Previous PageTable Of ContentsNext Page

UMUGEREKA WA KABIRI:
Ibivugwa kuri Yesaya 55:1-3

Umuhamagaro(umurongo wa 1)

Ibivugwa muri iki gice ni ibyo kuza k'umugaragu ubabazwa w'Umwami, n'umurimo We uhagije wo ku musaraba aho yikoreye ibyaha byacu mu mubiri We, aho yakomerekejwe ku bwacu, utariwacumuye agapfa nk'inshungu y'abanyabyaha. Kubera ibyo Mesiya yakoze, impano yo muri iki gice ishobora gutangwa.

“Ye.” Ubu ni uburyo bwo kuduhamagarira gutega amatwi.

“Yemwe.” Uku ni uguhamagara rusange. Nta n'umwe usonewe; biri kuri bose. Biboneka kuri buri wese kandi bose baragukeneye.

“Abafite inyota.” Inyota yerekana ubushake bukomeye no gukena gukomeye. Biduhamagarira kubona ko ubugingo budashobora guhaza ibikenewe by'imbere mu muntu. Uku ni uguhamagarira abantu bumagajwe n'iyi si, bashaka ikindi kintu kirenzeho kandi bashaka agakiza k'Imana.

“Nimuze.” Inshuro eshatu iri jambo rikoreshwa mu kwerekana icyo Imana itanga n'ubugingo bushimisha kandi bufite umumaro. Imana iravuga iti “nimuze.” Iravuga iti, “Mfite ibyo mukeneye kandi nshaka ko mutunga.”

“Ku mazi.” Ibi bigaragaza imigisha myinshi n'iby'uko agakiza k'Imana nk'uko kahishuwe muri kristo no mu murimo We kandi Ijambo ry'Imana rishobora guhaza inyota n'ibyo umuntu akeneye.

“N'udafite ifeza na we naze; nimuze mugure murye; nimuze mugure vino n'amata, mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.” Ibi bivuga iki? Ni gute umuntu yashobora kugura adatanze ifeza?

Ibyo Imana itanga ni iby'ubuntu busa. Si ifeza, imbaraga, cyangwa icyubahiro, nta na kimwe cyagura ibyo Imana ishaka kuduha. Ni impano y'ubuntu bwayo kubw'impano y'Umwana wayo waguze ugucungurwa kw'umuntu (Ibyahishuwe 21:6; 22:17).

Ijambo “mugure” rikoreshwa mu buryo bwo kugira cyangwa kubona, ariko, nk'uko tubwirwa, dushobora kugura nta mafaranga. Ijambo “mugure” ni Igiheburayo, shabar. Ryavugaga “kumena” hanyuma, “kugura.” Ryakoreshwaga ku mpeke zimenwa n'urusyo, cyangwa ku biryo bimena inzara (gereranya ijambo ry'ibyo kurya bya mu gitondo bavuga ko ubirya aba “yica umwaku,” mu Cyongereza bavuga “kumena kwiyiriza” ). Bityo Imana iduhamagarira kutagura no gutunga gusa, ndetse no kurya. Igitekerezo hano ni ukubona umutsima no kurya.

Nk'uko imirongo ikurikiraho ibyerekana neza, Imana irahamagarira umuntu kuza, gutega amatwi no kurya ku Ijambo ry'ubugingo bizana kwizera (Abaroma 10:17). Petero, mwibuke, atubwira ko kwizera kurusha igiciro izahabu ishira (1 Petero 1:7). Kuki? Kubera ko kwizera ari umugende tuboneramo agakiza k'Imana n'imigisha myinshi (Abefeso 2:8, 9).

“Vino n'amata.” Agakiza k'Imana n'imigisha yako bigaragazwa n'ibi bimenyetso bibiri. Vino akenshi yakoreshwaga mu minsi mikuru yihariye kandi ikerekana ibyishimo n'umunezero bizanwa n'agakiza k'Imana. Amata yerekana kubeshaho, gutangwa n'igaburo nk'uko ibyo kurya bitanga ubuzima.

Umuhamagaro wo kwisuzuma (umurongo wa 2a)

Mu buryo bw'ikibazo kandi binyuze ku muhanuzi, Umwami aduhamagarira kureba ko ubu bugingo nta mumaro kandi ko ibyo abantu bakora ngo babone umunezero cyangwa agakiza atari mpano y'ubuntu bwayo n'ubugingo bwo kubaho bwuzuye bwa Kristo kubw'Ijambo ry'Imana aho dushobora kwumva ijwi ry'Imana.

“Mutanga.” Iri jambo rivuga “gupima.” Ryari ryerekeye ku kubara no gupima ifeza cyangwa izahabu nk'igiciro kirihwa ku kintu.

“Ibitari ibyo kurya nyakuri.” Ni Igiheburayo kivuga, “kuki mutanga ifeza ku bitari umutsima.” Ibi birakomeye kandi birasekeje. Umutsima ni ugaragaza ibibeshaho ubugingo cyangwa igifasha umuntu, umunezero, no kumererwa neza. Ariko muri ibi, icyo umuntu abona si umutsima, ni imbura-mumaro. Intumwa Pawulo atuburira kwirinda imbura-mumaro nk'iyi mu gice cyerekana umumaro w'Ijambo ry'Imana (Abefeso 4:17).

Guhitamo kw'inshinga yo muri Yesaya 55:2a n'iri jambo rihakana, ibitari ibyo kurya, byerekana mu buryo busekeje ko bikomeye kandi ko nta mumaro ubushobozi bw'umuntu bugira cyangwa kubona icyahaza ibyo akeneye atari mu Mana n'umugambi wayo (reba Gutegeka 8:3).

“Mukorera ibidahaza.” “Gukora” aha bivuga, “uburetwa cyangwa agahato.” Ibihembo byacu bituruka ku murimo wacu cyangwa uburetwa.

Abantu bakunze gupima ibyo babonye kubw'umurimo bakorera ibidahaza. Umuntu rero, asigara agendera ku kigurudumu cy'ubukire mu gukurikirana ibintu - umwanya, imbaraga, ibinezeza, ibintu - ashakira umunezero aho utari no mu bintu bidashobora kuwutanga. Mbese umuntu yigera ashimishwa n'ibyo atunze? Amafaranga ahagije ni angahe? Menshi kurushaho! Umunezero ungana ute? Mwinshi kurushaho! Imbaraga zingana iki? Nyinshi kurushaho!

Gereranya iyi mirongo: Imigani 27:20; Umubwiriza 1:8; 4:8; 5:10. Mu muntu haba umwanya ushobora kwuzuzwa n'Imana yonyine; bityo ingingo ikurikiraho iri muri Yesaya 55.

Umuhamagaro wo kugenzura (imirongo ya 2b, 3a)

Imirongo ya 2b na 3a iduhamagarira kugenzura Ijambo ry'Imana riruta cyane izahabu, ryerekana kandi rigatanga iby’agaciro nyakuri k'ubugingo.

“Mugire umwete wo kunyumvira, mubone kurya...” Ni hehe twumvira Imana? Ni mu Ijambo ryayo. Igitekerezo ni, ko kubwo gutegera amatwi Ijambo ry'Imana no gutungwa n'ukuri kwaryo, abantu, nta mafaranga cyangwa ibiguzi, bazabona icyo bashakaga ku giciro cyinshi, umurimo, n'umubabaro. Kubona no kugira ukuri kw'Imana bijyana ku kuruhukira no kwishimira imigisha y'Isezerano ry'Imana ritanga agakiza ku bantu bose n'ingaruka zako zose ku bugingo. Aha kandi honyine ni ho soko y'umutekano nyakuri, umunezero n'umumaro mu bugingo.


Previous PageTable Of ContentsNext Page