MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’ukuri Kw’imana

KUGWIZA UBUGINGO MU IVUGABUTUMWA NO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

Intangiriro

      Ubutunzi bw’ukuri kw’Imana

2 Timoteyo 1:13-14 “Ujye ukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye, ugikomereshe kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo.

Pawulo yasobanuye Butumwa Imana yamuhaye nk' “ ikibitsanyo wabikijwe” (2 Timoteyo 1:13-14). Aha Intumwa iratwibutsa ko ubu Butumwa, Ubutumwa bwerekeye Umwami Yesu bwo kugeza abantu mu mibanire n'Imana Ihoraho igenga isi, ari ubukungu (ikibitsanyo) n'ibyiringiro. Biragaragara ko ari ubutumwa bugeza mu bwami bw'Imana bwonyine, bwunga abantu n'Imana (Yohana 14:6; 4:12), bunabaha ubugingo buhoraho kandi ubugingo bwinshi (Yohana 10:10) ni ubukungu butagira akagero n'izahabu y'agaciro (Matayo 13:44-46). Ubutumwa bwiza ni cyo kintu cy'agaciro umuntu ashobora gutunga, ariko nk'ikintu cy'agaciro muri twe, kinakeneye no kurindwa. Kuki? Kubera ko hari Ubutumwa bw'ibinyoma bashaka kubwiza ab'imitima yoroshye mu bihendo bya Satani (Abagalatiya 1:69; Yuda 3-4).

Ariko mu gihe bugomba kurindwa, ntibugomba guhishwa. Ni ubutumwa bugomba kuvugwa cyangwa kubwirwa abandi mu buryo busobanutse kandi bw'ukuri. Muri ubwo buryo, ni ikibitsanyo twabikijwe ngo tukigeze ku bandi. Bityo, muri 2 Timoteyo 2:2, Timoteyo afite inshingano yo kumenyesha abantu bo kwizerwa ibyo yigiye kuri Pawulo ngo nabo bashobore kubyigisha abandi maze bikomeze bityo.

2 Timoteyo 2:2 “ Kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.”

Uyu ni umurimo wo kugwiza ubugingo mu by'Umwuka. Reba ukuntu aha ibisekuru bine bivugwa. Pawulo kuri Timoteyo, ku bantu bo kwizerwa no ku bandi nabo. Ibi biroroshye cyane ariko imbuto ziteye ubwoba. Nuzana umuntu umwe ku Mwami buri mwaka maze ukigisha umuntu kugendana na Kristo no kwera imbuto na we ubwe agakora atyo, uko muri babiri mugakomeza mutyo muzana abandi babiri (buri muntu umwe) umwaka ukurikiyeho muzakomeza kugenda mwikuba kabiri uko umwaka utashye. Mbese uzi umubare w'abantu bazaba bamaze kugera kuri Kristo mukomeje mutyo nyuma y'imyaka 20? Mu mpera z'umwaka wa 20, inyuma yawe hazaba hari abantu 1,048,576.130

      Ingorane duhura na zo

Bisa n'aho abantu benshi batekereza ko guhindura abandi abigishwa (kugeza abantu ku gakiza no kububaka muri Kristo) ari umurimo w’abantu bihariye nk'abamisiyoneri, abapasitoro, n'abakorana n'urubyiruko, kandi ko bo umurimo wabo ari ukubafasha gusa mu gukora uwo murimo w'Imana. Hari ibintu byinshi byateye igitekerezo nk’iki cy'abakozi b'Imana/abakristo basanzwe, ariko iyo ngingo ni igitekerezo cy'ibinyoma kandi si icya Bibiliya namba. Aho kugira ngo abantu bamenye iby'uko umwizera ari umutambyi ukora umurimo w'Imana (1 Petero 2:510), bahindutse indorerezi gusa aho kuba abafatanije n'abandi umurimo. Mu yandi magambo, 2 Timoteyo 1:14 na 2:2 hatwereka gahunda y'umurimo w'Imana ku bw'umubiri wa Kristo kandi abizera bashobora kugira uruhare muri ibi ibabaye baboneka. Rumwe mu ruhare rw'ingenzi rw'uwitwa ko ari umupasitoro cyangwa pasitoro-mukuru ni nk'abatoza b'ikipe batoza abandi umurimo w'Imana wo kubaka umubiri wa Kristo (Abefeso 4:11-16).

Mu Abefeso 4:12 herekana ibintu bitatu Pasitoro agomba gukora nk’uko KJV ishobora gutuma bamwe babitekereza, ni ukuvuga, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo. Ibyanditswe mu Kigiriki byashobora neza kurushaho gusobanurwa ngo “kubwo (pros) gutegurira abera iby' (eis) umurimo w'Imana mu (eis) kwubaka umubiri wa Kristo ” (Aha ni jye usobanura). Umugambi wa Pawulo wari uwo gusobanura umurimo wuzuye ukuza abandi, ufite intego igenewe kubyara umubiri ukura mu bwiza (gukura mu Mwuka no guhama dusa na Kristo), mu bwinshi (abantu baza kuri Kristo), no mu ngingo (abantu baza mu murimo w'Imana - abakuru, abadiyakoni, abigisha, n'abandi).

Kuba ibisonga byiza by'ibyo twabikijwe by'ukuri kw'Imana si icyagenewe abantu bake bihariye, ahubwo ni umuhamagaro wacu nk'abizera Kristo.

      Gukura kw'Itorero rya mbere

Nyuma y'urupfu, kuzuka, no kuzamurwa mu ijuru bya Kristo no kuza k'Umwuka Wera w'Imana kuri Pentekote, byagendekeye bite itorero? Ryarakuze cyane kandi n'imbaraga nyinshi. Ibyabaye byatwandikiwe mu gitabo cy'Ibyakozwe. Mbere tubona abigishwa 11 bateranye n'Umwami, hanyuma ba bandi 120 mu cyumba cyo hejuru, hanyuma 3,000, hanyuma gato, Umwami yongereye abandi 5,000 ku itorero.

Ntibyari ukwongera gusa ahubwo byari ukugwiza kubw'umurimo n'umubiri bya Kristo hamwe n’abantu benshi bahindukiriraga Umwami kandi bakiyongera ku itorero, umubiri wa Kristo.

Ugukura kw'itorero ntikwahagaririye aho. Mu binyejana byinshi, itorero rya Yesu Kristo ryakomeje gukura, kandi igitangaje cyane ni uko ryakuriye no mu banyamahanga, mu barirwanya, no mu mico y'abatize n'abize. Muri uku gukura ku isi yose, itorero ryarakuze kandi riranesha, nubwo hari abagambanyi, ukuyoba, gutotezwa, amapfa, kwicishwa inkota, gutwika za Bibiliya, gushyirwa mu rwobo rw'intare, gutwikirwa ku karubanda n'ibindi.

Nk'uko Umwami Yesu yabivuze muri Matayo 16:18 ati “Nanjye ndakubwira: uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare,(avuga umurimo We ubwe) kandi amarembo y'i kuzimu ntazarishobora.”

Biragaragara ko itorero ryakuze mu buryo butandukanye, ariko nk'uko Wyn na Karoli Arn babivuga, “...hari inzira imwe ryakuzemo neza, mu buryo bwihuse kurushaho, kandi mu buryo bukomeye. Kuva mu itangiriro ryaryo, mu binyejana byose uko byakurikiranye kugeza umunsi wa none, inzira imwe yagize uruhare mu gukura kw'itorero kurusha izindi zose. Ni mu byerekeye ubu buryo - kandi ingaruka igufitiye wowe n'itorero iri muri uru rutonde rw’amasomo y`ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa, ikaba inshingano ikomeye y'itorero.131

      Itorero muri iki gihe

Inshingano y'itorero ntiyahindutse. Inshingano yahawe itorero rya mbere iracyari inshingano y'itorero ryo mu kinyejana cya 20. Ariko ibintu ntibiraba byiza nubwo ubushobozi bw'ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa mu isi yose butigeze bukura kurushaho. Mu mpande za buri torero na buri muryango wa gikristo buri hantu hari abantu bashobora gukizwa bategereje gusa kubwirwa. Ariko se twumva dute Inshingano twahawe, ibikoresho dufite, n'uburyo bwa Bibiliya bukora neza, ariko akenshi bikirengagizwa?

Ibarura ritubwira ko hafi y’abantu 75 ku ijana mu itorero bahuguriwe gukora umurimo w'ivugabutumwa, naho 2% gusa akaba ari bo bonyine bakora uwo murimo w'ivugabutumwa. Abantu babiri b'abahanga mu ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa kandi bazengurutse Amerika yose batanga ibiganiro, babaza abantu, bavugana n'abayobozi b'itorero n'abakristo basanzwe, kandi bumva uko Amerika ihumeka ni Wyn na Karoli Arn. Mu gitabo cyabo, Umugambi wa databuja wo guhindura abantu abigishwa (The Master's Plan forDisciples), berekana ibintu byinshi bigaragaza itorero ryo muri Amerika.132

(1) Kugeza Ubutumwa ku batari abakristo bishyirwa inyuma muri menshi mu matorero n'abantu. Ibyigeze kuba gutera kw'umutima mu itorero rya mbere byaretse cyane kuba ibanze mu mitima y'abakristo benshi.

(2) Ibyo Bibiliya yita kuzimira byavuye mu bwenge bw'amatorero menshi n'abakristo batabarika. Twabuze ibivugwa by'umutwaro byo muri Yuda 23, “abandi mubakirishe ubwoba, mubahubuje mu muriro.”

(3) Uburyo bwinshi bukoreshwa mu ivugabutumwa ntibushobora guhindura ibintu abigishwa. Amatorero yigenga akenshi “azana gahunda zakoreshejwe ahandi zikanesha, ariko mu kuri ziba iz'akanya gato. Akenshi aba ari ubutumwa bw'iminota 15 mu bintu bififitse by'ubumenyi buke bw'umuntu cyangwa wishakira ibye” (urupapuro rwa 9). Uburyo nk'ubwo akenshi bushaka kugira abantu nk'imbarutso ku ntwaro z'Ubutumwa. Uburyo nk' ubwo akenshi bushaka gutsinda ibitego gusa.

(4) “Ivugabutumwa akenshi rigambirira gufata ibyemezo aho kugira ubumwe no guhindura abantu abigishwa… Ukwo kwitanga kugufi mu magambo kubonwa nk'igisubizo cy'ibanze ku nshingano ikomeye twahawe. Nyamara akenshi hari ikibuze hagati yo gufata umugambi no guhindura abantu abigishwa.”

(5) “Guhindura abantu abigishwa bisobanurwa gusa cyangwa mu buryo bw'ibanze nko gukura mu by'Umwuka,” ariko akenshi ni ugukura kwikundwakaza kandi kubuze ibintu bimwe by'ingenzi byo gukura nyakuri, ari byo kwigisha abantu ngo na bo ubwabo babashe kubyara abahindura abandi abigishwa.”

(6) “Uburyo bw'ivugabutumwa akenshi burasuzugurwa.” Bibanda ku butumwa busanzwe bukozwe mbese buri aho, aho kwubaka ubumwe mu bantu no kubitaho by’umwihariko (injyana y`ivugabutumwa) byubaka amateme ku Butumwa Bwiza mu gukunda abantu.”

(7) “Ivugabutumwa rikunze kuvugwaho ariko rishyirwa mu bikorwa gake.” Usanga rishyirwa mu byo abantu bavuga ko bizera cyangwa ibyo bashyira mu mahugurwa, kuri za video, ariko ntibiba mu mibereho y'umwizera usanzwe cyangwa ugize itorero runaka.

None, ni iki kitagenda? Ko dufite Inshingano ikomeye kurusha izindi mu isi, ubutumwa buzana ubugingo aho kuzana urupfu, ni kuki tunanirwa kwamamaza Ubutumwa bwiza ngo dusohoze dutyo Inshingano? Biragaragara ko itorero rikeneye guhugurwa, ariko igikomeye kurushaho rikeneye impamvu y'ukuri iritera kuba abo ryahamagariwe, abantu bamamaza imbaraga z'Imana n'agakiza kabonerwa muri Kristo.

Gusobanukirwa umugambi wa Databuja mu kuvuga ubutumwa

Gukoresha Ijambo ry'Imana nk'isoko yo kumenya umugambi wa Databuja n'ibyiringiro byo kuba impamvu, ikidushishikaza, ibitugora, n'inyigisho, uru rutonde rw’inyigisho ku by'ivugabutmwa bizaba mu bice bine bigaragazwa n'iki gishushanyo cyo hejuru aha.

  • Gusobanukirwa Intego Yacu (Matayo 28:18-20)
  • Gusobanukirwa Ubushobozi bwacu (Ibyakozwe 1:8)
  • Gusobanukirwa Uburyo bwacu (oikos cyangwa urunana rw'amahame)
  • Gusobanukirwa Ubutumwa bwacu.

Nubwo imwe mu nyigisho zikomeye zo muri izi izaba ku ivugabutumwa, ntizaba yibanze ku ivugabutumwa gusa. Kuyigira iy'ivugabutumwa gusa ni ukunanirwa intego y'itorero uko yakabaye ahari no gutuma dutekereza ko intego yacu ari ugutondekanya buri wese kuri gahunda yo kubahugura ngo bajyane Ubutumwa mu ngo. Nk'uko byigeze kuvugwa, iki ni igice cy'iyo ngorane.


130 Christopher B. Adsit, Personal Disciple-Making, Here’s Life Publishers, San Bernardino, CA, 1988, p. 332-333.

131 Wyn and Charles Arn, The Master’s Plan for Making Disciples, Church Growth Press, Pasadena, CA, 1982, p. 6.

132 Arn, pp. 7-11.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad