MENU

Where the world comes to study the Bible

Kugaburira mbere na mbere Umwuka

Byanditswe na
George Muller

Byashimishije Umwami kunyigisha ukuri n’inyungu yakwo imyaka irenga 14. Icyo mvuga ni iki: Nabonye neza kurushaho ko ikintu cy'ingenzi cya mbere kandi cy'ibanze ngomba gukora buri munsi ari, kugira umutima wishimiye mu Mwami. Ikintu cya mbere ngomba kwitaho si uko nkorera Umwami, cyangwa uko ngomba guha Umwami ikuzo; ahubwo ni uko ngomba gushimisha umutima wanjye, n'ukuntu umuntu wanjye w'imbere agomba kugaburirwa. Kuko nshobora gushaka gushyira ukuri imbere y'abatarakizwa, ngomba gushaka inyungu y'abakijijwe, ngomba gushaka gufasha abari mu kaga, ngomba mu bundi buryo gushaka kwitwara nk'uko bikwiriye umwana w'Imana muri iyi si; kandi na none, kutishimira mu Mwami, no kutagaburirwa no gukomezwa mu muntu wanjye w'imbere umunsi ku wundi, ibi byose ntibigomba kwitabwaho mu mwuka w'ukuri. Mbere y'iki gihe nakundaga gukora, nibura mu myaka icumi yashize, nk'ikintu gisanzwe, kwitangira amasengesho, maze kwambara mu gitondo. Ubu, nabonye ko ikintu cy'ingezi nagombaga gukora kwari ukwitangira gusoma Ijambo ry'Imana, no kuritekerezaho, kugira ngo umutima wanjye ukomezwe, uterwe, uburirwe, ucyahwe, wigishwe; kandi bityo, kubw'Ijambo ry'Imana, mu gihe nditekerezaho, umutima wanjye ugirane ubumwe n'Umwami.

Bityo natangiye gutekereza ku Isezerano Rishya kuva mu ntangiriro, kare mu gitondo. Ikintu cya mbere nakoze, maze kubaza mu magambo imigisha y'Umwami ku Ijambo ryayo, cyari, gutangira gutekereza ku Ijambo ry'Imana, gushaka kubona imigisha muri buri murongo; atari kubw'umurimo rusange w'Ijambo, atari kubwo kubwiriza ku byo natekerejeho, ahubwo kubwo kubona ibyo kurya by'umutima wanjye. Igisubizo nabonye kidakunda guhinduka ni iki, ko nyuma y'iminota mike umutima wanjye wagejejwe ku kwatura, cyangwa gushima, cyangwa ku gusabira abandi, cyangwa ku kwinginga; ku buryo, nubwo ntabikoze, nk'uko byari bikwiriye, kwitangira amasengesho, ahubwo gutekereza ku Ijambo ry’Imana, ariko akenshi byahindukaga buri gihe ako kanya ikintu cyo gusengera kenshi cyangwa gake. Iyo rero natura cyangwa nsengera abandi, cyangwa ninginga, cyangwa nshimira, njya ku magambo cyangwa umurongo ukurikiraho, ngahindura byose, uko amasengesho nisengera cyangwa nsengera abandi, nk'uko Ijambo rinyobora, ariko ngakomeza kugira ibyo byo kurya by'umutima kuba ibyo gutekerezaho. Ingaruka y'ibi ni uko hariho uburyo bwo kwatura, gushima, kwinginga, cyangwa gusabira abandi mu gutekereza ku Ijambo kwanjye, kandi umuntu wanjye w'imbere akaba agaburiwe kandi agakomezwa, kandi ko kubwo gusenga mu gitondo, uretse rimwe na rimwe, mba ndi mu mahoro iyo ntishimye mu mutima. Bityo na none Umwami ashimishwa no kuvugana nanjye, byatinda cyangwa byakwihuta, ngomba kubera abandi bizera ibyo kurya, nubwo atari kubwo umurimo w'Ijambo ry'Imana nitangiye gutekereza ku Ijambo ry'Imana, ahubwo ni ku bw'inyungu y'umuntu wanjye w'imbere.

Itandukaniro rero hagati y'imyifatire yanjye ya mbere n'iy'ubu ni iri: Mbere iyo nahagurukaga, natangira gusenga ako kanya uko bishoboka kwose, kandi akenshi nkamara igihe cyanjye cyose cyo ku isaha y'ibyo kurya bya mu gitondo by'amasengesho, cyangwa hafi igihe cyose. Kuri buri kintu natangiranaga n'amasengesho, uretse igihe numvaga umutima wanjye wabaye ingumba mu buryo budasanzwe, icyo gihe ubwo nasomaga Ijambo ry'Imana ngo rimbere ibyo kurya, cyangwa ngo rimare inyota, cyangwa ngo ribe ububyutse muri njye imbere, mbere y'uko nitangira amasengesho. Ariko se ingaruka yari iyihe? Akenshi namaraga iminota 15, cyangwa igice cy'isaha, cyangwa ndetse isaha, ndi ku mavi, mbere y'uko numva ngaruka muri njye, nkumva nkomejwe, mpawe inkunga, nshishijwe bugufi mu mutima, n'ibindi, kandi akenshi, maze kubabazwa kubwo kujyana ibitekerezo hirya no hino mu minota icumi ya mbere, cyangwa iminota 15, cyangwa ndetse igice cy'isaha, nibwo natangiraga gusenga by'ukuri. Ubu sinkunze kubabazwa muri ubwo buryo. Ku by'umutima wanjye, mbere na mbere ngaburirwa n'ukuri, nkagezwa mu busabane n'Imana; ngeraho nkavugana na Data n'Inshuti yanjye (nubwo ndi mubi, kandi ntakwiriye) ibintu yazanye imbere yanjye mu Ijambo rye ry'igiciro. Akenshi birantangaza ko ntahise mbona iki kintu. Nta gitabo na kimwe nagisomyemo. Nta murimo wo kwigisha wakinyeretse. Nta muntu ku giti cye wanyeretse iki kintu. Ariko none, kubera ko Imana yanyigishije iki kintu, kiragaragara neza kuri njye, ko ikintu umwana w'Imana agomba gukora igitondo ku kindi, ari ukubona ibitunga umuntu we w'imbere. Kubera ko umuntu w'inyuma adakwiriye gukora umurimo igihe kirekire atabonye ibyo kurya, kandi kubera ko iki ari kimwe mu bya mbere dukora mu gitondo, bityo bigomba kuba iby'umuntu w'imbere. Tugomba gufata ibyo kurya kubw'ibyo, uko buri wese abishoboye. None, ibyo byo kurya by'umuntu w'imbere ni ibihe? Si amasengesho, ahubwo ni Ijambo ry'Imana; kandi aha na none, si ugupfa gusoma Ijambo ry'Imana, kugira ngo rinyure mu mutima wacu, nk'uko amazi anyura mu mpombo, ahubwo ni ukureba ibyo dusoma tukabisuzuma, tukabishyira mu bikorwa mu mitima yacu. Iyo dusenga, tuvugana n'Imana. None, amasengesho, kugira ngo akomezwe igihe kirekire mu buryo budasanzwe, asaba, muri rusange, imbaraga cyangwa kwifuza ikigero cy’ubushake bw’Imana, kandi igihe ibi byo gukoresha umutima bishoboka ni igihe umuntu wacu w'imbere yagaburiwe kubwo gutekereza ku Ijambo ry'Imana, aho Imana ivugana na twe, ikadutera inkunga, ikadukomeza, ikatwigisha, ikaducisha bugufi, ikaducyaha. Tugomba rero gutekereza ku Ijambo ry'Imana mu buryo bw'ingirakamaro, hamwe n'imigisha y'Imana, nubwo turi abanya-ntege-nke mu by'Umwuka; oya, iyo turi abanya-ntege-nke, ni bwo turushaho gukenera gutekereza ku Ijambo ry'Imana ngo rikomeze umuntu wacu w'imbere. Bityo hari bike cyane byo gutinya ibyo biva mu ntekerezo hirya no hino ugereranije no gusenga tutabanje gutekereza ku Ijambo ry'Imana. Nsimbaraye cyane kuri iki kintu kubera inyungu mu by'Umwuka no kumarwa inyota nkuramo, kandi mu rukundo nsaba bagenzi banjye b'abizera ku gusuzuma iki kintu. Kubw'imigisha y'Imana, mpamya ko iki kintu giturukwaho n'ubufasha n'imbaraga mfite biva ku Mana bwo kugira amahoro mu bihe bikomeye, by'uburyo butandukanye, ntigeze ngira mbere; kandi kuba maze imyaka irenga 14 ngerageza ubwo buryo, nshobora rwose, mu gutinya Imana, kubibakundisha. Ibyongeye kuri ibi, nkunda gusoma, nyuma yo gusengera hamwe n'umuryango, ibice binini byo mu Ijambo ry'Imana, iyo nkomeje akamenyero kanjye ko gusoma iteka mu Byanditswe Byera, rimwe na rimwe mu Isezerano Rishya, kandi rimwe na rimwe mu Rya Kera, kandi mu imyaka 26 nabonye ko bizana imigisha. Mfata icyo gihe, cyangwa ikindi gihe cy'umunsi, igihe cyihariye kurushaho cyo gusenga.

Mbega ukuntu bitandukanye, iyo umutima umazwe inyota kandi ugashimishwa kare mu gitondo, ku by'uwo uri wo iyo utiteguriye mu by'Umwuka, gukora umurimo w'Imana, ibigeragezo, n'ibishuko by'umunsi umuntu ahura na byo.241

Tariki 19 Gicurasi 1841.

George Muller (1805-1898) yakijijwe avuye mu bugingo bwo gukora ibyo yishakiye mu 1825 igihe yari umunyeshuri mu Budage (Prusse). Mu myaka yakurikiyeho yashinze IKIGO CY'UBUMENYI BW'IBYANDITSWE (SCRIPTURAL KNOWLEDGE INSTITUTION) kandi agira umurimo wo gushinga amazu y'abakene n'imfubyi. Ubugingo bwe bwarangwaga no kwizera Imana kwe mu gutanga ibikenewe muri ubu bugingo ku bo yari atunze benshi. Amasengesho ni yo yari umurongo ubugingo bwe bukurikira, kandi yagize ubugingo bwishingikiriza ku Mana yonyine mu bikorwa ibiva mu bikorwa mu bugingo bwa gikristo.

Ibitabo byo gusoma

  • Kwungukira mu Ijambo ry'Imana (Profiting from the Word), cyanditswe na Arthur Pink.
  • Ubumwe n'Imana bwa buri munsi (Daily communion with God), cyanditswe na Matthew Henry.
  • George Muller w'i Bristol (George Muller of Bristol), cyanditswe na A. T. Pierson.

241 Taken from a tract published by “The Pilgrim’s Way,” Inc., 115 North 85th Street, Seattle, WA 98103.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad