MENU

Where the world comes to study the Bible

Muri make ibyo kubabarirwa kw'abizera

Intangiriro

Mu Isezerano Rishya hari ibice by'ingenzi ku kibazo cy'icyaha no kubabarirwa n'Umwana w'Imana.

Ibyakozwe 24:16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.

1 Abakorinto 4:3-4 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu; 4 kuko ndetse na njye ubwanjye nticira urubanza, kuko ari nta cyo niyiziho; nyamara si icyo kunsindishiriza: ahubwo Umwami ni We unshira urubanza.

1 Abakorinto 11:28-29 Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe; 29 kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka.

Abaheburayo 4:12 Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira.

1 Yohana 1:5-10; 2:1-2 Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri We, tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo, kandi ko muri Yo hatari umwijima na muke. 6 Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo, nk'uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. 8 Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'Ijambo ryayo ntiriba riri muri twe. 2:1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, ni hagira umuntu ukora icyaha, dufite umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.

1 Yohana 3:19-22 Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, 20 nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose. 21 Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y'Imana, 22 kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na Yo, kuko twitondera amategeko yayo, tugakora ibishimwa imbere yayo.

Isezerano Rya Kera ntiriceceka kuri ibi kandi ryongera kuri byo kubabarirwa kw'umwizera. Ibice bimwe by'ingenzi ni Itangiriro 3 n'igisubizo cy'Adamu na Eva bagerageje guhisha icyaha cyabo kubwo kutemera uruhare rwabo n’igisubizo cyabo cy'ibibabi by'imitini. Ibyiyongereye kuri ibi byo hepfo aha, gereranya na Zaburi 32:1-7 na 51:1-13.

Zaburi 66:18 Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.

Zaburi 139:23-24 Mana, ndondora, umenye umutima wanjye: Mvugutira, umenye ibyo ntekereza: 24 Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo, unshorere mu nzira y'iteka ryose.

Imigani 20:27 Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka; rusesengura ibihishwe mu mutima.

Imigani 28:13 Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka, azababarirwa.

Yeremiya 17:9-10 Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri? 10 Jye, Uwiteka, ni jye urondora umutima, nkawugerageza nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.

Hari ibintu bitatu bikenewe biri mu kubabarirwa:

  • Kwinira (1 Abakorinto 11:28)
  • Kwisuzuma (1 Abakorinto 11:31)
  • Kwatura (1 Yohana 1:9)

Ibice biri haruguru byo mu Isezerano Rya Kera n'Irishya bikuza kandi bigasobanura ibyo kubabarira n'uruhare rwacu ku byerekeye icyaha cy'umuntu. Muri ibi bice, hari amahame menshi y'ingenzi.

Ingorane duhura na zo

  • Icyaha kiba muri twe hamwe n'ubupfu cyangwa indwara yo gushaka kwiyobora (Imigani 4:23; Yeremiya 17:5; 1 Yohana 1:8; reba Yesaya 2:6-8 hamwe na 1:3-4).
  • Ibishuko n'ibigeragezo bya Satani adushuka ngo ducumure. Twagombye kumenya ko intego ya Satani y'ibanze, hadakurikijwe icyaha cyangwa ibishuko, ari ukudutandukanya n'Imana.
  • Kwonona uko tugendera muri iyi si mbi dukoresha ibisubizo by'abantu (Yohana 13:1 n'ikurikira (1 Yohana 1:9).
  • Uko kwonona no gukoresha ingamba z'abantu bibera inzitizi ubusabane, gukura, no guhinduka by'ukuri duhereye imbere (Yesaya 2:6; 30:1-2; 50:10-11; hamwe na 59:1-2).

Icyaha kizwi kitatuwe mu bugingo kibera intambamyi kwitangira kuyoborwa n'Umwuka Wera (reba Yakobo 4:17; Abaroma 14:23). Giteza agahinda Umwuka Wera (Abefeso 4:30), kizimya imbaraga ze (1 Abatesalonike 5:19), bigatuma Imana itumva amasengesho yacu yo gusaba (zaburi 66:18), kandi bikatubuza kugira imigisha myinshi n'imbaraga z'Imana (Imigani 28:13).

Intege-nke zacu zo gushaka iteka kwiyobora, no kutabyemera ntibitera inzitizi ku busabane n'Imana gusa ahubwo n'inzitizi ku guhinduka nyakuri. Dushyiraho uburyo tugaragara ko dukora iby'idini ry'inyuma (reba Yesaya 29:13) mu gihe dushaka kwiyoborera ubugingo bwacu kubwo kwirwaniriza ubwoba, umutekano muke, no gushoberwa n'ingamba zacu (ibihindizo byakozwe n'abantu) aho kuba imbaraga z'Imana (reba Yesaya 50:10-11; Yeremiya 2:13).

Ibyo dukeneye

      Kwisuzuma

Buri wese muri twe, ntakeneye kwitekereza nk'ugiye gupfa, ahubwo buri munsi ni ukwisuzuma mu bugingo bwacu, uko twifata, ingamba mu bugingo, n'ibyo twiyumvamo, ubwoba, n'imyifatire (reba Zaburi 139:23-24; Imigani 20:27; 1 Abakorinto 11:28 n'ikurikira).

      Ukuri

Kwisuzuma imbere ntacyo kwaba kuvuze tutavugishije ukuri imbere y'Imana na twe ubwacu. Kubeshya umuntu ashaka kwisobanura cyangwa kwanga ukuri dushaka guhisha imyifatire yacu ni umwanzi wo mu buryo bw'Umwuka n'ubusabane n'Imana (reba Zaburi 32:2b; 51:6; 15:12; Imigani 24:12; 21:2; Luka 16:15).

      Kwatura

Kwisuzuma kuzira uburyarya kurakenewe kugira ngo umuntu yature mu buryo bwo kwihana kwuzuye - kwemera ibyaha umuntu azi byose no guhinduka n'ubuntu bw'Imana kubwo kwizera.

Ariko kwatura ni iki? Ni ukuvuga icyaha kimwe n’uko Imana ikivuga. Ni ugufata icyaha nk'uko Imana igifata. Ibi bigomba ibirenze kuvuga icyaha mu izina, kuko uko Imana ibishaka birimo kwanga icyaha. Bityo rero, kwatura icyaha harimo imyifatire yo kwanga icyaha.”239

Iby'ingenzi ku kwisuzuma no kwatura ni uko ari ngombwa kwitanga ngo tureke Imana iduhindure uhereye imbere mu bugingo bwacu kubwo kwizera, si mu ngamba zacu cyangwa se mu migambi yacu, ni ukuvuga, gutuma ubuzima bugenda neza kugira ngo twishime, ariko kubwo kwizera imbaraga zayo, Ijambo ryayo, kuyoborwa n'Umwuka, amasengesho, ndetse n'ibigeragezo by'ubuzima (Yakobo 1:2-4).

Ikindi cy'ingenzi ku guhinduka mu buryo bwa Bibiliya kubwo kwatura no kwishingikiriza ku Mwuka w'Imana ni uburyo buboneye bwa Bibiliya ku kubona icyaha. Dukeneye cyane gusobanukirwa ko umuzi w'icyaha ari ukwiyobora. Kwiyoborera ubugingo ni nk'urukungu rutangira gushora imizi kandi rukabyara ibindi byaha turwanya. Iki ni ikintu abantu bashobora gusobanukirwa cyangwa bagasuzugura kubera ko ikidukomereye ari ukureka kwiyoborera ubugingo.

Dukunze kwatura ibyaha by'inyuma, ibigaragara, ariko ntitubibona nk'uko biri, imbuto z'ingorane z'icyaha dushaka kwiyobagiza, ni ukuri, izo dushaka kwiyibagiza, ibiri ku mutima wa kamere izana kwifuza – gushaka kwiyoborera ubugingo, kubaho twigenga n'ingamba mu bugingo.

Amoko y'ibyaha

(1) Ibyaha by'ibyo dukora - Gukora ibyo tutagomba gukora.

(2) Ibyaha by'ibyo tudakora - Kudakora ibyo twagombaga gukora.

Cyangwa

(1) Ibyaha byigaragaza - kwica, ubusambanyi, kwiba, gukoresha abandi mu buryo bubi, n'ibyaha by'ururimi nko kubeshya, kunegura, kwivovota, kunenga, amagambo y'ubupfu, kuvuga abandi nabi.

(2) Ibyaha biva mu bitekerezo - kwangana, kwiheba, urwango,, kwiyemera, ibyifuzo bibi nko kwifuza.

(3) Ibyaha by'imizi - Ibyaha byo kwiyoborera ubugingo, kutakira ubuntu bw'Imana, ibyo umuntu yikorera (idini, iby'isi, ubutunzi, ingamba z’umuntu zo kwiyoborera ubugingo, kwirinda no guhunga, n'ibindi).

Bityo rero, mu mucyo w'ibyo ibyaha bishobora gukora n'ingamba zo kwiyoborera ubugingo ku by'ubusabane bwacu n'Umwami n'ububasha bwacu bwo guhinduka, dukeneye:

(1) Gusuzuma ubugingo bwacu buri gihe mu mucyo w'Ijambo ry'Imana kubwo kwiga no gutekereza ku Ijambo ry'Imana.

(2) Kwatura, kwemera ibyaha byihariye, nk'uko tubihishurirwa n'ibikoresho by'Imana (Umwuka, Ijambo, kuneshwa, abantu, kugeragezwa).

(3) Kwiringira amasezerano y'Imana yo kutubabarira iyo twatuye ibyaha byacu no kumenya ko ibyaha byacu byababariwe.

(4) Gufata ibyo dukeneye muri Kristo bitubashisha kurwanya kamere yacu y'icyaha n'ubupfu buterwa n'icyaha, kwegera Imana, kuyigira ubuhungiro bwacu n'isoko y'ubugingo.

Umugambi dukwiriye gukurikira

Kwisuzuma gukurikiwe no kwatura ibyaha bigenewe guhagarika imyifarite-nkoracyaha, ariko ibyo bishoboka iyo bitwegereza Imana mu buryo ituma turushaho kwishingikiriza kuri Yo n'ibisubizo byayo mu bugingo no mu byaha byacu. Nta na rimwe kwatura ari impamvu ibyaha byakozwe, si no kwisuzuma ngo twimenye abo turi bo nyakuri. Ni ukwegera Imana no guhindura. Ibi ni byo bivugwa muri 1 Yohana 1:8-2:2; Zaburi 119:59; 139:23-24; Imigani 20:27; 28:13 na Yeremiya 17:1 n'ikurikira.

Imigani 28:13 haravuga ngo, “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka, azababarirwa.” Ijambo “ibicumuro” ririmo uburyo bwose bw'icyaha, na “uhisha” ririmo uko abantu bakunda gusuzugura, gusobanura impamvu, cyangwa guhakana. Ibyo dukunda kwumva kandi ahari twese dukunze gukoresha ni: “Uko ni ko nteye.” Inkurikizi ni uko intege-nke, n'ibindi, ari ikosa ry'undi wundi kandi ntidushobora guhinduka kubera ko iyi ngorane ari kimwe mu bitugize. Ariko Imana ivuga ko dushobora guhinduka kuko yabiduteguriye muri Kristo.

Reba ukuntu ayo magambo avuga byinshi kandi avuga ibintu bikomeye, “mbabarira ibyaha byanjye byose,” ashobora kuba uburyo bwo guhakana cyangwa guhisha ibyaha runaka mu bugingo bwacu. Isengesho nk'iryo rishobora kuba uburyo bwo kwemera ibyaha bimwe nk'ibigize imibereho y'umuntu. Iyo tutabasha kuvuga ibyaha byacu mu mazina kubwo kwisuzuma no kutaryarya, kwatura nyakuri, turabihisha.

Umuntu uhisha ibyaha bye, uyu murongo utubwira ngo, “ntazagubwa neza.” Igiheburayo kivuga ko adashobora kugubwa neza. Uko akomeza kwirengagiza cyangwa kwisobanura ku cyaha cye, ntazabona amahoro y’Imana, cyangwa umunezero nyakuri, kandi nta kunesha mu by'Umwuka. Ijambo ry'Igiheburayo rivuga “kugubwa neza” ni tsaleach. Mu Isezerano Rya Kera rikoreshwa ku muntu utunganirwa kubw'umurimo w'Imana ku bwe kubera ko yashatse Umwami kandi akamukurikira (Yosua 1:8; Zaburi 1:3; 2 Ngoma 26:5, 31:21). Ku rundi ruhande, iyo duhishe cyangwa tukirengagiza ibyaha byacu, twitandukanya ubwacu n'umugambi w'Imana, imigisha ye, n'imbaraga ze. Ibi bivuga ko dutakaza gutabarwa, amahoro, uburuhukiro, no kugubwa neza mu by'Umwuka, ubugingo bwinshi, tudakurikije imyifatire y'idini y'inyuma (reba Zaburi 50:16-23; 66:18; Imigani 28:9).

Igice cya kabiri cy'Imigani 28:13 (cyavuzwe haruguru) kiduha isezerano ryihariye iyo ibintu bibiri bikozwe.

      Ibya ngombwa

Tugomba kwatura ibyaha byacu. Nk'uko byasobanuwe haruguru, ibi bivuga ko tugomba kwemera nta buryarya ibyaha tuzi, kwiyemerera ubwacu no kwemerera Imana ko ibyo twakoze n'ibyo dukora (urugero nk'uburyo icyaha gikorwamo) ari bibi, icyaha, kandi bikabuza ubusabane bwacu n'Imana.

Uburyo icyaha gikorwamo bugomba kwangwa, kandi, hakurikijwe ko Ibyanditswe bisa, ibi bivuga ko bigomba gusimburwa no kwubaha Imana (reba Abefeso 4:24-32). Mu Giheburayo, “akabireka” ni inshinga iri mu buryo bw'igikorwa gihoraho cyagombaga kubamo uburyo bwo kwiga kureka no gutera umugongo icyaha. Bifata igihe kandi bisaba gukura ngo umuntu abashe kurwanya ingeso zaritse muri we, ariko tugomba kwitangira uburyo n'imibabaro iri muri ibi.

      Isezerano

Imana isezeranya ko umuntu nk'uwo azababarirwa. Ijambo “azababarirwa” mu Giheburayo rivuga “gukunda cyane, kugira ibambe, kubabarira.” Byerekana urukundo rwihariye, cyangwa kugirira impuhwe abatagira kivurira, cyangwa abantu, kubera ingorane yabo yihariye cyangwa intege-nke, bakeneye urukundo rubashyigikira no gufashwa n'undi. Ibi birimo kutagira intege kwacu bidutera kugwa no gucumura, n'iyo, nk'uko Pawulo abivuga mu Baroma 7:15, tudashaka gucumura. Bityo iri sezerano ry'urukundo ntirivuga kubabarira gusa, ahubwo imigisha y'urukundo rw'Imana no kuduhaza: kuduhaza n'imbaraga z'Imana byo kunesha no guhinduka.

Tugomba kubona, rero, ko intego yo kwatura ari uguhinduka, gukizwa ibyaha, kandi ibi bisaba gutunga urutoki icyaha kiri mu bugingo bwacu. Kwanga icyaha kizwi no kumenya izi ngamba zo kwikingira, n'ibindi, ni ngombwa cyane ku bugingo bw'Umwuka bwacu, guhinduka by'ukuri, no kubaho neza kwacu kwa buri munsi. Bikuraho kwicira urubanza, bitanga amahoro, ni uburyo bwo kugarura ubusabane n'Imana, kwuzuzwa Umwuka Wera, amasengesho y'ukuri (Zaburi 66:18), kumurikirwa mu buryo bw'Umwuka, n'ubumwe mu murimo n'urukundo no gufasha abandi.


239 Ryrie, Basic Theology, pp. 302f.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad