: (a) Umutekano utari uw’ukuri, no (b) gukurikira ibihendo by’ubu bugingo, ni ukuvuga kugira ubugingo bubaho umunsi umwe umwe byadufasha kugira intego n’imigambi bikwiriye (reba 1 Timoteyo 6:8-19; Matayo 6:19-34).
Iri sengesho rigenewe kudufasha kumenya ko ibyo duhabwa buri munsi ubugingo bukenera biva ku Mwami hadukurijwe ubutunzi bwacu, cyangwa ibyo twahunitse, cyangwa uko dukeka twiyeguriye mu bwenge bwacu ibihe bizaza. Guteganyiriza ibihe bizaza bifite umwanya wabyo, ariko gusa uko turinda gahunda nk’izo mu buryo bwiza.
Rigenewe na none kutwibutsa ko nubwo Imana iturenze kandi ikaba ari Imana isumba byose byo mu isi, ni na Data wa twese uhoraho wo mu ijuru utwitaho uduha byose ndetse akaba ari We byifuzo byacu bya buri munsi. Ariko ba uretse gato, mbese Yesu Kristo We ntiyavuze ati, ‘So wo mu ijuru azi ibyo mukeneye mutarabimusaba?’ (Matayo 6:8, 32).
Niba abizi, kuki tugomba gusaba buri munsi?
(1) Amasengesho si ukumenyesha Imana izi byose ibyo dukeneye. Amasengesho ni ayo kutwemeza no kuturindira mu kwishingikiriza kuri We.
(2) Ihame ry’amasengesho si uko Imana ikeneye kubwirwa, ahubwo tugomba kumubwira kubera ibyo amasengesho y’ukuri atumarira. Atuma twicisha bugufi imbere y’ubushake bw’Imana no kwiga gutegereza Imana mu gihe tumwishimira mu mitima yacu (Zaburi 37:4-6).
(3) Amasengesho ni uburyo butwegereza Imana kugira ngo ibashe kutuba bugufi iduhe imigisha, bitari ibyo dukeneye gusa nk’uko dushobora kubyibwira, ndetse bishobora no kuba atari ibyo dukeneye, ahubwo ngo dusobanukirwe Imana ubwayo (Yakobo 4:8). Bigenda bite iyo tutabashije guhimbaza no gushima Imana kandi ntituzane imbere y’Umwami ibyo dukeneye? Dutangira kumuvaho, kumufata nk’uwo tugomba kugira byanze bikunze, bityo tukagwa mu buyobe bwo gukeka ko dushobora ubwacu kwiyoborera ubugingo.
Imana ikoresha amasengesho akurikije Bibiliya, atari ukubera ko hari icyo tuyimenyesheje cyangwa ko twatumye Imana ihindura ibitekerezo byayo, ahubwo kubera ko yahinduye ubugingo bwacu, akerekana ukwizera kwacu, kwumwumvira no kwumwubaha (Zaburi 33:13-22; 34:4-9). Imana isubiza kandi ikubahiriza kwiringira.
(1) Ibyerekeye ibyaha by’umuntu - ‘Utubabarire ibyaha byacu’, (11:4a)
Mbere na mbere uyu murongo uvuga ibyo kubabarirwa by’umwana w’Imana; si ukubabarirwa kw’utizera. Utizera ntashobora kubabarirwa asenze iri sengesho cyangwa yatuye ibyaha bye ngo bimuhe kubabarirwa. Ahubwo, Bibiliya itubwira ko agomba kwemera kamere ye y’ibyaha, ko ari umunyabyaha utandukanijwe n’Imana, utabasha kwifasha ubwe, kandi ukeneye ubuntu bukiza bw’Imana ku bwo kwizera Yesu Kristo n’umurimo We.
Iki gice cyagenewe abigishwa, abizera bashobora kwita Imana Se nk’abana babyawe ubwa kabiri n’Imana ku bwo kwizera Kristo. Ku by’amategeko, ku bizeye Kristo igihano cy’ibyaha cyakuweho n’umusaraba (Abaroma 3:21-24; 5:1-2; Abakolosayi 1:14), ariko nk’uko tubona muri Yohana 13, twese duhura n’ingorane z’ibyaha dukora uko tugendagenda mu nzira zanduye zo muri iyi si. Ibyaha bizwi bibangamira ubumwe bwacu n’Imana, bizimya imbaraga ze no kuyobora ubugingo bwacu kwe, kandi bikabangamira ububasha bwacu bwo gukura no guhindurwa by’ukuri n’ubuntu bw’Imana. Bityo rero, muri iki cyitegererezo cy’amasengesho, Umwami atwereka uko tugomba kwifata imbere y’ingorane z’ibyaha byacu.
Tugomba kwibuka ko iri sengesho riduha icyitegererezo cyo gusenga n’ibigize isengesho. Aha ritwereka ko kubabarirwa ari igice cy’ingenzi mu masengesho yacu niba agomba gusubizwa kandi akagira umumaro mu bugingo bwacu n’uko tugendana n’Imana. Iki gice ntikiduha ubusobanuro bw’ukuntu n’ibice by’uko umwizera agomba kwifata imbere y’icyaha ngo ababarirwe. Kubw’ibi, Imana itegereje ko duhindukirira Ijambo ry’Imana ngo ritwigishe kandi riducengere. Ahubwo, iki cyitegererezo cy’amasengesho kitwibutsa ko turi abanyabyaha, kikatwereka ko dukeneye kwezwa ngo dusabane n’Imana, kandi cyerekana uruhare rwacu rw’uko twakwifata imbere y’ingorane z’ibyaha byacu mu moko yabyo yose nka:
Reka turebe akanya gato muri Luka 11:4a ‘Utubabarire ibyaha byacu.’ Inshinga, ‘kubabarira’, nk’uko ryakoreshejwe muri uyu murongo ni inshinga ya aorist y’Ikigiriki cyongera ku Ijambo iby’uko ikintu cyihutirwa - ntagushidikanya kubera ingaruka z’ibyaha. Umwami avuga aha iby’ibyaha byihariye. Ijambo ibyaha rifite indanga-jambo kandi riri mu bwinshi. Dukurikije ko Ibyanditswe bivuga rumwe, Umwami aha aravuga iby’ibyaha byihariye tugomba kwemera nk’ibyaha kubera icyo bikora ku busabane bwacu n’Umwami n’ububasha bwacu nk’abizera bwo gukunda no gufasha abandi.
Ibi bivuga ko tugomba gufata uku gusaba, ‘utubabarire ibyaha byacu’, nko gusabira ibyaha byacu byose muri rusange ni ukuvuga ngo ‘Mwami, mbabarira ibyaha byanjye byose’. Ibi byashobora gutuma tutemera ibyaha byihariye, bikadusigana ibya rusange bitagira icyo bitwemeza. Isengesho nk’iryo ryaba gusa iryo gukubita ibyaha munsi ya tapis (ikirago cyo gukandagiraho). Ni nko gusukura inyuma y’igikombe ariko ukibagirwa umwanda w’imbere.
Matayo 12:34-35 ‘Mwa bana b’inshira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima, n’iby’akanwa kavuga. 35 Umuntu mwiz’atang’ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mub’atang’ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.’
Matayo 23:25-26 ‘Nukw’abantu basinziriye, umwanz’araza, abib’urukungu mu masaka, aragenda. 26 Nukw’amaze kumera no kwera, urukungu narwo ruraboneka.’
Inshinga ni aphiemi kandi ivuga, ‘kwohereza, kureka ikintu kikagenda’. Riva ku mbanziriza-jambo ‘giturutse’ n’inshinga ‘kuba’. Ryari rifite icyakora uburyo ryakoreshwaga bwemewe n’amategeko kandi rikavuga ‘kuvanaho, gusubiza, kubabarira’. Ryakoreshwaga ku nguzanyo cyangw’umwenda no kwicira urubanza n’umwenda w’icyaha ukuraho igihano cyangwa ingaruka z’ibyaha, kubwo kubabarirwa. Ingaruka aha ni ubusabane bwajemo agatotsi, bugarurwa no kwatura nyakuri. (Reba Umugereka wa 5 ku byerekeye iby’ingenzi mu kubabarirwa k’umwizera.
(2) Ibyerekeye uko tubana n’abandi - ‘Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu yose...’ (umurongo wa 4b)
Hano kimwe no muri Matayo 6:12b, ibi bivuga mu buryo bw’ihame aho kuba gusaba, ariko bivuga ibikeneye gusesengurwa. Ni ikintu buri wese akeneye guha Umwami ngo abiyobore. Imana idufata nk’abafite uruhare mu bumwe tugirana n’abandi kandi intumbero hano ni igihe dutekereza ko twahohotewe bikaba byatuma dushaka kubika inzika no kwihorera.
Ku byo kubabarira abandi, hari buri gihe ibintu bibiri: gutumbira ku Mana cyangwa se gutumbira hejuru, no gutumbira ku muntu cyangwa se gutumbira ku ruhande.
Ku byerekeye Imana: ibyaha byose dukorera abandi tubikorera Imana mbere na mbere kubera ko ari ukwica itegeko ry’Imana ryo gukundana. Bityo rero, iyo ducumuriye undi muntu, tugomba mbere na mbere kwaturira Imana.
Ku byerekeye abantu: Mu mibanire yacu na bagenzi bacu, dufite ibintu by’ubwoko bubiri biduhata: iby’uwacumuriwe n’iby’uwacumuye.
UWAHEMUKIWE |
|
We n’Imana – Yihane ku Mana icyaha yahemukiye mugenzi we |
Umurimo we – kubabarira uwamuhemukiye |
We na mugenzi we – Asabe imbabazi kandi ashake uko yiyunga n’uwo yahemukiye. Ashobora gusubiza ibyo yangirije |
Umurimo we – Bishobotse kubera ubumwe n’ubwiyunge, asange mugenzi we kugira ngo biyunge |
Uwakosherejwe, nk’uwababariwe muri Kristo, agomba gukora ibintu bibiri. Icya mbere, agomba kwerekana kubabarira kutagira akagero bahawe na Kristo. Aha ni nka rwa rubanza rw’umugaragu wanze kubabarira mugenzi we muri Matayo 18:23-35. Icya kabiri, iyo uwakosheje atagize icyo akora, mu kwumvira Ibyanditswe, kandi kubw’ubumwe, gusubiza iby’abandi, kwomora, uwakosherejwe yagombye kwegera uwakosheje kugira ngo barangize icyo kibazo n’ubwo yacyahwa (Luka 17:3-4). Iyo uwakosheje atihannye, uwakosherejwe ashobora gukurikiza ibyo muri Matayo 18. Ibi icyakora, nta na rimwe bivuga ko dufite uburenganzira bwo kwangana cyangwa kugira umujinya.
Niba Imana kubw’ubuntu n’imbabazi zayo yaratubabariye umwenda ukomeye ityo, uwo tutashoboraga kwishyura kubera ububi bwacu, mbega ukuntu tugomba kurushaho kubabarira abandi imyenda cyangwa ibyaha badukoreye nk’abagaragu bagenzi bacu uko twaba twarababajwe kwose. Ibitubabaza ntibyagereranywa n’ibyo Kristo yatubabarijwe. Ariko kubabarira abandi nta na rimwe bigomba gufatwa nk’umurimo dukora ngo tubone imbabazi z’ibyaha byacu, kubera ko umwenda wacu aba ari munini ngo tube twabasha kugira icyo dukora ngo twishyure.
Uwakosheje na we hari ibintu bibiri agomba gukora: icya mbere, kwihana ibyo yakoze no kubyaturira Imana. Ibi bigarura ubumwe n’Imana. Hanyuma akegera uwo yakoshereje bakarangiza icyo kibazo amusaba imbabazi no gukora ibyiza hakurikijwe uko ibintu biba bimeze. Gereranya imirongo ikurikira ku kubabarira: (Reba Matayo 18:21-35; Luka 17:3-4 na 1 Petero 3:7)
Abefeso 4:31-32 ‘Gusharira kwose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. 32 Mugirirane neza, mugiriran’imbabazi, mubabariran’ibyaha, nk’ukw’Imana yabababariye muri Kristo.’
Matayo 5:23-26 ‘Nuko n’ujyan’ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afit’icyo mupfa, 24 usigey’ituro ryaw’imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uherek’ugaruk’utur’ituro ryawe. 25 Wikiranure vuba n’ukurega, mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriz’umucamanza, umucamanz’ataguh’umusirikare, akagushyira mu nzu y’imbohe. 26 Ndakubwir’ukuri yuk’utazavamo rwose, keretse wishyuy’umwenda wose, hadasigay’ikuta na rimwe.’
Matayo 6:14-15 ‘Kuko nimubabarir’abant’ibyaha byabo, na So wo mu ijur’azabababarira na mwe: 15 ariko nimutababarir’abantu na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.’
Amahame yo Kuzirikanwa:
(3) Gusengera ibishuka umuntu - ‘kandi ntuduhane mu bitwoshya...’ (Umurongo wa 4c).
Uku gusaba kwihariye kwateye benshi gushidikanya. Mu by’ukuri ibi bivuga iki? Ikintu kimwe cy’ukuri, si ugusaba kubera kugira ubwoba ko Imana ishobora kutujyana mu bitwoshya. Yakobo 1:13 atwibutsa ko Imana itagira uwo yoshya. Kwoshywa gukora icyaha bituruka iteka ahandi hatari ku Mwami. Uku gusaba guturuka mu kwemera amahame amwe n’ukuri kw’Umwuka. Bitwibutsa kandi bikatuburira kuri:
Icyo gusabirwa ni ukwemera aya mahame ngo duhindukirire Umwami kandi tumwishingikirizeho ngo aturinde ubwacu kimwe no kuturinda ibigeragezo, cyane cyane ibyo tudashobora kumenya.
Luka 11:5-8 ‘Arababwir’ati: Ni nde muri mwe ufit’inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwir’ati: Nshuti yanjye, nzimanir’imitsim’itatu, 6 kukw’inshuti yanjy’impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ntafit’icyo nyizimanira: 7 uwo mu nzu akamusubiz’ati, Windushya, namaze kugarira, ndaryamye, n’abana banjye na bo nuko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe. 8 Ndababwira yuko, nubw’atabyukijwe no kuyimuhera kw’ar’inshuti ye, ariko kukw’amutitirije, biramubyutsa, amuh’iby’ashaka byose.’
Muri uyu mugani tubona impamo y’igisubizo cy’Imana n’imigisha yayo kubwo gusenga utitiriza.
Hari ibibazo bimwe bitutumba mu bwenge bw’abizera ku byerekeye amasengesho. Urugero: kuki tugomba gukomeza gusabira ikintu igihe ubwa mbere twagisengeye twizeye ko Imana idusubiza? Mbese ni ukutizera? Kuki hari igihe dusenga twizeye igisubizo, ariko ntitugire igisubizo tubona? Twizera kandi twemera ko ari ubushake bw’Imana ariko ntihagire ikiba. Twakora iki? Twatekereza iki?
Ibibazo nk’ibi akenshi bica intege amasengesho kubera ko abantu badasobanukirwa bihagije iby’amasengesho n’umwanya wayo muri gahunda y’Imana mu bugingo bwacu. Byongeye, abizera bazi ko bagomba gusenga ndetse gusenga mu kwizera, ariko ibi birakomeye. Baravuga bati, ‘Nzi ko Imana ibishoboye ariko se ni ubushake bwayo?’ Uko biri kose, ubushake bw’Imana ni ikintu cy’ingenzi ku buryo dusenga tugasubizwa.
Reba Mariko 11:22-24
‘Yesu arabasubiz’ati: Mwizer’Imana. 23 Ndababwir’ukuri yuk’umuntu wese wabwira uyu musozi ati, Shinguka, utabwe mu nyanja; ntashidikanye mu mutima we, yizeye yukw’icy’avuze gikorwa, yakibona. 24 Ni cyo gitumye mbabwira nti: Ibyo musaba byose mubishyizeh’umutima, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.’
Hanyuma ugereranye iri sezerano ryo hejuru aha n’ibice bikurikira:
Matayo 6:10 ‘Ubwami bwawe buze, iby’ushaka bibeho mw’isi, nk’uko biba mw’ijuru;’
Luka 22:42 ‘Data, n’ubishaka, undenz’iki gikombe; ariko bye kub’uko nshaka, ahubwo bibe uk’ushaka.’
Abefeso 5:17 ‘Nuko ntimukab’abapfu, ahubwo mumeny’icy’Umwami wac’ashaka.’
Umugani w’Umwami werekeye inshuti yanze kwemera OYA nk’igisubizo watangiwe kurwanya gushidikanya kandi no kugira ngo ube impamvu n’ikidutera gukomeza no gutitiriza mu masengesho yizera Imana ku byo dusaba. Iyo tuvuze ‘amasengesho atitiriza’ tuba dushaka kuvuga iki? Birahagije kuvuga ko ari ibirenze amasengesho gusa.
Uyu mugani ni uw’iki? (Luka 11:1 reba 18:1, ni ukuvuga ibihavugwa). Abigishwa bari babajije Umwami ngo abigishe gusenga. Barimo bavuga ngo, ‘Tugeze ahantu, Mwami, aho amasengesho atari amahitamo cyangwa ayo gukoreshwa mu bihe bikomeye gusa. Tugeze aho uri Umwami n’aho amasengesho ari ay’ingenzi n’ukuri tutakwirengagiza.’
Iyi mirongo, yerekeye uyu mugani, ibyo dusabwa, amasezerano, n’amahame yatangiwe gusubiza ibibazo no kubaha impamvu (bityo na twe) mu ntambara y’amasengesho. Muri Luka 18:1, Kristo yari afite na We nta gushidikanya amasengesho atitiriza mu mutima we. Reba ko dufite guhitamo ibintu bibiri gusa: dushobora gusenga dukurikije Bibiliya mu kwizera cyangwa tunanirwa gusenga kandi na byo ni uburyo bwo kuneshwa.
Uyu mugani mu gusubiza umwigishwa utaravuzwe izina ku cyifuzo cy’amasengesho (11:1), wagenwe n’Umwami nk’inyigisho zindi ku byerekeye amasengesho. Uvuga abantu batatu tuzita A, B na C n’ibintu bitanu.
Inshuti twise A, yari ivuye mu rugendo rwa kure, isura inshuti twise B ari nijoro, uko bigaragara ikeneye gufashwa. Inshuti twise B, itari ifite ibihagije, ijya ku muturanyi, inshuti twise C ngo imufashishe ibyo guha inshuti A. Inshuti C, icyakora, nubwo ifite byinshi ntiyihutiye guhaguruka no gufasha inshuti B, ariko yaratitirije akomeza gusabira inshuti A. Hanyuma, inshuti C yari ifite byinshi yatanze byasabwaga kubera gutitiriza kwa B.
Reka turebe inyigisho cyangwa amahame dushobora kwiga muri uyu mugani ku by’amasengesho.
Aha ni ho amasenesho aturuka. Amasengesho agenewe gutanga ibyo abashonje bakeneye (Abaheburayo 4:16). Ariko uyu mugani werekana gusengera ibyo abandi bakeneye, si ibyo twe dukeneye. Inshuti B yasabiye inshuti ye yaje imugana ari mu gicuku, ishonje kandi nta cyo kurya. Aho na none ni ho itorero risa n’iryataye intumbero yaryo mu murimo wo gusabira abandi. Ibuka ko hari amoko abiri y’amasengesho: (a) gusabira ibyo dukeneye ubwacu no (b) gusabira ibyo abandi bakeneye.
Nk’abizera twese turi abatambyi b’Imana (1 Petero 2:5). Twahawe umurimo wo gusabira abandi ushobora gutuma tuzana imbaraga n’imigisha bitavuzwe mu bugingo bw’abandi dusabira abazimiye, abakozi ngo boherezwe, gukingura inzugi z’Ijambo ry’Imana, n’ibyo bagenzi bacu b’abizera bakenera (reba 3 Yohana 2; Abefeso 6:18; Abakolosayi 4:2-4, 12). Gusenga neza ni ukwumva neza ibyo abandi bakeneye. Ni ukwita ku bandi aho kwiyitaho ubwacu.
Igihe yari ku musaraba, Umwami wacu yasengeye gutabarwa kwe ubwe, ariko nta na rimwe yibagiwe abamukikije bose. Mu busobanuro bw’Ikigiriki, gikoresha inshinga itondaguye mu gihe gisa n’icyashize ku gikorwa gikomeza mu gihe cyashize; tuzi ko Umwami yasenze asubiramo ati ‘Data ubababarire ...’ muri arya masaha yo ku musaraba.
Ikindi kintu gisa n’iki cyo haruguru ni ingingo ikurikira iboneka muri iki gice.
Ni Andrew Murray werekanye mu gitabo Hamwe na Kristo mu Ishuri ryo Gusenga, ko gusabira abandi ari igice kimwe mu ishuri ry’Imana ryo kutwigisha (urupapuro rwa 49). Hano ubwana bwacu, ubumwe bwacu n’ubucuti bwacu n’Imana birageragezwa kimwe n’urukundo dukunda abandi. Ubugingo bwacu bwo gusenga ni igipimo cyiza cy’imimerere nyakuri y’ubugingo bwacu bw’Umwuka no gukura kwacu n’ubusabane na Yesu Kristo.
Byagenze bite muri uyu mugani? Umuntu yakiriye iwe mu gicuku umugenzi wari unaniwe. Ntiyigeze ashaka kwisobanura ngo avuge ati ‘Nagize umunsi unaniza cyane, nta byo kurya mfite - jya ahandi’. Yaretse ikiruhuko cya nijoro yarimo arasohoka mu mwijima ajya gushaka umutsima wari ukenewe. ‘Urukundo ntirwishakira ibyarwo’, urukundo ruritanga, rutanga ku gihe cyarwo, no ku butunzi bwarwo ruha abandi ibyo bakeneye.
Ubu bwoko bw’urukundo mu magambo no mu bikorwa ntirusanzwe kuri twe. Rukenera ubushobozi n’impamvu bidasanzwe. Rukenera umutima nk’uwa Kristo (Ijambo ry’Imana mu bugingo no kuyoborwa n’Umwuka Uyobora n’ubugingo butera imbaraga). Yohana 15:5, 7-8 n’Abefeso 6:18 hatwibutsa ko ubusabane nyabwo n’Umwami ari ngombwa ku bugingo bwacu bw’amasengesho kimwe n’uko amasengesho ari ngombwa ku bumwe bwacu n’Umwami. Mu buryo bumwe, kimwe kigaburira ikindi. Hatariho gutumbira mu ijuru, amasengesho ahinduka kwikunda kandi ashingiye ku mpamvu z’ibinyoma (Yakobo 4:2). Bityo, mu buryo bw’ukuri, amasengesho yo gusabira abandi ni igipimo cy’urukundo rwacu, ubumwe bwacu n’Imana n’ubucuti bwacu n’abandi. Mbese ndi nshuti ki?
Umuntu twise inshuti B yaravuze ati ‘ntacyo mfite ngo muzimanire’. Abantu akenshi bavuga iby’imbaraga z’urukundo, ibyo urukundo rubasha gukora kandi rukorera abandi. Ariko ni ngombwa kuri twe kureba ukundi kuri. Muri twe ubwacu tubuze byinshi cyane. Dushobora gushaka gufasha abandi ariko kubera intege-nke zacu nk’abantu ntidushobora cyangwa se nibura dufite aho tugarukira mu bushobozi bwacu bwo gufasha. Muri twe ubwacu ntacyo turi cyo.
Uko twashaka kuzana umuntu kuri Kristo kose, wowe nanjye ntidushobora gufungura amaso yacu, ntidushobora kuyahatira kubona umucyo. Umwuka w’Imana wenyine ni We ushobora kubikora (Ibyakozwe 16:14). Ivugabutumwa, rero, kugira ngo rigire umumaro rigomba kubanzirizwa n’isengesho. Ihame risa n’iri rikoreshwa no mu guhugura abantu mu Ijambo ry’Imana. Akomeje, intumwa Pawulo yasengeye gusobanukirwa mu by’Umwuka by’abantu yigishaga (Abefeso 1:15-23; 3:14-20; Abakolosayi 1:9-14; Abafilipi 1:9-11). Abaganga bashobora gukorera umurwayi ibyo bashoboye byose, ariko ntibakuraho ingorane kuko Imana yonyine ari yo ibishoboye.
Ihame ni uko tudakwiriye kandi turi abanyantege-nke, ariko Imana ishobora byose, izi byose kandi ibera hose icyarimwe ni Yo ishobora gukora ibirenze ibyo twabasha gusaba cyangwa gutekereza. Mu bwenge bwayo izi ibyiza kuruta ibindi; mu rukundo rwayo itwitaho buri gihe, kandi mu mbaraga zayo ishobora byose. Bityo rero uko turushaho kubona kudashobora kwacu no gukena, ni ko amasengesho arushaho kutubera aya ngombwa n’ayo tutakwibuza.
Nubwo uyu muntu adashobora kwikenura we ubwe, azi ko hariho undi ushoboye kandi ushaka gufasha. Afite inshuti ya bugufi ikize cyane ishoboye kandi ishaka gufasha.
Akurikira ni amahame y’ingenzi yerekeye kwizera:
Kumenya aya mahame bidutera kurushaho gusenga (reba Nehemiya 1).
Kwizera no kumenya byatumye urya muntu abyuka mu gicuku ajya kwa mugenzi we gusaba umutsima w’umugenzi wari unaniwe avuye mu rugendo rwa kure kandi yari ananiwe kandi ashonje. Nk’uko byavuzwe haruguru amasengesho ni igipimo cy’ubucuti bwacu n’Imana cy’uko tumuzi n’uko twiringiye ko Imana izasubiza kandi ikaduha. Kwizera nk’uku kujyana ku masengesho: mu kumenya Imana n’amasezerano yayo n’uko tuyegera muri Yesu Kristo, dushobora kwiringira ubufasha bwayo - budashobora kudutera umugongo, ko atwumva kandi yita ku byo dukenera n’ibyo abandi bakenera.
Ibi biduha icyitegererezo kandi bitwigisha ukuri k’uko Data wa twese wo mu ijuru akaba n’ ‘inshuti’ azaduha ibyo dukeneye koko, nta kwibeshya, Imana izabiduha! Kuki? Kubera ko Imana yacu idashobora kubeshya, idahinduka, ikaba ari urukundo kandi ari iyo kwiringirwa, yaduhaye isezerano ku rindi kuri ibyo. Gereranya na Matayo 21:22; 18:19-21; na Luka 11:9-10.
Zaburi 9:10 ‘Abaz’izina ryawe bazakwiringira; Kuko wowe, Uwiteka, utarek’abagushaka.’
Zaburi 10:17-18 ‘Uwiteka, wumvis’iby’abanyamubabaro bashaka: uzakomez’imitima yabo, uzatyariz’ugutwi, 18 kugira ng’ucir’imfubyi n’abahatw’imanza zibakwiriye, Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera guter’ubwoba.’
Zaburi 34:4 ‘Nashats’Uwiteka, aransubiza, Ankiz’ubwoba nari mfite bwose.’
Zaburi 145:18-19 ‘Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, Abamutakira mu by’ukuri bose. 19 Azasohoz’iby’abamwubaha bashaka; kand’azumva gutaka kwabo, abakize.’
Imigani 15:29 ‘Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi; Ariko yumva gusaba k’umukiranutsi.’
Mbese tuzi Imana yacu dute? Ni amahame cyangwa amasezerano angahe yerekeye amasengesho tuzi?
Twumva abantu bavuga ngo, ‘ariko rimwe na rimwe igisubizo cy’Imana ni OYA’. Ni byo koko kandi na 2 Abakorinto 12:7 n’ikurikira harabihamya. Ariko icy’ingenzi nizera tugomba kubona ni uko; akenshi imyifatire nk’iyi itubuza gusabira abandi no kwisabira cyangwa gusenga nyakwo. Akenshi abantu barekeraho gusabira ikintu bataragera ku rugero rwo gutitiriza.
Muri uyu mugani umuntu wagombye gufasha afite ubushake buke bwo gufasha. Iki gice cyo muri uyu mugani kirashaka kuvuga iki? Imana yatubwiye gusenga, itwitaho, kandi yadusezeranije ubufasha n’igisubizo, akenshi yimana igisubizo n’impano. Rimwe na rimwe duhura n’ibisa n’uko atwangira. Kuki? Ibivugwa aha ni ibiki? Kristo aratwigisha iki ku byerekeye gusabira abandi? Ko tugomba gukomeza gukomanga ku rugi rw’Imana nk’inshuti ifite ubushake buke kugeza igihe atakibasha kubyihanganira hanyuma akemera? OYA!
Hanyuma ko hari ibihe twumva twiringiye ubushake bw’Imana, igihe dufite ibyo dukeneye bigaragara kandi tugasenga mu kwizera, twiringiye maze tugasa n’abananirwa cyangwa tugasubizwa ngo OYA? None bite? Reka turebe amahame akurikira atubere igisubizo.
Mu gice cyacu inshuti B yarangiwe - ‘windushya’, ariko ntiyafata igisubizo ko ari OYA, ahubwo nta soni yagize zo gutitiriza kugeza abonye icyo yashakaga. Ese yaribeshye muri ibi? Yashoboraga se kuba yaravuze gusa ati, ‘Ahari si ubushake bw’Imana, mwene data. Mbabarira sinshoboye kugufasha’? Biragaragara ko atari byo kuko Kristo yakomeje uyu mugani avuga mu murongo wa 9 ati, ‘musabe muzahabwa, mushake muzabona, ...’ isezerano risobanutse kandi ridakuka.
Gusabira abandi dutitiriza ni igice mu bigize ishuri ryo kutwigisha ry’Imana. Aha na none nk’uko Murray abitwibutsa, ni igipimo cy’ubucuti bwacu n’Imana, cy’uko tuyizi nk’inshuti yacu na Data wo mu ijuru, n’uko twitangira kumenya Umwami no gushaka ubushake Bwe. Reba ukuntu iki gice cyibanda ku by’uko dukeneye amasengesho atitiriza, kandi ko, nk’uko Luka 18:1 hatwigisha, tutagomba kurorera.
Amasengesho akwiriye nk’iri asaba kwizera no kumenya ibyo Imana ishaka gusohoza - kumenya Imana n’umugambi wayo. Amasengesho akwiriye kandi ya buri gihe agomba kuba igihe cyo kutugerageza no kutwigisha, igihe cyo gushaka no kubona nk’uko tuza kubibona hepfo aha.
Amasengesho atitiriza yerekana ubumenyi bwacu n’ibyiringiro byacu dufitiye inshuti yacu na Data wa twese wo mu ijuru. Ahesha Imana icyubahiro kubera yerekana ko twishingikiriza ku bwenge n’urukundo by’Imana. Kutabona igisubizo cya vuba ntibidutera kwangwa cyangwa ngo bidutere ubwoba cyangwa gushidikanya no kwigunga. Kuki? Kubera ko tuzi inshuti yacu na Data wa twese wo mu ijuru. Mbese dusobanukirwa ibyo Imana ikora byose? Oya, haba na gato. Ese biroroshye? Oya.
Amasengesho atitiriza yerekana gukura ko kwizera kwacu cyangwa kudakura kwako kandi bityo na none iby’uko dukeneye kwizera, ubwenge n’iby’agaciro n’iby’ibanze Bibiliya yigisha hamwe no kwihangana no kureba ku by’iteka. Kwizera gukomeye cyangwa gukura kubona kandi kwizera amasengesho y’Imana, kukabishyira hamwe no gutitiriza nubwo igisubizo cyaba atari icy’ako kanya (Abaheburayo 11:13, 39). Kwizera gukomeye kumenya ko Imana isubiza mu gihe gikwiriye n’uburyo bukwiriye.
Ibi nta handi bivugwa neza nko mu masengesho y’Umwami wacu mbere yo kubambwa ku musaraba. Iyo Se amukuraho igikombe cy’umusaraba cyangwa se agahamagaza abamarayika ibihumbi icumi kumutabara umusaraba, tuba tukiri mu byaha byacu. Imana yasubije Umwana wayo, ariko mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye.
Amasengesho atitiriza arakenerwa kenshi ngo tuzane amasengesho yacu mu bushake bw’Imana, ni ukuvuga kuyakosora no kuyahindura ahesha Imana icyubahiro kandi aduhindukira imigisha ikomeye (reba Luka 18:38-41).
Umugani w’impumyi wo muri Luka 18:35-41 utwereka ko iyo mpumyi yatatse cyane isaba kugirirwa imbabazi, gusaba ikintu rusange yabisubiyemo kenshi yizeye kandi izi ko Yesu Kristo ashobora kandi ashaka kuyikiza. Ariko icyo Kristo yakoze ni iki? Mbese yahise ayikiza? Oya. Ahubwo yaravuze ati, ‘urashaka ko nkugirira nte?’ Biragaragara ko Kristo yari azi ko uwo mugabo ari impumyi kimwe n’uko Data wa twese azi ibyo dukeneye mbere y’uko tubisaba (Matayo 6:8). None ni kuki yamubajije icyo kibazo?
Ikibazo cy’Umwami Yesu yabajije impumyi kitwigisha ko Imana ishaka ko dusengera ibintu runaka kugira ngo tuzane ubumuntu bw’Imana, amasengesho ye, amahame ye, n’imigambi ye ngo byite kuri buri kantu ko mu bugingo bwacu no mu bugingo bw’abandi. Ubu buryo bwo gusenga buhuje n’amahame-shingiro twabonye ku byerekeye amasengesho. Ntabwo ari ibikorwa n’Itorero gusa cyangwa umuhango waryo udahuye n’ubwenge bwacu, amaranga-mutima n’ubushake, n’ibyihariye byo mu bugingo bwacu. Kuki? Kubera ko amasengesho ari uburyo bwo gusabana n’Imana no gukura mu by’Umwuka tugomba gushaka no gusobanukirwa kurushaho iby’Umwami n’ubushake bwe.
Ku bw’amasengesho atitiriza nyakuri, duhatirwa kureba neza ibyo dukeneye n’ibyo dusabira kuri kamere n’impamvu zabyo hamwe n’imigambi y’Imana muri ibyo bihe. Ibi bisaba igihe, gutekereza, kwisuzuma mu bugingo, n’ubusabane n’Imana. Bisaba ko dusabira kandi tugatekereza ku bibazo bimwe by’ingenzi bidufasha kumenya icyo Imana ishaka kutwigisha, ibibazo nka: ni ibiki bintera gukora ibyo nkora? Ibikenewe nyakuri ni ibihe? Mbese Imana ishaka ko nkora iki? Mbese Imana irashaka gusohoza iki? Mana, ushaka ko nsenga nte?
Amasengesho atitiriza no gushaka mu masengesho bidutera kubona ibyo dukeneye n’uko tudakwiriye iby’abandi bakeneye n’uko badakwiriye. Bifasha kuzana ahagaragara ibidutera kurushaho kwishingikiriza ku Mwami mu bintu byihariye. Bityo ntidupfa kuvuga ngo ‘Mwami, mfasha, cyangwa ngo fasha William uyu munsi.’ Ahubwo twavuga tuti: ‘Mwami, mpa imbaraga muri ibi, mu ngorane cyangwa intege-nke runaka.’
Amasengesho atitiriza aduhatira gushaka no gusuzuma ibyo dukeneye byihariye adufasha mu kugendana n’Imana kwacu no gukura kwacu mu kwizera no kwumvira. Iyo tubaye abantu bihariye duhatirwa gukora ibyihariye n’imizi y’ibibazo mu bugingo bwacu no mu bugingo bw’abandi. Ntidupfa gusaba ngo ‘Mwami, nkiza ibyaha,’ ahubwo dusaba ngo, ‘Mwami nshoboza kurwanya uburakari bwanjye, cyangwa kurwanya kubura urukundo kwanjye, cyangwa kurwanya ubwoba bwo guhagarara mu kuri, n’ibindi.’ Biduhatira kwemera abo turi bo n’ukuntu Imana ihagije ku byo dukenera byihariye.
None ni iyihe migisha y’amasengesho atitiriza?
Mwibuke ko turimo kuvuga ku byerekeye gutinda kw’igisubizo cy’Imana n’ibyo amasengesho atitiriza azanira abizera binyuze mu gushaka no kubona.
(1) Bikuza ubumwe bwacu n’Umwami. Kubwo gushaka no kubona, gusobanukirwa Imana kwacu, kwizera kwacu, ibyiringiro byacu, ibyishimo n’amahoro byacu (Abafilipi 4:1 n’ikurikira), hamwe n’imbaraga n’inkunga byacu ngo tugere mu munezero n’imbaraga by’Umwami imbere yo kubabazwa no gutotezwa, byose bitezwa imbere (reba 2 Abakorinto 12:7-10; 4:16-18).
(2) Biduha ibisubizo byihariye biva ku Mana, ariko mu gihe cyayo. Uko tureba inyuma, dushobora kubona kenshi ukuboko kw’Imana gusohoza imigambi yayo y’ubwenge dukwiriye kuyishimira mu bisubizo byihariye (2 Abakorinto 9:11-12). Gusabira ibintu byihariye bitubashisha gutegereza ibisubizo byihariye no kurushaho kubimenya iyo bije bityo tukabasha gushima no guhimbaza Imana ku bw’ibyo bisubizo.
Amahame y’ingenzi yo muri uyu mugani ni aya: niba kudakunda abandi nk’inshuti yikunda yo muri iyi si, gushobora kuneshwa ku bwo gutitiriza - ni gute amasengesho atitiriza atarushaho kuzana n’ingororano biva ku Nshuti yacu yo mu ijuru ari na We Data wa twese wo mu ijuru.
Iki gice ntikivuga ko Imana yanga kudusubiza kubera ko itadukunda cyangwa se ko idashaka uyitesha igihe. Nk’uko tuzabibona muri iki gice, Imana ni Data wa twese wo mu ijuru uzi ubwenge bwose kandi yimana ibisubizo by’amasengesho mu bwenge bwe buzira amakemwa no mu kugwa neza kwe kubera ko adapfa kuduha icyo ari cyo cyose keretse ikirusha ibindi kuba cyiza mu byo dukeneye.
Luka 11:9 ‘ Nanjye ndababwira nti: Musabe; muzahabwa; mushake; muzabona; mukomange ku rugi muzankingurirwa.’
Ibyanditswe mu Kigiriki bikoresha indagihe ihoraho kuri buri tegeko (‘musabe, mushake, mukomange’). Ariko nk’uko mwabibwirwa n’ibyavuzwe mbere, kubw’amasengesho atitiriza Ibyanditswe ntibitubwira gupfa gukomeza gusaba gusa. Hari ibirenze ibyo. ‘Nanjye ndababwira nti’ mu murongo wa 9 ni kago (kai + ego) na lego bisobanurwa ngo ‘nanjye ndavuga’. Cyangwa ‘ubu nanjye, ndavuga’. Ryakoreshejwe nk’uburyo bwihariye bwo kwigisha ukuri cyangwa inyigisho z’itorero zari zikeneye kujonjorwa muri uyu mugani. Ni nko kuvuga ngo, ‘dore ikibazo ni iki.’ Rikurikiwe n’amategeko atatu aduha, ukurikije iki gice amahame akurikira.
Iri ni itegeko ryo gukomeza gusaba, gukomeza kwegera Uwiteka n’ibyo dukeneye n’ibibazo. Nta kwiheba ngo urekeraho. Nta kuva mu gusiganwa. Tugomba kwihanganira imbere y’Uwiteka mu byo gusaba. Ariko se gute?
Bamwe babona ibi nk’ubundi buryo bwo kuvuga ikintu kimwe, ariko ndizera ko uku ari uguhamagarirwa gushaka no kubona mu gukomeza gusenga. Ndizera ko ibi bivuga byinshi kurusha gupfa gusaba cyangwa gushaka ikintu cyasabwe. Ibi bivuga ko, mu masengesho yacu no gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo busenga, tugomba gushaka ubushake bw’Imana n’inyigisho ishaka ko twiga.
Gusengera ubwenge no gusobanukirwa mu by’Umwuka n’ibyo Imana ikora muri byo (Yakobo 1:5)ni byo tugomba gushaka. Dukeneye kwibaza ibibazo nka: ni iki Imana ishaka kunyigisha cyangwa kutwigisha? Mbese Imana irashaka kutwereka indi nzira cyangwa se igihe cyayo ntikiragera? Mbese irashaka ko kwihangana kwacu, kwiringira kwacu, guhindura ibyo dutekereza kwacu, cyangwa irashaka kutwereka inkomoko z’ibyishimo by’ibinyoma cyangwa inkomoko zitera kwiyiringira no kwiyoborera ubugingo?
Uku ni uguhamagarira gutegereza Imana mu masengesho. Ntuzarambirwe ngo urekeraho. Ntuzahagarare. Guma aho, utegereze kandi ushyire ibibazo mu biganza by’Uwiteka n’igihe cye. Aha turabona ihame ryo gutegereza Uwiteka, ry’ubugingo bushingiye ku kwizera - kuruhukira mu kwizera ubwenge n’urukundo by’Imana. Igisubizo no guhishurwa kw’ibyo Imana ikora bizaza. Ni ukwiringira gusa ubugwaneza n’ubwenge bw’Imana.
Iyo dufite ibyo mu mutima wacu, Uwiteka aduha vuba guhanga amaso kuri kamere y’Imana n’ubumwe dufitanye na Yo nka Data wa twese wo mu ijuru kubwo kuba abizera Kristo. Kuki? Kudutera inkunga yo gukomeza gusaba, gushaka, no gukomanga. Imana ni Data wa twese wo kwiringirwa.
Luka 11:10 ‘Kuk’umuntu wes’usab’ahabwa; ushats’abona; n’ukomanga, arakingurirwa.’
Uyu murongo uvuga gusa ko abakomeza gusaba, gushaka, no gukomanga, bagasaba batitiriza, bazabona ibisubizo bivuye ku Uwiteka. Bazahabwa, bazabona, kandi Imana izabafungurira urugi.
Birafasha kubona ko indagihe ari yo ikoreshwa kuri buri nshinga yerekeye igisubizo cyizewe cy’Imana (‘arahabwa, arabona, ukomanga’). Mu murongo wa 9, igihe kizaza ni cyo cyakoreshejwe, ariko si ko biri hano, nibura si ko biri kuri ziriya nshinga ebyiri za mbere. Hari ingorane mu gusoma ibyanditswe n’intoke cyane cyane ku nshinga ya gatatu kandi biragoye kumenya na gihamya niba harakoreshejwe indagihe cyangwa inzagihe. Birashoboka ko ari indagihe kimwe no mu nshinga ebyiri za mbere.
Indagihe yerekana kubaho kw’igisubizo cyizewe cy’Imana mu buryo burushijeho kugaragara. Ibi bishobora kuba ibyo twita inzagihe ya hafi yerekana igikorwa kiba kitarakorwa, ariko kibonwa nk’ikigomba gukorwa by’ukuri ku buryo mu bitekerezo kibonwa nk’ukuri kwo mu ndagihe. Cyangwa se, ishobora kuba indagihe idasanzwe y’ihame rusange kandi ry’igihe cyose. Uwiteka aha abasaba batitiriza mu masengesho. Ni ko Imana ikora. Umwami aratwiringiza ko Imana itwitaho kandi ikagira uruhare mu bugingo bwacu ngo ituyobore, iduhindure, kandi isubize amasengesho yacu.
Ubu rero mu gushyigikira kwizera kwacu ni ukwerekana impamvu tugomba kwiringira igisubizo cy’Imana, n’uko Imana itwitaho, Umukiza yerekeza ibitekerezo byacu ku BUNTU BUSAGA bw’Imana mu kudukangurira urukundo rw’Imana rwera kandi rutarondoreka nka Data wa twese wo mu Ijuru.
Luka 11:11-13 ‘ Ninde muri mw’ufit’umwana, yamusab’umutsima, akamuh’ibuye? Cyangwa ifi, akamuh’inzoka? 12 Cyangwa yamusab’igi, akamuha skorpiyo? 13 None se, ko muzi guh’abana bany’ibyiza, kandi muri babi, So wo mw’ijuru ntazarushaho rwose guh’Umwuka Wera abamusabye?’.
Imana ni Data wa twese wo mu ijuru udashobora kugira icyo atwima nka data wo ku mubiri.
Matayo 7:11 ‘Ko muri babi, kandi mukaba muzi guh’abana bany’ibyiza, none So wo mw’ijuru ntazarushaho guh’ibyiz’ababimusabye?’.
Abaroma 5:9 ‘Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizw’umujinya w’Imana na We?’.
Abaroma 8:32 ‘Mbes’ubw’itimany’Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabur’ite kumuduhana n’ibindi byose?’.
Ingero zisaze zo muri iyi mirongo ya 11-12 yerekana igipimo, icyitegererezo rusange mu bantu. Iyo amoko cyangwa ibihugu bisubiye inyuma kandi mu buryo bw’Umwuka bikagwa hasi, abana barakurikira, ariko muri rusange ababyeyi ntibica aya mahame. Ntibaha abana babo impano zangiza zo kubisekera. Akenshi ntibabaha iby’ubwenge, ariko akenshi babakorera ibyo bakeka ko ari byiza kuruta ibindi.
Izi ngero zirashyigikira iby’uko Imana, kubera uwo ari We nk’Iyera n’Imana y’Inyabwenge, ni Yo yonyine ishobora kudusubiza mu bugwaneza n’urukundo byayo bitunganye.
Kubera ko Imana itunganye kandi itarondoreka mu mico yayo yose no kubaho kwayo, nta kindi ikora atari ikiruta ibindi. Ikora byinshi kurusha ba data bo ku mubiri kuko bo, nubwo bashaka iteka kuduha ibyiza, baracyari abanyabyaha kandi ubwenge bwabo bufite aho butarenga.
Muri uyu murongo turabona gutandukana kwa kamere n’ukw’impano. Ibitandukanye by’uko impano duhabwa na ba data bo ku mubiri zifite iherezo kandi zikaba ari ibintu bisaza; Data wo mu ijuru aduha ibiri hejuru n’ibiruta ibindi, iby’ingirakamaro kandi birimo buri impano yindi - Aduha Umwuka Wera.
Ariko se bite ku byo gusabira guhabwa Umwuka Wera? Mbese iri sengesho ryasengwa mu buryo bwemewe muri ibi bihe turimo? OYA! Ikintu kimwe cyangwa bibiri ni byo bikora:
(1) Mu Isezerano rya Kera, impano Imana yari yarasezeranije ubwoko bwayo yari Umwuka Wera (reba Ezekiyeli 36:25-27; Yoweli 2:28-29). Bityo Umwami yarimo abwira abigishwa be ko muri icyo gihe cy’agateganyo, mbere y’uko basukwaho Umwuka Wera nk’uko basezeranijwe mu Isezerano rya Kera, baramutse basabye mu masengesho atitiriza, bashobora guturwamo no guhabwa imbaraga n’Umwuka.
(2) Cyangwa se Umwami wacu yarimo avuga ko ibyo Data wa twese yasezeranije bizasohora igihe Abisirayeli bazahindukira bakihana. Muri icyo gihe, Kristo ntiyemerwaga, bityo isezerano ryashoboraga kwigizwayo. Kristo yarimo avuga ko badakwiriye kureka ibyiringiro, ahubwo ko bakwiriye gukomeza gusenga no gutegereza impano yagombaga kuza nyuma yo guhabwa ubwiza kwe cyangwa nyuma y’urupfu rwe no kuzuka kwe (reba Yohana 7:37-39). Mu cyumba cyo hejuru; ibi ni byo abigishwa bakoze neza (Ibyakozwe 1:14).
Njye ku giti cyanjye mpitamo buriya buryo bwa mbere buri hejuru aha.
Kubera kubura ubwenge kwacu no kuba dufite aho tutarenga, kandi kubera kamere yacu y’icyaha, iyaba Imana yasubizaga amasengesho yacu yose uko dusabye, tuba twarahawe ibyo twagereranya n’ibuye, inzoka, cyangwa sikorpiyo. Ariko Imana nka Data wa twese wo mu ijuru kubwa Yesu Kristo (Nk’uzi ibyiza kuruta ibindi, uzi byose, kandi ushobora ibyiza kurusha ibindi ) arategereza kugeza aho, ku bw’amasengesho atitiriza yo gusaba, gushaka no gukomanga, amasengesho yacu ahindurwamo ubushake bw’Imana (iyo yari atandukanye na bwo) cyangwa kugeza aho tumenyeye inyigisho ishaka kutwigisha binyuze mu imenyerezwa ry’intango y’amasengesho atitiriza yo gusabira abandi.
Ububasha bwo kugira ukwizera Imana nk’uku buturuka ku buryo tumuzi n’ibyiringiro byacu mu bushake bwe. Kugeza ubushake bw’Imana bumenywe bukumvikana mu byo dusaba, amasengesho abamo ibice bibiri:
(1) Amasengesho y’ibyo dutegereza twiringiye no kwizera tuzi ko Imana izasubiza mu gihe cyayo ubwayo kandi kubw’ubwenge bwayo.
(2) Amasengesho yo kwicisha bugufi no kwiringira nk’uko Umwami yasenze ati, ‘Ariko Data, ntibibe uko njye nshaka ahubwo uko wowe ushaka.’
Bumwe mu buryo dusengamo bwagombye kubamo gusaba Data wa twese kudufasha kumenya ubushake bwe ku byerekeye ibyo turimo gusabira. Hagati aho, amasengesho yacu yagombye kuba ko Imana yatubashisha kuruhukira muri Yo no gukurira no kwigira mu byo ikora.
89 Ray Steadman, Jesus Teaches on Prayer, Word Books, Waco, TX, 1975, p. 63.
90 The Ryrie Study Bible, NASB, Expanded Edition, Moody Press, Chicago, 1995, p. 1839.
Muri hutihuti yacu yo muri iyi si ishingiye kandi yishingikiriza ku muntu ipimira gutsinda ku byo dukora, gukora ibintu binini, cyangwa uko ibyo dukora bingana, kubona twenyine igihe cyo kwiherera n’Imana kugira ngo tubashe gukura mu by’Umwuka ni iby’ingenzi dutakaza. Abenshi babibona nk’ibitari iby’ingenzi, nk’ikintu gikorwa n’abadafite ikindi bakora. Ikibazo abantu bakunze kwibaza ni ukuvuga ngo mbese bimaze iki kugira igihe cyo kwiherera n’Imana wenyine ?
Twita ku bigirira abandi akamaro cyane ku buryo dusanga bikomeye cyane kureba ku gihe mu buryo butari urutonde ry’ibyo tugomba gukora, ibyo twakoze n’ibyo twagezeho. Abandi babona igihe cyo kubana n’Imana wenyine nk’ibidashoboka. Hari imbaraga zisa n’izikurura zijyana hanze muri iyi si yacu yateye imbere zidushyira mu mirimo cyangwa ubucuruzi bya serwakira. Ariko birashoboka ko ikiruta ibindi ari uko isi yacu yaroshywe mu byo kutihangana. Eugene Peterson yasobanukiwe neza iby’uko kutihangana maze arandika ati:
Ikigaragaza isi kimwe nashoboye kubona nk’icyangiza abakristo ni ukwibwira ngo ikintu cy’ingirakamarogishobora kubonwa mu kanya gato. Tuvuga ko niba ikintu gishobora gukorwa, kigomba gukorwa vuba kandi neza. Kwita ku bintu kwacu kwatwawe na masegonda 30 yo kwamamaza ibicuruzwa. Ukuri kwacu kwatwawe na bene bya bitabo bigira amapaje make (30).
Hariho isoko nini y’ubumenyi mu by’idini muri iyi si yacu; nta benshi bishimira ko kuba inyangamugayo bigerwaho habanje kubaho kwihangana, abenshi ntibashaka kwiga igihe kirekire bimwe abakristo ba mbere bitaga ukwera.
Buri wese ari muri hutihuti. Abantu nigishije kuramya, abo nagiriye inama, abo nasuye, nasengeye, nabwirije, kandi nigishije, bashaka inzira z’ubusamo... Ntibihanganira gutegereza imbuto ... Ubugingo bw’umukristo ntibushobora gukomera mu bintu nk’ibi no mu buryo nk’ubu.91
Umwami Dawidi yari azi ko akeneye igihe cya buri munsi cyo kwihererana n’Imana wenyine, kandi nubwo yahuraga n’ibigeragezo n’ibirushya byamukururiraga mu zindi nzira, yahize ko nta kintu cyamubuza kwiherera n’Imana buri munsi - cyane cyane mu gitondo cya kare atangiye umunsi we. Muri Zaburi 5:3 Dawidi yarahize ati, ‘Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso, ntegereje.’
Nta gushidikanya ni uku kwiherera n’Uwiteka kwa gicuti igitondo ku kindi kwatumye kwizera kwa Dawidi gukura maze kumugira umuntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka. Uko gutegereza kwa mu gitondo, nk’uko dushobora kubyita, gufite ingororano yihariye yo kumenya Imana kurushaho no guhindurwa tugasa na Kristo. Ni ukuri Umwami yari afite iibi ku mutima, nibura ho agace, igihe yavugaga muri Matayo 6:6 ati ‘Wehoho n’usenga, ujye winjira mu nzu, ubanz’uking’urugi, uherek’usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.’
Ingororano zo kwiherera wenyine n’Imana ntizihita zigaragara bityo mu kutihangana kwacu twirukira ibintu birushaho kugaragara ko bishoboka. Ariko ibi ni ukwishuka na none. Ingaruka mbi zo kutagira igihe cyo kwihererana n’Imana buri munsi ntizihita zigaragara. Si kimwe no kugwa uvuye ku gisenge cy’inzu aho imbaraga z’isi zikurura ibiyegereye (gravite ou pesanteur) zigukururira ku butaka.
Umubwiriza 8:11-12 ‘Kukw’iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gitum’imitima y’abantu ishishikarira gukor’ibibi. 12 Nubw’umunyabyah’acumura kar’ijana, arikw’akaramba, nzi rwose yukw’abubah’Imana bar’imbere yayo ari bo bazamererwa neza:’
Ingaruka zo kutegera Imana ni kimwe no kubora kw’ikintu. Uko igihe gishira dutangira kumva umunuko wo kubora kw’iby’Umwuka n’imyifatire. Igitangaje, ukubora kw’iby’Umwuka guherekezwa no kwinangira kw’imitima yacu bishobora kuduhuma amaso y’ubwenge ntitubashe kubona ko umutima wacu urimo ubora.
Abaheburayo 3:7-8 ‘Nuko rero, nk’uk’Umwuka Wera avug’ati: uyu munsi nimwumv’ijwi ryayo, 8 Ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, ku munsi wo kugerageza mu butayu:’
Abaheburayo 3:12-13 ‘Nuko bene Data, mwirinde, hatagir’uwo muri mw’ugir’umutima mub’utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. 13 Ahubwo muhuguran’iminsi yose bicyitw’uyu munsi, hatagir’uwo muri mw’unangirw’umutima n’ibihendo by’ibyaha.’
Mariko 6:51-52 ‘Aratambuka, ajya mu bwato barimo: umuyag’uratuza. Barumirwa cyane, 52 kuko batari basobanukiwe n’ibya ya mitsima, kand’imitima yabo yar’ikinangiwe :’
Tutagize igihe cyo kwiherera n’Imana icy’ibanze, andi masaha tugenera gahunda zacu zihora zuzuye yakoreshwa nabi. Dukunze kwibagirwa ibihe byo kwiherera kubera imirimo yacu, gufashanya, imiryango yacu, byose bigaragara ko ari iby’ingenzi. Gukora bisa n’ibigaragara ko ari byo bikwiriye gukorwa aho gusenga cyangwa gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ariko ibyo kwimenyereza mu buryo bw’Umwuka, gusenga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana ntibivuga kutagira icyo umuntu akora cyangwa kuba umunebwe. Ni ukwimenyereza gukomeye kwa ngombwa ku bugingo bw’Umwuka.
Nta gushidikanya ko kwihererana wenyine n’Imana bitoroshye kandi bitera urujijo umuntu wo muri ibi bihe ubibona nk’ibikomeye cyane - kwiherera ni uburyo bw’Imana bwo kugira ngo tujye mbere. Satani nk’uko bigaragara ashimishwa no kudushuka ku byo kwihererana n’Imana maze agakora ataruhuka ngo abikomeze. Kandi kuba bikomeye bitwereka ukuntu dukeneye cyane igihe cyo kwihererana n’Imana. Dukeneye kwumva no kwifatanya n’Ijambo Imana yabwiye Eliya umuhanuzi igihe yamubwiraga kwihisha ku kagezi kitwa Keriti (1 Abami 17:3).
Kubona igihe cyo kwihererana n’Imana bikenewe n’abakristo bose - abagore n’ababyeyi, abagabo, abana, abanyeshuri - buri wese. Kuki? Kubera ko ari kubwo kwihererana n’Imana dushobora kugira no kugumana umutima w’Umwuka no kugumana iby’Umwuka bikwiriye ku buryo Imana iba hagati y’ibyo dukora byose kandi akaba ari Yo iyobora ubugingo bwacu.
Ni muri ubwo buryo bubiri bwo kwimenyereza tuzabasha kuvuga muri iri somo ko Imana ivugana na twe, na twe tukavugana na Yo. Aha ni ho kwizera kwacu gukurira mu Wo twizera, mu buryo tumwiringira aho kwiyiringira ubwacu.
Kubwo kwiherera kwa buri munsi cyangwa kwa buri cyumweru tubashishwa kwinjira Ijambo ry’Imana naryo rikatwinjira ngo ritwemeze, ridutera inkunga, ritwubake, ridukomeza, ritugenge kandi riduhe ubugingo bufite disipulini kubw’imbaraga z’Umwuka.
Kwimenyereza buri munsi byerekeye ku kamenyero ka buri munsi ko gusoma Ijambo ry’Imana no kwegera intebe y’imbabazi buri munsi. Kwimenyereza buri cyumweru byerekeye ku kamenyero ka buri cyumweru (buri gihe) ko guteranira hamwe n’abandi bizera kubwo gusabana, kuririmba, gufashanya, gusenga, no kwigira hamwe Ijambo ry’Imana. N’ubwo uko kwiga Ijambo ry’Imana kuvugwa mu buryo bwa buri cyumweru, intumbero y’ibanze iri ku bugingo bwitangira amasengesho ya buri munsi.
Kwiherera kwa buri munsi na buri cyumweru ni kimwe mu bifasha abizera kurushaho kumenya Imana yabo, kubana no kuruhukira mu bugingo bwabo bushya muri Kristo, kandi ngo bagire guhinduka nyakuri mu by’Umwuka no gukizwa ububi bw’icyaha bushaka kugenga ubugingo bwacu. Kwiherera kwa buri munsi bifasha gukura mu byo kwiha Imana mu masengesho n’ubushobozi bwo gufata, kugira ibyacu, kwizera, no gushyira mu bikorwa ibyanditswe, Ijambo ry’Imana ku bantu bayo. Nta kwiherera buri munsi na buri cyumweru byumviswe kandi bikorwa neza, haba amahoro make, no guhinduka mu by’Umwuka guke binyuze mu bumwe bukomeye bwo kwizera Imana nzima.
Urugero, Abaroma 8:2-4a havuga iby’ubugingo bushya bw’umukristo muri Kristo hamwe n’ubushobozi bushya bw’ubugingo bubatuwe abizera babona kubw’ubugingo buyobowe n’Umwuka. Icyakora ibi si ibintu by’amayobera gusa, ibintu byikora bigira gutya bikaza ku mukristo mu kanya gato akimara kwizera Kristo. Bityo Abaroma 8:4b havuga iby’ubwo bushobozi buhindura ubugingo bushya bwo kugenda nk’uko (kwigana kandi uyoborwa n’) Umwuka ashaka. Hanyuma umurongo wa 5 werekana uko kugenda ko mu by’Umwuka hakurikijwe Umwuka mu ntumbero y’ubwenge bw’umuntu. Abaroma 8:5 hasomwa hatya:
‘Abakurikiz’ibya kamere y’umubiri, bita ku by’umubiri; nahw’abakurikiz’iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka.’
Nk’Umwuka w’ukuri, Umwuka Wera ni We utwigisha kandi akamurikira imitima yacu mu Ijambo ry’Imana (Abefeso 1:15-20; 3:16-19). Iby’Umwuka nyakuri, kugendera mu kuyoborwa n’Umwuka w’ukuri, bitanga kumurikirwa, gusobanukirwa mu by’Umwuka no gutekereza ku Mana n’umuntu n’agaciro nyakuri n’iby’ibanze mu bugingo. Ariko na byo ni ukuri ko gutekereza ku Ijambo ry’Imana no gutekereza kuboneye ari iby’ingenzi ku by’Umwuka nyakuri cyangwa ku byo kugendera mu kuyoborwa n’Umwuka.
Umwuka Wera ntakorera mu cyuka, kitari uko Imana ibona ibintu. Ijambo ry’Imana n’Umwuka bakorera hamwe ku buryo, iyo tudafashe igihe ngo twiherere n’Imana twenyine mu kutwihishurira kwayo muri Bibiliya, ibintu bibiri bishobora kubaho: (a) Dushobora kuzimya umuriro w’Umwuka kandi tukamuteza agahinda, na (b) nk’abakorera mu cyuka, dushobora gushaka kwiga imyitwarire y’iyi si idukikije n’uko ibona ibintu.
Abaroma 8:6 hongera ku byo twari dusanzwe tuzi. Hasomwa hatya: ‘Umutima wa kamere utera urupfu.’ Umutima wa kamere ugerageza kubaho utishingikirije ku Mana; ni umutima w’uko umuntu abona ibintu, uko umuntu abona ibisubizo by’ubugingo, n’iby’imbaraga z’ubushake bw’umuntu. Inkurikizi ni urupfu. Urupfu bivuga gutandukanywa no kubura ubugingo, ariko igice usomamo gupfa ni cyo cyerekana ko ari rupfu ki cyangwa gutandukanywa ki. Intumwa aha yandikiraga abakristo bari i Roma, kandi ukurikije igice yavugaga ku by’ubugingo bwa kamere, gushavuzwa no kubura amahoro, ubugingo buneshwa na kamere y’icyaha. Bikomeje, ubwo bugingo bwahindukiramo urupfu umubiri nk’igihano cy’Umwami.
Abefeso 5:14 ‘Nicyo gituma bivugwa ngo: Usinziriye we, kanguk’uzuke, Kristo abon’ukw’amurikira!’
Abaroma 8:13 ‘Kuko niba mukurikiz’ibya kamere y’umubiri, muzapfa; ariko ni mwicish’Umwuka ingeso za kamere, muzarama.’
Abaheburayo 12:9-13 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanag’iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, nah’uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezez’ukigihanwa, ahubwo kimuter’umubabaro, ariko rero hanyuma cyer’imbuto zo gukiranuka zihesh’amahoro abamenyesherejwe na cyo. 12 Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugoror’amav’aremaye: 13 kandi muharurir’ibirenge byany’inzira zigororotse, kugira ngw’ikirenge gicumbagira kidakuka rwose, ahubwo gikire.’
1 Abakorinto 11:28-32 ‘Nuk’umuntu yinire yisuzume, abone kurya kur’uwo mutsima no kunywera kur’icyo gikombe: 29 kuk’upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w’Umwami, ab’aririye kand’ab’anywereye kwishyiraho gucirwahw’iteka: 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriw’urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n’ab’isi.’
Ibitandukanye, ‘umutima w’Umwuka’ ni umutima wishingikiriza ku Mana mu buryo bw’Umwuka, ukora nk’uko Imana ibona ibintu hamwe n’iby’agaciro byayo, intego zayo, n’iby’ibanze. Ingaruka ni ubugingo, amahoro, kunesha, ubusabane, ubugingo buyoborwa kandi bugengwa n’Umwuka Wera, no guhindurwa mu ishusho y’Imana.
Iyi myitozo mu by’Umwuka (kwiherera kwa buri munsi cyangwa buri cyumweru) ni ubuntu bw’Imana buyobora imitima yacu nk’uko Umwuka ashaka. Aha ni ahantu umutima wuzura ibintu bya Kristo kandi ukavugururwa n’Umwuka w’Imana nk’uko Ijambo ry’Imana ribitwereka ko tugomba kugendera mu bugingo bushya.
Hari iringaniza ritoroshye rigomba kubaho iteka, inzira ntoya, cyangwa se twabura uburyo bwo gukizwa n’ubuntu nyuma tugahereza muri rimwe mu maherezo cyangwa se yombi.
Ibyo kwiherera buri munsi cyangwa buri cyumweru tubyita imyitozo mu by’Umwuka kubera ko ijambo umwitozo ryibanda ku ruhare rw’umwizera mu kwubaha Imana. Ariko ibi ntibivuga ko kubw’imyitozo y’imbaraga z’ubushake bw’umuntu cyangwa imbaraga z’umuntu dushobora kunesha kamere yacu y’icyaha n’inzira zayo ziruhanya. Ntidushobora ubwacu kwivana mu mico igenga ubugingo bwacu kubw’imbaraga zacu uko twashaka kubikora kose. Ikintu kimwe cyo, akenshi intego mu bintu nk’ibyo ni ukwikunda.
Nubwo abantu akenshi banesha imico imwe kubwo kwitanga, kwikunda gukomeza kubaho maze guhinduka nyakuri usa na Kristo ntikubeho. Abantu bakunda akenshi guhinduka kandi bashobora guhindukirira Imana ngo ibafashe, ariko niba badashaka kumenya Imana nyakuri no gukurira mu bumwe bwabo na Yo, baba bahindukiriye Imana nk’ikizimu.
Ukuri kw’ibanze kwa Bibiliya ni uko guhinduka mu by’Umwuka biterwa no kwubaha Imana nyakuri, no gukurira mu kwishingikiriza Imana no kugirana ubumwe na Yo muri Kristo.
Abakolosayi 2 havuga kuri bumwe mu buryo cyangwa amategeko y’abantu bakoresha akenshi mu gushaka uburyo bategeka icyaha cyangwa guhinduka. Mu gice 2:23 Pawulo avuga kuri bumwe muri ubwo buryo nk’idini ryikoze’ cyangwa ‘kuramya ubushake’. Iri ni ijambo ry’Ikigiriki ethelothreskia riva kuri thelema rivuga ‘ubushake’ na threskeia rivuga ‘idini cyangwa gusenga kwo hanze’. Ryerekeye ku bushake bwo gusenga, gufasha, gusenga kw’ubushake, cyangwa idini umuntu yishyiriraho ry’ibigomba gukorwa n’ibigomba kudakorwa abantu bakoresha ngo bahindure ubugingo bwabo.
Abakolosayi 2:20-23 ‘Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi, n’iki gituma mwemera kuyobok’amategeko y’imihango nk’aho muk’ir’ab’isi, 21 (ngo: Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho; 22 kand’ibyo byose biba bihez’iyo biriwe,) mugakurikiz’amategeko n’inyigisho by’abantu? 23 Ni kokw’ibyo bisa nahw’ar’iby’ubwenge, kugira ngw’abantu bihimbir’uburyo bwo gusenga, bigire nk’abicisha bugufi, bigomw’iby’umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwany’irari ry’umubiri.’
Ariko intumwa itwereka muri iki gice ko uburyo nk’ubwo ntacyo bushobora kugeraho kubera impamvu ebyiri:
(1) Iya mbere, ntacyo bugeraho kubera ko uburyo bw’abantu bwose ari nta mumaro bugirira kamere y’icyaha y’umuntu iba yaracengeye mu bugingo bwe bwose. Umubiri ntushobora kunesha umubiri. Kwikunda ntigushobora kunesha kwikunda kubera ko kwikunda ari byo bikomeza kuba ari byo bigenga ubugingo.
(2) Iya kabiri, uburyo bw’idini ry’umuntu ntibukora kuko bubuze kwizera mu mwanya mushya w’umukristo n’ubugingo muri Kristo. Ahari Pawulo aranatuburira ko iyo tugerageje guhinduka n’imbaraga z’ubushake bwacu (kwikunda) bikatugeza mu ngorane nyirizina, kuba dukeneye kwizera no kwishingikiriza ku Mana n’ibyo yadukoreye muri Kristo. Gusenga ubushake nta kindi kugeraho atari ukuneshwa kubera ko kubuza kwizera mu mwanya dufite muri Kristo n’ubutunzi bwo mu ijuru dufite muri We. Ibi binyuranye no kwishingikiriza ku Mwami n’umurimo We w’ubuntu. Igihe cyose tuzaba dutekereza ko dushobora kwikiza ubwacu n’imbaraga z’ubushake bwacu, bizatera icyaha kiba muri twe gukura .
Reba ukuntu mu Bakolosayi 2:23 intumwa itwigisha ko idini nk’iryo ryikoze cyangwa gusenga ubushake ‘bigaragara nk’ubwenge’. Bizagaragara inyuma nko gutsinda ku rwego runaka, hamwe na hamwe kandi mu gihe gito, ariko hakazabaho ubusembwa bukabije, gucika, no kwangirika mu gukiranuka kwacu, kandi imibereho nyakuri y’ubugingo bwacu bw’imbere izerekana kuneshwa mu by’Umwuka.
Matayo 12:33-36 herekana ukundi kuri gushobora gushyirwa mu bikorwa.
‘Nimwite igiti cyiza n’imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n’imbuto zacyo muzite mbi; kukw’igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo. 34 Mwa bana b’inshira mwe, mwabasha mute kuvug’amagambo meza, muri babi? Ibyuzuye mu mutima n’iby’akanwa kavuga. Umuntu mwiz’atang’ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atang’ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. 36 Kandi ndababwira y’ukw’ijambo ry’imfa-busa ryos’abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka.’
Abafarisayo abo Yesu yabwiraga muri iki gice bari ab’idini y’inyuma bashakaga kuba beza ku bw’imbaraga z’ubushake bwabo n’imirimo y’idini. Kubera ko ubugingo bwabo bw’imbere butari buhinduwe n’ubuntu bw’Imana – kubwo guhindurwa bashya no kubwo gukomeza ubusabane n’Umwami - ntibyabashobokeraga kuvugisha ukuri ibintu byiza no kwitwara mu buryo bukiranuka. Vuba cyangwa kera, turetse uko bagaragara inyuma, umutima wabo nyakuri warashyiraga ukajya ahagaragara. Ibi ni ukuri kuri buri wese muri twe, n’ubwo duhindurwa bashya n’Umwuka w’Imana nk’abizera Kristo. Iyo umuntu wacu w’imbere adaterwa imbaraga buri munsi kubw’ubugingo bwa gicuti-magara n’Imana, umutima nyakuri w’umuntu ugeraho ukajya ahagaragara.
Si uko dushaka kuba dutyo; nta mugambi cyangwa icyifuzo dufite cyo guha urwaho ubwanzi bwacu, tukagaragaza uburakari, cyangwa tukitwara mu buryo bwo kwibabarira, kwisobanura, kwiyemera, cyangwa tugakorera mu bwoba. Ariko, uko tugenda mu bugingo, tugahura n’ingorane zitandukanye n’abantu batandukanye, umutima wacu nyakuri uzageraho wiyerekane.
Nubwo twagerageza kubihisha, kubiniga n’ububasha bwacu, ukuri kuzagaragara kubera ibyo tuvuga cyangwa dukora, cyangwa se ibyo umubiri wacu uvuga. Imbaraga z’ubushake n’ibyifuzo byiza nta bushobozi bifite bwo kurwanya kamere y’icyaha. Umutima wonyine, ubugingo bw’Umwuka butunganiye Imana, bumwe butunze ukuri kw’Imana kandi bugukoresha mu myifatire y’iby’Umwuka, uwo mutima ni wo ushobora kwirinda mu bihe bitunguranye.
2 Abakorinto 10:3-5 ‘Nubwo tugenda dufit’umubiri w’umuntu, ntiturwana mu buryo bw’abantu, 4 kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu, ahubw’imbere y’Imana zigir’imbaraga zo guseny’ibihome no kubikubita hasi, 5 dukubita has’impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumeny’Imana, dufata mpir’ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Kristo.’
Kumenya ibi bituzana imbere y’ukuri kw’ingenzi. Ibirebana no gukiranuka nyakuri byose ni impano z’Imana: gukiranuka umuntu ahabwa, gukiranuka umuntu agira, ndetse nk’uko byumvikana, kwezwa nyakuri. Ni ngombwa ko dusobanukirwa ko gukiranuka tugira, kunesha kamere y’icyaha (‘kwiyambura imyenda ishaje’ no ‘kwambara imico y’Imana’), cyangwa se kunesha ubugingo bugengwa n’icyaha) ari umurimo w’Imana. Ni ukuri duhamagarirwa gushyira hamwe n’Imana kubwo kwizera n’igisubizo cy’ukuri ku buntu, ariko guhinduka gukenewe, guhinduka mu by’Umwuka, ni ubuntu butangwa kubw’ubugingo bushya muri Kristo n’imbaraga z’Umwuka.
Abaroma 5:17 ‘Kuk’ubw’igicumuro cy’umwe cyateye k’urupfu rwimikwa n’umwe, ni nakw’abahaw’ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanw’ubugingo n’umwe, ni we Yesu Kristo.’
Impano yo gukiranuka kuvugwa mu Baroma 5:17 ntibigomba kwitwa gukiranuka umuntu ahabwa gusa. Mu kwigisha teolojiya kwa Pawulo ntiharimo amacakubiri. Hamwe n’impano yo gukiranuka kw’Imana muri Kristo haza na none umurimo w’Imana ku bwacu kugira ngo yerekane gukiranuka muri twe ku buntu kubwo kwizera. Pawulo yongeraho ati, ‘bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe, ni We Yesu Kristo.’ Ryari kandi hehe? Mu bugingo, si nyuma y’ubu bugingo gusa, ahubwo ni ubu kubw’ubugingo bushya dufite muri Yesu Kristo.
Aha rero hari ukuri kw’ingenzi n’ahantu dushobora kunyerera tukava mu nzira ifunganye ijyana ku guhinduka mu by’Umwuka. Iyo dufashe uku kuri, uku gukiranuka kubw’ubuntu, ndetse no gukiranuka umuntu agira, dukunda kutagira icyo dukora (‘kureka no kurekera Imana’) cyangwa kwizera ko ntacyo dukwiriye gukora cyangwa dushobora gukora. Aha ni ho ibyo duhora dukora bya disipulini, mu by’Umwuka bigira akamaro. Imana yashyizeho izo disipulini mu by’Umwuka nk’uburyo bwo kwakira ubuntu bwayo cyangwa kubwakira mu bugingo bwacu ngo Imana ibashe kuduhindura. Izo disipulini zidushoboza kwishyira mu mwanya wo guhabwa imigisha no kwishyira mu maboko y’Imana.
Abagalatiya 6:7b hatwibutsa iby’itegeko ryo gusarura. ‘Kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.’ Dusarura hakurikije ibyo twabibye. Kimwe n’uko umuhinzi nta cyo akora ngo akuze ibihingwa atari ugutegura ubutaka no gutera imbuto, na twe tugomba gutegura ubutaka bw’imitima yacu no gutera imbuto y’Ijambo ry’Imana kugira ngo tuzasarure gukiranuka. Bityo mu buryo bwikora kubw’imbaraga z’Ijambo ry’Imana, imbuto irabyara (Mariko 4:26-29). Bityo ni uko biri ku byerekeye izo disipulini mu by’Umwuka. Ni uburyo Imana ikoresha mu gutegura ubutaka bw’imitima yacu, bwo guterera Umwuka, n’ubwo kwegurira ubugingo bwacu ibintu by’Umwuka. Hatariho izi disipulini, tubibira umubiri tugasarura umubiri, haba mu byo abantu bita byiza n’imirimo ipfuye y’idini cyangwa kwitwara kwa kamere y’icyaha cyangwa byombi.
Kimwe mu by’ingenzi byo kwubaha Imana ni ukugira umutima unyuzwe. Mutekereze gusa ukuntu ikibi kibaho kubera kugira umururumba cyangwa kutagira umutima unyuzwe. Pawulo yaranditse ati, ‘Icyakora koko kwubaha Imana, iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe, kuvamo inyungu nyinshi’ (1Timoteyo 6:6). ‘Kugira umutima unyuzwe’ ni ijambo ry’Ikigiriki autarkeia rivuga ‘wihagije’. Ariko iri jambo ryakunze gukoreshwa mu Isezerano Rishya, ryarimo kutita ku bintu bishimisha umuntu, bimuhesha agaciro, cyangwa umutekano. Ahubwo, ibi bintu tubibona mu Mana kubwo kwihaza kwa Kristo.
Abafilipi 4:10-13 ‘Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze, mwongeye kunzirikana: icyakora, mwaranzirikanaga, ariko mwaburag’uburyo. 11 Ibyo si mbivugiye yuko nakenaga, kuk’uko ndi kose, nize kunyurwa n’ibyo mfite. 12 Nzi gucishwa bugufi, nzi no kugir’ibisaga: n’aho naba ndi hose, n’uko naba ndi kose, nigishijw’uburyo bwo kwihangana bwose, ar’ugushaka, ar’ugusonza, ar’ukugir’ibisaga, cyangwa gukena. 13 Nshobozwa byose na Kristo ump’imbaraga.’
Ku byerekeye kugira umutima unyuzwe, Spurgeon yaranditse ati:
Ntabwo dukeneye kubiba imikeri n’ibitovu; birikuza ku buryo buhagije, kubera ko bisanzwe ku isi: bityo, ntitugomba kwigisha abantu kwivovota; bivovota vuba bihagije ntawe ubibigishije. Ariko iby’ingenzi byo mu isi bigomba guhingwa. Niba dushaka kubona ingano, tugomba kuzihinga no kuzibiba; niba dushaka indabyo, tugomba kugira ubusitani bwazo; no kuzitaho. Ubwo rero, kugira umutima unyuzwe ni rumwe mu ndabyo zo mu ijuru, kandi niba dushaka kurugira, tugomba kurutera; ntiruzimeza ubwarwo; ni kamere nshya yonyine ishobora kurubyara, kandi ni bwo tugomba kuba maso ngo tubashe guhingira no gufata neza ubuntu Imana yabibye muri twe.92
Mu Itangiriro 12:1-13 tubona ko Aburamu yananiwe kuguma aho yagombaga guherwa imigisha hafi y’i Beteli aho yari yubatse uruhimbi rwo gusengeraho Imana. Igihe yatewe n’amapfa, yananiwe gukomeza gukoreshwa n’Uwiteka maze yimukira mu majyepfo ahagana mu Egiputa (hashushanya isi) ngo abona gukira amapfa. Aburamu yibagiwe imigisha y’Imana maze ahindukirira ibisubizo bye mu guhungira mu Egiputa kandi mu kubeshya ku byerekeye umugore we avuga ko ari mushiki we, ukuri kw’igice. Beteli bivuga ‘Inzu y’Imana’. Iyi hamwe n’uruhimbi Aburamu yari yarubatse aha, bitwibutsa ko dukeneye ibihe byo gusenga na disipulini mu by’Umwuka bituma Imana ibashisha imitima yacu gukomeza kuba kuri Yo bityo, bikaduha kunesha. Dushobora kuvuga ko Aburamu yaretse kwihererana n’Imana kwa buri munsi.
Nkuko Dawidi yatekereje ku murimo na kamere by’Imana nk’umwungeri we, yarasenze ati, ‘Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye’ (Zaburi 23). Tugomba kwirinda ntitubone izindi disipulini nk’ibyo tugomba n’ibyo tutagomba gukora. Ahubwo, nk’uko twakwifuza kubona ameza yo gushima yujujwe ibintu byiza byayo byose, ni ko tugomba kubona izo disipulini nk’igaburo ryera rishyizwe imbere yacu n’Umwami; aho dutumiwe kuza kwicara ngo turye kandi tugaburire imitima yacu ku Mana nzima n’ubuntu bwayo busaze.
Ibyahishuwe 3:20 ‘Dore mpagaze ku rugi, ndakomanga. Umuntu ni yumv’ijwi ryanjye, agakingur’urugi, nzinjir’iwe, dusangire.’
(1) Izi disipulini ntizigomba gufatwa nk’aho ari uburyo budasanzwe bugenewe kuduhindura cyangwa se uburyo bwo guhabwa amanota n’Imana. Zifasha gusa mu gutegura ubutaka bw’imitima. Zidushyira ahantu Imana ishobora gukora gukiranuka kwayo ikoresheje Umwuka wayo, mu mucyo w’Ijambo ryayo no kwihaza kwaryo, no guhaza kwa Kristo. Ibi birimo gukora ibyo tugomba gukora ngo tureke ubuntu bw’Imana bukorere muri izo disipulini. Nk’uko Pawulo yashishikaje Timoteyo, ‘ahubwo witoze kwubaha Imana’ (1Timoteyo 4:7b). Cyangwa se nk’uko navuga mu yanjye magambo amagambo Pawulo yabwiye Abafilipi, “Mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi.” Kuko Imana ari Yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira’ (Abafilipi 2:12b-13). Kwumvira izi disipulini ni uburyo bw’ubuntu kuko muri zo twiyegurira umurimo w’Imana.
(2) Izi disipulini z’iby’Umwuka si iz’aba pasitoro n’abarimu gusa, abamisiyoneri, abamonaki, cyangwa se abantu bakekwa nk’abakomeye mu by’Umwuka bonyine. Ni iz’abizera bose: abantu basanzwe, abakozi, imiryango, abana n’abandi, kandi iz’abizera bose mu nzego zose zo gukura mu by’Umwuka.
(3) Mu gihe izi disipulini zirimo ibikorwa buri munsi, tugomba kwirinda ko ziba ibipfa gukorwa buri gihe gusa, by’akamenyero gusa, iby’agahato, cyangwa uburyo bw’iby’amategeko twiyemeramo nk’Abafarisayo basenganaga kwirata muri Luka 18:11-12. Ahubwo, izi disipulini zigomba gufatwa nk’uburenganzira ku buntu butwegereza Imana kugira ngo naYo ibashe kutwegera. Intego ni ukurushaho kumenya Imana nzima ngo tugire ubugingo bwayo mu bwacu.
(4) Nubwo kwihererana n’Imana buri munsi na buri cyumweru birimo kugena igihe (hamwe cyangwa umuntu ukwe) ntibigomba kurangirira kuri uko kugena igihe. Mu by’ukuri, ibi bihe byagenewe kuzana izo disipulini n’ukuri kw’Imana mu bikorwa n’ibyo duhura na byo buri munsi. Bityo rero ntidukwiriye gupfa kujya ku rusengero rimwe mu cyumweru, cyangwa kugira ibyo twita, ‘kwihererana n’Imana’ hanyuma ngo tubyibagirwe ngo ni aho ‘icyumweru gitaha, Mana’ cyangwa se ‘n’aho mu gitondo, Mwami’.
(5) Icyifuzo cyo kugaburirwa ku meza y’Imana gishobora kugira uburyo bwacyo bwo kubimenyera ku buryo tubibuze twamererwa nabi bitubuza kubona ibibabaza by’isi. Iyo gukurikira Umukiza n’ubugingo bwacu bw’imbere bitubuza kubona isi n’ibyo abandi bakeneye, disipulini yacu mu by’Umwuka iba ihindutse ukuyoba. Ntitugomba kubona kwiherera kwacu n’Imana twenyine nk’uburyo bwo guhunga ibibabaza n’ibirushya by’iyi si mbi. Tuba dutera intambwe zo gukomeza ubugingo bwacu bw’imbere.
Ibyo kwiherera buri munsi byerekeye izo disipulini z’iby’Umwuka bya buri munsi n’ibyo dukora buri gihe bikenewe mu gukomeza no kugira ubusabane cyangwa se kugendana n’Umwami biduhindukiramo imbuto zo gukura, kwera imbuto, no guhinduka mu by’Umwuka cyangwa gusa na Kristo. Ibiri muri izi disipulini za buri munsi ni amasengesho, kwiga no gusoma Bibiliya, gufata mu mutwe ibice, gutekereza ku Ijambo ry’imana, no gupfa buri munsi ku bugingo bw’umuntu kubwo kwizera no kwitangira Kristo.
Akamaro k’izi disipulini za buri munsi kazanywe mu Byanditswe n’ibintu byinshi:
Icya mbere, hariho gusubirwamo kw’amagambo nka ‘buri munsi’, ‘uyu munsi’, ‘umunsi n’ijoro’, mu buryo buvuga iby’amasengesho, kwiga Bibiliya, no gutekereza ku Ijambo ry’Imana n’ibindi. (Reba umugereka wa 6 ku by’ibice bivuga kuri ‘buri munsi’ n’amahame ajyana na byo).
Icya kabiri, gukenera izi disipulini buri munsi bigaragarira muri kamere y’uko turi abantu: turoroshye, dufite intege-nke, turi abanyabyaha, dukunda kujya mu bwirasi bwo kutagengwa n’Imana, kandi dufite kamere y’icyaha itugenga kandi ikatuyobora iyo izo mbaraga zitamenywe n’imbaraga za Yesu Kristo. Mwibuke indirimbo y’Imana ya kera ifite aya magambo ngo, ‘Nkunda kujarajara, ndabyumva, nkunda kureka Umwami unkunda.’ Tumeze nk’intama zikunda kuzerera no kwifatira inzira zacu.
Yesaya 53:6 ‘Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabay’intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese;’
Icya gatatu, Ijambo ry’Imana ritubwira ko turi mu bihe bibi, kandi ko umwanzi wacu, Umubi, agendagenda nk’intare yivuga ishaka uwo yaconshomera. Akora uko ashoboye kose ngo agabanyemo ibice gutekereza kw’abantu b’Imana. Agerageza kubayobya ku bo bari bo n’impamvu bariho. Abashyira mu bindi bintu. Ashaka ko bigenga, bagatekereza nk’ab’isi, gutekereza nk’uko umuntu wa kamere atekereza mu bitagira umumaro byo mu mutima we. Akura abantu mu Ijambo ry’Imana kugira ngo ubumwe bwabo n’Ijambo ry’Imana bube ubw’inyuma n’ubwo hanyuma.
Abefeso 5:15-16 ‘Nuko mwirinde cyan’uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, 16 mucunguz’ubury’umwete, kuko iminsi ari mibi.’
1 Petero 5:8 ‘Mwirind’ibishindisha, mube maso; kuk’umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashak’uw’aconshomera.’
Hari uwavuze ko umwanzi wacu akaze mu bintu bitatu: urusaku, kwihuta cyangwa guhubuka n’ikivunge. Satani afite ibintu aha agaciro mu by’umuco cyangwa iby’abantu bizera, ibihendo ashukisha akoresha itorero kugira ngo rigombe kuneshwa mu guhamagarwa n’umugambi byaryo. Buri cyose muri ibi birwanya gukuza no gukomeza ubugingo bwa Kristo mu kwiga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Bigenewe kudukura mu Ijambo ry’Imana rya ngombwa ku kutubashisha kurwanya ibihendo bya Satani n’isi no kwumva no gusubiza umuhamagaro w’Imana ku bugingo bwacu. (Reba umugereka wa 7 ku mitego y’isi).
Icya kane, ikibonezamvugo cy’Ikigiriki cy’Isezerano Rishya cyerekana neza gukena kwacu. Ibice bimwe bikoresha indagihe y’igikorwa gihoraho mu inshinga ishishikariza abizera kuba maso. Ibindi bikoresha inshinga itondaguye muri aoriste (igihe kitaramba) itegeka irimo ibyo kugira umwete kubera ingorane zihoraho z’abanzi bacu. Byose hamwe bishimangira uko abakristo bagomba kuba menge, bakitondera uko bagenda n’uko bafata ubugingo buri mwanya w’umunsi (Reba Abefeso 5:15-16 na 1 Petero 5:8 haruguru aha).
Icya nyuma, no kugira ngo ibintu birusheho kugaragara ko byangirika, Ibyanditswe bitubwira ko, uko iminsi y’itorero igenda isatira ibihe bya nyuma, ibintu bizarushaho kuba bibi bivuga ko ububi bw’ibihe n’imbaraga z’abadayimoni bitazakomeza uku biri ubu, ahubwo bizagenda byiyongera. Bityo, uko wa munsi ukomeye wegereza hazagenda harushaho kubaho gukomera no kurushya ku bizera kimwe no ku kiremwa-muntu cyose (Reba na 2 Timoteyo 3:1-4:4).
1 Timoteyo 4:1-3 ‘Arik’Umwuka avuga yeruy’ati: Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa bite ku myuk’iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, 2 bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafit’inkovu z’ibyaha mu mitima yabo, nk’iz’ubushye, 3 babuza kurongorana, baziririz’ibyo kurya, Imana yaremeye kugira ngw’abizera batameny’ukuri babirye bashima:’
Uku kurushya kuzaza mu buryo bunyuranye bwo kurangaza, kunaniza, no kunesha abizera. Hazabaho guterwa n’abadayimoni kw’ubugingo n’imibiri by’abantu. Hazabaho ingorane zo gutsindwa kw’ubutegetsi mu rwego rw’igihugu n’urw’amahanga, ubukungu butameze neza, ubutegetsi bw’igihugu bwivanga muri byinshi, kubura umudendezo, kuvugana ku byo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi, iby’amahoro mu isi, iby’ububanyi n’amahanga bw’abategetsi barwanya Imana buzadusiga aho tutakigira umudendezo. Hazakomeza kubaho kwica amategeko no kutagenzura abayica. Hazabaho, nk’uko tubona byiyongera ubu, ibyo kwica amategeko agenga abantu aho bazavuga ko umweru ari umukara, umukara ari umweru, ko ikibi ari icyiza, ko icyiza ari ikibi. Kandi hazabaho gukomeza no kwiyongera kwo kuyoba kw’umuntu no gushukwa no gushaka ibinezeza mu bugingo, mu madini umuntu yiremeye, ibyo kugirira nabi umubiri, iby’amaranga-mutima n’ibindi. Bityo hazabaho kwiyongera kw’ingorane ku bizera bazayobywa bakavanwa mu nzira, bakananizwa n’ibyo ku ruhande mu gukurikirana amahoro no kumererwa neza n’ibishimisha.
1 Abatesalonike 5:3 ‘Ubwo bazaba bavuga bati: N’amahoro, nta kibi kiriho; nibwo kurimbuka kuzabatungura, nk’ukw’ibise bitungur’umugor’utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.’
Abafilipi 3:17-19 ‘Bene Data, muger’ikirenge mu cyanjye muhuj’imitima, kandi mwite ku bakurikiz’ingeso zacu, izo mudufitehw’icyitegerezo. 18 Hariho benshi bagenda ukundi, abo nabwiye kenshi, na none ndababwira ndira, yukw’ar’abanzi b’umusaraba wa Kristo; 19 amaherezo yabo n’ukurimbuka: imana yabo n’inda, biratan’ibitey’isoni byabo, bahoz’umutima ku by’isi.’
Abaroma 13:11-14 ‘Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yukw’igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dor’agakiza kacu karatwegereye, kurut’igihe twizereye. 12 Ijoro rirakuze, bwenda gucya. Nuko twiyambur’imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo, tutagir’ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakor’iby’isoni nke, tudatongana, kandi tutagir’ishyari. 14 Ahubwo mwambar’Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuh’urwaho imibiri yanyu, ngw’ibon’ukw’ikor’ibyo yifuza.’
Birumvikana, Imana ntiyaturetse tutagira kivurira imbere y’abanzi bacu batatu: isi, umubiri, n’umwanzi (1 Yohana 2:14; 5:4-5). Icyakora, umwizera agomba we ubwe kwitanga ku bw’ubutunzi bwe mu by’Umwuka muri Kristo, intwaro ze z’Umwuka, izo Imana yamuhereye ubuntu. Bityo tubwirwa mu Befeso 6:10 gukomerera mu Mwami mu mbaraga z’ububasha bwe. Iri ni itegeko ryo kudukomeza iteka (indagihe ihoraho), umwanya ku wundi mu mbaraga, ububasha, n’ubushobozi Imana itanga. Uko gukomeza gufashirizwa muri za disipulini mu by’Umwuka z’ubugingo bwa buri munsi no guterana n’abandi buri cyumweru.
Kubera ko Umwami Yesu ari We watubanjirije akaba n’urugero dukurikiza mu bugingo bwa gikristo, dutegereza kumubona nk’uwo dukwiriye kwigana mu kwihererana n’Imana buri munsi kandi ibi ni byo tubona (reba Luka 5:15-16).
Abaheburayo 12:2 ‘Dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi niw’ugusohoza rwose; yihanganiy’umusaraba kubw’ibyishimo byamushyizw’imbere, ntiyita kw’isoni zawo, yicar’i buryo bw’intebe y’Imana.’
1 Yohana 2:6 ‘Kuk’uvuga kw’ahora muri we, akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.’
Luka 5: 15-16 ‘Nyamar’inkur’irushaho kwamamara, iteraniro ry’abantu benshi riteranira kumwumva no gukizw’indwara zabo: 16 ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga’.
Muri iki gice cya Luka kivuzwe haruguru aha, Kristo yari hagati mu murimo we no kuba ikirangirire kubera amagana yamuganaga ngo abafashe no kumwumva avuga (reba na Mariko1:29-39). Yari afite ibihe byinshi byo kuvuga, nk’uko benshi babigira ubu, ko yahoraga asenga kandi ko yagiraga ibihe byo kwihererana na Se. Ariko nubwo Umukiza yakoresheje akenshi ubumana bwe mu gukora ibitangaza bye, Yesu, nk’umuntu, ntiyakoze mu mbaraga ze ubwe cyangwa atishingikirije kuri Se. Buri ntambwe yateye yaterwaga no kwishingikiriza ku Mwuka Wera.
Yohana 14:10 ‘Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira, si nyavuga ku bwanjye: ahubwo Data, uguma muri jye, ni w’ukor’imirimo ye.’
Luka 5:16 hatangira n’ijambo ‘ariko’, ni Ikigiriki de, akajambo kanyuranya cyangwa gakomeza igitekerezo. Aha ni akajambo kanyuranya umurongo wa 15 n’uwa 16 kakaduhamagarira kwitondera ikintu gikomeye. Icyo kintu ni iki. Nubwo yari afite ibihe binyuranye, nubwo yakenuye abakennye benshi ndetse akaba n’ikirangirire, nubwo yari atewe ibibazo no kwita ku bantu, Umwami Yesu ntiyigeze yiyibagiza iby’Umwuka by’ubugingo bwe na Se. Buri munsi kandi ku gihe yashakaga igihe cyo kwiherera ngo yuzurishe ubugingo bwe ubwa Se.
Amagambo ‘yakundaga kwiherera akenshi’ ni icyo abahanga mu kibonezamvugo cy’Ikigiriki bita ikibonezamvugo kigoramye. Ubu ni uburyo bw’ikibonezamvugo bwo gushimangira igitekerezo cy’igikorwa cyari umuco cyangwa akamenyero mu gihe cyashize. Ikivugwa aha ni uko, ibi byari akamenyero n’umuco w’Umwami Yesu. Yakundaga kwiheza ngo yiherere na Se. Birumvikana ko niba We, Imana-muntu itagira icyaha yari akeneye kandi aha ibi agaciro, none ni gute twe, jye na we nti tugomba kurushaho?
Intego n’igitekerezo byo mu Byanditswe ni ukwumva ijwi ry’Imana twumvira buri munsi mu Ijambo ryayo. Dukeneye gusoma, kwiga, kwumva, gutekereza, no kwiga Ibyanditswe n’ukuri kwabyo, ariko kugira ngo ibi bigire icyo bikora kuri twe, tugomba gusoma Ijambo ry’Imana ubwacu buri munsi. Muri ubu buryo, kwiga Bibiliya bituba hafi, bikaba ibyo twiboneye aho kuba ibyo tubwirwa n’abandi gusa.
Ibyakozwe 17:11 ‘Arikw’abo bo bari beza kurut’ab’i Tesalonike, kuko bakirany’Ijambo ry’Imana umutim’ukunze, bashaka mu Byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yukw’ibyo bababwiye ar’iby’ukuri koko.’
Abaheburayo 3:13 ‘Ahubwo muhuguran’iminsi yose, bikitw’uyu munsi, hatagir’uwo muri mw’unangirw’umutima n’ibihendo by’ibyaha.’
Imigani 8:32-36 ‘Nuko rero, bana banjye, nimunyumvire; kuko hahirw’abakomez’inzira zanjye. 33 Mwumv’ibyo mbahugura, mugir’ubwenge, ntimubwange. 34 Hahirwa umunt’unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjy’iminsi yose; 35 kuk’umbonye wese ab’abony’ubugingo, kandi azahabw’umugisha n’Uwiteka. 36 Arik’unshumuraho, aba yononny’ubugingo bwe; Abanyanga bose, baba bakunz’urupfu.’
Zaburi 119:2 ‘Hahirw’abitonder’ibyo yahamije, Bakamushakish’umutima wose.’
Zaburi 119:2 itwereka ibintu bibiri tutagomba kubura mu gihe tuvuga ibyo kwiherera buri munsi. Icya mbere, inshinga muri uyu murongo ziri mu gihe gisa n’icyashize kandi muri iki gice byerekana ikintu gikomeje uko ubugingo bugenda. Icya kabiri, umunyezaburi atanga imigisha ku bakurikiza (NASB) cyangwa ku bakomeza (KJV, NIV) ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana. ‘Abitondera’ ni ijambo ry’Igiheburayo (nasar) rivuga ‘kwirinda, kuba maso’. Rikoreshwa ku byo kurinda akanwa k’umuntu (Imigani 13:3; Zaburi 141:3),ururimi rw’umuntu (Imigani 34:14), inzira z’umuntu (Imigani 16:17), n’umutima (Imigani 4:23), ariko na none, rikoreshwa ku byo kwirinda mu bwitonzi, kandi ibi bikunze kuvugwa ku byo gukomeza Isezerano ry’Imana cyangwa Ijambo ryayo (Gutegeka 33:9; Zaburi 78:7; 119:2.22 n’ibindi).93 Ariko icya gatatu, dushobora kureba umusitari wa kabiri w’uyu murongo, ‘Bamushakisha umutima wose.’ Intego ni ugushaka no kumeya Uwiteka. Iyi ni yo mpamvu ikomeye idutera kwumvira. Uko dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, twagombye kuba dushaka kureba no kumenya Imana mu Byanditswe.
Uburyo tugiriweho inama mu gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi ni ubu:
(1) Kurikira gahunda yo gusoma buri munsi bizatuma unyura muri Bibiliya yose buri mwaka. Ingero zagufasha ni: Read Through the Bible in a year, cyanditswe na Yohn Kohlenberger, Moody Press. Urundi ni urwa The One Year Bible, cyanditswe na Tyndale House. Ibi biboneka mu moko ya Bibiliya hafi ya yose. Bibiliya zigisha zimwe na zimwe zigira urutonde nk’urwo. Urugero ni The Ryrie Study Bible.
(2) Ku bakunze kuba ku muhanda igihe kinini, uburyo bwiza bwo kumva Ijambo ry’Imana ni ukumva Ibyanditswe kuri caseti.
(3) Mara igihe mu kwiga no gusuzuma neza igice cy’Ibyanditswe. Gusoma n’ibitekerezo binyuranye, no kubaza ibibazo nka nde, iki, kuki, gute n’ibindi. Kwandika ibyo ubonye cyangwa uvumbuye. Gushyira ku rutonde amasezerano, amahame, amategeko, imbuzi, n’uko twabishyira mu bikorwa. Kuruta byose, kwitondera ibyo dushobora kwiga ku bwiza bw’Imana - ubugwaneza, ubuntu, urukundo, ubugiraneza n’ibindi.
(4) Muri ibi bihe, inyandiko zigisha neza Ibyanditswe (Ubusobanuro kuri Bibiliya, Inyigisho z’amahame, n’ibindi) ntibiboneka mu bitabo n’ibinyamakuru gusa, ahubwo no kuri Internet. Shaka abatsimbaraye ku bya kera, byumvikana, ahantu havuga ku Butumwa Bwiza nka Biblical Studies Foundation hanyuma wige ibihuje n’ibyo ukeneye. Ariko ibyo usoma byose, ujy’ugira Bibiliya yawe hafi kugira ngo usuzumane ibyo usoma Ijambo ry’Imana (reba Ibyakozwe 17:11).
(5) Gira uruhare mu murimo wo kwigisha Bibiliya utuma kubwiriza no kwigisha Ijambo ry’Imana biba ibanze kandi buri gihe ujye mu materaniro n’inyigisho za Bibiliya. Jya wandika igihe Ijambo ry’Imana ryigishwa hanyuma uze kubisubiramo ufunguye Bibiliya nk’igice cy’igihe umara usoma Ijambo ry’Imana buri munsi. Ibi bizagutegurira isomo rikurikira binagufashe kugira ibyo wumva kuba ibyawe.
Zaburi 1:2 ‘Ahubw’amategeko y’Uwiteka niyo yishimira, kand’amategeko ye niyo yibwira ku manywa na n’ijoro,’
Zaburi 119:99 ‘Mfit’ubwenge burut’ubw’abigisha banjye bose; kukw’ibyo wahamije ari byo nibwira.’
Yosuwa 1:8 ‘Ibiri mur’iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’akanwa kawe; ahubwo, ujy’ubitekereza ku manywa na n’ijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose; nih’uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.’
Mu gitabo cye cyiza cyane ku byerekeye ubugingo bw’Umwuka, Pathways to Power, Unger yanditse aya magambo y’intangiriro ku gice cye ku byo gutekereza ku Ijambo ry’Imana:
Gutekereza ku Ijambo ry’Imana birihutira kugenda bibura mu buhanga bw’abakristo benshi. Uyu mwitozo wera wo gutekereza ku Ijambo ry’Imana, kuritapfuna nk’uko inyamaswa itapfuna ibyatsi byayo ngo yumve uburyohe bwabyo n’akamaro kabyo mu gutunga umubiri mu mutima n’ubugingo igafata igihe, bidakunze guhuza n’ibihe turimo by’amajyambere bisaba kwihuta. Muri iyi minsi, ibihe byo gusenga by’abakristo benshi ni ibyihuse, ubugingo bwabo ni ubwo kwirukanka. Ariko ukwera no kwihuta ntibijyana. Amasengesho n’ibidutwara igihe bindi nta na rimwe bijyana. Ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana bushobora kuvuga rumwe n’ibi bihe byihuta ariko ntibyahura neza n’agaciro k’Ijambo ry’Imana. Kumenya neza iby’Umwuka biza mu buryo bwo gutekereza witonze ku kuri kw’Imana mu masengesho.94
Umwete w’umunyezaburi wa kera mu Ijambo ry’Imana ugomba kujya mu mutima wacu uyu munsi.
Zaburi 119:97 ‘Amategeko yawe nyakund’ubu bugeni! Ni yo nibwir’umuns’ukira.’
Zaburi 119:103"Amagambo yaw’araryoherey’ubu bugeni mu nkaka zanjye! Arush’ubuki kuryohera mu kanwa kanjye.’
Kwiga Bibiliya wenyine hamwe no gufata mu mutwe Ibyanditswe bifataniriza hamwe no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana byagombye kuba igice cyo kwiga, gufata mu mutwe no gusenga.
Ijambo ryakunze gukoreshwa kenshi kuri ‘gutekereza ku Ijambo ry’Imana’ mu Isezerano rya Kera ni Igiheburayo nagah rivuga ngo ‘kuboroga, gususumira, gutuka, kuvuga, gutekereza witonze, gupima, no gutekereza.’ Bityo hari ibitekerezo bibiri bigaragara muri iri jambo, gutekereza no kuvuga. Igitekerezo cy’inkomoko ni icyo kwivugisha, kwongorera n’ijwi rito nk’uko bikorwa rimwe na rimwe iyo dutekereza twitonze no gupima icyo tuba tugiye kuvuga. Kubw’iki gitekerezo gereranya imirongo ikurikira:
Imigani 15:28 ‘Umutima w’umukiranuts’utekerez’icy’aribusubize; Arik’akanwa k’umunyabyaha gasesagur’ibigambo.’
Imigani 24:2 ‘Kukw’imitima yab’itekereza kurenganya, kand’ururimi rwabo ruvug’ibyo kugira nabi.’
Zaburi 2:1 ‘N’iki gitumy’abanyamahanga bagir’imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa?’
Yosuwa 1:8 ‘Ibiri mur’iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’akanwa kawe; ahubwo, ujy’ubitekereza ku manywa na n’ijoro, kugira ng’ubon’uk’ukurikiza ibyanditswemo byose; nih’uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.’
Igitekerezo cy’ihame ry’ijambo ryakoreshejwe muri Zaburi 1:2 na Yosuwa 1:8 ni icy’ibyo kwitondera gutekereza ku Ijambo ry’Imana, ku by’inyigisho y’amahame, cyangwa ku gice cy’Ibyanditswe. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana bijyana no kugira ukwawe kuri kw’Ibyanditswe ngo bituvugishe n’amahame yabyo ngo Ijambo ry’Imana rihindurwe rive kuri logos (Uguhishurwa kw’Imana) ribe rhema (Ijambo ryavuzwe ry’Imana), ryavuganye na twe mu buryo bwihariye. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana rero birimo gucengera Ibyanditswe no kubishyira mu bikorwa ubwacu nk’uko Yakobo abidushishikariza:
Yakobo 1:22-25 ‘Ariko rero mujye mukor’iby’iryo Jambo, atar’ugupfa kuryumva gusa mwishuka; 23 kuk’uwumv’Ijambo gusa, ntakor’ibyaryo, ameze nk’umunt’urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Iy’amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa ukw’asa. Arik’uwitegereza mu mategekw’atunganye rwose ater’umudendezo, agakomeza kugir’umwete wayo, atar’uwumva gus’akibagirwa, ahubw’ar’uyumvira, ni w’uzahabwa umugisha mu by’akora.’
Kuki dutekereza? Mu gutekereza kw’abo mu Burasirazuba bw’isi, abantu batekereza kugira ngo basohore ibiri mu mitima yabo. Ariko gutekereza kwo muri Bibiliya gushingiye ku mahame yo kugurana cyangwa yo kuvugururwa. Tugomba gutekereza ariko atari ugupfa kubikora nta ntego, ahubwo ari uko kwoza ubwenge bw’ibitekerezo n’uburyo bw’umuntu kugira ngo babwuzuze n’Imana ubwayo n’ibitekerezo n’inzira zayo. Gutekereza gukorerwa kugurana ibyo umuntu yibwira n’ukuri kw’Imana.
Yesaya 55:8-9 ‘Erega, ibyo nibwira s’ibyo mwibwira, kand’inzira zanyu si zimwe n’izanjye; ni k’Uwiteka avuga. 9 Nk’uk’ijuru risumb’isi, nikw’inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumb’ibyo mwibwira.’
Zaburi 119:15 ‘Nzibwir’amategeko wigishije, kandi nzita ku nzira zawe.’
Imwe mu ntego z’ingenzi za disipulini za buri munsi ni ukuvugurura no gusimbura. Muri Luka 11:24-28 umuntu wari utewe na dayimoni yananiwe kugira umudendezo amaze kuvanwamo uwo dayimoni kubera kudasobanukirwa iby’ihame ryo gusimbura.
Nta n’umwe muri twe ushobora kunesha ibyaha abyanga gusa cyangwa se yivugurura bya kimuntu. Dushobora kunesha ibyaha byonyine tubashije kubisimbuza gukiranuka kw’Imana ku bw’umugambi wayo wo gucungura no kweza muri Kristo. Akamenyero ko gukora ibyaha ntigashobora gucika tutabishimbuje gukiranuka k’ubugingo bwa Yesu Kristo. Disipulini za buri munsi zidufasha mu kwakira ubugingo bwe kubwo kwizera. Mu Bafilipi tubwirwa gutekereza ku byo muri Bibiliya n’ibintu byiza.
Abafilipi 4:8-9 ‘Ibisigaye, bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, niba harihw’ingeso nziza, kandi hakabahw’ishimwe, ab’ari byo mwibwira. 9 Ibyo nabigishije, ibyo nabwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye, ab’ari byo mukora. Ni bw’Imana itang’amahor’ izabana na mwe.’
Reka turebe urugero. Iyo ushaka gusimbura umwuka uri mu icupa ubigira uryuzuza ikindi kintu. Gutekereza kugira umumaro gusa iyo kwuzuwe n’Imana n’ukuri kwayo.
Ni ryari tugomba gutekereza ku Ijambo ry’Imana? Hagomba kubaho ibihe byihariye, ibihe biri mu ngenga-bihe, igihe twiherera tugatekereza no gusuzuma Ijambo ry’Imana.
Zaburi 119:148 ‘Amaso yanjy’abanziriz’ibicuku, kugira ngo nibwir’Ijambo ryawe.’
Zaburi 63:6 ‘Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye, Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.’
Ariko tugomba na none gutekereza ku Ijambo ry’Imana ubudasiba, amanywa n’ijoro, umunsi wose.
Zaburi 1:2 ‘Ahubw’amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kand’amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro’
Yosuwa 1:8 ‘Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’akanwa kawe, ahubw’ujy’ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira gw’ubon’uk’ukurikiz’ibyanditsemo byose; nih’uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. ‘
Ku byerekeye ingororano zimwe zo gutekereza ku Ijambo ry’Imana reba imirongo ikurikira:
Zaburi 1:3 ‘Uw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyer’imbuto zacy’igihe cyacyo, Ibibabi byacyo ntibyuma. Icy’azakora cyose kizamubera cyiza’
1 Timoteyo 4:15-16 ‘Ibyo ujy’ubizirikana kand’ab’ariby’uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. 16 Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Ukomeze, kuko n’ugir’utyo uzikizanya n’abakwumva.’
Gutekereza gushobora kuruhura, kuvanaho ibiduhangayikisha, kandi bishobora kugabanya umurego w’uko amaraso atembera bivuga ubugingo bwiza kurushaho. Bishobora na none kuduha kurushaho gucengera Ijambo ry’Imana, ukuri kwa Bibiliya, umuntu ubwe, ibyo dukeneye nyakuri n’ibyo twifuza, ibyo abandi bakeneye n’ibyo imirimo yacu ikeneye.
Kubera ko tudashobora gutekereza mu buryo bwa Bibiliya mu cyuka, kandi kubera ko dushobora gukingurira imitima yacu guterwa na Satani, hari ibintu by’ingenzi tugomba gukora mu gutekereza:
(1) Ba mu Ijambo ry’Imana - Gutekereza mu buryo bwa Bibiliya tugomba kuba mu Ijambo ry’Imana, kwumva, gusoma, kwiga, gufata mu mutwe. Ibi bivuga ko tugomba kugira iby’ibanze, disipulini, ingenga-bihe zo kwiherera buri munsi na buri cyumweru. Birimo na none inzira n’uburyo dushobora gusohoresha ibyo dukeneye, nko kugura ibitabo, kugira uruhare muri gahunda yo gufata mu mutwe, gutwara caseti mu modoka n’ibindi.
(2) Kwifuza no gutegereza - Zaburi 1:2 havuga ku muntu utekereza, ‘ariko amategeko y’Uwiteka niyo yishimira’. Ibijya gusa n’ibyo ni ukumenya ibyo dukeneye. Muri Petero 2:2 haravuga hati ‘mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuz’amata y’Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza’.
(3) Itegurire intambara - Kubw’Ijambo ry’Imana no guturwamo n’Umwuka Wera dufite ibikoresho by’Umwuka dukoresha mu kurimbura ibihome by’ikibi cyo mu mutima, gutekereza kw’imbura-mumaro, kwibwira gufite imbaraga, kwisobanura, n’ibyiyumviro n’imyifatire bigoramye byo muri iyi si. Ariko Satani ntarekera aho mu kuturwanya, bityo rero tugomba kwitegura. Ibi bivuga kwitegura ngo turwanye Satani n’intwaro z’Umwuka (reba 2 Abakorinto 10:3-5; Abefeso 6:10 n’ikurikira).
Iyo dushyizwe imbere ibitekerezo bya kamere y’icyaha tugomba:
(1) Kumenya ibitekerezo bibi - Ijambo ry’Imana, kwigisha Bibiliya, no kwiga bitanga umugereka ku byerekeye ikibi.
(2) Kumenya kamere yabyo - Nta mumaro, birasenya, ni iby’ubusa.
(3) Byature niba warabihaye urwaho.
(4) Biyobore kandi ubisimbuze ibitekerezo by’Ijambo ry’Imana - Iyegereze ukuri kwa Bibiliya.
(5) Tekereza - tekereza kuri ibi bintu, ku Ijambo ry’Imana.
Imigani 6:20-22 ‘Mwana wanjye, komez’icyo So yagutegetse, Kandi we kurek’icyo nyoko yakwigishije; 21 uhor’ubikomeje ku mutima wawe; Ubyambare mu ijosi. 22 Nugenda bizakuyobora; N’ujya kuryama bizakurinda: Kandi nukanguka bizakubwiriza.’
Kuva 13:16 ‘Uwo muhang’uzabe nk’ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk’ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe: kuk’Uwiteka yadukuje amaboko mw’Egiputa.’
Gutegeka 6:8 ‘Uyahambire ku kuboko kwawe, akuber’ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe.’
Kuva 13-16 no gutegeka 6:8 bigomba gufatwa mu buryo bushushanya bwo kwibuka ukuri kw’Imana kugira ngo kube kwiteguye gukoreshwa mu bibazo by’ubugingo. Ibimenyetso byo mu ruhanga byerekanaga ko ari ho hantu hatekereza, h’ubwenge. Ikimenyetso cyo ku kuboko cyari cyerekeye ku gushyira mu bikorwa inyigisho z’amahame ku by’ubugingo. Ukuboko na none kwerekana ibikorwa, gukora, no gufasha dufite ikibiduteye, ubuhanga n’ubushobozi Ijambo ry’Imana ritanga.
Abafarisayo b’igihe cya Kristo bafataga ibi mu buryo busanzwe maze bakambara ibimenyetso mu ruhanga, udusanduku duto tw’impu cyangwa udufuka turimo ibice bine by’Ibyanditswe (Kuva 13:1-10; 13:11-16; Gutegeka 4:4-9; 11:13-21). Ibi byabaga bibohewe mu mutwe no ku maboko kandi byambarwaga na bamwe nk’impigi zo kubarinda ibibi bitari mu bushake bw’Imana. Yesu Kristo yarabyamaganye cyane muri Matayo 23:5 kubera ko byari bibuze ibisobanuro byashushanyaga n’ibyo byagenewe mbere.
Kuri ibyo byambarwaga mu mpanga hakoreshwaga ijambo ry’Ikigiriki phulakterion bivuga ‘ibendera’ cyangwa ‘ahantu hakomeye. Iri jambo rituruka kuri phulax bivuga ‘kurinda’, bityo rivuga ‘uburyo bwose bwo kurinda’. Ariko kwambara ibimenyetso mu ruhanga byaje kujya bikoreshwa na bamwe nk’impigi. Ijambo ry’Imana si iryo gufatwa nk’umurimbo cyangwa impigi, ahubwo rigomba kubikwa mu mutima nko kurinda ibyiyumviro by’umuntu cyangwa by’isi, ibyo Satani akoresha, na kamere y’icyaha. Kristo na We yamaganye Abafarisayo mu kwerekana inyuma imigenzo yabo y’idini.
Bityo, kuva mu ntangiriro dufite imbuzi ikomeye yerekeye uburyo bwo gusenga kwaba gusengera hamwe (guterana buri cyumweru) cyangwa se umuntu ku giti cye (kwiherera buri munsi). Ibi ntibigomba guhinduka iby’idini gusa, iby’inyuma nk’ibintu bidasobanutse by’impigi zirwanya ikibi; cyangwa se ngo tubikorere gutangaza abandi (Matayo 23:5). Ahubwo, ni uburyo bwo gushyira Ijambo ry’Imana mu mitima yacu kugira ngo, niba byumviswe neza kandi bigafatwa mu mutwe, bishobora hanyuma gushyirwa mu bikorwa twitonze kandi mu buryo bukwiriye ngo tuzane buri gikekerezo n’igikorwa ngo bibashe kugengwa no kumvira Kristo.
2 Abakorinto 10:4-5 ‘Kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu, ahubw’imbere y’Imana zigira imbaraga zo guseny’ibihome no kubikubita hasi, 5 dukubita hasi mpaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumeny’Imana, dufata mpir’ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Kristo.’
Mu Migani 3:1 itegeko riratangwa ‘mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye’. ‘Ibyigisho’ ni ijambo ry’Igiheburayo, TORAH, ijambo rikoreshwa ku Mategeko. Mu by’ukuri rivuga ‘ amategeko, amabwiriza’. Aha ryerekeye amahame y’inyigisho z’amahame yigishwa n’umubyeyi mu rugo, bishingiye nk’uko byumvikana, ku mategeko, Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera. Umurongo wa 3 utubwira uko ibi bigomba gukorwa, ariko mbere na mbere hari ugusubiramo iby’uko dukeneye kugumana ukuri kw’Imana. ‘Imbabazi n’umurava bye kukuvaho’, ‘Imbabazi’ ni ijambo ry’Igiheburayo chesed, kandi muri iki gice, nta gushidikanya ryerekeye ku rukundo n’ubuntu byuzuye by’Imana n’imigisha Ye aha umuntu. Bityo na none ni itegeko ryo kutibagirwa Ijambo ry’Imana kuko ari ububiko bw’ubuntu n’ukuri.
Hanyuma, Salomo atwereka uburyo tugomba kwibuka:
‘Ubyambare mu ijosi’. Nubwo ururimi rutandukanye buhoro, ibi bisa no gufata mu mutwe Ijambo ry’Imana bivuga mu buryo bushushanya mu kuva 13:16 no Gutegeka 6:8. Ubuntu n’ukuri by’Imana bigomba kugumanwa, gufatwa mu mutwe ku buryo mu kubishyira mu bikorwa bihinduka umurimo w’ubwiza mu bugingo.
‘Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe’. Ibi byongeweho kugira ngo icyo bishushanya kigaragare neza. Muri iki gice, ‘umutima’ werekeye ubwenge, kandi ‘kwandika’ byerekeye ku buryo bwo gufata mu mutwe bitera amabwiriza y’ubuntu n’ukuri mu bwenge.
Imigani 3:21-22 ‘Mwana wanjye komez’ubwenge nyakuri no kwitonda, Ntibiv’imbere y’amaso yawe. 22 Nuko bizaramish’ubugingo bwawe, Kandi bizaber’ijosi ryaw’umurimbo.’
Imigani 4:21 ‘Ntibiv’imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima waw’imbere.’
Ngaho reba Imigani 6:20-23 :
’20 Mwana wanjye, komez’icyo So yagutegetse, Kandi we kurek’icyo nyoko yakwigishije; 21 Uhor’ubikomeje ku mutima wawe; Ubyambare mu ijosi. 22 Nugenda bizakuyobora; Nujya kuryama, bizakurinda: Kandi n’ukanguka bizakubwiriza. 23 Kukw’itegeko ar’itabaza; Amategek’ar’umucyo; Kand’ibihano byo guhugura ar’inzira y’ubugingo.’
Imigani 6:20 hatanga itegeko ryo kugumana no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Hanyuma umurongo wa 21 utwereka uburyo. ‘Ubyambare’ ni ijambo ry’Igiheburayo gashar rivuga ‘gufungira hamwe, kwishyira hamwe, guhambiranya hamwe, kuzirika ugakomeza’. ‘Umutima’ na none werekaye ku bwenge. Ijambo ry’Imana rigomba gufatwa mu mutwe, rizirikiye kandi rihambiriye mu bwenge ngo ritabasha kuvamo. Ariko rigomba guhambirwa ku buryo ukuri kuzirikanye n’ukuri. Ahari igitekerezo ni uko rigomba ryose guhurizwa hamwe kugira ngo, uko ukuri kw’Imana gufatwa mu mutwe kukabikwa mu bwenge, rikore urukuta rwo kurinda umwizera kimwe n’umurimbo w’ubuntu.
‘Gufungira hamwe’ (gashar) rikoreshwa muri ubu buryo muri Nehemiya 4:6 ‘...inkike yose ihurizwa hamwe...’ Uko Abantu bubakaga inkike bagenda bahuriza hamwe ibice byayo ngo bikingire umudugudu, ni ko abizera bagomba kwubaka imitima yabo n’ibitekerezo by’Imana bafata mu mutwe Ijambo ryayo. Bityo, bazubaka inkike yo kubakingira imbaraga z’ikibi.
‘Uhore’ ni ijambo ry’Igiheburayo tamid. Gukenera guhoraho byashoboraga kwerekanwa hakoreshejwe inshinga itondaguye mu gisa n’igihe cyashize, ariko kugira ngo byumvwe neza, iri jambo ryihariye ryongeweho. Ubu bugomba kuba uburyo bugomba gukomeza mu bugingo budahagaze.
‘Ubyambare mu ijosi’ na none ni uburyo bushushanya bwo gushyira mu bikorwa ibyafashwe mu mutwe ngo bikore umurimbo w’ubwiza bugaragaza imico myiza y’Imana.
Imigani 6:22 hatwereka inkurikizi rusange z’uburyo bwo gufata mu mutwe no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana riduha ubuyobozi n’uburinzi mu byo dukora tubizi n’ibyo dukora tutabizi by’ubugingo. Ukuri kw’Imana kutubera inshuti mu bihe byose - umuyobozi ku manywa n’udukomeza nijoro.
Imigani 6:23 herekana ikintu cyo muri kamere y’ukuri kw’Imana kandi herekana ikintu uko kuri gukora.
‘Itegeko’ riri mu buke kandi ryerekeye Bibiliya yose uko yakabaye, nk’amategeko y’Imana yo kugenga ubugingo bwacu. Ariko kumenya itegeko ry’Imana ni kimwe no gutwara itara rimurikira inzira zacu. ‘Ibyigisho’ ni ijambo ry’Igiheburayo torah kandi ryerekeye amoko y’inyigisho z’amahame zigomba gufatwa mu mutwe nk’umucyo umurikira ubugingo bwacu.
‘Ibihano byo guhugura’. ‘Ibihano’ ni ijambo rivuga ‘ingingo, guhana, gucyaha, kugorora’. ‘Guhugura’ aha bivuga ‘guhana, gukosora, kugorora, kwigisha’. Ariko rishobora no kuvuga ‘amabwiriza’ cyangwa ‘amahame n’amategeko y’amahame’ bigenewe guhana, kugorora, no kwigisha kugira ngo umuntu azanwe mu guhuza n’umugambi n’inzira by’Imana. Interuro ishobora kuvugwa ku bundi buryo, ‘igorora-yigisha rituruka ku mahame y’inyigisho z’amahame ni bwo buryo bw’ubugingo’. Bityo tugomba gufata mu mutwe imirongo y’Ibyandistwe, amoko y’amahame, kimwe n’amahame y’Ijambo ry’Imana. Ihame riri inyuma y’ibi ni uko umwizera yagombye mbere na mbere gusobanukirwa, kwiga, hanyuma akiyemeza gufata mu mutwe icyo ashoboye cyose cyo mu Ijambo ry’Imana.
Imigani 7:1-3 ‘Mwana wanjye, komez’amagambo yanjye, Kand’amategeko yanjye uyizirike. 2 Komez’amategeko yanjye, ukund’ubeho; N’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe. 3 Ubihambire ku ntoke zawe; Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.’
Kwiyemeza gufata Ijambo ry’Imana mu mutwe biduha ubushobozi bwo kutwibutsa ukuri kwayo ngo dutekereze ku Ijambo ryayo, turishyire mu bikorwa, kandi turikoreshe. Kimwe n’uko kwumva atari ukwiga no gusobanukirwa; bityo gusobanukirwa si ugufata mu mutwe. Intumwa Petero iduhamagarira ngo twitondere ibi kandi yari abifite mu mutwe mu rwa 2 Petero 1:12-13. Bumwe muri ubu buryo bwo kwigisha kwari ugusubiramo kugira ngo abantu bashobore atari ukumenya gusa no kumva inyigisho z’amahame cyangwa umurongo w’Ibyanditswe, ahubwo kubwo gusubiramo babashe kuwufata mu mutwe no kuwibuka iteka.
2 Petero 1:12-13 ‘Nicyo gituma nanjy’iminsi yose ntazagir’ubwo nirengagiza kubibuts’ibyo, n’ubwo musanzwe mubizi mugakomera ku kuri kuri muri mw’ubu. 13 Kandi rero, ndibwira ko binkwiriye ko mbater’umwete mbibutsa, nkiri muri iyi ngando;’
Bityo, kubwo kwiherera buri munsi, ukuri kw’Ijambo ry’Imana, mu buryo bumwe cyangwa ubundi (imirongo y’Ibyanditswe, amahame, amoko n’ibindi) bihora bisubirwamo kandi bigafatwa mu mutwe. Hanyuma Umwuka Wera akabasha kugarura mu bwenge amahame y’Ijambo ry’Imana cyangwa ibice byerekeranye n’ibikenewe muri icyo gihe.
Yohana 14:26 ‘Arik’Umufasha niwe Mwuka Wera, uwo Data azatuma mw’izina ryanjye, niw’uzabigisha byose, abibuts’ibyo nababwiye byose.’
Nubwo gusobanura ibice ryari isezerano ryahawe abagombaga kwandika Isezerano Rishya, bishobora kwerekana uko Umwuka azana mu bwenge ukuri twiyemeje gufata mu mutwe ngo tugushyire mu bikorwa mu bugingo.
Vuba cyane intumwa zo mu itorero rya mbere zari zihangayikishijwe n’ibyo abantu bari bakeneye n’ibyifuzo byabo ko intumwa zabafasha byashoboraga gutuma bareka umurimo wabo w’ibanze (Ibyakozwe 6:1). Ibi byerekana imbaraga zijyana hanze zikunze kuza mu murimo n’ibishuko byo gushyira igihe n’imbaraga mu bintu byinshi byiza kandi bya ngombwa. Ariko intumwa zaranze ziramaramaza kugira ngo zikomeze kwitangira amasengesho n’umurimo w’Ijambo ry’Imana. Ntibirengagije ibikenewe, babonye abandi bashobora gukora umurimo uvugwa mu Byakozwe 6:1, ariko banze kuvanwa mu bikenewe kurusha ibindi - amasengesho no kwigisha Ijambo ry’Imana.
Ibyakozwe 6:1-4 ‘Nuko mur’icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba Kigiriki batangira kwitotomber’Abaheburayo, kukw’abapfakazi babo bacikanwaga kw’igerero ry’iminsi yose. 2 Abo cumi na babiri bahamagar’abigishwa bose, bati: Ntibikwiriye ko turekera kwigish’Ijambo ry’Imana, kwicara ku meza tugabura. 3 Nuko, bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuy’Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kur’uwo murimo. 4 Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabur’Ijambo ry’Imana.’
Byaravuzwe ko Maritini Luteri rimwe yavuze ati: ’Mfite byinshi byo gukora, sinshobora kubibasha ntamaze amasaha atatu buri munsi mu masengesho’. Kimwe na Maritini Luteri, aba bigishwa ba mbere bamenye ko ibanga ryo kuneshwa ari ukuneshwa gusenga wiherereye.
Mu Byakozwe 6:4 ijambo ‘tuzakomeza’ rivuga ‘gukomeza kujya, gukomeza igikorwa runaka’. Aha igikorwa ni ugusenga no kwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Kandi usomye witonze Zaburi 119 itwigisha ko tudashobora no kwiga neza Ijambo ry’Imana tudasenga.
Ukeka ute ko izi ntumwa zaje kwemera no kwiyemeza ibyo gusenga? Igihe Umwami Yesu yari ku isi, aba bagabo ntibigeze babaza bati: ‘Mwami, twigishe kubwiriza’, cyangwa se ngo ‘twigishe uko twakwiga Ijambo ry’Imana’. Ahubwo barasabye bati, ‘Mwami, twigishe gusenga’ (Luka 11:1). Ikivugwa aha ni uko batari barigeze kubona undi muntu usenga nka Yesu n’umurava, no kwishingikiriza ku Mana, no kubyitaho nk’uko yasengaga iteka. Icyo batashoboye kumenya ubwo, ariko bakaza kukimenya hanyuma, ni uko yabigishaga n’ubugingo bwe n’umunwa we. Ubugingo bwa Kristo bwose bwari isomo ku gusenga no kwishingikiriza kuri Se mu masengesho ku kintu cyose yakoraga; amagambo yigishaga, ibitangaza yakoraga, ikintu cyose.
Uku gusaba kw’abigishwa kwakurikiwe kandi gusubizwa n’amabwiriza yihariye mu gusenga, n’ibindi bice byinshi byo mu Butumwa Bwiza byerekana inyigisho ya Kristo ku masengesho. Nta kintu, icyakora, ahari cyaba cyaragize akamaro nk’ubugingo bw’Umwami bwo kwishingikiriza kuri Se nk’uko bigaragara mu bugingo bwe bw’amasengesho.
Ni iki mu by’ukuri babonye mu bugingo bwa Kristo? Amasengesho ntiyari ikintu akora rimwe na rimwe. Yari imyifatire y’umwanya ku wundi, imyifatire y’umutima n’ubwenge. Kuri Yesu Kristo gusenga byari nko guhumeka. Ubugingo bwe butwigisha ko amasengesho abereye ubugingo bw’Umwuka uko guhumeka kubereye ubugingo bw’umubiri. Amasengesho ku mwizera yagombye kuba ikintu cyikora nko guhumeka nk’uko Pawulo aduhugurira ‘gusenga ubudasiba’ (1 Abatesalonike 5:17).
Biragaragara rero, amasengesho yacu ya buri munsi ntabwo ari ay’igihe runaka, ahubwo agomba kuba imyifatire yo gusenga ubudasiba, twiyegereza kandi tuvugana na Data wa twese wo mu ijuru.
Mbese abigishwa baje kubona bate ko babikeneye ngo babaze bati, ‘Mwami, twigishe gusenga’? Ni kubw’imyifatire no gutegereza no gusenga Umwami wacu yerekanye mu cyo yakoraga cyose. Mbere y’uko akora igitangaza cyo gutubura umutsima n’ifi, yarararamye areba hejuru ashimira Se. Mbere y’uko ategeka Lazaro kuzuka, yashimiye Se (Luka 10:21-22). Birazwi yari yarabonywe amara amasaha menshi asenga, akenshi mu gitondo cya kare, rimwe na rimwe ijoro ryose, kandi akenshi ariho akora umurimo We.
Kristo yerekaga abigishwa be urugero rw’ubugingo bwe ko buri gihe abantu bakwiriye gusenga ko nta na rimwe bagomba guhagarika umutima (Luka 18:1). Ijambo ‘iteka’ rivuga buri gihe, muri buri mwanya na buri ngorane, n’iyo ibintu bisa n’ibigenda uko tubyifuza, iyo tutabona ingorane iyo ariyo yose cyangwa se igikenewe, tuba tugikeneye gusenga. Ni nka ya ndirimbo y’Imana ya kera ngo, ‘Ndagushaka iteka’. Ni byo koko dukeneye iteka ubuntu bw’Imana budufasha.
Luka 18:1 ‘Abacir’umugani wo kubigisha ko bakwiriye guseng’iteka ntibarambirwe;‘
‘Bakwiriye’ ni ijambo ry’Ikigiriki dei ryerekana ibikenewe cyangwa ibya ngombwa byo kwitwara neza cyangwa by’Umwuka. ‘Kurambirwa’ ni Ikigiriki enkakeo riva kuri en, akabanziriza-jambo kavuga ‘mu’ na kakos, ‘kibi, gike, kitagira umumaro’, kandi bityo ‘gukora nabi cyangwa mu buryo bubi’. Ariko uko rikoreshwa, ryaje kuvuga, ‘gukorana ubwoba, kurambirwa, gusa n’ukora’. Iyo dusa n’abakora, turekera aho, ducika intege n’ibindi, dukora nabi nk’aho Imana yaba yarapfuye, ntacyo yitaho, idashoboye kutubashisha cyangwa kuduha ibyo dukeneye. Uyu murongo werekana ivuguruzanya ry’ibishobora gusimburana. Dushobora gusenga iteka cyangwa dusa n’abasenga, dukora nabi cyangwa n’ubwoba.
Kuki tudasenga uko twagombaga? Kuki gusenga kutatubera nko guhumeka nk’uko byari biri kuri Kristo?
Ahari ni ukubera ko, nk’uko umuntu umwe yabivuze, tubifata nk’ibizimya-muriro ‘dukoresha gusa mu gihe ibintu bikomeye!’ Kuki? Kuki tutishimira buri gihe uburenganzira n’imbaraga zo gusenga? Kuki tutari nk’umunyezaburi wavuze mu kwiyemeza kwitanga kwe ati, ‘Uwiteka, mu gitonda uzajya wumva ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso, ntegereje’? (Zaburi 5:3).
Zaburi 119:164 ‘Uko bukeye ngushimira karindwi Amateka yawe yo gukiranuka.’
Igice cy’igisubizo kiri mu kumenya ibyo dukeneye n’imyifatire yo gutegereza no kwizera - kwizera Imana kuzakorera mu bugingo bwacu kubw’amasengesho. Indi mpamvu yo kwihaza kwacu ni ukutareka Ijambo ry’Imana ngo ribwire imitima yacu (Zaburi 119:164). Gufata Ijambo ry’Imana buri munsi ntibituyobora mu buryo dusenga gusa, ahubwo byagombye kutubera agahimbaza-musyi ko gusenga no kuvugana n’Imana yacu. (Reba Umugereka wa 8 uko George Muller asobanura akamaro k’Ijambo ry’Imana mu bugingo bwe bw’amasengesho.
Akenshi mu masengesho yacu, twiherereye cyangwa turi hamwe n’abandi, dusa n’abarangiza umugenzo w’idini dukeka ko Imana ishaka kandi na twe tuzi ko ari ingirakamaro. Ariko tunanirwa gusengera ibyo dukeneye twiringiye, dusenga mu kwizera, tuzi kandi twizeye ko Imana isubiza amasengesho yacu. Ndakeka na none, ko abantu badasenga bategereje kubera batinya ko Imana ikora kandi ko bisaba ko duhindura akamenyero kacu, cyangwa se Imana ikadutuma ahantu ntituboneke.
Icya kabiri dukora iteka na cyo ni ngombwa mu kudukura muri ibyo bigenga ubugingo bwa buri munsi. Igitabo cya Nehemia kivuga ibyo kugaruka i Yerusalemu kwa gatatu kw’abizera basigaye nyuma y’imyaka 70 y’ubucakara. Ukugaruka kwa mbere n’ukwa kabiri bivugwa mu gitabo cya Ezira. Ukugaruka kwa gatatu kuvugwa mu gitabo cya Nehemia. Nehemia umuhanuzi yagarutse i Yerusalemu kwubaka inkike z’umudugudu. Ibi byagezweho mu buryo bw’igitangaza ku bw’ubuyobozi bwa Nehemia nk’uko byandistwe mu bice 7 bya mbere by’icyo gitabo. Ibice bya nyuma bivuga iby’ububyutse mu by’Umwuka mu gihugu (Nehemia 11-13), ariko, mbere yo kugira ngo ububyutse mu by’Umwuka bube, hagombye kubanza kubaho guhinduka bashya mu by’Umwuka ku mutima no kwihana.
Nehemiya 8:1-12 ‘Maz’abantu bose bateranir’icyarimwe ku karubanda kw’irembo ry’amazi, babwir’Ezira umwanditsi ngw’azan’igitabo cy’amategeko ya Mose, ay’Uwiteka yategets’Abisirayeli. 2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azan’amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore n’abantu bose bajijutse. 3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda kw’irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari baraho; bose bari batez’amatwi ngo bumv’igitabo cy’amategeko. 4 Nukw’Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw’ibiti rwabarijw’uwo murimo; iruhande rwe mu kuboko kw’iburyo hahagarara Matitia na Shema na Anaya na Uria na Hilukia na Maaseya; ibumoso hahagarara Pedaya na Mishaeli na Malikia na Hashumu na Hashibadana na Zekari na Meshulamu. 5 Nukw’Ezir’aramburir’igitabo imbere y’abantu bose (kuko yarabisumbuye); maz’akirambuye, abantu bose barahaguruka. 6 Ezira ashim’Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati: Amen Amen; bateg’amaboko; maze bubik’imitwe baramy’Uwiteka, bubits’amaso yabo hasi. 7 Kandi Yoshua na Bani na Sherebia na Yamini na Akubu na Shabetai na Hodia na Maaseya na Kelita na Azaria na Yozabadi na Hanani na Pelaya n’Abalewi basobanurir’abant’amategeko, abantu bahagaz’aho. 8 Basoma mu gitabo amategeko y’Imana, gusoma kwumvikana, barasobanura kugira ngw’abantu bameny’ibyasomwaga. 9 Nehemia ariwe Umutirushata na Ezira Umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishag’abantu, babwir’abantu bose bati: uyu munsi n’umunsi werejw’Uwiteka Imana yanyu; ntimubabare kandi ntimurire; kukw’abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko. 10 Maz’arababwir’ati: Nimugende, mury’inyama z’ibinure, munyw’ibiryohereye, mwohererez’amafungur’abadafit’icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ar’umunsi werejw’Uwiteka wacu; kandi ntimugir’agahinda, kuko kwishiman’Uwiteka arizo ntege zanyu. 11 Nukw’Abalewi bahoz’abantu bose, bati: nimuceceke, kuk’uyu munsi ar’uwera, kandi ntimugir’agahinda. 12 Maz’abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhan’amafunguro no kuganir’ibiganiro by’ibyishimo byinshi, kuko bameny’amagambo babwirijwe.’
Biratangaje kandi birigisha mu gice kiri haruguru aha ko tubona abantu babanza guterana ngo bumve Ijambo ry’Uwiteka risobanurwa kandi rivugwa na Ezira umwanditsi, umuntu wari warigishijwe cyane iby’Ibyanditswe mu Giheburayo by’Isezerano rya Kera (Ezira 7:6; Nehemia 8:1-8). Kuri uwo munsi wo gusoma no gusobanura Ijambo ry’Imana, abantu barabwirwaga bati ‘uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka (watoranijwe, w’ingenzi) Imana yanyu; ntimubabare kandi ntimurire, kuko abantu bose bariraga, uko bumvaga amagambo yo mu mategeko’. Hanyuma ku murongo wa 10, ku byerekeranye n’uyu munsi no gusobanura no gusoma Ibyanditswe, babwirwaga kutagira agahinda, kuko kwishiman’Uwiteka ari zo ntego zabo.
‘Kwishiman’Uwiteka’ ni iki? Reka mbabwire ko ari ukubera ko abantu b’Imana babaga bateranye ngo bumve Ijambo ry’Imana risomwa kandi risobanurwa byatumaga bemera ibyaha bakihana, kandi bakabazana mu bumwe n’ubusabane nyakuri n’Uwiteka kubera ko ibi byongeraga ubumenyi bwabo kuri We n’ubugingo n’umugambi bye ku bw’ubugingo n’umugambi bye kubw’ubugingo bw’abizera. Ibi byitwa ‘kwishiman’Uwiteka’ kubera ko byateraga ibyishimo mu mutima w’Imana igihe abantu b’Imana bateranaga ngo bumve kandi basubize Ijambo ryayo.
Ni uku guterana kandi ngo bumve Ijambo ry’Imana gutera imbaraga no gutekana kw’abizera (8:10). Gutera guhindurwa bashya mu by’Umwuka bikenerwa ngo twumve inzira z’Imana (8:12b, 13); kwihana inzira zacu (9:1-3), guhimbariza Imana ubugingo n’ibikorwa byayo mu mateka (9:5 n’ikurikira), no kuvuguruzwa cyangwa guhindukira kwubaha Imana mu bugingo bw’umuntu (10:28-13:31).
Malaki 3:16 ni ikindi gice cyo mu Isezerano rya Kera kitubwira kuri ibi byo guterana iteka mu gusenga no gutekerereza hamwe ku Uwiteka n’iby’agakiza kacu.
Malaki 3:16 ‘Maz’abubahag’Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agateg’amatwi, akwumva; nukw’igitabo kikandikirw’imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’Uwiteka, bakita kw’izina rye.’
Nk’uko iki gice kibyerekana, ababi n’ab’isi bahoza ku munwa iby’isi, iby’abantu n’ibyo barega Imana n’ukuri kwayo. Turi mu bihe bibi byuzuye ibitekerezo by’isi no kurwanya Imana, bityo abubaha Imana bagomba kuburirwa no kubwirizwa kwanga ibyo bumva kandi babona muri iyi si. Hagati mu kuneshwa mu by’Umwuka n’ububi bwose budukikije, abantu b’Imana bagomba kuza hamwe kwumva, kwiga, gutekereza no kwita ku Mana yabo (Abaroma 12:2).
Abaroma 12:2 ‘Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’iby’Iman’ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.’
Ntihashobora kubaho gutabarwa nyakuri n’akamaro mu migendere yacu n’Imana ibi bitariho. Guteranira gusabana umuntu n’undi mu masengesho, guhimbaza, no kwiga ni iby’ingenzi mu mibereho yubaha Imana no guhinduka mu by’Umwuka.
Uko kuri kubonwa mu Isezerano Rishya hamwe no gushimangira gukomeye. Mu Byakozwe 2:42 n’imirongo ikurikira tubona ko Itorero ryo mu Isezerano Rishya i Yerusalemu ryateranaga buri munsi mu gusabana mu gusenga, ku meza y’Umwami, no kwiga Ijambo ry’Imana. Ingaruka zabaye igitangaza mu byerekeye urukundo, ubumwe, kuvuga Ubutumwa, cyangwa abongerwaga ku torero n’Umwami.
Ibyakozwe 2:42 ‘Bahoraga bashishikariy’iby’intumwa zigishaga, bagasangir’ibyabo, no kumanyagur’umutsima, no gusenga.’
Ikindi gice dushobora kwigiramo ni 1 Abakorinto 15:33: ‘Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi kwonona ingeso nziza’. Icya mbere, dufite itegeko. Rivuga ngo ‘murekeraho kuyoba’ cyangwa ngo ‘ntimuzigere mwemera kuyoba’. Ikivugwa ni iki, abantu barimo barayoba; bakeka ko abantu bagira inshuti, (cyangwa batabana nabo nk’umubiri w’abizera) ntacyo bahindura ku myifatire yabo cyangwa ku bugingo bwabo bw’Umwuka. Pawulo aratubwira ko gutekereza dutyo ari ubupfu. Ni ukuyoba, kuyobywa no kutamenya mu by’Umwuka, cyangwa kutagira icyo umuntu yitaho. Reba ihuriro muri iyi mirongo ikurikira:
1 Abakorinto 5:9 ‘Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi.’
1 Abakorinto 6:9-12 “Ntimuzi yukw’abakiranirwa batazaragw’ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangw’abaseng’ibishushanyo, cyangw’abasambanyi, cyangw’ibitingwa, cyangw’abagabo bendana, 10 cyangw’abajura, cyangw’abifuza, cyangw’abasinzi, cyangw’abatukana, cyangw’abanyazi; ben’abo ntibazaragw’ubwami bw’Imana. 11 Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.”
1 Abakorinto 15:33 “Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi kwonona ingeso nziza.”
Muri 1 Abakorinto 15:33, Pawulo asubiramo umugani w’Ikigiriki ku bwo kuyoborwa n’Imana kubera ko ari ukuri kandi ari ingenzi ku bugingo bw’umwizera, gukura kwe, no kunesha kwe muri ubu bugingo. Ihame ry’ibanze kandi ryumvikana ni _ abo tubana na bo, n’ibyo dukora muri ayo mashyirahamwe bigira ingaruka ku myitwarire yacu Iri ni itegeko ry’ubugingo bw’Umwuka.
Inshinga ‘konona’ ni icyo twita indagihe ivuga ibisanzwe. Yerekana ihame rusange ry’ubugingo, ku bihora ari ukuri. Iyi nshinga isobanura ‘konona, kwangiza, kurimbura’. ‘Ingeso’ ni ryo jambo ritangaje. Ni ijambo ry’Ikigiriki ethos rivuga ‘umuco, ibikoreshwa, akamenyero, uburyo’. Rikoreshwa hamwe n’akamenyero ko kwiyeza, kwitwara neza. Ihame rero ubu rirasobanutse - kwifatanya n’abantu babi, no kudaterana n’abizera kubwo gusabana mu bintu by’Ijambo ry’Imana, byica ubushobozi bwacu bwo guhinduka mu by’Umwuka.
Ariko reka turebe n’indi ngaruka. Ntabwo bihagije kwirinda abantu babi gusa, cyangwa kwanga kwishyira hamwe n’abadakunda ibintu by’Umwuka; cyangwa se ngo bibe bihagije gutangira kwifatanya n’abizera mu guterana gusanzwe cyangwa kudasanzwe mu kumva Ijambo ry’Imana. Umuntu akeneye gukora byombi, kwanga amashyirahamwe mabi ya kera ku byo gukomeza kubana na bo nka mbere (1 Petero 4:4), no kujya mu mashyirahamwe meza mashya, guterana iteka kubwo gusabana n’abizera.
Ahari igice gikomeye kurusha ibindi ku byo dukeneye byo guterana buri cyumweru n’abandi bizera ku byo gusabana no guterana inkunga mu by’Umwuka ni Abaheburayo 10:24-25:
‘Kandi tujye tuzirikan’ubwacu kugira ngo duteran’ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. 25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kand’uko mubony’urya munsi wegera, mub’ari ko murushaho kugenza mutyo.’
Mu murongo wa 24 dusabwa kureba uko twaterana inkunga mu gukundana n’imirimo myiza. Mu Kigiriki haravuga ngo, ‘reka turebe uko twafatanya n’igitekerezo cyo guterana inkunga mu gukundana n’ibikorwa byiza.’ Ibi ubwa mbere ni impuguro ngo twitondere gufashanya ngo tugire guhaza kw’urukundo rwa Kristo kugira ngo duteze imbere urukundo n’imirimo myiza.
Hanyuma mu murongo wa 25 umwanditsi w’Abaheburayo aduha uburyo bwo kubikora. Uburyo ni ubw’ubwoko bubiri:
Ubwa mbere, mu ‘kutirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira’. Birumvikana neza. Uburyo bumwe bwo gufasha no gufashwa ni ukugira akamenyero ko guterana buri gihe kubwo gusabana n’abera (abizera Kristo).
Hari ikibazo cyumvikana, ni kangahe dukwiriye guterana? Bamwe bakeka ko rimwe mu cyumweru bihagije, abandi, rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Ariko itorero rya mbere ryateranaga buri munsi, hanyuma bakajya baterana nibura rimwe mu cyumweru ku wa mbere w’iminsi irindwi (1 Abakorinto 16:1-2).
Ariko ibi si byo iki gice kitubwira mu gice cya nyuma cy’uyu murongo, cy’umwanditsi yasize ngo gishimangirwe. Aravuga ati, ‘kandi uko mubona urya munsi (umunsi wo kugaruka kwa Kristo) wegera, abe ari ko murushaho kugenza mutyo’. Yoo! Niba dufite umutima wo kwumva Ijambo ry’Imana, iri riruzuye. Iki si ikintu cyemewe n’amategeko ngo tugombe kwiyerekana kenshi mu kwezi cyangwa mu cyumweru. Ibi byerekeye ibyo dukeneye no kumenya akamaro n’imigisha byo guteranira hamwe, ariko na none iby’ingorane zikura, kuyoba, gukururwa, n’ibiturangaza byo mu minsi ya nyuma uko tugenda turushaho kwegera kugaruka k’Umwami wacu.
None se umwanditsi yashatse kuvuga iki ati ‘uko mubona ...’ Mu Kigiriki, iryo bango riri mu buryo bw’ibyo umuntu abona, ryerekana ubwinshi bwabyo, ikigero cyabyo, cyangwa uko bingana. Igice aha kivuga ‘byinshi bingana na’. Ihame ni uko tutahawe umubare w’inshuro twakurikiza. Ibyerekana ibi ni uko tubona ibihe turimo n’akamaro ko guteranira hamwe n’ingaruka bigenewe kugira ku bugingo bwacu.
Byongeye, ntitugomba gupfa guterana nta ntego, cyangwa se gupfa guhura by’abana. Bityo igice cyongeraho kiti, ‘ariko mu guterana ishyaka’. Amagambo ‘guterana ishyaka’ ni parakaleo. Iri ni ijambo rivuga ibitekerezo byinshi binyuranye ariko bifitanye isano. Bivuga ‘guhamagara, kwinginga, guhugura, kuburira, gushimisha, gutera inkunga, gukomeza’.
Hadakurikijwe uburyo rikoreshwamo, bihamagarira umuntu guhitamo, cyangwa se gukora cyangwa kwerekeza ahantu runaka. Guhamagara gushobora kuba ibizashoboka mu gihe kizaza mu buryo kwo kwumvira Ijambo ry’Imana, gukurikira amabwiriza yaryo cyangwa gusubiza Umwami mu buryo bumwe (Abaroma 12:1). Cyangwa se guhamagara gushobora kuba ku byashobotse mu gihe cyashize mu buryo bwo kwizera Ijambo ry’Imana no gukomezwa cyangwa kwifatanya n’umuntu mu byamubayeho, nk’ibigeragezo cyangwa gupfusha umukunzi (1 Abatesalonike 4:13-18).
1 Abatesalonike 4:13-18 ‘Ariko bene Data, ntidushaka ko mutameny’iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafit’ibyiringiro. 14 Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye, akazuka, ab’ariko twizera yukw’Imana izazanana na Yesu abasinziriye muri we. 15 Iki ni cyo tubabwira, tukibwirijwe n’Ijambo ry’Umwami wacu, yuko twebw’abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hat’abasinziriye. 16 Kuk’Umwam’ubwe azaza, amanuts’ava mw’ijuru, aranguruy’ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Malayik’ukomeye, n’impanda y’Imana; nukw’abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka: 17 maze natw’abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganirir’Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. 18 Nuko mumaranish’imibabaro kubwiran’ayo magambo.’
Iyo dushyize ibi mu bivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo, imwe mu ntego z’ingenzi zo guteranira hamwe rero, ni ukwumva Ijambo ry’Imana ryigishwa kandi rikavuganwa ku gukomeza, ku guhugura, no kudutera inkunga mu kugendana n’Umwami kwacu. Kwigisha Ijambo ry’Imana hamwe no guterana inkunga bihinduka uburyo bwo guhugura no gukomeza guteza imbere urukundo n’imirimo myiza (reba n’Abaheburayo 3:7 n’ikurikira; 5:1-6:1).
Abaroma 15:4 ‘Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ibyiringiro.’
Abaheburayo 13:7 ‘Mwibuk’ababayoboraga kera bakababwir’ijambo ry’Imana. Muzirikan’iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.’
Ibivugwa aha birumvikana. Twese dukeneye igihe cyo kwiherera n’Imana. Dukeneye gucecekera imbere y’Imana ngo turusheho kumenya Imana; ngo tumenye by’ukuri ko ari Imana (Zaburi 46:10). Gukura mu kugendana n’Umwami kwacu no kugira guhinduka Bibiliya ivuga kuva imbere kukagaragarira inyuma, tugomba kuba abumva n’abakora iby’Ijambo ry’Imana mu kwiherera buri munsi no guterana buri cyumweru.
Ingorane zo kuba mu gihugu gikize cyane (Amerika) kandi cyita ku by’isi ni uko dushukwa cyane kandi ntitubashe gusobanukirwa ibyo dukeneye nyakuri. Ibyo dukeneye mu mibereho yacu y’iby’Umwuka bitandukanye cyane n’ibyo twibwira. Twasaye mu byo dukeneye kubera ko dufite byinshi mu mubiri wacu mu buryo bumwe, nibura, dusa n’abamerewe neza mu bugingo. Kandi koko, bamwe basa n’abameranye neza n’Imana. Ibi byateye umunyezaburi gusa n’unyerera igihe yandikaga Zaburi 73:1-3. Ariko nyuma, aje mu nzu y’Imana, ahantu ho gusengera (kimwe no kwiherera buri munsi cyangwa guterana buri cyumweru), yabonye uburyo yari yasaye, maze yandika amagambo meza mu mirongo yari isigaye y’iyo Zaburi.
Ibyanditswe bituburira ngo, ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana’ (Gutegeka 8:3). Kandi Umwami wacu yaratuburiye ati: ‘Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye’, ‘kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri uruta imyambaro’, ‘Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa’ (Luka 12:15, 23, 31).
Iyo byumviswe kandi bigakoreshwa neza, ibyo kwiherera buri munsi no guterana buri cyumweru biba uburyo bw’Imana bwo kuturinda ingorane zimwe na zimwe:
(1) Ibyiringiro bitari mu mwanya wabyo. Biratworohera kwiringira ibitari ibyo kwiringirwa - abantu, ubutunzi, ubuzima bwiza, imbaraga, imyanya, ubukire, ibyo umuntu ashoboye, inshuti, kandi urutonde rurakomeza. Iyi ni imwe mu mbuzi Imana yahaye Abisirayeli igihe binjiraga mu gihugu. Ingorane z’imigisha y’umubiri wacu ni uko bishobora gutuma dusaya mu buryo bworoshye mu byo dukeneye.
Gutegeka 6:10-12 ‘Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza wanyu Aburahamu na Isaka na Yakobo kw’izaguha ukagir’imidugudu minini, myiz’utubatse, 11 n’amazu yuzuy’ibyiza byos’utujuje, n’amariba yafukuwemw’amazi mutafukuye; n’inzabibu n’imyelayo utateye, ukarya, ugahaga; 12 uzirinde we kwibagirw’Uwiteka, wagukuye mu gihugu cy’Egiputa, mu nzu y’uburetwa.’
1 Timoteyo 6:17-19 ‘Wihanangiriz’abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringir’ubutunzi butar’ubwo kwizigirwa, ahubwo biringir’Imana, iduha byos’itimana, ngo tubinezererwe; 18 kandi bakor’ibyiza, bab’abatunzi ku mirimo myiza, bab’abanyabuntu bakunda gutanga, 19 bibikir’ubutunzi buzab’urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babon’uko basingir’ubugingo nyakuri.’
Luka 12:15-18 ‘Arababwir’ati: Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kwose, kuk’ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye. 16 Nukw’abacir’umugani, ati: Harih’umukungu wari ufit’imirima irumbuka cyane; nukw’aribaza mu mutima we, ati: ndagira nte, ko ndafit’aho mpunik’imyaka yanjye? 18 Aribwir’ati: ndabigenza ntya: ndaseny’urugarama rwanjye, nubak’urundi runini, ab’arimwo mpunik’imyaka yanjye n’ibintu byanjye;’
(2) Uburenganzira bukoreshwa nabi. Nubwo ubugingo bwacu bushya n’imigisha y’iby’Umwuka n’uburenganzira ari urufatiro rwo kunesha mu by’Umwuka, ntabwo bihagije. Bigomba kwakirwa kubwo kwizera no gukoreshwa buri munsi cyangwa se tuzahinduka abatumva imigisha y’Imana kandi bishobora kuza vuba (reba 1 Abakorinto 9:24-10:12).
Iminsi itatu inyuma y’uko Abisirayeli batabariwe n’Imana ibakiza ingabo za Farao ku bw’igitangaza cyo ku Nyanja Itukura bakaririmba indirimbo zisingiza ugucungurwa n’Imana, batangiye kwitotombera Mose bageze i Mara babonye amazi asharira yonyine yo kunywa. Ubundi, bamaze kubona ibyo bakoze, kandi bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana mu kwamamaza Imana n’imbaraga zayo, bagombaga kuba baritwaye uko amagambo akukurikira asobanura: “Mwami, kubera ko nta n’umwe usa na We, urera mu cyubahiro cyawe, uteye ubwoba mu kugusingiza, ukora ibitangaza, turakwizera ko ubasha kuduha amazi no kuduha ibyo dukeneye”. Ariko mu minsi itatu gusa bakuye amaso yabo ku Mwami no kuri ibi bintu byabakuye mu kwizera.
Nyamara iyo natwe titonze niko bitubera. Igikenewe kuri twe ni ukumva buri munsi imbuzi z’intumwa: ‘Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa’ (1 Abakorinto 10:12).
(3) Iby’ibanze bitari mu mwanya wabyo. Mu gihugu cyacu (Amerika), ahari nta gice cy’ingenzi kurusha Matayo 6:19-34. Kuki? Kubera ko ubukungu bwacu ari ingenzi ku byerekeye ibyo dukoresha ubugingo bwacu. Ibyo umuntu agambirira (iby’isi kandi by’igihe gito cyangwa iby’ijuru kandi by’iteka) byerekana ubukungu bw’umuntu, kandi ubukungu bw’umuntu bwerekana kwitangira gusenga, iby’agaciro, n’iby’ibanze. Biratworohera kubeshywa mu kwitangira ibishira.
Urugero rugaragara rw’ibyaduha agaciro ni ukwitangira Ijambo ry’Imana nk’umugereka n’isoko by’ubugingo bwacu. Abayobozi ba gikristo bibanda aha. Bemera ibi ku munwa ariko bakabyanga mu byo bakora. Ni abo ‘gushyushya abantu bati mukore ibi’. Imyaka myinshi ishize, numvise kuri gahunda yo kuri radiyo ya buri munsi, Dogiteri Pawulo Meier, umukristo w’umuhanga mu bya pisikolojia (ubumenyi mu by’ibitekerezo) w’i Dallas muri Leta ya Texas avuga ko akeneye nibura amasaha abiri ku munsi yo gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ibyo duha agaciro n’ibyo twiyemeza ntibyerekana urukundo dukunda Imana gusa, ahubwo ni ukumenya ibyo dukeneye neza.
(4) Kutagira ukuri cyangwa uburyarya. Ntidushobora kubaho, kugira ubugingo, cyangwa kubuha abandi tudafite ubwacu! Ukuri k’ubumwe no kugendana n’Umukiza byerekana iteka ukuri k’uko turi mu byo dukora. Amasengesho Bibiliya yigisha si, ‘Mwami hindura umugore wanjye cyangwa umwana cyangwa inama y’itorero’ ahubwo ni ‘Mwami, mpindura. Ngira nk’Umwana wawe’.
Matayo 23:1-5 ‘Maze Yesu avugana n’iteraniro ry’abantu n’abigishwa be, ati: 2 Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. 3 Nuko rero, ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, arikw’imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kukw’ibyo bavuga atari byo bakora. 4 Bahambir’imitwar’iremerey’idaterurwa, bakayihekesh’abantu ku ntugu, arik’ubwabo ntibemere no kuba bayikozaho n’urutoki rwabo. 5 Ahubw’imirimo yabo yose bayikorera kugira ngw’abantu babarebe: n’impapuro bambara zanditsweho amagambo y’Imana barazagura bakonger’incunda z’imyenda yabo,’
Yesaya 29:13 ‘Umwami aravug’ati: kukw’aba bantu banyegera bakanyubahish’akanwa kabo n’iminwa yabo, arikw’imitima yabo bakayinshyira kure; no kwubaha banyubaha akab’ar’itegeko ry’abantu bigishijwe;’
Ndakeka ari Howard Hendricks wavuz ngo, ikibazo kinini si gusa, ‘mbese ubukristo ni ukuri? Hari ingero nyinshi mu mateka zerakana ko ari ukuri. Ikibazo cy’ibanze ni iki ngo ni iki kidasanzwe bikora mu bugingo bwanjye? Ibi ni byo ab’isi bareba mu bugingo bwacu nk’ibibugaragaza nyakuri’. Kwiherera buri munsi ni byo bishobora kudufasha kubana n’Umwami iyo dufashe imbuzi twabonye mbere muri iyi nyigisho no kuzegera nk’igihe cyo kujya gufungura ku meza y’Umwami aho kuba nk’agahato.
Dukwiriye kwitondera amagambo y’iyi ndirimbo y’Imana ya kera :
Fata igihe cyo kwiyeza, Vugana kenshi n’Umwami,
Ba muri We iteka, kandi utungwe n’Ijambo rye,
Fata igihe cyo kwiyeza, Isi irihuta
Mara igihe cyinshi, wiherereye na Yesu wenyine;
Fata igihe cyo kwiyeza, Reka akuyobore,
Kandi ntiwiruke mbere Ye, Mukurikire muri byose.
91 Eugene H. Peterson, A Long Obedience in the Same Direction, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1980, pp. 11-12.
92 Charles Spurgeon, Morning and Evening, Morning, Feb. 16.
93 R. Laird Harris, Gleason L. Archer, Jr., Bruce K. Waltke, Theological Word Book of the Old Testament, Vol. 2, Moody Press, Chicago, 1980, p. 495.
94 Merrill F. Unger, Pathways to Power, Zondervan, Grand Rapids, 1953, p. 41.
Turiho mu isi yiyitaho ubwayo yatwawe n’iby’ubucuruzi, ireba ku by’ubugingo n’idini ririmo, mu by’ibanze igira ibitekerezo byo kwikunda. Kandi iki gitekerezo cy’iby’isi ku bakristo gishira vuba. Abakristo benshi babona imigisha n’ibyo Imana yabahaye muri Kristo nk’ibigenewe kuba ibyishimo no kumererwa neza gusa. Muri ibi bihe dukunze kwishimisha naho kumererwa neza kwacu kukaba idini. Nkuko Packer abivuga :
Twita cyane ku kugera ku bintu by’icyubahiro aho gushimisha Imana. Umukristo usanzwe muri ibi bihe, cyane cyane mu bihugu bivuga icyongereza, usanga yarashidukiye ibitabo ngo byigisha uko ibintu bikorwa, bitujyana mu bumwe burushijeho gutera imbere, kurushaho kwishimisha mu busambanyi, kuba umuntu kurushaho, kugera ku byo dushoboye byose, kurushaho kwishimisha buri munsi, kugabanya umubyibuho wacu, kurushaho kurya neza, gukoresha neza amafaranga yacu, guha imiryango yacu isura irushijeho gushimisha, n’ibindi. Ku bantu bakunda guha Imana icyubahiro kurusha ibindi, ibi nta gushidikanya ni ibintu byemewe; ariko ibitabo byigisha uko ibintu bikorwa bibashyira mu buryo bwo kwiyitaho budushimisha mu bugingo aho kugira ngo icyubahiro cy’Imana abe ari cyo kiba mu byo twitaho kurusha ibindi.95
Ahubwo Ibyanditswe bitwigisha ko ukumererwa neza duhabwa n’Imana ari ko kudufasha gukomeza abandi no gukomezwa ubwacu dukura kuri Yo (2 Abakorinto 1:3-4). Mu yandi magambo, kimwe n’Umukiza wacu wazanywe no gukorera abandi aho gukorerwa, ubugingo bw’umukristo bugomba kwita ku bandi.
Umwe mu migambi y’Imana ku itorero ni uko tugomba kuyireka ngo yigaragarize muri twe nk’ibisonga byiza by’ubuntu bwinshi bwayo. Igisonga ni umucunga w’ibintu, si nyirabyo. Ni uwo gucunga iby’undi. Imana ni Yo nyir’ibintu, naho twe turi ababicunga mu busonga bunyuranye yaduhaye. Birumvikana ko ibi birimo ubugingo bwose. Ariko kuba ibisonga byiza by’ubuntu bwayo, tugomba kumenya neza ko iby’ubusonga Imana itubaraho izabitubaza. Ibyanditswe bishyira ibi mu bice byinshi. Urugero, abana ni impano y’Imana kandi ni kimwe mu bice by’ubusonga bwacu. Dukurikije inshingano zo kuremwa mu Itangiriro igice cya mbere, tugomba kuba ibisonga byiza byo kurema kwayo. Ariko kubera intego z’iyi nyigisho, tuzareba ibice bine gusa by’ubusonga.
1. Ubusonga mu by’IGIHE – Gucunguza buri gihe uburyo umwete.
2. Ubusonga mu by’ITALANTO - kumenya no gukoresha impano z’Umwuka n’italanto zacu za kamere ku bw’imigisha y’abandi no ku bw’icyubahiro cy’Imana.
3. Ubusonga mu by’UKURI kw’Imana - kwiyongera ubwacu mu byo kuvuga Ubutumwa no guhindura abandi abigishwa.
4. Ubusonga mu by’UBUTUNZI - kwibikira ubutunzi bw’ijuru bukomoka ku kwizera.
Buri ngingo muri izi yari ikwiriye igitabo cyayo cyuzuye kandi hari benshi babikoze batyo. Icyakora, kubwo gukurikiza intego yo gushinga urufatiro rwo gukura gikristo, ibice bimwe bizajya bigirwa bigufi mu gihe umwanya mwinshi uzahabwa iby’ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa.
95 J.I. Packer, Keeping in Step With the Spirit, Fleming H. Reveil, Old Tappan, NJ 1984, p.97.
KWONGERA UBUGINGO KUBWO GUCUBGUZA UBURYO UMWETE
Muri iyi si hari ukurenganywa kwinshi, ariko ibyo duhuriyeho twese ni igihe dufite kingana buri munsi. Imana yahaye buri wese muri twe amasaha 24 ku munsi. Ahari, kubera ko twabyawe n’iyi si yihuta, dukunda gutekereza no gukora nk’aho Imana yatugize bato iyo tugeze ku by’igihe. Dukunze kumva amagambo nka: ‘Nta gihe gihagije ku munsi cyo gukora ibyo nkeneye gukora byose’. ‘Simenya uko igihe gishira’. ‘Nzagerageza gushaka umwanya, ariko muri iki gihe kubona umwanya birankomereye’. Muri ibi bihe abantu benshi bibona uruza n’urujya, abantu benshi bumva basunikwa n’igihe. Ikigaragara ni uko hatari amasaha ahagije mu munsi. Ubugingo n’icyo busaba biraruhanya cyane.
Turumva ibiganiro byacu birimo amagambo yerekeza ku kwihuta kw’ibi bihe turimo. Hamwe n’ibyo tumaze kuvuga, dukunze kuvuga iby’amasaha y’ umunsi abantu baba bagenda ari benshi kandi bihuta, cyangwa tukabwira abo mu muryango ngo bagire vuba kuko tudafite umunsi wose. Dukoresha amagambo nka “birihutirwa,” “by’ibanze kurusha ibindi”, cyangwa “biratwihutisha”. Hari igihe twabonaga telegramu nk’uburyo bw’ingenzi bwo kwohereza ubutumwa. Ariko muri iki gihe, ntidufite gusa telefone, fagisi, Imeli, na Intaneti, ahubwo dufite n’inzandiko zihutirwa, izigomba gutangwa umunsi ukurikiyeho, bityo dushobora kwohereza ubutumwa bukomeye kuri uwo munsi bukagera iyo bujya kuri za kilometero ibihumbi.
Kubera gutera imbere mu buhanga na tekinolojiya twagombye kugira umwanya wo kwishimisha kurusha ibindi bihe byose mu mateka, ariko si ko biri. Kubera kwihuta iteka kw’iyi si abantu benshi basa n’ababura igihe cyo guhumeka. Mbega urwamenyo!
Ku mukristo, Robert Banks afite uburyo abivugamo:
“Ku by’igihe, abakristo bo bibamereye nabi kurusha abandi. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo baba mu migi minini, bakaba bari mu bakire, bakaba bafite imyanya ikomeye ku kazi, cyangwa bakaba bafatanya akazi ko mu biro n’ak’imuhira.
Abakristo n’abantu barerewe mu bukristo, bakunze gufata akazi kabo neza kurusha abandi. Banaha agaciro ibyo kwita ku miryango yabo. Kandi bakunze kuba mu b’imbere aho baba no mu mashyirahamwe afasha. Ingaruka z’uko kwitangira umurimo, umuryango ni nk’uko umuhungu wanjye w’imfura yabivuze ati:’abakristo ni nka gari-ya-moshi - bahora bagenda, bihuta, kandi buri gihe bakerewe”96
Niba ari umupasitoro w’itorero rinini , igihe kirushaho kugorana. Bitewe n’ubwinshi bw’ibyo abapasitoro basabwa kandi abantu baba babatezeho, kubona igihe cyo kubisohoza byose bisa n’ibidashoboka. Bakunze kwiyangiriza mu gushaka uko barangiza gahunda zabo zose. Abapasitoro n’abagore babo basa akenshi n’ubwato bugenda nijoro.
Uko iyi nyigisho ikozwe n’icyo igamije si ukugira ngo abakristo barusheho kubona ibibafata igihe. Icyo dushaka si ubugingo buhorana akazi kadashira. Igikenewe ni ugukoresha neza igihe dufite n’uburyo Bibiliya itwigisha iby’igihe ku isi duhereye ku bo turi bo nk’abakristo, aho turi, ibyo dukwiriye cyangwa tudakwiriye gutegereza muri iyi si, n’impamvu tuyirimo.
Muri iyi si yacu yita ku byo gukora ibintu neza, umurimo wose ugera ku kintu gifatika uhabwa agaciro kandi igihe gifatwa mu buryo bw’ikigirira abantu benshi akamaro. Iyo tutagikoresheje mu buryo ubwo ari bwo bwose buzana inyungu, igihe gihise kiba gipfuye ubusa. Ibyo dukora byose bigomba kugira icyo bigeraho kigaragara kandi ibi birimo n’igihe cyacu tumara dusenga, twaba twiherereye twenyine n’Imana cyangwa duteranye turi umubiri wa Kristo.
Abenshi muri twe batekereza ko igihe ari ikindi kintu: Ni ubukungu. Byongeye, ni ubukungu rukumbi bwihariye. Igihe ntigishobora kurundwa nk’amafaranga cyangwa guhunikwa nk’ibikoreshwa mu nganda. Nta kundi twakigira atari ukugikoresha, twabishaka cyangwa tutabishaka, ku giciro kidahinduka cy’amasegonda 60 mu munota. Igihe ntigishobora guhagarikwa nk’imashini cyangwa gusimburwa nk’umuntu. Igihe cyahise ntikigaruka.97
Birumvikana ko igihe ari ubukungu kandi ko tutagomba kugitakaza twaragihawe n’Imana. Ibyanditswe bigira icyo bibivugaho. Ariko gukina, kwishimisha, kuruhuka no kwihumuriza indabyo z’amaroza ibi bisanzwe, ese ni uguta igihe? Tumaze gutera intambwe, icyakora, aho n’igihe cyo kwishimisha cyafashe uburyo bugirira benshi akamaro. Tugomba gufata igihe cyacu tutari ku kazi, ku mpamvu iyo ari yo yose (gusenga, kwishimisha, gukina n’ibindi) nk’uburyo bwo gutuma turushaho gukora neza byaba ku kazi cyangwa mu murimo wa gikristo.
Mukwandika agira ngo twitondere akamaro n’impamvu zo kwiga kuruhuka no kwishimira igihe cyo kwishimisha, Swindoll yaravuze ati:
“Umurimo ugenda uhinduka vuba ni cyo cy’ingenzi kiranga umukristo w’Umunyamerika. Igisubizo kuri byinshi mu ngorane zacu (ni ko tubwirwa) ni ‘ugukora cyane kurushaho’. Na none ni ukongeraho ibinaniza by’ibanze, ‘Nturagakorera Umwami by’ukuri niba utarahata ngo ugere aho unanirwa’. Karira maguru si we karira mugisha.”98
Ingorane duhura nazo muri iyi si yacu ya none si uko igihe Imana Isumba byose yaduhaye kingana, ahubwo ni uko tubona igihe n’ubugingo ubwabwo, n’uko dukoresha igihe dufite.
Nk’Uwiteka, Imana ntibura igihe nka twe. Irakigenga. Kuri Yo umunsi umwe ni nk’imyaka igihumbi kandi imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe (1 Timoteyo 1:17; reba 2 Petero 3:8). Ibona ibyashize, ibiriho ubu, n’ibizaza nk’aho ari bimwe. Ariko aho umuntu atandukaniye n’Imana, ni uko ari uwo akanya gato kandi akaba afite iherezo, akagira gusa amasaha 24 Buri munsi ni umubare w’iminsi y’ubugingo Imana imuha.
Ibi ntibivuga, icyakora, ko ubugingo bw’akanya gato bw’umuntu butagira icyo buvuze kandi ko butagira amashami iteka ryose. Mu kuri, Bibiliya itwigisha ko igihe ari ubukungu n’ubusonga twese tuzabazwa imbere y’Imana. Ariko iyo tutitonze, dushobora kugwa mu mutego w’abanyaburayi babona igihe nk’ikigirira abenshi akamaro aho gukora neza no kugera ku by’icyubahiro cyangwa gukora ibintu bibyara inyungu kuba intego y’ingenzi cyane. Iyo ibi bibayeho, tubura ububasha bwo kwishimira Imana, abantu, n’ubugingo yaduhaye. Na none, nk’uko biri mu bugingo bwose, dukeneye kugereranya kwa Bibiliya. Hatariho uku kugereranya duhinduka abahinda-mushyitsi, abakurikiza amategeko bakica ibyishimo, kandi dushobora kurimbura ubushobozi bwacu bwo kuba abo Imana yaduhamagariye kuba.
Aho kuba inshuti, igihe twagihinduyemo umugome. Kandi twemereye uyu mugome kutwinjiramo no kugenga ubugingo bwacu. Iyo witegerezanye ubushishozi iyi si yacu, ushobora kubona neza ugusubira inyuma kw’imibanire yo mu bugingo bwacu n’imibanire yacu n’abantu byazanywe n’ububi bw’igihe no kutamenya icyo igihe ari cyo ukurikije Bibiliya. Ku byerekeye uku gusubira inyuma, Robert Banks yaravuze ati :
Afashe igishushanyo cy’igikinisho gisanzwe cy’abana, Don MacLean yagereranije umuntu uringaniye n’umutwe w’icyo gikinisho uzunguruka :
Kuzenguruka uzunguruka iyi si ni ko ugenda,
Kuzenguruka mu bugingo bw’abantu urabizi ...
Uzageza he uzunguruka umunsi ku wundi?
Uzarekeraho ryari kuzungurutsa ubugingo bwawe?
Nk’ingaruka, guhura kwacu n’abandi kuragenda kugabanuka ahubwo kugahinduka nko gukoreshwa n’imashini. Twishyira hamwe kurusha uko dushyikirana, tukifata aho kwirekura, tukikomereza cyangwa tukanyuranaho aho kuruhuka no gutinda gato. Umubare w’inshuti magara zacu uragabanuka n’ubwiza bw’ubugingo bwo gushakana kwacu burakendera.99
Kugira ubumwe bw’ingenzi n’abantu bitwara igihe, kandi kubera ibyo, ibigirira abenshi akamaro cyangwa ibyibanda ku gutanga umusaruro, bituma tugabanya igihe cyo kwitangira gushaka ubumwe buhamye mu muryango n’inshuti.
Ubugingo bw’itorero bwangizwa n’amananiza y’igihe. Hari amanama menshi, gahunda nyinshi, imiryango myinshi, n’ibinaniza bindi byinshi bihamagara umubiri wa Kristo ngo genda, genda, kandi ngo kora, kora. Inkurikizi zica intege imibanire yacu n’Imana, n’undi n’undi, n’igihe dukeneye cyo gutekereza, gutekereza ku Ijambo ry’Imana, no kumenya ukuri kwayo. Muri iri siganwa ryo guhora muri jugujugu, tunanirwa kumenya abo turi bo, impamvu turiho, n’aho twerekeza. Tumeze nka wa muderevu wa bisi wabwiye abagenzi ati, ‘Mfite inkuru nziza n’inkuru mbi. Inkuru mbi ni uko twakatiye ahatari ho tukaba twayobye. Ariko, ntimugire ubwoba, inkuru nziza ni uko turimo dukoresha igihe kinini’. Bisa n’aho kugenda ubwabyo, kugenda n’intambwe ndende, ari ingorane ubwayo aho byatujyana hose. Dusigaye dukunda kwihuta ku bwo kwihuta ubwabyo. Twifuza ko orudinateri zacu zihuta nk’urumuri. Iyo bifashe amasegonda icumi ngo orudinateri ibike idosiye y’amapaje 30 turarambirwa tukivovota. Twifuza ko byakorwa mu bice by’isegonda. Ariko se ntibyumvikana ko iyo umugenzi atazi neza inzira, ahagarara akabaza aho ari n’aho inzira arimo imujyana, aho gukomeza iyo nzira atitaye ku muvuduko we?
Hari igice cyo muri Mariko kivugana imbaraga ibi byo gutwarwa n’ibikorwa cyangwa se umubare w’ibyo twakoze kandi dushobora gukora. Muri Mariko 6, tubwirwa ko abigishwa, igihe bari bavuye mu murimo ubafata igihe, bateraniye iruhande rw’Umwami Yesu, maze batangira kumubwira ibyo bari bakoze kandi bigishije (umurongo wa 30). Mu nyandiko y’ikigiriki, birumvikana ko abigishwa bari bashishikajwe n’ibyo bagezeho, hamwe n’ibyo bakoze. Ibi bigaragarira mu gusubiramo ijambo “hosos,” ‘kangahe, bingahe’. Ikigiriki gisomwa gutya ‘Bamubwiye uko ibyo bari bakoze n’ ibyo bari bigishije byanganaga’. Ariko ku murongo wa 31 tuhasoma aya magambo atangaje kandi atera kwibaza ‘Arababwira ati, “muze mwenyine ahiherereye, muruhukeho gato” (kuko hari benshi banyuranamo, bikaba ari urujya n’uruza; babura n’uko barya’. Ibi ntibyari ingorane z’igihe gusa, ahubwo ni iz’uruhare rwo kugikoresha mu buryo bwashoboraga gutuma icyo gihe bari bafite kigira akamaro.
Ibi byerekanwa mu buryo busekeje mu mugani ukurikira wo guhaza abantu 5,000. Iyi nkuru yari igenewe kubigisha uburyo bari bakeneye, kurushaho, igihe cyo kwiherera bonyine na We ngo bavome ku bukungu bw’ubugingo bwe bw’icyubahiro kugira ngo babashe gukoresha neza igihe bari bafite. Ntibyari gusa ngo bakoze ‘ibingana iki’, ahubwo ni uwari ushinzwe ubugingo bwabo. Kandi ku bw’ibi, bari (nk’uko biri kuri twe) bakeneye kumva Ijambo Imana yabwiye Eliya ngo ‘Genda ... wihishe’ (1 Abami 17:3).
Muri iyi si yateye imbere, dukunze kureba igihe nk’ikintu cyiza kidafatika, ariko se igihe kibonwa gite muri Bibiliya?
‘Nta jambo rusange rivuga ‘igihe’ mu Isezerano rya Kera, kimwe n’uko hatariho amagambo yihariye ku gihe ‘cyashize’, ‘icy’ubu’, n’ ‘ikizaza’. Ijambo ry’Igiheburayo rikoreshwa mu kuvuga ‘igihe’ ni ayt, ryerekeye by’ukuri ku mwanya cyangwa ku burambe bw’igihe ikintu kibaho (1 Samweli 9:16; Umubwiriza 3:1-8; Ezira 10:13; 2 Ngoma 24:11). Irindi jambo, ‘olam’ ryerekeye ku gihe kidashobora kubarwa, cyaba icyashize (Umubwiriza 1:10) cyangwa ikizaza (Mika 4:7). Mu gihe bitavugwa ‘igihe cy’iteka’ mu buryo bwo kuvuga ibitagira iherezo, ryerekana ku burambe bw’igihe burenze ibyo umuntu ashobora gusobanukirwa. Irindi jambo rizwi na bose, mo’ed rivuga igihe cyagenwe, ni ukuvuga igihe cyagenewe ikintu runaka ngo kibeho nk’umunsi mukuru (Abalewi 23:2,4). Mu yandi magambo, igihe mu Bisirayeli ba kera nticyafatwaga nk’ikidafatika ahubwo cyari cyerekeye ibintu bibaho byaba iby’igihe gito cyangwa kirekire.’100
Inkoranya nshya ya Bibiliya yongeraho ibi bikurikira byerekeye uko igihe kibonwa mu Byanditswe:
“Abaheburayo bari bafite uburyo bwabo bwo kubara uko igihe cyashiraga, ‘ariko uburyo bwakunze gukoreshwa mu gusobanura amagambo ‘ibihe’ bwerekeraga ku gihe cyagenwe, igihe kiri cyo, umwanya ku kintu cyangwa ku gikorwa. Ijambo rikoreshwa cyane ni ‘et (reba Umubwiriza 3:1 n’imirongo ikurikira ku gukoreshwa kwihariye); Z‘man na ryo rifite ubusobanuro nk’ubwo. Mo’ed riva ku busobanuro bw’inkomoko ‘kugena’ kandi rikoreshwa ku bihe bisanzwe nk’ukwezi kwabonetse (urugero Zaburi 104:19) n’iminsi mikuru yagenwe (urugero Kubara 9:2). Mu buryo bwihariye, aya magambo yose akoreshwa ku byerekeye ibihe byagenwe n’Imana, umwanya utangwa na Yo (urugero Gutegeka 11:14; Zaburi 145:15; Yesaya 49:8; Yeremiya 18:23). Mu Isezerano Rishya ijambo ry’Ikigiriki kairos rikunze kugaragara mu buryo busa n’ubu, nubwo ritavuga umwanya ukwiriye” (reba Luka 19:44; Ibyakozwe 17:26; Tito 1:3; 1 Petero 1:11).
Bityo Bibiliya ntivuga ku kudafatika guhoraho kw’igihe ahubwo ibyatanzwe n’Imana mu bihe bimwe byo mu mateka. Ubu buryo bwo kubona igihe bushobora kwitwa igihe kirambuye, aho kuba igihe kigenda kigaruka nk’uko igihe cyakundaga gufatwa mu bihe bya kera; umugambi w’Imana ugenda ugana ku by’uko igihe cyashize kitagaruka. Ibintu ntibipfa kugenda cyangwa kugaruka aho byatangiriye. Ariko kuvuga ko igihe kirambuye nk’uko Bibiliya ibivuga ntibyerekana ko igihe n’amateka bibaho mu buryo bw’ibintu bikurikirana, mu buryo butakwirindwa; ahubwo Bibiliya yibanda ku bihe, aho Imana ubwayo ikora iby’imigambi yayo mu isi (* Umunsi w’Uwiteka).101
C.H. Pinnock, mu nkuru ye ku gihe muri ‘The International Standard Bible Encyclopedia’ atubwira ku kudatanga umusozo rusange udasobanutse mu kwiga amagambo avuga igihe mu Isezerano rya Kera n’Irishya. Mbere yo kuvuga ku magambo akoreshwa ku gihe, aravuga ati :
“Kwiga amagambo akoreshwa ku gihe muri Bibiliya uyakuye mu bice arimo atakaza ubusobanuro bwayo bw’igihe cyo mu Byanditswe. Inyigisho za Bibiliya ku gihe (cyangwa ikindi kintu cyose) ntizishingiye ku buryo bw’iyiga-indimi, bwo gufata amagambo ari ukwayo, ahubwo ni ku buryo Bibiliya ibivuga n’amagambo ikoresha...”102
Ibi ntibivuga ko twirengagiza ubusobanuro bw’aya magambo, ahubwo ko tugomba kuyarebera mu bice arimo, hanyuma Pinnock akavuga ku magambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki akoreshwa ku gihe. Agera ku musozo umwe nk’izi nkuru zavuzwe haruguru. Hanyuma ku byerekeye ubusobanuro Bibiliya iha igihe, aravuga ati:
Mbere na mbere, Bibiliya ibona igihe nko gukurikirana kw’iminsi umuntu abona iby’isi bihita. Abantu bahabwa iminsi yabo yabagenewe; Uwiteka aratanga kandi akisubiza (Yobu 1:21) ... Mu by’ukuri, Imana igenga ibihe by’umuntu (Zaburi 31:15; 139:16). Ku bw’icyaha, amateka yabayemo ibikorwa by’abantu baguye.
Imana yerekana ubuntu bwayo bucungura inyoko-muntu yazimiye hakoreshejwe amateka. Ukugenga amateka kwayo (Abefeso 1:11) kugaragarira ku mateka y’ibikorwa bicungura (Yesaya 46:4-10) 103
Natangajwe buhoro n’ubuke bw’ibice bivuga ku gukoresha igihe ugereranije urugero n’umubare w’ibice bivuga ku busonga mu by’amafaranga. Ibice byinshi byerekeye ubutunzi n’amafaranga, ariko bike byerekeye igihe. Ahari gutangara kwanjye guterwa n’ibihe tugezemo n’ukuntu dukoresha igihe n’uko tukibona nk’ubutunzi kimwe n’amafaranga.
Kuba ibice bike ari byo bivuga ku gihe ntibivuga ko uko dukoresha igihe bitagira umumaro kubera ko byumvikana ko bifite umumaro. Uku kunyuranya ntikuvuga icyakora ukuntu abanyaburayi bafata igihe n’uko bacyitaho nk’ikintu kigomba gukoreshwa mbere y’uko cyangirika.
Uko iyi si yateye imbere ibona igihe, bishobora kugaragazwa no gutandukana n’imvugo zo mu mico itandukanye. Urugero, abanyamabanki ‘mu Bwongereza bavuga ko isaha yiruka, mu gihe muri Espaniya bavuga ko igenda’.104 Ibi bifite ingaruka zikomeye ku buryo abantu babona igihe. ‘Niba igihe cyihuta, nk’uko Abongereza bavuga, tugomba kwihuta tukagikoresha mbere y’uko kigenda. Niba igihe kigenda, nk’uko abo muri Espaniya bavuga, umuntu ashobora kucyishimishaho.’105
None ni ayahe masomo dushobora gukura mu Ijambo ry’Imana ku byerekeye ubusonga mu by’igihe?
Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.
Zaburi 90 ni ugutekereza (imirongo 1-11) no gusenga (imirongo 12-17). Amasengesho ava mu gutekereza k’umunyezaburi ku by’uko Imana ari Nkuru kandi Ihoraho biyitandukanya cyane n’umuntu w’intege nke, w’umunyabyaha, kandi w’akanya gato. Muri iyi Zaburi, Mose yasengeye ibishobora kuva mu gutekereza kwe, cyane cyane ngo ashobore kugira ubushobozi bwo guhesha ubugingo Imana yamuhaye akamaro kandi ngo Imana yemeze cyangwa ihamye umurimo w’ibiganza byayo (umurongo wa 17). Yashakaga ko ubugingo bwe bugirira Imana akamaro kandi ko bugira agaciro iteka, ariko igice cy’ingenzi muri ibi, cyari ukumenya agaciro n’umugambi by’igihe cye ku isi. Ingorane z’umuntu ni uko akunda mu gihe gito aho kuba iteka. Ariko se gucunga igihe bitangirira he? Si ukubara gusa ko ubugingo ari buto, ahubwo iminsi igereranije yari asigaje ukurikije uko ubugingo bw’umuntu buri mu rugero rwo hagati bwareshyaga. Hamwe n’ubwo burambe bw’ubugingo, yasabye ko yakwitangira kuzanira Imana umusaruro mu bwenge bwayo bityo yagombaga kubaho mu bwenge, agendera mu mucyo w’ubwenge bw’Imana (reba Abefeso 5:15-18).
Kubara iminsi yo kubaho kwacu byagombye kubamo gusuzuma uko dukoresha n’uko ducunga igihe. Ibi bivuga gusuzuma ahantu n’ukuntu dukoresha iminsi yacu. Niba tubona dufite byinshi byo gukora bitubuza kumara igihe dusoma Ijambo ry’Imana, tugomba kwibaza impamvu. Reka mbahe impamvu enye zituma abantu bagira ibyo bakora byinshi, ariko ntibagire aho bajya mu byerekeye kuzigama iby’iteka, cyangwa se mu gusohoza ubushake bw’Imana.
(1) Abantu bashobora kugira byinshi bakora bitewe no kwikunda. Abantu bashaka kugaragara ko bakomeye. Muri iyi si yacu, gahunda zirimo ibintu byinshi byo gukora, umubare munini w’amasaha n’ibyo akora byinshi bifatwa nk’ibyerekana uko umuntu aba yarageze kuri byinshi cyangwa se akomeye. Dupima abantu, na twe ubwacu turimo, mu byo dukora no mu byo tugeraho, bityo bigatuma twiha gahunda ndende.
(2) Abantu bashobora kugira byinshi bakora ari uburyo bwo guhisha ubunebwe bwabo. Kujya hirya no hino mu bintu akenshi bitari ngombwa ni uburyo rimwe na rimwe bwo kwihunza ibitureba by’ingenzi cyangwa se bikomeye kurushaho. Ibi bikunze kuboneka ku bapasitoro. Bamwe bashaka kugira byinshi bakora bitandukanye aho kumara amasaha menshi bakora kandi batekereza ku Ijambo ry’Imana cyangwa igice cyo mu Byanditswe. Niba umupasitoro adafata igihe cyo kwiga no kumenya Ijambo ry’Imana, mbese yashobora ate kuyobora abantu ku mazi atuje kandi acecetse y’Ijambo ry’Imana?. Iri hame ni iryacu twese.
(3) Abantu bashobora kugira byinshi bakora kubera kwifuza. Abantu barifuza cyangwa bakunda ibintu. Matayo 6 ni igice kizwi na bose gisobanura ibi. Abantu, barakora, bagakora, bagakora kubera bafite iby’ibanze by’akajagari kandi ntibanyurwa; ibihagije nta na rimwe bibahaza. Nk’ingaruka, bakurikirana ibyo muri ubu bugingo kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Iyo binjije amadolari 70.000 uyu mwaka, umwaka ukurikiyeho bateganya imirimo myinshi kurushaho, bityo bakaba bakwinjiza amadolari 90.000. Kwifuza amafaranga ni ikintu kimwe. Ibi bishobora kubamo kwifuza imbaraga, guhimbazwa, icyubahiro, imyanya, ubutunzi n’umutekano.
(4) Abantu bashobora kugira byinshi bakora kubera bita ku gushaka gushimisha abantu aho gushimisha Imana. Ntibigeze biga kuvuga ‘oya’ bigira akamaro ku bushobozi bwacu bwo guhorana iby’ibanze by’Imana imbere yacu. Niba tudakoze gahunda y’ibyo tugomba gukora ngo tumenye ibyo dukwiriye gukora n’ibyo dukwiriye kureka, abandi bazabidukorera. Ibyacu bizaba uburyo busa no kugambanirwa aho kuba ibyo twiyemeje. Icyitegererezo cyiza kiri mu Byakozwe 6:1-7. Igihe intumwa zihuye n’ikibazo cyo gufasha abantu, zagikemuye zibanza gushyiraho iby’ibanze zikurikije amahame yo muri Bibiliya. Zaravuze ziti : ‘Ntibikwiriye ko turekera kwigisha Ijambo ry’Imana, kwicara ku meza tugabura. Nuko bene data mutoranye muri mwe abo twashyira kuri uwo murimo.’ Aho kugira ngo bongere uyu murimo ku byo bari basanganywe, bahaye abandi ububasha bwo kuwukora. Iby’ibanze byo muri Bliblia n’ubushake bw’Imana kuri twe, buri muntu ku giti cye bigomba kwerekana ibyo dukora aho kuba ibyo abantu bashaka cyangwa bakeneye.
Kubara iminsi yo kubaho kwacu, binavuga gusuzuma uko igihe dukoresha kimeze. Uburambe bw’igihe tumara ku kintu akenshi ntabwo ari ingenzi nk’uko icyo kiba kimeze. Ntitugomba kureba aho igihe cyacu kijya gusa, ahubwo n’uko tugikoresha n’impamvu. Mu kuvuga uko dukoresha igihe nshaka kubaza niba tugikoresha neza. Ese tugikoresha neza? Mujya mufata igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana n’indi mishinga isaba gutekereza no kuba menge iyo mutananiwe, cyangwa se murumva mufite intege? Iyo muri hamwe n’umuryango wanyu, mbese ubwenge bwanyu n’umutima wanyu biba byibereye ahandi? Ese mufite ibibarangaza? Urugero, nk’iyo muri mu rusengero, muba muriho mutekereza iki?
Impamvu ni ngombwa cyane. Tugomba kureba impamvu n’intego byacu mu gukoresha igihe. Nk’abizera dukeneye intego n’umugambi. Ibyo dukora byose byagombye gukorwa mu buryo busohoza intego za Bibiliya. Dukeneye (a) imigambi (y’ako kanya cyangwa y’igihe kirambye buhoro), (b) intego (z’igihe kiringaniye), na (c) umurimo twitumye (w’igihe kirekire). Bityo icyo dukora cyose mu gukoresha igihe cyacu cyagombye gushingira kuri ibyo. Ibi birimo kuruhuka, gukina, kugorora ingingo, kwishimisha, kimwe no gukora, gufasha n’umurimo w’Imana.
Bamwe mu ntiti n’abahimbyi bakomeye ni abantu baruhukaga buke. Kuki? Kubera ko byabafashaga gutekereza no gukoresha neza igihe cyabo. Bari abantu bafite intego bagamije (1 Abakorinto 10:31).
Uwiteka, Umenyeshe iherezo ryanjye, n’urugero rw’iminsi yanjye; Menye ko ndi igikenya. 5 Dore, wahinduye iminsi yanjye nk’intambwe z’intoke; Igihe cy’ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk’ubusa : Ni ukuri umuntu wese, n’ubw’akomeye, n’umwuka gusa. Sela.’
Ibihe iyi Zaburi yandikiwemo byari ibihe byo guhanwa kwa Dawidi mu bugingo bwe (imirongo ya 8-11). Ntitubwirwa igihe ibi byabereye cyangwa icyo icyo gihano cyari cyo. Turabona gusa ko Dawidi yumvise ukuboko kuremereye kw’Imana mu bugingo bwe kandi akaba yarababazwaga mu mutima no mu bwenge. Ariko Ibyandistwe bitwigisha ko uguhana nk’uko ari uburyo Imana ikoresha nk’umubumbyi mu gutunganya no kunoza ubugingo bw’abantu bayo. Ikoresha ubwo buryo ngo idukure mu byaha no mu bugingo bwishingikiriza kuri nyirabwo ngo itugeze mu gukura guhamye no mu kwishingikiriza Imana ubwayo mu by’Umwuka. Kubera ko ari Yo soko y’ubugingo, ni na Yo igomba kuba uburyo bwacu n’impamvu zacu z’ubugingo. Ariko mu kuyigomera, umuntu ashakira muri ubu bugingo icyo budashobora kandi butigeze bugenerwa gutanga. Umuntu areba ku kumererwa neza kwe, ibinezeza, ibyo akurikirana, ibyo ageraho, n’ubutunzi ngo abonemo agaciro, gukomera, kunyurwa, n’umutekano mu bugingo. Ariko bumwe mu butumwa bukomeye bwo muri Bibiliya ni uko ibyo bibonerwa mu Mana yonyine.
Ubugingo bw’umuntu ni ubw’igihe gito, ni nk’intambwe y’ikiganza bakoreshaga mu bipimo mu gihe cya Dawidi. Ubugingo bw’umuntu ni nk’umwuka w’umuntu ubonwa mu gitondo iyo hakonje kandi ugahita ubura. Budafite Imana , ubugingo bw’umuntu ntacyo bumaze, ni nka baringa cyangwa igicucu. Umuntu ashobora kwirundira ubutunzi bwinshi, ariko ntashobora gupfa ngo ajyane na bwo. Arabusiga kandi ntawe umenya uko icyubahiro cye n’ubukire bwe biyoyoka.
Dawidi yari azi ko umuntu adafite Imana, nta byiringiro n’umumaro w’ubugingo yaba afite. Nk’umuntu wubahaga Imana, nubwo yari ashobewe kandi ababaye, aho kwerekana uko gushoberwa kwe imbere y’abandi byashoboraga gutukisha Imana, yahisemo gufunga umunwa we (Zaburi 39:1). Mu gihe yatekerezaga ku bugingo bwe no ku bugingo muri rusange, guceceka kwe kwararangiye aravuga, ariko si imbere y’abantu, ahubwo nk’uko byagombaga kuba, ni mu masengesho ku Mana. Yasabiye gusubizwa, asaba ubwenge ngo abashe kumenya icyo Imana yashakaga ko amenya no gushyira mu bikorwa akurikije ko ubugingo ari bugufi. Gusenga kwa Dawidi kutwereka ukuntu ibidasobanutse byo mu bugingo bidatanga ibyiringiro kereka iyo birebewe mu mucyo w’Imana ihoraho kandi izi byose n’umugambi wayo kuri twe nk’uko twabihishuriwe muri Bibiliya.
None ni iki Dawidi yasabaga igihe yasengaga ati, ‘Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, n’urugero rw’iminsi yanjye; menye ko ndi igikenya’. Bamwe bashobora kuvuga ko yasabaga, akurikije ko ubugingo bw’umuntu ari ubw’akanya gato kandi buhita nk’igicucu, ati mbese intego n’umumaro by’ubugingo bwanjye, bw’iminsi yo kubaho kwanjye ni ibihe? Ariko ahari ibi si byo Dawidi yasabaga mu by’ukuri. Yarasabaga ati, Uwiteka mfasha ngo ntashyira amagi yanjye yose mu gitebo cyoroshye, cy’akanya gato gihita cyihuta. Kubera ko Abisirayeli bagombaga kuba abagwaneza bakanafasha umunyamahanga n’umusuhuke (Gutegeka 10:18-19), bityo Dawidi yarimo asaba Imana kumufasha kubaho nk’umunyamahanga n’umusuhuke wishingikiriza k’Uwiteka muri byose (umurongo wa 12) aho kwiringira iyi si y’igihe gito.
Reba ukuntu asoza ibitekerezo bye ku guhita vuba agira intege nke k’ubugingo mu murongo wa karindwi.
“Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira.”
‘None’ ni ijambo ry’Igiheburayo atah ryerekana igihe kandi risobanura ngo ‘ubu’. Ariko iri jambo rikoreshwa akenshi nk’iribanziriza ibikurikira mu mucyo w’ibiriho ubu, ni ukuvuga ngo ‘nk’uko ibintu biriho ubu, aho mpagaze ni aha’, cyangwa se ‘nk’uko ibintu biriho ubu, ni iki gikwiriye gukorwa?’ Dawidi yarimo avuga ati nk’uko ibintu biri, nk’uko biriho muri iyi si, hamwe n’uko ubugingo bw’umuntu ku isi buri, bw’igihe gito kandi butagira umumaro, ‘mbese ntegereje iki?’ Inshinga ‘gutegereza’ ni gawa ivuga ‘gutegereza, gushaka wiringiye kubona, ibyiringiro’. Harimo igitekerezo cyo kwihanganira gutegereza mu kwizera wiringiye ko icyo wizeye kizaguha icyo utegereje. Dawidi yabishyize mu kibazo. Mbese hari icyo ntegereza kuri ubu bugingo n’ibihendo byabwo ngo kinshimishe cyangwa kinyereke agaciro k’ubu bugingo? Aherako atanga igisubizo cye yikiriza. ‘Ibyiringiro byanjye biri muri wowe’. Imana yonyine ni Yo yari ibyiringiro bye.
Kuba ibisonga byiza mu by’igihe ntibivuga ko tudakwiriye kwishimira ibintu byiza byinshi Imana iduha muri ubu bugingo. Ni koko muri 1 Timoteyo 6:17 hatwigisha ko Imana ‘iduha byose ititangiriye itama, ngo tubinezererwe’. Ariko tugomba kumenya ko mu kunezerwa kwacu, tutagomba gushyira ibyiringiro byacu mu bitiringirwa byo muri iyi si byo kumererwa neza cyangwa ibyishimo cyangwa imbaraga cyangwa umwanya cyangwa ubukire, ahubwo ni mu Mana yonyine (1 Timoteyo 6:17; Zaburi 62:1-12). Bityo Dawidi asoza iyi Zaburi asaba Imana kumukuriraho igihano ngo yishimire igihe afite ku isi (umurongo wa 13).
1 Timoteyo 6:17 ‘Wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana, iduha byose itimana ngo tubinezererwe.’
Zaburi 62:1-12 ‘Umutima wanjye uturiza Imana yonyine: Ni Yo agakiza kanjye gaturukaho 2 Niyo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye. N’igihome kirekire kinkingira : Sinzanyeganyezwa cyane. 3 Muzageza he gutera umuntu, ngo mumwicane mwese, Nk’inkike ibogamye, nk’uruzitiro runyeganyega? 4 Iki cyonyine ni cyo bajya inama, ni ukugira ngo bamusunike, ngo agwe, ave mu cyubahiro cye : Bishimira ibinyoma : Basabirisha umugisha akanwa kabo, ariko bavumisha imitima yabo. Sela. 5 Mutima wanjye, turiz’Imana yonyine; kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho. 6 Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye; Ni igihome kirekire kinkingira : sinzanyeganyezwa. 7 Imana ni y’irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye : Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana. 8 Mwa bantu mwe, mujye muyiringira : Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo : Imana niyo buhungiro bwacu. Sela. 9 Ni ukuri aboroheje ni Umwuka gusa, kandi abakomeye ni ibinyoma : Ni bashyirwa mu gipimo, ntibazika, bazateruka; Bose bateranye, Umwuka ubarusha kuremera. 10 Ntimwiringire agahato, Ntimwizigirire ubusa kunyaga : Ubutunzi nibugwira, ntibuzabaherane imitima. 11 Imana yavuze rimwe; nabyumvise kabiri, ngo Imana ni yo ifite ububasha : 12 Kandi ni wowe, Mwami, ufit’imbabazi : kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we.’
‘Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo : 2 hariho igihe cyo kuvuka, n’igihe cyo gupfa; igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikuri; 3 igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza; igihe cyo gusenya, n’igihe cyo kubaka; 4 igihe cyo kurira, n’igihe cyo guseka; igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina; 5 igihe cyo kujugunya amabuye, n’igihe cyo kuyarunda; igihe cyo guhoberana, n’igihe cyo kwirinda guhoberana; 6 igihe cyo gushaka, n’igihe cyo kuzimira; igihe cyo kwimana, n’igihe cyo gutanga; 7 igihe cyo gutabura, n’igihe cyo kudoda; igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga; igihe cyo gukunda, n’igihe cyo kwanga; 8 igihe cy’intambara, n’igihe cy’amahoro.’
Salomo aratwigisha ko ibintu byose cyangwa ibikorwa byose mu bugingo nk’uko byerekanwe mu mirongo ya 2-8 bifite ‘igihe’ cyabyo (zeman, igihe, igihe cyagenwe) n’isizeni (eth cyangwa etz, uburambe, umwanya). Bimwe muri ibi bintu bibaho rimwe gusa mu bugingo mu gihe ibindi bigenda bigaruka. Ikintu cy’ingenzi ni ukumenya ko Imana yashyizeho ibihe kuri buri kintu cyo muri ubu bugingo (umwanya, ibyo dushinzwe, ibitugerageza) kandi ko tugomba gufata igihe cyo gukora ibikenewe. Nk’uko Banks abyerekana, ‘uko ikintu giteye, icyo umuntu ahura na cyo, intera mu bugingo cyangwa ubumwe byerekana ubwoko n’uburambe bw’igihe kigomba kugenerwa icyo kintu.’106
‘Iby’umuntu akora yirushya bimumarira iki? 10 Nabony’umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo. 11 Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukageza ku iherezo.’
Nk’uko imirongo ya 1-8 ibyerekana, ibintu bikwiriye mu gihe cyagenwe n’Imana birimo ibintu bibiri bitandukanye kandi kimwe kirubaka ikindi kirasenya. Ibi bishobora kuzana ikibazo cyavuzwe mu murongo wa 9, ‘ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki?’ Ariko iki kibazo gisubizwa mu mirongo ya 10-11. Imana yakoze buri kintu ku buryo bukwiriye, buboneye (iri jambo risobanurwa ngo ‘bukwiriye’ {NASB} cyangwa ‘buboneye’ {NIV} mu gice cya 5:18) mu gihe cyacyo. Ijambo ry’Igiheburayo rivuga cyiza. Muri Bibiliya yitwa Septante (Ubusobanuro bw’Ikigiriki bw’Isezerano rya Kera) risobanurwa na “Kalos” rivuga “ikiri mu rugero,” cyiza, gikwiriye, gifite akamaro. Abantu batitegereje ibihoraho ntibabasha kubibona. Kubera iyi mpamvu, Imana yashyize mu mutima w’umuntu gusobanukirwa iby’iteka ngo abashe kureba hirya y’ubu bugingo. Ibi, birumvikana, ni ukuri ku babona uko igihe kivugwa mu Ijambo ry’Imana. Mu Isezerano Rishya bisobanurwa mu buryo bw’abahagarariye Imana ku isi / abasuhuke.
Nyamara, ntibyoroha iteka kumenya akamaro k’umwanya wihariye mu gihe. Hamwe na Pawulo dushobora gushoberwa mu bihe bimwe na bimwe, ariko ntitugomba kwiheba (2 Abakorinto 4:8). Ntitumenya iteka agaciro k’ibice by’ibihe, ariko dushobora gusubira mu magambo y’umunyezaburi: ‘Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye, Uwiteka, naravuze nti: “Uri Imana yanjye. Ibihe byanjye biri mu maboko yawe …” (Zaburi 31:14 - 15a).107
‘Erega nta muntu uzi igihe cye, ukwo amafi afatwa mu rushundura, n’inyoni nazo zikagwa mu mutego, uko niko abantu nabo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo. 13 Kandi nabonye ubwenge munsi y’ijuru, bwambereye igikomeye.’
Aha Salomo araduha imyifatire umuntu wese akeneye. Bagomba kubaho nk’abari mu Uwiteka kandi bagafata imyanya hafi ya yose Imana ibaha, ariko bagomba gusobanukirwa iteka ko ibivugwa n’uburambe bw’ubugingo bitamenywa mbere. Nta n’umwe ushobora guhamya ko azanesha cyangwa atabona bitaraba uko Imana izamugenza.108 Umubwiriza 11:2 yongeraho ati, Ubigabanye barindwi, ndetse n’umunani; kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.
Bityo isomo ni uko dushobora ndetse twagombye kunezererwa ubugingo n’igihe Imana iduha ku isi, ariko tutamenye kandi ngo dukunde Imana, nta kintu ku isi cyagira agaciro k’iteka. Intego n’akamaro by’ubugingo ntibishobora kubonwa mu bintu cyangwa iby’igihe gito. Imana yonyine ni Yo ibiduha. Kubera ko ari uko biri, Imana ni Yo igomba kuba iy’ibanze mu bugingo (Matayo 6 : 33 - 34).
‘Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yukw’igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye, kuruta igihe twizereye, 12 Ijoro rirakuze, burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo. 13 Tugendane ingeso nziza, nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana, kandi tutagira ishyari. 14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu, ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.’
Nuko mujye mugenza mutyo kuko muzi igihe. Intumwa iratwigisha ko dukeneye kuyobora igihe dukurikije ukuri kw’Ijambo ry’Imana n’icyo riduhishurira cyerekeye ibihe. Kumenya ibi bitubera impamvu ikomeye yo kubaho twubaha Imana nk’uko bivugwa mu mirongo ibanziriza uyu. ‘Igihe’ ni ijambo rikomoka ku Kigiriki Kairos. Ritandukanye na Chronos rishobora kuba ryerekeye ku gihe cyakoreshejwe, cyangwa se ku burambe bw’igihe, Kairos akenshi ryerekera ku gihe runaka cyangwa kizwi, kandi cyane cyane ku gukoreshwa neza kwacyo cyangwa ku biranga igihe cyihariye n’ibijyana na cyo. Bityo ryerekeye ku gihe runaka, umwanya wo gukora ikintu, igihe cy’ingirakamaro, igihe cyangwa ibihe byuzuye, igihe cyakiriwe neza, igihe cy’agakiza, cyangwa igihe gikomeye (Abagalatiya 6:10; Abakolosayi 4:5; Ibyakozwe 14:17; Abagalatiya 4:4; Abefeso 1:10; 2 Abakorinto 6 : 2; 2 Timoteyo 3 : 1). Kairos rikoreshwa inshuro 85 mu Isezerano Rishya; 30 muri zo ni Pawulo urikoresha.
Uburyo buhamye kandi bugize uko umukristo afata igihe ni ukwemera ko, hamwe no kuza kwa Kristo, igihe rukumbi cyihamya Kairos cyaratangiye, ni cyo ibindi bihe byose bifatiraho.109
Mariko 1:15, Abagalatiya 4: 4, 2 Abakorinto 6: 2 hagaragaza neza ko hamwe no kuza kwa Yesu Kristo, igihe gishya cyatangiye ari cyo gihe cyemerwa, igihe cyo kubona Imana no kugira agakiza kayo ku bw’ubumuntu n’umurimo by’umucunguzi Mesiya wategerejwe igihe. Uyu Mucunguzi yambaye umubiri w’umuntu, yigisha abantu, apfa kubera ibyaha byacu, azurwa mu bapfuye, none ubu yarazamuwe yicara iburyo bw’Imana. Ni muri uyu mwanya w’icyubahiro, ku bw’umurimo w’Umwuka Wera n’umubiri wa Kristo, Imana ishaka kwiyegereza abantu bose.
Mariko 1:15 ‘Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi:nuko mwihane, mwemer’ ubutumwa bwiza.’
Abagalatiya 4 : 4 ‘Maze igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo, wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko.’
2 Abakorinto 6 : 2 ‘kuko yavuze iti : Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye. Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.’
Kubabazwa, gupfa, kuzuka, no kuzamurwa kwa Yesu si ibintu by’amateka yahise gusa. Ahubwo, ibi ni ibintu by’ingenzi mu gihe byatwakiriye mu gihe cy’agakiza cyo Pawulo yasobanuye nk’igihe cyo kwamamaza umubiri wa Kristo. Kubw’ubugwaneza bw’Imana, uyu ni umunsi abantu b’indimi zose, amoko yose, n’ibihugu byose bashobora kubona agakiza ku bwa Kristo ni twamamaza Ubutumwa bwiza.
Ariko ubwo ubu ari Kairos y’agakiza, ni n’ubundi bwoko bwa kairos, igihe kivugwa ko gikomeye (2 Timoteyo 3:1), nk’ababaho mu minsi mibi (Abefeso 5:16), kandi nk’igihe cy’ijoro. Ni igihe, icyakora, ijoro ryamaze kugenda amanywa akaba yegereje (Abaroma 13:11). Umunsi wegereje ni umunsi wo kugaruka kwa Kristo igihe azatwakira mu bihe (mu bwinshi) byagenwe mu bwami bw’imyaka igihumbi bwo kwima kwa Kristo ku isi (Abefeso 1:11).
Mu gihe kwizera kuzana agakiza no kubabarirwa ibyaha, kuzana n’uruhare rukomeye ku by’igihe. Kwizera kuduhamagarira kubaho mu bwenge kubera kamere y’iyo Kairos nk’ikomeye kandi yuzuye ibibi mu gihe na none dufite mu bwenge ukuri kw’umunsi uzaza ku mperuka y’iki gihe turimo. Guhamagarirwa kubaha Imana mu mirongo ibanza bishingiye ku gusobanukirwa neza intego isumba byose y’Imana ku bw’iki gihe cy’umwijima, kubera ko kwerekera ku kurangira kw’ibintu byose mu gice cya nyuma cy’agakiza kiza ku bantu ba Kristo. Ikivugwa ni uko dukeneye kumenya kamere y’iki gihe nk’igihe cy’umwanya w’agakiza, ariko na none nk’icy’akanya gato kandi kibi gitandukanya n’ubwiza bw’ikizaza ari cyo gihe cy’umucyo w’iteka n’ibihe byagambiriwe (Abefeso 1:11). Bityo kubaha Imana bijyana no gusobanukirwa kamere y’igihe mu mugambi w’Imana.
‘Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge 16 mucunguze ubury’umwete, kuko iminsi ari mibi. 17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.’
Intumwa iraduhamagarira kugenda twirinda kubera ko iminsi turimo muri iyi si y’ubu ari mibi. ‘Mibi’ ni Poneros rivuga, ikigome, kibi, kitari cyiza, gisuzuguritse, kitagira umumaro, kigira ingeso mbi, kigenda kiba kibi.110
Satani yitwa ‘Umubi’ (ho poneros) kandi ni ukuri, ububi bw’iyi minsi bwongerwa n’ibyo Satani akora nk’umutware w’iki gihe (Yohana 12: 31; 14: 30; Abefeso 2: 2; 6: 12). Iminsi ivugwa ntagushidikanya ko ari mibi kubera yuzuye ibitekerezo, iby’agaciro, no gukoreshwa bisenya kandi bitandukanye n’imigambi y’Imana, ariko na none ni mibi kubera ubwinshi bw’ibihendo n’ibigeragezo byagenwe n’Umubi mu gukura abantu ku Mana n’ubushake bwayo (2 Abatesalonike 2:10; 2 Timoteyo 2 26; Ibyahishuwe 12:9). ‘Mukoresha igihe cyanyu cyose’ cyangwa ‘mucunguza uburyo umwete’. Igihe ni Kairos ryasobanuwemo haruguru. Inshinga ni (exagarazo), ‘kubatura, gucungura, kugura byose’. Iyi nshinga ikoreshwa mu buryo bwo ‘kwongera kugura’ cyangwa ‘gucungura’ mu Bagalatiya 3:13 na 4:5 ku byerekeranye no kubatura abizera mu mategeko. Mu ijwi ryo hagati nk’aha ishobora kugira igitekerezo cyo ‘kwigurira byose’.111 Gukoresha ijwi ryo hagati byerekana inyungu ibonwa mu gucungura igihe Imana yaduhaye mu isi.
Ubugingo bwa kera bw’umwijima nk’abana bo kurimbuka bugomba guhinduka ubugingo bw’umucyo nk’abana b’Imana bashaka kwerekana ibishimisha Umwami (Abefeso 1:1-14). Hamwe n’ibi haza uruhare rwo gukoresha neza iki gihe. Impamvu, mwibuke, ni uko iminsi ari mibi. Yuzuye ibishuko n’ibigeragezo bigenewe kutubuza ubushake bw’Imana. Abefeso 5: 5-18 hashishikariza abizera kuba maso no kugendera mu bwenge bitonze kandi bayobowe n’Umwuka kugira ngo bamenye ubushake bw’Imana kandi baneshe ikibi cy’iyi minsi. Bityo, indi ngaruka y’uku kugendera mu bwenge twitonze ni ubushobozi bwo gucungura igihe kuva mu bubata bw’umumaro n’ibikorwa bitagira inyungu mu gihe hano ku isi ibyo bidashimisha Imana kandi bitagira agaciro k’iteka.
Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari. 10 Nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.’
Hakurikijwe amategeko y’isarura (imirongo ya 7 - 8), intumwa idushishikariza ubugingo bwo kwitangira ibyiza by’abandi, ku bantu bose, ariko cyane cyane ku b’inzu y’abizera (imirongo ya 9 - 10). Mu guhugura kwe, akoresha Kairos inshuro ebyiri, rimwe mu murongo wa 9, ‘igihe gikwiriye’, no mu murongo wa 10, ‘uko tubonye uburyo’. Mu murongo wa 9, Kairos ikoreshwa hamwe na ntera idios, ‘icy’umuntu, cyigenga, cyihariye’, cyangwa se ‘icyihariye, icyitaruye, igikwiriye, ikiboneye’112. Bivuga ngo, ‘mu gihe cyacyo’, bivuga igihe gikwiriye kandi kiboneye, ibi bishobora kuba kandi igihe cyo gusoroma, igihe cyo gusarura. Hari igihe kigiye kuza kizarangwa n’isarura, igihe cy’ingororano ku bw’umurimo wo kwiringirwa. Umurongo wa 9 uhinduka impamvu y’umurongo wa 10.
Mu murongo wa 10, Kairos rikoreshejwe hamwe na Hos, rikoreshwa nk’icyungo cyerekana igihe gito kivuga ngo ‘mu gihe, igihe cyose’. Mu gihe Kairos mu murongo wa 9 ivuga iby’ingororano zizatangwa mu gihe kizaza, umurongo wa 10 wo uvuga kuri Kairos y’ubu iyo Imana yageneye buri wese muri twe nk’igihe n’uburyo bwo gukora ibyiza cyangwa se kubiba imbuto nziza mu buryo bw’ibikorwa byo kwitanga kubwo gukunda abandi. Amahame agenga gukora neza ari ukubiri: (a) ukubiba kwacu nta kuntu kutazagororerwa, igihe cyo gusarura kizakurikiraho, kandi (b) dukwiriye gukora ibyiza igihe tugifite uburyo, igihe cyose Umwami akiturekeye aha ku isi. Iki ni igihe dufite cyo kubiba imbuto nziza.
‘Mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. 6 Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.’
Amagambo y’uyu murongo asa n’ayo mu Befeso 5:15, havuga ngo gucunguza uburyo umwete. Asa na none mu bitekerezo nk’Abagalatiya 6:10 ku byerekeye ibyo gukoresha igihe cyose dufite. Mu gihe mu Bagalatiya 6:10 havuga ibyo kwitangira ibyiza by’ubwoko bwose, igitekerezo aha ni ugutanga ubuhamya bwiza mu batizera. Kugirira neza abantu bose no gutanga ubuhamya bwiza birumvikana birajyana. ‘Uburyo’ ni Kairos kandi na none, aho kwibanda ku gihe runaka, intumbero iri ku gihe kiramba hamwe n’uburyo butandukanye ku bw’uburenganzira n’uruhare twahawe.113
Hamwe n’ubuhamya bwacu ku batizera, dufite uruhare mu bintu bibiri: (a) Uko twitwara, birimo imyifatire yacu, bigomba kuba byiza kandi mu buryo bushobotse bwose; kandi (b) uko twitwara nk’uko bigaragarira mu byo tuvuga, bisize umunyu neza ngo bibashe kunyura umuntu dushaka kugeza kuri Kristo.
1:17 ‘Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze, ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke yanyu mutinya.’
2:11 ‘Bakundwa, ndabahugura, ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.’
‘Iminsi’ mu gice cya 1:17 ni Chronos ryerekeye gusa ku burambe bw’ubugingo bw’umuntu ku isi hamwe no guhita vuba kwabwo. Ku rundi ruhande, ijambo ‘ubusuhuke’, mu gihe na ryo ryerekeye ku guhita vuba, ryerekeza intumbero yacu ku myifatire n’imibereho ubugingo bukwiriye kugaragaza uko dukwiriye kwitwara muri icyo gihe. Tugomba kubaho nk’abasuhuke.
Ishingiro n’impamvu ry’iyi nyigisho bishingiye ku mirongo ibanza kubera impamvu zitari zimwe :
(1) Dufite Umukiza muzima n’ibyiringiro bizima kubwo kuzurwa mu bapfuye kwa Kristo, kandi turangamiye imbere kuri gakondo itabasha kubora no kwandura cyangwa kugajuka, ibikiwe mu ijuru abizera kuko ari abenegihugu bo mu ijuru (1 Petero 1: 3-4). Mu yandi magambo, gakondo yacu yo mu ijuru ni ikintu gitandukanye cyane na gakondo yacu yo muri iyi si. Umwami yabitwibukije atya:
Matayo 6: 19 - 21 ‘ Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba; 20 mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe : 21 kuko ah’ubutunzi bwawe buri, ariho n’umutima wawe uzaba.’
(2) Nka bamwe agakiza kabo karinzwe n’imbaraga z’Imana, tureba imbere ku by’agakiza kazaza bizahishurwa mu kugaruka no guhishurwa kwa Kristo (1 Petero 1 : 5 - 14).
(3) Hagati aho, tugomba kwibuka ko turi abana b’Imana Yera. Ibi bivuga ko tugomba kuba abera tukabaho nk’abasuhuke, tukazibera abatoranijwe mu buryo tubaho (1 Petero 1:15 - 19). Ni koko, nubwo kera tutari ubwoko bw’Imana, ubu turi bwo. Mu by’ukuri, ubu turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, abantu Imana yironkeye, kandi abantu bafitiwe umugambi wihariye - kugira ngo twamamaze ishimwe ry’Imana yaduhamagaye ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’itangaza (2:9 - 10).
Nk’abizera Kristo, turi abenegihugu bo mu ijuru aho tugomba gushakira Umukiza (Abafilipi 2:20 - 21). Uku kuri n’ibi byiringiro bigomba gushimangira uburyo tubaho. Ntitugomba gutura ‘nk’abo mu isi’, babaho nk’aho iyi si ari ho imuhira cyangwa ari yo yonyine ubugingo bukeneye. Murumva imyifatirere mvuga iyo ari yo -‘tugomba kwishimisha uko dushoboye kuko tubaho rimwe gusa’-. Ahubwo, abizera Kristo bagomba kubaho nk’abasuhuke bafite ubwenegihugu n’imuhira nyakuri mu ijuru. ‘Ubusuhuke’ muri 1Petero 1:17 ni Ikigiriki Paroikia (....) kandi ryerekeye ku bugingo bw’umusuhuke uba mu gihugu cy’amahanga cyangwa cy’ubusuhuke. Ryerekana ubugingo bw’umuntu ubaho nk’umusuhuke mu mahanga kugira ngo akore, ahari nk’uhagarariye igihugu cye. Ariko kuri uyu muntu, imuhira n’ubutunzi bwe biri ahandi. Paroikia rikoreshwa ku busuhuke bw’Abisirayeli nk’abimukira mu gihugu cy’amahanga, igihugu cy’Egiputa (Ibyakozwe 13: 17) kubera ko bagombaga gutegereza igihugu cy’isezerano, igihugu cy’ Isirayeli.
Bityo, muri 1 Petero 2: 11, nko kuduhugurira kwirinda irari ry’umubiri rirwanya ubugingo kandi rishobora kwangiza ubuhamya duhamiriza ab’isi, intumwa Petero ahuza Paroikia na Parepidemos (.....) kugira ngo arusheho kudusobanurira uko tugomba kubaho no kubona igihe cyacu ku isi. Parepidemos rivuga umunyamahanga, umwimukira, umusuhuke, utuye ahatari iwabo kandi rikoreshwa aha ku bakristo bumva batari iwabo muri iyi si kubera ko ari abasuhuke (Zenos, umunyamahanga, umusuhuke) n’abimukira (parapidemos) ku isi (Abaheburayo 11:13).
Nagerageje gusobanura amagambo y’ingenzi akoreshwa aha mu kwerekana uko tugomba kubona igihe cyacu n’uko dukoresha igihe ku isi, ariko ahari nta kintu kibivuga neza nk’indirimbo y’Imana ya kera :
Iyi si si iwacu, ndi umushyitsi
Ubutunzi bwanjye buri hejuru,
kure y’ibicu
Abamarayika barandembuza
bakinguye umuryango w’ijuru
Sinshobora kwumva ndi i muhira
muri iyi si ukundi
Nubwo ntibuka neza amagambo, nibuka ko nasomye amagambo ya Harry Ironside muri kimwe mu bitabo bye bisobanura Bibiliya hashize imyaka myinshi ku byerekeye ukuntu yakiriwe mu ruganiriro rw’urugo rwiza rw’umuryango ukize cyane. Abonye uko urwo ruganiriro rwanganaga (rwari runini rungana n’inzu yose ya bamwe) n’ibirimo byose ukuntu byari byiza, aratekereza ati :Nta gitangaza kubona abantu bamwe batita ku byo gutegereza, ibyiza by’ijuru’. Icyo yashakaga kuvuga kwari uko abantu batunze nk’ibyo bakunze gutekereza ko ijuru barigezemo hano ku isi kandi bakaba babaho batyo.
Niba warigeze kuba mu bukonje bwo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba (bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika) nka njye, ariko ukamenya ko mu mezi make wari kuzimukira muri Arizona y’Amajyepfo igihe gisigaye cy’ubugingo bwawe, mbese ibyo byashoboraga kugira icyo bihindura ku mibereho yawe? Niba ikoti ufite ubu rishaje, mbese ubasha kugura irishya? Ibigata by’imodoka yawe, byo kugendesha mu rubura (neige) cyangwa se imashini yawe ikuraho urubura wabigira ute? Wabigurisha cyangwa wabijyana muri Arizona? Kumenya ko igihe cyawe mu bukonje bwo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ari icy’umwanya muto kandi ko ushobora kuba umuturage wo muri Arizona hashyuha, byagombye guhindura imibereho yawe y’igihe usigaje mu Majyaruguru y’uburengerazuba.
Petero aratubwira ko irari ry’umubiri rirwanya umutima kandi ko rigize intango y’ibituzirikira kuri iyi si. Tureba ku kugira ibyo bintu ngo biduhe umutekano, kunyurwa, n’icyubahiro, ariko twagombye kubonera ibi muri Kristo n’iwacu mu ijuru hafite umutekano wuzuye. Ibi ni byo bigize urufatiro rukenewe ngo tuneshe intambara. Bityo hariho intambwe zitandukanye mu bice bibiri by’umurongo wa 11. Nubwo harimo ukundi kuri nko kuyoborwa n’Umwuka, ububasha bwo kurwanya irari ry’umubiri bushingiye cyane ku kuntu twitwara mu gihe cyacu kuri iyi si n’icyo dushaka gukora muri ubu bugingo.
Mbese hari ubwo waba warigeze kurebera ku rutugu rwawe ngo ubone ukurura ibisa na gari-ya-moshi ndende na bya rukururana byayo byuzuye ibintu bitarangiye, ibintu washakaga kurangiza, ariko bikaba bikiri aho, bigukurikirana aho unyura? Nta gushidikanya, kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bya rukururana byuzuye kwicira urubanza, gushoberwa kubwo kuneshwa, no gutekereza iteka uti hari ibyo gukora byinshi birenze ibyo nashobora. Wigeze se kwibaza aho igihe kijya? Twashobora kwifuza ko habaho amasaha menshi mu munsi ariko ibyo si amahitamo, si byo? Imana yahaye buri wese muri twe amasaha 24 mu munsi nta munota wiyongereyeho. Biragaragara, amasaha 24 araduhagije ngo dukore ibyo yaduhamagariye gukora. Igihe dufite mu munsi si yo ngorane.
None se, ingorane ni iyihe? Igisubizo kimwe dushobora gutanga ni uko ingorane igomba kuba ari uko twiha gahunda n’uko tugaba igihe. Simfite imibare kuri ibi, ariko nzi ko kimwe mu bintu by’ingenzi mu mangazini acuruza ibikoresho byo mu biro ari kalendari n’ingengabihe nka ‘Day Timers’ na ‘Five Star Diary’. Nta gushidikanya izi zirafasha kandi zirakenewe. Na njye mfite imwe. Ariko iyo si yo ngorane kuko abantu benshi bakurura ibyo bya rukururana by’imirimo itarangiye ari abantu batunganya gahunda zabo kurusha abandi mu isi. Ingorane irakomeye kurushaho.
Igifatika ni uko hazabaho iteka ibyo gukora byinshi birenze ibyo dushobora kurangiza, twavuga ku bikenewe, nk’umurimo, kwishimisha, gutembera, n’ibindi. Igikenewe, icyakora, si cyo twahamagariwe. Umwami Yesu wari ufite imyaka itatu gusa ngo akore umurimo We yashoboraga gushoberwa ariko ntiyigeze ahungabana ku bw’igihe n’ibyo yagombaga gukora. Inyigisho y’ubugingo bw’Umukiza itwereka ko nubwo yari afite byinshi byo gukora, ndetse akaba yarabaga ananiwe ku mugoroba, ubugingo bwe ntibwigeze bugira gususumira cyangwa guhubuka. Buri gihe wasangaga afite umwanya wo gukunda no gufasha abantu, rimwe na rimwe akamarana umwanya munini n’umuntu umwe nka wa musamariyakazi ku iriba. Yashoboraga kwemera ko gahunda ye inyurwamo n’ibyo atateguye nk’uburyo Imana imuhaye bwo gukora umurimo We. Urugero ruri muri Mariko 6 aho yahagije abantu 5.000. Umugambi We wari ukubona ahantu hitaruye ngo aruhukeho gato, ariko abonye abantu bamukurikiye, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zidafite umwungeri. Yafashe uwo mwanya ngo abigishe kandi ahe abigishwa be isomo (Mariko 6:30-44).
Na none, reba ibi ku murimo w’Umukiza. Yitaga cyane ku bantu n’ibibababaza. Yagiraga impuhwe, ariko ku magana yakijije, hari ibihumbi atakijije cyangwa ngo afashe. Byatewe se n’uko atari abitayeho? Si ko biri. Ni uko yari azi ibyo bari bakeneye atari byo yari yahamagariwe. Yagendaga iteka yishingikirije kuri Se kandi igihe cye n’umurimo We byayoborwaga no kugenga kwa Se n’ubushake bwe. Ahari icyitegerezo kiruta ibindi kuri ibi kiboneka muri Mariko 1:32-39.
‘ Nimugoroba, izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n’abatewe n’abadayimoni. 33 Ab’umudugudu wose bateranira ku irembo. 34 Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi ntiyabakundira ko bavuga, kuko bari bamuzi. 35 Mu museke arabyuka, arasohoka, ajya mu butayu, asengerayo. 36 Simoni n’abandi bari kumwe na We baramukurikira. 37 Bamubonye baramubwira bati: Abantu bose baragushaka. 38 Arabasubiza ati: Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigisheyo naho, kuko ari cyo cyanzanye. 39 Ajya mu masinagogi y’ab’i Galilaya yose, abwiriza, kandi yirukana abadayimoni.’
Kuba hariho gukena gukomeye kw’abantu basabaga ko abafasha biragaragara muri iki gice. Simoni Petero aratubwira ko abantu bose bamushakaga, ariko ntiyayobowe no gukena kwabo cyangwa impuhwe ze cyangwa ubushobozi cyangwa icyubahiro, nubwo yari Umwana w’Imana ubwayo. Ahubwo, yashyize imbere ubugingo bwe : yashyize iby’ibanze imbere. Afata igihe cyo kwiherera na Se (umurongo wa 35), agashaka ubushake bwa Se no gushobozwa na We ku bwa kamere ye y’umuntu, kandi agakora ubushake bwa Se. Imyifatire ya Simoni ni iy’abantu kandi iduha urugero rwiza mu ngorane zacu. Nubwo Simoni atashoboraga gukeka ko Yesu atitaye ku bantu, ikigaragara n’uko Simoni yabonye ukubura k’Umwami cyangwa kwiherera mu masengesho kwe nk’aho nta mumaro, ndetse ahari nk’ikimenyetso cy’iby’ibanze bitari byo nubwo atari ko byari biri. Simoni yarebye gusa ku gukena kw’abantu. Yesu yabonye ibyo bakeneye, ariko abirebera mu bushake bwa Se. Simoni yatangajwe n’ubwinshi bw’abashakaga Umwami n’abigishwa be. Uko biri kose, Umwami We ntiyatangaye, haba no kwa nyirabukwe wa Petero. Simoni yari ayobowe n’irari ry’ingaruka zigaragarira abantu, abantu benshi bakijijwe, ariko ntiyari ashishikajwe n’Umwami.
Ni ukuri, umutima wa Yesu wari uremerejwe n’umubabaro yabonye kwa nyirabukwe wa Simoni. Ni ukuri yabyeretse Se. Ariko igisubizo cy’igihe cye cyo gusenga cyabaye ko yahunze ibyo bari bakeneye hanyuma agakomeza ajya mu midugudu yo hafi kubwiriza ubutumwa. Kuki? ‘Kuko ari cyo cyanzanye’, ni ko yavuze. Yari azi ubushake bw’Imana ku bugingo bwe n’uko yanga kuvanwa ku izima nubwo yari aremerejwe cyane n’ibyo bari bakaneye yabonaga iruhande rwe. Byari amahitamo akurikije ubushake bw’Imana kuri We. Nubwo isi yari icyuzuye abakennye (ku mutima), mu minsi ya nyuma y’umurimo We, mbere y’umusaraba, yashoboraga gusenga ati, ‘Nakubahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.’ (Yohana 17:4). Imana yari yaramuhaye igihe gihagije cyo gukora ibyo yari yaramuhamagariye gukora kandi ibyo ni byo byari bifite akamaro. Nta bya rukururana n’imirimo itarangiye byari ku ntugu za Kristo.
Abo turi bo kwose, twaba dufite impano cyangwa dushoboye, cyangwa dukomeye, ntituzashobora na rimwe kurangiza ibikenewe bidukikije cyangwa ngo turangize ibyo tubona bikenewe gukorwa. Icyakora, dushobora kubona igihe n’ububasha byo gukora ibyo Imana iduhamagarira gukora.
None ni kuki dukurura gari-ya- moshi yuzuye ibintu bitarangiye, kwicira urubanza, no gushoberwa. Turi mu isi iramya umurimo. Ni isi yagize umurimo n’ibyo umuntu ageraho isoko y’ibanze yo gutunganirwa, umutekano, no kunyurwa. Abenshi bakunze kugira icyo gipimo kidashoboka cyo gutunganirwa ku buryo bakoresha ubwonko cyane ngo babone umusaruro kandi bakore neza. Byahindutse nk’ikiyobyabwenge bakoresha ngo bumve bamerewe neza. Ariko se kuki bagomba gukoresha ubwonko gutyo? Nta gushidikanya biterwa n’irari ryo kugera ku by’icyubahiro, kugira ibyo abandi bafite, cyangwa se kugira byinshi kurusha ibyo abandi bafite, kumva bashimishijwe na bo ubwabo, cyangwa kugira icyo baratira abandi, yaba umubyeyi cyangwa bo ubwabo. Ibuka, Intumwa Petero isobanura ibi nk’irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.’ None uko gutunganirwa abantu bashaka ni ukuhe? Mu magambo y’ab’isi, uko gutunganirwa gushakirwa mu myanya, imbaraga, icyubahiro, kwinezeza, n’ubutunzi; cyangwa se mu bwenge, amafaranga, ubwiza, ikirangirire mu mikino ngorora ngingo, umuntu ufite umubiri wubatse neza. Ku byerekeye ibi, mperuka gusoma amagambo ateye amatsiko ku byerekeye gutunganirwa:
Ni ikigeragezo, umutego, uburozi, ikiyobya-bwenge. Birareshya, bitera amatsiko, iyo ufasheho urushaho kubikunda; birashobeza. Ni nka lisansi itwara moteri y’isi, ubukungu bushingiye ku masoko yigenga. Bitangira nk’icyifuzo bigahinduka ngombwa, uburenganzira. Bitangira nk’ibyo kwimara ubute bigahinduka ibishakwa iteka. None turabishaka.114
Igitangaza muri ibi ni uko bidaterwa n’ubwinshi bw’iby’umuntu akora, cyangwa ageraho, cyangwa afite, ahubwo ntibyigera bigaragara nk’ibihagije. Ibihagije ntibiba bigihagije. Ni yo mpamvu, ku bw’ibi cyangwa ibi biyobya-bwenge abantu basa n’abadafite igihe gihagije. Bayoboka inzira itagira aho ijyana cyangwa burira urwego rwegamiye urukuta rutariho.
Kuba igisonga cyiza mu by’igihe Imana itanga si ugucunga iminota ngo dukoreshe igihe cyacu mu buryo butanga umusaruro. Mu kuri dukeneye gukoresha igihe cyacu mu bwenge, ariko dukeneye kurushaho gusobanukirwa igihe mu buryo bwo kumenya ibintu bikomeye by’Imana mu mateka, ibyahise, iby’ubu, n’ibizaza nk’uko bivugwa mu Byanditswe ku by’umugambi ukomeye w’Imana. Nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iyi nyigisho, intego yerekeye ubusonga mu by’igihe si uko abakristo barushaho kubona ibibafata igihe. Icyo dukeneye si ubugingo burushaho kugira ibibufata igihe. Igikenewe ahubwo, ni ugukoresha neza igihe dufite hamwe no kureba icyo Bibiliya ivuga ku gihe cy’iyi isi mu buryo butatu bw’ingenzi:
Ubwa mbere, nk’uko byagaragajwe muri 1 Petero, tugomba gusobanukirwa neza abo turi bo nyakuri nk’abakristo. Turi abana b’Imana n’abene-gihugu bo mu ijuru, hano ku isi turi abasuhuke, abagenzi, abimukira. Ab’isi ku rundi ruhande, babaho nk’abene-gihugu bo kuri iyi si bashakira umumaro n’intego by’ubugingo muri iyi si yonyine. Ku mukristo, gukurikiza amabwiriza ya Petero bivuga kwakira no gukomeza iyi myifatire mishya ku birebana n’igihe cyacu ku isi n’icyo dukoresha ubugingo bwacu.
Ubwa kabiri, nk’uko Pawulo abitwibutsa mu Baroma n’Abefeso, tugomba gusobanukirwa neza aho turi aha. Tubaho mu bihe Pawulo yise ibihe by’umwijima cyangwa ijoro nk’igihe kibi, igihe gihita vuba. Buri kintu muri iyi si kigenewe kudushoboza kugira ubugingo intego yacu y’ibanze muri iyi si. Icyo dukeneye rero ni ukugenda twitonze ngo ducungure igihe Imana yaduhaye ku isi, tukirinda gukoreshwa no gutekereza kubi bitewe n’Umubi.
Ubwa gatatu, tugomba kwibaza no gusubiza impamvu turi aho turi aha. Turi aha nk’abahagarariye Kristo bahamagariwe Ubutumwa mu isi yose bwo guhindura amahanga yose abigishwa bahereye i Yerusalemu (aho tuba) no kugera ku mpera y’isi (Matayo 28:19-20; Ibyakozwe 1:8). Tugomba guhagararira Umukiza, tugahimbaza Imana, kandi tukayishimira iteka.
2 Abakorinto 5:20 ‘Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana.’
1 Abakorinto 10:31 ‘Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.’
Abafilipi 4:4 ‘Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti, Mwishime!’
96 Robert Banks, The Tyranny of Time: When 24 Hours Is Not Enough, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1983, p. 32.
97 R. Alec Mackenzie, The Time Trap, McGraw Hill, McGraw Hill, New York, 1972, p. 2.
98 Charles Swindoll, Leisure, Multnomah Press, Portland, 1981, p. 1.
99 Banks, p. 51.
100 Harper’s Bible Dictionary.
101 Harper’s Bible Dictionary.
102 C. H. Pinnock, The International Standard Bible Encyclopedia, Vol. 4, Q-Z, Revised, Eerdmans, Grand Rapids, 1988, p. 852.
103 Pinnock, The International Standard Bible Encyclopedia, Vol. 4, Q-Z, Revised, p. 852.
104 Banks, p. 144.
105 Banks, p. 144.
106 Banks, p. 175.
107 Banks, p. 175.
108 The Ryrie Study Bible, NASB, Expanded Edition, Moody Press, Chicago, 1995, p. 1028.
109 The New International Dictionary of New Testament Theology, Colin Brown, Gen. Ed., Vol. 3, Zondervan, Grand Rapids, 1975, p. 837.
110 Walter Bauer, F. Wilbur Gingrich and Frederick W. Danker, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature, University of Chicago Press, Chicago, 1979, Logos Library Systems, electronic media.
111 G. Abbott-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, T & T Clark, Edinburgh, 1973, p. 158.
112 Abbott-Smith, p. 212.
113 Fritz Rienecker, A Linguistic Key To The Greek New Testament, edited by Cleon L. Rogers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p. 584.
114 Ramesh P. Richard, “Success, The Consuming Addiction,” Dallas Theological Seminary’s Kindred Spirit, Winter 1996, p. 10.
KUGWIZA UBUGINGO KU BW’IMPANO ZACU Z’UMWUKA
Imyaka myinshi, umubiri wa Kristo, itorero, ryarogowe n’umuco w’abihaye Imana ushyiraho itandukaniro rinini hagati y’uwihaye Imana n’umukristo usanzwe. Uyu muco w’abihaye Imana cyangwa abakozi b’Imana unanirwa kubona no gukorera mu kuri kw’Isezerano Rishya kw’uko umwizera wese ari umutambyi w’Imana, w’umurimo mwiza w’umubiri wa Kristo nk’uko impano Imana yamuhaye zingana.
Nagize amahirwe yo kuba Pasitoro w’amatorero menshi agendera ku byo Bibiliya yigisha mu gihe cy’imyaka 28. Mu gihe bamwe mu bantu basengeraga muri ayo matorero bari abakijijwe vuba, abenshi bari bararerewe mu matorero atandukanye, nuko nk’uko bisanzwe bari bazi iby’itorero rigenga n’umupastoro waryo. Inshuro nke, abantu banyerekaga inshuti zabo bazibwira ko ndi ‘umupasitoro’ wabo. Mu yandi magambo, bambonaga nk’umukozi w’Imana’ cyangwa ‘umupasitoro’ ubaho nk’umuntu ukorera umushahara w’umuhanga mu kubwiriza, kwigisha, kugira inama, gusura, no gukomeza kugenga ubuyobozi bw’itorero mu buryo bwiza.
Nk’uko ibice bikurikira bizabyerekana, abizera ku giti cyabo n’itorero muri rusange baberaho kuba ibisonga byiza mu by’ukuri kw’Imana mu kuvuga ubutumwa no guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe impano z’ingingo z’umubiri wa Kristo. Tuberaho gukora umurimo wo gucengera mu isi no gukomeza abizera kugira ngo babe abera bakora umurimo w’Imana bafite ubuzima bwiza. Mu gihe hari ibindi bintu byangiza uwo murimo, mu kuri kimwe muri byo bikomeye ni umuco utandukanya abihaye Imana/abakristo basanzwe, umucuruzi/umuguzi’ bikunze kugaragara muri iyi si yacu. Igitekerezo cyo kugira ngo itorero ryibande ku Butumwa, aho umwizera wese ari umukozi w’Imana, abantu baragitinya. Bakunze kumva bamerewe neza n’igitekerezo cyo guhemba abandi babakorera umurimo w’Imana. Nyamara Isezerano Rishya ritwigisha ko abayobozi b’itorero ari nk’abatoza bamenyereza abandi mu murimo w’Imana ku bw’impano z’umwuka za buri mwizera.
Abefeso 4:11-16 ‘Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: 12 Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo : 13 Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo. 14 Kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw abantu, ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuga ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose, uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri wo niho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa., ni uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe muri Kristo. Uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.’
Uyu muco w’abihaye Imana/abakristo basanzwe wateye icyuho mu itorero rya none mu kugira ingorane zikomeye ku bugingo bw’umwuka bw’umubiri wa Kristo. Ku byerekeye ibi Hull yaranditse ati:
Itorero rishingiye ku butumwa bwiza ryacitse intege, riratentebutse, kandi ryishingikiriza ku bintu bidafatika bisa gusa n’ibifite ingufu z’Umwuka nyazo. Amatorero ni mato cyane nk’ibigo byo kumenyereza no guhindura abantu abera asa cyane n’inzu ibamo abarwaye umutima n’uruhumekero mu bitaro by’akarere. Twateje imbere idini yikorera icyo ishatse, uburwayi bwitwa itorero-ryankorera-iki. Tunyurwa vuba n’ibigaragarira amso yacu, nk’inyubako n’abantu.115
Hull arakomeza agira ati :
Ni mpamvu ki igaragara itera abera kumwara? Ni iyi: itorero ririho ku bw’ubutumwa. Itorero ribeshwaho n’Ubutumwa nk’uko umuriro ubeshwaho n’umwuka wa ogisijeni. Itorero ntiribaho ku bwaryo. Ibi bigongana n’umuco wo gukora ibyo ryishakiye n’ubupfu bwo kwikunda buri mu matorero y’ivugabutumwa. Uzarebe ibitabo bya gikristo bikunda kugurwa, uzumve umuvuga-butumwa kuri televiziyo, uzaganire n’umuntu ukunda kuza mu materaniro; icyo bahuriraho ni ukwita cyane ku byo bumva bakeneye, bikaba nkahi imirimo itegekwa na Kristo igomba guhagarara.116
Hari intego ebyiri muri iki gihe : (a) kwerekana mu Byanditswe ko umukristo wese, urugingo rw’umubiri wa Kristo ari umutambyi wo Imana yahaye impano ku bw’umurimo wayo, kandi (b) gutera inkunga kubona no gukoranya impano z’Umwuka z’umuntu ku bw’umurimo w’itorero n’isi. Nibwo bwonyine tuzaba ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana kuko kumenya no gukoranya impano zacu ari igice cy’ingenzi cyo kuba ibisonga byiza by’ibyo Imana yatubikije.
Intumwa Petero adushishikariza Ubutumwa bwacu nk’abantu b’Imana, muri 1 Petero 2:9 havuga hatya:
‘Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’
Ariko icy’ingenzi ku bubasha bwacu bwo kwamamaza ishimwe ry’Imana ni ijambo Petero yatubwiye muri 1 Petero 4:10-11.
‘Kandi nk’uko umuntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga; kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen..
Kubw’impamvu z’igihe no kubwo gukomeza intego zimaze kuvugwa, iyi nyigisho ntishaka kuvuga mu magambo arambuye zimwe mu ngingo zikomeye z’impano z’Umwuka nka: Mbese impano zose zivugwa mu Isezerano Rishya zibaho muri ibi bihe nk’impano z’ibitangaza no gukiza abarwayi, cyangwa kuvuga no gusobanura indimi n’ibindi. (Iby’uko zavuyeho n’iby’uko zitavuyeho)? Mbese impano zivugwa mu Isezerano Rishya zigaragaza ubwoko bw’impano Imana yatanze, cyangwa se, iyo zishyizwe hamwe, mbese ziduha urutonde rwuzuye rw’impano Imana yahaye umubiri wa Kristo? Nubwo ibyo guhagarara kwazo bizavugwaho buke, amagambo arambuye kuri ibi arenze iyi nyigisho, intego hano ni ugukangurira abizera abo ari bo muri Kristo (abagaragu bahawe impano / abatambyi) no kubashishikariza gukorera Shebuja wabo nk’abamuhagarariye muri iyi si ibabaza kandi yaguye.
Abaroma 13:3-8 ‘Ndababwir’umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifat’uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’ukw’Imana yagerey’umuntu wese kwigera. 4 Nk’uko mu mubir’umwe dufit’ingingo nyinshi, kand’ingingo zose zikaba zidafit’umurimo umwe, 5 natwe niko turi : kuko turi benshi, nyamara tur’umubir’umwe muri Kristo, umuntu wese n’urugingo rwa mugenzi we. 6 Nuko kuko dufit’impano zitandukanye, nk’uk’ubuntu twahawe buri, duhanure uko kwizera kwacu kungana : 7 cyangwa niba twarahaw’umurimo wo kugabur’iby’Imana, tugir’umwete wo kubigabura : cyangw’uwigisha, agir’umwete wo kwigisha : 8 cyangw’uhugura, agir’umwete wo guhugura : ugir’ubuntu, abugir’atikanyiza : utwara, atwaran’umwete : ugir’imbabazi, azigire anezerewe.’
1 Abakorinto 1:7 ‘Bituma mutagir’impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.’
1 Abakorinto 1:12-14 ‘Icyo mvuze ngiki, n’uk’umuntu wese muri mwe avug’ati : Jyeweho nd’uwa Pawulo; und’akavug’ati : Ariko jyeweho nd’uwa Kefa; und’ati : Jyeweho nd’uwa Kristo. 13 Mbese Kristo yabagabanijwem’ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mw’izina rya Pawulo? 14 Nshimir’Imana yukw’ari nta n’umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;’
Abefeso 2:19-22 ‘Nuko ntimukir’abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo mur’ubwoko bumwe n’abera, ndetse mur’abo mu nzu y’Imana; 20 kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu niwe buye rikomez’imfuruka. 21 Muri we inzu yos’iteranijwe neza, irakura, ngw’ib’urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mub’inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.’
Abakolosayi 2:19 ‘Ntiyifatanye na wa mutwe, ari umubiri wos’uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana, ugatungwa n’iby’ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.’
1 Petero 4:10-11 ‘Kandi nk’uk’umuntu yahaw’impano, ab’ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriy’ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabur’ibyayo, abigabure nk’ufit’imbarag’Imana itanga; kugira ngw’Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’
1 Timoteyo 1:18 ‘Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza, nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo baguheshe kurwana intambara nziza,’
1 Timoteyo 4:14 ‘Ntukirengagiz’impan’ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe, ubwo warambikwagahw’ibiganza by’abakuru.’
2 Timoteyo 1:6 ‘Ni cyo gituma nkwibutsa guses’impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwahw’ibiganza byanjye.’
10 ‘kandi nk’uk’umuntu yahaw’impano, ab’ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriy’ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabur’ibyayo, abigabure nk’ufit’imbarag’Imana itanga; kugira ngw’Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’
(1) Ijambo ‘impano’ ni ijambo ry’Ikigiriki charisma, rivuga ‘impano y’ubugwaneza, impano y’ubuntu.’ Rikunze gukoreshwa ku bubasha bwihariye mu by’umwuka butangwa n’Umwuka w’Imana ngo bushoboze abakristo gufasha umubiri wa Kristo. Ni impano z’ubuntu zitangwa n’Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:4,11,18). Imwe mu nshuti zanjye ibivuga itya: ’Impano z’Umwuka ni zirya mpano z’imbaraga zidushoboza gukora imirimo y’ingenzi y’ubugingo bwacu muri Kristo nk’ingingo z’umubiri We. Izi mpano ni ubushobozi ndenga-kamere butera ibikorwa ndenga-kamere’.117
(2) Abizera bose bafite nibura impano y’Umwuka imwe. Nta kwibeshya hano. Ibyo waba ukeka byose, Ijambo ry’Imana ritwigisha ko buri mukristo afite impano y’Umwuka. Ukuri nk’uku kuvugwa na Pawulo mu Baroma 12:6; no mu 1 Abakorinto 12:7. Ku by’agakiza, iyo twizeye Yesu Kristo nk’Umukiza duhinduka ingingo z’umubiri wa Kristo ku bw’umurimo wo kubatizwa n’Umwuka Wera udushyira mu bumwe na Kristo. Dukurikije ugusa kuvugwa mu 1 Abakorinto 12:12-27, buri mwizera ahinduka urugingo rufite impano, nk’ukuboko cyangwa ukuguru, cyangwa ijisho bifite ububasha n’umurimo wo gukora. Ibi ni iby’ubuntu n’umurimo ukomeye no gutoranywa n’Umwuka, si ibyo tugomba cyangwa ngo bibe kubw’ibikorwa (1 Abakorinto 12:4,11,18).
(3) Mumenye ko impano zacu zigomba gufatwa nk’ubusonga dufitemo uruhare nk’ibisonga byiza (Ikigiriki : kalos, b’icyubahiro, bakwiriye gushimwa, b’ingirakamaro)’. Ijambo ‘igisonga’ ni Ikigiriki oikonomos, ‘umutware cyangwa umugaragu ushinzwe urugo’. Igikorwa cy’ubuyobozi iteka kirimo ibijyana n’imari bisaba kugira uruhare rwitondewe ku bw’amafaranga yinjira n’asohoka. N’iby’uruhare bigera no ku bitarebana n’amafaranga. Bityo rero igisonga si nyiri ibintu. Ahubwo, ni umucunga w’iby’undi kandi asabwa kugira uruhare ruboneye mu busonga bwe.
Umugani w’igisonga gikiranuka cy’ubwenge muri Luka 12:41-48 werekana ibivugwa aha. Igisonga cyo muri iki gice cyari gifite uruhare rwo kureba ko abandi bagaragu bose bagaburirwa neza, ariko umurimo wacyo wagombaga gusuzumwa na Shebuja ku buryo yashoboraga kugororerwa cyangwa kutagororerwa kubwo kwiringirwa kwe. Ku murongo wa 48, ijambo ‘uwahawe’ rikoreshwa hamwe n’iby’ubusonga. Ni Ikigiriki paratithemi, kandi muri iki gice, ririmo igitekerezo cy’ibyo yahawe ngo abyiteho, abirinde, kandi / cyangwa ngo abibyaze inyungu ku bandi.
(4) Petero aratwigisha na none ko impano zitangirwa ‘gufashanya’. Ni kubw’ibyiza rusange by’umubiri wa Kristo nko kugaragaza urukundo (1 Abakorinto 13) kandi si na rimwe ku bw’inyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa gahunda yo kwikunda (1 Abakorinto 12-14). Intumwa Pawulo asobanura ibyiza rusange nk’ibintu byo gukomeza (gukomeza umubiri wa Kristo), guhugura, gukomeza no kwigisha bigeza umuntu ku kuba umugabo muri Kristo n’ibindi (1 Abakorinto 12:7; 14:3-5, 17, 19, 26, 31; Abefeso 4:11-16).
Umurongo wa 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana; nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga; kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyiri icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’
(5) Mu gihe impano zose zigenewe gufasha abandi (umurongo wa 10), intumwa Petero ashyira impano mu byiciro bibiri, (a) kubwiriza (kwigisha, guhugura n’ibindi) no (b) gufasha (kugira impuhwe, gufasha, kuyobora, gutanga, n’ibindi) (umurongo wa 11). Ariko icyibandwaho aha cyane si kamere y’impano, ahubwo ni igitera gukoresha impano.
(6) Ku babwiriza, ibyagombye kugaragaza ibibwirizwa ni Ijambo ry’Imana aho kuba uko bo ubwabo babona ibintu. Umuntu ukunze gukurikiza ibitekerezo bye biturutse kuri gahunda ye cyangwa ibyo abogamiraho, avuga ko yigisha Bibiliya. Akenshi abigisha bakunze gukoresha amagambo yo muri Bibiliya ngo batize ubutware ibyo bigisha. Kandi akenshi Bibiliya ikoreshwa nabi kubw’ubusobanuro bugoretswe, bivuga gusobanura amagambo ukurikije igice arimo, ikiboneza-mvugo, ubusobanuro bw’amagambo bukurikije igice arimo, ibyabaye mu mateka no mu muco, n’ibindi. Ingaruka z’ubwo busobanura bubi ni eisegesis aho umuntu asoma igice mu bitekerezo bye. Yakobo atubwira ko kuba umwigisha w’abantu b’Imana ari ibintu bikomeye kubera uruhare umuntu abigiramo (Yakobo 3:1). Bityo Imana idusaba kuba abigishwa bitangiye gufata Ijambo ry’Imana baryitondeye kugira ngo kwigisha kwacu kube gushingiye ku kuri kw’Imana atari ku bitekerezo byacu.
Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukoz’udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’ijambo ry’ukuri.’
(7) Ku bakora umurimo mu bundi buryo, Petero abigisha ko bagomba kubikora kubw’imbaraga Imana itanga aho kuba izabo ubwabo (reba 1 Abakorinto 15:10; Abakolosayi 1:29). Ibisonga byose bigomba gukora umurimo kubw’isoko no gusabana n’Imana no kwishingikiriza kuri We (Yohana 15).
(8) Hamwe n’amagambo, ‘nyir’icyubahiro n’ubutware’ Petero aratwibutsa ko uko ibyakozwe byaba bingana kose, umugambi cyangwa intego y’ibanze ni icyubahiro n’ubutware by’Imana ku bw’Umwami Yesu. Ibi bigize ihame ry’ingenzi n’imbuzi ishobora kugenga ubugingo bwose n’umurimo wose by’umukristo nk’igisonga cy’ibintu bitandukanye by’ubuntu bw’Imana. Kubera tuvukana kamera yikunda, biratworohera cyane gukora umurimo kubwa gahunda zo kwikunda - ngo twemerwe n’abandi, ngo dushimwe, kubw’umwanya runaka, cyangwa icyubahiro. Iyi yari imwe mu ngorane Pawulo yavuzeho zo mu itorero ry’i Korinto. Bamwe mu Banyakorinto bakoreshaga impano zabo, cyane cyane izitangarirwa n’izihururirwa, nko kuvuga izindi ndimi, kubw’inyungu zabo. Pawulo yaravuze ati ‘Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ...’ (1 Abakorinto 14:4a). Mu yandi magambo, bakoreshaga iyi mpano ku bw’imigambi yo kwikunda. Nubwo uvuga ururimi rutamenyekana adasobanukirwa ibyo avuga (umurongo wa 14), ariyungura ubwe ku bw’amaranga-mutima no kunezererwa ibyo. Mu buryo bwumvikana, impamvu ye y’ibanze ntabwo ishingiye ku ishimwe ry’urukundo afitiye abandi (1 Abakorinto 12:31b-13:13; 14:4b, 12), bityo ntibiba bigenewe guhesha Imana icyubahiro (1 Abakorinto 10:31).
Mu mirongo ya 1-2, Pawulo atwigisha amahame abiri ya ngombwa cyane ngo dukoreshe impano z’Umwuka nk’ibisonga by’Imana. Amahame akoreshwa ku buryo dukwiriye kubona abandi n’uko bakoresha impano zabo, n’uko twagombye kwitekerezaho mu buryo dukoresha impano zacu. Akenshi, abantu bakunda kwigana uko abandi bitwara kandi bakora umurimo wabo n’uburyo bakoresha impano zabo, cyane cyane ku bapasitoro n’abavuga-butumwa b’Ijambo ry’Imana. Nk’uko muri 1 Samweli 16:7 hatwigisha, abantu batangazwa n’ibintu nk’impano z’abantu, abantu bazi gushyushya urugamba, abateye neza ku mubiri, abafite ijwi ryiza, abahanga batangarirwa, n’abahanga mu kuvuga za disikuru. Imana ku rundi ruhande, ireba ku mutima kandi ntibera (Ibyakozwe 10:34; Abaroma 2:11; Abagalatiya 2:6; Abefeso 6:9). Ireba ikindi kintu mu gisonga; ireba kwiringirwa kuva mu mutima w’urukundo no kuyitangira (reba Ibyahishuwe 2:1-5 hamwe na 1 Abatesalonike 1:3). Abatesalonike bari abakozi bakunda umurimo no kwihangana. Imbuto zo kwizera, urukundo, n’ibyiringiro bituma turangamira ubugingo bw’imbere nk’isoko nyakuri y’imirimo myiza y’abizera b’i Tesalonike.
None ayo mahame uko ari abiri ni ayahe?
(1) ‘Nuko rero umuntu ajye adutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana’
Aho gufata abandi nk’ibigirwamana, tukabatangarira, cyangwa kugereranya abantu n’abandi ukoresheje ibipimo by’abantu (reba imirongo ya 6-7; 2 Abakorinto 10:7-12), tugomba kureba abandi bizera (natwe turimo birumvikana) nk’ibikoresho, abagaragu, n’ibisonga by’ubuntu bw’Imana. (Reba kandi umenye imirongo ibanza yo mu 1 Abakorinto 3:5-9 nk’ibibanziriza 4:1-2).
‘Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko ...’ (umurongo wa 1) ni inshinga itondaguwe mu buryo bw’itegeko. Uvuga uko Imana ishaka ko tureba abatwigisha cyangwa abandi mu buryo bakoresha aby’ubusonga bw’impano zabo. Pawulo yakoresheje ngenga ya gatatu ahari ngo abigire rusange (ntibyagombye kubonwa nk’itegeko), ariko ibyo yavuze aha ni itegeko kandi bihwanye no kuvuga ngo, ‘Mudutekereze muri ubu buryo’.
‘Mudutekereze’ ni Ikigiriki logizomai rivuga ‘kubara, gupima’, ‘gusuzuma, kugereranya, kureba, gushyira mu cyiciro kimwe na’. Rikoreshwa muri Bibiliya y’Ikigiriki yitwa Septante muri Yesaya 53:12 ahavuga ngo ‘akabaranwa n’abagome’. None tugomba kureba dute abantu mu gukoresha impano zabo?
Tugomba kubabona nk’abagaragu’. Iki ni Ikigiriki huperetes. Mbere ryari ryerekeye k’umuntu ‘wakoraga ku rwego rwo hasi y’ubwato’. Hanyuma ryaje gukoreshwa ku mugaragu cyangwa umwungiriza ukorera Shebuja cyangwa umutware. Rifite igitekerezo cyo gutegekwa kandi ryerekana isano umugaragu agirana n’Umwami cyangwa ku bandi nk’umugaragu, utari umutware. Tugomba kurebana nk’abagaragu bari munsi y’ubutware bwa Kristo.
‘Nk’ibisonga’ ni oikonmos kandi, nk’uko twabibonye haruguru, ryerekana ko nta n’umwe muri twe uri nyir’ibintu, ariko abagaragu babikijwe byinshi bafitemo uruhare. Intumwa Pawulo yari afite uruhare rwo gukwiza Ijambo ry’Imana ku bandi bagaragu.
(2) ‘Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava’ (umurongo wa 2)
Uyu murongo utwereka ihame rya kabiri. Icyo Imana ishaka, kandi bityo tugomba gushaka muri twe no mu busonga bw’abandi, ni ukwiringirwa kuva mu mutima ubonereye Umwami.
‘Bishakwaho’ ni Ikigiriki zeteo rivuga ‘gushakisha, gushaka’, hanyuma ryaje kuvuga ‘kugerageza kubona, kwihatira, kugamiza, kwifuza’. Nyuma ryaje kuvuga ‘gusaba, gushaka’.118
None ni iki tugomba gushaka no gusaba twe ubwacu n’abandi? Abantu bafite ingufu, bararabagirana? Oya! Tugomba kureba ku ‘biringirwa’. Abiringirwa ni Ikigiriki pistos, wizerwa, wiringirwa, wo kwishingikirizaho, ugaragaza ukwizera, ukwiringirwa’.
Ni igiki gikenewe ku mugabo cyangwa umugore ngo abe uwiringirwa? Urufunguzo kuri iki kibazo ruboneka mu bice bibiri bigize iri jambo ‘kwizera - kwuzuye’. Umuntu wiringirwa ni uwuzuye kwizera. Mu gihe kimwe, umuntu nk’uwo ni uwo kwiringirwa kandi yitangira abandi. Pistos rikoreshwa ku Mana no ku kuri kw’Ibyandistwe, byombi byo kwizerwa.
(3)‘Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu; kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza’ (umurongo wa 3)
Muri uyu murongo, Pawulo atwereka irindi hame ry’ingenzi kandi ryerekeye gusobanukirwa no kwiringira amahame yo mu mirongo ya 1-2. Igitekerezo cyonyine gifite akamaro ni icy’Imana, kandi kubera ko ndi umugaragu wayo kandi icyo ishaka kuri njye akaba ari ukwiringirwa kuva mu kuyikunda, singomba gukura icyubahiro n’ibyiringiro mu bitekerezo by’abantu. Mu magambo yo mu 1 na 2 Abakorinto ibyo Pawulo avuga ku bitekerezo cyangwa guca imanza by’abantu, bishingiye ku bipimo byabo aho intego yabo ari umuntu w’inyuma, nkuko byagaragaye mu mirongo yo haruguru aha (ongera urebe 1 Samueli 16:7 na 1 Abakorinto 4:6-7; 2 Abakorinto 10:10). Ni ukuri hari umwanya wo guha abantu amanota bikozwe n’abantu beza mu kumenya impano n’ibyo tuzikoresha. Kandi tugomba kwemera gukosorwa iyo tugenda tunyuranije n’Ijambo ry’Imana. Ariko tugomba kwirinda gushima cyane cyangwa kumenya cyane abandi. Ntitugomba kureba ku bitekerezo by’abantu, ku bifite umumaro byaba byiza cyangwa bibi. Inshuti nziza twiringira itubwira ukuri ni ingenzi. Ibyo badukorera bishobora kuduha uburyo bwo gukura no guhinduka.
Kubera ko impano ari imbuto z’ubuntu bw’Imana, ntizigomba kutubera ikintu cyo kwirata muri twe ubwacu cyangwa mu bandi cyangwa se ngo twisuzugure kubera kutagira impano undi mukristo afite. Ibi ni ukuri n’iyo umuntu akoresha neza impano ze kubera ko nyuma ya byose Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira (Abafilipi 2:13), ikanakuza impano zacu (Abaroma 12:3; 1 Abakorinto 12:4-6; 15:10).
Ibice 11 bibanza by’Abaroma byerekeye ku nyigisho z’amahame kandi bishyiraho urufatiro rushingiye kuri Bibiliya, ku bugingo bw’umukristo. Mu gice cya 12, Pawulo avuga ku byo gushyira mu bikorwa n’ingaruka zishobora gukurikiraho ku mukristo mu bugingo bwe bwa buri munsi mu isi irwanya cyane gahunda y’Imana. Igitekerezo cy’ingenzi cyangwa intumbero y’iki cyiciro cy’ibyo gushyirwa mu bikorwa yerekeye ubumwe. Isi yacu ni iy’ubumwe kandi ni ngomwa ko tumenya uko Imana ishaka ko tubaho muri ubwo bumwe. Bityo intumwa ivuga amoko atandatu y’ubumwe y’ingenzi ku bushobozi bwacu bwo kubaho mu isi nk’ubwoko bw’Imana:
(1) Ku byerekeye Imana (12:1-2)
(2) Ku byerekeye itorero (12:3-16)
(3) Ku byerekeye abo tubana nabo (12:17-21)
(4) Ku byerekeye igihugu (13:1-7)
(5) Ku byerekeye ibihe bizaza (13:8-14)
(6) Ku byerekeye abakristo iyo batavuga rumwe (14:1-15;13).
Ubumwe bukomeye kurusha ubundi bwose kandi bw’ifatizo ni ubumwe bw’umuntu n’Imana. Iyo ubu bumwe bumeze nabi, ubundi bumwe bwacu bwose bumera nabi haba imuhira, mu itorero, cyangwa mu bo tubana. Muri ibi byose hari ubumwe bw’uburyo bubiri bw’ingenzi. Bumwe ni ubumwe n’Imana ubundi ni ubumwe n’abantu. Umukiza yatwigishije ko Amategeko (cyangwa se Ijambo ry’Imana) ashobora kugabanywamo amategeko abiri makuru: gukunda Imana n’umutima wawe wose, kandi ngo kubw’ubwo bumwe umuntu agomba gukunda mugenzi we (Matayo 22:34 n’imirongo ikurikira; Mariko 12:29-31).
Hano mu Baroma, Intumwa itwigisha ukuri nk’uko. Abaroma 12:1-2 ni ihamagarwa ry’umwizera ngo ahe Imana ubugingo bwe nk’igikorwa gikwiriye cyo kuyisenga kivuye mu bugwaneza bukomeye bw’Imana buvugwa mu bice bibanza. Ni uburyo umwizera yinjira mu murimo w’Imana mbere y’ubundi bumwe bwose bw’ubugingo.
Umurimo ugomba mbere na mbere gukorerwa Imana, ukorerwa mu gufasha abandi. Ugukorera Imana kwacu mu kuyisenga gukwiriye kuva mu Ijambo ry’Imana n’Umurimo Wayo mu bugingo bwacu. Ni ugusenga gukwiriye, si kwa gutwarwa kudasobanutse, gusenga uko twishakiye kw’abapagani. Kugira ngo tugire gusenga nk’uku, tugomba kureka kwishushanya n’iyi si idukikije, kandi ubwenge bwacu bukaba bushya, bugahinduka kugira ngo turebe ibintu byose mu buryo bwubaha Imana.
Imirongo ikurikira yerekana mu magambo arambuye ibyo gukoresha ubwo bwenge bushya. Pawulo atanga urutonde mu mirongo ya 3-8 rw’uko umukristo akwiriye gutekereza impano z’umwuka.119
‘Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe ...’. Aha Pawulo aratwereka ko ndetse n’inyigisho ye ikurikira impano z’Umwuka ari imbuto y’impano yahawe n’Umwuka, ‘ubuntu nahawe’ (reba 1:5). Uko ubushobozi bwacu n’umurimo wacu mu mubiri wa Kristo byangana kose, ni ingaruka z’impano twahawe n’Imana. Ibi byerekana uko Imana ishobora gukoresha impano zacu mu buryo bunyuranye mu isi hose binyuze mu nzandiko, ibitabo, ibinyamakuru, radiyo, televiziyo, orudinateri na ndetse noneho no kuri Intarineti.
‘Umuntu wese muri mwe’. Ibi byerekana ubusobanuro no gushyirwa mu bikorwa na bose by’impano z’Umwuka. Na none, nta mwizera uhejwe kumenya uku kuri no kugushyira mu bikorwa.
‘Mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera’. Bibiliya yitwa NIV yo ihavuga itya: ‘Mwitekereze mu buryo bucishije bugufi’. Kwitekereza uko turi kandi twicishije bugufi ni sophroneo, ‘kugira ubwenge nyakuri, gushyira mu gaciro, kumva ibintu’. Ryakoreshejwe k’uwari utewe na dayimoni, igihe Umukiza yari amaze kumwirukanamo abadayimoni, yavuzwe nk’uwambaye akagira ubwenge nk’abandi’ (Mariko 5:15).
Bityo aha hari uguhamagarira buri mwizera kumenya impano z’Umwuka ze izo arizo, hanyuma ashingiye kuri ubwo bumenyi no kwemera (ni ukuvuga kwizera), agashaka kumenya umurimo cyangwa imirimo Imana ishaka ko akora mu murimo wa Kristo. Uku kwemera gutangirira ku gusuzuma neza ubushobozi bwacu mu by’Umwuka tukagera mu gusuzuma gukwiriye kw’impano zacu. Ariko ibitandukanye n’intumbero muri iyi si yacu ya none ku byo kwisuzuma, ni ukwirinda kwirata no kwifata uko tutari. Bityo, aha turahamagarirwa gutekereza neza nyakuri. Igipimo cy’uko dutekereza ni uko ‘nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera’, cyangwa nk’uko NIV ibisobanura, ‘nk’uko ikigero cyo kwizera Imana yabahaye kingana’. Ariko se ni ‘kigero ki cyo kwizera’ Imana yaduhaye cyangwa yatugereye?
‘Yagereye’ ni merizo, ‘guha buri muntu, kugenera, kugabanya, kugaba imigabo’. Icyo Imana itanga cyangwa igaba cyitwa ‘ikigero cyo kwizera’. Ariko se ikigero cyo kwizera ni iki? ‘Ikigero’ ni Ikigiriki metron rishobora gukoreshwa nk’urugero rwo gupimisha, cyangwa se nk’aha, ingaruka z’icyakozwe, ubwinshi n’ubwiza bw’igitangwa. Muri iki gice, ryerekeye ku mpano z’Umwuka Imana iha buri mwizera ngo akorere abandi.
‘Cyo kwizera’ ryerekana isoko cyangwa umuyoboro. Bishobora kuba byerekeye ku by’uko Imana itanga impano z’Umwuka ku bizera Kristo, cyangwa ryerekeye ku kwizera gukoreshwa mu kumenya kamere y’impano z’umuntu ahabwa n’Imana, no kuzikoresha mu murimo w’Imana. Ubu busobanuro bwombi birumvikana ni bwo.
Umubiri wa Kristo ubabazwa cyane iyo abizera bakabirije impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakorinto 3), cyangwa gusuzugura impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakorinto 12). Wiersbe yaranditse ati :
Si amakosa ku mukristo kwemera impano mu bugingo bwe no mu bugingo bw’abandi. Amakosa ni ugushaka kwiha agaciro katari ko. Nta cyangiza cyane mu itorero ryigenga nk’umukristo wikabiriza ubwe maze akagerageza gukora umurimo adashoboye. (Rimwe na rimwe n’ibitandukanye n’ibi bibaho, abantu bakisuzugura ubwabo. Iyi myifatire yombi ni amakosa).120
(1) Ikigereranyo cy’umubiri (12:4-5)
Mu gukoresha ikigereranyo cy’umubiri w’umuntu, Pawulo yerekana ubumwe abizera bose bafite nk’ingingo z’umubiri wa Kristo, itorero. Mu kurema umubiri wa Kristo, Umwuka Wera yaremye ubumwe bw’ibintu bitandukanye kimwe n’umubiri w’umuntu. Nubwo turi umubiri umwe muri Kristo, turi ingingo nyinshi kandi buri mwizera ni urugingo rw’ingenzi rw’umubiri wa Kristo, kandi afite umurimo w’Umwuka wihariye agomba gukora. Iki kigereranyo gisobanuwe mu magambo arambuye mu 1 Abakorinto 12:12-31. Umurongo wa 5 werekana ibintu bitatu by’ingenzi: ubumwe (turi umubiri umwe), gutandukana kw’imirimo (buri rugingo ku giti cyarwo), gukenerana no kwuzuzanya kandi buri rugingo ari urw’izindi (rumwe ni urw’urundi).
(2) Uruhare (12:6-8)
Kimwe n’umubiri w’umuntu, kamere y’uyu mubiri w’Umwuka isaba ko buri rugingo rukoresha impano zarwo rutikorera ubwarwo ahubwo ari kubw’ubuzima bwiza no gukura kw’umubiri wose (reba 1 Abakorinto12:12-31). Impano zirindwi ziravugwa aha, birumvikana si zose (reba na none 1 Abakorinto 12:8-10, 28-31, n’Abefeso 4:11).
Ubusobanuro bugufi bw’izi mpano zivugwa mu bindi bice buri hepfo aha. Ubu ngubu, intego mu kureba iki gice cyihariye twavuzeho irimo uburyo bubiri.
(1) Nk’igice cy’uburyo bwo guhindurwa n’Ijambo ry’Imana no kwiha Kristo (Abaroma 12:1-2), dushaka gufasha abizera kumenya abo ari bo muri Kristo - abakozi b’Imana bafite impano. Nk’uko byavuzwe haruguru, Imana ntiyaduhamagariye kuba indorerezi cyangwa abiyicarira, bakanyunyuza, kandi tugahemba abandi badukorera umurimo w’Imana. Ahubwo, Ishaka ko twicara, tukanyunyuza, hanyuma, kubw’imbaraga zihindura z’ubuntu bwayo, tukayikorera.
(2) Intego ya kabiri yerekeranye n’impamvu. Gusobanukirwa iby’impano zacu nk’ingingo z’umubiri wa Kristo byagombye gufasha mu kudutera inkunga ngo tumenye impano zacu kandi ngo dukore umurimo w’Imana.
Ijambo ry’Ikigiriki ry’ibanze rikoreshwa mu Isezerano Rishya ku mpano z’Umwuka ni charisma, ‘impano y’ubugwaneza, impano y’ubuntu’. Rituruka kuri charis risobanura ‘ubuntu’. Impano ntawe uzigororerwa cyangwa ngo azikorere.
(1) Impano ni ubushobozi bwihariye umuntu ahabwa ku buntu (kamere)
(2) Impano zitangwa n’Umwuka Wera - impano iva mu ijuru (isoko).
(3) Impano zihabwa buri wese wizera Kristo (abazihabwa)
(4) Impano ni izo gukorera umubiri wa Kristo kugira ngo ugwire (ivugabutumwa), mu bwiza (gukomezwa), no mu biwugize (imirimo n’inzego zo mu itorero) - intego y’ako kanya.
(5) Impano ni izo guhesha Imana icyubahiro (intego y’ibanze).
Impano z’Umwuka ni impano zihariye z’Imana iha abizera ngo ibashoboze umurimo wihariye ukorerwa umubiri wa Kristo mu isi.
Ibyerekeye impano z’umurimo cyangwa gufasha, hashobora kubamo italanto umuntu avukana.
(1) ‘Impano’ (1 Abakorinto 1:7; 12:4; 1 Petero 4:10). Ijambo ry’Ikigiriki ni charisma.
(2) ‘Ubuntu’ (Ibyakozwe 4:33; Abaroma 12:3; 2 Abakorinto 8:7). Ijambo ry’Ikigiriki ni charis.
(3) ‘Ikigero cyo kwizera’ (Abaroma 12:3).
(4) ‘Iyigaragaza ry’Umwuka’ (1 Abakorinto 12:7).
(1) Si urwego mu itorero ryigenga nk’umukuru w’itorero cyangwa umudiyakoni. Impano zimwe zitangirwa gukorera neza muri izo nzego, ariko urwego n’impano biratandukanye.
(2) Si ahantu runaka hihariye cyangwa ahantu ho gukorera. Ni ubushobozi bwo gukora, si ahantu umuntu akorera. Umwalimu ashobora kwigisha ishuri ryo ku cyumweru, mu mahugurwa, mu kwiga Bibiliya imuhira cyangwa nk’umumisiyoneri mu gihande icyo ari cyo cyose ku isi.
(3) Impano y’Umwuka si ikigero cy’imyaka runaka. Umuntu ashobora kwumva yisanga yigisha abana kurusha abantu bakuru cyangwa yigisha abantu bakuru kurusha abana. Ariko iyo umuntu afite impano yo kwigisha nyakuri, ashobora kumenya uko agomba kwifata kuri buri kigero cy’imyaka, nubwo Imana ishobora kumuha umutwaro ku kigero cy’imyaka runaka.
(4) Impano y’Umwuka si ubuhanga runaka cyangwa uburyo bwo gukura bw’umurimo. Impano yo kwigisha ishobora gukoreshwa kuri radiyo, mu kwandika cyangwa mu ishuri n’ahandi.
(5) Si umuntu uteye mu buryo runaka (ushyushya urugamba, urabagirana, ufite imbaraga n’ibindi) (reba 1 Abakorinto 2:1-5 hamwe na 2 Abakorinto 10:10).
Dukurikije 1 Abakorinto 2:4 n’uwa 11, kugaba impano z’Umwuka ni igikorwa cy’Umwuka Wera.
1 Abakorinto 12:4 ‘Icyakora harihw’impano z’uburyo bwinshi, arik’Umwuka n’umwe.’
12:11 “Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashatse.”
Umwuka Wera, rero, ni We mugaba w’ibanze w’impano. Mu gihe Umwami nk’umutwe w’itorero ayobora uko impano zihabwa abantu n’imirimo yabo, Data wa twese we azigira nyinshi kandi zitandukanye (1 Abakorinto 12:5-6), impano ubwazo zitangwa n’Umwuka.
Nk’uko bigaragara mu bugingo kandi nk’uko bivugwa mu Byanditswe, nta muntu n’umwe ufite impano zose (1 Abakorinto 12:29-30), ariko buri mukristo afite nibura impano imwe (1 Petero 4:10). Ibi bidufasha kubona ukuntu ari ngombwa ku bizera bose kumenya impano zabo izo ari zo no kuzikoresha. Nta n’umwe ugomba guhora yiyerekana. Nta mwizera ushobora kwiha gutangira gukora ibikenewe byose. Igikenewe ku bayobozi ni uguhugura, gutera inkunga, kureka abandi nabo bakigisha mu itorero nk’uko impano zabo no kuyoborwa n’Imana biri.
(1) Impano ntizitangwa hakurikijwe gukura mu by’Umwuka. Itorero ry’i Korinto ryari itorero rya kamere ariko basaga n’abafite impano nyinshi (1 Abakorinto 3:1-4,7).
(2) Impano ntizitangwa hakurikijwe amashuri uzihabwa yize. Gereranya abigishwa (Ibyakozwe 4:13; 2:6-8).
(3) Biragaragara na none ko impano z’Umwuka zidatangwa hakurikijwe icyifuzo cyangwa amasengesho kubera ko zitangwa kubw’ubushake bw’Umwuka iyo ashyira abizera mu mubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:11-13).
Ibyanditswe bivuga ko abizera bose bafite impano. Iyaba impano zitatangwaga igihe cyo gukizwa, hagombye kubaho igihe ibyo bitaba ari ukuri. Rimwe na rimwe mu 1 Abakorinto 12:31 hakoreshwa mu kwigisha ko abizera bagomba gusenga no gushaka impano, ariko uyu murongo uvuga ko itorero ry’i Korinto ryari rikeneye kwerekana umuhati w’impano zubaka aho kuba izo kwiyerekana.
Muri 1 Timoteyo 4:14 na 2 Timoteyo 1:6 mu buryo bushoboka bwose ‘herekeye ku byabaye i Lusitira mu rugendo rw’ubutumwa rwa kabiri rwa Pawulo. Niho Timoteyo, kubw’igikorwa cy’Umwuka Wera, yahawe iyi mpano. Kuri ibi no kubwa kamere y’umurimo we yamenyeshejwe kubwo (dia) amagambo y’ubuhanuzi y’abareberezi.122 Amagambo y’ubuhanuzi yabibwiye Timoteyo n’abari aho bose nuko abakuru bari hamwe na Pawulo babyemeza bamurambikaho ibiganza.
Mugihe bigibwaho impaka, ukuri kw’Ibyanditswe n’amateka bishimangira iby’uko Umwuka atatanze impano zose kuri buri gisekuru. Impano zimwe z’Umwuka zakoreshejwe mu bihe bya mbere y’itorero ngo zihamye ubutumwa bw’intumwa n’abahanuzi no gushinga urufatiro rw’itorero.
Ryrie yaranditse ati :
Habayeho impano zubatse ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi (Abefeso 2:20), izo mpano ntizabayeho mu bihe byo kwubaka inzego z’itorero. Ababayeho mu gihe cya Kristo bagize impano z’Umwuka zo gukora ibitangaza zitabonetse mu gisekuru cyamukurikiye (Abaheburayo 2:3-4).123
Rimwe na rimwe bivugwa ko Abaheburayo 2:3-4 higisha ko impano zo gukora ibitangaza zivugwa mu murongo wa 4 zikomeza n’uyu munsi kubera inshinga ‘ihamya’, yerekana ko izi mpano zikomeza. Ariko ubu ni uburyo bukozwe nk’inshinga kandi bugengwa n’inshinga-fatizo yo muri iyo nteruro buba burimo. Abavuga ko izo mpano zo gukora ibitangaza zikomeje babikura ku nshinga yo mu gihe kizaza yo mu murongo wa 3, ‘tuzarokoka dute’. Bo basobanura bati, ‘tuzarokoka dute kandi Imana ikomeje guhamya ...’ cyangwa ibisa n’ibi.
Ariko inshinga ya bugufi kandi yumvikana ijyana n’iyo yindi ni “tukagahamirizwa” yo mu murongo wa 3. ‘Tukagahamirizwa’ ni inshinga itondaguye mu ndagihe ariko yerekeye ku gikorwa cyashize. Iyi nshinga rero, yerekana ko ikoreshwa mu guhamiriza, ‘ihamirisha ibimenyetso ...’. Ariko ikibazo ni kuri nde? Byari “kuri twe” (umwanditsi n’abo mu gihe cye) n’abamwumvise (intumwa zabanye n’Umwami), Imana ifatanije na bo guhamya (ni ukuvuga abamwumvise)’. Mu nkuru yanditswe kuri Interineti na “The Biblical Studies Foundation’s Web Page (www.bible.org),” Dan Wallace atanga ubusobanuro bw’ikiboneza-mvugo bukomeye bw’iki gihe hanyuma agasoza mu buryo bukurikira :
Muri byose, mu Baheburayo 2:3-4 hasa n’ahatwumvisha ko impano yo gukora ibitagaza muri rusange yarekeye aho.124 Byongeye, iyi mirongo itwumvisha gihamya y’intego y’impano z’ibitangaza: guhamya ko Imana yarimo ikora ikintu gishya. Ingingo y’igitabo cy’Abaheburayo cyose ishingiye kuri ubu buhamya: hari uguhishurwa gushya kandi kwa nyuma muri Yesu Kristo (reba 1:1-2). Ni We Isezerano rya Kera ryose rivugaho; ni We usumba ubutambyi bwa Aroni, abahanuzi, n’abamarayika. Ni Imana mu mubiri. Ese ntibigaragara ko muri uru rwandiko rwanditswe neza, ingingo ivuga cyane ku Byanditswe kurusha ibikorwa? Ikintu gikomeye umwanditsi avuga ku by’abo yandikira babonye ni ibyo bahagazeho mu gihe cyashize. Iyo impano yo gukora ibitangaza iba yarakomeje mbese uyu mwanditsi (nka Pawulo mu Abagalatiya 3:5) ntaba yarakoresheje ingingo nk’iyi?
Sinshaka kuvuga ko iki gice cyonyine gitanga igisubizo kuri iyi ngorane y’igihe impano zo gukora ibitangaza zamaze. Ariko uko umuntu abona izo mpano kose, iki gice gikeneye kuvuguruzwa.125
Impano zigomba kumenywa, gukuzwa, gukoreshwa mu kwizera, mu mirimo ikomeye, no gusenga (Abaroma 1:3; Abakolosayi 1:9-2:2; 1 Abakorinto 15:10).
Nubwo Umwuka ari isoko y’impano z’Umwuka, umwizera ashobora kugira uruhare mu gukuza impano ze. Ashobora kwifuza kubona zikuze neza kandi ko ari gukorera Umwami uko ashoboye (1 Abakorinto 12:31). Kwifuza impano nziza kurusha izindi si ukwicara hamwe ngo ushake ukwizera guhagije ngo umuntu abasha gupfa kuzibona. Bisaba kwitegura neza. Urugero, niba umuntu yifuje impano yo kwigisha, bimusaba nta gushidikanya kumara imyaka myinshi amenyereza iyo mpano. Umwuka Wera ntawe umuyobora uko atanga impano, ariko mu kuzikuza Akorera mu bantu n’ibyifuzo byabo, no kudashobora kwabo, n’ibyo bararikira ...126
Muri iyi mbonerahamwe ikurikira, Ijambo ry’Ubwenge n’Ijambo ryo kumenya asa n’avuga kimwe ku mpano zo guhindura abandi abigishwa no kwigisha.
Abaroma 12:6-8 |
Abefeso 4:11 |
1 Petero 4:11 |
Guhanura Kugabura iby’Imana Kwigisha Guhugura/Gushisikariza Kugira ubuntu Gutwara/Gutegeka Kugira imbabazi |
Kuba intumwa Guhanura Kuvuga ubutumwa Abungeri,abigisha cyangwa abungeri n’abigisha |
Kuvuga Gukorera Umwami Cyangwa gufasha |
I Abakorinto 12:6-10 |
I Abakorinto 12:28 |
I Abakorinto 12:29-30 |
Ijambo ry’ ubwenge Ijambo ryo kumenya Ukwizera Gukiza abarwayi Ibitangaza Guhanura Kurobanura imyuka Gusobanura indimi |
Kuba intumwa Guhanura Kwigisha Gukora ibitangaza Gukiza abarwayi Gufasha Gukoresha ubutware Kuvuga indimi |
Kuba intumwa Guhanura Kwigisha Gukora ibitangaza Gukiza indwara Kuvuga indimi Gusobanura indimi |
Nk’uko byavuzwe haruguru, bamwe bizera ko uru rutonde rwerekana gusa impano Imana iha itorero kubera ko rugenda runyurana kandi iyo ugiye ufata rumwe rumwe akaba nta na rumwe rwuzuye. Icyakora, Isezerano Rishya ni igice cyo guhishurwa kw’Imana kuri twe kandi hamwe biduha urutonde rwuzuye rw’impano z’Umwuka zahawe itorero. Icyakora, kuri ibi, hari italanto nyinshi zivukanwa, abantu bashobora gukoresha mu murimo n’impano z’Umwuka zabo. Urugero, abigisha bamwe banafite impano mu by’ubukorikori bityo bakaba babasha guteza imbere impano yabo yo kwigisha ku bw’iyo mpano y’ubukorikori. Namenye ko n’abanyabukorikori bari bafite impano yo kwigisha, bityo bashobaraga gufasha abigisha mu gutegura imfasha-nyigisho.
Kuba Intumwa bishobora kugira ubusobanuro rusange n’ubusobanuro bwihariye. Mu buryo rusange ayo magambo avuga uwatumwe cyangwa intumwa. Ijambo ry’Ikilatini rivuga kimwe n’aya mgambo ni misiyoneri. Muri rusange buri mukristo ni umumisiyoneri cyangwa intumwa kubera ko yoherejwe muri iyi si ngo atange ubuhamya. Epafura ni urugero, kubera ko ijambo ‘intumwa’ rikoreshwa kuri we (‘mbatumaho Epafura’ Abafilipi 2:25). Icyakora, mu buryo bwihariye, impano yo kuba intumwa ikoreshwa kuri ba bandi 12 (ahari n’abandi bake nka Pawulo na Barinaba, (Ibyakozwe 14:14). Babaye abayobozi bashyizeho urufatiro rw’itorero kandi bahamijwe n’ibimenyetso byihariye (Abefeso 2:20). Kubera ko iyi yari impano yo mu bihe bya mbere by’amateka y’itorero igihe urufatiro rwayo rwashyirwagaho uko bigaragara, gukenera iyo mpano ku bwe no kuyitanga byararangiye. ‘Kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni We buye rikomeza imfuruka’ (Abefeso 2:20).
Iri jambo naryo rikoreshwa mu buryo rusange n’uburyo bwihariye. Mu buryo rusange rivuga kubwiriza; bityo muri rusange, kubwiriza ni uguhanura, kandi umubwiriza-butumwa ni umuhanuzi kuko avuga ubutumwa buvuye ku Mana. Ariko impano yo guhanura yabagamo guhabwa ubutumwa n’Imana ubwayo mu guhishurirwa kwihariye, bayoborwaga mu kubwira abantu, bigahamwa, mu buryo bwihariye, n’Imana ubwayo. Ibikubiye muri ubwo butumwa bishobora kubamo kuvuga ibizaba (dukunze gutekereza ko ari byo guhanura), ariko na none bwabaga bukubiyemo uguhishurwa kuva ku Mana ku byerekeye ibihe turimo.
Iyi na yo yari impano yari ifite igihe igomba kurangirira mu gukenerwa no gukoreshwa, kuko yari ikenewe mu kwandika Isezerano Rishya kandi ukubaho kwayo kwahagaze igihe ibitabo byari byuzuye / birangiye. Ubutumwa bw’Imana bwari icyo gihe mu buryo bwanditse, kandi nta kundi guhishurwa kwabayeho kwiyongera kuri uko kwanditswe.
Impano y’ubuhanuzi ishobora kuba yaratanzwe cyane mu bihe by’Isezerano Rishya, nubwo Ibyanditswe bivuga abahanuzi bake. Abahanuzi bavuze iby’amapfa yagombaga gutera kuva i Yerusalemu kugera Antiyokiya. Umwe muri abo yari Agabo (Ibyakozwe 11:27-28). Abahanuzi na none bavugwa mu itorero ry’Antiyokiya (Ibyakozwe 13:10), kandi Filipo yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga (Ibyakozwe 21:9). Abahanuzi na none bari bakomeye mu itorero ry’i Korinto (1 Abakorinto 14).
Ubu ni ubushobozi bwo kwerekana ibimenyetso. Pawulo yakoresheje iyi mpano ari mu Efeso igihe yakizaga abantu mu buryo butangaje (Ibyakozwe 19:11-12). Ariko, nubwo yari afite impano yo gukora ibitangaza, ntiyabonye ko yayikoresha ku bya Epafura (Abafilipi 2:27) na Timoteyo (1 Timoteyo 5:23). Impano yo gukiza abarwayi isa n’iyo mu rwego rwihariye mu mpano ngari yo gukora ibitangaza. Urugero rw’impano yo gukora ibitangaza bitari ugukiza bigaragara igihe Pawulo ashyira ubuhumyi kuri Eluma umukonikoni w’i Pafo muri Kupuro mu rugendo rwa Pawulo rwa mbere (Ibyakozwe 13:11).
Hagomba kubaho itandukaniro hagati yo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi n’impano zo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi. Impano y’Umwuka ni ubushobozi Imana iha umuntu bwo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi ku bw’intego yo kuyikorera. Icyakora, igitangaza cyangwa gukiza abarwayi bishobora gukorwa bitari mu buryo bwo gukoresha impano. Igitangaza cy’ikimenyetso kigaragara cyaherekeje kwuzuzwa Umwuka bivugwa mu Byakozwe 4:31 byari bitandukanye no gukoresha impano k’uwo ari we wese. Igitangaza cyo gukizwa kwa Ainea w’i Luda cyari nk’uko bigaragara igikorwa cyo gukoresha impano kwa Petero (Ibyakozwe 9:34), mu gihe kuzurwa na Petero kwa Doruka w’i Yopa gushobora kuba kutari gukoresha impano ahubwo ari igikorwa cyo gusubiza amasengesho kw’Imana (Ibyakozwe 9:40). Bityo buri gitangaza cyangwa buri gukiza umurwayi si igikorwa cy’impano ijyana na byo iba ikoreshejwe.
Nk’ingaruka rero, ntibivuga ko niba hari uvuga ko impano zo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi zari iz’igihe gito, aba avuze ko Imana idakora ibitangaza cyangwa se ngo ikize muri ibi bihe turimo. Aba avuga gusa ko impano zitagitangwa kubera ko intego yihariye zatangirwaga mbere (ni ukuvuga, guhamya ubutumwa bwo ku munwa) yarangije kubaho.
Niba gutangwa kw’izi mpano zihariye kwari kugenewe itorero rya mbere gusa, ni mu wuhe mucyo umuntu ashobora kurebera ibyo gukiza muri ibi bihe turimo? Hano hari ingingo zimwe zishobora kurebwaho mu gushaka igisubizo.
(1) Nk’uko byavuzwe, Imana ishobora kandi ikiza atari mu buryo bwo gukoresha impano yo gukiza. Isubiza amasengesho kandi iyasubiza ikurikije ingorane igaragara, iyo ari ibisubizo nk’ibyo ku masengesho ntibiba ari impano yo gukiza.
(2) Biragaragara ko atari ubushake bw’Imana gukiza buri wese. Urugero, ntibyabaye ubushake bw’Imana gukiza Pawulo igishakwe ku mubiri (2 Abakorinto 12:8-9).
(3) Gukora ibitangaza no gukiza abarwayi ntibigomba guhwanywa n’ibidasanzwe. Muri rusange abakirisha ukwizera bavuga ko iyo wizeye imbaraga zidasanzwe z’Imana, ugomba no kwizera imbaraga zayo mu gukiza indwara uba usabira. Ibi si ukuri, kuko byaba ari ukuvuga ko ubwo ibya mbere ari ukuri n’ibindi bigomba kuba impamo. Imana ntikoresha imbabaraga zayo zidasanzwe ngo yerekane ko izifite. Byongeye, impano yigeze gutangwa yahawe itorero ryose.
(4) Kutareba ku bushobozi bw’abantu mu gukiza, hanyuma umuntu agasenga gusa kubwo gukizwa mu buryo bw’ibitangaza ni kimwe no gusengera isarura maze umuntu akiyicarira ntahinge ngo abibe. Imana ikoresha akenshi abantu mu gusohoza ubushake bwayo. Ibi ni ukuri mu birebana n’ubuzima.
(5) Abavuga ko impano yo gukiza abarwayi ikoreshwa muri iki gihe bakwemeza ko iyo mpano hari ibyo itabasha gukora, kuko badashobora gukiza amenyo aboze cyangwa ngo bakize ako kanya amagufka yavunitse.
(6) Ibivugwa ku bitangaza byo gukiza abarwayi (hamwe n’ingorane zavuzwe) bishobora kuba ukuri (ariko ibi ntibiba byanze bikunze ari impano), bishobora kuba ibinyoma, bishobora kuba gukiza ikintu kiba cyaratewe n’intekerezo.
Uko bigaragara izi ngingo zose uko ari esheshatu ntizikora kuri buri kintu, ariko zerekeye ikibazo cyo gukiza muri ibi bihe uko cyakabaye.
Ubu ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo kuvuga izindi ndimi. Mu bivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe, kuvuga indimi byagaragaye ko zari indimi z’amahanga. Nta gushidikanya ko ibi byari ukuri kuri Pentekote, kuko abantu babumvise mu ndimi zabo; kandi bisa n’aho ari indimi zimwe n’izavuzwe mu nzu ya Koruneliyo (kuko Petero yavuze ko ikintu nk’icyo cyabayeho kuri Pentekote (Ibyakozwe 10:46; 11:15).
Kwongeraho Ijambo ngo ‘zitamenyekana’ mu 1 Abakorinto 14 (risangwa mu busobanuro bumwe na Bibiliya ya KJV) byatumye abantu bamwe bakeka ko indimi zavuzwe mu itorero ry’i Korinto zari izitamenyekana, izo mu ijuru. Iryo jambo rikuweho umuntu yagereranya izo ndimi z’i Korinto n’izo mu Byakozwe; ni ukuvuga indimi z’amahanga. Uyu ni wo musozo wumvikana. Ibivuguruza ibi biboneka mu 1 Abakorinto 14:2 na 14, bisa n’ibyerekana ko indimi z’Abakorinto zari izitamenyekana. Uko biri kose, kuvuga indimi kwakoreshwaga nabi n’Abakorinto, kandi Pawulo yashakaga gushyiraho ibyo kwitonderwa mu kuzikoresha. Zagombaga gukoreshwa gusa mu gukomeza abakristo, bikozwe n’abantu babiri cyangwa batatu gusa mu iteraniro kandi ibyo bikaba gusa ari uko hari uwo gusobanura, kandi ntibishyirwe imbere yo guhanura. Impano yo gusobanura indimi ni impano ijyana n’impano yo kuvuga indimi. Impano yo kuvuga indimi yatangwaga nk’ikimenyetso ku batizera (1 Abakorinto 14:22) kandi cyane cyane ku batizera b’Abayuda (umurongo wa 21). Iyo itagikenewe ngo igitangaza kibe kitakiriho, birumvikana ko impano itaba igikenewe gutangwa. (Reba ibivugwa muri 1 Abakorinto 13:8 ku mpera y’iki gice).
Bite by’indimi muri ibi bihe bya none? Ntawabasha kuvuga ko Imana itabasha gutanga iyi mpano cyangwa izindi mu zarangije igihe cyazo kugera ubu. Ariko ibintu byerekana ko gukenera izo mpano kwarangiye Ijambo ry’Imana rimaze gusohoka. Mu kuri rero ibyo Abapentekote bavuga ko kuvuga indimi ari ikimenyetso cya ngombwa giherekeza umubatizo w’Umwuka Wera si ukuri. Ntacyo bimaze kuvuga ku byo abantu babona mu bugingo; umuntu agomba kugereranya ibyo abona n’Ijambo ry’Imana. Naho kuvuga indimi byaba bitarahagaze cyangwa ngo bibe impano y’igihe gito, icyo Ibyanditswe byibandaho si ugukoreshwa kw’iyi mpano. Na none, umuntu akwiriye kwibuka ko ku mbuto z’Umwuka hatarimo kuvuga indimi, kandi no gusa na Kristo ntibisaba kuvuga indimi, kuko Kristo atigeze azivuga. Imana iduhe kwicisha bugufi no kwiringirwa bihagije ngo dukomeze kwakira ibiva kuri We kandi kuri ibyo gusa.
Ubusobanuro bw’impano yo kuvuga Ubutumwa burimo ibitekerezo bibiri - ubwoko bw’Ubutumwa bubwirizwa (ni ukuvuga Inkuru Nziza y’Agakiza) n’ahantu buvugirwa (ni ukuvuga ahantu buvugirwa hatandukanye). Ubutumwa ni Inkuru Nziza, naho umurimo w’umuvuga-Butumwa ni ukujya hose. Mu rugero rw’ubugingo bwa Pawulo ubwe, igihe yamaraga ahantu hamwe mu ngendo ze z’ivugabutumwa rimwe na rimwe cyageraga ku myaka ibiri (Ibyakozwe 19:10) ubundi bikamara iminsi mike gusa (Ibyakozwe 17:14). Uko bigaragara umuntu ashobora gukora umurimo w’ububwiriza-butumwa nubwo yaba adafite iyo mpano, nkuko Pawulo ahugurira Timoteyo wari umupasitoro gukora umurimo w’ubuvuga-butumwa (2 Timoteyo 4:5).
Ijambo ‘umwungeri’ rivuga umushumba; bityo rero impano yo kuba umwungeri irimo kuyobora, guhaza, kwita, no gukingira umukumbi Imana iba yarahaye umuntu. Mu Befeso 4:11 umurimo wo kwigisha ufatanye n’uwo kuba umwungeri kandi mu Byakozwe igikorwa cyo kuyobora umukumbi cyongerwaho. Amagambo atatu: ‘umukuru w’itorero’, ‘umwepisikopi’, n’ ‘umwungeri’ (bisobanurwa ngo ‘kuragira’ mu Byakozwe 20:28 {KJV}) yose akoreshwa ku bayobozi bamwe bo mu itorero ry’Efeso (reba Ibyakozwe 20:17 na 28).
Kugabura iby’Imana bivuga gufasha. Impano yo kugabura iby’Imana ni impano yo gufasha cyangwa gukorera mu busobanuro rusange bw’iryo jambo. Mu gice cy’Abaroma yitwa impano yo kugabura iby’Imana; mu 1 Abakorinto impano yo gufasha abandi; mu Befeso tubwirwa ko izindi mpano zitangirwa intego yo gufasha abizera ngo bashobore kugabura iby’Imana. Iyi ni impano y’ibanze abakristo bose bagombye kugira no gukoresha ku bw’ikuzo ry’Umwami.
Kwigisha ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo gusobanura kuvuga rumwe kw’ibitandukanye byo guhishurwa kw’Imana. Uko bigaragara, rimwe na rimwe iyi mpano itangwa ukwayo (Abaroma 12:7) ariko ubundi igatanganwa n’impano yo kuba umwungeri (Abefeso 4:11). Bigaragara kurushaho ko impano yo kwigisha ishobora gutezwa imbere no kumenyerezwa. Niba dushobora kuvuga ko Petero yari afite iyi mpano, noneho byagaragara ko yagombye kubanza kwiga inzandiko za Pawulo ngo abashe kuzibasobanurira (2 Petero 3:16).
Kwizera ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo kwizera imbaraga z’Imana zo gutanga ibikenewe byihariye. Buri muntu yahawe urugero rwo kwizera (Abaroma 12:3), ariko si buri wese wahawe impano yo kwizera. Buri wese ashobora kwizera Imana, ariko ibi ntibyakwitwa kugira impano yo kwizera - biti ihi se nta cyo byaba bivuze kuba ivugwa nk’impano yihariye.
Guhugura birimo gutera inkunga, gukomeza no kugira inama abantu. Mumenye ko iyi ari impano yihariye kandi itandukanye n’impano yo kwigisha. Mu yandi magambo, kwigisha gushobora kubamo cyangwa kutabamo guhugura, kandi na none guhugura gushobora kubamo cyangwa kutabamo kwigisha.
Kurobanura imyuka ni ubushobozi bwo gutandukanya inkomoko y’ukuri cyangwa ibinyoma yo guhishurirwa kudasanzwe iyo kwabaga gutanzwe ku buryo bw’umunwa. Yari impano ya ngombwa mbere y’uko Ijambo ry’Imana ryandikwa, kuko hari abavugaga ko bazanye guhishura kuvuye ku Mana kandi batari abahanuzi b’ukuri.
Iyi isa n’impano yo kugabura iby’Imana, kubera ko itabara abarwaye n’abababaye.
Impano yo kugira ubuntu yerekeye ku guha abandi ku mafaranga yawe. Igomba gukoranwa kwicisha bugufi, nta gutekereza inyungu umuntu yabonamo mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ubu ni ubushobozi bwo kuyobora itorero.128
Bamwe bavuga ko amagambo ‘kuvuga indimi kuzagira iherezo’ mu 1 Abakorinto 13:8 ari gihamya ko indimi zari impano y’igihe gito. Ingingo irwanya ubusobanuro nk’ubwo ni uko iki gice cyagereranyaga ibyariho n’ibizabaho iteka ryose, bityo kikaba kitavuga iby’impano yo kuvuga indimi. Icyakora, bishobora kumvikana ko iki gice muri rusange kivuga ku by’impano yo kuvuga indimi mu buryo bugari.
Bigomba na none gushimangirwa ko ingingo nkuru y’igice cya 13 ari uko urukundo rutazashira, nubwo kuvuga indimi n’ubuhanuzi byo bizashira kandi nubwo ibiriho bitaboneye bizashira. Nta kintu cya ngombwa muri iki gice cyerekana kurangira kwo kuvuga indimi rimwe no kurangira kw’ibitaboneye cyangwa iby’akanya gato. Kuvuga indimi bishobora kurangira mbere y’uko ibihe birangira ngo ubugingo bw’iteka butangire hatabayeho kuvuguruza iki gice. Ni koko, kubikurikiranya gutyo gushobora kubyerekana neza kurushaho; ni ukuvuga ko Pawulo avuga ati (1) mu gihe indimi zivaho, urukundo ruraramba, kandi (2) nubwo n’ibihe bizarangira ubwabyo, urukundo rwo ruzagumaho.
Hari ibintu mu murongo wa 8 bigaragaza ko kuvuga indimi bishobora kurangira mbere yo guhanura n’ubwenge. Ku byo guhanura (kuvugisha akanwa ukuri kw’Imana mbere y’uko ibitabo bigize kanoni byandikwa) n’ubwenge (gusobanukirwa ubwo buhanuzi kwihariye) handitswe ko bizavanwaho (katargeo, ‘guhinduka ikitagikora’). Ku byo kuvuga indimi havugwa ko zizagira iherezo (pauo). Byongeye kandi, inshinga ‘kurangizwa’ ikoreshwa mu byo guhanura n’iby’ubwenge yerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa byerekana ko hari uzazigira (Imana) izitagikora. ‘Kurangira’ rikoreshwa ku byo kuvuga indimi mu ijwi ryo hagati, ryerekana ko zashoboraga kuvaho ubwazo. (Reba Umugereka wa 9 ku byerekeye ijwi ryo hagati).
Mu kurangiza, ni ingenzi ko guhanura ubwenge ari byo byonyine bivugwa mu murongo wa 9; kuvuga indimi ntibihavugwa. Ni nk’aho Pawulo yashakaga ko abo yandikiye basobanukirwa ko kuvuga indimi bishobora kurangira mbere y’impano y’ubuhanuzi n’ubwenge. Uko biri kose, kuba hariho impano z’igihe gito bigomba kuba byarumvikanaga neza mu itorero rya mbere kubera ko itandukanirizo ry’intumwa ryagaragariraga bose. Mu kwerekana ko kuvuga indimi kimwe n’izindi mpano byari iby’igihe gito ntibyagombye gutangaza abasomyi b’inzandiko zo mu Isezerano Rishya. Nyamara, muri iyi minsi dukunze kwibagirwa ko Ibyanditswe byigisha neza ko impano zimwe zari iz’igihe gito (Abefeso 2:20). Ni nk’aho 1 Abakorinto 13:8 havuga ko impano zo kuvuga indimi ziri muri icyo gice na zo.
Ibitekerezo kuri kamere no gukoresha impano z’Umwuka:
(1) Impano ziratandukanye mu bwoko bwazo, nko kwigisha, guhugura n’izindi. Ibi bigaragarira mu bitandukanya abantu bo muri Bibiliya bari bafite zimwe mu mpano z’Umwuka zisa. Bisa n’aho Barnaba, Pawulo, na Petero buri wese yari afite impano yo guhanura no kwigisha, ariko imirimo yabo yari itandukanye cyane kandi ikoreshwa n’Imana mu buryo bunyuranye (reba Ibyakozwe 13:1-2 hamwe na 1 Timoteyo 2:7; 1 Petero 5:1). Kwemera ko impano zacu zitandukanye (Abaroma 12:6) bishobora guteza imbere umudendezo w’umuntu ku giti cye mu kuzikoresha hakurikijwe uko gutandukana igihe cyose tutavuguruza Ijambo ry’Imana.
(2) Impano zigomba gukoreshwa hakurikijwe ukuri kw’Ijambo ry’Imana (reba umugereka ku byo kwizera no gushyira mu bikorwa), ku bw’ikuzo ryayo, bitewe n’imbaraga Imana itanga (1 Petero 4:11; Abakolosayi 1:29; 1 Abakorinto 15:10), kandi mu buryo buboneye kamere n’umugambi wa buri mpano (Abaroma 12:6-8). Mu gihe hariho gutandukana kw’impano, uko dukoresha impano zacu n’ikibidutera ni ingenzi kimwe no kuba dukoresha impano zacu. Ibi bigaragazwa n’amagambo yo mu Baroma 12:6-8 (nk’uko ubuntu twahawe buri, nk’uko ikigero cyo kwizera kingana, hamwe no kugira umwete no kunezererwa), kandi hamwe n’imbuzi zo mu 1 Abakorinto 13 (n’urukundo) na 14 (ku bwo gukomeza itorero).
(3) Impano zose ni ingirakamaro kandi zirakenewe (1 Abakorinto 12:15-25). Kimwe n’ingingo z’imibiri yacu, nta mpano itagira akamaro, icyakora zose ntabwo ari iz’ibanze (1 Abakorinto 12:28-31).
(4) Imana itanga kandi ikoresha impano zacu ikurikije huhitamo n’imigambi byayo hanakurikijwe uburyo idushyira mu mubiri (1 Abakorinto 12:4-6; Mariko 4:20).
(5) Impano ni umwanya w’ibanze w’Imana mu murimo w’abizera. Impano zigaragaza ubushake bw’Imana n’umuhamagaro w’ubugingo bwacu (reba Abaroma 12:2 n’uwa 3).
(6) Aho tugomba n’uburyo tugomba gukoreshamo impano zacu ni uburyo Imana iyobora buri muntu, twaba dutega amatwi ukuyobora kwayo cyangwa tutayatega (reba Ibyakozwe 16:6-10; 1 Abakorinto 12:4-6). Bityo rero, abizera bakeneye kurobanura impano mu gutekereza neza kuri bo ubwabo mu mucyo w’Abaroma 12:3, hamwe no guterwa inkunga n’ibyo abandi bizera bazana (1 Timoteyo 1:18; 4:14; 2 Timoteyo 1:6).
(7) Abizera bose bagomba kugira impuhwe, ubuntu, kugendera mu kwizera, no gufasha abandi, ariko abizera bamwe bafite impano zihariye zibabashisha gusizora muri izo mpano (Abaroma 12:7-8; 1 Abakorinto 12:9, 28).
(1) Kubera ko umwizera wese muri ibi bihe turimo by’itorero ari umutambyi w’Imana, hari uburyo ari n’intumwa (apostolos, ‘uwoherejwe, uwatumwe, uwoherejwe mu butumwa’), atari mu buryo busanzwe nka za zindi 12 na Pawulo, ariko muri rusange nk’uwatumwe n’Imana, uyihagarariye, uwo Imana yahamagariye imirimo yihariye yo kuyikorera (Matayo 28:20; 1 Petero 2:5, 9; 3:15; Abefeso 2:10; Abafilipi 2:25 {apostolos, uwatumwe cyangwa woherejwe reba na 2 Abakorinto 8:23); 2 Abakorinto 5:20).
(2) Ibishyigikiye uyu muhamagaro ni amasezerano, ububasha, imigisha n’igaburo by’Umwami usumba byose wasezeranye ko atazadusiga cyangwa ngo aduhane na hato. Ijambo rikoreshwa ku ntumwa, ijambo ry’Ikigiriki apostolos, rivuga uwateguwe maze agatumwa ku bw’igabura n’ububasha by’undi. Ibi bivuga ibintu bibiri : (a) Icyo Imana yaguhaye gukora yaguhaye n’impano yo kugikora, kandi icyo yaguhereye impano yo gukora yanaguhamagariye kugikora (Matayo 28:19; 1 Petero 4:10-11; 1 Abakorinto 12:7; Abakolosayi 1:29). (b) Icyo Imana yaguhamagariye gukora cyose, izaguha ibikenewe byose kuri uwo murimo, ariko bikurikije igihe cyayo (reba Nehemiya 1 na 2).
(3) Tumenya dute umuhamagaro w’Imana?
Uburyo buhakana: Nakunze kubona abavugabutumwa cyangwa abamisiyoneri bagerageza kumvisha abantu ngo batange ubugingo bwabo ku bw’umurimo w’Imana. Ubu ni uburyo bwo guhata abantu. Kumenya umuhamagaro w’Imana si ukubyiyumvamo, cyangwa amaranga-mutima, cyangwa kwemerera umuntu ko atuma wumva wicira urubanza cyangwa ku bw’umutwaro w’undi.
Uburyo bwemeza : Kumenya ubushake bw’Imana bitangirira mu gutanga ubugingo bwacu ku bw’ubugwaneza bw’Imana nk’uko tubihugurirwa mu Baroma 12:1-2.
(1) Bibiliya yerekana ko Imana ishobora kandi ishaka gukoresha buri wese muri twe. Imana yahaye buri wese muri twe ubushobozi n’uruhare mu murimo wayo. Namenye abantu bari bafite ubwoba bwo gukora umurimo w’Imana kubera ko bumvaga ko byaba ari ukwivanga mu murimo w’ ‘abakozi b’Imana’. Buri mwizera afite uburenganzira bwo gukorera Imana; kuko yahamagariwe gukorera Imana. Uyu ni wo mugambi w’Imana kw’itorero.
(2) Kubw’Impano z’Umwuka. Dukeneye twese gusobanukirwa impano z’Umwuka no kumenya impano Imana yaduhaye (Abaroma 12:3). Umuhamagaro w’Imana utangirana n’Abaroma 12:1-2, ariko ibi bikwiriye gukurikirwa n’Abaroma 12:3 n’ibikurikira, bivuga ku gusuzuma impano z’umuntu. Namenye abantu bemejwe n’umubwirizabutumwa mu iteraniro ryuzuye Umwuka, ko Imana yabahamagariye kubwiriza ubutumwa ariko bari batarakamenya impano yabo niba ari iyihe. Ibyo ni nko gushyira ingorofani ikururwa ubundi n’ifarasi imbere yayo.
(3) Kubw’umutwaro - mu kureka Imana igashyira mu mutima wacu umutwaro wayo kuri buri wese muri twe. Imana ikoresha kubwiriza Ijambo ryayo, kandi akenshi ikoresha abamisiyoneri n’abandi, gutuma tumenya ibyo ab’isi bakeneye by’Umwuka nk’uburyo bwo gushyira umutwaro mu mitima yacu. Ariko dukwiriye kwitonda ngo tudahata abantu. Ibyemezo n’imitwaro bigomba kuba iby’Imana aho kuba iby’abantu. Dukeneye twese kubaza Imana ngo ituyobore kandi iduhe umutwaro w’icyo Ishaka hakurikijwe impano zayo, kuyobora kwayo, imigisha yayo, n’igihe cyayo.
(4) Kubwo Ubucuti-magara n’ubusabane n’Umwami. Ni kubw’ubugingo buguma mu Mwami dushobora kumva icyo Umwami abwira buri wese muri twe. Biratworohera cyane gukora amakosa yo kwikunda nko kwiha ikuzo no gushimwa bigenewe ubushake n’umuhamagaro by’Imana.
(5) Abantu bamwe ntibakora umurimo w’Imana kuko bamugajwe n’ubwoba, ubwoba bwo gutsindwa cyangwa gukora amakosa. Tugomba kumenya ko dushobora gukora amakosa, ni byo, kandi tugomba kumenya ko Imana yashyize muri twe iby’ibanze bikenewe ku murimo ishaka ko dukora (imyaka y’ubukuru, uko twarezwe, ahari n’amashuri, ibidukikije n’ibidufitiye inyungu byose hamwe n’impano z’Umwuka zacu).
(6) Kubwo kumenya (a) ko Imana yaduhamagariye kubabazwa kubera gukora umurimo wayo mu isi iturwanya akenshi bivuga kubabazwa, kandi (b) ko iri hamwe natwe iteka uko bigenda kose (Abakolosayi 1:24; 2 Timoteyo 1:8; 2:3, 9; 1 Petero 4:19; 3:17; Abaheburayo 13:5-6).
(1) Kwizera ko Imana ihamagara abapasitoro, abavugabutumwa, n’abamisiyoneri gusa, n’abandi
(2) Gutinya ko dushobora kunanirwa, gutotezwa, cyangwa ko tudashoboye.
(3) Kujyanwa mu murimo n’impamvu zacu bwite zo kwifuza - umwanya, imbaraga, ikuzo, gushimwa.
(4) Kubiburamo umumaro, kubura kwitangira Umwami n’umubiri wa Kristo.
(5) Gufata itorero nabi nk’aho ari ishyirahamwe aho kuba umubiri. 129
ISHYIRAHAMWE |
UMUBIRI |
Umunyamuryango (nko mu ihuriro) |
Abigishwa (abagize umubiri umwe) |
Kuba indorerezi-kwicara, kunyunyuza no gusharira |
Abafitemo uruhare-abakorana, abafatanije bicara, bakarya kandi bagakora |
Ibyo kwirira gusa-ndi hano ngo nkorerwe kandi mbone |
Umurimo w’Imana-gufasha abandi-gufasha abizera gukura ngo bakorane n’abandi |
Abihaye Imana-abakristu basanzwe-duhemba abihaye Imana ngo badukorere umurimo wayo |
buri mwizera ni umutambyi ukora umurimo w’Imana |
Kubaha Imana wikunda-gushimisha, gukomeza idini y’umuntu, gukoresha Imana nk’ikizimu |
Kubaha Imana bishingiye ku Mana- Mariko 12:28-31; Abefeso 4:11-16 |
115 Bill Hull, The Disciple Making Pastor, Fleming H. Revell, Old Tappan, NJ, 1988, p. 12.
116 Bill Hull, The Disciple Making Pastor, Fleming H. Revell, Old Tappan, NJ, 1988, p. 13-14.
117 Robert Deffinbaugh, Romans: The Righteousness of God, Lesson 36, Biblical Studies Foundation, www.bible.org, electronic format.
118 Walter Bauer, F. Wilbur Gingrich and Frederick W. Danker, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature, University of Chicago Press, Chicago, 1979, Logos Library Systems.
119 Deffinbaugh, Romans.
120 Warren Wiersbe, Be Right, Victor Books, Wheaton, IL, 1977, p. 140.
121 Zimwe mu nyigisho zikurikira zafashwe mu gitabo cyanditswe na Charles Caldwell Ryrie cyitwa Umwuka Wera, impapuro 83-92.
122 William Hendriksen, A Commentary on I and II Timothy and Titus, 2nd ed., Banner of Truth Trust, London, 1964, p. 159.
123 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 84.
124 Mu ukuri kose, byose byari bitarandikwa. Yohana yari atarandika Ibyahishuwe na Yesu Kristo. (Ariko bitewe n’ uko umwanditse w’ igitabo cy’ Abaheburayo yari ataziranye na Yohana, impano z’ ubuhanuzi zari zisa naho zitagikoreshwa ukurikije uko Yohana abibona). Ariko na none, amagambo “ibimenyetso n’ ibitangaza binyuranye” yakoreshwaga mu gushimangira ibitangaza, gukiza indwara, hamwe n’amagambo y’ ubuhanuzi.
125 Daniel B. Wallace, Ph.D., Associate Professor of New Testament Studies, Dallas Theological Seminary, Hebrews 2:3-4 and the Sign Gifts, The Biblical Studies Foundation, electronic format.
126 Ryrie, The Holy Spirit, p. 85.
127 Inyigisho zikurikira kuva kuri A kugeza kuli N hamwe n’ ubusobanuro bwo muli 1Abakorinto 13:8 byaturuste mu gitabo cya Ryrie cyitwa Umwuka Wera, Mood Press, pp.85-91. Wibuke ko mukwandika imwe mu mirongo iboneka muri izi nyigisho, Ryrie yifashishije Biblia ya mbere y’ icyongereza yitwa King James Version.
128 Ukurikije imihindurire yo muli KJV (1 Tim. 3:5 na 5:17), Dr. Ryrie arerekeza ku bushobozi bwo kuyobora no kugenga imirimo y’ itorero, ariko nkurikije ibyo nagiye mbona mu myaka itari mike ukuntu ubuyobozi bwitwara nabi, ndibwira ko ijambo “ubutegetsi” rikwiriye kusimbuzwa n’ ijambo “ubuyobozi”. Iri niryo jambo riberanye n’ inyigisho z’ Umwami wacu muri Luka 22:24ff ndetse n’ inyigisho za Petero muli 1 Petero 5:1 n’indi mirongo ikurikira.
129 Abakristo bo muri iki gihe cy’iterambere bagerageza kunezezwa n’ ikintu cy’ idini. Akenshi dushishikazwa no kwinezeza ubwacu aho kunezeza Imana. Ibi bigaragara cyane mu bakristo bo muri ibi bihe, cyane cyane abo mubihugu bivuga ururimi rw’ Icyongereza, bihutira kugura ibitabo bigamije kuberekera uburyo bwa bwo kubaho gikristu, uburyo bwo kubana neza, uburyo bwo kwishimisha mu mibonano y’ abashakanye, uburyo bwo kubaho neza, uburyo bwo kugira icyo umuntu yimarira, uburyo bwo kubona umunezero wa buri munsi, uburyo bwo kugabanya ibiro, uburyo bwo kurya neza, kugenga umutungo neza, guha imiryango yacu ibiyinejeje, n’ ibindi byinshi. Ariko abantu bashishikajwe no guhesha Imana icyubahiro ntibateshwa ibihe n’izo mbagarara tuvuze haruguru, kuko ibitabo byo kwerekera abantu uko bagomba kwinezeza bituma abantu bahugira mu byo kwiyitaho gusa aho kwita kubintu bihesheje Imana icyubahiro. (J. I. Packer, Keeping in Step With the Spirit, Fleming H. Revell, Olt Tappan, NJ., 1984, p. 97.
KUGWIZA UBUGINGO MU IVUGABUTUMWA NO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA
2 Timoteyo 1:13-14 “Ujye ukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye, ugikomereshe kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo.
Pawulo yasobanuye Butumwa Imana yamuhaye nk' “ ikibitsanyo wabikijwe” (2 Timoteyo 1:13-14). Aha Intumwa iratwibutsa ko ubu Butumwa, Ubutumwa bwerekeye Umwami Yesu bwo kugeza abantu mu mibanire n'Imana Ihoraho igenga isi, ari ubukungu (ikibitsanyo) n'ibyiringiro. Biragaragara ko ari ubutumwa bugeza mu bwami bw'Imana bwonyine, bwunga abantu n'Imana (Yohana 14:6; 4:12), bunabaha ubugingo buhoraho kandi ubugingo bwinshi (Yohana 10:10) ni ubukungu butagira akagero n'izahabu y'agaciro (Matayo 13:44-46). Ubutumwa bwiza ni cyo kintu cy'agaciro umuntu ashobora gutunga, ariko nk'ikintu cy'agaciro muri twe, kinakeneye no kurindwa. Kuki? Kubera ko hari Ubutumwa bw'ibinyoma bashaka kubwiza ab'imitima yoroshye mu bihendo bya Satani (Abagalatiya 1:69; Yuda 3-4).
Ariko mu gihe bugomba kurindwa, ntibugomba guhishwa. Ni ubutumwa bugomba kuvugwa cyangwa kubwirwa abandi mu buryo busobanutse kandi bw'ukuri. Muri ubwo buryo, ni ikibitsanyo twabikijwe ngo tukigeze ku bandi. Bityo, muri 2 Timoteyo 2:2, Timoteyo afite inshingano yo kumenyesha abantu bo kwizerwa ibyo yigiye kuri Pawulo ngo nabo bashobore kubyigisha abandi maze bikomeze bityo.
2 Timoteyo 2:2 “ Kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.”
Uyu ni umurimo wo kugwiza ubugingo mu by'Umwuka. Reba ukuntu aha ibisekuru bine bivugwa. Pawulo kuri Timoteyo, ku bantu bo kwizerwa no ku bandi nabo. Ibi biroroshye cyane ariko imbuto ziteye ubwoba. Nuzana umuntu umwe ku Mwami buri mwaka maze ukigisha umuntu kugendana na Kristo no kwera imbuto na we ubwe agakora atyo, uko muri babiri mugakomeza mutyo muzana abandi babiri (buri muntu umwe) umwaka ukurikiyeho muzakomeza kugenda mwikuba kabiri uko umwaka utashye. Mbese uzi umubare w'abantu bazaba bamaze kugera kuri Kristo mukomeje mutyo nyuma y'imyaka 20? Mu mpera z'umwaka wa 20, inyuma yawe hazaba hari abantu 1,048,576.130
Bisa n'aho abantu benshi batekereza ko guhindura abandi abigishwa (kugeza abantu ku gakiza no kububaka muri Kristo) ari umurimo w’abantu bihariye nk'abamisiyoneri, abapasitoro, n'abakorana n'urubyiruko, kandi ko bo umurimo wabo ari ukubafasha gusa mu gukora uwo murimo w'Imana. Hari ibintu byinshi byateye igitekerezo nk’iki cy'abakozi b'Imana/abakristo basanzwe, ariko iyo ngingo ni igitekerezo cy'ibinyoma kandi si icya Bibiliya namba. Aho kugira ngo abantu bamenye iby'uko umwizera ari umutambyi ukora umurimo w'Imana (1 Petero 2:510), bahindutse indorerezi gusa aho kuba abafatanije n'abandi umurimo. Mu yandi magambo, 2 Timoteyo 1:14 na 2:2 hatwereka gahunda y'umurimo w'Imana ku bw'umubiri wa Kristo kandi abizera bashobora kugira uruhare muri ibi ibabaye baboneka. Rumwe mu ruhare rw'ingenzi rw'uwitwa ko ari umupasitoro cyangwa pasitoro-mukuru ni nk'abatoza b'ikipe batoza abandi umurimo w'Imana wo kubaka umubiri wa Kristo (Abefeso 4:11-16).
Mu Abefeso 4:12 herekana ibintu bitatu Pasitoro agomba gukora nk’uko KJV ishobora gutuma bamwe babitekereza, ni ukuvuga, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo. Ibyanditswe mu Kigiriki byashobora neza kurushaho gusobanurwa ngo “kubwo (pros) gutegurira abera iby' (eis) umurimo w'Imana mu (eis) kwubaka umubiri wa Kristo ” (Aha ni jye usobanura). Umugambi wa Pawulo wari uwo gusobanura umurimo wuzuye ukuza abandi, ufite intego igenewe kubyara umubiri ukura mu bwiza (gukura mu Mwuka no guhama dusa na Kristo), mu bwinshi (abantu baza kuri Kristo), no mu ngingo (abantu baza mu murimo w'Imana - abakuru, abadiyakoni, abigisha, n'abandi).
Kuba ibisonga byiza by'ibyo twabikijwe by'ukuri kw'Imana si icyagenewe abantu bake bihariye, ahubwo ni umuhamagaro wacu nk'abizera Kristo.
Nyuma y'urupfu, kuzuka, no kuzamurwa mu ijuru bya Kristo no kuza k'Umwuka Wera w'Imana kuri Pentekote, byagendekeye bite itorero? Ryarakuze cyane kandi n'imbaraga nyinshi. Ibyabaye byatwandikiwe mu gitabo cy'Ibyakozwe. Mbere tubona abigishwa 11 bateranye n'Umwami, hanyuma ba bandi 120 mu cyumba cyo hejuru, hanyuma 3,000, hanyuma gato, Umwami yongereye abandi 5,000 ku itorero.
Ntibyari ukwongera gusa ahubwo byari ukugwiza kubw'umurimo n'umubiri bya Kristo hamwe n’abantu benshi bahindukiriraga Umwami kandi bakiyongera ku itorero, umubiri wa Kristo.
Ugukura kw'itorero ntikwahagaririye aho. Mu binyejana byinshi, itorero rya Yesu Kristo ryakomeje gukura, kandi igitangaje cyane ni uko ryakuriye no mu banyamahanga, mu barirwanya, no mu mico y'abatize n'abize. Muri uku gukura ku isi yose, itorero ryarakuze kandi riranesha, nubwo hari abagambanyi, ukuyoba, gutotezwa, amapfa, kwicishwa inkota, gutwika za Bibiliya, gushyirwa mu rwobo rw'intare, gutwikirwa ku karubanda n'ibindi.
Nk'uko Umwami Yesu yabivuze muri Matayo 16:18 ati “Nanjye ndakubwira: uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare,(avuga umurimo We ubwe) kandi amarembo y'i kuzimu ntazarishobora.”
Biragaragara ko itorero ryakuze mu buryo butandukanye, ariko nk'uko Wyn na Karoli Arn babivuga, “...hari inzira imwe ryakuzemo neza, mu buryo bwihuse kurushaho, kandi mu buryo bukomeye. Kuva mu itangiriro ryaryo, mu binyejana byose uko byakurikiranye kugeza umunsi wa none, inzira imwe yagize uruhare mu gukura kw'itorero kurusha izindi zose. Ni mu byerekeye ubu buryo - kandi ingaruka igufitiye wowe n'itorero iri muri uru rutonde rw’amasomo y`ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa, ikaba inshingano ikomeye y'itorero.131
Inshingano y'itorero ntiyahindutse. Inshingano yahawe itorero rya mbere iracyari inshingano y'itorero ryo mu kinyejana cya 20. Ariko ibintu ntibiraba byiza nubwo ubushobozi bw'ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa mu isi yose butigeze bukura kurushaho. Mu mpande za buri torero na buri muryango wa gikristo buri hantu hari abantu bashobora gukizwa bategereje gusa kubwirwa. Ariko se twumva dute Inshingano twahawe, ibikoresho dufite, n'uburyo bwa Bibiliya bukora neza, ariko akenshi bikirengagizwa?
Ibarura ritubwira ko hafi y’abantu 75 ku ijana mu itorero bahuguriwe gukora umurimo w'ivugabutumwa, naho 2% gusa akaba ari bo bonyine bakora uwo murimo w'ivugabutumwa. Abantu babiri b'abahanga mu ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa kandi bazengurutse Amerika yose batanga ibiganiro, babaza abantu, bavugana n'abayobozi b'itorero n'abakristo basanzwe, kandi bumva uko Amerika ihumeka ni Wyn na Karoli Arn. Mu gitabo cyabo, Umugambi wa databuja wo guhindura abantu abigishwa (The Master's Plan forDisciples), berekana ibintu byinshi bigaragaza itorero ryo muri Amerika.132
(1) Kugeza Ubutumwa ku batari abakristo bishyirwa inyuma muri menshi mu matorero n'abantu. Ibyigeze kuba gutera kw'umutima mu itorero rya mbere byaretse cyane kuba ibanze mu mitima y'abakristo benshi.
(2) Ibyo Bibiliya yita kuzimira byavuye mu bwenge bw'amatorero menshi n'abakristo batabarika. Twabuze ibivugwa by'umutwaro byo muri Yuda 23, “abandi mubakirishe ubwoba, mubahubuje mu muriro.”
(3) Uburyo bwinshi bukoreshwa mu ivugabutumwa ntibushobora guhindura ibintu abigishwa. Amatorero yigenga akenshi “azana gahunda zakoreshejwe ahandi zikanesha, ariko mu kuri ziba iz'akanya gato. Akenshi aba ari ubutumwa bw'iminota 15 mu bintu bififitse by'ubumenyi buke bw'umuntu cyangwa wishakira ibye” (urupapuro rwa 9). Uburyo nk'ubwo akenshi bushaka kugira abantu nk'imbarutso ku ntwaro z'Ubutumwa. Uburyo nk' ubwo akenshi bushaka gutsinda ibitego gusa.
(4) “Ivugabutumwa akenshi rigambirira gufata ibyemezo aho kugira ubumwe no guhindura abantu abigishwa… Ukwo kwitanga kugufi mu magambo kubonwa nk'igisubizo cy'ibanze ku nshingano ikomeye twahawe. Nyamara akenshi hari ikibuze hagati yo gufata umugambi no guhindura abantu abigishwa.”
(5) “Guhindura abantu abigishwa bisobanurwa gusa cyangwa mu buryo bw'ibanze nko gukura mu by'Umwuka,” ariko akenshi ni ugukura kwikundwakaza kandi kubuze ibintu bimwe by'ingenzi byo gukura nyakuri, ari byo kwigisha abantu ngo na bo ubwabo babashe kubyara abahindura abandi abigishwa.”
(6) “Uburyo bw'ivugabutumwa akenshi burasuzugurwa.” Bibanda ku butumwa busanzwe bukozwe mbese buri aho, aho kwubaka ubumwe mu bantu no kubitaho by’umwihariko (injyana y`ivugabutumwa) byubaka amateme ku Butumwa Bwiza mu gukunda abantu.”
(7) “Ivugabutumwa rikunze kuvugwaho ariko rishyirwa mu bikorwa gake.” Usanga rishyirwa mu byo abantu bavuga ko bizera cyangwa ibyo bashyira mu mahugurwa, kuri za video, ariko ntibiba mu mibereho y'umwizera usanzwe cyangwa ugize itorero runaka.
None, ni iki kitagenda? Ko dufite Inshingano ikomeye kurusha izindi mu isi, ubutumwa buzana ubugingo aho kuzana urupfu, ni kuki tunanirwa kwamamaza Ubutumwa bwiza ngo dusohoze dutyo Inshingano? Biragaragara ko itorero rikeneye guhugurwa, ariko igikomeye kurushaho rikeneye impamvu y'ukuri iritera kuba abo ryahamagariwe, abantu bamamaza imbaraga z'Imana n'agakiza kabonerwa muri Kristo.
Gusobanukirwa umugambi wa Databuja mu kuvuga ubutumwa
Gukoresha Ijambo ry'Imana nk'isoko yo kumenya umugambi wa Databuja n'ibyiringiro byo kuba impamvu, ikidushishikaza, ibitugora, n'inyigisho, uru rutonde rw’inyigisho ku by'ivugabutmwa bizaba mu bice bine bigaragazwa n'iki gishushanyo cyo hejuru aha.
Nubwo imwe mu nyigisho zikomeye zo muri izi izaba ku ivugabutumwa, ntizaba yibanze ku ivugabutumwa gusa. Kuyigira iy'ivugabutumwa gusa ni ukunanirwa intego y'itorero uko yakabaye ahari no gutuma dutekereza ko intego yacu ari ugutondekanya buri wese kuri gahunda yo kubahugura ngo bajyane Ubutumwa mu ngo. Nk'uko byigeze kuvugwa, iki ni igice cy'iyo ngorane.
130 Christopher B. Adsit, Personal Disciple-Making, Here’s Life Publishers, San Bernardino, CA, 1988, p. 332-333.
131 Wyn and Charles Arn, The Master’s Plan for Making Disciples, Church Growth Press, Pasadena, CA, 1982, p. 6.
132 Arn, pp. 7-11.
Buri Butumwa bwiza, nubwo bugiye butandukana mu magambo bukoresha, bwuzuza icyo twita Itegeko ry’Umwami. Kandi Ibyakozwe, igitabo gikomeza ibyo Kristo yatangiye, na cyo gitangirana amagambo amwe n'ayo. Reba ibi bice bikurikira:
Matayo 28:19-20 “Nuko mugende muhindure abantu mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera: 20 mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y'isi.”
Mariko 16:15 “Arababwira ati: Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose Ubutumwa Bwiza.”
Luka 24:46-48 “Ati: ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, 47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. 48 Ni mwe bagabo b'ibyo.”
Yohana 20:21 “Yesu yongera kubabwira ati: Amahoro abe muri mwe: uko Data yantumye, ni ko na njye mbatumye.”
Ibyakozwe 1:8 Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi.
Uhereye mu ntangiriro igihe Umwami yahamagaraga abigishwa be uribuka uko yababwiye? Muri Matayo 4:19 yaravuze ati, “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.” Muri Mariko 1:17 dusoma dutya, “Yesu ati: nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.” Ariko ni ngombwa kumenya ko abarobyi b'abantu batavuka: bararemwa. Baremerwa kumenya Databuja no gukurikira umugambi (intego) we aho gukirikira uwabo. Kugira ngo abumvishe neza iryo hame, yaribakoreshejeho inshuro nyinshi.
Icyitegererezo kimwe kiboneka muri Yohana 21:1-14. Ni ikintu cyabayeho nyuma yo kuzuka muri amwe mu mabonekerwa ya nyuma mbere y'uko azamurwa, atari nyuma cyane y'uko ababwiye ati, “Amahoro abe muri mwe, nk'uko Data yantumye najye ndabatumye.” Igitekerezo gitangirira muri Yohana 21:1. Ni igitekerezo cya barindwi mu bigishwa, mu kurambirwa gutegereza kwabo no kubabara, bagiye kuroba kandi bakamara ijoro ryose baroba ariko batagira icyo bafata, ariko ku itegeko ry'Umwami bakuruye amafi menshi
Noneho ibuka; iki ni igitekerezo cya rimwe mu mabonekerwa 10 y'Umwami nyuma yo kuzuka, mbere y'uko azamurwa ngo abavemo. Muri iri, Umwami yiyeretse abantu ubwe nk'Umwami wazutse kandi abararikira kugira ubusabane na We nk'isoko n'uw’agaciro mu bugingo.
Ibi byerekana mu buryo butangaje icyo Kristo muzima ari cyo kuri twe kandi akora muri ibi bihe - guhamagara abagabo n'abagore ngo bave mu bugingo bwo kwiheba n'imbura-mumaro ngo baze mu bugingo bw'ingira-kamaro kandi bwera nk`uko biga kubaho mu bumwe bw'ingenzi na Yesu Kristo no gukurikiza gahunda ya Databuja y'ubugingo
Ariko ibirenze ibyo, uyu mugani na none werekana intege-nke z'abantu uko bakunze gukorera muri bo badategereje Umwami, nta gahunda Ye, imbaraga n'ingufu ze, n'ubuyobozi buturuka mu bucuti-magara bw'umucunguzi.
Reka turebe muri make Yohana 21:1-10
Yohana 21:1-10 “Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku nyanja ya Tiberia; yiyerekana atya: 2 Simoni Petero na Toma witwaga Didumo na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe. 3 Nuko Simoni Petero arababwira ati: Ngiye kuroba. Baramubwira bati: na twe turajyana na we. Barahaguruka bikira mu bwato; ariko bakesha ijoro ryose ari nta cyo bafashe. 4 Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja; ariko abigishwa ntibamenya ko ari We. 5 Yesu arababaza ati: Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya? Baramusubiza bati: ntacyo. 6Arababwira ati nimujugunye urushundura i buryo bw'ubwato, murafata. Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. 7 Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati: Ni Umwami Yesu. Nuko Simoni Petero, yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda, kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja. 8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi, kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri. 9 Bomotse i musozi, babona umuriro w'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima. 10 Yesu arababwira ati: nimuzane ku ifi mumaze gufata.
“Hanyuma y'ibyo” ni amagambo yerekeye kimwe mu bitangaza birindwi byasojwe no kuzuka Yohana avuga mu Butumwa Bwiza, ariko intego yabyo ivugwa neza, “kugira ngo mubashe.kwizera...” Agenewe kugeza abantu ku kwizera Yesu Kristo wenyine nk'Umwana w'Imana kandi nk'utanga agakiza wenyine (reba 28-31). Yohana 21 ni umusozo ugenewe guhishura Kristo mu buryo bumwe bw'ingenzi ku ntego yacu mu gihe Kristo atakiri ku isi mu buryo bw'umubiri.
“Yesu yongera kwiyereka abigishwa be...” Ni nde wamwerekanye? Yesu, uwazutse wari warapfiriye ibyaha byacu. Uku ni ukwiyerekana kwa Kristo wazutse. Yakoze iki? Yariyerekanye ubwe. Yariyerekanye ni phaneroo, “kurabagirana, kugaragaza.” Inshinga ifite impamvu kandi igice cyerekana ko Yesu ku bwende bwe yiyerekanye arabagirana. Ntivuga gusa ngo, “Yariyerekanye” (reba 1 Abakorinto 4:5). Kristo ku bwende bwe yerekanye ibintu bimwerekeyeho by'ingenzi kuri twe tugomba kumenya mu gihe atari kumwe na twe nk'Umwami w'ubugingo wazutse akazamurwa.
Kristo yiyeretse ubwe abigishwa, abizera, abari hamwe n'abamukurikiye, abo yari yarahaye kandi akabasuburiramo inshingano ikomeye kandi abo yabwiye ati, “nimunkurikire ndabagira abarobyi b'abantu.” Ariko ako gatsiko ntikaruhukaga kandi ntikagiraga ukwizera. Ibyiringiro byabo byarakomejwe, ariko barikuyoborwa no gusabana na We. Bari bafite Umukiza wazutse, bari bakiri mu gihu. None bagombaga gukora iki? Bagombaga kubyifatamo gute?
Ibi byakorewe he? Ku nyanja ya Tiberia aho aba bagabo barobaga. Tiberia ni ijambo ry'Ikiromani rivuga Inyanja ya Galilaya (Yohana1: 23). Rimwe na rimwe bayitaga batyo kubera umujyi wa Tiberia, umurwa mukuru wa Galilaya, wari ku nkombe zayo. Ariko tugomba kumenya ko aha hari ahantu hazwi neza n'abigishwa nk'abarobyi (Mariko:16 na Luka 5:1), kandi nk'abigishwa kuko bamaze igihe kinini hafi y'iyo nyanja cyangwa muri yo hamwe n'Umwami. Iyo nyanja mu Byanditswe ishushanya inyanja y'ubugwaneza. Ni aho bari bari rero mu gikari cyabo, ahantu bari bamenyereye. Mbega ukuntu ibi tubikeneye! Umwami arashaka gufata ubugingo bwacu uko buri – ibyo mu miryango yacu n'uko tumeze, ibyacu, ibyo duhoramo - ibintu dufata nk'ibidukwiriye tukabikora bitatugoye, ibyo dukora mu buryo butworoheye, hanyuma akoresha ibyo bintu ngo atwereke uko tumukeneye nk'ufite akamaro kandi ngo tubashe kunesha dukurikije ikigero cye.
Yabikoze Ryari? Igihe cyabyo ni icy'ingenzi!
“Byongeye” (umurongo wa 1), ni ukuvuga ko byari bikurikiye ukundi kwiyerekana k'Umwami. Abigishwa bari bamaze kumenya neza ko Umwami ari muzima kandi barabyizeraga (reba 21:26-29).
Gereranya na Matayo 26:32- Yagombaga guhurira na bo i Galilaya. Reba na Matayo 28:7, 10, 16. Aha turabona avuga umusozi wihariye bagombaga gutegererezaho kuza no kubiyereka kwe. Uru ni rwo rwari uruhare rwabo n'icyo bari bakeneye ubwo. Bagombaga guterana no gutegereza; ntibari biteguriye umurimo w'Imana. Gushaka ibyo bakora ntibyagombaga igisubizo ku kutaruhuka kwabo. Uwo bari bakeneye yari Kristo - kumutegereza no kumushaka.
“Umuseke umaze gutambika,Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja” (umurongo wa 4). Uku kwiyerekana kwabaye nyuma y'ijoro rirerire ritagira umumaro ryo kwiheba gusa. YOO! MBEGA IGIHE CYIZA! Reba amagambo y'Umwami hano muri iki gice abahamagarira kureba ku gukena no kuneshwa, ariko na none akanabasezeranya ubumwe no kubaha imigisha.
Kuki ibi Byakozwe? Nk'intangiriro, igice cya mbere, cyerekana Yesu nk'Imana yigize umuntu ngo ibashe kuduhishurira Imana kandi abe inshungu itunganye y'umuntu, bityo igice cya 21, umusozo, werekana icyo Kristo ari cyo kuri twe nk'Imana-muntu y'icyubahiro yigize umuntu mu bugingo n’umurimo byacu. Byerekana kwiheba mu bugingo, ukuntu ubugingo butigera bushimisha iyo tutari mu busabane na Kristo wazutse nk'ingaruka yo kudakurikira inyigisho Ze ngo tube mu migambi Ye. Bitwereka kuneshwa tugira dukorera mu mbaraga zacu kimwe no kunesha dushobora kugira dukora uko tuyobowe na We cyangwa mu “mugambi wa Databuja.” Mu gusoza, byerekana umumaro w'ubusabane ku ntego n'umurimo n'ubushobozi byacu byo gukoresha umugambi wa Databuja.
Inshingano Ikomeye ntirangirira mu Butumwa Bwiza. Ihita igaruka iyo dutangiye igitabo cy'Ibyakozwe gikomeza ibyo Yesu yatangiye gukora no kwigisha. Bityo, mu gice cya mbere, Umwami abwira abigishwa be ati, “Icyakora muzaba...” (1:8).
Bityo, inshingano ikomeye ni iyihe? Intego yacu nyakuri ni iyihe? Aho itegeko rikuru rivugwa neza ni muri Matayo 28:19-20.
Sinshaka kuvuga mu byavuzwe haruguru aha ko intego n'umugambi byacu ari itegeko rikuru ryonyine. Sinizera ko ari ko biri. Ariko ni igice kiri muri twe kandi cy'ingirakamaro ku mugambi wacu nk'abizera Kristo kandi ko tutagifite, kugerageza kubaho nk'abakristo byaba ari nko kwubaka inzu nta misumari n'amatafari n'ibindi bikenewe ngo biyifatanye hamwe. Ni imwe mu mpamvu z'ingenzi zo kubaho kandi itanga akamaro, amahoro, n'umugambi byiyongeraho.
Birashoboka ko hari abantu bake batarumva ubutumwa ku Nshingano Nkuru yo muri Matayo 28:19-20. Mu gihe nizera neza ko kutavuga Ubutumwa atari ukubera kutamenya ahubwo ari ukubera kubura impamvu ibidutera, kutagira umutwaro, kutagira umwete, no kutaboneka, kudasobanukirwa ibyerekeye intego yacu no gusobanukirwa iki gice.
Kandi n'aho atari uko biri, dukeneye kwibutswa nka Petero muri 2 Petero 1:12-13. Niba tugomba gukora neza mu murimo wacu, dukeneye gusobanukirwa neza icyo uwo murimo urimo. Ibi bigomba kuba intego yacu, intego n'umugambi by'itorero, intego zituyobora zikadukoresha. Ariko niba intego zacu zidasobanutse akaba ari ibinyoma, tuzabura injyana n'ubuyobozi dukeneye nk'abantu b'Imana (Imigani 29:18; reba n’Abacamanza 21:25).
Nubwo ntazakurikira uru rutonde, uburyo bwiza bwo kwiga iki gice ni ubu bukurikira:
Kugira ngo tumenye neza intego y'iyi nshingano nkuru yahawe itorero, dukeneye gusobanukirwa uko izi nteruro zubatswe n'uko uko kwubakwa gusobanurwa. Hatariho ibi twakomeza kubaho tudasobanukiwe icyo yaduhamagariye nk'itorero.
Umurongo wa 18 werekana inshingano n'amagambo yerekeye ubutware n'imbaraga by'Umwami ari byo rufatiro rw'inkunga, no gukomezwa, n'impamvu y'intego Umwami yaduhamagariye.
Umurongo wa 20b usozwa n'ibyiringiro by'uko Kristo akomeje kubana na twe adutera inkunga, adukomeza, kandi adushishikaza. Umurimo ubwawo uvugwa mu mirongo ya 19-20a.
Ni iyihe njyana nyakuri n'intego y'Inshingano Nkuru twahawe n'Umwami ? Umutima wabyo ni uwuhe?
Ibyanditswe bya mbere mu Kigiriki bifite inshinga imwe y'ingenzi igaragiwe n’izindi eshatu. Inshinga imwe y'ingenzi “muhindure abigishwa,” yerekana intego y'ibanze. Izo nshinga zindi, “mugende,” “mubabatize,” kandi “mubigishe,” zitwereka ibikubiye mu guhindura abantu abigishwa. Usobanuye uko byanditswe, igice kivuga ngo, “mugenda, muhindura abantu abigishwa,.mubabatiza,…mubigisha kwitondera ibyo...”
Igice gikomeye muri uko kwubakwa ni uguhitamo uko umuntu yafata inshinga ya mbere, “kugenda.” Hari uburyo bubiri bukunze kuvugwa muri iki gihe. Bumwe ni uguha iyi nshinga ishusho y'itegeko yasobanura ngo “mugende.” Ubundi ni uguha iyo nshinga isura nka “kuba mwaragiye” cyangwa “mu kugenda kwanyu” cyangwa “nk'uko mujya guhindura abantu abigishwa.” Uretse ibyaba bikurikije uko igice cyanditse, ibi bitekerezo byombi biremewe. Mu Kigiriki, izi zombi zishobora gukoreshwa mu buryo bw'itegeko, ariko uko cyanditse n'uko iyo nshinga yaba ikoreshejwe ni byo bishobora kwerekana niba inshinga runaka ari itegeko.
Gukoresha gutyo n'uko igice cyanditse gityo byerekana ko ibi bishobora kumvikana nk'itegeko, “mugende,” ariko mu gihe ibi ari ukuri, ntidukwiriye kwibagirwa yuko itegeko n'intego by'ingenzi ari uguhindura abantu abigishwa.
Izikurikira ni ingero zerekana ko iyo nshinga ivuga ngo “mugende,” nk'itegeko, hakurikijwe uko ikoreshwa:
None se kuki iyi nyubako? Kuki hatakoreshejwe inshinga z'itegeko? Mbese ni ibintu bitagira icyo bivuze? Icya mbere, iyo nshinga ikoreshwa hamwe n'iyo yindi y'ingenzi kuko hari intego imwe y'ingenzi - guhindura abantu abigishwa. Guhindura abantu abigishwa ni umutima w'iyo nshingano. Icya kabiri, gukoreshwa kw'iyo nshinga kwerekana ko igikorwa cyayo gifatanye cyangwa cyerekeranye n'inshinga y'ingenzi. Itanga uburyo bwa ngombwa bwo gusohoza igikorwa cy'inshinga y'ingenzi.
Hatariho kugenda, igikorwa cyo guhindura abantu abigishwa nticyashoboka, cyane cyane iyo birimo amahanga yose. Kugenda ntabwo ari igikorwa gifite ikikibanziriza. Ntushobora gufatira ifi mu ngunguru. Tugomba gukora ikintu kiduhuza n'abantu kugira ngo tubageza kuri Kristo maze dutangire umurimo wo kubahindura abigishwa. Kugenda harimo ikintu cyose dukora uhereye ku kugira gahunda yo kwigana n’abandi Bibiliya, kumenyana n'abaturanyi, cyangwa se kwambuka tujyana Ubutumwa Bwiza ku moko y'abarimbuka.
Ayo magambo yombi, “mugende” na “muhindure amahanga yose abigishwa” ari mu buryo bwa AORIST mu Kigiriki bugira igikorwa igisobanutse kandi cyihutirwa. Igitekerezo ni “mugende mukore ibyo guhamagarwa kwanyu.”
Izi nshinga uko ari ebyiri ntabwo ziteye ikibazo cyane. Zitubwira ukuntu n'uburyo bukoreshwa mu guhindura abantu abigishwa. Ni gute duhindura abantu abigishwa? Kubw'ibikorwa bibiri - tubabatiza kandi tubigisha ari byo bihwanye n'ivugabutumwa no gukomeza abizera. Nk'uko Ryrie abivuga:
“Kubatiza ni igikorwa kimwe; kwigisha ni igikorwa gikomeza. Abigishwa bagomba kubatizwa (ikigaragaza agakiza - bityo, umuntu yabasha kuvuga ko abigishwa bagomba kubanza gukizwa); hanyuma bagomba kwigishwa hato na hato kwumvira (kwitondera ibintu byose).
Mu bihe byo mu Isezerano Rishya, kubatizwa byakoreshwaga nk'imwe muri gihamya y'uko umuntu yabaga yakiriye Kristo. Kubatizwa ntibyari ikintu cyakorwaga nk'igisanzwe nk'uko biri ubu. Nubwo bigaragara neza mu Isezerano Rishya ko umubatizo utazana agakiza, kubatizwa byari ukwerekana mu buryo bugaragara ko umuntu yabaga yakiriye Kristo kandi ko yabaga yiyunze n'abemera Kristo, itorero.” 133
Reba 1 Abakorinto 1:14-17; 15:3 herekana umubatizo, nubwo ukomeye, ntiwari igice cyo mu Butumwa Bwiza.
Mu yandi magambo, kubatiza abagabo n'abagore mu izina rya Data wa twese,.n’ibindi,.bigomba kubamo ndetse bikabanzirizwa n'ivugabutumwa rituma bamenya Kristo kandi bakabasha guhamirisha agakiza kabo kubwo kubatizwa.
Kubera ko inshinga y'ingenzi n'itegeko ry'ibanze ry'Inshingano ari “uguhindura amahanga abigishwa,” turashaka gukomeza twibanda kuri iri tegeko kubera ko ari ryo mutima w'Inshingano Ikomeye.
Guhindura amahanga abigishwa birashaka kuvuga iki? Kugira ngo twumve ibi turashaka kwibanda ku muco n'igice ibi byanditswemo ari naho haturuka ubusobanuro no gukoreshwa kw'ijambo ry'Ikigiriki matheteuo.
Ubusobanuro bw'ibanze: Matheteuo rishobora gusobanura “gukora imirimo y'umwigishwa,” ni ukuvuga, “kuba umwigishwa (umunyeshuri cyangwa uwiga). Rishobora no kugira ubusobanuro bwerekana impamvu, “guhindura umuntu umwigishwa,” ari na bwo busobanuro buri aha. Muri rusange, umwigishwa yari umuntu wagombaga kwishyira munsi y'undi ngo abashe guhabwa ubumenyi no gusobanukirwa.134 Gukoreshwa kw'iri jambo n'Umwami wacu kwibutsa iby'Umwigisha n’umunyeshuri, kubera ko ari muri ibi yakoresheje iryo jambo.
Iryo jambo ryakoreshwaga ku banyeshuri babaga mu busabane bwa hafi n'umwarimu wabo, bagendanaga na we, bagasangira na we, bakagira iminsi mikuru imwe bari hamwe na we. Abanyeshuri b'umwigisha barangwaga no kwumvira ubutware bw'umwigisha, kimwe no kwicisha bugufi imbere ye birenze uko umuntu yicisha bugufi imbere ya se cyangwa nyina kandi byagaragaraga mu gukorera umwigisha.135
Uburyo bwo kwigisha no kwiga bwari ukwicara ku birenga by'umwigisha; kumubaza ibibazo no guhabwa na we ibisubizo, kwitegereza ibikorwa by'umwigisha, cyane cyane uko yitwaraga ubwe mu by'amategeko n'uko yatangaga ibisubizo ku by'imyitwarire ku by'ubumenyi bw'amategeko n'imigenzo bye.136
Nyuma y'amasomo atoroshye umunyeshuri yarambikwagwaho ibiganza maze agahabwa uburenganzira bwo kwitwa Rabbi. Ubwo rero yari afite uruhare rwo gutanga ibyo yabaga yarigishijwe n'umwigisha we maze na we ubwe agahindura abantu abigishwa.
Ijambo umwigishwa ubwaryo rivuga “uwiga cyangwa umunyeshuri.” Umwigishwa ni urimo ahabwa inyigisho. Ibi buri gihe byabaga birimo umwigisha n’umunyeshuri. Yohana Umubatiza yari afite abigishwa be (Matayo 9:14), Abafarisayo bari bafite ababo (Matayo 22:16), ndetse na Pawulo yari afite abe (Ibyakozwe 9:25), kandi, Umwami yari afite abigishwa benshi (Luka 6:17). Umwigishwa wo mu Isezerano Rishya ni uwigishwaga Bibiliya.
Bamwe bakurikiraga Umwami igihe gito gusa hanyuma bakarekeraho kubera icyo byasabaga. Hari Yuda wari utarakijijwe, Yosefu wa Arimatayo wabaye umwigishwa rwihishwa igihe gito, hari n'abandi babanaga na Yesu bo hafi. Umwami yizeraga ko kuba umwigishwa bisaba ko umuntu yitanga rwose.
Agakiza ni impano y'ubuntu ariko kuba umwigashwa bisaba ko umuntu abara icyo bisaba. Abizera bose bagombye kuba abigishwa, ariko bose ntibakurikira nk'abigishwa.
Na none, ongera urebe amagambo yo mu Nshingano Nkuru. Ni igiki cy'ingenzi ishingiyeho? Kuzana abayoboke, gukoranya ibiterane by'ivugabutumwa bikomeye, gutanga amataragite y'ivugabutumwa, kugira ibiterane bya Bibiliya byo kwigisha Tewolojiya ngo tubashe gusobanura agakiza? Oya! Hari ikintu kimwe kigaragara, cyane cyane mu Kigiriki, kandi kimwe gusa: “Guhindura abantu abigishwa.”
Guhindura abantu abigishwa ni byo mutima w'iri tegeko. Ibindi uko ari bitatu bitubwira uko tubikora, mu kugenda, kubatiza (bivuga kwamamaza Inkuru Nziza no kuzana abantu kuri Kristo), no kubigisha nk'abizera.
Iyo Inshingano Nkuru irebewe aho yandikiwe ikahatangirwa, ntitubona gusa ibiri muri twe imbere, ahubwo tubona impamvu yabyo.
(1) Kuramya kw'Abigishwa (umurongo wa 17)
Muri uyu murongo tubona Umwami wazutse kandi ufite ikuzo hamwe n’abigishwa bamupfukamiye bakamuramya kandi bakamusenga. Nubwo bashidikanyaga kuko byari bibakomereye gusobanukirwa ukuri kw’umuzuko, abenshi muri bo bemeraga ko yari Umwami wazutse kandi ufite ikuzo, nuko nneho bamuramyaga nk'Umwami. Icy'ingenzi ni uko Inshingano Nkuru yatangiwe mu kuramya no kwicisha bugufi. Gusubiza Inshingano Nkuru ni ingaruka yo kuramya no kwicisha bugufi ku bwami bwa Kristo. Niba twemera uwo ari We nyirizina kandi tukamuramya by'ukuri mu Mwuka no mu kuri, twagombye kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo mu isi kuko ari n'Umukiza usumba bose.
(2) Ibyiringiro by'Ubutware bwe (umurongo wa 18)
Itegeko ryo guhindura abantu abigishwa rishingiye ku butware bwe. Reba uko bavuga ngo “nuko” mu murongo wa 19. Ibi bivuga ubutware bw'Umwami butagira iherezo ahantu hose. Mu mucyo w'ibya ba Rabbi n'aho ibi byandikiwe, guhindura abantu abigishwa ku bw'ubutware bwa Kristo harimo ibi bikurikira:
Kubatiza abizera mu izina rya Data wa twese, Umwana, n'Umwuka Wera ni ikimenyetso cy'uko ubugingo bwa kera n'ibijyana na bwo bishize, kandi ko umuntu yinjiye mu bugingo bushya ku bwo kwizera n'ubusabane bushya na Yesu nk'Umwigisha wabo na Shebuja.
Kwigisha ni amabwiriza abakijijwe bakiri bato bagomba guhabwa ngo bubakwe n’Ijambo rya Sebuja, bahinduke abigishwa bumvira n'abahindura abandi abigishwa. Bagomba kwiga, gushyira mu bikorwa, kurinda, no guhererekanya icyo Kristo yabategetse
(3) Ibyiringiro by'uko Ahorana na bo kandi Akabana na bo (umurongo wa 20b).
Umurongo wa 20b uduha isezerano ry'uko Umukiza abana na twe iteka akatwigisha ko ahora aturinda, aduha imigisha, kandi atuyobora. Ariko si ibyo gusa. Anahorana na twe nk'umwigisha wacu ngo duhore tugirana ubusabane, ngo yakire amasengesho yacu, n'umurimo dushobozwa n'Umwuka nk'uko yadusezeranije. Icyakora, nk'abayoboke be, atari nk'umuco wa ba Rabbi b'Abayuda, nubwo twigisha abandi, ntiduhinduka ba Rabbi, ahubwo dukomeza kuba abayoboke be, dufite itegeko ryo guhindura abandi abanyeshuri ba Databuja.
Iyi.rero ni Inshingano Nkuru kandi ni yo ntego yacu. Umwami ahamagara itorero rye, natwe buri muntu ku giti cye ngo duhindure abandi abigishwa. Muri make, ibi birimo iki?
Uku ni uguhamagarirwa kwitanga, gusabana n'Umwami, gusabana n'abandi bizera, igihe cy'Ijambo ry'Imana no gusenga, hamwe no kwitangira gukora ibintu bitubashisha kugera ku bandi ku bw'Umwami no kwinjiza benshi bashoboka mu murimo wo guhindura abandi abigishwa.
Buri wese muri twe akeneye kwibaza ikibazo, “muri ibi njyewe ndi he?”
Nigeze kuvuga haruguru ku buryo itorero rya mbere, nk'uko byanditswe mu Byakozwe n'Intumwa, ryakuraga cyane mu mbaraga zikomeye. Ahantu hamwe dusoma ukuntu Umwami yongereye ku itorero abantu 3.000, hanyuma gato 5.000 (Ibyakozwe 2:41; 4:3). Ariko ikibazo cy'ingenzi ni iki, ni gute dufata ibintu nk'ibyo?
Igitabo cy'Ibyakozwe gikunze kwitwa Ibyakozwe n'Intumwa kubera ko muri cyo tubona ibikorwa n'umurimo by'Intumwa z'Umwami wacu ku byo yatangiye gukora no kwigisha (Ibyakozwe 1:1). Ariko byaba ari ukuri kurushaho twise iki gitabo Ibyakozwe n'Umwuka Wera ku bw’umurimo n'imbaraga by'Umwuka bigaragara hose kandi nk'impamvu n'isoko byo gukwirakwiza Ubutumwa Bwiza mu kwamamaza Yesu Kristo. Inyuma y'umurimo w'Intumwa umurimo w'Umwuka w'Imana wagaragaye hose. Igitabo cy'Ibyakozwe ni umurimo w'abantu bashyizeho itorero kandi bakayobora umurimo w'abamisiyoneri. Nk'uko Oswald Sanders abivuga,
Birenze ibyo guhererekanya iby'agaciro ko icy'ingenzi kigaragaza abo bagombaga no guhabwa imyanya yo hasi mu itorero rya mbere ari uko bagombaga kuba abagabo “buzuye Umwuka Wera.” Bagombaga kuba bazwi kubwo gukiranuka no gutungana kwabo, ariko cyane cyane kubwo kuba ab'Umwuka kwabo. Uko umuntu yaba afite ubwenge bw'isi ate, afite ubumenyi mu kuyobora ate, adafite icyo gikoresho cy'ingenzi ntashobora by'ukuri guhindura abandi abayobozi mu byo Umwuka.137
Ntidukwiriye gutangazwa n'inyigisho n'isezerano by’Umwami yahaye Intumwa ze mu Byakozwe 1:4-8. Aha yarababwiye ndetse natwe aratubwira ko ibyo dukeneye ku murimo wacu no kugira ngo tuwukore neza bishingiye ku murimo n'imbaraga by'Umwuka w'Imana. Gutsinda kwacu, gushira amanga kwacu, inkunga tugira, ubushobozi bwacu bishingiye ku Mwuka w'Imana, bigomba kuba nko mu gihe cya Zekaria igihe Ijambo ry'Imana ryaje kuri Zerubabali, “si ku bw'amaboko, kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye, ni ko Uwiteka nyir'ingabo avuga (Zekaria 4:6)
Ni.kuki umurimo w'Umwuka w'Imana ari ingira-kamaro? Ni ukubera kutihaza kwacu kandi ni ukubera ko kugeza abantu kuri Kristo ari umurimo utangaje w'Umwuka w'Imana wo kwemeza no kumena kubwo kwinangira k'umutima w'umuntu, kumurikira umwijima w'ubwenge bw'umuntu, no guhindura mushya umwuka w'umuntu wari upfuye ku by'Umwuka. Ntakitagira imbaraga z'Umwuka w'Imana cyihagije. Guhindura abantu abigishwa, kugeza abagabo n'abagore kuri Kristo no kububaka bishobora gukorwa gusa n'abantu buzuye Umwuka. Ibibaranga bindi na byo ni byiza, ariko kwuzura Umwuka (kuyoborwa n'Umwuka Wera) ni ngombwa.
Duhereye ku kugendana n'Umwami kw'umwizera, umurimo w'Umwuka Wera ni umwe mu mahame n'amasezerano y'ingenzi yo mu Ijambo ry'Imana mu bihe by'itorero. Ibi bihe, ibihe by'itorero, ni ibihe by'Umwuka. Umwuka Wera ni umuyobozi wihariye w'Imana, impano, n’ibikoresho by'imbaraga byo guha ikuzo no guhishura Yesu Kristo no kugira ubugingo bwa gikristo.
Umwuka Wera ni We uvugwa mu masezerano atangaje yo mu Isezerano rya Kera n'Irishya (Ezekiyeli 36:24-27; 37:14; Yesaya 44:3; 59:21; 7:37-39; 14:16,17; Ibyakozwe 1:4-8).
Ibice bikurikira byerekana ukuri ko kuza kw'Umwuka Wera nk'uko kwasezeranijwe n'abahanuzi n'Umwami Yesu (Ibyakozwe 2:1-33; 10:43-44; 11:15-18; 1 Abakorinto 6:19; Abefeso 1:13-14; 4:30; Abagalatiya 5:5-25).
Igishushanyo.gikurikira kigaragaza umurimo wihariye w'Umwuka mu by'itorero ry'abizera nk'uko bitandukanye n'ibihe by'abera bo mu Isezerano rya Kera.
Akamaro k'umurimo w'Umwuka muri ibi bihe gahita kagaragara kubera: (a) Amagambo “Umwuka Wera” akoreshwa inshuro 40, (b) “Umwuka,” ku byerekeye
Umwuka w'Imana, inshuro 14, (c) “ku bw'Umwuka” bigaragaza umurimo We, inshuro 4, (d) “wujujwe” cyangwa wuzuye byerekana kuyoborwa na We rikoreshwa ku by'Umwuka inshuro 8, kandi, (e) ahenshi muri ibi bice, Umwuka w'Imana ubonwa nk'ukora igikorwa cyo gushoboza no kuyobora itorero mbere na mbere mu murimo waryo w'ubumisiyoneri ku isi. Na none, gereranya: Ibyakozwe 2:4; 4:8, 31; 6:10; 8:29, 39; 10:19; 11:12, 28; 13:4, 9, 52; 16:6, 7; 21:4.
Bamwe babona umugambi w'Umwuka mu bugingo bwacu nk'imbaraga, abandi nko gukora neza, nk'ubumwe, cyangwa nko kugenga impano z'Umwuka, bamwe nko kwigisha, abandi nk'imirimo Ye y'ibitangaza n'ibindi. Ibi byose ni /cyangwa byabaye imirimo y'Umwuka kandi ni ingira-kamaro ku mubiri wa Kristo. Icyakora, gukuririza umwe muri yo usuzuguye indi, kandi cyane cyane gusuzugura kwibanda gukomeye ku Ijambo ry'Imana, ni ugukora amakosa.
Kristo ni ubugingo bwacu, ibyiringiro by'ikuzo. Bityo rero, intumbero ikomeye twahawe mu Ijambo ry'Imana ni Umwuka Wera mu mirimo Ye yose yaduherewe kuduhuza no kuba muri twe kwa Kristo. Yahawe kwerekana Kristo n'umurimo We, kumumenyekanisha, no kutumenyesha icyo ari cyo kuri twe (reba Abaheburayo 2:1-4; 6:4; 10:29 n'ingingo ivugwa muri iki gitabo).
Umurimo w'Umwuka ushingiye kuri Kristo. Ntushingiye ku muntu, ku mpano, uko abantu bateye, ibyo umuntu ahura na byo, ahubwo ngo ushingiye ku Mwuka Wera wibanda ku bikorwa bye bitangaje. Reba ibice bikurikira: Yohana 7:37-39; 14:26; 16:8-14.
Umwuka Wera rero, ntaduhamagarira kwita kuri We cyangwa ku muntu, ahubwo guhanga amaso kuri Kristo n'ibyo Imana yakoreye mu Mwana wayo ku bwe. Umugambi We binyuze mu mirimo Ye ni ugukuza kwizera, urukundo, kuramya, kwumvira, ubusabane, no kwitangira Kristo.
Ibi rero bihinduka ikidufasha mu kugenzura imyuka n'umwimerere wayo muri Bibiliya.
(1) Uwo Umwuka ari We: Si imbaraga gusa cyangwa ikidukoresha cyangwa ingufu. Ni umuntu kandi ni Imana; ni uwa gatatu mu bagize Ubutatu, We nk'umuntu, ashobora kurakazwa (Abefeso 4:30), kubeshywa (Ibyakozwe 5:3-4), kwumvirwa (Ibyakozwe 10:19-21), gusuzugurwa (Ibyakozwe 7:51), no gutukwa (Matayo 12:31).
(2) Icyo Umwuka ari cyo ku bizera:
(3) Icyo Umwuka Wera akorera abizera:
Iyi mirimo yose yerekana akamaro k'umurimo w'Umwuka mu myitwarire ya buri munsi, cyane cyane ku guhamya kwacu. (Ibyakozwe 1:8; Abagalatiya 5:16-26; Abefeso 5:18). (Ku by'inyigisho inonosoye ku kuyoborwa n'Umwuka , reba Igice cya 2, Isomo rya 5).
Kugira ngo tubyemere, tugomba gusobanukirwa ko ibyo dukeneye ngo uguhamagarwa kwacu cyangwa inshingano yacu nk'abizera Kristo ari ukuzura Umwuka Wera - Umwuka w'Imana akayobora ubugingo bwacu. Ntitugomba gutekereza ibi mu buryo bwo gutanga ubuhamya gusa nk'aho kwitegura guhamya, tugomba kwuzuzwa Umwuka kimwe no kwinjiza umugozi w'amashanyarazi aho winjizwa. Ntibikora bityo.
Bikwiriye kumenywa icyakora ko, hafi ya buri gikorwa cy'Umwuka Wera mu gitabo cy’Ibyakozwe cyari gifite intego yo gukwirakwiza Ubutumwa Bwiza ku bagabo n'abagore. Icyo yitaho cyane, icyo gihe kimwe n'ubu, kwari ugukora itorero ngo ribe itorero ry'abamisiyoneri. Mbese ibyo ntibyagombye kuba ibyacu na twe?138.
Kubera ko Umwuka Wera ari ingenzi ngo tugire imico ya Kristo mu bugingo bwacu kandi duhamirize abandi, uko tugendana n’Umwuka w'Imana ntibyagombye kuba ibanze mu bugingo bwacu, atari uko dukwiriye kugira ibyishimo byinshi ku mpamvu zacu bwite, ahubwo ngo dusohoze umuhamagaro w'Imana? Hatariho kwuzuzwa Umwuka, turaneshwa. Icyo dukunze gukora ni ukwiringira ubushobozi bwacu - amashuri twize, abo turi bo, uko duteye, kumenya kwemeza, n'ibindi. Ariko tugomba kwibuka Ijambo Imana yabwiye Zerubabeli ngo, ibyo tubasha gukora “si ku bw'amaboko (ubushobozi bw'umuntu) cyangwa imbaraga (imbaraga z'umuntu, ubushobozi, cyangwa ubushishozi), ahubwo ni ku bw'Umwuka Wanjye, ni ko Uwiteka nyir'ingabo avuga” (Zekaria 4:6). Ikindi dukunze kugira ni ubwoba, ariko Ijambo yabwiye Zerubabeli rirwanya ubwoba no kwiyizera kuko Ijambo yabwiwe ryari iryo kumukomeza imbere y'amakuba (reba 2 Timoteyo 1:6-7).
None se kuzuzwa Umwuka ni iki kandi nabibona nte?
Bishyizwe mu magambo make yabyo, kuzuzwa Umwuka bivuga ko, kubwo kwicisha bugufi ku bwende kandi mu gusubiza kwakira agakiza, kamere y'umuntu yuzuzwa, ikagengwa, kandi ikayoborwa n'Umwuka Wera. Ijambo kwuzura ubwaryo rishyigikiye ubwo busobanuro. Igitekerezo si icy'ikintu gisukwa mu gikoresho kitagira umumaro. “Icyigarurira ubwenge kirabwuzura,” ni ko Thayer yavuze,…Uko gukoreshwa kw'iryo jambo kuboneka muri Luka 5:26 (KJV): “Bose barumirwa,” na Yohana 16:6: “Kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.” Ubwoba bwabo n'agahinda kabo byarabayoboraga uretse amaranga-mutima yabo; byarabagengaga bikabayobora. Ibyo ni byo Umwuka Wera akora iyo tumusabye kutwuzura.
Kwuzura Umwuka rero, ni ukuyoborwa n'Umwuka. Ubwenge n'amaranga-mutima no kwitanga kimwe n'imbaraga z'umuntu byose abigira ibye ngo asohoze imigambi y'Imana...Aha, Umwuka atarakajwe kandi atabangamiwe ashobora kweza imbuto z'Umwuka mu muyobozi, hamwe no kuzana abantu kuri Kristo no kubamurehereza byiyongera ku murimo we n'imbaraga zo guhamya Kristo. Umurimo wose w’ukuri ni uguhorera (nk’ukw’amazi) k'Umwuka wera mu bugingo bwitanga kandi bwuzuye Umwuka.i139
Ubutumwa Umwami yaduhamagariye Inshingano Nkuru. Ni ukuba igice cya gahunda Ye yo guhindura abantu abigishwa. Ntidushobora kugira ikidushishikaza n'ubutwari tudafite ubushobozi yatanze - Umwuka utura muri twe yahaye buri mwizera ngo atwiteho kandi adushoboze kugira ubugingo bwa Kristo, ubugingo bugengwa n'urukundo rwe no gushobozwa n'imbaraga ze.
133 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, IL, 1989, p. 103.
134 Cleon Rogers, “The Great Commission,” Bibliotheca Sacra, Vol. 130, No. 519, Jul 1973, 262f.
135 Rogers, “The Great Commission,” Bibliotheca Sacra, 264.
136 Rogers, “The Great Commission,” Bibliotheca Sacra, 264.
137 Oswald Sanders, Spiritual Leadership, Moody Press, Chicago, 1986, p. 97.
138 Sanders, p. 100.
139 Sanders, p. 101.
Nk’abakristo kandi nk'itorero, Umwami yaduhaye inshingano ikomeye muri Matayo 28:19-20. Inshingano yacu ni uguhindura abantu abigishwa tujya mu mahanga yose, tuzana abantu kuri Kristo kandi tubabatiza, hanyuma tukabigisha kwumvira Umwami. Ibi bivuga ko tugomba kugeza Ubutumwa Bwiza ku batarakizwa, ariko kuvuga ibyo konyine kudutera kugira ubwoba. Ubwoba bw'ibyo bidusaba, ubwoba bwo kutemerwa, ubwoba bwo gufatwa nk'abasazi, ubwoba bw'ibyo tugomba kuvuga, ubwoba bw'ibibazo tudashobora gusubiza, ubwoba bwo kuvuga Ubutumwa, ubwoba bwo kugira uwo twereka ko ibyo akora atari byo, n'ibindi.
Tuzi ko tugomba kujya imbere n'Ubutumwa bw'Umukiza, ariko kandi ikibazo ni ikihe? Twajya imbere dute mu buryo bwatuma abantu benshi bizeye Kristo bashikama mu Ijambo ry'Imana maze bagahinduka ababyara abandi mu buryo bukomeza, bushishikaza abandi, bubihamagarira abandi?
Amatorero menshi n'abakristo benshi bashaka kubona abantu benshi baza kuri Kristo bagakura, ariko ingorane iza iyo dutangiye mu migambi yihariye, imigambi ikorera mu buryo buhoraho. Mbese twe nk'itorero cyangwa abantu ku giti cyabo twakora iki cy'ingirakamaro? Ese twashyiraho utunama tw'ivugabutumwa? Twatangira se kugenderera abantu n’ijoro umuryango ku wundi tubwira abantu guhita bahagarika ibyo bakora bidakwiriye? Twahamagara se abahanga bo gutanga ubuhamya ngo batwigishe uko dukwiriye gutanga ubuhamya? Twakora iki?
Mbese hari uburyo Bibiliya itwigisha twagomba gukurikiza bwadufasha? Ndakeka ko buriho. Ni uburyo butari bushya nubwo bwasuzuguwe bugasimbuzwa ubundi butagira akamaro kandi bukomeye gukoreshwa. Ni inzira, si uburyo. Ni uburyo busanzwe mu buryo abantu babaho n'uko bakora kuva imyaka amagana. Ni inzira yubakiwe ku “runana” rw'ubumwe buriho muri buri torero. Ni uburyo bwiswe, “Gahunda ya Databuja.”140
Gahunda ya Databuja ni ugushyira mu bikorwa amahame yo mu Isezerano Rishya ahuye n'uko ubushakashatsi bw'ubu bukorwa n'abahanga mu byo gukura kw'itorero n'abahanga mu bumenyi bw'imibereho y'abantu ku buryo dushobora kwemeza abandi. Abantu bemezwa akenshi n'ibintu bitatu mu mibereho y'abantu. Ibyo na byo ni ibi (a) abo bafitanye isano, (b) abo baba hamwe, na (c) abasangiye inyungu. Uko twiga Isezerano Rishya, dusanga ko itorero rya mbere ryakoreshaga uburyo bw'imibereho y'abantu bahuriye ku cyene-wabo, abo babana, n'inyungu basangiye nk'igikoresho cyo kugeza Ubutumwa Bwiza mu isi.
Icy'ibanze cyatezaga ivugabutumwa imbere mu Isezerano Rishya nticyari umuntu ku wundi, nti ryari ivugabutumwa ribwira benshi, ntiryari ivugabutumwa ribwira abana. None se cyari iki? Cyari icyiswe ivugabutumwa Oikos.141
Mbere y'uko dusobanura icyo ivugabutumwa Oikos ari cyo n'uko rikora n'impamvu y'uko rikora, reka twiyibutse iby'Umwuka byo kuvuga Ubutumwa n'umurimo w'Imana kugira ngo tutibanda ku mugambi w'ivugabutumwa aho kuba amahame y'iby'Umwuka by'uko abantu bagezwa ku Mwami.
Nk'uko Bibiliya ikoresha igereranya mu kwigisha ukuri kw'Umwuka, ni nako ikoresha igereranya ngo yerekane uburyo bwo kugeza abantu ku Mwami. Ibi birimo amashusho ava mu isarura - imbuto, umubibyi, ubutaka, no gusarura. Ubutaka ni umutima w'umuntu, imbuto ni Ijambo ry'Imana, umubibyi ni uwizera imbuto y'Ijambo ry'Imana, kandi gusarura ni igihe umuntu aje kuri Kristo kubwo kwizera. Duhereye kuri uku gusa, hari ibintu bine biri muri ubwo buryo:
Ubutaka bw'umutima w'umuntu bugomba gutegurwa. Ibi bikorwa binyuze mu:
(1) Kugendera mu Mwuka (Ibyakozwe 1:8; 4:31; Abefeso 5:18).
(2) Gusengera ibintu bine: (a) gusengera abakozi b'isarura (Luka 10:2); (b) gusengera ko imiryango yafungurwa cyangwa uburyo bukaboneka (ibindi bisa) ku bw'Ijambo ry'Imana (Abakolosayi 4:3); (c) gusengera imbaraga zo kuvuga Ubutumwa mu gihe gikwiriye (Abefeso 6:18; 4:29); no (d) gusengera gusobanukirwa: ububasha bwo gusobanura Ubutumwa (Reba Abakolosayi 4:5-6; 1 Petero 3:15-17).
Mu buryo bworoheje, ingorane ni iyi: Ntiwareka icyo udafite. Niba twebwe nk'abakristo tugira ubugingo bwo kwiheba, guhungabana mu mutwe, gucika intege no kuneshwa, kurwana no kwitandukanya, ntidushobora gutekereza kuba abashobora kwemeza abandi ukuri no kwizera kwa gikristo. (Reba Abakolosayi 4:5-6; 1 Petero 3:15-17).
Dufite uruhare rwo gusangira n'abandi Ubutumwa, gukwiza ukuri kw'Ibyanditswe hakurikijwe ibikenewe byihariye tumenya kandi twizera ko Ijambo ry'Imana ari rizima kandi rifite imbaraga kandi rizakora umurimo Imana yaryoherereje gukora (Yesaya 55:8-11). Mu gihe ubuhamya bwiza ari ngombwa kandi akenshi bugakoreshwa n’Imana mu gufungurira imiryango Ubutumwa Bwiza, nta n'umwe wakizwa atumvise Ubutumwa Bwiza (reba Mariko 4:1-20, 26-29; Yohana 4:35-42).
Umusaruro ni abantu bakira Kristo kubwo kwizera kwabo ubwabo. Ivugabutumwa ni uburyo butuma umuntu afata icyemezo cyo kwizera Kristo, ariko ivugabutumwa si icyemezo gusa. Mu murimo wacu w`ivugabutumwa dukora imirimo yo gutegura, kubiba, kwuhira cyangwa gusarura, ariko ntidushobora kwihutisha ubwo buryo. Tugomba kwiga kwita ku bantu nk'uko Umwami yabigiraga. Hanyuma, igihe gikwiriye gisohoye, nk'abayobowe n'Umwuka, tugatangira kubabwira iby'Umukiza n'umurimo We. Tugomba kwibuka ko, mu isuzuma rya nyuma, Imana ikoresha Ijambo ryayo n'ubugingo buhinduwe, ariko ni Umwuka w’Imana wenyine ushobora kwatanya inzitiro z'ubuhumyi no kwinangira kw'umutima w'umuntu no kuzana umuntu mu kwizera Kristo.(Reba Yohana 4:35-42).
Ivugabutumwa Oikos ni iki? Oikos ni ijambo ry'Ikigiriki rikunze gusobanurwa ngo inzu cyangwa umuryango mu Isezerano Rishya. Ariko twitonde maze duse n'abavuga ko tutazi icyo rivuga. Mu muco wo mu bihe by'Isezerano Rishya, oikos ntiryavugaga gusa umuryango wa bugufi, ahubwo ryabagamo abagaragu, imiryango y'abagaragu, inshuti, ndetse n'abafatanije ubucuruzi. Oikos y'umuntu yabaga ari aho afite ijambo, abo yabanaga na bo bagizwe n'abafite icyo babaga bahuriyeho kubw'isano, imirimo imwe,n'igihugu kimwe.142 Oikos yo mu Isezerano Rishya yabagamo abantu bo mu rugo, ariko hakabamo n'abatunzwe n'urwo rugo, abagaragu n'abakozi. Oikos yari ifatiro mu mibereho y'abantu batumaga itorero rikura.
Mu gitabo yise, “Ugukura kw'Itorero muri Amerika (Church Growth in America)”, Tom Wolf yaranditse ati:
Oikos yari umuryango-fatizo kandi usanzwe mu bantu, kandi wari ugizwe n'abo umuntu yabaga afiteho ijambo - umuryango we, inshuti ze n'abo babaga bafatanije. Itorero rya mbere ryamamaye binyuze muri oikos - aho umuntu yabaga afite ijambo no mu mashyirahamwe. Tugize akanya gato ko gutekereza, dutangira kubona itandukaniro ry'ingenzi ry'injyana, ijwi, no gushyira hejuru hagati y'ivugabutumwa ry'ubu n'uko itorero rya mbere ryavugaga Ubutumwa.143
Iyo tuje ku Isezerano Rishya, Ibyanditswe bitwerekeza ku rugo (urugo, inshuti, n'abafatanije) mu gukwiza Ubutumwa Bwiza mu bantu. Ubutumwa Bwiza uko ari bune, Ibyakozwe, n'inzandiko byerekana ko ihererekanya mu gutumanaho kw’umuntu ku wundi ryari oikos. Aha ni ho hari ihuriro ryakunze gukoreshwa nk'uburyo busanzwe bwo gukwiza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.
Ibice bikurikira byerekana ivugabutumwa oikos
Nyuma yo kuzuka no kuzamurwa bya Kristo, bwari uburyo bumwe bwo gukwiza Ubutumwa binyuze muri oikos byatumye itorero rya mbere rikura vuba. Umuhanga uzwi cyane mu mateka y'itorero Kenneth Scott Latourette yagize ati, “Abantu b'ibanze batumye ukwizera gukwira hose...bari abagabo n'abagore babayeho mu buryo busanzwe, maze bakabwira ibyo kwizera kwabo abo bahuraga na bo muri iyo mibereho isanzwe.”144
Ni nk'aho ivugabutumwa oikos ryatanzwe n'Imana kandi guhamwa kw'Imana bivuga urufunguzo rwo gusangira mu buryo busanzwe Ubutumwa Bwiza budasanzwe. Ubu ni bwo buryo itorero rya mbere ryakwirakwiye kandi ni bwo buryo Ubutumwa Bwiza bukomeje gukwirakwizwa mu buryo busanzwe n'uyu munsi wa none. Ubushakashatsi n'ibarura birabihamya.
Mbere y'uko tureba kuri aya mabarura, mwibuke ko Inshingano Nkuru atari ivugabutumwa gusa, ahubwo ni ukugeza abantu ku gakiza, kubazana mu itorero, no kububaka muri Kristo ngo babe abizera bera imbuto.
(1) Umuryango w’ishuri rya Kristo
Ubushakatsi bwakozwe na “The Institute for American Church Growth (Ikigo Cyiga uko Itorero muri Amerika Rikura)” ryekanye ko mu bantu bavuye mu byiswe “gufata icyemezo” mu giterane cyiswe “Here’s Life” (Ngubu Ubugingo), 97 kuri buri bantu 100 batigeze bashyirwa mu itorero. Batakaye ku ruhande rw'inzira.145
Igiterane cy'abantu benshi cy'ivugabutumwa cya Billy Graham
(2) Igiterane cya Billy Graham
Ibarura ryakozwe ku giterane cya Billy Graham i Seattle mu mwaka wa 1976 na ryo ryerekana byinshi. Abantu 434,100 baje muri icyo giterane maze 18,136 baza gupfukama imbere. Muri abo 18,136, 53.7% abenshi ni abongeye kwitanga, si abakijijwe. 30.6% bajyanywe imbere no kwihana, naho 15.7% nta wamenye impamvu yabo. Ariko 7% gusa mu bajyanywe no kwihana, ni bo bari barabaye abayoboke b'idini igihe iri barura ryakorwaga imyaka myinshi nyuma y'icyo giterane.
(3) Ikigo cyiga uko Itorero muri Amerika rikura
Ubushakashatsi hakoreshejwe ibibazo byanditswe bwakozwe n'ikigo cyiga uko Itorero muri Amerika Rikura bwerekanye ko igihe abantu 4,000 muri leta 35 n'ibihugu 3 babajijwe impamvu baba abayoboke b'itorero ryigenga, 75% kugeza kuri 90% basubuje ko inshuti n'abavandimwe ari bo babinjijemo.
Umusozo urumvikana. Amatorero atera inkunga kandi agahugura abayoboke bayo ngo bajye mu runana rw'inshuti n'abavandimwe, hanyuma no kububaka mu busabane bw'itorero ryigenga bituma bera imbuto ku gihe kubera umuhati waryo.146
Ntituvuga ko tugomba kwibanda kuri oikos yacu gusa. Inshingano iravuga ngo “mugende.” Dutangirira i Yerusalemu - iwacu - hanyuma tugakomereza aho. Dutangirira kuri oikos yacu, ariko hanyuma dukenera kwagura oikos yacu twibanda ku rukundo ngo dutangire kandi dukuze ubumwe bushya. Twatangira dute ubumwe bushya ngo twagure urunana? Aha hari ibitekerezo bimwe mu bintu bihurirwaho na benshi.147
Ubumwe butangirira mu bintu bihurirwaho na benshi (nk'amashyirahamwe y'imikino akorwa mu gihe cy’impeshyi - aha ni muri Amerika) ariko byubakirwa ku gutumanaho no kubwirana ibyo abantu bazi.
Ahari uburyo bw'ingenzi mu gutumanaho ni ukuganira. Ushobora guteza imbere ubuhanga mu byo kuganira usobanukirwa izi nzego uko ari eshatu zo kuganira.
Urwego rwa mbere: Muri Rusange - Bana n'abandi. Ushobora gutangira ikiganiro n'uwo ari we wese muri uru rwego. Ibintu nk'inkuru zigezweho, imikino, ubu ni uburyo busanzwe ushobora gutangira ikiganiro. Bishobora kuba ibintu byoroshye nk'amagambo ya Bill avuga iby'uko Sally akina neza umupira w’amaguru.
Urufunguzo rwo kuba umushyushya-rugamba muri uru rwego ni ugusabana n'abandi aho uba. Uko usabana n'abandi ni ugusoma, gutega amatwi, no kwitegereza. Ikinyamakuru cyo mu karere kanyu cyangwa radiyo ni isoko y'ingenzi y'amakuru ku biri kuba muri ako karere.
Urwego rwa kabiri: Ibyihariye - Erekana ubushake. Urufunguzo muri ibi ni ukwerekana ubushake. Tega amatwi iby'ingenzi mu byo uwo muganira akubwira. Janet yaje kumenya ko Arlene yahisemo kudakora hanze y'urugo rwe kugeza abana bageze igihe cyo kujya mu mashuri. Ibi byerekana icy'ingenzi kuri Arlene na Ron. Iyo uri mu rugo rw'umuntu jya witegereza uko hameze. Niba uri mu biro byabo, witegereze uko amashusho amanitsemo n'indi mitako biteye. Na none ibi bizerekana iby'ingenzi kuri uyu muntu. Iby'ingenzi kuri bo ni byo byoroshye kuvuganaho na bo.
Urwego rwa gatatu: Ibikenewe bya ngombwa - Menya amakuru y’ibiba. Ibikenewe bya ngombwa ni ibintu by'ingenzi mu bugingo bw'umuntu. Urufunguzo rwo kugirira akamaro ubugingo bw'abadakijijwe ni ukumenya amakuru. Buri muntu agira uko abona ibintu biyobora imyitwarire ye n'ibyo akora. Abantu benshi ntibakunze kwiyerekana kuba bari muri uru urwego. Icyakora, iyo ubumwe butangiye nta kigora ngo habure kuvugana ku by'Umwuka
Iyo tuba turi gukoresha no guteza imbere oikos yacu, ugukura kwagombye gutangaza ku bw’amategeko agenga kugwizwa.
Ibarura rikurikira ryakozwe n'ikigo Cyiga uko Itorero muri Amerika Rikura cy'i Pasadena, muri leta ya California ryerekanye impamvu abantu baza kuri Kristo bayoboka itorero. Ubushakashatsi bwerekana ko “urunana rw'ubumwe abantu bahuriyeho (inshuti n'abaturanyi) n'ubumwe bw'abafatanije (inyungu zihariye, ubumwe ku murimo, n'imikino, kuruhuka) biracyari inzira abantu benshi bakurikira mu kuba abakristo muri iyi minsi.”148
Abakristo basanzwe barenze 14,000 babajijwe ikibazo: “Ni iki cyangwa ni nde watumye uza kuri Kristo no mu itorero ryawe?” Kimwe mu bisubizo umunani byarasubijwe, ariko ikintu cy'ingenzi ni ijanisha ry'abantu baje kuri Kristo no mu itorero muri buri rwego mu rutonde ruri hepfo aha. Dore uko byagaragaye.
Abari bafite ubukene bwihariye |
1-2% |
Abizana |
2-3% |
Abazanwa na Pasitoro |
5-6% |
Abazanwa n’uko baba barasuwe |
1-2% |
Ishuri ryo ku cyumweru |
4-5% |
Igiterane cy'ivugabutumwa |
0.5% |
Gahunda y'itorero |
2-3% |
Inshuti/Abavandimwe |
75-90% |
Umusozo urumvikana. Abantu benshi muri ubu bushakashatsi bashobora gushakira “imizi yabo” ku nshuti cyangwa umuvandimwe nk'impamvu y'ingenzi yatumye bari muri Kristo no mu itorero. Reka mbabaze ikibazo. Bite byanyu? Ni bangahe muri mwe bamenye Kristo kandi bakayoboka itorero cyangwa byombi ku bw'ihame rya oikos?
Bisa n'aho nta kibazo ku ho twakwibanda. Ikibazo cy'ingenzi ni, “Mbese turabikora? Tudakurikije uburyo tuvuga ko twizera, nta cyo bivuze keretse tubukoresheje kandi tukabukoresha kubw'impamvu n'imbaraga by'Umwuka w'Imana. Tugomba gukoresha ihame ry'umusaruro twavuzeho buke dutangira iri somo.
Ariko ni kuki kandi ni iki gituma uburyo bwa oikos buba ingenzi?
Mu gitabo Gahunda ya Databuja yo Guhindura abantu Abigishwa, ba Arns bavuga iby'amahame bita ko ari yo buye rikomeza imfuruka mu guhindura abantu abigishwa mu itorero ryigenga. Nagerageje gushyira mu nshamake amwe muri yo mu buryo bukurikira.149
Ihame rya mbere: Guhindura abantu abigishwa bitungana iyo ari igisubizo cy'ubwende bw'itorero ryigenga ku Nshingano Nkuru.
Nk'uko bifitanye isano n'ibintu biranga ubugingo bwacu, hari ibintu bibiri bisa n'ibiranga itorero rya none kandi byombi bibera ukuri icyarimwe. Aho gukurikira Umwami n'umugambi no kuba mu buntu bwe, dukunze kuba abantu batwarwa n'imbaraga z'ibinyoma. Mwibuke, Umwami ntadutwara mu buryo nk'ubwo. Aratuyobora. Niba mwumva mutwawe, mwabitegera ko atari Umwami uba abatwaye, ahubwo ni imbaraga zimwe dutekereza cyangwa tudatekereza zidutwara. Dutwarwa n'ibyifuzo byo gukomera ariko akenshi ku bw'impamvu z'ibinyoma. Dushaka kwiyerekana, kuba imbere, kwemerwa, kuba abakomeye, guhiga (guhiganwa) abandi cyangwa kwigira “abatware b’imirenge” byaba mu by'Umwuka, ibyo gutunga ibintu, cyangwa ibindi.
Ariko icya kabiri, iyo dutwawe, dukunze no kujyana n'ab'isi n’ibyo baha agaciro n'intego zabo. Nk'uduti duto mu mugezi uhorera kandi wasaze, duteraganwa hirya no hino nta ntego isobanutse kuri Bibiliya, ndetse nta ntego zisobanutse z'umuntu ku giti cye. Ubugingo bufite ubushake, umugambi n'intego yo kugeza abantu kuri Kristo ni igice cy'ingenzi mu kwitangira gusohoza Inshingano kwacu. Kubaho mu bushake n'intego byo guhindura abantu abigishwa ni ukumvira itegeko ry`Umwami wacu. Ni igikorwa cyo kwumvira ubwami Bwe.
Kugira ngo tube abagaragu batunganye kandi bakuze, tube abafata Inshingano Nkuru mu buryo bukomeye, tugomba (a) kumenya abo turi bo, (b) kugira ibituranga biva ku Mana n'igipimo cyayo, kandi (c) tukamenya impamvu turiho. Tugomba kumenya umugambi n'intego by'Imana ku bugingo bwacu, ni ukuvuga ko tugomba gukorera Umwami dufite intego yo gukora ubushake bw’Imana uko byagenda kose, kandi tugakomezwa no guhanga amaso ubutunzi n'ingororano byo mu ijuru, atari ku bishingiye ku ntego z'ab'isi (1 Abakorinto 4:1-5; 2 Abakorinto 4:18; 5:9; Matayo 6:19-21).
Ihame rya kabiri: Ubushake mu ivugabutumwa bukora mu buryo bwiza iyo ryibanda kuri oikos (urunana rusanzwe) y'abakristo basanzwe.
Nk'uko twabibonye, urunana rwacu rw'ibyo duhuriyeho: isano, ubucuti duhuriyeho, n'abo duhuriye ku byo dufatanije ni uburyo abantu benshi bahindukamo abakristo. Ibi bigize urufatiro rukomeye rutuma urukundo rw'Imana n'agakiza biza mu buryo busanzwe kandi burimo ubushake.
“Hano hari impamvu umunani zituma kumenya no gukoresha urunana rusanzwe rw'ubumwe byari bikwiye kuba urufatiro rw'ingamba za buri torero zo kugeza agakiza ku bandi:
1. Ni uburyo busanzwe itorero rikuramo;
2. Ni bwo buryo butadusaba byinshi mu kugeza agakiza kubandi;
3. Ni bwo buryo bubyara imbuto kurusha ubundi mu kugeza abandi ku gakiza;
4. Butanga uburyo bwo kwagura abo tugirana ubumwe;
5. Butera kunyurwa kw’abayoboke kurusha ukundi kose;
6. Bugera ku buryo bwiza buzana abayoboke bashya;
7. Bukunze kuzana imiryango yuzuye;
8. Bukoresha ubumwe busanzweho.”150
Ihame rya gatatu: Guhindura abandi abigishwa kuba gutunganye iyo gushingiye kandi kukinjirwamo n'urukundo no kwita ku bandi.
Birushaho gutungana kuko iyo tubitewe n'urukundo dushyiramo umuhati mwinshi ngo tugere ku bantu. Birushaho gutungana kubera ko kubyara ibikorwa bitabarika, byihariye bigirira akamaro abo dukunda tukabitaho. Iyo umuhati wacu ushingiye ku rukundo aho kuba impamvu zishingiye ku mategeko cyangwa guhatwa n'urungano, tubona abantu kandi tukabitaho nk'abakennye. Ntibaba bakiri imbarutso gusa mu karere kacu k'ivugabutumwa. Gukunda no kwita ku bantu bivuga kwubaka ubumwe no kumarana igihe n'abantu.
Ihame rya kane: Guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe oikos ni uburyo buboneye rwose kuko buri mukristo afite uruhare mu kugira icyo akora ku Nshingano Nkuru y’Umwami.
Buri wese yabikora! Buri muyoboke w'itorero ushobora kumenya inshuti, umuvandimwe, umuturanyi, cyangwa uwo bafatanije itorero, ashobora kubahindura abigishwa. Umuyoboke w'itorero usanzwe aba afite inshuti n'abavandimwe bari hagati ya barindwi n'umunani batari muri Kristo cyangwa mu itorero. Abakristo bashya n'abayoboke b'amatorero mashya bageza kuri cumi na babiri. Abakristo n’abayoboke b’amatorero amaze igihe bashobora kugeza ku nshuti n’abavandimwe bane batayobotse itorero.151
Ubu buryo bwo kugira uruhare bufite inyungu nyinshi z’inyongera. Bufasha ku bugingo bw'Umwuka n'amagara mazima bya buri muntu. Butanga intego n'akamaro. Butera abizera kurushaho kwishingikiriza ku Mwami no gushaka imbaraga Ze n'umurimo We mu bugingo bwabo no mu bugingo bw'abo bashaka kuzana ku gakiza.
Kugira uruhare mu byo guhindura abantu abigishwa bishobora kugira umumaro mu gukura kw'umukristo nk'uko biri mu kugera ku batarakizwa. Umukristo akomeza kuba nk'umwana igihe cyose atagize uruhare mu murimo ukomeye Databuja yaduhamagariye gukora. Gusa na Kristo bishobora kuba intego ikomeye kugerwaho iyo nta ruhare dufite mu mpamvu y'ifatiro y'umurimo wa Kristo.152
Ihame rya gatanu : Guhindura abantu abigishwa, kimwe n'ibindi byose bigaragaza umurimo, biba bitunganye iyo ari “igikorwa gikorewe hamwe.”
Umwe cyangwa bake ntibashobora kugira gahunda cyangwa gukora umurimo wo kugera ku bandi nk'uko abantu benshi babyitangiye bagakorera hamwe bashobora kubikora. Abizera bose muri buri torero ryigenga bafite gahunda ikomeye yo kugera ku batarakizwa kurusha abake gusa.
Ahari impamvu y'ingenzi “umurimo wo gukorera hamwe” hakoreshejwe bwa buryo oikos ni ubucuti. Ubushakashatsi bwerekanye ko muri rusange, abakristo bashya bahita “bata” umurimo w'itorero iyo badashatse inshuti nshya muri iryo torero. Ivugabutumwa rishingiye kuri oikos kandi rikorera mu itorero rikorera hamwe rizana abantu kuri Kristo no mu itorero “kubwo ubucuti.”
Ihame rya gatandatu: Guhindura abantu abigishwa biba biboneye iyo ibikenewe bihuriweho kandi ibitandukanya abantu byemerwa bikitabwaho.
Kimwe mu bintu bibangamira ivugabutumwa no kubonera muri uwo murimo by'abantu ni ukutabyitaho, buri kintu ukwacyo. Tugomba kumenya ko abantu bakenera ibitandukanye kandi ko baza kuri Kristo mu buryo butandukanye no ku bw'impamvu zitandukanye (reba kwitanga kwa Pawulo mu kwita ku bantu mu 1 Abakorinto 9:19-23 aho baba bari hose). Ni byo, buri wese akeneye Kristo kandi bose bagomba gushyira ukwizera kwabo muri Kristo n'umurimo We, ariko uburyo ibi bikorwa butandukana hakurikijwe ibikenewe n'ibyo bahura na byo bitandukanye.
Aha hari ibibazo by'ingenzi n'ibintu bifasha mu kugeza abantu ku Mwami.
Inyigisho ku Butumwa Bwiza yerekana ko Kristo ubwe yari icyitegererezo cyo gusanga abantu aho babaga bari. Yitaga ku bikenewe na buri muntu kandi akavuga Ubutumwa mu buryo bukwiriye kandi busobanutse. Igihe yari kumwe na wa mugore ku iriba, yavuze ibyerekeye amazi; igihe yari hamwe n'abarobyi yavuze ibyo kuroba amafi; igihe yari kumwe n'abamenyereye iby'ubuhinzi, yavuze ibyo kubiba imbuto. Yakundaga gutangirira ku bibabaje n'ibikenewe n'iby'inyungu z'abantu. Yamenyaga kandi agakoresha iby'abantu benshi bahuriraho ngo abikoreshe mu kubakundisha ibibafitiye inyungu.
Ubagereranije n'umuntu wo hanze, abayoboke b'itorero bari mu murimo wo kwegera urunana rwabo bashobora kurusha abandi gusobanukirwa uko buri muntu ateye, ibyo ashobora kuba akeneye, n'uburyo bwo kubagezaho ukuntu Yesu Kristo ashobora kubageza mu bumwe n’Imana nzima yonyine ishobora kubaha ibyo bakeneye (reba 1 Abakorinto 9:22, “Uko umuntu ateye, nagerageje gushaka icyo duhuriyeho kugira ngo anyemerere mubwire ibya Kristo kandi ngo areke Kristo amukize” (Byavuye muri Bibiliya yitwa LB)
Ihame rya karindwi: Guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe uburyo bwa oikos ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi kubera ko bushingiye ku buryo busanzwe kandi buhoraho.
Guhindura abantu abigishwa mu buryo buhoraho bisaba kuba igisonga mu by’igihe n'imbaraga by'itorero. Bisaba ivugabutumwa rihindura abantu bashya aho kuba irinaniza abakristo. Bisaba uburyo buri mu bisanzwe muri ubu bugingo bw'umuntu, aho kuba ibintu by'ibihimbano. Bisaba uburyo budashingiye ku gukorera ubuntu, ariko bibaho kubera ko abantu baba bafite uburyo babona umugambi wabo kandi bakabasha kuwukoresha mu buryo busanzwe bwo muri ubu bugingo.
Ni ryari guhindura abantu abigishwa biba urugingo rusanzwe mu bugingo bw'umukristo?
(a) Iyo byubakiye ku bumwe busanzwe bw'abantu. Igenzura risanzwe ryabajije ikibazo: “Ni iki ukunda gukora kurusha ibindi mu gihe cyawe cyo kuruhuka?” Igisubizo, mu bantu 74% babajijwe, cyari “kumara igihe n'abo mu muryango n'inshuti.”153
Imana yaremeye abantu kwishimira abandi. Yaremye umuryango n'ubumwe buwuturukaho. Umuryango ni ipfundo ry'ibanze mu mashyirahamwe y'abantu kandi Imana ikoresha uru runana rusanzwe rw’umuryango n'inshuti by'abantu ngo irusheho kwamamaza Ubutumwa Bwiza.
(b) Iyo byubakiye ku bikenewe ku gukunda no gukundwa. Ari abakristo n'abatari abakristo bakeneye kwitabwaho no gukundwa. Uburyo bwa oikos butanga igisubizo ku gikenewe mu bugingo bw’itorero no mu bayoboke n'abantu mu runana rw'aho bafite ijambo. Mu guhindura abantu abakristo, abakristo bakeneye gukomeza ubusabane n'abatari abakristo ngo babagezeho uko Imana ibitaho mu kwiyitaho ubwabo.
(c) Iyo bibaye kimwe mu bigize uko abantu babaho. Guhindura abantu abigishwa kuboneye, guhoraho ntikuba gahunda igomba gufatwa, kunonosorwa, no gukurikizwa n'abayoboke bake batoranijwe bagize akanama k'ivugabutumwa cyangwa ikipi ihamagara abandi. Biba uburyo bw’igice gisanzwe cy'uburyo itorero rikora.
(d) Iyo byikora ubwabyo mu buryo buhererekanya. Guhindura abantu abagishwa kuboneye ntigushobora kubaho mugihe bitikora mu buryo buhererekanya. Ni koko, ntibikomeza gusa, ahubwo ni uburyo bwiyagura. Biba iyo umuntu umwe (mu runana umuyoboke aba arimo) aje kuri Kristo, hanyuma uwo muyoboke mushya akagira urunana rwe ubwe n'ubumwe n'inshuti ze n'abavandimwe be batari muri Kristo. Ni uburyo busanzwe bwo kugwiza abakizwa.
Buri munsi abantu bahura n'abandi bafitanye ubumwe bukomeza, abenshi muri bo baba batari bagezwaho Ubutumwa Bwiza, iyo bakijijwe, bakaba badakura mu bya gikristo. Aba bantu ni bo bagize oikos yacu, urunana rw'inshuti n'umuryango wacu. Uyu uhinduka umuryango mugari wacu kandi tugira uruhare kuri bo. Ni usoma mu Isezerano Rishya uzabona ko Ubutumwa bwamamazwa neza mu bumwe abantu bafitanye. Igihe Andereya yari amaze kwumva iby'Umukiza yahise ajya gushaka mwene se Simoni Petero. Filipo yahise abwira inshuti ye, Natanayeli. Matayo yatumiye inshuti ze ku ifunguro, zari na zo abakoresha b'ikoro. Kandi ni iki wa mugore wo ku iriba yakoze? Yahise asubira mu mudugudu abwira inshuti ze. Biragaragara ko uburyo buboneye bwo kuvuga Ubutumwa ari ukujya ku bo dufite icyo duhuriyeho
Twabagezaho Ubutumwa Bwiza dute? Ba Arns batanga intambwe ndwi zo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri abo bantu. Izo ntambwe zigaragara mu gitabo cyabo cyitwa, Umugambi wa Databuja wo Guhindura Abantu Abigishwa.
1. Menya umuryango mugari wawe, urunana rwawe
Suzuma abantu uhura na bo mu bugingo bwawe bwa buri munsi. Reba abantu muri buri gice gikurikira: isano muhuriyeho, ubucuti muhuriyeho, n'abo muhuriye ku byo mufatanije.
Abo bantu mufitanye isano y'amaraso cyangwa kubwo gushyingiranwa ni bo bagize abo muhujwe n'isano mu muryango mugari wanyu. Umuryango wo hafi w'umuntu ugizwe n'uwo bashakanye n'abana. Ku wundi, hashobora kubamo ababyeyi, bene nyina, cyangwa bashiki na basaza b'umuntu. Abandi bagize umuryango, nka babyara b'umuntu, ba nyirasenge b'umuntu, ba nyirarume, abo kwa sebukwe w'umuntu n'abamukomokaho, abishywa, ba sekuru na ba nyirakuru b'umuntu bashobora kuba abagize umuryango mugari.
Inshuti zo hafi na zo ziri mu bagize umuryango mugari. Binyuze mu bucuti uhuriyeho n'abandi, mushobora kumenya abantu musangiye imigambi n'ibyo muhura na byo, ibyishimo n'imibabaro. Aba ni inshuti mugirana ibiganiro imbona-nkubone cyangwa kuri telefone. Abo utumira mu gikari iwawe ngo musangire ibyo kurya cyangwa ngo muganire, abo wifuza kubana na bo, bose ni abagize ubucuti muhuriyeho bo mu muryango mugari wanyu.154
Biragaragara, hari ibindi bice by'abantu duhura na bo mu bugingo bwa buri munsi, abantu tubwirana amakuru y'imiryango, cyangwa iby'amakuru agezweho, iby'imikino, ibyo guteka, n'ibyo kurera abana. Aba bose ni abagize umuryango mugari wacu. Icyo dukeneye rero ni ukumenya no gukora urutonde rw'umubare w'abo bantu (6-10) maze tukemera ko aba ari bo bagize urunana rwacu, umuryango mugari wacu.
2. Menya uko buri muntu mu bagize umuryango mugari ateye
Franklin D.Roosevelt yari yarabigize akamenyero kugira inshuti ye bwite umutegetsi wese bahuraga. Mbere y'uko umuyobozi w'umunyamahanga aza kumusura, Perezida Roosevelt yabanzaga kumenya ibyo uwo muntu akunda, inyungu ze zihariye, n'ibintu yitaho kurusha ibindi. Iyo uwo “mudipolomate” na Perezida bahuraga, babanzaga kuganira mu buryo bumenyerewe, bwa politiki. Ariko nyuma ikiganiro cyarahindukaga. Perezida yashoboraga gushimagiza uwo “mudipolomate” ku byo yaba akora neza byose, noneho akerekeza ikiganiro ku byo uwo “mudipolomate” akunda n'iby'inyungu ze, maze akamutegera amatwi yitonze igihe uwo “mudipolomate” yavugaga. Mu buryo buboneye bwo kumwitaho, Roosevelt yatangiraga ubucuti bwamaraga igihe cyose cy'ubugingo bwe.
Kumenya umuntu mu buryo burenze ibimuvugwaho, niba yarashatse cyangwa se ari ingaragu n'icyo akora ni bumwe mu buryo bwo guhindura abantu abigishwa.155
Bivuye mu mutima w'urukundo, ubu ni uburyo bwo kugira ibihuriweho na benshi nk'ikiraro cyo kwita ku bantu no gutangira ubumwe mu kubamenya neza mu nyungu zabo, ibyo bitaho, imitwaro, n'ibyo bakunda. Mu gukora ibi, twiga ibyerekeye ubugingo bw'Umwuka n'ibyo kwizera. Mbese bakunda iby'Umwuka? Ni ibiki basobanukiwe kuri Bibiliya ku byerekeye Yesu Kristo, n'ubugingo bwa gikristo? Mbese bakiriye Kristo nk'Umukiza wabo nk'uko Ibyanditswe bivuga? Niba batizera Kristo, icyo kumenya cy'ingenzi mu mibereho yabo ni ukumenya igituma batarakizwa.
Ushobora kutabonera igisubizo ibi bibazo byose. Niba atari byo, aha ni umwanya w'ingenzi wo gutangira kubahindura abigishwa ugatangirira ku kumenya umuntu mu buryo bufite akamaro.156
3. Ha intumbero iboneye aho ushyira imbaraga zawe
Mu gihe usubira mu mazina y'abo mu muryango mugari wawe, ushobora gushaka gutoranyamo abantu benshi mufitanye ubumwe busanzwe, bushyushye. Ni abantu mubana neza. Ushimishwa no gukorana na bo kandi mufitanye inyungu muhuriyeho. Aba bantu bashobora kuba ari abantu ubona ko bakwakira Ubutumwa vuba kandi bashobora kwemera kwinjira mu itorero ryanyu.
Umubare w'abantu ushobora kwibandaho ushobora guterwa n'igihe ukoresha ngo usangire na bo iby'urukundo rw'Imana. Nk'urugero, umutegetsi ukomeye uhorana akazi kenshi, ashobora kubona igihe cyo gukorana n'umuntu umwe cyangwa babiri mu mwanya umwe, mu gihe umuntu uri mu kiruhuko cy'iza-bukuru ashobora mu buryo bumworoheye kwibanda ku batarakizwa batandatu cyangwa barenga bo mu muryango mugari wabo.157
Ikivugwa aha ni ugusengera kumenya umuryango mugari wawe maze ugatangirana n'abo ushobora kuba ufitanye na bo umubano wo hafi, nk'uko Andereya yashatse mbere na mbere umuvandimwe we, Simoni (Yohana 1:40-41). Muri rusange, hamwe n'abandi, dukeneye igihe cyo guhembera ubucuti, kwerekana urukundo rwa Kristo, no gushyira imbere ukwiringirwa kwabyo. Birumvikana ko mu bihe bimwe na bimwe Imana ifungura umuryango w'umutima w'umuntu hadakoreshejwe ubu buryo, kandi dukeneye gusobanukirwa no kwemera ibintu nk'ibyo, ariko muri rusange, umuryango mugari wacu ni wo ukunze kwakira Ubutumwa vuba kuko abawugize bagira umwanya wo kubona urukundo n'imico by'Imana bikorera mu bugingo bwacu.
4. Kora gahunda yo guhindura abantu abigishwa
Imburo zo mu Byanditswe z'uko dukwiriye gukora gahunda twitonze ikoreshwa cyane mu guhindura abantu abigishwa: “Buri gikorwa gishingiye ku guteganya mu bwenge, gikomezwa kubw’ukuri kwemerwa na bose n’inyungu kubwo gukomeza iby’igiciro” (Imigani 24:34). Kuzana inshuti n'abatari abakristo kuri Kristo, no kubayobora ku by'ubugingo bushya, bisaba ko twitanga byimazeyo. Ariko akenshi dukunda kwihutira mu ivugabutumwa ryacu tutabanjirije gusuzuma ibintu bidufasha gusohoza umurimo wacu neza.
Gahunda zacu zo guhindura abantu abigishwa zigomba gutangirira ku kumenya ibyo abantu bakeneye. Pawulo aravuga ati, “Kuri bose nabaye byose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe “(1 Abakorinto 9:22, Byavuye muri Bibiliya yitwa LB). Gahunda ziboneye zo kuvuga Ubutumwa zikeneye kwemera uburyo rukumbi abumva bakira kandi bitwara ubwabo imbere y'Ubutumwa Bwiza mu bugingo bwabo n'ibyo bakeneye.
Uburyo bwa Kristo bwo kugeza ku bantu iby'Ubwami bwari kwegera buri muntu ku giti cye. Bwari bushingiye ku bintu ubwirwa yashoboraga guhita asobanukirwa. Yahuriraga n'abantu aho bisanga. Yarabubahaga nk'abafite inyungu n'ibikenewe byihariye. Yasabye wa mugore wo ku iriba amazi yo kunywa. Yaciriye imigani yo kubiba no gusarura abari basobanukiwe n’ibyo bintu.158
Uko twubaka ibiduhuza, tukamenya uko umuntu (cyangwa abantu) ateye, tugashyiraho gahunda yo kubageraho, tugomba kuzirikana ko mu gusuzuma kwa nyuma, kugeza umuntu kuri Kristo, cyangwa umuntu kujya mbere mu kugendana na Kristo, ni umurimo w'Umwuka w'Imana. Ibyiringiro byacu by'ibanze bikwiriye kuba muri We, si muri gahunda zacu.
5. Tunganya gahunda yo guhindura abantu abigishwa
Uko utangira gushyira mu bikorwa intambwe za gahunda yo guhindura abantu abigishwa (intambwe ya 4), menya kandi wemere ibiba mu bugingo bw'ugize Umuryango Mugari wawe. Hashobora kubaho igihe cyiza n'igihe kibi, uburyo bwiza n'ububi bwo gusangira na we urukundo rwa Kristo.
Dore inama zo gukarishya ubuhanga mu gushyikirana n'Umuryango Mugari:
A. Gutega amatwi witonze. Umuhanga muri Teolojia yaravuze ati: “Inshingano ya mbere y'urukundo ni ugutega amatwi”.159 Hafi buri wese avukana ubushobozi bwo kwumva. Icyakora, ubushobozi bwo gutega amatwi bugomba kwigwa no gukarishywa mu kubushyira mu bikorwa.
Mbese “Gutega amatwi witonze ni iki?” Ni ukwita ku byo undi muntu avuga aho kumutanguranwa mu byo ukeka aza gukurikizaho. Gutega amatwi witonze ni ukwishyira mu mwanya w’undi muntu. Ni ukureba ibintu uko biri aho kubireba uko tubitekereza. Gutega amatwi witonze ni ukwifatanya n'uvuga, kumwumva, no kutamucira urubanza.
Ikindi kigize gutega amatwi witonze ni uko wifata - uko umureba, kwikiriza n'umutwe, kumusekera umwumva. Inyigisho ku byo gushyikirana mu buryo buboneye yerekanye ko amagambo ubwayo atwara 7% gusa by'ibiganiro. Ijwi umuntu ayavugamo ritwara 33%. Ariko ibitavugwa nk’ uko umubiri witwara, bigatwara 55% by'ibiganiro.160
Gutega amatwi twitonze ntibigira gahunda ihishe. Gutega amatwi ntibishingiye ku guhindura ikiganiro mwo iby'Umwuka ku wo mugihura ubwa mbere. Ahubwo, gutega amatwi witonze ni ukwumva inzozi n'ibyifuzo by'utari umukristo; gutahura ibyo akeneye n'ingorane ze; no kugira ikigero cyo kumwumva cyubaka kwubahana no kwifatanya na we.
B. Kwiyumvisha agaciro k’ ibikenewe. Urukundo rw'Imana ni rwo soko nkuru yo kubonera umuti ibikenewe ku isi. Menya ibikenewe mu bagize umuryango mugari wawe. Ubumwe bwo hafi kandi bufite umumaro ni ukubwirana ibyo duhura na byo: ibyishimo, imibabaro, kunesha, kuneshwa, kurakara, gushavura. Akamaro k'ubusabane no kwizera mu itorero bikunze kugaragarira mu byo duhura nabyo mu bugingo. Ibikenewe mu bugingo bwawe iwawe cyangwa mu bugingo bw'abagize umuryango mugari wawe, byerekana kwizera Kristo kwanyu, kugereranya iby'uhura na byo n'ibyabo, no kuvugana ku gisubizo Kristo atanga. “Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye; ibyo yaduhaye byose”.(Yesaya 63:7 KJV).
C. Kumenya ibihe byiza byo kwakira Ubutumwa. Urukundo rw'Imana no kutwitaho biba byiza kubivuga cyane cyane mu bihe by'ihinduka mu mibereho (nko gushyingiranwa, kuvuka k'umwana, imirimo mishya, ikiruhuko cy'iza-bukuru, n'ibindi), cyangwa ibihe bibabaje mu bugingo bw'abo mu muryango mugari wacu (urupfu rw'umwe mu bashakanye, kwahukana, ibihe bikomeye mu bashakanye, gukomereka, n'ibindi). Ibi bihe byitwa “ibihe by'amahindura.” Igihe cy'amahindura ni uburebure bw'igihe imyifatire isanzwe ya buri munsi y'umuntu binyurwamo n'ibintu bibi bikashyira mu bihe bidasanzwe. Iyo ikintu cy'amahindura giheruka kuba vuba k’umuntu, arushaho kwakira vuba imibereho mishya irimo na Kristo n'itorero.161
Niyo mpamvu ari ngombwa gukomeza gushyikirana n'abo mu muryango mugari wawe no kugira icyo ukora igihe bageze mu gihe cy'amahindura. Kumenya ibi bihe by'amahindura mu nshuti zacu zidakijijwe, no kugira icyo dukora mu kubereka urukundo rutwitaho rwa Kristo n'itorero, bishobora kuba intambwe y'ingenzi mu kubabona bahinduka abakristo b'abigishwa bashya.
Ibihe bitandukanye n'ibi na byo ushobora kubikoresha mu bikorwa byawe byo guhindura abantu abigishwa. Ni ukuvuga ko, abagize umuryango mugari bari mu bihe bidahindagurika, bafite ingorane nke cyangwa ibintu bike bidasanzwe binyura mu bugingo bwabo, ntibakunze guhinduka abigishwa. Akenshi uburyo rukumbi bwo kugeza Ubutumwa ku bo mu muryango mugari batitabira ukwizera Kristo ni ugutahura “igihe cy'amahindura,” igihe kwakira Ubutumwa kwabo kuba ari kunini, maze bagasubizanya urukundo mu gusangira urukundo rwa Kristo.
D. Igihe gikwiriye. Ikintu cya kane cy'ingenzi mu kwita mu buryo buboneye ku wo mu muryango mugari wawe ni igihe gikwiriye. Igihe ubwirira abandi iby'urukundo rw'Imana n'imibereho ya gikristo ni ingenzi kimwe n'ibyo uvuga. Umuhamya uboneye ni igihe gikwiriye. Urugero: igihe Fred yasobanuriraga Chuck ingorane z'umukobwa wabo mu mikino ngorora-ngingo, cyabaye umwanya mwiza ngo Chuck agereranye uko kwizera kwamufashije mu bihe nk'ibyo. Igihe cyari cyiza ngo Chuck avuge uko itorero ryamufashije maze abwira Fred uburyo bwa gikristo bwo kurangiza ikibazo gikomeye yari afite.
E. Amagambo yumvikana. Gusangira ukuri n'inyungu tubonera muri Kristo mu magambo yacu ya buri munsi, mu byo duhura na byo bya buri munsi, bituma abantu bizera ko kwizera Kristo ari uburyo rukumbi bw'ingenzi k'ugize Umuryango Mugari wacu. Igihe uvuga iby'ukwizera, n'uko kwahinduye ubugingo bwawe, jya uvuga mu magambo umuntu yumva. Kubwira inshuti yawe itarakizwa ibyakubayeho bituma imenya ko ubumwe ufitanye na Kristo bufite uruhare rukomeye mu myifatire n'ibikorwa byawe mu mibereho yawe ya buri munsi. Pawulo yabwiye abakristo b'i Kolosi ati: “Mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze, mucunguz'uburyo umwete. Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana, risiz'umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:5-6).
Buri gice mu byavuzwe haruguru aha kibafasha gusobanukirwa no gusubiza neza kurushaho ku byo abo mu muryango mugari wanyu bitaho.
6. Sengera buri gihe kandi mu buryo bwihariye buri muntu wo mu muryango mugari
“Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete” (Yakobo 5:16).
Amasengesho agomba kuba umutima wo guhindura abantu abigishwa. Akamaro k'amasengesho ya buri gihe y'umuntu runaka ugize umuryango mugari ntikagomba gukabirizwa. Ni igice cy'ingenzi mu guhindura abantu abigishwa. Iyo iyi ntambwe y'ingirakamaro isuzuguwe, amahirwe yo kugira ngo ugize umuryango mugari aze kuri Kristo no mu itorero ni make.
Iyo umaze kumenya mu izina buri muntu mu bagize umuryango mugari, nk'igice mu bugingo bwawe bw'amasengesho, jya usengera buri wese muri bo mu buryo bwihariye ku bw'ibyo bakeneye. Saba Imana ngo urukundo rwayo rusakare muri mwe.
Uribuka ubusobanuro bwo “kutwitaho?” “Ni ukureka urukundo rw'Imana rugakwira mu bantu ruvuye muri wowe, cyane cyane abo mu runana rw'ubumwe bwawe.”
Mu masengesho, tuvuga ibyo dusabira buri muntu mu muryango mugari. Twagombye gusenga dukurikije ibyifuzo byihariye, imyifatire, n'uko ibintu bimeze. Byaba ari byiza igihe umuntu wo muryango mugari wacu nta wundi muntu uramuzana imbere y'Imana mu masengesho. Mbega ukuntu ari byiza kuba uwa mbere kugira uburenganzira nk'ubwo! Kandi ntibishoboka kuvugana n'Umwami buri munsi ku by'umuntu ngo unanirwe kumwitaho no gusangira na we ibyo uhura na byo.
Kimwe mu bikorwa by'ingenzi by'itorero ryitangiye gufasha abarigize guhindura abantu bo mu muryango mugari wabo abigishwa ni amasengesho ya buri gihe abakristo basengera buri muntu mu bagize umuryango mugari. Rev. Wayne McDill, Pasitoro w'i Portland muri Leta ya Oregon, yavuze neza agira ati: “Imbaraga zikomeye zishobora kuza mu masengesho yawe igihe ufatanije n'abandi gusabira mugenzi wawe.”162 Yesu Kristo yatanze isezerano kuri ibyo “Ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru” (Matayo18:19).
Buri mukristo wese uri mu murimo wo guhindura abantu abigishwa ntakwiriye gusengera abatari abakristo bo mu runana rwe gusa, ahubwo n'abandi bihariye bo mu yindi miryango migari. Kubwirana ibyo gusengera, gusaba Imana ngo ikumenyeshe ibikenewe gusabirwa, no kuyishimira ku bisubizo ni ngombwa mu ruhare rwa buri muntu mu guhindura abandi abigishwa.
7. Emera ko hari icyo ugomba abandi n'Imana
Intambwe ya nyuma y'ingenzi mu guhindura abantu abigishwa ni uguterana buri gihe n'abandi bakristo bari mu murimo nk'uwo. Uko muvugana ku by'intego n'ibyo muhura na byo mu materaniro ya buri gihe, muzabona gufatanya, ubusabane, no kugira icyo buri wese agomba undi.
Nta bumwe bwita ku bandi bw'ugize umuryango mugari n'abandi bawugize buzahwana n'ubw'undi. Bityo, kubwirana kunesha no kuneshwa byacu bishobora kwigisha cyane buri mukristo uwurimo. Iby'imbere mu muntu bifasha mugenzi we gusobanukirwa. Kandi n’ amahirwe yo kugira ngo umuyoboke akomeze n'umwete guhindura abantu abigishwa birushaho kwiyongera iyo umuntu ari mu matsinda ahoraho nk'ayo.
Muri ayo manama, abayoboke babwirana ibyo bagomba gusabirana cyangwa gusabira buri muntu mu muryango mugari wabo. Ibi bihinduka ibyo gusabirana muri iryo tsinda ryose. Byongeye, iyo amasengesho yasubijwe nabyo barabibwirana maze ibyo bikaba umwanya wo guhimbaza no gushima Umwami.
Gusabira inshuti zo mu yandi matorero ni ikintu gitera inkunga kandi gituma muri ibi bihe byo kuba hamwe. Gushimira Imana kubera kuduha umwanya wo kwerekana urukundo n'Ijambo byayo kubwo kwita ku bandi mu kubahamiriza bifasha abayoboke gukomeza umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa, bikaba umwanya ukomeye mu bugingo bwa gikristo. Uko abakristo basaba Imana ngo ibayobore, ibahe ubwenge, kwisuzuma, no kwumva abandi, ni ko bubaka ibyiringiro no kugira umumaro mu kuba abahagarariye urukundo rw'Imana. Ibi bihe byo gusengera hamwe ni igihe cyo kwerekana ko bakeneye, bifuza, kandi bafite ibyiringiro by'ububasha bw'Imana mu kuyobora abantu bayo.
Abayoboke b'itorero bashobora kugirana ubufatanye bamwe basengera abandi. Buri wese akemera gusengera uwo bafatanije n'abandi bantu bo mu muryango mugari. Guhindura abantu abigishwa biterwa inkunga mu buryo bukomeye n'uko buri muyoboke agira umutwaro wo kuzana abandi imbere y'Imana buri munsi mu masengesho.
Umwanya wawe. Umuyobozi w'Itorero rimwe yaravuze ati, “Niba wowe na njye tugomba kwishimira umwanya tubona wo guhindura abantu abigishwa, tugomba kujyana ubuhamya bwacu duhereye inyuma y'urusengero rwacu no mu baturanyi bacu. Ibishimisha kurusha ibindi mu bugingo biboneka mu guhamiriza abandi ibyo Kristo akorera mu bugingo bwacu iyo turi mu mirimo isanzwe ya buri munsi.163
Ese birashoboka kubona ubugingo bw'inshuti, abavandimwe, abo dufatanije buhinduka by'ukuri iyo babona ibitangaza by'urukundo rwa Kristo? Ese ushobora, “nk'umukristo usanzwe”, kugira uruhare rw'ingirakamaro kandi rufite intego mu kugeza abo bantu ku rukundo rwa Kristo? Igisubizo kiranguruye ni ukwikiriza ngo, “YEGO”. Wabishobora! Mu kuri, ushobora kuba ari wowe muntu ushobora kurusha abandi kwereka abagize umuryango mugari imbaraga za Yesu Kristo zidukuraho umutwaro.164
Ndavuga bike mubijyanye n’ibi kuko ibyinshi byiyumvikanisha ubwabyo. Byongeye kandi, ndashimira ba Arns ndetse n'igitabo banditse cyitwa, The Master’s Plan for Making Disciples (Umugambi Wa Databuja Wo Guhindura Abantu Abigishwa).165
Nta kintu dukora cyagira ubuhamya n'ingaruka nziza ku buryo bugaragara nko kwerekana urukundo rwa Kristo, kwita nyakuri ku muryango mugari. Ahubwo se abantu batekereza iki ku bintu by'ingenzi bitera ubuhamya imbaraga? Akenshi dukunze kubona ko abenshi mu baza imbere ari abateguye neza ibyo bashaka kuvuga, abajyampaka kabuhariwe ndetse n’abitwara neza. Umuhamagaro w'Imana ugomba kuba inzira igeza ku bandi.
Twashimangira dute imibanire myiza n'abantu? Mu kugira uruhare mu bugingo bwabo kubera ibyo duhura na byo bisa n'ibyabo. Nimutekereze ukuntu Umwami yahinduraga abantu mu kwicarana na bo basangira, kimwe n'ibindi byabahuzaga. Tugomba kwiha umwanya wo gukora ibyo bintu bituma ubukristo buhesha agaciro imibanire myiza mu byo twakora harimo imikino, amashyirahamwe yo mu ngo, ibyo kurya mu gikari cy’umwe, gusangira ibya saa sita, kunywera hamwe icyayi mu kiruhuko, gufashanya n’umuturanyi mu mushinga runaka nko kubaka cyangwa gusana uruzitiro, guhinga mu busitani, n'ibindi binyuranye.
Duhere k'ubushakashatsi bw’ingirakamaro166 bwakozwe ku Bakristo. Hatoranijwe magana abiri na mirongo ine (240) bakora umurimo bashishikaye mu itorero. Byongeye, itsinda rya kabiri rigizwe n’abandi bantu 240 baguye bagata idini (bari gufata icyemezo ariko kuva icyo gihe ntibagira icyo bakora). Itsinda rya gatatu ry'abantu 240 ryo, ryaherukaga kugezwaho Ubutumwa ariko ntibafata icyemezo gikwiriye. Mu kubaza aba bantu 720 buri muntu ukwe, buri wese yasabwe kuvuga niba uwabagejejeho Ubutumwa yamufata nk'“inshuti,” “umucuruzi,”cyangwa “umwarimu.”
Ibyavuye muri iryo suzuma byatanze imisozo itangaje: Abantu bafashe uwabagejejeho Ubutumwa nk' “inshuti” bari hafi y'abakristo bashya bashishikaye mu itorero bose (94%). Ku rundi ruhande, ababonye uwabagejejeho Ubutumwa nk'“umucuruzi” kenshi bafataga icyemezo, ariko hanyuma bagahita bacika intege ari benshi (71% bacitse intege nyuma). Mu kurangiza, abamubonye nk' “umwigisha” muri rusange n'abatarashatse gufata icyemezo (84% bavuze ngo nta shimwe). Ingaruka ziragaragara. Umuntu utarakizwa ufata imibanire yanyu nk'iy' “inshuti” akunze gusubiza ku rukundo rwa Kristo kurusha umuntu ukubona nk' “umwigisha” - wigisha ku by'inyigisho y’amahame, icyaha, ukwifata neza; cyangwa nk' “umucuruzi” - ugerageza kubemeza gufata umugambi runaka.
Isoko ikomeye yawe mu guteza imbere ubucuti bw'ingirakamaro no kwita ku bandi iri mu kuba wowe - uko usanzwe utishushanya. Amagambo, “Sintunganye, narababariwe gusa” arimo imyifatire ifite ubuzima bwiza mu kwemera ibyo buri muntu ateshukaho...167
Ubugingo bwa gikristo ni umuryango ukorera hamwe kandi ukeneye ubushobozi n'imfashanyo by'umubiri wa Kristo hamwe n’impano z’ingingo zawo.
Isoko imwe ikomeye mu guhindura abantu abigishwa iboneka mu itorero ryawe usangiye n’abandi bayoboke, cyane cyane inshuti zawe za hafi. Gutera inkunga no kwubaka ubusabane bwihariye mu bo mu muryango mugari wawe n’abandi bakristo b’inshuti zawe mu itorero ryawe ni uburyo buboneye bwo kugeza ku nshuti zawe zitarakizwa uburyo butandukanye Kristo akorera mu bugingo bw’abantu.168
Ni ku buhe buryo wowe ufasha ubusabane hagati y’abo mu muryango mugari wawe n’abandi bo mu itorero gusagamba, gukomera? Guteranira iwawe, cyangwa ahandi hatari mu rugo muteranijwe n’ikintu runaka byatuma hazamo abakristo n’abatari bo...169
Pawulo yabwiye Abakolosayi ngo ubuhamya bwabo bube nk’ubusize umunyu (Abakolosayi 4:5-6).
UbwoYesu yigisha abigishwa be kuba abarobyi b'abantu yakoresheje ingero nyinshi. Uhereye kuri Nikodemu, umuyobozi mu by'idini wabwiwe ko yari akeneye kuvuka ubwa kabiri (Yohana 3:3), ukagera kuri wa mugore w'Umusamariyakazi wingingiwe guhabwa amazi y'ubugingo buhoraho (Yohana 4:14), no kuri cya gisambo ku musaraba cyasabye kwibukwa gusa igihe Kristo azagerera mu bwami bwe (Luka 23:42). Buri rugero rwerekana ibikenewe bitandukanye, rwerekana ubufatanye butandukanye, rukoresha amagambo atandukanye, rutanga igisubizo gitandukanye. Buri rugero rwari rukumbi.170
Mu gihe uburyo dukoresha butandukana kubera abantu batandukanye, hari ibintu bimwe bigomba kuba mu buhamya bwacu, cyane cyane nk’ibijyana n’Ubutumwa Bwiza. Ibi bikurikira ni bimwe mu bihurirwaho bigomba kuboneka iteka:
(1) Imimerere y’umuntu: Ibyanditswe byemeza ko abantu bose ari abanyabyaha, kandi ko icyaha ari cyo kibatandukanya n’Imana (Yesaya 53:6; 64:6; Abaroma 3:9-23).
(2) Igisubizo cy’Imana: Igisubizo cy'Imana ku ngorane z’umuntu kiboneka muri Yesu Kristo n’umurimo We. Ni We tugomba guhanga amaso. Intego igamijwe ni ugutuma abantu bamenya ibyo bakeneye no gushyira ibyo bakeneye muri Yesu Kristo wabacunguye, akabapfira hanyuma akazuka ngo yihamye ahamye n’umurimo We (Yohana 3:16-18; 36;Abafilipi 3:8-9; Abaroma 3:23-26; 1:4; 4:25-5:1).
(3) Aho gutangirira: Ingero z’ivugabutumwa mu Isezerano Rishya zari zitandukanye kubera ko zatangiranaga no kumenya ibyo bakeneye buri muntu ku giti cye n’ubwo ibyari bikenewe kuburyo budasanzwe byari kuva ku kwiyizera ukagera ku kwizera Kristo mu kwemera kwawe.Umwami Yesu yayoboraga abantu ameze nk’igisubizo ku bibazo byabo ariko we agahera ku ngorane izo ari zo zose babaga bafite maze akazikoresha abereka urukundo rwe anabibagaragariza nk’ “inzira, ukuri, n’ubugingo” (Yohana 14:6).
(4) Igikoresho cy’Imana - abantu: Imana ishobora kugera ku bantu mu buryo bwinshi, ariko yahisemo gukoresha abantu (ibikoresho byo mu isi) ngo babe ibikoresho by’urumuri rwayo (2 Abakorinto 4:5-7). Kwihana ntikubaho mu cyuka. Filipo yaje gusobanurira Umunyetiopiya Ibyanditswe. Petero na we yaje gufasha Koruneliyo. Pawulo yaje gufasha Lidiya. Igihe abantu mu Isezerano Rishya baje ku gakiza, baje babitewe no kwemera kimwe no gufashwa n’abandi.171
(5) Ubutumwa: Niba tudasobanukirwa neza Ubutumwa uko Ibyanditswe bibuvuga, birumvikana ko twakwigisha Ubutumwa bw’ibinyoma butari nagatoUbutumwa nyabutumwa. Intumwa Pawulo yadusabaga cyane ko twamenya kandi tukigisha Ubutumwa nyakuri butagoretse Ubutumwa Bwiza bwa Kristo (reba Abagalatiya 1:6-10) ni ubutumwa bw’ubuntu, bw’agakiza buturuka ku kwizera Kristo wenyine. Isomo rikurikira rizakomeza kuvuga kuri ibi.
Dukeneye kwihangana no kwishingikiriza ku Mwuka w’Imana mu kugeza abantu aho bafata icyemezo ntakuka ku byerekeye kwizera Kristo. Mu gihugu cyacu gishingiye ku bucuruzi aho abantu bigishwa ko bakeneye guhagarika ibyo barimo; ntitugomba kubigenderaho ubwacu ngo twihutire gufata icyemezo. Gusobanukirwa Ubutumwa no gushyika ku gakiza ka Kristo mu kwizera ni umurimo ukorwa n'Umwuka wenyine (Ibyakozwe 16:14; 1 Abakorinto 3:6-7; 2 Abatesalonike 2:13-14).
Ibyanditswe bifata abizera nk’abanyamuryango b’ishyirahamwe rimwe ryifatanije na Kristo. Dusangirira hamwe mu bugingo bwe, ariko tugomba no gusangira umurimo we ku isi. Turi intumwa ze zigomba gusangira urukundo rwe n’umugambi we w’agakiza tukava mu gihano cy’ibyaha kandi tugaca ukubiri n’iyoyoka nayo irimbuka. Ariko kugira ngo ibi bibeho, tugomba gusangira by’ukuri ubugingo bwe tukanagira ibyifuzo nk’ibye. Tugomba kubona ibyo abona ndetse nk’uko abibona.
Yohana 4 n’igitekerezo cy'Umwami Yesu ahura n’umugore kw’iriba ry’i Samariya ni urugero ruzwi na bose rw’ivugabutumwa, atari gusa kubera ko ari urugero rumwe mu zindi baduha. Hatwereka na bwa busabane Umwami yageragezaga asangira n’abandi iby’ubugingo bwe, kubera na none ko bidushishikariza uko abona ibintu muri iki gice. Yabwiye abigishwa ati, “Nimwubure amaso, murebe imirima, dore imaze kwera ikenewe gusarurwa.” Uku ni ukuduhamagarira kureba nk'uko Yesu areba. Muri iki gice Umwami yerekana ingingo enye z'ingenzi z’ ivugabutumwa ndetse n’ishakashakisha ry’abazimiye bivugwa muri iyi nyigisho:
Yerekanye ibyo gukomeza Ubutumwa butunganye kandi busobanutse: Ubutumwa bwacu.
Icya ngombwa cy'ibanze cyari ukunyura muri Samariya (Yohana 4:1-26). Kristo yari ayobowe n'Umwuka (Umuyobozi wacu).
(1) Ananiriwe ku iriba
Imana.ikoresha ubumuntu bwacu, nk'umwanya (Yohana 4:16). Yesu yabonye kandi akoresha ikintu rusange cyaturutse mu by'ubumuntu bwe kandi yari ahuriyeho n'uwo mugore. Yakoresheje inyota nk'ikiraro ngo arenge ibyamutandukanyaga n'uyu mugore w'Umusamariyakazi. Icyo kintu rusange duhuriyeho n’iki mu by’ukuri?
Ikintu rusange ni uguhurira ku nyungu, imibereho y’ibihe yashize, ibyo duha agaciro - ikintu icyo ari cyo cyose abantu bashobora kuba bahuriraho cyashobora gukoreshwa nk'intango mu gutangira ubusabane bwatuma habaho kugirirwa icyizere mu gusangira iby'Umukiza. Ikintu gihuriweho ni urufunguzo ku gutangira no gukuza imibanire myiza. Ariko akenshi ntitubona ikintu rusange duhuriyeho kubera ko gusa tutareba, cyangwa kubera ko duhumwa n'ibyo twifitiye mu mutwe nk'uko abigishwa batangazwaga no kubona Yesu avugana n'uwo mugore bari bameze (4:27).172
Imirongo ya 1-4. Kubera ko igihe cy'umusaraba cyari kitaragera, yavuye muri Yerusalemu kugira ngo yirinde impaka zidafite icyo zigamije z'Abafarisayo. Yashakaga kugera Galilaya. Yari afite inzira ebyiri yashoboraga kunyuramo. Yashoboraga kunyura muri Samariya ajya muri Galilaya cyangwa agakikira Samariya anyuze i Perea mu burasirazuba bwa Yorodani.
Ariko iki gice kitubwira ngo (umurongo wa 4), “Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.” “Yiyumvamo” ni ijambo ry'Ikigiriki dei, ritagira ruhamwa rivuga ngo, “ni ngombwa, umuntu agomba.” Harimo gutahura ubushake bw'Imana bushyizwe ku muntu. Ririmo igitekerezo n’icyumvikano cya ngombwa kiva mu mugambi wa Data wa twese kuri Kristo. Agomba kunyura muri Samariya. Ikibazo ni, Kkuki mu gihe iyi itari inzira isanzwe ku Muyuda, we atayihunze ngo yirinde kunyura muri Samariya? Reka mbahe impamvu ebyiri.
Ubwa mbere na mbere byari ngombwa kuko yari ayobowe kandi ategetswe n'Umwuka. Umwuka Wera yari yateguriye uwo murenge kumva Ubutumwa bwa Kristo. Umwuka Wera yari umukozi n'imbaraga byari inyuma y'ibyo Yesu yakoze (Matayo 4:1; 12:18-21, 28) byose byo mu Isezerano Rishya. Ni nk’umukozi n'imbaraga ziri inyuma y'ivugabutumwa riboneye (Ibyakozwe1:8). Reba ingero zikurikira:
Niba tugomba kuba abantu bavuga ubutumwa mu buryo buboneye, tugomba kuba abantu bagengwa n'Umwuka, bayoborwa n'Umwuka.
Ubwa kabiri, Umwami yagombye kunyura muri Samariya kubera ibitekerezo byo kunenga Samariya byariho icyo gihe n'uko Abasamariya babonaga Abayuda, abigishwa baturukagamo, uko baribateye ukwabo. Ibi byagombaga gukosorwa. Kristo yaje ku bw'ab'isi bose, ku bw'abasuzuguritse n'abaciwe. Niba abigishwa Be baragombaga gukora umurimo We amaze kugenda, bagombaga kubona ibintu nka We no kugira umugambi nk'uwe. Ni cyo cyatumye Umwami anyura muri Samariya kugira ngo ageze Ubutumwa ku bo muri uwo mudugudu no kwigisha abigishwa Be amasomo y'ingenzi.
Imirongo ya 5-6. Kuba yari ananijwe n'urugendo, abira ibyuya kandi anyotewe, Umwami yaje ku iriba rya Yakobo gushaka amazi n'ikiruhuko. Yari ahari kubera impamvu za kimuntu, ariko n’ubwo bumuntu bwamubereye ikintu rusange, ikiraro cyangwa akayira katumye agirana ubusabane n'abandi kamubera uburyo bwo kugera ku bantu bari bakeneye ubugingo bwe.
Dukwiriye gusobanukirwa ibi. Dufite ibintu byinshi duhuriyeho n'abantu badukikije kandi buri kintu gishobora kuba uburyo bwo kuduhuza nabo niba tugomba kuba abita kandi bakumva abandi nk'abantu; niba tugomba kwubura amaso yacu ngo tubone imirima imaze kwera ngo isarurwe.
(2) Gutanga ubuhamya ku iriba
Imana ishaka kudukoresha mu gukunda no kuzana abantu kuri Yo (Yohana 4:7-26; reba Yohana 17:18)
Mu kwerekana uburyo butandukanye Yesu yakoreshaga mu ivugabutumwa, uburyo bwe bwo gutangira ikiganiro n'umugore ku iriba bukunda kubugereranya no guhura kwa Yesu na Nikodemu Nikodemu yari afite umuco, afite imbaraga, ari n'Umuyuda ukiranuka. Uyu mugore ntiyari azwi kandi yari umunyamisozi n'inkozi y'ibibi y'Umusamariya. Ariko Umwami abitaho bombi kandi abiyereka nk'amazi y'ubugingo.
Umurongo wa 7. Ugusaba amazi kwe. Reba ukuntu anyuranya n'imigenzo n'umuco n'idini agakoresha ikintu rusange cyo gukenera amazi ngo uwo mugore abashe kumwumva kandi yite ku byo avuga kugira ngo abashe kumugezaho Ubutumwa n'uwo yari We n'icyo yashoboraga kumukorera.
Umurongo wa 8. Ukutahaba kw'abigishwa Be. Ntibari bahari icyo gihe, ariko ibi byababereye imfasha-nyigisho igihe bahageze.
Umurongo wa 9. Igisubizo cy'uwo mugore. Yatangajwe n'uko yamusabye. Yari anyuranije n'umuco w'Abayuda. Edwin Blum yaranditse ati:
Muri Bibiliya ya NIV hari ibindi bisobanuro by'interuro y'Ikigiriki n'ijambo synchrontai (“gufatanya” cyangwa “gukorera hamwe”): Abayuda ntibakoresha ibikoresho byo ku meza byakoreshejwe n'Abasamariya. Ibi bisobanuro bishobora kuba ari byo. Itegeko rya ba Rabi ryo mu mwaka wa 66 nyuma y'ivuka rya Kristo ryavugaga ko abagore b'Aabasamariyakazi bahora mu mihango y'abakobwa bityo bakaba banduye iteka. Bityo, Umuyuda unywereye ku kibindi cy'Umusamariyakazi yagombaga kuba yanduye.173
Umurongo wa 10. Igisubizo cy'Umwami - Igisubizo cye cyari nk'igisakuzo kimutera gutekereza kurushaho.
Ni nk'aho yari avuze ati, “Gutangara kwawe kwarushaho kuba kwinshi umenye uwo ndi we. Wowe si jye wagombye kukubaza!” Ibintu bitatu byagombaga kumutera kwibaza: (1) Ni nde? (2) Impano y'Imana ni iyihe? (3) Amazi y'ubugingo ni iki? “Amazi y'ubugingo” mu gisobanuro kimwe ni amazi adudubiza, ariko mu bundi buryo ni Umwuka Wera (Yeremiya 2:13; Zekariya 14:8; Yohana 7:38-39).174
Igihe mfite n'intego yanjye muri iyi nyigisho ntibinkundira gukomeza ariko iki gice cyuzuyemo amahame y'ivugabutumwa ry’umuntu umwe-kugiti cye. Umugambi wacu n'imwe mu ntego z'iki gice, ni iyo kumva no kubona uko Umwami abona ibintu - kureba nk'uko Kristo areba. Abantu bakeneye Kristo baradukikije. Dukunze guhura na bo hafi ya buri hantu tujya hose, ariko sinzi ukuntu tuba nk'impumyi ntitubone ko ari ab'urukundo rw'Imana kandi ntitubone ko Imana ishaka ko tubazana tukabageza ku Mukiza - jye na we (Yohana 17:18).
Umugambi wa Kristo mu isi ugomba kuba umugambi wacu. Ariko kugira ngo bibeho, tugomba kubona ibintu nk'uko abibona, tugomba kureba nk'uko areba, kwita ku bantu nk'uko abitaho, no kwitangira icyo We yitangira. Yesu yitaga wese-wese ku by'Imana, kandi kubera ibyo, yitaga wese ku bantu.
Bityo, kuba yarayoborwaga n'Umwuka w'Imana, Umwami yakoresheje iki kintu ngo afashe twe n'abigishwa kubona nk'uko abona. Arashaka gukiza uburwayi bw'amaso yacu ngo duhumuke tubashe kubona 20/20 iby'isi, duhereye ku bo duhura na bo buri munsi. Dukunze gushaka kureba kure. Dushobora kubona ko hakenewe abamisiyoneri muri Afurika (iyi ni ishusho yo kureba kure), ariko iyo tuje kuri oikos yacu, abaturanyi bacu, abo dukorana ku kazi, abana bo mu rupangu, cyangwa abo mu gace tubamo, ntitubabona. Tureba n'ibikezikezi. Ntitubabona nk'abantu bari mu kaga bakeneye Umukiza n'urukundo rwe.
Mu ishuri ry'abagabo ryo guhindura abantu abigishwa, umwe mu banyeshuri nigishaga, dore ko hashize imyaka myinshi, yasabye gusabirwa ku byerekeranye n'akazi ke kari gatangiye kumubera ikibazo kuko umukoresha we yakoreshaga igitugu. Umu mugabo kandi yasabagako uburakari bwe bwarangira. Ariko namubwiye ko guhinduka kw'imyifatire y'umukoresha we gushobora kuba kwaratewe n'uko yamubabazaga kandi ahari Imana yarashakaga kumukoresha ngo yigishirize mu bugingo bw'uwo muntu. Namubwiye ko, mu kwishingikiriza ku Mwami, akwiriye kuzashaka umwanya akamubaza niba byose bigenda neza. Yashoboraga kumubwira ko abona yarahindutse maze akamubaza niba hari icyo yashoboraga kumufashamo. Iryo joro twese twasabiye uwo mukoresha we maze uyu mwene Data akoresha ubwo buryo mu cyumweru maze nyuma agaruka mu ishuri mu kindi cyumweru ashimishijwe n'uko bitari byahinduye imikorere yo ku kazi gusa, ahubwo byamufunguriye inzira yo kubasha kubwira umukoresha we ibya Kristo. Aha nashakaga gusa kubereka ukuntu imirima yeze kandi ikeneye gusarurwa.
Icyangombwa cya kabiri ni ukwerekwa (Yohana 4:27-38)
(1) Gutangara kw'abigishwa
Muri uku guhura n'umugore w'Umusamariyakazi, Umwami yanyuranije n'imigenzo kandi avuguruza amategeko y'Abayuda n'Abasamariya. Reba igisubizo cy'uwo mugore muri Yohana 4:9. Ibyanditswe mu Kigiriki birashimangira. “Ko uri Umuyuda, nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute? Amagambo “Uri” na “uransaba” mu Kigiriki arakomeye kandi yasaga n'aho abujije Kristo kugira ikindi amubwira kuko yari Umusamariya byongeye w'umugore. Amagambo y'uwo mugore yari ayo kumwisekera no gusuzugura. Lightfoot yavuze amahame ya ba Rabi ati, “Ntihakagire uvuganira n'umugore mu nzira, oya, keretse ari umugore we.”
Ariko dushobora kwibaza tuti “ni iki cyamubwiye ko Yesu yari Umuyuda n'icyabwiye abigishwa ko uwo mugore yari Umusamariyakazi?” Edersheim, umuhanga mu mateka y'Abayuda, yerekanye ko aho inshunda za Tallit y'Abasamariya zirangirira hagiraga ibara ry'ubururu, mu gihe izambarwaga n'Abayuda zahagiraga ibara ry'umweru.175 Ahari no mu maso kimwe n'imvugo ntibyasaga.
Ikizwi ni uko, Kristo, abigishwa babonaga nka Rabbi, umwigisha w'amategeko, yavuganaga n'umugore mu ruhame kandi umugore w'Umusamariyakazi! Ibi byarabatangaje, ariko kubera ko bubahaga Umwami, nta n'umwe wabimubajije.
Ibyo babonye nk' ubusazi We yabibonye nk' umurimo w'Imana. None biratwigisha iki twe ubwacu? Bitwibutsa ukuntu umuco wacu n'uko ducira abandi urubanza kubera imyambarire yabo, ibara ry'uruhu, imico itandukanye, cyangwa se ibyo bitandukanya bindi uko biri kose, bishobora kuduhuma amaso ngo tubone ibyo bakeneye n'uruhare rwacu nk'abahagarariye Ubutumwa. Abantu nk'abo ntitubabona.
Ku byerekeye kubona abo bigize intaboneka kuri twe, Frank Tillapaugh yabivuzeho ibi bikurikira:
Kimwe mu byahoraga bibabaza Umwami wacu ni uko abamukurikiraga batabonaga ibyo yabonaga. Icyo babonye muri Zakayo ni uko yari umukoresha w'ikoro mutoya usuzuguritse. Ariko Yesu yamubonyemo uwari ukeneye inshuti, kandi ikirenze ibyo, uwari ukeneye gukurwa mu byaha.
Ku iriba rya Yakobo umunsi umwe, abakurikiraga Yesu babonye umugore w'Umusamariyakazi wasaga n'uwashenjaguwe. Ariko Yesu yabonye ikiremwa muntu cy'agaciro, kibabaye kandi cyashoboraga kuba imbarutso mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza muri Samariya. Inshuro nyinshi yabonye ibyo abamukurikiraga batabonaga...
Umurimo ukomereye abagize itorero ryigenga ni ugufashanya kubona ibyiciro by'abantu ubusanzwe batabonaga mu bo babana. Nk'urugero, ibihumbi by'impunzi bishobora kwivanga n'abandi mu migi minini ntibigaragare. Nubwo bajya bavugwa mu binyamakuru rimwe na rimwe, abantu benshi, harimo n'abo mu matorero yacu, ntibakunda kumenya ko babaho.
Dukwiriye gushaka kureba ibyo Kristo yabonaga. Ntibipfa kuza gusa mu buryo busanzwe, habe no ku bizera. Dukwiriye kwibaza igihe turimo tugendagenda mu mujyi tuti, aba bantu ni ba nde? Mbese ni iki cyafasha umuntu kubagezaho Ubutumwa? Mbese haba hari ikintu Imana yaba integeka kubakorera?
Uburyo bumwe bushoboka bwadufasha kumenya ibyo abo mu mujyi bakeneye ni ukunyura mu mirima “tukabona nk'uko yabonaga” Urugero, muzajye kwicara mu cyumba cy'indembe cy'ibitaro bya leta byo mu karere mubamo, cyane cyane hagati ya saa tanu na saa kumi n'imwe (nibutse aha ko uvuga ari Umunyamerika). Mwitegereze uko abantu baza ari abafite ibikomere by'amasasu, ibikomere by'ibyuma, abanyoye urumogi rwinshi cyangwa abashenjaguritse. Muziyumvira n’ amatwi uko bajijinganya mu gutanga aderesi zabo cyangwa amazina ya bene wabo b’igisanira cya hafi. Rimwe na rimwe ntibaba bakinashobora no kuvuga amazina yabo ubwabo. Ngaho nimwibuke ko amazina yabo ari amwe ahabwa “umwizera wese” uvugwa muri Yohana 3:16.176
(2) Ugutumira k'uwo mugore
Amaze guhura n'Umukiza kandi amaze kwemera uwo ari We, umugore yasize ikibindi cye maze yihutira kujya mu mujyi gukwiza iyo nkuru (Yohana 4:28-30). Ese uku si ko na twe twagombye gukora tumaze kumenya Kristo?
Abantu benshi bahamya ko ubukristo ari ukuri kandi ko Kristo ari Umukiza, ariko ntibigira ingaruka ibahambira mu bugingo bwabo nk'uko byagombye kuba. Kubera kutagira abafasha abato mu gukura mu by'Umwuka, bisa n'aho ari ibintu bisanzwe. Reba umurongo wa 10. Niba koko tuzi by'ukuri impano Imana iduhera muri Kristo n'uwo ari We, Umwami n'Umukiza, niba tuguma muri We buri munsi , ni kuki tugomba gukomeza kubifata nk'ibisanzwe? Ni gute twagomba gukomeza kubaho tudafite ingaruka zitangaje zo kugira ubugingo buhinduwe? Niba tutabona ingaruka zihindura ubugingo byaba ahari biterwa n'uko tutamenye Umukiza by'ukuri, cyangwa tukaba tutaguma muri We ngo tugire ubugingo Bwe mu kubiyoborwamo n’Umwuka.
Ibi byatanze urugero rutangaje kandi rugaragara mu kwigisha abigishwa kimwe na twe.
(3) Amabwiriza y'Umukiza
Muri Yohana 4:31-38 tubona amagambo Kristo yavuze ku byerekeye iby’impamvu n'iby'agaciro (imirongo ya 31-34).
Umurongo wa 31. Kurya ni ikintu cya ngombwa mu bugingo kandi bitera ibinezaneza no kwishimisha mu migisha Imana yaremeye umwana w'umuntu. Kubera ko tubyishimira, abenshi muri twe dukora ku buryo tutabura ibyo kurya. Ariko mu kubikora, kandi kubera kamere-muntu yacu, ntidukunze gushishikazwa n’ibyo kurya n'ibinezaneza gusa, ahubwo dushishikazwa nanone n'iby'ubugingo bwose. Nk'uko Umwami wacu yatuburiye muri Matayo 6:31, dukunze guhangayikishwa cyane n’ibyo kuzarya cyangwa kuzanywa n’ibyo tuzambara.
Umurongo wa 32. Igisubizo cy'Umwami ntikivuga ko atari akeneye ibyo kurya cyangwa ngo ashimishwe n'ibyo kurya mu ruhande rw'umubiri. Yari abikeneye. Icyo bivuga ni uko hari izindi ngufu n'ibyifuzo bisumbije agaciro ibindi byose byayoboraga kandi bikagenga ubugingo Bwe.
Imana “yaduhaye ibintu byose ngo tubinezererwe,” ni ko Intumwa Pawulo atubwira (1 Timoteyo 6:17). Ibi bintu, icyakora, si ibyo yaduhaye ngo bitunanize cyangwa ngo bitugenge cyangwa biturangaze cyangwa ngo bitubohe cyangwa ngo biduhume amaso ntitubone ibyo Imana ibona n'umugambi wayo ku bugingo bwacu (reba 2 Petero 1:8-9).
Umurongo wa 33. Muri uyu murongo tubonamo kudasobanukirwa no gushoberwa kw'abigishwa. Ntibashyikiriye ibyo abona. Batekereje ko avuga ku byo kurya by'umubiri mu gihe We yavugaga yerekeza ku intego n'amahame by'Umwuka.
Umurongo wa 34. Mu magambo “ibyo kurya byanjye” Umwami yavugaga ibyo kurya Bye by'Umwuka, ibimubeshaho, byatumaga akomeza kubaho, bimugize, byari ugukora ugushaka kw’ Imana no gusohoza umugambi wa Se mu bugingo Bwe. Murabona ibyo arimo atubwira? Umurimo wo kugeza Ubutumwa kuri uyu mugore byahagije ubugingo Bwe kubera ko yarimo akora ibyo yohererejwe gukora mu isi. Ibigamije kuduhesha zahabu yo muri iyi si, byaba ubukire cyangwa ubuzima bwiza, imbaraga no kuba ibikomerezwa, ntibiduhaza. Ubugingo bugomba kugirwa n'ibintu birenze ibyo dutunze (Luka 12:15,23).
(4) Guhugura kwe
Mu mirongo ya 35-38 tubonamo uguhugura kwa Kristo kujyanye no gushishoza no kubona neza ibintu uko biri.
Uburyo bubi buhakana: “Ntukavuge...” Ibi ahari byerekana umugani wa rubanda ukoreshwa ku byerekeranye no kubiba ndetse no gusarura. Mbere uratera (gutegura ubutaka no kubiba imbuto), hanyuma amezi ane yashira ugasarura? Ibyo gutegereza amezi ane ni ukuri mu byo guhinga no gusarura imbuto, ariko si uku bigenda mu kuzana abantu mu bwami bw'Imana. Umugambi w'Imana wo gusarura ubugingo urimo gahunda yo gukora iteye ukundi. Ukoresha uburyo butandukanye bw'Umwuka bwerekana ko abantu bageze igihe cyo gusarurwa ubu.
Icyo abantu b'Imana bakeneye ni ukwerekwa no kubona iby'Umwuka. Iyaba abantu b'Imana barebaga iruhande, bagombye kubona abantu bashonje mu buryo bw'Umwuka. Bamwe batekereje ko Abasamariya n'amakanzu yabo yera baje bava mu mudugudu (umurongo wa 30) bashobora kuba baravuze ko imyaka yeze mu mirima ikaba ikenewe gusarurwa.
Ni kuki Umwami yabwiye aya magambo abigishwa Be? Ni uko ibi byerekana ibyo dukunda gukora. Dukunda gufata gusarura ubugingo bujya mu bwami bw'Imana nk'uko umuhinzi afata kubiba no gusarura imyaka. Dukunze kwirengagiza imigambi y'Imana ku bugingo bwacu tukagira ubugingo bwigunga. Dushobora kubona ibikenewe, tugashaka urwitwazo tuvuga ngo, “Ntibaritegura kwakira Ubutumwa.” Dushobora kugira imyifatire iranga neza itorero rya none. Iteye itya: twakijijwe igihano cy'ibyaha none dufite ibyiringiro by'ubwami buzaza, aho tuzibera mu ikuzo n'Umwami, ariko hagati aho, dukorana umuhati tugira ngo tugire uruhare ku rutare kandi tugire umwanya muri uwo murwa w’umudendezo.
Ibi bitubyarira kurangara no guhuma ntitubone umugambi nyakuri mu bugingo n'umwanya umugambi w'Imana wagombye kugira mu bugingo bwacu. Mu gitabo cye, “Kuki dushaka ibyinshi tukibuza ibirusha ibindi kuba Byiza” (Why Settle for More and Miss the Best),” Tom Sine afite igika yise, “Gutahura Ukuri Gucagase n'Iyerekwa ry'Ibinyoma.” Niba tugomba kwirinda irushanwa nk’iry'imbeba ryo muri iyi isi ridushyira mu nzira ituma tudashyikira umugambi w'Imana kandi wa wundi uruta imigambi yose, dukeneye kubona neza ukuri kw’ibidutegereje imbere.
Bityo rero, reba amagambo akurikira y'Umwami n'inama Ze.
Uburyo bwiza bwikiriza: “Dore...nimwubure amaso, murebe.” Mu yandi magambo, mwige kureba nk'uko Yesu areba, mubone neza nk’imibonere y’Imana bibayobore
Hatariho kubona nk'uko Imana ibona, uko Imana ishungura inzozi z'ibinyoma zo mu isi zishyira abantu mu bitagira umumaro (bitagira umumaro kandi bitagira imigambi y'ukuri mu bugingo) tuba impumyi kandi ntitumenye ibyo abantu badukikije bakeneye. Tukaba nk’abarebera mu murombero utubuza kubona uburyo dufite bwo gukora umurimo w'Imana mu badukikije.
None bigenda bite iyo tutabona nk'uko Imana ibona? Ibi bitera guhumiriza mu by'Umwuka, kutishima, kugira ubugingo budashyitse, no guhora mu mibare itiyongera. Bidutera kuba abantu biyitaho ubwacu, bakunze guhora baganya mu itorero, mbese muri rusange, abatora inda. Ubundi bwo bikurura uburwayi bwo kwihishahisha mu bakristo.177 (Gereranya n’Abaheburayo 10:24-25 na Tito 2:14; 3:1, 14).
Ingorane zacu nyakuri muri iki gihe ni izihe? Ukutabona neza ibintu, kuyobora abagabo n'abagore mu kwirukankira kujya mu mpinga z’umusozi kubazanira umudendezo. Maze mu ntambara yo kuzamuka uwo musozi dushaka gutunga ibyiza byo muri iyi si; ntitwibabaza gusa, mu buzima no mu bugingo bwacu bw'Umwuka, ahubwo twibagirwa abadukikije badukeneye, kuko tuba tuzamuka iyo misozi y'imbura-mumaro.
(5) Ubusobanuro bwe
Mu mirongo ya 36-38 tubona ubusobanuro bwa Kristo.
Abantu akenshi bamenyana n'Imana mu buryo bumeze nk’ubukoreshwa mu gufunga itara ry'amashanyarazi aho rifungwa...intambwe-ku-yindi n'urwego-ku-rundi. Twinjiza iryo tara buhoro-buhoro, kugeza rigeze aho rigomba kugarukira kugira ngo ryake. Abantu bakunze guhindukirira Imana mu buryo nk'ubwo. Basunikwa n'Imana n'ibyo bahura na byo, umwanya ku wundi, kugeza igihe bahuriye n'imbabazi n'urukundo bya Kristo bikamurikira ubugingo bwabo.178
Yesu yavuze ibi abinyujije mu ishusho nk'uko Intumwa Pawulo nawe yabivuze mu ishusho yo kubiba no gusarura (reba Yohana 4:37-38; 1 Abakorinto 3:6-8).
Ihame ry'ingenzi mu kugeza abagabo n'abagore ku Mukiza ni uguhozaho ubutarambirwa. Ni umugenzo. Ni uburyo burimo gutegura ubutaka, kubiba, kwuhira no gusarura, ariko imirima ihora yeze ikenewe gusarurwa. Hari ababa bari aho, rimwe na rimwe batanagaragara, ko baba bageze igihe cyo gusarurwa nk'urya mugore wo ku iriba n'urya mudugudu wa Samariya.
Aha rero dukeneye kwitonda kugira ngo dusobanukirwe uruhare rwacu. Ni ukuri, intego y'ingenzi ni ukugeza abantu ku Mukiza, ariko tugomba kumenya ko ibi bigerwaho binyuze mu nzira kandi nta na rimwe dukwiriye kubona abantu nk'umushinga w'ivugabutumwa. Umurimo wacu ni ugukunda abantu nk'abantu, kubageraho, kandi uko tubonye uburyo tukababwira iby'ubutunzi bwa Kristo. Tugomba kubiba, kwuhira, no gusarura, ariko mu busobanuro bwa nyuma twabiba, twakwuhira, cyangwa twasarura, Imana yonyine ni Yo ishobora kubizanira kuri Yo ubwayo. Imirima ireze. Bamwe bakeneye isarura n'abandi ntibaritegura, ariko nk'abakristo, Imana iduhamagarira twese kugira uruhare muri uwo murimo.
Muri iyi isi ishushanywa mu Byanditswe nk'iy'umwijima kandi yuzuye abantu bavugwa ko bahumye bakaba bagendera mu mwijima (Yohana 3:19; 12:35; Abaroma 13:12; 2 Abakorinto 6:14; Abefeso 5:8; 6:12; Abakolosayi 1:13); mu minsi ivugwa ko ari mibi kandi yuzuyemo imbaraga za dayimoni zoshya umuntu (Abafeso 5:16; 6:10-13; Abaroma 16:18; Abafeso 5:6; 2 Abatesalonike 2:3), biroroshye kuva mu nzira, kuyoba, no gutakarira mu bishashagirana bibi byinshi byo muri ibi bihe.
Bibiliya ifite byinshi byo kuvuga byerekeranye n’umucyo ndetse no kubona neza ibintu (cyangwa kwerekwa). Abantu b'Imana bashishikarizwa kugendera mu mucyo no kureba bitonze uko bagenda n'aho banyura. Ibi mu by'ukuri birimo gukenera gusobanukirwa no kubaho mu mucyo w'umugambi n'intego byacu nk'abantu b'Imana. Dukeneye gukarishya intumbero, cyangwa se nk'uko Umwami abivuga muri Matayo 6:22-23, dukeneye kubona neza, tukagira intumbero imwe ku bwami bw'Imana n'imigambi y'Imana, bitihi se ubugingo bwacu buzuzuramo umwijima. Muri Yohana 12:35, Umwami aravuga ati, “ugenda mu mwijima ntamenya iyo yerekeza.”
Ikivugwa ni uko abayoboke n'abayobozi b'itorero bashobora kuba impumyi bagaca ukubiri n’ubutumwa bwabo n’ umuhamagaro wabo ndetse n'umugambi wabo muri iyi si aho kuba nk'abahindura abantu abigishwa n'abakozi b'ihinduka rishya. Nk'uko Richard Lovelace abivuga:
…Abapasitoro buhoro buhoro bagwa hasi bakabura inyungu mu kuba abakozi b'ihinduka mu itorero. Mu buryo butagambiriwe hatangira kubaho ubutati bubi hagati ya kamere yabo na kamere y'abagize itorero. Bitangira kwumvikana ko abakristo bagomba guha ba Pasitoro ibyubahiro bidasanzwe igihe bakoresha impano zabo, kugira ngo ba Pasitoro bemere kureka abayoboke bakomezanye imyifatire yabo ya mbere yo gukizwa kandi ntihabeho guhamagarira abakristo gukoresha impano zabo mu murimo w'ubwami. Abapasitoro bemera kwitwa abakozi b’Imana b'ibirangirire. Ukwirata kwabo kuremerwa maze abagize itorero bakemererwa gukomeza kuba imikumbi y'intama aho buri yose yazahindukira ikigira mu nzira yayo bwite.179
Bikagenda bite rero? Amatorero areka amahame yo kwizera no kwerekwa byagombye gukuza no gushishikariza abantu b'Imana, ari gukura mu bwiza no mu bwinshi no kugeza Ubutumwa ku bandi.
Intego y'iki gice cyo “Gusobanukirwa uburyo bwacu”, ni ukugira ngo tubonereho gato uko itorero ryo mu Byakozwe n'Intumwa ryari ryifashe mu bihe bibanza. Twiringiye ko biza kudushishikariza gusuzumira ubugingo bwacu hamwe nk'igice kimwe mu rugaga rw'abantu b'Imana. Nko kwitegura, tubanze turebe ingingo twagenderaho, umugambi, n' agaciro igitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa gifite muri Bibiliya, hanyuma turebe igishushanyo-mbonera cy'ubugingo bw'itorero rya mbere duhereye ku mirongo y'ingenzi yo muri ibi bice.
Ingingo-nyamukuru y'Ibyakozwe n'Intumwa tuyisanga mu gice cya 1:8. Nk'umuhanga mu by'amateka, Luka yashyize mu nshamake umurimo we wa mbere ku bugingo bwa Yesu Kristo mu Byakozwe 1:1-3, ariko ashyiraho ingingo y'igitabo cye cya kabiri mu magambo y'Umwami mu gice cya 1:8. Mu gihe mu gice cya 1:8 hari ingingo-nyamukuru, ntitugomba kwibagirwa ko igice cya 1:1 ari icyo kutwibutsa no kutuburira ko umurimo w'Umwuka ugomba kubonwa nk’uko umurimo w'Umwami ubwe umeze mu bantu Be.
Mu kuri, igice cya 1:8 ni urutonde rw'ibikubiye mu gitabo rwerekana uko ubukristo bwakwijwe nk'umurimo w'Umwami binyuze itorero rihawe imbaraga n'Umwuka. Ibi bimeze nk'inziga rumwe ruri mu rundi:
Isezerano rya Kera |
Kwitegura |
Ubutumwa Bwiza |
Kwerekana |
Ibyakozwe n'Intumwa |
Kwamamaza |
Inzandiko |
Ubusobanuro |
Ibyahishuwe |
Kurangiza |
Ibi biduha ishusho igaragara y'umwanya n'icyo Ibyakozwe byibandaho. Ibikorwa ’ibihamya urupfu rwa Kristo, guhambwa kwe, no kuzuka kwe, ari byo bigize Ubutumwa Bwiza, bikeneye gusakazazwa, kwamamazwa, no gukwirakwizwa hose kugeza ku mpera z'isi.
(1) Ibyakozwe 2:41-47
Umurongo wa 41. Ukwiyongera mu bwinshi: Mu gukomezanya n'intego y'igitabo cy'Ibyakozwe, dufite muri iki gice intego yo kwibanda ku uko abantu baje kwiyongera ku bari bagize umubiri wa Kristo. Ibi ni ibyiza dukesha ibyabaye kuri Pentekote no kubwiriza kwa Petero (2:1-36). Ariko ibitandukanye n'ibyo bene Data b'Abapentekote bigisha, Pentekote ikwiriye gufatwa nk'uko Luka yayifashe, icyakora ntizongera kubaho. Kuvuga mu zindi ndimi - indimi zizwi zibaho zitamenywa n'abazivuga ariko zumvwa n'abazibwirwa - byagombaga kubaho kugeza ku kurangira kw'iyo mpano mbere y'umwaka wa 70 nyuma y'ivuka rya Kristo ngo bihuze n'intego yayo nk'ikimenyetso ku Bayuda (1 Abakorinto 14:20-22).
Ikibazo kivuka ni iki, ni gute itorero rizakomeza guha ubuhamya buteza imbere abari muri iyi si? Ni ku bw'Umwuka, birumvikana. Ariko se ni ibihe bimenyetso simusiga kandi ni uwuhe musemburo utuma itorero rihabwa imbaraga kandi rikayoborwa n’Umwuka?
Umurongo wa 42. Igishushanyo-mbonera cy'ubugingo bw'itorero rya mbere: Si ku bw'impanuka iyo Luka ahita atubwira iby'igishushanyo-mbonera cyo kuramya n'ubugingo by'itorero rya mbere. Yasaga n'ugereranya gukura mu bwinshi no gukura mu by'Umwuka by'itorero. Niba haragombaga kubaho gukura mu by'Umwuka nyabyo no gukomeza kwiyongera mu bwinshi, igishushanyo-mbonera kimwe cy'ubugingo cyari ngombwa. Bityo, Luka atangira asobanura itorero rya mbere mu kutubwira uko abizera bo muri ryo barangwaga no gushishikarira inyigisho intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.
Amagambo “bahoraga bashishikariye” aturuka ku ijambo ry'Ikigiriki proskartereo rivuga kwumvira ikintu kimwe, gushikama mu bintu bimwe (reba 1:20 na 6:4). Muri iri jambo tubonamo, kwitanga, umuhati, no kwiringirwa kw'itorero rya mbere, guterana no gasangirira hamwe ibya Kristo. Bari bafite urukundo rukomeye mu bya Kristo. Ariko uruhare ni iki? Hari umuntu umwe wavuze ati ibitubera byiza bikura hakurikijwe uko tuba kure y'ingorane. Itorero rigomba kugira uruhare mu by'Imana n'abandi niba rishaka kugira uruhare nyarwo mu b'isi.
Hari ibyiciro bine by’ uruhare mu bintu: (a) mu by'Imana, (b) mu by'umuryango, (c) mu by'abandi bakristo, (d) no mu by'abatari abakristo. Kugira uruhare birangwa:n’urukundo, ukwizera, kwemera kubazwa, no kumva umuntu afite inshingano.
“Sinzi igishobora kwica kurusha guhabwa akato. Nta kintu kirimbura umubiri cyangwa ubugingo kurusha guhabwa akato kwawe nanjye cyangwa kwacu Byagaragajwe mu nyigisho ko ari byo bitera kwiheba, gucika intege,gutentebuka, gufata abagore ku ngufu, kwiyahura, gutsembatsemba abantu, n'izindi ndwara nyinshi zisa n'izo.”180
Mu nkoranyamagambo yitwa Websteri (Webster's Dictionary), dusanga ko kugira uruhare bivuga “kwinjira mu bintu nk'umwe mu babifitemo inkunga batanga, gusa cyane, kubyifatamo,gufashanya n’abandi no kumva urebwa nabyo.” Bivuga ubusabane, kuba abafatanije mu gikorwa runaka. Ubusabane bwabo bwari ukuri kw'ubumwe bwo kwizera n'urukundo n'ibyishimo byarangaga abo bakristo ba mbere.
Imirongo ya 43-47. Igishushanyo-mbonera cy'imibereho n'iby'agaciro bya buri munsi: Reba ihuriro ry'ingenzi: Mu itorero ry'abizera habagaho umutima w'ubumwe mu kwitanga no kwishima n'ubugwaneza. Hanze, bashimwaga n'abantu bose; kandi uko bukeye, Umwami Imana akabongerera abakizwa.
Umurongo wa 43. Amagambo “buri wese” ashobora kuba avuga bose n'abatari abakristo kandi atandukanye n’ “abizeye bose” y’uwo murongo wa 44. Biduhamagarira kwitondera uburyo ingaruka zaturukaga ku bakristo ba mbere ku abari babakikije mu miryango yabo kubera guhamya kw'imigenzereze yabo n'Umwami n'uko byahinduraga ubugingo bwabo.
Imirongo ya 44-45. Mbere na mbere turabona uruhare rwabo: nk'abizera, babaga hamwe(ni ukuvuga ahantu hamwe).
Aha biratwereka ukwitangira gushyira hamwe kwabo mu busabane no kwemerana. Ubwa kabiri, bari bafite ubundi buryo babonagamo ibibafitiye agaciro. Ubu buryo bwari ukwitanga ku bwende bwabo kandi bwari bushingiye ku rukundo bakundanaga, urukundo bari bafitiye Umwami, n'umutima umwe bari bahuje ku bw'ubutunzi bw'ibyo mu ijuru. Ubu buryo bushya bwo kubona ibifite agaciro ntibwaberekezaga ku bugwaneza gusa, ahubwo bwaberekezaga ku bintu by'ibanze bishya byo mu gihe cyabo bagamije gushaka iby'Umwuka atanga.
Umurongo wa 46. Tubona ko ahantu abizera ba mbere bakundaga guteranira hari mu rusengero mu ruhande rw'iburasirazuba rw'urubuga rw'inyuma rwitwa urwa Salomo. Aho ni ho bateraniraga, bakigishwa, bakajya impaka, kandi bagahimbaza Imana.Hanyuma, baryaga ibyo mu ngo zabo (ni ukuvuga ko ingo zasangiraga cyangwa buri rugo ukwarwo uko zitandukanye). Bahuriraga ku kwiga no gusengera hamwe mu rusengero, bityo noneho ubundi bagahurira mu ngo zitandukanye ngo basangire ibyo kurya no kurushaho gusabana.
Tubona na none ko bahuraga buri munsi cyangwa umunsi ku wundi. Iki gice ntikidutegeka ko tugomba guterana buri munsi. Bashoboraga kuba hamwe mu rusengero ubundi mu ngo iwabo, ariko ni ko bakomezaga guterana bishimye ngo basenge, bahumurizanye kandi basabirana. Ibi byose akenshi byari bigamije kwirekura no kutaryarya kw'imitima yabo. Ibirenze ibyo umuntu ashobora gutangaho urugero, bari bagamije gushyira imitima yabo hamwe. Ibi bigaragazwa na “umutima ‘huye” uvugwa n’umurongo wa 46 no muri aya magambo, “kutaryarya k’umutima.” “Kutaryarya” ni aphelotes, “ bivuga kuvugisha ukuri, guhuza umutima, hatariho kugushwa nk’uko ahari bivugwa mu Baheburayo 12:1 na Matayo 6:19-22.
Umurongo wa 47. “Bahimbaza Imana” ni ubundi buryo bwo guhuza no kuba umwe. Bari itorero ryashimaga Umwami mu kumuhimbaza. Ni ukuri, babagaho bahimbaza kubera ko ukwizera n'ibyiringiro byabo mu Mwami bitari mu bigusha by'ubu bugingo - kwamamara n'ubukire, imbaraga n'ibinezeza. Binyibukije Zaburi 34:1-4.
Ikindi kintu cyerekeranye n’ibivuzwe kiboneka mu murongo usigaye wo mu Byakozwe 2:47, bashimwa n'abantu bose hamwe no kwiyongera kw'itorero ku bw'umurimo w'Imana.
(2) Ibyakozwe 3:1-26
Muri iki gice twafashe igitangaza cy'umuntu w'ikirema kuva avuka mu nda ya nyina cyakurikiwe n’ubutumwa bwa Petero. Ubu ni Ubutumwa bwari bugenewe Abayuda, ariko na none ni byiza kureba umurongo wa 26. Utwereka kamere n'imico by'ukuri kw’imigisha y'Imana iduhindura ikadukura mu nzira mbi zacu.
Ariko se inzira mbi ni iki? Akenshi tubona ibi bintu mu buryo butari bwo. Dukunze kubona ababi cyangwa abanyabyaha nk'abantu bakora ibyaha bitandukanye n'ibyacu. Dukunze gutekereza cyane ku businzi, ku bwicanyi, ku guhuguza, kubeshya, kwiba, amashusho y’ubukozi bw’ibibi, ahari kunegura kimwe no kunenga. Ariko se dutekereza iki ku byo kubura urukundo mu by'Umwuka, ku byo duha agaciro by'ibinyoma, kubyo dukurikirana bitagira umumaro, no kubyo twita iby'ibanze bitubuza guterana n'abandi, kudasengana n'abandi bidukura mu kwiga Ijambo ry'Imana, no mu murimo wayo?
(3) Ibyakozwe 4:1-12
Gutoteza byaratangiye kubera ishyari ry'abayobozi b'amatorero bari baranze Umwami. Ariko itorero rikomeza gukura muri uko gutotezwa mu gihe itorero ry’ubu ahanini ririmo rizima muri iki gihe cy'imibereho y'ubukungu. Ukuntu twita ku kumererwa neza, no kwigenga byica ubuhamya bwacu mu b'isi. Ibyo bishobora kutubuza gushaka ubwami bw'Imana cyangwa bikaduhuma amaso ntitubone abakeneye kwitabwaho n'umurimo wacu.
Petero adakurikije abarimo batotezwa yamamaje Umwami ashize amanga nk'isoko rukumbi y'agakiza (Ibyakozwe 4:12).
(4) Ibyakozwe 4:13-14
Ni bantu ki Umwami yakoresheje mu itorero rya mbere bagahindura isi ukundi? Mu gihe ibyandikwa byemerwaga n'Abayuda bo mu kinyejana cya mbere, ibyo kujya impaka mu bya Teolojia byasabaga ko umuntu yagombaga kuba yarigishijwe na ba Rabi. Kubera ko Intumwa zitari zarabonye inyigisho nk'izo, zafatwaga nk'abadashobora kujya impaka mu bya Teolojia. Ariko hano hari Petero na Yohana, abo urukiko rwafataga nk’ “abantu batize, basanzwe,” bavuga nta bwoba kandi bafite ibyiringiro imbere y'urukiko rukuru rw'Abayuda n'akanama k'abakuru. Abacamanza babo ntibasobanukirwe ahubwo batangajwe no kubona abo bantu basanzwe babasha gusobanura ingingo zo muri Bibiliya Bityo batsindwa bakagera kugisobanuro kimwe – “aba bagabo bari barabanye na Yesu.” Nta kintu gishobora kurangurura ukuri nk’ukuri ubwako!
(5) Ibyakozwe 4:23-30
Icyo itorero ryakoze nyuma yo kurekurwa kw'Intumwa kwabaye guhita bashima Imana, gushyira mu bikorwa ukuri no gusaba.
Icy'ingenzi ni uko abakristo ba mbere batasabiraga kuvanwa mu byago cyangwa gucirwa urubanza kw'ababarenganyaga, ahubwo basabiraga gushobozwa “kuvuga Ijambo ryawe dushize amanga rwose” mu kubabazwa, kandi Imana ubwayo ikabakoreshaho imbaraga zitangaje “ibinyujije mu izina ry'umugaragu wayo Wera Yesu.” Icyitabwagaho kwari ukugira ngo Ijambo ry'Imana ryogere kandi ngo izina rya Kristo rihabwe ikuzo, mu gihe bashyiraga ibyabo mu maboko y'Imana. Mbega urugero rwiza kuri twe!
Umurongo wa 31 uduha ibyakurikiyeho: Nk'igihamya igisubizo cy'ukuri Imana yabahaye ku masengesho yabo, aho hantu hahinze umushyitsi. Ntiwari umutingito w'isi. Icyo ari cyo cyose, gishobora kugereranywa no guhinda umushyitsi kw'ubugingo bwacu twese dukeneye ku bw'umurimo w'Imana mu mitima yacu – kugira ibyo twitaho bishya, iby’ibanze bishya, ibyo duha agaciro bishya, kwitanga gushya, n'isoko nshya y'ibyo twiringira aho kuba ingamba zacu za kera zo mu bugingo. Bose bari buzuye Umwuka. Reba iryo jambo ngo “bose.” Bari bahawe ubushizi bw'amanga bwo kuvuga no guhagararira Umwami.
(6) Ibyakozwe 4:32-5:11
Dusubiye inyuma ku ngingo yo mu gice cya 2:42-47, Luka na none arerekana kamere n'imico by'ubugingo bw'itorero rya mbere. Atangaza icyatumye rikomera mu Butumwa bwaryo ku bazimiye, ubuntu bwo guhuza umutima, ubumwe bw'ubwenge n'umutima, no kwitanga n'abantu bishyize hamwe, hamwe na Barunaba nk'urugero rwihariye.
Umurongo wa 32. “Bahuzaga umutima n'inama” uwo ni wo muzi w'ibyo bakoraga. Ariko se ibyo bivuga iki? Twashobora kugereranya ibi n'ibimasa bibiri birimo bikurura ibisuka bihinga. Bishobora kuba nk'ibikorwa n'inshuti nyanshuti, ariko iyo umwe ari umunebwe cyangwa akaba adashyize umutima we ku ntego ye, nta bumwe cyangwa ubushobozi buboneka bwo gukora icyo bagenewe gukora.
“Kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko…” ni zo mbuto. Na none, ibi si uguhamagarira abakristo kubana neza nk’uko mu gice cya 5:1 n'ibikurikira bibyerekana neza. Byerekana gusa ukwitangira guhuza amasengesho n'iby'igiciro by'itorero rya mbere. Ntibari baciyemo ibice mu kwumvira kwabo.
Hagati muri ubu busobanuro, nko kwerekana ko gutanga ibikenewe n'umubiri w’abo bantu atari byo byitabwagaho by'ibanze, umuntu asanga abahamya bari babakikije baburiwe n'Intumwa ibyo “kuzuka kw'Umwami.” Ikiruta byose, ni uko iri ryari itorero ry'abahamya, ni na yo mpamvu bishimiraga “ubuntu bwinshi” buva ku Mwami.
(7) Ibyakozwe 5:1-11
Muri iyi mirongo Luka atanga urugero rw'ubwoko bw'ikintu gishobora kandi cyabashaga kwica ubuhamya bw'itorero mu guhamagarwa n'intego byaryo, ukurarikira no kubeshya bya Anania na Safira.
Imirongo ya 1-2. Hariho umugabo witwaga Anania (izina rye risobanurwa ngo “Imana igira ubuntu”). Luka yakoreshaga inshinga, nosphizo “gusiga ku ruhande, kwiba, kwishyirira ku ruhande.” Mu busobanuro bwo mu Kigiriki cyo mu Isezerano rya Kera (LXX) ryakoreshejwe muri Yosua 7:1 ku cyaha cya Akani. Ahari Luka yashakaga kugereranya icyaha cya Akani igihe Abisraeli batangiraga intambara yo kwigarurira igihugu cya Kanani nk'abantu b’Imana (nabo bari bafite Ubutumwa ku mahanga nk'abatambyi b’igihugu [reba Kuva 19:4-6; Gutegeka 4:6-7]), n'icyaha cy’Anania na Safira igihe itorero ryatangiraga Ubutumwa bwaryo bugenewe amahanga (Ibyakozwe 1:8).
“Satani” (Mu Kigiriki ni, ho Satanas; naho mu Giheburayo ni, ha satan) ryari ari izina rusange rivuga umwanzi, (1 Abami 11:14; Zaburi 109:6), ariko hanyuma ryaje kuba izina rya malaika wareze akarwanya Imana n'abantu bayo (Yobu 1:6-12; 2:1-7), kandi agashuka umuntu gukora ikibi (1 Ngoma 21:1).
Turabona ibintu bine kuri Anania n'umugore we bitubera imbuzi, bitarimbura gusa ukugendana n'Umwami kwacu, ahubwo n'ubuhamya n'intego byacu mu isi. (a) Tubona kwifuza cyangwa kurarikira, biterwa na (b) ibyiringiro no kwizera ibinyoma - kwiringira ibidakwiriye kwiringirwa by'ubutunzi, uburyo bwo gusenga ibigirwamana, (c) uburyarya, kwerekana isura itari yo, kugira ubuntu kurusha uko bari basanzwe, no (d) kugira isoko y'ibyubahiro by'ibinyoma, bashaka gushimwa n'abantu ku bw'akamaro n'uko biyerekana aho kwishimira ukwemerwa gushya kwabo mu Mwami.
Uko dutekereza kuri iyi mirongo, ese aha si umuhamagaro wo gusuzuma iby'igiciro byacu, amasoko y'ibyo twiringira, iby'ibanze, n'ibyo dukurikirana? Ese ntabwo dukeneye kwibaza tuti, ni iki nshaka mu bugingo, ku kazi kanjye, ku murimo wanjye, mu muryango wanjye, mu itorero ryanjye?
Ese ndeba kuri kimwe mu byifuzo bine byica byo mu mutima ku by'umutekano n'ibyubahiro byanjye, ibyifuzo byo kuba ikirangirire, kugira ubukire, kugira imbaraga, no kugira ibinezeza n'ibyo ibi byose bizana? Buri kintu muri ibi kimeze nk' ibintu bituremerera cyangwa uruzabibu rutwizingiraho vuba rukatubuza n'ububasha bwacu bwo gusiganirwa aho dutegekwa (Abaheburayo 12:1-2).
Mbese Satani yaranesheje mu kutwoshya gushakira mu bitagira umumaro iby'Imana yonyine ishobora gutanga? Mbese bidukura mu gishushanyo-mbonera no guteranira hamwe tubona mu itorero rya mbere?
140 See Win and Charles Arn’s excellent book, The Master’s Plan for Making Disciples, Church Growth Press, Pasadena, CA, 1982.
141 Arn, p. 37f.
142 Arn, p. 37f.
143 Tom Wolf, “Church Growth America,” Jan/Feb. 1978, p. 13.
144 Arn, p. 39.
145 Statistics from Campus Crusade’s “Here’s Life America” conducted in the late 1970s.
146 Wolf, “Church Growth America,” p. 7.
147 “Common Ground,” September, 1990, produced by Search Ministries, 101 W. Ridgely Rd. St. 5-A, Lutherville, MD 21093 (301-252-1246).
148 Arn, p. 43.
149 Arn, pp. 58-79.
150 Arn, pp. 60.
151 Arn. p. 62.
152 Arn. p. 64.
153 According to Syndicated News Report KFWB, Los Angeles, June 4, 1981.
154 Arn, p. 83.
155 Arn, p. 84-85.
156 Arn, p. 85.
157 Arn, p. 85.
158 Arn, p. 87.
159 Paul Tillich, The Friendship Factor, Augsburg, p. 109.
160 Albert Mehrabian, “Communicating Without Words,” Psychology Today, September 1978, p. 53.
161 W. Charles Arn, “How to Find Receptive People,” The Pastor’s Church Growth Handbook, Pasadena Church Growth Press, Pasadena, CA, 1979, p. 43.
162 Wayne McDill, Making Friends for Christ, Broadman, Nashville, 1979, p. 96.
163 Roland E. Griswold, By Hook and Crook, Advent Christian General Conference of America, Charlotte, NC, 1981, p. 97.
164 Arn, Master’s Plan, pp. 87-95.
165 Arn, Master’s Plan, pp. 98-123.
166 Flavil R. Yeakley, Jr., “Research for the Growing Church,” Church Growth America, January/February 1981, p. 10.
167 Arn, Master’s Plan, pp. 104-105.
168 Arn, Master’s Plan, pp. 107.
169 Arn, Master’s Plan, pp. 108.
170 Arn, Master’s Plan, pp. 110.
171 Arn, Master’s Plan, pp. 111-112.
172 Uramutse wifuza kujya wakira inyigisho n’ ibitekerezo abakristo benshi bahuriyeho wakwakinkira “Common Ground” imwe mu mashami y’ umuryango witwa Search Ministries, kuli aderese ikurikira: 101 W. Ridgeley Rd., Suite 5-A, Lutherville, MD 21093 (telephone 301-252-1246). Bandika uduterete dufite ibitekerezo byunganira abakristo mu kubaka intego y’ imibereho ya gikristo iberanye n’ ibihe tugezemo.
173 Edwin A. Blum, “John,” The Bible Knowledge Commentary, the New Testament Edition, Editors, John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Victor Books, Wheaton, 1983, p. 285.
174 Edwin A. Blum, “John,” The Bible Knowledge Commentary, p. 285.
175 Hershel H. Hobbs, An Exposition of the Four Gospels, Vol. 4: The Gospel of John, Baker Books, Grand Rapids, 1968, p. 98.
176 Frank R. Tillapaugh, The Church Unleashed, Regal Books, Ventura, CA, 1982, pp. 48-49.
177 C. John Miller, Outgrowing the Ingrown Church, Zondervan, Grand Rapids, 1986, p. 20.
178 Don Posterski, Why Am I Afraid to Tell You I Am a Christian? pp. 54-55.
179 John Miller, Outgrowing the Ingrown Church, p. 19 quoting Dynamics of Spiritual Life: An Evangelical Theology of Renewal, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1979, p. 207.
180 Charles Swindoll, Strengthening Your Grip, Word Books, Waco, TX, 1982, p. 29.
Igice cya kane cy'ingenzi mu nyigisho y’amahame y'ivugabutumwa ni ugusobanukirwa nyakuri iby'Ubutumwa Imana yaduhamagariye kwamamaza. Biragaragara, niba agakiza gaterwa no gusobanukirwa no kwakira Ubutumwa, ko ari ngombwa ko dusobanukirwa neza Ubutumwa. Ubutumwa bwacu ni Inkuru Nziza y'Umwami Yesu Kristo, Inkuru Nziza y'agakiza kabonerwa muri Kristo n'umurimo We. Ibi bisa n'ibyoroshye cyane, ariko bisa n'aho bitoroshye nk'uko tubyumva mu butumwa bwinshi buvugwa nk'aho ari “Inkuru Nziza.” Ubutumwa, “Izere Umwami Yesu Kristo urakira “(Ibyakozwe 16:31) bwakomeje kurwanywa kuva mbere kugeza ubu. Kubera ko ubwo Butumwa ari ingenzi ku gakiza, kandi niba tugomba kuvuga ukuri kuri Bibiliya no ku buntu bw'Umwami, dukeneye kumenya Ubutumwa, tukabasha kubwira abandi ku buryo busobanutse, no kwirinda kubugoreka. Ku by’iyi ingorane yo kuvuga nabi Ubutumwa, Ryrie yaranditse ati:
Reba izi ngero zatoranijwe zo kuvuga Ubutumwa zakuwe mu mataragite, ibibwirizo, ibitabo, n'Ubutumwa bwo ku maradiyo na za televiziyo. Ndazikurikiranya ntavuga aho nazikuye kuko icyo dushaka aha atari uwavuze ibi ahubwo ibyavuzwe, kugira ngo twerekana ukuntu ayo magambo atandukanye kandi ayobya. Turamutse tubwiye umuntu utarakizwa kimwe cya kabiri cyayo, yakwemera ikihe akareka ikihe?
Ngaya aho ari:
(1) Ihane, wizere, waturire Imana ibyaha byawe, kandi uyihamye imbere y'abantu uzakizwa.
(2) Amagambo asobanutse kurusha ayandi mu Butumwa Bwiza aboneka muri Luka 9:23: “Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire.”
(3).Ahari uguhamagarirwa agakiza gasobanutse kurusha ukundi kose mu nzandiko kuri muri Yakobo 4:7-10: “Nuko rero mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana, na Yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe: namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima. Mubabare, muboroge, murire; ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda. Mwicishe bugufi imbere y'Umwami Imana, kuko ari bwo izabashyira hejuru.”
(4).Umwami ahishurire abanyabyaha ko inzira rukumbi kugira ngo bakizwe ibyaha byabo ari ukwihana n'agahinda k'abatinya Imana mu mitima yabo kubera Umwami.
(5).Muvuge isengesho ry'umwana w'ikirara - musabe Yesu kubabera Umwami na Shobuja.
(6).Ngwino imbere maze ukurikire Kristo mu mubatizo.
(7).Shyira ikiganza cyawe mu nkovu z'imisumari zo mu biganza bya Yesu.
(8).Sanga Kristo umwigaragariza umusenga.
(9).Mwizere, mwiringire, mwemere, muhe ubugingo bwawe
(10).Dufite imburo ya Kristo ko atazatwakira mu bwami bwe tutaritegura kureka byose, tutaritegura kuva mu byaha byose mu bugingo bwacu.
(11) Imana iha ku buntu ubugingo buhoraho abanyabyaha bamuha byose mu kwizera kwicishije bugufi kandi kwihana.
(12) Mbese tugomba gutanga ibyo dutunze byose ngo tube abakristo? Oya, ahubwo tugomba kureka byose.
(13) Matayo 7:13-14 ni Ubutumwa Bwiza bwuzuye: “Munyure mu irembo rifunganye”
(14) Ntawe ushobora kwakira Kristo nk'Umukiza we mu gihe atamwemera nk'Umwami we.
(15) Ha Kristo umutima wawe.
Aya magambo yose si ko ari amakosa cyangwa ngo anganye kuba meza cyangwa kuba mabi. Ariko yose ntavuga ikintu kimwe. Ntavuga ukuri kumwe mu magambo atandukanye. Ibiyatandukanya ntibyakwungwa mu kuvuga ngo, “Ni iby'uko amagambo atandukanye gusa.” Nyamara yose ashaka gusobanura inzira y'agakiza.181
Mu by’ukuri ibi birerekana ko dukeneye kumenya rwose Ubutumwa no kubasha kubuvuga mu buryo busobanutse kandi nyabwo.
Swindoll yakomeje avuga ati:
Mu minota mike, reka dutekereze ku nyigisho mbi zibaho z'ubuyobe no kugandisha(heresies). Mbere ya byose, nimusubize iki kibazo: Ni iki wakwita inyigisho z'ubuyobe ziteye ubwoba kurusha izindi ku isi? Itonde ubanze utekereze mbere yo gusubiza. Iyo (inyigisho) mfite mu mutwe si igaragara cyane kandi mbi cyane ku buryo yatuma abamalayika bakorwa n'isoni. Iyo nyigisho irimo amayeri menshi, ndetse irareshya. Hashize igihe kirekire cyane yarakunzwe na benshi. Mu by'ukuri, yabayeho kuva mu Busitani bwa kera bwa Edeni. Reka mbahe ibimenyetso bike:
Ni filozofiya iboneka mu bitabo byinshi, mu bisigo byinshi, no mu nyandiko zivuga imibereho y'abantu kuva ku bakene ukagera ku bakire.
Ni ingingo ikunze kugaruka muri za disikuru z'abanyapolitike n'izo ku munsi wo gutanga impamya-bumenyi. Ikunze kuboneka mu bize.
Yongera kwirata kwacu, yongera ingufu zacu mu ku kwikunda kwacu, ishimisha kamere yacu.
Muri make, yita ku by'abantu.
Hanyuma asubira mu magambo y'igisigo cyanditswe na Willian Ernest, igisigo gikunze kwumvwa, nibura hw'igice, mu minsi mikuru yo gutanga impamya-bumenyi ari nko gushishikariza abarangije ngo bakore uko bashoboye, bakorane umuhati, ngo bitange uko bashoboye kugirango batazigera baneshwa. Igice cya nyuma cy'icyo gisigo ushobora kuba ukizi:
Icya ngombwa si ukuntu umuryango waba ufunganye,
Ukuntu igitabo cyaba cyuzuye ibihano,
Ni njye ugenga ibizambaho;
Ni njye utwara ubwenge bwanjye.
Swindoll akomeza agira ati:
Igisa n'aho ari ukuri mu by'ukuri, ni inyigisho z'ubuyobe (heresies), icyo nita inyigisho y'ubuyobe iteye ubwoba kurusha izindi ku isi. Icyo ni iki? Icyibandwaho mu byo dukorera Imana aho kuba ibyo Imana idukorera. Abenshi bemera ibitandukanye n'ibyo, bashobora kujya impaka z’urudaca. Ni bamwe bavuga ngo umurongo bakunda mu Byanditswe ni “Imana ifasha abifashije” (utabaho muri Bibiliya). Ibi bivuga gupfobya ubuntu twagiriwe! Ukuri ni uko Imana ifasha abatagira gifasha, abatabikwiriye, abatagera ku rugero, abananirwa kugera ku rugero rwayo. Nyamara ubu inyigisho z'ubuyobe zirakomeza kubona ingufu cyane kurusha mu bindi bihe byashize byo mu mateka. Abantu benshi bibona nka ba “shebuja” b'imibereho yabo, “abayobozi” b'ubwenge bwabo. Iyi ni filozofiya imenyerewe yacengeye mu mutima w'umuntu. Kuki? Ishyigikiye ikintu umwana w'umuntu akunda kurusha ibindi iteka ryose: Jyewe.182
Mu Byakozwe 15:1 dusoma aya magambo: “Nimudakebwa, nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.” Umurongo wa 5 utubwira ko aba bari abantu bo mu gice cy'Abafarisayo bari barizeye. Bari abayoboke b'itorero, ariko mu itorero ubwaryo haduka amacakubiri yerekeye kamere nyayo y'ibikubiye mu Butumwa Bwiza.
Mbese dukwiriye gutangazwa n'uko kugerageza kwongera ibintu ku Butumwa Bwiza? Oya, haba na gato. Oya, iyo twizera Bibiliya kandi tukizera cyane inyigisho zayo ku byerekeye Satani, umuntu, n'imburo nyinshi zerekeye abahanuzi n'abigisha b'ibinyoma. Reka mbahe impamvu nyinshi zitandukanye:
(1) Kamere y'umuntu
Mu 2 Abakorinto 4:3 haravuga hati: “Ariko niba Ubutumwa Bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe kuri abo barimbuka.” Mu 1 Abakorinto 2:14 haravuga hati, “Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.”
Ubutumwa bw'Inkuru Nziza buhishwe abarimbuka cyangwa abadakijijwe kuko basanzwe bahumye mu buryo bw'Umwuka. Ni Ubutumwa bwihariye kandi burenze gusobanukirwa kw'umuntu ku buryo hatabayeho umurimo w’urumuri w'Umwuka Wera, ntibwashobora kugera ku mutima cyangwa mu bwenge bw'umuntu. Ibyo ni kuki?
(2) Kamere y'Ubutumwa
Kubera ko ari Ubutumwa bw'umusaraba kandi akaba ari Ubutumwa bw'ubuntu butagira inenge, butanduye, butandukanye rwose n'umutima wa kimuntu. Ku muntu, Ubutumwa bw'umusaraba ni igisitaza cyangwa ubupfu (1 Abakorinto 1:23). Nk'Ubutumwa bw'ubuntu, butarimo imirimo, nk'ikiduhesha agakiza, burwanya imbuto yo kwirata, kwiyishingikirizaho by'umuntu. Inyoko-muntu yavukanye iby'idini ihora itekereza icyo yakora n'icyo yabona imbere y'Imana n'imbere y'abantu (Yohana 6:27-29; Abaroma 4:1-6; 10:1-4; 3:23; 11:6).
(3) Igikorwa cy'umwanzi
Ibyiyongereye ku buhumyi bw'umuntu no kuneshwa biba muri we ni igikorwa cya Satani, we nk'imana y'iyi si, ahuma ubwenge bw'abatizera ngo batabona ubwiza bw'ubu Butumwa bw'ubuntu (2 Abakorinto 4:4; 2 Timoteyo 2:24-26). Kurwanya Ubutumwa Bwiza si cyane cyane umurimo w'umuntu, ni umurimo w'umwanzi w'umuntu. Kubera iyi mpamvu, Satani akoresha abakozi be ndetse ashobora no gukoresha intego nziza, ariko agakoresha abakristo bayobye. Bityo, hari impamvu ya kane mu kurwanya Ubutumwa Bwiza.
(4) Abakozi b'umwanzi
Ibijyana n'igitekerezo cya Satani cyo guhuma abantu ngo batabona ubutumwa bw'ubuntu bw'Inkuru Nziza ni abakozi ba Satani, abantu ubwabo bashaka kuvuga Ubutumwa bugoretse. Mu 2 Abakorinto 11:1-4, na 13-15 hatwigisha ko Satani afite abakozi be bigaragaza nk'abakozi b'umucyo batari babi, ibirura mu mpu z'intama. Bashobora kuvuga neza, bataryarya kandi batazi uwo bakorera, ariko bishuka ubwabo, bo ariko bakikorera imigambi y'Umwanzi mu kugoreka Ubutumwa Bwiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Satani, uwo izina rye rivuga umwanzi, yitwa “ya nzoka ya kera.” Ibi bimugaragaza nk'ubeshya kandi w'umushukanyi. Umwami yamwise umunyabinyoma na se w'ibinyoma. Ni we mwanzi wa mbere w'Imana, bityo ni we mwanzi wa mbere w'Ubutumwa Bwiza. Nuko rero, dukwiriye kwitegura ko ashobora gukora ibyo ashoboye byose ngo ayobye, agoreke, abeshye abantu ku byerekeye ibintu by'ingenzi by’ agakiza ku buntu ku bwo kwizera Kristo byonyine.
Bityo, 1 Petero 5:8 hatuburira ngo tube maso kuko umwanzi wacu Sekibi ashaka uwo aconshomera. Hanyuma muri 2 Petero 2:1 n'ibikurikiraho hatuburira kwirinda abigisha b'ibinyoma. Pawulo na we atuburira kwirinda abigisha b'ibinyoma muri 1 Timoteyo 4:1 n'ibikurikiraho kandi na none muri 2 Timoteyo 4:3 n'ibikurikira. Ariko icyo tugomba gushakisha n’iki?
Twabamenya dute? Iyo tuvuga ku by'Ubutumwa Bwiza tugomba kureba ubugoretse, ikintu gisa cyane n'ukuri, ariko atari ko. Ni iki tureba cyatuma tumenya ubutumwa bugoretse? Intwaro ya mbere yo kurwanya ubutumwa bugoretse ni ukuba maso hamwe no kugira ubumenyi nyabwo bw'Ubutumwa bw'ukuri. Mbwirwa ko abakozi b'amabanki, aho kwiga amafaranga y'amiganano, biga ay'ukuri ngo babashe gutahura atari ay'ukuri. Uko barushaho kumenya iby’ukuri, barushaho kumenya ibigoramye. N'Ubutumwa ni uko.
Mu gihe tugerageze gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza nyakuri, reka tubanze turebe kuri kamere yabwo. Ibi bizadufasha mu kubusobanura neza no kuturinda kugira icyo tubwongeraho.
Iyaba twabashaga kumenya imiterere y'ibanze cyangwa ibigize Ubutumwa Bwiza, ntitwabasha kurushaho kubusobanura neza gusa, ahubwo tuzarushaho kuba maso ku kintu cyose gitandukanye na kamere yabwo. Gahunda y'Imana y’agakiza ishingiye ku Mana – Imana ni Yo mutima wayo. Umugambi w'Imana w'ingenzi dukurikije Abefeso 1:6 na 2:7 ni ukugira ngo tugeze guhimbaza ku ikuzo ry'ubutunzi buhebuje bw' ubuntu bwayo. Dufasheho gato, ibyinshi dusanga biri mu guhishurwa kw'agakiza k’ubuntu bw'Imana tubonera muri Kristo nk’uko biri mu Isezerano Rishya.
Agakiza gatangwa ku buntu biturutse ku kwizera KONYINE kuboneka mu murimo w'Imana muri Kristo WENYINE, budaturutse ku mirimo itegetswe n'idini cyangwa imigenzo abantu bagira.
Pawulo abusobanura nk'Ubutumwa bw'ubuntu bw'Imana mu Byakozwe 20:24.
Ibyakozwe20:24 “Ariko sinita ku bugingo bwanjye, ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri njye kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu wo guhamya Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu bw'Imana.”
Buri ndamutso mu nzandiko za Pawulo zitangirwa na “Ubuntu bubane na mwe,” kandi inyinshi muri zo zirangizanya n'amagambo nk'ayo muri 2 Petero 3:18, “Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Kristo Umwami wacu.” (Ibice bikurikira bitwibutsa ibyo: 15:11; Abaroma 3:21-28; Abaroma 4:1-16; Abaroma 5:1-11; Abaroma 11:6; Abagalatiya 1:6; Abagalatiya 2:21; Abagalatiya 5:4; Abefeso 2:5, 8-9; 3:2; Abakolosai 1:6; 2 Abatesalonike 2:16-17; 1 Timoteyo 1:13-16; 2 Timoteyo 1:9; Tito 2:11; Tito 3:5-7; Abaheburayo 12:15; 13:9).
Nk’umurimo w'ubuntu bw'Imana, ni n'IMPANO Y'UBUNTU. Amagambo “ubuntu” n' “impano” avuguruza igitekerezo cy’uko imirimo ishobora kuduhesha icyatanzwe. Ibyanditswe bigaragaza neza ibi mu magambo y'amashira-kinyoma kandi bikavuga kenshi ku gakiza nk' “impano y'ubuntu” y'Imana tutagura. Agakiza muri Kristo ni ubuntu, ariko ntikaguzwe ubusa. Agakiza kaguzwe urupfu rw'Umwana w'Imana, Umwami Yesu. Hari uwabivuze atya: Ubuntu ntibwaba bukiri ubuntu n'impano ntiyaba ikiri impano niba ngomba gutanga ikiguzi. Ikintu gihendutse ni ikintu tugura ku giciro cyo hasi ugereranije n'agaciro kacyo nyakuri. Ubuntu bivuga ikintu tutagura na busa - ni ikintu duhabwa nk'IMPANO!!!
Ijambo ry’Imana rirasobanutse neza kuri ibi. Reba witonze amagambo ashize amanga ya Pawulo yo mu Baroma 4:1-5 na 11:6. Reba na none ukuntu ugukoreshwa kw'ijambo “impano” gushatse kurushaho kubisobanura (reba Yohana 4:10; Ibyahishuwe 21:6).
G.H. Lang yavuze ku byerekeye Ibyahishuwe 21:6 ati, “Amazi y'ubugingo ntabonwa kubera kurwana intambara y'ubugingo bwose hanyuma umuntu yageraho agatsinda. Ni impano y’ubuntu, guha ubugingo bw'Umwuka ubugingo bwari bupfuye mu by'Umwuka” (Mu gitabo yise Ibyahishuwe, urupapuro rwa 94). Gereranya n'Ibyahishuwe 22:17.
Intumwa Pawulo yise agakiza k'iteka impano y’ubuntu (cyangwa impano) ahantu hatari munsi y'icyenda (Abaroma 3:24; 5:15 [kabiri], 16[kabiri], 17; 6:23; 2 Abakorinto 9:15; Abefeso 2:8). Yakobo nawe yavuze ku byo kuvuka bundi bushya nk'impano ituruka ku Mana (Yakobo 1:17-18). Umwanditsi w'igitabo cy’Abaheburayo yavuze iby'agakiza k'iteka nk' “impano yo mu ijuru” (Abaheburayo 6:4).
Nk'uko umupasitoro umwe yabivuze, “Ntacyo dusigaje kwishyura. Nta kiguzi bizadutwara. Ni impano y'ubuntu gusa tubona dushyize ukwizera kwacu muri Yesu Kristo kandi muri We wenyine. Iyi ni Nkuru Nziza.”183 Hari ibiguzi mu guhindura abantu abigishwa no ku kubaganisha ku ngororano z'iteka, ariko si ku gakiza. Abenshi muri iyi minsi bitiranya umuhamagaro wo guhindura abandi abigishwa n’Ubutumwa bw’agakiza. Uku ni ukugoreka Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu.
Nk’umurimo w'ubuntu, agakiza kaboneka kavuye k’ukwizera Kristo n'umurimo We. Nk'uko Yohana 6:28-29 habisonura neza, kwizera si ukundi gukora kurusha uko ikiganza cy'usabiriza cyakira impano y'umugati gikora. Icyitabwaho cy'ingenzi mu Isezerano Rishya ni agakiza kakirwa binyuze k’uwizera Kristo. Guhindura abantu abigishwa birahenda, ariko agakiza ni ku buntu - upfa kwizera gusa. Matayo, Mariko, na Luka bavuga by'ibanze ku kiguzi cyo guhindura abandi abigishwa byandikiwe abizera mu kubashishikariza guhinduka bitanga. Ubu Butumwa uko ari butatu ni nk’ ibitabo byifashishwa mu byo guhindura abantu abigishwa, kandi guhamagarira abantu kuba abigishwa ntibigomba gufatwa nk'ibitwigisha uko tugomba gukizwa.
Ku rundi ruhande, Ubutumwa bwa Yohana bwerekeye mbere na mbere agakiza n'ubwo atari ko buvuga gusa. Muri Yohana 20:31, Yohana avuga intego ye kandi iyo ntego ni ukugeza abantu ku gakiza kabonerwa mu kwizera Kristo (reba Yohana 1:7,12; 2:11, 23; 3:15-18, 36; 4:39, 41). Ijambo “izere” riboneka inshuro 85.
Rimwe mu mahame y'ingenzi y'ibanze y'ubusobanuro ni uko “agakiza kagereranywa”. Iri hame rivuga ko ibice bikomeye bishobora kwumvirwa mu mucyo w'ibisobanutse, si mu mucyo w’ibidasobanutse. Ibice bikomeye bikeneye gusobanurirwa hamwe n'ibisobanutse. Mu yandi magambo, iyo igice gifite uburyo bubiri cyangwa bwinshi gishobora gusobanurwamo, kandi bumwe gusa akaba ari bwo buhuje n'Ibyanditswe muri rusange, uwiga Bibiliya agomba guhitamo ubujyanye no guhishurwa kwa Bibiliya gusigaye. Bityo, nubwo igice cyagira ubusobanuro bubiri bushoboka ugikuye mu bice byo muri Bibiliya, iyo kirebewe hamwe n'ibice byumvikana, ubusobanuro bumwe ni bwo bushoboka. Ibice byavuzwe haruguru aha birasobanutse cyane, kandi bikwiriye kutuyobora mu gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza n'ibindi Byanditswe. Ijambo ry'Imana ntiryivuguruza ubwaryo. Iyo tubonye igice gishobora kwumvwa mu buryo butandukanye n'ubw'ibi bisobanutse bivuga ku byerekeranye no kwizera kwonyine, tugomba kumenya ko ukuvuguruzanya kw'ubusobanuro bw'ibi bice bitumvikana gushobora kuba ari ibinyoma, kandi dukeneye kubisuzuma twitonze mu mucyo w'ibindi bintu
Abavuga ko hari ikindi kintu kitari ukwizera gikenewe ngo umuntu akizwe uko bigaragara ahari ntibazi cyangwa ntibemera iri hame n'ubusobanuro bwaryo. Ahubwo, bashingira ibyo bindi bikenewe ku gakiza “ku bice bike bigoye” mu gihe birengagiza cyangwa bakagoreka ibice bisobanutse.
Nk'urugero, gereranya n'Abagalatiya 6:8-10. Kuvuga ko Pawulo arimo kuvuga ko dushobora gusarura ubugingo buhoraho (ni ukuvuga gukizwa bitewe no gukora neza) byaba ari ukuvuguruza teolojia n'umugambi w'ahandi ho muri uru rwandiko kimwe n'ahasigaye ho mu nzandiko zindi za Pawulo. Ahubwo, Pawulo aravuga ku by'ingororano n'ubwiza bw'ubugingo tuzagira ubu no mu bugingo bw'iteka. Ahandi hibanda ku bimeze nk'ibyo, gereranya na 16:17-19.
Mu kwandika ku byerekeye Abayuda bakabyaga bongera imirimo itegetswe n'amategeko ku Butumwa Bwiza, Zane Hodges yaranditse ati:
“Ni koko, Abayuda bakabya bashobora kuba barasomye Ibyanditswe. Ubutware bw'amategeko ya Mose bwari mu guhishurwa kw'Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera. Ariko uko gusoma kwaragoretswe. Kwasobanuye nabi Isezerano rya Kera ubwaryo no guhishurwa gushya kwakorewe mu Mwana w'Imana.
Mu buryo busa n'ubwo, abarwanya ubuntu bwuzuye bw'Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu bw'Imana na bo bakoresha Ibyanditswe. Ariko birumvikana ko bakoresha ibice bivugwa mu buryo bugoretse. Ibi bikunze kujyana no kunanirwa guhangara ubusobanuro bwuzuye bw'amagambo nyayo avuga ku buryo bwo gukizwa. Kwibeshya gukurikiraho ni kunini. Ingaruka zo ziteye ubwoba.”184
Na none, mu kuvuga ku kuntu Satani arwanya ubuntu bw'Ubutumwa Bwiza, Hodges yaranditse ati:
Ariko uko kurwanya kwagarutsweho kenshi mu binyejana byakurikiranye ariko cyane cyane mu bihe byacu by’ubu. Ibyihariye bishobora gutandukana cyane, ariko uko biteye kuranga kugakomeza kuba kumwe.185
Dore bimwe mu birwanya Ubutumwa Bwiza :
Ariko ibirwanya ibi bivuzwe hejuru ndetse n'ibindi byose, “Ubutumwa Bwiza bukiza burabirwanya bushikamye kandi burahamagara buti: Kandi ufite inyota naze; ushaka ajyane amazi y' ubugingo ku buntu.”186 (Ibyahishuwe 22:17).
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).
Azirikana ku mutima “ihame ry’ikigereranyo cyo kwizera,” Chafer yanditse ibintu bishimishije:
Hafi ibika 115 byo mu Isezerano Rishya byerekana ko agakiza gashingiye ku “kwemera”, naho ibika 35 bikerekana ko gashingiye ku “kwizera”, ariko babivuga kimwe neza n'ibya mbere. Ibi bika by'Ibyanditswe uko ari 150 byose hamwe, birimo ibyo Isezerano Rishya rivuga byose ku ruhare rw'umuntu mu gakiza.187
Nyuma y’aho, Chafer yaje kuvuga ku byerekeye kwatura ibyaha mu ruhame hiyongeyeho kwizera nk'ibizana agakiza:
Ubwa mbere, kuvuga ko kwatura mu ruhame ko Kristo ari Umukiza ari ngombwa ku byiyongera ku kwizera Kristo ni ukuvuga ko bya bika 150 bivuga kwizera kwonyine bituzuye kandi bityo bikaba biyobya. Hari ibitekerezo bimwe icyakora, bisa n'ibyubakira ibyiringiro byabyo ku busobanuro bw'ibinyoma by'igice kimwe, maze bikirengagiza Ibyanditswe byose uko byakabaye bivuguruza ubwo busobanuro.188
None Ubutumwa Bwiza ni iki? Amagambo “Ubutumwa Bwiza” ni ubusobanuro bw'Ikigiriki euangelion rivuga “Amakuru Meza” cyangwa “Inkuru Nziza.” Ariko iryo jambo rikoreshwa mu kuvuga ubwoko bw'inkuru nziza, bityo umuntu akaba akeneye kumenya inkuru ivugwa muri buri gice asoma.
‘Iyo dusomye mu nzandiko ze, tubona ko Pawulo ari we uduha ubusobanuro bw'Ubutumwa Bwiza nk'uko tubukoresha muri ibi bihe mu buryo bw'Ubutumwa Bwiza bw'agakiza n'Inkuru Nziza y'urupfu no kuzuka bya Kristo. Yarapfuye ariko none ariho. Dr. Ryrie yaranditse ati:
“Mu minsi yashize (ndetse n'ubu) twumvise byinshi byerekeye “Ubutumwa Bwiza bwuzuye” bwarimo imirimo imwe y'Umwuka Wera. Kugira ngo umuntu akizwe ntiyagombaga gusa kwizera, nk'urugero, ahubwo no kubatizwa n'Umwuka Wera. Amatorero yigishaga iri hame ku buryo ayo matorero yitwaga ay' “Ubutumwa Bwiza bwuzuye.”
Muri iki gihe twumva “Ubutumwa Bwiza bwose”, burimo gucungurwa kw'ibihugu hamwe no gucungurwa kw'abantu ku giti cyabo. Ariko Pawulo yanditse mu buryo busobanutse neza ko Ubutumwa Bwiza bukiza ari ukwizera ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu kandi akaba yarazutse mu bapfuye. Ubu ni bwo Butumwa bwuzuye, kandi niba ari ko biri, na none ni bwo Butumwa Bwiza bwuzuye nyakuri ari nabwo Butumwa Bwiza bwose nyakuri. Nta kindi kintu gikenewe ngo tubabarirwe ibyaha kandi tubone ubugingo buhoraho.189
Hamwe n'ibi, reka turebe ubusobanuro bwa Pawulo bw'Ubutumwa Bwiza buboneka muri 1 Abakorinto 15.
Amagambo abanza atanga intangiro y'inyigisho nshya Pawulo avugaho, kuzuka ko Pawulo ashaka kwerekana nk'igice cyuzuye mu Butumwa Bwiza. Hari abantu i Korinto bahakanaga iby'inyigisho yo kuzuka nk'uko Pawulo yari yarakwigishije. Nk'umujyi w'Abagiriki, uku guhakana mu Bakorinto ahari kwaturutse kuri filozofiya ya Plato n'inyigisho za Orufa.
Iyi filozofiya yahakanaga kuzuka kw’abapfuye kandi ikavuga ko umubiri ari mubi, ndetse ukaba umeze nka gereza, igihano, gereza y'ikuzimu mu mazu y'ibihome cyangwa imva y'umwuka w'umuntu, y'umubiri, ku buryo igihe cyo gupfa umwuka w'umuntu ufungurwa. Iyo Umugiriki ufite ibi bitekerezo yumvaga Ubutumwa, yabaga yiteguye kwizera ukudapfa kw'umwuka w'umuntu, ariko ntiyemere umuzuko kubera ko kuri we umuzuko uvuga kwongera kuba mu buretwa. Batekerezaga na none ko kuzuka ari ukuzuka kw'umubiri ucishijwe bugufi ugereranije n'umubiri w'ubwiza basezeranijwe muri Kristo (Abafilipi 3:20-21).
Mu gusubiza aba bahakana kuzuka, Intumwa Pawulo iduha Ubutumwa mu magambo make. Atwereka ibice by'ingenzi by'Ubutumwa bwo muri Bibiliya.
Reka turebe mu buryo burambuye amagambo yo mu 1 Abakorinto 15:1-11.
“Ndabamenyesha” ni inshinga yerekana impamvu, gnorizo, “gutuma umuntu amenya” si ukwibutsa gusa. Mu by'ukuri, ukurikije ibyo bikurikiyeho, yarimo abibutsa ibyo bari basanzwe bazi bagombaga kuba bakomeyemo. Mu guhitamo aya magambo, hasa n'ahabayeho kubihanangiriza. Kimwe n'uko igice cy'uyu murongo kibyerekana, arandika ngo aba bizera bamenye cyangwa bongere kwiga ibyo bari barumvise kandi barakiriye.
“Nababwirije” muri iki gice, ni umuntu wakira icyo ahawe, dukurikije ikibonezamvugo cy’Ikigiriki. Kumenyekanisha Ijambo ry'Imana ni byiza buri gihe iyo abantu basubiza kandi bashyira mu bikorwa n'umwete kandi babyitondeye. Ariko kimwe n'Abakorinto, abantu baba biteguye gushyira ibindi bintu imbere, gukura cyangwa kwongera ku magambo yo mu Ijambo ry'Imana kimwe n'Ubutumwa Bwiza. Dushobora kandi kububangamira mu kwibanda k'uvuga bityo ntitubwumve, cyangwa tukabubangamira mu byo twitekerereza.
“Ubutumwa Bwiza” bwerekeye ikintu cyihariye Pawulo yashakaga kumenyekanisha mu buryo busobanutse, ibikubiye mu Butumwa Bwiza. Ku byerekeye ubu Butumwa Pawulo avuga ibintu bine: (1) Twarabubikishijwe, (2) ubwo mwakiriye (mu gihe cyashize), (3) ubwo mukomereyemo (mu ndagihe), (4) ubwo mwakijijwe na bwo (kwezwa ubu n'ikuzo rizaza).
“Mwarakijijwe.” Mu Kigiriki hakoreshejwe indagihe ihoraho rishobora kuba yerekeye gukizwa iteka imbaraga z'ibyaha mu bugingo bw'abizera. Ishobora no kuba yerekeye ku gukizwa umunsi ku wundi w’abatuye i Korinto uko bakiraga Ubutumwa, bagahinduka abagize itorero rya Kristo. Ishobora na none kuba ari indagihe y'ibizaza yibanda ku kuri kw'agakiza ku bwo kwizera Kristo.
“Niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije.” Ibi bitugeza ku kintu cy'ingenzi cy'Ubutumwa cyangwa ibyo twizeye. Uyasobanuye uko yanditse, ni “ijambo nababwirije niba murifata mukarikomeza.” Ibyanditswe mu Kigiriki byibanda ku bikubiyemo cyangwa iby'ingenzi byabwirijwe n’intumwa. Niba bafite kandi bakomeza ubwo Butumwa, no gutabarwa ni ibyabo kubyakira no kubigira. Mu byanditswe mu Kigiriki, ijambo “niba” ryerekana impamvu yerekana ibivugwa. Pawulo ahamya kandi yizeye ko bafite ubwo Butumwa ku bwo kwizera ku giti cyabo, ariko iyo abantu badakomeza Ubutumwa yabagejejeho, ukwizera kwabo kuba ari imfabusa.
“Keretse mwaba mwizeye ubusa.” Ibi ntibivuga gutakaza agakiza nk'ibishoboka, nta n'ubwo bivuga ko ukwizera kutihangana atari ko gukiza. Ahubwo, Pawulo aravuga ati, (a) ukwizera Ubutumwa bwuzuye, Ubutumwa Bwiza nk'uko babubwirijwe, ni ugufite umugambi cyangwa kutari imfabusa; cyangwa (b) ko ukwizera gushingiye ku kuzuka kwa Mesiya kutaba gufite aho gufashe niba Inkuru Nziza yo kuzuka kwa Kristo atari yo. Niba Kristo atarabambwe kandi ngo azuke, agakiza ntigashoboka (reba imirongo ya 15, 17).
Mu buryo bwo kubushyira mu bikorwa, reka turebe ibintu bibiri:
(1) Kwizera nta mumaro gufite keretse ibigukubiyemo n’uwizerwa ari iby'ukuri. Hari ibintu bibiri kuri ibi:
(2) Ibi bivuga ko dufite uruhare rukomeye kandi rw'ingenzi rwo gusobanura neza kugarargaza neza ibivugwa nk’uko byahishuwe mu Ijambo ry'Imana. Tugomba kuvuga Ubutumwa Bwiza nyakuri nk'uko tubuhabwa muri Bibiliya tutongeraho cyangwa ngo tubugabanyeho kubera uko twarezwe cyangwa imigenzo cyangwa ibyo twibwira by'abantu.
None Ubutumwa Bwiza ni iki? Mu magambo akurikira, Pawulo agaragaza inkomoko, ubusobanuro, no gushyigikira Ubutumwa Bwiza yagejeje ku Bakorinto.
Hamwe n'amagambo, “Nabahaye...ibyo nanjye nahawe,” Pawulo ahamya ko ibyo yatanze ari ibyo yahawe n'abandi, n'Umwami ubwe mu nzira ijya i Damasiko, hamwe n'abigishwa babanye n'Umwami nk'abamwiboneye, abo Pawulo yahuye na bo, akavugana na bo (reba Abagalatiya 1:1-18 na 2 Petero 1:19-21).
Aho ibyavugwaga bishingiye biri mu magambo, “nabanje” (umurongo Wa 3a). “Nabanje” (en protos) bishobora kwerekana icya mbere mu by’igihe cyangwa icya mbere mu gaciro. Aha ntibivuga igihe, ahubwo ni agaciro, icy'ibanze kandi cy'ingenzi mu by'Ubutumwa Bwiza; inyigisho z’amahamea y’ingenzi cyane ku gakiza.
(1) “Kristo yapfiriye ibyaha byacu” (umurongo wa 3)
(2) “Yazuwe ku munsi wa gatatu” (umurongo wa 4)
Ubutumwa Bwiza buvuga ko Imana yazuye Yesu Kristo mu bapfuye ngo ihamye uwo Kristo ari We nk'Umwana w'Imana kandi ihamye agaciro k'urupfu rwe nk'uruduhesha kubabarirwa no gutsishirizwa ku bwo kwizera Yesu Kristo (Abaroma 1:4; 4:24-25).
Ubuhamya n’ibishyigikira iby’amateka y'Ubutumwa Bwiza:
Ibihamya by’aya amateka byavuzwe bitaraba mu Isezerano Rya Kera (imirongo Ya 3, 4). Ibi bivuga ukuntu urupfu n'umuzuko bya Kristo byavuzwe mu Byanditswe Byera byo mu Isezerano Rya Kera nk'uko n'abahanuzi babivuze bitaraba. Ibi ndetse birimo no guhambwa: Ku by'urupfu Rwe hari Zaburi 22 na Yesaya 53. Ku byo kuzuka Kwe dufite Zaburi 16:8-11; 22:22 n'ikurikira; Yesaya 53:10-12. Ku guhambwa Kwe, Yesaya 53:9.
Ibyerekeye guhambwa kwa Kristo (umurongo wa 4). Kuki tuvuga ibyo guhambwa kwa Kristo? Kubera ko ari ubuhamya bukomeye bwo gupfa Kwe. Yahambwe nyuma y'uko abasirikari b'Abaroma bari bemeye ko yazingazingirwa mu myenda yo guhambanwa n'ibihumura-neza, maze ashyirwa mu mva iriho ikimenyetso irinzwe n'abasirikari n'Abaroma. Hanyuma, nyuma yo kuzuka, habayeho ibihamya ko imva yarimo ubusa harimo ya myenda yahambanywe (Yohana 20:3-10).
Uko bivugwa n’ababibonye n'amaso yabo (imirongo 5-10). Mu kurangiza, Pawulo yerekana ababibonye n'amaso yabo benshi bavuga ibyo kuzuka kwa Kristo n'igihamya cya nyuma harimo bene Data 500 yiyerekeye icyarimwe.
Mu.murongo wa 11, Intumwa iduhamagarira kwita ku ruhare rwacu ku bw'ibi bihamya. Tugomb kwamamaza Ubutumwa Bwiza bw'agatangaza ngo abantu bizere kandi bakizwe. Icyakora sii Ubutumwa bworoshye. Ni Ubutumwa bunyuranye n'ibyo umuntu yikundira, iby'ubwenge bw'umuntu. Ndibuka ikiganiro kimwe nagiranye n'umushefu wanjye ku kazi igihe nari muri seminari muri za 60. Nakoranaga n'urubyiruko rutagize amahirwe mu burengerazuba bwa Dallas, kandi n'ubwo atigeze ambuza guhamiriza abo bana, kuri we, Ubutumwa bwa Bibiliya bwerekeye urupfu rwa Kristo byari ubupfu. Yari umuntu mwiza wakwifuza guhura na we no gukorera, ariko muri kimwe mu biganiro byacu ku byerekeye Ubutumwa Bwiza, yaravuze ati, “Ee Doc (kubera impamvu zimwe akunda kunyita Doc), ndakeka ko utizera ibi bintu byerekeye ko hagombaga kubaho kumena amaraso y'igitambo cya Yesu, si ko biri? Iryo ni idini rya kera cyane! Dukwiriye kurenga ibyo tugatera imbere mu byo dutekereza ku idini. Dukeneye gusa gukurikiza urugero rwa Yesu mu kwiga gukunda abantu.” Ariko tegera amatwi ibyo Pawulo yavuze ku byerekeye gutekereza nk'uku mu 1 Abakorinto 1:20-31.
None Ubutumwa tugomba kwamamaza ngo bukize abizeye ni ubuhe? Ni ibihe by'ingenzi bigomba gusobanurwa?
(1) Abantu bose barazimiye, batandukanywa n'Imana none bakeneye agakiza k'Imana. Kuki? Kubera ko “bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana,” ukwera kwayo gutunganye. Imana ni Iyera kandi icyaha gitandukanya umuntu n'Imana kandi igihano cy 'ibyaha ni urupfu (Yesaya 59:2; Abaroma 3:23; 6:23). Abantu bose, abifata nabi, abifata neza, n'abanyedini bakoze ibyaha ntibashyikira ukwera kw'Imana kandi Imana ntishobora kunanirwa kugera ku kwera kwayo.
(2) Ntawe ushobora gukizwa n'imirimo ye myiza yaba itegetswe n'idini cyangwa n'amategeko agenga ibyo kwitwara neza. Nta cyo bivuze uko umuntu yagerageza kose, ntawe ushobora gukizwa n'imirimo itegetswe n'idini cyangwa n'ubwenge bwe. Abantu nta kintu bafite, nta murimo w'idini, nta gukiranuka, nta kugwa neza, bashobora kwiratana imbere y'Imana cyangwa gishobora kubahesha ubugingo buhoraho (Yesaya 64:6; Zaburi 143:2; Yohana 3:3-6; Tito 3:5-7; Abaroma 4:1-4; 1 Abakorinto 1:30-31).
(3) Ariko Imana yakunze abari mu isi kandi ibihamirisha gutanga Umwana wayo gupfa mu cyimbo cyacu. Umwana w'Imana yabaye umuntu kugira ngo apfe mu mwanya wacu kandi yishyure igihano cy'ibyaha byacu ngo atugeze ku Mana kandi aduhe ubugingo nk'impano ku buntu nta kiguzi (Yohana 3:16; Abaroma 5:8-9; 1 Abakorinto 1:30-31; Abefeso 2:8-9; Ibyahishuwe 21:6; 22:17). Yesu Kristo wenyine ni We buryo bw'Imana bwo gucungurwa no kugera ku Mana (Yohana 14:6; Ibyakozwe 4:12).
(4) None twakira dute iyo mpano y'agakiza? Ku bwo kwizera ubu Butumwa Bwiza, ku bwo kwizera kwonyine Kristo wenyine; kwizera (Umukiza Imana-Muntu) umurimo wa Kristo wapfiriye ibyaha, wafashe umwanya wacu, kandi akazurwa ku munsi wa gatatu nk'igihamya cyo gucungurwa no gutsindishirizwa byacu ku bwo kwizera, umuntu ku giti cye, muri We (Yohana 1:12; 3:16; Abaroma 4:25-5:1; Abefeso 2:8-9).
Ku byerekeye “Amagambo y'Agakiza” akunze gukoreshwa mu kuvuga Ubutumwa Bwiza agoreka Ubutumwa Bwiza, Lewis Sperry Chafer yaranditse ati:
Hanze y'inyigisho z’amahame zerekeye Kristo n'umurimo We, nta kuri kugera kure cyane mu nkurikizi zako kandi nta kintu cyashyigikirwa cyane kurusha uko agakiza k'agaciro katarondoreka gashyigikiwe, ku by'uruhare rw'umuntu, mu kwizera Kristo Umukiza. Kuri iki cyangombwa kimwe ntihakwongerwaho ikindi hatabayeho kuvuguruza Ibyanditswe no kugoreka inyigisho y’amahame y'agakiza ku bw'ubuntu gusa.190
181 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, 1989, pp. 23-24.
182 Charles Swindoll, The Grace Awakening, Word Books, Waco, TX, 1990, pp. 17-19.
183 Brad McCoy, “Free, Not Cheap,” Grace Evangelical News, Oct.-Nov. 1988, p. 1.
184 Zane C. Hodges, The Gospel Under Siege, Redención Viva, Dallas, TX, 1981, p. 7.
185 Hodges, The Gospel Under Siege, p. 3.
186 Hodges, The Gospel Under Siege, p. 4.
187 Lewis Sperry Chafer, Vital Theological Issues, Roy B. Zuck, General Editor, Kregel, Grand Rapids, 1994, p. 122.
188 Chafer, Vital Theological Issues, p. 126.
189 Ryrie, So Great Salvation, pp. 39-40.
190 Chafer, Vital Theological Issues, p. 117.
Ibirwanya Ubutumwa ni ibyongerwa ku Butumwa bwo kwizera kwonyine Kristo wenyine. Abizera Umwami Yesu Kristo bose bafite uruhare rwo kuba abamuhagarariye. Turi ba ambasaderi ba Kristo bagomba gutanga ubuhamya ku Mukiza n'umurimo We.
Nubwo kujyana Ubutumwa mu ngo z'abantu ari bwo buryo busa n'aho bukora neza, hari n’ubundi buryo na bwo bukora neza. Tuvuze ku Butumwa, icyakora, hari Ubutumwa bumwe gusa (cyangwa Ubutumwa Bwiza) tugomba kwamamaza no gukomeza kuko dushingiye kuri Bibiliya. Nyamara usanga hariho guhuzagurika ku bikubiye no mu kuvuga Inkuru Nziza y'ubuntu bw'Imana muri Kristo n'umurimo We.
Ubutumwa bwacu ni Ubutumwa Bwiza bw'Umwami Yesu Kristo, Ubutumwa bw'agakiza binyuze muri We no mu murimo We. Ibi birasa n'ibyoroshye, ariko ntibyoroshye nk'uko bisa n'ibigaragara. Ubutumwa busanzwe, “izere Umwami Yesu Kristo uzakira,” bwarwanijwe kuva kera kugeza ubu. Kubera ko ubu Butumwa ari ubw'ingenzi ku gakiza, kuko havugwa ngo havumwe ababuvuga babugoretse cyangwa babuhindura (Abagalatiya 1:6-9), dukeneye kumenya ubwo Butumwa. Niba tugomba kuvugisha ukuri kuri Bibiliya no ku buntu bw'Umwami wacu, dukeneye kubasha gusangira n'abandi Ubutumwa mu buryo busobanutse no kureka kubugoreka.
Hanze y'inyigisho z’amahame zerekeye Kristo n'umurimo We, nta kuri kugera kure cyane mu nkurikizi zako kandi nta kintu cyashyigikirwa cyane kurusha uko agakiza k'agaciro katarondoreka gashyigikiwe, ku by'uruhare rw'umuntu mu kwizera Kristo Umukiza. Kuri iki cya ngombwa kimwe ntihakongerwaho ikindi hatabayeho kuvuguruza Ibyanditswe no kugoreka inyigisho y’amahame y'agakiza ku bw'ubuntu gusa. Kutamenya kwonyine cyangwa kutitondera SOTERIOLOJI (inyigisho zisobanura iby’agakiza) nyayo ni byo bituma hazamo inyigisho z’imirimo y'abantu n'ibihembo byayo,aho kuba ko bigomba gukorwa n'Imana ubwayo kandi ku bw'ihame ry'ubuntu bwayo busumba byose.191 (gushimangira ni ukwanjye).
Kuva mu minsi ya mbere y'itorero, itorero ryahuye n'ingorane z'abashakaga kwongera ku Butumwa Bwiza. Mu Byakozwe 15:1 dusoma aya magambo: “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.” Umurongo wa 5 utubwira ko bari abantu bo mu gice cy'Abafarisayo bari barizeye. Bari abayoboke b'itorero maze mu itorero ubwaryo haduka amacakubiri ku byerekeye kamere n'ibikubuye mu Butumwa Bwiza.
Ubutumwa Bwiza muri kamere yabwo ni Ubutumwa bushingiye ku Mana, ku buntu kandi butanga agakiza nk'impano ku buntu, itagira ikiguzi, ku bwo kwizera umurimo w'Imana mu Mwana aho kuba umurimo w'umuntu cyangwa imirimo yaba itegetswe n'idini n’ibyo kwitwara neza (1 Abakorinto 1:30; Yohana 4:10; Ibyakozwe 8:20; Abaroma 11:6; 15:15-18; Ibyahishyuwe 21:6). Kamere y'Ubutumwa, uko umuntu ateye (yapfiriye mu byaha kandi yavutse ari mu by'Umwuka [Abefeso 2:1; 1 Abakorinto 2:14; Yohana 9:39]), n'igikorwa cya Satani (2 Abakorinto 4:4; Yohana 8:43-45) ubu buba Ubutumwa bukomeye kwemerwa. Umuntu muri kamere atekereza ko agomba kwongera ikintu ku gakiza ke ngo kabe ari ak'ubuntu.
Nk'ingaruka, ibirego bimwe birwanya kwizera kwonyine muri Kristo: byitwa rimwe na rimwe “ubuntu butagira igiciro” cyangwa “kwizera kworoshye.” Ariko ibi ni ubupfu. Kuvuga “ukwizera kworoshye” akenshi bivugwa ku bigisha “kwizera kwonyine Kristo wenyine” ni ukuba izina ritari iryabo. Kwizera gusanzwe ntikworoheye umwana w'umuntu ushaka kwongera ikindi kintu ku murimo w'Imana. Byongeye kandi, agakiza muri Kristo ni ubuntu, ntigahendutse. Katwaye Imana urupfu rw'Umwana wayo, Umwami Yesu.
Inyigisho izibanda kuri bumwe mu buryo busanzwe Ubutumwa Bwiza bukunze kurwanywamo no kugorekwamo, akenshi, n'abantu bafite byiza kandi bataryarya. Iyi si ingorane nshya. Nk'uko byavuzwe haruguru, yari ingorane mu itorero rya mbere uhereye mu Byakozwe 15 kandi yakomeje kuba ingorane mu mateka y'itorero. Igihe nari muri seminari hagati muri za 60, umwe mu barimu banjye, Dr. S. Lewis Johnson, yigishije amasomo yerekeranye n’ ibi mu itorero aho umugore wanjye nanjye twari turi i Dallas, Texas. Cyari ikintu kivugwa icyo gihe, kiracyari ikintu ikintu gikomeye cyane n'uyu munsi, kandi kizakomeza kuba ikintu gikomeye kugeza Umwami agarutse.
Mu gihe impaka ku byerekeye “kwizera kwonyine Kristo wenyine” atari iza none, zagaruwe vuba aha imbere n'inyandiko no kubwiriza bya MacArthur, cyane cyane mu gitabo cye yise Ubutumwa uko Bwavuzwe na Kristo (The Gospel According to Jesus) aho yarwanije inyandiko za ba: Dr. Lewis Sperry Chafer, washinze Dallas Theological Seminary; Dr. Charles Ryrie, wanditse Bibiliya ifite ibisobanuro yise The Ryrie Study Bible n'ibindi bitabo birimo Teolojia y'Ibanze (Basic Theology) n'igitabo, Agakiza Kanini Gatyo (So Great Salvation), cyari cyaranditswe nk'igisubizo ku gitabo cya MacArthur kugira ngo asobanure neza aho agakiza ku buntu gahagaze; na Zane Hodges, wigeze kwigisha i Dallas, umwe mu bashyigikiye byimazeyo iby'agakiza ku buntu kandi wanditse igitabo Ku Buntu Gusa (Absolutely Free) n’ Ubutumwa Bwugarijwe (The Gospel Under Siege). Abandi bazwi bashyigikiye agakiza gatangwa n'Umwami ni Dr. J. I. Packer, uzwi cyane mu bitabo bye, Kumenya Imana (Knowing God), n’ Ivugabutumwa n'Ubusumba-byose bw'Imana (Evanglism and the Sovereignty of God), Dr. James Boice, wanditse Urufatiro rwo Kwizera kwa Gikristo (Foundations of the Christian Faith).
Mu gihe ibitabo bya MacArthur no kubwiriza bye byateye amaca-kubiri akomeye hamwe n'impaka nyinshi zabiturutseho, byagize ingaruka nziza kuko byatumye itorero rirushaho kwiga no gusobanura ibintu n'ibice abantu benshi badasobanukiwe, no gushyigikira ukwizera kurwanya iryo vuga-butumwa rigoramye ry'ibirwanya Ubutumwa Bwiza butagira inenge bw'ubuntu bw'Imana bwo kwizera kwonyine Kristo wenyine.
Muri iki kiburwanya, kwihana gufatwa nk'igikorwa gitandukanye cyongerwa ku kwizera nk'ikintu cya ngombwa ku gakiza. Mu yandi magambo, aho kubona kwihana nko kuvuga kimwe no kwizera, umuntu akizwa no kwihana (bivuga aha kureka icyaha) no kwizera (gushyira ibyiringiro by'umuntu muri Kristo).
Ibintu bike bivugwa ni iby'agaciro kenshi ku bizera ko ijuru na gihenomu bibaho kurusha ikibazo cy'ibyo umuntu agomba gukora ngo abashe kwinjira mu ijuru. Ibisubizo kuri iki kibazo habamo hafi ya buri gihe kwihana. Mu mateka y'itorero hafi buri muhanga muri Teolojia yigishije ko kwihana ari ngombwa ngo umuntu akizwe gihenomu. Icyakora, ubusobanuro bwinshi butandukanye bwo kwihana bwaratanzwe.192
Mu buryo busobanutse, kwihana ni ijambo rikomeye mu Byanditswe. Biragaragara ko, kubera gutandukana kuboneka mu mibare iri aha, amagambo uko yanditswe bwa mbere ntasobanurwa kumwe n'abasobanuye Bibiliya zitandukanye, kubera ko bamwe mu batizeraga ko ijambo ryacu ry’Icyongereza (cyangwa ry'Ikinyarwanda) kwihana buri gihe rivuga igiterezo nyacyo. Kuki? Kubera kwumva nabi iri jambo. Mu kuri, kubera ibitekerezo tuba twisanganiwe kuri iri jambo, akenshi “kwihana,” si bwo busobanuro bukwiriye.
Ikibazo kiri aha ni: kwihana bivuga iki mu by'ukuri? Kandi hari ibindi bibazo by’ingenzi bisa n'iki. Mbese tugomba kwihana iki kandi ku bw'iki? Bivuga se kubabazwa n'ikintu twakoze? Bivuga se guterwa agahinda n'icyaha? Ese bijyana ku kureka icyaha? Ryrie yaranditse ati:
Kubera ko abenshi babona ko guterwa agahinda n'icyaha no kwihana ari bimwe, ikibazo cyashyirwa muri aya magambo ni, Kwihana gufite mwanya ki mu gakiza? Mbese kwihana kugomba kubanziriza kwizera? Mbese ni igice cyo kwizera cyangwa bivuga kimwe? Mbese umuntu yakizwa atihannye?193
Amagambo.menshi, niba atari yose, afite ubusobanuro bw'ibanze cyangwa ahuriweho na benshi bugomba gusobanurwa hakurikijwe igice ayo magambo aba arimo. Mu yandi magambo, igice amagambo abonekamo ni ngombwa ku gusobanukirwa amagambo menshi. Mu gice arimo amagambo menshi asobanuka vuba. Nta gice arimo ushobora kwumva nabi icyo avuga. Amagambo abiri amenyerewe gukoreshwa mu Cyongereza (trunk na bed) arabitwereka. Dushobora kuvuga ko umuntu yafunguye igihimba (trunk) cy'imodoka, umugobora (trunk) w'inzovu, igihimba (trunk) cy'umubiri w'umuntu, igihimba (trunk) cy'igiti, n'ikintu umuntu abikamo (mu cyongereza aha hose hakoreshwa ijambo rimwe, “TRUNK”. Bityo rero igice iryo jambo ribonekamo, ni cyo gifasha kurisobanukirwa). Cyangwa dushobora kuvuga tuti umuntu yakandagiye indyamo (bed), bishobora kuvuga aho indabo ziri (flower bed) , aho amashami aryamye (bed of leaves), uburiri (bed) turaramo (mu Cyongereza hose hakoreshwa ijambo rimwe “BED”). Ibikenewe ngo ubusobanuro bw'ijambo bwumvikane ni IGICE RIRIMO (andi magambo ari kumwe na ryo). Ibikurikira ni ingero ebyiri z’ibyitegererezo byo mu Byanditswe:
Ijambo “agakiza” ni Ikigiriki, soteria na soterion. Ubusobanuro bw'ibanze, butagoretswe bw'ijambo agakiza ni “kurokora” cyangwa “gukiza, gutabara.” Ariko tugomba kwibaza ikindi kibazo kuri ubu busobanuro bw'ibanze niba tugomba kwumva icyo busobanura mu gice iryo jambo riba ririmo: Kurokorwa mu biki? Mu Bafilipi 1:19 Pawulo akoresha “agakiza,” soteria, ashaka kuvuga kurokorwa mu buroko i Roma. Uretse Bibiliya yitwa KJV, ubundi busobanuro bwa Bibiliya bwinshi busobanura iri jambo nko “gutabarwa.” Muri icyo gice, agakiza ntikavuga kurokorwa igifungo cya burundu ngo ave muri ubwo buroko bw’i Roma. Ahubwo, birumvikana, mu bindi bice ko agakiza kerekeye ku kurokorwa igihano cy’iteka [Ibyakozwe 4:12] (Ryrie, urupapuro rwa 92).
Gereranya na Luka 1:71 ku byerekeye ugutabarwa amaboko y'abapagani, Ibyakozwe 7:25 herekeye ku kurokorwa mu Egiputa, Ibyakozwe 13:47 ukurikije igice herekeye ku gukizwa ibyaha no guhabwa impano y'ubugingo buhoraho.
Ku byerekeye ijambo “gucungura,” Ryrie yaranditse ati:
Gucungura bivuga iki? Bivuga “kugura ikintu.” Kugura iki, umuntu yakwibaza, kugira ngo abashe guhuza ubu busobanuro bw'ibanze no gukoreshwa kwa bwo mu gice cyihariye? Muri Matayo 13:44 umuntu yacunguye umurima; ni ukuvuga ngo, yarawuguze. Uku gukoreshwa nta sano gufitanye no gucungura Umwami yakoreye ku musaraba, nubwo ijambo rimwe rikoreshwa ku kwishyura yagiriye icyaha ubwo yapfaga (2 Petero 2:1). Ubusobanuro bw'ibanze bukomeza kuba bumwe ni : kugura - ijambo ryavuga kuriha ikiguzi cy'umurima cyangwa cy'icyaha.194
Getreranya na Matayo 14:15 (kugura ibyo kurya); 21:12 (kugura mu rusengero); 1 Abakorinto 6:20; 7:23, (Kristo atanga ikiguzi cy'ugucungurwa kwacu ku musaraba).
Ubusobanuro bw'ibanze bw'aya magambo bukomeza kuba bumwe, gukiza ingorane z'umubiri cyangwa igihano cy'iteka, cyangwa kugura byaba ikiguzi cy'umurima, kugura ikintu mu isoko, cyangwa kuriha ikiguzi cy'ibyaha byacu. Icyakora, igice ririmo ni cyo cyerekana itandukaniro ku busobanuro nyakuri.
Birumvikana, uburyo bumwe bushobora gukoreshwa ku ijambo kwihana. Ikibazo cya mbere ni, Ijambo kwihana uko rikoreshwa mu Isezerano Rishya rifite ubuhe busobanuro? Ku bantu benshi, kwihana ririmo ibitekerezo bibiri: (a) guterwa agahinda n'ibyaha, n'ibishingiye kuri ibyo, (b) kureka ibyaha ukerekeza mu nzira yindi.
Ibi bitekerezo byombi, guterwa agahinda n'ibyaha no kuva mu byaha, byongerwa ku kwizera Kristo, cyangwa bigasobanurwa ko ibyo ari cyo ukwizera Kristo bivuga. Mu yandi magambo, ugomba kubabazwa n'ibyaha byawe, ukava mu byaha byawe, no kwizera Kristo ngo ubone agakiza. Hanyuma, ibyiyongereye kuri ibi ni ikintu cya kane - hagomba kubaho ubushake bwo gukomeza kuva mu byaha kuko bitabaye ibyo udashobora gukizwa cyangwa ngo ube ukijijwe bibaho.
Kubera ko .ko ijambo ry'Ikinyarwanda (kimwe n'iry'Icyongereza) ari ubusobanuro bw'Ikigiriki cyo mu Isezerano Rishya, dukwiriye kureba ku rurimi Bibiliya yanditswemo bwa mbere. Hari amagambo abiri y'Ikigiriki yo mu Isezerano Rishya asobanurwa ngo kwihana mu busobanuro bw'Icyongereza cy'ubu: metanoia ( ni uburyo bw'inshinga metanoeo) na metamelomai. Ijambo rya mbere risobanuwe rityo inshuro 58 mu Isezerano Rishya; iri rya nyuma inshuro 6 gusa.195 Iyi nyigisho izibanda by'ibanze kuri metanoia.
Metamelomai rivuga “kwicuza, guhindura ibitekerezo,” ariko kubamo igitekerezo cy'agahinda si ngombwa. Risobanurwa ngo “kwicuza, guhindura ibitekerezo, kwumva wigaye” muri NASB na NIV, kandi mu bice byose aho rikoreshwa uretse kimwe, igitekerezo cy'ibanze ni uguhindura ibitekerezo (reba Matayo 21:29, 32; 27:3; 2 Abakorinto 7:8; Abaheburayo 7:21).
Metanoia, ijambo ry'ibanze, rivuga “guhindura ibitekerezo.” Ryerekeye ku gutekereza kw'abantu batekereza ko bafashe umugambi maze bakawukurikiza, bahinduka mu bitekerezo byabo. Bityo, igitekerezo cy'ibanze ni “guhindura ibitekerezo.” Ubu ni bwo busobanuro no gukoreshwa byaryo mu Isezerano Rishya n'ahandi. Ni uguhindura ibitekerezo kujyana ku gikorwa gitandukanye, ariko icyo gikorwa kigomba kugenwa n'igice ririmo. Mu gice cyerekeye kubabarira ibyaha cyangwa kwakira ubugingo buhoraho nk'impano iva ku Mana, igikorwa ni uguhindura ibyiringiro kubera umuntu aba abona Yesu wenyine nk'umuhesha gukizwa ibyaha.
Ryrie yaranditse ati:
Mu kwihana hashobora kubamo agahinda, ariko ubusobanuro bukurikije Bibiliya bwo kwihana ni uguhindura ibitekerezo, si ukubabara. Kandi uko guhindura ibitekerezo ntikugomba kuba ukw'inyuma, kugomba kuba ukwuzuye. Kuba hari agahinda cyangwa kadahari ntibigaragaza cyangwa ngo byerekugaragaza kwihana kwuzuye cyangwa kutuzuye.196
Ako agahinda kagaragaza cyangwa katagaragaza ko kwihana kwuzuye cyangwa kutuzuye bigaragarira mu 2 Abakorinto 7:9-10. Agahinda gashobora gutera guhindura ibitekerezo byuzuye, cyangwa nk'ibya Yuda, ntibishoboke. Ikivugwa aha ni uko agahinda no kwihana bitavuga kimwe.
Ariko na none, uko uko guhinduka guteye n'igihinduka bigaragazwa n'igice ayo magambo arimo. Bityo ikindi kibazo kigomba kubazwa ni, Duhindura ibitekerezo byacu ku byerekeye iki? Mu gusubiza iki kibazo dukwiriye kwibanda ku busobanuro bw'ibanze bwo guhinduka kwihariye n'icyo ahindukaho.
Abantu benshi muri iki gihe bafata kwihana no kwizera nk'ibintu bitandukanye bya ngombwa ku gakiza. Mu gitabo cye, Ivugabutumwa n'Ubusumba-byose bw'Imana (Evangelism and the Sovereignty of God), J. I. Packer yaranditse ati:
Igikenewe ni ukwihana kimwe no kwizera. Ntabwo bihagije kwizera ko ku bwa Kristo n'urupfu rwe abanyabyaha batsindishirizwa kandi bakemerwa....Kumenya Ubutumwa Bwiza, no kubwizera bitunganye, ntabwo bikuraho kwihana....Ahatari...ukumenya nyakuri ibyo Kristo asaba, nta kwihana kuhaba, kandi bityo nta gakiza kahaba.197
Mbese ibi ni byo Bibiliya yigisha mu by'ukuri? Kwizera no kwihana ntibikoreshwa hamwe nk'aho ari ibya ngombwa bibiri bitandukanye ngo umuntu akizwe. Iyo tuvuga ibyo gukizwa igihano cy'iteka, kwihana (guhindura ibitekerezo) no kwizera bivuga kimwe. Lewis Chafer yaranditse ati:
Akenshi, iyo byemejwe - nk'uko biri aha - ko kwihana bitagomba kwongerwa ku kwizera nk'ibyangombwa ku gakiza bitandukanye, tuvuga ko kwihana atari ngombwa ku gakiza. Bityo rero, ni nk'uko ururimi rubishyira mu buryo bw'amahame, ko kwihana ari ngombwa ku gakiza kandi ntawe ubasha gukizwa atihannye, ariko ko kwihana kuri mu kwizera kandi ko bidashobora gutandukanywa.198
Roy B. Zuck yaranditse ati:
Kwihana kuri mu kwizera. Kwizera no kwihana ni nk'impande ebyiri z'igiceri cy’ifaranga. Ukwizera kwuzuye kurimo kwihana, kandi kwihana kwuzuye kurimo kwizera. Ijambo ry'Ikigiriki ryo kwihana (metanoia) rivuga guhindura ibitekerezo. Ariko se guhindura ibitekerezo ku biki? Ku byaha, ku gutungana kw'umuntu ngo akizwe, ku byerekeye Kristo nk'inzira imwe rukumbi ijyana ku gakiza, Umwe Wenyine ushobora guhindura umuntu agakiranuka.199
Luka avuga iby'inshingano ikomeye akoresha kwihana nk'icya ngombwa kimwe rukumbi mu buryo bumwe no kwizera Kristo (Luka 24:46-47). Nk'uko Dr. Ryrie avuga kuri uyu murongo, “Biragaragara, uko kwihana ngo umuntu ababarirwe ibyaha bishingiye ku gupfa no kuzuka bya Kristo.”200 Kwihana guturuka k'ukwemera ibyaha by'umuntu, ariko ikivugwa mu kwihana ni Kristo n'umurimo we, cyangwa kwizera Kristo. Igitangaje, muri Luka 8:12 akoresha kwizere kwonyine, “Izo mu nzira, abo ni bo bumva Ijambo; hanyuma umwanzi akaza, agakura Ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe.”
Kugereranya ibi n'ibindi bice bishyigikira mu buryo budasubirwaho ko kwihana akenshi ari ukwizera Kristo n'umurimo We, gereranya n'Ibyakozwe 10:43 hamwe na 11:17-18; 13:38-39 hamwe na 2:38. Reba na none Ibyakozwe 16:31 hakoresha “kwizera” kwonyine.
Umuganbi uvugwa mu Butumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana ni ukuzana abantu mu kwizera Kristo (20:31), ariko Yohana ntiyigeze akoresha ijambo kwihana, haba na rimwe. Niba kwihana, iyo gukoreshejwe hamwe n'agakiza k'iteka, ari ikintu cya ngombwa gitandukanye no kwizera Kristo, bityo Yohana ntiyaba atanga Ubutumwa bwuzuye. Kandi niba ushobora kwizera ibyo, ushobora no kwizera ikibonetse cyose. Mu kuvuga ku by'uko Yohana adakoresha ijambo kwihana mu Butumwa Bwiza bwe, Ryrie yaranditse ati:
Nyamara Yohana yari afite umwanya ukwiriye wo kuba yakoresha iryo jambo mu byo atugezaho Umwami yakoze mu bugingo bwe. Byashoboraga kuba byiza kurushaho gukoresha kwihana mu nkuru y'ibiganiro Umwami yagiranye na Nikodemu. Ariko kwizera ni ryo jambo ryakoreshejwe (Yohana 3:12, 15). Bityo, niba Nikodemu yaragombaga kwihana, kwizera kuvuga kimwe no kwihana; biti ihi se, ni gute Umwami yaba yarabuze gukoresha ijambo kwihana mu gihe bavuganaga? Mu kuvugana na wa muSamariyakazi w'indaya, Kristo ntiyigeze amubwira kwihana. Yamubwiye gusaba (Yohana 4:10), kandi mu gihe ubuhamya bwe n'ubwa Kristo bwamamaye mu Basamariya, Yohana ntavuga ko bihannye ahubwo ko bizeye (imirongo ya 41-42). Hari izindi nshuro 50 z'ijambo “kwizera” mu Butumwa bwa Yohana, ariko nta na rimwe hakoreshejwe “kwihana.” Ahakomeye cyane ni muri Yohana 20:31: “Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere...kandi ngo, nimwizera, muherwe ubugingo mu izina rye.”201
None bite by'Ibyakozwe 20:21? “…Nahamirije Abayuda n'Abagiriki imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.” Bamwe bashora kuvuga bati, “Mbese iki gice nticyigisha ko kwizera no kwihana atari amagambo avuga kimwe kandi ko kwihana ari icya ngombwa kindi? OYA! Pawulo ahinira mu nshamake umurimo we mu Efeso kandi ni byo yahamirije Abayuda n'Abagiriki, cyane cyane kwihana imbere y'Imana no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo. Aya magambo yombi, kwihana no kwizera, ahujwe n'indangajambo imwe mu Kigiriki yerekana ko adashobora gutandukanywa, n'ubwo rimwe ukwaryo ryekeye ku gitandukanye cy'icya ngombwa ku gakiza, ni ukuvuga kwizera Kristo.
Uyu murongo dushobora kuwusobanura dutya tudatandukiriye, “Guhamiriza ushize amanga...guhinduka kw'ibitekerezo ku byerekeye Imana, no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo.” Kwihana, metanoia, ryerekeye ku guhindura ibitekerezo by'umuntu bigatandukana n'uko yari asanzwe atekereza Imana no kutizera Imana cyangwa imyizerere mibi (imana nyinshi n'ibigirwamana) ku byerekeye Imana (reba 1 Abatesalonike 1:9). Mu rundi ruhande, kwizera Kristo, nk'ibigaragaza guhindura ibitekerezo, byerekeye ku nzira nshya guhindura ibitekerezo kugomba gufata, ni ukuvuga, kwiringira Umwana w'Imana nk'Umukiza w'umuntu ku giti cye.
Na none byaravuzwe muri iyi nshamake Pawulo yibanda ku bya ngombwa bitandukanya Abapagani n'Abayuda. Abapagani basengaga imana bari bakeneye guhindura ibitekerezo byabo by'imana zabo bakamenya ko habaho Imana imwe y'ukuri. Abayuda bari bakeneye guhindura ibitekerezo byabo kuri Yesu no ko ari We Mesiya w'ukuri.202
Metanoia rikoreshwa rimwe na rimwe nk'irivuga kimwe n'agakiza k'iteka. Ni mu buryo ijambo rikoreshwa mu mwanya w'irindi kubera uburyo bivuga kimwe. Harimo uburyo bw'ingaruka z'ikintu n'impamvu igitera. IMPAMVU ni uguhinduka kw'ibitekerezo ku byerekeye Kristo n'Ubutumwa Bwiza bwe. INGARUKA ni agakiza k'iteka.203 (Gereranya na 2 Petero 3:9; 1 Timoteyo 2:4; Luka 5:32).
Muri ibi dushobora gushyiramo kwihana mu buryo bwo kwicuza, mu gukoresha metamelomai. Ubu buryo bwo kwihana ni ukwihana cyangwa guhindura ibitekerezo kutajyana ku bugingo buhoraho cyangwa ku migisha y'iteka ishakwa. Ingero ebyiri ni Yuda (Matayo 27:3) na Esau (Abaheburayo 12:17). Gereranya na none na Matayo 21:28-31.
Kwihana gukiza ni uguhindura ibitekerezo guterwa n'agakiza k'iteka. Ibi birimo guhindura ibitekerezo ku byerekeye umuntu ku gite cye, ku byerekeye kamere nkora-cyaha y'umuntu no kutagira icyo abasha ubwe hamwe no guhindura ibitekerezo ku byerekeye Kristo, ko ari Umukiza na Mesiya kandi umwe rukumbi tuboneramo agakiza (Ibyakozwe 2:38; 17:29-31). Kwihana gukiza kuvuga guhindura ibyo wiringiye; bivuga kureka kwiyizera tukizera Kristo - kwizera kwonyine Kristo wenyine. Igitangaje muri ibi ni uko ukundi kubona kwizera kwose kuba kutemewe na Bibiliya kubera ko kugarukira ku kwiyizera umuntu ubwe. “Muri ubu buryo metanoia igaragara nk'ivuga kimwe na pistis (kwizera).204
Kwihana kwa gikristo ni uguhindura ibitekerezo ku byerekeye imyifatire nkora-cyaha. Urugero rw'ubu buryo bwo kwihana buboneka mu 2 Abakorinto 7:8-11; 12:21; Ibyahishuwe 2:5, 16, 21; 3:3, 19. Mu buryo akoresha lupeo (kubabaza, guteza agahinda) na metamelomai, 27:8-11, Pawulo yerekana neza ko metanoia bitavuga gupfa kubabazwa n’ibyo umuntu aba yakoze, ahubwo ko birimo guhindura ibitekerezo.
Nubwo nabateje agahinda (lupeo) mu rwa rwandiko, sinicuza (metalomai). Kandi n'ubwo nabyicuzaga (metalomai) - mbonye y'uko urwo rwandiko rwabateye agahinda, n'ubwo kari ak'umwanya muto gusa, kagashira - none ndishimye; icyakora sinshimishijwe n'uko mwagize agahinda (lupeo), ahubwo n'uko ako gahinda (lupeo) kabateye kwihana (metanoia); kuko mwagize agahinda (lupeo) ko mu buryo bw'Imana, ngo mutagira icyo mubura ku bwacu. Agahinda (lupe) ko mu buryo bw'Imana gatera kwihana (metanoia); kuticuza (metamelomai) na ko kukazana agakiza: ariko agahinda (lupe) ko mu buryo bw'isi gatera urupfu. Aho ntimubona ako gahinda (lupeo) ko mu buryo bw'Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura, no kurakara no gutinya n'urukumbuzi, n'ishyaka, no guhora! Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo (2 Abakorinto 7:8-11).
Wilkin yaranditse ati:
Hamwe na hamwe metanoia ikoreshwa aho guhindura ibitekerezo kuvugwa kugaragara ko ari kwerekeranye n'imiberaho nkora-cyaha. Urugero, muri Luka 17:34 Yesu yigishije abigishwa ko bagombaga kubabarira ababacumuyeho bose igihe cyose baje bakabereka ko bahinduye ibitekerezo byabo ku byerekeye ibyaha byabo. Muri ubu buryo n'ubundi busa na bwo “kwihana” kwaba ari ubusobanuro bwiza.205
Ryrie yaranditse ati:
Tugarutse ku ngingo y'ingenzi y'iki gice: Mbese kwihana gutera kubona ubugingo buhoraho? Yego, iyo ari ukwihana cyangwa guhindura ibitekerezo by'umuntu ku byerekeye Yesu Kristo. Ni oya, iyo bivuga kubabazwa n'icyaha cyangwa se gufata umugambi wo kuva mu cyaha, kuko ibi bintu bidashobora gukiza. Mbese kwihana kubanziriza kwizera? Oya, n'ubwo kwemera icyaha no kukireka bishobora gukoreshwa n'Umwuka kuzana umuntu ku Mwami no ku gakiza. Kwihana gushobora gutegura inzira y'agakiza, ariko kwizera ni kwo gukiza, si ukwihana (keretse kwihana kwumviswe nk'ukuvuga kimwe no kwizera cyangwa guhindura ibitekerezo by'umuntu ku byerekeye Kristo).206
Inkuru ya gatatu mu rutonde rw'inkuru nziza cyane ku byerekeye ubusobanuro bwo kwihana, Wilkin yaranditse ati:
Iyaba twashoboraga kwongera gusobanura Bibiliya, byagombye gutuma kwigisha no kubwiriza ukoresheje ibice birimo metanoia byoroha. Byakuraho gushoberwa benshi bagira iyo basoma Bibiliya zabo bakagera ku ijambo kwihana...
Ahenshi iyo ijambo kwihana mu Cyongereza (no mu Kinyarwanda) rikoreshejwe mu Isezerano Rishya riba risobanura metanoia. Metanoia ntirivuga kimwe n'ijambo shub ryo mu Isezerano Rya Kera. Ntirivuga bibaho igihano, cyangwa ngo rivuge “kwihana.” Ahubwo, mu Isezerano Rishya rikomezanya ubusobanuro bwaryo bwa mbere ya Kristo bwo guhindura ibitekerezo. Bityo rero usoma Icyongereza (n'Ikinyarwanda) yagombye gusoma “guhindura ibitekerezo” - si ukuva mu byaha. Igice kigomba gusuzumwa ngo umuntu amenye niba ikivugwa ari uguhindura ibitekerezo. Ahantu ho ijambo kwihana risobanura neza mu Icyongereza (n’Ikinyarwanda) ni iyo risobanura metanoia (guhinduka) ya kamere nkora-cyaha. Guhindura ibitekerezo ku byerekeye kamere nkora-cyaha ni kimwe no kuvuga kwihana.207
Ibirwanya Ubutumwa bisa n'iki bishobora no kubamo “kwizera hamwe no kwitanga” no “kwizera hamwe no kwiyegurira Imana.”
Nyakwigendera H. A. Ironside avuga inkuru y'umugore w'umumisiyoneri wakoresheje igihe kirekire ngo ageze ku Mukiza umwana wo muri Irlande.
Yarezwe nk'umugatulika, agatekereza kandi akavuga ibya penetensiya no kwicuza ibyaha, iby'amasakaramentu na Kiliziya, ariko yari kure ya Yesu Kristo n'umurimo We ukuraho ibyaha.
Igitondo kimwe igihe uwo mugore yongeraga kumusura, yasanze mu maso he hanejerejwe n'ibyishimo yabonye bishya. Amubajije impamvu, amusubizanya ibyiringiro ati navutse ku bwo kwizera Ijambo ryahishuwe ry'Imana, “Nari nsanzwe nzi ko Kristo ari ngombwa, ariko kugeza ejo sinari narigeze kumenya ko ahagije!”
Navumbuye ikintu cy'imigisha, kandi ndifuza ko buri musomyi w'aya magambo yamaze kukivumbura. Byumve neza; Yesu arahagije! “We, uva ku Mana, yaduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka, no kwezwa, no gucungurwa.” “Mwuzuriye muri We.” Imana yatwemereye mu Mukunzi wayo.” Aya ni make mu magambo y'ingenzi y'Ibyanditswe byerekana ko Yesu atari ngombwa gusa, ahubwo ko ahagije.
Murabona ko atari Kristo hamwe n'ibikorwa byiza, cyangwa Kristo hamwe n'itorero, bikiza. Si ku bwa Kristo hamwe n'umubatizo cyangwa Kristo no kwicuza, tugomba kubona imbabazi z'ibyaha byacu. Si Kristo hamwe no gukora uko dushoboye, cyangwa Kristo n'ifunguro ryera, bizaduha ubugingo bushya. Ni Kristo wenyine.
Kristo hamwe na...ni ubutumwa bugoretse butari Ubutumwa Bwiza. Kristo udakeneye kuba “hamwe” ni We mizero y'abanyabyaha n'ibyiringiro by'abera. Iyo umwiringiye, ubugingo buhoraho no kubabarirwa ibyaha biba ibyawe. Nyuma y’ibyo nibwo imirimo myiza no kwumvira ibyanditswe mu Ijambo ry'Imana byose mu kuyoborwa kwa gikristo, bigomba kuza. Umutima ukijijwe uhugurirwa gukomeza imirimo myiza, no kwerekana urukundo umuntu akunda Kristo. Ariko ku bw'agakiza ubwako, Yesu si uwa ngombwa gusa, ahubwo arahagije.208
Intumwa Pawulo yabwiye Tito iti, “Kandi abacu nabo bige kumaramaza imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye, kugira ngo abantu bacu be kugumbaha” (Tito 3:14). Petero mu buryo nk'ubwo yashishikarije abasomyi be kugira imirimo myiza (reba 2 Petero 1:8-11). Bityo rero birashoboka, kandi ni koko, iyo abakristo badakura imbaraga zabo ku Mwami, baragumbaha. Byongeye, kuba impuguro yo mu Baroma 12:1 iboneka mu gice cya 12 ntihabe mu gice cya 3 cy'Abaroma, byerekana neza ko umuntu ashobora kuba umwizera akananirwa kwiyegurira ubwami bwa Kristo. Byerekana ko ubwami bwa Kristo atari kimwe mu bikenewe ngo umuntu akizwe. Iyaba byari byo, byaba ari ukuvuga ko Intumwa ziyibagiwe ntizishyiremo. Iby'ukuri ni uko, icyakora, nta n’umwe wiyeguriye ubwami bwa Kristo byuzuye. Hahoraho uburyo bwo kurushaho.
Ariko bamwe bavuga ngo kugira ngo nkizwe, singomba kwizera Kristo; ngomba no kwiyegurira ubwami bwa Kristo cyangwa sinshobora cyangwa se sinigeze ngira umurimo nyawo w'ubuntu mu bugingo. Abashyigikiye ibyo gukizwa ku bwo kwiyegurira ubwami bwabemeza ko umuntu agomba kumwegurira buri gace k'ubugingo kuyoborwa na Kristo ngo abashe gukizwa. Biremerwa ko ntawe kwakira Kristo nk'Umukiza utuvana mu byaha atanamwemeye ngo abe Umwami w'ubugingo bwe bwose. Ni kuki iki gitekerezo kiriho? Akenshi, gishyigikirwa kubera kwibaza impamvu abantu benshi bavuga ko ari abakristo ariko bakagira ibintu bike byerekana ko ubugingo bwabo bwahindutse. Ariko
Ku byerekeye kwizera ko tugomba kwongera ku kwiyegurira Ubutumwa, dukeneye kwibaza ikibazo cy'ingenzi. Niba nta n'umwe witanga 100%, kwitanga guhagije ngo umuntu akizwe kwangana gute? Ese kwaba 5%, 10%, 20%? Ese ni byiza kwitanga buke ariko atari cyane? Icyo se ni cyo kivugwa? Mbese ibyaha byose ntibinanirwa gushyikira ubwiza bw'Imana? Ese ahari si yo mpamvu Kristo yagombye gupfira ibyaha byacu mbere ya byose?
Bamwe mu bashyigikiye ibyo kwitangira ubwami bwa Kristo bashobora gusubiza batya, “Ugomba kugira ubushake bwo kwicisha bugufi nubwo nta n'umwe witanga 100%.” Na none dukeneye kwibaza tuti, “Tugira ubushake dute?” Murabona ibyo tugeramo iyo dutekereje dutyo? Ibyanditswe Byera ntibyigisha igitekerezo nk'icyo! Yego, bisaba umwana w'umuntu kwegurira ubugingo bwe Kristo nk'Umwami, ariko si nk'uburyo bwo kubona ubugingo buhoraho. Bibiliya yigisha ko agakiza kazanwa no kwizera kwonyine Kristo wenyine. Kuri uyu mutego, Chafer afatanyije naWalvoord baranditse bati:
Mu kuvuga Ubutumwa biba umutego gushaka kubwira abantu kutizera gusa ahubwo ngo kwongeraho kwiyegurira Imana kubera ko uko byumvikana ari yo ntego y'ibanze y'agakiza kabo. Icyakora, mu gusobanura amagambo y'agakiza ibi bizana umurimo w'umuntu udasobanutse nk'uwa ngombwa ku gakiza kandi Bibiliya itabyigisha.209
Mu gihe hari ibice bitandukanye mu bavuga ibyo kwiyegurira Umwami, abashyigikiye iby'agakiza kazanwa no kwiyegurira ubwami basa n'abizera ibintu bitatu:
1. Kugira ngo umuntu abone ubugingo buhoraho bisaba ibirenze kwiringira Kristo
Kimwe cyangwa byinshi mu bikurikira na byo ni ibitanga ubugingo buhoraho: kuva mu byaha, kugira ubushake bwo kuva mu byaha, kwitanga kwuzuye (100%) cyangwa se kwegurira Kristo ubugingo, kwumvira, no kwihanangirira mu kwizera. Bamwe bashyira umubatizo mu rutonde rwabo.
2. Icya ngombwa ngo umuntu abashe kwihangana
Ikindi gitekerezo gishyigikirwa ni ukuvuga ngo niba utihangana, bivuga ko waba utarakizwa, cyangwa kwizera kwawe kukaba kwari ukw'ubwenge bw'iyi si, cyangwa ukaba warataye agakiza kawe.
Nta gushidikanya bitewe n'uko Ibyanditswe byibanda cyane ku kwizera kwiringira Kristo ku bw'agakiza (hafi y’ibice 150 byose), abashyigikiye kwiyegurira ubwami bisanga ubwabo mu ruhiragiro. Akenshi bongera gusobanura ukwizera gukiza nk'ukugizwe n'ibice byinshi birimo uburyo butandukanye bw'ibikorwa nk'ikigaragaza ukwizera nyakuri. Ibi bibashyira mu kwivuguruza. Reba ibigaragaza kwivuguruza mu Kwatura Imyizerere (Confession de Foi) kw'itorero ryigisha agakiza kazanwa no kwemera ubwami bwa Kristo. Kwatura Imyizerere kubanzirizwa n'aya magambo:
“N'ubwo hari ibintu byinshi biri mu kwizera gukiza, Ibyanditswe byigisha byeruye ko atari umurimo, ahubwo uko kwizera gushingiye kandi gushikamye mu buntu bw'Imana.”
Ariko hanyuma kwizera gusobanurwa mu buryo kubamo ibikorwa. Dukurikije uko Kwatura Imyizerere, kwizera gukiza kurimo:
Mu gihe ubugingo bushya bugomba kugaragarira mu guhinduka cyangwa ibikorwa byiza, ibikorwa mu bugingo bw'umukristo nko kuva mu byaha ni ingaruka yo gusabana n'Umukiza cyangwa ubugingo bwuzuye, bwuzuye Ijambo ry'Imana. Ni ingaruka zo kuguma mu muzabibu. Ukwizera kwa mbere gutera umuntu mu muzabibu, ariko ni kwo kubyara imbuto. Iyo ni yo mpamvu Yesu yashishikarije abigishwa be kugumamo. Tutarimo, twaba ingumba.
3. Amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana ntabwo ahagije ko umuntu agira ibyiringiro
Ku by'ibyiringiro by'agakiza, ubyizera agomba no kureba ku bikorwa bye. Bavuga ko abizera badakura ibyiringiro by'agakiza 100% mu kureba ku masezerano yo mu Ijambo ry'Imana. Mu by'ukuri, abenshi niba hafi atari bose muri iyi nyigisho bavuga ko ibyiringiro byuzuye 100% bidashoboka kubera ko nta n'umwe ufite ibikorwa bitunganye kandi nta n'umwe uzi niba azabasha kwihangan.
Mike Cocoris, umwe mu bo twiganye muri Dallas Theological Seminary yanditse ku kiganiro yagiranye n'umwe mu bashyigikiye kwiyegurira ubwami bwa Kristo atya:
Hambere aha nagiranye ikiganiro kirekire n'ushyigikiye ukwiyegurira ubwami bwa Kristo ku byerekeye ikibazo, “Nakora iki ngo nkizwe?” Naje kumubaza nti, “Ngejeje umuntu kuri Kristo iri joro, mbese uyu muntu yataha imuhira, akisegura umusego we, maze akamenya by'ukuri ko agiye mu ijuru”? Umuntu twavuganaga ansubizanya ubukana ati, Oya!210
Ariko ibi bitandukanye n'amagambo asobanutse yo muri 1 Yohana 5:11-13.
Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo mwana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye, mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho (ugushimangira ni ukwanjye).
Abantu bakunze kutibanda ku Butumwa bwa Yohana nk'uko bibanda ku bwa Matayo, Mariko, na Luka, n'inzandiko zo mu Isezerano Rishya mu gushyiraho Ubutumwa Bwiza cyangwa inyigisho y’amahame y'agakiza. Ibi biratangaje cyane kuko Ubutumwa busa (synoptique) bwa Matayo, Mariko, na Luka, bwibanda ku guhindura abantu abigishwa, kandi kubera ko Yohana atubwira yeruye ko intego y'Ubutumwa ari uko abantu bizera Kristo bagaherwe ubugingo mu izina rye (Yohana 20:31).
Ikintu cya ngombwa ku bugingo buhoraho ni ukwizera Yesu Kristo wenyine nk'Umukiza w'umuntu ku giti cye. Kristo arahagije! Ibi bivuga kwizera Kristo n'umurimo wuzuye We nk'Imana-muntu wapfuye ku bw’ibyaha byacu nk'ishingiro rukumbi ry'agakiza k'umuntu. Nta na kimwe mu byo umuntu yongera ku kwizera gitanga ubugingo. Ni ubupfu kuvuga ku gakiza kadusaba ikindi cyangwa kaduha ikindi kintu cyo gukora ngo tubone agakiza (Abaroma 4:1-6; 11:6).
Amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana ashingiye ku murimo wuzuye wa Kristo uhagije ku byiringiro by'agakiza (reba Yohana 6:37-40). Mu gihe ibikorwa by'umuntu bifite agaciro kemeza kandi byerekana uko umuntu agendana n'Umwami, ntabwo biba ngombwa ku byiringiro. Umwizera wese ashobora kwizera ibyiringiro byuzuye 100% by'agakiza ke niba agomba kureba ku masezerano yo mu Ijambo ry'Imana nko muri 1 Yohana 5:11-13.
Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana bwibanda ku kwerekana uko umuntu abona Inkuru Nziza n'uko umuntu akizwa. Ibi ni ukubera iki? Hari impamvu eshatu z'ingenzi: (a) Kubera amagambo ya Yohana asobanutse ku byerekeye umugambi w'Ubutumwa bwe (20:31), (b) kubera gusubiramo ijambo “kwizera” (riboneka inshuro 98), no (c) kubera kutabaho kw'ikindi gikenewe. Gukoresha kwizera kose muri Yohana ntabwo kwerekeye ku bugingo buhoraho, ariko ahenshi ni ho kwerekeye.
Ibya nyuma, kubera ko agakiza ari ku buntu gusa ku bw'umurimowa Kristo (Abaroma 4:1-5; 5:19; 11:6), abashyigikiye agakiza gatangirwa ubuntu bizera ko agakiza cyangwa ubugingo buhoraho kadashobora gutakara (Abaroma 8:32-39; Yohana 6:37-40; 10:28-29).
Ubu buryo ni umutego w'iby'amategeko kandi burwanya ibyo ubuntu bwibandaho by'Ubutumwa Bwiza bigaragara cyane mu Isezerano Rishya. Abashyigikiye ubu buryo bageraho bakemera uburyo bw'agakiza ku buntu.
Mu gitabo cye, Ivugabutumwa n'Ubusumba-byose bw'Imana (Evangelis and the Sovereignty of God), J. I. Packer yaranditse ati, “Ntabwo bihagije kwizera ko abanyabyaha batsindishiririzwa kandi bakemerwa muri Kristo no mu rupfu rwe,...Mu by’ukuri, uko ni uguhisha iby'uko imbabazi ku buntu mu buryo bumwe bidusaba ibintu byinshi. Nubaha cyane uyu mugabo, ariko ibi ni ukwivuguruza kugaragara. Gereranya n'ibyo Pawulo avuga mu Baroma 4:4-5 na 11:6.
Mu kwandika ku byerekeye amagambo ya Packer, Bob Wilkin yaranditse ati:
Mu kuri iki gitekerezo kirasekeje. Ni ubupfu kuvuga ko impano y'ubuntu isaba ibintu byinshi. Ntibyumvikana ukuntu twakwereka utarakizwa ibintu byose abizera bategekwa gukora no kudakora hanyuma ngo tumusabe gukora mu kwiringirwa ibya mbere ariko ngo areke ibya nyuma uhereye ubwo. Ubutumwa nk'ubwo si impano ku buntu. Ni umushahara umuntu aba yarakoreye. Abaroma 4:1 n'imirongo ikurikira n'ibindi bice hafi y’ 150 bishingira agakiza k'iteka ku kwizera kwonyine Kristo wenyine bivuguruza iki gitekerezo.211
Aho birangirira, ni uko ibyo kwiyegurira Umwami bisiga abantu biringiye ibyo bo bakoze atari ibya Kristo. Bene iki gitekerezo kigaragaza ko abantu bakizwa n'ibikorwa byabo, nyamara Isezerano Rishya rivuga ryeruye ko abantu badakizwa n'ibikorwa (Abefeso 2:8-9; Tito 3:5).
Roy Zuck afite urugero rwiza kuri ibi:
Ndamutse mpaye umugore wanjye impano hanyuma nkamubwira ko agomba kugira icyo atanga ngo ayibone, ntiyaba ikiri impano. Agakiza ni impano iva ku Mana. Ariko niba hari uvuze ati umuntu agomba kwitanga, kwiyegurira ubwami, kwumvira, kwanga byose, cyangwa kwiyanga kugira ngo abone iyo mpano maze akizwe, ibyo byaba bivuga ko agakiza atari impano na mba. 212
Ibice bikoreshwa mu gushyigikira iby'agakiza kazanwa no kwiyegirira ubwami bishobora kandi byagombye gusobanurwa hamwe no guhindura abantu abigishwa (2 Petero 1:10-11).
Mu yandi magambo, agakiza kitiranywa no kwezwa cyangwa kwihana kugeretseho kwitanga. Nk'uko Zuck yabyanditse:
Ibyo kwiyegurira ubwami ntibyerekana itandukaniro riri hagati yo kwezwa no gutsindishirizwa cyangwa hagati y'iby'umwigishwa n'iby'umwana. Bivanga impamvu n'ingaruka. Bivanga guhinduka umukristo no kuba umukristo.213
Ibi bice bivuga ingaruka z'icyaha, ku busabane, ubuzima bwiza, gakondo yo mu bwami, guhabwa ingororano cyangwa kuzibura, ariko si ukwinjira mu bwami bw'Imana.
Urugero ruri muri Luka 14:16-33. Ubwa mbere, igihe abatumiwe mu birori babonye impamvu zo kutaza (icyitegererezo cy'Abisrayeli), abagaragu basabwe kujya hanze, mu nzira nini n'into, kuzana abantu mu munsi mukuru . Uyu munsi mukuru ni icyitegererezo cy'ubwami (imirongo 16-24). Mu yandi magambo, nta by’ibanze bikenewe. Kwinjira ni ubuntu. Icyakora, mu gice gikurikira, imirongo ya 2-5 n'ikurikira, Umwami atwereka ko kugira ngo umuntu abe umwigishwa, agomba kwemera kubara ibiguzi (icyo bidusaba). Uku si uguhamagarirwa agakiza, ahubwo ni ukumenyesha ibisabwa ngo umuntu abe umwigishwa. Byongeye, icyitabwaho si uko Kristo atagombye kureka umuntu nk'uwo ngo abe umwigishwa Ahubwo ni uko umuntu nk'uwo udatekereza ku byo asabwa atashobora kuba umwigishwa We: iyo igihe kigeze cyo gufata umugambi ukomeye nk'uwo, bashobora kubura ubushake n'ubushobozi bwo kubikora kubera ko batigeze batekereza ku gaciro kabyo n'uko ari iby'ibanze n’iby'iteka.
Uburyo bwo kwiyegurira ubwami buhakana kubaho kw'abakristo ba kamere (1 Abakorinto 3:3).
Uburyo bwo kwiyegurira ubwami ntibwemera ugusubira inyuma mu bugingo bw'umwizera cyangwa se guhindurwa. Icy'ukuri ni uko Bibiliya yuzuye ingero aho abizera bagwa mu byaha ndetse hamwe na hamwe bakamara igihe bameze batyo. Dawidi ni urugero rumenyerewe. Loti, wiswe ukiranuka (2 Petero 2:7), we sinshaka kumutangaho urugero rwakurikizwa.
Hamwe n’ibyo agakiza kazanwa no kwiyegurira ubwami, nta mwanya abakristo ba kamere, abakristo bakora mu buryo bwa kamere gusa bagira. Aya ni amagambo ya John MacArthur mu gitabo cye, Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yesu (The Gospel According to Jesus)214 Ku byerekeye 1 Abakorinto 3:3 n'ikurikira hamwe n'uko MacArthur abona ibintu, Ryrie yaranditse ati:
Mumenye ko Pawulo adapfa kuvuga ko abakristo “bashobora kandi bitwara mu buryo bwa kamere” (amagambo ya MacArthur); Pawulo avuga yeruye ati, “Muri aba kamere.” None ni gute umuntu yavuga ngo “abahanga muri Teolojia b'iki gihe bahimbye igice kizima cy'abantu nk’abo - 'umukristo wa kamere?' (na none aya ni amagambo ya MacArthur).” Birumvikana, kwita abakristo gutyo si ibihimbano; ni inyigisho yo mu Byanditswe.215
Uko bigaragara rero, amagambo yo muri 1 Abakorinto 3:3 n'uko Abakorinto bari bameze nk'uko bavugwa mu 1 Abakorinto byerekana kwivuguruza. MacArthur ahatiriza ikibazo.
Kwiyegurira ubwami ntigusobanukirwa ibice bivuga iby'agakiza bikoresha ijambo “Umwami” nko guhamagarira umuntu kwicisha bugufi imbere y'ubwami bwa Kristo (Abaroma 10:9).
Ku byerekeranye n'ubwami bwa Kristo, hari ibintu bibiri bishoboka. Hari mbere na mbere ibitagira aho bibogamiye. Ibi byemera ko Kristo ari Imana, Umwami usumba byose w'ijuru n'isi. Hanyuma, hari ibiva mu ntekerezo z'umuntu harimo kwicisha bugufi mu buryo bw'abantu cyangwa kwitanga.
Mbese Abaroma 10:9 hahamagarira ibitagira aho bibogamiye cyangwa ibiva mu ntekerezo z'umuntu cyangwa byombi? Ku byerekeye iki kibazo, Everett Harrison yaranditse ati:
“Yesu ni Umwami” ni yo magambo yo kwizera ya mbere itorero ryakoreshaga (Ibyakozwe 2:36; 1 Abakorinto 12:3). Uku kuri gukomeye kwemejwe bwa mbere n'Imana igihe yazuraga Umwana wayo mu bapfuye - igikorwa cyemewe n'itorero kandi umunsi umwe kikemerwa na bose (Abafilipi 2:11)... Amagambo ya Pawulo mu mirongo ya 9, 10 bayumva nabi igihe akoreshwa mu gushyigikira abavuga ko umuntu adashobora gukizwa atagize Kristo Umwami w'ubugingo bwe mu kwitanga. Ukwitanga nk'uko ni ukw'ingenzi cyane; icyakora, muri iki gice, Pawulo aravuga iby'ubwami bwa Kristo butagira aho bubogamiye, ari ryo buye rikomeza imfuruka yo kwizera, ikintu umuntu adashobora gukizwa atagifite. Ikindi kijyana n'icyo nk'uko byari ku muzuko, wahamije urupfu rukiza, ariya magambo avuga ikintu cyari ukuri n'ubwo kitakwizerwa cyangwa kikizerwa n'umuntu umwe wacyizera akubakira ubugingo bwe kuri cyo.”216
Abaroma 10:9 hahamagarira kwatura ko Kristo ari Imana. Muri iki gice Pawulo asubira mu magambo yo mu Isezerano Rya Kera inshuro nyinshi kandi yavugaga ku byo kutizera kw'Abayuda, si iby'ubwami. “Umwami” (Ikigiriki kurios) rikoreshwa nk'irivuga kimwe na Yahweh (Yehova) mu Isezerano Rya Kera. Ni uguhamagarira kwemera ko ari “Ndiho” wo mu Isezerano Rya Kera bityo akaba ari Imana.
Kuba Pawulo ashyigikiye ko Kristo ari Umwami bigaragarira no mu kibonezamvugo.
Iki gice ntikigomba gusobanurwa nk'uko NASB yagisobanuye, “Yesu nk'Umwami,” cyangwa nka KJV, “Umwami Yesu,” ahubwo nka NIV, “Yesu ni Umwami.” Aha harimo uburyo bw'ikibonezamvugo cy'Ikigiriki kirimo ibyo abahanga mu kibonezamvugo bita “kwikiriza kabiri n'icyuzuzo-mbonera” aho kwikiriza kumwe ari icyuzuzo kitaziguye cy'inshinga “guhamagara, kwerekana, cyangwa kwatura,” no kwikiriza kwa kabiri akaba ari icyuzuzo cyemeza ibivugwa mu cyuzuzo-mbonera. Bamwe mu bahanga mu kibonezamvugo bashobora kwita kwikiriza kwa kabiri kwikiriza kw'ibitaraba.217 Muri rusange, ukwikiriza kwa mbere ni ruhamya, naho ukwa kabiri ni icyuzuzo, ariko, nk'aha mu Baroma 10:9 si ko bigenda iteka. Kubera ko Yesu ari izina, nubwo rikurikiye ijambo Umwami mu buryo bw'uko amagambo akurikirana, Yesu ni nka ruhamya y'inshinga kwatura, kandi ukundi kwikiriza, Umwami, ni icyuzuzo cyayo.218 Bityo ukwatura gukenewe ni uko “Yesu ari Umwami,” ni ukuvuga, Yehova, Imana yo mu Isezerano Rya Kera.
Uko bigaragara, iyo umuntu yatuye ko Kristo ari Imana haba hari ukuri kuri inyuma cyangwa ukumenya ko Kristo ko afite uburenganzira bwo kugenga ubugingo bw'umuntu, ariko igice ntigihamagarira kuva mu ntekerezo z'umuntu ngo yiyegurire ubwami bwa Kristo kugira ngo abashe gukizwa. Ahubwo, iki gice kivuga ko kugira ngo umuntu akizwe, agomba kwemera, kwizera, ko Yesu ari n’Imana, Imana yaje mu mubiri, Imana-Muntu kandi bityo akaba ari We wenyine ushobora gukiza.
Ibyo kwiyegurira ubwami bihakana igice kinini cy'inzandiko kuba ari iz’ukuri nk'Abaroma 6 na 12.
Niba kuba umwizera nyakuri harimo kwitanga cyangwa kwiyegurira ubwami, ni kuki dufite ibi bice byandikiwe abizera? Niba, nk'uko bivugwa, ari ukugira ngo bidushishikarize kurushaho kwitanga gusa, none igipimo cyo gukizwa ni ikihe? Turongera kubaza ikibazo, ese ni 10% cyangwa 50%, n’ibindi? Ni ryari kandi gute tugera ku gipimo? Bibiliya iravuga iti, “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose? Iyi igomba kuba intego, ariko se hari uyigeraho? Niba ahari, amara igihe kireshya gite?
Ibi bice byo mu Baroma n'ibindi byinshi bitwereka ko abakijijwe, abakristo b'ukuri abo Pawulo yatekerezaga nk'abakijijwe, badatsimbarara ku by'abantu, kwiyegurira ubwami bwa Kristo mu ntekerezo z'umuntu kugeza bamaze gukizwa. Pawulo avuga ku Butumwa Bwiza n'iby'agakiza mu Baroma 13, ariko ntavuga ku kwiyegurira ubwami no kwitanga mbere y'igice cya 6 n'icya 12. Niba kwitanga cyangwa kwiyegurira ubwami bwa Kristo ari igice cy'Ubutumwa, ni ukuvuga ko intumwa Pawulo atabimenye cyanga atabyitayeho mu nshingano ye. Nta na kimwe muri ibi tuzi ko gishobora kuba ari ukuri kubera yanditse ayobowe n'Umwuka.
Ibikorwa byiza byacu ntibipimwa kandi ntibibonwa iteka n'abantu, ndetse ntibibonwa na twe ubwacu - cyane cyane iyo tugeze ku by'impamvu (1 Abakorinto 4:4-5). Byongeye, abatizera bashobora kandi berekana ibikorwa byabo byiza, ariko ntibakijijwe.
Ibyo kwiyegurira ubwami bivuguruza ibice byigisha ko abakristo bashobora guhanwa kugeza no ku rupfu mu gihe bakomeza gufatwa nk'abakijijwe (1 Abakorinto 5:1 n'ikurikira; 11:28 n'ikurikira; 15:16-17).
Ibi ni ibice byandikiwe abakristo ku byerekeye abakristo bari mu Mwami kandi bashoboraga guhanwa nk'abana b'Imana, muburyo bumwe, kugeza ku rupfu, ariko bagakomeza kwitwa abakijijwe. Birumvikana, ibi bice bikunze gukoreshwa ku batarakijijwe n’abashyigikiye ibyo kwiyegurira ubwami.
Abashyigikira iby’umubatizo uhindura umuntu mushya, nk'uko twabita, ntibashyigikiye umubatizo w'amazi kuba ari k'uruhare rukomeye k'uwizera Kristo. Bavuga ngo keretse umuntu abatijwe afite intego y'agakiza, ni ukuvuga ngo, keretse yizeye umubatizo ukiza no kwizera Yesu Kristo, naho ubundi aba azimiye. Bavuga ko kwizera Yesu Kristo kwonyine kudakiza. Kwizera kwonyine ntiguhagije. Mu kuri, bamwe bahamya, nk'uko nabibwiwe rimwe n'ushyigikiye umubatizo ukiza, ko nubwo waba warabatijwe, nta gaciro byaba bifite keretse warabatijwe ku bw'agakiza kandi wiringiye ko umubatizo ugukiza.
Umubatizo w'amazi ni umugenzo ushushanya ukuri mu by'Umwuka. Ni guhamiriza mu ruhame byerekana uko umuntu yizera Kristo n'umurimo We kandi umubatizo w'Umwuka Wera uhuriza abakristo mu bumwe na Kristo n'urupfu, guhambwa no kuzuka mu bugingo bushya bye. Umubatizo w’amazi, nk’umugenzo, werekana mu by’ukuri, umubatizo w'Umwuka (1 Abakorinto 12:12-13).
Umugenzo ubwawo ntushobora gukiza, ariko ukuri uhagarariye ni ko kuzana mbere gutabarwa igihano cy'ibyaha ku bwo kwizera Kristo, gutabarwa imbaraga z'icyaha nk'uko umuntu yakira imbaraga z'urupfu no kuzuka bya Kristo ku bwo kwizera (Abaroma 6:1-14).
Mu gihe uburyo bumwe bw'ijambo “kwizera” buboneka inshuro 98 mu Butumwa bwa Yohana, ni iby'agaciro kenshi ko ubu Butumwa bwandikiwe kugira ngo abantu babone ubugingo buhoraho kandi bakizwe (Yohana 20:31) butavuga na rimwe ku mubatizo
Twavuga iki ku magambo Umwami yabwiye Nikodemu muri Yohana 3:5? Mbese “amazi” ntiyaba yerekeye ku by'uko umubatizo w'amazi ari igice cy'ingenzi ku guhinduka mushya? Ku byerekeye iki gice Ed Blum yaranditse ati:
Uburyo bwinshi butangwa ku gusobanura amagambo ya Yesu yo kubyarwa n'amazi n'Umwuka: (1) “Amazi” yerekeye ukuvuka gusanzwe, naho “Umwuka” ku kuvuka guturuka mu ijuru. (2) “Amazi” yerekeye Ijambo ry'Imana (Abefeso 5:26). (3) “Amazi” yerekeye umubatizo nk'igice cy'ingenzi mu guhinduka mushya. (Uku kubona ibintu gutandukanye n'indi mirongo yo muri Bibiliya ivuga neza ko agakiza ari ku bwo kwizera gusa; urugero ni, Yohana 3:16, 36; Abefeso 2:8-9; Tito 3:5). (4) “Amazi” ni ikimenyetso cy'Umwuka Wera (Yohana 7:37-39). (5) “Amazi” yerekeye umurimo wo kwihana wa Yohana Umubatiza, kandi “Umwuka” werekeye ku gushyirwaho Umwuka Wera na Kristo ku muntu.
Uburyo bwa gatanu bufite ibyiza mu by'amateka no mu byemerwa bya Teolojia. Yohana Umubatiza yahinduye igihugu cyose n'umurimo we kandi yibandaga ku kwihana (Matayo 3:16). “Amazi” yagombaga kwibutsa Nikodemu iby'umubatizo. Bityo Yesu yarimo avuga ko Nikodemu, kugira ngo yinjire mu bwami, yagombaga kumuhindukirira (kwihana) kugira ngo ahindurwe mushya n'Umwuka Wera.219
Kandi n'ubwo Blum avuga ukuri, kwihana, cyane cyane dukurikije muri Yohana, bivuga kimwe no kwizera Kristo.
Ahubwo, ni byiza kurushaho gusobanukirwa ko Umwami yashakaga ko Nikodemu atekereza mu buryo bw'ibice byo mu Isezerano Rya Kera nka Ezekiyeli 36:25-27 n'umurimo woza kandi uhindura mushya w'Umwuka Wera. Ikigiriki gifite icyungo kimwe kuri ayo mazina, “amazi” n' “Umwuka” ahujwe na “na” (kai). Dushobora kubisobanura tuti “n'amazi, ndetse n'Umwuka.”
Dufite interuro ebyiri zisa zikozwe mu Kigiriki mu buryo bw'utunze ikintu: (a) “kwozwa no guhindurwa mushya” no (b) “guhindurwa mushya n'Umwuka Wera.” “Guhindurwa mushya” hamwe n' “Umwuka Wera” byombi biri mu buryo bwo gutunga ikintu. Hari uburyo bwinshi bwo gukoresha ugutunga ikintu mu Kigiriki, ariko ku mazina y'igikorwa nko kwozwa no guhindurwa mushya, izina muri ubu buryo ryerekana ikintu igikorwa cyerekeyeho, cyaba ruhamwa cyangwa icyuzuzo by'inshinga. Mbese kwozwa no guhindurwa bashya ntibyerekana utunze ikintu cyangwa ruhamwa zerekana utunze? Niba ari ruhamwa yerekana utunze ikintu, bikora igikorwa nk'uko bigaragazwa na NASB na NIV, “guhindura/guhindurwa bashya n'Umwuka Wera.” Pawulo arandika ibyo guhindurwa bashya byakozwe n'Umwuka Wera, si ibindi, ni ukuvuga, “guhindurwa bashya bikorwa n’Umwuka Wera”, ibintu bitumvikana. Izi nteruro zombi zitangirwa n'icyungo “na” (dia), kandi zihuzwa n'icyungo, “na” (kai). Ibi bishobora kuba bivuga ibintu bibiri: (a) kubera gusa kw'ibyo byungo, dushobora gusanga ubwo buryo bwombi ari bumwe, ari ubw'icyuzuzo cyangwa ubwa ruhamwa, kandi kubera ko interuro ya kabiri ishobora gusa kuba iya ruhamwa, “uguhindurwa mushya n'Umwuka,” ni ko n'iya mbere igomba kuba, “kwozwa no guhindurwa.” (b) Icyungo “na” (kai) gisobanura “ndetse,” cyangwa se “mu,” ku buryo interuro ya kabiri ari ubusobanuro burushijeho bw'iya mbere. Mu kibonezamvugo twabihindura, “ukwozwa gukorwa no guhindurwa bashya, ndetse (cyangwa mu izina) ukuvuka ubwa kabiri bikorwa n'Umwuka Wera.” Guhindurwa mushya guturuka ku kwozwa n'Umwuka, kubabarirwa ibyaha kandi iki ni igice cy'umurimo w'Umwuka Wera wo kubyara ubwa kabiri.
Ibi bihuye na Tito 3:5, “...idukirisha kwuhagirwa, ni kwo guhindurwa bashya (kubyarwa ubwa kabiri), ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka” (Reba ibiri hepfo aha ku busobanuro bwa Tito 3:5).
Abaroma .4:1-12: Imirongo ya 1-6 yerekana neza uko umuntu yatsindishirijwe no kwizera atari ibikorwa. Hanyuma, mu mirongo ya 7-12 Pawulo akoresha gukebwa kwo mu Isezerano Rya Kera ngo yerekane ko agakiza kahoze ari kamwe mu myaka yose. Abantu bo mu bihe byose bakizwa no kugendera mu ntambwe za Aburahamu. Yerekana ko abera bo mu Isezerano Rya Kera batsindishirizwaga no kwizera kwonyine mbere y'uko gukebwa gushyirwaho.
Ariko ihame ry'ingenzi ni uko ugukebwa kuri ku mwizera wo mu Isezerano Rya Kera nk'uko umubatizo uri ku mwizera wo mu Isezerano Rishya. Ikigereranyo gikurikira kirabyigisha:
GUKEBWA |
Ku mubili n’icyuma kandi kubui n’abantu bigaragarira abandi |
Ni ikimenytso cyo kwizera mu murimu w’Imana ariko si uburyo bw’agakiza |
KUBATIZWA |
Ku mubili, n’amazi kubw’abantu, bigaragarira abandi |
Ni ikimenyetso cyo kwizera mu murimo w’Imana, ariko si uburyo bw’agakiza |
Ikivugwa ni uko abantu bakizwa no kwizera kwonyine, atari amategeko ayo ari yo yose, imigenzo, cyangwa amateka.
Abakolosayi 2:11-12. Iki gice na cyo cyerekana gusa kuri muri byo. Gukebwa kwo mu murongo wa 11 ni “ukutakozwe n'intoke.” Ni umurimo w'Umwuka w'Imana. Ibikurikiyeho ni uko gusa n'umubatizo wo mu murongo wa 12 ari umurimo w'Imana, utarakozwe n'intoke. Ni umubatizo ukorwa n'Umwuka Wera uwo umubatizo w'amazi ushushanya. Umuhango wo gukebwa wo mu Isezerano Rya Kera n'itegeko ryo kubatizwa ryo mu Isezerano Rishya byombi byerekana umurimo w'Imana ku muntu binyuze muri Yesu Kristo. Iyo migenzo ni ibishushanya ukuri kwonyine gukiza ku bwo kwizera.
1 Abakorinto 1:14-16. Muri iki gice intumwa yibanze ubwa kabiri ku mubatizo w'amazi. Nta wavuga ko intumwa ibona umubatizo nka ngombwa ku Butumwa Bwiza. Ntibyari akamenyero ke kutabatiza abo yazanye ku Butumwa gusa, ahubwo aha aranatwereka ko umubatizo w'amazi nka ngombwa ku gakiza atari igice kigize Ubutumwa Bwiza cyangwa agakiza. Ubutumwa Bwiza ni uko Yesu Kristo, Umukiza Imana-muntu, yapfiriye ibyaha byacu, yazuwe mu bapfuye, kandi ko twe dushobora kubona ubugingo buhoraho nk'impano ku bwo kwizera. Iyaba umubatizo wari ngombwa ngo umuntu akizwe ku bw'Ubutumwa, Pawulo ntaba yaratinyutse kuvuga ati, “Kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza Ubutumwa Bwiza,...”
Abefeso 2:8-9. Umubatizo ni umurimo w'umuntu ukorwa n'umuntu. Aha intumwa Pawulo avuga yeruye ko ishingiro ry'agakiza ari ubuntu bw'Imana kubwo kwizera kwonyine.
Tito 3:5. Ntitwagombye guhita twemera ubusobanuro buvuga ko “kwoza” aha byerekeye umugenzo n'umurimo w'umuntu kubera gushimangira kwo mu murongo wa 5a. Aha nta kivugwa ku kwizera kuko kubera ko icyibandwaho ari icyo Imana yakoze aho kuba ku kintu cy'itorero cyangwa imigenzo umuntu abasha gukora – harimo n'umubatizo w'amazi. Ibiri amambu, bamwe babona amagambo, “kuhagirwa kwo guhindurwa bashya” nk'ibyerekeye umubatizo uhindura abantu nubwo iki gice kibanjirijwe na, “Yaradukijije, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze...” Ese ibi bishobora kuba byerekeye umubatizo w'amazi? Si ku bugingo bwawe! Kuki?.
Igisambo ku musaraba cyakijijwe no kwizera kwonyine. Birumvikana ko kitashoboraga gukebwa cyangwa kubatizwa. Ihame rero aha rirakora hadakurikije ko bamwe bashaka kujya impaka bavuga ko byari mu bihe by'Isezerano Rya Kera. Yakijijwe no kwizera kwonyine. Umugenzo cyangwa iteka nk'iryo mu bihe by'Isezerano Rya Kera wari ugukebwa, ariko icyo gisambo ku musaraba nticyakebwe cyangwa ngo kibatizwe, ariko cyarakijijwe.
Igisubizo cya mbere, hari ingorane z'Ibyanditswe bwa mbere n'intoki. Ibyanditswe bwa mbere n'intoki bishaje kurusha ibindi kandi abenshi bizera ko ari byo bizima ntibirimo imirongo ya 9-20. Ubwo rero hari ibibazo byo kumenya niba iyi mirongo yari mu Byanditswe n'intoki bya mbere bya Mariko. Ikibazo cya mbere, mu buryo bwa Teolojia, ni ugushingira impaka ku gice gifite ingorane zo mu Byanditswe n'intoki bya mbere.
Icya kabiri, tuvuze ko iyi mirongo igize Ubutumwa bwa Mariko, mbese iki gice kivuga ko umubatizo ari ngombwa ku gakiza? Umurongo Wa 16b, “ariko utizera azacirwaho iteka” usubiza ikibazo cyacu. Ukutizera ni ko kuzana gucirwaho iteka, si ukutabatizwa. Byongeye, “kubatizwa” gushobora kuba kwerekeye umubatizo w'Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:13).
Umubatizo w'amazi ni ikigaragaza kwizera kw'umuntu no guhamya mu ruhame ibyo umuntu yizeye. Kubera iyi mpamvu, Mariko avuga umubatizo wiyongera ku kwizera. Ariko kubera ko atari umubatizo w'amazi ukiza kandi kubera ko kwizera ari ko kuvugwa, yahise yongeraho igice cya nyuma cy'umurongo wa 16.
Icya mbere, dukwiriye kumenya ko hari uburyo bubiri bw'Ikibonezamvugo bushoboka iki gice gishobora gusobanurwamo. Icyungo “ngo” (Ikigiriki, eis) mu ibango, “ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu” gishobora gusobanurwa ngo, “n'intego yo, kugira ngo” (cyerekana intego), cyangwa gishobora gusobanurwa ngo “dushingiye ku, cyangwa kubera” (cyerekana ingaruka) nk'uko gikoreshejwe muri Matayo 12:41, “kuko bihannye, ubwo (bashingiye ku, nk'ingaruka yo) bumvaga kwigisha kwa Yona.” Ibi byerekana ko mu Byakozwe 2:38 hashobora kuvuga ngo, “Ni mwihane, kandi buri wese abatizwe...nk'ingaruka yo kubabarirwa ibyaha byanyu...” Aho kuvuga ngo “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu” Petero yarimo avuga ati, “Nimwihane, kandi mushingiye ku kubabarirwa, mubatizwe.”
Chafer/Walvoord bafite ubusobanuro bwiza bw'iki gice gikomeye:
Nk'uko byavuzwe mbere, mu kibwirizo cya Petero ku munsi wa Pentekote, yashyize umubatizo hamwe no kwizera nk'inzira y'agakiza (Ibyakozwe 2:38). Bigomba kwibukwa ko nk'uko umubatizo uvugwa mu Byanditswe, rimwe na rimwe werekeye umubatizo nyakuri, ni ukuvuga, umubatizo w'Umwuka Wera uba umwanya umuntu yizeramo kandi ahandi ku mugenzo w'umubatizo w'amazi. Birashoboka gufata uyu murongo mu buryo bwombi. Niba werekeye umubatizo nyakuri, Petero yarimo avuga ko iyo Abayuda bizera kandi uko kwizera kugahamwa no kubatizwa mu mubiri wa Kristo, bashoboraga gukizwa. Cyangwa niba werekeye ku mubatizo w'amazi noneho Petero yarimo avuga ko uwo mugenzo wari gihamya cyo kwizera kwabo. Uko biri kose, Petero hanyuma yabatije abantu 3,000 (umurongo wa 41), ku bw'icyo kimenyetso bahisemo gukurikira Kristo kandi bakerekana ko baretse imyizerere yabo ya mbere y'amategeko y'Abayuda.
Kugira ngo Abayuda bature Kristo mu ruhame byari ingorane zikomeye kuko akenshi bataga imiryango yabo, akazi kabo, n'ubutunzi bwabo. Kugira ngo ukwizera kwabo guhamishwe umubatizo w'amazi muri ubu buryo byagaragazaga ko bakijijwe by'ukuri. Uko biri kose, umugenzo wo kubatizwa ntukiza, kandi ibyerekeye umubatizo mu murongo wa 38 ntibivuga ko umubatizo w'amazi wari ngombwa ku gakiza. Ahenshi ukwizera kuvugwa nk'icya ngombwa ku gakiza hatavuga umubatizo hashobora kurushaho kubisobanura. Ndetse na Petero ubwe hanyuma yavuze ko kubabarirwa ibyaha bishingiye ku kwizera kwonyine (10:43; 13:38-39).
Mu Byakozwe 19 Abayuda bamwe bo mu Efeso bari barabatijwe na Yohana Umubatiza ariko ntibari barizeye Kristo. Igihe babwiwe ko byari ngombwa ko bizera Kristo, Ibyanditswe bivuga ngo, “Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu” (umurongo wa 5). Ibi na none byumvikanisha kurushaho ko umubatizo w'amazi ubwawo udakiza ahubwo ko ari ikimenyetso cyangwa gihamya ko umuntu yizeye Kristo.221
Hari amategeko abiri (inshinga-ntegeka zo mu Kigiriki) muri uyu murongo, ariko rimwe ni ryo rikuraho ibyaha, “kwambaza izina ry'Umwami,” ni ukuvuga, kubwira Imana ko wizeye kandi wiringiye Umwana wayo. Interuro, “Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye” ishobora, ukurikije ikiboneza-mvugo cy'Ikigiriki, kugabanywamo amabango atandukanye n'akabago n'akitso (;) kashyirwa inyuma ya “ubatizwe.” “Haguruka ubatizwe (ibango rya mbere); wozwe ibyaha byawe, wambaje izina rye” (ibango rya kabiri). Umubatizo ntushobora kwoza ibyaha by'umuntu. Kwambaza izina ry'Umwami, kubwira Imana ko wizeye Umwana wayo ni bwo buryo bwo ukwizera Kristo.
Muri iki gice, Petero atubwira ko umubatizo ushushanya gutabarwa n’amazi kw'umuryango wa Nowa (reba 3:20). Gukirisha umubatizo rero, ni igishushanyo hano, si ukuri. Petero yahise yongeraho ingingo ebyiri kugira ngo atumvikana nabi. Agakiza muri iki gice ntigashingiye ku mubatizo w'amazi, ahubwo ni ku “muzuko wa Yesu Kristo.” Ntigashingiye ku “gukuraho ico ryo ku mubiri.”
Nyakwigendera Dr. Chafer yanditse ibyerekeye ibi:
Kwifuza kubona umusaruro ugaragara no kwifuza ko nta buryarya abakizwa bafata umugambi uhamye wo kwakira Kristo byatumye ababwiriza-butumwa mu guhamagara abihana kwabo bibanda ku kwatura Kristo mu ruhame. Mu ntego zishoboka zose kandi ahenshi uku guhamya kugomba kuba, mu mitima y'abadakijijwe, kujyana no kwizera gukiza kandi gusa n'aho, nk'uko kuvugwa, kunganya agaciro no kwizera.222
Hari ibice bibiri bikunze gukoreshwa kugira ngo basobanure kwatura mu ruhame: Matayo 10:3-33 n'Abaroma 10:9.
“Umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.”
Mbese iki gice gihamagarira kwaturira Umukiza mu ruhame nk'igice cy'Ubutumwa kandi nka kimwe mu bya ngombwa ku gakiza? Niba ari ko biri, bya bice 150 hamwe n’ibindi bice byo mu Isezerano Rishya bihamagarira kwizera Kristo gusa byaba ari ibinyoma. Ahubwo, Umwami yarimo ashishikariza abatari abatizera, aribo bigishwa, ku by'Inshingano yabahaye ngo bajye mu ntama zazimiye z'Abisirayeli (imirongo ya 1-15). Igikorwa nk'icyo, bitewe n'ubugome bw'abayobozi b'amadini bo mu Isirayeli no mu isi muri rusange (imirongo ya 15-20), cyane cyane mu minsi y'akaga ibanziriza kugaruka kwa Kristo (imirongo ya 21-23), cyashoboraga kubazanira gutotezwa. Bityo hari imbuzi ko niba abantu baragambaniye kandi bagatoteza Umukiza, abigishwa na bo bagombaga kwitegura gutotezwa (imirongo ya 24-25). Hanyuma abahugurira kudatinya (26-31), abashishikariza kumwatura imbere y'abantu, kandi ababurira kumwihakanira imbere y'abantu (imirongo ya 3-33). Uku gushishikaza no kubura muri iki gice byerekeye ku nshingano z'abigishwa no ku gushyira mu bikorwa, ku ruhare rw'abizera (abamaze) ibyo kuba abahamya b'Umukiza.
Kwihakana Kristo imbere y'abantu byakwerekana ko (a) umwihakana adakijijwe by'ukuri, bityo, ntibagombaga kuba aba Kristo nka bamwe mu Be mu murimo We nk'utuvuganira kuri Se, cyangwa (b) igihamya ko bari baravuye mu busabane bakaba bakorera mu bwoba aho kuba mu kwizera, ku buryo Kristo atabaha ingororano ku ntebe y'imanza (Bema) ya Kristo (1 Abakorinto 3:12-15; Abaroma 14:10; 2 Abakorinto 5:9-10; 2 Timoteyo 2:11-13). Petero wihakanye Umwami igihe yacirwaga urubanza imbere y'Umutambyi Mukuru (Matayo 26:57-75), ni urugero rwiza rw'uko abizera bashobora kwihakana Umukiza.
Iki ahari ni igice cy'ibanze gikoreshwa mu gushyigikira kwongeraho icya ngombwa cyo kwatura, bityo icyibandwaho aha ni ukureba muri rusange Abaroma 10:1-21.
Muri iyi mirongo tubona ikivugwa muri iki gice - agakiza k'Abayuda. Icyakora, bishobora no gukoreshwa ku kugeza abagore n'abagabo kuri Kristo.
Ni ngombwa kumenya ko imirongo ivugwa, imirongo ya 9-10, ikunze gukoreshwa mu kwigisha ko abantu bagomba kwatura mu ruhame ngo bakizwe, ari ugukora imirimo itegetswe n'abantu. Iyi mirongo iri mu gice aho Pawulo yerekana ko iyi ari ingorane ku gihugu cy'Isirayeli muri rusange. Bityo rero, aho gushyigikira kwatura mu ruhame nk'igikorwa abantu bakora, igice gishyigikiye ibitandukanye n'ibi.
(1) Gusohora kw'amategeko kuri Kristo uhesha gukiranuka (umurongo wa 4). Kristo ni We amategeko yasohoyeho nk'uhesha gukiranuka cyangwa kwemerwa n'Imana. Intego y'amategeko kwari kwerekana kamere nkora-cyaha y'umuntu. Ariko ikindi ni uko yaba amategeko yaba imirimo nta gishobora gushimisha Imana. Impamvu ni ikigereranyo cy'Abaroma 8:1-3. Uburyo bwose bw'amategeko bushingiye ku ntege-nke z'umuntu mu kuyasohoza kandi umuntu ntashyikira iteka ubwiza bw'Imana kandi iteka ahusha intego (Abaroma 3:23).
(2) Amagambo ya Mose ku bakurikiza amategeko (umurongo wa 5). Niba umuntu ashaka kwemerwa n'Imana mu kwubahiriza amategeko, agomba kubeshwaho na yo, ni ukuvuga ko agomba kuyumvira atunganye rwose biti ihi se aba atsinzwe na yo (reba Yakobo 2:10-11; Abagalatiya 5:3; Abaroma 2:25 hamwe n’Abaroma 3:19-20; 7:7). Kubera ko nta muntu ushobora gusohoza amategeko, abantu bose bahusha intego maze iteka n'amategeko agasanga umuntu atsindwa (2 Abakorinto 3:6, 7, 9; Abaroma 7:10-11).
(3) Imana itanga agakiza ku buntu ku bw'Ubutumwa Bwiza (imirongo ya 6-8). Ku byerekeye iyi mirongo Ryrie yaranditse ati: “Gusubira mu magambo yo mu Gutegeka 30:12-14, hibandaga ku buntu bw'Imana no kwakira Ijambo ry'Imana, Pawulo akoresha uku kuri ku Butumwa Bwiza, buri hafi, umuntu wese yabasha gushyira ku munwa no mu mutima we (Abaroma 10:9).”223 Murebe neza ko iri jambo umuntu agomba gushyira ku munwa no mu mutima Pawulo asobanura nk’ “Ijambo (ubutumwa) ryo kwizera tubwiriza.” Ubutumwa si ubw'imirimo, ni ubwo kwizera umurimo w'Imana uzanwa ku muntu n'ubuntu. Ariko se Ubutumwa bw'ubuntu ni iki?
(1) Ubutumwa buvugwa uko buri (umurongo wa 9)
“Kwatura,” homologeo, rivuga “kwemeranya, kuvuga rumwe, kwemera.” Nk'uko igice kibyerekana, kwatura aha si ku bantu, ahubwo ni ku Mana kandi harimo, nk'ikigaragaza kwizera Kristo, kwemerera Imana ko umuntu yizera Kristo nk'Imana yaje mu mubiri. Harimo kwemeranya n'umuhamya w'Imana kuri Yesu nk'Umwana w'Imana. Iki gice kivuga ngo, “Umwami Yesu,” ariko nk'uko byasobanuwe haruguru, bivuga kwemera ko Yesu ari Imana. Igice kivuga ku byo kwemera Ubumana bwa Kristo kandi bityo ukuri kwo kwigira umuntu (reba 1 Yohana 2:22-23; 4:2,15 bikoresha ijambo rimwe, homologeo). Iki gice ntigihamagarira kwicisha bugufi imbere ya Kristo mu buryo bwo kwiyegurira ubwami.224
“‘Kandi wizere mu mutima wawe...” Uyu ni umuzi - kwizera ko Imana yamuzuye mu bapfuye. Aha dufite umurimo wuzuye kandi ukwiriye wa Kristo, urupfu rwe apfira ibyaha, rwahamijwe no kuzuka kwe. Mwibuke, umuzuko uhamya ko Yesu ari Umwana w'Imana kandi urupfu rwe rwarangije iby'ibyaha by'umuntu. Ahari icy'ingenzi aha ni uko uku kwizera Kristo ko ari Umukiza n’Imana-muntu gutera abantu kwatura ukwizera kwabo bizera Imana mu isengesho ry'agakiza nk'uko igice kibyerekana (imirongo ya 12b-13).
(2) Ubutumwa busobanurwa (imirongo ya 10-13)
“Kuko...” Reba iryo jambo kuko. Ni ryo ritangira iki gice, imirongo ya 10-13, nk'ubusobanuro bw'umurongo wa 9 n'amagambo “kwatura”no “kwizera.” Murebe ukuntu Pawulo atangira n'ijambo “kwizera” atari “kwatura.” Atangira umurongo wa 9 n'ijambo “kwatura” kubera ko bikurikirana mu Isezerano Rya Kera asubiramo mu murongo wa 8 - umunwa hanyuma umutima. Ariko mu murongo wa 20, Pawulo ahindura uko akurikiraya amagambo, maze akavuga “umutima” no “kwizera” mbere y’ “akanwa” no “kwatura” kubera ko ibi ari yo ngingo y'ingenzi.
Muri ibi akoresha uburyo bwo gukurikiranya amabango mu buryo bugaragaza icy'ingenzi muri iki gice.
AGAKIZA KURI BOZE |
|
ABAROMA 10:8: ahubwo kuvuga kuti: “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe; ni ryo jambo ryo kwizera, iryo kubabwiriza |
Herekana ubushake bw’ubuntu bw’Imana buzana agakiza ku bantu |
INSHINGANO Y’UMUNTU |
|
Abaroma 10:9 : Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami Ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye, Uzakizwa |
1. Kwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami. Muri iki gice cyerekeye uko Abisiraelibanze Yesu, bivuga kwemera imbere y’Imana ko Yesu ari Yehova wo mu Isezerano rya kera. Ni ukwemeza ubumana bwe. 2. Kwizera ukuzuka kwemeza kwizera ukwizera ibyo umuzuko wemeza byose (Abaroma 1:4), 4:24-25) |
UKWO PAWULO ASOBANURA UMURONGO WA 9 |
|
ABAROMA 10:10a: Kuko umutima ariwo umuntu yizezaakabarwaho gukiranuka |
1. Umurongo wa 10b- kuko umutima mu muntu w’imbere, umuntu arizera, agashyira ibyiringo muri Kristo, biha Kristo gukiranuka no gukiza 2. Umurongo wa 10b- Kandi akanwa niko yatuza, akemerera, akemeza Imana ukwizera Kristo kuzana agakiza |
GUTSINDISHIRIZWA KWO MU ISEZERANA RYA KERA (imirongo 11-13) |
|
ABAROMA 10:11-12a: Kuko ibyanditswe bivuga biti: Umwizera wese ntazakorwa n’isoni. Kuko nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki ABAROMA 10:12B-13 – Kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ariwe ubereye abamwambaza bose ubutunzi; kuko umuntu wese uzambaza Izina ry’Umwami, azakizwa (hasobanura kwatura) |
1. Umurongo wa 11-12a – hasubira mu magambo ya Yesaya 28:16 herekana agakiza kazanwe no kwizera (Inshingano ya mbere y’umuntu). Ibi bisobanura “Umwizera wese”, mu murongo wa 11, ni ukuvuga ko nta tandukaniro hagati y’Umuyuda n’Umugiriki (reba Abaroma 3:22-29) 2. Imirongo 12b-13 – hasobanura indi nshingano y’umuntu, kwatuza akanwa. Bivuga guhamagara izina ry’Umwami |
IBIBAZO |
|
ABAROMA 10:14 - Ariko Se bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bakumva bate ari ntawababwirije |
Aha na none, ingingo ebyiri z’ingenzi , kwizera no guhamagara Umwani, bifitanye isano kandi ibi byerekeye ku kwizera no kwatuza akanwa nu mirongo ya 9-10 |
Kubera ko ikivugwa ari ukwizera umurimo w'Imana ku muntu muri Kristo n'umurimo We, hari ikibazo cy'ingenzi kigomba gusubizwa. Ni gute abantu bashobora kuva mu mirimo yabo itegetswe n'idini, kimwe n'Abayuda, ngo baze kuri Kristo ku bwo kwizera gusa? Ni ku bw'umurimo w'ivugabutumwa ukorwa n'abizera Ubutumwa maze bakagenda kwamamaza Inkuru Nziza nk'impano y'ubuntu bw'Imana.
Reba icyibandwaho: Abayuda benshi banze Ubutumwa bw'ubuntu kubera ko bafataga ibikorwa nk’iby’ingenzi. Nyamara, kwizera guheshwa no kwumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo, bivuga kuvuga Inkuru y'Umwami Yesu nk'umwe kandi umwe rukumbi ku gakiza.
Ikindi kirwanya Ubutumwa Bwiza bw'agakiza kubwo kwizera kwonyine Kristo wenyine ni “Izere kandi ukore imirimo myiza.” Ikivugwa aha ni uko umuntu agomba kwizera no gukora imirimo ngo akizwe. Iyo nta mirimo myiza, rero, (a) ntuba warakijijwe, ntuba warizeye, cyangwa (b) wataye agakiza kawe, cyangwa (c) ntiwigeze ukizwa kuko ubuze imirimo myiza ya ngombwa ngo ukizwe.
Bamwe bashobora kuvuga ko dukizwa no kwizera kwonyine, ariko iyo kuri kwonyine (iyo nta mirimo), ntabwo uba ukijijwe. Kwizera kwawe ntikuba kwari ukwizera kw'ubwenge, si ukwizera kwo mu mutima. Muri ubu buryo kwizera kwongera gusobanurwa bongeramo kuva mu byaha no kwegurira Kristo ubugingo bw'umuntu. Ibyiringiro rero, mu gusuzuma kwa nyuma, bishingiye ku mirimo y’umuntu cyangwa ibyo umuntu yakoze aho kuba ku murimo wa Kristo n'amasezerano y'ukuri yo mu Ijambo Rye nko muri 1 Yohana 5:11-13 na Yohana 5:24.
Mu gusuzuma kwa nyuma iby'imirimo, imirimo yongerwa ku kwizera kugira ngo umuntu akizwe. Ibi bivuga AGAKIZA KU BW'IMIRIMO N'IBYIRINGIRO KU BW'IMIRIMO.
Ingingo ni uko kwizera nyakuri iteka guturuka ku mirimo myiza. Kubera ko ubugingo bushya buhabwa abizera binyuze ku guhindurwa n'Umwuka, no kubera gutura mu bugingo bwa buri mwizera kw'Umwuka Wera, abizeye by'ukuri Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo n'umurimo We nk'itegeko rusange, bazera imbuto zimwe, igihe kimwe, mu buryo bumwe. Yesu yaravuze ati:
“Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye, nanjye nkaguma muri we. Nk'uko Data Uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye” (Yohana 6:56-57).
Nk'uko iki gice kibivuga (imirongo ya 60-69) kurya umubiri We no kunywa amaraso Ye byerekeye igikorwa cy'ibanze cyo kwizera bitanga impano zo guhindurwa bashya no guhabwa ubugingo buhoraho (imirongo ya 50, 51, 54, 58). Ariko na none bivuga ko umwizera azanwa mu bumwe bushya n'Umukiza kugira ngo abe (agume) mu busabane na We (umurongo wa 56). Ariko ni uku kuguma muri We cyangwa ubusabane na We bitera kwera imbuto cyangwa kugira imirimo myiza mu bugingo bw'umwizera (Yohana 15); si ukugira ubugingo bushya gusa.
Umwami yarimo avuga ku bisanzwe, ibiri ukuri muri rusange. Yarimo avuga ihame ritavuguruzwa rihora ari ukuri mu bugingo bw'umwizera. Abenshi basubira muri iki gice maze bakavuga bati, “Reba neza, abizera nyakuri baba mu Mwami bakera imbuto maze bagahamya ko bakijijwe koko. Nizera ko icyo gitekerezo ari ikinyoma kubera ko Umwami yari azi ko abakristo bamwe batazaguma mu busabane na We, kandi igihamya ibi kiri muri Yohana 15 aho Yetegetse abigishwa gukomeza kuba muri We. Niba bidashoboka guhagarika kuba muri We, kubura ubusabane n'Umwami, kandi bityo guhagarika kwera imbuto, ni kuki Umwami yagombye kuburira abigishwa Be ku byerekeye kugwa gushoboka? Ibi ni byo akora muri Yohana 15:1-6.
Nk'itegeko rusange, buri mukristo agira imbuto yera, ahantu hamwe, igihe kimwe, ukuntu kumwe. Ariko amaze kuvuga ibyo, hari utuntu tumwe tugomba kwitonderwa tujyana n'imirimo myiza cyangwa kwera imbuto no gukoreshwa kwabyo nk'ibihamya agakiza n'ibyiringiro.
Nk'uko yohana 15 kimwe n'ibindi bice by'Ibyanditswe byigisha, imvugo-rusange ngo abizera bazera imbuto ntivuga ko abizera bose bazera cyangwa ko umwizera azera iteka imbuto (gereranya amagambo ya Pawulo n'imirimo myiza: Tito 3:14; 2 Petero 1:8). Ibi bice byombi byerekana ko umwizera nyakuri ashobora gutera imbuto. Uku gushishikaza kwaba nta mumaro gufite. Ihame nk'iri rikoreshwa ku mbuzi z’Umwami atubwira kuguma muri We ngo twere imbuto.
N'ubwo amagambo akurikira avuga ku by'ubwami/ubutware, bikoreshwa kubera ko ibi uko ari bibiri (imirimo myiza no kwiyegurira ubwami) bijyana. Ni imbuto cyangwa imirimo bingana iki abizera bagomba kugira ngo berekane ko bakijijwe? Dupima dute imirimo n'imbuto bya ngombwa ngo twizere ko twakijijwe mu buryo bw'ubwami/ubutware kwizera/imirimo? Cyangwa se dupima dute ukugwa gushobora kwihanganirwa nta kwibaza niba mfite kwizera gukiza cyangwa niba naratakaje ibyo nari mfite?225
Ryrie yaranditse ati:
Ibyo kwiyegurira ubwami, nubwo bikomeye kuri kamere y'uko bihamagarira ukwizera gukiza, bigomba kuvuga (1) ko umukristo atakaza agakiza ke, cyangwa (2) ko hari umwanya wo kutumvira mu bugingo bwa gikristo. Kubera ko abantu benshi bakurikiza ibyo kwiyegurira ubwami bashikamye ku byiringiro by'abizera, bahitamo uburyo bwa nyuma.
Bityo dusoma amagambo nk'aya: “Ukugwa rimwe kw'umwizera ntikumubuza kuba akwiriye” (John MacArthur, mu gitabo yise Ubutumwa Bwiza uko Bwavuzwe na Kristo, The Gospel According to Jesus, Grand Rapids, Zondervan, 1988, p.199). Igitekerezo mpita ngira ku magambo nk'ayo ni ugushaka kumenya niba kugwa kabiri kwabimubuza. Cyangwa kugwa icyumweru, cyangwa ukwezi, cyangwa umwaka? Cyangwa ibiri? Mbese ni ukugwa gukaze gute cyangwa ni igihe kingana gite dushobora kuvuga ko umuntu nk'uwo atari akijijwe? Inyigisho zo kwiyegurira ubwami zemera ko “ntawe ubasha kwumvira mu buryo butunganye” (Igitabo cyo haruguru, urupapuro174), ariko ikibazo cy'ingenzi ni uburyo budatunganye bute umuntu ashobora kwumvira agakomeza kwumva ko “yizeye” iby'agakiza kazanwa no kwiyegurira ubwami/ubutware? Niba “agakiza gasaba guhinduka kwuzuye” (Igitabo cyo haruguru, urupapuro183) kandi nkaba ntujuje ibya ngombwa, none se ntabwo nkijijwe? Cyangwa niba guhinduka kwanjye kutuzuye igihe kimwe mu bugingo bwanjye, mbese mbere ntabwo nari nkijijwe?3226
Aha rero hari ikibazo cy'ingenzi: “Ni buryo ki budatunganye umuntu yakwumvira cyangwa akaba atagira ibikorwa ariko akizera ko imirimo atari cyo cyerekana cyangwa gihamya cy'ukwizera no kugira ubugingo buhoraho?”
Mu rundi ruhande, niba agakiza ari ku bwo kwizera kwonyine Kristo wenyine kandi niba imirimo y'umuntu ari yo ihamya kamere n'ubusabane bw'umuntu no gukura kwe, noneho imirimo ye yaba mike cyangwa myinshi, ni yo ibahesha imigisha n'ingororano zo mu bugingo bw'iteka. Ntireba kwinjira kwanjye mu ijuru, ahubwo kamere ya gakondo yanjye yo mu ijuru.
Dusarura ibyo tubiba, ariko umusaruro si wo uduhesha ijuru cyangwa ubugingo buhoraho, ahubwo ni imigisha n'ibihano by’ubu, n'ingororano cyangwa kuzibura mu ijuru (Abaheburayo 12:7-13; 1 Abakorinto 11:28-32; Abaroma 8:12-13, 17; Abagalatiya 6:7-9; 1 Abakorinto 12-15; 2 Abakorinto 5:9-10).
Ryrie yaranditse ati:
Uko numva imbuto icyo ari cyo kandi icyo ntegereza ko abandi bagira, gishobora kuba amakosa na/cyangwa ibituzuye. Biroroshye kugira mu mutwe urutonde rw'imbuto z'Umwuka no kubasha kuvuga niba umuntu runaka udakora ibyo mfite kuri rwa rutonde ko atari umwizera. Ariko ukuri ni uko urwo rutonde abantu bagira akenshi ruba ari rugufi cyane, rujonjoye cyane, rubogamye cyane, kandi akenshi rutari urwo muri Bibiliya. Imana na Yo ifite urutonde rwuzuye kurusha urwo abenshi muri twe dufite.3227
Imbuto z'umuntu ntizikunze kugaragara. Imbuto z'umuntu zishobora kuba ibanga cyangwa izihindagurika, bityo rero kuba tutabona imbuto z'umuntu ntibivuga ko imbuto zimwe zidahari. Byongeye kandi, dushobora kubona imbuto z'umuntu, ariko ntidushobora kubona umutima we. Ntitumenya ikimutera gukora uko akora. Ibikorwa bye bishobora guterwa n'ibyifuzo byo kwikunda, gushaka kwiyerekana, cyangwa kwemerwa aho guterwa n'Umwuka n'urukundo.
Abatarizera benshi (abataratura kwizera Kristo) berekana imirimo myiza nko gufasha abakene, gusura abarwayi, kwita ku miryango yabo, kwigenga, no gukora ibizana inyungu z'abo babana mu bundi buryo. Ibi se byerekana ko bazi Imana? Oya! Mu gihe ibikorwa bishobora kwerekana ubugingo bushya n'ubusaban n'Umwami, ntabwo ari igihamya kuko hari izindi mpamvu nyinshi tudashobora kubona.
Dukurikije Ibyanditswe, imbuto zo kugira neza mu bugingo bw'umwizera ni ingaruka yo kwanganya amahage no kuguma mu Mwami, ingaruka y'umurimo w'Imana nka nyiri uruzabibu, n'igisubizo cy'umwizera ku bw'ubusabane no kwizera. Igihe Umwami wacu yavuze ati, “mutamfite nta cyo mwakora,” ntiyavugaga ko abizera batagomba kugira imirimo myiza, ahubwo ko hatagomba kubaho imbuto zitagira aho ziturutse - imirimo ituruka ku bugingo bushya n'imbaraga z'Umwuka.
Guhamiriza abandi Umwami ni igikorwa cyiza, ariko kugira ngo kibe imbuto kigomba kuba giturutse ku bugingo Bwe bukorera muri twe. Gereranya na Yohana 15:16; 26-27; Ibyakozwe 1:8 hamwe na Matayo 7:13-28 n'imbuzi ku bahanuzi b'ibinyoma basaga nk'intama, bahamirizaga abandi kandi bagakora ibindi bintu mu izina rya Kristo, ariko bakaba batari bashingiye ubugingo bwabo ku kuri kwa Kristo.
Niba umuntu ahaye ufite inyota igikombe cy'amazi afutse, bishobora kuba:
Niba umuntu avuga ko ari umukristo mu byo avuga kandi akora: ajya mu rusengero, agasenga, kandi akavuga ko akunda Umwami, ariko akanga gufasha uri mu bukene mu gihe abishoboye, ibi byerekana iki kuri uyu muntu? Bishobora kugaragaza ko adakijijwe - ariko si ko ari ngombwa. Mwibuke, abenshi mu batazi Kristo bafasha abakene. Ariko no kubyanga bishobora kwerekana ko umuntu atari mu busabane kandi ko atagendera mu kwizera gutewe n'Umwuka (1 Yohana 3:16-17; Abagalatiya 5:22-23; Yakobo 2:15-17).
Ikivugwa aha ni iki? Imirimo ntigaragaza iteka ko umuntu akijijwe. None agaciro k'imirimo myiza ni akahe?
Kubera ibintu byinshi bitandukanye n'ingorane twavuze haruguru, imirimo ntigenewe kuba ishingiro ry'igitanga ibyiringiro by'agakiza. Ibyiringiro bishingiye ku bindi bintu bidahinyuka – umurimo wa Kristo n'Ijambo ry'Imana.228
Noneho reka twe kwangiza Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu twongeraho ibibonetse byose ku byo umuntu agomba gukora bitari ukwizera Ubutumwa bw'urukundo rw'Imana rukiza muri Kristo. Reka twese nk'abizera dushishikarire gukurira muri Kristo, kwicisha bugufi imbere y’ubwami Bwe, no kumwemerera guhindura ubugingo bwacu ari ko tugendera mu busabane n'Umukiza. Reka na none twibuke ko kimwe mu biranga agakiza ari igihano cy'Umwami (Abaheburayo 12:5 n'ikurikira).
Yakobo 2:14-26 ni kimwe mu bice by'ingenzi bikoreshwa mu kwongera imirimo ku kwizera Kristo. Igitekerezo giteye gitya: Dukizwa kubwo kwizera kwonyine, ariko ukwizera nyakuri ntikuba kwonyine, cyangwa ukwizera gukiza ngo kube kwonyine,”kandi muri Yakobo 2:14-26 hakoreshwa mu gushyigikira ibi. Mbese Yakobo 2:14-26 bishyigikiye iki gitekerezo?
Hari ibintu bitatu kuri iki gice:
(1) Yakobo aravuguruza Intumwa Pawulo kandi akigisha agakiza kazanwa n'imirimo.
(2) Yakobo arigisha ko ukwizera nyakuri gukora imirimo kandi kukera imbuto ari ikimenyetso cy'ukuri cy'uko umuntu adakijijwe. “Uko kwizera” mu bice 2:14, uburyo bwo kwizera kutagira imirimo kandi kutera imbuto, ntigushobora gukiza gihenomu.
MacArthur yaranditse ati:
Bibiliya yigisha neza ko ibihamya umurimo w'Imana mu bugingo ari imbuto z'imyifatire ihindutse (1 Yohana 3:10). Kwizera kudaturuka ku kubaho mu gukiranuka kuba gupfuye kandi ntigushobora gukiza (Yakobo 2:14-17). Abavuga ko ari Abakristo bakaba batagira imbuto zo gukiranuka nyakuri ntibabona urufatiro rwo muri Bibiliya rw'ibyiringiro.229
(3) Yakobo arandika ku by'ingorane zo kwizera gupfuye, kudakora kw'umukristo ufite kwizera kwataye imbaraga no kwera imbuto kutagendana n'Umwami mu Ijambo ry'Imana .
Nta gushidikanya ko iki ari igice gikomeye, ariko ugukomera kwinshi kwacyo kuva mu ntekerezo zacu twisanganiwe, kubogama kwa Teolojia, ubusobanuro bw'Icyongereza (cyangwa Ikinyarwanda), n'uko twumva amagambo nko “gukiza,” “agakiza,” “umutima,” n'ubusobanuro nka “uko kwizera” mu murongo wa 14.
Nta gushidikanya ko kwizera kutagira imirimo mu buryo bumwe kuba gupfuye, ariko ibyo ntibivuga ko umuntu aba atizera cyangwa ko kwizera Kristo kwe kuba atari nyakwo. Ibyanditswe byigisha ko kwizera gutangira nk'akabuto ka sinapi kandi kakaba kagomba gukura. Iyo kutagaburiwe mu Ijambo ry'Imana no gusabana n'Umwami, ntigukura, umutima urushaho gukomera, kandi ubugingo ntibwere imbuto.
Inshuro nyinshi Ibyanditswe biha abizera imbuzi ku ngorane zo kutera imbuto (Tito 3:8, 14; 2 Petero 1:8).
Ubudaturwa bw'ubugingo bugumbashye bwari ingorane nyayo kandi yariho kuko abanditsi bo mu Isezerano Rishya bahuye nayo. Nta na rimwe bigeze bibeshya ko umwizera ashobora kwinjira muri icyo kidaturwa, cyangwa ngo bahature.230
Kuba Yakobo atarandikiye guhakana cyangwa kuvuguruza inyigisho Pawulo yibandaho cyane mu nzandiko ze bigaragarira mu bintu bibiri: (a) Igitabo cya Yakobo cyanditswe kera cyane, mbere y'inzandiko za Pawulo zibanda ku gutsindishirizwa no kwizera kutazanwa n’imirimo. Igitabo cya Yakobo cyanditswe muri 45 nyuma y'ivuka rya Kristo, naho Abagalatiya n'Abaroma byanditswe muri 49 cyangwa muri 55 na 58. (b) Kuba Yakobo na Pawulo bavuga rumwe kandi bizeraga agakiza kubwo kwizera atari ku bw’imirimo byumvikana neza mu Byakozwe 15:1 n'imirongo ikurikira, no mu Bagalatiya 1:18-21; 2:9.
Abandikiwe: Nta gushidikanya, igitabo cya Yakobo cyandikiwe abizera, abo Yakobo yafataga nk'abakijijwe. Ntiyashidikanyaga ku gakiza kabo. Bigaragarira mu bikurikira:
Mu gihe Yakobo yari azi ko abasomyi be bari abakijijwe, yari anazi uko bari bakeneye cyane Ijambo no gusubiza ku kuri kwaryo. Ukuri kw'uru rwandiko kwerekana ko nubwo bari abanyadini bashakira ukuri mu kwizera kwabo, bari aba kamere, ab'isi, kandi abishingikiriza ku mategeko. Bivuga ko biringira ubushobozi bwabo n'imirimo yabo ngo bemerwe n'Imana kandi bumve bakomeye.
Nk'uko bigaragara mu nzandiko za Pawulo, ibi ntibivuga ko bari badakijijwe cyangwa ko bari abavuga ko bakijijwe . Ahubwo bivuga ko bateraga imbuto kubera ko bakoreraga munsi y'integenke z'ubushobozi bwabo.
Bari ababyawe n'Imana (1:18), bari bene Data (1:2, 16, 19; 2:1), bari bizeye Kristo (2:1), ariko bari abanyadini nk'uko bigaragarira mu mbuzi ya Yakobo yo mu gice cya 1:26 hamwe n'ibikurikira: (a) Bumvaga Ijambo n’ubwo batarishyiraga mu bikorwa (1:22-26); (b) bateranaga nk'iteraniro ry'abizera (2:2); (c) bariyogezaga ku byo kugira amategeko (2:10-11), kandi, (d) bamwe bashakaga kuba abigisha mu iteraniro kandi bakiyogeza ubwabo kubwo gukura mu bwenge bwabo (3:1-2).
Bityo, n'ubwo bizeraga Kristo nyakuri ngo baronke agakiza (2:1), ntibagiraga ukubaturwa no gutabarwa biherekeza agakiza. Kumwizera kwo kubaho kwabo kwa buri munsi kwari gupfuye kudakora kimwe n'abakristo b'i Galatiya. Kimwe n'Abagalatiya, bari baraguye bava mu nzira y'ubuntu/ukwizera by'ubugingo buri mu mbaraga z'Umwuka (Abagalatiya 5:1-5).
Na none, bari abanyadini y'inyuma kuko bashakaga kugira ubugingo ku bw'ubushobozi bwabo kandi ibi byari byarabangamiye imbaraga z'Imana. Bari bafite imirimo imwe y'idini mu buryo bw'ibikorwa bimwe bitegetswe n'idini nk'uko bivugwa, ariko baburaga kwizera kwa ngombwa kw’ubusabane n'Umwami umwanya-ku-wundi mu: (a) gufata Ijambo ry’Imana ryari ryaratewe muri bo nk'indorerwamo (1:19-25); (b) mu murimo wo gutura w'Umwuka (4:5); no (c) mu kwegera Imana mu kwatura kutaryarya no kwicisha bugufi no kumeneka imbere y'Imana (1:21; 4:7-10).
Mu gihe bari abanyadini y'inyuma, baneshwaga n'ubwenge n'ingamba by'umuntu mu kwitwara mu bugingo aho gushaka ubwenge bw'Imana, bwo mu Ijambo ry’Imana bari bakeneye gushyira mu bikorwa ubwabo (1:2-27). Bayoborwaga n'iby'isi, ibyo mu isi, ibya kamere,n'abadayimoni (1:13-16; 3:13-18; 4:1-4).
Nk'ingaruka, mu gihe bari abanyadini, bari babuze ubugwaneza nk'ubwa Kristo bugaragarira mu imirimo ikorerwa abandi. Bari mu gihano cy'Imana kandi ahari igihano cyagera no ku gupfa (reba 1:21; 2:14; na 5:14-15, 19-20).
Ibikurikira byerekana ko kuneshwa ko kwizera kwabo kudakora kutashoboye kwakira ubutunzi bwa Kristo: (a) Bari bashobejwe n'ibigeragezo (1:2-4). (b) Abatunzi biringiraga ubutunzi bwabo (1:10-11; 5:1 n'ikurikira). (c) Abakene barizwaga n'ubukene bwabo (1:9). (d) Birengagizaga abakennye (1:27; 2:15-17). (e) Bacirwaga urubanza n'imyifatire nkora-cyaha yabo igaragazwa n'ibyaha byo ku rurimi - kurwana, gutongana, no kunengana (3:2-4:2, 11 n'ikurikira. (f) Barangwaga no kurobanura ku butoni (2:1 n'ikurikira). (g) Barangwaga no gushyira ibyabo imbere y'Umwami (4:13-17).
(1) Kwizera: Yakobo ntagereranya kwizera kw'ukuri n'ukw'ibinyoma, ukwo umuntu avuga ko ari ukw'ukuri, ariko akaba atari ukuri. Aba bari bene Data (umurongo wa 14), abizera nyakuri bafite ukwizera Kristo nyakuri ku bw'agakiza. Ariko ku bw'imigendere yabo ya buri munsi, kwizera kwabo kwari gupfuye, kandi kutera imbuto. Kwizera, kugira ngo gukore kandi kwere imbuto, kugomba kugira icyo kwizera cy'ukuri kandi kugaterwa imbaraga n'ubusabane n'Umwami; bugomba gukurira mu buntu no mu kumenya Kristo (2 Petero 3:18). Kwizera kwabo kwari gufite icyo kwizera cy'ukuri kubwo gukizwa igihano cy'ibyaha, si ku bw'ubugingo no kunesha bya gikristo no kubasha kurwanya imbaraga z'icyaha. Na none, gereranya amagambo ya Pawulo mu Bagalatiya no mu Bakolosayi. Reba na Matayo 6:30; Abakolosayi 2:6; Abaroma 10:17; 2 Abakorinto 5:7; 1 Abatesalonike 1:3; 2:13.
(2) Gukiza: Muri Yakobo 1:21, Yakobo avuga iby'ubushobozi bw'Ijambo ry'Imana ribasha “gukiza ubugingo bwanyu.” Gereranya na 2:14 na 5:20. Tugomba kwitonda ngo tutumva nabi ibi. Ubusobanuro bw'Icyongereza cy'ubu (kimwe n’Ikinyarwanda) ku magambo menshi bwo bugira ubusobanuro bumwe gusa – “gukizwa gihenomu.” Ariko icyo si cyo Yakobo yashakaga kuvuga ni icyo abasomyi bagomye kumva. Ukurikije igice, ibi bivuga “gukiza ubugingo bwanyu” igihano cy'Imana n'ubutindi mwikururiye bwo kutagendera mu busabane. Inshuro 5 Yakobo akoresha ijambo sozo, “gukiza,” rivuga:
Ntidushobora kuvuga ko ubusobanuro bw'iri jambo bugarukira ku gukizwa gihenomu gusa. Yakobo avuga neza ko agakiza kabo, uko kameze, katashoboraga gukiza uwo ari we wese ibintu byatwaraga ubugingo bwabo. Ariko ntavuga gukizwa gihenomu. Kuki? Ibi ntibihuje n'igice nk'uko twabigaragaje haruguru. Ntiyari akeneye kubaburira, icyakora, ku by'ubucakara no kutagira umumaro kw'amategeko no gutungana gupfuye, no ku ngaruka z'ibyaha - kubura ingororano n'igihano cy'Imana gishobora kugera ku rupfu (1:15, 21; 4:12; 5:1-4,7-8, 9, 14-16, 20).
(1) Umutima: Umutima ni pseuche risobanurwa ngo “ubugingo”cyangwa “ubugingo bwinshi” nk'uko akenshi rinasobanurwa ngo “umutima” (inshuro 43 kuri 47 muri NASB). Hamwe (nko muri Yakobo 1:21) byagombye kuba byiza risobanjwe ijambo “ubugingo.”
(2) Ibikorwa: Yakobo aravuga ibikorwa byo kwizera gufite gukura, kwerera imbuto mu Mwuka ubatuyemo (Yakobo 4:5) n'Ijambo ryatewe muri bo (Yakobo 1:21). Pawulo, avuga iby'imirimo ikorerwa ahatari mu kwizera, iva muri kamere kandi ikorerwa kugira ngo abantu bemerwe n'Imana.
(3) Gutsindishirizwa: Iki ni Ikigiriki, dikaioo, rifite ubusobanuro bubiri: (a) kwitwa abakiranutsi kandi ryerekeye ku kwita abantu abakiranutsi ku bwo kwizera Kristo (Abaroma 5:1). (b) rishobora no kuvuga kwerekana gukiranuka (Matayo 11:19; Luka 7:35; Abaroma 3:4; 1 Timoteyo 3:16).231 Yakobo arikoresha muri ubu buryo mu gice cya 2:21.
Hodges yahinnye iyi ngingo y'igitabo cya Yakobo maze arandika ati:
Yakobo...yasobanukiwe ukuntu byorohera abakristo, bari bazi ukuri gukomeye ko Imana yatwemeye ku bwo kwizera kwonyine, kugwa mu makosa yo kwongeraho imirimo myiza. Yasobanukiwe ukuntu iby'inyigisho yo kwitwara neza bishobora kuza imbere yo kwumvira gushyizwe mu bikorwa, kwa buri munsi. Muri make, yari azi ingorane yo gushaka kugororoka gupfuye.
Bumwe mu buryo Satani aturwanisha ni ugutuma dufungirana ingabo yacu yo kwizera mu kabati ka Teolojia yacu ku buryo tutigera tuyikoresha ku rugamba rwo mu bugingo bwa buri munsi.
Akenshi abakristo bagenda biratana kwamamaza aho bahagaze muri Teolojia, gutungana kwabo, kandi bavuga nabi abizera ibitandukanye n'ibyabo. Bavuga nk'abahanga muri Teolojia kandi bakitwara nk'abanzi ku rugamba.232
Muri uru rwandiko rwe rugufi, Yuda yahamagariye itorero “gushishikarira ibyo kwizera” (Yuda 3). Kuri twe uyu munsi, kwizera umubiri w'ukuri kwahishuwe mu Byanditswe. Kwerekeye ukuri gukomeye kw'ifatiro kwo mu Byanditswe ku bintu nk'Imana, Yesu Kristo, umuntu, agakiza, Bibiliya, n'ibintu bizaza birimo kugaruka kw'Umwami.
Uyu mubiri w'ukuri witwa kwizera kubera ko ugomba kugira kwizera, kandi kubera ko “ukwizera” kurimo Ubutumwa Bwiza ari bwo bw'ubuntu buha umuntu agakiza ku buntu, nta kiguzi, kwakirwa ku bwo kwizera aho kuba ku bw'imirimo y'umuntu.
Ariko uhereye kuva mu Byakozwe 15, itorero ryagombaga kwirinda ibirwanya Ubutumwa Bwiza aho abantu bagerageje kwongera uburyo bumwe bw'imirimo y'umuntu ku gakiza konyine nk’aho tugomba kubona agakiza ku bw'imirimo y'amategeko, nko gukebwa, cyangwa igisa na ko uyu munsi, umubatizo w'amazi. Mu by'ukuri, Ubutumwa bw'ubuntu bw'Imana muri Kristo bwugarijwe n'abanzi kandi dukeneye kubasha gushishikarira kwizera.
191 Chafer, Systematic Theology, Vol. 3, Dallas Seminary Press, Dallas, TX, 1948, p. 371.
192 Robert N. Wilkin, “Repentance and Salvation,” Part 1, The Journal of the Grace Evangelical Society, Vol. 1, No. 1, Autumn 88, p. 11.
193 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, 1989, p. 91.
194 Ryrie, p. 92.
195 Bob Wilkin, “Repentance and Salvation,” Part 3, The Journal of the Grace Evangelical Society, Vol. 2, No. 2, Autumn 89, p. 13.
196 Ryrie, p. 92.
197 J. I. Packer, Evangelism and the Sovereignty of God, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1961, pp. 72-73.
198 Lewis Sperry Chafer, Vital Theological Issues, Roy B. Zuck, General Editor, Kregel, Grand Rapids, 1994, p. 119.
199 “Kindred Spirit,” a quarterly publication of Dallas Seminary, Summer 1989, p. 5.
200 Ryrie, p. 97.
201 Ryrie, p. 98.
202 Ryrie, p. 98.
203 Wilkin, Vol. 2, No. 2, pp. 18.
204 Wilkin, Vol. 2, No. 2, pp. 18.
205 Wilkin, Vol. 2, No. 2, pp. 18.
206 Ryrie, p. 99.
207 Wilkin, Vol. 2, No. 2, pp. 20.
208 “The Grace Evangelical Society News,” Vol. 4, No. 10, Oct. 1989, p. 4, Taken from The Sword of the Lord, Feb. 3, 1989.
209 Lewis Sperry Chafer Systematic Theology, Vol. 2, Abridged Edition, John F. Walvoord, Editor, Donald K. Campbell, Roy B. Zuck, Consulting Editors, Victor Books, Wheaton, IL, 1988, p. 195.
210 “Grace Evangelical Society News,” June-July 1988, p. 1.
211 Grace Evangelical Society News,” June-July 1988, p. 3.
212 Kindred Spirit, Summer 1989, p. 6.
213 Kindred Spirit, Summer 1989, p. 6.
214 John F. MacArthur, Jr., The Gospel According to Jesus, Zondervan, Grand Rapids, 1988, footnote 2, p. 97.
215 Ryrie, p. 61.
216 Everett F. Harrison, “Romans,” The Expositor’s Bible Commentary, Grand Rapids: Zondervan, 1976, 10:112.
217 A.T. Robertson and W. Hersey Davis, A New Short Grammar of the Greek New Testament, Harper & Bros., New York, 1933, p. 219.
218 Daniel B. Wallace, Greek Grammar Beyond the Basics: An Exegetical Syntax of the New Testament, Zondervan, Grand Rapids, 1996, p. 187-188.
219 Edwin A. Blum, “John,” The Bible Knowledge Commentary, the New Testament Edition, Editors, John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Victor Books, Wheaton, 1983, p. 281.
220 Dufite amabango abiri yo mu buryo bw’ishingiro mu byanditswe mu Ikigiriki: 1) “kwozwa no guhindurwa bashya”- no 2) “kugirwa bashya n’Umwuka Wera.” Aya mabango “Guhindurwa bashya” n’ “Uumwuka Wera” yose ari mu buryo bw’ishingiro (inkomoko). Hari uburyo bwinshi bwo gukoresha iby’ishingiro mu Kigiriki, ariko hamwe n’amazina y’igikorwa nko kwozwa cyangwa guhindurwa, izina riri mu buryo bw’ishingiro ryerekana ikintu igikorwa cyerekeyeho, cyaba ruhamwa cyangwa se icyuzuzo cy’igikorwa cy’inshinga. Ikibazo: Mbese kwozwa no guhindurwa mushya byerekeye kuri ruhamwa cyangwa icyuzuzo by’ishingiro? Niba ari ruhamwa, bikora igikorwa nk’uko cyerekanwa n’ubusobanuro bwa NASB na NIV, “guhindurwa/guhinduka mushya bikozwe n’Umwuka Wera.” Pawulo yanditse ibyo guhindurwa bashya bikorwa n’Umwuka Wera, atari ubundi buryo butandukanye n’ubwo, ni ukuvuga, “guhindurwa mushya bikorwa n’Umwuka Wera,” ibintu bitumvikana. Aya mabango yombi abanjirijwe na mbanza imwe “na” (dia), kandi agahuzwa na “na” (kai). Ibi byerekana ibintu bibiri: (1) kubera ukuntu bikoreshejwe kimwe, twumva ko izo shingiro zombi zigomba kuba zimwe, ruhamwa cyangwa icyuzuzo, kandi kubera ko ibango rya kabiri rishobora kuba icyuzuzo cy’ishingiro gusa, “guhindurwa n’Umwuka Wera,” ni ko n’irya mbere rigomba kuba, “kwozwa no guhindurwa bashya.” (2) Akajambo “na” (kai) ni agasobanura “nubwo,” cyangwa “nyirizina,” ku buryo ibango rya kabiri ari ubusobanuro bugira icyo bwongera ku bwa mbere. Mu buryo bw’Ikibonezamvugo twashobora kubwita, “kwozwa gukorwa no guhindurwa mushya, nubwo (cyangwa nyirizina) kuvuka ubwa kabiri gukozwe n’Umwuka Wera.” Guhindurwa mushya biva mu kwezwa mu by’Umwuka, imbabazi z’ibyaha kandi ibi ni igice cyo kubyarwa ubwa kabiri n’Umwuka Wera.
221 Lewis Sperry Chafer Systematic Theology, Vol. 2, p. 194-195.
222 Lewis Sperry Chafer Systematic Theology, Vol. 3, Kregel, Grand Rapids, 1993, p. 378-79.
223 The Ryrie Study Bible, NASB, Moody Press, Chicago, 1976, 1978, p. 1716.
224 See Assault #2, for a discussion of this verse as it pertains to the word “Lord,” or see Ryrie’s, So Great Salvation, p. 70-72.
225 Ryrie, p. 47.
226 Ryrie, p. 47-48.
227 Ryrie, pp. 45-46.
228 See Part 1, Lesson 2, Assurance of Salvation.
229 MacArthur, Jr., p. 23. Compare also MacArthur’s statement on page 170.
230 Zane Hodges, Absolutely Free, Redención Viva, Academie Books, Zondervan Publishing House, p. 120.
231 G. Abbot-Smith; A Manual Greek Lexicon of the New Testament, 3rd ed., T. & T. Clark, Edinburgh, 1937, p. 116.
232 Hodges, p. 122-123.
Iri somo ku guhindura abantu abigishwa ryateguwe na Hampton Keathley IV. Nshimishijwe cyane n'inkunga y'umuhungu wanjye no gukoresha iri somo muri iki gitabo. Hampton yarangirije muri Dallas Theological Seminary, kandi ibyiyongereye ku kwandika mu binyamakuru by'ivugabutumwa ni Umuyobozi mu bya tekiniki wa Biblical Studies Foundation.
Mu bibazo itorero ryahaye abagabo, abagabo babajijwe niba bahitamo kuba abajyanama cyangwa kuba abigishwa. Igihe ibisubizo byaje, abagabo benshi bashakaga kuba abigishwa, bake ni bo bashakaga kwitangira kuba abajyanama. Abantu benshi batinya gufata umurimo wo kugira abandi inama cyangwa kubahindura abigishwa. Kuki?
Impamvu imwe hashobora kubaho gutinya guhindura abantu abigishwa ni ukubera ko, iyo umuntu yitanze ku bwende, bisa n'aho aba avuze ko afite byose. Ntawe ugira byose, kandi niba ukeka ko ufite byose, ahari ukeneye kwigishwa aho kuba umwigisha.
Ariko niba tugendana n'Imana igihe kirekire, twumva inyigisho z'ukuri igihe kirekire, tuziga ubwacu igihe kirekire, noneho dukwiriye gukomeza kurushaho kujya mbere kurusha umuntu mushya mu gakiza. Niba twarabayeho imyaka myinshi kurusha umuntu runaka, tugomba kugira ibyo twabonye byinshi dushobora gukoresha nk'ingero z'ukuntu ukuri kwa Bibiliya kwagize umumaro mu bugingo bwacu. Bityo, kuba umuntu yatangiye kwigisha abandi, ntibivuga ko yumva ari umunya-Mwuka kurusha mugenzi we begeranye. Mu by'ukuri, nizera ko umukristo mushya, wiringirwa ku kumenya guke afite, azabona ingororano nyinshi kurusha umunyabwenge udashyira mu bikorwa ibyo azi.
Guhindura abantu abigishwa bifata igihe.
Abantu bamwe banga kwiyerekana kubera ko batinya kwangwa.
Indi mpamvu abantu batinya kuba abigisha ni ukubera ko batazi ibyo bakwiriye gukora. Mbese nakwigisha umwigishwa iki? Twavuga iki turi kumwe? Nakurikiza gahunda yihe?
Tugiye kureba ku buryo bwo guhindura abantu abigishwa maze dushyireho gahunda y'ibikorwa ikurikizwa.
Ibikurikira ni urutonde n'icyifuzo cy'ingingo, ariko buri mwigishwa ateye ukwe, hamwe n'ibyo akeneye yihariye, uko yabayeho, n'ibindi. Niba yarahoze ari mu idini rya ba Mormon cyangwa Umuhamya wa Yehova nk'urugero, wagombye kumwigisha ku bya Kristo mu magambo arambuye. Niba afitanye ingorane n'uwo bashakanye, twagombye kwibanda kuri ibyo bimuri imbere.
Na none, bimwe mu bice bikoreshwa mu gusobanura ukuri kwo muri Bibiliya muri iri somo ni ibice by'umumaro kuri njye. Wagombye gukoresha ibindi byagufashije kuko wabasha kubisobanura mu buryo bwumvikana kurushaho.
Iyo dukuye uruhinja rwavutse ku bitaro turuzanye mu rugo, ntidupfa kurwicaza ngo tuvuge tuti, “Urakaza neza mu muryango, Yohana. Urisanga. Amalanje(imyambaro y’umwana) ari mu cyumba cyo hejuru, aho tubika ni hano, urufunguzo rufungura ibikombe ruri mu kabati. Nta kurya nyuma ya saa yine z'ijoro. Nugira ikibazo hari abantu benshi muri uyu muryango bazishimira kugufasha ntuzatinye rero kubaza icyo ushaka.”
Ahari uraseka ukavuga ngo ibi biteye isoni, ariko ibi ni byo biba ku Bakristo bashya. Umuntu arakizwa agatangira kujya ku rusengero ariko ntagira umwitaho by'umwihariko. Bidufata imyaka 18 kurera abana bacu, ariko ntitumara n'amezi atandatu mu gufasha umukristo mushya gutangira gusobanukirwa iby'Umwuka. Nk'ingaruka, abantu benshi babaye abakristo imyaka myinshi, ariko ntibigeze bakura. Abaheburayo 5:12 herekeye kuri ibi.
Nuko rero, abizera bashya bakeneye umuntu ubayobora akabafasha gukura. Nk'uruhinja rwavutse, bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye.
Hari ibiyaga binini bibiri muri Isirayeli. Inyanja ya Galilaya n’Inyanja y’Umunyu. Inyanja ya Galilaya ifite imigezi myinshi itembera muri yo kandi umugezi wa Yorodani uva muri yo ugana amajyepfo. Inyanja ya Galilaya ni nziza, ifite ubuzima bwinshi muri yo. Ku rundi ruhande, inyanja y'Umunyu ifite gusa imigezi itembera muri yo. Nta gitemba kiyivamo. Nk'ingaruka ubutare bwuzuye muri yo none nta kintu gishobora kugira ubugingo mu mazi yayo. Ntibayitira ubusa Inyanja yapfuye.
Abakristo benshi bicara mu matorero ubugingo bwabo bwose bumva Ijambo ry’Imana ryigishwa. Biga amahame ya Bibiliya. Bagira ubugingo kandi bakigira mu byo bahura na byo, ariko bo ntibaha abandi ku bumenyi bwabo n'ibyo babonye ngo nabo bibafashe. Bo barunguka mu bumenyi no mu byo bahura na byo, ariko ntibareka ngo bifashe n' abandi.
Iyo twicara mu ntebe zo mu itorero ubugingo bwacu bwose, ntiduhe abandi ku bumenyi no ku byo twabonye, duhinduka nk'inyanja y'umunyu.
2 Abakorinto 1:3-4 haravuga hati:
Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni Yo na Se, ari na Yo Data wa twese w'imbabazi, n'Imana nyiri ihumure ryose; iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo na twe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana.
Imana ntishaka ko ibyo yaduhaye tubigira ibyacu gusa. Irashaka kudukoresha mu gufasha abandi gukura. Ibyo ni uguhindura abantu abigishwa.
Ikindi kintu cyiza ku byerekeye guhindura umuntu umwigishwa ni uko bituma dushakashaka mu Ijambo ry'Imana. Iyo tuzi ko tuzigisha mu minsi mike iri imbere ishuri ryo ku cyumweru, turitegura. Niba tuzi ko tuzahura n'uwo twigisha, dukenera kwitegura ku ibitekerezo by'ibyo dushaka kuvugaho. Bishobora kutaba impamvu ikwiriye yo gushakashaka mu Ijambo ry’Imana, ariko Yesaya 55:11 haravuga ngo Ijambo ry'Imana ntirizagaruka ubusa kandi izakoresha umwanya wo kuvugana na twe nitumwemerera.
Iyo dutangiye kwiga ibintu byiza byo muri Bibiliya bihindura ubugingo bwacu, twifuza gusangira n'abandi ibyo twize.
Ibituruka kuri ibi ni uko iyo tudafite ubushake bwinshi bwo gusangira n'abandi ibyo twungutse, numva nta cyo tuba twungutse. Numva tuba tudakura. Ahari tuba dukeneye kwisuzuma ngo turebe niba twakwiyungura mu gihe cyacu cyo kwiga Ijambo ry’Imana.
Iyo utangiye kumara igihe wenyine n'undi mukristo mu mugambi wo gufasha ubugingo bwe - igihe mumarana mu Ijambo, mu masengesho, mu kwigisha gufite gahunda - hari igihinduka mu bugingo bwawe nawe ubwawe kimwe no mu bwe.
Turiho mu isi ikunda kwishimisha, ikunda kureba ibishimishije. Abantu benshi bamara igihe kirekire bareba televiziyo, sinema, imikino, n'ibindi, ariko igihe gito bakimara bakina imikino baba babonye kuri televiziyo. Umutoza Bud Wilkinson w’ikipi y’umupira w’amaguru y’ahitwa Oklahoma, rimwe yigeze kuvuga ku mupira w'amaguru muri aya magambo: Ibihumbi by’abantu bicara muri sitade bumva bakeneye gukina mu gihe abagabo 22 baba bari mu kibuga cy'umupira bo bumva bakeneye kuruhuka.
Ndakeka ko twafashe umuco wo kurebera mu itorero. Nubwo ntakeka ko twashobora kubona abantu benshi babivuga baranguruye, abantu baza mu rusengero ngo bashimishwe kandi bakorerwe. Bafite igitekerezo cy'uko umurimo w'Imana ari ukorwa n'abahanga ba wo. Duhemba Pasitoro ngo adukorere. Dusubiye ku kigereranyo cyacu cy'umupira w'amaguru, dufite itorero ryuzuye abantu bakeneye gukora na bake bakeneye kuruhuka.
Umuntu umwe cyangwa babiri ntibashobora gufasha abantu 500 cyangwa ndetse n’abantu 100 n'ikibwirizo kimwe cyangwa bibiri mu cyumweru. Gufasha umuntu by'ukuri ukeneye kumarana na we igihe maze mukagirana ubumwe bukomeye. Ushobora gukora ibyo n'abantu kuva kuri 6 kugeza kuri 12. Amatsinda yita ku bantu amatorero yashyizeho ni bumwe mu buryo bwo guhangana n'iyi ngorane.
Iyo twiga, tugakura kandi tugaha abandi ku byo twungutse, na bo bagakora batyo, bityo ukugwizwa kutera itorero kwaguka. Kandi rizagira gukura gukomeye rigizwe n'abakristo bageze mu byiciro bitandukanye byo gukura. Ntirizaba ari itorero ry'indeberezi rifite abahanga bake n'impinja nyinshi.
Ba inshuti! Hari uwavuze ko tugomba kureka umuco wa mwigisha/mwigishwa, kuru/umunyeshuri we tukaba inshuti gusa. Sintekereza ko tugomba kureka iby'umwigisha/umwigishwa byose. Icyo mvuga aha cyo kureka rwose iby'umwigisha/umwigishwa ni ugukabya kwa za gahunda nyinshi zo guhindura abantu abigishwa usanga ziba nk'izo kugeza amakuru ku bigishwa. Ariko ntidushaka kujugunyana uruhinja n'ibyahi byarwo. Hari umwanya wo gukenera kwigira amahame hamwe. Tugomba gusa kumenya ko hari byinshi bizamo. Numvise umuntu umwe avuga ko guhindura abantu abigishwa ari nk'ubucuti burimo iby'Umwuka, kandi numvise babivuga nk'ubucuti bufite intego. Ndakeka ko izi ngero zishyira uyu murimo aho ukwiriye kuko 90% y'ibyo umwigishwa yiga biva mu bugingo bwacu kuruta uko biva mu nyigisho zacu. Dukwiriye kwibanda ku kuba inshuti no kureka abantu bakabona uko dukora ibintu, uko twiga, uko dusenga, uko dukunda abandi, n'ibindi. Ntidushaka kumuha ukuri kwose gusa. Dukeneye kumureka akareba uko dukora ibintu bitandukanye no kumufasha gukora ibyo bintu ubwe.
Gutegeka 6:6 n'imirongo ikurikira ni urugero rwiza rw'ukuntu guhindura abantu abigishwa byagombye kumera. Kimwe n'uko se w'umuntu na nyina bafata umwanya wo kugereranya ibyo bahura na byo n'ubusumba-byose bw'Imana n'uruhare rwacu, ni ko n'umwigisha akwiriye guhindura ibiganiro akabyerekeza ku kwigisha Ijambo atari iby'ibihe gusa, imikino, na za orudinateri.
Mu kuvuga ibya za orudinateri, reka mbahe urugero: Nkunda orudinateri kandi nkunda kuzivugaho. Umunsi umwe nari hamwe n'umuntu dusangira ibya saa sita (akora za programu kuri orudinateri) ubwo twariho tuvuga bimwe mu byo dukunda – murabyumva – ni orudinateri. Ariko hagati aho mu biganiro byacu byari byerekeye orudinateri mbona umwanya wo kuvugana na we ku kuri kw'iby'Umwuka. Nakoresheje ibibazo bike gusa, maze ikiganiro cyahindutse uko njye na we dukunze kwitwaza orudinateri ngo tutareba neza ingorane zo mu bugingo, kandi ku bwo gukoresha ubumwe n'abandi, uburyo orudinateri ari ahantu heza aho nta kintu mu by'ubumwe tuba dukeneye kugirana na yo. Biroroshye cyane kandi bitanga umutekano kwiga no gukora umushinga amasaha menshi kurusha gukorana n'abantu batemeranya na twe, bajya impaka, bakaturakaza, n'ibindi. Twagiranye ikiganiro gikomeye, none ubu sinshobora kwicara imbere ya orudinateri yanjye ntibajije niba nagombye kuba mpicaye cyangwa kuba ngenda ku igare hamwe n'abana cyangwa mvugana n'umugore wanjye. Ibi ntibivuga ko ntagikoresha orudinateri yanjye ukundi, ahubwo nkora ku buryo nyikoresha mu mpamvu zikwiriye.
Noneho rero ubwo, uko bikorwa ni mu buryo bwa gicuti - ubucuti bufite intego.
Hambere aha nashimishijwe n'ukuntu Ibyanditswe byibanda ku bumwe – ubumwe n'Imana n’ubumwe n'abandi bantu. Urugero, mu magambo y'iby'imanza zo mu gihe kizaza ku bwo kudakunda abandi bantu, Amosi ahamagarira abantu imanza zitabera no gukiranuka (5:24) byerekanaga ko ukuramya kwabo kwari ukw’uburyarya (5:21-23). Mika ahamagarira abantu ubutabera, no kugwa neza no kwicisha bugufi imbere y'Imana (6:8) aho kuba ibitambo bitagira umumaro (6:7). Yona yerekanye kubura urukundo igihe yangaga kubabarira Abasiriya kandi ntabagirire impuhwe, kandi avuga ko akorera Imana y'ukuri. Icyibandwaho muri ya magambo ya Yesu ku musozi ni ubumwe - kubabarira, kwiyunga, kudacira abandi imanza, n'ibindi. Umutambyi n'Umulewi mu mugani w'Umusamaritani mwiza bose bari bazi Amategeko ndetse bari bahoze baramya Imana, ariko ntibatabaye/ntiberetse urukundo uwari akomeretse. Hari ingero zitabarika.
Mu bihe byashize nashoboraga gukora gahunda yo guhindura abantu ishingiye ku nyigisho y’amahame irimo kwigisha buri kintu uhereye kuri Teolojia ukageza ku byo kugaruka kwa Yesu. Urutonde rw'isomo ryanjye rwashoboraga kuba nk'urutonde rw'ishuri rya Bibiliya nibanda ku bikubiyemo. Ndakekaga ko gahunda zo guhindura abantu abigishwa ari nko gutanga amakuru ava mu gitabo cy'umwigisha ajya mu cy'umwigishwa. Ariko igihe uwanditse igitabo cy'Abaheburayo yavuze ko batashoboye ibyo kurya kuko batashyize mu bikorwa iby'ishingiro bari barigishijwe, ndahamya ko ingorane kwari ukubishyira mu bikorwa. Ntibari barashyize mu bikorwa iby'ishingiro bari barigishijwe (Abaheburayo 5:14). Kandi ikintu gikomeye kurusha ibindi gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo gukunda mugenzi wawe no kugirana ubumwe na we.
Bityo rero, ubu nkora ibyo guhindura abantu abigishwa nibanda ku bumwe. Ni ukuri, iby’amahame ni ngombwa.
Dufashe urugero rwo mu gatabo k'Amategeko ane y'Umwuka: Moteri ni Ukuri, igihimba cyo hagati ni Ukwizera kandi icy'inyuma ni Uko wumva ibintu. Icy'inyuma ntaho gishobora kujya kitagira moteri. Ntidushobora kwumva tumerewe neza tutagira ukuri. Iyo nta mahame ya Bibiliya agenga urukundo rwacu, biba gusa iby'amaranga-mutima agaragara inyuma gusa rimwe tukuzuzwa imbaraga ubundi tugacika intege. Bityo tuzagira ingingo nyinshi zigomba kwigwa muri gahunda yacu yo guhindura abantu abigishwa. Tuziga ibintu byinshi, ariko aho kwigisha umwigishwa ibintu byinshi gusa, umwigisha akeneye kwitondera inyigisho no kuzigereranya n'ukuri gusanzwe kwo muri ubu bugingo no gufata igihe cyo kujya impaka no gusuzuma uko umwigishwa atera imbere mu gushyira mu bikorwa uko kuri ku bimubaho.
Umwigisha akeneye guhambuka no kwerekana uko uko kuri gukora mu bugingo bwe. Dukeneye gukurikiza urugero rwa Pawulo wavuze mu Bafilipi 4:9 ati, “Ibyo nabigishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye, abe ari byo mukora. Nibwo Imana y’amahoro izabana na mwe.” Umwigisha akwiriye kuba icyitegererezo. Kandi ibyo bisaba ibirenze ko umwigishwa akwitegereza. Ukeneye guhambuka no kumwiyereka uko uri ukamubwira uko ibintu bikugeraho na we.
Intego.ya gahunda yo guhindura abantu abigishwa ni iyihe? Igihe Yesu yavuye kuri iyi si, yahaye abigishwa be itegeko rya nyuma. Muri Matayo 28:19-20 havuga kugenda no guhindura abantu abigishwa...mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.
Reba ijambo “kwumvira.” Akenshi dukunze gusimbuka iryo jambo maze tugatinya ibirikubiyemo. Niba tubasha kubigisha ukuri, noneho rero bazaba abigishwa. Ariko kubishyira mu bikorwa ni cyo gikomeye kandi aho ni ho guhindura abantu abigishwa nyakuri bigomba kwibanda. Nk'abigisha abandi, tugomba kuvugana na bo uburyo (uko bikorwa), kwisobanura (ese yarabikoze), kwisuzuma (uko yabikoze), n'ibindi.
Ahari ahantu heza ho gutangirira mu gushaka ibyo twigisha ni ukureba ibyihariye Yesu yategetse abigishwa be. Ibi si ukuvuga ko inyuguti z'umukara muri Bibiliya yawe zidafite umumaro nk'iz'umutuku. Aha ni ahantu heza ho gutangirira gusa mu kubona uko guhindura abantu abigishwa byakorwa. Uko biri kose, ndakeka ko impamvu Yesu yategereje imyaka itatu yose mbere y’uko abambwa kwari ukugira ngo abone igihe cyo kwigisha abigishwa be. Muri Yohana 17:4, Yesu yavuze ko arangije umurimo Imana yari yamuhaye gukora. Yari atarapfira ku musaraba, none ubwo yarimo kuvugaga iki? Kwigisha abigishwa.
Iyo turebye ku magambo ya Yesu ariko by'umwihariko amategeko yahaye abigishwa be, dushobora kuyashyira mu bice bine. Bityo, intego yacu mu guhindura abantu abigishwa ni ukwigisha no guteza imbere imico ikurikira mu mwigishwa:
Iyi mico yubakiye imwe ku yindi. Ntidushobora gukunda abandi tutariga kwiyanga. Ntituziyanga tutariga Ijambo ngo tubone ko dukeneye kwiyanga. Ntitwakwitangira Ijambo ry'Imana, tutarakunda Imana by'ikirenga no gushaka kumenya ibyo yavuze mu Ijambo ryayo.
Niba dufite gahunda y'ubumwe busanzwe mu guhindura abantu abigishwa aho abantu badusabye kubigisha, iyi mico dukwiriye kuyigira maze tukiga amategeko tuyakurikiranya. Niba tudafitenye n’umuntu ubumwe mu byo kumuhindura umwigishwa, si ngombwa kubwira umuntu ko intego yacu ari iyo kumushishikariza iyi mico, ariko dushobora gukomeza gukoresha uru rutonde mu kwiha icyerekezo uko dushyira mu bikorwa “iby’ubucuti bufite intego”
Uko tuzareba iyi mico muri iyi nyigisho, tuzavuga ku mirongo myinshi. Mu buryo busanzwe, dushobora gusohora Bibiliya zacu tugakorera muri zo. Mu buryo bwo hasi bwo guhindura abantu abigishwa, twe nk'abigisha tugomba kuba twarasomye, twarasobanukiwe kandi tugashyira mu bikorwa iyi mirongo mu bugingo bwacu ku buryo dushobora kuzivugaho uko zigaragaza mu bugingo busanzwe. Uko ni ko Yesu yakoze. Urwo ni rwo rugero rwo mu Gutegeka 6 kandi ni bwo buryo bwiza bwo guhindura abantu abigishwa kuko dusubiza kandi tugahangana n'ibibazo biriho. Ariko na none ni byo bikomeye gukorwa kurusha ibindi.
Ubwa mbere banza uvuge ku bice bidusaba gushyira Imana imbere.
Kwisuzuma: Baza niba hari abashaka kwitangira gukora mu bumwe n'Imana no kwiga bashobora kwiga kwerekana urukundo rwayo.
Twategetswe gukunda Imana, ariko twabikora dute? Ikibidutera ni iki? Kugira ngo dukunde Imana by'ikirenga, dukeneye gusobanukirwa iby'ishingiro bya ANTHROPOLOGY (uko tubona abantu) SOTERIOLOGY (uko tubona iby’agakiza) na CHRISTOLOGY (uko tubona ibya Kristo). Mushobora kuba murimo gutekereza muti, “Ee! Natekerezaga ko gahunda yawe yo guhindura abantu itaza gusa n'iyo mu ishuri ryigisha Bibiliya.”
Ibi byiciro bisa n'ibitari byiza mu gutangira amasomo n'umwizera, kandi koko bishobora gufata igihe kwigwa, ariko icyibandwaho ni ugusobanura, mu buryo bwumvikana (ahari tudakoresheje n’amagambo ya Teolojia), isano riri hagati y'ayo magambo atatu, n'ukuntu uko umuntu abona inyoko-muntu (anthropologie) bigira ingaruka ku buryo umuntu abonamo agakiza (soteriologie) n'uko tubona Kristo (christologie). Muri rusange ikivugwa ni iki, niba abona umuntu nk'uri hejuru, azakenera Imana buhoro. Dukunze kuvuga ku byerekeye ivugabutumwa ko izazimiye ari zo zigomba kubanza kwitabwaho ngo zitarurwe. Ariko ibi bijyana ku kwezwa cyangwa gukura. Iyo umuntu atabona inyoko-muntu mu buryo bwiza, ntashishikazwa no gukizwa kwayo. Niba adasobanukirwa neza ubunini bw'icyaha cye n'igitambo Imana yamutangiye, ntazagirira Yesu Kristo urukund rw’ikirenga kandi rutagira akagero. Ahubwo azashaka kuvuga ko akwiriye gukundwa n'Imana maze avume Imana igihe ibintu bitagenda neza.
Ni gute twakwiga iri somo mu buryo buciriritse bw'ubumwe mu guhindura abantu abigishwa? Nta gushidikanya twumvise abantu bavuga ngo, “Ndakeka ko hari ubwiza buke muri twe twese...” cyangwa ibisa n’ibyo. Ni wongera guhura n'umwigishwa wawe ukumva hari ubivuga, uzamubaze icyo abitekerezaho. Ese akeka ko ari ukuri? Kuki? Uhereye aho, ushobora kuvuga icyo Bibiliya ibivugaho.
Niba dufite ubumwe busanzwe bw’umwigisha/umwigishwa, dushobora gufata icyumweru cyangwa bibiri kuri buri ngingo - umuntu, icyaha, n’Umukiza. Ntibishobora kuba mu buryo burambuye, ariko ikintu cy'ingenzi ni ugusobanukirwa isano riri hagati y'izi ngingo kugira ngo umuntu agire imbonera-hamwe akoreramo mu gihe dukomeza iyi nyigisho. Ikintu kimwe bizamara ni ugukomeza ibyiringiro by'umwigishwa mu gakiza ke. Iyo asobanukiwe ko adashobora gukorera agakiza no kwemerwa n'Imana, ibyo bituma ava mu ntekerezo z'uko ashobora kugira icyo akora ngo atakaze agakiza ke. Ingingo zitandukanye zizigishwa zishobora na zo kwerekana kamere y'icyaha y'umuntu no kumutera kwishimira ubuntu bw'Imana bimugeza ku gukunda Kristo by’ikirenga.
Ibi si mu magambo arambuye uko biri kose, ariko iyo umuntu yumva icyaha cye no kwera kw'Imana n'ukuntu Imana irenga izo nzitizi, arushishwaho gushima no gukunda Imana bihebuje.
Kwisuzuma: Baza niba ashaka kwitangira umurimo w'ubumwe n'Imana no kwiga uko yakwerekana urukundo akunda Imana. Uru rukundo akunda Imana ni ishingiro ku bisigaye bindi
Bizagaragara bite ko dukunze Imana n'umutima wacu wose? Baza umwigishwa uko yerekana urukundo akunda inshuti ye y'umukobwa, cyangwa niba yarashatse, umugore we igihe bari bakirambagizanya. Niba yarafataga buri mwanya abonye ngo abe hamwe na we, mbese ntiyari akwiriye kubikorera Imana atyo?
Twamarana dute igihe n'Imana? Mu masengesho. Niba dukunda Imana urukundo rw’ikirenga, tuzakenera kuvugana na Yo ngo twubake ubumwe. Mubwire uko uvugana n'Imana, ibyo uvugana n'Imana, uko utegera amatwi Imana. Mubwire uko utegereza ibisubizo.
Bityo, mu ntego yo kugira urukundo ruhebuje dukunda Imana, twavuze ku itegeko ryo muri Bibiliya ryo kugira urwo rukundo. Twavuze ko impamvu ibidutera ari yo kwishimira ibyo Imana y'ubuntu n'ubugwaneza yakoreye umutindi nka njye, kandi twavuze muri make uko twerekana urwo rukundo dukunda Imana mu kuganira na Yo. Amasengesho ni uburyo bwo kuvugana n'Imana, ariko se Yo ivugana ite na twe? Ni mu Ijambo ryayo.
Ikindi kintu kijyanye nabyo ni ukwerekana urukundo rw'Imana. Yesu aravuga ati, “Nimunkunda, muzitongera amategeko yanjye” (Yohana 14:15). Bityo, umwigishwa agomba kumenya amategeko yaYo, bivuga ko agomba kwitangira kumenya no kwumvira Ijambo ry'Imana. Igikurikiraho ni igisoza ukuvugana n'Imana byatangiwe haruguru. Iyo dusengera kuvugana n'Imana, bityo bumwe mu buryo ivugana na twe ni mu Ijambo ryayo.
Iyo umuntu akijijwe, ashishikajwe no guhinduka umwigishwa, kandi yarashikamye mu guhamya urukundo n'ubushake bw'ubumwe na Kristo, dushobora gushimangira ko Ibyanditswe ari amabwiriza Imana iduha ngo tuyimenye, tumenye ubushake bwayo ku bugingo bwacu n’uko twakunda Imana n'abantu. Akeneye gusobanukirwa umumaro w'Ijambo ry'Imana n'icyitegererezo mu kuryiga.
Imana ivugana na twe ku ruhande rw'ibumoso bw'iki gishushanyo mu isi yayo n'Ijambo ryayo. Ibi twabyise guhishurwa gusanzwe no guhishurwa kwihariye.
Tuvugana n'Imana mu ruhande rw'iburyo bw'iki gishushanyo. Amasengesho yacu ni igisubizo ku Ijambo ryayo, uguhishurwa kwayo. Kuyihimbaza kwacu ni igisubizo ku isi yayo, guhishurwa kwayo gusanzwe. Birumvikana ko dushobora no kuyihimbaza ku bw'ibintu twayizeho mu Ijambo ryayo, ariko akenshi guhimbaza kwo muri Zaburi ni ku byerekeye umurimo w'Imana mu kurema
Kristo ni We shingiro ry'ibi byose. Ni We guhishurwa kwuzuriyemo. Ni We utuvuganira. Twegera Imana muri Kristo. Dusenga mu izina rya Yesu. Muri Yohana igice cya 1 havuga ko umucyo waje mu isi kandi wari umucyo w'abantu... Yesu yari Umuremyi kandi yamurikiye buri muntu kumurema (guhishurwa gusanzwe) kandi yaje ubwe (guhishurwa kwihariye).
Igihe Satani ashaka kurwanya ubu buryo no kutuvana mu kuramya, ahera he? Mbese aza mu rusengero maze agatuma abadayimoni barogoya amasengesho? Si ko akunze kubigenza. Ibi byagombye gutuma abakristo barushaho guhagarara bakamurwanya. Afite amayeri menshi arenze ayo. Ahubwo, akorera kuvanaho uruhande rw'ibumoso rw'uru ruziga.
Ni gute Satani yarwanije guhishurwa gusanzwe? Guhishurwa kwihariye? Kristo? Imana?
Satani azi ko aramutse akuyeho uruhande rw'ibumoso rw'iki gishushanyo, yatuma uruhande rw'iburyo rutagira umumaro kubera ko nta cyo twaba dufite dusubiza. Imigani 28:9 haravuga hati, igihe umuntu atazategera amatwi amategeko, n'amasengesho ye azaba ikizira. Niba ntategera amatwi uruhande rw'ibumoso, amasengesho yanjye ni ikizira kuri Yo. Niba tutavoma mu Ijambo ry’Imana, ntituzajya dusenga keretse igihe dushaka gusaba ikintu. Amasengesho yacu akwiriye kuba ibiganiro, si ukwivugisha dusaba. Bityo, niba tutagira uruhare muri ibyo biganiro, tuzagera aho duhagarara muri ruriya ruziga tutava aho turi. Iyo ni yo sano iri hagati y'Ijambo ry'Imana n'amasengesho.
Twakoresheje ikigereranyo cyo kuzana uruhinja mu muryango n'ukuntu tutaruta turureka ngo rwiyiteho kuva ku munsi wa mbere. Dushobora gusubira ku rugero rw'uruhinja kuri iyi ngingo. Iyo umwana wawe yujuje umwaka avutse, ashaka kwigaburira ubwe. Ubwa mbere azakora amakosa. Azabura aho umunwa uherereye, abishyire mu mazuru, mu musatsi, mu matwi, n'ahandi. Dukunze gushaka kubimukorera kubera ko tubishoboye kumurusha. Ni kimwe n'umukristo mushya. Akeneye kwigishwa kwiyigisha ubwe. Ntakwiriye gutegereza igihe cyo kubaho kwe kwose inyigisho zo ku cyumweru gusa. Ubwa mbere ashobora kutabikora neza, ashobora gukora amakosa, ariko kubwo kubikora kenshi, azamenya kwigaburira ubwe.
Dukoresheje urugero rwo muri 2 Timoteyo 3:16, mwigishe iby'ishingiro byo kwiga Ijambo ry'Imana.
Mbese iki gice kitwigisha iki? Igisha umwigishwa ibibazo yakwibaza: nde, iki, ryari, hehe, kuki, gute. Iyi ntambwe irimo kwitegereza mu buryo bwagutse, mu magambo arambuye icyo gice.
Ni gute iki gice kitwemeza? Ni gute tuneshwa muri ubu buryo? Ni ibiki twareka gukora?
Ni ibiki dukeneye gukora? Bibiliya nta na rimwe iduha itegeko (kwemeza ibyaha) itaduhaye n'iryo kwuzuza aho iba igize icyo ikuye mu bugingo bwacu.
Bizagaragara bite ni dukora neza? Gukiranuka kuzasa gute mu bice bitandukanye byo mu bugingo bwanjye? Tugiye kuvuga kuri bimwe mu bigaragaza umwigishwa bikurikira.
Howard Hendricks yigisha isomo ry'Uburyo bwo Kwiga Bibiliya (Bible Study Methods) muri Dallas Theological Seminary, avuga ku ntambwe enye z'ibanze: Kwitegereza, gusobanura, gushyira mu bikorwa, isano. Izi ntambwe uko ari enye zo muri 2 Timoteyo 3:16 zisa n'intambwe zo mu isomo rya Hendricks.
1. KWIGISHA ABANTU |
KWITEGEREZA/ GUSOBANURA |
2.KEMWEMEZA IBYAHA BYE |
GUSHYIRA MU BIKORWA |
3. KUMUTUNGANYA |
GUSHYIRA KU BIKORWA |
4. GUKIRANUKA |
KUMUHANIRA |
Kwisuzuma: Baza umwigishwa niba yakwitangira kujya amara iminota 30 buri munsi wenyine, asoma kandi yiga Ijambo ry'Imana. Musabe kwitangira guterana na twe buri cyumweru kugira ngo tujye tubikorera hamwe. Ubwa mbere, mwereke uko yakorera muri za ntambwe uko ari enye. Hanyuma mu byumweru bikurikiranye, buri muntu yige igice wenyine hanyuma muvugire hamwe ibyo buri muntu yakibonyemo. Uko tuza kureba ibisigaye biranga guhindura umuntu umwigishwa kandi uko twiga imirongo ijyana na byo, twagombye kumufasha kwiga uko akoresha ubu buryo bwo kwiga Ijambo ry’Imana.
Na none, uko umwigishwa areba mu Ijambo ry'Imana bizamufasha ubwe no kumufasha kubona ibintu akeneye guhindura. Kimwe muri byo ni imyifatire ye kuri we ubwe. Bityo ikimuranga gikurikira ni:
Itegeko ryo kwiyanga ubwacu riri muri Mariko 8:34. Amagambo asa n’aya ari muri Matayo 10:38 na Luka 9:23. Ibi bice bigenewe abantu bose n'abigishwa. Bityo, kwiyanga ni ngombwa ku gakiza no kwezwa. Pawulo yaranditse mu Bagalatiya 3 ko tubaho mu bugingo bwa gikristo mu buryo bumwe n’ubwo twatangiyemo ubugingo bwa gikristo. Ni yo mpamvu Yesu avuga bimwe ku batizera n'abizera. Bivuga iki ngo, mukikorera umusaraba mugakurikira Yesu?
Umuntu ashobora kugenga ubugingo bwe no kwanga kunywa ibisindisha cyangwa ikawa, cyangwa kunywa itabi, cyangwa kurya inyama, kubyina, kujya muri za sinema, kureba televiziyo, kudatwara imidoka, n'ibindi. Ese uko ni ukwiyanga? Yego. Ni ko kwiyanga Yesu avuga se? Oya. Kwiyanga Bibiliya yigisha si ubugingo bwo kwibuza ibintu cyangwa kubabaza umubiri.
Abagalatiya 5:16 n'imirongo ikurikira ni igice cyiza cyigisha icyo iryo hame rishingiyeho. Iki gice kitwereka ko kwifuza kw'umubiri gutandukanye no gushaka kw'Umwuka Wera. Ni yo mpamvu tugomba kugira ibyo twigomwa. Hari intambara hagati y'imirimo ya kamere - ibyo dukora – n’imbuto z'Umwuka - ibyo Imana ikorera muri twe.
Kwiyanga birimo kwigomwa no kugabanya kurarikira gukora ibintu tubitewe na kamere kwacu. Ibyo dukunze gushaka ni ukwiyoborera ubugingo bwacu, ibintu bidukikije n'abantu badukikije kugira ngo twumve twishimye. Umuntu ujya muri monasiteri, ureka kunywa inzoga, ureka itabi n'abagore akoresha kwiyoborera ubugingo bwe abikora mu buryo bwa kamere. Ariko uko si ukwiyanga Yesu avuga.
Biratangaje gutekereza ku bamonaki na za monasiteri. Simpamya ko Imana mu by’ukuri ikunda ubugingo nk'ubwo. Ishaka ko tuba mu isi ariko ntitube ab'isi. Ariko, turetse ibyo, Imana yakoresheje abamonaki mu mateka mu kurinda Ijambo ryayo ryanditse, mu kurihindura mu zindi ndimi, n'ibindi. Byerekana gusa ko Imana ishobora kudukoresha nubwo twaba turi ibirema muri Teolojiya yacu cyangwa mu kuyishyira mu bikorwa.
None ni kwiyanga ki arimo avuga? Dukeneye guhangana n'ibintu bitatu:
Mbere y'uko twiyanga by'ukuri dukeneye kwimenya by'ukuri. Abantu akenshi barikabiriza mu buryo bubiri bw'uko bari. Bashobora kwisuzugura cyane cyangwa kwikuririza cyane.
Abaroma 12:3 ni igice cyiza mu gutangira iyi ngingo.
Mu mezi make ashize nagiye mu giterane cy'Ubugingo Buhinduwe kandi cyari cyiza cyane. Bavuze ku ngorane zo kuba abo turi bo nyakuri. Umwe mu bigishije yerekanye ko hari ibyo twese dukeneye bigomba kubonerwa ibisubizo. Dukora ibikorwa ngo tubashe kubisubiza. Uko igihe kigenda, dukomeza gukora ibyo bikorwa byadutunganiye maze bigahinduka akamenyero. Nyuma y'igihe, ibyo bikorwa bihinduka ibisanzwe kandi tureba ku bikorwa byacu tugatangira kwiha ibituranga dukurikije ibyo dukora. Abantu bamwe bafite kamere isa n'ikora neza ndetse bagira ibibaranga. Abandi bafite kamere isa n'idakora neza - ahari barihangana birenze urugero, barakara birenze urugero, n'ibindi. Kamere yabo ntikora neza maze bagatangira kwitekereza nabi. Icyo dukeneye ni ukwiyumva dukurikije abo turi bo muri Kristo. Abo turi bo bishingiye ku bumwe dufitanye n'Imana.
Dukwiriye gukora inyigisho ku by'uko umuntu ateye ngo twige imyifatire mibi itandukanye umwigishwa ashobora kugira. Mubaze ibibazo bimusaba gusobanura uko yibona. Igihe yibonyeho umuco abona ko ari uwo hasi cyangwa uwo hejuru, twamwereka ibice byerekana uko umuntu ateye mu buryo buringaniye.
Kwisuzuma: Saba umwigishwa gusuzuma ibitekerezo bye mu byumweru biri imbere ngo urebe niba agambiriye imyifatire mibi maze umufashe gutekereza mu buryo bwiza. Hanyuma ujye ku mumaro wo kwiyanga kandi umwereke uko agomba kwiyanga mu buryo bubiri: ku bw’Imana no ku bw’abauntu.
Twavuze ku bya kamere n'uko itandukanye n'ibyo Imana ishaka gukorera muri twe binyuze mu mbaraga z'Umwuka Wera. Ni ngombwa gusobanukirwa ibyifuzo byacu bidahaga byo kuyobora buri kintu cyo mu bugingo bwacu - ibyo duhura na byo n'abantu. Umwigishwa akeneye kurekera Imana ubuyobozi hanyuma agakurikira ubuyobozi bwayo. Kubera ko Imana yerekanye urukundo rwayo kuri twe kandi ikaba izi byose, ishobora byose, n'ibindi, dukeneye kwiyanga no kwishyira munsi y'ubutware bwayo.
Imirongo:
Kwisuzuma: Baza umwigishwa niba yemera kurekera aho kugerageza kwiyoborera ubugingo bwe, akiringira ko Imana imuha byose, agakurikira ubuyobozi bwayo. Mubaze gusuzuma niba yumva aboshywe n'ibintu by'iyi si nk'umuryango, gutura heza, ubutunzi, n'ibindi. Yumva ate ibyo kuba umumisiyoneri, n'ibindi? Niba tudafite ubushake bwo kugenda, birashoboka ko tuboshywe n'ibintu “byacu.”
Ubundi buryo umubiri ukora ngo uyobore ibiwukikije ni ukugerageza kuyobora abantu. Nubwo ibi ari bimwe mu byo tugomba guha Imana ngo ibiyobore, uko tubana n'abantu bigize igice cy'ingenzi mu bugingo bwacu dukeneye kwitaho mu buryo burambuye.
Biri muri kamere yacu gushaka kuyobora abandi ngo tugere ku byifuzo n'intego byacu ngo tunikingire ibitubabaza.
Hari uburyo bwinshi dushobora gukora ibi:
Ubu ni bumwe mu buryo dushaka gukoresha abandi no kubayobora.
Twavuze iby'uko kamere irwanya Umwuka; iyi mico itandukanye n'imbuto z'Umwuka zivugwa mu Bagalatiya 5:22. Twumva kenshi bavuga ngo, “Nkunda kwiheza, cyangwa nkunda ibintu bitunganye...” nk'aho ari byiza, kandi nk'aho bisobanura ibyo dukora. Ariko ntabwo ari byiza.
Dukeneye kumenya kwiyanga, kureka gushaka kuyobora abo tubana, no kureka ibyo gushaka kwirinda ibidukikije. Iyo turetse gukora ibi bintu biri haruguru tusigara dushobora kugirirwa nabi - ariko aho ni ho Imana idushaka. Aho ni ho ishobora kudukoresha kurushaho. Soma Abaroma 12. Igice cyose cyerekana ko dukeneye kwitangira ibyiza by'abo tubana kugira ngo dufashe abandi. Bivuga iki kwitanga?
Iki ni ikintu kidakunze kwumvikana. Akenshi abantu bafata kwitanga nk'igikorwa cy'umugaragu, cy'ubugwaneza. Nubwo n'ibyo birimo, umuntu ashobora kuba uwubaha cyane maze agakora nk'igitebo kiyora ivu atagirana ubumwe n'abandi. Abantu bashobora no gukora ibikorwa byo “kwitanga” nk'abagaragu kandi bafite imyifatire nk'iy'abahorwa Imana ibatera kubabara no kwiheza bakigunga. Impamvu yo kwitanga ni ukugira ngo twinjire mu bugingo bw'abandi tubashe kubafasha gukura. Yesu atubera urugero. Yaje mu isi kudupfira kugira ngo tubashe kugira ubumwe na We. Igitambo cye cyari ugushaka kwangwa, kubabazwa no gupfa kugira ngo atweze.
Imirongo:
Kwisuzuma: Baza umwigishwa niba afite ubushake bwo kugira icyo akora yigomwa no kwigomwa ibyo kamere ye irarikira kubw'ibyiza by'abandi.
Kwiyanga kubw'Imana n'abandi ni ngombwa cyane. Twatangiye tuvuga ibyo kugira ibituranga biboneye. Niba dukura ibitugaragaza cyangwa umutekano mu mafaranga dufite mu mabanki cyangwa ukuntu abandi batwitwaraho, ntidushobora guhagarika kugerageza kuyobora ubugingo n'abandi bantu. Igitangaje rero ni uko tudashobora kwiyoborera ubugingo bwacu cyangwa ubw’abandi. Ntibishoboka. Ni yo mpamvu hariho abantu bo kubabarirwa bahora bafite ubwoba bwo guterwa, bwo gutana n'abo bashakanye, bwo gufatirwa mu biyayura umutwe binyuranye, n'ibindi.
Uko umwigishwa atangira kugerageza kwiyanga no kugerageza kwerekana urukundo akunda abandi, azasanga afite ingorane nk'izo Pawulo yari afite mu Baroma 7. Uyu wagombye kuba umwanya mwiza wo kuvugana ku ruhare rw'Umwuka Wera mu kumushoboza kwiyanga no gukora ibyo ashaka gukora. Ubusobanuro bw'Abaroma 6-8 na kamere zombi, iya kera n'inshya bigomba gukurikirana. Mu Baroma 6 hari imyifatire ya kamere ya kera n'imyifatire ya kamere nshya kandi ntitwifuza kugengwa na kamere ya kera. Mu Baroma 7 tubona ko tudashobora guhitamo kwumvira kamere nshya, ariko ntidushobora kubikora ku bwacu. Abaroma 8 hatwereka ko dukeneye Umwuka. Koresha n'Abagalatiya 5:16, Abefeso 5:18 mu kwerekana uruhare rw'Umwuka Wera.
Iyo duhagaritse ibyo kuyobora abandi tukabareka ngo biyobore, bituma tubasha kubona umwanya wo gukunda abandi kandi bikatwerekeza ku kituranga gikurikira...
Iri hame rituruka kuri Yesu igihe yavugaga amategeko mu nshamake n'amategeko yo gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe muri Matayo 22:39 n'inshamake ya Pawulo mu Bagalatiya 5:14; Abaroma 13:8 n'ikurikira.
Ibice:
Baza umwigishwa icyo byaba bivuga gukunda mugenzi we kandi umushishikarize gusobanukirwa kurushaho uko yumva mugenzi we uwo ari we. Mwigishe uko ihame ry'urukundo rwa bagenzi bacu rikora mu nzego nyinshi zo mu bugingo bwacu. Inzego twibandaho zigomba kwerekera ku byo umwigishwa akeneye.
Abefeso 5:18 n'ikurikira haduha urutonde rwiza rw'ibi: Haravuga hati, mwuzure Umwuka kandi ni twuzura Umwuka bizahindura imibanire yacu mu itorero, mu bashyingiranywe, imibanire n'abana, n'ababyeyi, n'abo dutegeka n'abadutegeka.
Umugaragu utababarira (Matayo 18:21 n'ikurikira). Kubabarira bivuga guhanagura umwenda no kutagerageza kurihisha umwenda. Niko turi babi nk'abacumuye tukishimira imbabazi z'Imana zitubashisha gukora ibyo. Ndahamya ko kwahukana kwinshi ari ingaruka yo kutabasha kubabarira. Kandi sinkeka ko ari impanuka kuvuga ku kwahukana muri Matayo 19 byakurikiye umugani w'umugaragu utababarira.
Kwisuzuma: Mubaze uwo atababariye maze umusabe uko abyumva n’uko yabyumva amubabariye kandi umushishikarize kubikora.
Muri gahunda yacu yo guhindura abantu abigishwa, kwerekana urukundo ni iby’ingenzi cyane
Bitewe n'ibyo umwigishwa akeneye dushobora gukoresha ibikurikira haba nyuma cyangwa hagati, uko bigiye biza, guhangana n'ibyo ahura na byo byihariye cyangwa ingorane ahura na zo. Bizafata amezi menshi kwiga izi ngingo, ariko dushobora no gufata igihe mu kwiga uko twahangana n’ibi bikurikira:
Nubwo uru ari urutonde no kugira inama ku kuntu umuntu yakurikiranya ingingo, buri mwigishwa ni umwimerere, n'ibyo akeneye byihariye, uko yabayeho, n'ibindi. Ntidushobora gupfa guha umuntu urutonde rw'ibintu ashobora gukora ngo arangize ingorane ze. Ingorane ze zizarangizwa cyangwa se zizasubizwa neza ni aramuka afashe ibi biranga umwigishwa byose biri haruguru aha.
Ibuka, 90% y'ibyo umwigishwa yiga biva mu byo umwigisha yabonye mu bugingo bwe aho kuva mu byo yigisha. Dukeneye kwibanda ku kuba inshuti ye maze tumureke arebe uko dukora ibintu, uko twiga, uko dusenga, uko dukunda, n'ibindi. Ntuzapfe kumwereka ukuri, mufashe gukora ubwe.
233 For a discussion of Luke 11:2-4 and the disciples' prayer, see Part 2, Lesson 8.
Kimwe mu bihendo bikomeye bya Satani ni igitekerezo cy'uko ibyishimo biterwa n'ibintu dutunze. Kubwo gushukana kwe, yubatse ikimasa cya zahabu, ikigirwamana cyitwa ubutunzi. Kimwe n'umumotsi hagati mu nzira, ahamagara abahisi n'abagenzi, “Nimuze ku birenge byacyo, mugure, mugurishe, mwongere, kandi mutunge, kandi bizabashimisha.”
Abakristo, nubwo ari abantu bafite umuhamagaro w'Umwuka n'ubutunzi mu ijuru bitagereranywa, ntabwo basonewe imigambi ya Satani cyangwa ngo bakingirwe agakoko gatera indwara yica y'ubutunzi. Nk'icyorezo, iradukurikirana muri buri nguni - kuri televiziyo, ibinyamakuru byanditswe, mu madirishya no mu byumba berekaniramo ibiteye isoni, no mu duce tw'imijyi twabaye akahebwe. Ahantu hose ukureshya kw'ubutunzi kuruzuye kandi gushaka kwinjira mu bugingo bwacu mu buryo bw'ubutumwa bugaragara kandi mu buryo bw’akataraboneka.
Mu buryo butwigisha kubaho nk'abimukira n'abanyamahanga (1 Petero 1:17-18; 2:11), kandi nk'ubwoko bugomba kubaho butumbiriye gakondo yo mu ijuru itabasha kubora, kandi itagushwa umugese n'ikibi, cyangwa ngo yangizwe n'igihe (1 Petero 1:4). Petero na none atuburira kwirinda ibisindisha no kuba maso mu kurwanya ibigeragezo bya Satani (1 Petero 1:13; 5:8). Kuki? Kuko, nitutaba maso, Satani azaturangariza mu butunzi adukure mu muhamagaro wacu wo mu ijuru nk'ubwoko bw'Imana bugomba kwamamaza ishimwe ry'Iyaduhamagaye ikadukura mu mwijima (ibihendo bya Satani) ikatuzana mu mucyo wayo w'itangaza (1 Petero 2:9).
Amafaranga ni ikintu gito cyane (Luka 16:10). Kuki? Kubera ko amafaranga atabasha kugura umunezero. Amafaranga ntashobora gutanga ubugingo buhoraho cyangwa agaciro nyakuri mu bugingo (Yesaya 55:1-3; 3:16-18). Ariko, nta kintu gihishura icyo dukurikira mu by'Umwuka n'ubumwe dufitanye n'Imana nk'uko dufata amafaranga.
Yesu Kristo yabivuze yeruye ko ikiranga ab'Umwuka ari ukwitwara neza imbere y'ubukire. Ikiranga umuntu wubaha Imana kandi utunganye ni uko yita ku Mana n'ubutunzi bwo mu ijuru.
Ibyanditswe Byera bifite ibyo kuvuga by'agatangaza ku mafaranga cyangwa ubutunzi bw'ibintu. Imigani 16 kuri 38 ya Yesu ivuga ku mafaranga. Umwe muri buri mirongo icumi mu Isezerano Rishya uvuga kuri yo. Ibyanditswe bifite imirongo 500 ku masengesho, mike kuri 500 ku kwizera, ariko hari irenze 2.000 ku mafaranga. Amafaranga ni ingingo y'ingenzi cyane kuko imyifatire y'umuntu kuri yo yerekana ubumwe bwe n'Imana, mu gusohoza umugambi wayo muri ubu bugingo, no ku mico yayo.
Mu gihe gahunda ishingiye ku by'agaciro bya Bibiliya, intego, n'iby'ibanze, amafaranga ahinduka nk'umurimo w'agahato kandi ni nk'ikibabi gihuhwa n'umuyaga; duhuhwa no gukurikirana ubutunzi bwo muri iyi si (Luka 12:13-23; 1 Timoteyo 6:6-10).
Gukora gahunda y’uko dukwiriye gukoresha amafaranga ni byo bivugwa muri Bibiliya kandi ni igikoresho cyiza ku by'ubusonga, ku kubaturwa imana z'ubutunzi, n'igikoresho cyo kwirinda kunyanyagiza umutungo Imana yaduhaye ngo tuwukoreshe neza (Imigani 27:23-24; Luka 14:28; 1 Abakorinto 14:40).
Gahunda y’uko dukwiriye gukoresha amafaranga igomba gukorwa mu kwishingikiriza ku kuyoborwa n'Imana no mu kwizera turuhukira muri Yo ku bw'umutekano n'umunezero, aho kuba mu ngamba zacu (Imigani 16:1-4, 9; Zaburi 37:1-10; 1 Timoteyo 6:17; Abafilipi 4:19.
Niba gahunda y’uko duteganya gukoresha amafaranga yacu igomba kugenda neza, bisaba ubwitonzi no kwitanga kugira ngo gahunda zacu zihindurwemo ibikorwa. Tugomba gukurikira n'imigambi yacu myiza (Imigani 14:23). Gutungana mu by'amafaranga ni ikintu cy'ingenzi ku gukura kw'umukristo kwuzuye, kuboneye no kwubaha Imana (2 Abakorinto 8:7). Ariko kwubaha Imana bisaba ubwitonzi (reba 1 Timoteyo 4:8; 6:3-8).
Imigambi myiza nta cyo yaba imaze nta gahunda ziyishyira mu bikorwa. Abakorinto bari barerekanye ibyifuzo n'ubushake byabo mu gutanga ndetse bari barategetswe ibyo guteganyiriza gutanga (1 Abakorinto 16:1-2), ariko bari barananiwe gukurikiza imigambi yabo myiza (2 Abakorinto 8:10-11).
Kwiringirwa mu by'amafaranga bituruka mbere na mbere mu kwemera ko icyo turi cyo cyose n'ibyo dutunze byose ari iby'Uwiteka (1 Ngoma 29:11-16; Abaroma 14:7-9; 1 Abakorinto 6:19-20). Ubugingo ni urugendo rw’igihe abakristo bibonamo nk'abanyamahanga, n'abasuhuke, bari muri iyi si nk'ibisonga by'ubuntu butarondoreka bw'Imana. Abo turi bo bose n'ibyo dutunze byose - impano zacu, igihe cyacu, ubukungu bwacu - ni ibibitsanyo twahawe n'Imana gukoresha kubw'ubwami n'ikuzo by'Imana (1 Petero 1:17; 2:11; 4:10-11; Luka 19:11-26).
Bumwe mu buryo bw'Imana bwo kuduha ibyo dukennye ni ku bw'umurimo - ibikorwa biduha ibidutunga bityo tukaba twakwiyitaho no kwita ku miryango yacu (2 Abatesalonike 3:6-12; Imigani 25:27).
Amafaranga dukorera agomba gukoreshwa nk'ayo gushyigikira umurimo w'Imana no gufasha abari mu bukene, bwa mbere ab'umuryango w'Imana, hanyuma abari hanze y'umuryango w'abakijijwe (Abagalatiya 6:6-10; Abefeso 4:28; 3 Yohana 5-8).
(1) Imana yategetse guteganiriza ibihe bizaza (Itangiriro 41:35)
(2) Kuzigamira igihe kizaza byerekana ubwenge kandi byagaragariye mu kurema (Imigani 21:20; 30:24-25; 6:6-8).
(3) Kuzigamira ibihe bizaza ni ubusonga butekereza ku ngaruka ku muryango (1 Timoteyo 5:8; 2 Abakorinto 12:14).
(1) Gtunga neza ibintu. Mwibuke, ubukire bwacu mbere na mbere ni ubw'Imana. Turi ibisonga ntituri ba nyiri ibintu (1 Ngoma 29:11-16; Luka 16:12).
(2) Kubyerekeye umutekano wacu. Tugomba gushyira ibyiringiro byacu mu Mwami, si mu byo dutunze (1 Timoteyo 6:17).
(3) Mwitondere impamvu zidatunganye kandi zitari izo muri Bibiliya, nk’ibibatera kuzigama bibi bitari ibyo muri Bibiliya nko kwiganyira cyangwa gushaka kwikubira biri nk'ingaruka y'umutekano muke no kurarikira (Matayo 6:25-33; Luka 12:13-31).
(4) Ibyemezo byerekeye ibyo gushora amafaranga ngo azabyare andi mu bihe bizaza bigomba gufatwa tubanje kubisengera ngo tubaze ubushake bw'Umwami (Yakobo 4:13-15).
(5) Ntugakoreshe muri gahunda zo kuzigama/gushora amafaranga ayo Imana ishaka ko ukoresha mu gutanga. Ibi biba iyo kuzigama cyangwa gushora bikabije kandi ku mpamvu zitari iz'ukuri nk'uko twabibonye (Luka 12:16-21; 1 Timoteyo 6:18-19; 1 Yohana 3:17).
(6) Irinde gushora mu bintu bishobora guhomba cyangwa mu byo gushaka gukira vuba (Imigani 21:5; 28:20, 22; 1 Timoteyo 6:9).
(7) Itegereze ibyo by'ibanze. Iha ubwami bw'Imana agaciro kanini (Matayo 6:33; Luka 12:31; 1 Timoteyo 6:18-19).
Dukeneye kwiga uko tugomba kwishimisha (bitandukanye mu buryo bw'Umwuka n'ibyo duhura na byo mu bugingo kubw'umunezero n'umutekano) ibyo dufite (Abafilipi 4:11-13; 1 Timoteyo 6:6,17-19; Abaheburayo 13:5). Iyo dushimishwa n'ibyo dufite, tubaturwa mu by'ubutunzi. Ibi bivuga umudendezo wo gukurikira Umwami; umudendezo wo gukurikirana ibye by'agaciro n'imigambi Ye. Ni gute umuntu yakwishimisha? Kwishimisha biterwa no gutunga ubutunzi bwo mu ijuru no kwikoreza amaganya yacu Imana nka Data wa twese wo mu ijuru udukunda (Matayo 6:19-33; 1 Petero 5:6-7).
Irinde ibigeragezo n'ubutumwa bw'isi (Abaroma 12:1-2; 13:11-14; 1 Petero 1:13-16; 5:8). Hari ubutumwa ibihumbi n'ibihumbi buri munsi bwisukirinya kugira ngo tubwumve mu binyamakuru, televiziyo, ibibaho batangirwaho amatangazo aho abantu benshi bahurira, ababunza ibintu babigurisha no mu mazu y'ububiko - byose bidusaba kugura ibintu tudashaka, n'amafaranga tutagira, ngo twiyereke abantu, kandi ngo tubonere umunezero aho udashoboka.
(1) Dushobora kwishyura ako kanya cyangwa se dufate umwenda? (Reba amabwiriza yerekeye gufata umwenda).
(2) Dufite amahoro yuzuye ku byo tugura nta gushidikanya? (Abaroma 14:23; Abakolosayi 3:15). Dukwiriye kwitondera ibyo dukora ngo tudakabya - kwiha ibisubizo bitubeshya ngo dukore ibintu bibi.
(3) Mbese ni igikenewe koko cyangwa ni ukurarikira? (1 Timoteyo 6:9; 12:15). Ese bizagirira akamaro umuryango wacu, gukura mu by'Umwuka kwacu, ubuzima bwacu, umurimo wacu, ikuzo ry'Imana, ese bizakuza urukundo dukunda Umwami cyangwa bizarubangamira? (1 Timoteyo 3:4; 5:8; 1 Abakorinto 6:12).
(4) Mbese imyifatire yacu iraboneye cyangwa irakabije? Dukeneye se kugabanya ibyo tugura ngo bityo ducishe bugufi uko dutekereza urwego turimo rwo kubaho neza? (Matayo 6:33; Luka 12:15, 23; Imigani 15:16-17; Umubwiriza 5:8; Umubwiriza 5:10-11).
(1) Imana ikunda kuguriza uzishyura inyungu kuruta utira agasubiza nta nyungu kuko bifasha umuntu kumva afite umudendezo w'ubusonga burimo ubwenge (Gutegeka 15:5-6).
(2) Kugurizwa bitarimo ubwenge bishobora kudushyira mu bucakara (Imigani 22:7).
(3) Mukoreshe inguzanyo neza kandi mugerageze kuyirinda uko mushoboye kose. Nubwo itabujijwe mu Byanditswe, inguzanyo ivugwa akenshi mu buryo butari bwiza. Mu Baroma 13:8 hakunze gukoreshwa nk'ahabuza kugurizwa nta nyungu, ariko ntihabuza inguzanyo ibyara inyungu. Hashobora kwigisha gusa ko ari ngombwa kwishyura imyenda yaba igaragara cyangwa iyo mu buryo bw'Umwuka iyo igihe cyo kuyishyura kigeze.
(4) Ku byerekeye inguzanyo hari uburyo bubiri bushoboka: (a) Kugura utishyuye ukagenda wishyura buhoro buhoro hamwe n'inyungu. (b) Kuzigama ukazagura nyuma wishyuye uwo mwanya ukibikira za nyungu wagombaga kwishyura.
(1) Inyungu ziyongera ku mafaranga dukoresha kandi ikagabanya ubushobozi bwacu bw'ubusonga bw'ubwenge. Mu gihe dukeneye gusaba inguzanyo, dukwiriye gusaba inguzanyo z'igihe kigufi kandi zisaba inyungu nke.
(2) Inguzanyo ishobora kuba mbi kuko ishobora gushyira abantu mu bucakara bw'uwo babereyemo umwenda no ku byo bashaka byose aho kuba abacakara b'ubushake bw'Imana. Bituma umuntu apfa kugura mu buryo bworoshye. Isi turimo igendera cyane ku byo kugura umuntu adatekereje nk'uburyo bwo kugabanya kurambirwa no gushoberwa muri ubu bugingo.
(3) Inguzanyo ishobora gukoreshwa nk'uburyo busimbura kwiringira Imana cyangwa kubona ibyo dushaka aho kuyitegereza. Tuyikoresha nk'uburyo bwo kugabanya kwishingikiriza ku Mwami. Kuki? Kuko dukunze gutinya ko izaduha ibyo dushaka igihe tubishakiye (Zaburi 37:7-9, 34; 147:11; Matayo 6:30-34; Abafilipi 4:19).
(4) Inguzanyo zigabanya ubushobozi bwacu bwo guha Imana n'abakene.
(5) Gukoresha inguzanyo si ikindi kintu kitari kunanirwa gushimishwa n’ibyo dufite (icyaha cyo kutanyurwa) (Abafilipi 4:11; 1 Timoteyo 6:6-8; Abaheburayo 13:5). Ukunda ibintu ntanyurwa, ariko uwubaha Imana yiga kunyurwa.
(1) Ntukagure ikintu utishyuye niba bishobora kukubuza umudendezo wawe mu by'amafaranga.
(2) Ntugafate ideni uyu munsi rishingiye ku bitaraba (nk'izamuka ry'ibiciro cyangwa ibintu bishobora kugurishwa). Ibi ni ugukabiriza Imana n'ubusumbabyose bwayo.
(3) Ntugafate ideni ry’inzu utarabona aho uzakura amafaranga
(4) Ntugashyire amafaranga mu bikenerwa buri munsi, ibyo kurya, n’ibyo kwishimisha.
(5) Ntugashyire amafaranga mu bintu bita agaciro vuba, keretse iby'igihe gito (ni ukuvuga iminsi 30-90).
(6) Ku bintu bigenda bizamura agaciro, nk'amazu cyangwa nk'imari yashowe, ntugasabe inguzanyo zirenze ubushobozi bwawe byagusaba gutanga amafaranga yiyongera ku ngwate bibaye ngombwa ko igurishwa.
(7) Ntukemere imyenda (uretse iyo utangaho ingwate) igusaba ibirenze 20% y'ayo wagombye gukoresha imuhira. Jya ugambirira kutarenza 10%.
(8) Ntukemere inguzanyo utangaho ingwate (harimo ubwishingizi n'imisoro) zirenze 25 cyangwa 30% y'ayo wagombye gukoresha imuhira.
(1) Ese koko ndayikeneye?
(2) Ese nayisabye Imana ntegereza bihagije ko isubiza?
(3) Ese ndambirwa vuba nkaba nshaka kwishimisha vuba?
(4) Ese Imana irimo iragerageza ukwizera kwanjye, ibyo mpa agaciro, ibintera gukora ibyo nkora n'ibindi?
(5) Naba narakoresheje nabi amafaranga Imana yampaye ngura iki kintu cyangwa se nanyuranije n'amahame y'Imana ku by'amafaranga?
(6) Ese numva nsindwa na:
(1) Kubw'umurimo wayo w'ubuntu: Ku bw'ubusabane na Yo, gutanga kugomba kuba imbuto y'ubuntu bw'Imana bukorera mu bugingo bwacu kugira ngo duhe Imana ubugingo bwacu bwose no gutanga nk'ibisendera kuri uko kwitanga kwa mbere (2 Abakorinto 8:1-2, 6-7; 9:9-11).
(2) Mu kwizera: Yasezeranije kuduha ibyo dukeneye; (2 Abakorinto 9:7 n'imirongo ikurikira; Abafilipi 4:19).
(3) Dufite umugambi: Tugomba gutanga mu bwitonzi no mu masengesho. “Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7).
(4) Buri gihe: “Ku wa mbere w'iminsi irindwi” bizana gutangana umwete na gahunda. Ibi bitera gutanga iteka bijyana bitekerezo byiza mu bikorwa.
(5) Umuntu ku giti cye: “Umuntu wese muri mwe” azane ibikenewe na buri mwizera kandi buri wese afate gutanga nk'uruhare rw'umuntu ku giti cye nk’uzabibazwa (1 Abakorinto 16:2).
(6) Ku buryo bukurikije gahunda: “Abike nk'uko atunze”: hakenewe uburyo amafaranga y'umurimo w'Imana ashyirwa ku ruhande, akabikirwa gutangwa, kugira ngo adakoreshwa mu bindi (1 Abakorinto 16:2).
(7) Hakurikijwe ayinjira: Mu Isezerano Rishya, gushyira ku ruhande amafaranga ugomba gutanga (nka kimwe mw'icumi) byasimbuwe n'ihame ry'ubuntu ryo gutanga ku bwende, n'intego, kandi mu buryo bukurikije ayinjiye. Igipimo cy'ubu ni “nk'uko atunze” (1 Abakorinto 16:2), “babutanze ku bwende bwabo (2 Abakorinto 8:3), kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo atunze birahagije; ntawe ukwiriye gutanga ibyo adafite. Simvugiye ntyo, kugira ngo abandi boroherwe, na mwe ngo murushywe. Ahubwo ni ukugira ngo munganye...” (2 Abakorinto 8:12-1; Mariko 12:41-44), kandi “umuntu wese...adahatwa” (2 Abakorinto 9:7).
“Uwigishwa Ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose” (Abagalatiya 6:6; reba na 1 Timoteyo 5:17-18). Niba itorero rigomba kugira urufatiro rukomeye rw'indi mirimo yo kwamamaza Ubutumwa, birumvikana neza ko gutanga bigomba kuba iby'ibanze byacu mu gutanga.
Ibi birimo za misiyoni, amatsinda afatiye ku itorero n'abantu bari muri iyo mirimo (3 Yohana 5-8).
Abatishoboye ubwabo cyangwa abahuye n'ibibazo bagomba gufashwa uko tubishoboye. Abanga gukora ntibagomba gufashwa (1 Yohana 3:17; Yakobo 2:15-16; Abagalatiya 6:10; Abaheburayo 10:33-34; 13:1-3 hamwe na 2 Abatesalonike 3:6-10).
Inshingano yacu ya mbere ni ab'inzu y'abizera, ariko tugomba no kugera ku bandi uko dushoboye (Abagalatiya 6:10).
Ijambo “kimwe mu icumi” rivuga “icya cumi.” Mu Isezerano rya Kera, icyakora, biragaragara ko uwera wo mu Isezerano Rya Kera yagombaga gutanga nibura ibya cumi bibiri cyangwa bitatu ku mwaka.
(1) Icya mbere cyari kimwe mu icumi cy'ibyo atunze byose (Abalewi 27:30-33). Iki cyahabwaga Abalewi ku bw'umurimo wo mu rusengero (Kubara 18:20-21).
(2) Icya kabiri cyavanwaga mu byungutswe n'ibyasigaye hamaze gutangwa kimwe mu icumi cya mbere. Iki cyari icy'iminsi mikuru n'ibitambo by'Uwiteka (Gutegeka 12:17-18; 14:22). “Iri tegeko ryabonwaga n'abasobanura amategeko y'Abayuda nk'icya cumi cya kabiri (reba Abalewi 27:30 no Kubara 18:21 kuri kimwe mu icumi cya mbere; n’amagambo y’ubusobanuro yo muri Malaki 3:8), cyagombaga kuzanwa mu buturo bwera ari imyaka cyangwa amafaranga. Uko bigaragara ugitura yagombaga gukoresha igice cyacyo ku buturo bwera nk'ituro ryererejwe (imirongo ya 26-27).”234
(3) Ikindi cya cumi cyatangwaga buri mwaka wa gatatu ku bw'imibereho myiza y'Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n'abapfakazi (Gutegeka 14:26-29). Iki cya cumi cya gatatu gishobora kuba gitandukanijwe n'icya kabiri, nubwo tutabihamya. Ku giciro icyo ari cyo cyose, buri muryango w'Abayuda wari ufite inshingano yo gutanga atari 10% ahubwo hafi 19%.
Niba icya cumi ari ubushake bw'Imana uyu munsi, noneho ni ukuvuga ko kimwe mu icumi abizera batanga ari gike ku gikwiriye.
Kubera ko icya cumi cyari ngombwa mu Isezerano rya Kera, cyari nk'umusoro aho kuba impano yatangwaga mu gihe Imana yayoboraga Abisirayeli. Mu by'ukuri, Isezerano rya Kera akenshi rivuga “ibya kimwe mu icumi n'amaturo” bitandukanywa bityo. Frieson aravuga ati, “Ni yo mpamvu kudatanga 'icya cumi cyuzuye' byashoboraga kwitwa kwiba.”235 Niba umwe mu bantu b'Imana yarashakaga kwerekana kuramya Imana kwe kubwo gutanga ku bwende, byagombaga kuba ibirenze ibya cumi by'ibyo yunguka yagombaga gutanga (Gutegeka 16:6,11; 1 Ngoma 29:6, 9, 14).
Hari ibigaragaza neza ko gutanga icya cumi mu bihe bya none atari iby'abizera. Hari abantu bubaha Imana bigisha gutanga icya cumi, bagatsimbarara kuri Teolojiya yo mu Isezerano rya Kera idakoreshwa mu bihe by'itorero rya none. Ibikurikira bitangwa nk'ibibihamya.
Kimwe mu icumi cyo mu Isezerano rya Kera cyari igice cy'amategeko y’ubukungu yo mu Isezerano Rya Kera ariko Isezerano Rishya ryigisha neza ko abizera batari munsi y'amategeko (Abaroma 6:14; 7:4, 6; 8:3; 2 Abakorinto 3:11; Abagalatiya 3:19-25; 4:21-31). Aha hari uburyo bubiri bwibandwaho.
(1) Abizera ba none ntibagengwa n'amategeko y’iby'ubukungu, y’iby’imibanire n’abandi n’ay’iby'idini byo mu mategeko yo mu Isezerano Rya Kera. Aya mategeko yari ay'igihe gito kugeza ku kuza kwa Kristo. Kuza kwa Kristo n'Isezerano Rishya, nk'uko rikoreshwa ku itorero, byakurikiye kandi byuzuza Isezerano rya Kera n’amategeko aruseho, amategeko y'Umwuka w'ubugingo muri Kristo Yesu abashisha abizera gusohoza iby'Umwuka kandi bikiranuka by'amategeko ariko ku bwo kuyoborwa n'Umwuka aho kuba ibitegetswe n'amategeko.
(2) “Amategeko” mu Baroma 6:14 ni ANARTHROUS. Ni ibyerekana uko ibintu bimeze. Ntibivuga itegeko ryihariye, nk'amategeko yo mu Isezerano Rya Kera, ariko itegeko iryo ari ryo ryose. Ibi bivuga ko tutagengwa n'amategeko ayo ari yo yose cyangwa amategeko y'inyuma cyangwa amabwiriza agomba kutwereka uko tugendana n'Imana. Nubwo turi abatagira amategeko, kuba tugengwa n'amategeko ya Kristo (1 Abakorinto 9:21; Abagalatiya 6:2), igipimo cy'uko dutanga mu bihe by'itorero si umubare ushyirwaho n'amategeko y’inyuma cyangwa y’uburyo buduhata. Ibi bishobora kubamo icya cumi mu bihe by'amategeko cyangwa mbere y'uko amategeko abaho, kubera ko uko biri kose, igihe umubare runaka ushyiriweho abizera ngo bawutange, bihinduka amategeko y'iby'inyuma aho kuba iby'imbere mu muntu no kuyoborwa n'Umwuka w'Imana (Abaroma 8:14; Abagalatiya 5:1, 18, 24, 25).
Isezerano Rishya ritwigisha ko gutanga mu bihe by'itorero bigomba gukorwa hakurikijwe umurimo w'ubuntu cyangwa kuyoborwa n'Umwuka Wera (2 Abakorinto 8:1-3, 7; 1 Abakorinto 16:2; 9:7). Mu gukomezanya n'ibi, iyo dufunguye Isezerano Rishya nta tegeko tubona rikomeza icya cumi ku bizera. Ijambo “icya cumi” ntirikoreshwa mu Isezerano Rishya nk'itegeko cyangwa ibwiriza ku itorero. Mu by'ukuri, rikoreshwa gusa mu by’amateka aho ryari ryerekeye mu by'ubukungu bwo mu Isezerano Rya Kera, ariko nta na rimwe ryakoreshejwe mu buryo rigaragaza ko ari itegeko ku itorero.
Matayo 23:23; Luka 11:42. Ibi bice byombi byerekeye Isirayeli. Kristo yabwiraga Abayuda bo muri icyo gihe bakiri munsi y'amategeko. Bari bagitamba ibitambo mu rusengero.
Luka 18:12 havuga iby'amateka y'amasengesho y'Umufarisayo wiyitaga utunganye ariko wari ukiri munsi y'amategeko na mbere yo kuza kw'Umwuka kandi mbere yo gutangira kw'ibihe by'itorero.
Mu Baheburayo7:5-9 havuga ku by'amateka yerekeye Aburahamu wahaye Melkisedeki icya cumi. Bamwe bakoresha iki gice nk'igihamya ko icya cumi ari itegeko umunsi wa none. Bavuga ko byabanzirizaga amategeko, bityo byashoboraga gukoreshwa nk'ibituyobora muri ibi bihe. Ariko hari ibintu bibiri bidahuje n'ibyo bitekerazo:
Ibindi byakorwaga mu Isezerano Rya Kera byabanjirije Amategeko, ariko ntibikoreshwa nk'ibyitegererezo cyangwa ibyangombwa ku itorero. (a) Iby'isabato byabanjirije amategeko (Abaheburayo 4:3-9), ariko byasimbujwe uwa mbere w'iminsi irindwi, kandi ibyo ntibivugwa nk'itegeko. (b) Gukebwa na kwo kwabanjirije amategeko (reba 4:9-13), ariko kwasimbuwe n'umubatizo. (c) Mu buryo nk'ubwo icya cumi na cyo cyabanjirije amategeko (Abaheburayo 7:5-9), cyasimbuwe no gutanga hakurikijwe ibyungutswe (1 Abakorinto 16:2). Gutsimbarara ku cya cumi ni ukutumvira amategeko yo mu 1 Abakorinto 16:2.
Gutanga hakurikijwe icya cumi bibangamira gutanga hakurikijwe uko ubuntu bw’Imana butuyoboye nk'uko bivugwa mu Isezerano Rishya. Reka nsobanure.
Abizera benshi batanga kimwe mu icumi cyabo kandi nta na rimwe bavuga ko bashobora (ndetse bagombye) gutanga ibirenzeho. Mu by’ukuri, gusaba icya cumi abizera bose ni ukutumvira amahame ari mu 2 Abakorinto 8:12-15 kubera ko icya cumi cyahinduka kutanganya. Kubw'ibi ndashaka kuvuga ko byaba ari umutwaro kuri bamwe, no gutuma bamwe badatanga hakurikijwe ibyo kunganya no gukurikiza ubuntu (1 Abakorinto 16:2). Reba ibikurikira:
(1) Gutanga icumi ku ijana ku muntu umwe bishobora kugereranywa no “kubiba bike” mu gihe yatangaga akurikije ibyo yunguka.
(2) Gutanga icumi ku ijana ku wundi byashobora kugereranywa no “kubiba byinshi,” mu gihe yatangaga akurikije ibyo yunguka.
(3) Gutanga icumi ku ijana kuri bamwe bishobora kuba gutanga ibirenze ubushobozi bwabo kandi bishobora kugereranywa no, gutanga “hadakurikijwe ibyo bafite” (reba 2 Abakorinto 8:12; 9:6).
(4) Ibi bivuga ko bamwe boroherezwa uruhare rwabo kubera ko bafite byinshi mu gihe abandi bababazwa n'icya cumi bahatwa kubera ubukene bwabo (2 Abakorinto 8:13)
(5) Gutanga kubw'ubuntu bugereranije mu Isezerano Rishya bikuraho ibi kandi bikazana ibyo Pawulo yita "kunganya” (2 Abakorinto 8:14-15). Reba urugero ruri hepfo rwerekeye gutanga ku bw'ubuntu nk'uko umuntu atunze.
(6) Ibi bivuga ko kuba igisonga cyiza cy'iby'Imana itanga, abizera batunze byinshi batanga byinshi kubera ubutunzi bwabo bwinshi, atari amafaranga gusa ahubwo hakurikijwe ijanisha (20, 30% cyangwa n’arenzeho), mu gihe abakene batanga make ku ijana, ayo batanga bakurikije uko bagendana n'Umwami. Bashobora gufata icyemezo cyo gutanga bitanga nk'ab'i Makedonia, ariko bigomba kuba bivuye mu murimo w' Umwuka w'Imana atari ibyo amategeko y'itorero asaba ku cya cumi. Ni koko, icya cumi gihambira abantu mu buryo butangana. Bitekerezeho. Mugihe utanga icya cumi, ushobora kuba ubiba bike.
Ikibazo gikomeye ni iki: Bivuga iki gutanga hakurikijwe ibyo umuntu yunguka? Ni gute umuntu ashyiraho ayo atanga (ijanisha)? Biroroshye cyane kumenya kimwe cya cumi cy'ikintu, ariko angahe ni “nk'uko abigambiriye mu mutima,” cyangwa “uko atunze,” cyangwa “ibyo ashobora kubona,” cyangwa “kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite...” Ayo ni angahe?
(1) Si umubare runaka, cyangwa ikinyejana runaka, ahubwo ni akurikije ibyo afite, ibyo umuntu akeneye, no ku by'abandi bakeneye, harimo n'umurimo wa Kristo cyangwa umurimo w'itorero ryigenga.
(2) Abafite bike bashobora gutanga ibike bashobora kubona (2 Abakorinto 8:2-3)
(3) Abatagira icyo bafite, babishaka, ntibategerezwa kugira icyo batanga (2 Abakorinto 8:12).
(4) Abafite ibidahagije (ibikenewe bya ngombwa) bashobora guhabwa n'abafite ibirenze ibyo bakeneye bityo hakabaho kuringaniza, uburyo bwo kunganya (2 Abakorinto 8:13-15). Ibi ntabwo ari sosiyarizimu cyangwa kominizimu bihata kandi bagashaka kunganya bitita ku busumbane bw’abantu no gutandukana kwabo mu murimo ukomeye, mu mpano, n'impamvu ibatera gukora ibyo bakora (reba 2 Timoteyo 6:17 n'imirongo ikurikira).
(5) Imana ntisaba abafite byinshi guhinduka abakene cyangwa ngo bagire umutwaro ku buryo abandi bahindurwa abakire (2 Abakorinto 8:13). Kunganya kuvugwa aha ku byo gutanga hakurikijwe ibyo umuntu atunze kurimo ibice bibiri: (a) Harimo gufasha abantu hakurikijwe uko bakennye kugeza aho babasha kwihaza ku by'amafaranga bitewe n’uko bakora (Abefeso 4:28; 2 Abatesalonike 3:10-15). Ntidutangira kugira ngo abandi babeho mu buryo bworoshye cyangwa ngo bagere ku gipimo nk'icy'abandi. (b) Ibi bitera kunganya mu buryo bw'uko abafite bike batanga bike n'abafite byinshi bagatanga byinshi kandi bagafata umutwaro munini mu gutanga.
(6) Abafite byinshi bagomba kuba abakire mu bikorwa byiza; bakwiriye gukoresha ubukire bwabo batanga ku bwa Kristo (2 Abakorinto 8:14; 2 Timoteyo 5:17-18).
(7) Abungukirwa mu butunzi ntibivuga ko bagomba kugera ku gipimo cy'imibereho gikura buri kanya, cyangwa ngo babe abasesagura, ahubwo bakwiriye gutanga kurushaho, atari mu mubare gusa ahubwo mu kigereranyo cy’ibyo batanga. Niba abizera uyu munsi bitangira gutanga bakurikije uko bunguka, abenshi bagombye kuba batanga ibirenze icumi ku ijana. Ibarura ryerekanye, icyakora, ko abizera benshi batanga ibitarenze 3-5%.
Gutanga hakurikijwe inyungu ni ugutanga ukurikije uko Imana iba yaguhaye imigisha, nk'igisonga gishaka gushora ubugingo bwacyo mu butunzi bwo mu ijuru. Gutanga hakurikijwe uko umuntu yunguka ntibivuga gutanga ibirenzeho gusa, ahubwo ni ugutanga igice kinini cy'ibyo umuntu yunguka - ikinyejana kinini gishowe mu murimo w'Imana.
Mu gutanga hakurikijwe ibyo umuntu yunguka:
(1) Ikidutera gutanga ni imigisha y'Umwuka w'Imana, kwongera kubyara imbuto no kuzana ikuzo ry'Imana (2 Abakorinto 9:8-15).
(2) Igipimo cyacu cyo gutanga ni imigisha y'Imana ifatika (1 Abakorinto 16:2).
Umwizera A yunguka FRW 20.000 ku mwaka maze agatanga icumi ku ijana ari yo FRW 2.000. Umwizera B yunguka FRW 50.000 ku mwaka maze agatanga icumi ku ijana ari byo FRW 5.000. Umwizera B yatanze FRW 3.000 ku mwaka kurusha Umwizera A ariko ibi si ukunganya kuko Umwizera A asigarana FRW 18.000 naho Umwizera B aba agifite FRW 45.000 asigaranye, akubye inshuro zirenze ebyiri ayo umwizera A asigarana. Umwizera B yashobora gutanga 20% (FRW 10.000) kandi akagira FRW 40.000 asigarana yo kumutunga kandi akubye inshuro zirenze ebyiri ayo Umwizera A asigarana.
Luka 16:10-11: Muri rusange, Imana ntiduha ubutunzi bwinshi ngo tubucunge tutaragaragaza ko turi abiringirwa ku byo dufite ubu.
2 Abakorinto 9:8-11: Gutanga kwacu ntikuzigera kuba gutubirwa kwacu; Imana ntizadushumbusha ibyo twatanze gusa, ahubwo izongera ubushobozi bwacu bwo gutanga uko dutanga byinshi. Intego aha si ukwongera ubutunzi bwacu, ahubwo ibyo dutanga.
Ihame shingiro: Ibyo dutunze biterwa n'uko tubona iby'agaciro mu bugingo (Matayo 6:22-23).
Uko Bibiliya ibibona: Ubutunzi bwacu bugomba kuba mu ijuru (Matayo 6:19-20).
Impamvu za Bibiliya:
(1) Ubutunzi bwacu bwo mu ijuru buhoraho (Matayo 6:20; 1 Petero 1:4).(2)
(2) Ubutunzi bwacu bwo mu isi ni ubw'igihe gito kandi bushobora gutakara tukabubura. Ntituzajyana ubutunzi bwo mu isi hamwe na twe (Luka 12:20-21; 1 Timoteyo 6:7).
(3) Ubutunzi bwacu bwo mu isi ntibuhaza kuko butabasha kugura umunezero nyakuri cyangwa icyubahiro (Yesaya 55:1-3; Luka 12:15, 23; Umubwiriza 5:10).
(4) Ubutunzi bwacu bwo ku isi ntibushobora kwongera ubugingo bwacu cyangwa kuduha umutekano (Luka 12:16-21).
(5) Ubutunzi bwacu bwerekana ibyo dukurikirana n'ibyo duha ibanze. Hatariho ubutunzi nyabwo, twakurikirana ibitari byo no gushaka ibitagira umumaro mu bugingo bwacu (Matayo 6:21; Luka 12:34; 1 Timoteyo 6:9-10; Luka 19:23-26).
(6) Ubutunzi bwacu buruta ubundi bwose ni ukwubaha Imana twishimye (1 Timoteyo 6:6; Abaheburayo 13:5; Abafilipi 4:11-12; Imigani 15:17; 16:8; 17:1).
Ubusobanuro bwa Bibiliya: Ubutunzi bwo mu ijuru bugizwe n'amakamba, ingororano, n'inshingano abizera bazaherwa ku ntebe y’imanza ya Kristo kubw'ubusonga bwiringirwa (Luka 19:16-19; 1 Abakorinto 3:12-15; 9:25; 1 Abatesalonike 2:19; 2 Timoteyo 4:8). Ubwiza buzaheruka ni ubwiza bw'Imana (1 Petero 4:11; Ibyahishuwe 4:9-11).
Umugaragu ntashobora gukeza abami babiri. Ntidushobora gukorera Imana n'ubutunzi (Luka 16:1-13, reba Matayo 6:24).
Impamvu za Bibiliya: Ntibishoboka gukeza abami babiri. “Kuko abasha kwanga umwe, agakunda undi; cyangwa yaguma kuri umwe, agasuzugura undi” (Luka 16:13).
Uko Bibiliya ibibona:
(1) Luka 16:1-2: Ubugingo ni ubusonga kandi twe turi buri wese abagaragu b'Imana bazabazwa uburyo twakoresheje ubusonga bwacu Murekeraho gutekereza nka ba nyiribintu. Mutangire gutekereza nk'abakoreshwa.
(2) Luka 16:1, 11-12: Mbese dusesagura ibyo Imana yaduhaye mu bugingo bwacu cyangwa tubikoresha neza ku bw'ikuzo rye?
(3) Luka 16:10: Amafaranga, mu buryo bw'agaciro nyakuri, ni ikintu “gito,” icyakora, kwiringirwa mu bintu bike (amafaranga) byerekana kwiringirwa kwacu mu bintu byinshi (iby'agaciro k'iteka).
(4) Luka 16:11: Uko dukoresha amafaranga ni igipimo cyo gukiranuka.
(5) Luka 16:11: Amafaranga si ubutunzi nyakuri
(6) Luka 16:12: Amafaranga agomba gukoreshwa mu bwenge no mu kwiringirwa nk'ibigize ubusonga bwacu buva ku Mana.
(7) Luka 16:12: Amafaranga n'ibyo agura, iyo tutitonze, bishora kutubera umwami (databuja).
Uko Bibiliya idushishikaza:
(1) Mbese ndi umugaragu w'amafaranga n'ubutunzi bw'isi? Ese birashoboka ko ndi we nkaba ntabizi? Dukwiriye guhitamo gukorera amafaranga cyangwa Imana!
(2) Mbese ibyo gukurikirana ubutunzi bw'isi kwanjye bituma ndeka imico n’inshingano byo gusa na Kristo byanjye? (a) Umutima utaducira urubanza; (b) Kwanga umugayo, kwitwara neza; (c) Ubucuti; (d) umuryango (umugore, umugabo, abana, imiryango ya ba data bukwe); (e) Icyubahiro; (f) Ikuzo ry'Imana, n'ibindi.
(3) Mbese nita ku by'ubutunzi bw'isi n'amafaranga kurusha uko nita ku bucuti bwanjye n'Umwami no gukurikira iby'ubwami bwo mu ijuru? (a) Iby'ibanze; (b) Gukoresha igihe cyanjye, aho n'uko ngikoresha; (c) Mbese ntekereza iki ku byerekeye – amafaranga n'ibyo nkeka ashobora kugura cyangwa ku Mana n'ibyiringiro byanjye muri Yo?
(4) Mbese nshakira mu mafaranga n'ubutunzi bw'isi (icyubahiro,umwanya, ibyishimo, ubutunzi, n'ibindi) ibintu Imana yonyine ishobora gutanga? (a) Umunezero, ibyishimo nyakuri; (b) kunezerwa; (c) Amahoro yo mu mutima; (d) Umutekano; (e) Intego iba ibifite umumaro mu bugingo.
Niba igisubizo cyawe ari Yego kuri kimwe muri ibi bibazo, amafaranga yahindutse umwami wawe ku rugero runaka!
Tumaze kwiga aya mahame, reka twibaze ikibazo: Mbese mfite ubushake bwo kwitangira aya mahame nk'uburyo bw'ubugingo ngo mpinduke igisonga cyiza cy'ubuntu bw'Imana? Imana iturinde kujya ku gicaniro cy'ikimasa cya zahabu y'ubutunzi.
Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze, ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y'ubusuhuke bwanyu mutinya. Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na basekuruza wanyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ni yo ya Kristo (1 Petero 1:1719).
234 Ryrie Study Bible, Expanded Edition, NASB, footnote, p. 298.
235 Garry Frieson, Decision Making and the Will of God, Multnomah Press, Portland, 1980, p. 357.
Mu gishushanyo cy'Ijambo ry'Imana nk'ibyo kurya byacu bya ngombwa, iyi mirongo yerekana umumaro wo gushishikaza kw'Ijambo ry'Imana mu kudutera inkunga, imbaraga, n'ubushobozi ku murimo. Kubaho no gutungwa n'Ijambo ry'Imana bituma dutegera ugutwi ijwi Ijambo ry'Imana, bikadutera kugira umutwaro, ubushake, n'ubutwari ku murimo w'Imana tutitaye ku bwoba bwacu cyangwa inzitizi duhura na zo. Ibyanditswe bidushyira mu bumwe n'Imana ubwayo n'umutima wayo.
Muri Ezekiyeli 2:8 na 3:1 “Urye” ni igishushanyo cyo gutungwa n'Ijambo ry'Imana no kwuzuza imitima yacu n'ukuri kwayo. Ibi birumvikana, bitujyana mu bushobozi bwo kwumva no gukurikira itegeko ryayo.
Amaze kubwirwa ngo arye, umuhanuzi yabwiwe “kugenda;” ni ishusho yo kugenda no gufasha hakurikijwe impano no kuyoborwa n'Umwami kwihariye mu bugingo bwa buri mwizera. Ariko nitudatungwa n'Ijambo ntituzaritegera amatwi, cyangwa ngo tubashe gukurikira mu by'Umwuka.
Hanyuma umuhanuzi yabwiwe, “kubwira ab'inzu y'Abisrayeli.” Uyu wari umurimo n’umuhamagaro byihariye by'Imana kuri uyu muhanuzi. Byari ubushake bw'Imana kuri Ezekiyeli, ariko bite kuri twe muri rusange n'umuntu ku giti cye nk'abizera umunsi wa none?
Ingaruka z'ibice bya 2 na 3 bya Ezekiyeli zishobora gutakara kuri twe kubera igitekerezo kiri rusange mu itorero rya none, ariko ni ibinyoma kandi bishyira uburingiti butose ku murimo w'itorero wo kwamamaza Ubutumwa. Abenshi bashobora kuvuga ko iki gice kivuga abavugabutumwa n'abapasitoro gusa. Igitekerezo ni uko abantu nk'abo bafite umuhamagaro w'Imana ku bugingo bwabo; ni abakozi b'Ijambo ry'Imana. Nyamara igice kinini cy'umubiri wa Kristo ntibakora umurimo w'ivugabutumwa no kwamamaza Ijambo ry'Imana.
Mu bihe by'itorero buri mwizera ni umutambyi w'Imana kandi yahamagariwe n'Imana umurimo wayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi hakurikijwe impano ze. Byongeye, buri mwizera agomba gukora umurimo w'ivugabutumwa, kugirira abandi impuhwe, gufasha, no muri rusange, gukora imirimo myiza (Tito 3:8, 14; 2 Timoteyo 4:5; 1 Petero 2:1-10; 4:10-11).
“Nuko” ryerekana igisubizo cya Ezekiyeli. Mu mucyo w'uvuga n'icyo umuzingo (Ijambo Ryera ry'Imana) ukubiyemo, ibikurikira ni ngombwa kandi birumvikana – “Mbumbura akanwa.” Ibyo guhishurwa ni igisubizo gikwiriye. Kubumbura akanwa byerekana kuba witeguye kwigishwa, gusonzera ijambo, n'umutima ushaka kwiga rwose.
“Angaburira...” Imana yonyine ni yo ishobora kutugaburira no gutuma dusobanukirwa Ijambo ku bw'umurimo w'Umwuka Wera. Ariko nitutabumbura akanwa kacu, niba tudasonzeye Ijambo, kandi niba tutabona umwanya, ntishobora kutugaburira no kuduha imbaraga mu Ijambo Ryayo.
Imana yarimo ibwira Ezekiyeli gukanja neza no gusobanukirwa ibyo kuba umwigishwa w'Ijambo ry'Imana. Yarimo inamubwira ko ubu butumwa bugomba kwuzura ubugingo bwe; agomba kwuzura ubwo butumwa. Ariko ni kuki?
Soma witonze kandi utekereza kuri Ezekiyeli 3:3-15.
Iyo tutabaho mu Ijambo ngo turyemerere kwuzura imitima n'ubugingo, dushobora kunanirwa gukora umurimo w'Imana, cyangwa tukawukora kubw'impamvu zidakwiriye - kandi buri gihe nta gitekerezo cy'umugambi w'Imana ndetse nta byishimo biva ku Mwami. Byongeye, iyo tugeze mu ngorane, kandi duhora tuzigwamo, dukunda kwiruka no kwiyambura ikanzu. Ezekiyeli yahawe inshingano ikomeye, ariko Ijambo ry'Imana mu mutima we ryamuhaye imbaraga rimuha gukomera no gushikama arwanya ingorane yahuraga na zo (3:8-10).
Mu murongo wa 14, tubona guhinduka kwabaye mu mutima wa Ezekiyeli kwazanywe n'Ijambo ry'Imana n'umurimo w'Umwuka w'Imana. Uko yinjiraga mu bumwe bw'Ubutumwa bw'Imana n'ikuzo ry'Imana, yatangiye kwumva uburakari bukiranuka bw'Imana ku byaha by'Abisrayeli no gukomeza kugomera Imana kwabo.
Ibivugwa muri iki gice ni ibyo kuza k'umugaragu ubabazwa w'Umwami, n'umurimo We uhagije wo ku musaraba aho yikoreye ibyaha byacu mu mubiri We, aho yakomerekejwe ku bwacu, utariwacumuye agapfa nk'inshungu y'abanyabyaha. Kubera ibyo Mesiya yakoze, impano yo muri iki gice ishobora gutangwa.
“Ye.” Ubu ni uburyo bwo kuduhamagarira gutega amatwi.
“Yemwe.” Uku ni uguhamagara rusange. Nta n'umwe usonewe; biri kuri bose. Biboneka kuri buri wese kandi bose baragukeneye.
“Abafite inyota.” Inyota yerekana ubushake bukomeye no gukena gukomeye. Biduhamagarira kubona ko ubugingo budashobora guhaza ibikenewe by'imbere mu muntu. Uku ni uguhamagarira abantu bumagajwe n'iyi si, bashaka ikindi kintu kirenzeho kandi bashaka agakiza k'Imana.
“Nimuze.” Inshuro eshatu iri jambo rikoreshwa mu kwerekana icyo Imana itanga n'ubugingo bushimisha kandi bufite umumaro. Imana iravuga iti “nimuze.” Iravuga iti, “Mfite ibyo mukeneye kandi nshaka ko mutunga.”
“Ku mazi.” Ibi bigaragaza imigisha myinshi n'iby'uko agakiza k'Imana nk'uko kahishuwe muri kristo no mu murimo We kandi Ijambo ry'Imana rishobora guhaza inyota n'ibyo umuntu akeneye.
“N'udafite ifeza na we naze; nimuze mugure murye; nimuze mugure vino n'amata, mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.” Ibi bivuga iki? Ni gute umuntu yashobora kugura adatanze ifeza?
Ibyo Imana itanga ni iby'ubuntu busa. Si ifeza, imbaraga, cyangwa icyubahiro, nta na kimwe cyagura ibyo Imana ishaka kuduha. Ni impano y'ubuntu bwayo kubw'impano y'Umwana wayo waguze ugucungurwa kw'umuntu (Ibyahishuwe 21:6; 22:17).
Ijambo “mugure” rikoreshwa mu buryo bwo kugira cyangwa kubona, ariko, nk'uko tubwirwa, dushobora kugura nta mafaranga. Ijambo “mugure” ni Igiheburayo, shabar. Ryavugaga “kumena” hanyuma, “kugura.” Ryakoreshwaga ku mpeke zimenwa n'urusyo, cyangwa ku biryo bimena inzara (gereranya ijambo ry'ibyo kurya bya mu gitondo bavuga ko ubirya aba “yica umwaku,” mu Cyongereza bavuga “kumena kwiyiriza” ). Bityo Imana iduhamagarira kutagura no gutunga gusa, ndetse no kurya. Igitekerezo hano ni ukubona umutsima no kurya.
Nk'uko imirongo ikurikiraho ibyerekana neza, Imana irahamagarira umuntu kuza, gutega amatwi no kurya ku Ijambo ry'ubugingo bizana kwizera (Abaroma 10:17). Petero, mwibuke, atubwira ko kwizera kurusha igiciro izahabu ishira (1 Petero 1:7). Kuki? Kubera ko kwizera ari umugende tuboneramo agakiza k'Imana n'imigisha myinshi (Abefeso 2:8, 9).
“Vino n'amata.” Agakiza k'Imana n'imigisha yako bigaragazwa n'ibi bimenyetso bibiri. Vino akenshi yakoreshwaga mu minsi mikuru yihariye kandi ikerekana ibyishimo n'umunezero bizanwa n'agakiza k'Imana. Amata yerekana kubeshaho, gutangwa n'igaburo nk'uko ibyo kurya bitanga ubuzima.
Mu buryo bw'ikibazo kandi binyuze ku muhanuzi, Umwami aduhamagarira kureba ko ubu bugingo nta mumaro kandi ko ibyo abantu bakora ngo babone umunezero cyangwa agakiza atari mpano y'ubuntu bwayo n'ubugingo bwo kubaho bwuzuye bwa Kristo kubw'Ijambo ry'Imana aho dushobora kwumva ijwi ry'Imana.
“Mutanga.” Iri jambo rivuga “gupima.” Ryari ryerekeye ku kubara no gupima ifeza cyangwa izahabu nk'igiciro kirihwa ku kintu.
“Ibitari ibyo kurya nyakuri.” Ni Igiheburayo kivuga, “kuki mutanga ifeza ku bitari umutsima.” Ibi birakomeye kandi birasekeje. Umutsima ni ugaragaza ibibeshaho ubugingo cyangwa igifasha umuntu, umunezero, no kumererwa neza. Ariko muri ibi, icyo umuntu abona si umutsima, ni imbura-mumaro. Intumwa Pawulo atuburira kwirinda imbura-mumaro nk'iyi mu gice cyerekana umumaro w'Ijambo ry'Imana (Abefeso 4:17).
Guhitamo kw'inshinga yo muri Yesaya 55:2a n'iri jambo rihakana, ibitari ibyo kurya, byerekana mu buryo busekeje ko bikomeye kandi ko nta mumaro ubushobozi bw'umuntu bugira cyangwa kubona icyahaza ibyo akeneye atari mu Mana n'umugambi wayo (reba Gutegeka 8:3).
“Mukorera ibidahaza.” “Gukora” aha bivuga, “uburetwa cyangwa agahato.” Ibihembo byacu bituruka ku murimo wacu cyangwa uburetwa.
Abantu bakunze gupima ibyo babonye kubw'umurimo bakorera ibidahaza. Umuntu rero, asigara agendera ku kigurudumu cy'ubukire mu gukurikirana ibintu - umwanya, imbaraga, ibinezeza, ibintu - ashakira umunezero aho utari no mu bintu bidashobora kuwutanga. Mbese umuntu yigera ashimishwa n'ibyo atunze? Amafaranga ahagije ni angahe? Menshi kurushaho! Umunezero ungana ute? Mwinshi kurushaho! Imbaraga zingana iki? Nyinshi kurushaho!
Gereranya iyi mirongo: Imigani 27:20; Umubwiriza 1:8; 4:8; 5:10. Mu muntu haba umwanya ushobora kwuzuzwa n'Imana yonyine; bityo ingingo ikurikiraho iri muri Yesaya 55.
Imirongo ya 2b na 3a iduhamagarira kugenzura Ijambo ry'Imana riruta cyane izahabu, ryerekana kandi rigatanga iby’agaciro nyakuri k'ubugingo.
“Mugire umwete wo kunyumvira, mubone kurya...” Ni hehe twumvira Imana? Ni mu Ijambo ryayo. Igitekerezo ni, ko kubwo gutegera amatwi Ijambo ry'Imana no gutungwa n'ukuri kwaryo, abantu, nta mafaranga cyangwa ibiguzi, bazabona icyo bashakaga ku giciro cyinshi, umurimo, n'umubabaro. Kubona no kugira ukuri kw'Imana bijyana ku kuruhukira no kwishimira imigisha y'Isezerano ry'Imana ritanga agakiza ku bantu bose n'ingaruka zako zose ku bugingo. Aha kandi honyine ni ho soko y'umutekano nyakuri, umunezero n'umumaro mu bugingo.
“Nuko mwirinde uko mwumva.”
(Luka 8:18)
Dushobora gutangira tubaza ikibazo, Bibiliya ni iki mu by'ukuri? Abakristo benshi basubiza ko ari Ijambo Ryera ry'Imana, uburyo bwihariye bwayo bwo kuvugana n'umuntu. Kandi baba bavuze ukuri. Hanyuma dushobora kubaza ikindi kibazo. Niba twizera ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana n'uburyo bwihariye bwo kuvugana n'umuntu, mbese dufata Bibiliya uko ibikwiriye? Mbese twubaha Ibyanditswe n'igihe cyo guteranira gusenga no kwiga iri Ijambo ryavuye ku Mana?
Mbese tumeze nk'uwo Imana yitaho cyangwa ishaka uvugwa muri Yesaya 66:2?
“Uyu ni we nitaho: uwicisha bugufi kandi ufite umutima umenetse, kandi agahindishwa umushitsi n'Ijambo ryanjye.” (NIV) cyangwa nk'uko KJV ibyandika, “ariko uwo nitaho ni umukene n’ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n'Ijambo ryanjye.”
Imana ishaka ko abantu bubaha Ijambo ryayo n'umugambi wayo mu kuryiga no kurishyira mu bikorwa. Ibi bivuga kwumva ijwi ry'Imana mu Ijambo ryayo. Imana ni We Mwami utangaza Ijambo rye kandi amateka ya Bibiliya si inkuru zo gucungurwa gusa ahubwo ni n'inkuru zo gutangaza no guhishurwa kuva ku Mana. Ifite uburyo itangaza Ubutumwa bwayo no kubutwoherereza, na twe tubasha kubusoma no kubwakira.
Mbese si ukuri ko rumwe mu mfunguzo z'ubugingo n'ubumwe bwiza ari ukuvugana n'Imana by'ukuri? Kandi kugira ngo kuvugana n'Imana by'ukuri bibeho, hagomba kubaho gutega amatwi by'ukuri. Iyi ni imwe mu mpamvu zituma tugomba kwita cyane ku kwiga Bibiliya, twaba twenyine cyangwa hamwe n'abandi. Ibi si ukuri ku kwiga Bibiliya gusa, ahubwo no mu bugingo bwacu bw'amasengesho no mu buryo bwose bwo gusengera hamwe. Kuki? Kugira ngo tubashe by'ukuri gutegera Imana amatwi mu buryo bwose bwo gusenga, kandi cyane cyane igihe cyo mu Ijambo ry'Imana.
Dukeneye gutegera Imana amatwi nubwo yahisemo gukoresha abantu kugira ngo ivugane na twe. Byaba byiza kuri buri wese muri twe gushyira mu mutima ishimwe rya Pawulo ku bizera riri mu 1 Abatesalonike 2:13: “Icyo dushimira Imana ubudasiba, ni uko ubwo twabahaga Ijambo ry'UbutumwaBwiza, ari ryo Jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'Ijambo ry'Imana, nk'uko riri koko, kandi rigakorera no muri mwe.”
Uko bikurikirana ni nk'uku:
Hatabayeho ubu buryo bwo kuvugana, ntihashobora kubaho guhinduka mu by'Umwuka nyakuri mu bugingo bw'umuntu. Kubera ibi, Imana yita cyane ku buryo twumva iyo tuyitegeye amatwi.
Waba warabonye inshuro Bibiliya yibanda ku gitekerezo cyo gutega amatwi? Ni ikintu gisubirwamo kenshi mu buryo bunyuranye. Ibi ntibishobora kubaho nta mpamvu.
(1) Ibango ryihariye “Nimwumve Ijambo ry'Uwiteka” riboneka inshuro 32 muri Bibiliya yitwa NIV na 28 muri Bibiliya yitwa NASB.
(2) Amagambo “nimwumve” cyangwa “mutege amatwi yemwe Bisirayeli” aboneka inshuro 6 muri NIV no muri NASB. “Nimutege amatwi” aboneka inshuro 331 kandi ahenshi muri ibi bice mu buryo bumwe herekeye ku gutegera amatwi Uwiteka. “Nimwumve” riboneka inshuro 347, kandi na none ahenshi muri ho herekeye ku kwumva Ijambo ry'Imana.
(3) Tubona kandi n'inshuro nyinshi amagambo nka “tegera ugutwi,” “umva” cyangwa “itondere” n'andi ameze nk'ayo akoreshwa mu buryo bwo guhamagarira umuntu, kandi cyane cyane abantu b'Imana, gutegera Imana amatwi.
(4) Mu Isezerano Rishya, Umwami atuburira kuzirikana ibyo mwumva (Mariko 4:24) n'uko mwumva (Luka 8:18).
(5) Amagambo “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,” aboneka inshuro eshatu mu Baheburayo n'inshuro imwe mu Isezerano Rya Kera (Abaheburayo 3:7, 15; 4:7; Zaburi 95:7).
(6) Inshuro ndwi mu nzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo mu Byahishuwe 2 na 3 dusoma “ufite ugutwi ni yumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”
(7) Muri Mariko 4:9 Umwami yarabuye ati, “Ufite amatwi yumve,” no mu murongo wa 23 yaravuze ati, “ufite amatwi yumve.” (NIV)
(8) Ese ntibikomeye ko rimwe mu mazina y'Umwana w'Imana ari ijambo ry'Ikigiriki logos ryerekeye ku buryo bumwe bwo kuvugana n'abantu? Bivuga “disikuru, ijambo, imvugo, uburyo bwo.” Nka Logos, Yesu Kristo ni Ijambo ry'ubugingo ry'Imana ku muntu. Mose yamwanditseho mu Gutegeka 18:15 ati “UWITEKA Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nka njye, ukomotse muri mwe, muri bene wanyu: azaba ari we mwumvira.” (NIV)
(9) Ariko none ntihariho umuhamagaro wo gutegera Umwami amatwi twitonze, hari n'imbuzi ku byerekeye kwumva amajwi mabi yo muri iyi si mu bice byinshi mu Masezerano yombi, Irya Kera n'Irishya.
Ikivugwa aha kiroroshye. Imana ifite byinshi byo kutubwira kandi kubera ko izi byose kandi ari Imana isumba byose, kandi kubera ubumuntu bwacu bugufi kimwe no kuba twaraguye, ni ngombwa ko dutega amatwi twitonze. Ariko, nk'abantu baguye, ndetse nk'abantu bari baraguye ariko none bakaba bararokowe, dukunze gushukwa n'ibindi bintu, ndetse n'ibintu byiza.
Dushobora mu buryo bworoshye kuba nka Marita, warangajwe n'ibintu, aho kuba nka Mariya wicaye ku birenge by'Umukiza ngo yumve Ijambo rye (Luka 10:38-42).
Nk'uko bigaragazwa mu mugani w'umubibyi, ubutaka, n'imbuto, dushobora kuba nk'ubutaka burimo amahwa, bwuzuye amahwa n'ibitovu bwerekana ibyo kwita ku by'isi kandi biniga Ijambo ry'Imana kandi bikaritera kutera imbuto mu bugingo bwacu (Mariko 4:18-19).
Ni kuki ukeka ko Imana yaremye umuntu ikamuha amaso abiri n'amatwi abiri, ariko ikamuha umunwa umwe? Iki ubwacyo cyagombye kuba isomo rigizwe n'amagambo igihumbi.
Tegera amatwi aya magambo yo mu Migani 20:12: “Ugutwi kwumva, n'ijisho rireba, byombi byaremwe n'Uwiteka.” Mwari mubizi, mbona ari iby'igiciro kandi bitangaje ko Salomo nta kintu yavuze ku munwa. Na wo ni Imana yawuremye, ariko bisa n'aho Salomo atigeze avuga umunwa. Avuga gusa ibikoresho byo kwakira amabwiriza avuye ku Mwami.
Icy'ukuri ni uko dukunze kwihutira kugaragaza ibiri mu mutima ariko tugatinda gutega amatwi. Yakobo atwibutsa ibi bintu: “Nuko rero, bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kwumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19 NIV).
Hamwe n'ibi mu mutima, twagombye kureba Imigani 18:2, “Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka (bizanwa no kwumva), ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.” Gereranya n'Imigani 22:17-19.
Iri somo rirumvikana: Tugomba gutega amatwi kugira ngo tumenya kwizera Umwami. Kudatega amatwi byerekana ko tumaramaje mu gukurikirana ubugingo mu mbaraga zacu n'ubupfu bwacu.
Uburyo Imana ivugana na twe byagombye kutwigisha ikintu kigaragaza ko twagombye gutega amatwi. None ni gute Imana ivugana na twe, kandi ni kuki tugomba gutega amatwi? Mbese dukeneye gukora iki ngo twitegure gutega amatwi twitonze kandi mu buryo buboneye?
Bibiliya ni urutonde cyangwa umushorera wacu w'uburyo bundi bwose Imana ivugana na twe. Niba tugomba gutegera Imana amatwi no kumenya ijwi ryayo mu bundi buryo ikoresha, tugomba gutegera amatwi Ijambo ryayo, Bibiliya. Birumvikana, Imana itugezaho Ijambo ryayo mu buryo bwinshi: ikoresheje abaryigisha mu buryo busanzwe no mu buryo bwihariye nko mu kugira abantu inama, mu guhugura no gukomeza, mu ndirimbo n'umuziki, mu bitabo, amacaseti, sinema, n'ibindi. Icyakora, uburyo bw'ibanze Imana yahisemo, kandi ubwo ubundi bwose bushingiyeho ubwo Imana ikoresha mu bihe by'itorero, ni itorero ryigenga iyo itorero riteraniye kwumva Ijambo ry'Imana. Ibindi bintu birimo amasengesho, kuririmba, guhimbaza, ameza y'Umwami, ariko ishingiro ni ukwamamaza Ijambo ry'Imana (2 Abatesalonike 2:13; 1 Timoteyo 4:11, 13; 2 Timoteyo 4:1-4).
Umwuka Wera ni umwigisha utura muri twe uwo Data wa twese yohereje akoresheje Umwana We ngo ature muri buri mwizera wo mu Isezerano Rishya nk'uwasizwe n'Imana udasanzwe ngo yigishe kandi atume dusobanukirwa ukuri kwo mu Ijambo ry'Imana kandi ngo ribe mu mitima no mu bugingo by'abizera. Umwe mu mirimo Ye y'ibanze muri iki gihe ni ukutugezaho Ijambo ry'Imana – kano yuzuye y'Ibyanditswe.
Kubera ko izo mpano ari iz’igihe gito, z'ishingiro, zo gukora ibitangaza, ntagitanga guhishurwa kwihariye cyangwa gushya, ahubwo akorera mu Ijambo ari rwo rutonde rwo kwizera no gushyira mu bikorwa.
Kugira ngo dushobore gutegera Imana amatwi, gusobanukirwe ukuri, kuramya Umwami, no guhindurwa n'Ijambo kubwo kwizera Imana, Imana yaduhaye Umwuka Wera. Ni umukozi w'Imana wihariye ufata ibya Kristo akabitwigisha tukabyakira kubwo kubyiga ubwacu cyangwa akoresheje abantu batwigisha Ijambo ry’Imana.
Bibiliya yuzuye ingero z'ukuntu Imana ikoresha abantu ngo itugezeho urukundo rwayo, impuhwe zayo, n'ubuntu bwayo. Ibi biza mu buryo bwinshi: rimwe na rimwe mu buryo bwo gukomeza, rimwe na rimwe mu buryo bw'urugero rwo kwumvira Imana, kandi rimwe na rimwe mu buryo bwo gucyaha. Reba ibi bice bibyerekana:
1 Abatesalonike 5:11; Imigani 27:5-6, 17; Yohana 13:34-45; Malaki 3:16; Abefeso5:19-20; 1 Timoteyo 5:1-2; Abefeso 6:4; Abagalatiya 6:1-3; 1 Petero 3:1-2, 7).
Intego yacu y'ibanze muri iyi nyigisho ngufi yerekeye uko Imana Ivugana na twe mu Ijambo no mu Mwuka Wera cyane cyane ku byerekeye ibihe byacu byo gusengera hamwe.
Mbese ibi bivuga iki mu buryo dutegera Imana amatwi? Nk'uko byavuzwe mbere, gutegera Imana amatwi birimo Ijambo ry'Imana n'Umwuka bikorera hamwe mu bwenge no mu mutima by umwizera. N'igihe Imana Ikoresha abantu n'ibitugeraho, tugomba kureba iteka icyo Imana itubwirira mu Ijambo ryayo ritagira amakemwa.
Imana ntivuguruza Ijambo ryayo. Tugomba kwiga gusuzuma ikintu mu mucyo w'Ibyanditswe Byera. Byongeye, ibi bivuga ko tugomba kwemera ko kubera ko Umwuka avuganira na twe mu Ijambo ry'Imana, dukeneye kwiga Ijambo ry'Imana turi twenyine cyangwa turi hamwe n'abandi akenshi uko bishoboka kose.
Ariko gutegera Imana amatwi na none bivuga ikindi kintu. Gutegera Imana amatwi - gushaka by'ukuri ibyo ishaka kuvuga – bisaba kwitegura mu by'Umwuka no kugira uruhare rugaragara ku ruhande rw'umwizera. Kugira ngo umuntu ategere Imana amatwi, agomba kuba yiteguye gutega amatwi. Gutegera Umwami amatwi ni iby'Umwuka.
Ariko uburyo bwose bwo kwiga burimo kwitegura no kugira uruhare. Kubera ibi, Imana yita cyane ku buryo dutega amatwi no gusenga. Yita ku myifatire yo mu ntekerezo zacu n'iyo mu buryo bw'Umwuka iyo dusengera hamwe cyangwa twicaye twenyine twiga Bibiliya.
Ingorane ni uko dushobora kujya mu by'idini tukibeshya ubwacu nk'uko Yakobo atuburira muri Yakobo 1. Dushobora gusa n'abari mu itorero tukikiririza Imana mu mibereho y'inyuma ariko imbere mu buryo bw'Umwuka twibereye ahandi. Ingaruka ni uko tutegera Imana ngo twumve ijwi ryayo kuko twayikuyeho imitima yacu. Twahindutse abapfa gutega amatwi gusa kuko tutiteguye mu buryo bw'umubiri, ibitekerezo, no mu buryo bw'Umwuka kwumva Ijambo ry'Uwiteka.
Guterana n'abandi mu itorero ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo gukurikirana ubugingo mu buryo bwacu. Duteranira mu Itorero atari ukugira ngo duhure n'Imana cyangwa ngo twumve kugira ngo tumenye, dukunde, kandi tumukorere, ahubwo ni ukugira ngo twumve tumerewe neza, kugira ibyo tubona, ngo twumve indirimbo nziza, ngo twumve umuvugabutumwa uzi kwigisha, tubone abantu cyangwa kwiyereka abantu. Duteranira mu itorero ngo twumve tumerewe neza kandi kugira ngo ahari dukundwe n'Imana. Muri ubu buryo, ibyo dukora mu idini ni nk’uburyo bw'ubwishingizi - dutekereza ko ari ukwirinda. Ariko tuba dupfuye niba dutekereza dutyo kubera ko ibitekerezo nk'ibyo bitajyana n'ibyo Imana itubwira mu Ijambo ryayo (Soma witonze Umubwiriza 5:12; Yesaya 29:1, 13; Ezekiyeli 33:30-32).
Bityo, ikibazo cy'ingenzi ni iki: Twakora iki ngo dutegure imitima ku buryo twabasha kwumva Uwiteka ashaka kuvugana na twe, ni ukuvuga, gusobanukirwa ubutumwa no gusubizanya ukwizera no kwumvira ubutumwa bwaba bunyuze mu ndirimbo, cyangwa ubuhamya, cyangwa mu kwigishwa Ijambo ry’Imana.
Nk'uko byavuzwe mbere, uburyo Imana ivuganira na twe mu Ijambo ryayo bibamo iteka umurimo wo kwigisha/kwemeza w'Umwuka Wera w’Imana. Ibi bigaragarira mu bice byinshi ariko turabisobanura twifashishije Abefeso 3:16-19 n’1 Abakorinto 2:9-3:3.
Kuba Imana itugezaho Ijambo ryayo mu murimo w'Umwuka bivuga ko tugomba kuba mu bumwe bwiza n'Umwigisha wo mu ijuru uba muri twe. Ubu ni ubumwe, kwizera ko ariho, twishingikiriza kuri We ngo dusobanukirwe Ijambo ry'Imana (gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa).
Ariko nk'uko tubona mu 1 Abakorinto 3, abizera ba kamere, abadacyaha icyaha mu bugingo bwabo, ntibashobora kandi ntibategera cyangwa ngo bumve Ubutumwa bw'Imana. Abizera ba kamere nta cyo bakunda kandi ntibashobora gusobanukirwa no gusubiza ku buntu by'Imana bameze batyo.
Ni kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko icyaha kizwi mu bugingo, ibintu nko kwifata nabi (kwifuza, ishyari, kwangana, kwiyemera, kutizera, kwikunda), uburyo bwo kwirinda, kutita ku Mana, kwita ku bindi, n'ubundi buryo bw'ibyaha buteza Umwuka agahinda (Abefeso 4:30) kandi nta gushidikanya bizimya umurimo We nko kwigisha no gutuma ibintu bya Kristo biba ukuri (1 Abatesalonike 5:19). Umurimo We ureka kuba uwo kuyobora no kwigisha ukaba uwo kwemeza. Umwami Yesu yabivuze muri aya magambo muri Mariko 4:19, “Maze amaganya y'iyi si, n'ibihendo by'ubutunzi, n'irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mitima, biniga iryo Jambo.”
Marita aduha urugero ruzwi na bose kuri ibi. Nubwo yari imbere y'Umwami Yesu, Marita (aho atandukaniye na Mariya) ntiyategeye amatwi ibyo Umukiza yarimo avuga kubera ko yari arangajwe kandi yatwawe n'ibindi (Luka 10:38-41).
Urundi rugero rushobora kubonwa mu bigishwa igihe Umwami yahazaga abantu 5.000 (Mariko 6:30-52). Bananiwe gutegera amatwi ibyo Umwami yarimo abigisha kubw'ibyabaye uwo munsi kubera ko bari bibereye mu bindi, nk'ibyo kumenya umukuru muri bo. Ingaruka iboneka mu kubacyaha kw'Umwami mu murongo wa 52, “Kuko batari basobanukiwe n'iby’Umwuka, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.”
Hakeneye kubaho umutima ufungukiye kwisuzuma kubwo kubona impamvu y'ibyo dukora, isoko y'ibyo twizera cyangwa ibintu twishingikirizaho kubw'umutekano wacu, ni ukuvuga, uko ubugingo bwacu buri. Ibi bigomba gukorwa mbere yo kwiga wenyine cyangwa iteraniro ry'amasangesho kugira ngo dutegurire imitima yacu kwumva Imana. Kandi bigomba kuba kurwanya ibindi bintu (cyangwa ibitekerezo) biturangaza cyangwa bikatubuza gutega amatwi igihe twiga cyangwa dusenga, cyangwa mu materaniro yo gusenga (Zaburi 119:18; 139:23-24; 1 Abakorinto 11:28 n'ikurikira).
Akenshi ibi ntibikorwa. Abantu bagera ku rusengero bihuta kandi barakaye kubera ibyabaye imuhira cyangwa mu nzira bajya ku rusengero. Abantu usanga baganira n'inshuti hanyuma bakicara ntibigere batekereza ko bakeneye kwita ku by'Umwuka no kumenya neza ko bayoborwa n'Umwuka.
Intego yo kwisuzuma no kwiyerekana uko turi ni nziza ku guhamya Imana n'umutima wihana. Mu gihe abantu badashobora kubona imitima yacu, Imana Yo irabishobora kandi yanga gusenga kutari mu Mwuka no mu kuri, aho imitima iba yamukuweho (Yesaya 29:13).
Ku byerekeye kwatura, tuvuga ibyo kwatura bijya mu mizi y'icyaha mu bugingo bwacu, cyane cyane kutava ku izima kwacu mu kwiyoborera ubugingo bwacu n'uburyo bwacu ngo tugire amahoro, umutekano, n'agaciro (Yeremiya 2:13; 17:5; Zaburi 66:18; Imigani 28:13-14; 1 Yohana 1:9; Zaburi 51:5 n'ikurikira; Yakobo 4:6-10).
Ibice bya Yakobo 1:19-25 na 1 Petero 2:12 bitwigisha ko mbere y'uko habaho igisubizo gikwiriye ku Ijambo ry'Imana kigeza ku gukizwa kw’ukuri mu buryo bw'Umwuka kubwo kwizera gukora, igisubizo aho twihutira gutegera amatwi, kwakira, no gusonzera amata y’Umwuka adafunguye yo mu Ijambo ry'Imana nk’impinja zivutse, tugomba kwanga icyaha. Muri Yakobo 1:23, “kwakira Ijambo rigaterwa muri twe” bishingiye ku “kwiyambura imyanda yose...” Muri 1 Petero 2:2, itegeko ryo “kwifuza amata y'Ijambo ry'Imana” bishingiye ku “kwiyambura igomwa ryose n'uburiganya bwose...”
Ducyaha icyaha dute? Mu kwisuzuma ubwacu no kwatura icyaha. Ni bwo tuzabasha gutegera amatwi Ijambo ry'Imana no kwishingikiriza ku Mwuka Wera ngo adukize icyaha.
Muri ibi bihe byacu bya televiziyo twabaye abapfa gutegera amatwi ibyo twumva. Grand Howard agira ati: Twahindutse abanebwe mu bitekerezo. Twibagiwe gutekereza maze twigira mu byo gutega amatwi. Gutega amatwi bigaragara bivuga kwibanda ku kintu, gushaka, kugenzura, kubaza ibibazo, gutekereza, kugira uruhare, gusubiza no gushyira mu bikorwa.
“Imana ntishaka indorerezi zigira intungane, zipfa gutega amatwi zitita ku byo zumva. Ishaka abatega amatwi mu buryo bugaragara. Ntabwo turi nk'amaradiyo yivugisha, akishakira ibihugu, maze agategereza. Gutega amatwi kugaragara kuvugwa kenshi mu Byanditswe.”236
Reba igice gikurikira:
Yakobo 1:22-27 Ariko rero mujye mukora iby'iryo Jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; kuko uwumva ijambo gusa, ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora. Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe, ahubwo akishuka mu mutima, idini ry'uwo muntu riba ripfuye ubusa. Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.”
Amaze kudushishikariza kwanga ibyaha ngo tubone kwakira (kwumva) Ijambo ry'Imana by'ukuri, Yakobo atuburira ku by'itandukaniro riri hagati yo gutega amatwi byo hejuru no kuyatega by'ukuri. Aratuburira ku byo kurwanya gutega amatwi utiteguye, utita ku byo wumva kandi utabigiramo uruhare. Yakobo aratwigisha ko dukeneye gutega amatwi ngo bidufashe gusobanukirwa no gusubiza ku Ijambo ry'Imana kugira ngo ukuri kwaryo kugere ku mutima maze ngo utangire guhinduka - atari kubw'imbaraga zacu, ahubwo kubw'imbaraga z'Umwuka w'Imana utura muri twe kubwo kwizera. Gereranya na 1 Abakotinto 2:15.
Amagambo “uwitegereza” mu murongo wa 25 ni irindi jambo rivuga kureba ritandukanye n'iryakoreshejwe mbere muri iki gice (imirongo ya 23-24). Iri ni ijambo ry'Ikigiriki parakupto ryerekeye ku kwibanda ku byo umuntu areba. Parakupto rivuga “kwunama kugira ngo witegereze neza.” Rikoreshwa muri Yohana 20:5 na 11 ku byo gusuzuma imva yarimo ubusa byakozwe n'abigishwa, no muri 1 Petero 1:12 aho abamalayika bagira amatsiko yo kwiga iby'Umukiza n'umurimo We. Bityo parakupto ryerekana kugira amatsiko, kwita ku kintu, no kugenzura neza.
Muri 1 Timoteyo 4 Pawulo yabwiye Timoteyo “kwibabaza” no “gutwarwa” n'ibyo bintu, byerekeye ku mategeko ya mbere yerekeye umurimo we mu kwigisha, kuba urugero rw'imico nk'iya Kristo, no gukoresha impano ze (4:11-14). Ntawe ubasha “kubabazwa” no “gutwarwa”ngo akomeze gutega amatwi atita ku byo yumva. “Kwibabaza” ni ijambo ry'Ikigiriki melatao rivuga “gutegura, gutekereza, gutegera amatwi witonze.” Ijambo “gutwarwa” ririmo igitekerezo cyo “gutwikirwa wese, gutwarwa wese,” “kubyitangira wese.”
Ariko reba umurongo ukurikiraho: “Ibyo ujye ubizirikana.” Kwiga Bibiliya cyangwa kwumva Ijambo ry'Imana bigomba kwerekeza ku kurishyira mu bikorwa no kugira ubugingo buhinduwe duhereye imbere muri twe.
Gutegera Imana amatwi tutita ku byo twumva, kutabigiramo uruhare ntibikwiriye kandi bivugwa n'Imana ko ari idini ritagira umumaro. Abizera bagomba iteka kuba maso, kugenzura ubusobanuro no kubushyira mu bikorwa. Gutega amatwi gufite ubunebwe, kutari ukw'umutima wose ntabwo Imana ikwemera nta n'ubwo gushobora kugeza ku gukizwa mu by'Umwuka. Mu buryo tubishyira mu bikorwa ibi birimo iki?
Ibi bivuga iki mu buryo ntegera Imana amatwi? Iyo nsoma kandi nkiga Ijambo ry'Imana, ngomba gushyira ibindi byose ku ruhande nkibanda ku byo imbwira. Ngomba kuyikurikira byuzuye. Ngomba gukora ibi mu buryo buhoraho, kuko ari bwo buryo bwonyine nshobora guteza imbere ubumenyi bwanjye mu gutega amatwi. Nagombye kubikorera ahantu hatagira ibirangaza. Nagombye gusoma no gutekereza mvuga nkandika nkabaza ibibazo, kuko ibi ari ibintu bintera gutega amatwi nita ku byo numva.
Nagombye kwitegereza neza uwo Imana irimo imbwira, icyo ivuga n'impamvu ikivuga. Nagombye gusobanura mu buryo nyabwo icyo ivuga ko ngomba gushyira mu bikorwa uko kuri ubwanjye mu bugingo bwanjye.237
Mu kurangiza, kunogereza ukwitegura kwacu, hari ibindi bintu bibiri dukeneye ngo tubashe gutega amatwi twitonze:
Ubupfura bw'ab'i Borea bwari bwaramamaye bwerekeye ko Abayuda b'i Borea (aho batandukaniye n'Abayuda b'i Tesalonike) bemeraga kwigishwa kandi bafungutse n'ubwo batapfaga kwemera ibibonetse byose. Bategaga amatwi bitonze nk'abagira uruhare rugaragara, ariko basuzumaga inyigisho za Pawulo bakazigereranya n'Ibyanditswe by'ifatiro ry'ukuri – iyi ni imyifatire iboneye kandi ya Bibiliya iteka ryose. Ni koko ryari Ijambo ry'Imana. Bashyiraga ku ruhande ibyo bibwira kugira ngo Ijambo ry'Imana ryivugire ubwaryo. Ingaruka ni uko abantu benshi bizeye Umukiza.
Mugihe tujya mu itorero, Imana ishaka ko tuba nk'ab'i Borea – bategaga amatwi mu buryo bwiza kandi bakemera kwigishwa - kandi nk'abagira uruhare muri Bibiliya bashakaga mu Byanditswe kugira ngo barebe ko ibyo bintu ari ko biri.
Mariko7:7-13 havuga ingorane z'ibyo tuba twisanganiwe n'iby'uko tuba twararezwe byaba iby'idini cyangwa iby'isi tuzana mu itorero no mu myifatire yacu. Iki gice cyerekana uko imibereho yacu, imigenzo, ibyo duhura na byo, n'ibyo twisanganiwe, n'ibindi, bishobora guhindura ubusa imbaraga n'ukuri kw'Ijambo ry'Imana mu bugingo bwacu.
Muri 2 Timoteyo 3:15 higisha na none umumaro wo kugira uruhare mu magambo “kugira umwete” cyangwa “kwiga” (KJV). Ariko kuri ibyo ryongeraho umumaro wo gushyira mu bikorwa amahame y' ingenzi yo kwiga Bibiliya bityo tukaba dutegera Imana amatwi atari ibitekerezo by'umuntu akenshi biba bishingiye ku migenzo y'umuntu cyangwa ibyo umuntu yahuye na byo, harimo n'ibyacu (reba 2 Petero:17-21). Dukeneye kuvuga ukuri muri HERMENEUTICS (mu gusobanura Bibiliya) kugira ngo twumve by'ukuri icyo Imana ivuga.
Ni kuki intumwa yavuze ibi? Kubera ko Timoteyo yari akikijwe n'abigisha b'ibinyoma batagiraga umwete cyangwa ngo bafate Ijambo ry'Imana uko bikwiye. Ibi byerekeza ku kwumva ijwi ry'umuntu atari iry'Imana. Iyo dukoresheje uburyo bubi bwo kwiga Bibiliya n'uburyo bubi bwo gutega amatwi, dushobora gusanga twumva ijwi ry'umuntu aho kuba iry'Imana. Nta mwanya muri gahunda y'Imana wo gutega amatwi n'ubunebwe, gutega amatwi tutita ku byo twumva, cyangwa gutega amatwi tudakurikira.
Muri Luka 22:7-14, dusanga ko Umwami yohereje Petero na Yohana ngo bajye gutegura ibyo kurya bya Pasika kugira ngo babashe kuyizihiza nk'uko ubusobanuro n'umumaro byayo biri. Ijambo “kwitegura” rikoreshwa inshuro eshatu muri iyi mirongo (imirongo ya 9, 12, 13). Umwami yabonye ko buri kintu gikenewe gitegurwa kugira ngo yubahirize Pasika ari kumwe n'abigishwa be.
Gutegera Imana amatwi by'ukuri birimo gutegura umubiri n'umwuka. Ni ukuri ko hatariho kwitegura mu by'umwuka, kwitegura mu by'umubiri bitugeza kuri bike. Ariko dukunze kutabona ko ari ngombwa gutegura umubiri ngo dutegere amatwi Ijambo ry'Imana. Gutegura umubiri byagombye kubonwa nk'igice mu gutegura umwuka gukenewe ngo dutegere Imana amatwi.
Intego ni uko gutegera Imana amatwi atari ikintu cyoroshye. Iyo tutiteguye gutega amatwi ngo tubashe gusubiza n'imitima, dukwiriye kubyemera, tubadukinisha itorero kandi dukura imitima yacu ku Mwami. Ibyo dukora bitegetswe n'idini bihinduka ibitagira umumaro n’ibyo kwishuka (Yakobo 1:22).
236 Grant Howard, The Trauma of Transparency, Multnomah Press, Portland, 1979, p. 91.
237 Howard, p. 92.
Ni iby'ingenzi ko tumenya ko Yesu yari azi neza iby'ubutware busumba-byose bwe, aho yaturutse, n'ibyari bigiye kumubaho uko yishingikirizaga ku kwizera ibyo Se yakoraga (reba 13:1, 18); ariko yemeye ku bwende bwe gufata umwanya w'umugaragu maze yoza ibirenge by'abigishwa be. Reba ukuntu gutekereza kwe n'ibyo yakoraga byari bitandukanye no kubura umutekano kw'abigishwa be (reba Matayo 20:20-24; Mariko 9:33-34; Luka 22:24-30).
Umutekano We muri Se, urukundo rwe, n'ibyiringiro bye muri Se no mu bihe bizaza byatumaga afata umwanya w'umugaragu, urugero rutangaje rwo kwicisha bugufi. Iyi myifatire, ukwizera, n'ibikorwa byerekana umurimo We wuzuye ku isi (reba Abafilipi 2:5-8) kandi bikaduha urugero rutunganye rw'ibyo ashaka gukora mu bugingo bwacu. Ariko biduha n'urugero rw'uko ibi bikorwa – kubwo kwizera no gusobanukirwa abo turi bo muri Kristo no kubw'ibyiringiro by'ubwiza bw'iteka bw'ibihe bizaza.
Iby'amateka n'umucyo: Kwoza ibirenge byari bikenewe muri buri rugo muri Palestina. Kuki? Inzira ntizari zanduye gusa cyangwa ngo zibemo imyanda gusa, ahubwo zahoragamo iyarara n'amabyi y'inyamaswa zagendagendaga muri izo nzira. Abantu bambaraga inkweto z'imishumi nta masogisi kandi ibirenge byabo byashoboraga kwandura cyane. Umuhango wari uko bahuriraga ku meza ku mugoroba. Ibirenge byanduye kandi binuka byashoboraga gutuma ibyo kurya n'ubusabane biba bibi. Abagaragu bagombaga kwoza ibirenge by'abashyitsi, kandi byari ikimeneyetso cy'icyubahiro kuri nyiritungo gutanga umugaragu wo kwoza abashyitsi ibirenge. Kutabasha gutanga umugaragu wo kwoza ibirenge byari ugusuzugura ibyo gucumbikira abantu (reba 1 Samueli 25:41; Luka 7:40-50; 1 Timoteyo 5:10).
Kubera ko ifunguro rya nyuma ryabereye mu rugo rw'umuntu, kandi ahari nk'ihuriro ryo mu ibanga, dushobora kubona neza impamvu ntawari uhari ngo akore ibyo. Byongeye, kubera ko abigishwa bari buzuye inzozi z'imbaraga n'icyubahiro azagira mu bwami buzaza, tubasha kubona uko Umwami yakoresheje uyu mwanya ngo yigishe amahame amwe y'ingenzi mu bugingo bwa gikristo. Abigishwa bagiriranaga ishyari kandi bahiganirwaga umwanya mwiza. Bashoboraga kurwanira intebe y'ubwami, ariko ntibashoborsgs kurwanira igitambaro cyo guhangura abantu.238
Uko byari bimeze muri icyo gice byerekana ingorane zimwe zikomeye mu bizera dukeneye kurwanya niba tugomba guhagararira Umwami Yesu by'ukuri muri iyi si.
Ingorane ya mbere yari ukwiyemera kwabo no kwirata byagaragaraga mu buryo bubiri:
Hariho ingorane ya kabiri. Nk'ibiturutse kuri ibi, hari ugushaka ubumwe n'Umwami no hagati yabo ku meza ya Pasika n'ibirenge bitogeje kandi byanduye. Bityo, nk’uko yahagurutse akava mu ntebe Ye yo mu ijuru agahinduka umuntu ubambwa ku musaraba ku bwacu, ni ko Umwami yahagurutse ku meza, ashyira imyenda ye ku ruhande, afata igitambaro yari akenyeje, maze atangira kwoza ibirenge by'abigishwa.
Kwoza ibirenge by'abigishwa bitwigisha ko ari ngombwa kwiyoza buri munsi kubwo kubabarirwa ngo tugire ubusabane n'Umwami.
Icyaha kibangamira ubusabane, ariko urukundo rwoza kandi rukagarura ubusabane (13:6-10). Uretse Yuda, Umwami yari hamwe n'abizera, abari barashyize ukwizera kwabo mu Mwami Yesu, ariko bageragezaga kugira ubusabane na We n'ibirenge bitogeje. Ibirenge bitogeje ni kimwe n'umwizera ugerageza kugendana n'Umwami, akiga Ijambo, agasenga, cyangwa akamukorera afite icyaha azi mu bugingo bwe, nk'icyaha cyo kwiyemera cyangwa kwigenga. Ikiganiro na Petero no kwanga kwe ko Umwami amwoza ibirenge byerekana uko kudahita twumva ukuri kwe byacu.
Hari amagambo abiri y'Ikigiriki akoreshwa mu kuvuga kwoza. Hari nipto ryakoreshwaga ku kwoza igice cy'umubiri, nk'ibiganza, mu maso, n'ibirenge. Iri jambo risobanurwa ngo “kwoza” aho riboneka hose muri iki gice. Ijambo rya kabiri ni louo ryasobanuraga kwoza umubiri. Ryari ryerekeye ku kwoza umubiri wose. Rikoreshwa mu murongo wa 10 kandi rigasobanurwa “uwuhagiwe” (louo) akeneye kwoga (nipto) ibirenge bye gusa. Igihe Petero yanze kwemerera Umwami ngo amwoze (nipto) ibirenge bye, Umwami yarasubije ati, “Ni ntakoza (nipto) nta cyo (ubusabane) tuzaba duhuriyeho. Ntabwo yarimo kwangira Petero agakiza cyangwa ubumwe na We. Ikivugwa aha ni ubucuti magara. Kugira ngo habeho ubusabane, hagomba kubaho kwozwa buri munsi kubwo kwatura ibyaha bizwi byose (1 Yohana 1:9). Iyo twatuye, We, Umwami Yesu, akiranukira kutubabarira no kutwoza (kwoza ibirenge byacu).
Kutizera kubangamira ubumwe, ariko urukundo rutanga uburyo n'ubumwe (13:10-11). Mu murongo wa 10, Umwami yashyizeho itandukaniro hagati yo kwuhagirwa no kwozwa ibirenge n'Umwami. Mu buryo ubwo ari bwo bwose, Umwami ni We woza, tubyakira kubwo kwizera no kwumvira ikivugwa.
Uwogejwe ni uwizeye Kristo nk'Umukiza. Icyo bibyara ni ukwoza - bigira ingaruka zihoraho. Ibi bigaragazwa n'igihe inshinga zitondaguwemo mu Kigiriki. “Uwuhagiwe” ni igihe cyashize cyerekana igikorwa cyarangiye n'ingaruka ziriho ubu. Iyo dukijijwe, ntituba dukeneye ukundi kwuhagirwa, tuba dukeneye kwozwa buri munsi gusa ibyaha dukora uko tugenda mu nzira zirimo umukungugu kandi zanduye zo muri ubu bugingo. Ukwuhagirwa kw'umurimo wo kwezwa w'umusaraba kubwo kwizera Kristo kurahagije ku byo ubugingo bwatuzanira byose (Abaroma 8:31-39) kandi kuzana abizera bose mu bumwe bushya bw'abana b'Imana (Yohana 1:12).
Kwozwa buri munsi kubwo kwatura kurakenewe ku burenganzira bwo kugira ubumwe n'imbaraga za Kristo kubwo kuyoborwa n'Umwuka mu bugingo bw'umuntu. Bose uretse Yuda waje kugambanira Umwami, bari barizeye Umukiza kandi bari batunganye mu buryo bw'uko bari baruhagiwe byo gukizwa igihano cy'ibyaha. Bose, icyakora, bari bakeneye - kandi bashoboraga gukenera mu bugingo bwabo bwose ku isi – kwozwa buri munsi ngo bagume mu busabane.
Nk'uko Kristo yari yarabogeje kandi yarabababariye, ni ko bari bakeneye kugirirana nk'ibyo ubwabo n'abizera bose. Ibyo bari barabonyeho urugero mu bugingo bwe byari ibya ngombwa cyane mu bugingo bwabo no ku mugambi wabo mu isi (reba Abagalatiya 6:1 n'ikurikira; Abefeso 4:32; Yohana 13:35).
(1) Kumenya abo turi bo no kuruhukira mu byo Imana irimo ikora ni ngombwa ku gukorera abandi (Abaroma 12:3; Abefeso 1:3).
(2) Ntidushobora kugirana ubusabane n'Umwami nk'umwizera utogeje, ni ukuvuga, udafite kwatura ibyaha nyakuri.
(3) Ntidushobora kugira ubumwe n'Umwami tudafite kwizera Kristo.
(4) Iyo dukoze icyaha, ntituba dukeneye kwuhagirwa ukundi – ntidutakaza agakiza kacu.
(5) Kubwo kwicisha bugufi nka Kristo, tugomba gufatanya (Abafilipi 2:3-5; Mariko 10:43-45).
(6) Tugomba kubabarira abandi nk'uko Kristo yatubabariye (Abefeso 4:32).
(7) Tugomba gufasha mu kugarura mwene Data wizera Kristo nk'uko Umwami atugarura (Abagalatiya 6:1 n'ikurikira).
238 Merrill C. Tenney, John: The Gospel of Belief, Eerdmans, Grand Rapids, 1948, p. 199.
Mu Isezerano Rishya hari ibice by'ingenzi ku kibazo cy'icyaha no kubabarirwa n'Umwana w'Imana.
Ibyakozwe 24:16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.
1 Abakorinto 4:3-4 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu; 4 kuko ndetse na njye ubwanjye nticira urubanza, kuko ari nta cyo niyiziho; nyamara si icyo kunsindishiriza: ahubwo Umwami ni We unshira urubanza.
1 Abakorinto 11:28-29 Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe; 29 kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka.
Abaheburayo 4:12 Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira.
1 Yohana 1:5-10; 2:1-2 Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri We, tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo, kandi ko muri Yo hatari umwijima na muke. 6 Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo, nk'uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. 8 Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'Ijambo ryayo ntiriba riri muri twe. 2:1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.
1 Yohana 3:19-22 Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, 20 nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose. 21 Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y'Imana, 22 kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na Yo, kuko twitondera amategeko yayo, tugakora ibishimwa imbere yayo.
Isezerano Rya Kera ntiriceceka kuri ibi kandi ryongera kuri byo kubabarirwa kw'umwizera. Ibice bimwe by'ingenzi ni Itangiriro 3 n'igisubizo cy'Adamu na Eva bagerageje guhisha icyaha cyabo kubwo kutemera uruhare rwabo n’igisubizo cyabo cy'ibibabi by'imitini. Ibyiyongereye kuri ibi byo hepfo aha, gereranya na Zaburi 32:1-7 na 51:1-13.
Zaburi 66:18 Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.
Zaburi 139:23-24 Mana, ndondora, umenye umutima wanjye: Mvugutira, umenye ibyo ntekereza: 24 Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo, unshorere mu nzira y'iteka ryose.
Imigani 20:27 Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka; rusesengura ibihishwe mu mutima.
Imigani 28:13 Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka, azababarirwa.
Yeremiya 17:9-10 Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri? 10 Jye, Uwiteka, ni jye urondora umutima, nkawugerageza nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.
Hari ibintu bitatu bikenewe biri mu kubabarirwa:
Ibice biri haruguru byo mu Isezerano Rya Kera n'Irishya bikuza kandi bigasobanura ibyo kubabarira n'uruhare rwacu ku byerekeye icyaha cy'umuntu. Muri ibi bice, hari amahame menshi y'ingenzi.
Icyaha kizwi kitatuwe mu bugingo kibera intambamyi kwitangira kuyoborwa n'Umwuka Wera (reba Yakobo 4:17; Abaroma 14:23). Giteza agahinda Umwuka Wera (Abefeso 4:30), kizimya imbaraga ze (1 Abatesalonike 5:19), bigatuma Imana itumva amasengesho yacu yo gusaba (zaburi 66:18), kandi bikatubuza kugira imigisha myinshi n'imbaraga z'Imana (Imigani 28:13).
Intege-nke zacu zo gushaka iteka kwiyobora, no kutabyemera ntibitera inzitizi ku busabane n'Imana gusa ahubwo n'inzitizi ku guhinduka nyakuri. Dushyiraho uburyo tugaragara ko dukora iby'idini ry'inyuma (reba Yesaya 29:13) mu gihe dushaka kwiyoborera ubugingo bwacu kubwo kwirwaniriza ubwoba, umutekano muke, no gushoberwa n'ingamba zacu (ibihindizo byakozwe n'abantu) aho kuba imbaraga z'Imana (reba Yesaya 50:10-11; Yeremiya 2:13).
Buri wese muri twe, ntakeneye kwitekereza nk'ugiye gupfa, ahubwo buri munsi ni ukwisuzuma mu bugingo bwacu, uko twifata, ingamba mu bugingo, n'ibyo twiyumvamo, ubwoba, n'imyifatire (reba Zaburi 139:23-24; Imigani 20:27; 1 Abakorinto 11:28 n'ikurikira).
Kwisuzuma imbere ntacyo kwaba kuvuze tutavugishije ukuri imbere y'Imana na twe ubwacu. Kubeshya umuntu ashaka kwisobanura cyangwa kwanga ukuri dushaka guhisha imyifatire yacu ni umwanzi wo mu buryo bw'Umwuka n'ubusabane n'Imana (reba Zaburi 32:2b; 51:6; 15:12; Imigani 24:12; 21:2; Luka 16:15).
Kwisuzuma kuzira uburyarya kurakenewe kugira ngo umuntu yature mu buryo bwo kwihana kwuzuye - kwemera ibyaha umuntu azi byose no guhinduka n'ubuntu bw'Imana kubwo kwizera.
Ariko kwatura ni iki? Ni ukuvuga icyaha kimwe n’uko Imana ikivuga. Ni ugufata icyaha nk'uko Imana igifata. Ibi bigomba ibirenze kuvuga icyaha mu izina, kuko uko Imana ibishaka birimo kwanga icyaha. Bityo rero, kwatura icyaha harimo imyifatire yo kwanga icyaha.”239
Iby'ingenzi ku kwisuzuma no kwatura ni uko ari ngombwa kwitanga ngo tureke Imana iduhindure uhereye imbere mu bugingo bwacu kubwo kwizera, si mu ngamba zacu cyangwa se mu migambi yacu, ni ukuvuga, gutuma ubuzima bugenda neza kugira ngo twishime, ariko kubwo kwizera imbaraga zayo, Ijambo ryayo, kuyoborwa n'Umwuka, amasengesho, ndetse n'ibigeragezo by'ubuzima (Yakobo 1:2-4).
Ikindi cy'ingenzi ku guhinduka mu buryo bwa Bibiliya kubwo kwatura no kwishingikiriza ku Mwuka w'Imana ni uburyo buboneye bwa Bibiliya ku kubona icyaha. Dukeneye cyane gusobanukirwa ko umuzi w'icyaha ari ukwiyobora. Kwiyoborera ubugingo ni nk'urukungu rutangira gushora imizi kandi rukabyara ibindi byaha turwanya. Iki ni ikintu abantu bashobora gusobanukirwa cyangwa bagasuzugura kubera ko ikidukomereye ari ukureka kwiyoborera ubugingo.
Dukunze kwatura ibyaha by'inyuma, ibigaragara, ariko ntitubibona nk'uko biri, imbuto z'ingorane z'icyaha dushaka kwiyobagiza, ni ukuri, izo dushaka kwiyibagiza, ibiri ku mutima wa kamere izana kwifuza – gushaka kwiyoborera ubugingo, kubaho twigenga n'ingamba mu bugingo.
(1) Ibyaha by'ibyo dukora - Gukora ibyo tutagomba gukora.
(2) Ibyaha by'ibyo tudakora - Kudakora ibyo twagombaga gukora.
Cyangwa
(1) Ibyaha byigaragaza - kwica, ubusambanyi, kwiba, gukoresha abandi mu buryo bubi, n'ibyaha by'ururimi nko kubeshya, kunegura, kwivovota, kunenga, amagambo y'ubupfu, kuvuga abandi nabi.
(2) Ibyaha biva mu bitekerezo - kwangana, kwiheba, urwango,, kwiyemera, ibyifuzo bibi nko kwifuza.
(3) Ibyaha by'imizi - Ibyaha byo kwiyoborera ubugingo, kutakira ubuntu bw'Imana, ibyo umuntu yikorera (idini, iby'isi, ubutunzi, ingamba z’umuntu zo kwiyoborera ubugingo, kwirinda no guhunga, n'ibindi).
Bityo rero, mu mucyo w'ibyo ibyaha bishobora gukora n'ingamba zo kwiyoborera ubugingo ku by'ubusabane bwacu n'Umwami n'ububasha bwacu bwo guhinduka, dukeneye:
(1) Gusuzuma ubugingo bwacu buri gihe mu mucyo w'Ijambo ry'Imana kubwo kwiga no gutekereza ku Ijambo ry'Imana.
(2) Kwatura, kwemera ibyaha byihariye, nk'uko tubihishurirwa n'ibikoresho by'Imana (Umwuka, Ijambo, kuneshwa, abantu, kugeragezwa).
(3) Kwiringira amasezerano y'Imana yo kutubabarira iyo twatuye ibyaha byacu no kumenya ko ibyaha byacu byababariwe.
(4) Gufata ibyo dukeneye muri Kristo bitubashisha kurwanya kamere yacu y'icyaha n'ubupfu buterwa n'icyaha, kwegera Imana, kuyigira ubuhungiro bwacu n'isoko y'ubugingo.
Kwisuzuma gukurikiwe no kwatura ibyaha bigenewe guhagarika imyifarite-nkoracyaha, ariko ibyo bishoboka iyo bitwegereza Imana mu buryo ituma turushaho kwishingikiriza kuri Yo n'ibisubizo byayo mu bugingo no mu byaha byacu. Nta na rimwe kwatura ari impamvu ibyaha byakozwe, si no kwisuzuma ngo twimenye abo turi bo nyakuri. Ni ukwegera Imana no guhindura. Ibi ni byo bivugwa muri 1 Yohana 1:8-2:2; Zaburi 119:59; 139:23-24; Imigani 20:27; 28:13 na Yeremiya 17:1 n'ikurikira.
Imigani 28:13 haravuga ngo, “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka, azababarirwa.” Ijambo “ibicumuro” ririmo uburyo bwose bw'icyaha, na “uhisha” ririmo uko abantu bakunda gusuzugura, gusobanura impamvu, cyangwa guhakana. Ibyo dukunda kwumva kandi ahari twese dukunze gukoresha ni: “Uko ni ko nteye.” Inkurikizi ni uko intege-nke, n'ibindi, ari ikosa ry'undi wundi kandi ntidushobora guhinduka kubera ko iyi ngorane ari kimwe mu bitugize. Ariko Imana ivuga ko dushobora guhinduka kuko yabiduteguriye muri Kristo.
Reba ukuntu ayo magambo avuga byinshi kandi avuga ibintu bikomeye, “mbabarira ibyaha byanjye byose,” ashobora kuba uburyo bwo guhakana cyangwa guhisha ibyaha runaka mu bugingo bwacu. Isengesho nk'iryo rishobora kuba uburyo bwo kwemera ibyaha bimwe nk'ibigize imibereho y'umuntu. Iyo tutabasha kuvuga ibyaha byacu mu mazina kubwo kwisuzuma no kutaryarya, kwatura nyakuri, turabihisha.
Umuntu uhisha ibyaha bye, uyu murongo utubwira ngo, “ntazagubwa neza.” Igiheburayo kivuga ko adashobora kugubwa neza. Uko akomeza kwirengagiza cyangwa kwisobanura ku cyaha cye, ntazabona amahoro y’Imana, cyangwa umunezero nyakuri, kandi nta kunesha mu by'Umwuka. Ijambo ry'Igiheburayo rivuga “kugubwa neza” ni tsaleach. Mu Isezerano Rya Kera rikoreshwa ku muntu utunganirwa kubw'umurimo w'Imana ku bwe kubera ko yashatse Umwami kandi akamukurikira (Yosua 1:8; Zaburi 1:3; 2 Ngoma 26:5, 31:21). Ku rundi ruhande, iyo duhishe cyangwa tukirengagiza ibyaha byacu, twitandukanya ubwacu n'umugambi w'Imana, imigisha ye, n'imbaraga ze. Ibi bivuga ko dutakaza gutabarwa, amahoro, uburuhukiro, no kugubwa neza mu by'Umwuka, ubugingo bwinshi, tudakurikije imyifatire y'idini y'inyuma (reba Zaburi 50:16-23; 66:18; Imigani 28:9).
Igice cya kabiri cy'Imigani 28:13 (cyavuzwe haruguru) kiduha isezerano ryihariye iyo ibintu bibiri bikozwe.
Tugomba kwatura ibyaha byacu. Nk'uko byasobanuwe haruguru, ibi bivuga ko tugomba kwemera nta buryarya ibyaha tuzi, kwiyemerera ubwacu no kwemerera Imana ko ibyo twakoze n'ibyo dukora (urugero nk'uburyo icyaha gikorwamo) ari bibi, icyaha, kandi bikabuza ubusabane bwacu n'Imana.
Uburyo icyaha gikorwamo bugomba kwangwa, kandi, hakurikijwe ko Ibyanditswe bisa, ibi bivuga ko bigomba gusimburwa no kwubaha Imana (reba Abefeso 4:24-32). Mu Giheburayo, “akabireka” ni inshinga iri mu buryo bw'igikorwa gihoraho cyagombaga kubamo uburyo bwo kwiga kureka no gutera umugongo icyaha. Bifata igihe kandi bisaba gukura ngo umuntu abashe kurwanya ingeso zaritse muri we, ariko tugomba kwitangira uburyo n'imibabaro iri muri ibi.
Imana isezeranya ko umuntu nk'uwo azababarirwa. Ijambo “azababarirwa” mu Giheburayo rivuga “gukunda cyane, kugira ibambe, kubabarira.” Byerekana urukundo rwihariye, cyangwa kugirira impuhwe abatagira kivurira, cyangwa abantu, kubera ingorane yabo yihariye cyangwa intege-nke, bakeneye urukundo rubashyigikira no gufashwa n'undi. Ibi birimo kutagira intege kwacu bidutera kugwa no gucumura, n'iyo, nk'uko Pawulo abivuga mu Baroma 7:15, tudashaka gucumura. Bityo iri sezerano ry'urukundo ntirivuga kubabarira gusa, ahubwo imigisha y'urukundo rw'Imana no kuduhaza: kuduhaza n'imbaraga z'Imana byo kunesha no guhinduka.
Tugomba kubona, rero, ko intego yo kwatura ari uguhinduka, gukizwa ibyaha, kandi ibi bisaba gutunga urutoki icyaha kiri mu bugingo bwacu. Kwanga icyaha kizwi no kumenya izi ngamba zo kwikingira, n'ibindi, ni ngombwa cyane ku bugingo bw'Umwuka bwacu, guhinduka by'ukuri, no kubaho neza kwacu kwa buri munsi. Bikuraho kwicira urubanza, bitanga amahoro, ni uburyo bwo kugarura ubusabane n'Imana, kwuzuzwa Umwuka Wera, amasengesho y'ukuri (Zaburi 66:18), kumurikirwa mu buryo bw'Umwuka, n'ubumwe mu murimo n'urukundo no gufasha abandi.
239 Ryrie, Basic Theology, pp. 302f.
Zaburi 68:19. Imana yitangira kutwitaho, kudutabara, no kutuyobora (1 Petero 5:6-7). Ni yo itwikorerera imitwaro, ariko icyo dukeneye ni ukwiga gushyira Umwami imitwaro yacu buri munsi (Imigani 8:34) mu kwicisha bugufi imbere y'imigambi yayo isumba-byose.
Imigani 8:34. Imigisha yasezeranijwe abatega amatwi, ariko ugutega amatwi kujyana ku migisha ni ugutegereza Umwami buri munsi nka Databuja n'uduhaza.
Matayo 6:11. Herekana ko gukenera kubeshwaho n'Imana ari ibya buri munsi nk'uko gukenera gusenga ngo Imana iduhe ari ibya buri munsi.
Luka 9:23. Gukurikira Umwami ni uruhare rwacu rwa buri munsi rurimo ko ibyifuzo no gushaka byacu bigomba kubahiriza ibye. Kugira ngo ibi bibeho by'ukuri, dukeneye kubana na We buri munsi, tugategerereza ku ntebe Ye y'ubwami.
Ibyakozwe 17:11. Uyu murongo uvuga uko Imana ibona abasuzuma Ijambo ryayo buri munsi, kandi werekana imyifatire ikenewe ku gihe gikwiriye hamwe n'Imana: gushaka kumenya icyo Imana yavuze mu Ijambo ryayo. Gereranya n'imirongo ikurikira - 2 Abakorinto 8:11-12; 2 Abakorinto 8:19; 2 Abakorinto 9:2. Ibya buri munsi byibandwaho mu Byakozwe 17:11 havugwa ukuntu Abayuda b'i Borea, bayobowe kandi bategurwa n'Umwuka Wera no kwigisha kwa Pawulo na Sila, bari biteguye kandi bashaka kwakira Ibyanditswe buri munsi. “Umutima ukunze” byerekeye ku gitekerezo cy'ubushake n'umwete ari wo ngaruka y'uburyo bumwe bwo kwitegura bibyara umutima ukunze cyangwa ubushake kandi ibyo biteza imbere ibyo dukora.
1 Abakorinto 15:31. Gereranya umurongo wa 32 n'igice urimo hamwe n'impamvu zidutera gukora ibyo dukora. Haba se harimo isano hagati y’umuntu wenyine n’Umwami buri munsi no gupfa buri munsi ku mpamvu zo kwikunda no kwiyoborera ubugingo, n’ibindi?
Zaburi 95:7-9. Mbese hari ihuriro ubona mu mirongo ya 7 n'ikurikira n'imirongo 1-6? Ese hari ihuriro hagati y'Imana nk'Umwungeri, no kwumva Ijambo Rye, no kwinangira imitima kwacu? Mbese umurongo wa 9 ni igisubizo cy'umutima winangiye? Tugerageza Imana dute?
Abaheburayo 3:7, 13, 15 n'Abaheburayo 4:7. Ni mu buryo ki umwanditsi w'Abaheburayo asubira mu magambo yo mu Isezerano Rya Kera?
Yakobo 4:13. Ingaruka z'uyu murongo ni izihe ku gihe amarana n'Umwami buri munsi? Twese dufata imigambi ya buri munsi yo kuyoborwa n'Imana no kwicisha bugufi imbere y'ubushake bwayo. Mugihe ntafashe igihe cyo kwihererana n'Umwami kubwo kwihererana na We kugira ngo muzanire ibyanjye byose, nshobora no gusanga nicira urubanza kandi nshaka kwiyoborera ubugingo bwanjye. Gereranya n'imirongo ya 14-17.
Zaburi 5:3. Uyu murongo uvuga ukuntu Dawidi yiyemeje, akurikije gusobanukirwa kwe ko adakwiriye, kumarana igihe n'Imana ngo imukomeze ubwenge, umutima, n'ubushake.
Zaburi 55:17. Uyu murongo werekana ko igihe cyo kubana n'Imana atari mu gitondo gusa (1 Abatesalonike 5:17). Byerekana ko Dawidi yari yariyemeje gushyira Umwami imitwaro ye. Twagombye kwumva twishyira tukizana mu kubwira Imana ibyo dutekereza aho kugerageza gukuraho cyangwa kurwanya ibyo dushaka. Ni Imana Data izi uko turemwe, ko turi umukungugu, kandi itwitaho nka se w'abana. Twagombye kwumva iteka twisanga kubwira Umwami ibitubabaza. Dukunze kubona ibi muri Zaburi, ariko iyo tubwira ibyacu abantu, amahame n'imigambi byo mu Byanditswe byagombye kuyobora ibyo tubabwira. Twagombye kubabwira mu gihe gikwiriye, mu rukundo, n'intego yo gukomeza abo tubwira (Imigani 15:23; 25:11-13; Abefeso 4:29).
Zaburi 143:8. Reba uburyo butandukanye bw'igihe tugirana n'Imana - gusenga mu guhimbaza, gushima no kwemera ubuntu bw'Imana no kwiringirwa kwayo, gusengera kwerekwa, kwiga Ijambo, gusengera gufashwa.
Zaburi 88:13; Zaburi 92:2; Zaburi 119:62.
Yesaya 50:4. “Umwami IMANA Impaye ururimi rw'abigishijwe, kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo; inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kwumva, nk'abantu bigishijwe.” NIV yo yanditse ngo, “nk'ururimi rwigishijwe, kumenya ijambo rifasha unaniwe,” naho KJV ivuga ngo, “ururimi rw'uwigishijwe, kugira ngo mbashe kumenya kubwira unaniwe ijambo mu gihe gikwiriye.”
Ni izihe zimwe mu mpamvu n'ingaruka z'ubusabane dushobora kwiga muri iki gice mu bumwe bwacu n'Umwami bwa buri munsi n'intego y'ubugingo? (a) Umwami Imana agomba kuba isoko yacu y'ibanze y'inyigisho. Ibi byerekana ko dukeneye ubucuti magara n'Umwami, kumutegera amatwi mbere ya byose (reba Zaburi 119:102). (b) Ubumwe bukomeye n'Imana bwa buri munsi bwegereza umutima ku Mana kandi bukaduha umutima wo gufasha abandi. (c) Tubona muri ibi ko dukeneye gukomera ku Mana, buri gitondo. (d) Tunakeneye muri ibi ubwenge bwo gutega amatwi. Muri iki gihe dufite byinshi dukora aho gufata igihe ngo twumve Imana.
Amaganya 3:23. Reba imirongo ibanziriza n'iwukurikiye. Ni iki gishya cya buri gitondo? Bigirwa bishya bite? Gutegereza Umwami no kumushaka ni uruhare rwacu rwa buri gitondo.
Mariko 1:35. Ni nde wagiye ahiherereye? Yagiye ryari? Mu buhe buryo? Niba yarumvise abikeneye, kuki tutarushaho kubikenera?
Zaburi 119:45, 104-105, 114, 127-128, 133.
Kubera ko kwihererana n'Imana buri munsi ari ukwicisha bugufi mu mutima w’umuntu imbere y'Imana, imirongo ikurikira ni ingenzi kuyitekerezaho: Zaburi 119:36, 112; 141:4; Imigani 2:2; 4:2; 5:1; 22:17; Yesaya 55:3; Yeremiya 7:24, 26; 11:8; 17:23; Abaheburayo 4:16; Yakobo 4:8.
240 Izi nyigisho zavanwe mu gitabo cyanditswe na Stephen D. Eyre cyitwa Defeating the Dragons of the World, Resisting the Seduction of False values, InterVarsity Press.
Byanditswe na
George Muller
Byashimishije Umwami kunyigisha ukuri n’inyungu yakwo imyaka irenga 14. Icyo mvuga ni iki: Nabonye neza kurushaho ko ikintu cy'ingenzi cya mbere kandi cy'ibanze ngomba gukora buri munsi ari, kugira umutima wishimiye mu Mwami. Ikintu cya mbere ngomba kwitaho si uko nkorera Umwami, cyangwa uko ngomba guha Umwami ikuzo; ahubwo ni uko ngomba gushimisha umutima wanjye, n'ukuntu umuntu wanjye w'imbere agomba kugaburirwa. Kuko nshobora gushaka gushyira ukuri imbere y'abatarakizwa, ngomba gushaka inyungu y'abakijijwe, ngomba gushaka gufasha abari mu kaga, ngomba mu bundi buryo gushaka kwitwara nk'uko bikwiriye umwana w'Imana muri iyi si; kandi na none, kutishimira mu Mwami, no kutagaburirwa no gukomezwa mu muntu wanjye w'imbere umunsi ku wundi, ibi byose ntibigomba kwitabwaho mu mwuka w'ukuri. Mbere y'iki gihe nakundaga gukora, nibura mu myaka icumi yashize, nk'ikintu gisanzwe, kwitangira amasengesho, maze kwambara mu gitondo. Ubu, nabonye ko ikintu cy'ingezi nagombaga gukora kwari ukwitangira gusoma Ijambo ry'Imana, no kuritekerezaho, kugira ngo umutima wanjye ukomezwe, uterwe, uburirwe, ucyahwe, wigishwe; kandi bityo, kubw'Ijambo ry'Imana, mu gihe nditekerezaho, umutima wanjye ugirane ubumwe n'Umwami.
Bityo natangiye gutekereza ku Isezerano Rishya kuva mu ntangiriro, kare mu gitondo. Ikintu cya mbere nakoze, maze kubaza mu magambo imigisha y'Umwami ku Ijambo ryayo, cyari, gutangira gutekereza ku Ijambo ry'Imana, gushaka kubona imigisha muri buri murongo; atari kubw'umurimo rusange w'Ijambo, atari kubwo kubwiriza ku byo natekerejeho, ahubwo kubwo kubona ibyo kurya by'umutima wanjye. Igisubizo nabonye kidakunda guhinduka ni iki, ko nyuma y'iminota mike umutima wanjye wagejejwe ku kwatura, cyangwa gushima, cyangwa ku gusabira abandi, cyangwa ku kwinginga; ku buryo, nubwo ntabikoze, nk'uko byari bikwiriye, kwitangira amasengesho, ahubwo gutekereza ku Ijambo ry’Imana, ariko akenshi byahindukaga buri gihe ako kanya ikintu cyo gusengera kenshi cyangwa gake. Iyo rero natura cyangwa nsengera abandi, cyangwa ninginga, cyangwa nshimira, njya ku magambo cyangwa umurongo ukurikiraho, ngahindura byose, uko amasengesho nisengera cyangwa nsengera abandi, nk'uko Ijambo rinyobora, ariko ngakomeza kugira ibyo byo kurya by'umutima kuba ibyo gutekerezaho. Ingaruka y'ibi ni uko hariho uburyo bwo kwatura, gushima, kwinginga, cyangwa gusabira abandi mu gutekereza ku Ijambo kwanjye, kandi umuntu wanjye w'imbere akaba agaburiwe kandi agakomezwa, kandi ko kubwo gusenga mu gitondo, uretse rimwe na rimwe, mba ndi mu mahoro iyo ntishimye mu mutima. Bityo na none Umwami ashimishwa no kuvugana nanjye, byatinda cyangwa byakwihuta, ngomba kubera abandi bizera ibyo kurya, nubwo atari kubwo umurimo w'Ijambo ry'Imana nitangiye gutekereza ku Ijambo ry'Imana, ahubwo ni ku bw'inyungu y'umuntu wanjye w'imbere.
Itandukaniro rero hagati y'imyifatire yanjye ya mbere n'iy'ubu ni iri: Mbere iyo nahagurukaga, natangira gusenga ako kanya uko bishoboka kwose, kandi akenshi nkamara igihe cyanjye cyose cyo ku isaha y'ibyo kurya bya mu gitondo by'amasengesho, cyangwa hafi igihe cyose. Kuri buri kintu natangiranaga n'amasengesho, uretse igihe numvaga umutima wanjye wabaye ingumba mu buryo budasanzwe, icyo gihe ubwo nasomaga Ijambo ry'Imana ngo rimbere ibyo kurya, cyangwa ngo rimare inyota, cyangwa ngo ribe ububyutse muri njye imbere, mbere y'uko nitangira amasengesho. Ariko se ingaruka yari iyihe? Akenshi namaraga iminota 15, cyangwa igice cy'isaha, cyangwa ndetse isaha, ndi ku mavi, mbere y'uko numva ngaruka muri njye, nkumva nkomejwe, mpawe inkunga, nshishijwe bugufi mu mutima, n'ibindi, kandi akenshi, maze kubabazwa kubwo kujyana ibitekerezo hirya no hino mu minota icumi ya mbere, cyangwa iminota 15, cyangwa ndetse igice cy'isaha, nibwo natangiraga gusenga by'ukuri. Ubu sinkunze kubabazwa muri ubwo buryo. Ku by'umutima wanjye, mbere na mbere ngaburirwa n'ukuri, nkagezwa mu busabane n'Imana; ngeraho nkavugana na Data n'Inshuti yanjye (nubwo ndi mubi, kandi ntakwiriye) ibintu yazanye imbere yanjye mu Ijambo rye ry'igiciro. Akenshi birantangaza ko ntahise mbona iki kintu. Nta gitabo na kimwe nagisomyemo. Nta murimo wo kwigisha wakinyeretse. Nta muntu ku giti cye wanyeretse iki kintu. Ariko none, kubera ko Imana yanyigishije iki kintu, kiragaragara neza kuri njye, ko ikintu umwana w'Imana agomba gukora igitondo ku kindi, ari ukubona ibitunga umuntu we w'imbere. Kubera ko umuntu w'inyuma adakwiriye gukora umurimo igihe kirekire atabonye ibyo kurya, kandi kubera ko iki ari kimwe mu bya mbere dukora mu gitondo, bityo bigomba kuba iby'umuntu w'imbere. Tugomba gufata ibyo kurya kubw'ibyo, uko buri wese abishoboye. None, ibyo byo kurya by'umuntu w'imbere ni ibihe? Si amasengesho, ahubwo ni Ijambo ry'Imana; kandi aha na none, si ugupfa gusoma Ijambo ry'Imana, kugira ngo rinyure mu mutima wacu, nk'uko amazi anyura mu mpombo, ahubwo ni ukureba ibyo dusoma tukabisuzuma, tukabishyira mu bikorwa mu mitima yacu. Iyo dusenga, tuvugana n'Imana. None, amasengesho, kugira ngo akomezwe igihe kirekire mu buryo budasanzwe, asaba, muri rusange, imbaraga cyangwa kwifuza ikigero cy’ubushake bw’Imana, kandi igihe ibi byo gukoresha umutima bishoboka ni igihe umuntu wacu w'imbere yagaburiwe kubwo gutekereza ku Ijambo ry'Imana, aho Imana ivugana na twe, ikadutera inkunga, ikadukomeza, ikatwigisha, ikaducisha bugufi, ikaducyaha. Tugomba rero gutekereza ku Ijambo ry'Imana mu buryo bw'ingirakamaro, hamwe n'imigisha y'Imana, nubwo turi abanya-ntege-nke mu by'Umwuka; oya, iyo turi abanya-ntege-nke, ni bwo turushaho gukenera gutekereza ku Ijambo ry'Imana ngo rikomeze umuntu wacu w'imbere. Bityo hari bike cyane byo gutinya ibyo biva mu ntekerezo hirya no hino ugereranije no gusenga tutabanje gutekereza ku Ijambo ry'Imana. Nsimbaraye cyane kuri iki kintu kubera inyungu mu by'Umwuka no kumarwa inyota nkuramo, kandi mu rukundo nsaba bagenzi banjye b'abizera ku gusuzuma iki kintu. Kubw'imigisha y'Imana, mpamya ko iki kintu giturukwaho n'ubufasha n'imbaraga mfite biva ku Mana bwo kugira amahoro mu bihe bikomeye, by'uburyo butandukanye, ntigeze ngira mbere; kandi kuba maze imyaka irenga 14 ngerageza ubwo buryo, nshobora rwose, mu gutinya Imana, kubibakundisha. Ibyongeye kuri ibi, nkunda gusoma, nyuma yo gusengera hamwe n'umuryango, ibice binini byo mu Ijambo ry'Imana, iyo nkomeje akamenyero kanjye ko gusoma iteka mu Byanditswe Byera, rimwe na rimwe mu Isezerano Rishya, kandi rimwe na rimwe mu Rya Kera, kandi mu imyaka 26 nabonye ko bizana imigisha. Mfata icyo gihe, cyangwa ikindi gihe cy'umunsi, igihe cyihariye kurushaho cyo gusenga.
Mbega ukuntu bitandukanye, iyo umutima umazwe inyota kandi ugashimishwa kare mu gitondo, ku by'uwo uri wo iyo utiteguriye mu by'Umwuka, gukora umurimo w'Imana, ibigeragezo, n'ibishuko by'umunsi umuntu ahura na byo.241
Tariki 19 Gicurasi 1841.
George Muller (1805-1898) yakijijwe avuye mu bugingo bwo gukora ibyo yishakiye mu 1825 igihe yari umunyeshuri mu Budage (Prusse). Mu myaka yakurikiyeho yashinze IKIGO CY'UBUMENYI BW'IBYANDITSWE (SCRIPTURAL KNOWLEDGE INSTITUTION) kandi agira umurimo wo gushinga amazu y'abakene n'imfubyi. Ubugingo bwe bwarangwaga no kwizera Imana kwe mu gutanga ibikenewe muri ubu bugingo ku bo yari atunze benshi. Amasengesho ni yo yari umurongo ubugingo bwe bukurikira, kandi yagize ubugingo bwishingikiriza ku Mana yonyine mu bikorwa ibiva mu bikorwa mu bugingo bwa gikristo.
Ibitabo byo gusoma
241 Taken from a tract published by “The Pilgrim’s Way,” Inc., 115 North 85th Street, Seattle, WA 98103.
Hari bamwe kugeza ubu bavuga ko Isezerano Rishya mu Kigiriki ryaretse uburyo bwa mbere bwo gukoresha ijwi ryo hagati aho ruhamwa ikora ibiyireba ubwayo mu buryo bumwe. Igitekerezo nk'icyo cyangiriza ibivugwa, mu ruhande rumwe, nibura uko byavuzwe na Ririe. Urugero, mu busobanuro bwo hasi ku rupapuro Bill Mounce yaranditse ati:
Abahanga benshi mu kibonezamvugo bavuga ko ijwi ryo hagati “ryigarukaho,” ariko ntitwemera iryo jambo. “Kwigarukaho kutaziguye” kwari kumenyerewe mu Kigiriki cya mbere ariko nti byari muri Koyine (Ikigiriki rusange). Ahantu hamwe mu Isezerano Rishya ni muri Matayo 27:5, ariko Moule (igitabo kirimo amagambo adasobanutse, urupapuro rwa 24) harabivuga.242
Mu yandi magambo y'ubusobanuro yo hasi ku rupapuro yaranditse ati:
Urugero rwiza rw'ingorane ziterwa no kwemeza ko uburyo bwa kera bw'ijwi ryo hagati buboneka mu 1 Abakorinto 13:8, aho Pawulo avuga ko impano yo kuvuga indimi “izagira iherezo” (Pausontai). Bivugwa na bamwe. Pawulo avuga ko kuvuga indimi bizagira iherezo muri byo kandi ubwabyo.
Hadakurikijwe uko umuntu abona iby'impano z'Umwuka, dutekereza ko ubu ari uburyo butari bwo bwo gukoresha ijwi ryo hagati. Bivuga ko ijwi ryo hagati aha ngaha rikoreshwa mu buryo bumenyerewe, nubwo BAGD adatanga urutonde rw'ibintu yikundira ku busobanuro bwa (Pauo). Kandi iyo umuntu arebye ku zindi nshuro umunani z'iyo nshinga, bigaragara ko inshinga iri mu ijwi ryo hagati ritari iryigarukaho. Urugero rwiza ruri muri Luka 8:24, aho Yesu yategetse inyanja gutuza. “Yesu acyaha umuyaga n'amazi yihindurije: birahosha, haba ituza.” Mu by'ukuri umuyaga n'amazi “ntibyarekeyaho” muri byo kandi ubwabyo. Ijwi ryo hagati ry'iyi nshinga ntiryerekana “kwikunda”; ni iryo hagati (bivuga ko inshinga itondaguwe mu gihe cyerekana ko igikorwa gikorerwa ruhamwa, ariko ko mu busobanuro nta cyo iyo nshinga ikora).243 (Ubu busobanuro ni ubwanjye).
Ariko ibyo Mounce avuga, n'iby'abandi, nta gihamya bifite kandi ntabwo bihuje n'ukuri. Mu gitabo “Greek Grammar Beyond the Basics, An Exegetical Syntax of the New Testament, Dan Wallace akora umurimo ukomeye wo gusubirisha ingingo zihakana imbaraga z'ijwi ryo hagati mu Isezerano Rishya, ariko cyane cyane mu 1 Abakorinto 8:13. Wallace yaranditse ati:
Uko umuntu abona Isezerano Rishya ry'Ikigiriki bifite ingaruka zikomeye ku gukoreshwa kw'ijwi ryo hagati. Niba hari utekereza ko Isezerano Rishya ry'Ikigiriki ryatakaje amategeko amenyerewe y'Ikigiriki, noneho ntagomba kwibanda ku mbaraga z'ijwi ryo hagati mu gice icyo ari cyo cyose. Urugero, Moule avuga ko “nk'itegeko, birenze kworoha kumanuka uva ku ruzitiro n'umugambi ukajya ku ruhande urwo ari rwo rwose rw'ubusobanuro bw'ingorane iyo iterwa n'ijwi ryo hagati” (Moule, Idiom Book, urupapuro rwa 24).
Icyakora, niba hari ukeka ko Isezerano Rishya ry'Ikigiriki ryakomeje ahanini amategeko amenyerewe y'Ikigiriki, noneho azabona umumaro mwinshi mu gukoresha ijwi ryo hagati. Ku rundi ruhande rw'uruzitiro, Zerwick yaranditse ati: “Uburyo 'buziguye' bwo gukoresha ijwi ryo hagati ... cyane cyane bwerekana ko umwanditsi yagumanye gushaka kwerekana itandukaniro nubwo ryaba ari rito hagati y'inshinga itondaguwe mu buryo ruhamwa ikora igikora igikorwa n'uburyo bw'ijwi ryo hagati” (Zerwick, Biblical Greek, urupapuro rwa 75).
Ikidushimisha ni uko gusuzuma twitonze gukoreshwa kw'ijwi ryo hagati kw'inshinga mu Kigiriki cyo mu gihe cy'Abagiriki b'abanyabwenge kuzatanga umucyo ku buryo bwinshi ijwi rishobora gukoreshwamo. Igikunze kwibazwaho, mu kiboneza-mvugo, ni ukumenya niba ijwi ryo hagati rishobora gufatwa nk'iriziguye cyangwa iritaziguye...244
Mu bishobora kugibwaho impaka kandi bifite akamaro mu busobanuro, Wallace yavuze ibi ku 1 Abakorinto 13:8:
Niba ijwi ry'inshinga rifite akamaro, noneho Pawulo arimo aravuga ko kuvuga indimi bizirangiza ubwabyo (ijwi ryo hagati ritaziguye) cyangwa, uko bigaragara, bizashiraho ku bushake bwabyo, ni ukuvuga, “kurangiraho” ntawe ubigiyemo (ijwi ryo hagati riziguye). Bishobora kugira umumaro ko hakurikijwe ubuhanuzi n'ubumenyi, Pawulo yakoresheje irindi jambo rivuga cyane (katargeo) kandi akarishyira mu buryo igikorwa gikorerwa ruhamwa. Mu mirongo ya 9-10, ingingo irakomeza: “kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice; ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho ” Aha na none, Pawulo akoresha inshinga yerekana igikorerwa ruhamwa yakoresheje ku buhanuzi n'ubumenyi kandi avuga ku ruhande rw'inshinga, ku by' “ubuhanuzi” n' “ubumenyi.” Ariko ntabwo avuga iby'indimi zizashiraho “igihe igishyitse rwose kizasohora.” Ingaruka ishobora kuba ko kuvuga indimi byashoboraga kuba “byashizeho” ubwabyo mbere y'uko ibishyitse bisohora. Ijwi ryo hagati muri iki gice rero, rizaba ryarwanijwe niba umuntu agomba kugera ku musozo w'igihe kuvuga indimi bizarangirira.
Igitekerezo cy'abahanga mu by'Isezerano Rishya ba none, ni uko (pauosontai) atari ijwi ryo hagati riziguye. Ikivugwa ni uko (pauo) mu gihe kizaza itaziguye, kandi ko guhinduka kw'inshinga ari mu buryo bwo kwubaka interuro. Niba ari uko bimeze noneho, iki gice nta cyo kivuga ku gushiraho kwo kuvuga indimi ku bwazo, hatabayeho kuza kw'“igishyitse.” Icyakora hari ingingo eshatu zirwanya iby'ijwi ritaziguye. Iya mbere, niba (pauosontai) itaziguye, noneho igice cya kabiri cy'ingenzi (uburyo bw'igihe kizaza) ntigishobora kubaho mu buryo ruhamwa ari yo ikora igikorwa mu Kigiriki cyo mu gihe cy'Abayuda b'abanyabwenge. Bityo rero, inshinga ntishobora kuba itaziguye. Iya kabiri, rimwe na rimwe Luka 8:24 hagibwaho impaka: Yesu yacyashye umuyaga n'amazi kandi birahosha (epausantos, inshinga AORIST yo hagati) bireka kuba umuraba. Ingingo ni uko ibintu bidafite ubugingo bidashobora guhosha ku bwabyo; bityo rero, ijwi ryo hagati rya (pauo) rihwanye n'inshinga itondaguwe mu buryo igikorwa gikorerwa ruhamwa. Ariko ibi ni ukudasobanukirwa iby'inyandiko by'iki gice; niba amazi n'umuyaga bidashobora guhosha ku bushake bwabyo, ni kuki Kristo abicyaha? Kandi ni kuki abigishwa bavuga ko amazi n'umuyaga byumviye Yesu? Ibintu byafashwe nk'abantu muri Luka 8 kandi guhosha kwabyo bikareka kuba umuraba bifatwa nko kwitangira kwumvira Yesu. Niba hari igihari, Luka 8:23 hashyigikiye ijwi ryo hagati. Iya gatatu, igitekerezo cy'inshinga itaziguye ni uko ari inshinga yo mu ijwi ryo hagati, ariko mu buryo ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy'inshinga. Ariko (pausontai) ikikijwe n'inshinga y'igikorwa gikorerwa ruhamwa muri 1 Abakorinto 13:8, zitari ibikorwa bya ruhamwa. Imbaraga z'ukuri za (pauo) mu ijwi ryo hagati ritagira icyuzuzo, mu gihe inshinga ya ruhamwa ikora igikorwa ifite icyuzuzo. Aho ruhamwa ikora igikorwa ifite imbaraga zo guhagarika ikindi kintu; mu ijwi ryo hagati, ishira ku bwayo.
Muri make, uburyo butaziguye bushingiye ku bintu by'ibinyoma nko ku kwita ko itaziguye, hahwanye no muri Luka 8:24, ndetse no ku busobanuro bwo kutazigura. Pawulo asa n'uwerekana ko guhinduka ku nshinga kwe gushingiye ku buryo interuro zubatswe...245
Ni ukuri, ibi ntibitubwira igihe kuvuga indimi bizarangirira, ariko bitanga gihamya ku gitekerezo cya Ryrie cy'uko byavuzwe mbere, kandi bigasubiza ingingo z'abashaka imbaraga z'ijwi ryo hagati ry'Ikigiriki mu 1 Abakorinto 13:8.
242 William Mounce, Basics of Biblical Greek, Zondervan, Grand Rapids, 1993, p. 224.
243 Mounce, Basics of Biblical Greek, p. 224.
244 Daniel B. Wallace, Greek Grammar Beyond the Basics, An Exegetical Syntax of the New Testament, Zondervan, Grand Rapids, 1996, p. 420.
245 Wallace, p. 422.