MENU

Where the world comes to study the Bible

Ibitekerezo kuri Ezekiyeli 2:8; 3:-13, 14

Mu gishushanyo cy'Ijambo ry'Imana nk'ibyo kurya byacu bya ngombwa, iyi mirongo yerekana umumaro wo gushishikaza kw'Ijambo ry'Imana mu kudutera inkunga, imbaraga, n'ubushobozi ku murimo. Kubaho no gutungwa n'Ijambo ry'Imana bituma dutegera ugutwi ijwi Ijambo ry'Imana, bikadutera kugira umutwaro, ubushake, n'ubutwari ku murimo w'Imana tutitaye ku bwoba bwacu cyangwa inzitizi duhura na zo. Ibyanditswe bidushyira mu bumwe n'Imana ubwayo n'umutima wayo.

Muri Ezekiyeli 2:8 na 3:1 “Urye” ni igishushanyo cyo gutungwa n'Ijambo ry'Imana no kwuzuza imitima yacu n'ukuri kwayo. Ibi birumvikana, bitujyana mu bushobozi bwo kwumva no gukurikira itegeko ryayo.

Amaze kubwirwa ngo arye, umuhanuzi yabwiwe “kugenda;” ni ishusho yo kugenda no gufasha hakurikijwe impano no kuyoborwa n'Umwami kwihariye mu bugingo bwa buri mwizera. Ariko nitudatungwa n'Ijambo ntituzaritegera amatwi, cyangwa ngo tubashe gukurikira mu by'Umwuka.

Hanyuma umuhanuzi yabwiwe, “kubwira ab'inzu y'Abisrayeli.” Uyu wari umurimo n’umuhamagaro byihariye by'Imana kuri uyu muhanuzi. Byari ubushake bw'Imana kuri Ezekiyeli, ariko bite kuri twe muri rusange n'umuntu ku giti cye nk'abizera umunsi wa none?

Ingaruka z'ibice bya 2 na 3 bya Ezekiyeli zishobora gutakara kuri twe kubera igitekerezo kiri rusange mu itorero rya none, ariko ni ibinyoma kandi bishyira uburingiti butose ku murimo w'itorero wo kwamamaza Ubutumwa. Abenshi bashobora kuvuga ko iki gice kivuga abavugabutumwa n'abapasitoro gusa. Igitekerezo ni uko abantu nk'abo bafite umuhamagaro w'Imana ku bugingo bwabo; ni abakozi b'Ijambo ry'Imana. Nyamara igice kinini cy'umubiri wa Kristo ntibakora umurimo w'ivugabutumwa no kwamamaza Ijambo ry'Imana.

Mu bihe by'itorero buri mwizera ni umutambyi w'Imana kandi yahamagariwe n'Imana umurimo wayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi hakurikijwe impano ze. Byongeye, buri mwizera agomba gukora umurimo w'ivugabutumwa, kugirira abandi impuhwe, gufasha, no muri rusange, gukora imirimo myiza (Tito 3:8, 14; 2 Timoteyo 4:5; 1 Petero 2:1-10; 4:10-11).

Igisubizo gikwiriye cyatanzwe na Ezekiyeli (3:2)

“Nuko” ryerekana igisubizo cya Ezekiyeli. Mu mucyo w'uvuga n'icyo umuzingo (Ijambo Ryera ry'Imana) ukubiyemo, ibikurikira ni ngombwa kandi birumvikana – “Mbumbura akanwa.” Ibyo guhishurwa ni igisubizo gikwiriye. Kubumbura akanwa byerekana kuba witeguye kwigishwa, gusonzera ijambo, n'umutima ushaka kwiga rwose.

“Angaburira...” Imana yonyine ni yo ishobora kutugaburira no gutuma dusobanukirwa Ijambo ku bw'umurimo w'Umwuka Wera. Ariko nitutabumbura akanwa kacu, niba tudasonzeye Ijambo, kandi niba tutabona umwanya, ntishobora kutugaburira no kuduha imbaraga mu Ijambo Ryayo.

      Iby’indyo yuzuye (umurongo wa 3)

Imana yarimo ibwira Ezekiyeli gukanja neza no gusobanukirwa ibyo kuba umwigishwa w'Ijambo ry'Imana. Yarimo inamubwira ko ubu butumwa bugomba kwuzura ubugingo bwe; agomba kwuzura ubwo butumwa. Ariko ni kuki?

  • Tugomba kumenya ubutumwa niba tugomba gushobora kubukwirakwiza mu buryo buri bwo. Ibarura rya vuba ryerekana ko abakristo benshi ari injiji muri Bibiliya.
  • Tugomba gutwarwa n'Ijambo ry'Imana niba tugomba kugira ubushake n'umurava byo kurigeza ku bandi kandi niba tugomba guhindura iby'umumaro byacu, iby'ibanze byacu, kandi bityo, n'ibyo dukurikirana - niba umutwaro w'Imana ugomba kuba uwacu. Kwuzura Ijambo ry'Imana ni ukuyoborwa n'Ijambo ry’Imana, kugira umutima usa n'uwa Kristo.

Soma witonze kandi utekereza kuri Ezekiyeli 3:3-15.

Iyo tutabaho mu Ijambo ngo turyemerere kwuzura imitima n'ubugingo, dushobora kunanirwa gukora umurimo w'Imana, cyangwa tukawukora kubw'impamvu zidakwiriye - kandi buri gihe nta gitekerezo cy'umugambi w'Imana ndetse nta byishimo biva ku Mwami. Byongeye, iyo tugeze mu ngorane, kandi duhora tuzigwamo, dukunda kwiruka no kwiyambura ikanzu. Ezekiyeli yahawe inshingano ikomeye, ariko Ijambo ry'Imana mu mutima we ryamuhaye imbaraga rimuha gukomera no gushikama arwanya ingorane yahuraga na zo (3:8-10).

Mu murongo wa 14, tubona guhinduka kwabaye mu mutima wa Ezekiyeli kwazanywe n'Ijambo ry'Imana n'umurimo w'Umwuka w'Imana. Uko yinjiraga mu bumwe bw'Ubutumwa bw'Imana n'ikuzo ry'Imana, yatangiye kwumva uburakari bukiranuka bw'Imana ku byaha by'Abisrayeli no gukomeza kugomera Imana kwabo.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad