MENU

Where the world comes to study the Bible

Imitego irindwi y'amayere y'isi

      1. Ubutunzi

  • Ubusobanuro - Ibintu ni byo byitabwaho.
  • Kugorekwa kwabwo - Uburyo bugoretse bwo kubona isi.
  • Umutego - Ndi ibyo ntunze.
  • Inkurikizi - Ubukire burenze urugero, kwigwizaho ibintu, gutwarwa n'ibintu, kwita ku by'ubucuruzi, gusuzugura iby'Umwuka.

      2. Umurimo

  • Ubusobanuro - Ngomba gukora ibintu byinshi mu bugingo.
  • Kugorekwa kwawo - Uburyo bugoretse bwo kubona ibikorwa. Gushakira mu bikorwa ibyo Imana yonyine ishobora gutanga.
  • Umutego - Ndi ibyo nkora, ibyo mbyaza umusaruro.
  • Inkurikizi- Umurimo w'ubwonko, umaramo umuntu. Gushakira ibyubahiro mu bikorwa aho kuba mu Mwami.

      3. Nyamwigendaho

  • Ubusobanuro - Ngomba kwishingikiriza ku muntu umwe ari we njyewe njyenyine.
  • Ukugorekwa kwe - Uburyo bugoretse bw'uko umuntu yibona. Kugira abantu ba nyamwigendaho.
  • Umutego - Ni njye soko y'ubugingo bwanjye.
  • Ingaruka - Kwigunga, gusuzugura ubutegetsi, kutabasha gukorera hamwe.

      4. Gukora nk'uko abandi bakora

  • Ubusobanuro - Kwemerwa n'abandi ni iby'ibanze kandi ni ngombwa.
  • Kugorekwa kwabyo - Uburyo bugoretse bwo kubona umumaro abandi bamaze cyangwa ibitekerezo byabo.
  • Umutego - Ndi uwo abandi bemera ko ndi we.
  • Ingaruka - Kwishingikiriza ku gukuzwa, gushakira ibyubahiro mu kwemerwa n'abandi

      5. Uko umuntu afata ibintu

  • Ubusobanuro - Ibyo umuntu yizera si byo bigira icyo bivuze upfa gusa kugira icyo wizera
  • Kugorekwa kwabyo - Uburyo bugoretse bwo kubona ukuri. Byanga kwemera ukuri kugaragara.
  • Umutego - Ndi icyo nshaka kwizera.
  • Ingaruka - Uko umuntu yumva ibintu mu bugingo, uko yumva Ibyanditswe Byera; ibyo umuntu ahura na byo, kwizera kutagira ibyiringiro, iby'amarangamutima.

      6. Iby'isi

  • Ubusobanuro - Umuntu ntabwo akeneye idini. Umuntu arihagije.
  • Ukugorekwa kwabyo - Uburyo bugoretse bwo kubona umuntu. Ntibyita kuri kamere nkora-cyaha y'umuntu.
  • Umutego - Ndihagije kwita ku byanjye
  • Ingaruka - Abakristo bo ku cyumweru gusa. Ntibita ku Mana mu bintu byose by'ubugingo cyangwa kutemera Imana.

      7. Iby’idini

  • Ubusobanuro - Iyo merewe neza, ngomba kujya mu rusengero, n'ibindi, numvira nta kibazo.
  • Kugorekwa kwaryo - Uburyo bugoretse bwo kubona Imana.
  • Umutego - Nta kibazo kubw’imirimo n'ibikorwa by'idini.
  • Ingaruka - Kumenya ukuri ku Mana, kugira uruhare mu bikorwa by'idini, ariko kutagira ukuri kw'imbere mu muntu. Kutabasha gushyira Imana imbere mu bintu byose mu bugingo.

Ibisubizo bya Bibiliya

      1. Ubutunzi

  • Agaciro Bibiliya Ibuha - Agaciro mu by'Umwuka n'ak'iteka, ubukire.
  • Uruhare - Guhindurwa bushya, kwongera guhabwa agaciro, kwiringira Imana aho kuba ibintu.
  • Igisubizo - Kubasha gukurikira Imana, umurimo wayo, kwibikira ubutunzi bw'iteka.

      2. Umurimo

  • Agaciro Bibiliya Iwuha - Umurimo uyobowe na Kristo, ku bwende bwe.
  • Uruhare - Ubusabane, amasengesho, kwumva ibintu, guhambuka.
  • Igisubizo - Amahoro, kwera imbuto, kuruhuka, kutiyicisha umurimo.

      3. Nyamwigendaho

  • Agaciro Bibiliya Imuha - Ubugingo bwo kubana n'abandi, abo mukorana, nta mugabo umwe.
  • Uruhare - Gukorera hamwe, kwicisha bugufi imbere y'abandi, gukundana.
  • Igisubizo - Gukomeza umubiri.

      4. Gukora nk'uko abandi bakora

  • Agaciro Bibiliya ibiha - Uko Bibiliya ivuga uwo ndi we muri Kristo. Uwemewe, uwe, ushoboye.
  • Uruhare - Kumenya kubaho kubw'Umwami turuhukira muri We ngo twumve dufite umumaro.
  • Igisubizo - Kwishima, kwishyira ukizana, kubasha gukunda abandi no kubashyira hejuru yawe.

      5. Uko umuntu afata ibintu

  • Agaciro Bibiliya ibiha - Ibigomba kwemerwa uko biri byo muri Bibiliya.
  • Uruhare - Kwiga Bibiliya ukurikije ubusobanuro bwayo bw'ukuri atari ubusobanuro bugoretse.
  • Igisubizo - Ibyiringiro, kuyoborwa n'Imana, kumenya ukuri gutanga umudendezo.

      6. Iby'isi

  • Agaciro Bibiliya ibiha - Uko Bibiliya ibona Imana n'umuntu.
  • Uruhare - Kwishingikiriza ku Mana.
  • Igisubizo - Kugira Imana mu bice byose by'ubugingo.

      7. Iby’idini

  • Agaciro Bibiliya iriha - Umurimo wuzuye wa Kristo hamwe no kwumvira.
  • Uruhare - Kuruhukira mu murimo wa Kristo, kutaryarya, guhambuka, gusenga, kwizera.
  • Igisubizo - Ubushobozi bwo gukunda Imana n'abantu.

240 Izi nyigisho zavanwe mu gitabo cyanditswe na Stephen D. Eyre cyitwa Defeating the Dragons of the World, Resisting the Seduction of False values, InterVarsity Press.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad