MENU

Where the world comes to study the Bible

Umwizera no kwozwa buri munsi (Yohana 13:-17)

Umutekano wa Kristo (13:1-3)

Ni iby'ingenzi ko tumenya ko Yesu yari azi neza iby'ubutware busumba-byose bwe, aho yaturutse, n'ibyari bigiye kumubaho uko yishingikirizaga ku kwizera ibyo Se yakoraga (reba 13:1, 18); ariko yemeye ku bwende bwe gufata umwanya w'umugaragu maze yoza ibirenge by'abigishwa be. Reba ukuntu gutekereza kwe n'ibyo yakoraga byari bitandukanye no kubura umutekano kw'abigishwa be (reba Matayo 20:20-24; Mariko 9:33-34; Luka 22:24-30).

Urugero rwa Kristo (13:4-6)

Umutekano We muri Se, urukundo rwe, n'ibyiringiro bye muri Se no mu bihe bizaza byatumaga afata umwanya w'umugaragu, urugero rutangaje rwo kwicisha bugufi. Iyi myifatire, ukwizera, n'ibikorwa byerekana umurimo We wuzuye ku isi (reba Abafilipi 2:5-8) kandi bikaduha urugero rutunganye rw'ibyo ashaka gukora mu bugingo bwacu. Ariko biduha n'urugero rw'uko ibi bikorwa – kubwo kwizera no gusobanukirwa abo turi bo muri Kristo no kubw'ibyiringiro by'ubwiza bw'iteka bw'ibihe bizaza.

Iby'amateka n'umucyo: Kwoza ibirenge byari bikenewe muri buri rugo muri Palestina. Kuki? Inzira ntizari zanduye gusa cyangwa ngo zibemo imyanda gusa, ahubwo zahoragamo iyarara n'amabyi y'inyamaswa zagendagendaga muri izo nzira. Abantu bambaraga inkweto z'imishumi nta masogisi kandi ibirenge byabo byashoboraga kwandura cyane. Umuhango wari uko bahuriraga ku meza ku mugoroba. Ibirenge byanduye kandi binuka byashoboraga gutuma ibyo kurya n'ubusabane biba bibi. Abagaragu bagombaga kwoza ibirenge by'abashyitsi, kandi byari ikimeneyetso cy'icyubahiro kuri nyiritungo gutanga umugaragu wo kwoza abashyitsi ibirenge. Kutabasha gutanga umugaragu wo kwoza ibirenge byari ugusuzugura ibyo gucumbikira abantu (reba 1 Samueli 25:41; Luka 7:40-50; 1 Timoteyo 5:10).

Kubera ko ifunguro rya nyuma ryabereye mu rugo rw'umuntu, kandi ahari nk'ihuriro ryo mu ibanga, dushobora kubona neza impamvu ntawari uhari ngo akore ibyo. Byongeye, kubera ko abigishwa bari buzuye inzozi z'imbaraga n'icyubahiro azagira mu bwami buzaza, tubasha kubona uko Umwami yakoresheje uyu mwanya ngo yigishe amahame amwe y'ingenzi mu bugingo bwa gikristo. Abigishwa bagiriranaga ishyari kandi bahiganirwaga umwanya mwiza. Bashoboraga kurwanira intebe y'ubwami, ariko ntibashoborsgs kurwanira igitambaro cyo guhangura abantu.238

Uko byari bimeze muri icyo gice byerekana ingorane zimwe zikomeye mu bizera dukeneye kurwanya niba tugomba guhagararira Umwami Yesu by'ukuri muri iyi si.

Ingorane ya mbere yari ukwiyemera kwabo no kwirata byagaragaraga mu buryo bubiri:

  • Abigishwa bashakaga buri wese kugira agaciro kubw'ingamba zabo ubwabo. Igihe cyose dushaka kuyobora ubugingo n'uburyo bwacu, tuba dukorera mu bwirasi.
  • Hari ukwiyemera kubwo kudashaka kwicisha bugufi ngo bakorere abandi, nk’ibigaragaza ubugingo bw'Umukiza.

Hariho ingorane ya kabiri. Nk'ibiturutse kuri ibi, hari ugushaka ubumwe n'Umwami no hagati yabo ku meza ya Pasika n'ibirenge bitogeje kandi byanduye. Bityo, nk’uko yahagurutse akava mu ntebe Ye yo mu ijuru agahinduka umuntu ubambwa ku musaraba ku bwacu, ni ko Umwami yahagurutse ku meza, ashyira imyenda ye ku ruhande, afata igitambaro yari akenyeje, maze atangira kwoza ibirenge by'abigishwa.

Icyitegererezo cyangwa isomo (13:6-11)

Kwoza ibirenge by'abigishwa bitwigisha ko ari ngombwa kwiyoza buri munsi kubwo kubabarirwa ngo tugire ubusabane n'Umwami.

Icyaha kibangamira ubusabane, ariko urukundo rwoza kandi rukagarura ubusabane (13:6-10). Uretse Yuda, Umwami yari hamwe n'abizera, abari barashyize ukwizera kwabo mu Mwami Yesu, ariko bageragezaga kugira ubusabane na We n'ibirenge bitogeje. Ibirenge bitogeje ni kimwe n'umwizera ugerageza kugendana n'Umwami, akiga Ijambo, agasenga, cyangwa akamukorera afite icyaha azi mu bugingo bwe, nk'icyaha cyo kwiyemera cyangwa kwigenga. Ikiganiro na Petero no kwanga kwe ko Umwami amwoza ibirenge byerekana uko kudahita twumva ukuri kwe byacu.

Hari amagambo abiri y'Ikigiriki akoreshwa mu kuvuga kwoza. Hari nipto ryakoreshwaga ku kwoza igice cy'umubiri, nk'ibiganza, mu maso, n'ibirenge. Iri jambo risobanurwa ngo “kwoza” aho riboneka hose muri iki gice. Ijambo rya kabiri ni louo ryasobanuraga kwoza umubiri. Ryari ryerekeye ku kwoza umubiri wose. Rikoreshwa mu murongo wa 10 kandi rigasobanurwa “uwuhagiwe” (louo) akeneye kwoga (nipto) ibirenge bye gusa. Igihe Petero yanze kwemerera Umwami ngo amwoze (nipto) ibirenge bye, Umwami yarasubije ati, “Ni ntakoza (nipto) nta cyo (ubusabane) tuzaba duhuriyeho. Ntabwo yarimo kwangira Petero agakiza cyangwa ubumwe na We. Ikivugwa aha ni ubucuti magara. Kugira ngo habeho ubusabane, hagomba kubaho kwozwa buri munsi kubwo kwatura ibyaha bizwi byose (1 Yohana 1:9). Iyo twatuye, We, Umwami Yesu, akiranukira kutubabarira no kutwoza (kwoza ibirenge byacu).

Kutizera kubangamira ubumwe, ariko urukundo rutanga uburyo n'ubumwe (13:10-11). Mu murongo wa 10, Umwami yashyizeho itandukaniro hagati yo kwuhagirwa no kwozwa ibirenge n'Umwami. Mu buryo ubwo ari bwo bwose, Umwami ni We woza, tubyakira kubwo kwizera no kwumvira ikivugwa.

Uwogejwe ni uwizeye Kristo nk'Umukiza. Icyo bibyara ni ukwoza - bigira ingaruka zihoraho. Ibi bigaragazwa n'igihe inshinga zitondaguwemo mu Kigiriki. “Uwuhagiwe” ni igihe cyashize cyerekana igikorwa cyarangiye n'ingaruka ziriho ubu. Iyo dukijijwe, ntituba dukeneye ukundi kwuhagirwa, tuba dukeneye kwozwa buri munsi gusa ibyaha dukora uko tugenda mu nzira zirimo umukungugu kandi zanduye zo muri ubu bugingo. Ukwuhagirwa kw'umurimo wo kwezwa w'umusaraba kubwo kwizera Kristo kurahagije ku byo ubugingo bwatuzanira byose (Abaroma 8:31-39) kandi kuzana abizera bose mu bumwe bushya bw'abana b'Imana (Yohana 1:12).

Kwozwa buri munsi kubwo kwatura kurakenewe ku burenganzira bwo kugira ubumwe n'imbaraga za Kristo kubwo kuyoborwa n'Umwuka mu bugingo bw'umuntu. Bose uretse Yuda waje kugambanira Umwami, bari barizeye Umukiza kandi bari batunganye mu buryo bw'uko bari baruhagiwe byo gukizwa igihano cy'ibyaha. Bose, icyakora, bari bakeneye - kandi bashoboraga gukenera mu bugingo bwabo bwose ku isi – kwozwa buri munsi ngo bagume mu busabane.

Guhugura no gushyira mu bikorwa (13:12-17)

Nk'uko Kristo yari yarabogeje kandi yarabababariye, ni ko bari bakeneye kugirirana nk'ibyo ubwabo n'abizera bose. Ibyo bari barabonyeho urugero mu bugingo bwe byari ibya ngombwa cyane mu bugingo bwabo no ku mugambi wabo mu isi (reba Abagalatiya 6:1 n'ikurikira; Abefeso 4:32; Yohana 13:35).

Inshamake y'ukuri kw'Umwuka nk'uko
Yerekanwa n'urugero rwo kwozwa ibirenge

(1) Kumenya abo turi bo no kuruhukira mu byo Imana irimo ikora ni ngombwa ku gukorera abandi (Abaroma 12:3; Abefeso 1:3).

(2) Ntidushobora kugirana ubusabane n'Umwami nk'umwizera utogeje, ni ukuvuga, udafite kwatura ibyaha nyakuri.

(3) Ntidushobora kugira ubumwe n'Umwami tudafite kwizera Kristo.

(4) Iyo dukoze icyaha, ntituba dukeneye kwuhagirwa ukundi – ntidutakaza agakiza kacu.

(5) Kubwo kwicisha bugufi nka Kristo, tugomba gufatanya (Abafilipi 2:3-5; Mariko 10:43-45).

(6) Tugomba kubabarira abandi nk'uko Kristo yatubabariye (Abefeso 4:32).

(7) Tugomba gufasha mu kugarura mwene Data wizera Kristo nk'uko Umwami atugarura (Abagalatiya 6:1 n'ikurikira).


238 Merrill C. Tenney, John: The Gospel of Belief, Eerdmans, Grand Rapids, 1948, p. 199.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad