MENU

Where the world comes to study the Bible

Ukuri Guhindura

Intangiriro

Ese ufite intego imwe rukumbi mu bugingo igufata igihe cyawe cyose, ikintu cyahindutse imbaraga z'ibanze ziguhatira kandi zigukundisha ibyo ukora buri munsi? Cyangwa se umeze nk'uri mu bwato uwo intego ye isa n'ihindagurika nk'imiyaga ahura na yo yose mu ruzi ruba rwihindurije uko agenda ateraganwa igihe agerageza kuyobora ubwato ahunga imiraba, ibiti n'amabuye. Ubugingo bushobora kuba butyo. Iyo tutitonze, intego n'imigambi byacu bigengwa n'imbaraga z'ibirushya bya buri munsi muri ubu bugingo.

Intego n'imigambi bifite akamaro gakomeye kubera ko bitera imbaraga no kwitanga mu byo dukora muri ubu bugingo Imana yaduhaye. Hari uwavuze ngo, "Iyo ugerageje kurasa ubusa, urabuhamya ntakabuza," kandi ngo, "Abantu ntibateganya gutsindwa, ahubwo batsindwa no guteganya." Iyo badashyizeho intego hamwe n'imigambi ikenewe ngo bagere kuri izo ntego, abantu benshi bagera kuri bike. Twese tugira intego, birumvikana, nubwo twaba tutarazinonosoye, ndetse izo ntego ni zo zituyobora ahanini mu byo dukora.

Reka nibarize ikibazo: “Iyaba washoboraga guha ubugingo bwawe intego imwe y'ibanze, yabaye iyihe?” Umunsi ku wundi, ni iki utumbira ushaka kugeraho? Ntusubize iki kibazo ukurikije icyo ukeka ko ari cyo gisubizo, nka "Intumbero yanjye mu bugingo ni uguhimbaza Imana no kuyishimira iteka!" Cyangwa, "Intego yanjye mu bugingo ni ugushimisha Umwami mu byo nkora byose!" Ntubeshye. Tekereza icyari ku mutima wawe buri gitondo iki cyumweru uko wahagurukaga cyangwa uko wahuraga n'ibitari bimwe muri iki cyumweru.

Mbese ibitekerezo byari ku buryo wahindura uwo mwashakanye utagufata uko wifuza ko agufata? Cyangwa uko wafata ugutegeka akumerera nabi? Ahari intumbero yawe yari ku modoka yawe ikunze gupfa, cyangwa ku gikoresho cyo mu rugo cyafasha ubuzima koroha. Ahari umugambi wawe ni ugutsinda n'amanota 3.5 kuri 4. Cyangwa intego yawe ni ukutagira ikibazo ku kazi.

Isi ifite uburyo yinjira nk'umujura mu bugingo bwacu ikatwiba icyagombye kuba intumbero yacu cyangwa imigambi y'ingenzi y'ubugingo bwacu. Ibyo bitwinjirana bifite uburyo bidutesha igihe, nubwo tudashobora kumenya aho bituruka, kubera ko mu guta intumbero yacu y'umugambi n'intego by'Imana tunanirwa kubona ingorane z'ubugingo nk’uko intego y'Imana n'imigambi yayo biri.

Yesaya aravuga ngo:

"Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye" Yesaya 26:3.(NIV).

Imana ntishaka ko twibagirwa ingorane n'ibyo dukeneye muri ubu bugingo, ariko iyo intego zacu ari zimwe n'intego z'Imana turushishwaho mu ngorane zacu kureba ku Mwami n'ubuntu bwe. Iyo intumbero yacu ari Umwami, ikintu gitangaje gitangira kuza muri twe ni uko Imana itangira kuduhindura no kuturema ngo duse n'Umwana wayo. "Ni We banze ryo kwizera kandi ni We ugushoboza rwose (intego igufata igihe cyose); yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni zawo, ... (Abaheburayo 12:2).

Ibyishimo n'amahoro: Ingaruka z'umugambi w'Imana

Yesaya 26:3 "Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye"

Imwe mu ngaruka zo kugira umugambi w'Imana, nk'uko tubibona muri Yesaya 26:3, ni ubugingo bugira amahoro mu bigeragezo. Mu gutegurira abigishwa be kugenda no kubasiga, Umwami yabigishije ibyerekeye umugambi wabo muri iyi si (Yohana 13-16). Hagati muri iyo nyigisho amasaha make mbere y'uko Umwami Yesu ajya gupfira ku musaraba ngo tugire amahoro mu Mana no kumenya amahoro y'Imana, yavuze aya magambo yigisha: "Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye" (Yohana 14:27).

Na none mu Bagalatiya 5:22, tubwirwa ko ibintu bibiri byerekana imbuto z'Umwuka ari ibyishimo n'amahoro. Iyi mirongo itwigisha ko iyo dufite ubugingo bwe mu bwacu (ubugingo Kristo yaduhinduriye) tugira ibyishimo n'amahoro hamwe n'indi mico isa n'iya Kristo.

Abagalatiya 5:22-23 "No kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere n'iruba n'irari ryabyo."

Abakristo benshi nyamara, basa n'abagira ibyishimo n'amahoro bike. Akenshi na twe dushakira ibyishimo n'amahoro mu by’ isi itanga aho kuba ku Mwami utanga amahoro n'ibyishimo mu buryo butandukanye kandi bituruka henshi.

Simvuze ko iyi ntego y'ubugingo bwa gikristo y’ibyishimo n'amahoro isa n'intumbero yo kwikunda. Ibyishimo n'amahoro icyakora ni zimwe mu mbuto z'ubugingo bufite Imana no guhindurwa Umwuka akora muri twe iyo ari We soko y'ibyiringiro byacu. Ibyishimo n'amahoro bihinduka igipimo cy'uko dushyira iby'ubugingo bwacu byose kuri We (Yesaya 26:3). Ni nko kudufata igipimo cy'umuriro. Nk'uko iyo umuriro ubaye mwinshi byerekana uburwayi, ni ko no kubura ibyishimo n'amahoro Kristo atanga byerekana ko hari ikitagenda neza kandi ko dukeneye umuti uva mu Ijambo ry'Imna n'ukuboko gukiza kw'Umuganga Mukuru.

Icyitegererezo kigereranya ibice bikurikira:

Yesaya 26:3 "Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye."

Zaburi 56:3 “Uko ntinya kose, Nzakwiringira.”

Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana;"

Amajwi y'ingenzi abiri nk'ay'inanga yumvikana mu gitabo cy'Abafilipi: Ijambo "ibyishimo" riboneka inshuro ndwi, naho "amahoro" riboneka inshuro eshatu gusa; ariko ni umwe mu mitwe y'ingenzi igaragara muri icyo gitabo (Abafilipi 4:6-7).

Abafilipi 4:6-7 "Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima."

Ibindi bitabo byanditswe mu mwaka umwe n'icy'Abafilipi n’ Abefeso n'Abakolosayi. Ibi ni ibitabo bivukana kandi bifite icyo bihuriyeho kigaragara muri izi nzandiko uko ari eshatu cyerekeye ku byishimo n'amahoro, n'ubugingo buhinduwe.

Igitabo cy’Abefeso kiduha ukuri kuvugwa - muri Kristo wazamuwe mu ijuru, akaduha imigisha yose y'Umwuka. Kivuga ukuri gutangaje kw'umwanya abizera Kristo bose bafite n’imigisha yose bahabwa n’Umwuka w’Imana.

Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru:"

Igitabo cy’Abakolosayi kiduha ukuri kwuzuye, guhagije muri Kristo. Iki gitabo kivuga ku kurinda inyito nshya y'ubwiza y'umwizera n'icyo isobanuye ku kwizera kwe iyo kugendera mu kwizera guhura n'amadini atandukanye avuga ko ari yo gisubizo cy'ubugingo bw'Umwuka. Abakolosayi cyerekana ko, kubera ko abizera Kristo buzuye muri We (2:10) muri We ni mwo ubutunzi bw'ubwenge no kumenya byihishe (2:3), nta kindi bakeneye ngo bagire ubugingo buhinduwe atari Yesu Kristo. Ni We byiringiro by’ ubwiza bwo mu ijuru n' ubw' ubugingo buhinduwe. Ntidukeneye ibyishimo/amahoro byica amategeko cyangwa se bitagira umumaro by'amadini n'intekerezo z'abantu. Kubera ko twakiriye Kristo ubwe ku bwo kwizera Ubutumwa Bwiza (1:4-5), tugomba rero gukomeza kugendera mu bugingo bwe mu kwizera ukuri kw'Ijambo ry'Imana (2:3-10).

Abakolosayi 1:4-5 "Kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose, ku bwo ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukuri ku Butumwa Bwiza "

Abakolosayi 2:3-10 "Muri we ni mwo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe. 4 Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, 5 kuko n'ubwo ntari kumwe na mwe ku mubiri, ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. 6 Nuko rero, nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, 7 mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. 8 Mwirinde, hatagira ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa, bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na basekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi, bidakurikiza Kristo. 9 Nyamara muri we ni ho hari kuzura kw'ubumana kose mu buryo bw'umubiri. 10 Kandi mwuzuriye muri we, ariwe Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Abakolosayi kitubwira inshungu z'abantu zo kudutsindishiriza cyangwa kutweza (ubugingo buhinduwe) kubera ko inshungu z'abantu, cyangwa z'ab'isi zitagira na rimwe kwizera mu by'uko duhagaze muri Kristo kandi zitagira umumaro kuri kamere yacu y'icyaha.

Abakolosayi 2:16-23 "Nuko rero, ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato: 17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamaraika, akiterera mu byo atazi, atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari we umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, gutungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo. 20 Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, 21 (ngo: Ntugafateho; ntugasogongereho, ntugakoreho: 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe ,) mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? 3 Ni koko ibyo bisa naho ari iby'ubwenge, kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwa iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwanya irari ry'umubiri."

Igitabo cy'Abafilipi kiduha ukuri gushyirwa mu bikorwa - guhagije muri Kristo, kw’ibyishimo n'amahoro muri Kristo. Mu buryo butandukanye, uru rwandiko rusobanura uko dushyira mu bikorwa ibivugwa mu Befeso (guhabwa imigisha yose y'Umwuka) n'Abakolosayi (yuzuye muri Kristo). Abafilipi cyerekana uko tumenya ibyishimo n'amahoro uko tugenda muri ubu bugingo hamwe n'ibidushyira hejuru cyangwa hasi yabwo, imigisha n'ibidutera agahinda byabwo, ibinezeza n'ibibabaza. Kumenya ko dufite iyo nyito y'icyubahiro muri Kristo ni impamvu idashidikanywaho y'ibyishimo byinshi n'isoko y'amahoro y'ukuri, ariko akenshi abakristo babura ibyishimo n'amahoro by'ukuri. Ni ho haza igitabo cy'Abafilipi, gifite ibyo kivuga byinshi ku byishimo n'amahoro muri Kristo.

Abafilipi 1:4 "Kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose, mbasabira nezerewe."

Abafilipi 1:18 "Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo, kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri, Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira:

Abafilipi 1:25 "Nuko ubwo nizeye ibyo, nzi neza yuko nzagumaho, nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere, mwishimire kwizera;

Abafilipi 2:28-29 "Ni cyo gitumye mutuma mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime, nanjye ngabanye umubabaro. 29 Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye; kandi abasa n'uwo mujye mububaha,"

Abafilipi 3:1 "Ibisigaye, bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro."

Abafilipi 4:1 "Nuko rero, bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye."

Abafilipi 4:4 "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti, Mwishime!

Hagati muri icyo gitabo (Abafilipi 3) hari igice kinini gitunga agatoki ku ntango y'ibivugwa aha - kubaho mu byishimo n'amahoro bya Kristo. Uko Bibiliya ibivuga, ibyishimo n'amahoro bijyana no gukurikira intego y'ukuri, intego igomba kuba ifata igihe cyacu cyose mu bugingo bwa gikristo. Reba cyane cyane imirongo ya 8-15.

Abafilipi 3:8-15 "Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, ahubwo mfite kuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera: 10 kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe, no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe, 11 ngo ahari ngere ku muzuko w'abapfuye. 12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. 13 Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, 14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. 15 Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima; kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo."

Injyana yo muri iki gice ni iyihe? Reba umurongo wa 14. Pawulo aravuga ati, "Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru." Ibi biduha gutumbira ku ntego y'ibanze y'iki gice - gutunga intego y'Imana mu bugingo bw'umuntu. Iyo ntego ni iyo mu ijuru, uguhamagarwa kwo mu ijuru. Muri uko guhamagarwa harimo guhindurwa kw'Umwuka mu kumenya Kristo by'ukuri n'imbaraga zo kuzuka kwe kugira ngo duhindurwe nka We mu rupfu rwe - tunyure mu rupfu tugere mu bugingo, hanyuma dusingire igihembo twifuza, turi imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, cyangwa Bema, tubone ingororano zizatangwa kuri uwo munsi (reba 2 Timoteyo 4:6-8). Pawulo yabagaho adashaka kuronka ijuru ku bw'ibikorwa bye, ahubwo ngo ahabwe igihembo cyo kumenya imbaraga z'ubugingo bwa Kristo mu bugingo bwe bwa buri munsi n'igitekerezo cy'ingororano z'iteka zizakurikiraho. Intego y'Intumwa Pawulo kwari ukubaho ategereje izuka (bisobanurwa ngo "kuzuka ukava mu bapfuye") nk'uko bivugwa mu gice cya 3:11. Avuga iby'ibi byiringiro, Yohana yaranditse ati, "ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye" (1 Yohana 3:3).

Kumaranira kugera aho dutanguranwa
(Abafilipi 3:14)

      Ubusobanuro bw'uyu murongo

"Ndamaranira" ni ijambo ry'Ikigiriki, dioko, risobanurwa ngo, "gukurikirana, kwiruka kuri, kwihutira." Rikoreshejwe mu buryo bushushanya uwiruka vuba cyane mu irushanwa ngo agere aho batanguranwa ahabwe igihembo. Inshinga iri mu ndagihe ihoraho yerekana ko uku gukurikira kugomba kuba ukwa buri munsi mu bugingo bw'umukristo.

"Aho dutanguranwa" ni Ikigiriki, skopos, ryerekana indorerezi, umurinzi, cyangwa ikimenyetso kiri imbere abiruka bahangaho amaso, intego cyangwa aho barangiriza. Muri uyu murongo hasobanurwa nk'igihembo. Mu kubigaragaza cyane, uyu murongo wanditswe ngo, "Ndamaranira kugera aho dutanguranwa," byerekana ko umuntu ahanga amaso aho atanguranwa.

"Ingororano" ni Ikigiriki, brabeion, ryekeye ku "gihembo gihabwa uwatsinze mu mikino ya kera y'Abagiriki." Muri iki gice ishobora kwerekana ko yerekeye ku bintu bibiri: (1) Mbere na mbere, intumbero ya Pawulo ku kugaruka kwa Kristo aje gutwara itorero kuko ibi bishobora kuvuga (a) guhimbaza no guhindurwa mu ijuru binyuze mu kuzuka kw'abizera, cyangwa guhinduka kw'imibiri y'abo bizera bazaba bakiriho kuri icyo gihe (1 Abatesalonike 4:13-18), (b) gusuzumirwa imbere y’intebe y’imanza y'ingororano z'iteka (1 Abakorinto 3:12-15; 2 Abakorinto 5:9-10), na (c) Guhembwa, gutangwa kw'ingororano zitegereje guhabwa abizera ku bw’umurimo wo kwiringirwa. "Guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru" gusobanura intego ari yo gihembo. Ariko ndizera ko uku guhamagara kwavuye mu ijuru kurimo na none, (2) ingororano yo mu ijuru yo gusa na Kristo mu bugingo buhinduwe. Mu yandi magambo, kwishimira mbere ibizaba nyuma cyangwa kubigira nk'intumbero y'ubugingo, bishobora gutera guhinduka mu buryo twabaho buri gihe (reba 1 Abakorinto 9:24-27).

Ibi bidusubije ku bitekerezo byo ku mirongo ya 10 na 11, kuzuka kw'ubugingo, gupfa no kuzukana na Kristo mu bugingo buhinduwe n'imbaraga z'Imana binyuze mu kwizera (reba umurongo wa 9 ku byo gushimangira kwizera).

Mu gihe hari ukutumvikana ku busobanuro bw'amagambo, "umuzuko w'abapfuye," mu gice cya 3:11, ahari Pawulo yari afite mu gitekerezo cye ibyiringiro bye mu kugaruka vuba kwa Kristo n'ibyo uko kugaruka gusobanura ku bizera nk'uko byavuzwe haruguru. Muri Bibiliya yitwa NASB handitswe ngo, "kugira ngo mbashe kugera" ariko ikagira ubusobanuro ku ruhande ngo, "niba bishoboka" mu mwanya wa "kugira ngo mbashe." Muri Bibiliya yitwa KJV handitswemo ngo, "naho byamera bite." Mu Kigiriki handitswe ei pos ("naho byamera bite"). Uku byanditswe uku biboneka ahantu handi hatatu gusa mu Isezerano Rishya (Abaroma 1:10; 11:14; Ibyakozwe 27:12), kandi muri buri buryo hari ikintu cyo gushidikanya. Iki gitekerezo cyo gushidikanya cyongeye gushyikirwa no gukoresha inshinga mu buryo bwo kwifuza byerekana ibintu umuntu atizeye neza, ibintu bigaragara ko bishoboka, ibyo umuntu asa n'uwemeye bitaraba, ariko nta kwiringira kudasubirwaho, n'ikintu gisa n'icyo mu ndagihe mu Kigiriki.

      Ese Pawulo yaba yarashidikanyaga ku muzuko? Oya rwose, kandi ibyo bigaragarira mu 1 Abakorinto15:1-34. Ndizera ko Pawulo atavuga iby'icyo gikorwa, ahubwo avuga ku by'igihe cyacyo. Yari afite mu bwenge ikintu yashoboraga guhura na cyo mu bugingo bwe, kuzamurwa kw'itorero, kwimurwa kwe n'ingororano ijyana na byo.

Abandi bizera ko atavuga ku by'umuzuko w'umubiri cyangwa ngo awushidikanyeho nk'ibizaba ku mwizera, ahubwo avuga ko yifuza mu mibereho ye ya buri munsi kurushaho kubona asa na Kristo mu rupfu no kuzuka bye. Afite ku mutima We iby'ukuri ko mu Baroma 6:4-14 n'Abagalatiya 2:20. Ariko hanyuma ibyo byombi biri mu byo intumwa Pawulo yabonaga nka kimwe mu bigize intego n'ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo byari bimwe mu byamuteraga cyangwa bikayobora ubugingo bwe.

      Gushyira mu bikorwa ibyo muri iki gice

    Dukwiriye kugira intego nziza mu bugingo

Intego zacu ntabwo zidufitiye akamaro gusa, ahubwo mu buryo bwa gikristo zifite icyo zikora mu guhinduka mu by'Umwuka no ku byo kugira ibyishimo, amahoro, n'indi mico isa n'iya Kristo.

Gukurikiza ibyo tuvuga ndetse n’ibyo dukora ni intumbero yacu y'ibanze, tubaye dushaka kwirinda, kubona ibyo dukeneye cyangwa twifuza, cyangwa dushatse kurinda undi wese. Ni ukuvuga ko intego zisaba ko dukora kandi tukitanga.

      Intego ziterwa n'ibyo twizera

Muri ibi harimo ibidushishikaza. Ikindi kibazo gifite agaciro nk'ako ni, “Kuki tugira intego cyangwa imigambi dukurikirana?” Igisubizo ni, “Tugira intego twese kubera ko twizera ko izo ntego zizadufasha kugera ku byo dukeneye. Dukeka ko bizaduha ibyishimo n'amahoro, umutekano n'ibinezeza, umumaro n'agaciro. Nyuma y'ibyo dukurikira akenshi haba ibidushishikaza bitari bimwe.

Robert McGee yaranditse ati:

Abenshi muri twe bakunda gufata imibereho ya gikristo nka gahunda yo kwiteza imbere. Dushobora kwifuza gukura mu Mwuka cyangwa dushobora kugira ingorane imwe cyangwa nyinshi zikomeye twaba dushaka cyane gutabarwamo. Mu gihe nta kibi kiri mu gukura mu Mwuka cyangwa gushaka kwikiza ingorane zitumereye nabi, ni iki kidutera gushaka kugera ku ntego nk'izi? Ahari dushaka kugera ku bikomeye cyangwa ngo twemerwe n'abandi. Ahari dutinya ko Imana idashobora kutwemera tutarakura mu Mwuka, cyangwa "ingorane zacu" zitarakurwaho. Ahari dushaka kumererwa neza tutanyuze mu ntambara zituma habaho guhinduka gukomeye mu mibereho yacu n'imico.

Impamvu nk'izi zishobora kuba zivanze n'ubushake nyakuri bwo kwubaha Umwami, ariko biranashoboka nanone ko imbere muri twe haba hari icyifuzo cy'ibanze cyo kwikuza ubwacu. Iyo kwiteza imbere ari yo ntumbero yacu nkuru, aho kuba guteza imbere Kristo, intumbero yacu iba itari aho igomba kuba.

Ni iby'ingenzi gusobanukirwa ko kwera imbuto no gukura biterwa no gutumbira Kristo no gushaka kumukuza. Iyo gukura no guhinduka ari intego yacu ya mbere, usanga dushaka kwiyitaho aho kwita kuri Kristo. Ese ndakura? Ese ndushaho kuba mwiza? Ese buri munsi ndushaho gusa na Kristo? Niga iki?

Uku kwitekerezaho gukabije no kwiyitaho byerekana umuco wacu wo kwiyitaho ujyana no kwiteza imbere mu buryo bwinshi. Kwiteza imbere si bibi rwose, ariko bishobora kuyobya - ndetse bishobora no gutesha umutwe kubigira intego yacu y'ibanze. N'iyo twayigira intego yacu, yagombye kuba mu rwego rwa kabiri. Uko dusobanukirwa urukundo rutagira icyo ruducaho, ubuntu, n'imbaraga z'Imana, ni ko kwubaha Kristo bizarushaho kuba ari byo bifata igihe cyacu cyose. Imana ishaka ko twimenyaho ubuzima bwiza kugira ngo tujye dusuzuma ubugingo bwacu kenshi, ariko ntishaka ko twitekerezaho ubwacu. Umwe ukwiriye ko tumutekerezaho ni Kristo, Umwami wacu usumba byose, wabwiye intumwa Pawulo ati, ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege-nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura (2 Abakorinto 12:9). 25

      Intego iboneye

Intego yonyine iboneye ku mukristo ni ukumenya Kristo (Abafilipi 3:8-10); ni uguhindurwa tugasa na Kristo (Abafilipi 3:11-14). Ibi bivuga ko gukurikira Kristo bitera gukura mu mico ya Kristo - urukundo, ubuntu, imbabazi, kwihangana, iby'igiciro, iby'ibanze, ibyo akurikira bye, n'ibindi.

Kubera ko gukura no gukomera ari bimwe mu byo twiga muri aya masomo, reka turebe gato icyo Abafilipi 4 higisha ku byo kugira intego z'ukuri.

(1) Inkomoko yayo: Kugira intego yo kumenya Kristo no gukomeza gusa na Kristo ni kureba imbere no kumenya uko Kristo arusha agaciro ikintu cyose umuntu cyangwa se isi yagira. Kumwizera bituruka imbere (reba Abafilipi 3:8-9). Iki gice cyerekana ibintu byinshi by'ingenzi ku kwizera gufite iyi ntego.

Abaroma 10:1-17.”Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge; 3 kuko ubwo batari bazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana: 4 Kuko Kristo ari We amategeko asohoraho, kandi ni We uhesha uwizera wese gukiranuka. 5 Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati: Ugusohoza azabeshwaho na ko. 6 Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti: Ntukibaze uti, ni nde uzazamuka, ngo ajye mu ijuru? (bisobanurwa ngo kumanura Kristo): 7 cyangwa uti, ni nde uzamanuka i kuzimu? (bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo, amukuye mu bapfuye). 8 Ahubwo kuvuga kuti: Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe; ni ryo Jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza. 9 Ni watuza akanwa kawe yuko Kristo ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye, uzakizwa; 10 kuko umutima ari wo umuntu yizeza, akabarwaho gukiranuka; kandi akanwa akaba ari ko yatuza, agakizwa: 11 kuko Ibyanditswe bivuga biti: Umwizera wese ntazakorwa n’isoni. 12 Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki: kuko Umwami ari Umwami wa bose, ni We ubereye abamwambaza bose ubutunzi; 13 kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa. 14 Ariko se bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate, bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? 15 Kandi babwiriza bate, batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo: Mbega uburyo ibirenge by’abavuga Ubutumwa Bwiza ari byiza cyane! 16 Icyakora, abumviye Ubutumwa Bwiza si bose; kuko Yesaya yavuze ati: Mwami ni nde wizeye Ubutumwa bwacu? 17 Dore, kwizera guheshwa no kwumva, no kwumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.”

.Tugomba kwanga ibyo twiringiraga kera n'inkomoko y'ibyiringiro byacu nk'ibitagize icyo bivuga n'ibidafite icyo bimaze. Nta na kimwe mu byo twiringiraga kera cyaduha agakiza na hato (Abafilipi 3:1-8a, havuzwe haruguru). Ariko se tugera ahantu nk'aho dute?

.Tugomba kugera ahantu tumenya agaciro karuta ibindi no kwihaza kwuzuye ku bw'umubiri n'umurimo by'Umwami wacu Yesu Kristo. Kumumenya no kubona agaciro ke n'umurimo we bisimbura ibyo twiringiraga byose n'ibyo twizeraga - ibintu twiringiragamo amahoro n'ibyishimo, agakiza n'iby'Umwuka, ibifite icyo bivuze n'iby'agaciro, n'ibindi (soma witonze Abafilipi 3:8b-9, havuzwe haruguru).

.Dukeneye kwishingikiriza ku bugingo bwe nk'isoko yacu ubwacu aho kuba mu ngamba abantu bishingikirizaho ngo bagire umutekano, ibyishimo, iby'akamaro, cyangwa iby'agakiza no kwezwa.

(2) Agaciro kayo: Nk'uko twabibonye mu murongo wa 14, intumwa Pawulo yabonye ko intego ubwayo yari ingororano, igihembo gikwiriye ibyo yakurikiye mu bugingo bwe bwose. Nta kintu kigororera, gishimisha, cyangwa gitera ibyishimo n'amahoro kurusha ubusabane n'Umwami Yesu n'imico y'ubugingo bwe igaragaye mu bwacu. Ariko gereranya ibi no gushoberwa, kwumirwa uburyo bw'imbura-mumaro no kwicira urubanza abantu bagira iyo bashyize ibyiringiro byabo mu kindi kintu.

(3) Ibyo intego igeraho: Ku mukristo, uwashyize ibyiringiro bye muri Kristo n'umurimo we, gukurikira iyi ntego ntikurangirira muri ubu bugingo kuko ntawe ugera ku rugero rutunganye. Iri ni irindi hame ryigishwa mu Bafilipi 3. Ni nde wundi utari Umwami Yesu ushobora kuba yarageze ku rugero rutunganye kurusha intumwa Pawulo? Ariko Pawulo avuga yeruye ati, nubwo yakuze agahama, ntiyageze ku rugero rwuzuye cyangwa ku gutungana (Abafilipi 3:12-15). Hazahoraho urugero rutagerwaho rwo gukura.

(4) Iby'ubushake bw'Imana: Ikibazo kimwe abakristo (cyane cyane abizera bashya) bakunze kubaza cyerekeye kumenya ubushake bw'Imana. Imana ishaka ko mba nte? Ishaka ko nkora iki? Akenshi ibi bibazo byerekeye ku byo guhamagarwa cyangwa umurimo cyangwa ibindi bintu byo mu bugingo - uwo umuntu ashyingiranwa na we, ahantu runaka, ishuri, umurimo mu itorero, n'ibindi. Nubwo ibi ari ibintu bifite akamaro, ni ibintu bishobora kubonerwa igisubizo mu gukurikira intego yo muri iki gice. Ubushake bw'Imana ni ubw'ibanze cyane kandi bugaragara mu magambo "kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye"(gushimangira ni ukwa nyiri igitabo). Intego y'Imana mu kudukiza, ndetse n'iya Kristo ubwe, si ijuru gusa. Nubwo abizera biringiye ijuru kubera umurimo wa Kristo wuzuye, ubushake bw'Imana ni ukuduhindura ngo duse n'Umwana wayo. Ishaka ko dusa n'ishusho y'Umwami Yesu.

Gukura no kugera ku rugero rwo guhama rwo hejuru (irindi jambo ryo gusa na Kristo) ni intego y'ibanze y'Imana ku bizera. Uko ibyo biba, ibindi bice byose by'ubushake bw'Imana biba kubera urugero tuba dufiteho ubugingo bwe mu bwacu. Igikenewe ni intego yo gukura no gukomera bigaragara mu bice bitari bimwe byo mu Isezerano Rishya (Reba na 1 Abakorinto 2:6-3:3).

Abefeso 4:11-16 "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n'abandi kuba abahanuzi; n'abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n'abandi kuba abungeri n'abigisha: 12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo: 13 kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo: 14 kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishiririze, n'uburiganya bw'abantu, n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana , nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo , kugira ngo ukurizwe mu rukundo."

1 Petero 2:2 "Mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza :"

2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen."

Abaheburayo 5:11-6:1 Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri." Nicyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri, ari rwo kwihana imirimo ipfuye , no kwizera Imana,"

1 Abakorinto 14:20 "Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi; ariko ku bwenge mube bakuru."

Gukenera gukura no gukomera cyangwa guhinduka mu Mwuka ni umuhamagaro ku kwera cyangwa kwezwa. Uyu ni umuhamagaro wo kuba abizera buzuye batoranijwe ku Mana no kugira ubugingo kwe mu bwabo kubera umurimo w'Umwuka w'Imana, ariko iteka mu mucyo w'Ijambo ry'Imana, Bibiliya. Ijambo ry'Imana ni urufatiro n'umucyo utumurikira inzira.

1 Petero 1:14-16 "Mube nk'abana bumvira; ntimwishushanye n'irari mwagiraga kera mukiri injiji . 15 Ahubwo nk'uko uwabahamagaye ari uwera, abe ariko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose." 16 Kuko byanditswe ngo: muzaba abera, kuko ndi uwera."

Abaheburayo 12:10 "Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza , dusangire kwera kwe."

      Igitabo cyakoreshejwe

Robert S. McGee, The Search for Significance, Rapha Publishing, pp. 128-129.


25 Robert S. McGee, The Search for Significance, Rapha Publishing, pp. 128-129.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad