MENU

Where the world comes to study the Bible

Ibyiringiro By'agakiza

Intangiriro

Abakristo bakijijwe vuba, kimwe na benshi mu bizera bamaze igihe bakeneye ibyiringiro by'ubugingo bushya bafite muri Kristo. Kubera inyigisho nyinshi zimeze nk'imiyaga ihuha ku butaka, abantu kenshi bayobywa n'inyigisho z'uburyo bwinshi zibatera gushyidikanya no kugira ubwoba ku bw'icyemezo cyabo cyo kwizera Kristo. Mbese icyemezo cyabo cyo kwizera Yesu Kristo gisobanura iki mu bugingo bwabo? Mbese agakiza gashobora kwamburwa umuntu? Iyo nkoze icyaha iki n'iki, bivuga ko ntakijijwe?

Intego zacu muri iri somo ni izi:

    1. Kwerekana ibyiringiro nk'ingaruka zo kwizera Yesu Kristo.

    2. Gusobanura amasezerano yo muri Bibiliya y'ingenzi mu kuronka ibyiringiro byo abizera bafite muri Kristo.

    3. Gutanga ububasha bwo kurwanya gushyidikanya mu mutima kw'abizera ku byerekeye ibyo Imana yateguye mu mibereho yose.

Uturere tw’ubugingo ibyiringiro bikenewemo

Kubera ko ibyiringiro bijyana n'ihame ryuzuye ry'ibyo umukristo afite muri Kristo n'uwo ari we, ibyo byiringiro bigaragara mu turere dutandukanye mu bugingo kubyerekeye agakiza Imana iha abizera Yesu Kristo. Kubera intego dutumbiriye, aya masomo yerekeranye n’ibyiringiro azibanda ku bikurikira:

  • Ibyiringiro by'agakiza
  • Ibyiringiro by’amahoro y’iteka
  • Ibyiringiro byoguhazwa n'Imana buri munsi
  • Ibyiringiro by'uko Imana yateganirije icyaha
  • Ibyiringiro byo kuyoborwa n'Imana
  • Ibyiringiro by'ibihembo by'iteka.

Ibyiringiro ugereranije n’umutekano

      Umutekano

Iyo twiringiye Yesu Kristo, umutekano wacu nk’abakristo iteka uhinduka ukuri twaba twabyumva cyangwa se twabyizera. Ukwizera kwacu mu mutekano wo muri Kristo si byo bibigira ukuri cyangwa ibinyoma.

Iyo twizeye Kristo n’umurimo we ku bw'agakiza kacu bwite, umutekano wacu uhinduka impano bidakurikije uko tubyumva cyangwa tubitekereza.

      Ibyiringiro

Ibyiringiro ni ihame ryuzuye ry'uwo mutekano. Ni ihame ry'ibyo dufite muri Kristo nk'ubugingo buhoraho, ukubabarirwa ibyaha no kuba abo Imana yitaho nk'abana bayo. Ibyiringiro bijyana no gusobanukirwa ibikorwa byateganijwe ku bw’ agakiza kabonerwa mu kwizera Kristo. Iyi ni inyigisho y'ingenzi kuberako, iyo isobanuwe neza, ifasha ubugingo bw'abizera muri byinshi. Ntabwo yerekana ibyiringiro by'agakiza gusa, ahubwo hamwe n'ibyo yerekana ibyiringiro birenzeho ku bw’ iby’Imana yateganirije ubugingo bwacu mu mpande zose.

Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"

Iyo abantu badafite ibyiringiro, tugomba kubanza kubagezaho Ubutumwa Bwiza kugira ngo tumenye neza ko bizeye Kristo. Iyo ibyo bamaze kubimenya badashyidikanya, nibwo ubona kubagezaho inyigisho z’ibyiringiro.

    Impamvu abantu babura ibyiringiro

(1) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ko badashobora kwibuka igihe bakiriye Kristo. Bamwe usanga bibaza niba barakijijwe koko. Agakiza kagira igihe kizwi kaziraho - igihe cyo kuzuzwa imbaraga. Icy'ingenzi kuri aba bantu ni ukumenya niba noneho bizera by'ukuri Kristo n’umurimo we.

(2) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera gushyidikanya ku buryo bakiriyemo Kristo. Ababwiriza-butumwa n'abapasitori n'abigisha benshi bibanda ku gutanga ubuhamya bwo kwizera mu ruhame nko guhamagara abantu imbere hanyuma y'ikibwirizo. Iyo abantu bakiriye Yesu mu rwiherero, bashobora kwibaza niba baba baratanze ubuhamya mu ruhame cyangwa niba bari bakeneye irindi sengesho.

(3) Akenshi abantu babura ibyiringiro kubera ibibazo bafite byo kureka ibyaha bimwe. Bibaza niba uwizera by'ukuri yagombye gukomeza kugira izo ngorane. Ahanini biterwa n’ubujiji bw’umuntu ku byerekeye kamere y'ibyaha, intambara y'Umwuka turwana, uburyo Imana ikoresha mu kudutabara, no gukenera gukura muri Kristo.

(4) Impamvu ya mbere itera kubura ibyiringiro ni ukudasobanukirwa inyigisho n'ingaruka zo kubura kwizera mu mirimo Kristo yarangije gukora. Ibi biterwa no kutumva Ijambo (ry'Imana) n'inyigisho zaryo zerekeye umuntu, icyaha cye, kutabasha kugira icyo umuntu akora ngo abone cyangwa agumane agakiza, ukwera kuzira amakemwa kw'Imana, n'uko umurimo wa Kristo warangiye kandi ushyitse.

(5) Mu kurangiza , akenshi abantu babura ibyiringiro kuko baba barigishijwe nabi ko bakwiriye kwireba n'imirimo yabo nk'ibigaragaza agakiza. Ibi ni byo tugiye kuvugaho ubu. Robert Lightner agira ati:

Abatekereza ko umunyabayaha agomba kugira Kristo Umwami w'ubugingo bwe, cyangwa se agasezerana atyo mbere yo gukizwa, batuma ibyiringiro bishingira ku mibereho n’urugendo bigengwa na Kristo. MaCARTHUR avuga ko ubu ari bwo buryo bwonyine uwizera yiringira agakiza ke. Ibyiringiro nyakuri biva mu kubona umurimo uhindura w'Umwuka Wera mu bugingo bw'umuntu, atari ukwishingikiriza ku kwibuka ibyo umuntu yanyuzemo.1

Urufatiro rw’ibyiringiro

      Ijambo ry'Imana

Ijambo ry'Imana ni umuhamya w'Imana k’uwizera (1 Yohana 5:11-13). Ibyanditswe mu Kigiriki byongera ingengazina ku ijambo "Ubugingo". Agakiza kabonerwa muri Yesu si impano y’ubugingo gusa ahubwo ni "ubugingo" buzanwa gusa no kwizera Umwana rukumbi w'Imana. Icyo Ibyanditswe Byera bivuga neza ni uko uwizera ubumuntu bwa Kristo n'umurimo we ku musaraba nk'uwatanzwe n'Imana ku bw'ibyaha bye afite:

    1. Ubugingo buhoraho

Yohana 3: 36 "Uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we."

1 Yohana 5:11-13 “Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo: Naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.”

    2. Kubabarirwa ibyaha byose.

Ibyakozwe 10:43 "Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga ko umwizera wese azababarirwa ibyaha kubw’ izina rye."

Abakolosayi 2:13 "Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye nawe, imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,"

    3. Kudacirwaho iteka.

Yohana 5:24 "Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko uwumva Ijambo ryanjye , akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo."

Abaroma 8:1 "Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho:

    4. Gutsindishirizwa, kugirwa intungane n'Imana.

Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’ Umwami wacu Yesu Kristo,"

Abaroma 4: 1-6"Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka; 6 nk'uko Dawidi nawe yeruye avuga amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka, atabiheshejwe n'imirimo”

Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."

    5. Agakiza

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;”

    6. Kuba Umwana w'Imana ku bwo kwizera

Yohana 1: 12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.”

Abaroma 8: 14-17 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose nibo bana b'Imana: 15 kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana: 17 kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa; ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwa na Kristo, niba tubabarana nawe, ngo duhanwe ubwiza na we.”

John Calvin yatubwiye akomeje ku byo kwirebaho, ni ukuvuga ku mirimo yacu cyangwa imbuto z'Umwuka, ngo bitwizeze agakiza. Avuga ko dukwiriye kureba kuri Kristo ko ariwe ntego-fatizo y'ibyiringiro. Kwirebaho bitera gushidikanya bikadukura mu murimo ukiza wa Kristo. Yarwanije abavuga ibyo kwisuzuma ko ari ihame rishobora kuyobya.2

Ibitandukanye n'ibyo MacArthur atekereza byavuzwe haruguru, ni uko umuntu adakwiriye kwishingikiriza ku byo yanyuzemo, ahubwo dukwiriye kwishinikiriza k’umuhamya w'ukuri w'Ijambo ry'Imana. Earl Radmacher yaranditse ati:

Abapasitoro bakerebutse benshi bagaruka kenshi ku ifatizo ryo kumenya ko kuba umuntu ari umukristo atari kubera ibyo akora ahubwo ibyo Ijambo ry'Imana rivuga ku byo Kristo yakoze kandi akomeza gukora ku bamaze kwizera (Yohana 1:12; 1 Yohana 5:13). Nzi ko ndi uwa Kristo mbitewe n'uko nizeye Yesu Kristo nk'Umukiza n'Umucunguzi wanjye wankuye mu irimbukiro ry'iteka. Ntabwo ibiboneka by'ubugingo bwanjye ari byo fatizo ryo kumenya ibyo. Ni Ijambo ry'Imana ryarabivuze. Ubu ntinya bamwe, bitewe n'ukuri k'uko badakura mu gakiza no kutagira imibereho igaragara ya Gikristo, bagerageza gusigasira Ubutumwa Bwiza babwongeraho ibyabo.3

      Umurimo wa Kristo

Gusobanukirwa neza umurimo wa Kristo (urupfu rwe mu cyimbo cyacu no kwikorera ibyaha byacu ku musaraba) ni ingenzi cyane ku byiringiro byacu. Ibi nabyo bifatiye ku byo Ibyanditswe Byera bivuga, ariko icy'ingenzi ni ugusobanukirwa kamere y’urupfu rwa Kristo n’ibyo rwatugejejeho. Hano hari ibintu bibiri by'ingenzi:

(1) Agakiza ntikazanwa n'imirimo ngo tube tugakwiriye (reba Abaroma 4:1-7 haruguru aha).

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 10 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirata."

Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho."

(2) Agakiza gatangwa n'ubuntu bwa Kristo n'umurimo we nk'impano y'Imana.

1 Yohana 5:5-12 "Ni nde unesha iby'isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana? 6 Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso: si mu mazi yonyine, ahubwo ni amazi n'amaraso na yo; 7 kandi Umwuka ni We ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 8 Ibihamya ni bitatu, Umwuka n'amazi n'amaraso: kandi ibyo bitatu birahuje. 9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya biraruta; kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we: naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite."

Ibyakozwe 4:12 "Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo."

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 10 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira uwirata."

Abafilipi 3:8-9 "Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri We, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva ku mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera."

      Umuhamya w'Umwuka Wera

(1) Umwuka Wera yitwa Umwuka w'ukuri.

Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni We Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

Yohana 16:8-13 "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 n’iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi na mwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho."

1 Yohana 4:6 "Ariko twebweho, turi ab'Imana; kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha Umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo."

(2) Umwuka Wera yitwa Usiga amavuta. Aya mazina yombi yerekana umurimo w'Umwuka Wera wo kwigisha abizera Ijambo ry'Imana.

1 Yohana 2:20, 27 "20 Nyamara mwebweho, mwasizwe n'Uwera, kandi muzi byose. 27 Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kuba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije, mube ari ko muguma muri We."

(3) Umwuka Wera akingurira imitima yacu Ijambo ry'Imana.

Ibyakozwe 16:14 "Umugore witwaga Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga."

(4) Umwuka Wera afata ibya Kristo akabidusobanurira.

1 Abakorinto 2:12-16 "Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawe umurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icy'Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo."

Abefeso 3:15-19 "Uw'imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa, 16 ngo abahe nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzure kugeza ku kuzura kw'Imana."

(5) Umwuka Wera ahamiriza imitima yacu mu Ijambo ry'Imana ko turi abana b'Imana. Umuhamya w'ubugingo mu Mwana (w'Imana) ku bwo kwizera uwo Mwana nk'uko byasezeranijwe mu ri 1 Yohana 5:11 ni ubutumwa Umwuka Wera ahamiriza mu Ijambo ry'Imana.

Abaroma 8:15-16 "Kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahawe Umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha tuti: Aba, Data! 16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:

1 Yohana 5:7-11 "Kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 8 Ibihamya ni bitatu, Umwuka n'amazi n'amaraso: kandi ibyo bitatu birahuje. 9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya birabiruta; kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we: naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma, kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11 Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo."

Amahame y'ibyiringiro

Ihame rya mbere: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera Ibyanditswe Byera atari ku byo twibwira. Ukwizera kwacu bityo n'ibyiringiro byacu bigomba gushingira ku masezerano y'ukuri yo muri Bibiliya aho gushingira ku byo twibwira. Uko Bibiliya ibikurikiranya ni uku: IBIHAMYA

KWIZERA——>IBYO——>TWIBWIRA. Ibyo twibwira ni nk'ibisubizo by'Umwuka cyangwa umutima. Bigomba gukurikira kandi bigasubiza uko twumva Ibyanditswe Byera, ariko ntabwo byatubera umushorera w'ibyo tugomba kwizera cyangwa uko agakiza kacu gateye.

Ihame rya kabiri: ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera ibihamya byo mu Byanditswe Byera atari mu mirimo yacu. Imirimo cyangwa guhinduka, kuba mu bugingo bwacu nk’ ingaruka z'ubuntu bw'Imana bishobora guhamya ukuri kw'ubugingo bwacu n’Imana. Tugomba icyakora kwitondera kudashingira ibyiringiro byacu kuri urwo rufatiro, kubera ko iyo umwizera atakaje ubusabane n'Imana ashobora kugaragara nk'utizera, by'umwihariko iyo bimaze igihe kirekire.

1 Abakorinto 3:1-4 "Bene Data, sinabashije kuvugana na mwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye na mwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha, 3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?"

Iyo tugendeye mu mirimo cyangwa ubugingo bwubaha ngo twerekane agakiza kacu, icyo gihe duhura n'ingorane zikurikira: Niba twubaha Imana ubu (ibyo dukeka ko ari byo bigaragaza agakiza), birashoboka ko ibyo byazahinduka mu gihe kizaza. Niba nyuma turetse kwumvira Imana, ibyo bishobora kugaragaza (bishingiye ku byavuzwe haruguru) ko tutari abakristo b'ukuri. Nuko rero kwumvira ntigushobora kwerekana ubukristo bwacu bityo ntigukwiriye kuba ishingiro ry’ibyiringiro byacu.

Gukora neza kw'ab'ubu si urufatiro rwiringirwa rw'agakiza. Ibyanditswe Byera bitubuza gushingira ibyiringiro cyangwa ubusabane bw'ukuri n'Imana ku gukora neza. Urugero, soma muri Matayo 7:13-23. Abahanuzi b'ibinyoma baza basa n'intama. Tekereza iyo bigira beza! Bagerageza gukora neza. Biyerekana nk'abakristo ntanga-rugero, inkingi z'itorero. (Imbuto zivugwa aha si iz'uko bitwara ahubwo ni iz'ibyo bigisha - reba muri Matayo 12:31-37). Ariko ntibarakizera Kristo; nta bumwe bugaragara bafitanye na We (umurongo wa 23). Ahubwo, bwa mbere bariyizera ubwabo (umurongo wa 22). Ibikorwa byabo bisa n'aho ari byiza. Nuko bituma bibwira ko ari beza imbere y'Imana. Ariko barishuka. Bamenya bakerewe ko ibyiringiro by'agakiza bidashingira ku gukora neza.4

Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo ishingirwaho ibyiringiro by'agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by'agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.

Abakolosayi 3:1-4 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo ari We bugingo bwacu, na mwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza."

Nk'uko Yohana abyerekana muri 1 Yohana 1:6-7, imibereho isa n'iya Kristo ni ikimenyetso cy'ubumwe bugaragara kandi cy'uko umuntu agendana n’Umwami mu mucyo.

1Yohana 1:6-7 "Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Kristo Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."

Icyakora imibereho ikwiriye ya gikristo, ntabwo iba buri gihe ikimenyetso cy'ubumwe nyakuri kuko iyo abizera bavuye muri ubwo bumwe (n'Imana) igihe uko cyareshya kose baba bagaragaza imirimo ya kamere ndetse bakaba bagaragara nk'abatizera. Nk'uko byavuzwe mbere, Intumwa Pawulo abivuga iyo ashushanya umuntu wa kamere nk' "abantu-buntu" muri 1 Abakorinto 3:3-4.

“3 Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?”

Kwitwara nk'umuntu-buntu ni ukwitwara nk'abatazi Umukiza. Intumwa Pawulo ntiyibazaga cyangwa se ngo ihinyure ko abo bakijijwe. Yahamije ibyo yemera ku gukizwa kwabo, ariko bakitwara nk'aba kamere aho kwitwara nk'ab'Umwuka w'Imana. Ibi bituma bagaragara nk'abantu basanzwe, nk'abantu batagira imbaraga zikiza za Kristo, mu gihe mu by'ukuri bari muri Kristo n'Umwuka aba muri bo.

1 Abakorinto 1:2-9 "Turabandikiye, mwebwe abo mu itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni We Mwami wabo n'uwacu. 3 Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo. 4 Mbashimira Imana yanjye iteka, nshimira ubuntu mwaherewe muri Kristo Yesu: 5 kuko muri byose mwatungiwe muri We, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, 6 kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; 7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo. 8 Ni We uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo. 9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo, Umwami wacu."

1 Abakorinto 3:1 "Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo."

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."

Rimwe na rimwe igice cya 2 Abakorinto 13:5 gikoreshwa mu kwerekana impamvu ari ngombwa kugerageza imirimo mu kwerekana agakiza kacu. Ibi birababaje kuko hadahura n'igitekerezo n'ubusobanuro ndetse n'intego y'iki gice ku byo Pawulo avuga mu 2 Abakorinto.

2 Abakorinto 13:5 "Ngaho, nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya, kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa."

MacArthur ubwe ni ikigereranyo cya byo. Yaranditse ati: "Gushidikanya ku byo gukizwa kw'umuntu ntabwo ari bibi cyane cyane iyo bitavuye cyangwa bidatewe n'ibyo umuntu ararikira. Ibyanditswe Byera bishyigikira ko habaho kwisuzuma. Gushidikanya kugomba gukoranwa kwanga umugayo no gukurikiza Bibiliya." Hanyuma, amaze kuvuga ibyo mu 2 Abakorinto 13:5 asoza agira ati, "Mu itorero rya none, kwiyama abantu byaribagiranye - ndetse akenshi birasuzugurwa." 5

Ariko se ni ko iki gice gisobanurwa? Mbese Pawulo arahamagarira abizera kwisuzuma ngo barebe ko bafite ibyiringiro by'agakiza? Iki gice si ko kivuga. Impamvu zikurikira zirabyerekana:

(1) Na none kimwe no mu 1 Abakorinto, Pawulo yahamije ko bakijijwe. Nta na rimwe ashidikanya ku gakiza kabo nkuko bigaragara mu bice byavuzwe haruguru.

(2) Nubwo Pawulo yabasabaga kwisuzuma kubw'ibyiringiro, ntabwo yabasabye gusuzuma imirimo yabo ku bw’ibyiringiro. Mu mucyo w'inyigisho z’ Ibyanditswe Byera, niba hari ikigomba gusuzumwa, kigomba kuba impamvu yo kwizera kwabo. Mbese bari barizeye Kristo, cyangwa kwizera kwabo kwari mu mirimo runaka?

(3) Nubwo abasaba kwisuzuma, ariko yari afite indi ntego mu mutima ukurikije ibivugwa mu mirongo ya 3-7. Bamwe bashidikanyaga ku kuri kw'umurimo w'intumwa (Pawulo) kubera kwemerwa kw'abigisha b'ibinyoma bamwe. Gereranya 2 Abakorinto 11:1-12:21 aho intumwa (Pawulo) yiregura ku by'umurimo we ku byo bamuregaga. Mu murongo wa 3 basabaga gihamya ko Kristo yavugiraga muri Pawulo. Mu murongo wa 5 Pawulo yerekana ko gihamya bashakaga yari muri bo ubwabo kuko yari yarababereye se mu gakiza.

1 Abakorinto 4:15 "Kuko n'ubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje Ubutumwa Bwiza muri Kristo Yesu."

Uburyo nyabwo bwo kugaragaza umurimo wa Pawulo bwari ugusuzuma ukwizera kwabo kubera ko kuba bemera ukuri ko kwizera kwabo bifite gihamya y'ukuri kw'umurimo wa Pawulo nk'umuvugizi wa Kristo. Ese bari bazi Umukiza wabo? Yee. Baje kumenya bate Umukiza? Ni kubw’umurimo wa Pawulo. Ntabwo yizeraga ko bari ibyiganano kandi ko batashoboraga kugera ku gisubizo gitandukanye ku by'agakiza kabo byerekanaga ko nawe yanyuze mu bigeragezo. Iki ni cyo kivugwa mu 2 Abakorinto 13:6, "Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa."

Ibuka ko ingingo y’ifatizo Imana iduha ku byiringiro by'agakiza n’ibyo yadukoreye cyangwa iduhamiriza nk'uko bigaragara neza muri 1 Yohana 5:11-13:

“Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo: naho udafite uwo Mwana nta bugingo afite. 13 Ibyo ndabibandikiye, mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.”

Bema (Intebe y'imanza ya Kristo)

Mbese kuba twemera agakiza kubera umurimo Kristo yakoze bivuga ko tugomba kutita ku myifatire yacu? Mbese ibyiringiro by'agakiza bitera umukristo kubaho uko abonye cyangwa kuba umugabura/igisonga kibi cy'iby'Imana? Oya, si byo, iyo umuntu asobanukiwe inama zo mu Ijambo ry'Imana.

Buri mwizera nk'umwana w'Imana ni igisonga Imana yahaye ibyo kugabura ibyayo nk'igihe, italanto (n'impano z'umwuka zirimo), Ukuri kw'Imana n'ubutunzi. Igisonga ni uwahawe gucunga iby'undi. Bisobanura iki? Intumwa Pawulo iratwigisha iti "Ibisonga bikwiriye kuba inyangamugayo". Imana izatubaza ibyo dukora mu kugabura ibyo twahawe kandi igihe kizaza ubwo Imana izatubaza ibyo twakoze ku bugingo Imana yaduhaye. Nibyo bivugwa muri 1 Abakorinto 3: 12-15:

"Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro, izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ariwo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; ariko umurimo w'umuntu mushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

Reba ukuntu bitandukanye. Uwizera ni uw’ Ijuru, kubera ibyo Yesu yakoze, ariko azabazwa ku byo yakoze ku bugingo n'impano Imana yamuhaye. Na none umva icyo Radmacher abivugaho:

Mu gihe ndimo nandika aya magambo, ndi imbere y'Imana itazira inenge kandi Imana imbonera muri Yesu Kristo. Ibi ni ukuri kudasubirwaho. Nta wemera Kristo uzahagarara imbere y'intebe y'ubwami yera y'imanza ivugwa mu Byahishuwe 20. Icyakora abizera bazahagarara imbere y'intebe y'imanza ya Kristo (Bema) maze imirimo yabo icirwe imanza (2 Abakorinto 5:10). Ni iby'igiciro kumenya ko abatarakijijwe n'abakijijwe imirimo yabo izacirwaho iteka. Abatarakijijwe imirimo yabo izacirwaho iteka imbere y'intebe y'ubwami Yera y'imanza kandi igihano cyabo kizaba icy’iteka muri gihonomu. Imirimo y'abakijijwe izacirwaho iteka imbere y'intebe y'imanza ya Kristo kandi igihano kizaba kubona igihembo cyangwa kukibura. 6

Mu isomo rya 7 tuzavuga ku ntebe y'imanza ya Kristo ku buryo burambuye, ariko ubu, birahagije kuri twe kumenya ko ubwo dukomereye mu Mukiza ku by'ijuru, dufite ibyo tugomba kugabura kandi tuzabazwa. Icyo dukeneye ni ukwitondera mu buntu bw'Imana bufite isezerano muri ubu bugingo no ku bugingo buzaza.

1 Timoteyo 4:7-8 "Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana; kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko dufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo."


1 Robert Lightner, Sin, The Savior, and Salvation, Thomas Nelson, Nashville, 1991, p.246 quoting John MacArthur, The Gospel According to Jesus, p.23.

2 Charles Bell, Calvin and Scottish Theology: The Doctrine of Assurance, Handsel, Edinburg, 1985, p.28.

3 Earl Radmacher, The Grace Evangelical Society News, Vol.10, No.3, May-June 1995, p.1.

4 Rich Christianson, The Grace Evangelical Society News, Vol.9, No.1, January-February 1994, p.4.

5 John F. MacArthur, Jr., The Gospel According to Jesus, Zondervan, Grand Rapids, 1988, p.190.

6 Radmacher, Vol. 10, No.3, pp.1,4.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad