MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’ukuri Kw’imana Binyuze Mu Ivugabutumwa (Igice cya 2)

Gusobanukirwa uburyo bwacu

      Ihame ry'umuryango (Oikos) w'abakristo

Nk’abakristo kandi nk'itorero, Umwami yaduhaye inshingano ikomeye muri Matayo 28:19-20. Inshingano yacu ni uguhindura abantu abigishwa tujya mu mahanga yose, tuzana abantu kuri Kristo kandi tubabatiza, hanyuma tukabigisha kwumvira Umwami. Ibi bivuga ko tugomba kugeza Ubutumwa Bwiza ku batarakizwa, ariko kuvuga ibyo konyine kudutera kugira ubwoba. Ubwoba bw'ibyo bidusaba, ubwoba bwo kutemerwa, ubwoba bwo gufatwa nk'abasazi, ubwoba bw'ibyo tugomba kuvuga, ubwoba bw'ibibazo tudashobora gusubiza, ubwoba bwo kuvuga Ubutumwa, ubwoba bwo kugira uwo twereka ko ibyo akora atari byo, n'ibindi.

Tuzi ko tugomba kujya imbere n'Ubutumwa bw'Umukiza, ariko kandi ikibazo ni ikihe? Twajya imbere dute mu buryo bwatuma abantu benshi bizeye Kristo bashikama mu Ijambo ry'Imana maze bagahinduka ababyara abandi mu buryo bukomeza, bushishikaza abandi, bubihamagarira abandi?

Amatorero menshi n'abakristo benshi bashaka kubona abantu benshi baza kuri Kristo bagakura, ariko ingorane iza iyo dutangiye mu migambi yihariye, imigambi ikorera mu buryo buhoraho. Mbese twe nk'itorero cyangwa abantu ku giti cyabo twakora iki cy'ingirakamaro? Ese twashyiraho utunama tw'ivugabutumwa? Twatangira se kugenderera abantu n’ijoro umuryango ku wundi tubwira abantu guhita bahagarika ibyo bakora bidakwiriye? Twahamagara se abahanga bo gutanga ubuhamya ngo batwigishe uko dukwiriye gutanga ubuhamya? Twakora iki?

Mbese hari uburyo Bibiliya itwigisha twagomba gukurikiza bwadufasha? Ndakeka ko buriho. Ni uburyo butari bushya nubwo bwasuzuguwe bugasimbuzwa ubundi butagira akamaro kandi bukomeye gukoreshwa. Ni inzira, si uburyo. Ni uburyo busanzwe mu buryo abantu babaho n'uko bakora kuva imyaka amagana. Ni inzira yubakiwe ku “runana” rw'ubumwe buriho muri buri torero. Ni uburyo bwiswe, “Gahunda ya Databuja.”140

Gahunda ya Databuja ni ugushyira mu bikorwa amahame yo mu Isezerano Rishya ahuye n'uko ubushakashatsi bw'ubu bukorwa n'abahanga mu byo gukura kw'itorero n'abahanga mu bumenyi bw'imibereho y'abantu ku buryo dushobora kwemeza abandi. Abantu bemezwa akenshi n'ibintu bitatu mu mibereho y'abantu. Ibyo na byo ni ibi (a) abo bafitanye isano, (b) abo baba hamwe, na (c) abasangiye inyungu. Uko twiga Isezerano Rishya, dusanga ko itorero rya mbere ryakoreshaga uburyo bw'imibereho y'abantu bahuriye ku cyene-wabo, abo babana, n'inyungu basangiye nk'igikoresho cyo kugeza Ubutumwa Bwiza mu isi.

Icy'ibanze cyatezaga ivugabutumwa imbere mu Isezerano Rishya nticyari umuntu ku wundi, nti ryari ivugabutumwa ribwira benshi, ntiryari ivugabutumwa ribwira abana. None se cyari iki? Cyari icyiswe ivugabutumwa Oikos.141

Mbere y'uko dusobanura icyo ivugabutumwa Oikos ari cyo n'uko rikora n'impamvu y'uko rikora, reka twiyibutse iby'Umwuka byo kuvuga Ubutumwa n'umurimo w'Imana kugira ngo tutibanda ku mugambi w'ivugabutumwa aho kuba amahame y'iby'Umwuka by'uko abantu bagezwa ku Mwami.

      Imbaraga z'umusaruro:
      Amahame y'Umwuka akora mu ivugabutumwa

Nk'uko Bibiliya ikoresha igereranya mu kwigisha ukuri kw'Umwuka, ni nako ikoresha igereranya ngo yerekane uburyo bwo kugeza abantu ku Mwami. Ibi birimo amashusho ava mu isarura - imbuto, umubibyi, ubutaka, no gusarura. Ubutaka ni umutima w'umuntu, imbuto ni Ijambo ry'Imana, umubibyi ni uwizera imbuto y'Ijambo ry'Imana, kandi gusarura ni igihe umuntu aje kuri Kristo kubwo kwizera. Duhereye kuri uku gusa, hari ibintu bine biri muri ubwo buryo:

    Gutegura ubutaka

Ubutaka bw'umutima w'umuntu bugomba gutegurwa. Ibi bikorwa binyuze mu:

(1) Kugendera mu Mwuka (Ibyakozwe 1:8; 4:31; Abefeso 5:18).

(2) Gusengera ibintu bine: (a) gusengera abakozi b'isarura (Luka 10:2); (b) gusengera ko imiryango yafungurwa cyangwa uburyo bukaboneka (ibindi bisa) ku bw'Ijambo ry'Imana (Abakolosayi 4:3); (c) gusengera imbaraga zo kuvuga Ubutumwa mu gihe gikwiriye (Abefeso 6:18; 4:29); no (d) gusengera gusobanukirwa: ububasha bwo gusobanura Ubutumwa (Reba Abakolosayi 4:5-6; 1 Petero 3:15-17).

    Kuberaho kwerekana imbaraga za Kristo

Mu buryo bworoheje, ingorane ni iyi: Ntiwareka icyo udafite. Niba twebwe nk'abakristo tugira ubugingo bwo kwiheba, guhungabana mu mutwe, gucika intege no kuneshwa, kurwana no kwitandukanya, ntidushobora gutekereza kuba abashobora kwemeza abandi ukuri no kwizera kwa gikristo. (Reba Abakolosayi 4:5-6; 1 Petero 3:15-17).

    Kubiba no kwuhira imbuto

Dufite uruhare rwo gusangira n'abandi Ubutumwa, gukwiza ukuri kw'Ibyanditswe hakurikijwe ibikenewe byihariye tumenya kandi twizera ko Ijambo ry'Imana ari rizima kandi rifite imbaraga kandi rizakora umurimo Imana yaryoherereje gukora (Yesaya 55:8-11). Mu gihe ubuhamya bwiza ari ngombwa kandi akenshi bugakoreshwa n’Imana mu gufungurira imiryango Ubutumwa Bwiza, nta n'umwe wakizwa atumvise Ubutumwa Bwiza (reba Mariko 4:1-20, 26-29; Yohana 4:35-42).

    Gusarura

Umusaruro ni abantu bakira Kristo kubwo kwizera kwabo ubwabo. Ivugabutumwa ni uburyo butuma umuntu afata icyemezo cyo kwizera Kristo, ariko ivugabutumwa si icyemezo gusa. Mu murimo wacu w`ivugabutumwa dukora imirimo yo gutegura, kubiba, kwuhira cyangwa gusarura, ariko ntidushobora kwihutisha ubwo buryo. Tugomba kwiga kwita ku bantu nk'uko Umwami yabigiraga. Hanyuma, igihe gikwiriye gisohoye, nk'abayobowe n'Umwuka, tugatangira kubabwira iby'Umukiza n'umurimo We. Tugomba kwibuka ko, mu isuzuma rya nyuma, Imana ikoresha Ijambo ryayo n'ubugingo buhinduwe, ariko ni Umwuka w’Imana wenyine ushobora kwatanya inzitiro z'ubuhumyi no kwinangira kw'umutima w'umuntu no kuzana umuntu mu kwizera Kristo.(Reba Yohana 4:35-42).

      Gusobanukirwa ihame rya (Oikos)

Ivugabutumwa Oikos ni iki? Oikos ni ijambo ry'Ikigiriki rikunze gusobanurwa ngo inzu cyangwa umuryango mu Isezerano Rishya. Ariko twitonde maze duse n'abavuga ko tutazi icyo rivuga. Mu muco wo mu bihe by'Isezerano Rishya, oikos ntiryavugaga gusa umuryango wa bugufi, ahubwo ryabagamo abagaragu, imiryango y'abagaragu, inshuti, ndetse n'abafatanije ubucuruzi. Oikos y'umuntu yabaga ari aho afite ijambo, abo yabanaga na bo bagizwe n'abafite icyo babaga bahuriyeho kubw'isano, imirimo imwe,n'igihugu kimwe.142 Oikos yo mu Isezerano Rishya yabagamo abantu bo mu rugo, ariko hakabamo n'abatunzwe n'urwo rugo, abagaragu n'abakozi. Oikos yari ifatiro mu mibereho y'abantu batumaga itorero rikura.

Mu gitabo yise, “Ugukura kw'Itorero muri Amerika (Church Growth in America)”, Tom Wolf yaranditse ati:

Oikos yari umuryango-fatizo kandi usanzwe mu bantu, kandi wari ugizwe n'abo umuntu yabaga afiteho ijambo - umuryango we, inshuti ze n'abo babaga bafatanije. Itorero rya mbere ryamamaye binyuze muri oikos - aho umuntu yabaga afite ijambo no mu mashyirahamwe. Tugize akanya gato ko gutekereza, dutangira kubona itandukaniro ry'ingenzi ry'injyana, ijwi, no gushyira hejuru hagati y'ivugabutumwa ry'ubu n'uko itorero rya mbere ryavugaga Ubutumwa.143

Iyo tuje ku Isezerano Rishya, Ibyanditswe bitwerekeza ku rugo (urugo, inshuti, n'abafatanije) mu gukwiza Ubutumwa Bwiza mu bantu. Ubutumwa Bwiza uko ari bune, Ibyakozwe, n'inzandiko byerekana ko ihererekanya mu gutumanaho kw’umuntu ku wundi ryari oikos. Aha ni ho hari ihuriro ryakunze gukoreshwa nk'uburyo busanzwe bwo gukwiza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

Ibice bikurikira byerekana ivugabutumwa oikos

  • Mariko 5:19. “Witahire, ujye mu banyu (oikos), ubabwire.”
  • Luka 19:9. “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu (oikos).”
  • Yohana 4:53. “…Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu (oikos) ye bose.
  • Mariko 2:14-15. Ntitubizi neza, ariko “inzu ye” ahari ryerekeye ku ya Lewi. Niba ari ibyo, Lewi yatumiye inshuti ze kuza ngo zibonane kandi zumve Yesu. Aha ni ihuriro risanzwe ry'inzu harimo abafatanije bo mu nzu ya Lewi ubwe.
  • Yohana 1:40-45. Intumwa Petero yakurikiye Kristo ku bw'umwe wo muri oikos ye. Kandi na Natanaeli yakurikiye Kristo kubera inshuti ye Filipo yamubwiye iby'Umukiza.

Nyuma yo kuzuka no kuzamurwa bya Kristo, bwari uburyo bumwe bwo gukwiza Ubutumwa binyuze muri oikos byatumye itorero rya mbere rikura vuba. Umuhanga uzwi cyane mu mateka y'itorero Kenneth Scott Latourette yagize ati, “Abantu b'ibanze batumye ukwizera gukwira hose...bari abagabo n'abagore babayeho mu buryo busanzwe, maze bakabwira ibyo kwizera kwabo abo bahuraga na bo muri iyo mibereho isanzwe.”144

  • Ibyakozwe 10:22 n'ikurikira. Koruneliyo yatumiye ubwe bene wabo n'inshuti ze za hafi (oikos ye) ngo baze mu rugo rwe kumva Petero ababwira iby'Umwami.
  • Ibyakozwe 10:15 na 31. Aha abo mu ngo ebyiri baje kumenya Umukiza kubwo kwemezwa na Lidiya, umugore wari umucuruzikazi, n'umurinzi wa gereza i Filipi. Igihe abantu benshi basomye iby'ibi bintu bibiri, bahise batekereza ku muryango wa bugufi. Ahari byari birenze ibyo.

Ni nk'aho ivugabutumwa oikos ryatanzwe n'Imana kandi guhamwa kw'Imana bivuga urufunguzo rwo gusangira mu buryo busanzwe Ubutumwa Bwiza budasanzwe. Ubu ni bwo buryo itorero rya mbere ryakwirakwiye kandi ni bwo buryo Ubutumwa Bwiza bukomeje gukwirakwizwa mu buryo busanzwe n'uyu munsi wa none. Ubushakashatsi n'ibarura birabihamya.

    Ibarura ry'ubushakashatsi

Mbere y'uko tureba kuri aya mabarura, mwibuke ko Inshingano Nkuru atari ivugabutumwa gusa, ahubwo ni ukugeza abantu ku gakiza, kubazana mu itorero, no kububaka muri Kristo ngo babe abizera bera imbuto.

      (1) Umuryango w’ishuri rya Kristo

Ubushakatsi bwakozwe na “The Institute for American Church Growth (Ikigo Cyiga uko Itorero muri Amerika Rikura)” ryekanye ko mu bantu bavuye mu byiswe “gufata icyemezo” mu giterane cyiswe “Here’s Life” (Ngubu Ubugingo), 97 kuri buri bantu 100 batigeze bashyirwa mu itorero. Batakaye ku ruhande rw'inzira.145

Igiterane cy'abantu benshi cy'ivugabutumwa cya Billy Graham

      (2) Igiterane cya Billy Graham

Ibarura ryakozwe ku giterane cya Billy Graham i Seattle mu mwaka wa 1976 na ryo ryerekana byinshi. Abantu 434,100 baje muri icyo giterane maze 18,136 baza gupfukama imbere. Muri abo 18,136, 53.7% abenshi ni abongeye kwitanga, si abakijijwe. 30.6% bajyanywe imbere no kwihana, naho 15.7% nta wamenye impamvu yabo. Ariko 7% gusa mu bajyanywe no kwihana, ni bo bari barabaye abayoboke b'idini igihe iri barura ryakorwaga imyaka myinshi nyuma y'icyo giterane.

      (3) Ikigo cyiga uko Itorero muri Amerika rikura

Ubushakashatsi hakoreshejwe ibibazo byanditswe bwakozwe n'ikigo cyiga uko Itorero muri Amerika Rikura bwerekanye ko igihe abantu 4,000 muri leta 35 n'ibihugu 3 babajijwe impamvu baba abayoboke b'itorero ryigenga, 75% kugeza kuri 90% basubuje ko inshuti n'abavandimwe ari bo babinjijemo.

Umusozo urumvikana. Amatorero atera inkunga kandi agahugura abayoboke bayo ngo bajye mu runana rw'inshuti n'abavandimwe, hanyuma no kububaka mu busabane bw'itorero ryigenga bituma bera imbuto ku gihe kubera umuhati waryo.146

Ntituvuga ko tugomba kwibanda kuri oikos yacu gusa. Inshingano iravuga ngo “mugende.” Dutangirira i Yerusalemu - iwacu - hanyuma tugakomereza aho. Dutangirira kuri oikos yacu, ariko hanyuma dukenera kwagura oikos yacu twibanda ku rukundo ngo dutangire kandi dukuze ubumwe bushya. Twatangira dute ubumwe bushya ngo twagure urunana? Aha hari ibitekerezo bimwe mu bintu bihurirwaho na benshi.147

Ubumwe butangirira mu bintu bihurirwaho na benshi (nk'amashyirahamwe y'imikino akorwa mu gihe cy’impeshyi - aha ni muri Amerika) ariko byubakirwa ku gutumanaho no kubwirana ibyo abantu bazi.

Ahari uburyo bw'ingenzi mu gutumanaho ni ukuganira. Ushobora guteza imbere ubuhanga mu byo kuganira usobanukirwa izi nzego uko ari eshatu zo kuganira.

Urwego rwa mbere: Muri Rusange - Bana n'abandi. Ushobora gutangira ikiganiro n'uwo ari we wese muri uru rwego. Ibintu nk'inkuru zigezweho, imikino, ubu ni uburyo busanzwe ushobora gutangira ikiganiro. Bishobora kuba ibintu byoroshye nk'amagambo ya Bill avuga iby'uko Sally akina neza umupira w’amaguru.

Urufunguzo rwo kuba umushyushya-rugamba muri uru rwego ni ugusabana n'abandi aho uba. Uko usabana n'abandi ni ugusoma, gutega amatwi, no kwitegereza. Ikinyamakuru cyo mu karere kanyu cyangwa radiyo ni isoko y'ingenzi y'amakuru ku biri kuba muri ako karere.

Urwego rwa kabiri: Ibyihariye - Erekana ubushake. Urufunguzo muri ibi ni ukwerekana ubushake. Tega amatwi iby'ingenzi mu byo uwo muganira akubwira. Janet yaje kumenya ko Arlene yahisemo kudakora hanze y'urugo rwe kugeza abana bageze igihe cyo kujya mu mashuri. Ibi byerekana icy'ingenzi kuri Arlene na Ron. Iyo uri mu rugo rw'umuntu jya witegereza uko hameze. Niba uri mu biro byabo, witegereze uko amashusho amanitsemo n'indi mitako biteye. Na none ibi bizerekana iby'ingenzi kuri uyu muntu. Iby'ingenzi kuri bo ni byo byoroshye kuvuganaho na bo.

Urwego rwa gatatu: Ibikenewe bya ngombwa - Menya amakuru y’ibiba. Ibikenewe bya ngombwa ni ibintu by'ingenzi mu bugingo bw'umuntu. Urufunguzo rwo kugirira akamaro ubugingo bw'abadakijijwe ni ukumenya amakuru. Buri muntu agira uko abona ibintu biyobora imyitwarire ye n'ibyo akora. Abantu benshi ntibakunze kwiyerekana kuba bari muri uru urwego. Icyakora, iyo ubumwe butangiye nta kigora ngo habure kuvugana ku by'Umwuka

Iyo tuba turi gukoresha no guteza imbere oikos yacu, ugukura kwagombye gutangaza ku bw’amategeko agenga kugwizwa.

Ibarura rikurikira ryakozwe n'ikigo Cyiga uko Itorero muri Amerika Rikura cy'i Pasadena, muri leta ya California ryerekanye impamvu abantu baza kuri Kristo bayoboka itorero. Ubushakashatsi bwerekana ko “urunana rw'ubumwe abantu bahuriyeho (inshuti n'abaturanyi) n'ubumwe bw'abafatanije (inyungu zihariye, ubumwe ku murimo, n'imikino, kuruhuka) biracyari inzira abantu benshi bakurikira mu kuba abakristo muri iyi minsi.”148

Abakristo basanzwe barenze 14,000 babajijwe ikibazo: “Ni iki cyangwa ni nde watumye uza kuri Kristo no mu itorero ryawe?” Kimwe mu bisubizo umunani byarasubijwe, ariko ikintu cy'ingenzi ni ijanisha ry'abantu baje kuri Kristo no mu itorero muri buri rwego mu rutonde ruri hepfo aha. Dore uko byagaragaye.

Abari bafite ubukene bwihariye

1-2%

Abizana

2-3%

Abazanwa na Pasitoro

5-6%

Abazanwa n’uko baba barasuwe

1-2%

Ishuri ryo ku cyumweru

4-5%

Igiterane cy'ivugabutumwa

0.5%

Gahunda y'itorero

2-3%

Inshuti/Abavandimwe

75-90%

Umusozo urumvikana. Abantu benshi muri ubu bushakashatsi bashobora gushakira “imizi yabo” ku nshuti cyangwa umuvandimwe nk'impamvu y'ingenzi yatumye bari muri Kristo no mu itorero. Reka mbabaze ikibazo. Bite byanyu? Ni bangahe muri mwe bamenye Kristo kandi bakayoboka itorero cyangwa byombi ku bw'ihame rya oikos?

Bisa n'aho nta kibazo ku ho twakwibanda. Ikibazo cy'ingenzi ni, “Mbese turabikora? Tudakurikije uburyo tuvuga ko twizera, nta cyo bivuze keretse tubukoresheje kandi tukabukoresha kubw'impamvu n'imbaraga by'Umwuka w'Imana. Tugomba gukoresha ihame ry'umusaruro twavuzeho buke dutangira iri somo.

Ariko ni kuki kandi ni iki gituma uburyo bwa oikos buba ingenzi?

    Amahame y'ifatiro y'iyo gahunda

Mu gitabo Gahunda ya Databuja yo Guhindura abantu Abigishwa, ba Arns bavuga iby'amahame bita ko ari yo buye rikomeza imfuruka mu guhindura abantu abigishwa mu itorero ryigenga. Nagerageje gushyira mu nshamake amwe muri yo mu buryo bukurikira.149

Ihame rya mbere: Guhindura abantu abigishwa bitungana iyo ari igisubizo cy'ubwende bw'itorero ryigenga ku Nshingano Nkuru.

Nk'uko bifitanye isano n'ibintu biranga ubugingo bwacu, hari ibintu bibiri bisa n'ibiranga itorero rya none kandi byombi bibera ukuri icyarimwe. Aho gukurikira Umwami n'umugambi no kuba mu buntu bwe, dukunze kuba abantu batwarwa n'imbaraga z'ibinyoma. Mwibuke, Umwami ntadutwara mu buryo nk'ubwo. Aratuyobora. Niba mwumva mutwawe, mwabitegera ko atari Umwami uba abatwaye, ahubwo ni imbaraga zimwe dutekereza cyangwa tudatekereza zidutwara. Dutwarwa n'ibyifuzo byo gukomera ariko akenshi ku bw'impamvu z'ibinyoma. Dushaka kwiyerekana, kuba imbere, kwemerwa, kuba abakomeye, guhiga (guhiganwa) abandi cyangwa kwigira “abatware b’imirenge” byaba mu by'Umwuka, ibyo gutunga ibintu, cyangwa ibindi.

Ariko icya kabiri, iyo dutwawe, dukunze no kujyana n'ab'isi n’ibyo baha agaciro n'intego zabo. Nk'uduti duto mu mugezi uhorera kandi wasaze, duteraganwa hirya no hino nta ntego isobanutse kuri Bibiliya, ndetse nta ntego zisobanutse z'umuntu ku giti cye. Ubugingo bufite ubushake, umugambi n'intego yo kugeza abantu kuri Kristo ni igice cy'ingenzi mu kwitangira gusohoza Inshingano kwacu. Kubaho mu bushake n'intego byo guhindura abantu abigishwa ni ukumvira itegeko ry`Umwami wacu. Ni igikorwa cyo kwumvira ubwami Bwe.

Kugira ngo tube abagaragu batunganye kandi bakuze, tube abafata Inshingano Nkuru mu buryo bukomeye, tugomba (a) kumenya abo turi bo, (b) kugira ibituranga biva ku Mana n'igipimo cyayo, kandi (c) tukamenya impamvu turiho. Tugomba kumenya umugambi n'intego by'Imana ku bugingo bwacu, ni ukuvuga ko tugomba gukorera Umwami dufite intego yo gukora ubushake bw’Imana uko byagenda kose, kandi tugakomezwa no guhanga amaso ubutunzi n'ingororano byo mu ijuru, atari ku bishingiye ku ntego z'ab'isi (1 Abakorinto 4:1-5; 2 Abakorinto 4:18; 5:9; Matayo 6:19-21).

Ihame rya kabiri: Ubushake mu ivugabutumwa bukora mu buryo bwiza iyo ryibanda kuri oikos (urunana rusanzwe) y'abakristo basanzwe.

Nk'uko twabibonye, urunana rwacu rw'ibyo duhuriyeho: isano, ubucuti duhuriyeho, n'abo duhuriye ku byo dufatanije ni uburyo abantu benshi bahindukamo abakristo. Ibi bigize urufatiro rukomeye rutuma urukundo rw'Imana n'agakiza biza mu buryo busanzwe kandi burimo ubushake.

“Hano hari impamvu umunani zituma kumenya no gukoresha urunana rusanzwe rw'ubumwe byari bikwiye kuba urufatiro rw'ingamba za buri torero zo kugeza agakiza ku bandi:

    1. Ni uburyo busanzwe itorero rikuramo;

    2. Ni bwo buryo butadusaba byinshi mu kugeza agakiza kubandi;

    3. Ni bwo buryo bubyara imbuto kurusha ubundi mu kugeza abandi ku gakiza;

    4. Butanga uburyo bwo kwagura abo tugirana ubumwe;

    5. Butera kunyurwa kw’abayoboke kurusha ukundi kose;

    6. Bugera ku buryo bwiza buzana abayoboke bashya;

    7. Bukunze kuzana imiryango yuzuye;

    8. Bukoresha ubumwe busanzweho.”150

Ihame rya gatatu: Guhindura abandi abigishwa kuba gutunganye iyo gushingiye kandi kukinjirwamo n'urukundo no kwita ku bandi.

Birushaho gutungana kuko iyo tubitewe n'urukundo dushyiramo umuhati mwinshi ngo tugere ku bantu. Birushaho gutungana kubera ko kubyara ibikorwa bitabarika, byihariye bigirira akamaro abo dukunda tukabitaho. Iyo umuhati wacu ushingiye ku rukundo aho kuba impamvu zishingiye ku mategeko cyangwa guhatwa n'urungano, tubona abantu kandi tukabitaho nk'abakennye. Ntibaba bakiri imbarutso gusa mu karere kacu k'ivugabutumwa. Gukunda no kwita ku bantu bivuga kwubaka ubumwe no kumarana igihe n'abantu.

Ihame rya kane: Guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe oikos ni uburyo buboneye rwose kuko buri mukristo afite uruhare mu kugira icyo akora ku Nshingano Nkuru y’Umwami.

Buri wese yabikora! Buri muyoboke w'itorero ushobora kumenya inshuti, umuvandimwe, umuturanyi, cyangwa uwo bafatanije itorero, ashobora kubahindura abigishwa. Umuyoboke w'itorero usanzwe aba afite inshuti n'abavandimwe bari hagati ya barindwi n'umunani batari muri Kristo cyangwa mu itorero. Abakristo bashya n'abayoboke b'amatorero mashya bageza kuri cumi na babiri. Abakristo n’abayoboke b’amatorero amaze igihe bashobora kugeza ku nshuti n’abavandimwe bane batayobotse itorero.151

Ubu buryo bwo kugira uruhare bufite inyungu nyinshi z’inyongera. Bufasha ku bugingo bw'Umwuka n'amagara mazima bya buri muntu. Butanga intego n'akamaro. Butera abizera kurushaho kwishingikiriza ku Mwami no gushaka imbaraga Ze n'umurimo We mu bugingo bwabo no mu bugingo bw'abo bashaka kuzana ku gakiza.

Kugira uruhare mu byo guhindura abantu abigishwa bishobora kugira umumaro mu gukura kw'umukristo nk'uko biri mu kugera ku batarakizwa. Umukristo akomeza kuba nk'umwana igihe cyose atagize uruhare mu murimo ukomeye Databuja yaduhamagariye gukora. Gusa na Kristo bishobora kuba intego ikomeye kugerwaho iyo nta ruhare dufite mu mpamvu y'ifatiro y'umurimo wa Kristo.152

Ihame rya gatanu : Guhindura abantu abigishwa, kimwe n'ibindi byose bigaragaza umurimo, biba bitunganye iyo ari “igikorwa gikorewe hamwe.”

Umwe cyangwa bake ntibashobora kugira gahunda cyangwa gukora umurimo wo kugera ku bandi nk'uko abantu benshi babyitangiye bagakorera hamwe bashobora kubikora. Abizera bose muri buri torero ryigenga bafite gahunda ikomeye yo kugera ku batarakizwa kurusha abake gusa.

Ahari impamvu y'ingenzi “umurimo wo gukorera hamwe” hakoreshejwe bwa buryo oikos ni ubucuti. Ubushakashatsi bwerekanye ko muri rusange, abakristo bashya bahita “bata” umurimo w'itorero iyo badashatse inshuti nshya muri iryo torero. Ivugabutumwa rishingiye kuri oikos kandi rikorera mu itorero rikorera hamwe rizana abantu kuri Kristo no mu itorero “kubwo ubucuti.”

Ihame rya gatandatu: Guhindura abantu abigishwa biba biboneye iyo ibikenewe bihuriweho kandi ibitandukanya abantu byemerwa bikitabwaho.

Kimwe mu bintu bibangamira ivugabutumwa no kubonera muri uwo murimo by'abantu ni ukutabyitaho, buri kintu ukwacyo. Tugomba kumenya ko abantu bakenera ibitandukanye kandi ko baza kuri Kristo mu buryo butandukanye no ku bw'impamvu zitandukanye (reba kwitanga kwa Pawulo mu kwita ku bantu mu 1 Abakorinto 9:19-23 aho baba bari hose). Ni byo, buri wese akeneye Kristo kandi bose bagomba gushyira ukwizera kwabo muri Kristo n'umurimo We, ariko uburyo ibi bikorwa butandukana hakurikijwe ibikenewe n'ibyo bahura na byo bitandukanye.

Aha hari ibibazo by'ingenzi n'ibintu bifasha mu kugeza abantu ku Mwami.

  • Mbese ubumwe bwanjye n'uyu muntu bureshya bute? Mbese baranyizera? Babona se ko nita ku byo bakeneye? Ese nashimangiye ubumwe na bo?
  • Abandi bakristo azi neza ni abahe?
  • Yumva ate ubukristo? Ni ibihe adasobanukiwe?
  • Ingorane ze ni izihe kandi ni gute namwereka ko Kristo ashobora kumufasha kurangiza ingorane ze?
  • Mbese uyu muntu yakira ate ibyo kuba umukristo?

Inyigisho ku Butumwa Bwiza yerekana ko Kristo ubwe yari icyitegererezo cyo gusanga abantu aho babaga bari. Yitaga ku bikenewe na buri muntu kandi akavuga Ubutumwa mu buryo bukwiriye kandi busobanutse. Igihe yari kumwe na wa mugore ku iriba, yavuze ibyerekeye amazi; igihe yari hamwe n'abarobyi yavuze ibyo kuroba amafi; igihe yari kumwe n'abamenyereye iby'ubuhinzi, yavuze ibyo kubiba imbuto. Yakundaga gutangirira ku bibabaje n'ibikenewe n'iby'inyungu z'abantu. Yamenyaga kandi agakoresha iby'abantu benshi bahuriraho ngo abikoreshe mu kubakundisha ibibafitiye inyungu.

Ubagereranije n'umuntu wo hanze, abayoboke b'itorero bari mu murimo wo kwegera urunana rwabo bashobora kurusha abandi gusobanukirwa uko buri muntu ateye, ibyo ashobora kuba akeneye, n'uburyo bwo kubagezaho ukuntu Yesu Kristo ashobora kubageza mu bumwe n’Imana nzima yonyine ishobora kubaha ibyo bakeneye (reba 1 Abakorinto 9:22, “Uko umuntu ateye, nagerageje gushaka icyo duhuriyeho kugira ngo anyemerere mubwire ibya Kristo kandi ngo areke Kristo amukize” (Byavuye muri Bibiliya yitwa LB)

Ihame rya karindwi: Guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe uburyo bwa oikos ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi kubera ko bushingiye ku buryo busanzwe kandi buhoraho.

Guhindura abantu abigishwa mu buryo buhoraho bisaba kuba igisonga mu by’igihe n'imbaraga by'itorero. Bisaba ivugabutumwa rihindura abantu bashya aho kuba irinaniza abakristo. Bisaba uburyo buri mu bisanzwe muri ubu bugingo bw'umuntu, aho kuba ibintu by'ibihimbano. Bisaba uburyo budashingiye ku gukorera ubuntu, ariko bibaho kubera ko abantu baba bafite uburyo babona umugambi wabo kandi bakabasha kuwukoresha mu buryo busanzwe bwo muri ubu bugingo.

Ni ryari guhindura abantu abigishwa biba urugingo rusanzwe mu bugingo bw'umukristo?

(a) Iyo byubakiye ku bumwe busanzwe bw'abantu. Igenzura risanzwe ryabajije ikibazo: “Ni iki ukunda gukora kurusha ibindi mu gihe cyawe cyo kuruhuka?” Igisubizo, mu bantu 74% babajijwe, cyari “kumara igihe n'abo mu muryango n'inshuti.”153

Imana yaremeye abantu kwishimira abandi. Yaremye umuryango n'ubumwe buwuturukaho. Umuryango ni ipfundo ry'ibanze mu mashyirahamwe y'abantu kandi Imana ikoresha uru runana rusanzwe rw’umuryango n'inshuti by'abantu ngo irusheho kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

(b) Iyo byubakiye ku bikenewe ku gukunda no gukundwa. Ari abakristo n'abatari abakristo bakeneye kwitabwaho no gukundwa. Uburyo bwa oikos butanga igisubizo ku gikenewe mu bugingo bw’itorero no mu bayoboke n'abantu mu runana rw'aho bafite ijambo. Mu guhindura abantu abakristo, abakristo bakeneye gukomeza ubusabane n'abatari abakristo ngo babagezeho uko Imana ibitaho mu kwiyitaho ubwabo.

(c) Iyo bibaye kimwe mu bigize uko abantu babaho. Guhindura abantu abigishwa kuboneye, guhoraho ntikuba gahunda igomba gufatwa, kunonosorwa, no gukurikizwa n'abayoboke bake batoranijwe bagize akanama k'ivugabutumwa cyangwa ikipi ihamagara abandi. Biba uburyo bw’igice gisanzwe cy'uburyo itorero rikora.

(d) Iyo byikora ubwabyo mu buryo buhererekanya. Guhindura abantu abagishwa kuboneye ntigushobora kubaho mugihe bitikora mu buryo buhererekanya. Ni koko, ntibikomeza gusa, ahubwo ni uburyo bwiyagura. Biba iyo umuntu umwe (mu runana umuyoboke aba arimo) aje kuri Kristo, hanyuma uwo muyoboke mushya akagira urunana rwe ubwe n'ubumwe n'inshuti ze n'abavandimwe be batari muri Kristo. Ni uburyo busanzwe bwo kugwiza abakizwa.

      Intambwe ndwi mu guhindura abantu abigishwa

Buri munsi abantu bahura n'abandi bafitanye ubumwe bukomeza, abenshi muri bo baba batari bagezwaho Ubutumwa Bwiza, iyo bakijijwe, bakaba badakura mu bya gikristo. Aba bantu ni bo bagize oikos yacu, urunana rw'inshuti n'umuryango wacu. Uyu uhinduka umuryango mugari wacu kandi tugira uruhare kuri bo. Ni usoma mu Isezerano Rishya uzabona ko Ubutumwa bwamamazwa neza mu bumwe abantu bafitanye. Igihe Andereya yari amaze kwumva iby'Umukiza yahise ajya gushaka mwene se Simoni Petero. Filipo yahise abwira inshuti ye, Natanayeli. Matayo yatumiye inshuti ze ku ifunguro, zari na zo abakoresha b'ikoro. Kandi ni iki wa mugore wo ku iriba yakoze? Yahise asubira mu mudugudu abwira inshuti ze. Biragaragara ko uburyo buboneye bwo kuvuga Ubutumwa ari ukujya ku bo dufite icyo duhuriyeho

Twabagezaho Ubutumwa Bwiza dute? Ba Arns batanga intambwe ndwi zo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri abo bantu. Izo ntambwe zigaragara mu gitabo cyabo cyitwa, Umugambi wa Databuja wo Guhindura Abantu Abigishwa.

    1. Menya umuryango mugari wawe, urunana rwawe

Suzuma abantu uhura na bo mu bugingo bwawe bwa buri munsi. Reba abantu muri buri gice gikurikira: isano muhuriyeho, ubucuti muhuriyeho, n'abo muhuriye ku byo mufatanije.

Abo bantu mufitanye isano y'amaraso cyangwa kubwo gushyingiranwa ni bo bagize abo muhujwe n'isano mu muryango mugari wanyu. Umuryango wo hafi w'umuntu ugizwe n'uwo bashakanye n'abana. Ku wundi, hashobora kubamo ababyeyi, bene nyina, cyangwa bashiki na basaza b'umuntu. Abandi bagize umuryango, nka babyara b'umuntu, ba nyirasenge b'umuntu, ba nyirarume, abo kwa sebukwe w'umuntu n'abamukomokaho, abishywa, ba sekuru na ba nyirakuru b'umuntu bashobora kuba abagize umuryango mugari.

Inshuti zo hafi na zo ziri mu bagize umuryango mugari. Binyuze mu bucuti uhuriyeho n'abandi, mushobora kumenya abantu musangiye imigambi n'ibyo muhura na byo, ibyishimo n'imibabaro. Aba ni inshuti mugirana ibiganiro imbona-nkubone cyangwa kuri telefone. Abo utumira mu gikari iwawe ngo musangire ibyo kurya cyangwa ngo muganire, abo wifuza kubana na bo, bose ni abagize ubucuti muhuriyeho bo mu muryango mugari wanyu.154

Biragaragara, hari ibindi bice by'abantu duhura na bo mu bugingo bwa buri munsi, abantu tubwirana amakuru y'imiryango, cyangwa iby'amakuru agezweho, iby'imikino, ibyo guteka, n'ibyo kurera abana. Aba bose ni abagize umuryango mugari wacu. Icyo dukeneye rero ni ukumenya no gukora urutonde rw'umubare w'abo bantu (6-10) maze tukemera ko aba ari bo bagize urunana rwacu, umuryango mugari wacu.

    2. Menya uko buri muntu mu bagize umuryango mugari ateye

Franklin D.Roosevelt yari yarabigize akamenyero kugira inshuti ye bwite umutegetsi wese bahuraga. Mbere y'uko umuyobozi w'umunyamahanga aza kumusura, Perezida Roosevelt yabanzaga kumenya ibyo uwo muntu akunda, inyungu ze zihariye, n'ibintu yitaho kurusha ibindi. Iyo uwo “mudipolomate” na Perezida bahuraga, babanzaga kuganira mu buryo bumenyerewe, bwa politiki. Ariko nyuma ikiganiro cyarahindukaga. Perezida yashoboraga gushimagiza uwo “mudipolomate” ku byo yaba akora neza byose, noneho akerekeza ikiganiro ku byo uwo “mudipolomate” akunda n'iby'inyungu ze, maze akamutegera amatwi yitonze igihe uwo “mudipolomate” yavugaga. Mu buryo buboneye bwo kumwitaho, Roosevelt yatangiraga ubucuti bwamaraga igihe cyose cy'ubugingo bwe.

Kumenya umuntu mu buryo burenze ibimuvugwaho, niba yarashatse cyangwa se ari ingaragu n'icyo akora ni bumwe mu buryo bwo guhindura abantu abigishwa.155

Bivuye mu mutima w'urukundo, ubu ni uburyo bwo kugira ibihuriweho na benshi nk'ikiraro cyo kwita ku bantu no gutangira ubumwe mu kubamenya neza mu nyungu zabo, ibyo bitaho, imitwaro, n'ibyo bakunda. Mu gukora ibi, twiga ibyerekeye ubugingo bw'Umwuka n'ibyo kwizera. Mbese bakunda iby'Umwuka? Ni ibiki basobanukiwe kuri Bibiliya ku byerekeye Yesu Kristo, n'ubugingo bwa gikristo? Mbese bakiriye Kristo nk'Umukiza wabo nk'uko Ibyanditswe bivuga? Niba batizera Kristo, icyo kumenya cy'ingenzi mu mibereho yabo ni ukumenya igituma batarakizwa.

Ushobora kutabonera igisubizo ibi bibazo byose. Niba atari byo, aha ni umwanya w'ingenzi wo gutangira kubahindura abigishwa ugatangirira ku kumenya umuntu mu buryo bufite akamaro.156

    3. Ha intumbero iboneye aho ushyira imbaraga zawe

Mu gihe usubira mu mazina y'abo mu muryango mugari wawe, ushobora gushaka gutoranyamo abantu benshi mufitanye ubumwe busanzwe, bushyushye. Ni abantu mubana neza. Ushimishwa no gukorana na bo kandi mufitanye inyungu muhuriyeho. Aba bantu bashobora kuba ari abantu ubona ko bakwakira Ubutumwa vuba kandi bashobora kwemera kwinjira mu itorero ryanyu.

Umubare w'abantu ushobora kwibandaho ushobora guterwa n'igihe ukoresha ngo usangire na bo iby'urukundo rw'Imana. Nk'urugero, umutegetsi ukomeye uhorana akazi kenshi, ashobora kubona igihe cyo gukorana n'umuntu umwe cyangwa babiri mu mwanya umwe, mu gihe umuntu uri mu kiruhuko cy'iza-bukuru ashobora mu buryo bumworoheye kwibanda ku batarakizwa batandatu cyangwa barenga bo mu muryango mugari wabo.157

Ikivugwa aha ni ugusengera kumenya umuryango mugari wawe maze ugatangirana n'abo ushobora kuba ufitanye na bo umubano wo hafi, nk'uko Andereya yashatse mbere na mbere umuvandimwe we, Simoni (Yohana 1:40-41). Muri rusange, hamwe n'abandi, dukeneye igihe cyo guhembera ubucuti, kwerekana urukundo rwa Kristo, no gushyira imbere ukwiringirwa kwabyo. Birumvikana ko mu bihe bimwe na bimwe Imana ifungura umuryango w'umutima w'umuntu hadakoreshejwe ubu buryo, kandi dukeneye gusobanukirwa no kwemera ibintu nk'ibyo, ariko muri rusange, umuryango mugari wacu ni wo ukunze kwakira Ubutumwa vuba kuko abawugize bagira umwanya wo kubona urukundo n'imico by'Imana bikorera mu bugingo bwacu.

    4. Kora gahunda yo guhindura abantu abigishwa

Imburo zo mu Byanditswe z'uko dukwiriye gukora gahunda twitonze ikoreshwa cyane mu guhindura abantu abigishwa: “Buri gikorwa gishingiye ku guteganya mu bwenge, gikomezwa kubw’ukuri kwemerwa na bose n’inyungu kubwo gukomeza iby’igiciro” (Imigani 24:34). Kuzana inshuti n'abatari abakristo kuri Kristo, no kubayobora ku by'ubugingo bushya, bisaba ko twitanga byimazeyo. Ariko akenshi dukunda kwihutira mu ivugabutumwa ryacu tutabanjirije gusuzuma ibintu bidufasha gusohoza umurimo wacu neza.

Gahunda zacu zo guhindura abantu abigishwa zigomba gutangirira ku kumenya ibyo abantu bakeneye. Pawulo aravuga ati, “Kuri bose nabaye byose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe “(1 Abakorinto 9:22, Byavuye muri Bibiliya yitwa LB). Gahunda ziboneye zo kuvuga Ubutumwa zikeneye kwemera uburyo rukumbi abumva bakira kandi bitwara ubwabo imbere y'Ubutumwa Bwiza mu bugingo bwabo n'ibyo bakeneye.

Uburyo bwa Kristo bwo kugeza ku bantu iby'Ubwami bwari kwegera buri muntu ku giti cye. Bwari bushingiye ku bintu ubwirwa yashoboraga guhita asobanukirwa. Yahuriraga n'abantu aho bisanga. Yarabubahaga nk'abafite inyungu n'ibikenewe byihariye. Yasabye wa mugore wo ku iriba amazi yo kunywa. Yaciriye imigani yo kubiba no gusarura abari basobanukiwe n’ibyo bintu.158

Uko twubaka ibiduhuza, tukamenya uko umuntu (cyangwa abantu) ateye, tugashyiraho gahunda yo kubageraho, tugomba kuzirikana ko mu gusuzuma kwa nyuma, kugeza umuntu kuri Kristo, cyangwa umuntu kujya mbere mu kugendana na Kristo, ni umurimo w'Umwuka w'Imana. Ibyiringiro byacu by'ibanze bikwiriye kuba muri We, si muri gahunda zacu.

    5. Tunganya gahunda yo guhindura abantu abigishwa

Uko utangira gushyira mu bikorwa intambwe za gahunda yo guhindura abantu abigishwa (intambwe ya 4), menya kandi wemere ibiba mu bugingo bw'ugize Umuryango Mugari wawe. Hashobora kubaho igihe cyiza n'igihe kibi, uburyo bwiza n'ububi bwo gusangira na we urukundo rwa Kristo.

Dore inama zo gukarishya ubuhanga mu gushyikirana n'Umuryango Mugari:

A. Gutega amatwi witonze. Umuhanga muri Teolojia yaravuze ati: “Inshingano ya mbere y'urukundo ni ugutega amatwi”.159 Hafi buri wese avukana ubushobozi bwo kwumva. Icyakora, ubushobozi bwo gutega amatwi bugomba kwigwa no gukarishywa mu kubushyira mu bikorwa.

Mbese “Gutega amatwi witonze ni iki?” Ni ukwita ku byo undi muntu avuga aho kumutanguranwa mu byo ukeka aza gukurikizaho. Gutega amatwi witonze ni ukwishyira mu mwanya w’undi muntu. Ni ukureba ibintu uko biri aho kubireba uko tubitekereza. Gutega amatwi witonze ni ukwifatanya n'uvuga, kumwumva, no kutamucira urubanza.

Ikindi kigize gutega amatwi witonze ni uko wifata - uko umureba, kwikiriza n'umutwe, kumusekera umwumva. Inyigisho ku byo gushyikirana mu buryo buboneye yerekanye ko amagambo ubwayo atwara 7% gusa by'ibiganiro. Ijwi umuntu ayavugamo ritwara 33%. Ariko ibitavugwa nk’ uko umubiri witwara, bigatwara 55% by'ibiganiro.160

Gutega amatwi twitonze ntibigira gahunda ihishe. Gutega amatwi ntibishingiye ku guhindura ikiganiro mwo iby'Umwuka ku wo mugihura ubwa mbere. Ahubwo, gutega amatwi witonze ni ukwumva inzozi n'ibyifuzo by'utari umukristo; gutahura ibyo akeneye n'ingorane ze; no kugira ikigero cyo kumwumva cyubaka kwubahana no kwifatanya na we.

B. Kwiyumvisha agaciro k’ ibikenewe. Urukundo rw'Imana ni rwo soko nkuru yo kubonera umuti ibikenewe ku isi. Menya ibikenewe mu bagize umuryango mugari wawe. Ubumwe bwo hafi kandi bufite umumaro ni ukubwirana ibyo duhura na byo: ibyishimo, imibabaro, kunesha, kuneshwa, kurakara, gushavura. Akamaro k'ubusabane no kwizera mu itorero bikunze kugaragarira mu byo duhura nabyo mu bugingo. Ibikenewe mu bugingo bwawe iwawe cyangwa mu bugingo bw'abagize umuryango mugari wawe, byerekana kwizera Kristo kwanyu, kugereranya iby'uhura na byo n'ibyabo, no kuvugana ku gisubizo Kristo atanga. “Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye; ibyo yaduhaye byose”.(Yesaya 63:7 KJV).

C. Kumenya ibihe byiza byo kwakira Ubutumwa. Urukundo rw'Imana no kutwitaho biba byiza kubivuga cyane cyane mu bihe by'ihinduka mu mibereho (nko gushyingiranwa, kuvuka k'umwana, imirimo mishya, ikiruhuko cy'iza-bukuru, n'ibindi), cyangwa ibihe bibabaje mu bugingo bw'abo mu muryango mugari wacu (urupfu rw'umwe mu bashakanye, kwahukana, ibihe bikomeye mu bashakanye, gukomereka, n'ibindi). Ibi bihe byitwa “ibihe by'amahindura.” Igihe cy'amahindura ni uburebure bw'igihe imyifatire isanzwe ya buri munsi y'umuntu binyurwamo n'ibintu bibi bikashyira mu bihe bidasanzwe. Iyo ikintu cy'amahindura giheruka kuba vuba k’umuntu, arushaho kwakira vuba imibereho mishya irimo na Kristo n'itorero.161

Niyo mpamvu ari ngombwa gukomeza gushyikirana n'abo mu muryango mugari wawe no kugira icyo ukora igihe bageze mu gihe cy'amahindura. Kumenya ibi bihe by'amahindura mu nshuti zacu zidakijijwe, no kugira icyo dukora mu kubereka urukundo rutwitaho rwa Kristo n'itorero, bishobora kuba intambwe y'ingenzi mu kubabona bahinduka abakristo b'abigishwa bashya.

Ibihe bitandukanye n'ibi na byo ushobora kubikoresha mu bikorwa byawe byo guhindura abantu abigishwa. Ni ukuvuga ko, abagize umuryango mugari bari mu bihe bidahindagurika, bafite ingorane nke cyangwa ibintu bike bidasanzwe binyura mu bugingo bwabo, ntibakunze guhinduka abigishwa. Akenshi uburyo rukumbi bwo kugeza Ubutumwa ku bo mu muryango mugari batitabira ukwizera Kristo ni ugutahura “igihe cy'amahindura,” igihe kwakira Ubutumwa kwabo kuba ari kunini, maze bagasubizanya urukundo mu gusangira urukundo rwa Kristo.

D. Igihe gikwiriye. Ikintu cya kane cy'ingenzi mu kwita mu buryo buboneye ku wo mu muryango mugari wawe ni igihe gikwiriye. Igihe ubwirira abandi iby'urukundo rw'Imana n'imibereho ya gikristo ni ingenzi kimwe n'ibyo uvuga. Umuhamya uboneye ni igihe gikwiriye. Urugero: igihe Fred yasobanuriraga Chuck ingorane z'umukobwa wabo mu mikino ngorora-ngingo, cyabaye umwanya mwiza ngo Chuck agereranye uko kwizera kwamufashije mu bihe nk'ibyo. Igihe cyari cyiza ngo Chuck avuge uko itorero ryamufashije maze abwira Fred uburyo bwa gikristo bwo kurangiza ikibazo gikomeye yari afite.

E. Amagambo yumvikana. Gusangira ukuri n'inyungu tubonera muri Kristo mu magambo yacu ya buri munsi, mu byo duhura na byo bya buri munsi, bituma abantu bizera ko kwizera Kristo ari uburyo rukumbi bw'ingenzi k'ugize Umuryango Mugari wacu. Igihe uvuga iby'ukwizera, n'uko kwahinduye ubugingo bwawe, jya uvuga mu magambo umuntu yumva. Kubwira inshuti yawe itarakizwa ibyakubayeho bituma imenya ko ubumwe ufitanye na Kristo bufite uruhare rukomeye mu myifatire n'ibikorwa byawe mu mibereho yawe ya buri munsi. Pawulo yabwiye abakristo b'i Kolosi ati: “Mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze, mucunguz'uburyo umwete. Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana, risiz'umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:5-6).

Buri gice mu byavuzwe haruguru aha kibafasha gusobanukirwa no gusubiza neza kurushaho ku byo abo mu muryango mugari wanyu bitaho.

    6. Sengera buri gihe kandi mu buryo bwihariye buri muntu wo mu muryango mugari

“Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete” (Yakobo 5:16).

Amasengesho agomba kuba umutima wo guhindura abantu abigishwa. Akamaro k'amasengesho ya buri gihe y'umuntu runaka ugize umuryango mugari ntikagomba gukabirizwa. Ni igice cy'ingenzi mu guhindura abantu abigishwa. Iyo iyi ntambwe y'ingirakamaro isuzuguwe, amahirwe yo kugira ngo ugize umuryango mugari aze kuri Kristo no mu itorero ni make.

Iyo umaze kumenya mu izina buri muntu mu bagize umuryango mugari, nk'igice mu bugingo bwawe bw'amasengesho, jya usengera buri wese muri bo mu buryo bwihariye ku bw'ibyo bakeneye. Saba Imana ngo urukundo rwayo rusakare muri mwe.

Uribuka ubusobanuro bwo “kutwitaho?” “Ni ukureka urukundo rw'Imana rugakwira mu bantu ruvuye muri wowe, cyane cyane abo mu runana rw'ubumwe bwawe.”

Mu masengesho, tuvuga ibyo dusabira buri muntu mu muryango mugari. Twagombye gusenga dukurikije ibyifuzo byihariye, imyifatire, n'uko ibintu bimeze. Byaba ari byiza igihe umuntu wo muryango mugari wacu nta wundi muntu uramuzana imbere y'Imana mu masengesho. Mbega ukuntu ari byiza kuba uwa mbere kugira uburenganzira nk'ubwo! Kandi ntibishoboka kuvugana n'Umwami buri munsi ku by'umuntu ngo unanirwe kumwitaho no gusangira na we ibyo uhura na byo.

Kimwe mu bikorwa by'ingenzi by'itorero ryitangiye gufasha abarigize guhindura abantu bo mu muryango mugari wabo abigishwa ni amasengesho ya buri gihe abakristo basengera buri muntu mu bagize umuryango mugari. Rev. Wayne McDill, Pasitoro w'i Portland muri Leta ya Oregon, yavuze neza agira ati: “Imbaraga zikomeye zishobora kuza mu masengesho yawe igihe ufatanije n'abandi gusabira mugenzi wawe.”162 Yesu Kristo yatanze isezerano kuri ibyo “Ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru” (Matayo18:19).

Buri mukristo wese uri mu murimo wo guhindura abantu abigishwa ntakwiriye gusengera abatari abakristo bo mu runana rwe gusa, ahubwo n'abandi bihariye bo mu yindi miryango migari. Kubwirana ibyo gusengera, gusaba Imana ngo ikumenyeshe ibikenewe gusabirwa, no kuyishimira ku bisubizo ni ngombwa mu ruhare rwa buri muntu mu guhindura abandi abigishwa.

    7. Emera ko hari icyo ugomba abandi n'Imana

Intambwe ya nyuma y'ingenzi mu guhindura abantu abigishwa ni uguterana buri gihe n'abandi bakristo bari mu murimo nk'uwo. Uko muvugana ku by'intego n'ibyo muhura na byo mu materaniro ya buri gihe, muzabona gufatanya, ubusabane, no kugira icyo buri wese agomba undi.

Nta bumwe bwita ku bandi bw'ugize umuryango mugari n'abandi bawugize buzahwana n'ubw'undi. Bityo, kubwirana kunesha no kuneshwa byacu bishobora kwigisha cyane buri mukristo uwurimo. Iby'imbere mu muntu bifasha mugenzi we gusobanukirwa. Kandi n’ amahirwe yo kugira ngo umuyoboke akomeze n'umwete guhindura abantu abigishwa birushaho kwiyongera iyo umuntu ari mu matsinda ahoraho nk'ayo.

Muri ayo manama, abayoboke babwirana ibyo bagomba gusabirana cyangwa gusabira buri muntu mu muryango mugari wabo. Ibi bihinduka ibyo gusabirana muri iryo tsinda ryose. Byongeye, iyo amasengesho yasubijwe nabyo barabibwirana maze ibyo bikaba umwanya wo guhimbaza no gushima Umwami.

Gusabira inshuti zo mu yandi matorero ni ikintu gitera inkunga kandi gituma muri ibi bihe byo kuba hamwe. Gushimira Imana kubera kuduha umwanya wo kwerekana urukundo n'Ijambo byayo kubwo kwita ku bandi mu kubahamiriza bifasha abayoboke gukomeza umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa, bikaba umwanya ukomeye mu bugingo bwa gikristo. Uko abakristo basaba Imana ngo ibayobore, ibahe ubwenge, kwisuzuma, no kwumva abandi, ni ko bubaka ibyiringiro no kugira umumaro mu kuba abahagarariye urukundo rw'Imana. Ibi bihe byo gusengera hamwe ni igihe cyo kwerekana ko bakeneye, bifuza, kandi bafite ibyiringiro by'ububasha bw'Imana mu kuyobora abantu bayo.

Abayoboke b'itorero bashobora kugirana ubufatanye bamwe basengera abandi. Buri wese akemera gusengera uwo bafatanije n'abandi bantu bo mu muryango mugari. Guhindura abantu abigishwa biterwa inkunga mu buryo bukomeye n'uko buri muyoboke agira umutwaro wo kuzana abandi imbere y'Imana buri munsi mu masengesho.

Umwanya wawe. Umuyobozi w'Itorero rimwe yaravuze ati, “Niba wowe na njye tugomba kwishimira umwanya tubona wo guhindura abantu abigishwa, tugomba kujyana ubuhamya bwacu duhereye inyuma y'urusengero rwacu no mu baturanyi bacu. Ibishimisha kurusha ibindi mu bugingo biboneka mu guhamiriza abandi ibyo Kristo akorera mu bugingo bwacu iyo turi mu mirimo isanzwe ya buri munsi.163

Ese birashoboka kubona ubugingo bw'inshuti, abavandimwe, abo dufatanije buhinduka by'ukuri iyo babona ibitangaza by'urukundo rwa Kristo? Ese ushobora, “nk'umukristo usanzwe”, kugira uruhare rw'ingirakamaro kandi rufite intego mu kugeza abo bantu ku rukundo rwa Kristo? Igisubizo kiranguruye ni ukwikiriza ngo, “YEGO”. Wabishobora! Mu kuri, ushobora kuba ari wowe muntu ushobora kurusha abandi kwereka abagize umuryango mugari imbaraga za Yesu Kristo zidukuraho umutwaro.164

      Guteza imbere gahunda yo kugera ku runana rwa Oikos (inzu) yacu

Ndavuga bike mubijyanye n’ibi kuko ibyinshi byiyumvikanisha ubwabyo. Byongeye kandi, ndashimira ba Arns ndetse n'igitabo banditse cyitwa, The Master’s Plan for Making Disciples (Umugambi Wa Databuja Wo Guhindura Abantu Abigishwa).165

    Kwita ku bandi

Nta kintu dukora cyagira ubuhamya n'ingaruka nziza ku buryo bugaragara nko kwerekana urukundo rwa Kristo, kwita nyakuri ku muryango mugari. Ahubwo se abantu batekereza iki ku bintu by'ingenzi bitera ubuhamya imbaraga? Akenshi dukunze kubona ko abenshi mu baza imbere ari abateguye neza ibyo bashaka kuvuga, abajyampaka kabuhariwe ndetse n’abitwara neza. Umuhamagaro w'Imana ugomba kuba inzira igeza ku bandi.

    Gushimangira imibanire myiza mu bantu

Twashimangira dute imibanire myiza n'abantu? Mu kugira uruhare mu bugingo bwabo kubera ibyo duhura na byo bisa n'ibyabo. Nimutekereze ukuntu Umwami yahinduraga abantu mu kwicarana na bo basangira, kimwe n'ibindi byabahuzaga. Tugomba kwiha umwanya wo gukora ibyo bintu bituma ubukristo buhesha agaciro imibanire myiza mu byo twakora harimo imikino, amashyirahamwe yo mu ngo, ibyo kurya mu gikari cy’umwe, gusangira ibya saa sita, kunywera hamwe icyayi mu kiruhuko, gufashanya n’umuturanyi mu mushinga runaka nko kubaka cyangwa gusana uruzitiro, guhinga mu busitani, n'ibindi binyuranye.

Duhere k'ubushakashatsi bw’ingirakamaro166 bwakozwe ku Bakristo. Hatoranijwe magana abiri na mirongo ine (240) bakora umurimo bashishikaye mu itorero. Byongeye, itsinda rya kabiri rigizwe n’abandi bantu 240 baguye bagata idini (bari gufata icyemezo ariko kuva icyo gihe ntibagira icyo bakora). Itsinda rya gatatu ry'abantu 240 ryo, ryaherukaga kugezwaho Ubutumwa ariko ntibafata icyemezo gikwiriye. Mu kubaza aba bantu 720 buri muntu ukwe, buri wese yasabwe kuvuga niba uwabagejejeho Ubutumwa yamufata nk'“inshuti,” “umucuruzi,”cyangwa “umwarimu.”

Ibyavuye muri iryo suzuma byatanze imisozo itangaje: Abantu bafashe uwabagejejeho Ubutumwa nk' “inshuti” bari hafi y'abakristo bashya bashishikaye mu itorero bose (94%). Ku rundi ruhande, ababonye uwabagejejeho Ubutumwa nk'“umucuruzi” kenshi bafataga icyemezo, ariko hanyuma bagahita bacika intege ari benshi (71% bacitse intege nyuma). Mu kurangiza, abamubonye nk' “umwigisha” muri rusange n'abatarashatse gufata icyemezo (84% bavuze ngo nta shimwe). Ingaruka ziragaragara. Umuntu utarakizwa ufata imibanire yanyu nk'iy' “inshuti” akunze gusubiza ku rukundo rwa Kristo kurusha umuntu ukubona nk' “umwigisha” - wigisha ku by'inyigisho y’amahame, icyaha, ukwifata neza; cyangwa nk' “umucuruzi” - ugerageza kubemeza gufata umugambi runaka.

Isoko ikomeye yawe mu guteza imbere ubucuti bw'ingirakamaro no kwita ku bandi iri mu kuba wowe - uko usanzwe utishushanya. Amagambo, “Sintunganye, narababariwe gusa” arimo imyifatire ifite ubuzima bwiza mu kwemera ibyo buri muntu ateshukaho...167

    Gukoresha abandi bantu bagize mubiri wa Kristo

Ubugingo bwa gikristo ni umuryango ukorera hamwe kandi ukeneye ubushobozi n'imfashanyo by'umubiri wa Kristo hamwe n’impano z’ingingo zawo.

Isoko imwe ikomeye mu guhindura abantu abigishwa iboneka mu itorero ryawe usangiye n’abandi bayoboke, cyane cyane inshuti zawe za hafi. Gutera inkunga no kwubaka ubusabane bwihariye mu bo mu muryango mugari wawe n’abandi bakristo b’inshuti zawe mu itorero ryawe ni uburyo buboneye bwo kugeza ku nshuti zawe zitarakizwa uburyo butandukanye Kristo akorera mu bugingo bw’abantu.168

Ni ku buhe buryo wowe ufasha ubusabane hagati y’abo mu muryango mugari wawe n’abandi bo mu itorero gusagamba, gukomera? Guteranira iwawe, cyangwa ahandi hatari mu rugo muteranijwe n’ikintu runaka byatuma hazamo abakristo n’abatari bo...169

    Gushimangira uguhamya kwacu

Pawulo yabwiye Abakolosayi ngo ubuhamya bwabo bube nk’ubusize umunyu (Abakolosayi 4:5-6).

UbwoYesu yigisha abigishwa be kuba abarobyi b'abantu yakoresheje ingero nyinshi. Uhereye kuri Nikodemu, umuyobozi mu by'idini wabwiwe ko yari akeneye kuvuka ubwa kabiri (Yohana 3:3), ukagera kuri wa mugore w'Umusamariyakazi wingingiwe guhabwa amazi y'ubugingo buhoraho (Yohana 4:14), no kuri cya gisambo ku musaraba cyasabye kwibukwa gusa igihe Kristo azagerera mu bwami bwe (Luka 23:42). Buri rugero rwerekana ibikenewe bitandukanye, rwerekana ubufatanye butandukanye, rukoresha amagambo atandukanye, rutanga igisubizo gitandukanye. Buri rugero rwari rukumbi.170

Mu gihe uburyo dukoresha butandukana kubera abantu batandukanye, hari ibintu bimwe bigomba kuba mu buhamya bwacu, cyane cyane nk’ibijyana n’Ubutumwa Bwiza. Ibi bikurikira ni bimwe mu bihurirwaho bigomba kuboneka iteka:

(1) Imimerere y’umuntu: Ibyanditswe byemeza ko abantu bose ari abanyabyaha, kandi ko icyaha ari cyo kibatandukanya n’Imana (Yesaya 53:6; 64:6; Abaroma 3:9-23).

(2) Igisubizo cy’Imana: Igisubizo cy'Imana ku ngorane z’umuntu kiboneka muri Yesu Kristo n’umurimo We. Ni We tugomba guhanga amaso. Intego igamijwe ni ugutuma abantu bamenya ibyo bakeneye no gushyira ibyo bakeneye muri Yesu Kristo wabacunguye, akabapfira hanyuma akazuka ngo yihamye ahamye n’umurimo We (Yohana 3:16-18; 36;Abafilipi 3:8-9; Abaroma 3:23-26; 1:4; 4:25-5:1).

(3) Aho gutangirira: Ingero z’ivugabutumwa mu Isezerano Rishya zari zitandukanye kubera ko zatangiranaga no kumenya ibyo bakeneye buri muntu ku giti cye n’ubwo ibyari bikenewe kuburyo budasanzwe byari kuva ku kwiyizera ukagera ku kwizera Kristo mu kwemera kwawe.Umwami Yesu yayoboraga abantu ameze nk’igisubizo ku bibazo byabo ariko we agahera ku ngorane izo ari zo zose babaga bafite maze akazikoresha abereka urukundo rwe anabibagaragariza nk’ “inzira, ukuri, n’ubugingo” (Yohana 14:6).

(4) Igikoresho cy’Imana - abantu: Imana ishobora kugera ku bantu mu buryo bwinshi, ariko yahisemo gukoresha abantu (ibikoresho byo mu isi) ngo babe ibikoresho by’urumuri rwayo (2 Abakorinto 4:5-7). Kwihana ntikubaho mu cyuka. Filipo yaje gusobanurira Umunyetiopiya Ibyanditswe. Petero na we yaje gufasha Koruneliyo. Pawulo yaje gufasha Lidiya. Igihe abantu mu Isezerano Rishya baje ku gakiza, baje babitewe no kwemera kimwe no gufashwa n’abandi.171

(5) Ubutumwa: Niba tudasobanukirwa neza Ubutumwa uko Ibyanditswe bibuvuga, birumvikana ko twakwigisha Ubutumwa bw’ibinyoma butari nagatoUbutumwa nyabutumwa. Intumwa Pawulo yadusabaga cyane ko twamenya kandi tukigisha Ubutumwa nyakuri butagoretse Ubutumwa Bwiza bwa Kristo (reba Abagalatiya 1:6-10) ni ubutumwa bw’ubuntu, bw’agakiza buturuka ku kwizera Kristo wenyine. Isomo rikurikira rizakomeza kuvuga kuri ibi.

    Kwihangana

Dukeneye kwihangana no kwishingikiriza ku Mwuka w’Imana mu kugeza abantu aho bafata icyemezo ntakuka ku byerekeye kwizera Kristo. Mu gihugu cyacu gishingiye ku bucuruzi aho abantu bigishwa ko bakeneye guhagarika ibyo barimo; ntitugomba kubigenderaho ubwacu ngo twihutire gufata icyemezo. Gusobanukirwa Ubutumwa no gushyika ku gakiza ka Kristo mu kwizera ni umurimo ukorwa n'Umwuka wenyine (Ibyakozwe 16:14; 1 Abakorinto 3:6-7; 2 Abatesalonike 2:13-14).

      Urugero rw'ivugabutumwa (Yohana 4)

Ibyanditswe bifata abizera nk’abanyamuryango b’ishyirahamwe rimwe ryifatanije na Kristo. Dusangirira hamwe mu bugingo bwe, ariko tugomba no gusangira umurimo we ku isi. Turi intumwa ze zigomba gusangira urukundo rwe n’umugambi we w’agakiza tukava mu gihano cy’ibyaha kandi tugaca ukubiri n’iyoyoka nayo irimbuka. Ariko kugira ngo ibi bibeho, tugomba gusangira by’ukuri ubugingo bwe tukanagira ibyifuzo nk’ibye. Tugomba kubona ibyo abona ndetse nk’uko abibona.

Yohana 4 n’igitekerezo cy'Umwami Yesu ahura n’umugore kw’iriba ry’i Samariya ni urugero ruzwi na bose rw’ivugabutumwa, atari gusa kubera ko ari urugero rumwe mu zindi baduha. Hatwereka na bwa busabane Umwami yageragezaga asangira n’abandi iby’ubugingo bwe, kubera na none ko bidushishikariza uko abona ibintu muri iki gice. Yabwiye abigishwa ati, “Nimwubure amaso, murebe imirima, dore imaze kwera ikenewe gusarurwa.” Uku ni ukuduhamagarira kureba nk'uko Yesu areba. Muri iki gice Umwami yerekana ingingo enye z'ingenzi z’ ivugabutumwa ndetse n’ishakashakisha ry’abazimiye bivugwa muri iyi nyigisho:

  • Yari ayobowe n'Umwuka – “Yagombaga kunyura muri Samariya.”: Ibikoresho byacu.
  • Iki gice kirabyerekana, ku uburyo bwa oikos (umuryango):Uburyo bwacu n’ubwo Umwami atwereka ko mu gihe ivugabutumwa rikoresheje iyi nzira,Umwuka Wera ntiyatangwa mu murimo we wo kubiba imbuto no kuzisarura.

      Yerekanye ibyo gukomeza Ubutumwa butunganye kandi busobanutse: Ubutumwa bwacu.

  • Yagengwaga kandi agatwarwa n'intego ya Se: Intego yacu.
    Icyangombwa cy'ibanze

Icya ngombwa cy'ibanze cyari ukunyura muri Samariya (Yohana 4:1-26). Kristo yari ayobowe n'Umwuka (Umuyobozi wacu).

(1) Ananiriwe ku iriba

Imana.ikoresha ubumuntu bwacu, nk'umwanya (Yohana 4:16). Yesu yabonye kandi akoresha ikintu rusange cyaturutse mu by'ubumuntu bwe kandi yari ahuriyeho n'uwo mugore. Yakoresheje inyota nk'ikiraro ngo arenge ibyamutandukanyaga n'uyu mugore w'Umusamariyakazi. Icyo kintu rusange duhuriyeho n’iki mu by’ukuri?

Ikintu rusange ni uguhurira ku nyungu, imibereho y’ibihe yashize, ibyo duha agaciro - ikintu icyo ari cyo cyose abantu bashobora kuba bahuriraho cyashobora gukoreshwa nk'intango mu gutangira ubusabane bwatuma habaho kugirirwa icyizere mu gusangira iby'Umukiza. Ikintu gihuriweho ni urufunguzo ku gutangira no gukuza imibanire myiza. Ariko akenshi ntitubona ikintu rusange duhuriyeho kubera ko gusa tutareba, cyangwa kubera ko duhumwa n'ibyo twifitiye mu mutwe nk'uko abigishwa batangazwaga no kubona Yesu avugana n'uwo mugore bari bameze (4:27).172

Imirongo ya 1-4. Kubera ko igihe cy'umusaraba cyari kitaragera, yavuye muri Yerusalemu kugira ngo yirinde impaka zidafite icyo zigamije z'Abafarisayo. Yashakaga kugera Galilaya. Yari afite inzira ebyiri yashoboraga kunyuramo. Yashoboraga kunyura muri Samariya ajya muri Galilaya cyangwa agakikira Samariya anyuze i Perea mu burasirazuba bwa Yorodani.

Ariko iki gice kitubwira ngo (umurongo wa 4), “Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.” “Yiyumvamo” ni ijambo ry'Ikigiriki dei, ritagira ruhamwa rivuga ngo, “ni ngombwa, umuntu agomba.” Harimo gutahura ubushake bw'Imana bushyizwe ku muntu. Ririmo igitekerezo n’icyumvikano cya ngombwa kiva mu mugambi wa Data wa twese kuri Kristo. Agomba kunyura muri Samariya. Ikibazo ni, Kkuki mu gihe iyi itari inzira isanzwe ku Muyuda, we atayihunze ngo yirinde kunyura muri Samariya? Reka mbahe impamvu ebyiri.

Ubwa mbere na mbere byari ngombwa kuko yari ayobowe kandi ategetswe n'Umwuka. Umwuka Wera yari yateguriye uwo murenge kumva Ubutumwa bwa Kristo. Umwuka Wera yari umukozi n'imbaraga byari inyuma y'ibyo Yesu yakoze (Matayo 4:1; 12:18-21, 28) byose byo mu Isezerano Rishya. Ni nk’umukozi n'imbaraga ziri inyuma y'ivugabutumwa riboneye (Ibyakozwe1:8). Reba ingero zikurikira:

  • Umwuka Wera ni We wayoboye Filipo ku Munyetiopiya.
  • Umwuka Wera ni We wohereje Pawulo na Barunaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw'ubumusiyoneri.
  • Umwuka Wera ni We wategetse Pawulo kuva muri Aziya ngo ajye i Makedonia.

Niba tugomba kuba abantu bavuga ubutumwa mu buryo buboneye, tugomba kuba abantu bagengwa n'Umwuka, bayoborwa n'Umwuka.

Ubwa kabiri, Umwami yagombye kunyura muri Samariya kubera ibitekerezo byo kunenga Samariya byariho icyo gihe n'uko Abasamariya babonaga Abayuda, abigishwa baturukagamo, uko baribateye ukwabo. Ibi byagombaga gukosorwa. Kristo yaje ku bw'ab'isi bose, ku bw'abasuzuguritse n'abaciwe. Niba abigishwa Be baragombaga gukora umurimo We amaze kugenda, bagombaga kubona ibintu nka We no kugira umugambi nk'uwe. Ni cyo cyatumye Umwami anyura muri Samariya kugira ngo ageze Ubutumwa ku bo muri uwo mudugudu no kwigisha abigishwa Be amasomo y'ingenzi.

Imirongo ya 5-6. Kuba yari ananijwe n'urugendo, abira ibyuya kandi anyotewe, Umwami yaje ku iriba rya Yakobo gushaka amazi n'ikiruhuko. Yari ahari kubera impamvu za kimuntu, ariko n’ubwo bumuntu bwamubereye ikintu rusange, ikiraro cyangwa akayira katumye agirana ubusabane n'abandi kamubera uburyo bwo kugera ku bantu bari bakeneye ubugingo bwe.

Dukwiriye gusobanukirwa ibi. Dufite ibintu byinshi duhuriyeho n'abantu badukikije kandi buri kintu gishobora kuba uburyo bwo kuduhuza nabo niba tugomba kuba abita kandi bakumva abandi nk'abantu; niba tugomba kwubura amaso yacu ngo tubone imirima imaze kwera ngo isarurwe.

(2) Gutanga ubuhamya ku iriba

Imana ishaka kudukoresha mu gukunda no kuzana abantu kuri Yo (Yohana 4:7-26; reba Yohana 17:18)

Mu kwerekana uburyo butandukanye Yesu yakoreshaga mu ivugabutumwa, uburyo bwe bwo gutangira ikiganiro n'umugore ku iriba bukunda kubugereranya no guhura kwa Yesu na Nikodemu Nikodemu yari afite umuco, afite imbaraga, ari n'Umuyuda ukiranuka. Uyu mugore ntiyari azwi kandi yari umunyamisozi n'inkozi y'ibibi y'Umusamariya. Ariko Umwami abitaho bombi kandi abiyereka nk'amazi y'ubugingo.

  • Uku guhura kutwibutsa ko Umwami yita kuri buri wese (yaje gukiza abanyabyaha kandi muri abo turimo twese hadakurikijwe idini, ubwoko, igitsina, cyangwa imyifatire).
  • Uku guhura kutwereka ukuntu Umwami yakoresheje ibintu rusange ngo ace inzitiro z'umuco, yerekane ko yita ku bandi, kandi intego ye ya nyuma ngo ageze ubugingo ku Mukiza.

Umurongo wa 7. Ugusaba amazi kwe. Reba ukuntu anyuranya n'imigenzo n'umuco n'idini agakoresha ikintu rusange cyo gukenera amazi ngo uwo mugore abashe kumwumva kandi yite ku byo avuga kugira ngo abashe kumugezaho Ubutumwa n'uwo yari We n'icyo yashoboraga kumukorera.

Umurongo wa 8. Ukutahaba kw'abigishwa Be. Ntibari bahari icyo gihe, ariko ibi byababereye imfasha-nyigisho igihe bahageze.

Umurongo wa 9. Igisubizo cy'uwo mugore. Yatangajwe n'uko yamusabye. Yari anyuranije n'umuco w'Abayuda. Edwin Blum yaranditse ati:

Muri Bibiliya ya NIV hari ibindi bisobanuro by'interuro y'Ikigiriki n'ijambo synchrontai (“gufatanya” cyangwa “gukorera hamwe”): Abayuda ntibakoresha ibikoresho byo ku meza byakoreshejwe n'Abasamariya. Ibi bisobanuro bishobora kuba ari byo. Itegeko rya ba Rabi ryo mu mwaka wa 66 nyuma y'ivuka rya Kristo ryavugaga ko abagore b'Aabasamariyakazi bahora mu mihango y'abakobwa bityo bakaba banduye iteka. Bityo, Umuyuda unywereye ku kibindi cy'Umusamariyakazi yagombaga kuba yanduye.173

Umurongo wa 10. Igisubizo cy'Umwami - Igisubizo cye cyari nk'igisakuzo kimutera gutekereza kurushaho.

Ni nk'aho yari avuze ati, “Gutangara kwawe kwarushaho kuba kwinshi umenye uwo ndi we. Wowe si jye wagombye kukubaza!” Ibintu bitatu byagombaga kumutera kwibaza: (1) Ni nde? (2) Impano y'Imana ni iyihe? (3) Amazi y'ubugingo ni iki? “Amazi y'ubugingo” mu gisobanuro kimwe ni amazi adudubiza, ariko mu bundi buryo ni Umwuka Wera (Yeremiya 2:13; Zekariya 14:8; Yohana 7:38-39).174

Igihe mfite n'intego yanjye muri iyi nyigisho ntibinkundira gukomeza ariko iki gice cyuzuyemo amahame y'ivugabutumwa ry’umuntu umwe-kugiti cye. Umugambi wacu n'imwe mu ntego z'iki gice, ni iyo kumva no kubona uko Umwami abona ibintu - kureba nk'uko Kristo areba. Abantu bakeneye Kristo baradukikije. Dukunze guhura na bo hafi ya buri hantu tujya hose, ariko sinzi ukuntu tuba nk'impumyi ntitubone ko ari ab'urukundo rw'Imana kandi ntitubone ko Imana ishaka ko tubazana tukabageza ku Mukiza - jye na we (Yohana 17:18).

Umugambi wa Kristo mu isi ugomba kuba umugambi wacu. Ariko kugira ngo bibeho, tugomba kubona ibintu nk'uko abibona, tugomba kureba nk'uko areba, kwita ku bantu nk'uko abitaho, no kwitangira icyo We yitangira. Yesu yitaga wese-wese ku by'Imana, kandi kubera ibyo, yitaga wese ku bantu.

Bityo, kuba yarayoborwaga n'Umwuka w'Imana, Umwami yakoresheje iki kintu ngo afashe twe n'abigishwa kubona nk'uko abona. Arashaka gukiza uburwayi bw'amaso yacu ngo duhumuke tubashe kubona 20/20 iby'isi, duhereye ku bo duhura na bo buri munsi. Dukunze gushaka kureba kure. Dushobora kubona ko hakenewe abamisiyoneri muri Afurika (iyi ni ishusho yo kureba kure), ariko iyo tuje kuri oikos yacu, abaturanyi bacu, abo dukorana ku kazi, abana bo mu rupangu, cyangwa abo mu gace tubamo, ntitubabona. Tureba n'ibikezikezi. Ntitubabona nk'abantu bari mu kaga bakeneye Umukiza n'urukundo rwe.

Mu ishuri ry'abagabo ryo guhindura abantu abigishwa, umwe mu banyeshuri nigishaga, dore ko hashize imyaka myinshi, yasabye gusabirwa ku byerekeranye n'akazi ke kari gatangiye kumubera ikibazo kuko umukoresha we yakoreshaga igitugu. Umu mugabo kandi yasabagako uburakari bwe bwarangira. Ariko namubwiye ko guhinduka kw'imyifatire y'umukoresha we gushobora kuba kwaratewe n'uko yamubabazaga kandi ahari Imana yarashakaga kumukoresha ngo yigishirize mu bugingo bw'uwo muntu. Namubwiye ko, mu kwishingikiriza ku Mwami, akwiriye kuzashaka umwanya akamubaza niba byose bigenda neza. Yashoboraga kumubwira ko abona yarahindutse maze akamubaza niba hari icyo yashoboraga kumufashamo. Iryo joro twese twasabiye uwo mukoresha we maze uyu mwene Data akoresha ubwo buryo mu cyumweru maze nyuma agaruka mu ishuri mu kindi cyumweru ashimishijwe n'uko bitari byahinduye imikorere yo ku kazi gusa, ahubwo byamufunguriye inzira yo kubasha kubwira umukoresha we ibya Kristo. Aha nashakaga gusa kubereka ukuntu imirima yeze kandi ikeneye gusarurwa.

    Icyangombwa cya kabiri

Icyangombwa cya kabiri ni ukwerekwa (Yohana 4:27-38)

(1) Gutangara kw'abigishwa

Muri uku guhura n'umugore w'Umusamariyakazi, Umwami yanyuranije n'imigenzo kandi avuguruza amategeko y'Abayuda n'Abasamariya. Reba igisubizo cy'uwo mugore muri Yohana 4:9. Ibyanditswe mu Kigiriki birashimangira. “Ko uri Umuyuda, nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute? Amagambo “Uri” na “uransaba” mu Kigiriki arakomeye kandi yasaga n'aho abujije Kristo kugira ikindi amubwira kuko yari Umusamariya byongeye w'umugore. Amagambo y'uwo mugore yari ayo kumwisekera no gusuzugura. Lightfoot yavuze amahame ya ba Rabi ati, “Ntihakagire uvuganira n'umugore mu nzira, oya, keretse ari umugore we.”

Ariko dushobora kwibaza tuti “ni iki cyamubwiye ko Yesu yari Umuyuda n'icyabwiye abigishwa ko uwo mugore yari Umusamariyakazi?” Edersheim, umuhanga mu mateka y'Abayuda, yerekanye ko aho inshunda za Tallit y'Abasamariya zirangirira hagiraga ibara ry'ubururu, mu gihe izambarwaga n'Abayuda zahagiraga ibara ry'umweru.175 Ahari no mu maso kimwe n'imvugo ntibyasaga.

Ikizwi ni uko, Kristo, abigishwa babonaga nka Rabbi, umwigisha w'amategeko, yavuganaga n'umugore mu ruhame kandi umugore w'Umusamariyakazi! Ibi byarabatangaje, ariko kubera ko bubahaga Umwami, nta n'umwe wabimubajije.

Ibyo babonye nk' ubusazi We yabibonye nk' umurimo w'Imana. None biratwigisha iki twe ubwacu? Bitwibutsa ukuntu umuco wacu n'uko ducira abandi urubanza kubera imyambarire yabo, ibara ry'uruhu, imico itandukanye, cyangwa se ibyo bitandukanya bindi uko biri kose, bishobora kuduhuma amaso ngo tubone ibyo bakeneye n'uruhare rwacu nk'abahagarariye Ubutumwa. Abantu nk'abo ntitubabona.

Ku byerekeye kubona abo bigize intaboneka kuri twe, Frank Tillapaugh yabivuzeho ibi bikurikira:

Kimwe mu byahoraga bibabaza Umwami wacu ni uko abamukurikiraga batabonaga ibyo yabonaga. Icyo babonye muri Zakayo ni uko yari umukoresha w'ikoro mutoya usuzuguritse. Ariko Yesu yamubonyemo uwari ukeneye inshuti, kandi ikirenze ibyo, uwari ukeneye gukurwa mu byaha.

Ku iriba rya Yakobo umunsi umwe, abakurikiraga Yesu babonye umugore w'Umusamariyakazi wasaga n'uwashenjaguwe. Ariko Yesu yabonye ikiremwa muntu cy'agaciro, kibabaye kandi cyashoboraga kuba imbarutso mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza muri Samariya. Inshuro nyinshi yabonye ibyo abamukurikiraga batabonaga...

Umurimo ukomereye abagize itorero ryigenga ni ugufashanya kubona ibyiciro by'abantu ubusanzwe batabonaga mu bo babana. Nk'urugero, ibihumbi by'impunzi bishobora kwivanga n'abandi mu migi minini ntibigaragare. Nubwo bajya bavugwa mu binyamakuru rimwe na rimwe, abantu benshi, harimo n'abo mu matorero yacu, ntibakunda kumenya ko babaho.

Dukwiriye gushaka kureba ibyo Kristo yabonaga. Ntibipfa kuza gusa mu buryo busanzwe, habe no ku bizera. Dukwiriye kwibaza igihe turimo tugendagenda mu mujyi tuti, aba bantu ni ba nde? Mbese ni iki cyafasha umuntu kubagezaho Ubutumwa? Mbese haba hari ikintu Imana yaba integeka kubakorera?

Uburyo bumwe bushoboka bwadufasha kumenya ibyo abo mu mujyi bakeneye ni ukunyura mu mirima “tukabona nk'uko yabonaga” Urugero, muzajye kwicara mu cyumba cy'indembe cy'ibitaro bya leta byo mu karere mubamo, cyane cyane hagati ya saa tanu na saa kumi n'imwe (nibutse aha ko uvuga ari Umunyamerika). Mwitegereze uko abantu baza ari abafite ibikomere by'amasasu, ibikomere by'ibyuma, abanyoye urumogi rwinshi cyangwa abashenjaguritse. Muziyumvira n’ amatwi uko bajijinganya mu gutanga aderesi zabo cyangwa amazina ya bene wabo b’igisanira cya hafi. Rimwe na rimwe ntibaba bakinashobora no kuvuga amazina yabo ubwabo. Ngaho nimwibuke ko amazina yabo ari amwe ahabwa “umwizera wese” uvugwa muri Yohana 3:16.176

(2) Ugutumira k'uwo mugore

Amaze guhura n'Umukiza kandi amaze kwemera uwo ari We, umugore yasize ikibindi cye maze yihutira kujya mu mujyi gukwiza iyo nkuru (Yohana 4:28-30). Ese uku si ko na twe twagombye gukora tumaze kumenya Kristo?

Abantu benshi bahamya ko ubukristo ari ukuri kandi ko Kristo ari Umukiza, ariko ntibigira ingaruka ibahambira mu bugingo bwabo nk'uko byagombye kuba. Kubera kutagira abafasha abato mu gukura mu by'Umwuka, bisa n'aho ari ibintu bisanzwe. Reba umurongo wa 10. Niba koko tuzi by'ukuri impano Imana iduhera muri Kristo n'uwo ari We, Umwami n'Umukiza, niba tuguma muri We buri munsi , ni kuki tugomba gukomeza kubifata nk'ibisanzwe? Ni gute twagomba gukomeza kubaho tudafite ingaruka zitangaje zo kugira ubugingo buhinduwe? Niba tutabona ingaruka zihindura ubugingo byaba ahari biterwa n'uko tutamenye Umukiza by'ukuri, cyangwa tukaba tutaguma muri We ngo tugire ubugingo Bwe mu kubiyoborwamo n’Umwuka.

Ibi byatanze urugero rutangaje kandi rugaragara mu kwigisha abigishwa kimwe na twe.

(3) Amabwiriza y'Umukiza

Muri Yohana 4:31-38 tubona amagambo Kristo yavuze ku byerekeye iby’impamvu n'iby'agaciro (imirongo ya 31-34).

Umurongo wa 31. Kurya ni ikintu cya ngombwa mu bugingo kandi bitera ibinezaneza no kwishimisha mu migisha Imana yaremeye umwana w'umuntu. Kubera ko tubyishimira, abenshi muri twe dukora ku buryo tutabura ibyo kurya. Ariko mu kubikora, kandi kubera kamere-muntu yacu, ntidukunze gushishikazwa n’ibyo kurya n'ibinezaneza gusa, ahubwo dushishikazwa nanone n'iby'ubugingo bwose. Nk'uko Umwami wacu yatuburiye muri Matayo 6:31, dukunze guhangayikishwa cyane n’ibyo kuzarya cyangwa kuzanywa n’ibyo tuzambara.

Umurongo wa 32. Igisubizo cy'Umwami ntikivuga ko atari akeneye ibyo kurya cyangwa ngo ashimishwe n'ibyo kurya mu ruhande rw'umubiri. Yari abikeneye. Icyo bivuga ni uko hari izindi ngufu n'ibyifuzo bisumbije agaciro ibindi byose byayoboraga kandi bikagenga ubugingo Bwe.

Imana “yaduhaye ibintu byose ngo tubinezererwe,” ni ko Intumwa Pawulo atubwira (1 Timoteyo 6:17). Ibi bintu, icyakora, si ibyo yaduhaye ngo bitunanize cyangwa ngo bitugenge cyangwa biturangaze cyangwa ngo bitubohe cyangwa ngo biduhume amaso ntitubone ibyo Imana ibona n'umugambi wayo ku bugingo bwacu (reba 2 Petero 1:8-9).

Umurongo wa 33. Muri uyu murongo tubonamo kudasobanukirwa no gushoberwa kw'abigishwa. Ntibashyikiriye ibyo abona. Batekereje ko avuga ku byo kurya by'umubiri mu gihe We yavugaga yerekeza ku intego n'amahame by'Umwuka.

Umurongo wa 34. Mu magambo “ibyo kurya byanjye” Umwami yavugaga ibyo kurya Bye by'Umwuka, ibimubeshaho, byatumaga akomeza kubaho, bimugize, byari ugukora ugushaka kw’ Imana no gusohoza umugambi wa Se mu bugingo Bwe. Murabona ibyo arimo atubwira? Umurimo wo kugeza Ubutumwa kuri uyu mugore byahagije ubugingo Bwe kubera ko yarimo akora ibyo yohererejwe gukora mu isi. Ibigamije kuduhesha zahabu yo muri iyi si, byaba ubukire cyangwa ubuzima bwiza, imbaraga no kuba ibikomerezwa, ntibiduhaza. Ubugingo bugomba kugirwa n'ibintu birenze ibyo dutunze (Luka 12:15,23).

(4) Guhugura kwe

Mu mirongo ya 35-38 tubonamo uguhugura kwa Kristo kujyanye no gushishoza no kubona neza ibintu uko biri.

Uburyo bubi buhakana: “Ntukavuge...” Ibi ahari byerekana umugani wa rubanda ukoreshwa ku byerekeranye no kubiba ndetse no gusarura. Mbere uratera (gutegura ubutaka no kubiba imbuto), hanyuma amezi ane yashira ugasarura? Ibyo gutegereza amezi ane ni ukuri mu byo guhinga no gusarura imbuto, ariko si uku bigenda mu kuzana abantu mu bwami bw'Imana. Umugambi w'Imana wo gusarura ubugingo urimo gahunda yo gukora iteye ukundi. Ukoresha uburyo butandukanye bw'Umwuka bwerekana ko abantu bageze igihe cyo gusarurwa ubu.

Icyo abantu b'Imana bakeneye ni ukwerekwa no kubona iby'Umwuka. Iyaba abantu b'Imana barebaga iruhande, bagombye kubona abantu bashonje mu buryo bw'Umwuka. Bamwe batekereje ko Abasamariya n'amakanzu yabo yera baje bava mu mudugudu (umurongo wa 30) bashobora kuba baravuze ko imyaka yeze mu mirima ikaba ikenewe gusarurwa.

Ni kuki Umwami yabwiye aya magambo abigishwa Be? Ni uko ibi byerekana ibyo dukunda gukora. Dukunda gufata gusarura ubugingo bujya mu bwami bw'Imana nk'uko umuhinzi afata kubiba no gusarura imyaka. Dukunze kwirengagiza imigambi y'Imana ku bugingo bwacu tukagira ubugingo bwigunga. Dushobora kubona ibikenewe, tugashaka urwitwazo tuvuga ngo, “Ntibaritegura kwakira Ubutumwa.” Dushobora kugira imyifatire iranga neza itorero rya none. Iteye itya: twakijijwe igihano cy'ibyaha none dufite ibyiringiro by'ubwami buzaza, aho tuzibera mu ikuzo n'Umwami, ariko hagati aho, dukorana umuhati tugira ngo tugire uruhare ku rutare kandi tugire umwanya muri uwo murwa w’umudendezo.

Ibi bitubyarira kurangara no guhuma ntitubone umugambi nyakuri mu bugingo n'umwanya umugambi w'Imana wagombye kugira mu bugingo bwacu. Mu gitabo cye, “Kuki dushaka ibyinshi tukibuza ibirusha ibindi kuba Byiza” (Why Settle for More and Miss the Best),” Tom Sine afite igika yise, “Gutahura Ukuri Gucagase n'Iyerekwa ry'Ibinyoma.” Niba tugomba kwirinda irushanwa nk’iry'imbeba ryo muri iyi isi ridushyira mu nzira ituma tudashyikira umugambi w'Imana kandi wa wundi uruta imigambi yose, dukeneye kubona neza ukuri kw’ibidutegereje imbere.

Bityo rero, reba amagambo akurikira y'Umwami n'inama Ze.

Uburyo bwiza bwikiriza: “Dore...nimwubure amaso, murebe.” Mu yandi magambo, mwige kureba nk'uko Yesu areba, mubone neza nk’imibonere y’Imana bibayobore

Hatariho kubona nk'uko Imana ibona, uko Imana ishungura inzozi z'ibinyoma zo mu isi zishyira abantu mu bitagira umumaro (bitagira umumaro kandi bitagira imigambi y'ukuri mu bugingo) tuba impumyi kandi ntitumenye ibyo abantu badukikije bakeneye. Tukaba nk’abarebera mu murombero utubuza kubona uburyo dufite bwo gukora umurimo w'Imana mu badukikije.

None bigenda bite iyo tutabona nk'uko Imana ibona? Ibi bitera guhumiriza mu by'Umwuka, kutishima, kugira ubugingo budashyitse, no guhora mu mibare itiyongera. Bidutera kuba abantu biyitaho ubwacu, bakunze guhora baganya mu itorero, mbese muri rusange, abatora inda. Ubundi bwo bikurura uburwayi bwo kwihishahisha mu bakristo.177 (Gereranya n’Abaheburayo 10:24-25 na Tito 2:14; 3:1, 14).

Ingorane zacu nyakuri muri iki gihe ni izihe? Ukutabona neza ibintu, kuyobora abagabo n'abagore mu kwirukankira kujya mu mpinga z’umusozi kubazanira umudendezo. Maze mu ntambara yo kuzamuka uwo musozi dushaka gutunga ibyiza byo muri iyi si; ntitwibabaza gusa, mu buzima no mu bugingo bwacu bw'Umwuka, ahubwo twibagirwa abadukikije badukeneye, kuko tuba tuzamuka iyo misozi y'imbura-mumaro.

(5) Ubusobanuro bwe

Mu mirongo ya 36-38 tubona ubusobanuro bwa Kristo.

Abantu akenshi bamenyana n'Imana mu buryo bumeze nk’ubukoreshwa mu gufunga itara ry'amashanyarazi aho rifungwa...intambwe-ku-yindi n'urwego-ku-rundi. Twinjiza iryo tara buhoro-buhoro, kugeza rigeze aho rigomba kugarukira kugira ngo ryake. Abantu bakunze guhindukirira Imana mu buryo nk'ubwo. Basunikwa n'Imana n'ibyo bahura na byo, umwanya ku wundi, kugeza igihe bahuriye n'imbabazi n'urukundo bya Kristo bikamurikira ubugingo bwabo.178

Yesu yavuze ibi abinyujije mu ishusho nk'uko Intumwa Pawulo nawe yabivuze mu ishusho yo kubiba no gusarura (reba Yohana 4:37-38; 1 Abakorinto 3:6-8).

Ihame ry'ingenzi mu kugeza abagabo n'abagore ku Mukiza ni uguhozaho ubutarambirwa. Ni umugenzo. Ni uburyo burimo gutegura ubutaka, kubiba, kwuhira no gusarura, ariko imirima ihora yeze ikenewe gusarurwa. Hari ababa bari aho, rimwe na rimwe batanagaragara, ko baba bageze igihe cyo gusarurwa nk'urya mugore wo ku iriba n'urya mudugudu wa Samariya.

Aha rero dukeneye kwitonda kugira ngo dusobanukirwe uruhare rwacu. Ni ukuri, intego y'ingenzi ni ukugeza abantu ku Mukiza, ariko tugomba kumenya ko ibi bigerwaho binyuze mu nzira kandi nta na rimwe dukwiriye kubona abantu nk'umushinga w'ivugabutumwa. Umurimo wacu ni ugukunda abantu nk'abantu, kubageraho, kandi uko tubonye uburyo tukababwira iby'ubutunzi bwa Kristo. Tugomba kubiba, kwuhira, no gusarura, ariko mu busobanuro bwa nyuma twabiba, twakwuhira, cyangwa twasarura, Imana yonyine ni Yo ishobora kubizanira kuri Yo ubwayo. Imirima ireze. Bamwe bakeneye isarura n'abandi ntibaritegura, ariko nk'abakristo, Imana iduhamagarira twese kugira uruhare muri uwo murimo.

      Igishushanyo-mbonera cy'ivugabutumwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa Igice 2 n’icya 4

Muri iyi isi ishushanywa mu Byanditswe nk'iy'umwijima kandi yuzuye abantu bavugwa ko bahumye bakaba bagendera mu mwijima (Yohana 3:19; 12:35; Abaroma 13:12; 2 Abakorinto 6:14; Abefeso 5:8; 6:12; Abakolosayi 1:13); mu minsi ivugwa ko ari mibi kandi yuzuyemo imbaraga za dayimoni zoshya umuntu (Abafeso 5:16; 6:10-13; Abaroma 16:18; Abafeso 5:6; 2 Abatesalonike 2:3), biroroshye kuva mu nzira, kuyoba, no gutakarira mu bishashagirana bibi byinshi byo muri ibi bihe.

Bibiliya ifite byinshi byo kuvuga byerekeranye n’umucyo ndetse no kubona neza ibintu (cyangwa kwerekwa). Abantu b'Imana bashishikarizwa kugendera mu mucyo no kureba bitonze uko bagenda n'aho banyura. Ibi mu by'ukuri birimo gukenera gusobanukirwa no kubaho mu mucyo w'umugambi n'intego byacu nk'abantu b'Imana. Dukeneye gukarishya intumbero, cyangwa se nk'uko Umwami abivuga muri Matayo 6:22-23, dukeneye kubona neza, tukagira intumbero imwe ku bwami bw'Imana n'imigambi y'Imana, bitihi se ubugingo bwacu buzuzuramo umwijima. Muri Yohana 12:35, Umwami aravuga ati, “ugenda mu mwijima ntamenya iyo yerekeza.”

Ikivugwa ni uko abayoboke n'abayobozi b'itorero bashobora kuba impumyi bagaca ukubiri n’ubutumwa bwabo n’ umuhamagaro wabo ndetse n'umugambi wabo muri iyi si aho kuba nk'abahindura abantu abigishwa n'abakozi b'ihinduka rishya. Nk'uko Richard Lovelace abivuga:

…Abapasitoro buhoro buhoro bagwa hasi bakabura inyungu mu kuba abakozi b'ihinduka mu itorero. Mu buryo butagambiriwe hatangira kubaho ubutati bubi hagati ya kamere yabo na kamere y'abagize itorero. Bitangira kwumvikana ko abakristo bagomba guha ba Pasitoro ibyubahiro bidasanzwe igihe bakoresha impano zabo, kugira ngo ba Pasitoro bemere kureka abayoboke bakomezanye imyifatire yabo ya mbere yo gukizwa kandi ntihabeho guhamagarira abakristo gukoresha impano zabo mu murimo w'ubwami. Abapasitoro bemera kwitwa abakozi b’Imana b'ibirangirire. Ukwirata kwabo kuremerwa maze abagize itorero bakemererwa gukomeza kuba imikumbi y'intama aho buri yose yazahindukira ikigira mu nzira yayo bwite.179

Bikagenda bite rero? Amatorero areka amahame yo kwizera no kwerekwa byagombye gukuza no gushishikariza abantu b'Imana, ari gukura mu bwiza no mu bwinshi no kugeza Ubutumwa ku bandi.

Intego y'iki gice cyo “Gusobanukirwa uburyo bwacu”, ni ukugira ngo tubonereho gato uko itorero ryo mu Byakozwe n'Intumwa ryari ryifashe mu bihe bibanza. Twiringiye ko biza kudushishikariza gusuzumira ubugingo bwacu hamwe nk'igice kimwe mu rugaga rw'abantu b'Imana. Nko kwitegura, tubanze turebe ingingo twagenderaho, umugambi, n' agaciro igitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa gifite muri Bibiliya, hanyuma turebe igishushanyo-mbonera cy'ubugingo bw'itorero rya mbere duhereye ku mirongo y'ingenzi yo muri ibi bice.

Ingingo-nyamukuru y'Ibyakozwe n'Intumwa tuyisanga mu gice cya 1:8. Nk'umuhanga mu by'amateka, Luka yashyize mu nshamake umurimo we wa mbere ku bugingo bwa Yesu Kristo mu Byakozwe 1:1-3, ariko ashyiraho ingingo y'igitabo cye cya kabiri mu magambo y'Umwami mu gice cya 1:8. Mu gihe mu gice cya 1:8 hari ingingo-nyamukuru, ntitugomba kwibagirwa ko igice cya 1:1 ari icyo kutwibutsa no kutuburira ko umurimo w'Umwuka ugomba kubonwa nk’uko umurimo w'Umwami ubwe umeze mu bantu Be.

Mu kuri, igice cya 1:8 ni urutonde rw'ibikubiye mu gitabo rwerekana uko ubukristo bwakwijwe nk'umurimo w'Umwami binyuze itorero rihawe imbaraga n'Umwuka. Ibi bimeze nk'inziga rumwe ruri mu rundi:

    Umugambi w'igitabo cy'Ibyakozwe
  • Gutanga amakuru y'uko ubukristo bwakwirakwijwe bitewe n’ubuhamya bw'itorero bwatangiriye ku kuza kw'Umwuka Wera ku munsi wa Pentekote kugeza ku kuza kwa Pawulo n'umurimo we i Roma.
  • Kwerekana igishushanyo-mbonera cy'ubugingo bw'itorero bwahindutse urugero rw'ubugingo bw'Umwuka bwiza n'imbuzi z'ibintu bishobora kwica umugambi w'ubugingo n'iby'ubumisiyoneri by'itorero ryo muri iki gihe.
  • Gutanga amahame y'umurimo w'ubumisiyoneri no gukura kw'itorero.
    Umwanya w'Ibyakozwe n'Intumwa muri Bibiliya

Isezerano rya Kera

Kwitegura

Ubutumwa Bwiza

Kwerekana

Ibyakozwe n'Intumwa

Kwamamaza

Inzandiko

Ubusobanuro

Ibyahishuwe

Kurangiza

Ibi biduha ishusho igaragara y'umwanya n'icyo Ibyakozwe byibandaho. Ibikorwa ’ibihamya urupfu rwa Kristo, guhambwa kwe, no kuzuka kwe, ari byo bigize Ubutumwa Bwiza, bikeneye gusakazazwa, kwamamazwa, no gukwirakwizwa hose kugeza ku mpera z'isi.

    Igishushanyo-mbonera cy'ubugingo bw'Itorero nk’uko biboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa

(1) Ibyakozwe 2:41-47

Umurongo wa 41. Ukwiyongera mu bwinshi: Mu gukomezanya n'intego y'igitabo cy'Ibyakozwe, dufite muri iki gice intego yo kwibanda ku uko abantu baje kwiyongera ku bari bagize umubiri wa Kristo. Ibi ni ibyiza dukesha ibyabaye kuri Pentekote no kubwiriza kwa Petero (2:1-36). Ariko ibitandukanye n'ibyo bene Data b'Abapentekote bigisha, Pentekote ikwiriye gufatwa nk'uko Luka yayifashe, icyakora ntizongera kubaho. Kuvuga mu zindi ndimi - indimi zizwi zibaho zitamenywa n'abazivuga ariko zumvwa n'abazibwirwa - byagombaga kubaho kugeza ku kurangira kw'iyo mpano mbere y'umwaka wa 70 nyuma y'ivuka rya Kristo ngo bihuze n'intego yayo nk'ikimenyetso ku Bayuda (1 Abakorinto 14:20-22).

Ikibazo kivuka ni iki, ni gute itorero rizakomeza guha ubuhamya buteza imbere abari muri iyi si? Ni ku bw'Umwuka, birumvikana. Ariko se ni ibihe bimenyetso simusiga kandi ni uwuhe musemburo utuma itorero rihabwa imbaraga kandi rikayoborwa n’Umwuka?

Umurongo wa 42. Igishushanyo-mbonera cy'ubugingo bw'itorero rya mbere: Si ku bw'impanuka iyo Luka ahita atubwira iby'igishushanyo-mbonera cyo kuramya n'ubugingo by'itorero rya mbere. Yasaga n'ugereranya gukura mu bwinshi no gukura mu by'Umwuka by'itorero. Niba haragombaga kubaho gukura mu by'Umwuka nyabyo no gukomeza kwiyongera mu bwinshi, igishushanyo-mbonera kimwe cy'ubugingo cyari ngombwa. Bityo, Luka atangira asobanura itorero rya mbere mu kutubwira uko abizera bo muri ryo barangwaga no gushishikarira inyigisho intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Amagambo “bahoraga bashishikariye” aturuka ku ijambo ry'Ikigiriki proskartereo rivuga kwumvira ikintu kimwe, gushikama mu bintu bimwe (reba 1:20 na 6:4). Muri iri jambo tubonamo, kwitanga, umuhati, no kwiringirwa kw'itorero rya mbere, guterana no gasangirira hamwe ibya Kristo. Bari bafite urukundo rukomeye mu bya Kristo. Ariko uruhare ni iki? Hari umuntu umwe wavuze ati ibitubera byiza bikura hakurikijwe uko tuba kure y'ingorane. Itorero rigomba kugira uruhare mu by'Imana n'abandi niba rishaka kugira uruhare nyarwo mu b'isi.

Hari ibyiciro bine by’ uruhare mu bintu: (a) mu by'Imana, (b) mu by'umuryango, (c) mu by'abandi bakristo, (d) no mu by'abatari abakristo. Kugira uruhare birangwa:n’urukundo, ukwizera, kwemera kubazwa, no kumva umuntu afite inshingano.

“Sinzi igishobora kwica kurusha guhabwa akato. Nta kintu kirimbura umubiri cyangwa ubugingo kurusha guhabwa akato kwawe nanjye cyangwa kwacu Byagaragajwe mu nyigisho ko ari byo bitera kwiheba, gucika intege,gutentebuka, gufata abagore ku ngufu, kwiyahura, gutsembatsemba abantu, n'izindi ndwara nyinshi zisa n'izo.”180

Mu nkoranyamagambo yitwa Websteri (Webster's Dictionary), dusanga ko kugira uruhare bivuga “kwinjira mu bintu nk'umwe mu babifitemo inkunga batanga, gusa cyane, kubyifatamo,gufashanya n’abandi no kumva urebwa nabyo.” Bivuga ubusabane, kuba abafatanije mu gikorwa runaka. Ubusabane bwabo bwari ukuri kw'ubumwe bwo kwizera n'urukundo n'ibyishimo byarangaga abo bakristo ba mbere.

Imirongo ya 43-47. Igishushanyo-mbonera cy'imibereho n'iby'agaciro bya buri munsi: Reba ihuriro ry'ingenzi: Mu itorero ry'abizera habagaho umutima w'ubumwe mu kwitanga no kwishima n'ubugwaneza. Hanze, bashimwaga n'abantu bose; kandi uko bukeye, Umwami Imana akabongerera abakizwa.

Umurongo wa 43. Amagambo “buri wese” ashobora kuba avuga bose n'abatari abakristo kandi atandukanye n’ “abizeye bose” y’uwo murongo wa 44. Biduhamagarira kwitondera uburyo ingaruka zaturukaga ku bakristo ba mbere ku abari babakikije mu miryango yabo kubera guhamya kw'imigenzereze yabo n'Umwami n'uko byahinduraga ubugingo bwabo.

Imirongo ya 44-45. Mbere na mbere turabona uruhare rwabo: nk'abizera, babaga hamwe(ni ukuvuga ahantu hamwe).

Aha biratwereka ukwitangira gushyira hamwe kwabo mu busabane no kwemerana. Ubwa kabiri, bari bafite ubundi buryo babonagamo ibibafitiye agaciro. Ubu buryo bwari ukwitanga ku bwende bwabo kandi bwari bushingiye ku rukundo bakundanaga, urukundo bari bafitiye Umwami, n'umutima umwe bari bahuje ku bw'ubutunzi bw'ibyo mu ijuru. Ubu buryo bushya bwo kubona ibifite agaciro ntibwaberekezaga ku bugwaneza gusa, ahubwo bwaberekezaga ku bintu by'ibanze bishya byo mu gihe cyabo bagamije gushaka iby'Umwuka atanga.

Umurongo wa 46. Tubona ko ahantu abizera ba mbere bakundaga guteranira hari mu rusengero mu ruhande rw'iburasirazuba rw'urubuga rw'inyuma rwitwa urwa Salomo. Aho ni ho bateraniraga, bakigishwa, bakajya impaka, kandi bagahimbaza Imana.Hanyuma, baryaga ibyo mu ngo zabo (ni ukuvuga ko ingo zasangiraga cyangwa buri rugo ukwarwo uko zitandukanye). Bahuriraga ku kwiga no gusengera hamwe mu rusengero, bityo noneho ubundi bagahurira mu ngo zitandukanye ngo basangire ibyo kurya no kurushaho gusabana.

Tubona na none ko bahuraga buri munsi cyangwa umunsi ku wundi. Iki gice ntikidutegeka ko tugomba guterana buri munsi. Bashoboraga kuba hamwe mu rusengero ubundi mu ngo iwabo, ariko ni ko bakomezaga guterana bishimye ngo basenge, bahumurizanye kandi basabirana. Ibi byose akenshi byari bigamije kwirekura no kutaryarya kw'imitima yabo. Ibirenze ibyo umuntu ashobora gutangaho urugero, bari bagamije gushyira imitima yabo hamwe. Ibi bigaragazwa na “umutima ‘huye” uvugwa n’umurongo wa 46 no muri aya magambo, “kutaryarya k’umutima.” “Kutaryarya” ni aphelotes, “ bivuga kuvugisha ukuri, guhuza umutima, hatariho kugushwa nk’uko ahari bivugwa mu Baheburayo 12:1 na Matayo 6:19-22.

Umurongo wa 47. “Bahimbaza Imana” ni ubundi buryo bwo guhuza no kuba umwe. Bari itorero ryashimaga Umwami mu kumuhimbaza. Ni ukuri, babagaho bahimbaza kubera ko ukwizera n'ibyiringiro byabo mu Mwami bitari mu bigusha by'ubu bugingo - kwamamara n'ubukire, imbaraga n'ibinezeza. Binyibukije Zaburi 34:1-4.

Ikindi kintu cyerekeranye n’ibivuzwe kiboneka mu murongo usigaye wo mu Byakozwe 2:47, bashimwa n'abantu bose hamwe no kwiyongera kw'itorero ku bw'umurimo w'Imana.

(2) Ibyakozwe 3:1-26

Muri iki gice twafashe igitangaza cy'umuntu w'ikirema kuva avuka mu nda ya nyina cyakurikiwe n’ubutumwa bwa Petero. Ubu ni Ubutumwa bwari bugenewe Abayuda, ariko na none ni byiza kureba umurongo wa 26. Utwereka kamere n'imico by'ukuri kw’imigisha y'Imana iduhindura ikadukura mu nzira mbi zacu.

Ariko se inzira mbi ni iki? Akenshi tubona ibi bintu mu buryo butari bwo. Dukunze kubona ababi cyangwa abanyabyaha nk'abantu bakora ibyaha bitandukanye n'ibyacu. Dukunze gutekereza cyane ku businzi, ku bwicanyi, ku guhuguza, kubeshya, kwiba, amashusho y’ubukozi bw’ibibi, ahari kunegura kimwe no kunenga. Ariko se dutekereza iki ku byo kubura urukundo mu by'Umwuka, ku byo duha agaciro by'ibinyoma, kubyo dukurikirana bitagira umumaro, no kubyo twita iby'ibanze bitubuza guterana n'abandi, kudasengana n'abandi bidukura mu kwiga Ijambo ry'Imana, no mu murimo wayo?

(3) Ibyakozwe 4:1-12

Gutoteza byaratangiye kubera ishyari ry'abayobozi b'amatorero bari baranze Umwami. Ariko itorero rikomeza gukura muri uko gutotezwa mu gihe itorero ry’ubu ahanini ririmo rizima muri iki gihe cy'imibereho y'ubukungu. Ukuntu twita ku kumererwa neza, no kwigenga byica ubuhamya bwacu mu b'isi. Ibyo bishobora kutubuza gushaka ubwami bw'Imana cyangwa bikaduhuma amaso ntitubone abakeneye kwitabwaho n'umurimo wacu.

Petero adakurikije abarimo batotezwa yamamaje Umwami ashize amanga nk'isoko rukumbi y'agakiza (Ibyakozwe 4:12).

(4) Ibyakozwe 4:13-14

Ni bantu ki Umwami yakoresheje mu itorero rya mbere bagahindura isi ukundi? Mu gihe ibyandikwa byemerwaga n'Abayuda bo mu kinyejana cya mbere, ibyo kujya impaka mu bya Teolojia byasabaga ko umuntu yagombaga kuba yarigishijwe na ba Rabi. Kubera ko Intumwa zitari zarabonye inyigisho nk'izo, zafatwaga nk'abadashobora kujya impaka mu bya Teolojia. Ariko hano hari Petero na Yohana, abo urukiko rwafataga nk’ “abantu batize, basanzwe,” bavuga nta bwoba kandi bafite ibyiringiro imbere y'urukiko rukuru rw'Abayuda n'akanama k'abakuru. Abacamanza babo ntibasobanukirwe ahubwo batangajwe no kubona abo bantu basanzwe babasha gusobanura ingingo zo muri Bibiliya Bityo batsindwa bakagera kugisobanuro kimwe – “aba bagabo bari barabanye na Yesu.” Nta kintu gishobora kurangurura ukuri nk’ukuri ubwako!

(5) Ibyakozwe 4:23-30

Icyo itorero ryakoze nyuma yo kurekurwa kw'Intumwa kwabaye guhita bashima Imana, gushyira mu bikorwa ukuri no gusaba.

Icy'ingenzi ni uko abakristo ba mbere batasabiraga kuvanwa mu byago cyangwa gucirwa urubanza kw'ababarenganyaga, ahubwo basabiraga gushobozwa “kuvuga Ijambo ryawe dushize amanga rwose” mu kubabazwa, kandi Imana ubwayo ikabakoreshaho imbaraga zitangaje “ibinyujije mu izina ry'umugaragu wayo Wera Yesu.” Icyitabwagaho kwari ukugira ngo Ijambo ry'Imana ryogere kandi ngo izina rya Kristo rihabwe ikuzo, mu gihe bashyiraga ibyabo mu maboko y'Imana. Mbega urugero rwiza kuri twe!

Umurongo wa 31 uduha ibyakurikiyeho: Nk'igihamya igisubizo cy'ukuri Imana yabahaye ku masengesho yabo, aho hantu hahinze umushyitsi. Ntiwari umutingito w'isi. Icyo ari cyo cyose, gishobora kugereranywa no guhinda umushyitsi kw'ubugingo bwacu twese dukeneye ku bw'umurimo w'Imana mu mitima yacu – kugira ibyo twitaho bishya, iby’ibanze bishya, ibyo duha agaciro bishya, kwitanga gushya, n'isoko nshya y'ibyo twiringira aho kuba ingamba zacu za kera zo mu bugingo. Bose bari buzuye Umwuka. Reba iryo jambo ngo “bose.” Bari bahawe ubushizi bw'amanga bwo kuvuga no guhagararira Umwami.

(6) Ibyakozwe 4:32-5:11

Dusubiye inyuma ku ngingo yo mu gice cya 2:42-47, Luka na none arerekana kamere n'imico by'ubugingo bw'itorero rya mbere. Atangaza icyatumye rikomera mu Butumwa bwaryo ku bazimiye, ubuntu bwo guhuza umutima, ubumwe bw'ubwenge n'umutima, no kwitanga n'abantu bishyize hamwe, hamwe na Barunaba nk'urugero rwihariye.

Umurongo wa 32. “Bahuzaga umutima n'inama” uwo ni wo muzi w'ibyo bakoraga. Ariko se ibyo bivuga iki? Twashobora kugereranya ibi n'ibimasa bibiri birimo bikurura ibisuka bihinga. Bishobora kuba nk'ibikorwa n'inshuti nyanshuti, ariko iyo umwe ari umunebwe cyangwa akaba adashyize umutima we ku ntego ye, nta bumwe cyangwa ubushobozi buboneka bwo gukora icyo bagenewe gukora.

“Kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko…” ni zo mbuto. Na none, ibi si uguhamagarira abakristo kubana neza nk’uko mu gice cya 5:1 n'ibikurikira bibyerekana neza. Byerekana gusa ukwitangira guhuza amasengesho n'iby'igiciro by'itorero rya mbere. Ntibari baciyemo ibice mu kwumvira kwabo.

Hagati muri ubu busobanuro, nko kwerekana ko gutanga ibikenewe n'umubiri w’abo bantu atari byo byitabwagaho by'ibanze, umuntu asanga abahamya bari babakikije baburiwe n'Intumwa ibyo “kuzuka kw'Umwami.” Ikiruta byose, ni uko iri ryari itorero ry'abahamya, ni na yo mpamvu bishimiraga “ubuntu bwinshi” buva ku Mwami.

(7) Ibyakozwe 5:1-11

Muri iyi mirongo Luka atanga urugero rw'ubwoko bw'ikintu gishobora kandi cyabashaga kwica ubuhamya bw'itorero mu guhamagarwa n'intego byaryo, ukurarikira no kubeshya bya Anania na Safira.

Imirongo ya 1-2. Hariho umugabo witwaga Anania (izina rye risobanurwa ngo “Imana igira ubuntu”). Luka yakoreshaga inshinga, nosphizo “gusiga ku ruhande, kwiba, kwishyirira ku ruhande.” Mu busobanuro bwo mu Kigiriki cyo mu Isezerano rya Kera (LXX) ryakoreshejwe muri Yosua 7:1 ku cyaha cya Akani. Ahari Luka yashakaga kugereranya icyaha cya Akani igihe Abisraeli batangiraga intambara yo kwigarurira igihugu cya Kanani nk'abantu b’Imana (nabo bari bafite Ubutumwa ku mahanga nk'abatambyi b’igihugu [reba Kuva 19:4-6; Gutegeka 4:6-7]), n'icyaha cy’Anania na Safira igihe itorero ryatangiraga Ubutumwa bwaryo bugenewe amahanga (Ibyakozwe 1:8).

“Satani” (Mu Kigiriki ni, ho Satanas; naho mu Giheburayo ni, ha satan) ryari ari izina rusange rivuga umwanzi, (1 Abami 11:14; Zaburi 109:6), ariko hanyuma ryaje kuba izina rya malaika wareze akarwanya Imana n'abantu bayo (Yobu 1:6-12; 2:1-7), kandi agashuka umuntu gukora ikibi (1 Ngoma 21:1).

Turabona ibintu bine kuri Anania n'umugore we bitubera imbuzi, bitarimbura gusa ukugendana n'Umwami kwacu, ahubwo n'ubuhamya n'intego byacu mu isi. (a) Tubona kwifuza cyangwa kurarikira, biterwa na (b) ibyiringiro no kwizera ibinyoma - kwiringira ibidakwiriye kwiringirwa by'ubutunzi, uburyo bwo gusenga ibigirwamana, (c) uburyarya, kwerekana isura itari yo, kugira ubuntu kurusha uko bari basanzwe, no (d) kugira isoko y'ibyubahiro by'ibinyoma, bashaka gushimwa n'abantu ku bw'akamaro n'uko biyerekana aho kwishimira ukwemerwa gushya kwabo mu Mwami.

      Umusozo

Uko dutekereza kuri iyi mirongo, ese aha si umuhamagaro wo gusuzuma iby'igiciro byacu, amasoko y'ibyo twiringira, iby'ibanze, n'ibyo dukurikirana? Ese ntabwo dukeneye kwibaza tuti, ni iki nshaka mu bugingo, ku kazi kanjye, ku murimo wanjye, mu muryango wanjye, mu itorero ryanjye?

Ese ndeba kuri kimwe mu byifuzo bine byica byo mu mutima ku by'umutekano n'ibyubahiro byanjye, ibyifuzo byo kuba ikirangirire, kugira ubukire, kugira imbaraga, no kugira ibinezeza n'ibyo ibi byose bizana? Buri kintu muri ibi kimeze nk' ibintu bituremerera cyangwa uruzabibu rutwizingiraho vuba rukatubuza n'ububasha bwacu bwo gusiganirwa aho dutegekwa (Abaheburayo 12:1-2).

Mbese Satani yaranesheje mu kutwoshya gushakira mu bitagira umumaro iby'Imana yonyine ishobora gutanga? Mbese bidukura mu gishushanyo-mbonera no guteranira hamwe tubona mu itorero rya mbere?


140 See Win and Charles Arn’s excellent book, The Master’s Plan for Making Disciples, Church Growth Press, Pasadena, CA, 1982.

141 Arn, p. 37f.

142 Arn, p. 37f.

143 Tom Wolf, “Church Growth America,” Jan/Feb. 1978, p. 13.

144 Arn, p. 39.

145 Statistics from Campus Crusade’s “Here’s Life America” conducted in the late 1970s.

146 Wolf, “Church Growth America,” p. 7.

147 “Common Ground,” September, 1990, produced by Search Ministries, 101 W. Ridgely Rd. St. 5-A, Lutherville, MD 21093 (301-252-1246).

148 Arn, p. 43.

149 Arn, pp. 58-79.

150 Arn, pp. 60.

151 Arn. p. 62.

152 Arn. p. 64.

153 According to Syndicated News Report KFWB, Los Angeles, June 4, 1981.

154 Arn, p. 83.

155 Arn, p. 84-85.

156 Arn, p. 85.

157 Arn, p. 85.

158 Arn, p. 87.

159 Paul Tillich, The Friendship Factor, Augsburg, p. 109.

160 Albert Mehrabian, “Communicating Without Words,” Psychology Today, September 1978, p. 53.

161 W. Charles Arn, “How to Find Receptive People,” The Pastor’s Church Growth Handbook, Pasadena Church Growth Press, Pasadena, CA, 1979, p. 43.

162 Wayne McDill, Making Friends for Christ, Broadman, Nashville, 1979, p. 96.

163 Roland E. Griswold, By Hook and Crook, Advent Christian General Conference of America, Charlotte, NC, 1981, p. 97.

164 Arn, Master’s Plan, pp. 87-95.

165 Arn, Master’s Plan, pp. 98-123.

166 Flavil R. Yeakley, Jr., “Research for the Growing Church,” Church Growth America, January/February 1981, p. 10.

167 Arn, Master’s Plan, pp. 104-105.

168 Arn, Master’s Plan, pp. 107.

169 Arn, Master’s Plan, pp. 108.

170 Arn, Master’s Plan, pp. 110.

171 Arn, Master’s Plan, pp. 111-112.

172 Uramutse wifuza kujya wakira inyigisho n’ ibitekerezo abakristo benshi bahuriyeho wakwakinkira “Common Ground” imwe mu mashami y’ umuryango witwa Search Ministries, kuli aderese ikurikira: 101 W. Ridgeley Rd., Suite 5-A, Lutherville, MD 21093 (telephone 301-252-1246). Bandika uduterete dufite ibitekerezo byunganira abakristo mu kubaka intego y’ imibereho ya gikristo iberanye n’ ibihe tugezemo.

173 Edwin A. Blum, “John,” The Bible Knowledge Commentary, the New Testament Edition, Editors, John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Victor Books, Wheaton, 1983, p. 285.

174 Edwin A. Blum, “John,” The Bible Knowledge Commentary, p. 285.

175 Hershel H. Hobbs, An Exposition of the Four Gospels, Vol. 4: The Gospel of John, Baker Books, Grand Rapids, 1968, p. 98.

176 Frank R. Tillapaugh, The Church Unleashed, Regal Books, Ventura, CA, 1982, pp. 48-49.

177 C. John Miller, Outgrowing the Ingrown Church, Zondervan, Grand Rapids, 1986, p. 20.

178 Don Posterski, Why Am I Afraid to Tell You I Am a Christian? pp. 54-55.

179 John Miller, Outgrowing the Ingrown Church, p. 19 quoting Dynamics of Spiritual Life: An Evangelical Theology of Renewal, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1979, p. 207.

180 Charles Swindoll, Strengthening Your Grip, Word Books, Waco, TX, 1982, p. 29.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad