MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’ukuri Kw’imana Binyuze Mu Ivugabutumwa (Igice cya mbere)

Gusobanukirwa inshingano yacu

      Inshingano ikomeye

Buri Butumwa bwiza, nubwo bugiye butandukana mu magambo bukoresha, bwuzuza icyo twita Itegeko ry’Umwami. Kandi Ibyakozwe, igitabo gikomeza ibyo Kristo yatangiye, na cyo gitangirana amagambo amwe n'ayo. Reba ibi bice bikurikira:

Matayo 28:19-20 “Nuko mugende muhindure abantu mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera: 20 mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y'isi.”

Mariko 16:15 “Arababwira ati: Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose Ubutumwa Bwiza.”

Luka 24:46-48 “Ati: ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, 47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. 48 Ni mwe bagabo b'ibyo.”

Yohana 20:21 “Yesu yongera kubabwira ati: Amahoro abe muri mwe: uko Data yantumye, ni ko na njye mbatumye.”

Ibyakozwe 1:8 Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi.

Uhereye mu ntangiriro igihe Umwami yahamagaraga abigishwa be uribuka uko yababwiye? Muri Matayo 4:19 yaravuze ati, “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.” Muri Mariko 1:17 dusoma dutya, “Yesu ati: nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.” Ariko ni ngombwa kumenya ko abarobyi b'abantu batavuka: bararemwa. Baremerwa kumenya Databuja no gukurikira umugambi (intego) we aho gukirikira uwabo. Kugira ngo abumvishe neza iryo hame, yaribakoreshejeho inshuro nyinshi.

Icyitegererezo kimwe kiboneka muri Yohana 21:1-14. Ni ikintu cyabayeho nyuma yo kuzuka muri amwe mu mabonekerwa ya nyuma mbere y'uko azamurwa, atari nyuma cyane y'uko ababwiye ati, “Amahoro abe muri mwe, nk'uko Data yantumye najye ndabatumye.” Igitekerezo gitangirira muri Yohana 21:1. Ni igitekerezo cya barindwi mu bigishwa, mu kurambirwa gutegereza kwabo no kubabara, bagiye kuroba kandi bakamara ijoro ryose baroba ariko batagira icyo bafata, ariko ku itegeko ry'Umwami bakuruye amafi menshi

Noneho ibuka; iki ni igitekerezo cya rimwe mu mabonekerwa 10 y'Umwami nyuma yo kuzuka, mbere y'uko azamurwa ngo abavemo. Muri iri, Umwami yiyeretse abantu ubwe nk'Umwami wazutse kandi abararikira kugira ubusabane na We nk'isoko n'uw’agaciro mu bugingo.

Ibi byerekana mu buryo butangaje icyo Kristo muzima ari cyo kuri twe kandi akora muri ibi bihe - guhamagara abagabo n'abagore ngo bave mu bugingo bwo kwiheba n'imbura-mumaro ngo baze mu bugingo bw'ingira-kamaro kandi bwera nk`uko biga kubaho mu bumwe bw'ingenzi na Yesu Kristo no gukurikiza gahunda ya Databuja y'ubugingo

Ariko ibirenze ibyo, uyu mugani na none werekana intege-nke z'abantu uko bakunze gukorera muri bo badategereje Umwami, nta gahunda Ye, imbaraga n'ingufu ze, n'ubuyobozi buturuka mu bucuti-magara bw'umucunguzi.

Reka turebe muri make Yohana 21:1-10

Yohana 21:1-10 “Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku nyanja ya Tiberia; yiyerekana atya: 2 Simoni Petero na Toma witwaga Didumo na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe. 3 Nuko Simoni Petero arababwira ati: Ngiye kuroba. Baramubwira bati: na twe turajyana na we. Barahaguruka bikira mu bwato; ariko bakesha ijoro ryose ari nta cyo bafashe. 4 Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja; ariko abigishwa ntibamenya ko ari We. 5 Yesu arababaza ati: Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya? Baramusubiza bati: ntacyo. 6Arababwira ati nimujugunye urushundura i buryo bw'ubwato, murafata. Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. 7 Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati: Ni Umwami Yesu. Nuko Simoni Petero, yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda, kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja. 8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi, kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri. 9 Bomotse i musozi, babona umuriro w'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima. 10 Yesu arababwira ati: nimuzane ku ifi mumaze gufata.

Hanyuma y'ibyo” ni amagambo yerekeye kimwe mu bitangaza birindwi byasojwe no kuzuka Yohana avuga mu Butumwa Bwiza, ariko intego yabyo ivugwa neza, “kugira ngo mubashe.kwizera...” Agenewe kugeza abantu ku kwizera Yesu Kristo wenyine nk'Umwana w'Imana kandi nk'utanga agakiza wenyine (reba 28-31). Yohana 21 ni umusozo ugenewe guhishura Kristo mu buryo bumwe bw'ingenzi ku ntego yacu mu gihe Kristo atakiri ku isi mu buryo bw'umubiri.

Yesu yongera kwiyereka abigishwa be...” Ni nde wamwerekanye? Yesu, uwazutse wari warapfiriye ibyaha byacu. Uku ni ukwiyerekana kwa Kristo wazutse. Yakoze iki? Yariyerekanye ubwe. Yariyerekanye ni phaneroo, “kurabagirana, kugaragaza.” Inshinga ifite impamvu kandi igice cyerekana ko Yesu ku bwende bwe yiyerekanye arabagirana. Ntivuga gusa ngo, “Yariyerekanye” (reba 1 Abakorinto 4:5). Kristo ku bwende bwe yerekanye ibintu bimwerekeyeho by'ingenzi kuri twe tugomba kumenya mu gihe atari kumwe na twe nk'Umwami w'ubugingo wazutse akazamurwa.

Kristo yiyeretse ubwe abigishwa, abizera, abari hamwe n'abamukurikiye, abo yari yarahaye kandi akabasuburiramo inshingano ikomeye kandi abo yabwiye ati, “nimunkurikire ndabagira abarobyi b'abantu.” Ariko ako gatsiko ntikaruhukaga kandi ntikagiraga ukwizera. Ibyiringiro byabo byarakomejwe, ariko barikuyoborwa no gusabana na We. Bari bafite Umukiza wazutse, bari bakiri mu gihu. None bagombaga gukora iki? Bagombaga kubyifatamo gute?

Ibi byakorewe he? Ku nyanja ya Tiberia aho aba bagabo barobaga. Tiberia ni ijambo ry'Ikiromani rivuga Inyanja ya Galilaya (Yohana1: 23). Rimwe na rimwe bayitaga batyo kubera umujyi wa Tiberia, umurwa mukuru wa Galilaya, wari ku nkombe zayo. Ariko tugomba kumenya ko aha hari ahantu hazwi neza n'abigishwa nk'abarobyi (Mariko:16 na Luka 5:1), kandi nk'abigishwa kuko bamaze igihe kinini hafi y'iyo nyanja cyangwa muri yo hamwe n'Umwami. Iyo nyanja mu Byanditswe ishushanya inyanja y'ubugwaneza. Ni aho bari bari rero mu gikari cyabo, ahantu bari bamenyereye. Mbega ukuntu ibi tubikeneye! Umwami arashaka gufata ubugingo bwacu uko buri – ibyo mu miryango yacu n'uko tumeze, ibyacu, ibyo duhoramo - ibintu dufata nk'ibidukwiriye tukabikora bitatugoye, ibyo dukora mu buryo butworoheye, hanyuma akoresha ibyo bintu ngo atwereke uko tumukeneye nk'ufite akamaro kandi ngo tubashe kunesha dukurikije ikigero cye.

Yabikoze Ryari? Igihe cyabyo ni icy'ingenzi!

“Byongeye” (umurongo wa 1), ni ukuvuga ko byari bikurikiye ukundi kwiyerekana k'Umwami. Abigishwa bari bamaze kumenya neza ko Umwami ari muzima kandi barabyizeraga (reba 21:26-29).

Gereranya na Matayo 26:32- Yagombaga guhurira na bo i Galilaya. Reba na Matayo 28:7, 10, 16. Aha turabona avuga umusozi wihariye bagombaga gutegererezaho kuza no kubiyereka kwe. Uru ni rwo rwari uruhare rwabo n'icyo bari bakeneye ubwo. Bagombaga guterana no gutegereza; ntibari biteguriye umurimo w'Imana. Gushaka ibyo bakora ntibyagombaga igisubizo ku kutaruhuka kwabo. Uwo bari bakeneye yari Kristo - kumutegereza no kumushaka.

“Umuseke umaze gutambika,Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja” (umurongo wa 4). Uku kwiyerekana kwabaye nyuma y'ijoro rirerire ritagira umumaro ryo kwiheba gusa. YOO! MBEGA IGIHE CYIZA! Reba amagambo y'Umwami hano muri iki gice abahamagarira kureba ku gukena no kuneshwa, ariko na none akanabasezeranya ubumwe no kubaha imigisha.

Kuki ibi Byakozwe? Nk'intangiriro, igice cya mbere, cyerekana Yesu nk'Imana yigize umuntu ngo ibashe kuduhishurira Imana kandi abe inshungu itunganye y'umuntu, bityo igice cya 21, umusozo, werekana icyo Kristo ari cyo kuri twe nk'Imana-muntu y'icyubahiro yigize umuntu mu bugingo n’umurimo byacu. Byerekana kwiheba mu bugingo, ukuntu ubugingo butigera bushimisha iyo tutari mu busabane na Kristo wazutse nk'ingaruka yo kudakurikira inyigisho Ze ngo tube mu migambi Ye. Bitwereka kuneshwa tugira dukorera mu mbaraga zacu kimwe no kunesha dushobora kugira dukora uko tuyobowe na We cyangwa mu “mugambi wa Databuja.” Mu gusoza, byerekana umumaro w'ubusabane ku ntego n'umurimo n'ubushobozi byacu byo gukoresha umugambi wa Databuja.

Inshingano Ikomeye ntirangirira mu Butumwa Bwiza. Ihita igaruka iyo dutangiye igitabo cy'Ibyakozwe gikomeza ibyo Yesu yatangiye gukora no kwigisha. Bityo, mu gice cya mbere, Umwami abwira abigishwa be ati, “Icyakora muzaba...” (1:8).

Bityo, inshingano ikomeye ni iyihe? Intego yacu nyakuri ni iyihe? Aho itegeko rikuru rivugwa neza ni muri Matayo 28:19-20.

Sinshaka kuvuga mu byavuzwe haruguru aha ko intego n'umugambi byacu ari itegeko rikuru ryonyine. Sinizera ko ari ko biri. Ariko ni igice kiri muri twe kandi cy'ingirakamaro ku mugambi wacu nk'abizera Kristo kandi ko tutagifite, kugerageza kubaho nk'abakristo byaba ari nko kwubaka inzu nta misumari n'amatafari n'ibindi bikenewe ngo biyifatanye hamwe. Ni imwe mu mpamvu z'ingenzi zo kubaho kandi itanga akamaro, amahoro, n'umugambi byiyongeraho.

Birashoboka ko hari abantu bake batarumva ubutumwa ku Nshingano Nkuru yo muri Matayo 28:19-20. Mu gihe nizera neza ko kutavuga Ubutumwa atari ukubera kutamenya ahubwo ari ukubera kubura impamvu ibidutera, kutagira umutwaro, kutagira umwete, no kutaboneka, kudasobanukirwa ibyerekeye intego yacu no gusobanukirwa iki gice.

Kandi n'aho atari uko biri, dukeneye kwibutswa nka Petero muri 2 Petero 1:12-13. Niba tugomba gukora neza mu murimo wacu, dukeneye gusobanukirwa neza icyo uwo murimo urimo. Ibi bigomba kuba intego yacu, intego n'umugambi by'itorero, intego zituyobora zikadukoresha. Ariko niba intego zacu zidasobanutse akaba ari ibinyoma, tuzabura injyana n'ubuyobozi dukeneye nk'abantu b'Imana (Imigani 29:18; reba n’Abacamanza 21:25).

Nubwo ntazakurikira uru rutonde, uburyo bwiza bwo kwiga iki gice ni ubu bukurikira:

  • Kwitwaza ubutware bwe n'imbaraga ze (umurongo wa 18).
  • Turi mu ntego n'umugambi bye (imirongo 19-20a).
  • Twijejwe gufashwa no kubana na we (umurongo wa 20b).

      Imyubakire n`umumaro

Kugira ngo tumenye neza intego y'iyi nshingano nkuru yahawe itorero, dukeneye gusobanukirwa uko izi nteruro zubatswe n'uko uko kwubakwa gusobanurwa. Hatariho ibi twakomeza kubaho tudasobanukiwe icyo yaduhamagariye nk'itorero.

Umurongo wa 18 werekana inshingano n'amagambo yerekeye ubutware n'imbaraga by'Umwami ari byo rufatiro rw'inkunga, no gukomezwa, n'impamvu y'intego Umwami yaduhamagariye.

Umurongo wa 20b usozwa n'ibyiringiro by'uko Kristo akomeje kubana na twe adutera inkunga, adukomeza, kandi adushishikaza. Umurimo ubwawo uvugwa mu mirongo ya 19-20a.

Ni iyihe njyana nyakuri n'intego y'Inshingano Nkuru twahawe n'Umwami ? Umutima wabyo ni uwuhe?

Ibyanditswe bya mbere mu Kigiriki bifite inshinga imwe y'ingenzi igaragiwe n’izindi eshatu. Inshinga imwe y'ingenzi “muhindure abigishwa,” yerekana intego y'ibanze. Izo nshinga zindi, “mugende,” “mubabatize,” kandi “mubigishe,” zitwereka ibikubiye mu guhindura abantu abigishwa. Usobanuye uko byanditswe, igice kivuga ngo, “mugenda, muhindura abantu abigishwa,.mubabatiza,…mubigisha kwitondera ibyo...”

      Inshinga ya mbere “Mugende”

Igice gikomeye muri uko kwubakwa ni uguhitamo uko umuntu yafata inshinga ya mbere, “kugenda.” Hari uburyo bubiri bukunze kuvugwa muri iki gihe. Bumwe ni uguha iyi nshinga ishusho y'itegeko yasobanura ngo “mugende.” Ubundi ni uguha iyo nshinga isura nka “kuba mwaragiye” cyangwa “mu kugenda kwanyu” cyangwa “nk'uko mujya guhindura abantu abigishwa.” Uretse ibyaba bikurikije uko igice cyanditse, ibi bitekerezo byombi biremewe. Mu Kigiriki, izi zombi zishobora gukoreshwa mu buryo bw'itegeko, ariko uko cyanditse n'uko iyo nshinga yaba ikoreshejwe ni byo bishobora kwerekana niba inshinga runaka ari itegeko.

Gukoresha gutyo n'uko igice cyanditse gityo byerekana ko ibi bishobora kumvikana nk'itegeko, “mugende,” ariko mu gihe ibi ari ukuri, ntidukwiriye kwibagirwa yuko itegeko n'intego by'ingenzi ari uguhindura abantu abigishwa.

Izikurikira ni ingero zerekana ko iyo nshinga ivuga ngo “mugende,” nk'itegeko, hakurikijwe uko ikoreshwa:

  • Itangiriro 27:13 muri Bibiliya yitwa Septente, ubusobanuro bw'Ikigiriki mu Isezerano rya Kera, hari poreuthentes enegke rivuga ngo, “mugende, muzane.” Igiheburayo gifite inshinga zo mu bwoko bw'itegeko bubiri. Hari izindi ngero nyinshi muri Septente (Itangiriro 37:14; Kuva 5:18)
  • Matayo 9:13, “Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa.” Aha Umwami ntiyarimo avuga ngo, “mu kugenda kwanyu, mwige uko iri jambo ryasobanurwaga.” Kandi ubwo busobanuro ni bumwe no mu mirongo ikurikira.
  • Matayo 11:4, “Nimugende, mubwire Yohana,” Matayo 28:7, “Nimugende vuba, mubwire abigishwa be,” Mariko 16:15, “Mujye mu bihugu byose, mwigishe...” na Matayo 2:13 na 20, “Byuka, ujyane umwana.” Ni ukuri Malayika ntiyarimo avuga ngo, “nugenda, ujyane umwana,” cyangwa ngo, “mu kugenda kwawe, ujyane umwana.” Iri ryari itegeko ry'ikubagahu.

None se kuki iyi nyubako? Kuki hatakoreshejwe inshinga z'itegeko? Mbese ni ibintu bitagira icyo bivuze? Icya mbere, iyo nshinga ikoreshwa hamwe n'iyo yindi y'ingenzi kuko hari intego imwe y'ingenzi - guhindura abantu abigishwa. Guhindura abantu abigishwa ni umutima w'iyo nshingano. Icya kabiri, gukoreshwa kw'iyo nshinga kwerekana ko igikorwa cyayo gifatanye cyangwa cyerekeranye n'inshinga y'ingenzi. Itanga uburyo bwa ngombwa bwo gusohoza igikorwa cy'inshinga y'ingenzi.

Hatariho kugenda, igikorwa cyo guhindura abantu abigishwa nticyashoboka, cyane cyane iyo birimo amahanga yose. Kugenda ntabwo ari igikorwa gifite ikikibanziriza. Ntushobora gufatira ifi mu ngunguru. Tugomba gukora ikintu kiduhuza n'abantu kugira ngo tubageza kuri Kristo maze dutangire umurimo wo kubahindura abigishwa. Kugenda harimo ikintu cyose dukora uhereye ku kugira gahunda yo kwigana n’abandi Bibiliya, kumenyana n'abaturanyi, cyangwa se kwambuka tujyana Ubutumwa Bwiza ku moko y'abarimbuka.

Ayo magambo yombi, “mugende” na “muhindure amahanga yose abigishwa” ari mu buryo bwa AORIST mu Kigiriki bugira igikorwa igisobanutse kandi cyihutirwa. Igitekerezo ni “mugende mukore ibyo guhamagarwa kwanyu.”

      Inshinga ebyiri zikurikiyeho, “Mubabatiza” na “Mubigisha”

Izi nshinga uko ari ebyiri ntabwo ziteye ikibazo cyane. Zitubwira ukuntu n'uburyo bukoreshwa mu guhindura abantu abigishwa. Ni gute duhindura abantu abigishwa? Kubw'ibikorwa bibiri - tubabatiza kandi tubigisha ari byo bihwanye n'ivugabutumwa no gukomeza abizera. Nk'uko Ryrie abivuga:

“Kubatiza ni igikorwa kimwe; kwigisha ni igikorwa gikomeza. Abigishwa bagomba kubatizwa (ikigaragaza agakiza - bityo, umuntu yabasha kuvuga ko abigishwa bagomba kubanza gukizwa); hanyuma bagomba kwigishwa hato na hato kwumvira (kwitondera ibintu byose).

Mu bihe byo mu Isezerano Rishya, kubatizwa byakoreshwaga nk'imwe muri gihamya y'uko umuntu yabaga yakiriye Kristo. Kubatizwa ntibyari ikintu cyakorwaga nk'igisanzwe nk'uko biri ubu. Nubwo bigaragara neza mu Isezerano Rishya ko umubatizo utazana agakiza, kubatizwa byari ukwerekana mu buryo bugaragara ko umuntu yabaga yakiriye Kristo kandi ko yabaga yiyunze n'abemera Kristo, itorero.” 133

Reba 1 Abakorinto 1:14-17; 15:3 herekana umubatizo, nubwo ukomeye, ntiwari igice cyo mu Butumwa Bwiza.

Mu yandi magambo, kubatiza abagabo n'abagore mu izina rya Data wa twese,.n’ibindi,.bigomba kubamo ndetse bikabanzirizwa n'ivugabutumwa rituma bamenya Kristo kandi bakabasha guhamirisha agakiza kabo kubwo kubatizwa.

      Ibikigize n'impamvu cyanditswe

Kubera ko inshinga y'ingenzi n'itegeko ry'ibanze ry'Inshingano ari “uguhindura amahanga abigishwa,” turashaka gukomeza twibanda kuri iri tegeko kubera ko ari ryo mutima w'Inshingano Ikomeye.

Guhindura amahanga abigishwa birashaka kuvuga iki? Kugira ngo twumve ibi turashaka kwibanda ku muco n'igice ibi byanditswemo ari naho haturuka ubusobanuro no gukoreshwa kw'ijambo ry'Ikigiriki matheteuo.

      Umuco byanditswemo

Ubusobanuro bw'ibanze: Matheteuo rishobora gusobanura “gukora imirimo y'umwigishwa,” ni ukuvuga, “kuba umwigishwa (umunyeshuri cyangwa uwiga). Rishobora no kugira ubusobanuro bwerekana impamvu, “guhindura umuntu umwigishwa,” ari na bwo busobanuro buri aha. Muri rusange, umwigishwa yari umuntu wagombaga kwishyira munsi y'undi ngo abashe guhabwa ubumenyi no gusobanukirwa.134 Gukoreshwa kw'iri jambo n'Umwami wacu kwibutsa iby'Umwigisha n’umunyeshuri, kubera ko ari muri ibi yakoresheje iryo jambo.

Iryo jambo ryakoreshwaga ku banyeshuri babaga mu busabane bwa hafi n'umwarimu wabo, bagendanaga na we, bagasangira na we, bakagira iminsi mikuru imwe bari hamwe na we. Abanyeshuri b'umwigisha barangwaga no kwumvira ubutware bw'umwigisha, kimwe no kwicisha bugufi imbere ye birenze uko umuntu yicisha bugufi imbere ya se cyangwa nyina kandi byagaragaraga mu gukorera umwigisha.135

Uburyo bwo kwigisha no kwiga bwari ukwicara ku birenga by'umwigisha; kumubaza ibibazo no guhabwa na we ibisubizo, kwitegereza ibikorwa by'umwigisha, cyane cyane uko yitwaraga ubwe mu by'amategeko n'uko yatangaga ibisubizo ku by'imyitwarire ku by'ubumenyi bw'amategeko n'imigenzo bye.136

Nyuma y'amasomo atoroshye umunyeshuri yarambikwagwaho ibiganza maze agahabwa uburenganzira bwo kwitwa Rabbi. Ubwo rero yari afite uruhare rwo gutanga ibyo yabaga yarigishijwe n'umwigisha we maze na we ubwe agahindura abantu abigishwa.

      Uburyo bukurikije Bibiliya

Ijambo umwigishwa ubwaryo rivuga “uwiga cyangwa umunyeshuri.” Umwigishwa ni urimo ahabwa inyigisho. Ibi buri gihe byabaga birimo umwigisha n’umunyeshuri. Yohana Umubatiza yari afite abigishwa be (Matayo 9:14), Abafarisayo bari bafite ababo (Matayo 22:16), ndetse na Pawulo yari afite abe (Ibyakozwe 9:25), kandi, Umwami yari afite abigishwa benshi (Luka 6:17). Umwigishwa wo mu Isezerano Rishya ni uwigishwaga Bibiliya.

Bamwe bakurikiraga Umwami igihe gito gusa hanyuma bakarekeraho kubera icyo byasabaga. Hari Yuda wari utarakijijwe, Yosefu wa Arimatayo wabaye umwigishwa rwihishwa igihe gito, hari n'abandi babanaga na Yesu bo hafi. Umwami yizeraga ko kuba umwigishwa bisaba ko umuntu yitanga rwose.

Agakiza ni impano y'ubuntu ariko kuba umwigashwa bisaba ko umuntu abara icyo bisaba. Abizera bose bagombye kuba abigishwa, ariko bose ntibakurikira nk'abigishwa.

Na none, ongera urebe amagambo yo mu Nshingano Nkuru. Ni igiki cy'ingenzi ishingiyeho? Kuzana abayoboke, gukoranya ibiterane by'ivugabutumwa bikomeye, gutanga amataragite y'ivugabutumwa, kugira ibiterane bya Bibiliya byo kwigisha Tewolojiya ngo tubashe gusobanura agakiza? Oya! Hari ikintu kimwe kigaragara, cyane cyane mu Kigiriki, kandi kimwe gusa: “Guhindura abantu abigishwa.”

Guhindura abantu abigishwa ni byo mutima w'iri tegeko. Ibindi uko ari bitatu bitubwira uko tubikora, mu kugenda, kubatiza (bivuga kwamamaza Inkuru Nziza no kuzana abantu kuri Kristo), no kubigisha nk'abizera.

      Akamaro k'aho byandikiwe n'impamvu

Iyo Inshingano Nkuru irebewe aho yandikiwe ikahatangirwa, ntitubona gusa ibiri muri twe imbere, ahubwo tubona impamvu yabyo.

    (1) Kuramya kw'Abigishwa (umurongo wa 17)

Muri uyu murongo tubona Umwami wazutse kandi ufite ikuzo hamwe n’abigishwa bamupfukamiye bakamuramya kandi bakamusenga. Nubwo bashidikanyaga kuko byari bibakomereye gusobanukirwa ukuri kw’umuzuko, abenshi muri bo bemeraga ko yari Umwami wazutse kandi ufite ikuzo, nuko nneho bamuramyaga nk'Umwami. Icy'ingenzi ni uko Inshingano Nkuru yatangiwe mu kuramya no kwicisha bugufi. Gusubiza Inshingano Nkuru ni ingaruka yo kuramya no kwicisha bugufi ku bwami bwa Kristo. Niba twemera uwo ari We nyirizina kandi tukamuramya by'ukuri mu Mwuka no mu kuri, twagombye kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo mu isi kuko ari n'Umukiza usumba bose.

    (2) Ibyiringiro by'Ubutware bwe (umurongo wa 18)

Itegeko ryo guhindura abantu abigishwa rishingiye ku butware bwe. Reba uko bavuga ngo “nuko” mu murongo wa 19. Ibi bivuga ubutware bw'Umwami butagira iherezo ahantu hose. Mu mucyo w'ibya ba Rabbi n'aho ibi byandikiwe, guhindura abantu abigishwa ku bw'ubutware bwa Kristo harimo ibi bikurikira:

  • We wenyine ni We mwigisha mukuru kandi afite uburenga-nzira bwo gusobanura ibitugenga n'amagambo afite ubutware. We ubwe ni We mwigisha wacu w'ibanze, umurimo awukora ku bw'Umwuka Wera. Bibiliya, umubiri wa Kristo, n'abigisha bafite impano aha umubiri (Yohana 16:12-15; 1 Abakorinto 4:4-6; Abefeso 4:11-16).
  • We wenyine afite uburenga-nzira bwo guhishura ubushake bwa Se no kwigisha abayoboke be. Twese tugomba kwicisha bugufi imbere y'ubutware bwe ku bw'Ibyanditswe, umugereka wacu ufite ubutware ku kuri. We wenyine afite uburenga-nzira bwo guca imanza no gufata ibyemezo akurikije gukiranuka kw'Imana.
  • Bivuga kubaho buri munsi mu busabane buhoraho na We, dutegera amatwi Ijambo rye, tumwigiraho kandi dushyira mu bikorwa inyigisho ze, kandi tureka ubugingo bwe bukagaragarira mu bugingo bwacu bwa buri munsi. Kuba umwigishwa bisaba kwicisha bugufi kwuzuye imbere Ye kimwe no kwitangira umurimo nk'uko twiga kwikorera umusaraba wacu no kwicisha bugufi imbere y'ubutware n'ubuyobozi bwe.
  • Bivuga kwamamaza Ijambo rye no gushaka kuzana abandi muri ubwo bumwe, kubigisha na bo kuzana abandi kuri Kristo no kwigisha abandi (2 Timoteyo 2:1-2).

Kubatiza abizera mu izina rya Data wa twese, Umwana, n'Umwuka Wera ni ikimenyetso cy'uko ubugingo bwa kera n'ibijyana na bwo bishize, kandi ko umuntu yinjiye mu bugingo bushya ku bwo kwizera n'ubusabane bushya na Yesu nk'Umwigisha wabo na Shebuja.

Kwigisha ni amabwiriza abakijijwe bakiri bato bagomba guhabwa ngo bubakwe n’Ijambo rya Sebuja, bahinduke abigishwa bumvira n'abahindura abandi abigishwa. Bagomba kwiga, gushyira mu bikorwa, kurinda, no guhererekanya icyo Kristo yabategetse

(3) Ibyiringiro by'uko Ahorana na bo kandi Akabana na bo (umurongo wa 20b).

Umurongo wa 20b uduha isezerano ry'uko Umukiza abana na twe iteka akatwigisha ko ahora aturinda, aduha imigisha, kandi atuyobora. Ariko si ibyo gusa. Anahorana na twe nk'umwigisha wacu ngo duhore tugirana ubusabane, ngo yakire amasengesho yacu, n'umurimo dushobozwa n'Umwuka nk'uko yadusezeranije. Icyakora, nk'abayoboke be, atari nk'umuco wa ba Rabbi b'Abayuda, nubwo twigisha abandi, ntiduhinduka ba Rabbi, ahubwo dukomeza kuba abayoboke be, dufite itegeko ryo guhindura abandi abanyeshuri ba Databuja.

      Umusozo

Iyi.rero ni Inshingano Nkuru kandi ni yo ntego yacu. Umwami ahamagara itorero rye, natwe buri muntu ku giti cye ngo duhindure abandi abigishwa. Muri make, ibi birimo iki?

  • Bivuga kugenda, ukajyana mu isi urukundo no kuzana abagabo n'abagore kuri Kristo. Bivuga kugira uruhare mu masengesho, mu gukunda bagenzi bacu, mu kubaka ibiduhuza, kandi kubera ubw`ibyo tugasangira Ubutumwa bwiza.
  • Bivuga kubabatiza nko kugaragariza abandi iby'ubugingo bushya bwabo muri Kristo bamaze kugezwa ku Mwami ku bw'Ubutumwa Bwiza.
  • Bivuga kububaka mu Ijambo ry'Imana, kubigisha kumenya, kurinda, no gushyira mu bikorwa Ijambo ry'Imana mu bugingo bwabo ngo na bo babashe guhindura abandi abigishwa bagira uruhare muri uku kugwiza kubw'umurimo w'umubiri (itorero ryigenga).

Uku ni uguhamagarirwa kwitanga, gusabana n'Umwami, gusabana n'abandi bizera, igihe cy'Ijambo ry'Imana no gusenga, hamwe no kwitangira gukora ibintu bitubashisha kugera ku bandi ku bw'Umwami no kwinjiza benshi bashoboka mu murimo wo guhindura abandi abigishwa.

Buri wese muri twe akeneye kwibaza ikibazo, “muri ibi njyewe ndi he?”

Gusobanukirwa ubushobozi bwacu

      Gushobozwa gusohoza gahunda ya Kristo

Nigeze kuvuga haruguru ku buryo itorero rya mbere, nk'uko byanditswe mu Byakozwe n'Intumwa, ryakuraga cyane mu mbaraga zikomeye. Ahantu hamwe dusoma ukuntu Umwami yongereye ku itorero abantu 3.000, hanyuma gato 5.000 (Ibyakozwe 2:41; 4:3). Ariko ikibazo cy'ingenzi ni iki, ni gute dufata ibintu nk'ibyo?

Igitabo cy'Ibyakozwe gikunze kwitwa Ibyakozwe n'Intumwa kubera ko muri cyo tubona ibikorwa n'umurimo by'Intumwa z'Umwami wacu ku byo yatangiye gukora no kwigisha (Ibyakozwe 1:1). Ariko byaba ari ukuri kurushaho twise iki gitabo Ibyakozwe n'Umwuka Wera ku bw’umurimo n'imbaraga by'Umwuka bigaragara hose kandi nk'impamvu n'isoko byo gukwirakwiza Ubutumwa Bwiza mu kwamamaza Yesu Kristo. Inyuma y'umurimo w'Intumwa umurimo w'Umwuka w'Imana wagaragaye hose. Igitabo cy'Ibyakozwe ni umurimo w'abantu bashyizeho itorero kandi bakayobora umurimo w'abamisiyoneri. Nk'uko Oswald Sanders abivuga,

Birenze ibyo guhererekanya iby'agaciro ko icy'ingenzi kigaragaza abo bagombaga no guhabwa imyanya yo hasi mu itorero rya mbere ari uko bagombaga kuba abagabo “buzuye Umwuka Wera.” Bagombaga kuba bazwi kubwo gukiranuka no gutungana kwabo, ariko cyane cyane kubwo kuba ab'Umwuka kwabo. Uko umuntu yaba afite ubwenge bw'isi ate, afite ubumenyi mu kuyobora ate, adafite icyo gikoresho cy'ingenzi ntashobora by'ukuri guhindura abandi abayobozi mu byo Umwuka.137

Ntidukwiriye gutangazwa n'inyigisho n'isezerano by’Umwami yahaye Intumwa ze mu Byakozwe 1:4-8. Aha yarababwiye ndetse natwe aratubwira ko ibyo dukeneye ku murimo wacu no kugira ngo tuwukore neza bishingiye ku murimo n'imbaraga by'Umwuka w'Imana. Gutsinda kwacu, gushira amanga kwacu, inkunga tugira, ubushobozi bwacu bishingiye ku Mwuka w'Imana, bigomba kuba nko mu gihe cya Zekaria igihe Ijambo ry'Imana ryaje kuri Zerubabali, “si ku bw'amaboko, kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye, ni ko Uwiteka nyir'ingabo avuga (Zekaria 4:6)

Ni.kuki umurimo w'Umwuka w'Imana ari ingira-kamaro? Ni ukubera kutihaza kwacu kandi ni ukubera ko kugeza abantu kuri Kristo ari umurimo utangaje w'Umwuka w'Imana wo kwemeza no kumena kubwo kwinangira k'umutima w'umuntu, kumurikira umwijima w'ubwenge bw'umuntu, no guhindura mushya umwuka w'umuntu wari upfuye ku by'Umwuka. Ntakitagira imbaraga z'Umwuka w'Imana cyihagije. Guhindura abantu abigishwa, kugeza abagabo n'abagore kuri Kristo no kububaka bishobora gukorwa gusa n'abantu buzuye Umwuka. Ibibaranga bindi na byo ni byiza, ariko kwuzura Umwuka (kuyoborwa n'Umwuka Wera) ni ngombwa.

      Ibihe by'Umwuka

Duhereye ku kugendana n'Umwami kw'umwizera, umurimo w'Umwuka Wera ni umwe mu mahame n'amasezerano y'ingenzi yo mu Ijambo ry'Imana mu bihe by'itorero. Ibi bihe, ibihe by'itorero, ni ibihe by'Umwuka. Umwuka Wera ni umuyobozi wihariye w'Imana, impano, n’ibikoresho by'imbaraga byo guha ikuzo no guhishura Yesu Kristo no kugira ubugingo bwa gikristo.

    Isezerano ry'Umwuka

Umwuka Wera ni We uvugwa mu masezerano atangaje yo mu Isezerano rya Kera n'Irishya (Ezekiyeli 36:24-27; 37:14; Yesaya 44:3; 59:21; 7:37-39; 14:16,17; Ibyakozwe 1:4-8).

    Ukuri kwo kuza kw'Umwuka

Ibice bikurikira byerekana ukuri ko kuza kw'Umwuka Wera nk'uko kwasezeranijwe n'abahanuzi n'Umwami Yesu (Ibyakozwe 2:1-33; 10:43-44; 11:15-18; 1 Abakorinto 6:19; Abefeso 1:13-14; 4:30; Abagalatiya 5:5-25).

    Ibihe by'Umwuka bigaragazwa

Igishushanyo.gikurikira kigaragaza umurimo wihariye w'Umwuka mu by'itorero ry'abizera nk'uko bitandukanye n'ibihe by'abera bo mu Isezerano rya Kera.

    Umurimo w'Umwuka mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa

Akamaro k'umurimo w'Umwuka muri ibi bihe gahita kagaragara kubera: (a) Amagambo “Umwuka Wera” akoreshwa inshuro 40, (b) “Umwuka,” ku byerekeye

Umwuka w'Imana, inshuro 14, (c) “ku bw'Umwuka” bigaragaza umurimo We, inshuro 4, (d) “wujujwe” cyangwa wuzuye byerekana kuyoborwa na We rikoreshwa ku by'Umwuka inshuro 8, kandi, (e) ahenshi muri ibi bice, Umwuka w'Imana ubonwa nk'ukora igikorwa cyo gushoboza no kuyobora itorero mbere na mbere mu murimo waryo w'ubumisiyoneri ku isi. Na none, gereranya: Ibyakozwe 2:4; 4:8, 31; 6:10; 8:29, 39; 10:19; 11:12, 28; 13:4, 9, 52; 16:6, 7; 21:4.

    Imirimo n'imigambi by'Umwuka
    Intumbero y'ingenzi yo mu Byanditswe:

Bamwe babona umugambi w'Umwuka mu bugingo bwacu nk'imbaraga, abandi nko gukora neza, nk'ubumwe, cyangwa nko kugenga impano z'Umwuka, bamwe nko kwigisha, abandi nk'imirimo Ye y'ibitangaza n'ibindi. Ibi byose ni /cyangwa byabaye imirimo y'Umwuka kandi ni ingira-kamaro ku mubiri wa Kristo. Icyakora, gukuririza umwe muri yo usuzuguye indi, kandi cyane cyane gusuzugura kwibanda gukomeye ku Ijambo ry'Imana, ni ugukora amakosa.

Kristo ni ubugingo bwacu, ibyiringiro by'ikuzo. Bityo rero, intumbero ikomeye twahawe mu Ijambo ry'Imana ni Umwuka Wera mu mirimo Ye yose yaduherewe kuduhuza no kuba muri twe kwa Kristo. Yahawe kwerekana Kristo n'umurimo We, kumumenyekanisha, no kutumenyesha icyo ari cyo kuri twe (reba Abaheburayo 2:1-4; 6:4; 10:29 n'ingingo ivugwa muri iki gitabo).

Umurimo w'Umwuka ushingiye kuri Kristo. Ntushingiye ku muntu, ku mpano, uko abantu bateye, ibyo umuntu ahura na byo, ahubwo ngo ushingiye ku Mwuka Wera wibanda ku bikorwa bye bitangaje. Reba ibice bikurikira: Yohana 7:37-39; 14:26; 16:8-14.

Umwuka Wera rero, ntaduhamagarira kwita kuri We cyangwa ku muntu, ahubwo guhanga amaso kuri Kristo n'ibyo Imana yakoreye mu Mwana wayo ku bwe. Umugambi We binyuze mu mirimo Ye ni ugukuza kwizera, urukundo, kuramya, kwumvira, ubusabane, no kwitangira Kristo.

Ibi rero bihinduka ikidufasha mu kugenzura imyuka n'umwimerere wayo muri Bibiliya.

      Inshamake y'imirimo y'Umwuka:

(1) Uwo Umwuka ari We: Si imbaraga gusa cyangwa ikidukoresha cyangwa ingufu. Ni umuntu kandi ni Imana; ni uwa gatatu mu bagize Ubutatu, We nk'umuntu, ashobora kurakazwa (Abefeso 4:30), kubeshywa (Ibyakozwe 5:3-4), kwumvirwa (Ibyakozwe 10:19-21), gusuzugurwa (Ibyakozwe 7:51), no gutukwa (Matayo 12:31).

(2) Icyo Umwuka ari cyo ku bizera:

  • Ikimenyetso (2 Abakorinto 1:21-22; Abefeso 1:13).
  • Uwo dusigwa (2 Abakorinto 1:21-22; 1 Yohana 2:20, 27).
  • Ingwate (2 Abakorinto 1:21-22; Abefeso 1:14).
  • Umufasha (Yohana 14:16, 26).

(3) Icyo Umwuka Wera akorera abizera:

  • Kwemeza no guhishurira Kristo abantu (Yohana 16:8-11).
  • Guhindura abizera bakagira ubugingo bushya (Tito 3:5)
  • Kubatiza abizera muri Kristo (1 Abakorinto 12:13).
  • Gushyira imico ya Kristo mu bamwumvira (Abagalatiya 4:19; 5:5, 16-23).
  • Akuza gukomera mu by'Umwuka (Abagalatiya 3:1-3; 5:1-5; Abaheburayo 5:11-6:6).
  • Arigisha, asobanura Ijambo ry'Imana (1 Abakorinto 2:9-16; Yohana 14:26; 16:11 n'ikurikira; Abefeso 3:16-18).
  • Ashyira ukuri mu bikorwa mu mibereho yacu (Abaroma 8:16; Yohana 14:26; Abefeso 6:18).
  • Aha imbaraga amasengesho yacu (Abefeso 6:18; Yuda 20; Yohana 15:7; reba Zaburi 66:18).
  • Aha akamaro kuramya kwacu (Yohana 4:23, 24; Abefeso 5:18 n’ikurikira [reba Yesaya 1:11 n'ikurikira, 59:1 n'ikurikira, Zaburi 50:16 n’ikurikira]).
  • Atanga ubushobozi, kugenga, ububasha, n'umutwaro wo gutanga ubuhamya (Ibyakozwe 1:8; 13:4; 16:6; 1 Abatesalonike 1:5).
  • Atanga ubushobozi ku murimo (1 Abakarinto 12-14; 1 Petero 4:10 bwerekeye ku mpano z'Umwuka zikoreshwa mu mbaraga z'Umwuka bitewe n'urukundo, umurimo w'Umwuka).

Iyi mirimo yose yerekana akamaro k'umurimo w'Umwuka mu myitwarire ya buri munsi, cyane cyane ku guhamya kwacu. (Ibyakozwe 1:8; Abagalatiya 5:16-26; Abefeso 5:18). (Ku by'inyigisho inonosoye ku kuyoborwa n'Umwuka , reba Igice cya 2, Isomo rya 5).

      Umusozo

Kugira ngo tubyemere, tugomba gusobanukirwa ko ibyo dukeneye ngo uguhamagarwa kwacu cyangwa inshingano yacu nk'abizera Kristo ari ukuzura Umwuka Wera - Umwuka w'Imana akayobora ubugingo bwacu. Ntitugomba gutekereza ibi mu buryo bwo gutanga ubuhamya gusa nk'aho kwitegura guhamya, tugomba kwuzuzwa Umwuka kimwe no kwinjiza umugozi w'amashanyarazi aho winjizwa. Ntibikora bityo.

Bikwiriye kumenywa icyakora ko, hafi ya buri gikorwa cy'Umwuka Wera mu gitabo cy’Ibyakozwe cyari gifite intego yo gukwirakwiza Ubutumwa Bwiza ku bagabo n'abagore. Icyo yitaho cyane, icyo gihe kimwe n'ubu, kwari ugukora itorero ngo ribe itorero ry'abamisiyoneri. Mbese ibyo ntibyagombye kuba ibyacu na twe?138.

Kubera ko Umwuka Wera ari ingenzi ngo tugire imico ya Kristo mu bugingo bwacu kandi duhamirize abandi, uko tugendana n’Umwuka w'Imana ntibyagombye kuba ibanze mu bugingo bwacu, atari uko dukwiriye kugira ibyishimo byinshi ku mpamvu zacu bwite, ahubwo ngo dusohoze umuhamagaro w'Imana? Hatariho kwuzuzwa Umwuka, turaneshwa. Icyo dukunze gukora ni ukwiringira ubushobozi bwacu - amashuri twize, abo turi bo, uko duteye, kumenya kwemeza, n'ibindi. Ariko tugomba kwibuka Ijambo Imana yabwiye Zerubabeli ngo, ibyo tubasha gukora “si ku bw'amaboko (ubushobozi bw'umuntu) cyangwa imbaraga (imbaraga z'umuntu, ubushobozi, cyangwa ubushishozi), ahubwo ni ku bw'Umwuka Wanjye, ni ko Uwiteka nyir'ingabo avuga” (Zekaria 4:6). Ikindi dukunze kugira ni ubwoba, ariko Ijambo yabwiye Zerubabeli rirwanya ubwoba no kwiyizera kuko Ijambo yabwiwe ryari iryo kumukomeza imbere y'amakuba (reba 2 Timoteyo 1:6-7).

None se kuzuzwa Umwuka ni iki kandi nabibona nte?

Bishyizwe mu magambo make yabyo, kuzuzwa Umwuka bivuga ko, kubwo kwicisha bugufi ku bwende kandi mu gusubiza kwakira agakiza, kamere y'umuntu yuzuzwa, ikagengwa, kandi ikayoborwa n'Umwuka Wera. Ijambo kwuzura ubwaryo rishyigikiye ubwo busobanuro. Igitekerezo si icy'ikintu gisukwa mu gikoresho kitagira umumaro. “Icyigarurira ubwenge kirabwuzura,” ni ko Thayer yavuze,…Uko gukoreshwa kw'iryo jambo kuboneka muri Luka 5:26 (KJV): “Bose barumirwa,” na Yohana 16:6: “Kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.” Ubwoba bwabo n'agahinda kabo byarabayoboraga uretse amaranga-mutima yabo; byarabagengaga bikabayobora. Ibyo ni byo Umwuka Wera akora iyo tumusabye kutwuzura.

Kwuzura Umwuka rero, ni ukuyoborwa n'Umwuka. Ubwenge n'amaranga-mutima no kwitanga kimwe n'imbaraga z'umuntu byose abigira ibye ngo asohoze imigambi y'Imana...Aha, Umwuka atarakajwe kandi atabangamiwe ashobora kweza imbuto z'Umwuka mu muyobozi, hamwe no kuzana abantu kuri Kristo no kubamurehereza byiyongera ku murimo we n'imbaraga zo guhamya Kristo. Umurimo wose w’ukuri ni uguhorera (nk’ukw’amazi) k'Umwuka wera mu bugingo bwitanga kandi bwuzuye Umwuka.i139

Ubutumwa Umwami yaduhamagariye Inshingano Nkuru. Ni ukuba igice cya gahunda Ye yo guhindura abantu abigishwa. Ntidushobora kugira ikidushishikaza n'ubutwari tudafite ubushobozi yatanze - Umwuka utura muri twe yahaye buri mwizera ngo atwiteho kandi adushoboze kugira ubugingo bwa Kristo, ubugingo bugengwa n'urukundo rwe no gushobozwa n'imbaraga ze.


133 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, IL, 1989, p. 103.

134 Cleon Rogers, “The Great Commission,” Bibliotheca Sacra, Vol. 130, No. 519, Jul 1973, 262f.

135 Rogers, “The Great Commission,” Bibliotheca Sacra, 264.

136 Rogers, “The Great Commission,” Bibliotheca Sacra, 264.

137 Oswald Sanders, Spiritual Leadership, Moody Press, Chicago, 1986, p. 97.

138 Sanders, p. 100.

139 Sanders, p. 101.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad