Previous PageTable Of ContentsNext Page

ISOMO RYA GATANDATU:
Ibyiringiro Byo Kuyoborwa N’imana

Intego y'ingenzi y'iri somo muri izi nyigisho ni uguha abakristo amahame-fatizo yo muri Bibiliya ku byerekeye kuyoborwa n'Imana. Ntabwo rigenewe kuba ibisobanuro byuzuye cyangwa urutonde rwuzuye rwo ku bushake bw’Imana.

Ingorane abantu bahura nazo

Imigani 14:12 hatubwira ko hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira y'urupfu. Yeremiya nawe avuga yeruye ingorane z'umuntu zo kutabasha kuyobora ubugingo bwe. Muri Yeremiya 10:23, aravuga ati, "Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze”. Kubera ubwenge n'ubushobozi by'umuntu bifite aho bigarukira, gusobanukirwa kugufi hamwe na kamere ikora icyaha, umuntu ntabasha kuyobora intambwe ze. Ibimugaragarira ko ari iby'ukuri bihinduka uburyo bwo kurimbuka no gupfa. Nk'uko ibyo umuntu yibwira bitandukanye n'iby'Imana yibwira, niko n'inzira ze zidashyikira umugambi utunganye kandi w'ubwenge w'Imana.

Yesaya 55:8-9 "Erega, ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye; niko Uwiteka avuga. 9 Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira."

1 Abakorinto 1:25 "Kuko ubupfu bw'Imana burusha abantu ubwenge; kandi intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga."

Icyitegererezo:

(1) Habayeho igihe mu myaka y'1940 ubwo umuntu yakekaga ko intwaro kirimbuzi (bombe atomiki) yashoboraga kurangiza intambara zose no kuzanira isi amahoro. Nyamara ntibyashobotse.

(2) Imbere y'ingorane abashakanye bahura nazo, abantu babona gutandukana nk'igisubizo aho guhangana n'umubabaro n'intambara byo gutunganya ibibazo byabo. Guca mu ngorane ku bashakanye biri mu bushake bw'Imana nk'uko Ibyanditswe bivuga, bikaba iteka iby’agaciro ku muntu n'abo babana muri rusange. Ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko Ibyanditswe byakomeje kuba ukuri. Gutandukana kw’abashakanye kuzana umubabaro n'ingorane nyinshi aho kubigabanya ku muryango muri rusange no ku batanye.

Imana Ihoraho yonyine ariyo Alufa na Omega, ifite ubwenge n'imbaraga bitarondoreka, urukundo n'imbabazi ni yo ishobora kuyobora iby'ubugingo bw'umuntu. Ni nde utuzi kurusha abandi, ibyo dushoboye, intege-nke zacu, na buri kintu cyose mu bugingo bwacu nk'Imana, umuremyi wacu watubumbye mu nda za ba mama?

Zaburi 139:13-14 "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye; Wanteranyirije mu nda ya mama. 14 Ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: Imirimo wakoze ni ibitangaza: Ibyo, umutima wanjye ubizi neza."

Isezerano Imana itanga

Ibyanditswe bivuga ko Imana yita kuri buri wese muri twe kandi ikaba ishaka kuyobora ubugingo bwacu.

Umugambi wayo usumba byose mu buryo butarondoreka. Ubwenge bwayo bugaragara mu biriho, ibizaza ndetse no mu byashize.

Ikintu cy'ingenzi cyerekana ko Imana ishaka kuyobora ubugingo bwacu kiboneka mu kuri kw'Ibyanditswe. Yaduhaye Bibiliya ngo tubashe kumenya ubushake n'umugambi byayo mu mibereho yose y'ubugingo. Ibi bivuga kumenya Imana n'ubugingo ishaka ko tugira. Uruhare rwacu ku bwo kuyoborwa n'Imana ubwayo, ni ukuyiha ibyacu ngo itugenge kandi ituyobore.

Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe; Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Nawe azajya akuyobora inzira unyuramo.

Imigani 16:1-4 “Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyira yo; Ariko igisubizo cy'ururimi rwe kiva ku Uwiteka. 2 Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye; Ariko Uwiteka ni we ugera imitima. 3 Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka; Niho imigambi yawe izakomezwa. 4 Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo; Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w'amakuba.”

Imigani 16: 9 "Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe; Ariko Uwiteka niwe uyobora intambwe ze."

Yakobo 1:5 "Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, Abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa.

1 Petero 5:6-7 "Nuko mwicishe bugufi, muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. 7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe."

Imirongo yerekeranye n’ubushake bw’Imana

Iyo utekereje ku gushaka kw'Imana ni iki kikuza mu bwenge? Abantu benshi akenshi bareba ku bintu bimwe, ariko bagasuzugura iby'ifatizo kandi by'ingenzi. Urugero, kuyoborwa cyangwa se kubona ubushake bw'Imana bakunze kubishyira ku bintu nk'ibi gusa:

Nkuko bigaragara, iyo uru rutonde ari rwo rushyizwe imbere, ukuyoborwa guhinduka ikintu abantu bashaka gukoresha ngo banezererwe maze ubugingo bugende neza nk'umuhanda munini uhuza amaperefegitura. Mu kuri dukwiriye gushaka kuyoborwa n'Imana no gusengera ibintu nk'ibyo nkuko Yakobo atuburira yandika ati,

"Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo: Umwami Imana nibishaka, tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya." (Yakobo 4:15).

Pawulo nawe yaranditse ati, "Mbasabira urudaca uko nsenze, kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu, ikangeza i wanyu (Abaroma 1:9b-10); n’Imigani 16:3 havuga ngo

"Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka; niho imigambi yawe izabonezwa."

Unyujije amaso kuri iyo mirongo aho ugushaka kw'Imana kuvugwa, usanga bigaragara ko ibyishimo byacu n'utundi twihariye twitaho kenshi atari iby'ingenzi. Imyitwarire nk'iyo yerekana gutekereza kw'abantu batagira aho bahuriye n'imigambi y'Imana ihoraho ..Ku ruhande rwacu usanga dutumbiriye ibitunezeza nyamara Imana yo ifite imigambi yindi ikomeye itekereza.

Kunyuza amaso ku bice aho amagambo “ubushake bw’Imana” ari bitwereka rwose ko icyo Imana ishaka cya mbere ari iby’Umwuka kandi bikaba byerekeye gushaka kw’Imana cyangwa guhinduka tugasa na Kristo.

1 Abakorinto 1:1-2 "Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo, nk'uko Imana yashatse, na Sositene mwene Data, 2 turabandikiye, mwebwe abo mw'itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni we Mwami wabo n'uwacu."

2 Abakorinto 1:1 "Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data, turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose "

Abefeso 6:6 "Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa, ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka , mubikuye ku mutima. "

Abakolosayi 4:2 "Mukomeze gusenga, muba maso, mushima."

1 Abatesaloniki 4:3 "Icyo Imana ishaka ni iki: Ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana;"

1 Petero 2:15 "Kuko ibyo Imana ishaka ari uko muzigisha abantu b'abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu:"

1 Petero 4:2 "Ngo ahereko amara iminsi isigaye, akiri mu mubiri, atakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akore ibyo Imana ishaka."

1 Petero 5:2 "Muragire umukumbi w'Imana wo muri mwe, mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk'uko Imana ishaka; atari kubwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze;"

Amahame tugomba gushyira mu bikorwa

Urufatiro rw'ingenzi rwo kumenya no gukora ubushake bw'Imana ni ugusenga Imana no gushaka gukora ibyo ishaka – kuyishimisha no kuyihimbaza.

Zaburi 25:12 "Ni nde wubaha Uwiteka? Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo."

2 Abakorinto 5:9 "Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri, cyangwa tudahari."

Zaburi 37:4-5 "Kandi wishimire Uwiteka, Nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba. 5 Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira, nawe azabisohoza."

1 Abatesaloniki 4:1 "Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana."

Yakobo 4:3-4 "Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. 4 Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw'iby'isi butera kwanga Imana."

Abefeso 6:6 "Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa, ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka, mubikuye ku mutima."

2 Timoyeyo 2:4 "Ntawaba umusirikare, kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare."

Amategeko: Ibi byerekeye amategeko arambuye yo mu Ijambo ry'Imana twaherewe kuyobora imibereho yacu. Ni ubushake bw'Imana gusenga, gusoma Bibiliya zacu, guteranira hamwe iteka, abagabo gukunda abagore babo n'ibindi. Ntitugomba kwiba, gusambana, kubeshya, kwica, gukwirakwiza amagambo asebanya, kwijujuta, cyangwa kunegura. Amategeko asa n'aya yose agaragaza ubushake bw'Imana.

Zaburi 119:9 "Umusore azeza inzira ye ate? Azayezesha kuyitondera nk'uko Ijambo ryawe ritegeka."

Abaroma 12:2 "Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose."

Icyitegererezo: Iyo icyapa cyo ku muhanda cyanditseho ngo, "Umuvuduko ntugomba kurenza km 50", aba ari itegeko. Itegeko ryo muri Bibiliya ni "Mubabarirane".

Amahame cyangwa Amabwiriza: Amategeko cyangwa amabwiriza rusange ashobora gukoreshwa mu buryo bwinshi. Bigize ibyagenderwaho mu kutuyobora aho Ibyanditswe bidatanga amategeko.

Icyitegererezo: Iyo icyapa cyo ku muhanda cyanditswe ngo "Mugende mwitonze," biduha amabwiriza rusange yo kugenderwaho mu bihe bitandukanye. Ihame ryo muri Bibiliya ni "Byose turabyemerewe koko, ariko ibitwungura si byose" ( 1 Abakorinto 10:23). Muri Kristo mfite uburenganzira bwo gukora ibintu byinshi bitabujijwe mu Byanditswe, ariko se byungura umubiri wanjye cyangwa ubuhamya bwanjye?

Amahame ngenderwaho mu gushungura ingero ziva mu isi:

(1) Abizera si ab'iyi si ariko bari muri yo. Nuko rero bagomba kuyibamo mu bwenge ngo bafashe ubugingo no kwita ku miryango yabo, kimwe no gukora umurimo w'Imana:

Yohana 17:14-18 "Nabahaye Ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga, kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw’isi. 15 Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi. 16 Si ab’isi, nk’uko na njye ntari uw’isi. 17 Ubereshe ukuri: Ijambo ryawe niryo kuri 18 Uko wantumye mu isi, nanjye niko nabatumye mu isi.”

1 Abakorinto 7:31 "N’abakoresha iby'isi bamere nk’abatarenza urugero: kuko ishusho y'iyi si ishira."

Abefeso 4:28 "Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha abakene."

Abefeso 5:10-18 "Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y’ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane, kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 13 Ariko byose, iyo bitangajwe n'umucyo, na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. 14 Ni cyo gituma bivugwa ngo: Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira! 15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. 17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. 18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: Ahubwo mwuzure Umwuka."

(2) Imana iraturenze, iruta byose, iba hose. Ikorera mu isi no mu bugingo bwacu. Nuko rero hari aho twakura ingero z'ukuri dushobora gukoresha mu gushaka kumenya ibyo Imana ikora, no gukora ugushaka kw'Imana.

Abaroma 1:10 "Kugira ngo, naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu, ikangeza iwanyu;"

Abaroma 8:28 "Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye:"

Abaroma 11:36 "Kandi byose ariwe bikomokaho, akabibeshaho, akaba ari nawe tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose: Amen.”

Abaroma 15:32 "Mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda, nduhukane namwe."

Umubwiriza 7:13-14 "Itegereze umurimo w'Imana: Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse? 14 Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujye utekereza; yuko Imana ariyo yaremye byombi, ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze."

(3) Ariko Satani nawe arakora; nuko rero tugomba kwitonda mu gukoresha urutonde rwo mu Ijambo ry'Imana nk'akayunguruzo ko kuyungurura ibitandukanye no gushaka kw'Imana.

2 Timoyeyo 2:26 "Basinduke, bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka."

Abefeso 5:15-16 "Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 16 mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi."

Zaburi 119:9 "Umusore azeza inzira ye ate? Azayezesha kuyitondera nk'uko Ijambo ryawe ritegeka."

Amahame akoreshwa mu gushungura ingero zitwerekeye ubwacu.

(1) Imana niyo yatubumbye, iturera mu mateka y’isi mu gihe cyacu mu migambi yayo. Uretse kamere yacu ikora icyaha, ibi birimo ibitureba byose - ibitsina byacu, impano, imyifatire, ubwenge, ibituranga ku mubiri, ababyeyi, ibyatubayeho, n’ibindi.

Zaburi 139:13-19 "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye; wanteranyirije mu nda ya mama. 14 Ndagushimira kuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: Imirimo wakoze ni ibitangaza: Ibyo, umutima wanjye ubizi neza. 15 Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y'isi. 16 Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga. Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe, itarabaho n'umwe. 17 Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! 18 Nabibara, biruta umusenyi ubwinshi: Iyo nkangutse, turacyari kumwe. 19 Mana, icyampa ukica abanyabyaha, mwa bicanyi mwe, nimuve aho ndi.”

Yeremiya 1:5 "Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, kandi nakwejeje utaravuka; ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga."

Yesaya 43:7 "Nzanira umuntu wese witirirwa izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni njye wamuremye; ni njye wamubumbye."

Yesaya 54:16 "Dore ni njye urema umucuzi uvugutira umuriro w'amakara, agakuramo icyuma akoresha umurimo we; kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura."

Kuva 9:16 "Ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika, Ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo Izina ryanjye ryamamare ku isi yose."

Abaroma 9:7 "Kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu, si cyo kibagira abana be bose: ahubwo yabwiwe ngo: Kuri Isaka niho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa."

(2) Nk'abakristo, Imana yaduhaye n'impano z'Umwuka zo kudushoboza imirimo y'Umwuka muri Kristo no mu isi (reba no mu 1 Abakorinto 12: 3-12).

Abaroma 12:3-8 "Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera. 4 Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, 5 natwe niko turi: kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. Nuko kuko dufite impano zitandukanye, nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi, duhanure uko kwizera kwacu kungana: 7 cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana, tugire umwete wo kubigabura: cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha: 8 cyangwa uhugura, agire umwete wo guhugura: ugira ubuntu, abugire atikanyiza: utwara, atwarane umwete: ugira imbabazi, azigire anezerewe."

1 Petero 4:10 "Kandi nk'uko umuntu yahawe impano, abe ariko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi."

(3) Buri muntu ni umwimerere n'ishusho ye ubwe n'umugambi ku bugingo bwe nk'uko guhamagara no kugengwa n'Imana biri.

Zaburi 119:73 "Intoke zawe nizo zandemye, nizo zambumbye: Umpe ubwenge, kugira ngo nige ibyo wategetse.

Zaburi 139:14 "Ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: Imirimo wakoze ni ibitangaza: Ibyo, umutima wanjye ubizi neza."

Abaroma 12:3 "Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera."

Abefeso 2:10 "Kuko turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yateguriye kera, kugira ngo tuyigenderemo."

(1) Ibyo duhura na byo, inzugi zikinguye n'izikinze.

1 Abakorinto 7:20-21 "Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa. 21 Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora, niba ushobora kubaturwa, ubikore."

Abafilipi 1:12-18 "Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye Ubutumwa Bwiza inkomyi, ahubwo byabushyize imbere; 13 kuko byamenyekanye mu basirikari barinda Kaisari bose, no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe;14 nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga. 15 Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'ishyari no kwirema ibice; naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunda. 16 Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira Ubutumwa Bwiza: 17 naho babandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega, bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye. 18 Mbese ibyo bitwaye iki? Ntacyo, kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri, Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira:"

(2) Amakuru, ukuri, n'imibare y'ubukungu, politiki, ibidukikije n'abo tubana.

(3) Uko umuntu ateye, imyifatire, gusa no kudasa.

(4) Impano, ubumenyi, ubushobozi, amashuri, amahugurwa, kumenyera umurimo, no kwitegura.

(5) Uko umubiri uteye cyangwa ubuzima, imyaka.

(6) Igitsina (gabo cyangwa gore)

Urugero: Umuntu w'umuzamu ashobora kugira atya akagera mu ikipi y'umupira ikomeye, nyamara nzi ko atari ko Imana ishaka ku bugingo bwanjye. Kuba nshaje cyane, ngenda buhoro, kandi ndi mugufi cyane bishobora kuba impamvu eshatu z'ukuri zatuma ntakina umupira. Tugomba rero kumenya ko Imana ikorera mu byo duhura na byo. Ibintu ntibipfa kuza gusa nk'amahirwe cyangwa gisida.

Incamake y'amahame

(1) Tugomba kwiga kumva uko dukoresha ingero zo mu isi yacu (ubuzima, impano, amahugurwa, amafaranga, uburwayi, n'ibindi)

(2) Tugomba gushaka kwigira muri uku kuri, ngo tugire icyo dukuramo cyangwa ndetse kukugenderaho, no kwiringira ko Imana iyobora byose kandi ikoresha ndetse igakorera muri ibyo bintu byose.

(3) Mu gusuzuma ingero zose, tugomba kwibuka ko Ijambo ry'Imana rigomba kutubera buri gihe aho dupimira icyiza cyangwa ikibi.

Abeheburayo 5:12 "Kandi, nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe ibyo ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye:"

Yesaya 55:7-9 "Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, nawe aramugirira ibambe; agarukire Imana yacu, kuko izamubabarira rwose pe. 8 Erega, ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye; niko Uwiteka avuga. 9 Nk'uko ijuru risumba isi, niko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira."

Imigani 2:9 "Nibwo uzamenya gukiranuka n'imanza zitabera, No gutungana, ndetse n'inzira zose zitunganye."

Imana ntiduha cyangwa ngo itwoherereze ingero zitandukanye n'Ijambo ryayo. Satani n'isi ni byo bikora bityo, si Uwiteka. Urugero, Umukristokazi ashobora kwemera kurongorwa n'umugabo witwa Karoli, ariko niba Karoli atizera, uyu mugore akomeza kugira ibyiringiro, Imana ntiba ikorera muri uko kwiringira kw'uwo mugore kubera ibigaragara mu Byanditswe.

1 Abakorinto 7:39 "Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho: ariko iyo umugabo apfuye, ntakimubuza gucyurwa n'uwo ashaka; icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu."

2 Abakorinto 6:14 "Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite?"

(4) Gusobanukirwa ubushake bw’Imana si iby'icyiza n'ikibi gusa, ahubwo ikirusha ibindi kuba cyiza ni ukumenya ibyo Ijambo ry'Imana rishyira imbere.

Abafilipi 1:10 "Mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n'inyanga-mugayo, kugeza ku munsi wa Kristo."

Abafilipi 1:20-21 "Kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n'isoni z'ikintu cyose, ahubwo nzajya nshira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n'umubiri wanjye iteka ryose, nk'uko bimeze ubu, n'ubwo nabaho cyangwa n'ubwo napfa. 21 Erega, ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu."

Matayo 6:19-20 "Ntimukibikire ubutunzi mw'isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba: 20 ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe:"

(5) Imana ntiduha ibyifuzo binyuranye n'ukuri gusanzwe. Umuntu ashobora kwemera gushakana n’umuntu bamenyanye igihe gito. Ibi si byiza. Ntugomba gushaka umuntu umenye vuba gutyo. Cyangwa, umuntu ashobora kureka akazi akajya gucuruza - afite uruhinja, ntacyo yazigamye, n'imyenda myinshi. Ibi na byo si byiza.

(6) Bityo, Umwami ntaduha ibyifuzo binyuranye n'ingero zo mw'isi. Umuntu ashobora gushaka kwibera umunyabukorikori cyangwa umwubatsi ariko se afite ubumenyi bw'umunyabukorikori cyangwa bwo gushushanya amazu? Niba atabizi, si byo Umwami ashaka ko akora.

(7) Nkuko byavuzwe haruguru, kwemera kose gukora ibintu binyuranye n'Ibyanditswe si iby'Imana. Ijambo ry'Imana ni urufunguzo. Suzuma ibyifuzo n'ibyo wemera byose mu Ijambo ry'Imana, amategeko n'amahame yabyo. Niba bihuje n'Ijambo ry'Imana ni iby'Imana, ariko na none, tugomba kubiha igihe no kubigereranya n'izindi ngero. Tugomba kubisengera no gusaba ubwenge.

Yakobo 1:5 "Ariko niba hariho umuntu muri umwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa."

(8) Urufunguzo rukuru ni ubumwe bwa buri muntu n'Imana. Luka 16:10 havuga ihame rishobora gukoreshwa aha. Riravuga ngo "Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye." Icy'ingenzi ku byo dutekereza nk'ingingo zikomeye zo mu bugingo - ishuri, gushyingirwa, guhamagarwa, kugura imodoka, inzu, n'ibindi - ni ugukiranuka kwacu mu mibereho n'Umwami n'ibyo twiyemeje biri mu bugingo bwacu bwa buri munsi. Ibi ntibiduha gushishoza gusa, ahubwo ni ubushishozi bw'Umwuka mu guhitamo neza bishyira iby'Imana imbere y'ibyacu (reba n'Abefeso 5:9-18; Luka 14: 25-27).

Zaburi 119:133 "Ujye utunganya intambwe zanjye mu Ijambo ryawe; gukiranirwa kose kwe kuntegeka."

Abaroma 12:1-2 "Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw'imbazi z'Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, niko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, nibyo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”

Matayo 16:23-24 "Arahindukira, abwira Petero ati: Subira inyuma yanjye, Satani; umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu. 24 Maze Yesu abwira abigishwa be, ati: Umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we, ankurikire;"

Mu gihe kuyoborwa n'Imana bizadukuriraho ibituvuna, bikaduha kuruhuka, bigahindura ubugingo bushimisha, intego yako ya mbere si ukugira ubugingo nk'umuhanda munini uhuza amaperefegitura, utagira imikingo, ibinogo n'ibyateza impanuka byose. Kuyoborwa n'Imana bidufasha kubahisha Umwami no gukora ubushake bwe tutarebye ibyo ubugingo bushobora kuzana.


Previous PageTable Of ContentsNext Page