Previous PageTable Of ContentsNext Page

ISOMO RYA KABIRI:
Ubugingo Bushingiye Ku Kwizera

Intangiriro

Ibyanditswe bivuga bikomeje biti: "Ukiranuka azabeshwaho no kwizera" (Abaroma 1:17; Abagalatiya 3:11); "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza" (Abaheburayo 11:6); kandi ngo "tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba" (2 Abakorinto 5:7). Ni ngombwa cyane ko tudasuzugura agaciro ko kwizera mu bugingo bw'umwizera kugira na none ngo kuduha agaciro karenze bidashoboka. Bamwe basubiza ko n'imirimo na yo ari iy'agaciro maze bakavuga Yakobo 2:15 mu gushyigikira ibyo. Ariko ibyo Ibyanditswe bivuga bikomeje ni uko imirimo ivuye ku mutima igomba guturuka ku kwizera Imana na gahunda yayo. Ibyo bitera Imana gukorera mu mutima n'ubugingo by'umuntu.

Kwizera kuzana imbaraga z'Imana mu bugingo bw'Umwizera. Duhinduka abana b'Imana tugatsindishirizwa no kwizera, ariko tugomba no kubaho no kugira ubugingo twahinduriwe na Kristo mu kwizera. Ubugingo bw'umukristo kuva mu ntangiriro kugeza mu iherezo bugomba kuba ubugingo bwo kwizera - ubugingo bwishyingikirije ku Mana n'ubuntu bwayo itugirira muri Kristo. Ni ubugingo budasanzwe duhabwa n'Imana mu kwizera Umwuka w’'Imana utura mu mwizera wese kuva igihe akirijwe. Nk'impano y'Imana, Umwuka utura muri twe akora imirimo myinshi buri wose muri yo ufite akamaro mu bugingo bw'umwuka bw'umwizera. Ntidushobora kubaho ukundi mu bugingo bwa gikristo n'imbaraga zacu nk'uko tudashobora gukora umubiri uyobowe n'imbaraga zacu.

Intumwa Pawulo yagaye abizera b'i Galatiya ku bwo kutamenya agaciro k'iri hame. Batangiranye ukwizera Kristo ariko kubera guhatwa n'abakurikiza amategeko bari barasubiye mu by'abantu bakora mu mirimo itegetswe n'idini ku by'Umwuka. Mu by'ukuri, yabonye kunanirwa kubyumva kwabo nko kurogwa. Ibintu nk'ibyo nta gushidikanya ni ubushukanyi bwa Satani.

Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?

Kwizera imbaraga n'umugambi w'Imana ni ngombwa rwose:

(1) Kubera kamere y'umuntu

Abefeso 2:1-3 "Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye, muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, 2 ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ni we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo, dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya, nk'abandi bose."

(2) Kubera intege-nke z'umuntu

Abaroma 6:19 "Ibyo mbivuze nk'umuntu, kubw'intege nke z'imibiri yacu; kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo, bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako, kugira ngo mwezwe."

Abaroma 8:3-4 "Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege-nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka; 4 kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka."

Matayo 26:41 "Mube maso, musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni w'ukunze, ariko umubiri ufite intege nke."

(3) Kubera guhuma n'ubushukanyi bw'iyi si tubamo

Yohana 12:46 "Naje mu isi, ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima."

Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."

1 Abakorinto 1:20 "Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?

Abefeso 2:2 "Ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ni wo mwuka ukorera mu batumvira."

(4) Kubera ibikorwa bya Satani n'imbaraga ze

Abefeso 6:10-18 "Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri; ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. 13 Nuko rero, mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza: 15 mukwese inkweto, ni zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza; 16 kandi ikigeretse kuri ibyo byose, mutware kwizera nk'ingabo; niko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa Mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza, kabe ingofero; mwakire n'inkota y'Umwuka, ni yo Jambo ry'Imana; 18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."

(5) Kubera ko tudakwiriye na busa kandi Imana ikaba ari yo yonyine ikwiriye, ni ngombwa ko twiga kugendera mu kwizera muri buri ntambwe yose

2 Abakorinto 2:16 "Kuri bamwe turi impumuro y'urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y'ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubikwiriye?"

2 Abakorinto 3:5 "Si uko twihagije ubwacu, ngo dutekereze ikintu cyose nkaho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana."

Nk’uko twakiriye Kristo mu kwizera Ubutumwa Bwiza (umuhamya w'Imana ku byerekeye Umwana wayo no gutsindishirizwa no kwizera) bityo tugomba kugenda intambwe ku yindi mu kwizera ubutumwa bwo muri Bibiliya bwo kwezwa.

Abaroma 1:17 "Kuko muri bwo ari na mwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo: Ukiranuka azabeshwaho no kwizera."

Abakolosayi 2:6-8 "Nuko rero, nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ariko mugendera muri we,"

Kwizera ni kimwe mu bigize ubutumwa bwo muri Bibiliya ku buryo inyigisho ku kwizera ari ngombwa kandi ari ingenzi ku bugingo buhinduwe. Mu gihe dutekereza mu buryo bwo gukura mu Mwuka n'ubugingo buhinduwe, ndashaka gutangira nibanda ku kwirinda ibintu bine bikomeye birwanya kwizera no guhindurwa mu Mwuka.

Ingorane tugomba kwirinda

Gukurikiza iby'amategeko ni uburyo umuntu ashakamo kwiyerekanira gukiranuka kwe ubwe imbere y'Imana. Ni igihe umuntu akora ibikorwa byiza cyangwa ibitegetswe n'idini ngo ashimishe Imana, abe akwiriye imigisha y'Imana, cyangwa gushimisha abantu. Gukurikiza iby'amategeko byishingikiriza ku mbaraga z'umuntu aho kuba ku mbaraga z'Imana z'ubuntu, ku byo umuntu ashoboye aho gushobozwa n'Imana. Gukurikiza amategeko bizanira umuntu ikuzo aho kurizanira Imana. Muri make, twasobanura gukurikiza amategeko nka, "umuhati wanjye nkoresheje imbaraga zanjye ngo mpabwe imigisha y'Imana ku ikuzo ryanjye."

Abaroma 4:1-4 "Niba ariko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu."

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"

Mu bice byinshi, Intumwa Pawulo yihanangirije abantu kudakurikiza iby'amategeko mu buryo ubwo ari bwo bwose. Umwanditsi w'Abaheburayo nawe aburira abantu ku byo yita "ibikorwa bipfuye," ashingiye ku byo abantu bakora (uburyo bwose bw'imirimo itegetswe n'idini cyangwa icyiza ku muntu) ngo abe akwiriye agakiza cyangwa kuzura Umwuka.

Abaroma 10:1-4 "Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n'ibyo nsabira Abisiraeli ku Mana ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana, ariko ritava ku bwenge; 3 kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana: 4 kuko Kristo ari we amategeko asohoraho, kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.

Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?"

Abagalatiya 5:1-5 "Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata. 2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana. 5 Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiyeko tuzabiheshwa no kwizera."

Abaheburayo 6:1 "Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri, ari rwo kwihana imirimo ipfuye, no kwizera Imana,

Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?

Mu bugingo bw'umukristo, ibikorwa byiza, umuhati w'umukristo, no kwihangana n'ibindi bigomba guturaka ku kwuzura Umwuka - kwishingikiriza ku Mwuka w'Imana mu kwizera. Ibi tuzabivugaho mu magambo arambuye mu isomo ryerekeye Ubugingo Bwuzuye Umwuka.

Tugereranije uko ikibonezamvugo cyo muri Bibiliya yitwa NIV cyanditse muri 1 Abatesalonike 1:3 "Dukomeza kwibuka imbere y'Imana na Data wa twese imirimo yanyu yo kwizera, n'umuhati uterwa n'urukundo, no kwihangana guterwa n'ibyiringiro mu Mwami Yesu Kristo" (gushimangira ni ukwanjye).

Ibi bivuga gukorera mu mbaraga z'ubushobozi bwacu - ubushobozi bwacu, impano, cyangwa imbaraga. byacu Kimwe mu bikomeye bigaragaza kugwa mu cyaha kw'umuntu no guhenebera kwe akava ku Mana ni ugushaka kwe, n’ibyo ukwiyemeza kwe gukora atishingikirije ku Mana. Kimwe na Eva mu Itangiriro, aha ni ho Satani akunda kuturiganiriza no kudushukira. Ukuri ni uko agakiza kazanwa no kwizera Kristo; ibi byerekana ko umwizera ari icyaremwe gishya kandi ko afite kamere nshya cyangwa ubushobozi bushya byo kumenya, gukunda, no guhitamo Imana. Ariko kamere ya kera, ubugingo bwa kazitunga, cyangwa umubiri nk'uko witwa na none, uba ushaka iteka kutuyobora. Icy'ingenzi kigaragaza umubiri ni ukwigenga - gushaka kuyobora ubugingo ubuvana mu mugambi n'imbaraga by'Imana.

Hakenewe amagambo make yerekeye kamere y'icyaha cyangwa umubiri. "Umubiri" nk'uko intumwa yabikoresheje mu buryo bwo gushushanya, ushobora gusobanurwa nk'uburyo bw'umwuka cyangwa imbaraga biba mu muntu. Ubwo bushake bukomeye buba muri twe twese, bukadutera gukoresha imbaraga zacu bwite tutishingikirije ku Mana ngo iduhe ibyo dukeneye cyangwa dushaka, ibintu dukeka ko dukeneye ngo tumererwe neza, cyangwa iby'ingirakamaro n'ibindi. "Umubiri" utandukanye no kwiringira Imana. Ni umwuka wo kwigenga no kwiyizera. Kwiyizera, ni ukwiyemeza gukora ibyo twishakiye, mu buryo bwacu, no mu mbaraga zacu. Umubiri ni mubi, ni uw'icyaha, kandi wanga Imana. Kuba umubiri ukoreshwa n'uko gushaka kuba mu muntu, bigaragarira mu mbuzi ya Yeremiya 17:5:

Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: "Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."

Iki gice cyerekana ingingo enye zerekeye umubiri: (a) igikorwa cyo kwishingikiriza ku mbaraga z'umuntu, (b) igikorwa cyo kwishingikiriza ku mbaraga z'umuntu aho kuba ku mbaraga z'Imana, (c) igikorwa nk'icyo ni uburyo bwo guhindukira uva ku Mana kandi (d) igikorwa nk'icyo kizana umuvumo; kirangiriza.

Nk'imbaraga z'ubugingo bw'umuntu, umubiri ni uburyo bwa kamere y'umuntu bwo kumurinda. Nk'uburyo bwa kamere bwo kwirinda ni uburyo bubonereye umuntu, umuntu yumva ari ko bigomba kuba, ariko iherezo ryabwo ni urupfu.

Imigani 14:12 "Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu."

Nk'uko bitigeze kubaho mu mateka y'umuntu, kamere y'ibihe tugezemo iduca ku kwishingikiriza ku Mana. Hamwe n'iterambere mu buhanga n'ubuvumbuzi mu by'amagara, kumererwa neza, gutunganirwa, umuvuduko, ingufu, kwishimisha, gutangaza amakuru n'ibindi, umuco w'umuntu wo kwigenga no kwihaza warushijeho gukomera. Nubwo hari ingorane nyinshi duhura na zo, umuntu atekereza iteka mu buryo bwa "turihagije." Ibyanditswe icyakora, bigaragaza ko tutabasha, ndetse ko tudashobora kuyobora ubugingo bwacu. Yeremiya yaranditse ati, "Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze" (Yeremiya 10:23).

Yeremiya 9:23-24 "Uwiteka avuga atya, ati: Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n'intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe; 24 ahubwo, uwirata yirate ibi, yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari njye Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi: kuko ibyo ari byo nishimira, ni ko Uwiteka avuga."

Ibi ni umuco wa "bireke na reka Imana" wigisha abizera kwicara mu mwanya w'inyuma no kureka Imana ikaba ari yo ikora byose. Ryrie atanga imbuzi zerekeye kutaringanira kw'ibyo Ibyanditswe bivuga. Yaranditse ati:

“…hari igitekerezo cyibanda ku ngingo ivuga ko Imana idukorera byose mu bugingo bw'Umwuka. Si uko nta cyo twabasha gukora byonyine, ahubwo ntacyo tugomba gukora; bibaye bityo twabuza Imana gukorera mu bugingo bwacu.” 26

Kugira ngo tutananirwa gusobanukirwa aya magambo n'icyo Ryrie ayavugaho, reka nsubire mu byo avuga mbere y'ibiri haruguru aha.

Reka na byo bivugwe, ... sinshaka kuvuga ko ibyigishwa byose ari amakosa; birimo mu gitekerezo cyanjye, kutaringanira kubera ko bimwe mu by'ubugingo bw'Umwuka byibandwaho mu buryo burenze urugero ku mwanya bihabwa mu Byanditswe.27 (gushimangira ni ukwa nyiri igitabo).

Ibi ni byo by'ibanze mu ruhare rwa buri muntu kwakira imbaraga z'Imana. Amategeko amagana yo mu Isezerano Rishya arabisobanura Mu by'ukuri tugomba gukora ibi bintu twishingikirije ku mbaraga z'Imana, ariko na none niba dufite uruhare mu kubikora, Imana ntizabidukorera.

Kwishingikiriza ku mbaraga n'ubushobozi by'Imana n'uruhare rw'umwizera ntabwo bitandukanye. Kwirinda no kwigenga bishobora kandi bigomba gukorerwa rimwe mu bugingo buringaniye bw'Umwuka. Kwigenga ubwako ni imyifatire, ariko iyo myifatire ntipfa kuza; isaba kwimenyereza. Ni abakristo nyabo bangahe babaho umunsi ku wundi batumva bakeneye kwishingikiriza ku Mana. Kumenyera, gukora ikintu kimwe kenshi, kwirata, kwiyizera byose bishaka kudukura muri ubwo bushake bwo kwishingikiriza ku Mana tugomba kugira, kugira ngo tubeho kandi dukore neza.28

Mu kwumvira kose hagomba kubamo uburinganire ku buryo bwo kwishingikiriza ku Mana. Ibice byinshi byo mu Isezerano Rishya byigisha uku kuri kandi niba tutabona uku kuringanira, tuzaba abataringaniye, maze tugwe mu byo kutemera Bibiliya. Urugero, reba uruhare rw'umuntu mu bice bikurikira:

Abaroma 8:10 "Niba Kristo aba muri mwe, n'ubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka."

Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka , kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;"

2 Petero 1:5-8 "Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; 6 kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kubaha Imana; 7 kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo. 8 Kuko ibyo nibiba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo."

1 Timoteyo 4:7-10 "Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere , ahubwo witoze kubaha Imana; 8 kuko kwitoza kw'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo. 9 Iryo jambo ni iryo kwizerwa, kandi rikwiriye kwemerwa rwose; 10 kuko igituma tugoka tukarwana, ari uko twiringiye Imana Ihoraho, ni Yo Mukiza w'abantu bose, ariko cyane cyane w'abizera."

Kugira ngo tubyemere, buri tegeko muri aya avugwa haruguru aha rigomba gukorerwa mu Mwuka ku bwo kwizera imbaraga z'Imana, ariko dufitemo uruhare rukomeye - ni twe bireba. Imana si Yo igendera mu Mwuka ku bwacu. Turabona ukugendana kw'aya mategeko yombi, uruhare rwacu no kwishingikiriza ku Mana, mu bice bibiri bikurikira:

Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."

1 Abakorinto 15:10 "Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi; kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose; nyamara si jye, ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye."

Gusobanukirwa ukuringanira kwo kwishingikiriza ku mbaraga z'Imana no gukoresha imbaraga z'umuntu twishingikiriza ubushobozi bw'Imana birinda umwizera amakosa akomeye. Bimurinda:

(1) kwibeshya akeka nkaho haba hari akantu ashobora gukoraho gusa akazimya umuriro w'ibishuko no kubibuza kuba muri we; (2) ubugingo bw'umukristo ni nk'ikintu kiri aho, muri bwo ni mwo ibyo akora byose "byicishiriza bugufi." Niba kwicisha bugufi muri Kristo bivuga ko mpitamo icyo ndi cyo muri Kristo ku bw'imbaraga z'Umwuka kabone naho haba intambara zimeze zite, birumvikana ko hazabaho intambara nk'uko Pawulo yavuze igihe yandikaga agira ati, "kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ... ( Abagalatiya 5:17). Ubugingo bw'umwuka ntibupfa kubaho gusa cyangwa ngo butegereze gusa.29

Dushobora kwongeraho tuti, “Ubugingo bw'Umwuka ntibupfa kuza gusa cyangwa ngo butegereze gusa; ntibubura ibibabaza. Bill Lawrence afite incamake nziza kuri ibi mu cyo yise, "Ni uruhare rwacu kwubaha ku bwo kwizera."

Mu buryo bumwe, uruhare rw'umwizera mu bugingo bw'Umwuka ni ukwubaha. Abizera bagomba gukora icyo Imana yababwiye gukora kandi bashobora gukora icyo Imana yababwiye gukora kubera ko Umwuka Wera atuma bishoboka, nubwo bisaba kumukurikiza ubupfura(disipulini).

Disipulini si uburyo bwo kwubaha Imana mu mbaraga zacu nk'uko twubaha ababyeyi cyangwa abakoresha bacu mbere yo gukizwa. Disipulini isaba kwizera, kuko, "igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha" (Abaroma 14:23). Disipulini igomba kuba igikorwa cyo kwiringira imbaraga z'Imana umwizera akuramo imbaraga zitarondoreka z'Imana kandi akagira ikigero cyayo cyo gukiranuka.

Kwumvira mu kwizera bisobanura ko dukora twishingikirije ku Mwuka Wera no ku mbaraga Ze zidushoboza iyo tumwizeye. Bivuga ko dukora, dukoresha buri rugero rw'imbaraga z'Umwami Yesu Kristo " ... nk'uko imbaraga ze ziri, zikorera muri ..." twe (Abakolosayi 1:29). Dukorera mu mbaraga ze; twumvira mu mbaraga z'Umwuka. Turakora, ariko Kristo ni we ubikorera muri twe mu by'uko imbaraga ze zidushoboza gukora ibyo ategeka. Mu buryo bw'imbaraga, abikorera muri twe; mu buryo bwo tubikorera muri we. Dukora ibyo tutabasha gukora mu bushobozi bwacu twumvira Imana ku rugero rwo gukiranuka kwayo.

Ibyawe si ukubikora mu mbaraga zawe, cyangwa kugerageza kubikora, ahubwo ni ukubikorera mu mbaraga zishoboza z'Umwuka uba muri twe ... uzabikorera mu mbaraga z'Umwuka uba muri twe kandi aha ni ho uruhare rw'umwizera ruri. Iki ni ikintu gitera kugira ubugingo bw'Umwuka kandi iki si ikindi uretse ubushobozi bwo kugendera mu Mwuka mu bugingo bwawe bwa buri munsi. Izo ni imbaraga - bitekerezeho - imbaraga zitarondoreka z'Umwuka uba muri twe.30 (gushimangira ni ukw'aho byaturutse).

Buri ngorane muri izi ntizica ibyishimo byacu muri Yesu gusa, ahubwo kurushaho, zidusigana kurushaho intege-nke zo kubona gutabarwa kw'Imana n'ubugingo Kristo yatuguraniye, ni ukuvuga, Kristo ukorera imico ye muri twe cyangwa imbuto z'Umwuka. Kubera ko izi ngorane zombi ari intege-nke mu bugingo bushya muri Kristo, uko turi muri we, uko tubaho mu mbaraga z'Umwuka uba muri twe, zidusiga nta ngufu zo guhangana n'abanzi bacu mu by'umwuka, ari bo isi, umubiri, n'umwanzi (Satani).

Abakolosayi 2:16-23 "Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato: 17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, abavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi, atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'iby'ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo. 20 Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, 21 (ngo: ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho; 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe,) mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? 23 Ni koko byose bisa n'aho ari iby'ubwenge, kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwanya irari ry'umubiri."

Mu kuri guhindura hari ibijyana na disipulini y'Umwuka nko gusenga, kwiga Bibiliya, no kuramya. Mu gihe ibi ari iby'ingenzi mu gutuma ukwizera gukura no kumenyereza uko tugenda mu Mwami, muri disipuline ntitugomba kubikorera ngo tube dukwiriye ubuntu bw'Imana kubera ko dufite ubuntu bwayo nk'abizera Kristo - turi muri we byuzuye.

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni Yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru."

Ahubwo, izo disipulini z'Umwuka zigomba gukorwa nk'ibikorwa byo kwizera gusa, mu mwuka wo kwizera gushingiye ku Mwami. Tubikorera ngo dukuze kandi duhozeho ukwizera kwuzuye kw'ubumwe no kugendana n'Imana - si ukugera ku kigero mu Mana.

Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe; 6 uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo."

Abaroma 1:17 "Kuko muri bwo ari na mwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo: ukiranuka azabeshwaho no kwizera."

2 Abakorinto 5:8 "Nyamara dukomera umutima, kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n'uyu mubiri, kugira ngo twibanire n'Umwami wacu."

Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."

Nkuko turya ibiryo byiza ngo tugire imbaraga z'umubiri, ni ko tugomba kwiga Bibiliya no gusenga ngo dukurire mu buntu no kumenya Kristo no kugira imbaraga z'Imana.

1 Petero 2:2-3 "Mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka afunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza: 3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza."

2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen.

Ariko se kwizera ni iki? Twakwimenyereza mu kwizera dute?

Abaheburayo 11:1 "Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri."

Kwizera bivuga kwiga kwiringira Imana mu byo tudashobora kureba n'aya maso yacu agaragara. Bivuga kwiga gutekereza no gukora ku mahame n'amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana tutitaye k'uko ibintu biboneka kuri twe. Tubwirwa kugendera mu kwizera si mu uko tubona ibintu. Mu Baheburayo 11:1 havuga ko utizera bidashoboka ko ayinezeza.

2 Abakorinto 5:7 "(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba)"

Abaheburayo 11:6 "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera ko iriho, ikagororera abayishaka."

Hari amahame abiri y’ingenzi muri iyi mirongo:

Kwizera ni modus operandi (uburyo bundi bwo gukora ibintu) ku bugingo bw'umukristo. Ni ugushaka n'umugambi by'Imana ngo twige kubaho mu kwizera kubera ko kwizera kwemera intege-nke zacu no kuba mu bugwaneza bw'Imana. Bikuza Imana. Ariko se kwizera ni iki?

(1) Tugomba kwizera ko ariho. Tugomba kwizera ko Imana ibaho. Dukurikije Bibiliya, ibyiringiro by'ukuri ko Imana ibaho birimo kwizera kurenga byose kwayo. Kurenga byose kw'Imana bivuga ko ibaho inyuma y'isi no hirya yayo. Ukubaho kwayo bivuga uwo Imana ari Yo, yigenga kandi isumba byose, ishobora byose, iba hose, izi byose, itarondereka, kandi idahinduka, yera, ari iy’urukundo, ukuri, n'ibindi.

(2) Tugomba kwizera ko igororera abayishaka. Ibi bivuga ko kwizera urukundo rw'Imana, kwizera guhaza no kutwitaho kw'Imana mu bugingo bwacu. Igikubiye muri ibi ni ukumenywa na bose kw'Imana, nubwo irenze byose, nta kiyibuza kugira uruhare mu byo mu isi, kandi ibyaremwe ntibishobora kubaho cyangwa gukora neza Imana itabigizemo uruhare.

Inyoko-muntu ishingiye ku Mana mu kubaho kwayo, ibyishimo byayo, no mu mutekano n'agaciro byayo. Kandi Imana itwitaho bya gicuti.

Ku bakristo benshi, ubugingo bwa gikristo ntibugira imbaraga z'Imana. Ni cyo gituma bakora ibyiza bashobora byose ngo bagere ku rugero runaka. Bamwe bashobora kugaragaza kugera ku rugero rwa bagenzi babo kurusha abandi, ariko no kuri bo, muri rusange na bo babona ko hari ikibuze. Bamwe bishimira ko nta ntungane n'imwe ibaho; buri wese agira intege-nke ze. Muri uko gukora uko bashoboye kose, bizera ko Imana ibumva.

Nta gushidikanya, nta n'umwe utunganye. Ahari dukora uko dushoboye kose Imana ntitwumve, ariko ibi ntibishobora guhindura ko tutagendeye mu kwizera Imana n'umugambi wayo, tubura ubugingo bwuzuye Kristo atanga. Ibyiza byacu si ibyo Imana ishaka. Ishaka kwizera Umwiza wayo - Umwami Yesu - Umwana wayo uwo imigisha yaturemeye yuzuriramo.

Tekereza kuri ibi:

(1) Nta n'umwe ubasha kugira ubugingo bwa gikristo kurusha uko babasha kwubahiriza amategeko yo mu Isezerano rya Kera (reba n'Abaroma 7:1-25).

Abaroma 3:9-20 "Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, haba na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha: 10 nk'uko byanditswe ngo: ntawe ukiranuka n'umwe, 11 ntawe umenya, ntawe ushaka Imana: 12 Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari: ntawe ukora ibyiza n'umwe. 13 Umuhogo wabo ni imva irangaye, bariganishije indimi zabo, ubusagwe bw'inshira buri mu minwa yabo: 14 Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye: 15 Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso, 16 kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo, 17 inzira y'amahoro ntibarakayimenya. 18 Kubaha Imana ntikuri imbere yabo. 19 Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose, abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kabo kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana: 20 kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko; kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha."

Abagalatiya 3:10-14 "Abiringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo: havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose, ngo abikore. 11 Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera. 12 Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera; ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo. 13 Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo: havumwe umuntu wese umanitse ku giti), 14 kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga, bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe."

(2) Niba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo tudashobojwe n'Imana, kuki ukeka ko Imana yagombye kwohereza Umwuka Wera kuba mu Itorero?

Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Yohana 14:17 "Ni We Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."

(3) Niba twashoboraga kubaho no gukorera Umwami tudakoreshejwe n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, kuki Umwami Yesu yita Umwuka Wera "Umufasha" cyangwa "Umushoboza" (Yohana 14:16, 26)? Kuki yagombye kwerekana ukudashobora kw'abigishwa iyo batari mu Mwuka (Yohana 16:7-15) no kubabwira kutagira umurimo batangira Umwuka Wera ataraza (Ibyakozwe 1:4-8)?

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na We azabaha undi Mufasha wo kubana na mwe ibihe byose."

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Yohana 16:7-15 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby’icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, azenda ku byanjye, abibabwire."

Ibyakozwe 1:4-8 "Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu, ati: ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera. 6 Nuko bamaze guterana, baramubaza bati: mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisiraeli? 7 Arabasubiza ati: si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine; 8 icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudeya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."

Kubera ibyo duhura na byo mu banzi b'Imana barwanya abakristo, isi idukikije, umubiri uri muri twe, n'umubi uturwanya, ubugingo bw'umukristo n'umurimo we ntibishoboka tutari mu mbaraga zisumba byose z'Imana zigomba kwakirwa buhoro buhoro mu kwizera. Ubwoko bw'izi mbaraga n'intege-nke zacu bisaba gukenera ikitari ikindi uretse imbaraga zo mu ijuru z'Imana. Gukeka ko dushobora kugira ubugingo bwa gikristo ni ukutamenya kwacu uko kureshya. None se kwizera ni iki?

Ukwizera kwo muri Bibiliya mu magambo arambuye

Ijambo Isezerano Rishya rikoresha ku "kwizera" ni Pistis. Risobanura kwemera ukuri. kw'icyo ari cyo cyose; kwizera ikintu runaka cyangwa umuntu runaka. Mu Isezerano Rishya rikoreshwa nko kwemera ibyo umuntu yizera bikurikije ubumwe bw'umuntu n'Imana n'ibintu by'Umwuka, muri rusange hamwe n'igitekerezo cyo kwiringira cyangwa kwishingikiriza. Inshinga ni Pisteuo risobanurwa ngo "kwizera, kwishingikiriza, kwiringira." Ikunze gukoreshwa hamwe n'imbanziriza-zina mu kwerekana "ukwiringira no kwishingikiriza ku muntu ku giti cye nk’uko bitandukanye no kwiringira cyangwa kwizera bisanzwe.32

Ubusobanuro bwo kwizera kwo muri Bibiliya

Kwizera ko muri Bibiliya ni ukwemera no kwiringira ubushobozi, imbaraga, ubumenyi mu gukora, n'amasezerano y'undi - aha ni Imana yo muri Bibiliya nk'uko yiyerekana mu Byanditswe. Mu magambo y'iyigisha-Mana (teolojia) ryo mu Isezerano Rishya, kwizera cyangwa kwiringira ni icyizere (kwizera cyangwa kwiringira) mu murimo n'ubuntu bw'umugambi w'Imana, ni ukuvuga, umurimo wa Yesu na We ubwe n'amasezerano yose ajyana n'agakiza. Ibi birimo intera zose z'agakiza no kwezwa, ibyarangiye (gukizwa igihano cy'icyaha), iby'ubu (gukizwa mu mbaraga z'icyaha), n'ibizaza (gukizwa icyaha ubwacyo).

Ukwizera ko muri Bibiliya si igikorwa, ni ikintu kimwe dushyitsa nta cyo dukoze. Kwizera si ugukora ikintu, ahubwo ni ukwakira ikintu. Agakiza ni impano umuntu yakira mu kwizera. Mbese impano irekeraho kuba impano kuko tutayakiriye? Oya.

Yohana 6:26-29 "Yesu arabasubiza ati: Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. 27 Ntimukorere ibyo kurya bishira, ahubwo mukorere ibyo kurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha: kuko Se, ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso cyayo. 28 Baramubaza bati: Tugire dute ngo dukore imirimo y'Imana? 29 Arabasubiza ati: Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye."

Aba Bayuda batekerezaga mu buryo bw'imirimo itanga agakiza, ariko Umukiza yigishije ko agakiza ari impano, umusaruro w'umurimo w'Imana muri Kristo, yakirwa mu kwizera Umwana w'umuntu, Mesiya, uwo Imana yashyizeho ikimenyetso cyayo.

Abaroma 4:4-5 "Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kuzamuhwanirizwa no gukiranuka;"

Kwizera ni ukwemera ukudashobora no kubura imbaraga z'umwuka wacu byacu ngo tube dukwiriye cyangwa dushobora gukorera agakiza cyangwa se ngo dushobore kwita ku bugingo bwacu tutari mu buntu bw'Imana twahawe nk'uko byerekanwa mu Isezerano Rishya. Iyo dutwaye imodoka hejuru y'ikiraro tukambuka ahantu hatagira indi nzira iramburuye, tuvuga ko twizeye ikiraro ngo kitugeze hakurya. Ariko na none tuba tuvuga ngo, ntidushobora kugera hakurya ku bwacu tutanyuze ku kiraro.

Abaroma 4:1-5 "Niba ari ko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo, aba afite icyo yiratana, ariko si imbere y'Imana. 3 Mbese Ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? 4 Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kuzamuhwanirizwa no gukiranuka;"

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera."

Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye."

Kwizera ni ukwanga cyangwa kureka kwiringira umubiri uko ari ko kose (reba Yeremiya 17:5-9; Abaroma 3:9-24). Nuko rero, kumenya ko tutagira imbaraga n'uko Kristo ahagije, ukwizera kwo muri Bibiliya kwishingikiriza ku murimo wuzuye kandi warangiye w'Imana no guhaza kwayo muri Yesu Kristo cyangwa iby'uko Kristo akwiriye. Kwizera kuzana ibikwiriye atari twe, ahubwo uwo twizera, Umwami Yesu Kristo n'ibyo tubonera muri We.

Abafilipi 3:1-9 "Ibisigaye, bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. 2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z'ibibi, mwirinde n'abakeba gukeba kubi; 3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringira iby'umubiri: nubwo njyeweho nabasha kubyiringira. 4 Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, njyeweho namurusha. 5 Dore, nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi umufarisayo ku bw'amategeko; kubw'ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n'amategeko nari inyanga-mugayo. 7 Nyamara ibyari indamu yanjye, nabitekereje ko ari igihombo kubwa Kristo. 8 Ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, 9 kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ariko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera:"

Abaroma 4:25 "Watangiwe ibicumuro byacu, akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe."

Abaroma 11:6 "Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu, ntibikiri ku bw'imirimo; kuko, bitabaye bityo, ubuntu ntibwaba ari ubuntu."

Abaheburayo 4:10 "Kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk'uko Imana yaruhutse iyayo."

Ibi ni ibizwi na bose ariko bitari ukuri. Ibikorwa bishobora koko rero kwerekana kwiyizera cyangwa kwizera ibidakwiriye kwizerwa kimwe n'Abafarisayo bakoraga buri kintu bigengesereye. Ni iby'ukuri ko kwizera gukora kandi gukura kwerekana ibikorwa mu bugingo bw'umwizera, ariko mu kuri, kwizera Bibiliya ivuga kwerekana ibyo Imana mu mbaraga n'ubuntu byayo ikorera uwizera Imana.

Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ariko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."

Abafilipi 4:13 "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga."

Iyi ni yo mpamvu tudakwiriye gukuza umuntu ku bwo kwizera kwe. Dukwiriye gushima kuba dufite kwizera tugashimira n'Imana ku bwo kwizera kw'abandi (reba 2 Abatesalonike 1:3). Dushobora no gucyahwa cyangwa tugacyaha abandi ku kubura kwizera (reba Matayo 6:33), ariko mu magambo y’ukuri ni nde ukuzwa no kwizera kwacu? Ni uwo twizeye birumvikana! Kuki? Kubera ko kwizera atari uburyo ikintu cyangwa umuntu udukorera ibyo tugomba gukora kubera icyo ari cyo cyangwa uwo ari we.

Iyo twicaye mu ntebe dukoresha kwizera iyo ntebe. Twerekana ko twizeye ko iyo ntebe iributubashe. Kwizera kwacu kuzana iyo ntebe n'urubyaro rwacu hamwe bityo tukaruhuka, ariko ntitwicara ku kwizera kwacu. Kwizera kwacu si ko kutubasha, ni intebe. Ni nde ugomba gushimirwa, ni twebwe, cyangwa ni intebe? Ni intebe birumvikana cyangwa uwayikoze. Kwizera kwacu gukuza uwaremye intebe. Mu buryo nk'ubwo, kwizera Bibiliya ivuga gutuma Imana iba Imana ubwayo; gushyira Imana mu bikorwa; gukuza Imana. Kwizera ntitugukwiriye.

Dushobora kugereranya kwizera na 'embarayaje' y'imodoka n'uko kwizera gukora nk'uko imodoka ikora. Embarayaje ni nk'imbaraga zitagaragara mu mapine ku muhanda. Uku ni ko dutwara imodoka ku muhanda. Dutwara imodoka tudakoresha moteri gusa cyangwa amapine gusa ahubwo bitewe n'izo mbaraga zihuza ibyo byombi. Ibi ni rwo ruhare kwizera kugira mu bugingo bw'umukristo.

Iyi ni yo mpamvu ibyo Bibiliya itubwira ari iby'ingenzi. Ituma kwizera kwacu kuba ku bintu by'ukuri, byo kwizerwa hadakurikijwe igice cy'ubugingo icyo ari cyo cyose. Kwizera ibitagira umumaro ni bibi cyane kurusha kutagira kwizera na mba.

1 Abakorinto 15:12-19 "Ariko, ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko ntawe uzuka? 13 Niba ntawe uzuka, na Kristo ntarakazuka: 14 kandi niba Kristo atazutse, ibyo tubwiriza ni iby'ubusa. 15 Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. 16 Niba abapfuye batazuka, na Kristo ntarakazuka: 17 kandi niba Kristo atazutse, kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. 18 Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziririye muri Kristo bararimbutse. 19 Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose."

Icyitegererezo: turamutse dutwaye ikimodoka gipima amatoni nka 20 tukagerageza kwambuka ku kiraro kitakorewe kurenza toni 10 kubera ko twizeye ko kitubasha, ingaruka zaba mbi cyane. Kwizera ibitizerwa byaturimbura.

Ibintu bitatu icyo twizeye cy'ukuri kigomba kuba cyangwa kugira:

(1) Kigomba kubishobora kandi kibohotse ngo gikize

Abaheburayo 5:7 "Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe."

Abaheburayo 7:25 "Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho,iteka ngo abasabire."

Yakobo 1:21 "Ubwo bimeze bityo, mwiyambure imyanda yose n'ububi busaze, mwakirane ubugwaneza ijamo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu."

Yakobo 4:12 "Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine; ni yo ibasha gukiza no kurimbura: ariko wowe uri nde, ucira mugenzi wawe urubanza?"

(2) Kigomba kuboneka ngo gikize

Ibyakozwe 17:26-27 "Kandi yaremye amahanga yose y'abantu, bakomoka mu muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye, 27 kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe,"

Abaroma 8:34 "Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira?

Abaroma 10:13 "Kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami, azakizwa."

Abaheburayo 7:25 "Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire."

Abaheburayo 9:24 "Kuko Kristo atinjiye ahera haremwe n'intoki, hasuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu."

Abaheburayo 13:5-6 "Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite; kuko ubwayo yavuze ati: Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato. 6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti: Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?

(3) Kigomba kugira ubushake bwo gukiza

Yohana 3:16 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."

Abaheburayo 10:9-10 "Aherako aravuga ati: Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka. Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. 10 Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka."

Abafilipi 2:6-8 "Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa; 7 ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu: 8 kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu, yicisha bugufi, araganduka, ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku musaraba."

1 Petero 5:7 "Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe."

2 Petero 3:9 "Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza ko iritinza. Ahubwo itwihanganira,idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana."

Kugira ngo kwizera gukore neza kandi by'ukuri kugomba kugira amakuru - kugomba kugira ibyo Bibiliya yigisha byo kwizerwa no kwakirwa. Mu Byanditswe hari "ukwizera" kwiringira cyangwa icyizere mu Mwami, ariko hari no"kwizera" icy'ukuri kwerekanywe kugomba kwizerwa no kwakirwa mu kwizera

Yuda 3 "Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye, niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose."

Abefeso 4:13"Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo."

Ibyakozwe 6:7 "Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera."

1 Timoteyo 3:9 "Ahubwo bakomeza ubwiru bwo kwizera, bafite imitima itabacira urubanza."

Niba kwizera kugomba uku kuri, tugomba kugira ikintu cyo kwizera kirimo ibyo kwizerwa by'ukuri. Iri ni ihame ry'ingenzi bidasubirwaho. Umwami Yesu yashyize ibyo Ibyanditswe bivuga mu mategeko abiri makuru: gukunda Imana no gukunda mugenzi wanjye.

Mariko 12:28-34 "Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka, amenya yuko abashubije neza, aramwegera, aramubaza ati:Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni irihe? 29 Yesu aramusubiza ati: Iry'imbere ni iri ngo: Umva Israeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. 30 Nuko rero, ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. 31 Irya kabiri ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera. 32 Uwo mwanditsi aramubwira ati: Ni koko, mwigisha, uvuze ukuri, yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine: 33 kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n'ibitokeje. 34 Yesu abonye amushubijanye ubwenge, aramubwira ati: Nturi kure y'Ubwami bw'Imana. Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza."

Abashyigikiye imyifatire ishingiye ku rukundo bavuga ko ikintu kimwe kiyobora cyangwa kigenga icyo umuntu akora ari urukundo. Bavuga ko itegeko rukumbi ari ugukora ibyo urukundo kurusha ibindi. Ariko se ibyo ni ibiki? Hamwe n'ukwikunda k'umuntu no guhuma k'umwuka kwe; dukeneye ibikubiye mu Ijambo ry'Imana ngo bitwereke icyo ibikorwa by'urukundo kurusha ibindi ari cyo, naho ubundi tuzahora dutwarwa n'umuraba tuvanga umucanga n'ibitekerezo by'abantu.

Abandi bashobora kuvuga bati, "dufite ubwigenge muri Kristo; ntitukigengwa n'amategeko. Tugomba gusa gukurikira aho Umwuka atuyobora." Umwuka icyakora, ntatuyobora mu bitandukanye n'amahame y'Ijambo ry'Imana. Bibiliya ni Ijambo ry'Ukuri kandi Umwuka nta na rimwe avuguruza Ijambo ry'Imana ryo uwo Mwuka ubwe yahumetse. Iyi ni imwe mu mpamvu muri Bibiliya hari ukwibanda ku byo Ijambo ry'Imana ryigisha.

Zaburi 119:9"Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka."

2 Timoteyo 3:16-17 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose."

Ntidushobora gukoresha ukwizera k'undi wundi. Buri muntu ku giti cye agomba kwakira Yesu Kristo mu kwizera.

Yohana 1:12 "Icyakora abamwemeye bose , bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana."

Yohana 12:48 "Unyanga ntiyemere amagambo yanjye, afite umuciraho iteka: ijambo navuze, ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka."

Abantu bagomba ubwabo kumenya no kwizera amahame n'amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana niba bagomba kugira umurimo w'Imana mu bugingo bwabo kugira ngo bagire guhinduka mu by'Umwuka by'ukuri. Buri muntu agomba kwanga kwizera n'amasezerano y'Imana kugira ngo abe mu buruhukiro bw'Imana, cyangwa ubugwaneza bwayo mu bireba agakiza ibyo ari byo byose.

Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."

Abaroma 14:5 "Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi: naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we."

Abaroma 14:10-14 "Ariko ni iki gituma ucira mwene so urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene so? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; 11 kuko byanditswe ngo: Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, amavi yose azamfukamira. Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana. 12 Nuko rero, umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana. 13 Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima: ahubwo tugambirire iki, ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. 14 Ndabizi, kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya, ni we gihumanya."

Abaheburayo 4:1 "Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira."

(1) Imana yatanze ibiyihamya byinshi mu byo yaremye.

Abaroma 1:18-20 "Umujinya w'Imana uhishurwa, uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by'abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo; kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge; 20 kuko ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana byayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza;"

(2) Dufite ibihamya Imana byinshi mu bisigazwa by'abantu n'ibintu bya kera, mu mateka, ubuhanuzi bwasohoye n'ibindi bintu byinshi ku byo kwizerwa, guhumekwa no kwemerwa kw'Ibyanditswe.

Zaburi 19:9-11 "Kubaha Uwiteka ni kwiza, guhoraho iteka ryose, Amateka y'Uwiteka ni ay'ukuri, ni ayo gukiranuka rwose. 10 Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, Naho yaba izahabu nziza nyinsh: Biryoherera kurusha ubuki n'umushongi w'ibinyagu utonyanga. 11 Kandi ni byo biha n' umugaragu wawe; Kubyitondera harimo ingororano ikomeye."

2 Timoteyo 3:16"Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'Abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizererwa mu isi, ikazamurwa, igahabwa ubwiza."

2 Petero 1:19-21 "Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, 21 kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu,ahubwo abantu b'Imana bagugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n'Umwuka Wera."

(3) Dufite ibihamya ukuri ku muzuko byinshi. Ibi bihamya byose biratangaje cyane ku buryo kubihakana umuntu yabanza guhakana uko atekereza kuko ubwo yaba atemera ibitangaza. Kwizera, icyakora, ntigushingiye ku gushyira mu gaciro k'umuntu cyangwa gutekereza kwe, cyangwa se ku byo yabonye cyangwa yagerageje. Na none kandi si ukudashyira mu gaciro cyangwa guhumiriza cyangwa kutemera ukuri kuzwi kandi gushobora kugenzurwa.

Ibyakozwe 17:31 "Kuko yashyizeho umunsi wo guciraho urubanza rw'ukuri rw'abari mw'isi bose, izarucisha umuntu yatoranije: kandi ibyo yabihamirije abantu bose, ubwo yamuzuye."

Yohana 7:17 "Umuntu nashaka gukora ibyo ikunda, azamenya ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.

(1) Hari ukwizera kudakuze (kw'intege nke) no kwizera gukuze (gukomeye). Nk'ikimera, kwizera kugomba kugaburirwa no guhabwa ingufu.

Abaroma 4:20 "Ahubwo abonye isezerano ry'Imana, ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera, ahimbaza Imana;"

Abaroma 14:1-2 "Udakomeye mu byo yizera mumwakire; mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho. Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa."

Abefeso 4:13-16 "Kugeza ubwo twese tuzashora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzashora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo: 14 kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu, n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri uwo ni ho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa nuko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo."

1 Abatesalonike 3:2 “Nuko dutuma Timoteyo, mwene Data, umukozi w’Imana wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo, ngo abe ari we ubakomeza no kubahugura ku byo kwizera kwanyu.”

1 Petero 2:2 " Mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuza amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza:"

2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen."

(2) Kwizera gushobora kandi kugomba gukura bitihi se kukabura ibikorwa, ntigukure kandi kugasinzira. Icyitegererezo kuri ibi kizwi na bose ni Yakobo 2:14-20.

Yakobo 2:14-20 "Mbese bene Data, byavura iki, niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? 15 Cyangwa se, hagira mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyo kurya by'iminsi yose, 16 maze umwe muri mwe akamubwira ati: Genda amahoro, ususuruke, uhage; ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye, byavura iki? 17 Uko niko no kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye. 18 Ahari umuntu yazavuga ati: Wehoho ufite kwizera; njyeweho mfite imirimo: nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye. 19 Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza; ariko abadaimoni na bo barabyizera, bagahinda imishitsi. 20 Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari imfa-busa?"

Nk'uko twabibonye haruguru, kwizera Bibiliya ivuga ntigukorera mu cyuka. Kwerekeye ibyo dutekereza. Ibiri mu ntekerezo zacu, icyo dukoresha dutekereza, ni cyo giha ukwizera kwacu kwemerwa, imbaraga no gukura. Inyigisho zo muri Bibiliya ziha ukwizera ikintu cy'ukuri cyo kwizerwa cyangwa intumbero, imvugo, imbaraga, no gukomera. None kwizera kwacu gukura gute?

Abaroma 10:17 "Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'Ijambo rya Kristo."

1 Abatesalonike 2:13 "Icyo dushimira Imana ubudasiba, ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'Ubutumwa Bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana, nk'uko riri koko, kandi rigakorera no muri mwe abizera;"

Yohana 16:11 "Ni iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka."

Abaroma 8:16 "Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'uwacu, yuko turi abana b'Imana:"

Abefeso 3:16-20 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenya hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana. 20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose, nk'uko imbaraga zayo ziri, zidukoreramo,"

1 Yohana 2:27 "Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kukaba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko twabigishije, mube ariko muguma muri we."

1 Yohana 3:24 "Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri we, na yo ikaguma muri we; kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe, ni Umwuka yaduhaye."

Yakobo 1:2-4 "Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, 3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato."

Abefeso 4:11-16 "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n'abandi kuba abahanuzi; n'abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n'abandi kuba abungeri n'abigisha: 12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wa kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo: 13 Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo: 14 kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu, n'ubwebge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri uwo ni ho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo."

1 Abatesalonike 3:10 "Dusabira cyane ku manywa na n'ijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu."

1 Abatesalonike 5:11-14 "Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane, nk'uko musanzwe mubikora. 12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu, babahana. 13 Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro. 14 Kandi turabahugura, bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose."

Ibihendo twizera

Ibihendo ni ibyiringiro, ibyigisho, imyifatire, n'ibyo dutekereza bidahuye n'ukuri kw'Ijambo ry'Imana.

Ibi bihendo birimo ikintu cyose uhereye ku ngamba dukoresha mu bugingo bwa buri munsi kugeza ku byo twizera ko bikenewe ngo umuntu akizwe cyangwa yuzure Umwuka. Bibiliya ivuga ku bihendo ikoresheje uburyo bunyuranye bushushanya, bumwe muri bwo buri hano hepfo. Uko biri kose, ni ingaruka z'ubugome, gushyira mu bikorwa imigambi yacu atari imigambi y'Imana.

Yesaya 30:1-2 "Abana b'abagome bazabona ishyano, ni ko Uwiteka avuga, bagisha abandi inama batari njye, bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. 2 Abahagurukira kujya mu Egiputa, batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa."

Ibyitegererezo bimwe by'amashusho y'ingamba yo kwigenga ni ibi:

(1) Kwiringira imbaraga zawe ubwawe

Yeremiya 17:5 "Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."

(2) Ibibindi byamenetse bidashobora gutwara amazi

Yeremiya 2:13 "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari njye soko y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."

(3) Ibishishimuzo twikoreye ngo bitumurikire inzira

Yesaya 50:11 "Yemwe abacana mwese, mukikiza imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi; muzaryamana umubabaro."

(4) Imigenzo ivuye iburasirazuba - ibyo umuntu yizera mu mwanya w'Imana n'umugambi w'agakiza wayo no gutabarwa kw'Umwuka

Yesaya 2:6 "Ubwoko bwawe, ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitiya, kandi bakifatanya n'abanyamahanga."

Ibi bihendo birimo uburyo bwose buturuka ku byakozwe n'umuntu ngo agere ku gakiza; ibintu abantu bakora bizeye ko bizabakiza nko kugerageza gukurikiza amategeko y'Imana cyangwa amategeko y'idini, kuziririza amasakaramentu, kubabaza umubiri no kwiyanga.

Abaroma 10 1-3 "Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza, n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana, ariko ritava ku bwenge. 3 Kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana:"

Abakolosayi 2:16-23 "Nuko rero, ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato: 17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga Abamarayika, akiterera mu byo atazi, atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza nabyo. 20 Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi, 21 (ngo: Ntugafateho, ntugasogongereho; 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe,) mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu? 23 Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge, kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwa iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwanya irari ry'umubiri."

Ikindi kijya gusa n'ibi ni ukwizera Kristo, ariko aho kumwizera We wenyine, bakongeraho imirimo imwe itegetswe n'idini nko gukebwa, kubatizwa, kuza imbere mu rusengero igihe cyo kwihana, gusezerana kureka ibyaha n'ibindi, nk'ibibageza ku gakiza (reba Abaroma 4:1-16).

Abagalatiya 3:1-3 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?

Abagalatiya 5:1-5 "Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata. 2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana. 5 Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze,ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Ibi bihendo birimo uburyo bwose abantu bakoresha mu bugingo, ngo babone amahoro, gukomera, ibyishimo, gushimishwa, cyangwa umutekano bitari mu mugambi w'Imana kuri twe mu murimo wa Kristo nawe ubwe. Ibi bigize uburyo bwo kwizera kw'ibinyoma. Iyo dukurikiranye imbaraga, umwanya, icyubahiro, ubukire, ibinezeza, kugubwa neza, kwemerwa, n'ibindi, nk'ibituzanira ibyishimo, amahoro, umutekano, no gukomera, tureba kuri ibi bihendo n'icyizere ko bizaduha ibyo dukeneye. Uko bizaba kose bizaba ari iby'akanya gato kandi bigendera ku mahirwe n'ibyifuzo byo kwikunda. Ibi bivuga ko tuzaba dukoresha, tugirira nabi, cyangwa tugendera ku bandi.

Ibitabo bimwe byiza bivuga kuri ubu bwoko bwa nyuma mu magambo arambuye ni ibi: Defeating The Dragon Of The World, Resisting The Seduction Of False Values, Stephen D. Eyre, Intervasity Press. The Lies We Believe, Chris Thurman, Thomas Nelson Publishers. Myths The World Taught Me, R. Scott Richards, Thomas Nelson Publishers. Why Settle For More and Miss The Best, Tome Sine, World Publishing.

Ubusobanuro bw'ubugingo buruhukiye mu kwizera
(Abaheburayo 4:1-16)

Abaheburayo 4:1-16 "Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira. 2 Kuko na twe twabwiwe Ubutumwa Bwiza nka ba bandi, nyamara Ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro, kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. 3 Naho twebwe ubwo twizeye, twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti: narahiranye umujinya wanjye nti: ntibanzinjira mu buruhukiro bwanjye;) ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo, imaze kurema isi. 4 Kuko hariho aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti: Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi. 5 Kandi na none ngo: Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. 6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise Ubutumwa Bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira, 7 Imana yongera gutoranya umunsi, ni wo uyu munsi; ivugira mu kanwa ka Dawidi, n'ubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru, ngo: Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima. 8 Iyo Yosua abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby'undi munsi. 9 Nuko rero, ku bw'ibyo, haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana; 10 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk'uko Imana yaruhutse iyayo. 11 Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa, akurikije icyitegererezo cya babandi cyo kutumvira. 12 Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira. 13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze. 14 Nuko ubwo dufite Umutambyi Mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru, ni we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15 Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana na twe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe, keretse yuko atigeze akora icyaha. 16 Nuko rero twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."

Izina ryakoreshejwe mu mwanya wo "kuruhuka" mu Baheburayo 3 na 4 ni ijambo ry'Ikigiriki katapausis, "igitera kuruhuka." Risobanura ngo "uburuhukiro" (mu ndagihe) cyangwa se "kuruhuka" (mu gihe cyashize). Rikunze gukoreshwa muri Bibiliya yitwa "Septuagint" (Septente – Isezerano rya Kera mu Rugiriki), aho bavuga uburuhukiro bw'Imana (Yesaya 66:1), uburuhukiro bw'abantu (1 Abami 8:56), cyangwa ikiruhuko cy'isabato (Kuva 35:2).

Mu Byakozwe 7:49 (reba Yesaya 66:1), ryerekana uburuhukiro bw'Imana, ni ukuvuga ahantu iba. Inshinga yaryo ni katapauo kandi rivuga "gutuma ikintu kirangira cyangwa kiruhuka." Rishushanya busobanuro "kurangiza" (ni ukuvuga guhagarika kubabazwa), akenshi iyo rikoreshejwe ku Mana muri Septuagint, no "kuruhuka cyangwa kurekera aho gukora" (reba Kuva 20:11). Nk'uko tuzabibona, byerekeye uburuhukiro Imana itanga kubera umurimo Imana yarangije.

Inshuro munani katapausis rikoreshejwe mu Baheburayo 3 na 4 kandi buri hantu rikoreshejwe bavuga kuruhuka kw'Imana cyangwa uburuhukiro Imana itanga (3:11, 18; 4:1, 3, 5, 10, 11). Izina Sabatismos "ikiruhuko cy'isabato" rikoreshwa rimwe mu gice cya 4:9. Iri jambo riboneka gusa muri iki gice kandi risa n'aho ryahimbwe n'umwanditsi ashaka kwerekana ukuruhuka kw'Imana kwavuzwe mbere ku kuruhuka kw'Imana imaze kurema no mu mategeko y'Isezerano Rya Kera. Inshinga katapauo, ikoreshwa hatatu: ku Mana yaruhutse imaze kurema (4:4); kuri Yosuwa kuba atarabashije kubaruhura; no kubinjiza mu buruhukiro bw'Imana nk'uko yaruhutse imaze kurema (4:10). Imana yaruhutse irangije kurema kandi kuva icyo gihe uburuhukiro bw'Imana buriho.

Igice cya gatatu gitangira kigereranya Yesu na Mose (3:1-6). Ibi bijyana no kugereranya ababakurikiye. Umwanditsi akoresha imyifatire y'Abisirayeli nk'uburyo bwo gushishikariza abasoma ibyo yanditse kugendera mu kwiringira Imana mu kwizera gushingiye ku guhaza kwa Kristo uwo ibivugwa mu Isezerano Rya Kera byuzuriramo. Hari isezerano mu Isezerano Rya Kera ko ubwo bwoko bw'Imana bwagombaga kwinjira mu buruhukiro bw'Imana, byavuzwe mbere igihe Imana yaruhutse irangije kurema. Umwanditsi abona iri sezerano ryaruzuriye muri Kristo wenyine. Mu gushishikariza ibi, yerekana ko Kristo ari We Jambo rya nyuma ry'Imana ku bantu (reba 1:2); ni We buruhukiro bw'Imana ubu no mu gihe kizaza.

Ijambo "kuruhuka" risobanura ukuntu Imana igirira neza umuntu mu buryo bunyuranye hanyuma haje kwiyongeraho n'agakiza. Risobanura ukugira neza kw'Imana mu buryo ikoresha, kuruhukira mu murimo w'Imana ku bwo kwizera, n'ingaruka, kurekera aho gukora, kwishimisha no kuruhukira mu byo Imana yatanze. Reka nsobanure:

(1) Ijambo "kuruhuka" rikoreshwa kuko ryerekana ingaruka z'umurimo w'Imana nk'uko bigaragara mu byo Imana yaremye (imirongo ya 3b-4). Ryerekeye ibyo Imana yakoreye umuntu. Edeni hari ahantu ho kuruhukira no gutwara, aho umuntu yashoboraga kwishimisha mu byo Imana yamuhaye. Muri Edeni, umuntu yashoboraga kwinjira mu mbuto z'umurimo w'Imana. Ibi ariko yarabitakaje ku bwo kugwa (gukora icyaha). Iyi ni yo mpamvu y'ubundi buruhukiro.

Abaheburayo 2:5-9 "Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga. 6 Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati: Umuntu ni iki, ko umwibuka, Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? 7 Wamuremye umucishije bugufi, aba hasi y'abamarayika ho hato; Wamwambitse ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y'intoke zawe, 8 Umuha gutwara ibintu byose, ubishyira munsi y'ibirenge bye; Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize, itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we, 9 ahubwo tubona Yesu, wacishijwe bugufi, akaba hasi y'Abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu."

(2) Ijambo "kuruhuka" rirakoreshwa kubera uburuhukiro bw'Imana bwinjirwamo ku bwo kwizera atari ku bw'imirimo. Kuruhuka (ishusho yo gutabarwa) gushingiye ku murimo Imana ubwayo yarangije nko mu kurema, kandi werekaniwe mu kiruhuko cy'isabato yo mu Isezerano Rya Kera.

(3) Ijambo "kuruhuka" rikoreshwa kuko, nk'uko Imana yaruhutse bitewe n'umurimo wayo wo kurema, bityo iha umuntu uburuhukiro mu buryo bwo kuruhuka, gucungurwa. Ishusho y'agakiza k'Imana karimo ibice bitatu:

Gutegeka 5:15 "Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukuzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse: ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato."

Gutegeka 12:10 "Ariko nimwambuka Yorodani, mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka, imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose, bigatuma muba amahoro;"

Yosuwa 21:44 "Uwiteka abaha ihumure impande zose, nk'uko yasezeranije basekuruza babo; nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere; ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose."

Abaheburayo 1:13-14 "Ariko ni nde wo mu bamaraika yigeze kubwira iti? Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe. 14 Mbese Abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?"

Abaheburayo 2:5-10 "Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga. 6 Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati: Umuntu ni iki, ko umwibuka, Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? 7 Wamuremye umucishije bugufi,aba hasi y'Abamarayika ho hato; Wamwambitse ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y'intoke zawe, 8 Umuha gutwara ibintu byose, ubishyira munsi y'ibirenge bye; Ubw'Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize, itakimuhaye ho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we, 9 ahubwo tubona Yesu, wacishijwe bugufi, akaba hasi y'Abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubumuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu. 10 Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremwe nayo ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza, itunganishije rwose umugaba w'agakiza kabo kubabazwa."

Ibi ni byo ibice bya 3-4 byibandaho. Kwima ingoma bishingiye ku kwiringirwa nk'abo mu nzu ya Kristo. Kuba abo kwiringirwa icyakora bidusaba ko tugomba gukomeza ibyiringiro byacu muri Kristo, ni ukuvuga kuruhukira ku bwo kwizera mu guhaza k'Umukiza aho kumutera umugongo tujya mu by'amategeko (Abaheburayo 3-4).

Ubugingo buruhukiye mu kwizera ni ubugingo burimo ibice bitatu:

(1) Icya mbere, ni ubugingo aho umwizera aruhukira ku bwo kwizera umurimo wuzuye w'Imana muri Kristo nk'Ijambo rya nyuma ry'Imana ku bantu.

(2) Icya kabiri, butemba buva mu kwiringira Kristo, ni ubugingo umwizera yinjiramo ku bwo kwizera uburuhukiro bw'Imana bwa buri munsi, gutanga imbaraga no kwiringirwa byayo, mu gusenga no kwishingikiriza mu mbaraga zitangwa n'Umutambyi wacu Mukuru kandi ukomeye (4:16).

(3) Icya gatatu, ni ubugingo, umwizera ku bwo kwizera agera mu buruhukiro bw'Imana mbere y'igihe, uburuhukiro bw'abaragwa bayo mu bwami bw'Imana.

Muri rusange ubugingo buruhukiye mu kwizera burimo ibice bitatu by'agakiza k'Imana k'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza. Ibikorwa cyangwa imbuto mu bugingo bw'umukristo bigomba kuba ari ingaruka z'ubugingo buruhukiye mu kwizera.

1 Abakorinto 10:6 "Ariko ibyo byababereyeho, kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje."

1 Abakorinto 10:11 "Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe."

Dushingiye ku gukoreshwa kw'ijambo "kuruhuka," "isabato," ugusa kwo mu Byanditswe n'uburyo ingero zo mu Isezerano Rya Kera zimeze, ibikurikira birerekana uburyo butandukanye bw'uburuhukiro bwo muri Bibiliya.

Imana yaruhutse ku munsi wa karindwi, irangije kurema (Itangiriro 2:1-3). Ntiyaruhutse kubera ko yari inaniwe, ahubwo ni ukubera ko yari irangije umurimo wo kurema. Ibi byerekana iby'ingenzi mu biruhuko by'Imana, kurekera aho gukora kuko umurimo wari urangiye, urangijwe n'Imana. Adamu na Eva bashoboraga kwishimira ubu buruhukiro bw'Imana mu mutekano. Adamu na Eva bari bafite umuhamagaro: bagombaga kwita ku busitani, bagombaga kwuzura isi no kuyitegeka. Bagombaga kugendana n'Imana mu busabane bwuzuye, kandi ntihariho umurimo w'amaboko no kwiyuha icyuya mu gahanga nko mu isi yavumwe.

Itangiriro 2:1-3 "Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. 2 Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze: iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. 3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, iraweza: kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose."

Ikiruhuko cy'isabato cyashyiriweho Abisirayeli nk'ikimenyetso cyihariye cy'ishyanga. Gisobanura:

(1) Imana ikura Abisirayeli mu buretwa bwa Egiputa.

Gutegeka 5:15 "Kandi ujye wibuka ko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukuzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse: ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato."

(2) Itegeko ry'ikiruhuko cy'imirimo.

Kuva 23:12 "Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka:kugira ngo inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke, umwana w'umuja wawe n'umusuhuke w'umunyamahanga basubizwemo intege."

(3) Ikimenyetso cy'ishyanga ko ari Uwiteka ubeza nk'ubwoko bwe kandi akabaha ibyo bakeneye.

Kuva 16:23 "Arababwira ati: ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati, Ejo uzabe umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka: mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka; ibisaze mubibike, birare bigeze mu gitondo."

Kuva 31:13-17 "Kandi ubwire Abisirayeli uti: Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye: kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye na mwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza."

Ezekiyeli 20:9-12 "Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y'abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa. 10 Nuko mbavana mu gihugu cya Egiputa, mbajyana mu butayu. 11 Maze mbaha amategeko yanjye, mbamenyesha n'amateka yanjye; ni yo abeshaho uyakomeje. 12 Maze kandi mbaha n'amasabato yanjye, ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye ko ari njye Uwiteka ubeza."

Iki cyari ikimenyetso cyahawe Abisirayeli cy'uko nk'uko Imana yahaye umuntu ibyaremwe, ari ko yabacunguye, ikazabahaza, kandi umunsi umwe ikazashyiraho ibyaremwe mu buryo bw'Umwuka bizageza ku gukizwa kw'ibyari byarazimiye byose.

Kwinjira mu gihugu cy'isezerano kandi bafite isezerano ryo kunesha abanzi babo byabonwaga nk'uburuhukiro butanzwe n'Imana.

Gutegeka 12:10 "Ariko nimwambuka Yorodani, mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhuka, imaze kubakiza ababisha banyu bose babagose, bigatuma muba amahoro;"

Yosuwa 21:44 "Uwiteka abaha ihumure impande zose, nk'uko yasezeranije basekuruza babo; nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere; ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose."

Zaburi 95:11 "Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti: Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye."

Abaheburayo 3:11-19 "Nuko ndahirana umujinya wanjye nti: Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. 12 Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. 13 Ahubwo muhugurane iminsi yose, bicyitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n'ibihendo by'ibyaha. 14 Kuko twahindutse abafatanije Kristo, niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka: nk'uko bivugwa ngo: Uyu munsi ni mwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima, nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza. 16 Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye mw'Egiputa bose, bashorewe na Mose? 17 Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye, bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu? 18 Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye? 19 Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye."

Kubara 14:23 "N'ukuri ntibazabona igihugu narahiye basekuruza ko nzakibaha, nta n'umwe wo mu bansuzuguye uzakibona:"

Mu buryo busa n'ubw'umukristo, ubu ni uburuhukiro bwa buri munsi, uburuhukiro bwo kwizera bw'ingorane zo mu bugingo, uburuhukiro bw'agahato n'abanzi b'Imana hamwe n'isezerano ry'Imana ryo kunesha. Nubwo Yosuwa yagejeje Abisirayeli mu gihugu cy'isezerano kandi nubwo banesheje abanzi babo, hari ubundi buruhukiro bwavuzweho mu Isezerano Rya Kera. Ibi biragaragara aho umwanditsi yasubiye mu magambo ya Dawidi yo muri Zaburi 95 ngo yerekane ko uburuhukiro bw'abantu b'Imana bwari bugitegerejwe mu gihe cya Dawidi. Iyo Yosuwa abaha uburuhukiro bwuzuye, Dawidi ntaba yaravuze iby'ubundi buruhukiro (Abaheburayo 4:4-10). Inshuro enye umwanditsi yerekana ko uburuhukiro bugitegerejwe (4:1, 6, 9, 11 yavuzwe haruguru).

Uburuhukiro bw'agakiza buvuga bwa buruhukiro bw'ubwami bw'imyaka igihumbi n'uburuhukiro budashira. Kugwa mu cyaha kw'umuntu kwaturutse mu kubura kw'uburuhukiro nyuma yo kurema cyangwa kwamburwa kugenga isi. Kwambuwe umuntu na Satani wahindutse imana y'iyi si. Isezerano ryo mu Itangiriro 3:15 ryerekanaga mbere ko umuntu azasubizwa ubu buruhukiro ku bw'imbuto y'umugore.

Itangiriro 3:15 "Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe: ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino."

Ibiruhuko by'isabato byo mu Isezerano Rya Kera, nubwo byari bifite icyo bivuze cyihariye cy'amateka y'Abisirayeli, byashushanyaga umurimo Imana yagombaga gukorera muri Umwe wagombaga kuza. Ibi ni byo Abaheburayo 1:4-4:13 byibandaho. Umwana w'Imana, Jambo rya nyuma w'Imana, yagombaga gusubiza umuntu ibyo yari yatakaje nk'Imana-Muntu yanesheje. Ubu buruhukiro bwa nyuma bufite ibice bitatu:

Yohana 3:16 "Kuko Imana yakunze abari mw'isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."

Abaroma 3:24 "Ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."

Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira."

Ubu bwagezweho ku bw'umurimo wuzuye w'Imana muri Kristo kandi bubonwa nk'impano ku bwo kwizera Kristo. Mu gutekereza ko agakiza cyangwa se imigisha y'Imana bikorerwa, Yesu yabajijwe icyo bakora ngo bagere ku mirimo y'Imana. Yesu yarabasubije ati, "umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera Uwo Yatumye" (Yohana 6:29). Agakiza ni umurimo w'Imana muri Kristo kandi gashobora kubonwa nk'impano ku bwo kwizera gusa.

(2) Uburuhukiro bwa buri munsi. Buri munsi mu buryo bw'uburuhukiro bw'i Kanaani dushobora kubona imigisha no kunesha abanzi bacu - isi, kamere, n'Umwanzi. Kugira ngo ibi bishoboke icyakora, tugomba kuruhuka ku bwo kwizera ubushobozi bw'umurimo w'Imana wuzuye no mu kuduhaza muri Kristo. Tugomba kumenya icyo dufite muri Kristo (Abaroma 6:1-7), kwizera no kubyiringira ko ari ukuri (Abaroma 6:8-11), no kwitanga ubwacu ku bwo kwizera ko Umwuka w'Imana akorera imico ya Kristo muri twe (Abaroma 6:12-14).

Abagalatiya 2:19 "Amategeko yanteye gupfa ku mategeko, ngo mbeho ku Mana."

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."

Ku bw'iby'uko ubu buruhukiro ari umuhamagaro wo kuba umwigishwa wa Yesu, ndizera ko ubu ari uburuhukiro butangwa n'Umukiza muri Matayo 11:28-30:

"Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. 29 Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu : 30 kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye."

(3) Uburuhukiro bw'igihe cyo kugaruka kwa Kristo. Ubu ni uburuhukiro bw'igihe cy'imyaka igihumbi, igihe abizera nk'abera bazagororerwa, bagashobora kwimana na Kristo. Mu gihe ijuru rigenewe abizera bose, ingororano zo kwimana na Kristo zizaterwa no kwiringirwa mu buruhukiro bwa buri munsi, kugendera mu kwizera kw'abaraganwa na Kristo wanesheje ku bw'imbaraga zo mu bugingo bw'Umukiza (reba n'Abagalatiya 5:1-26; Abaroma 8:1-17; 1 Abakorinto 3:12-15; 9:24-27).

Ibyahishuwe 2:26-27 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose: 27 azayaragiza inkoni y'icyuma, nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe; nk'uko nanjye nabihawe na Data.

Ibyahishuwe 3:21 "Unesha, nzamuha kwicarana na njye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye."

Uburuhukiro Imana itanga buracyahari n'uyu munsi (Abaheburayo 4:1, 6, 9). Bamwe bakeka ko Yosuwa yari yarahawe uburuhukiro bwasezeranijwe, ariko umwanditsi avuga ko uburuhukiro bugitegerejwe muri iki gihe no mu gihe kizaza (reba imirongo ya 8-9). Bityo rero, nk'uko Abisirayeli batashoboye kwinjira mu buruhukiro bw'Imana (umurage wabo muri Kanaani) kubera ukutiringira kwabajyanye mu kutumvira, mu kunangira umutima, ni ko muri ibi bihe hagomba kubaho ubwoba no kuyoborwa n'Imana (umuongo wa 11) ngo ahari na twe tutazananirwa kwinjira mu buruhukiro bw'Imana (reba 3:18-19).

Ubu ni uburuhukiro buha abayo imbaraga z'Imana ngo baneshe n'uburenganzira bwo kwimana na Kristo nk'abera bagororewe mu bwami bwo kw'isi bw'Umukiza mu gihe kizaza. Ariko se ni kuki ari akaga?

Uburuhukiro bw'Imana buvugwa kandi busobanurwa mu masezerano yo mu Ijambo ryayo - Inkuru Nziza y'agakiza muri Kristo - y'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza. Iyi Nkuru Nziza bari (natwe) baratwigishije. Ayo masezerano icyakora, agomba kwizerwa no gushingira mu kwizera. Tugomba gufatanya ukwizera n'amasezerano y'Imana.

Abashyikirijwe iki igitabo (Abaheburayo) bari abizera bari bariringiye Kristo ku by'agakiza (3:1; 4:3; 10:19-25), ariko hari intera eshatu z'uburuhukiro bw'agakiza k'Imana. Bari barinjiye mu ntera ya mbere, uburuhukiro bw'agakiza k'Imana ugakira igihano cy'ibyaha. Ijuru bari baryizeye, ariko si ingororano z'ijuru. Hari akaga gakomeye ko kutarangiza umurimo wabo mu isi bityo rero bakabura ingororano bitewe no kutabasha gukomeza kwishingikiriza ku Mucunguzi mu kwizera.

1 Abakorinto 3:12-15 "N'uko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane. 13 Ntitumeze nka Mose, watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza, uko bwamushiragaho. 14 Ariko imitima yabo yarahumye; ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa, cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. 15 Ahubwo kugeza na n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa, iyo nyegamo ihora ku mitima yabo:"

2 Timoteyo 4:7-8 "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8 Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umuca-manza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."

Kugira ngo umuntu agororerwe kandi yimane n'Umukiza mu buruhukiro buzaza, hagomba kubaho kwiringirwa mu ntera ya kabiri y'uburuhukiro bw'Imana - uburuhukiro bwa buri munsi bwo kwizera ko Kristo yuzuye kandi ahagije (4:16). Uburuhukiro bwo kwizera kwa buri munsi bujyana mu kwumvira nk'abanyamurava baraganwa n’Umukiza usangira ubugingo bwe bukiza mu busabane (3:1, 14). Iyi ni intera ya kabiri, uburuhukiro bwo kwizera mu gukizwa imbaraga z'icyaha, kunesha ikibi, n'imbaraga zo gukora icyiza ku bwo kwizera imbaraga z'Imana.

Bwa nyuma, hari intera ya gatatu, uburuhukiro bw'agakiza ka nyuma burimo ingororano zihariye cyangwa amakamba y'umurimo wo kwiringirwa iyo umurimo wacu ku isi urangiye kimwe n'uko Imana yaruhutse igihe umurimo wayo wo kurema wari urangiye (reba 1 Abakorinto 3:12-15 yavuzwe haruguru).

1 Abakorinto 15:57-58 "Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo. 58 Nuko, bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami."

2 Timoteyo 4:7-8 "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8 Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."

Aba bakristo b'Abaheburayo bahatirwaga kugaruka ku by'amategeko yo mu Isezerano Rya Kera n'ibyo asaba cyangwa imirimo y'Abayuda nk'uburyo bwo kubaho. Nko mu gitabo cy'Abagalatiya n'Abakolosayi, babwirwaga ko bari bakeneye ikintu kirenze Kristo. Ikintu cy'ingenzi aha si ukwizera cyangwa ibikorwa bizana agakiza (umwanditsi yabafataga nk'abakijijwe), ahubwo cyari ukwiringira gukomeye ko Kristo ahagije We usumba byose na bose n'ikintu cyose mu Isezerano Rya Kera. Ukwiringira nk'uko cyangwa ukuruhukira muri Kristo kugomba kugeza ku bikorwa bijyana ku ngororano zo mu bwami bwa Mesiya kubera ko umwizera azaba arangije inzira ye (reba Abaheburayo 12:1-2; na 2 Timoteyo 4:7-8).

Mu mirongo ya 4-9 umwanditsi asobanura impamvu uburuhukiro bugitegerejwe n'uyu munsi kandi akerekana amateka y'uburuhukiro bw'Imana. Ndetse no hanyuma y'igihe cya Yosuwa, Dawidi yavuze iby'uburuhukiro bw'Imana muri Zaburi 95. "Haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana" (Abaheburayo 4:9).

Kwinjira mu buruhukiro bw'Imana mu ntera iyo ari yo yose y'uburuhukiro bwayo bivuga kuruhuka imirimo nk'uko Imana yaruhutse imirimo yayo. Aya ni amabwiriza kuko atwibutsa ko intera zose z'uburuhukiro bw'Imana zishobora kwinjirwamo mu buryo bwo kwizera bwonyine. Ibi na none, kandi ni yo ntumbero y'ibanze aha, ni ukwongera kutwiringiza ko umunsi umwe, nk'uko Imana yaruhutse irangije umurimo wayo wo kurema, bityo na twe tuzishimira uburuhukiro cyangwa umurage wacu udashira igihe tuzaba turangije umurimo wacu, aho dutanguranwa hari imbere yacu (reba Abaheburayo 12:1-12).

Kubera ko uburuhukiro bugitegerejwe dushobora umunsi umwe kuzinjira mu murage wacu wa nyuma wo kwimana na Kristo, dukwiriye kugira umwete kugira ngo tubashe kwinjira mu buruhukiro bwacu bwa nyuma no kunesha igihe umurimo wacu wo ku isi urangiye. Kubera nyamara ko kwiringirwa mu buruhukiro bwa buri munsi ari igikorwa cyo kwizera ko Umukiza ahagije we udufasha iyo tubikeneye (4:16), uyu ni nanone umuhamagaro w'umwete wo kwinjira mu buruhukiro bwa buri munsi bwo gukomeza kwiringira no kwizera Kristo.

Ni ingenzi kwibuka ko kutumvira kw'Abisirayeli k’umwanditsi avuga muri uyu murongo kwaturukaga mu kutizera, kudafatanya kwizera n'amasezerano y'Imana (3:18-19; 4:2). Imbuzi aha si ku byo kubura ubugingo buhoraho, ahubwo ni izo kubura ingororano zizabamo kwimana na Kristo.

1 Abakorinto 9:27 "Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."

Ibyahishuwe 2::26-27 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose: 27 azayaragiza inkoni y'icyuma, nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe; nk'uko nanjye nabihawe na Data."

Ibyahishuwe 3:21 "Unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye."

Mu ntangiriro z'iyi mbuzi, hari umuhamagaro wo kwumva no kwita ku ijwi ry'Umwuka w'Imana (3:7, 15) ryumvikanira mu Ijambo ry'Imana. Kutumva Ijambo ry'Imana ricengera, byerekana ubugingo bw'imbere n'impamvu n'ibibutera kutizera, bijyana no kutagendera mu kwizera.

Ijambo ry'Imana ubwaryo rikuza ubugingo kutizera iyo rikunzwe kandi tukaryumva twitonze. Kwizera guterwa no kwumva no kwita ku Ijambo rya Kristo. Umunyezaburi aravuga ati: "Nabikiye Ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho" (Zaburi 119:11).

Abaroma 10:17 "Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'Ijambo rya Kristo."

Ijambo ry'Imana si imbaraga Umwuka akoresha ngo aturinde icyaha gusa, ahubwo ni n'imbaraga zidushoboza kumenya icyaha kubera ko, kimwe n'umucamanza n'inkota, rishobora kwinjira rikerekana uko ubugingo bw'imbere bumeze.

Ntitugomba na rimwe kwibwira ko ubugingo bwacu bw'imbere butabonwa n'Imana. Izi birambuye iby'ubugingo bwacu imbere kandi tugomba kumenya no kubaho tuzi yuko tuzisobanura k'uko dukoresha ubugingo bwacu imbere y'intebe y'imanza ya Kristo. Niba icyo gihe ubugingo bwacu buzaba bwararanzwe no kutumvira kubera kutagendera mu kwizera, tuzabura ingororano. Ibi birimo kubura gakondo yacu y'uburuhukiro mu buryo bwo kwimana na Kristo.

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragazizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

Dushobora kwiringira kwegera Imana kubera ko turuhukira mu murimo urangiye wa Kristo n'ubutambyi bwe iburyo bw'Imana (4:14-15). Hari impamvu zose zo gushikama k'Umukiza no kugendera mu kwizera kubera ko nk'Umutambyi Mukuru wacu udukunda kandi utwitaho yicaye i buryo bw'Imana aho akora nk'utuburanira n'umuvugizi wacu. We, nubwo nta cyaha, yageragejwe mu buryo bwose kandi ashobora kwumva ibyo duhura na byo.

Hamwe n'Umutambyi Mukuru umeze atyo, dushobora kwegera intebe y'imbabazi tudatinya ngo tubone imbabazi n'ubufasha dukeneye. Ibi ni ibyiringiro ko dufite uyu Mutambyi Mukuru udukunda kandi utubashisha kwegera Imana isumba byose n'ubuntu bwayo busumba byose (bivugwa mu "ntebe y'imbabazi") butwitaho mu byo ubugingo butuzanira byose. Icyo dukeneye ni ukumwishingikirizaho turuhukira no kureba ku Mucunguzi wacu uhagije muri byose.

Kimwe mu byo itanga mu kutubuza ubugingo bw'icyaha ni ubutambyi bukuru bw'Umucunguzi nk'utuvugira n'utuburanira mu kudusabira; naho dufite uburenganzira bwo kumusaba ubufasha. Ibi byerekanwa neza mu buryo bunyuranye mu Butumwa Bwiza (reba Mariko 6:45-52; Luka 22:31-32; Yohana 17:1 n'ikurikira).

Kutamenya Ijambo ry'Imana kw'umuntu, n'uko riduhishurira Imana na kamere nyakuri ye y'icyaha, kutamenya ibyo yadukoreye muri Kristo n'umurimo we, kw'ibyo abizera bafite muri Kristo, n'ibindi, nta gushidikanya ni cyo kintu gikomeye kibuza ubugingo bushingiye ku kwizera gukura.

Ijambo Ryanditswe (Bibiliya) ni Ijambo ry'ubugingo (Yesu Kristo). Ni ko Imana yiyeretse inyoko-muntu ngo ikure abantu mu kutizera no gushaka kugira ubugingo butari mu Mana y'ukuri kwabo, ibajyane mu kwizera Imana n'umugambi wayo w'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo n'umurimo we byonyine. Nuko rero kwizera guhabwa no kwumva, no kumva kukazanwa n'Ijambo rya Kristo (Abaroma 10:17). Yesu, abwira abari bamwizeye, yaravuze ati, "na mwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura" (Yohana 8:32). Hanyuma, igihe yasengaga Se asabira abigishwa be n'abandi bose bazaga kuzamwizera, yaravuze ati, "Ubereshe ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri" (Yohana 17:17).

Igitabo cy'Abaheburayo cyandikiwe gukuraho kutamenya kw'abo cyashyikirijwe ku byerekeye umurimo mukuru w'Umwami Yesu. Kivuga ko ari we Imana yerekanye bwa nyuma kandi ni ukwiyereka umuntu kw'Imana kugaragariramo bwa nyuma. Aruta kure abahanuzi, abamarayika, na Mose kubera ko atari uwundi utari Umwana w'Imana kandi ni n'Imana ubwayo (Abaheburayo 1:1-14).

Abashyikirijwe uru rwandikondetse n’abizera bose b'ibihe byose, bakeneraga kuruhukira mu guhaza k'Umwami Yesu nk'Umukiza wabo kandi bagakomeza kugendera mu kwizera no mu murimo Kristo yabahamagariye. Kudasobanukirwa kwabo ko Kristo n'umurimo we ari bikuru kandi bihagije; icyakora, kwatambamiraga kugendera mu kwizera kwabo. Abantu bashobora kugendera mu kwizera konyine iyo bazi kandi bizeye ko batunganyijwe rimwe risa ku bwo kwizera Kristo gusa nk'Umukiza uhagije muri byose.

Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?"

Abaheburayo 10:10 "Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka."

Abaheburayo 10:14-19 "Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose. 15 Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo, kuduhamiriza ibyo. Amaze kuvuga ati: 16 Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo. Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga; nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika; arongera ati: 17 Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi. 18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha. 19 Nuko, bene Data, ubwo dufite ubushizi bw'ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n'amaraso ya Yesu,"

Imwe mu ngorane bari bafite yari ukutamenya inyigisho z’ishingiro ryo kugendera mu kwizera. Bari bakeneye gukura no kwihatira kugera ku gipimo kandi na twe ni byo bidukwiriye (reba Abaheburayo 5:12-6:1). Tutari mu buruhukiro buhagije bwa Kristo, tuzahindukirira imirimo ipfuye.

Abaheburayo 5:11-12 "Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. 12 Kandi, nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye."

Hamwe n'ingorane yo kutamenya, hari indi ngorane imaze igihe yo kutagira icyo twitaho cyangwa se kutita ku bintu by'Umwuka (umurongo wa 11). Mu gukomeza icyifuzo cye cyo kurwanya kudasobanukirwa kwabo, uwandikiye Abaheburayo yabakomerazaga ibyiringiro bikomeye byo kwizera umurimo w'Umukiza nk'Umutambyi kubera ubukuru bw'ubutambyi bwe mu buryo bwa Melkisedeki. Icyakora, yumvise ko byari bikomeye gusobanura kubera ko abo yandikiye batakundaga Ibyanditswe cyangwa iby'uko babyigaga badashyizeho umwete. Ijambo "ibihuri" ni Ikigiriki nothros, "igihuri, ugenda buhoro, ugenda buhoro cyane, umunebwe." Nk'uko umurongo wa 12 ubyerekana, hari hashize igihe kinini ku buryo bagombaga kuba barakuze mu by'agakiza, ariko kutabikunda kwabo kwababujije gukura no gusobanukirwa ibyo bari bafite muri Kristo.

Ni iki gitera kudakunda cyangwa kugenda buhoro werekera ku kumva neza no kwiga ukuri kw'Ijambo ry'Imana? Kudakunda Ibyanditswe mu buryo bw'Umwuka biterwa no kumva ko umuntu yihagije. Aha na none hari ingorane za kamere y'umuntu yo gusuzugura ubuntu bw'Imana no kugerageza gukoresha imbaraga zacu ubwacu aho kuba agakiza k'Imana kabidufashamo.

Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana;"

Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?"

Uyu muco wo kumva ko umuntu yihagije, uterwa no kutita ku kuri kw'Imana, wigaragaza mu buryo bwinshi: mu byo gukunda ibintu, mu by'idini, mu by'amategeko, mu by'amarangamutima, mu by'ibihishwe cyangwa no mu kindi kintu gisimbura igisanzwe umuntu ashaka ngo agere ku munezero, umutekano, cyangwa kwemerwa n'Imana nk'uko werekanwa muri Bibiliya. Kwishingikiriza ku bikorwa umuntu yagezeho cyangwa ibyo umuntu yagezeho byaba iby'idini, iby'imihango, cyangwa ibyo kwiyanga ku bw'abandi ni bumwe muri ubwo buryo.

Ibyo kutuburira kutaba ibyigenge

Ibi twabivuze mbere, ariko kubera ko ari ingorane ihoraho, reka tubisubiremo.

(1) Dukunda guhindukirira ibinyabubasha, cyangwa ibyo dusimbuza ibisanzwe byo muri iyi si ku bw'ibyo dukeneye, aho guhindukirira Umwami.

Yesaya 2:6-15 "Ubwoko bwawe, ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitia, kandi bakifatanya n'abanyamahanga. 7 Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n'izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana; kandi cyuzuye n'amafarashi, amagare yabo ntagira urugero. 8 Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa; baramya iby'ubukorikori bw'amaboko yabo, intoke zabo ubwabo ari zo zabiremye. 9 Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi; ku bw'ibyo ntubababarire. 10 Injira mu isenga, wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye. 11 Agasuzuguro k'abantu kazacishwa bugufi, n'ubwibone bw'abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine; 12 Kuko hazaba umunsi w'Uwiteka nyiringabo wo gutungura ibyibona n'ibigamika byose n'ikintu cyose cyishyira hejuru; nuko bizacishwa bugufi. 13 Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y'i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myera y'i Bashani yose, 14 no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru, 15 no ku munara muremure wose wo ku nkinke zose,"

(2) Dukunda kugendana ibishishimuzo byacu dukoresha dushakashaka inzira yacu.

Yesaya 50:10-11 "Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka, akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo, niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye. 11 Yemwe abacana mwese, mukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi; muzaryamana umubabaro."

(3) Nk'intama, dukunda kurorongotana, tukitarura inzira nyayo twerekera inzira zacu bwite.

Yesaya 53:6 "Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese."

(4) Dukunda kwiyubakira amariba yacu ngo atumare inyota, ariko akenshi usanga ari amariba atobotse adashobora kugumamo amazi kandi bitubera guta Umwami ari byo bivuga kuba ibyigenge.

Yeremiya 2:13 "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari njye soko y'amazi y'ubugingo; kandi bikorogosheye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."

(5) Dukunda kwishyingikiriza ku kuboko kwa kamere, aha bisobanura kwiringira umuntu aho kwirirngira imbaraga zikomeye n'ubugwaneza bw'Imana (Yeremiya 17:5).

Ingamba zo kwikingira z'umuntu w'icyigenge

Umusozo

None se icyo dukeneye ni iki? Zaburi 51:16-17 itanga igisubizo.

“Ni uko utishimira ibitambo, mba mbiguhaye: Ntunezererwa ibitambo byokeje. 17 Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse; Umutima umenetse, ushenjaguye, Mana, ntuzawusuzugura.”

Igikenewe ni umutima umenetse. Kumeneka umutima bibaho iyo turetse ibyo twakoraga, tukimenyereza, tukamenya kandi tukihana ibibi byo mu ngamba zacu tugerageresha kubaho mu bugingo butari mu kwizera ubuntu bw'Imana bwuzuye muri Kristo.

Imana ikora iki ku byerekeye ibyo kwigira ibyigenge kwacu? Ikorera mu bugingo bw'abizera nka se w'umuntu umucyaha (Abaheburayo 12:5-15) kandi nk'ukorera uruzabibu akanganyaho amashami ngo ayabyaze umusaruro utubutse (Yohana 15:1-7). Ikora ibi ngo itugeze ahantu tuzarekeraho kurwana ku kugira ubugingo butari ubushingiye mu kwizera, ni ukuvuga, butari mu kwizera Imana, amasezerano, amahame, imigambi, na gahunda by'Imana mu bugingo bwacu bwose. Ku birebana n'ibi, reba ibyo umunyezaburi muri Zaburi 119 avuga ku byerekeye umubabaro.

Uyu munyezaburi yabonye neza umubabaro w'ubugingo bwe nk'igikoresho cy'Imana imukunda kandi yo kwiringirwa kimukuramo ibyo kwumva ko yihagije, kikamugarura ku Mana, kandi na none, kumushishikariza gusonzera no kwiringira Ijambo ry'Imana Umwuka w'Imana akoresha mu kutwereka icyaha cyacu no kukiturinda.

Zaburi 119:11 "Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho."

Yakobo 1:2-4 "Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, 3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato."

1 Petero 1:6-9 "N icyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi; 7 kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi, (kandi izahabu, n'ubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'uk'uri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi n'ubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, 9 kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu, ni ko ngororano yo kwizera kwanyu."

1 Petero 4:12-13 "Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine; ni yo ibasha gukiza no kurimbura: ariko wowe uri nde, ucira mugenzi wawe urubanza? 13 Nimwumve, yemwe abavuga muti: Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w'i naka, tumareyo umwaka, dutunde, tubone indamu;"

Soma witonze Zaburi 119, ariko uko uyisoma urebe ko, uretse imirongo ya 1-3 na 115, iyi Zaburi yose yandikiwe Imana mu kuyihimbaza, kuyisaba, no kwihana. Muri iyi Zaburi, umunyezaburi ahimbaza Imana ku bw'imbaraga no gukomera by'Ijambo ryayo. Avuga ku Ijambo ry'Imana muri buri murongo uretse imirongo ya 90, 122, 132, no kugira ngo yerekane kamere yaryo n'uko rikora, akoresheje amagambo icumi atandukanye kuri ryo. Anasabira gutabarwa n'imbaraga akurikije amahame n'amasezerano yo mu Ijambo ry'Imana, ariko cyane cyane yemera ko nta cyo yakwimarira imbere y'icyaha n'ubugingo muri rusange atari mu Mana n'Ijambo ryayo.

Igisubizo gikwiriye

Data wo mu ijuru, ndatura ko nta cyo nakwimarira muri ubu bugingo ntari muri wowe; ni wowe wenyine uhagije. Ndatura ko nakunze kwiringira imbaraga zanjye ngo ngire umutekano, ibyubahiro n'umunezero. Ndemera ko nagerageje gushaka ku byo nkeneye nkoresheje kugenga abantu n'uburyo ibintu bikorwamo, mu gushaka ikuzo no kumenywa n'abantu, mu kugera ku bikomeye, mu butunzi, mu kwishimisha, n'ibindi. Ndagusaba kumbyutsa no kunkomeza ukurikije amasezerano yo mu Ijambo ryawe n'ubugingo bushya mfite muri Kristo. Mfasha, ku bw'ubuntu bwawe, kugendera mu mbaraga z'ubugingo bushya mfite muri Kristo. Mfasha, ku bw'ubuntu bwawe, kugendera mu mbaraga z'ubugingo bwawe mu Mwuka Wera. Ngirira ubuntu ngo nsimbuze kwigenga kwanjye kugengwa by'ukuri na Kristo.


26 Charles C. Ryrie, Balancing the Christian Life, Moody Press, Chicago, 1969, p. 183.

27 Ryrie, Balancing the Christian Life, p. 183.

28 Ryrie, Balancing the Christian Life, p. 189.

29 William D. Lawrence, Dallas Seminary notes, 1993, p. 13-15.

30 Lewis Sperry Chafer, “The Believer’s Responsibility,” transcription of a class lecture, Dallas Theological Seminary, pp. 1, 5.

31 William D. Lawrence, Dallas Seminary notes, 1993, p. 13-6-7.

32 G. Abbott-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, T. & T. Clark, Edinburgh, 1937, p. 361.

Previous PageTable Of ContentsNext Page