MENU

Where the world comes to study the Bible

Umugambi w’Imana werekeranye n’agakiza

1Yohana 5:11-12 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo: Naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.

Mu gihe muri 1 Yohana 5:11-12 handikiwe abakristo kubera ibyiringiro by'agakiza gashingiye ku buhamya bw'Ijambo ry'Imana, iki gice kigaragaza ingingo y'ingenzi kubyerekeye agakiza.

Ibyo Imana itangariza umuntu: Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo (umurongo wa 11).

Ingingo y'ingenzi: “ Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo Mwana w’Imana nta bugingo afite” (umurongo wa 12).

Iki gice cyigisha ko:

  • Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo, Yesu Kristo.
  • Uburyo bwo kugira ubugingo buhoraho ni ukugira Umwana w'Imana.

Ibibazo bibiri by'ingenzi tugomba kwibaza no gusubiza ni ibi bikurikira:

  • Kuki kugira Umwana w'Imana ari ngombwa ngo umuntu agire ubugingo buhoraho?
  • Ni gute umuntu yatunga cyangwa yagira Umwana w'Imana?

Ingorane zo gutandukanywa k'umuntu n'Imana

Nkuko biri mu Baroma 5:8, Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga. Kuki Kristo yagombye gupfa ku bwacu? Kubera Ibyanditswe Byera bivuga ko abantu bose ari abanyabyaha. Twese twakoze ibyaha. Gukora icyaha bisobanura guhusha intego. Bibiliya ivuga ko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza (ubutungane buzira inenge) bw'Imana. Mu yandi magambo, ibyaha byacu bidutandukanya n'Imana itunganye kandi izira inenge (gukiranuka n'ukuri) maze Imana ikagomba gucira urubanza umunyabyaha.

Abaroma 5:8 Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

Abaroma 3:23 Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana;

Habakuki 1:13a Ufite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi, kuki ureba abakora uburiganya, ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka;

Yesaya 59:2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva.

Ingorane zo kutagira umumaro kw’imirimo y’umuntu

Ibyanditswe Byera na none byigisha ko atari ubwinshi bw'ubugwaneza bw'umuntu, imirimo ye, kwitwara neza kwe, n'imihango y'idini bishobora kuzanira umuntu kwemerwa n'Imana cyangwa kugira uwo bigeza mu Ijuru. Umuntu mwiza, umunyadini, n'umuntu mubi utagira idini, bose bari mu bwato bumwe. Bose ntibashyikira ubwiza bw'Imana (ubutungane buzira inenge bw'Imana). Nyuma yo kuvuga ku muntu mubi, umuntu mwiza, n'umunyadini mu Baroma 1:18-3:8, intumwa Pawulo avuga yeruye ko ari Abayuda ari Abagiriki bose bari mu bubata bw'icyaha, ko Ntawe ukiranuka n'umwe (Abaroma 3:9-10), kandi ko Bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana (Abaroma 3:23).

Abaroma 3: 9-10 Nuko tuvuge iki, mbese turabaruta? Oya da, haba na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha:nkuko byanditswe ngo: Ntawe ukiranuka n'umwe,

Abaroma 3:23 Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana;

Ibyiyongeye kuri ibi ni ibivugwa mu mirongo ikurikira yo mu Byanditswe Byera:

Abefeso 2:8-9 Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;

Tito 3:5-7 Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo kubw’imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, niko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.

Abaroma 4:1-5 Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. Mbese Ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora, ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka;”

Nta bwinshi bw'ubugwaneza bw'umuntu bwaba bwiza nk'Imana. Imana ntirondoreka kandi itunganye bizira inenge. Kubw'ibyo, muri Habakuki 1:13 hatubwira ko Imana idashobora kugirana ubumwe n'uwo ariwe wese udatunganye kandi ngo azire inenge. Kugira ngo twemerwe n'Imana, tugomba kuba abera nkuko nayo ari Iyera. Imbere y'Imana, twese twambaye ubusa: nta kivurira, nta byiringiro muri twe. Si ubwinshi bwo kwitwara neza buzatugeza mu Ijuru cyangwa ngo buduhe ubugingo buhoraho. None se umuti waba uwuhe?

Igisubizo cy’Imana ku ngorane z’umuntu

Imana si Iyera ngo Izire inenge gusa (uko iteye ntitwashobora kubyigezaho ku bwacu cyangwa se ku bw'imirimo yacu itunganye), na none ariko ni urukundo ruzira inenge kandi yuzuye ubuntu n'imbabazi. Ku bw'urukundo n'ubuntu byayo, ntiyadutaye nk'abadafite ibyiringiro n'ibisubizo by'ibibazo byacu.

Abaroma 5:8 Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

Iyi ni Inkuru nziza yo muri Bibiliya, Inkuru y'Ubutumwa Bwiza. Ni inkuru y'impano y'Umwana w'Imana wigize umuntu (Imana-Muntu), abaho mu bugingo butagira icyaha, apfira ku musaraba ku bw'ibyaha byacu, nuko arazurwa ava mu mva byerekana ko ari Umwana w'Imana. Urupfu rwe rwatubereye inshungu.

Abaroma 1:4 Kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera, bigahamywa no kuzuka kwe, niwe Yesu Kristo Umwami wacu.

Abaroma 4:25 Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe.

2 Abakorinto 5:21 Kuko Utigeze kumenya icyaha , Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.

1 Petero 3:18 Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa, kugira ngo atuyobore ku Mana, amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw'Umwuka.

Ikibazo cy’ingenzi muri byose

None se twemera dute Umwana w'Imana kugira ngo tubashe kwambuka umuhora amaze tugere ku bugingo buhoraho Imana yadusezeranije? Icy'ingenzi kuri twe ni ikihe?

Yohana 1:12 Icyakora abamwemeye bose, bakizera Izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.

Yohana 3:16-18 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bose bakizwe na we. 18 Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.

Kubera ibyo Yesu Kristo yadukoreye ku musaraba, Bibiliya ivuga ngo Ufite uwo Mwana niwe ufite ubugingo. Dushobora kwemera uwo Mwana, Yesu Kristo, nk'Umukiza wacu ku bwo kumwizera we ubwe n'urupfu rwe ku bw'ibyaha byacu.

Ibi bivuga ko tugomba kuza buri wese ku Mana mu nzira imwe nk'umunyabyaha wemera ibyaha bye, akanga uburyo ubwo ari bwo bwose buvuga ko imirimo y'umuntu igeza ku gakiza, maze tukiringira Kristo wenyine mu kwizera konyine ari ko guhesha agakiza.

Niba ushaka kwemera no kwiringira Kristo nk'Umukiza wawe, ushobora kugaragaza ukwizera kwawe ubivuga mu isengesho nk’iri:

Mana yanjye, menye ko ndi umunyabyaha kandi ko ntacyo nakora ngo ndonke ijuru cyangwa ubugingo buhoraho. Ndizera ko Yesu Kristo yamfiriye kandi ko yazutse akava mu mva. Guhera ubu mwemeye nk'Umukiza wanjye, mwiringiye wenyine nk'inzira yonyine ingeza mu ijuru. Ngushimiye kumpa ubugingo buhoraho ku bwo kwizera Umwana wawe. Mu Izina rya Yesu Kristo. Amina.

Report Inappropriate Ad