MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’ukuri Kw’imana Binyuze Mu Ivugabutumwa (Igice cya 3)

Gusobanukirwa Ubutumwa bwacu

      Ubutumwa bw'ubuntu

Igice cya kane cy'ingenzi mu nyigisho y’amahame y'ivugabutumwa ni ugusobanukirwa nyakuri iby'Ubutumwa Imana yaduhamagariye kwamamaza. Biragaragara, niba agakiza gaterwa no gusobanukirwa no kwakira Ubutumwa, ko ari ngombwa ko dusobanukirwa neza Ubutumwa. Ubutumwa bwacu ni Inkuru Nziza y'Umwami Yesu Kristo, Inkuru Nziza y'agakiza kabonerwa muri Kristo n'umurimo We. Ibi bisa n'ibyoroshye cyane, ariko bisa n'aho bitoroshye nk'uko tubyumva mu butumwa bwinshi buvugwa nk'aho ari “Inkuru Nziza.” Ubutumwa, “Izere Umwami Yesu Kristo urakira “(Ibyakozwe 16:31) bwakomeje kurwanywa kuva mbere kugeza ubu. Kubera ko ubwo Butumwa ari ingenzi ku gakiza, kandi niba tugomba kuvuga ukuri kuri Bibiliya no ku buntu bw'Umwami, dukeneye kumenya Ubutumwa, tukabasha kubwira abandi ku buryo busobanutse, no kwirinda kubugoreka. Ku by’iyi ingorane yo kuvuga nabi Ubutumwa, Ryrie yaranditse ati:

Reba izi ngero zatoranijwe zo kuvuga Ubutumwa zakuwe mu mataragite, ibibwirizo, ibitabo, n'Ubutumwa bwo ku maradiyo na za televiziyo. Ndazikurikiranya ntavuga aho nazikuye kuko icyo dushaka aha atari uwavuze ibi ahubwo ibyavuzwe, kugira ngo twerekana ukuntu ayo magambo atandukanye kandi ayobya. Turamutse tubwiye umuntu utarakizwa kimwe cya kabiri cyayo, yakwemera ikihe akareka ikihe?

Ngaya aho ari:

(1) Ihane, wizere, waturire Imana ibyaha byawe, kandi uyihamye imbere y'abantu uzakizwa.

(2) Amagambo asobanutse kurusha ayandi mu Butumwa Bwiza aboneka muri Luka 9:23: “Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire.”

(3).Ahari uguhamagarirwa agakiza gasobanutse kurusha ukundi kose mu nzandiko kuri muri Yakobo 4:7-10: “Nuko rero mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana, na Yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe: namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima. Mubabare, muboroge, murire; ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda. Mwicishe bugufi imbere y'Umwami Imana, kuko ari bwo izabashyira hejuru.”

(4).Umwami ahishurire abanyabyaha ko inzira rukumbi kugira ngo bakizwe ibyaha byabo ari ukwihana n'agahinda k'abatinya Imana mu mitima yabo kubera Umwami.

(5).Muvuge isengesho ry'umwana w'ikirara - musabe Yesu kubabera Umwami na Shobuja.

(6).Ngwino imbere maze ukurikire Kristo mu mubatizo.

(7).Shyira ikiganza cyawe mu nkovu z'imisumari zo mu biganza bya Yesu.

(8).Sanga Kristo umwigaragariza umusenga.

(9).Mwizere, mwiringire, mwemere, muhe ubugingo bwawe

(10).Dufite imburo ya Kristo ko atazatwakira mu bwami bwe tutaritegura kureka byose, tutaritegura kuva mu byaha byose mu bugingo bwacu.

(11) Imana iha ku buntu ubugingo buhoraho abanyabyaha bamuha byose mu kwizera kwicishije bugufi kandi kwihana.

(12) Mbese tugomba gutanga ibyo dutunze byose ngo tube abakristo? Oya, ahubwo tugomba kureka byose.

(13) Matayo 7:13-14 ni Ubutumwa Bwiza bwuzuye: “Munyure mu irembo rifunganye”

(14) Ntawe ushobora kwakira Kristo nk'Umukiza we mu gihe atamwemera nk'Umwami we.

(15) Ha Kristo umutima wawe.

Aya magambo yose si ko ari amakosa cyangwa ngo anganye kuba meza cyangwa kuba mabi. Ariko yose ntavuga ikintu kimwe. Ntavuga ukuri kumwe mu magambo atandukanye. Ibiyatandukanya ntibyakwungwa mu kuvuga ngo, “Ni iby'uko amagambo atandukanye gusa.” Nyamara yose ashaka gusobanura inzira y'agakiza.181

Mu by’ukuri ibi birerekana ko dukeneye kumenya rwose Ubutumwa no kubasha kubuvuga mu buryo busobanutse kandi nyabwo.

Swindoll yakomeje avuga ati:

Mu minota mike, reka dutekereze ku nyigisho mbi zibaho z'ubuyobe no kugandisha(heresies). Mbere ya byose, nimusubize iki kibazo: Ni iki wakwita inyigisho z'ubuyobe ziteye ubwoba kurusha izindi ku isi? Itonde ubanze utekereze mbere yo gusubiza. Iyo (inyigisho) mfite mu mutwe si igaragara cyane kandi mbi cyane ku buryo yatuma abamalayika bakorwa n'isoni. Iyo nyigisho irimo amayeri menshi, ndetse irareshya. Hashize igihe kirekire cyane yarakunzwe na benshi. Mu by'ukuri, yabayeho kuva mu Busitani bwa kera bwa Edeni. Reka mbahe ibimenyetso bike:

Ni filozofiya iboneka mu bitabo byinshi, mu bisigo byinshi, no mu nyandiko zivuga imibereho y'abantu kuva ku bakene ukagera ku bakire.

Ni ingingo ikunze kugaruka muri za disikuru z'abanyapolitike n'izo ku munsi wo gutanga impamya-bumenyi. Ikunze kuboneka mu bize.

Yongera kwirata kwacu, yongera ingufu zacu mu ku kwikunda kwacu, ishimisha kamere yacu.

Muri make, yita ku by'abantu.

Hanyuma asubira mu magambo y'igisigo cyanditswe na Willian Ernest, igisigo gikunze kwumvwa, nibura hw'igice, mu minsi mikuru yo gutanga impamya-bumenyi ari nko gushishikariza abarangije ngo bakore uko bashoboye, bakorane umuhati, ngo bitange uko bashoboye kugirango batazigera baneshwa. Igice cya nyuma cy'icyo gisigo ushobora kuba ukizi:

Icya ngombwa si ukuntu umuryango waba ufunganye,
Ukuntu igitabo cyaba cyuzuye ibihano,
Ni njye ugenga ibizambaho;
Ni njye utwara ubwenge bwanjye.

Swindoll akomeza agira ati:

Igisa n'aho ari ukuri mu by'ukuri, ni inyigisho z'ubuyobe (heresies), icyo nita inyigisho y'ubuyobe iteye ubwoba kurusha izindi ku isi. Icyo ni iki? Icyibandwaho mu byo dukorera Imana aho kuba ibyo Imana idukorera. Abenshi bemera ibitandukanye n'ibyo, bashobora kujya impaka z’urudaca. Ni bamwe bavuga ngo umurongo bakunda mu Byanditswe ni “Imana ifasha abifashije” (utabaho muri Bibiliya). Ibi bivuga gupfobya ubuntu twagiriwe! Ukuri ni uko Imana ifasha abatagira gifasha, abatabikwiriye, abatagera ku rugero, abananirwa kugera ku rugero rwayo. Nyamara ubu inyigisho z'ubuyobe zirakomeza kubona ingufu cyane kurusha mu bindi bihe byashize byo mu mateka. Abantu benshi bibona nka ba “shebuja” b'imibereho yabo, “abayobozi” b'ubwenge bwabo. Iyi ni filozofiya imenyerewe yacengeye mu mutima w'umuntu. Kuki? Ishyigikiye ikintu umwana w'umuntu akunda kurusha ibindi iteka ryose: Jyewe.182

      Ingorane duhura na zo

    Kugoreka Ubutumwa Bwiza

Mu Byakozwe 15:1 dusoma aya magambo: “Nimudakebwa, nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.” Umurongo wa 5 utubwira ko aba bari abantu bo mu gice cy'Abafarisayo bari barizeye. Bari abayoboke b'itorero, ariko mu itorero ubwaryo haduka amacakubiri yerekeye kamere nyayo y'ibikubiye mu Butumwa Bwiza.

    Impamvu z'iyo ngorane

Mbese dukwiriye gutangazwa n'uko kugerageza kwongera ibintu ku Butumwa Bwiza? Oya, haba na gato. Oya, iyo twizera Bibiliya kandi tukizera cyane inyigisho zayo ku byerekeye Satani, umuntu, n'imburo nyinshi zerekeye abahanuzi n'abigisha b'ibinyoma. Reka mbahe impamvu nyinshi zitandukanye:

(1) Kamere y'umuntu

Mu 2 Abakorinto 4:3 haravuga hati: “Ariko niba Ubutumwa Bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe kuri abo barimbuka.” Mu 1 Abakorinto 2:14 haravuga hati, “Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.”

Ubutumwa bw'Inkuru Nziza buhishwe abarimbuka cyangwa abadakijijwe kuko basanzwe bahumye mu buryo bw'Umwuka. Ni Ubutumwa bwihariye kandi burenze gusobanukirwa kw'umuntu ku buryo hatabayeho umurimo w’urumuri w'Umwuka Wera, ntibwashobora kugera ku mutima cyangwa mu bwenge bw'umuntu. Ibyo ni kuki?

(2) Kamere y'Ubutumwa

Kubera ko ari Ubutumwa bw'umusaraba kandi akaba ari Ubutumwa bw'ubuntu butagira inenge, butanduye, butandukanye rwose n'umutima wa kimuntu. Ku muntu, Ubutumwa bw'umusaraba ni igisitaza cyangwa ubupfu (1 Abakorinto 1:23). Nk'Ubutumwa bw'ubuntu, butarimo imirimo, nk'ikiduhesha agakiza, burwanya imbuto yo kwirata, kwiyishingikirizaho by'umuntu. Inyoko-muntu yavukanye iby'idini ihora itekereza icyo yakora n'icyo yabona imbere y'Imana n'imbere y'abantu (Yohana 6:27-29; Abaroma 4:1-6; 10:1-4; 3:23; 11:6).

(3) Igikorwa cy'umwanzi

Ibyiyongereye ku buhumyi bw'umuntu no kuneshwa biba muri we ni igikorwa cya Satani, we nk'imana y'iyi si, ahuma ubwenge bw'abatizera ngo batabona ubwiza bw'ubu Butumwa bw'ubuntu (2 Abakorinto 4:4; 2 Timoteyo 2:24-26). Kurwanya Ubutumwa Bwiza si cyane cyane umurimo w'umuntu, ni umurimo w'umwanzi w'umuntu. Kubera iyi mpamvu, Satani akoresha abakozi be ndetse ashobora no gukoresha intego nziza, ariko agakoresha abakristo bayobye. Bityo, hari impamvu ya kane mu kurwanya Ubutumwa Bwiza.

(4) Abakozi b'umwanzi

Ibijyana n'igitekerezo cya Satani cyo guhuma abantu ngo batabona ubutumwa bw'ubuntu bw'Inkuru Nziza ni abakozi ba Satani, abantu ubwabo bashaka kuvuga Ubutumwa bugoretse. Mu 2 Abakorinto 11:1-4, na 13-15 hatwigisha ko Satani afite abakozi be bigaragaza nk'abakozi b'umucyo batari babi, ibirura mu mpu z'intama. Bashobora kuvuga neza, bataryarya kandi batazi uwo bakorera, ariko bishuka ubwabo, bo ariko bakikorera imigambi y'Umwanzi mu kugoreka Ubutumwa Bwiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Satani, uwo izina rye rivuga umwanzi, yitwa “ya nzoka ya kera.” Ibi bimugaragaza nk'ubeshya kandi w'umushukanyi. Umwami yamwise umunyabinyoma na se w'ibinyoma. Ni we mwanzi wa mbere w'Imana, bityo ni we mwanzi wa mbere w'Ubutumwa Bwiza. Nuko rero, dukwiriye kwitegura ko ashobora gukora ibyo ashoboye byose ngo ayobye, agoreke, abeshye abantu ku byerekeye ibintu by'ingenzi by’ agakiza ku buntu ku bwo kwizera Kristo byonyine.

Bityo, 1 Petero 5:8 hatuburira ngo tube maso kuko umwanzi wacu Sekibi ashaka uwo aconshomera. Hanyuma muri 2 Petero 2:1 n'ibikurikiraho hatuburira kwirinda abigisha b'ibinyoma. Pawulo na we atuburira kwirinda abigisha b'ibinyoma muri 1 Timoteyo 4:1 n'ibikurikiraho kandi na none muri 2 Timoteyo 4:3 n'ibikurikira. Ariko icyo tugomba gushakisha n’iki?

Twabamenya dute? Iyo tuvuga ku by'Ubutumwa Bwiza tugomba kureba ubugoretse, ikintu gisa cyane n'ukuri, ariko atari ko. Ni iki tureba cyatuma tumenya ubutumwa bugoretse? Intwaro ya mbere yo kurwanya ubutumwa bugoretse ni ukuba maso hamwe no kugira ubumenyi nyabwo bw'Ubutumwa bw'ukuri. Mbwirwa ko abakozi b'amabanki, aho kwiga amafaranga y'amiganano, biga ay'ukuri ngo babashe gutahura atari ay'ukuri. Uko barushaho kumenya iby’ukuri, barushaho kumenya ibigoramye. N'Ubutumwa ni uko.

Mu gihe tugerageze gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza nyakuri, reka tubanze turebe kuri kamere yabwo. Ibi bizadufasha mu kubusobanura neza no kuturinda kugira icyo tubwongeraho.

      Imiterere y'Ubutumwa Bwiza

Iyaba twabashaga kumenya imiterere y'ibanze cyangwa ibigize Ubutumwa Bwiza, ntitwabasha kurushaho kubusobanura neza gusa, ahubwo tuzarushaho kuba maso ku kintu cyose gitandukanye na kamere yabwo. Gahunda y'Imana y’agakiza ishingiye ku Mana – Imana ni Yo mutima wayo. Umugambi w'Imana w'ingenzi dukurikije Abefeso 1:6 na 2:7 ni ukugira ngo tugeze guhimbaza ku ikuzo ry'ubutunzi buhebuje bw' ubuntu bwayo. Dufasheho gato, ibyinshi dusanga biri mu guhishurwa kw'agakiza k’ubuntu bw'Imana tubonera muri Kristo nk’uko biri mu Isezerano Rishya.

    Ni ubuntu kubwo kwizera

Agakiza gatangwa ku buntu biturutse ku kwizera KONYINE kuboneka mu murimo w'Imana muri Kristo WENYINE, budaturutse ku mirimo itegetswe n'idini cyangwa imigenzo abantu bagira.

Pawulo abusobanura nk'Ubutumwa bw'ubuntu bw'Imana mu Byakozwe 20:24.

Ibyakozwe20:24 “Ariko sinita ku bugingo bwanjye, ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri njye kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu wo guhamya Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu bw'Imana.”

Buri ndamutso mu nzandiko za Pawulo zitangirwa na “Ubuntu bubane na mwe,” kandi inyinshi muri zo zirangizanya n'amagambo nk'ayo muri 2 Petero 3:18, “Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Kristo Umwami wacu.” (Ibice bikurikira bitwibutsa ibyo: 15:11; Abaroma 3:21-28; Abaroma 4:1-16; Abaroma 5:1-11; Abaroma 11:6; Abagalatiya 1:6; Abagalatiya 2:21; Abagalatiya 5:4; Abefeso 2:5, 8-9; 3:2; Abakolosai 1:6; 2 Abatesalonike 2:16-17; 1 Timoteyo 1:13-16; 2 Timoteyo 1:9; Tito 2:11; Tito 3:5-7; Abaheburayo 12:15; 13:9).

    Impano y'ubuntu

Nk’umurimo w'ubuntu bw'Imana, ni n'IMPANO Y'UBUNTU. Amagambo “ubuntu” n' “impano” avuguruza igitekerezo cy’uko imirimo ishobora kuduhesha icyatanzwe. Ibyanditswe bigaragaza neza ibi mu magambo y'amashira-kinyoma kandi bikavuga kenshi ku gakiza nk' “impano y'ubuntu” y'Imana tutagura. Agakiza muri Kristo ni ubuntu, ariko ntikaguzwe ubusa. Agakiza kaguzwe urupfu rw'Umwana w'Imana, Umwami Yesu. Hari uwabivuze atya: Ubuntu ntibwaba bukiri ubuntu n'impano ntiyaba ikiri impano niba ngomba gutanga ikiguzi. Ikintu gihendutse ni ikintu tugura ku giciro cyo hasi ugereranije n'agaciro kacyo nyakuri. Ubuntu bivuga ikintu tutagura na busa - ni ikintu duhabwa nk'IMPANO!!!

Ijambo ry’Imana rirasobanutse neza kuri ibi. Reba witonze amagambo ashize amanga ya Pawulo yo mu Baroma 4:1-5 na 11:6. Reba na none ukuntu ugukoreshwa kw'ijambo “impano” gushatse kurushaho kubisobanura (reba Yohana 4:10; Ibyahishuwe 21:6).

G.H. Lang yavuze ku byerekeye Ibyahishuwe 21:6 ati, “Amazi y'ubugingo ntabonwa kubera kurwana intambara y'ubugingo bwose hanyuma umuntu yageraho agatsinda. Ni impano y’ubuntu, guha ubugingo bw'Umwuka ubugingo bwari bupfuye mu by'Umwuka” (Mu gitabo yise Ibyahishuwe, urupapuro rwa 94). Gereranya n'Ibyahishuwe 22:17.

Intumwa Pawulo yise agakiza k'iteka impano y’ubuntu (cyangwa impano) ahantu hatari munsi y'icyenda (Abaroma 3:24; 5:15 [kabiri], 16[kabiri], 17; 6:23; 2 Abakorinto 9:15; Abefeso 2:8). Yakobo nawe yavuze ku byo kuvuka bundi bushya nk'impano ituruka ku Mana (Yakobo 1:17-18). Umwanditsi w'igitabo cy’Abaheburayo yavuze iby'agakiza k'iteka nk' “impano yo mu ijuru” (Abaheburayo 6:4).

Nk'uko umupasitoro umwe yabivuze, “Ntacyo dusigaje kwishyura. Nta kiguzi bizadutwara. Ni impano y'ubuntu gusa tubona dushyize ukwizera kwacu muri Yesu Kristo kandi muri We wenyine. Iyi ni Nkuru Nziza.”183 Hari ibiguzi mu guhindura abantu abigishwa no ku kubaganisha ku ngororano z'iteka, ariko si ku gakiza. Abenshi muri iyi minsi bitiranya umuhamagaro wo guhindura abandi abigishwa n’Ubutumwa bw’agakiza. Uku ni ukugoreka Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu.

    Kwakirwa biturutse ku kwizera

Nk’umurimo w'ubuntu, agakiza kaboneka kavuye k’ukwizera Kristo n'umurimo We. Nk'uko Yohana 6:28-29 habisonura neza, kwizera si ukundi gukora kurusha uko ikiganza cy'usabiriza cyakira impano y'umugati gikora. Icyitabwaho cy'ingenzi mu Isezerano Rishya ni agakiza kakirwa binyuze k’uwizera Kristo. Guhindura abantu abigishwa birahenda, ariko agakiza ni ku buntu - upfa kwizera gusa. Matayo, Mariko, na Luka bavuga by'ibanze ku kiguzi cyo guhindura abandi abigishwa byandikiwe abizera mu kubashishikariza guhinduka bitanga. Ubu Butumwa uko ari butatu ni nk’ ibitabo byifashishwa mu byo guhindura abantu abigishwa, kandi guhamagarira abantu kuba abigishwa ntibigomba gufatwa nk'ibitwigisha uko tugomba gukizwa.

Ku rundi ruhande, Ubutumwa bwa Yohana bwerekeye mbere na mbere agakiza n'ubwo atari ko buvuga gusa. Muri Yohana 20:31, Yohana avuga intego ye kandi iyo ntego ni ukugeza abantu ku gakiza kabonerwa mu kwizera Kristo (reba Yohana 1:7,12; 2:11, 23; 3:15-18, 36; 4:39, 41). Ijambo “izere” riboneka inshuro 85.

    Ikigereranyo cy'agakiza - Ihame ry'ubusobanuro

Rimwe mu mahame y'ingenzi y'ibanze y'ubusobanuro ni uko “agakiza kagereranywa”. Iri hame rivuga ko ibice bikomeye bishobora kwumvirwa mu mucyo w'ibisobanutse, si mu mucyo w’ibidasobanutse. Ibice bikomeye bikeneye gusobanurirwa hamwe n'ibisobanutse. Mu yandi magambo, iyo igice gifite uburyo bubiri cyangwa bwinshi gishobora gusobanurwamo, kandi bumwe gusa akaba ari bwo buhuje n'Ibyanditswe muri rusange, uwiga Bibiliya agomba guhitamo ubujyanye no guhishurwa kwa Bibiliya gusigaye. Bityo, nubwo igice cyagira ubusobanuro bubiri bushoboka ugikuye mu bice byo muri Bibiliya, iyo kirebewe hamwe n'ibice byumvikana, ubusobanuro bumwe ni bwo bushoboka. Ibice byavuzwe haruguru aha birasobanutse cyane, kandi bikwiriye kutuyobora mu gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza n'ibindi Byanditswe. Ijambo ry'Imana ntiryivuguruza ubwaryo. Iyo tubonye igice gishobora kwumvwa mu buryo butandukanye n'ubw'ibi bisobanutse bivuga ku byerekeranye no kwizera kwonyine, tugomba kumenya ko ukuvuguruzanya kw'ubusobanuro bw'ibi bice bitumvikana gushobora kuba ari ibinyoma, kandi dukeneye kubisuzuma twitonze mu mucyo w'ibindi bintu

Abavuga ko hari ikindi kintu kitari ukwizera gikenewe ngo umuntu akizwe uko bigaragara ahari ntibazi cyangwa ntibemera iri hame n'ubusobanuro bwaryo. Ahubwo, bashingira ibyo bindi bikenewe ku gakiza “ku bice bike bigoye” mu gihe birengagiza cyangwa bakagoreka ibice bisobanutse.

Nk'urugero, gereranya n'Abagalatiya 6:8-10. Kuvuga ko Pawulo arimo kuvuga ko dushobora gusarura ubugingo buhoraho (ni ukuvuga gukizwa bitewe no gukora neza) byaba ari ukuvuguruza teolojia n'umugambi w'ahandi ho muri uru rwandiko kimwe n'ahasigaye ho mu nzandiko zindi za Pawulo. Ahubwo, Pawulo aravuga ku by'ingororano n'ubwiza bw'ubugingo tuzagira ubu no mu bugingo bw'iteka. Ahandi hibanda ku bimeze nk'ibyo, gereranya na 16:17-19.

Mu kwandika ku byerekeye Abayuda bakabyaga bongera imirimo itegetswe n'amategeko ku Butumwa Bwiza, Zane Hodges yaranditse ati:

“Ni koko, Abayuda bakabya bashobora kuba barasomye Ibyanditswe. Ubutware bw'amategeko ya Mose bwari mu guhishurwa kw'Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera. Ariko uko gusoma kwaragoretswe. Kwasobanuye nabi Isezerano rya Kera ubwaryo no guhishurwa gushya kwakorewe mu Mwana w'Imana.

Mu buryo busa n'ubwo, abarwanya ubuntu bwuzuye bw'Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu bw'Imana na bo bakoresha Ibyanditswe. Ariko birumvikana ko bakoresha ibice bivugwa mu buryo bugoretse. Ibi bikunze kujyana no kunanirwa guhangara ubusobanuro bwuzuye bw'amagambo nyayo avuga ku buryo bwo gukizwa. Kwibeshya gukurikiraho ni kunini. Ingaruka zo ziteye ubwoba.”184

Na none, mu kuvuga ku kuntu Satani arwanya ubuntu bw'Ubutumwa Bwiza, Hodges yaranditse ati:

Ariko uko kurwanya kwagarutsweho kenshi mu binyejana byakurikiranye ariko cyane cyane mu bihe byacu by’ubu. Ibyihariye bishobora gutandukana cyane, ariko uko biteye kuranga kugakomeza kuba kumwe.185

Dore bimwe mu birwanya Ubutumwa Bwiza :

  • “Utizeye kandi ngo ubatizwe nk'uko umuco wa Bibiliya uri, ntushobora gukizwa.”
  • “Utizeye ngo ukomeze gukora imirimo myiza, ntushobora gukizwa”
  • “Utizeye ngo wubahishe ubugingo bwawe ubushyire mu bwami bwa Kristo, ntushobora gukizwa.”
  • “Utizeye ngo uze imbere uhamye Kristo mu ruhame, ntushobora gukizwa.”
  • “Utizeye ngo wihane uve mu byaha byawe, ntushobora gukizwa.”

Ariko ibirwanya ibi bivuzwe hejuru ndetse n'ibindi byose, “Ubutumwa Bwiza bukiza burabirwanya bushikamye kandi burahamagara buti: Kandi ufite inyota naze; ushaka ajyane amazi y' ubugingo ku buntu.”186 (Ibyahishuwe 22:17).

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).

Azirikana ku mutima “ihame ry’ikigereranyo cyo kwizera,” Chafer yanditse ibintu bishimishije:

Hafi ibika 115 byo mu Isezerano Rishya byerekana ko agakiza gashingiye ku “kwemera”, naho ibika 35 bikerekana ko gashingiye ku “kwizera”, ariko babivuga kimwe neza n'ibya mbere. Ibi bika by'Ibyanditswe uko ari 150 byose hamwe, birimo ibyo Isezerano Rishya rivuga byose ku ruhare rw'umuntu mu gakiza.187

Nyuma y’aho, Chafer yaje kuvuga ku byerekeye kwatura ibyaha mu ruhame hiyongeyeho kwizera nk'ibizana agakiza:

Ubwa mbere, kuvuga ko kwatura mu ruhame ko Kristo ari Umukiza ari ngombwa ku byiyongera ku kwizera Kristo ni ukuvuga ko bya bika 150 bivuga kwizera kwonyine bituzuye kandi bityo bikaba biyobya. Hari ibitekerezo bimwe icyakora, bisa n'ibyubakira ibyiringiro byabyo ku busobanuro bw'ibinyoma by'igice kimwe, maze bikirengagiza Ibyanditswe byose uko byakabaye bivuguruza ubwo busobanuro.188

None Ubutumwa Bwiza ni iki? Amagambo “Ubutumwa Bwiza” ni ubusobanuro bw'Ikigiriki euangelion rivuga “Amakuru Meza” cyangwa “Inkuru Nziza.” Ariko iryo jambo rikoreshwa mu kuvuga ubwoko bw'inkuru nziza, bityo umuntu akaba akeneye kumenya inkuru ivugwa muri buri gice asoma.

  • 1 Abatesalonike 3:6 havuga inkuru nziza yo kwiringirwa kwabo.
  • Muri Matayo, amagambo Ubutumwa Bwiza akoreshwa ku byerekeye Ubutumwa Bwiza bw'ubwami hose uretse hamwe havuga inkuru nziza y'urupfu rwa Kristo.
  • Mariko akoresha Ubutumwa Bwiza mu buryo bumwe buvuga ibya Kristo.
  • Uko Luka akoresha ayo magambo byerekana ko Kristo ari We shingiro hamwe n'ubwami bw'Imana bwari buhawe Abisraeli.
  • Yohana ntakoresha amagambo “Ubutumwa Bwiza.”
  • Mu Bagalatiya 1:6-7, Pawulo avuga ku butumwa bwiza budasanzwe, ariko si Ubutumwa Bwiza nyabwo kuko ari ukugoreka Ubutumwa Bwiza nyakuri bw'ubuntu bw'Imana muri Kristo cyangwa agakiza nk'impano nta kiguzi biturutse k’ ukwizera konyine Kristo wenyine.

‘Iyo dusomye mu nzandiko ze, tubona ko Pawulo ari we uduha ubusobanuro bw'Ubutumwa Bwiza nk'uko tubukoresha muri ibi bihe mu buryo bw'Ubutumwa Bwiza bw'agakiza n'Inkuru Nziza y'urupfu no kuzuka bya Kristo. Yarapfuye ariko none ariho. Dr. Ryrie yaranditse ati:

“Mu minsi yashize (ndetse n'ubu) twumvise byinshi byerekeye “Ubutumwa Bwiza bwuzuye” bwarimo imirimo imwe y'Umwuka Wera. Kugira ngo umuntu akizwe ntiyagombaga gusa kwizera, nk'urugero, ahubwo no kubatizwa n'Umwuka Wera. Amatorero yigishaga iri hame ku buryo ayo matorero yitwaga ay' “Ubutumwa Bwiza bwuzuye.”

Muri iki gihe twumva “Ubutumwa Bwiza bwose”, burimo gucungurwa kw'ibihugu hamwe no gucungurwa kw'abantu ku giti cyabo. Ariko Pawulo yanditse mu buryo busobanutse neza ko Ubutumwa Bwiza bukiza ari ukwizera ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu kandi akaba yarazutse mu bapfuye. Ubu ni bwo Butumwa bwuzuye, kandi niba ari ko biri, na none ni bwo Butumwa Bwiza bwuzuye nyakuri ari nabwo Butumwa Bwiza bwose nyakuri. Nta kindi kintu gikenewe ngo tubabarirwe ibyaha kandi tubone ubugingo buhoraho.189

Hamwe n'ibi, reka turebe ubusobanuro bwa Pawulo bw'Ubutumwa Bwiza buboneka muri 1 Abakorinto 15.

      Ubutumwa Bwiza busobanurwa kandi bushyigikirwa (1 Abakorinto 15:1-11)

    Kudutangariza no kutuburira (imirongo ya 1-2)

Amagambo abanza atanga intangiro y'inyigisho nshya Pawulo avugaho, kuzuka ko Pawulo ashaka kwerekana nk'igice cyuzuye mu Butumwa Bwiza. Hari abantu i Korinto bahakanaga iby'inyigisho yo kuzuka nk'uko Pawulo yari yarakwigishije. Nk'umujyi w'Abagiriki, uku guhakana mu Bakorinto ahari kwaturutse kuri filozofiya ya Plato n'inyigisho za Orufa.

Iyi filozofiya yahakanaga kuzuka kw’abapfuye kandi ikavuga ko umubiri ari mubi, ndetse ukaba umeze nka gereza, igihano, gereza y'ikuzimu mu mazu y'ibihome cyangwa imva y'umwuka w'umuntu, y'umubiri, ku buryo igihe cyo gupfa umwuka w'umuntu ufungurwa. Iyo Umugiriki ufite ibi bitekerezo yumvaga Ubutumwa, yabaga yiteguye kwizera ukudapfa kw'umwuka w'umuntu, ariko ntiyemere umuzuko kubera ko kuri we umuzuko uvuga kwongera kuba mu buretwa. Batekerezaga na none ko kuzuka ari ukuzuka kw'umubiri ucishijwe bugufi ugereranije n'umubiri w'ubwiza basezeranijwe muri Kristo (Abafilipi 3:20-21).

Mu gusubiza aba bahakana kuzuka, Intumwa Pawulo iduha Ubutumwa mu magambo make. Atwereka ibice by'ingenzi by'Ubutumwa bwo muri Bibiliya.

Reka turebe mu buryo burambuye amagambo yo mu 1 Abakorinto 15:1-11.

“Ndabamenyesha” ni inshinga yerekana impamvu, gnorizo, “gutuma umuntu amenya” si ukwibutsa gusa. Mu by'ukuri, ukurikije ibyo bikurikiyeho, yarimo abibutsa ibyo bari basanzwe bazi bagombaga kuba bakomeyemo. Mu guhitamo aya magambo, hasa n'ahabayeho kubihanangiriza. Kimwe n'uko igice cy'uyu murongo kibyerekana, arandika ngo aba bizera bamenye cyangwa bongere kwiga ibyo bari barumvise kandi barakiriye.

“Nababwirije” muri iki gice, ni umuntu wakira icyo ahawe, dukurikije ikibonezamvugo cy’Ikigiriki. Kumenyekanisha Ijambo ry'Imana ni byiza buri gihe iyo abantu basubiza kandi bashyira mu bikorwa n'umwete kandi babyitondeye. Ariko kimwe n'Abakorinto, abantu baba biteguye gushyira ibindi bintu imbere, gukura cyangwa kwongera ku magambo yo mu Ijambo ry'Imana kimwe n'Ubutumwa Bwiza. Dushobora kandi kububangamira mu kwibanda k'uvuga bityo ntitubwumve, cyangwa tukabubangamira mu byo twitekerereza.

“Ubutumwa Bwiza” bwerekeye ikintu cyihariye Pawulo yashakaga kumenyekanisha mu buryo busobanutse, ibikubiye mu Butumwa Bwiza. Ku byerekeye ubu Butumwa Pawulo avuga ibintu bine: (1) Twarabubikishijwe, (2) ubwo mwakiriye (mu gihe cyashize), (3) ubwo mukomereyemo (mu ndagihe), (4) ubwo mwakijijwe na bwo (kwezwa ubu n'ikuzo rizaza).

“Mwarakijijwe.” Mu Kigiriki hakoreshejwe indagihe ihoraho rishobora kuba yerekeye gukizwa iteka imbaraga z'ibyaha mu bugingo bw'abizera. Ishobora no kuba yerekeye ku gukizwa umunsi ku wundi w’abatuye i Korinto uko bakiraga Ubutumwa, bagahinduka abagize itorero rya Kristo. Ishobora na none kuba ari indagihe y'ibizaza yibanda ku kuri kw'agakiza ku bwo kwizera Kristo.

“Niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije.” Ibi bitugeza ku kintu cy'ingenzi cy'Ubutumwa cyangwa ibyo twizeye. Uyasobanuye uko yanditse, ni “ijambo nababwirije niba murifata mukarikomeza.” Ibyanditswe mu Kigiriki byibanda ku bikubiyemo cyangwa iby'ingenzi byabwirijwe n’intumwa. Niba bafite kandi bakomeza ubwo Butumwa, no gutabarwa ni ibyabo kubyakira no kubigira. Mu byanditswe mu Kigiriki, ijambo “niba” ryerekana impamvu yerekana ibivugwa. Pawulo ahamya kandi yizeye ko bafite ubwo Butumwa ku bwo kwizera ku giti cyabo, ariko iyo abantu badakomeza Ubutumwa yabagejejeho, ukwizera kwabo kuba ari imfabusa.

“Keretse mwaba mwizeye ubusa.” Ibi ntibivuga gutakaza agakiza nk'ibishoboka, nta n'ubwo bivuga ko ukwizera kutihangana atari ko gukiza. Ahubwo, Pawulo aravuga ati, (a) ukwizera Ubutumwa bwuzuye, Ubutumwa Bwiza nk'uko babubwirijwe, ni ugufite umugambi cyangwa kutari imfabusa; cyangwa (b) ko ukwizera gushingiye ku kuzuka kwa Mesiya kutaba gufite aho gufashe niba Inkuru Nziza yo kuzuka kwa Kristo atari yo. Niba Kristo atarabambwe kandi ngo azuke, agakiza ntigashoboka (reba imirongo ya 15, 17).

Mu buryo bwo kubushyira mu bikorwa, reka turebe ibintu bibiri:

(1) Kwizera nta mumaro gufite keretse ibigukubiyemo n’uwizerwa ari iby'ukuri. Hari ibintu bibiri kuri ibi:

  • Uwizerwa agomba kuba ashoboye, afite ubushake, kandi aboneka ngo akize. “Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na We, kuko ahoraho iteka ngo abasabire” (Abaheburayo 7:25).
  • Kwizera Kristo, gukizwa, kurimo kwiringira rwose ibikubiye mu Butumwa byose. Ntushobora kwiringira igice cy'Ubutumwa Bwiza ngo wange ibisigaye muri bwo. Ntushobora kwiringira Kristo ngo wange umurimo We. Ntushobora kwiringira umurimo wa Kristo ngo umwange. Ntushobora kwiringira urupfu rwa Kristo ngo wange kuzuka kwe.

(2) Ibi bivuga ko dufite uruhare rukomeye kandi rw'ingenzi rwo gusobanura neza kugarargaza neza ibivugwa nk’uko byahishuwe mu Ijambo ry'Imana. Tugomba kuvuga Ubutumwa Bwiza nyakuri nk'uko tubuhabwa muri Bibiliya tutongeraho cyangwa ngo tubugabanyeho kubera uko twarezwe cyangwa imigenzo cyangwa ibyo twibwira by'abantu.

None Ubutumwa Bwiza ni iki? Mu magambo akurikira, Pawulo agaragaza inkomoko, ubusobanuro, no gushyigikira Ubutumwa Bwiza yagejeje ku Bakorinto.

    Inkomoko y'Ubutumwa Bwiza (umurongo wa 3)

Hamwe n'amagambo, “Nabahaye...ibyo nanjye nahawe,” Pawulo ahamya ko ibyo yatanze ari ibyo yahawe n'abandi, n'Umwami ubwe mu nzira ijya i Damasiko, hamwe n'abigishwa babanye n'Umwami nk'abamwiboneye, abo Pawulo yahuye na bo, akavugana na bo (reba Abagalatiya 1:1-18 na 2 Petero 1:19-21).

    Ubusobanuro bw'Ubutumwa Bwiza (imirongo ya 3-4)

Aho ibyavugwaga bishingiye biri mu magambo, “nabanje” (umurongo Wa 3a). “Nabanje” (en protos) bishobora kwerekana icya mbere mu by’igihe cyangwa icya mbere mu gaciro. Aha ntibivuga igihe, ahubwo ni agaciro, icy'ibanze kandi cy'ingenzi mu by'Ubutumwa Bwiza; inyigisho z’amahamea y’ingenzi cyane ku gakiza.

    Amagambo y’ingenzi mu kumenyekanisha Ubutumwa Bwiza ni:

(1) “Kristo yapfiriye ibyaha byacu” (umurongo wa 3)

  • Ubutumwa Bwiza bwerekeye urupfu rw'umuntu, uwo muntu ni Mesiya wari utegerejwe mu Isezerano Rya Kera, Imana-Muntu, umwe kandi umwe rukumbi wari ukwiriye guhagararira umuntu no kumusimbura.
  • Ubutumwa Bwiza bwigisha ko yapfiriye ibyaha, byacu. Ibi ni ngombwa kubera ko, nk'uko Ibyanditswe bibitwigisha, “twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw'Imana” (Abaroma 3:23), kandi ko, “ntawe ukiranuka n'umwe” (Abaroma 3:10). Ibijyana n'ibi ni uko ukwera kw'Imana gutunganye kandi ari ukw'ukuri, ko Imana ifite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi (Habakuki 1:13). Urupfu rwa Kristo rwari urwo kuriha igihano cy'ibyaha no gushimisha ukwera kw'Imana (1 Yohana 2:2).

(2) “Yazuwe ku munsi wa gatatu” (umurongo wa 4)

Ubutumwa Bwiza buvuga ko Imana yazuye Yesu Kristo mu bapfuye ngo ihamye uwo Kristo ari We nk'Umwana w'Imana kandi ihamye agaciro k'urupfu rwe nk'uruduhesha kubabarirwa no gutsishirizwa ku bwo kwizera Yesu Kristo (Abaroma 1:4; 4:24-25).

    Gushyigikira Ubutumwa Bwiza (imirongo ya 3-10)

Ubuhamya n’ibishyigikira iby’amateka y'Ubutumwa Bwiza:

Ibihamya by’aya amateka byavuzwe bitaraba mu Isezerano Rya Kera (imirongo Ya 3, 4). Ibi bivuga ukuntu urupfu n'umuzuko bya Kristo byavuzwe mu Byanditswe Byera byo mu Isezerano Rya Kera nk'uko n'abahanuzi babivuze bitaraba. Ibi ndetse birimo no guhambwa: Ku by'urupfu Rwe hari Zaburi 22 na Yesaya 53. Ku byo kuzuka Kwe dufite Zaburi 16:8-11; 22:22 n'ikurikira; Yesaya 53:10-12. Ku guhambwa Kwe, Yesaya 53:9.

Ibyerekeye guhambwa kwa Kristo (umurongo wa 4). Kuki tuvuga ibyo guhambwa kwa Kristo? Kubera ko ari ubuhamya bukomeye bwo gupfa Kwe. Yahambwe nyuma y'uko abasirikari b'Abaroma bari bemeye ko yazingazingirwa mu myenda yo guhambanwa n'ibihumura-neza, maze ashyirwa mu mva iriho ikimenyetso irinzwe n'abasirikari n'Abaroma. Hanyuma, nyuma yo kuzuka, habayeho ibihamya ko imva yarimo ubusa harimo ya myenda yahambanywe (Yohana 20:3-10).

Uko bivugwa n’ababibonye n'amaso yabo (imirongo 5-10). Mu kurangiza, Pawulo yerekana ababibonye n'amaso yabo benshi bavuga ibyo kuzuka kwa Kristo n'igihamya cya nyuma harimo bene Data 500 yiyerekeye icyarimwe.

    Amagambo y’Ubutumwa Bwiza (umurongo wa 11)

Mu.murongo wa 11, Intumwa iduhamagarira kwita ku ruhare rwacu ku bw'ibi bihamya. Tugomb kwamamaza Ubutumwa Bwiza bw'agatangaza ngo abantu bizere kandi bakizwe. Icyakora sii Ubutumwa bworoshye. Ni Ubutumwa bunyuranye n'ibyo umuntu yikundira, iby'ubwenge bw'umuntu. Ndibuka ikiganiro kimwe nagiranye n'umushefu wanjye ku kazi igihe nari muri seminari muri za 60. Nakoranaga n'urubyiruko rutagize amahirwe mu burengerazuba bwa Dallas, kandi n'ubwo atigeze ambuza guhamiriza abo bana, kuri we, Ubutumwa bwa Bibiliya bwerekeye urupfu rwa Kristo byari ubupfu. Yari umuntu mwiza wakwifuza guhura na we no gukorera, ariko muri kimwe mu biganiro byacu ku byerekeye Ubutumwa Bwiza, yaravuze ati, “Ee Doc (kubera impamvu zimwe akunda kunyita Doc), ndakeka ko utizera ibi bintu byerekeye ko hagombaga kubaho kumena amaraso y'igitambo cya Yesu, si ko biri? Iryo ni idini rya kera cyane! Dukwiriye kurenga ibyo tugatera imbere mu byo dutekereza ku idini. Dukeneye gusa gukurikiza urugero rwa Yesu mu kwiga gukunda abantu.” Ariko tegera amatwi ibyo Pawulo yavuze ku byerekeye gutekereza nk'uku mu 1 Abakorinto 1:20-31.

None Ubutumwa tugomba kwamamaza ngo bukize abizeye ni ubuhe? Ni ibihe by'ingenzi bigomba gusobanurwa?

(1) Abantu bose barazimiye, batandukanywa n'Imana none bakeneye agakiza k'Imana. Kuki? Kubera ko “bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana,” ukwera kwayo gutunganye. Imana ni Iyera kandi icyaha gitandukanya umuntu n'Imana kandi igihano cy 'ibyaha ni urupfu (Yesaya 59:2; Abaroma 3:23; 6:23). Abantu bose, abifata nabi, abifata neza, n'abanyedini bakoze ibyaha ntibashyikira ukwera kw'Imana kandi Imana ntishobora kunanirwa kugera ku kwera kwayo.

(2) Ntawe ushobora gukizwa n'imirimo ye myiza yaba itegetswe n'idini cyangwa n'amategeko agenga ibyo kwitwara neza. Nta cyo bivuze uko umuntu yagerageza kose, ntawe ushobora gukizwa n'imirimo itegetswe n'idini cyangwa n'ubwenge bwe. Abantu nta kintu bafite, nta murimo w'idini, nta gukiranuka, nta kugwa neza, bashobora kwiratana imbere y'Imana cyangwa gishobora kubahesha ubugingo buhoraho (Yesaya 64:6; Zaburi 143:2; Yohana 3:3-6; Tito 3:5-7; Abaroma 4:1-4; 1 Abakorinto 1:30-31).

(3) Ariko Imana yakunze abari mu isi kandi ibihamirisha gutanga Umwana wayo gupfa mu cyimbo cyacu. Umwana w'Imana yabaye umuntu kugira ngo apfe mu mwanya wacu kandi yishyure igihano cy'ibyaha byacu ngo atugeze ku Mana kandi aduhe ubugingo nk'impano ku buntu nta kiguzi (Yohana 3:16; Abaroma 5:8-9; 1 Abakorinto 1:30-31; Abefeso 2:8-9; Ibyahishuwe 21:6; 22:17). Yesu Kristo wenyine ni We buryo bw'Imana bwo gucungurwa no kugera ku Mana (Yohana 14:6; Ibyakozwe 4:12).

(4) None twakira dute iyo mpano y'agakiza? Ku bwo kwizera ubu Butumwa Bwiza, ku bwo kwizera kwonyine Kristo wenyine; kwizera (Umukiza Imana-Muntu) umurimo wa Kristo wapfiriye ibyaha, wafashe umwanya wacu, kandi akazurwa ku munsi wa gatatu nk'igihamya cyo gucungurwa no gutsindishirizwa byacu ku bwo kwizera, umuntu ku giti cye, muri We (Yohana 1:12; 3:16; Abaroma 4:25-5:1; Abefeso 2:8-9).

Ku byerekeye “Amagambo y'Agakiza” akunze gukoreshwa mu kuvuga Ubutumwa Bwiza agoreka Ubutumwa Bwiza, Lewis Sperry Chafer yaranditse ati:

Hanze y'inyigisho z’amahame zerekeye Kristo n'umurimo We, nta kuri kugera kure cyane mu nkurikizi zako kandi nta kintu cyashyigikirwa cyane kurusha uko agakiza k'agaciro katarondoreka gashyigikiwe, ku by'uruhare rw'umuntu, mu kwizera Kristo Umukiza. Kuri iki cyangombwa kimwe ntihakwongerwaho ikindi hatabayeho kuvuguruza Ibyanditswe no kugoreka inyigisho y’amahame y'agakiza ku bw'ubuntu gusa.190


181 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, 1989, pp. 23-24.

182 Charles Swindoll, The Grace Awakening, Word Books, Waco, TX, 1990, pp. 17-19.

183 Brad McCoy, “Free, Not Cheap,” Grace Evangelical News, Oct.-Nov. 1988, p. 1.

184 Zane C. Hodges, The Gospel Under Siege, Redención Viva, Dallas, TX, 1981, p. 7.

185 Hodges, The Gospel Under Siege, p. 3.

186 Hodges, The Gospel Under Siege, p. 4.

187 Lewis Sperry Chafer, Vital Theological Issues, Roy B. Zuck, General Editor, Kregel, Grand Rapids, 1994, p. 122.

188 Chafer, Vital Theological Issues, p. 126.

189 Ryrie, So Great Salvation, pp. 39-40.

190 Chafer, Vital Theological Issues, p. 117.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad