MENU

Where the world comes to study the Bible

Ijambo Ry’ibanze Ry’abahinduye Iki Gitabo Mu Kinyarwanda

Abanyarwanda kimwe n’abandi bantu bose ku isi baribuka intambara n’ubwicanyi byapfakaje u Rwanda mu mwaka w’1994. U Rwanda rwatakaje abantu, rutakaza n’ibintu.

Mu bihe bikurikira intambara n’ubwicanyi byabereye mu Rwanda, Perezida w’umuryango “Africa Leadership and Reconciliation Ministries Inc. (ALARM), Rev. Celestin Musekura icyo gihe wayoboraga ishami ry’Amahoro n’Ubwiyunge mu muryango “Medical Assistance Programme (MAP)” i Nairobi muri Kenya, yagiye abonana n’Abanyarwanda mu manama n’amahugurwa atandukanye yerekeranye n’amahoro n’ubwiyunge, mu gihugu no hanze y’igihugu, maze bose bakamugezaho ubukene bw’imfasha-nyigisho zakoreshwa mu kwigisha abakristo kuba abigishwa ba Yesu, gukurira mu gakiza, no guhagurukira gusana imitima n’ubwiyunge.

Mu mwaka w’1996 ni bwo Musekura afatanyije n’abandi Banyafurika bagize igitekerezo cyo gutangiza umuryango ALARM, maze bashingiye ku byari bikenewe n’amatorero mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, biyemeza kwita ku gutegura inyandiko z’inyigisho za gikristo

Ni muri ubwo buryo, iki gitabo kimaze gushimwa n’abayobozi benshi b’amatorero yo mu Rwanda, bahisemo ko cyahindurwa mu Kinyarwanda, inyigisho zigikubiyemo zikigishwa mu matorero atandukanye kugira ngo abakristo basoma ikinyarwanda bafashwe mu rugendo rwabo rwo gukura mu gakiza.

Basomyi rero, ngiki igitabo cyanyu! Turizera ko kizafasha. Abanyarwanda kimwe n’abandi bose basoma no gusobanukirwa Ikinyarwanda aho baba bari hose.

Reka tugire icyo tuvuga ku nyigisho zikubiye muri iki gitabo. Kuba ALARM yarahinduye iki gitabo mu Kinyarwanda ntibisobanura ko ALARM yemeranya n’umwanditsi w’igitabo mu nyigisho zose zikubiyemo. ALARM si umucamanza w’inyigisho zikubiye muri iki gitabo. Umusomyi yemerewe kwemeranya cyangwa kutemeranya n’umwanditsi mu nyigisho zimwe na zimwe.

Turashimira nyakwigendera Francois Niyonzima wahinduye iki gitabo mu Kinyarwanda, agahamagarwa n’Imana hasigaye kunononsora inyandiko y’igitabo. Turashimira kandi Pastori Faustin Ntamushobora wemeye gutanga inkunga yo kunononsora inyandiko y’iki gitabo Niyonzima amaze kwitaba Imana.

Tubifurije gukurira muri Kristo muri byose.

Rev. Celestin Musekura
Perezida wa ALARM
2002

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad