Previous PageTable Of ContentsNext Page

UMUGEREKA WA GATATU:
KWITEGURA KWUMVA BY'UKURI IJAMBO RY'IMANA

“Nuko mwirinde uko mwumva.”
(Luka 8:18)

Intangiriro

Dushobora gutangira tubaza ikibazo, Bibiliya ni iki mu by'ukuri? Abakristo benshi basubiza ko ari Ijambo Ryera ry'Imana, uburyo bwihariye bwayo bwo kuvugana n'umuntu. Kandi baba bavuze ukuri. Hanyuma dushobora kubaza ikindi kibazo. Niba twizera ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana n'uburyo bwihariye bwo kuvugana n'umuntu, mbese dufata Bibiliya uko ibikwiriye? Mbese twubaha Ibyanditswe n'igihe cyo guteranira gusenga no kwiga iri Ijambo ryavuye ku Mana?

Mbese tumeze nk'uwo Imana yitaho cyangwa ishaka uvugwa muri Yesaya 66:2?

“Uyu ni we nitaho: uwicisha bugufi kandi ufite umutima umenetse, kandi agahindishwa umushitsi n'Ijambo ryanjye.” (NIV) cyangwa nk'uko KJV ibyandika, “ariko uwo nitaho ni umukene n’ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n'Ijambo ryanjye.”

Imana ishaka ko abantu bubaha Ijambo ryayo n'umugambi wayo mu kuryiga no kurishyira mu bikorwa. Ibi bivuga kwumva ijwi ry'Imana mu Ijambo ryayo. Imana ni We Mwami utangaza Ijambo rye kandi amateka ya Bibiliya si inkuru zo gucungurwa gusa ahubwo ni n'inkuru zo gutangaza no guhishurwa kuva ku Mana. Ifite uburyo itangaza Ubutumwa bwayo no kubutwoherereza, na twe tubasha kubusoma no kubwakira.

Mbese si ukuri ko rumwe mu mfunguzo z'ubugingo n'ubumwe bwiza ari ukuvugana n'Imana by'ukuri? Kandi kugira ngo kuvugana n'Imana by'ukuri bibeho, hagomba kubaho gutega amatwi by'ukuri. Iyi ni imwe mu mpamvu zituma tugomba kwita cyane ku kwiga Bibiliya, twaba twenyine cyangwa hamwe n'abandi. Ibi si ukuri ku kwiga Bibiliya gusa, ahubwo no mu bugingo bwacu bw'amasengesho no mu buryo bwose bwo gusengera hamwe. Kuki? Kugira ngo tubashe by'ukuri gutegera Imana amatwi mu buryo bwose bwo gusenga, kandi cyane cyane igihe cyo mu Ijambo ry'Imana.

Dukeneye gutegera Imana amatwi nubwo yahisemo gukoresha abantu kugira ngo ivugane na twe. Byaba byiza kuri buri wese muri twe gushyira mu mutima ishimwe rya Pawulo ku bizera riri mu 1 Abatesalonike 2:13: “Icyo dushimira Imana ubudasiba, ni uko ubwo twabahaga Ijambo ry'UbutumwaBwiza, ari ryo Jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'Ijambo ry'Imana, nk'uko riri koko, kandi rigakorera no muri mwe.”

Uko bikurikirana ni nk'uku:

Hatabayeho ubu buryo bwo kuvugana, ntihashobora kubaho guhinduka mu by'Umwuka nyakuri mu bugingo bw'umuntu. Kubera ibi, Imana yita cyane ku buryo twumva iyo tuyitegeye amatwi.

Agaciro Ibyanditswe bishyira ku gutegera Imana amatwi.

Waba warabonye inshuro Bibiliya yibanda ku gitekerezo cyo gutega amatwi? Ni ikintu gisubirwamo kenshi mu buryo bunyuranye. Ibi ntibishobora kubaho nta mpamvu.

(1) Ibango ryihariye “Nimwumve Ijambo ry'Uwiteka” riboneka inshuro 32 muri Bibiliya yitwa NIV na 28 muri Bibiliya yitwa NASB.

(2) Amagambo “nimwumve” cyangwa “mutege amatwi yemwe Bisirayeli” aboneka inshuro 6 muri NIV no muri NASB. “Nimutege amatwi” aboneka inshuro 331 kandi ahenshi muri ibi bice mu buryo bumwe herekeye ku gutegera amatwi Uwiteka. “Nimwumve” riboneka inshuro 347, kandi na none ahenshi muri ho herekeye ku kwumva Ijambo ry'Imana.

(3) Tubona kandi n'inshuro nyinshi amagambo nka “tegera ugutwi,” “umva” cyangwa “itondere” n'andi ameze nk'ayo akoreshwa mu buryo bwo guhamagarira umuntu, kandi cyane cyane abantu b'Imana, gutegera Imana amatwi.

(4) Mu Isezerano Rishya, Umwami atuburira kuzirikana ibyo mwumva (Mariko 4:24) n'uko mwumva (Luka 8:18).

(5) Amagambo “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,” aboneka inshuro eshatu mu Baheburayo n'inshuro imwe mu Isezerano Rya Kera (Abaheburayo 3:7, 15; 4:7; Zaburi 95:7).

(6) Inshuro ndwi mu nzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo mu Byahishuwe 2 na 3 dusoma “ufite ugutwi ni yumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

(7) Muri Mariko 4:9 Umwami yarabuye ati, “Ufite amatwi yumve,” no mu murongo wa 23 yaravuze ati, “ufite amatwi yumve.” (NIV)

(8) Ese ntibikomeye ko rimwe mu mazina y'Umwana w'Imana ari ijambo ry'Ikigiriki logos ryerekeye ku buryo bumwe bwo kuvugana n'abantu? Bivuga “disikuru, ijambo, imvugo, uburyo bwo.” Nka Logos, Yesu Kristo ni Ijambo ry'ubugingo ry'Imana ku muntu. Mose yamwanditseho mu Gutegeka 18:15 ati “UWITEKA Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nka njye, ukomotse muri mwe, muri bene wanyu: azaba ari we mwumvira.” (NIV)

(9) Ariko none ntihariho umuhamagaro wo gutegera Umwami amatwi twitonze, hari n'imbuzi ku byerekeye kwumva amajwi mabi yo muri iyi si mu bice byinshi mu Masezerano yombi, Irya Kera n'Irishya.

Ikivugwa aha kiroroshye. Imana ifite byinshi byo kutubwira kandi kubera ko izi byose kandi ari Imana isumba byose, kandi kubera ubumuntu bwacu bugufi kimwe no kuba twaraguye, ni ngombwa ko dutega amatwi twitonze. Ariko, nk'abantu baguye, ndetse nk'abantu bari baraguye ariko none bakaba bararokowe, dukunze gushukwa n'ibindi bintu, ndetse n'ibintu byiza.

Dushobora mu buryo bworoshye kuba nka Marita, warangajwe n'ibintu, aho kuba nka Mariya wicaye ku birenge by'Umukiza ngo yumve Ijambo rye (Luka 10:38-42).

Nk'uko bigaragazwa mu mugani w'umubibyi, ubutaka, n'imbuto, dushobora kuba nk'ubutaka burimo amahwa, bwuzuye amahwa n'ibitovu bwerekana ibyo kwita ku by'isi kandi biniga Ijambo ry'Imana kandi bikaritera kutera imbuto mu bugingo bwacu (Mariko 4:18-19).

Ni kuki ukeka ko Imana yaremye umuntu ikamuha amaso abiri n'amatwi abiri, ariko ikamuha umunwa umwe? Iki ubwacyo cyagombye kuba isomo rigizwe n'amagambo igihumbi.

Tegera amatwi aya magambo yo mu Migani 20:12: “Ugutwi kwumva, n'ijisho rireba, byombi byaremwe n'Uwiteka.” Mwari mubizi, mbona ari iby'igiciro kandi bitangaje ko Salomo nta kintu yavuze ku munwa. Na wo ni Imana yawuremye, ariko bisa n'aho Salomo atigeze avuga umunwa. Avuga gusa ibikoresho byo kwakira amabwiriza avuye ku Mwami.

Icy'ukuri ni uko dukunze kwihutira kugaragaza ibiri mu mutima ariko tugatinda gutega amatwi. Yakobo atwibutsa ibi bintu: “Nuko rero, bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kwumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19 NIV).

Hamwe n'ibi mu mutima, twagombye kureba Imigani 18:2, “Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka (bizanwa no kwumva), ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.” Gereranya n'Imigani 22:17-19.

Iri somo rirumvikana: Tugomba gutega amatwi kugira ngo tumenya kwizera Umwami. Kudatega amatwi byerekana ko tumaramaje mu gukurikirana ubugingo mu mbaraga zacu n'ubupfu bwacu.

Amabwiriza y'Ibyanditswe yo gutegera amatwi Imana

Uburyo Imana ivugana na twe byagombye kutwigisha ikintu kigaragaza ko twagombye gutega amatwi. None ni gute Imana ivugana na twe, kandi ni kuki tugomba gutega amatwi? Mbese dukeneye gukora iki ngo twitegure gutega amatwi twitonze kandi mu buryo buboneye?

Bibiliya ni urutonde cyangwa umushorera wacu w'uburyo bundi bwose Imana ivugana na twe. Niba tugomba gutegera Imana amatwi no kumenya ijwi ryayo mu bundi buryo ikoresha, tugomba gutegera amatwi Ijambo ryayo, Bibiliya. Birumvikana, Imana itugezaho Ijambo ryayo mu buryo bwinshi: ikoresheje abaryigisha mu buryo busanzwe no mu buryo bwihariye nko mu kugira abantu inama, mu guhugura no gukomeza, mu ndirimbo n'umuziki, mu bitabo, amacaseti, sinema, n'ibindi. Icyakora, uburyo bw'ibanze Imana yahisemo, kandi ubwo ubundi bwose bushingiyeho ubwo Imana ikoresha mu bihe by'itorero, ni itorero ryigenga iyo itorero riteraniye kwumva Ijambo ry'Imana. Ibindi bintu birimo amasengesho, kuririmba, guhimbaza, ameza y'Umwami, ariko ishingiro ni ukwamamaza Ijambo ry'Imana (2 Abatesalonike 2:13; 1 Timoteyo 4:11, 13; 2 Timoteyo 4:1-4).

Umwuka Wera ni umwigisha utura muri twe uwo Data wa twese yohereje akoresheje Umwana We ngo ature muri buri mwizera wo mu Isezerano Rishya nk'uwasizwe n'Imana udasanzwe ngo yigishe kandi atume dusobanukirwa ukuri kwo mu Ijambo ry'Imana kandi ngo ribe mu mitima no mu bugingo by'abizera. Umwe mu mirimo Ye y'ibanze muri iki gihe ni ukutugezaho Ijambo ry'Imana – kano yuzuye y'Ibyanditswe.

Kubera ko izo mpano ari iz’igihe gito, z'ishingiro, zo gukora ibitangaza, ntagitanga guhishurwa kwihariye cyangwa gushya, ahubwo akorera mu Ijambo ari rwo rutonde rwo kwizera no gushyira mu bikorwa.

Kugira ngo dushobore gutegera Imana amatwi, gusobanukirwe ukuri, kuramya Umwami, no guhindurwa n'Ijambo kubwo kwizera Imana, Imana yaduhaye Umwuka Wera. Ni umukozi w'Imana wihariye ufata ibya Kristo akabitwigisha tukabyakira kubwo kubyiga ubwacu cyangwa akoresheje abantu batwigisha Ijambo ry’Imana.

Bibiliya yuzuye ingero z'ukuntu Imana ikoresha abantu ngo itugezeho urukundo rwayo, impuhwe zayo, n'ubuntu bwayo. Ibi biza mu buryo bwinshi: rimwe na rimwe mu buryo bwo gukomeza, rimwe na rimwe mu buryo bw'urugero rwo kwumvira Imana, kandi rimwe na rimwe mu buryo bwo gucyaha. Reba ibi bice bibyerekana:

1 Abatesalonike 5:11; Imigani 27:5-6, 17; Yohana 13:34-45; Malaki 3:16; Abefeso5:19-20; 1 Timoteyo 5:1-2; Abefeso 6:4; Abagalatiya 6:1-3; 1 Petero 3:1-2, 7).

Intego yacu y'ibanze muri iyi nyigisho ngufi yerekeye uko Imana Ivugana na twe mu Ijambo no mu Mwuka Wera cyane cyane ku byerekeye ibihe byacu byo gusengera hamwe.

Mbese ibi bivuga iki mu buryo dutegera Imana amatwi? Nk'uko byavuzwe mbere, gutegera Imana amatwi birimo Ijambo ry'Imana n'Umwuka bikorera hamwe mu bwenge no mu mutima by umwizera. N'igihe Imana Ikoresha abantu n'ibitugeraho, tugomba kureba iteka icyo Imana itubwirira mu Ijambo ryayo ritagira amakemwa.

Imana ntivuguruza Ijambo ryayo. Tugomba kwiga gusuzuma ikintu mu mucyo w'Ibyanditswe Byera. Byongeye, ibi bivuga ko tugomba kwemera ko kubera ko Umwuka avuganira na twe mu Ijambo ry'Imana, dukeneye kwiga Ijambo ry'Imana turi twenyine cyangwa turi hamwe n'abandi akenshi uko bishoboka kose.

Ariko gutegera Imana amatwi na none bivuga ikindi kintu. Gutegera Imana amatwi - gushaka by'ukuri ibyo ishaka kuvuga – bisaba kwitegura mu by'Umwuka no kugira uruhare rugaragara ku ruhande rw'umwizera. Kugira ngo umuntu ategere Imana amatwi, agomba kuba yiteguye gutega amatwi. Gutegera Umwami amatwi ni iby'Umwuka.

Ariko uburyo bwose bwo kwiga burimo kwitegura no kugira uruhare. Kubera ibi, Imana yita cyane ku buryo dutega amatwi no gusenga. Yita ku myifatire yo mu ntekerezo zacu n'iyo mu buryo bw'Umwuka iyo dusengera hamwe cyangwa twicaye twenyine twiga Bibiliya.

Ingorane ni uko dushobora kujya mu by'idini tukibeshya ubwacu nk'uko Yakobo atuburira muri Yakobo 1. Dushobora gusa n'abari mu itorero tukikiririza Imana mu mibereho y'inyuma ariko imbere mu buryo bw'Umwuka twibereye ahandi. Ingaruka ni uko tutegera Imana ngo twumve ijwi ryayo kuko twayikuyeho imitima yacu. Twahindutse abapfa gutega amatwi gusa kuko tutiteguye mu buryo bw'umubiri, ibitekerezo, no mu buryo bw'Umwuka kwumva Ijambo ry'Uwiteka.

Guterana n'abandi mu itorero ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo gukurikirana ubugingo mu buryo bwacu. Duteranira mu Itorero atari ukugira ngo duhure n'Imana cyangwa ngo twumve kugira ngo tumenye, dukunde, kandi tumukorere, ahubwo ni ukugira ngo twumve tumerewe neza, kugira ibyo tubona, ngo twumve indirimbo nziza, ngo twumve umuvugabutumwa uzi kwigisha, tubone abantu cyangwa kwiyereka abantu. Duteranira mu itorero ngo twumve tumerewe neza kandi kugira ngo ahari dukundwe n'Imana. Muri ubu buryo, ibyo dukora mu idini ni nk’uburyo bw'ubwishingizi - dutekereza ko ari ukwirinda. Ariko tuba dupfuye niba dutekereza dutyo kubera ko ibitekerezo nk'ibyo bitajyana n'ibyo Imana itubwira mu Ijambo ryayo (Soma witonze Umubwiriza 5:12; Yesaya 29:1, 13; Ezekiyeli 33:30-32).

Bityo, ikibazo cy'ingenzi ni iki: Twakora iki ngo dutegure imitima ku buryo twabasha kwumva Uwiteka ashaka kuvugana na twe, ni ukuvuga, gusobanukirwa ubutumwa no gusubizanya ukwizera no kwumvira ubutumwa bwaba bunyuze mu ndirimbo, cyangwa ubuhamya, cyangwa mu kwigishwa Ijambo ry’Imana.

Ni ibiki bikenewe ngo dutegere Imana amatwi uko bikwiriye

Nk'uko byavuzwe mbere, uburyo Imana ivuganira na twe mu Ijambo ryayo bibamo iteka umurimo wo kwigisha/kwemeza w'Umwuka Wera w’Imana. Ibi bigaragarira mu bice byinshi ariko turabisobanura twifashishije Abefeso 3:16-19 n’1 Abakorinto 2:9-3:3.

Kuba Imana itugezaho Ijambo ryayo mu murimo w'Umwuka bivuga ko tugomba kuba mu bumwe bwiza n'Umwigisha wo mu ijuru uba muri twe. Ubu ni ubumwe, kwizera ko ariho, twishingikiriza kuri We ngo dusobanukirwe Ijambo ry'Imana (gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa).

Ariko nk'uko tubona mu 1 Abakorinto 3, abizera ba kamere, abadacyaha icyaha mu bugingo bwabo, ntibashobora kandi ntibategera cyangwa ngo bumve Ubutumwa bw'Imana. Abizera ba kamere nta cyo bakunda kandi ntibashobora gusobanukirwa no gusubiza ku buntu by'Imana bameze batyo.

Ni kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko icyaha kizwi mu bugingo, ibintu nko kwifata nabi (kwifuza, ishyari, kwangana, kwiyemera, kutizera, kwikunda), uburyo bwo kwirinda, kutita ku Mana, kwita ku bindi, n'ubundi buryo bw'ibyaha buteza Umwuka agahinda (Abefeso 4:30) kandi nta gushidikanya bizimya umurimo We nko kwigisha no gutuma ibintu bya Kristo biba ukuri (1 Abatesalonike 5:19). Umurimo We ureka kuba uwo kuyobora no kwigisha ukaba uwo kwemeza. Umwami Yesu yabivuze muri aya magambo muri Mariko 4:19, “Maze amaganya y'iyi si, n'ibihendo by'ubutunzi, n'irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mitima, biniga iryo Jambo.”

Marita aduha urugero ruzwi na bose kuri ibi. Nubwo yari imbere y'Umwami Yesu, Marita (aho atandukaniye na Mariya) ntiyategeye amatwi ibyo Umukiza yarimo avuga kubera ko yari arangajwe kandi yatwawe n'ibindi (Luka 10:38-41).

Urundi rugero rushobora kubonwa mu bigishwa igihe Umwami yahazaga abantu 5.000 (Mariko 6:30-52). Bananiwe gutegera amatwi ibyo Umwami yarimo abigisha kubw'ibyabaye uwo munsi kubera ko bari bibereye mu bindi, nk'ibyo kumenya umukuru muri bo. Ingaruka iboneka mu kubacyaha kw'Umwami mu murongo wa 52, “Kuko batari basobanukiwe n'iby’Umwuka, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.”

Hakeneye kubaho umutima ufungukiye kwisuzuma kubwo kubona impamvu y'ibyo dukora, isoko y'ibyo twizera cyangwa ibintu twishingikirizaho kubw'umutekano wacu, ni ukuvuga, uko ubugingo bwacu buri. Ibi bigomba gukorwa mbere yo kwiga wenyine cyangwa iteraniro ry'amasangesho kugira ngo dutegurire imitima yacu kwumva Imana. Kandi bigomba kuba kurwanya ibindi bintu (cyangwa ibitekerezo) biturangaza cyangwa bikatubuza gutega amatwi igihe twiga cyangwa dusenga, cyangwa mu materaniro yo gusenga (Zaburi 119:18; 139:23-24; 1 Abakorinto 11:28 n'ikurikira).

Akenshi ibi ntibikorwa. Abantu bagera ku rusengero bihuta kandi barakaye kubera ibyabaye imuhira cyangwa mu nzira bajya ku rusengero. Abantu usanga baganira n'inshuti hanyuma bakicara ntibigere batekereza ko bakeneye kwita ku by'Umwuka no kumenya neza ko bayoborwa n'Umwuka.

Intego yo kwisuzuma no kwiyerekana uko turi ni nziza ku guhamya Imana n'umutima wihana. Mu gihe abantu badashobora kubona imitima yacu, Imana Yo irabishobora kandi yanga gusenga kutari mu Mwuka no mu kuri, aho imitima iba yamukuweho (Yesaya 29:13).

Ku byerekeye kwatura, tuvuga ibyo kwatura bijya mu mizi y'icyaha mu bugingo bwacu, cyane cyane kutava ku izima kwacu mu kwiyoborera ubugingo bwacu n'uburyo bwacu ngo tugire amahoro, umutekano, n'agaciro (Yeremiya 2:13; 17:5; Zaburi 66:18; Imigani 28:13-14; 1 Yohana 1:9; Zaburi 51:5 n'ikurikira; Yakobo 4:6-10).

Ibice bya Yakobo 1:19-25 na 1 Petero 2:12 bitwigisha ko mbere y'uko habaho igisubizo gikwiriye ku Ijambo ry'Imana kigeza ku gukizwa kw’ukuri mu buryo bw'Umwuka kubwo kwizera gukora, igisubizo aho twihutira gutegera amatwi, kwakira, no gusonzera amata y’Umwuka adafunguye yo mu Ijambo ry'Imana nk’impinja zivutse, tugomba kwanga icyaha. Muri Yakobo 1:23, “kwakira Ijambo rigaterwa muri twe” bishingiye ku “kwiyambura imyanda yose...” Muri 1 Petero 2:2, itegeko ryo “kwifuza amata y'Ijambo ry'Imana” bishingiye ku “kwiyambura igomwa ryose n'uburiganya bwose...”

Ducyaha icyaha dute? Mu kwisuzuma ubwacu no kwatura icyaha. Ni bwo tuzabasha gutegera amatwi Ijambo ry'Imana no kwishingikiriza ku Mwuka Wera ngo adukize icyaha.

Muri ibi bihe byacu bya televiziyo twabaye abapfa gutegera amatwi ibyo twumva. Grand Howard agira ati: Twahindutse abanebwe mu bitekerezo. Twibagiwe gutekereza maze twigira mu byo gutega amatwi. Gutega amatwi bigaragara bivuga kwibanda ku kintu, gushaka, kugenzura, kubaza ibibazo, gutekereza, kugira uruhare, gusubiza no gushyira mu bikorwa.

“Imana ntishaka indorerezi zigira intungane, zipfa gutega amatwi zitita ku byo zumva. Ishaka abatega amatwi mu buryo bugaragara. Ntabwo turi nk'amaradiyo yivugisha, akishakira ibihugu, maze agategereza. Gutega amatwi kugaragara kuvugwa kenshi mu Byanditswe.”236

Reba igice gikurikira:

Yakobo 1:22-27 Ariko rero mujye mukora iby'iryo Jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; kuko uwumva ijambo gusa, ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora. Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe, ahubwo akishuka mu mutima, idini ry'uwo muntu riba ripfuye ubusa. Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.”

Amaze kudushishikariza kwanga ibyaha ngo tubone kwakira (kwumva) Ijambo ry'Imana by'ukuri, Yakobo atuburira ku by'itandukaniro riri hagati yo gutega amatwi byo hejuru no kuyatega by'ukuri. Aratuburira ku byo kurwanya gutega amatwi utiteguye, utita ku byo wumva kandi utabigiramo uruhare. Yakobo aratwigisha ko dukeneye gutega amatwi ngo bidufashe gusobanukirwa no gusubiza ku Ijambo ry'Imana kugira ngo ukuri kwaryo kugere ku mutima maze ngo utangire guhinduka - atari kubw'imbaraga zacu, ahubwo kubw'imbaraga z'Umwuka w'Imana utura muri twe kubwo kwizera. Gereranya na 1 Abakotinto 2:15.

Amagambo “uwitegereza” mu murongo wa 25 ni irindi jambo rivuga kureba ritandukanye n'iryakoreshejwe mbere muri iki gice (imirongo ya 23-24). Iri ni ijambo ry'Ikigiriki parakupto ryerekeye ku kwibanda ku byo umuntu areba. Parakupto rivuga “kwunama kugira ngo witegereze neza.” Rikoreshwa muri Yohana 20:5 na 11 ku byo gusuzuma imva yarimo ubusa byakozwe n'abigishwa, no muri 1 Petero 1:12 aho abamalayika bagira amatsiko yo kwiga iby'Umukiza n'umurimo We. Bityo parakupto ryerekana kugira amatsiko, kwita ku kintu, no kugenzura neza.

Muri 1 Timoteyo 4 Pawulo yabwiye Timoteyo “kwibabaza” no “gutwarwa” n'ibyo bintu, byerekeye ku mategeko ya mbere yerekeye umurimo we mu kwigisha, kuba urugero rw'imico nk'iya Kristo, no gukoresha impano ze (4:11-14). Ntawe ubasha “kubabazwa” no “gutwarwa”ngo akomeze gutega amatwi atita ku byo yumva. “Kwibabaza” ni ijambo ry'Ikigiriki melatao rivuga “gutegura, gutekereza, gutegera amatwi witonze.” Ijambo “gutwarwa” ririmo igitekerezo cyo “gutwikirwa wese, gutwarwa wese,” “kubyitangira wese.”

Ariko reba umurongo ukurikiraho: “Ibyo ujye ubizirikana.” Kwiga Bibiliya cyangwa kwumva Ijambo ry'Imana bigomba kwerekeza ku kurishyira mu bikorwa no kugira ubugingo buhinduwe duhereye imbere muri twe.

Gutegera Imana amatwi tutita ku byo twumva, kutabigiramo uruhare ntibikwiriye kandi bivugwa n'Imana ko ari idini ritagira umumaro. Abizera bagomba iteka kuba maso, kugenzura ubusobanuro no kubushyira mu bikorwa. Gutega amatwi gufite ubunebwe, kutari ukw'umutima wose ntabwo Imana ikwemera nta n'ubwo gushobora kugeza ku gukizwa mu by'Umwuka. Mu buryo tubishyira mu bikorwa ibi birimo iki?

Ibi bivuga iki mu buryo ntegera Imana amatwi? Iyo nsoma kandi nkiga Ijambo ry'Imana, ngomba gushyira ibindi byose ku ruhande nkibanda ku byo imbwira. Ngomba kuyikurikira byuzuye. Ngomba gukora ibi mu buryo buhoraho, kuko ari bwo buryo bwonyine nshobora guteza imbere ubumenyi bwanjye mu gutega amatwi. Nagombye kubikorera ahantu hatagira ibirangaza. Nagombye gusoma no gutekereza mvuga nkandika nkabaza ibibazo, kuko ibi ari ibintu bintera gutega amatwi nita ku byo numva.

Nagombye kwitegereza neza uwo Imana irimo imbwira, icyo ivuga n'impamvu ikivuga. Nagombye gusobanura mu buryo nyabwo icyo ivuga ko ngomba gushyira mu bikorwa uko kuri ubwanjye mu bugingo bwanjye.237

Mu kurangiza, kunogereza ukwitegura kwacu, hari ibindi bintu bibiri dukeneye ngo tubashe gutega amatwi twitonze:

Ubupfura bw'ab'i Borea bwari bwaramamaye bwerekeye ko Abayuda b'i Borea (aho batandukaniye n'Abayuda b'i Tesalonike) bemeraga kwigishwa kandi bafungutse n'ubwo batapfaga kwemera ibibonetse byose. Bategaga amatwi bitonze nk'abagira uruhare rugaragara, ariko basuzumaga inyigisho za Pawulo bakazigereranya n'Ibyanditswe by'ifatiro ry'ukuri – iyi ni imyifatire iboneye kandi ya Bibiliya iteka ryose. Ni koko ryari Ijambo ry'Imana. Bashyiraga ku ruhande ibyo bibwira kugira ngo Ijambo ry'Imana ryivugire ubwaryo. Ingaruka ni uko abantu benshi bizeye Umukiza.

Mugihe tujya mu itorero, Imana ishaka ko tuba nk'ab'i Borea – bategaga amatwi mu buryo bwiza kandi bakemera kwigishwa - kandi nk'abagira uruhare muri Bibiliya bashakaga mu Byanditswe kugira ngo barebe ko ibyo bintu ari ko biri.

Mariko7:7-13 havuga ingorane z'ibyo tuba twisanganiwe n'iby'uko tuba twararezwe byaba iby'idini cyangwa iby'isi tuzana mu itorero no mu myifatire yacu. Iki gice cyerekana uko imibereho yacu, imigenzo, ibyo duhura na byo, n'ibyo twisanganiwe, n'ibindi, bishobora guhindura ubusa imbaraga n'ukuri kw'Ijambo ry'Imana mu bugingo bwacu.

Muri 2 Timoteyo 3:15 higisha na none umumaro wo kugira uruhare mu magambo “kugira umwete” cyangwa “kwiga” (KJV). Ariko kuri ibyo ryongeraho umumaro wo gushyira mu bikorwa amahame y' ingenzi yo kwiga Bibiliya bityo tukaba dutegera Imana amatwi atari ibitekerezo by'umuntu akenshi biba bishingiye ku migenzo y'umuntu cyangwa ibyo umuntu yahuye na byo, harimo n'ibyacu (reba 2 Petero:17-21). Dukeneye kuvuga ukuri muri HERMENEUTICS (mu gusobanura Bibiliya) kugira ngo twumve by'ukuri icyo Imana ivuga.

Ni kuki intumwa yavuze ibi? Kubera ko Timoteyo yari akikijwe n'abigisha b'ibinyoma batagiraga umwete cyangwa ngo bafate Ijambo ry'Imana uko bikwiye. Ibi byerekeza ku kwumva ijwi ry'umuntu atari iry'Imana. Iyo dukoresheje uburyo bubi bwo kwiga Bibiliya n'uburyo bubi bwo gutega amatwi, dushobora gusanga twumva ijwi ry'umuntu aho kuba iry'Imana. Nta mwanya muri gahunda y'Imana wo gutega amatwi n'ubunebwe, gutega amatwi tutita ku byo twumva, cyangwa gutega amatwi tudakurikira.

Muri Luka 22:7-14, dusanga ko Umwami yohereje Petero na Yohana ngo bajye gutegura ibyo kurya bya Pasika kugira ngo babashe kuyizihiza nk'uko ubusobanuro n'umumaro byayo biri. Ijambo “kwitegura” rikoreshwa inshuro eshatu muri iyi mirongo (imirongo ya 9, 12, 13). Umwami yabonye ko buri kintu gikenewe gitegurwa kugira ngo yubahirize Pasika ari kumwe n'abigishwa be.

Gutegera Imana amatwi by'ukuri birimo gutegura umubiri n'umwuka. Ni ukuri ko hatariho kwitegura mu by'umwuka, kwitegura mu by'umubiri bitugeza kuri bike. Ariko dukunze kutabona ko ari ngombwa gutegura umubiri ngo dutegere amatwi Ijambo ry'Imana. Gutegura umubiri byagombye kubonwa nk'igice mu gutegura umwuka gukenewe ngo dutegere Imana amatwi.

Intego ni uko gutegera Imana amatwi atari ikintu cyoroshye. Iyo tutiteguye gutega amatwi ngo tubashe gusubiza n'imitima, dukwiriye kubyemera, tubadukinisha itorero kandi dukura imitima yacu ku Mwami. Ibyo dukora bitegetswe n'idini bihinduka ibitagira umumaro n’ibyo kwishuka (Yakobo 1:22).


236 Grant Howard, The Trauma of Transparency, Multnomah Press, Portland, 1979, p. 91.

237 Howard, p. 92.

Previous PageTable Of ContentsNext Page