MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’italanto

KUGWIZA UBUGINGO KU BW’IMPANO ZACU Z’UMWUKA

Intangiriro

Imyaka myinshi, umubiri wa Kristo, itorero, ryarogowe n’umuco w’abihaye Imana ushyiraho itandukaniro rinini hagati y’uwihaye Imana n’umukristo usanzwe. Uyu muco w’abihaye Imana cyangwa abakozi b’Imana unanirwa kubona no gukorera mu kuri kw’Isezerano Rishya kw’uko umwizera wese ari umutambyi w’Imana, w’umurimo mwiza w’umubiri wa Kristo nk’uko impano Imana yamuhaye zingana.

Nagize amahirwe yo kuba Pasitoro w’amatorero menshi agendera ku byo Bibiliya yigisha mu gihe cy’imyaka 28. Mu gihe bamwe mu bantu basengeraga muri ayo matorero bari abakijijwe vuba, abenshi bari bararerewe mu matorero atandukanye, nuko nk’uko bisanzwe bari bazi iby’itorero rigenga n’umupastoro waryo. Inshuro nke, abantu banyerekaga inshuti zabo bazibwira ko ndi ‘umupasitoro’ wabo. Mu yandi magambo, bambonaga nk’umukozi w’Imana’ cyangwa ‘umupasitoro’ ubaho nk’umuntu ukorera umushahara w’umuhanga mu kubwiriza, kwigisha, kugira inama, gusura, no gukomeza kugenga ubuyobozi bw’itorero mu buryo bwiza.

Nk’uko ibice bikurikira bizabyerekana, abizera ku giti cyabo n’itorero muri rusange baberaho kuba ibisonga byiza mu by’ukuri kw’Imana mu kuvuga ubutumwa no guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe impano z’ingingo z’umubiri wa Kristo. Tuberaho gukora umurimo wo gucengera mu isi no gukomeza abizera kugira ngo babe abera bakora umurimo w’Imana bafite ubuzima bwiza. Mu gihe hari ibindi bintu byangiza uwo murimo, mu kuri kimwe muri byo bikomeye ni umuco utandukanya abihaye Imana/abakristo basanzwe, umucuruzi/umuguzi’ bikunze kugaragara muri iyi si yacu. Igitekerezo cyo kugira ngo itorero ryibande ku Butumwa, aho umwizera wese ari umukozi w’Imana, abantu baragitinya. Bakunze kumva bamerewe neza n’igitekerezo cyo guhemba abandi babakorera umurimo w’Imana. Nyamara Isezerano Rishya ritwigisha ko abayobozi b’itorero ari nk’abatoza bamenyereza abandi mu murimo w’Imana ku bw’impano z’umwuka za buri mwizera.

Abefeso 4:11-16 ‘Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: 12 Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo : 13 Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo. 14 Kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw abantu, ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuga ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose, uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri wo niho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa., ni uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe muri Kristo. Uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.’

Uyu muco w’abihaye Imana/abakristo basanzwe wateye icyuho mu itorero rya none mu kugira ingorane zikomeye ku bugingo bw’umwuka bw’umubiri wa Kristo. Ku byerekeye ibi Hull yaranditse ati:

Itorero rishingiye ku butumwa bwiza ryacitse intege, riratentebutse, kandi ryishingikiriza ku bintu bidafatika bisa gusa n’ibifite ingufu z’Umwuka nyazo. Amatorero ni mato cyane nk’ibigo byo kumenyereza no guhindura abantu abera asa cyane n’inzu ibamo abarwaye umutima n’uruhumekero mu bitaro by’akarere. Twateje imbere idini yikorera icyo ishatse, uburwayi bwitwa itorero-ryankorera-iki. Tunyurwa vuba n’ibigaragarira amso yacu, nk’inyubako n’abantu.115

Hull arakomeza agira ati :

Ni mpamvu ki igaragara itera abera kumwara? Ni iyi: itorero ririho ku bw’ubutumwa. Itorero ribeshwaho n’Ubutumwa nk’uko umuriro ubeshwaho n’umwuka wa ogisijeni. Itorero ntiribaho ku bwaryo. Ibi bigongana n’umuco wo gukora ibyo ryishakiye n’ubupfu bwo kwikunda buri mu matorero y’ivugabutumwa. Uzarebe ibitabo bya gikristo bikunda kugurwa, uzumve umuvuga-butumwa kuri televiziyo, uzaganire n’umuntu ukunda kuza mu materaniro; icyo bahuriraho ni ukwita cyane ku byo bumva bakeneye, bikaba nkahi imirimo itegekwa na Kristo igomba guhagarara.116

Hari intego ebyiri muri iki gihe : (a) kwerekana mu Byanditswe ko umukristo wese, urugingo rw’umubiri wa Kristo ari umutambyi wo Imana yahaye impano ku bw’umurimo wayo, kandi (b) gutera inkunga kubona no gukoranya impano z’Umwuka z’umuntu ku bw’umurimo w’itorero n’isi. Nibwo bwonyine tuzaba ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana kuko kumenya no gukoranya impano zacu ari igice cy’ingenzi cyo kuba ibisonga byiza by’ibyo Imana yatubikije.

Intumwa Petero adushishikariza Ubutumwa bwacu nk’abantu b’Imana, muri 1 Petero 2:9 havuga hatya:

‘Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’

Ariko icy’ingenzi ku bubasha bwacu bwo kwamamaza ishimwe ry’Imana ni ijambo Petero yatubwiye muri 1 Petero 4:10-11.

‘Kandi nk’uko umuntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga; kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen..

Kubw’impamvu z’igihe no kubwo gukomeza intego zimaze kuvugwa, iyi nyigisho ntishaka kuvuga mu magambo arambuye zimwe mu ngingo zikomeye z’impano z’Umwuka nka: Mbese impano zose zivugwa mu Isezerano Rishya zibaho muri ibi bihe nk’impano z’ibitangaza no gukiza abarwayi, cyangwa kuvuga no gusobanura indimi n’ibindi. (Iby’uko zavuyeho n’iby’uko zitavuyeho)? Mbese impano zivugwa mu Isezerano Rishya zigaragaza ubwoko bw’impano Imana yatanze, cyangwa se, iyo zishyizwe hamwe, mbese ziduha urutonde rwuzuye rw’impano Imana yahaye umubiri wa Kristo? Nubwo ibyo guhagarara kwazo bizavugwaho buke, amagambo arambuye kuri ibi arenze iyi nyigisho, intego hano ni ugukangurira abizera abo ari bo muri Kristo (abagaragu bahawe impano / abatambyi) no kubashishikariza gukorera Shebuja wabo nk’abamuhagarariye muri iyi si ibabaza kandi yaguye.

Ibice by’ingenzi ku mpano z’Umwuka

Abaroma 13:3-8 ‘Ndababwir’umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifat’uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’ukw’Imana yagerey’umuntu wese kwigera. 4 Nk’uko mu mubir’umwe dufit’ingingo nyinshi, kand’ingingo zose zikaba zidafit’umurimo umwe, 5 natwe niko turi : kuko turi benshi, nyamara tur’umubir’umwe muri Kristo, umuntu wese n’urugingo rwa mugenzi we. 6 Nuko kuko dufit’impano zitandukanye, nk’uk’ubuntu twahawe buri, duhanure uko kwizera kwacu kungana : 7 cyangwa niba twarahaw’umurimo wo kugabur’iby’Imana, tugir’umwete wo kubigabura : cyangw’uwigisha, agir’umwete wo kwigisha : 8 cyangw’uhugura, agir’umwete wo guhugura : ugir’ubuntu, abugir’atikanyiza : utwara, atwaran’umwete : ugir’imbabazi, azigire anezerewe.’

1 Abakorinto 1:7 ‘Bituma mutagir’impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.’

1 Abakorinto 1:12-14 ‘Icyo mvuze ngiki, n’uk’umuntu wese muri mwe avug’ati : Jyeweho nd’uwa Pawulo; und’akavug’ati : Ariko jyeweho nd’uwa Kefa; und’ati : Jyeweho nd’uwa Kristo. 13 Mbese Kristo yabagabanijwem’ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mw’izina rya Pawulo? 14 Nshimir’Imana yukw’ari nta n’umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;’

Abefeso 2:19-22 ‘Nuko ntimukir’abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo mur’ubwoko bumwe n’abera, ndetse mur’abo mu nzu y’Imana; 20 kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu niwe buye rikomez’imfuruka. 21 Muri we inzu yos’iteranijwe neza, irakura, ngw’ib’urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mub’inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.’

Abakolosayi 2:19 ‘Ntiyifatanye na wa mutwe, ari umubiri wos’uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana, ugatungwa n’iby’ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.’

1 Petero 4:10-11 ‘Kandi nk’uk’umuntu yahaw’impano, ab’ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriy’ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabur’ibyayo, abigabure nk’ufit’imbarag’Imana itanga; kugira ngw’Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’

1 Timoteyo 1:18 ‘Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza, nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo baguheshe kurwana intambara nziza,’

1 Timoteyo 4:14 ‘Ntukirengagiz’impan’ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe, ubwo warambikwagahw’ibiganza by’abakuru.’

2 Timoteyo 1:6 ‘Ni cyo gituma nkwibutsa guses’impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwahw’ibiganza byanjye.’

Amahame y’ubusonga mu Byanditswe

      1 Petero 4:10-11

10 ‘kandi nk’uk’umuntu yahaw’impano, ab’ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriy’ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabur’ibyayo, abigabure nk’ufit’imbarag’Imana itanga; kugira ngw’Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’

(1) Ijambo ‘impano’ ni ijambo ry’Ikigiriki charisma, rivuga ‘impano y’ubugwaneza, impano y’ubuntu.’ Rikunze gukoreshwa ku bubasha bwihariye mu by’umwuka butangwa n’Umwuka w’Imana ngo bushoboze abakristo gufasha umubiri wa Kristo. Ni impano z’ubuntu zitangwa n’Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:4,11,18). Imwe mu nshuti zanjye ibivuga itya: ’Impano z’Umwuka ni zirya mpano z’imbaraga zidushoboza gukora imirimo y’ingenzi y’ubugingo bwacu muri Kristo nk’ingingo z’umubiri We. Izi mpano ni ubushobozi ndenga-kamere butera ibikorwa ndenga-kamere’.117

(2) Abizera bose bafite nibura impano y’Umwuka imwe. Nta kwibeshya hano. Ibyo waba ukeka byose, Ijambo ry’Imana ritwigisha ko buri mukristo afite impano y’Umwuka. Ukuri nk’uku kuvugwa na Pawulo mu Baroma 12:6; no mu 1 Abakorinto 12:7. Ku by’agakiza, iyo twizeye Yesu Kristo nk’Umukiza duhinduka ingingo z’umubiri wa Kristo ku bw’umurimo wo kubatizwa n’Umwuka Wera udushyira mu bumwe na Kristo. Dukurikije ugusa kuvugwa mu 1 Abakorinto 12:12-27, buri mwizera ahinduka urugingo rufite impano, nk’ukuboko cyangwa ukuguru, cyangwa ijisho bifite ububasha n’umurimo wo gukora. Ibi ni iby’ubuntu n’umurimo ukomeye no gutoranywa n’Umwuka, si ibyo tugomba cyangwa ngo bibe kubw’ibikorwa (1 Abakorinto 12:4,11,18).

(3) Mumenye ko impano zacu zigomba gufatwa nk’ubusonga dufitemo uruhare nk’ibisonga byiza (Ikigiriki : kalos, b’icyubahiro, bakwiriye gushimwa, b’ingirakamaro)’. Ijambo ‘igisonga’ ni Ikigiriki oikonomos, ‘umutware cyangwa umugaragu ushinzwe urugo’. Igikorwa cy’ubuyobozi iteka kirimo ibijyana n’imari bisaba kugira uruhare rwitondewe ku bw’amafaranga yinjira n’asohoka. N’iby’uruhare bigera no ku bitarebana n’amafaranga. Bityo rero igisonga si nyiri ibintu. Ahubwo, ni umucunga w’iby’undi kandi asabwa kugira uruhare ruboneye mu busonga bwe.

Umugani w’igisonga gikiranuka cy’ubwenge muri Luka 12:41-48 werekana ibivugwa aha. Igisonga cyo muri iki gice cyari gifite uruhare rwo kureba ko abandi bagaragu bose bagaburirwa neza, ariko umurimo wacyo wagombaga gusuzumwa na Shebuja ku buryo yashoboraga kugororerwa cyangwa kutagororerwa kubwo kwiringirwa kwe. Ku murongo wa 48, ijambo ‘uwahawe’ rikoreshwa hamwe n’iby’ubusonga. Ni Ikigiriki paratithemi, kandi muri iki gice, ririmo igitekerezo cy’ibyo yahawe ngo abyiteho, abirinde, kandi / cyangwa ngo abibyaze inyungu ku bandi.

(4) Petero aratwigisha na none ko impano zitangirwa ‘gufashanya’. Ni kubw’ibyiza rusange by’umubiri wa Kristo nko kugaragaza urukundo (1 Abakorinto 13) kandi si na rimwe ku bw’inyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa gahunda yo kwikunda (1 Abakorinto 12-14). Intumwa Pawulo asobanura ibyiza rusange nk’ibintu byo gukomeza (gukomeza umubiri wa Kristo), guhugura, gukomeza no kwigisha bigeza umuntu ku kuba umugabo muri Kristo n’ibindi (1 Abakorinto 12:7; 14:3-5, 17, 19, 26, 31; Abefeso 4:11-16).

Umurongo wa 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana; nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga; kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyiri icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’

(5) Mu gihe impano zose zigenewe gufasha abandi (umurongo wa 10), intumwa Petero ashyira impano mu byiciro bibiri, (a) kubwiriza (kwigisha, guhugura n’ibindi) no (b) gufasha (kugira impuhwe, gufasha, kuyobora, gutanga, n’ibindi) (umurongo wa 11). Ariko icyibandwaho aha cyane si kamere y’impano, ahubwo ni igitera gukoresha impano.

(6) Ku babwiriza, ibyagombye kugaragaza ibibwirizwa ni Ijambo ry’Imana aho kuba uko bo ubwabo babona ibintu. Umuntu ukunze gukurikiza ibitekerezo bye biturutse kuri gahunda ye cyangwa ibyo abogamiraho, avuga ko yigisha Bibiliya. Akenshi abigisha bakunze gukoresha amagambo yo muri Bibiliya ngo batize ubutware ibyo bigisha. Kandi akenshi Bibiliya ikoreshwa nabi kubw’ubusobanuro bugoretswe, bivuga gusobanura amagambo ukurikije igice arimo, ikiboneza-mvugo, ubusobanuro bw’amagambo bukurikije igice arimo, ibyabaye mu mateka no mu muco, n’ibindi. Ingaruka z’ubwo busobanura bubi ni eisegesis aho umuntu asoma igice mu bitekerezo bye. Yakobo atubwira ko kuba umwigisha w’abantu b’Imana ari ibintu bikomeye kubera uruhare umuntu abigiramo (Yakobo 3:1). Bityo Imana idusaba kuba abigishwa bitangiye gufata Ijambo ry’Imana baryitondeye kugira ngo kwigisha kwacu kube gushingiye ku kuri kw’Imana atari ku bitekerezo byacu.

Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukoz’udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’ijambo ry’ukuri.’

(7) Ku bakora umurimo mu bundi buryo, Petero abigisha ko bagomba kubikora kubw’imbaraga Imana itanga aho kuba izabo ubwabo (reba 1 Abakorinto 15:10; Abakolosayi 1:29). Ibisonga byose bigomba gukora umurimo kubw’isoko no gusabana n’Imana no kwishingikiriza kuri We (Yohana 15).

(8) Hamwe n’amagambo, ‘nyir’icyubahiro n’ubutware’ Petero aratwibutsa ko uko ibyakozwe byaba bingana kose, umugambi cyangwa intego y’ibanze ni icyubahiro n’ubutware by’Imana ku bw’Umwami Yesu. Ibi bigize ihame ry’ingenzi n’imbuzi ishobora kugenga ubugingo bwose n’umurimo wose by’umukristo nk’igisonga cy’ibintu bitandukanye by’ubuntu bw’Imana. Kubera tuvukana kamera yikunda, biratworohera cyane gukora umurimo kubwa gahunda zo kwikunda - ngo twemerwe n’abandi, ngo dushimwe, kubw’umwanya runaka, cyangwa icyubahiro. Iyi yari imwe mu ngorane Pawulo yavuzeho zo mu itorero ry’i Korinto. Bamwe mu Banyakorinto bakoreshaga impano zabo, cyane cyane izitangarirwa n’izihururirwa, nko kuvuga izindi ndimi, kubw’inyungu zabo. Pawulo yaravuze ati ‘Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ...’ (1 Abakorinto 14:4a). Mu yandi magambo, bakoreshaga iyi mpano ku bw’imigambi yo kwikunda. Nubwo uvuga ururimi rutamenyekana adasobanukirwa ibyo avuga (umurongo wa 14), ariyungura ubwe ku bw’amaranga-mutima no kunezererwa ibyo. Mu buryo bwumvikana, impamvu ye y’ibanze ntabwo ishingiye ku ishimwe ry’urukundo afitiye abandi (1 Abakorinto 12:31b-13:13; 14:4b, 12), bityo ntibiba bigenewe guhesha Imana icyubahiro (1 Abakorinto 10:31).

      1 Abakorinto 4:1-5

Mu mirongo ya 1-2, Pawulo atwigisha amahame abiri ya ngombwa cyane ngo dukoreshe impano z’Umwuka nk’ibisonga by’Imana. Amahame akoreshwa ku buryo dukwiriye kubona abandi n’uko bakoresha impano zabo, n’uko twagombye kwitekerezaho mu buryo dukoresha impano zacu. Akenshi, abantu bakunda kwigana uko abandi bitwara kandi bakora umurimo wabo n’uburyo bakoresha impano zabo, cyane cyane ku bapasitoro n’abavuga-butumwa b’Ijambo ry’Imana. Nk’uko muri 1 Samweli 16:7 hatwigisha, abantu batangazwa n’ibintu nk’impano z’abantu, abantu bazi gushyushya urugamba, abateye neza ku mubiri, abafite ijwi ryiza, abahanga batangarirwa, n’abahanga mu kuvuga za disikuru. Imana ku rundi ruhande, ireba ku mutima kandi ntibera (Ibyakozwe 10:34; Abaroma 2:11; Abagalatiya 2:6; Abefeso 6:9). Ireba ikindi kintu mu gisonga; ireba kwiringirwa kuva mu mutima w’urukundo no kuyitangira (reba Ibyahishuwe 2:1-5 hamwe na 1 Abatesalonike 1:3). Abatesalonike bari abakozi bakunda umurimo no kwihangana. Imbuto zo kwizera, urukundo, n’ibyiringiro bituma turangamira ubugingo bw’imbere nk’isoko nyakuri y’imirimo myiza y’abizera b’i Tesalonike.

None ayo mahame uko ari abiri ni ayahe?

      (1) ‘Nuko rero umuntu ajye adutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana’

Aho gufata abandi nk’ibigirwamana, tukabatangarira, cyangwa kugereranya abantu n’abandi ukoresheje ibipimo by’abantu (reba imirongo ya 6-7; 2 Abakorinto 10:7-12), tugomba kureba abandi bizera (natwe turimo birumvikana) nk’ibikoresho, abagaragu, n’ibisonga by’ubuntu bw’Imana. (Reba kandi umenye imirongo ibanza yo mu 1 Abakorinto 3:5-9 nk’ibibanziriza 4:1-2).

‘Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko ...’ (umurongo wa 1) ni inshinga itondaguwe mu buryo bw’itegeko. Uvuga uko Imana ishaka ko tureba abatwigisha cyangwa abandi mu buryo bakoresha aby’ubusonga bw’impano zabo. Pawulo yakoresheje ngenga ya gatatu ahari ngo abigire rusange (ntibyagombye kubonwa nk’itegeko), ariko ibyo yavuze aha ni itegeko kandi bihwanye no kuvuga ngo, ‘Mudutekereze muri ubu buryo’.

‘Mudutekereze’ ni Ikigiriki logizomai rivuga ‘kubara, gupima’, ‘gusuzuma, kugereranya, kureba, gushyira mu cyiciro kimwe na’. Rikoreshwa muri Bibiliya y’Ikigiriki yitwa Septante muri Yesaya 53:12 ahavuga ngo ‘akabaranwa n’abagome’. None tugomba kureba dute abantu mu gukoresha impano zabo?

Tugomba kubabona nk’abagaragu’. Iki ni Ikigiriki huperetes. Mbere ryari ryerekeye k’umuntu ‘wakoraga ku rwego rwo hasi y’ubwato’. Hanyuma ryaje gukoreshwa ku mugaragu cyangwa umwungiriza ukorera Shebuja cyangwa umutware. Rifite igitekerezo cyo gutegekwa kandi ryerekana isano umugaragu agirana n’Umwami cyangwa ku bandi nk’umugaragu, utari umutware. Tugomba kurebana nk’abagaragu bari munsi y’ubutware bwa Kristo.

‘Nk’ibisonga’ ni oikonmos kandi, nk’uko twabibonye haruguru, ryerekana ko nta n’umwe muri twe uri nyir’ibintu, ariko abagaragu babikijwe byinshi bafitemo uruhare. Intumwa Pawulo yari afite uruhare rwo gukwiza Ijambo ry’Imana ku bandi bagaragu.

      (2) ‘Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava’ (umurongo wa 2)

Uyu murongo utwereka ihame rya kabiri. Icyo Imana ishaka, kandi bityo tugomba gushaka muri twe no mu busonga bw’abandi, ni ukwiringirwa kuva mu mutima ubonereye Umwami.

‘Bishakwaho’ ni Ikigiriki zeteo rivuga ‘gushakisha, gushaka’, hanyuma ryaje kuvuga ‘kugerageza kubona, kwihatira, kugamiza, kwifuza’. Nyuma ryaje kuvuga ‘gusaba, gushaka’.118

None ni iki tugomba gushaka no gusaba twe ubwacu n’abandi? Abantu bafite ingufu, bararabagirana? Oya! Tugomba kureba ku ‘biringirwa’. Abiringirwa ni Ikigiriki pistos, wizerwa, wiringirwa, wo kwishingikirizaho, ugaragaza ukwizera, ukwiringirwa’.

Ni igiki gikenewe ku mugabo cyangwa umugore ngo abe uwiringirwa? Urufunguzo kuri iki kibazo ruboneka mu bice bibiri bigize iri jambo ‘kwizera - kwuzuye’. Umuntu wiringirwa ni uwuzuye kwizera. Mu gihe kimwe, umuntu nk’uwo ni uwo kwiringirwa kandi yitangira abandi. Pistos rikoreshwa ku Mana no ku kuri kw’Ibyandistwe, byombi byo kwizerwa.

(3)‘Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu; kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza’ (umurongo wa 3)

Muri uyu murongo, Pawulo atwereka irindi hame ry’ingenzi kandi ryerekeye gusobanukirwa no kwiringira amahame yo mu mirongo ya 1-2. Igitekerezo cyonyine gifite akamaro ni icy’Imana, kandi kubera ko ndi umugaragu wayo kandi icyo ishaka kuri njye akaba ari ukwiringirwa kuva mu kuyikunda, singomba gukura icyubahiro n’ibyiringiro mu bitekerezo by’abantu. Mu magambo yo mu 1 na 2 Abakorinto ibyo Pawulo avuga ku bitekerezo cyangwa guca imanza by’abantu, bishingiye ku bipimo byabo aho intego yabo ari umuntu w’inyuma, nkuko byagaragaye mu mirongo yo haruguru aha (ongera urebe 1 Samueli 16:7 na 1 Abakorinto 4:6-7; 2 Abakorinto 10:10). Ni ukuri hari umwanya wo guha abantu amanota bikozwe n’abantu beza mu kumenya impano n’ibyo tuzikoresha. Kandi tugomba kwemera gukosorwa iyo tugenda tunyuranije n’Ijambo ry’Imana. Ariko tugomba kwirinda gushima cyane cyangwa kumenya cyane abandi. Ntitugomba kureba ku bitekerezo by’abantu, ku bifite umumaro byaba byiza cyangwa bibi. Inshuti nziza twiringira itubwira ukuri ni ingenzi. Ibyo badukorera bishobora kuduha uburyo bwo gukura no guhinduka.

Kubera ko impano ari imbuto z’ubuntu bw’Imana, ntizigomba kutubera ikintu cyo kwirata muri twe ubwacu cyangwa mu bandi cyangwa se ngo twisuzugure kubera kutagira impano undi mukristo afite. Ibi ni ukuri n’iyo umuntu akoresha neza impano ze kubera ko nyuma ya byose Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira (Abafilipi 2:13), ikanakuza impano zacu (Abaroma 12:3; 1 Abakorinto 12:4-6; 15:10).

      Abaroma 12:3-8

    Igice n’inkomoko byo gukoresha impano z’Umwuka (Abaroma 12:1-2)

Ibice 11 bibanza by’Abaroma byerekeye ku nyigisho z’amahame kandi bishyiraho urufatiro rushingiye kuri Bibiliya, ku bugingo bw’umukristo. Mu gice cya 12, Pawulo avuga ku byo gushyira mu bikorwa n’ingaruka zishobora gukurikiraho ku mukristo mu bugingo bwe bwa buri munsi mu isi irwanya cyane gahunda y’Imana. Igitekerezo cy’ingenzi cyangwa intumbero y’iki cyiciro cy’ibyo gushyirwa mu bikorwa yerekeye ubumwe. Isi yacu ni iy’ubumwe kandi ni ngomwa ko tumenya uko Imana ishaka ko tubaho muri ubwo bumwe. Bityo intumwa ivuga amoko atandatu y’ubumwe y’ingenzi ku bushobozi bwacu bwo kubaho mu isi nk’ubwoko bw’Imana:

(1) Ku byerekeye Imana (12:1-2)

(2) Ku byerekeye itorero (12:3-16)

(3) Ku byerekeye abo tubana nabo (12:17-21)

(4) Ku byerekeye igihugu (13:1-7)

(5) Ku byerekeye ibihe bizaza (13:8-14)

(6) Ku byerekeye abakristo iyo batavuga rumwe (14:1-15;13).

Ubumwe bukomeye kurusha ubundi bwose kandi bw’ifatizo ni ubumwe bw’umuntu n’Imana. Iyo ubu bumwe bumeze nabi, ubundi bumwe bwacu bwose bumera nabi haba imuhira, mu itorero, cyangwa mu bo tubana. Muri ibi byose hari ubumwe bw’uburyo bubiri bw’ingenzi. Bumwe ni ubumwe n’Imana ubundi ni ubumwe n’abantu. Umukiza yatwigishije ko Amategeko (cyangwa se Ijambo ry’Imana) ashobora kugabanywamo amategeko abiri makuru: gukunda Imana n’umutima wawe wose, kandi ngo kubw’ubwo bumwe umuntu agomba gukunda mugenzi we (Matayo 22:34 n’imirongo ikurikira; Mariko 12:29-31).

Hano mu Baroma, Intumwa itwigisha ukuri nk’uko. Abaroma 12:1-2 ni ihamagarwa ry’umwizera ngo ahe Imana ubugingo bwe nk’igikorwa gikwiriye cyo kuyisenga kivuye mu bugwaneza bukomeye bw’Imana buvugwa mu bice bibanza. Ni uburyo umwizera yinjira mu murimo w’Imana mbere y’ubundi bumwe bwose bw’ubugingo.

Umurimo ugomba mbere na mbere gukorerwa Imana, ukorerwa mu gufasha abandi. Ugukorera Imana kwacu mu kuyisenga gukwiriye kuva mu Ijambo ry’Imana n’Umurimo Wayo mu bugingo bwacu. Ni ugusenga gukwiriye, si kwa gutwarwa kudasobanutse, gusenga uko twishakiye kw’abapagani. Kugira ngo tugire gusenga nk’uku, tugomba kureka kwishushanya n’iyi si idukikije, kandi ubwenge bwacu bukaba bushya, bugahinduka kugira ngo turebe ibintu byose mu buryo bwubaha Imana.

Imirongo ikurikira yerekana mu magambo arambuye ibyo gukoresha ubwo bwenge bushya. Pawulo atanga urutonde mu mirongo ya 3-8 rw’uko umukristo akwiriye gutekereza impano z’umwuka.119

    Pawulo, icyitegerezo cy’uko impano z’Umwuka zikora (12:3a)

‘Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe ...’. Aha Pawulo aratwereka ko ndetse n’inyigisho ye ikurikira impano z’Umwuka ari imbuto y’impano yahawe n’Umwuka, ‘ubuntu nahawe’ (reba 1:5). Uko ubushobozi bwacu n’umurimo wacu mu mubiri wa Kristo byangana kose, ni ingaruka z’impano twahawe n’Imana. Ibi byerekana uko Imana ishobora gukoresha impano zacu mu buryo bunyuranye mu isi hose binyuze mu nzandiko, ibitabo, ibinyamakuru, radiyo, televiziyo, orudinateri na ndetse noneho no kuri Intarineti.

    Guhamagarirwa kw’isuzuma nyakuri (12:3b)

‘Umuntu wese muri mwe’. Ibi byerekana ubusobanuro no gushyirwa mu bikorwa na bose by’impano z’Umwuka. Na none, nta mwizera uhejwe kumenya uku kuri no kugushyira mu bikorwa.

‘Mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera’. Bibiliya yitwa NIV yo ihavuga itya: ‘Mwitekereze mu buryo bucishije bugufi’. Kwitekereza uko turi kandi twicishije bugufi ni sophroneo, ‘kugira ubwenge nyakuri, gushyira mu gaciro, kumva ibintu’. Ryakoreshejwe k’uwari utewe na dayimoni, igihe Umukiza yari amaze kumwirukanamo abadayimoni, yavuzwe nk’uwambaye akagira ubwenge nk’abandi’ (Mariko 5:15).

Bityo aha hari uguhamagarira buri mwizera kumenya impano z’Umwuka ze izo arizo, hanyuma ashingiye kuri ubwo bumenyi no kwemera (ni ukuvuga kwizera), agashaka kumenya umurimo cyangwa imirimo Imana ishaka ko akora mu murimo wa Kristo. Uku kwemera gutangirira ku gusuzuma neza ubushobozi bwacu mu by’Umwuka tukagera mu gusuzuma gukwiriye kw’impano zacu. Ariko ibitandukanye n’intumbero muri iyi si yacu ya none ku byo kwisuzuma, ni ukwirinda kwirata no kwifata uko tutari. Bityo, aha turahamagarirwa gutekereza neza nyakuri. Igipimo cy’uko dutekereza ni uko ‘nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera’, cyangwa nk’uko NIV ibisobanura, ‘nk’uko ikigero cyo kwizera Imana yabahaye kingana’. Ariko se ni ‘kigero ki cyo kwizera’ Imana yaduhaye cyangwa yatugereye?

‘Yagereye’ ni merizo, ‘guha buri muntu, kugenera, kugabanya, kugaba imigabo’. Icyo Imana itanga cyangwa igaba cyitwa ‘ikigero cyo kwizera’. Ariko se ikigero cyo kwizera ni iki? ‘Ikigero’ ni Ikigiriki metron rishobora gukoreshwa nk’urugero rwo gupimisha, cyangwa se nk’aha, ingaruka z’icyakozwe, ubwinshi n’ubwiza bw’igitangwa. Muri iki gice, ryerekeye ku mpano z’Umwuka Imana iha buri mwizera ngo akorere abandi.

‘Cyo kwizera’ ryerekana isoko cyangwa umuyoboro. Bishobora kuba byerekeye ku by’uko Imana itanga impano z’Umwuka ku bizera Kristo, cyangwa ryerekeye ku kwizera gukoreshwa mu kumenya kamere y’impano z’umuntu ahabwa n’Imana, no kuzikoresha mu murimo w’Imana. Ubu busobanuro bwombi birumvikana ni bwo.

Umubiri wa Kristo ubabazwa cyane iyo abizera bakabirije impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakorinto 3), cyangwa gusuzugura impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakorinto 12). Wiersbe yaranditse ati :

Si amakosa ku mukristo kwemera impano mu bugingo bwe no mu bugingo bw’abandi. Amakosa ni ugushaka kwiha agaciro katari ko. Nta cyangiza cyane mu itorero ryigenga nk’umukristo wikabiriza ubwe maze akagerageza gukora umurimo adashoboye. (Rimwe na rimwe n’ibitandukanye n’ibi bibaho, abantu bakisuzugura ubwabo. Iyi myifatire yombi ni amakosa).120

    Guhamagarirwa gufatanya nyako kwiringirwa (12:4-8)

(1) Ikigereranyo cy’umubiri (12:4-5)

Mu gukoresha ikigereranyo cy’umubiri w’umuntu, Pawulo yerekana ubumwe abizera bose bafite nk’ingingo z’umubiri wa Kristo, itorero. Mu kurema umubiri wa Kristo, Umwuka Wera yaremye ubumwe bw’ibintu bitandukanye kimwe n’umubiri w’umuntu. Nubwo turi umubiri umwe muri Kristo, turi ingingo nyinshi kandi buri mwizera ni urugingo rw’ingenzi rw’umubiri wa Kristo, kandi afite umurimo w’Umwuka wihariye agomba gukora. Iki kigereranyo gisobanuwe mu magambo arambuye mu 1 Abakorinto 12:12-31. Umurongo wa 5 werekana ibintu bitatu by’ingenzi: ubumwe (turi umubiri umwe), gutandukana kw’imirimo (buri rugingo ku giti cyarwo), gukenerana no kwuzuzanya kandi buri rugingo ari urw’izindi (rumwe ni urw’urundi).

(2) Uruhare (12:6-8)

Kimwe n’umubiri w’umuntu, kamere y’uyu mubiri w’Umwuka isaba ko buri rugingo rukoresha impano zarwo rutikorera ubwarwo ahubwo ari kubw’ubuzima bwiza no gukura kw’umubiri wose (reba 1 Abakorinto12:12-31). Impano zirindwi ziravugwa aha, birumvikana si zose (reba na none 1 Abakorinto 12:8-10, 28-31, n’Abefeso 4:11).

Ubusobanuro bugufi bw’izi mpano zivugwa mu bindi bice buri hepfo aha. Ubu ngubu, intego mu kureba iki gice cyihariye twavuzeho irimo uburyo bubiri.

(1) Nk’igice cy’uburyo bwo guhindurwa n’Ijambo ry’Imana no kwiha Kristo (Abaroma 12:1-2), dushaka gufasha abizera kumenya abo ari bo muri Kristo - abakozi b’Imana bafite impano. Nk’uko byavuzwe haruguru, Imana ntiyaduhamagariye kuba indorerezi cyangwa abiyicarira, bakanyunyuza, kandi tugahemba abandi badukorera umurimo w’Imana. Ahubwo, Ishaka ko twicara, tukanyunyuza, hanyuma, kubw’imbaraga zihindura z’ubuntu bwayo, tukayikorera.

(2) Intego ya kabiri yerekeranye n’impamvu. Gusobanukirwa iby’impano zacu nk’ingingo z’umubiri wa Kristo byagombye gufasha mu kudutera inkunga ngo tumenye impano zacu kandi ngo dukore umurimo w’Imana.

Ubusobanuro bw’impano z’Umwuka121

      Impano icyo ari cyo

    Ubusobanuro n’ubusesenguro bw’ibanze

Ijambo ry’Ikigiriki ry’ibanze rikoreshwa mu Isezerano Rishya ku mpano z’Umwuka ni charisma, ‘impano y’ubugwaneza, impano y’ubuntu’. Rituruka kuri charis risobanura ‘ubuntu’. Impano ntawe uzigororerwa cyangwa ngo azikorere.

(1) Impano ni ubushobozi bwihariye umuntu ahabwa ku buntu (kamere)

(2) Impano zitangwa n’Umwuka Wera - impano iva mu ijuru (isoko).

(3) Impano zihabwa buri wese wizera Kristo (abazihabwa)

(4) Impano ni izo gukorera umubiri wa Kristo kugira ngo ugwire (ivugabutumwa), mu bwiza (gukomezwa), no mu biwugize (imirimo n’inzego zo mu itorero) - intego y’ako kanya.

(5) Impano ni izo guhesha Imana icyubahiro (intego y’ibanze).

Impano z’Umwuka ni impano zihariye z’Imana iha abizera ngo ibashoboze umurimo wihariye ukorerwa umubiri wa Kristo mu isi.

Ibyerekeye impano z’umurimo cyangwa gufasha, hashobora kubamo italanto umuntu avukana.

    Amagambo avuga kimwe n’impano z’Umwuka

(1) ‘Impano’ (1 Abakorinto 1:7; 12:4; 1 Petero 4:10). Ijambo ry’Ikigiriki ni charisma.

(2) ‘Ubuntu’ (Ibyakozwe 4:33; Abaroma 12:3; 2 Abakorinto 8:7). Ijambo ry’Ikigiriki ni charis.

(3) ‘Ikigero cyo kwizera’ (Abaroma 12:3).

(4) ‘Iyigaragaza ry’Umwuka’ (1 Abakorinto 12:7).

      Icyo impano itari cyo

(1) Si urwego mu itorero ryigenga nk’umukuru w’itorero cyangwa umudiyakoni. Impano zimwe zitangirwa gukorera neza muri izo nzego, ariko urwego n’impano biratandukanye.

(2) Si ahantu runaka hihariye cyangwa ahantu ho gukorera. Ni ubushobozi bwo gukora, si ahantu umuntu akorera. Umwalimu ashobora kwigisha ishuri ryo ku cyumweru, mu mahugurwa, mu kwiga Bibiliya imuhira cyangwa nk’umumisiyoneri mu gihande icyo ari cyo cyose ku isi.

(3) Impano y’Umwuka si ikigero cy’imyaka runaka. Umuntu ashobora kwumva yisanga yigisha abana kurusha abantu bakuru cyangwa yigisha abantu bakuru kurusha abana. Ariko iyo umuntu afite impano yo kwigisha nyakuri, ashobora kumenya uko agomba kwifata kuri buri kigero cy’imyaka, nubwo Imana ishobora kumuha umutwaro ku kigero cy’imyaka runaka.

(4) Impano y’Umwuka si ubuhanga runaka cyangwa uburyo bwo gukura bw’umurimo. Impano yo kwigisha ishobora gukoreshwa kuri radiyo, mu kwandika cyangwa mu ishuri n’ahandi.

(5) Si umuntu uteye mu buryo runaka (ushyushya urugamba, urabagirana, ufite imbaraga n’ibindi) (reba 1 Abakorinto 2:1-5 hamwe na 2 Abakorinto 10:10).

Kugaba impano

      Impano zitangwa n’Umwuka Wera

Dukurikije 1 Abakorinto 2:4 n’uwa 11, kugaba impano z’Umwuka ni igikorwa cy’Umwuka Wera.

1 Abakorinto 12:4 ‘Icyakora harihw’impano z’uburyo bwinshi, arik’Umwuka n’umwe.’

12:11 “Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashatse.”

Umwuka Wera, rero, ni We mugaba w’ibanze w’impano. Mu gihe Umwami nk’umutwe w’itorero ayobora uko impano zihabwa abantu n’imirimo yabo, Data wa twese we azigira nyinshi kandi zitandukanye (1 Abakorinto 12:5-6), impano ubwazo zitangwa n’Umwuka.

      Impano zihabwa buri mwizera

Nk’uko bigaragara mu bugingo kandi nk’uko bivugwa mu Byanditswe, nta muntu n’umwe ufite impano zose (1 Abakorinto 12:29-30), ariko buri mukristo afite nibura impano imwe (1 Petero 4:10). Ibi bidufasha kubona ukuntu ari ngombwa ku bizera bose kumenya impano zabo izo ari zo no kuzikoresha. Nta n’umwe ugomba guhora yiyerekana. Nta mwizera ushobora kwiha gutangira gukora ibikenewe byose. Igikenewe ku bayobozi ni uguhugura, gutera inkunga, kureka abandi nabo bakigisha mu itorero nk’uko impano zabo no kuyoborwa n’Imana biri.

      Impano zitangwa kubw’ubuntu

(1) Impano ntizitangwa hakurikijwe gukura mu by’Umwuka. Itorero ry’i Korinto ryari itorero rya kamere ariko basaga n’abafite impano nyinshi (1 Abakorinto 3:1-4,7).

(2) Impano ntizitangwa hakurikijwe amashuri uzihabwa yize. Gereranya abigishwa (Ibyakozwe 4:13; 2:6-8).

(3) Biragaragara na none ko impano z’Umwuka zidatangwa hakurikijwe icyifuzo cyangwa amasengesho kubera ko zitangwa kubw’ubushake bw’Umwuka iyo ashyira abizera mu mubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:11-13).

Ibyanditswe bivuga ko abizera bose bafite impano. Iyaba impano zitatangwaga igihe cyo gukizwa, hagombye kubaho igihe ibyo bitaba ari ukuri. Rimwe na rimwe mu 1 Abakorinto 12:31 hakoreshwa mu kwigisha ko abizera bagomba gusenga no gushaka impano, ariko uyu murongo uvuga ko itorero ry’i Korinto ryari rikeneye kwerekana umuhati w’impano zubaka aho kuba izo kwiyerekana.

Muri 1 Timoteyo 4:14 na 2 Timoteyo 1:6 mu buryo bushoboka bwose ‘herekeye ku byabaye i Lusitira mu rugendo rw’ubutumwa rwa kabiri rwa Pawulo. Niho Timoteyo, kubw’igikorwa cy’Umwuka Wera, yahawe iyi mpano. Kuri ibi no kubwa kamere y’umurimo we yamenyeshejwe kubwo (dia) amagambo y’ubuhanuzi y’abareberezi.122 Amagambo y’ubuhanuzi yabibwiye Timoteyo n’abari aho bose nuko abakuru bari hamwe na Pawulo babyemeza bamurambikaho ibiganza.

      Ugutangwa kw’impano zimwe kwarangiranye n’igihe

Mugihe bigibwaho impaka, ukuri kw’Ibyanditswe n’amateka bishimangira iby’uko Umwuka atatanze impano zose kuri buri gisekuru. Impano zimwe z’Umwuka zakoreshejwe mu bihe bya mbere y’itorero ngo zihamye ubutumwa bw’intumwa n’abahanuzi no gushinga urufatiro rw’itorero.

Ryrie yaranditse ati :

Habayeho impano zubatse ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi (Abefeso 2:20), izo mpano ntizabayeho mu bihe byo kwubaka inzego z’itorero. Ababayeho mu gihe cya Kristo bagize impano z’Umwuka zo gukora ibitangaza zitabonetse mu gisekuru cyamukurikiye (Abaheburayo 2:3-4).123

Rimwe na rimwe bivugwa ko Abaheburayo 2:3-4 higisha ko impano zo gukora ibitangaza zivugwa mu murongo wa 4 zikomeza n’uyu munsi kubera inshinga ‘ihamya’, yerekana ko izi mpano zikomeza. Ariko ubu ni uburyo bukozwe nk’inshinga kandi bugengwa n’inshinga-fatizo yo muri iyo nteruro buba burimo. Abavuga ko izo mpano zo gukora ibitangaza zikomeje babikura ku nshinga yo mu gihe kizaza yo mu murongo wa 3, ‘tuzarokoka dute’. Bo basobanura bati, ‘tuzarokoka dute kandi Imana ikomeje guhamya ...’ cyangwa ibisa n’ibi.

Ariko inshinga ya bugufi kandi yumvikana ijyana n’iyo yindi ni “tukagahamirizwa” yo mu murongo wa 3. ‘Tukagahamirizwa’ ni inshinga itondaguye mu ndagihe ariko yerekeye ku gikorwa cyashize. Iyi nshinga rero, yerekana ko ikoreshwa mu guhamiriza, ‘ihamirisha ibimenyetso ...’. Ariko ikibazo ni kuri nde? Byari “kuri twe” (umwanditsi n’abo mu gihe cye) n’abamwumvise (intumwa zabanye n’Umwami), Imana ifatanije na bo guhamya (ni ukuvuga abamwumvise)’. Mu nkuru yanditswe kuri Interineti na “The Biblical Studies Foundation’s Web Page (www.bible.org),” Dan Wallace atanga ubusobanuro bw’ikiboneza-mvugo bukomeye bw’iki gihe hanyuma agasoza mu buryo bukurikira :

Muri byose, mu Baheburayo 2:3-4 hasa n’ahatwumvisha ko impano yo gukora ibitagaza muri rusange yarekeye aho.124 Byongeye, iyi mirongo itwumvisha gihamya y’intego y’impano z’ibitangaza: guhamya ko Imana yarimo ikora ikintu gishya. Ingingo y’igitabo cy’Abaheburayo cyose ishingiye kuri ubu buhamya: hari uguhishurwa gushya kandi kwa nyuma muri Yesu Kristo (reba 1:1-2). Ni We Isezerano rya Kera ryose rivugaho; ni We usumba ubutambyi bwa Aroni, abahanuzi, n’abamarayika. Ni Imana mu mubiri. Ese ntibigaragara ko muri uru rwandiko rwanditswe neza, ingingo ivuga cyane ku Byanditswe kurusha ibikorwa? Ikintu gikomeye umwanditsi avuga ku by’abo yandikira babonye ni ibyo bahagazeho mu gihe cyashize. Iyo impano yo gukora ibitangaza iba yarakomeje mbese uyu mwanditsi (nka Pawulo mu Abagalatiya 3:5) ntaba yarakoresheje ingingo nk’iyi?

Sinshaka kuvuga ko iki gice cyonyine gitanga igisubizo kuri iyi ngorane y’igihe impano zo gukora ibitangaza zamaze. Ariko uko umuntu abona izo mpano kose, iki gice gikeneye kuvuguruzwa.125

Gukura kw’impano

Impano zigomba kumenywa, gukuzwa, gukoreshwa mu kwizera, mu mirimo ikomeye, no gusenga (Abaroma 1:3; Abakolosayi 1:9-2:2; 1 Abakorinto 15:10).

Nubwo Umwuka ari isoko y’impano z’Umwuka, umwizera ashobora kugira uruhare mu gukuza impano ze. Ashobora kwifuza kubona zikuze neza kandi ko ari gukorera Umwami uko ashoboye (1 Abakorinto 12:31). Kwifuza impano nziza kurusha izindi si ukwicara hamwe ngo ushake ukwizera guhagije ngo umuntu abasha gupfa kuzibona. Bisaba kwitegura neza. Urugero, niba umuntu yifuje impano yo kwigisha, bimusaba nta gushidikanya kumara imyaka myinshi amenyereza iyo mpano. Umwuka Wera ntawe umuyobora uko atanga impano, ariko mu kuzikuza Akorera mu bantu n’ibyifuzo byabo, no kudashobora kwabo, n’ibyo bararikira ...126

Isesengura ry’ impano

      Inzego zizigize

Muri iyi mbonerahamwe ikurikira, Ijambo ry’Ubwenge n’Ijambo ryo kumenya asa n’avuga kimwe ku mpano zo guhindura abandi abigishwa no kwigisha.

Abaroma 12:6-8

Abefeso 4:11

1 Petero 4:11

Guhanura

Kugabura iby’Imana

Kwigisha

Guhugura/Gushisikariza

Kugira ubuntu

Gutwara/Gutegeka

Kugira imbabazi

Kuba intumwa

Guhanura

Kuvuga ubutumwa

Abungeri,abigisha cyangwa abungeri n’abigisha

Kuvuga

Gukorera Umwami

Cyangwa gufasha

I Abakorinto 12:6-10

I Abakorinto 12:28

I Abakorinto 12:29-30

Ijambo ry’ ubwenge

Ijambo ryo kumenya

Ukwizera

Gukiza abarwayi

Ibitangaza

Guhanura

Kurobanura imyuka

Gusobanura indimi

Kuba intumwa

Guhanura

Kwigisha

Gukora ibitangaza

Gukiza abarwayi

Gufasha

Gukoresha ubutware

Kuvuga indimi

Kuba intumwa

Guhanura

Kwigisha

Gukora ibitangaza

Gukiza indwara

Kuvuga indimi

Gusobanura indimi

Nk’uko byavuzwe haruguru, bamwe bizera ko uru rutonde rwerekana gusa impano Imana iha itorero kubera ko rugenda runyurana kandi iyo ugiye ufata rumwe rumwe akaba nta na rumwe rwuzuye. Icyakora, Isezerano Rishya ni igice cyo guhishurwa kw’Imana kuri twe kandi hamwe biduha urutonde rwuzuye rw’impano z’Umwuka zahawe itorero. Icyakora, kuri ibi, hari italanto nyinshi zivukanwa, abantu bashobora gukoresha mu murimo n’impano z’Umwuka zabo. Urugero, abigisha bamwe banafite impano mu by’ubukorikori bityo bakaba babasha guteza imbere impano yabo yo kwigisha ku bw’iyo mpano y’ubukorikori. Namenye ko n’abanyabukorikori bari bafite impano yo kwigisha, bityo bashobaraga gufasha abigisha mu gutegura imfasha-nyigisho.

      Urutonde rukurikije umurimo n’akamaro mu Isezerano Rishya.

      Ubusobanuro bw’impano127

    A. Kuba intumwa (Abefeso 4:11; 1 Abakorinto 12:28)

Kuba Intumwa bishobora kugira ubusobanuro rusange n’ubusobanuro bwihariye. Mu buryo rusange ayo magambo avuga uwatumwe cyangwa intumwa. Ijambo ry’Ikilatini rivuga kimwe n’aya mgambo ni misiyoneri. Muri rusange buri mukristo ni umumisiyoneri cyangwa intumwa kubera ko yoherejwe muri iyi si ngo atange ubuhamya. Epafura ni urugero, kubera ko ijambo ‘intumwa’ rikoreshwa kuri we (‘mbatumaho Epafura’ Abafilipi 2:25). Icyakora, mu buryo bwihariye, impano yo kuba intumwa ikoreshwa kuri ba bandi 12 (ahari n’abandi bake nka Pawulo na Barinaba, (Ibyakozwe 14:14). Babaye abayobozi bashyizeho urufatiro rw’itorero kandi bahamijwe n’ibimenyetso byihariye (Abefeso 2:20). Kubera ko iyi yari impano yo mu bihe bya mbere by’amateka y’itorero igihe urufatiro rwayo rwashyirwagaho uko bigaragara, gukenera iyo mpano ku bwe no kuyitanga byararangiye. ‘Kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni We buye rikomeza imfuruka’ (Abefeso 2:20).

    B. Ubuhanuzi (Abaroma 12:6; 1 Abakorinto 12:10; 14:1-40; Abefeso 4:11)

Iri jambo naryo rikoreshwa mu buryo rusange n’uburyo bwihariye. Mu buryo rusange rivuga kubwiriza; bityo muri rusange, kubwiriza ni uguhanura, kandi umubwiriza-butumwa ni umuhanuzi kuko avuga ubutumwa buvuye ku Mana. Ariko impano yo guhanura yabagamo guhabwa ubutumwa n’Imana ubwayo mu guhishurirwa kwihariye, bayoborwaga mu kubwira abantu, bigahamwa, mu buryo bwihariye, n’Imana ubwayo. Ibikubiye muri ubwo butumwa bishobora kubamo kuvuga ibizaba (dukunze gutekereza ko ari byo guhanura), ariko na none bwabaga bukubiyemo uguhishurwa kuva ku Mana ku byerekeye ibihe turimo.

Iyi na yo yari impano yari ifite igihe igomba kurangirira mu gukenerwa no gukoreshwa, kuko yari ikenewe mu kwandika Isezerano Rishya kandi ukubaho kwayo kwahagaze igihe ibitabo byari byuzuye / birangiye. Ubutumwa bw’Imana bwari icyo gihe mu buryo bwanditse, kandi nta kundi guhishurwa kwabayeho kwiyongera kuri uko kwanditswe.

Impano y’ubuhanuzi ishobora kuba yaratanzwe cyane mu bihe by’Isezerano Rishya, nubwo Ibyanditswe bivuga abahanuzi bake. Abahanuzi bavuze iby’amapfa yagombaga gutera kuva i Yerusalemu kugera Antiyokiya. Umwe muri abo yari Agabo (Ibyakozwe 11:27-28). Abahanuzi na none bavugwa mu itorero ry’Antiyokiya (Ibyakozwe 13:10), kandi Filipo yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga (Ibyakozwe 21:9). Abahanuzi na none bari bakomeye mu itorero ry’i Korinto (1 Abakorinto 14).

    C. Gukora ibitangaza (1 Abakorinto 12:28) no gukiza abarwayi ( 1 Abakorinto 12:9, 28, 30)

Ubu ni ubushobozi bwo kwerekana ibimenyetso. Pawulo yakoresheje iyi mpano ari mu Efeso igihe yakizaga abantu mu buryo butangaje (Ibyakozwe 19:11-12). Ariko, nubwo yari afite impano yo gukora ibitangaza, ntiyabonye ko yayikoresha ku bya Epafura (Abafilipi 2:27) na Timoteyo (1 Timoteyo 5:23). Impano yo gukiza abarwayi isa n’iyo mu rwego rwihariye mu mpano ngari yo gukora ibitangaza. Urugero rw’impano yo gukora ibitangaza bitari ugukiza bigaragara igihe Pawulo ashyira ubuhumyi kuri Eluma umukonikoni w’i Pafo muri Kupuro mu rugendo rwa Pawulo rwa mbere (Ibyakozwe 13:11).

Hagomba kubaho itandukaniro hagati yo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi n’impano zo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi. Impano y’Umwuka ni ubushobozi Imana iha umuntu bwo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi ku bw’intego yo kuyikorera. Icyakora, igitangaza cyangwa gukiza abarwayi bishobora gukorwa bitari mu buryo bwo gukoresha impano. Igitangaza cy’ikimenyetso kigaragara cyaherekeje kwuzuzwa Umwuka bivugwa mu Byakozwe 4:31 byari bitandukanye no gukoresha impano k’uwo ari we wese. Igitangaza cyo gukizwa kwa Ainea w’i Luda cyari nk’uko bigaragara igikorwa cyo gukoresha impano kwa Petero (Ibyakozwe 9:34), mu gihe kuzurwa na Petero kwa Doruka w’i Yopa gushobora kuba kutari gukoresha impano ahubwo ari igikorwa cyo gusubiza amasengesho kw’Imana (Ibyakozwe 9:40). Bityo buri gitangaza cyangwa buri gukiza umurwayi si igikorwa cy’impano ijyana na byo iba ikoreshejwe.

Nk’ingaruka rero, ntibivuga ko niba hari uvuga ko impano zo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi zari iz’igihe gito, aba avuze ko Imana idakora ibitangaza cyangwa se ngo ikize muri ibi bihe turimo. Aba avuga gusa ko impano zitagitangwa kubera ko intego yihariye zatangirwaga mbere (ni ukuvuga, guhamya ubutumwa bwo ku munwa) yarangije kubaho.

Niba gutangwa kw’izi mpano zihariye kwari kugenewe itorero rya mbere gusa, ni mu wuhe mucyo umuntu ashobora kurebera ibyo gukiza muri ibi bihe turimo? Hano hari ingingo zimwe zishobora kurebwaho mu gushaka igisubizo.

(1) Nk’uko byavuzwe, Imana ishobora kandi ikiza atari mu buryo bwo gukoresha impano yo gukiza. Isubiza amasengesho kandi iyasubiza ikurikije ingorane igaragara, iyo ari ibisubizo nk’ibyo ku masengesho ntibiba ari impano yo gukiza.

(2) Biragaragara ko atari ubushake bw’Imana gukiza buri wese. Urugero, ntibyabaye ubushake bw’Imana gukiza Pawulo igishakwe ku mubiri (2 Abakorinto 12:8-9).

(3) Gukora ibitangaza no gukiza abarwayi ntibigomba guhwanywa n’ibidasanzwe. Muri rusange abakirisha ukwizera bavuga ko iyo wizeye imbaraga zidasanzwe z’Imana, ugomba no kwizera imbaraga zayo mu gukiza indwara uba usabira. Ibi si ukuri, kuko byaba ari ukuvuga ko ubwo ibya mbere ari ukuri n’ibindi bigomba kuba impamo. Imana ntikoresha imbabaraga zayo zidasanzwe ngo yerekane ko izifite. Byongeye, impano yigeze gutangwa yahawe itorero ryose.

(4) Kutareba ku bushobozi bw’abantu mu gukiza, hanyuma umuntu agasenga gusa kubwo gukizwa mu buryo bw’ibitangaza ni kimwe no gusengera isarura maze umuntu akiyicarira ntahinge ngo abibe. Imana ikoresha akenshi abantu mu gusohoza ubushake bwayo. Ibi ni ukuri mu birebana n’ubuzima.

(5) Abavuga ko impano yo gukiza abarwayi ikoreshwa muri iki gihe bakwemeza ko iyo mpano hari ibyo itabasha gukora, kuko badashobora gukiza amenyo aboze cyangwa ngo bakize ako kanya amagufka yavunitse.

(6) Ibivugwa ku bitangaza byo gukiza abarwayi (hamwe n’ingorane zavuzwe) bishobora kuba ukuri (ariko ibi ntibiba byanze bikunze ari impano), bishobora kuba ibinyoma, bishobora kuba gukiza ikintu kiba cyaratewe n’intekerezo.

Uko bigaragara izi ngingo zose uko ari esheshatu ntizikora kuri buri kintu, ariko zerekeye ikibazo cyo gukiza muri ibi bihe uko cyakabaye.

    D. Kuvuga indimi (1 Abakorinto 12:10)

Ubu ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo kuvuga izindi ndimi. Mu bivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe, kuvuga indimi byagaragaye ko zari indimi z’amahanga. Nta gushidikanya ko ibi byari ukuri kuri Pentekote, kuko abantu babumvise mu ndimi zabo; kandi bisa n’aho ari indimi zimwe n’izavuzwe mu nzu ya Koruneliyo (kuko Petero yavuze ko ikintu nk’icyo cyabayeho kuri Pentekote (Ibyakozwe 10:46; 11:15).

Kwongeraho Ijambo ngo ‘zitamenyekana’ mu 1 Abakorinto 14 (risangwa mu busobanuro bumwe na Bibiliya ya KJV) byatumye abantu bamwe bakeka ko indimi zavuzwe mu itorero ry’i Korinto zari izitamenyekana, izo mu ijuru. Iryo jambo rikuweho umuntu yagereranya izo ndimi z’i Korinto n’izo mu Byakozwe; ni ukuvuga indimi z’amahanga. Uyu ni wo musozo wumvikana. Ibivuguruza ibi biboneka mu 1 Abakorinto 14:2 na 14, bisa n’ibyerekana ko indimi z’Abakorinto zari izitamenyekana. Uko biri kose, kuvuga indimi kwakoreshwaga nabi n’Abakorinto, kandi Pawulo yashakaga gushyiraho ibyo kwitonderwa mu kuzikoresha. Zagombaga gukoreshwa gusa mu gukomeza abakristo, bikozwe n’abantu babiri cyangwa batatu gusa mu iteraniro kandi ibyo bikaba gusa ari uko hari uwo gusobanura, kandi ntibishyirwe imbere yo guhanura. Impano yo gusobanura indimi ni impano ijyana n’impano yo kuvuga indimi. Impano yo kuvuga indimi yatangwaga nk’ikimenyetso ku batizera (1 Abakorinto 14:22) kandi cyane cyane ku batizera b’Abayuda (umurongo wa 21). Iyo itagikenewe ngo igitangaza kibe kitakiriho, birumvikana ko impano itaba igikenewe gutangwa. (Reba ibivugwa muri 1 Abakorinto 13:8 ku mpera y’iki gice).

Bite by’indimi muri ibi bihe bya none? Ntawabasha kuvuga ko Imana itabasha gutanga iyi mpano cyangwa izindi mu zarangije igihe cyazo kugera ubu. Ariko ibintu byerekana ko gukenera izo mpano kwarangiye Ijambo ry’Imana rimaze gusohoka. Mu kuri rero ibyo Abapentekote bavuga ko kuvuga indimi ari ikimenyetso cya ngombwa giherekeza umubatizo w’Umwuka Wera si ukuri. Ntacyo bimaze kuvuga ku byo abantu babona mu bugingo; umuntu agomba kugereranya ibyo abona n’Ijambo ry’Imana. Naho kuvuga indimi byaba bitarahagaze cyangwa ngo bibe impano y’igihe gito, icyo Ibyanditswe byibandaho si ugukoreshwa kw’iyi mpano. Na none, umuntu akwiriye kwibuka ko ku mbuto z’Umwuka hatarimo kuvuga indimi, kandi no gusa na Kristo ntibisaba kuvuga indimi, kuko Kristo atigeze azivuga. Imana iduhe kwicisha bugufi no kwiringirwa bihagije ngo dukomeze kwakira ibiva kuri We kandi kuri ibyo gusa.

    E. Kuvuga Ubutumwa (Abefeso 4:11)

Ubusobanuro bw’impano yo kuvuga Ubutumwa burimo ibitekerezo bibiri - ubwoko bw’Ubutumwa bubwirizwa (ni ukuvuga Inkuru Nziza y’Agakiza) n’ahantu buvugirwa (ni ukuvuga ahantu buvugirwa hatandukanye). Ubutumwa ni Inkuru Nziza, naho umurimo w’umuvuga-Butumwa ni ukujya hose. Mu rugero rw’ubugingo bwa Pawulo ubwe, igihe yamaraga ahantu hamwe mu ngendo ze z’ivugabutumwa rimwe na rimwe cyageraga ku myaka ibiri (Ibyakozwe 19:10) ubundi bikamara iminsi mike gusa (Ibyakozwe 17:14). Uko bigaragara umuntu ashobora gukora umurimo w’ububwiriza-butumwa nubwo yaba adafite iyo mpano, nkuko Pawulo ahugurira Timoteyo wari umupasitoro gukora umurimo w’ubuvuga-butumwa (2 Timoteyo 4:5).

    F. Kuba Umwungeri (Abefeso 4:11)

Ijambo ‘umwungeri’ rivuga umushumba; bityo rero impano yo kuba umwungeri irimo kuyobora, guhaza, kwita, no gukingira umukumbi Imana iba yarahaye umuntu. Mu Befeso 4:11 umurimo wo kwigisha ufatanye n’uwo kuba umwungeri kandi mu Byakozwe igikorwa cyo kuyobora umukumbi cyongerwaho. Amagambo atatu: ‘umukuru w’itorero’, ‘umwepisikopi’, n’ ‘umwungeri’ (bisobanurwa ngo ‘kuragira’ mu Byakozwe 20:28 {KJV}) yose akoreshwa ku bayobozi bamwe bo mu itorero ry’Efeso (reba Ibyakozwe 20:17 na 28).

    G. Kugabura iby’Imana (Abaroma 12:7; 1 Abakorinto 12:28; Abefeso 4:12)

Kugabura iby’Imana bivuga gufasha. Impano yo kugabura iby’Imana ni impano yo gufasha cyangwa gukorera mu busobanuro rusange bw’iryo jambo. Mu gice cy’Abaroma yitwa impano yo kugabura iby’Imana; mu 1 Abakorinto impano yo gufasha abandi; mu Befeso tubwirwa ko izindi mpano zitangirwa intego yo gufasha abizera ngo bashobore kugabura iby’Imana. Iyi ni impano y’ibanze abakristo bose bagombye kugira no gukoresha ku bw’ikuzo ry’Umwami.

    H. Kwigisha (Abaroma 12:7; 1 Abakorinto 12:28; Abefeso 4:11)

Kwigisha ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo gusobanura kuvuga rumwe kw’ibitandukanye byo guhishurwa kw’Imana. Uko bigaragara, rimwe na rimwe iyi mpano itangwa ukwayo (Abaroma 12:7) ariko ubundi igatanganwa n’impano yo kuba umwungeri (Abefeso 4:11). Bigaragara kurushaho ko impano yo kwigisha ishobora gutezwa imbere no kumenyerezwa. Niba dushobora kuvuga ko Petero yari afite iyi mpano, noneho byagaragara ko yagombye kubanza kwiga inzandiko za Pawulo ngo abashe kuzibasobanurira (2 Petero 3:16).

    I. Kugira ukwizera (1 Abakorinto 12:8-10)

Kwizera ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo kwizera imbaraga z’Imana zo gutanga ibikenewe byihariye. Buri muntu yahawe urugero rwo kwizera (Abaroma 12:3), ariko si buri wese wahawe impano yo kwizera. Buri wese ashobora kwizera Imana, ariko ibi ntibyakwitwa kugira impano yo kwizera - biti ihi se nta cyo byaba bivuze kuba ivugwa nk’impano yihariye.

    J. Guhugura (Abaroma 12:8)

Guhugura birimo gutera inkunga, gukomeza no kugira inama abantu. Mumenye ko iyi ari impano yihariye kandi itandukanye n’impano yo kwigisha. Mu yandi magambo, kwigisha gushobora kubamo cyangwa kutabamo guhugura, kandi na none guhugura gushobora kubamo cyangwa kutabamo kwigisha.

    K. Kurobanura imyuka (1 Abakorinto 12:10)

Kurobanura imyuka ni ubushobozi bwo gutandukanya inkomoko y’ukuri cyangwa ibinyoma yo guhishurirwa kudasanzwe iyo kwabaga gutanzwe ku buryo bw’umunwa. Yari impano ya ngombwa mbere y’uko Ijambo ry’Imana ryandikwa, kuko hari abavugaga ko bazanye guhishura kuvuye ku Mana kandi batari abahanuzi b’ukuri.

    L. Kugira impuhwe (Abaroma 12:8)

Iyi isa n’impano yo kugabura iby’Imana, kubera ko itabara abarwaye n’abababaye.

    M. Kugira ubuntu (Abaroma 12:8)

Impano yo kugira ubuntu yerekeye ku guha abandi ku mafaranga yawe. Igomba gukoranwa kwicisha bugufi, nta gutekereza inyungu umuntu yabonamo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    N. Gutwara abandi (Abaroma 12:8; 1 Abakorinto 12:28)

Ubu ni ubushobozi bwo kuyobora itorero.128

1 Abakorinto 13:8

Bamwe bavuga ko amagambo ‘kuvuga indimi kuzagira iherezo’ mu 1 Abakorinto 13:8 ari gihamya ko indimi zari impano y’igihe gito. Ingingo irwanya ubusobanuro nk’ubwo ni uko iki gice cyagereranyaga ibyariho n’ibizabaho iteka ryose, bityo kikaba kitavuga iby’impano yo kuvuga indimi. Icyakora, bishobora kumvikana ko iki gice muri rusange kivuga ku by’impano yo kuvuga indimi mu buryo bugari.

Bigomba na none gushimangirwa ko ingingo nkuru y’igice cya 13 ari uko urukundo rutazashira, nubwo kuvuga indimi n’ubuhanuzi byo bizashira kandi nubwo ibiriho bitaboneye bizashira. Nta kintu cya ngombwa muri iki gice cyerekana kurangira kwo kuvuga indimi rimwe no kurangira kw’ibitaboneye cyangwa iby’akanya gato. Kuvuga indimi bishobora kurangira mbere y’uko ibihe birangira ngo ubugingo bw’iteka butangire hatabayeho kuvuguruza iki gice. Ni koko, kubikurikiranya gutyo gushobora kubyerekana neza kurushaho; ni ukuvuga ko Pawulo avuga ati (1) mu gihe indimi zivaho, urukundo ruraramba, kandi (2) nubwo n’ibihe bizarangira ubwabyo, urukundo rwo ruzagumaho.

Hari ibintu mu murongo wa 8 bigaragaza ko kuvuga indimi bishobora kurangira mbere yo guhanura n’ubwenge. Ku byo guhanura (kuvugisha akanwa ukuri kw’Imana mbere y’uko ibitabo bigize kanoni byandikwa) n’ubwenge (gusobanukirwa ubwo buhanuzi kwihariye) handitswe ko bizavanwaho (katargeo, ‘guhinduka ikitagikora’). Ku byo kuvuga indimi havugwa ko zizagira iherezo (pauo). Byongeye kandi, inshinga ‘kurangizwa’ ikoreshwa mu byo guhanura n’iby’ubwenge yerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa byerekana ko hari uzazigira (Imana) izitagikora. ‘Kurangira’ rikoreshwa ku byo kuvuga indimi mu ijwi ryo hagati, ryerekana ko zashoboraga kuvaho ubwazo. (Reba Umugereka wa 9 ku byerekeye ijwi ryo hagati).

Mu kurangiza, ni ingenzi ko guhanura ubwenge ari byo byonyine bivugwa mu murongo wa 9; kuvuga indimi ntibihavugwa. Ni nk’aho Pawulo yashakaga ko abo yandikiye basobanukirwa ko kuvuga indimi bishobora kurangira mbere y’impano y’ubuhanuzi n’ubwenge. Uko biri kose, kuba hariho impano z’igihe gito bigomba kuba byarumvikanaga neza mu itorero rya mbere kubera ko itandukanirizo ry’intumwa ryagaragariraga bose. Mu kwerekana ko kuvuga indimi kimwe n’izindi mpano byari iby’igihe gito ntibyagombye gutangaza abasomyi b’inzandiko zo mu Isezerano Rishya. Nyamara, muri iyi minsi dukunze kwibagirwa ko Ibyanditswe byigisha neza ko impano zimwe zari iz’igihe gito (Abefeso 2:20). Ni nk’aho 1 Abakorinto 13:8 havuga ko impano zo kuvuga indimi ziri muri icyo gice na zo.

Ibitekerezo kuri kamere no gukoresha impano z’Umwuka:

(1) Impano ziratandukanye mu bwoko bwazo, nko kwigisha, guhugura n’izindi. Ibi bigaragarira mu bitandukanya abantu bo muri Bibiliya bari bafite zimwe mu mpano z’Umwuka zisa. Bisa n’aho Barnaba, Pawulo, na Petero buri wese yari afite impano yo guhanura no kwigisha, ariko imirimo yabo yari itandukanye cyane kandi ikoreshwa n’Imana mu buryo bunyuranye (reba Ibyakozwe 13:1-2 hamwe na 1 Timoteyo 2:7; 1 Petero 5:1). Kwemera ko impano zacu zitandukanye (Abaroma 12:6) bishobora guteza imbere umudendezo w’umuntu ku giti cye mu kuzikoresha hakurikijwe uko gutandukana igihe cyose tutavuguruza Ijambo ry’Imana.

(2) Impano zigomba gukoreshwa hakurikijwe ukuri kw’Ijambo ry’Imana (reba umugereka ku byo kwizera no gushyira mu bikorwa), ku bw’ikuzo ryayo, bitewe n’imbaraga Imana itanga (1 Petero 4:11; Abakolosayi 1:29; 1 Abakorinto 15:10), kandi mu buryo buboneye kamere n’umugambi wa buri mpano (Abaroma 12:6-8). Mu gihe hariho gutandukana kw’impano, uko dukoresha impano zacu n’ikibidutera ni ingenzi kimwe no kuba dukoresha impano zacu. Ibi bigaragazwa n’amagambo yo mu Baroma 12:6-8 (nk’uko ubuntu twahawe buri, nk’uko ikigero cyo kwizera kingana, hamwe no kugira umwete no kunezererwa), kandi hamwe n’imbuzi zo mu 1 Abakorinto 13 (n’urukundo) na 14 (ku bwo gukomeza itorero).

(3) Impano zose ni ingirakamaro kandi zirakenewe (1 Abakorinto 12:15-25). Kimwe n’ingingo z’imibiri yacu, nta mpano itagira akamaro, icyakora zose ntabwo ari iz’ibanze (1 Abakorinto 12:28-31).

(4) Imana itanga kandi ikoresha impano zacu ikurikije huhitamo n’imigambi byayo hanakurikijwe uburyo idushyira mu mubiri (1 Abakorinto 12:4-6; Mariko 4:20).

(5) Impano ni umwanya w’ibanze w’Imana mu murimo w’abizera. Impano zigaragaza ubushake bw’Imana n’umuhamagaro w’ubugingo bwacu (reba Abaroma 12:2 n’uwa 3).

(6) Aho tugomba n’uburyo tugomba gukoreshamo impano zacu ni uburyo Imana iyobora buri muntu, twaba dutega amatwi ukuyobora kwayo cyangwa tutayatega (reba Ibyakozwe 16:6-10; 1 Abakorinto 12:4-6). Bityo rero, abizera bakeneye kurobanura impano mu gutekereza neza kuri bo ubwabo mu mucyo w’Abaroma 12:3, hamwe no guterwa inkunga n’ibyo abandi bizera bazana (1 Timoteyo 1:18; 4:14; 2 Timoteyo 1:6).

(7) Abizera bose bagomba kugira impuhwe, ubuntu, kugendera mu kwizera, no gufasha abandi, ariko abizera bamwe bafite impano zihariye zibabashisha gusizora muri izo mpano (Abaroma 12:7-8; 1 Abakorinto 12:9, 28).

Amahame yerekeye gusubiza umuhamagaro w’Imana

(1) Kubera ko umwizera wese muri ibi bihe turimo by’itorero ari umutambyi w’Imana, hari uburyo ari n’intumwa (apostolos, ‘uwoherejwe, uwatumwe, uwoherejwe mu butumwa’), atari mu buryo busanzwe nka za zindi 12 na Pawulo, ariko muri rusange nk’uwatumwe n’Imana, uyihagarariye, uwo Imana yahamagariye imirimo yihariye yo kuyikorera (Matayo 28:20; 1 Petero 2:5, 9; 3:15; Abefeso 2:10; Abafilipi 2:25 {apostolos, uwatumwe cyangwa woherejwe reba na 2 Abakorinto 8:23); 2 Abakorinto 5:20).

(2) Ibishyigikiye uyu muhamagaro ni amasezerano, ububasha, imigisha n’igaburo by’Umwami usumba byose wasezeranye ko atazadusiga cyangwa ngo aduhane na hato. Ijambo rikoreshwa ku ntumwa, ijambo ry’Ikigiriki apostolos, rivuga uwateguwe maze agatumwa ku bw’igabura n’ububasha by’undi. Ibi bivuga ibintu bibiri : (a) Icyo Imana yaguhaye gukora yaguhaye n’impano yo kugikora, kandi icyo yaguhereye impano yo gukora yanaguhamagariye kugikora (Matayo 28:19; 1 Petero 4:10-11; 1 Abakorinto 12:7; Abakolosayi 1:29). (b) Icyo Imana yaguhamagariye gukora cyose, izaguha ibikenewe byose kuri uwo murimo, ariko bikurikije igihe cyayo (reba Nehemiya 1 na 2).

(3) Tumenya dute umuhamagaro w’Imana?

Uburyo buhakana: Nakunze kubona abavugabutumwa cyangwa abamisiyoneri bagerageza kumvisha abantu ngo batange ubugingo bwabo ku bw’umurimo w’Imana. Ubu ni uburyo bwo guhata abantu. Kumenya umuhamagaro w’Imana si ukubyiyumvamo, cyangwa amaranga-mutima, cyangwa kwemerera umuntu ko atuma wumva wicira urubanza cyangwa ku bw’umutwaro w’undi.

Uburyo bwemeza : Kumenya ubushake bw’Imana bitangirira mu gutanga ubugingo bwacu ku bw’ubugwaneza bw’Imana nk’uko tubihugurirwa mu Baroma 12:1-2.

(1) Bibiliya yerekana ko Imana ishobora kandi ishaka gukoresha buri wese muri twe. Imana yahaye buri wese muri twe ubushobozi n’uruhare mu murimo wayo. Namenye abantu bari bafite ubwoba bwo gukora umurimo w’Imana kubera ko bumvaga ko byaba ari ukwivanga mu murimo w’ ‘abakozi b’Imana’. Buri mwizera afite uburenganzira bwo gukorera Imana; kuko yahamagariwe gukorera Imana. Uyu ni wo mugambi w’Imana kw’itorero.

(2) Kubw’Impano z’Umwuka. Dukeneye twese gusobanukirwa impano z’Umwuka no kumenya impano Imana yaduhaye (Abaroma 12:3). Umuhamagaro w’Imana utangirana n’Abaroma 12:1-2, ariko ibi bikwiriye gukurikirwa n’Abaroma 12:3 n’ibikurikira, bivuga ku gusuzuma impano z’umuntu. Namenye abantu bemejwe n’umubwirizabutumwa mu iteraniro ryuzuye Umwuka, ko Imana yabahamagariye kubwiriza ubutumwa ariko bari batarakamenya impano yabo niba ari iyihe. Ibyo ni nko gushyira ingorofani ikururwa ubundi n’ifarasi imbere yayo.

(3) Kubw’umutwaro - mu kureka Imana igashyira mu mutima wacu umutwaro wayo kuri buri wese muri twe. Imana ikoresha kubwiriza Ijambo ryayo, kandi akenshi ikoresha abamisiyoneri n’abandi, gutuma tumenya ibyo ab’isi bakeneye by’Umwuka nk’uburyo bwo gushyira umutwaro mu mitima yacu. Ariko dukwiriye kwitonda ngo tudahata abantu. Ibyemezo n’imitwaro bigomba kuba iby’Imana aho kuba iby’abantu. Dukeneye twese kubaza Imana ngo ituyobore kandi iduhe umutwaro w’icyo Ishaka hakurikijwe impano zayo, kuyobora kwayo, imigisha yayo, n’igihe cyayo.

(4) Kubwo Ubucuti-magara n’ubusabane n’Umwami. Ni kubw’ubugingo buguma mu Mwami dushobora kumva icyo Umwami abwira buri wese muri twe. Biratworohera cyane gukora amakosa yo kwikunda nko kwiha ikuzo no gushimwa bigenewe ubushake n’umuhamagaro by’Imana.

(5) Abantu bamwe ntibakora umurimo w’Imana kuko bamugajwe n’ubwoba, ubwoba bwo gutsindwa cyangwa gukora amakosa. Tugomba kumenya ko dushobora gukora amakosa, ni byo, kandi tugomba kumenya ko Imana yashyize muri twe iby’ibanze bikenewe ku murimo ishaka ko dukora (imyaka y’ubukuru, uko twarezwe, ahari n’amashuri, ibidukikije n’ibidufitiye inyungu byose hamwe n’impano z’Umwuka zacu).

(6) Kubwo kumenya (a) ko Imana yaduhamagariye kubabazwa kubera gukora umurimo wayo mu isi iturwanya akenshi bivuga kubabazwa, kandi (b) ko iri hamwe natwe iteka uko bigenda kose (Abakolosayi 1:24; 2 Timoteyo 1:8; 2:3, 9; 1 Petero 4:19; 3:17; Abaheburayo 13:5-6).

Ibibangamira ubusonga bwiza bw’impano zacu

(1) Kwizera ko Imana ihamagara abapasitoro, abavugabutumwa, n’abamisiyoneri gusa, n’abandi

(2) Gutinya ko dushobora kunanirwa, gutotezwa, cyangwa ko tudashoboye.

(3) Kujyanwa mu murimo n’impamvu zacu bwite zo kwifuza - umwanya, imbaraga, ikuzo, gushimwa.

(4) Kubiburamo umumaro, kubura kwitangira Umwami n’umubiri wa Kristo.

(5) Gufata itorero nabi nk’aho ari ishyirahamwe aho kuba umubiri. 129

ISHYIRAHAMWE

UMUBIRI

Umunyamuryango (nko mu ihuriro)

Abigishwa (abagize umubiri umwe)

Kuba indorerezi-kwicara, kunyunyuza no gusharira

Abafitemo uruhare-abakorana, abafatanije bicara, bakarya kandi bagakora

Ibyo kwirira gusa-ndi hano ngo nkorerwe kandi mbone

Umurimo w’Imana-gufasha abandi-gufasha abizera gukura ngo bakorane n’abandi

Abihaye Imana-abakristu basanzwe-duhemba abihaye Imana ngo badukorere umurimo wayo

buri mwizera ni umutambyi ukora umurimo w’Imana

Kubaha Imana wikunda-gushimisha, gukomeza idini y’umuntu, gukoresha Imana nk’ikizimu

Kubaha Imana bishingiye ku Mana-

Mariko 12:28-31; Abefeso 4:11-16


115 Bill Hull, The Disciple Making Pastor, Fleming H. Revell, Old Tappan, NJ, 1988, p. 12.

116 Bill Hull, The Disciple Making Pastor, Fleming H. Revell, Old Tappan, NJ, 1988, p. 13-14.

117 Robert Deffinbaugh, Romans: The Righteousness of God, Lesson 36, Biblical Studies Foundation, www.bible.org, electronic format.

118 Walter Bauer, F. Wilbur Gingrich and Frederick W. Danker, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature, University of Chicago Press, Chicago, 1979, Logos Library Systems.

119 Deffinbaugh, Romans.

120 Warren Wiersbe, Be Right, Victor Books, Wheaton, IL, 1977, p. 140.

121 Zimwe mu nyigisho zikurikira zafashwe mu gitabo cyanditswe na Charles Caldwell Ryrie cyitwa Umwuka Wera, impapuro 83-92.

122 William Hendriksen, A Commentary on I and II Timothy and Titus, 2nd ed., Banner of Truth Trust, London, 1964, p. 159.

123 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 84.

124 Mu ukuri kose, byose byari bitarandikwa. Yohana yari atarandika Ibyahishuwe na Yesu Kristo. (Ariko bitewe n’ uko umwanditse w’ igitabo cy’ Abaheburayo yari ataziranye na Yohana, impano z’ ubuhanuzi zari zisa naho zitagikoreshwa ukurikije uko Yohana abibona). Ariko na none, amagambo “ibimenyetso n’ ibitangaza binyuranye” yakoreshwaga mu gushimangira ibitangaza, gukiza indwara, hamwe n’amagambo y’ ubuhanuzi.

125 Daniel B. Wallace, Ph.D., Associate Professor of New Testament Studies, Dallas Theological Seminary, Hebrews 2:3-4 and the Sign Gifts, The Biblical Studies Foundation, electronic format.

126 Ryrie, The Holy Spirit, p. 85.

127 Inyigisho zikurikira kuva kuri A kugeza kuli N hamwe n’ ubusobanuro bwo muli 1Abakorinto 13:8 byaturuste mu gitabo cya Ryrie cyitwa Umwuka Wera, Mood Press, pp.85-91. Wibuke ko mukwandika imwe mu mirongo iboneka muri izi nyigisho, Ryrie yifashishije Biblia ya mbere y’ icyongereza yitwa King James Version.

128 Ukurikije imihindurire yo muli KJV (1 Tim. 3:5 na 5:17), Dr. Ryrie arerekeza ku bushobozi bwo kuyobora no kugenga imirimo y’ itorero, ariko nkurikije ibyo nagiye mbona mu myaka itari mike ukuntu ubuyobozi bwitwara nabi, ndibwira ko ijambo “ubutegetsi” rikwiriye kusimbuzwa n’ ijambo “ubuyobozi”. Iri niryo jambo riberanye n’ inyigisho z’ Umwami wacu muri Luka 22:24ff ndetse n’ inyigisho za Petero muli 1 Petero 5:1 n’indi mirongo ikurikira.

129 Abakristo bo muri iki gihe cy’iterambere bagerageza kunezezwa n’ ikintu cy’ idini. Akenshi dushishikazwa no kwinezeza ubwacu aho kunezeza Imana. Ibi bigaragara cyane mu bakristo bo muri ibi bihe, cyane cyane abo mubihugu bivuga ururimi rw’ Icyongereza, bihutira kugura ibitabo bigamije kuberekera uburyo bwa bwo kubaho gikristu, uburyo bwo kubana neza, uburyo bwo kwishimisha mu mibonano y’ abashakanye, uburyo bwo kubaho neza, uburyo bwo kugira icyo umuntu yimarira, uburyo bwo kubona umunezero wa buri munsi, uburyo bwo kugabanya ibiro, uburyo bwo kurya neza, kugenga umutungo neza, guha imiryango yacu ibiyinejeje, n’ ibindi byinshi. Ariko abantu bashishikajwe no guhesha Imana icyubahiro ntibateshwa ibihe n’izo mbagarara tuvuze haruguru, kuko ibitabo byo kwerekera abantu uko bagomba kwinezeza bituma abantu bahugira mu byo kwiyitaho gusa aho kwita kubintu bihesheje Imana icyubahiro. (J. I. Packer, Keeping in Step With the Spirit, Fleming H. Revell, Olt Tappan, NJ., 1984, p. 97.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad