Previous PageTable Of ContentsNext Page

ISOMO RYA KARINDWI:
Ibyiringiro By’ingororano Z’iteka

(Inyigisho z’ intebe y'imanza ya Kristo)

Inyigisho ikomeye yo mu Isezerano Rishya yerekeye ingororano n'intebe y'imanza ya Kristo. Ni inyigisho ikunda kwibagirana cyagwa iyo yigishijwe, ikigishwa nabi kubera ijambo "imanza" rikoreshwa mu gusobanura Ikigiriki. Samuel Hoyt avuga kuri ibyo yaranditse ati:

Mu itorero ry'iki gihe hari ibitumvikana byinshi n'impaka zerekeye iby'ukuri ku gusuzumwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo. Amagambo "intebe y'imanza ya Kristo" muri Bibiliya y'Ikinyarwanda yateye bamwe gutanga umwanzuro utari wo kuri kamere n'intego z'iri suzumwa. Icyo bahurizaho bibeshya gituruka muri iyi Bibiliya y'Ikinyarwanda ni uko Imana izatanga igihano gikwiriye ibyaha byakozwe mu bugingo bw'uwizera, noneho urugero rw'ibihano by'ibyaha rugaturuka aho. 12

Nk'uko biza kugaragara, n'ubwo intebe y’imanza ya Kristo ifite ibice bitangaje bihoraho, si ahantu n'igihe Umwami azatangira ibihano ku byaha byakozwe n'abana b'Imana. Ahubwo ni ahantu ingororano zizatangwa cyangwa zikabura bitewe n'uko uwizera azaba yaritwaye ku bw'Umwami.

Mu 1 Abatesalonike 2:19-20, intumwa Pawulo aterwa inkunga n'ingororano mu gihe cyo kugaruka k'Umwami aje gutwara itorero nk'uko abivuga muri kiriya gice cy'uru rwandiko kandi ari yo ngingo y'ifatizo ya 2 Abatesalonike. Kugaruka k'Umwami n'icyo bisobanura ni ingingo ikomeye yo mu Isezerano Rishya.

1 Abatesalonike 2:19-20 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? 20 Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu."

Ni iby'igiciro ko mu magambo ya nyuma y'Ibyahishuwe, igitabo cya nyuma cya Bibiliya, tubonamo aya magambo y'Umwami: "Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze." (Ibyahishuwe 22:12).

Mu gihe agakiza ari impano, hari ingororano zitangirwa gukiranuka muri Kristo, no kuzibura bitangirwa gukiranirwa. Ingororano zihinduka kimwe mu bidutera inkunga mu bugingo bwa gikristo. Ariko tugomba gusobanukirwa kamere y'izi ngororano kugira ngo twumve kamere y'ibidutera inkunga. Abantu bamwe bababazwa n'inyigisho z'ingororano kuko ibi bisa n'ibivuga ngo "ibyo twakoreye" aho kuba "impano"; ku bw'ibyo, tugomba gukorera Umwami tubitewe n'urukundo no ku bw'icyubahiro cy'Imana.

Ni byo, tugomba gukorera Umwami tubitewe n'urukundo n'icyubahiro cy'Imana, no gusobanukirwa kamere y'ingororano bizadufasha kubikora. Ariko ukuri ni uko Bibiliya idusezeranya ingororano. Imana iduha agakiza. Ni impano ku bwo kwizera, ariko itugororera ku bw'imirimo myiza. Imana ibikorera kugira ngo tuyikorere. Imana ibikorera kugira ngo twitangire kwakira ubuntu bwayo, ariko kuyikorera, ni uburyo bukoreshwa mu gukora ibyo. Ni uruhare n'inkunga byacu, kandi Imana ibona ibi nk'ibikwiriye kugororerwa.

Menya iyi mirongo ikurikira:

Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."

1 Abakorinto 3:11-15 "Kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo. 12 Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishurwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa , ariko nk'ukuwe mu muriro."

1 Abakorinto 15:10 "Ariko ubuntu bw'Imana nibwo bwatumye mba uko ndi; kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose; nyamara si njye, ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe na njye."

Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."

Abaroma 14:10-11 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; 11 kuko byanditswe ngo: Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, amavi yose azamfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana."

2 Abakorinto 5:9-10 "Nicyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri, cyangwa tudahari. 10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri we; kugira ngo niyerekenwa,tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye , ubwo azaza."

Ibyahishuwe 3:11-12 "Ndaza vuba: komeza ibyo ufite, hatagira ugutwara ikamba ryawe. Unesha, nzamugira inkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye, kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n’iry’ururembo rw'Imana yanjye, nirwo Yerusalemu nhya, izamanuka iva mu ijuru, iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya."

Ubusobanuro bw'intebe y'imanza ya Kristo

Ibice byo mu Baroma 14:10 no mu 2 Abakorinto 5:10 bivuga "intebe y'imanza". Aha ni ubusobanuro bw'ijambo rimwe ry'ikigiriki, Bema. Mu gihe Bema rikoreshwa mu Butumwa Bwiza no mu Byakozwe n'Intumwa nk’ahantu habaga hashyizwe hejuru aho umucamanza w'Umuromani cyangwa umutegetsi yicaraga atanga amategeko cyangwa aca imanza, gukoreshwa kwaryo mu nzandiko za Pawulo kwakomeje gukoreshwa kwaryo kwa kera mu Bagiriki kubera ko ryibutsa uburyo bwabo bw'imikino ngorora-ngingo.

Abaroma 14:10 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana."

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiranye n'ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

Iri jambo ryakuwe mu mikino aho abakinnyi bahataniraga igihembo imbere y'abacamanza bakoraga uko bashoboye ngo amategeko y'umukino yose yubahirizwe. Utsinze yakinnye akurikije amategeko yajyanwaga n'abacamanza ha handi imbere hashyizwe hejuru hitwaga Bema. Aho ni ho ikamba ry'uwatsinze ryamushyirwaga ku mutwe nk'ikimenyetso cyo gutsinda.

2 Timoyeyo 2:5 "Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino, ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe."

1 Abakorinto 9: 24-25 "Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ari ko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe. 25 Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika.

Muri iyi mirongo yose:

Pawulo yagereranyaga uwizera n'umukinnyi mu irushanwa ry'Umwuka. Nk'uko umukinnyi w'umugiriki watsindaga yahagararaga imbere ya Bema ngo ahabwe igihembo cyangirika, ni ko n'umukristo azahagarara imbere ya Bema ya Kristo ngo ahabwe igihembo kitangirika. Umucamanza kuri Bema yahaga ibihembo abatsinze. Ntiyakubitaga abatsinzwe. 13

Dushobora kongeraho ko atabahanishaga imirimo ikomeye.

Mu yandi magambo, ni intebe y'ingororano kandi yerekana ko igihe cyo kubona cyangwa kutabona ingororano nyuma y’igeragezwa kigeze. Ariko si igihe cyo guhana, si aho abizera bacirwa imanza z'ibyaha byabo. Ibyo byaba bitandukanye n'umurimo wuzuye wa Kristo ku musaraba kubera ko yarangije igihano cy'ibyaha byacu byose. Chafer na Walvoord bafite ijambo rikomeye kuri ibyo:

Ku byerekeye icyaha, Ibyanditswe byigisha ko umwana w'Imana uri mu buntu atazacirwa urubanza (Yohana 3:18; 5:24; 6:37; Abaroma 5:1; 8:1; 1 Abakorinto 11:32); mu guhagarara imbere y'Imana kwe, kubera ko igihano cy'ibyaha byose – ibyashize, iby'ubu n'ibizaza (Abakolosayi 2:13) - cyarangijwe na Kristo nk'inshungu itunganye, uwizera ntacirwaho iteka, ahubwo kuba ari muri Kristo, aba yemewe n'ubutungane bwa Kristo (1 Abakorinto 1:30; Abefeso 1:6; Abakolosayi 2:10; Abaheburayo 10:14) kandi aba akundwa n'Imana nk'uko Kristo akunzwe na yo (Yohana 17:23). 14.

Na none, Chafer yanditse ku byerekeye Bema ati, “ntabwo byakabirizwa ngo imanza z'abera ntizirebana n'icyaha, ko ari ugutanga ingororano kurusha uko ari ukwamagana ikosa" 15

Igihe cy’intebe y’imanza ya Kristo

Icyo gihe kizahita gikurikira kuzamurwa cyangwa kuzuka kw'itorero, nyuma y'uko abizera bajyanwe kwibera hamwe n'Umwami mu kirere nk'uko bivugwa mu 1 Abatesalonike 4:13-18:

"13 Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby'abasinziriye, mutababara nka babandi badafite ibyiringiro. 14 Ubwo twamenye yuko Yesu yapfuye, akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. 15 Iki ni cyo tubabwira, tukibwirijwe n'ijambo ry'Umwami wacu, yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k'Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. 16 Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya maraika ukomeye, n'impanda y'Imana; nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka: maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamurwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose. 18 Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo."

Ingingo cyangwa impamvu zishyigikira iki gitekerezo:

(1) Muri Luka 14:12-14, ingororano ijyana no kuzuka kandi kuzamurwa bizaba igihe itorero rizazurwa.

Luka 14:12-14 "Kandi abwira uwamuraritse ati: N'urarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa n'ijoro, ntukararike inshuti zawe cyangwa bene so cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika na we, bakakwitura. 13 Ahubwo n'urarika, utumire abakene n'ibirema n'abacumbagira n'impumyi: 14 nibwo uzahirwa, kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse."

(2) Mu Byahishuwe 19:8, igihe Umwami azagaruka hamwe n'umugeni we nyuma y'amakuba, umugeni azaba yamaze kugororerwa. Ingororano ye igereranywa n'umwenda w'igitare mwiza, imirimo yo gukiranuka y'abera - iyo ni ingaruka y'ingororano bidashidikanywaho.

Ibyahishuwe 19:8 "Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera."

(3) Muri 2 Timoteyo 4:8 na 1 Abakorinto 4:5, ingororano zijyana n'"urya munsi " no kuza kw'Umwami. Na none, ku itorero ibi ni bimwe n'ibivugwa mu 1 Abatesalonike 4:13-18.

2 Timoyeyo 4:8 "Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."

1 Abakorinto 4:5 "Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mutima, Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye."

Nuko uko bikurikirana ni uku (a) kuzamurwa kurimo guhindurwa bashya cyangwa kuzuka kw'imibiri, (b) gukuzwa mu ijuru hamwe n'Umwami, (c) isuzumwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, (d) n'ibihembo cyangwa ingororano.

Aho imanza za Kristo zizabera

Intebe y’imanza ya Kristo izaba iri ahantu ho mu ijuru imbere y'Umwami. Ibi bigaragazwa n'imirongo ikurikira:

1 Abatesalonike 4:17 "Maze na twe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo mu bicu, gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka."

Ibyahishuwe 4:2 "Muri ako kanya mba mu Mwuka: mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n'uyicayeho."

Ibyahishuwe 19:8 "Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera."

Abazahagarara imbere y’intebe y’imanza ya Kristo

Imirongo yose ivuga kuri Bema ibwira abizera cyangwa yerekeye ku bizera b'itorero. Reba uko yibanda ku mirimo.

Abaroma 14 10-12 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana; 11 kuko byanditswe ngo: Ndirahiye, amavi yose azamupfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana. 12 Nuko rero, umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana."

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

2 Abakorinto 5:9-10 "Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi i wacu mu mubiri, cyangwa tudahari. 10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri We; kugira ngo niyerekanwa, tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye, ubwo azaza."

1 Abatesalonike 2:19-20 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? 20 Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu."

1 Timoteyo 6:19-20 "Bibikira ubutunzi buzaba urufatiro mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri. 20 Timoyeyo we, ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n'ingirwa-bwenge zirwanya i by’Imana.

Tito 2: 12-14 "Butwigisha kureka kutubaha Imana, n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none, 13 dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ni byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ni we Mana yacu ikomeye n'Umukiza, 14 watwitangiye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka n'imirimo myiza."

Gahunda yo kuzuka no kugororera abera bo mu Isezerano Rya Kera izabaho nyuma y'amakuba akomeye, nyuma y'uko abera b'itorero bazaba bageze mu ijuru, bagororewe, nyuma bakagarukana n'Umwami gucira amahanga imanza (reba na Matayo 24).

Ibyahishuwe 19:8 "Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera."

Danieli 12:1-2 "Maze icyo gihe Mikaeli wa mutware ukomeye, ujya ahagarikira abantu bawe, azahaguruka; hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. 2 Kandi benshi bo muri bo, bazaba barasinziriye mu gitaka, bazakanguka; bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n'isoni, no gusuzugurwa iteka ryose."

Abizera bose, bidaturutse ku gutungana kwabo, bazazamurwa bahagarare imbere y’intebe y’imanza ya Kristo gusobanura iby'ubugingo bwabo. Muri icyo gihe bazahabwa ingororano cyangwa bazibure. Bamwe bizera inyigisho z'igice zo kuzamurwa zivuga ko abazaba bari mu busabane n'Umwami ari bo bonyine bazazamurwa nko guhana abandi ku bw'ibyaha byabo. Nk'uko byavuzwe haruguru, ibi ntibinyuranye gusa n'umurimo wuzuye wa Kristo warangije rimwe risa igihano cy'ibyaha byacu, ahubwo binanyuranye n'inyigisho zo mu 1 Abatesalonike 5:8-17:

"8 Ariko twebweho, ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibishindisha, twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. 9 Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo, 10 wadupfiriye kugira ngo ni tuba turi maso, cyangwa ni tuba dusinziriye, tuzabaneho na we. 11 Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane, nk'uko musanzwe mubikora. 12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. 13 Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirana amahoro. 14 Kandi turabahugura, bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. 15 Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. 16 Mwishime iteka. 17 Musenge ubudasiba."

Reba imirongo ya 9 na 10. Ibihavugwa byerekana ko Pawulo yatekerezaga kugaruka kwa Kristo gutwara itorero - kuzamurwa (1 Abatesalonike 4:13-18). Kuzamurwa ni uburyo bwo kudukiza umujinya avuga mu gice cya 5:1-3. Byongeye, amagambo "turi maso cyangwa dusinziriye" yo mu murongo wa 10 yerekeye gutungana, si ukuba umuntu ari muzima cyangwa yarapfuye igihe Kristo azagaruka nk'uko biri mu gice cya 4:13-14. Ibi birasobanutse ukurikije uko bivugwa mu gice cya 5:4-8 n'ukuntu yahinduye ijambo ry'Ikigiriki yakoresheje ryo gusinzira. Mu gice cya 5:10 yakoresheje ijambo ry'Ikigiriki katheudo aho kuba koimao, ijambo yakoresheje mu gice cya 4:13-14 rishushanya urupfu rw'umubiri. Nubwo katheudo yavugaga gusinzira kw'umubiri ndetse no gupfa, ryakunze gukoreshwa mu kuvuga kutagira ibyo umuntu yitaho ku by'Umwuka, kandi ibi ni byo bivugwa mu gice cya 5. Icy'ingenzi aha ni iki: kubera kamere yo gutungana no kwuzura k'urupfu rwa Kristo (reba amagambo "wadupfiriye" yo mu murongo wa 10), twaba dushishoza cyangwa tudashishoza, tuzabana na We mu kuzamurwa ngo duhagarare imbere y’intebe y’imanza ya Kristo.

Uzadusuzuma ku ntebe y’imanza ya Kristo

Uzadusuzuma ku ntebe y’imanza ya Kristo ni Kristo we ubwe, We uriho ndetse asuzuma ubugingo bwacu kandi azazana mu mucyo ukuri kw'imigendere n'imirimo yacu igihe tuzahagarara imbere ye kuri uwo munsi w’intebe y’imanza ya Kristo. Mu Baroma 14:10 intumwa yise iki gihe cyo gusuzumwa Bema y'Imana mu gihe mu 2 Abakorinto 5:10 acyita Bema ya Kristo. Icy'ingenzi ni uko Yesu, Imana, ari We usuzuma agatanga ingororano.

1 Abakorinto 4:5-9 "Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye. 6 Nuko, bene Data, ibyo mbyigereranyijeho, njyewe na Apolo, ku bwanyu, nk'ubacira umugani; kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza, arwana ishyaka ry'umwe, agahinyura undi. 7 Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe, ni iki gituma mwirata nk'abatagihawe? 8 Mumaze guhaga; mumaze gutunga, ndetse mwimye nk'abami, tutari kumwe: yemwe icyampa mukima, kugira ngo natwe twimane namwe. 9 Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi, nk'abaciriwe urubanza rwo gupfa: kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu."

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri we; kugira ngo, niyerekanwa, tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye, ubwo azaza."

Abaroma 14:10 "Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwese So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana;"

Intego n'ifatizo by’intebe y’imanza ya Kristo

Intego n'ifatizo ni yo ngingo yo kwitonderwa kandi idusobanurira ibintu bifatika bijyana n’intebe y’imanza y’Imana. Bimwe mu bibazo byo kwitonderwa ni ibi: Ni kuki tuzazanwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo? Mbese ni kubw'ingororano cyangwa kuzibura? Mbese hari igihano kizatangwa? Mbese hazaba agahinda gakomeye? Ni fatizo ki iyo ntebe y’imanza ya Kristo izashingiraho? Ni icyaha, ibikorwa byiza, cyangwa iki?

Mu itorero, hari urujijo no kutumvikana kuri kamere nyakuri y’intebe y’imanza ya Kristo. Gukoresha amagambo "Intebe y'Imanza" mu busobanuro hafi ya bwose, kwiyobagiza amateka n'umuco byerekeye iyo ntebe y’imanza, n'inyigisho z'iby'Imana zidasobanutse ku byerekeye umurimo wuzuye wa Kristo, ibi byose byafatanirije hamwe mu gutuma abantu bumva, mu buryo cyangwa ubundi ko Imana itanga igihano gikwiriye abizera kubera ibyaha byabo batihannye.

Nk'incamake y'uburyo butatu, reka nsubire mu magambo ya Samuel L.Hoyt yo muri Bibliotheca Sacra.

Abigisha ba Bibiliya bamwe babona intebe y'imanza nk'ahantu h'agahinda kenshi, ahantu h'iterabwoba, n'ahantu Kristo yerekanira ibyaha by'abizera (cyangwa byibura ibitarihanwe) imbere y'itorero ryose ryazuwe kandi ryazamuwe. Bamwe ndetse bajya kure bakavuga ko abakristo bazagira kubabazwa ku bw'ibyaha byabo mu gihe cy'iri suzumwa.

Ku rundi ruhande hari agatsiko k'abantu bemera nka twe uko ibyo kugaruka kwa Yesu bizakurikirana; bo babona iki gihe nk'icyo gutanga ibihembo. Ibihembo bizahabwa buri mukristo. Ibizava muri iryo suzuma ni uko buri mu kristo azishimira ingororano azahabwa, hanyuma agire ikimwaro gike cyangwa yerekugira na gito.

Abandi bigisha ba Bibiliya bafata impu zombi. Bavuga ko isuzuma rizaba rikaze ariko na none bakibanda ku gushimwa kuzabera ku ntebe y'imanza. Bibanda ku kamaro na ngombwa byo kubaho nk'abiringirwa ariko bagahakana iby'ibihano by'amategeko kuri Bema. Batinda ku by'uko buri mukristo agomba gusobanura iby'ubugingo bwe imbere ya Kristo uzi byose kandi Wera. Ibyakozwe byose biturutse ku mbaraga z'umubiri bizafatwa nk'imfabusa ku by'ingororano, mu gihe ibyakozwe mu mbaraga z'Umwuka Wera byose bizahabwa ingororano ku bw'ubuntu. Abashyigikiye iki cyiyumviro bizera ko umukristo azahagarara mu bwiza imbere ya Kristo atagifite kamere ya kera y'icyaha. Bityo rero azaba adatsinzwe kubera yiswe ukiranuka. Ntibizaba ngombwa rero ko habaho igihano cy'amategeko, kubera ko Kristo yikoreye rimwe risa umujinya wose w'Imana wari ugenewe ibyaha by'uwizera. 16

Ubu buryo bwa nyuma ndizera ko ari bwo buhuje n'Ibyanditswe. Impamvu z'ibi zizasesengurwa mu gihe twiga kamere, intego, n'ifatiro by’intebe y’imanza ya Kristo. Ariko kuri ubu, kugira ngo tudatanga umusozo utari wo, tugomba kwibuka ko Ijambo ry'Imana ryigisha ryeruye ko hari ingaruka zihariye kandi zikomeye, z'igihe gito n'iz'iteka, ku bw'icyaha cyangwa kutumvira. Nubwo tutazacirwa imanza nk'abahanwa ku bw'icyaha kuri wa` munsi w’urubanza kubera ko Umwami yahanwe ku bwacu, ntitugomba gusuzugura icyaha kubera ingaruka zacyo.

Ibikurikira biragaza ko icyaha mu bugingo bw'uwizera atari ikintu cyoroshye.

Icyaha kizwi mu bugingo bw'uwizera gitera gutakaza ubusabane bwa gicuti n'Umwami, ibyo bigatera kubura ibyishimo n'amahoro.

Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

Ntitugomba gufata gucyaha kw'Imana nk'igihano. Gucyaha kw'Imana ni umurimo w’Imana Data wa twese wo kwigisha no gukuza abana bayo. Rimwe na rimwe biza mu buryo bwo gupimwa, kugeragezwa, n'ingorane Imana ikoresha ngo idukosore no kutwigisha iyo twariho twigendera mu nzira zacu. Intego, icyakora ni ukutugarura kuri we. Iyo umwizera yanze kwihana, ibi bishobora kumugeza ku cyaha kimuzanira urupfu nka Ananiya na Safira (Ibyakozwe n'Intumwa 5), n'abizera bamwe b'i Korinto banze kwatura icyaha cyabo bagahabwa ikibakwiriye n'Umwami.

Abaheburayo 12:5-11"Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, murati abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana: Ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo."

1 Abakorinto 11:28-30 "Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye."

1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: Si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."

Iyo twanze guhangana na kamere yacu y'icyaha mu kwatura nyakuri, dutera agahinda Umwuka tukazimya imbaraga ze mu bugingo bwacu. Ibi bivuga ko aho gukorera mu kwizera ubuntu bw'Imana, tugeraho tugakorera mu mbaraga z'umubiri. Duhindukirira uburyo bwacu maze tugashaka kuyobora ubugingo bwacu. Ibi bitanga imirimo ya kamere n'ingaruka zabyo mbi kandi zitagira imbuto. Tudafite ubugingo buguma muri we, ubugingo bwo kwizera no kumvira Umukiza, ntacyo twabasha gukora .

Abagalatiya 3:1-5 "Yemwe Bagalatia b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? Ibi byonyine nibyo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy'ubusa koko. 5 Mbese ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?

Abagalatiya 5:1-5 “Ubwo Kristo yatubabariye kuba ab’umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata. 2 Dore jyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose. 4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko, mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana. 5 Naho twebwe, ku bw’Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abagalatiya 5:19-21, 26 "Dore imirimo ya kamere iragaragara: ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana 26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari."

Yeremiya 2:12-13 "Wumirwe ku bw'ibyo, wa juru we, ufatwe n'ubwoba bukabije, wihebe cyane, ni ko Uwiteka avuga. 13 Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari njye soko y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi."

Yohana 15:1-7" Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri njye ritera imbuto, arikuraho; iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo, ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. 4 Mugume muri njye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo, ritagumye mu muzabibu, niko namwe mutabibasha, nimutaguma muri njye. 5 Ni njye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri njye, nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite. 6 Umuntu utaguma muri njye, ajugunywa hanze nk'ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."

Iyo twiyoborera ubugingo bwacu, ntitwite ku buntu cyangwa umwanya wo gukorera Umwami, tubura intumbero. Abizera ba kamere ntibagira intumbero keretse gahunda zabo ubwabo n'intego zabo zo kwikunda.

Yohana 4:34-38 "Yesu arababwira ati: Ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. 35 Mbese ntimuvuga ngo: Hasigaye amezi ane, isarura rigasohora? Dore, ndababwira, nimwubure amaso, murebe imirima, yuko imaze kwera ngo isarurwe. 36 Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranyirize imyaka ubugingo buhoraho, ngo umubibyi n'umusaruzi banezeranwe, 37 kuko iri jambo ari iry'ukuri ngo: Habiba umwe, hagasarura undi. 38 Nabatumye gusarura ibyo mutahinze; abandi barakoze, namwe mwazunguye umurimo wabo."

Abizera ba kamere bakoreshwa kandi bayoborwa n'ibyo bifuza byo kwikunda. Ahari uyu ni umwanya mwiza wo kuvuga ku byo kwikunda n'ingororano kubera ko bamwe babona guhamagarira ingororano harimo kwikunda n'ibya kamere.

Abagalatiya 5:16-17" Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira ;17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora."

Zane Hodges afite igitekerezo cyiza kuri ibi:

Ibyanditswe ntibitwigisha kutita ku bidushimisha cyangwa imibereho myiza. Gushaka guhunga igihano cy'iteka ni ukwikunda kwemewe kandi kwihutirwa. Gutekereza kurinda ubugingo bwacu nabyo biremewe. Kandi kwishimisha no kwishima si bibi.

Igihe Imana ishyira Adamu na Eva muri Edeni, yabahaye "Igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa" (Itangiriro 2:9). Bashoboraga kurya icyo bashatse ariko bakirinda kurya ku giti babujijwe. Bityo, Pawulo abwira abakire ko "Imana.... iduha byose ngo tubyishimire" (1 Timoyeyo 6:17: ijambo ry'inyuma ryongeweho).

Kwikunda ntikugomba gusobanurwa gusa kwiruka ku byo kwiyitaho. Ahubwo, kugomba gusobanurwa kwiruka ku byo kwiyitaho mu buryo bwacu, bitari mu buryo bw'Imana. Kubera ko "urukundo" ari ukuri gukomeye mu bukristo, kwikunda nyako kuzana akenshi kwiruka ku byo kwiyitaho byica amategeko y'urukundo. 17

Ibyo kwiyitaho mu buryo bw'Imana biremewe. Kwiyitaho cyangwa kwikunda ni ukwiyitaho wirengagije abandi no gushaka kw'Imana mu bugingo bwawe. Igihe Adamu na Eva bahisemo kurya ku giti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi, babikoze mu buryo bwo kwiyitaho mu bwigenge. Byari nko gusenga ibigirwamana n'icyaha. Igihe bishimishaga ubwabo n'imbuto z'ibiti n'imigisha byo mu busitani mbere y’icyaha, babikoze mu kwiyitaho ariko na none mu bagengwa kandi bubaha Uwiteka.

Kamere itera ubumwe kuzamo agatotsi kimwe n’umubabaro ku bo tubana - imiryango yacu, inshuti, abo dufatanije, n'abo dukorana mu mubiri wa Kristo.

Abagalatiya 5:15 "Ariko rero nimushikurana, mugaconcomerana, mwirinde mutamarana!"

Abaheburayo 12:15-17 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana; kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana, nka Esau, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe. 17 Kuko muzi yuko hanyuma, ubwo yashakaga kuragwa umugisha, atemerewe, kuko atabonye uko yihana, n’ubwo yabishakaga cyane arira."

Indwara zose, intege nke, no kubabazwa si ko biterwa n'icyaha, ariko birashoboka ndetse akenshi ni byo.

1 Abakorinto 11:29-30 "Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: 30 Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye."

1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: Si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."

Imigani 17: 22 "Umutima unezerewe ni umuti mwiza; Ariko umutima ubabaye umutera konda."

Imigani 14:30 "Umutima utuje ni wo bugingo bw'umubiri; Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufa."

Hazabaho kubura ingororano nk'uko bivugwa mu gice gikurikira:

1 Abakorinto 3:13-15 "Umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishurwa umuriro, akaba ariwo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

Intego y’intebe y’imanza ya Kristo

Iyo ntebe si iyo guhana. Si ugucira imanza abizera ku bw'ibyaha by'uburyo ubwo ari bwo bwose, byatuwe cyangwa bitatuwe.

Ibyanditswe byigisha ko ku mwizera ubutabera bw'Imana bwujurijwe ku musaraba ku bw'ibyaha by'umwizera. Iyaba Imana yahaniraga umuntu ibyaha bye byo Kristo yamaze kwishyura, yaba isaba inyishyu ebyiri z'icyaha ubwo ikaba itakiri intabera. Ikintu nk'icyo (igihano cy'icyaha) gihinyura kwuzura kw'urupfu rwa Kristo ku musaraba. 18

Kristo yarishye igihano cy’ibyaha by'umwizera bya mbere n'ibya nyuma yo gukizwa. Umwizera azabura ingororano yagombye guhabwa, ariko ntazahanwa mu buryo bw'amategeko "kwishyura" ibyaha bye.

Ibyanditswe byigisha ko ibyaha byose, ibyatuwe n'ibitaratuwe, byababariwe kandi bikitabwaho n'umurimo wa Kristo ku musaraba; nuko rero Umukristo ntazatsindwa na byo igihe cy'imanza. Imirongo ikurikira yerekana amahame-fatizo ya kamere y'umurimo warangiye kandi wuzuye wa Kristo.

Abaheburayo 10:14 "Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose."

Abaroma 5:19 "Kandi nk'uko kutumvira Imana kw'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, niko no kuyumvira kw'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi."

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Abaheburayo 8:12 "Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi."

Abaheburayo 10:17-18 "Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi. 18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha."

Yesaya 38:17 "Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro; kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye bukiza urwobo rw'iborero; ibyaha byanjye byose warabyirengagije."

Yesaya 44:22 "Neyuye ibicumuro byanjye nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk'igicu; ngarukira, kuko nagucunguye."

Zaburi 103:12 "Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko niko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu."

Ni kuki tudashobora gucirwa imanza? Kubera ko Kristo yaciriwe imanza ku bwacu agahindurwa ikivume mu cyimbo cyacu.

Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,"

Yohana 3:18 “Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry’Umwana w’ikinege.”

Yohana 5:24 Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko uwumva Ijambo ryanjye, akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo.”

None ni kuki tugomba kwatura ibyaha? Kandi ni kuki Imana icira urubanza abizera ku byaha bitihanwe nk'ibya Anania na Safira mu Byakozwe n'Intumwa 5, n'abizera bamwe b'i Korinto muri 1 Abakorinto 11:28? Kubera ko ibi bitandukanye cyane.

Ibyaha bitatuwe bijyana n'ubusabane muri ubu bugingo, si isano cyangwa se uko duhagaze imbere y'Imana. Icyaha kitihanywe kiba nk'urusika ku busabane no kuyobora ubugingo bwacu kwayo. Nk’uko muri Amosi 3:3 havuga, "mbese abantu babiri bajyana batasezeranye? Igisubizo cyumvikana ni, “oya.”

Kwihana bivuga ko twemeranya n'Imana kubw’icyaha cyacu tugashaka kugaruka mu kuyoborwa na yo. "Kubabarirwa kwa buri munsi ku bari mu muryango w'Imana gutandukanywa no kubabarirwa ibyaha by’amategeko iyo umuntu yizeye Umwami Yesu Kristo" (Hoyt, p 38). Dukeneye gutandukanya kubabarirwa kw'ubusabane no kubabarirwa by'amategeko bidutsindishiriza kandi bikaduha guhagarara imbere y'Imana turi muri Kristo.

Imirongo y’ingenzi.

Abaheburayo 12:5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugurwa kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari, no gucyahwa. Kuko uwo Uwiteka akunze, ariwe ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabumvira: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe nacyo."

1 Abakorinto 11:28-32 "Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: 29 Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

Iyi mirongo: Isobanura kamere y'urubanza Imana icira abizera muri ubu bugingo. Ni ugucyaha kugamije kwigisha no kutugarura mu kugendana n'Imana. Itwigisha ko impamvu -fatizo yo gucyaha ari gusuzuma no kwihana ibyaha bizwi kuko bitubera inzitizi mu busabane bwacu n'Imana.

Mu 1 Abakorinto 11:32 "Gucirwaho iteka hamwe n'ab'isi", byerekeye ku rubanza ruvugwa mu Baroma 1:24 n'ikurikira, guta umuco no guhenebera kw'abantu iyo bateye Imana umugongo. Ibisa n'ibi bibaho mu bugingo bw'abizera, ariko Imana irabacyaha ngo ihagarike icyaha.

1 Abakorinto 11:32 "Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa nawe kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

Abaroma 1:24-31 "Nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakore ibiteye isoni, bononane imibiri yabo; 25 kuko baguraniye ukuri kw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, niyo ishimwa iteka ryose: Amen. 26 Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona; ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe. 27 Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana; abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. 28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe, bakore ibidakwiriye: buzuye gukiranirwa kose, n'ububi, no kurarikira, n'igomwa: buzuye n'ishyari, n'ubwicanyi, n'intonganya, n'ubugambanyi, no gukina ku mubyimba, no gusebanyiriza mu byongorerano; n'abatukana, abanga Imana, abanyagasuzuguro, abirarira, abahimba ibibi, abatumvira ababyeyi, 31 indakurwa ku izima, abava mu masezerano, abadakunda ababo, n'intababarira."

Imana ntiducira urubanza kubera ibyaha byacu mu buryo bw'inyishyu y'icyaha.

Ibyanditswe byigisha ko urupfu rwa Kristo rwari ruhagije, rushimishije. Ikibazo cy'icyaha imbere y'ubutabera bw'Imana cyabonewe umuti ushimisha Imana ku bw'igitambo gikwiriye cy'Umwana wayo. Igihano cy'ibyaha by'umwizera cyishyuwe byuzuye na Kristo, inshungu y'umwizera. Umukristo yagejejwe mu rukiko, arahanwa, arakatirwa kandi yicirwa mu nshungu ye, Yesu Kristo. Imana ntiyakuba inyishyu inshuro ebyiri kuko inyishyu yishyuwe byuzuye kandi burundu. Umwizera abonwa na Data wa twese yambaye gukiranuka kwa Kristo. Imana rero nta mpamvu ibona yo kurega umukristo nkuko idashobora kubona impamvu yo kurega Yesu Kristo. Nuko rero, ku ntebe y'imanza ya Kristo igihano cy'amategeko ntikizatangwa ku bw'ibyaha by'umwizera. 19

Imana iducyaha nk'uko umubyeyi ahana abana be kugira ngo atugarure mu busabane bwe ngo duse n'Umwana we. Ni ikibazo cy'umuryango.

Intebe y’Imanza ya Kristo izaba igihe cyo gusuzuma niba ibikorwa by'umwizera ari byiza cyangwa bibi, ni ukuvuga ko byemewe bityo bikaba bikwiriye ingororano, cyangwa bitemewe, cyangwa kandi bidakwiriye ingororano. Mu by'ukuri, isuzuma ribaho buri munsi bikozwe n'Umwami (reba Ibyahishuwe 2-3)

Iyo ntebe y’imanza ya Kristo izaba igihe cyo gukuraho no kurimbura ibyakozwe bitemewe bishushanywa n'ibiti, ibyatsi, n'ibikenyeri.

Ibikorwa, ibitekerezo, n'impamvu byose by'ibyaha kimwe n'ibikorwa byiza bikozwe mu mbaraga za kamere bizatwikwa nk'ibiti, ibyatsi, n'ibikenyeri mu muriro kubera ko bidakwiriye ingororano. Kuki? Ibi bizasubizwa igihe tuzareba ibishingirwaho mu gutanga ingororano cyangwa kutazihabwa.

Intebe y’imanza ya Kristo izaba igihe abizera bazagororerwa ku bw'ibyiza bishushanywa n'izahabu, ifeza, n'amabuye y'agaciro bazaba barakoze, by'igiciro kandi bishobora kunyura mu muriro ntibishye kubera ko ari ibyakozwe mu kuyoborwa n'Umwuka Wera.

1 Abakorinto 3:13-15 "Umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, nugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

"Uzerekanwa" mu Kigiriki ni phaneros risobanurwa ngo "bizwi, byuzuye, bigaragara, byerekanywe nk'uko kamere yabyo iri." “Urya munsi" werekeye umunsi uzwi neza kandi werekeye umunsi w’intebe y’imanza ya Kristo nyuma yo kuzamurwa kw'itorero. "Uzawerekana" ni deloo risobanurwa ngo "kugaragaza, kwerekana." "Uzahishurwa" ni apokalupto risobanurwa ngo "gutwikururwa". "Uzagerageza" ni dokimazo kandi risobanurwa ngo "kugerageza ngo wemeze." "Ubwoko bw'umurimo" ni hopoion insimburazina isobanura "bwoko ki".

1 Abakorinto 4:5 "Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye."

“Agatangaza” ni photizo, “kuzana ku mucyo, kwerekana”. "Akagaragaza" ni phaneroo, "kwerekana, kugaragaza". Iyi ngingo ishobora gusobanuka neza muri iyi mirongo uko ari ibiri: Umwami azasuzuma ubwoko na kamere y'umurimo wa buri muntu.

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

Ibyahishuwe 22:12 "Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze."

Hari ibice byerekana ibibi by’intebe y’imanza ya Kristo bikeneye kuvugwa no gusobanurwa. Muri ibi bice dusoma ibintu nka "azabibazwa," "bazahomba", "bazakurwa imbere y'Umwami n'isoni," na "ibihembo by'ibyo bakoze.... byaba byiza cyangwa bibi."

Mbese abizera bazagira isoni, agahinda, kwicuza kuri uwo munsi? Niba ari byo, twabihuza dute n'ibice nk’Ibyahishuwe 7:17, "Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo" n’Ibyahishuwe 21:4 "izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi; kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize", cyangwa Yesaya 65:17," Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa , kandi ntibizatekerezwa "?

Ibibi birimo ibitekerezo bikurikira:

Guhomba ko mu 1 Abakorinto 3:15 kwerekeye guhomba ingororano si agakiza nk'uko umurongo ubigaragaza. Reba ukuntu ibango "azabura inyungu" ryavugika neza ngo "azabura ingororano".

1 Abakorinto 3:15 "Ariko umurimo w'umuntu n'ushya,azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

Kutemerwa kuvugwa mu 1 Abakorinto 9:27 gusobanurwa kutemererwa ingororano, si ugutakaza agakiza. Ibi birumvikana ukurikije uko ibivugwa bigereranya n'iby'imikino ngorora-ngingo y'Abagiriki.

1 Abakorinto 9:27 "Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."

Ijambo “Igihembo” ryo mu 2 Abakorinto 5:10 ryerekeranye no gutanga ibihembo cyangwa kubibura. Inshinga ikoreshwa ni Komizo kandi isobanura "gutsindira", "gutwaraho umunyago". Mu ijwi ryoroheje, risobanura "kwitwarira,"20 cyangwa "gusubizwa ibyari iby'umuntu." 21

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kugaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi."

Matayo 25:27 "Italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza, ukampana iyanyje n'inyungu yayo?

Abefeso 6:8 "Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza, azacyiturwa n'Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw'umudendezo."

Uko gutanga ingororano kuvugwa kugaragarira no mu magambo y'Ikigiriki yo mu 2 Abakorinto 5:10 asobanurwa ngo: "byiza" (agathos-cy'igiciro nk'imbuto nziza) na "bibi" (phautos) kitemerwa nk'imbuto zaboze). Igitekerezo aha si byiza mu buryo bwo gukiranuka cyangwa bibi mu buryo bwo gukiranirwa. Ku bw'ibyo bitekerezo Pawulo yagombye kuba yarakoresheje kalos "cyiza", na kakos, "kibi". Ku bw'imirimo myiza, iby'igiciro nk'imbuto nziza, tuzasubizwa ingororano, ariko iby'imirimo mibi, n'ibyaboze bitagifite agaciro, tuzabura ingororano.

Ibi ntibikiri igihano nk'igihe umunyeshuri atanze ibyo yahawe gukora maze akabona amanota mabi. Umurimo we mubi uhembwa amanota awukwiriye. Ibi ni byo umurimo we uba ukwiriye. Igihe nari mu ishuri rya Dallas Theological Seminary hariho icyapa mu biro by’ibarura ry’ishuri cyanditsweho ngo "Agakiza ni ku buntu ... guhabwa impamya-bushobozi ni ku bwo gukora."

Irindi jambo rikoreshwa mu buryo bw'ibitari byiza kuri uwo munsi w’imanza riboneka muri 1 Yohana 2:28. Uyu murongo werekeye kuri uwo munsi w’imanza kandi werekana ko hazabaho ubushizi bw'amanga butewe no kuguma mu Mwami, n'isoni imbere y'Umwami nk'ingaruka zo kutaguma muri we.

1 Yohana 2:28 "Na none, bana bato, mugume muri we; kugira ngo, niyerekanwa, tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza."

“Na none, bana bato” ni amagambo ya Yohana yerekana urukundo ku basomyi nk'ababyawe ubwa kabiri."

Ibango "kuguma muri we" ni kimwe n'ubusabane buvugwa muri iki gitabo (1:3-7). Bisobanura kuguma muri we mu buryo bwo gukura ubuzima mu bwe kubera ko tugengwa na we. Iri ni ryo fatizo ingororano zishingiyeho; mu gihe iryo fatizo ridahari n’ingororano ntiziba zihari. Kuguma muri we biterwa n’uko tugengwa na Kristo.

"Kugira ngo" yerekane intego, kugaruka kw'Umukiza n'icyo bizaba bisobanuye.

"Ni yerekanwa." "Ni" yerekana ko kugaruka k'Umwami kwegereje. Byasobanurwa ngo "aramutse yerekanwe". Uku gushidikanya ntiguhakana ukuri kwo kugaruka kwa Kristo, ahubwo igihe cyo kuza kwe no ku bw'ibyo bikerekana ko kwegereje. "Yerekanwa" ryerekeye ku kuzamurwa kuganisha vuba kuri ya ntebe y’imanza.

"Tuzabone uko dutinyuka". "Gutinyuka" ni parresia risobanurwa ngo "gutinyuka, gushira amanga." Nubwo nta n'umwe muri twe w'intungane cyangwa uzabayo, gukomeza kuba mu Mwami no kumwumvira bizaduhesha ingororano.

"Tutabebera imbere ye ubwo azaza." Umva ibintu byinshi aha. Inshinga ni icyo mu Kigiriki twita “aorist”(igikorwa kitaramba) kandi hamwe n'ubusobanuro by'iyi nshinga, ikibonezamvugo cyerekana igikorwa cy'igihe kizaza ariko bitari ibihoraho. Ibi ntabwo bivuga ibintu by'iteka. Igihe cy'inshinga cyerekana ko igikorwa gikorerwa ukora.

Ukora ni nawe ukorerwa igikorwa, ni ukuvuga, ahindurwa uw'isoni. Ariko gute? Hari uburyo bubiri:

Umwizera utaguma mu Mwami ahindurwa uw'isoni. Ibi bishobora kuba igihano ntibihure n’inyigisho z’intebe y’imanza cyangwa se amasezerano y'Umwami ko tutazacirwa urubanza.

Umwizera utaguma mu Mwami ahindurwa uw'isoni ku bwo kwerekanwa kwa kamere y'ibyo we ubwe azi kandi yakoze, icyo ibyo yatsinzweho bigatuma atabona ingororano, cyangwa kubura ubwiza ku Mwami. Ibi bizaba iby'igihe gito dukurikije ibikurikira:

Ibyahishuwe 7:17 "Kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami azabaragira, akabuhira amasoko y'amazi y'ubugingo; kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo."

Ibyahishuwe 21:4 "Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize."

Yesaya 56:12 "Baravugana bati: Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero."

Hoyt afite incamake nziza y'ibyo iyi mirongo ivuga:

Bibiliya ivuga ko hazabaho ikimwaro ku ntebe y'imanza ya Kristo ku buryo bworoheje cyangwa bukabije, bitewe n'uko gukiranirwa kwa buri mwizera kungana. Nuko rero, buri mwizera wese yagombye gushaka gushimisha Umwami muri byose. Nubwo muri ubu bugingo bwo ku isi abakristo babaho bijujuta, nyamara bakwiriye kureba ibibabikiwe imbere mu bugingo bwo mu Ijuru. Ibi bibabera impamvu y'ibyishimo bitagira ingano. Ikinyarwanda ntikigira amagambo abikwiriye.

"Ibyishimo ni byo bizaba amarangamutima aruta ayandi yose mu bugingo hamwe n'Umwami; ariko nkeka ko igihe ibikorwa byacu bizerekanwa mu rukiko, kwigaya kuzivanga n'ibyishimo, kandi tuzagira isoni mu gihe hari ibyo tuzabura. Ariko tuzishima mu gihe tuzabona ko ingororano nazo ari urundi rugero rw'ubuntu bw'Umwami wacu; kuko turi abagaragu batagira umumaro." 22

Ibyo kwigaya, kubabara, n'ikimwaro ntibishobora kubura mu isuzuma ryo ku ntebe y'imanza ya Kristo. Ariko aka gahinda kagomba kugabanywa kuko n'umukristo mwiza azagira ibyo yigaya mu ruhande rwo kwera kutagira amakemwa kw'Imana. Ibi bivuga ko umukristo mwiza kuruta abandi ashobora kubabara iteka. Nyamara iyi si yo shusho y'ijuru Isezerano Rishya ryerekana. Amarangamutima azarusha ayandi ni ibyishimo no gushima. Nubwo hazabaho kwigaya si ko kuzaganza mu bugingo bw'iteka.

Amarangamutima y'abacunguwe ni ibyishimo byuzuye kandi bidashira. Amarangamutima aturuka mu kureba ibyo umuntu aba yaranyuzemo. Ibyiringiro bizaba noneho bibaye impamvu nyakuri kuri abo bose bazatabarwa bakavanwa mu bucakara bw'icyaha bakajyanwa mu bwiza bwigenga bw'abana b'Imana (Abaroma 8:18-25). Kuvanwaho k'umuvumo, kubabazwa n'urupfu, bizakuraho umubabaro, amarira no kuboroga (Ibyahishuwe 21:4).(21)

Intebe y'imanza ya Kristo yagereranywa n'imihango yo gutanga impamya-bushobozi. Kuri uwo munsi hari kubabara no kwigaya ko umuntu yagombye kuba yarakoze neza kurushaho. Icyakora, ku munsi nk'uwo ibyishimo ni byo biba byinshi, si ukwigaya. Abahawe impamyabushobozi ntibasohoka barira kuko batabashije kubona amanota meza kurusha. Ahubwo, bishimira ko bazihawe, kandi bishimira ibyo bakoze. Gukabiriza umubababo wo ku ntebe y'imanza ya Kristo ni uguhindura ijuru gihonomu. Gukabiriza umubababo ni ukuvuga ko gukiranuka kutagira ingaruka nziza. 23

Kamere y'ingororano

Izi se ni ingororano ki? Zivugwa zite mu Byanditswe? Ibyo twiga ku ngororano mu Byanditswe biri mu magambo ya rusange aho kuba ayihariye. Ni yo aya:

(1) Isezerano ry'amakamba. Iri rikoreshwa nk'ikimenyetso cyo gutsinda, ubutware n'uruhare rw'umuntu.

(2) Isezerano ry'ubukire bwo mu ijuru. Ibi byibanda ku gaciro n'umutekano by'iteka.

Matayo 6:20 "Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe:"

1 Petero 1:4 "Tuzabona umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, niwo namwe mwabikiwe mu ijuru,"

(3) Isezerano ryo guhoberana no kwogeza. Ibi biboneka muri iyo mirongo aho ingororano itangwa mu buryo nka, " Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka."

Matayo 25:21 "Shebuja aramubwira ati: “Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja."

Luka 19:17 "Aramubwira ati: “Nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi icumi."

1 Abakorinto 4:5 "Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye."

(4) Amasezerano ku banesha. Aya ashobora kuba yerekeye imigisha yihariye y'ingororano ku abizera bazanesha ibigeragezo byihariye aho kuba isezerano rusange ku bizera bose.

Ibyahishuwe 2:7 "Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha, nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana."

Ibyahishuwe 2:11 "Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.Unesha, ntacyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri."

Ibyahishuwe 2:17 "Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha, nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera, ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese, keretse urihabwa."

Ibyahishuwe 2:26 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose :"

(5) Isezerano ry'uruhare rwihariye n'ubutware mu by'Umwami

Matayo 19:28 "Yesu arabasubiza ati: Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo umwana w'umuntu azicara ku ntebe y'icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri, mucire imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli imanza."

Matayo 24:45-47 "Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igero, igihe cyaryo? 46 Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. 47 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu byose.”

Matayo 25:21, 23 "Shebuja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja" ... 23 "She-buja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja."

Luka 19:17-19 "Aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi icumi. 18 Haza uwa kabiri ati: Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu. 19 Uwo name aramubwira ati: Nawe, twara imisozi itanu."

Luka 22:29-30 "Nanjye mbabikiye ubwami, nk'uko Data yabumbikiye, 30 kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye: kandi muzicara ku ntebe y'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abaisiraeli."

Ibyahishuwe 2:26 "Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose:"

(1) Gutumirwa ku meza yo gushimira. Ku meza yo gushimira, buri muntu arya ibitangana n'iby'undi, ariko buri wese arahaga. Nitumara kwambikwa ubwiza, ntituzongera kugira kamere y'icyaha yifuza, cyangwa y'ishyari, cyangwa kwangana, cyangwa kutishima. Buri wese azishimira Imana n'ubwiza tuzaba twambitswe.

(2) Umusore ukina imikino ikundwa na bose. Buri musore wese ukunda gukina yumva yashimishwa no kuba mu mikino izwi cyane kandi ntiyagira ishyari cyangwa ngo yumve atishimiye kuba mu birangirire by'umukino. Ashimishwa gusa no kuba aho ari akora icyo yahawe gukora.

(3) Uwarangije ku munsi wo guhabwa impamyabushobozi. Abarangije bose baba bari aho bishimiye kurangiza, n'ubwo mu gihe cyo gutanga ingororano, hari kubabara gushobora kubaho, ariko kugahita kuganzwa n'ibyishimo by'ibyo birori.

(4) Impano zacu z'Umwuka. Ingororano zacu zishobora gusa n'Impano zacu z'Umwuka. Ingororano zacu zisa n'aho ari ikibazo cy'uruhare cyangwa umwanya twahawe. Ntizizaba nk'amapeti n'imidari byo mu gisirikari. Ibuka ko amakamba yacu yose azatangirwa ku birenge bya Kristo, kuko ari we wenyine ubikwiriye. Na none, Matayo 25:21, 23 na Luka 19:17-19 hatwereka ko ingororano zacu azaba ari ubutware ku bintu byinshi cyangwa se imidugudu myinshi. Zishobora kubamo imibumbe yo mu kirere. Abizera bose bazabaho kuri cya gihe cy'imyaka igihumbi y'ingoma ya Kristo no mu bugingo bw'iteka hamwe n'Umwami. Bamwe bazimana na we; ariko, kubera kubura ingororano abandi ntibazimana na we.

Ibyahishuwe 4:10-11 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bavuga bati: 11 Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse."

Matayo 25:21-23 "She-buja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja. 22 N'uwahawe italanto ebyiri araza , aravuga ati: Data-buja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri. 23 She-buja aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa sho-buja."

Luka 19:17-19 "Aramubwira ati: Nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi cumi. 18 Haza uwa kabiri ati: Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu. 19 Uwo na we aramubwira ati: Nawe, twara imisozi itanu."

(5) Mu Byanditswe, itorero rigaragara nk'ubwami bwo mu ijuru n'abatambyi b'isi. Ibi bishobora kwerekana iby'ubutware bwacu. Dushobora gutwara ibice byo mu kirere, imibumbe yo mu ijuru, amajuru, ndetse n'abamarayika, n'isi.

1 Abakorinto 6:2-3 "Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza, ntimushobora no gucira imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi? 3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza? Nkanswe iby'ubu bugingo?”

1 Abakorinto 4:8 "Mumaze guhaga; mumaze gutunga; ndetse mwimye nk'abami, tutari kumwe: yemwe icyampa mukima, kugira ngo natwe twimane namwe."

(6) Isirayeli ni ubwami bw'Imana bwo ku Isi.. kandi bidashidikanywaho izagira ubutware ku bice n'imigabane mu bwami bw'imyaka igihumbi no mu bwami budashira nk'uko bivugwa muri Matayo 25:21; Luka 19:17-19 (reba haruguru).

Daniel 7:18, 22, 27 " 18 Ariko abera b'Isumba byose bazahabwa ubwo bwami babuhindure, bube ubwabo iteka ryose,"…22 Kugeza aho umukuru nyiri ibihe byose yaziye, agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora, abera bahahwa ubwami…27 Maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru bizahabwa ubwoko bw’abera b’Isumba byose; ubwami bwayo buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.”

Amakamba yo mu Isezerano Rishya

Iri ryari ikamba ry'insinzi ryahabwaga umukinnyi watsinze imbere y'umucamanza kuri Bema. Ni ijambo rikoreshwa ku makamba yasezeranijwe abizera ku bwo kwizerwa bazaba barerekanye mu bugingo bwa Gikristo.

Iri ryari ikamba rya cyami, ikamba ry'umwami. Rikoreshwa kuri bya bisingo birindwi by'Inyamaswa yo mu Byahishuwe 12:3 na 13:1. Mu kwerekana ko Kristo ari Umwami w'abami, iri jambo rikoreshwa ku bisingo byinshi Umwami azaba yambaye mu kugaruka kwe.

Ibyahishuwe 19:21 "Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo."

Umwami Yesu yaranesheje, kandi ukunesha kwacu mu by'ukuri ni ukwe duhabwa ku bwo kwizera. Amakamba atangwa nk'ingororano ku bwo kwizera mu guhabwa ubuntu bw'Imana no kunesha kwa Kristo mu bugingo bw' umukristo. Bitwibutsa uruhare rwacu mu kuguma mu muzabibu.

Ikamba ry'amahwa rivuga iby'umurimo wa Kristo ku musaraba kandi ryibutsa kunesha icyaha, Satani n'urupfu bye.

Matayo 27:29 "Baboha ikamba ry'amahwa, barimwambika ku mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'i buryo, baramupfukamira, baramushinyagurira bati: Ni amahoro, Mwami w'Abayuda."

Mariko 15:17 "Bamwambika umwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa, bararimwambika:"

Yohana 19:2, 5 "Abasirikari baboha ikamba ry'amahwa, barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri." 5 "Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri. Pilato arababwira ati: Uwo muntu nguyu!"

Iri rivuga amakamba yose. Ritandukanya amakamba yacu n'ubutunzi bw'igihe gito bwo muri ubu bugingo. Ni ikamba ryihariye ritangwa ku bwo kwiringirwa mu gusiganwa no kubaho mu kwirinda uko dukorera Umwami no kurangiza irushanwa.

1 Abakorinto 9:25 "Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika."

Iri kamba ni ingororano itangwa ku bwo guhamiriza abandi, kubakurikirana, no kwigisha abandi. Mu buryo bumwe, Abatesalonike bazaba ikamba rya Pawulo, kandi icyo bizatanga kuri Bema ni ukwishima cyangwa kwirata ku bwo kubabona mu ijuru.

1 Abatesalonike 2:19 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?

Abafilipi 4:1 "Nuko rero, bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye."

Ariko Pawulo yashakaga kuvuga iki ngo Abatesalonike bazaba ikamba rye? Mu buryo akoresha "ikamba" (stephanos, ikamba ryo kunesha) ahandi, n'uko abizera bajugunya amakamba imbere y'Umwami. Pawulo ashobora kuba yari afite mu mutwe ikamba cyangwa ingororano ye bwite azahabwa kubera Abatesalonike bazaba bahari Umwami nagaruka. Nubwo muri iki gice intumwa Pawulo atavuga ko azahabwa ikamba, mu bindi bice biragaragara. Nubwo bamwe muri bo batabagaho nk'uko babyifuzaga, kureba imbere akababona mu bwiza bishobora kumuzanira ibyishimo n'umunezero mwinshi.

Ibyahishuwe 4:10 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe , bavuga bati: …"

Iri kamba ritangwa ku bwo kwihanganira ibigeragezo n'ibishuko (Yakobo 1:12; Ibyahishuwe 2:10). Ikamba si ubugingo buhoraho kuko bwo ari impano ku bwo kwizera Kristo byonyine, ahubwo ni ingororano ku bwo kwihanganira ibigeragezo no kunesha ibishuko.

Yakobo 1:2 "Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe ,"

Ibyahishuwe 2:10 "Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka, ugeze ku gupfa: Nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo."

Yohana 4:10 "Yesu aramusubiza ati: Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, na we uba umusabye, na we akaguha amazi y'ubugingo."

Abaroma 3:24 "Ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."

Abaroma 5:15-17 "Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro; kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, niko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe, ari we Yesu Krito, byarushijeho gusaga kuri benshi. 16 Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwaho iteka; naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi, n'ugutsindishirizwa; 17 kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n'umwe, ni we Yesu Kristo."

Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."

Abefeso 2:8 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"

Iri kamba ni ingororano itangwa ku bwo kwiringirwa mu gukoresha impano n'umwanya duhabwa mu murimo w'Umwami no ku bwo gukunda kugaruka kwe. Menya ko ibi byombi bijyana. Gukunda kugaruka kwe ni ukubaho mu mucyo wakwo.

2 Timoteyo 4:8 "Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera, azampa kuri urya munsi; nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

Ikamba ry'ubugingo Ritangirika ni ingororano yasezeranijwe abakuru ku wo kwiringirwa mu by'uruhare rwabo mu kuragira ubwoko bw'Imana.

1 Petero 5:4 "Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika."

Kubera ko Kristo ari We wenyine ukwiriye kandi kubera ko twera imbuto iyo tugumye muri We gusa tukemerera ubugingo bwe kwuzura ubwacu, tuzajugunya amakamba yacu imbere ye ngo twerekane ko ibyo twakoze byose byari ku bw'ubuntu bwe.

Ibyahishuwe 4:10-11 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kur'iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bavuga bati: 11 Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse."

Aya ni amakamba yo kubahwa akwiriye Kristo nk'Umwami w'abami wenyine ufite uburenganzira bwo gutegeka no gucira imanza amahanga.

Ibyahishuwe 19:12 "Amaso ye ni ibirimi by'umuriro, no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe, ritazwi n'umuntu wese, keretse we wenyine."

Umusozo

Ibi bishoje inyigisho yacu mu buryo butandukanye Imana yadusezeranije kubwo kutwitaho kwayo kutarondoreka n'urukundo rwuzuye. Ibyiringiro mu Mana biva ku byiringiro by'agakiza kacu muri Kristo, binyuze mu byiringiro by'ubu n'ibyo dukenera bitandukanye byo muri ubu bugingo - amahoro, guhazwa buri munsi, kababarirwa, kunesha icyaha, no kurindwa binyuze mu rusobekerane rwo muri ubu bugingo. Ariko ku bw'ubuntu bwe nta n'ubwo bihagararira aho. Nk'uko iri somo rya nyuma ryabitweretse, ibyiringiro muri Yo bigera no mu bugingo bw'iteka buzaza. Muri ibi tubona imigisha y'ibyiringiro ko ibyo dukora atari imfabusa mu Mwami kuko biri mu mugambi We wo kugororera abizera ku bw'umurimo bamukoreye uko banesha mu kwizera ubuntu bwe butarondoreka.

Hari uwakwibaza se impamvu umwanditsi w'urwandiko rwandikiwe Abaheburayo yavuze ku by'agakiza kacu muri Kristo mu magambo, "agakiza gakomeye gatyo" (Abaheburayo 2:3)? Birakwiriye ko dusoza iyi nyigisho tuvuga ku mbuzi irebana n' "agakiza gakomeye gatyo." Yaranditse ati:

Abaheburayo 2:1-4 "Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo. 2 Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k'abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, 3 twebweho tuzarokoka dute, nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu, natwe tukagahamirizwa n'abamwumvise, 4 Imana ifatanije na bo guhamya, ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse?

Kubera ko dukurikije ko Isezerano Rya Kera ryanditswe hakoreshejwe abamarayika, kubera ko abera bo mu Isezerano Rya Kera baciriwe iteka rikomeye bitewe no kutumvira kwabo, ntitugomba kwibeshya ko twebwe, nk'abo mu Isezerano Rishya, tuzarokoka ingaruka zo kwirengagiza agakiza gakomeye gatyo kazanywe n'utari undi uretse Umwana w'Imana ubwe. Hamwe n'aka gakiza haje ibyiringiro ku kuduhaza gutunganye kw'Imana kwashize, kw'ubu, n'ukuzaza. Nk'ibisonga byiza by'imigisha Imana yaduhaye, dufite itegeko ryo gukoresha ubugingo bushya bwacu muri Kristo nk'abahawe agakiza gakomeye gatyo.

Kuri iyi mbuzi, Zane Hodges arasobanura ati:

“Niba abandikiwe batabona kunesha no gutabarwa kw'ibanze kwasezeranijwe kuri bo mu bijyanye no kunesha kwa nyuma k'Umwana w'Imana, bagomba kwitega igihano. Ni iki umwanditsi atavuze kuri kamere yabo; icyakora ntibyaba bisobanutse gutekereza ko yavugaga ibya gihenomu. Ijambo "twe" rikoreshejwe hano ryerekana ko umwanditsi yishyiraga we ubwe mu bagombaga kwita kuri uku kuri.

"Agakiza," birumvikana, ni nk'akavugwa mu gice cya 1:14 .kandi kerekeye ku byo abandikiwe basangiye mu kunesha k'Umwana w'Imana aho afite bagenzi be (reba 1:9). Umwami Yesu ubwe akiri muri iyi si, yavuze cyane ku by'ubwami bwe buzaza no gusangira n'abamukurikira biringirwa muri ubwo bwami (reba Luka 12:31-32; 22:29-30). Ariko aka gakiza, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu kagahamywa na none n'ibimenyetso n'ibitangaza by'Umwuka by'abakumvise mbere, bamwumvise, bahawe imbaraga zo kwerekana. Avuga atyo, umwanditsi w'Abaheburayo yarebaga ibyo bitangaza nk'imbaraga z'igihe kizaza (reba Abaheburayo 6:5) kandi, hamwe n'abakristo ba kera bo mu gitabo cy'Ibyakozwe, yababonye nk'aberekana ubusumba-byose kw'uwagiye kwicara iburyo bw'Imana (reba ibimenyetso n'ibitangaza mu Byakozwe 2:43; 4:30; 5:12; 6:8; 8:6, 13; 14:3; 15:12 na 2 Abakorinto 12:12). Kuba umwanditsi yaratekerezaga ku by' "isi izaza" biragaragara mu Baheburayo 2:5.” 24

Ibivugwa si ugutakaza agakiza, kuko kabitswe muri Kristo kuva kera kose, ahubwo kutabaho mu kwizera, dusangira buri munsi mu mbaraga n'ubugingo bye, no kubikora dutegereje ingororano z'iteka zo kugaruka k'Umwami ubwe.

IGICE CYA KABIRI:
UBUGINGO BUHINDUWE

Umusogongero

Gukura mu by'Umwuka ni ikintu cy'ubugingo bwose gihoraho iteka. Muri ubu buryo bwo gukura, buri mwizera akeneye kumenya neza icyo twakwita "ukuri guhindura." Uku ni ukuri gufasha mu gukura ko mu Byanditswe kwagenwe n'Imana kuduhindura ngo duse na Kristo. Uku ni ukuri kudushoboza kubaho turushaho kuyoborwa n'Umwami dukurikije amahame yo mu Byanditswe. Ibi bivuga kwizera imbaraga z'Imana aho kwizera ibyo twe dutekereza uko twabaho mu bugingo bwa gikristo.

Hari ikintu muri twe twese gituma dushaka kubaho mu bugingo bwa gikristo n’imbaraga zacu, dushaka buri gihe kugereranya n'ibyo twe cyangwa undi wese akeka ko ari ko twagombye kuba. Amahame tubona muri aya masomo afasha abizera mu kwizera/gukurira mu kuri kw'Ibyanditswe. Iyo uku kwizera kwumviswe neza ndetse tukakugira ukwacu mu kwizera, kudufasha guhinduka duhereye imbere binyuze mu Mwuka w'Imana.

Aya masomo afatiye ku ngingo-fatizo twabonye mu gice cya mbere: Ubugingo bwuzuye Ibyiringiro, akanadutegurira inzira y'inyigisho z’Igice cya gatatu: Ubugingo Bugwijwe.


12 Samuel Hoyt, “The Judgement Seat of Christ in Theological Perspective, Part 1,” Bibliotheca Sacra, January-March, 1980, electronica media, p.32.

13 Hoyt, 37.

14 Lewis Sperry Chafer, Major Bible Themes: 52 Vital Doctrines of the Scripture Simplified and Explained, revised by John F. Walvoord, Zondervan, Grand Rapids, 1974, p.282.

15 Chafer, Systematic Theology, Vol. 4: Ecclesiology-Eschatology, p.406.

16 Hoyt, pp.32-33

17 Zane C. Hodges, “We Believe in: Rewards,” Journal of the Grace Evangelical Society, Vol.4, No.2, Automn 1991, p.7.

18 Hoyt, pp. 33-34.

19 Hoyt, p.38.

20 G. Abott-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, 3rd ed., T.& T. Clark, Edinburgh, 1937, p.252.

21 Fritz Rienecker, A Linguistic Key to the Greek New Testament, ed. Cleon L. Rodgers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p.468.

22 E. Schuyler English, “The Church At the Tribunal,” in Prophetic Truth Unfolding Today, ed. Charles Lee Feingberg, Fleming H. Revell Co. Old Tappan, NJ, 1968, p.29.

23 Samuel Hoyt, “The Judgement Seat of Christ in Theological Perspective,” Part 2, Bibliotheca Sacra, electronic media, p.131.

24 Zane Hodges, The Bible Knowledge Commentary, editors John F. Walvoord and Roy B. Zuck, Scripture Press, Wheaton, Illinois, 1983, 1985 p. 783.

Previous PageTable Of ContentsNext Page