Previous PageTable Of ContentsNext Page

ISOMO RYA GATATU:
Ibyiringiro By’umutekano W’iteka

Intangiriro

Mu gihe uwizera ashobora kwunguka ibyiringiro by'agakiza ke kandi akamenya ko yakijijwe, ikibazo gishobora kubaho ni icyerekeranye no kuramba iteka kw'agakiza. Mu gihe umuntu yakijijwe by’ukuri mu kwiringira ibyo Kristo yakoreye mu rupfu rwo ku musaraba ku bw'icyaha, ese ashobora gutakaza agakiza? Hari ikintu dushobora gukora ngo dutakaze agakiza? Igisubizo ni OYA! Kuki? Kubera ko Ibyanditswe Byera byemeza neza ko turindwa n'imbaraga z'Imana mu kwizera. Kwizera kutuzanira ubuntu bw'ubumwe n'Imana nk'impano mu byakozwe n'Umwana wayo. Dukizwa n'ibyo yakoze, si ibyo twakoze.

1 Petero 1: 5"Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana kubwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."

Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Abefeso 2: 8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Uburyo burindwi bukurikira bugaragaza umutekano udashira w'umwizera, "akomerejwe mu mahoro" ku bw'imbaraga z'Imana n'ubwuzure bwa Kristo n’umurimo we.

Uburyo bw'Imana imwe mu butatu

Ingingo ya mbere igaragaza umutekano udashira w'umwizera ishingiye ku kureba uko abatatu bagize ubutatu bahuriza hamwe kudukomereza muri Kristo.

Abaroma 8:31-39 "None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? 32 Mbese ubwo itimanye umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana, kandi ariyo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ariwe wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw'Imana, adusabira? 35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36 Nk'uko byanditswe ngo : (Turicwa umunsi ukira, bakuduhora, twahwanijwe n'intama z'imbagwa). 37 Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze: 38 Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39 cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'icy'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

Ibivugwa mu Baroma 8: 34, "Kristo Yesu ni We wapfuye" bitangwa nk'igisubizo cy'ibibazo byo mu mirongo ya 31-33, kandi bibanziriza ibibazo byo mu mirongo ya 35-39. Intego y'umurongo wa 34, icyakora, ni ukwerekana kudasubirwaho umutekano w’umwizera. Hari impamvu ebyiri zitangwa ku byerekeye Imana-Mwana:

(1) Kristo yadupfiriye nk'umucunguzi w'inshungu: kubw’urupfu rwe Kristo yakuyeho urusika rwatandukanyaga umuntu n'Imana. Icyaha cy'umuntu n'ukwera kw'Imana, bitandukanya umunyabyaha n'Imana, byarangirijwe ku musaraba ku buryo Imana noneho ishobora kudutsindishiriza, ikatugira intungane binyuze mu kwizera Yesu Kristo. Ukuri kumwe ni uku kuvugwa mu mirongo ikurikira.:

Abaroma 3:23-24 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana: ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo."

Abaroma 5: 1, 8 "1 Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw'Umwami wacu Yesu Kristo, … 8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha."

Igitabo cy'Abaheburayo kivuga ko urupfu rwa Kristo ari cyo gitambo cyonyine cya ngombwa kandi gitambwa rimwe risa.

Abaheburayo 9:11-14 "Ariko Kristo, amaze kuza, ahinduka Umutambyi Mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose, ritaremwe n'intoki; ibyo ni ukuvuga ngo: ritari iryo mu byaremwe ibi; 12 kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa ay'ib'imasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye, amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka. 13 None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjirijwe ku bahumanye, ko byeza umubiri, ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka; 14 ntazarushaho guhumanura imitima yacu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana nzima?”

Abaheburayo 9: 26-28 "Kuko iyo biba bityo, aba yarakwiriye kubabazwa kenshi, uhereye kukuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba. 27 Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma yaho hakazaba urubanza, 28 ni ko na Kristo, amaze gutambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneke ubwa kabiri, atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza."

Abaheburayo 10:12-14 "Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha, yicara iburyo bw'Imana, 13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye. 14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose:”

(2) Kristo yarazutse kandi yicaye iburyo bw'Imana. Ingingo ya kabiri yo mu Baroma 8:34 yerekeye kuzuka n'umurimo w'ubu w'Umucunguzi iburyo bw'Imana. Yicaye iburyo bw'Imana nk'umuvugizi wacu ushoboye kandi ni umuntu udusabira mu kutuvuganira iyo ducumuye cyangwa se iyo turezwe n'icyaha. Adusabira binyuze mu murimo wo kutwunga n'Imana yakoreye ku musaraba.

Ibyahishuwe 12:10 "Numva ijwi rirenga rivugira mu Ijuru riti: Noneho agakiza karasohoye gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo: Kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, uwahoraga abarega ku manywa na n'ijoro imbere y'Imana yacu."

Abaroma 5:10-11 "Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kungwa na Yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe? Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na Yo na bugingo n'ubu.”

Abaheburayo 7:25 "Nuko njyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.”

Yohana 17:11 "Jyewe sinkiri mw'isi, ariko bo bari mw'isi, naho njye ndaza kuri wowe. Data Wera , ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk'uko natwe turi umwe."

Binyuze mu kurindwa na Data wa twese uri mu Ijuru, uwo kwera kwatunganirijwe ku buryo bwuzuye n'urupfu rw'Umwana we, turindwa na:

Agakiza gaturuka ku Mana si kuri twe. Nta kintu na kimwe, haba n’icyaha cyacu, gishobora kuburizamo umugambi w'iteka kandi utavuguruzwa w'Imana yateganirije kudukiza ku bw'ubuntu bunyuze mu kwizera Umwana wayo. Kubera ko ukwera kw'Imana kwashikijwe n'urupfu rwa Kristo, ishobora guca imanza zitabera no gutsindishiriza abemera Umwana wayo binyuze mu kwizera.

Abefeso :1: 3-6 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu Ijuru: 4 nk'uko yadutoranirije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo. 5 Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, 6 ku bw'ineza y'ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Turindwa ku bw'Umwana wayo n'umurimo we wuzuye ku bw'ibyaha byacu. Abizera bari "mu Mukunzi wayo," aho urukundo rw'Imana ruba, kandi ntacyadutandukanya n'urukundo rw'Imana (reba Abefeso 1:3-6 haruguru aha).

Abaroma 8:39 "Cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ik'ijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”

Yohana 17:11"Jye sinkiri mw'isi, ariko bo bari mw'isi, naho njye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu Izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk'uko natwe turi umwe."

Umurimo w'Imana Data wo guhana werekana ko tukiri abana bayo n'igihe dukoze icyaha. Ntatwihakana; araduhana.

Abaheburayo 12: 5-11 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka aguhana, kandi ntugwe isari, nagucyaha; 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ariwe ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa, mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezeza ugihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.”

1 Abakorinto 5:1-5 " Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda mu ka se. 2 Namwe murihimbaza, aho kubabara, kandi aribyo byari bibakwiriye, ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe. 3 Kuko jyewe, n’ubwo ntari kumwe namwe mu mubiri, nahoranye namwe mu Mwuka, kandi ubwo bimeze bityo, namaze guciraho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari; kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye, 4 dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu , 5 nahawe ubutware na We, kugira ngo uwo muntu mumuhe Satani, umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.”

1 Abakorinto 11:30-32 " Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagirwaho n'urubanza. Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

Icyaha ntigihindura isano dufitanye n'Imana nk'abana bayo n'ubwo gihungabanya ubumwe bwacu n'Imana, ubucuti mu mibereho yacu n'Imana, ububasha bwacu bwo kuyikorera, n'ibihembo tuzahabwa mu bwami buzaza.

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

Nta kintu cyangwa umuntu uruta Imana;bityo nta kintu cyangwa umuntu waburizamo umugambi w'Imana wo kudukiza cyangwa se kudukura mu rukundo no kutwitaho (reba Abaroma 8:31-39).

1 Petero 1:5 "Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."

Yuda 24 "Nuko ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge, ahubwo mwishimye bihebuje."

2 Abakorinto 5:17-19 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya. 18 Ariko ibyo byose bituruka ku Mana, yiyunze na twe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi, 19 kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro."

Kubatizwa mu Mwuka byerekeye umurimo w'Umwuka Wera aho ashyira abizera mu bumwe n'umurimo wa Kristo maze akaberekanira mu mubiri wa Kristo n'umurimo We. Iyaba abizera bashoboraga gutakaza agakiza kabo, byagombye kuvuga ko umubiri wa Kristo waba umugajwe. Ibi ntibiboneka mu Byanditswe Byera. Yandikira Itorero rya kamere ry'i Korinto ryarimo amahane, ishyari, ubusambanyi, n'ubusinzi, Pawulo yaravuze ati "Mbese ntimugenza nk'abantu-buntu?" (1 abakorinto 3:3). Nyamara ahamya iby'agakiza kabo no kubaho k'Umwuka Wera mu bugingo bwabo.

1 Abakorinto 12:12-13 "Nk'uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, n'ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, niko na Kristo ari: 13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mwo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe".

1 Abakorinto 3:1 "Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n’ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.”

1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, niwe Mwami wabo n'uwacu.”

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? 20 Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana iteka ryose.

Kubyarwa ubwa kabiri bijyana no guhabwa Umwuka w'ubugingo buhoraho utugira ibyaremwe bishya muri Kristo. Ibi ntibishobora guhinduka. Icya mbere, bishingiye ku murimo w'Umwana w'Imana, si ku wacu. Icya kabiri, nk'uko kubyarwa ku mubiri bigira umuntu umwana w'ababyeyi be iteka ryose, ni ko no kubyarwa mu Mwuka bitugira abana b'Imana iteka ryose.

2 Abakorinto 5:17 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya."

Tito 3:5-7 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera; 6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, 7 kugira ngo dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.”

Yohana 3:3-8 "Yesu aramusubiza ati: N'ukuri, n'ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana. 4 Nikodemu aramubaza ati: Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina, akabyarwa? 5 Yesu aramusubiza ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. 6 Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri; n'ikibyarwa n'Umwuka nacyo ni Umwuka. 7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Niko uwabyawe n'Umwuka wese amera."

Yohana 3:16-18 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu si ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. 18 Umwizera ntacirwaho iteka; utamwizera amaze kuricirwaho, kuko atizeye izina ry'Umwana w'ikinege."

Nk'uko byavuzwe mbere, aho kwihakana umwana utumvira, Imana ihana abana bayo. Akenshi bishobora no kugeza ku rupfu, ariko abizera bakomeza kuba abana bayo (reba Abaheburayo 12:5-12).

Ibi byerekeye impano y'Umwuka Wera yo gutura mu mwizera iteka yasezeranijwe n'Umwami wacu. Umwuka yatanzwe rimwe iteka ryose kandi atangwa nta kindi gisabwa uretse kwizera Kristo.

Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo mu nsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, nawe azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose."

1 Abakorinto 6:19 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge."

Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira, ukagira n'ishyari."

Ubu ni ubusobanuro bw'Umwuka Wera ku byerekeye icyo ari cyo ku mwizera mu gutura muri we. Ikimenyetso mu bihe byashije cyari nk'icyapa n'igihamya cya: (a) Ubuguzi bwuzuye ni ukuvuga bw'agakiza, (b) cyo gutunga ikintu, kuko turi ab'Imana, (c) n'icy'amahoro kubera ko umuntu ubiherewe uruhusa niwe wenyine ushobora gukuraho ikimenyetso. Imana yasezeranye ko itazabikora.

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Nk'ingaruka z'ibi, Pawulo avuga ko n'abakristo ba kamere b'i Korinto bari ab'Imana nk'ingaruka z'ubuguzi bwuzuye bw'agakiza kabo muri Kristo.

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."

Ibi biduha ishusho y'uwo Umwuka Wera ari We ku bizera Kristo. Nk'uko habaho amasezerano amaramaje yo kugura inzu ari nk'ingwate yo kuyigura no kwishyura igiciro cyuzuye cy'iyo nzu, ni ko n'Umwuka Wera ari nk'ingwate y'Imana na gihamya y'amahoro yacu bidusezeranya ko hari byinshi bitaraza: tuzahabwa imigisha ikomeye kandi y'iteka y'agakiza. Ijambo ingwate mu mirongo ikurikira ryerekeranye n’amasezerano amaramaje.

Abefeso 1:14 "Uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Uburyo bw'umwanya mushya

Ukubatizwa mu Mwuka guhuriza umwizera mu bumwe na Kristo. Ibi bihinduka uburyo bushya bw'imibereho y'uwizera. Amagambo nka "muri Kristo," "mu Mukunzi wayo," na "hamwe na Kristo," yakoreshejwe hato na hato mu nzandiko za Pawulo ku byerekeranye n’ibi. Ibi bitwibutsa uburyo Bibiliya itinda ku uko twakijijwe tukemerwa uko turi cyangwa mu bumwe na Kristo.

Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru."

Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Abefeso 2:5-6 "Kubw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, (ubuntu ni bwo bwadukijije;) 6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka, turi muri Kristo Yesu."

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

2 Timoyeyo 2:11-13 "Iri jambo ni iryo kwizerwa, ngo niba twarapfanye na we, tuzabanaho na we; 12 kandi ni twihangana, tuzimana na we; naho nitumwihakana, na we azatwihakana; 13 kandi nubwo tutizera, we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza."

Aha si ah'amahoro gusa, ahubwo ni ah'amahoro yikubye inshuro ebyiri! Ubumwe bwacu na Kristo ni gihamya y'ikuzo.

Abakolosai 3:3-4 "Kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo, ari we bugingo bwacu, azerekanwa, na mwe muzahereko mwerekanawe na we muri mu bwiza."

Uburyo bw'ibitekerezo

Muri make, niba Imana yaradukoreye ibyo byose tukiri abanyabyaha, turi abaheneberejwe n'abanzi b'Imana mbere y'agakiza, izabuzwa n'iki kuturushirizaho ubwo twamaze kwungwa na yo tukaba abana bayo batsindishirijwe, tukagirwa intungane muri Kristo.

Abaroma 5:8-10 "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 9 Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we? 10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kwungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?"

Abaroma 8:32 "Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose?"

Uburyo bw'ukuboko kw'Imana

Isezerano ryihariye kandi rihebuje ry'Umwami ni uko nta n'umwe (harimo Satani na twe ubwacu) watuvuvunura mu kuboko kw'Umwana w'Imana cyangwa Data wa twese. Ibyanditswe Byera bitubwira ko turi mu kuboko kw'Imana, ari ho hantu h'amahoro yuzuye.

Yohana 10:28-29 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data."

Uburyo bw'igihe

Ugukoresha igihe cyashize muri bimwe mu bice byo mu Isezerano Rishya birushaho kwerekana amahoro y'uwizera. Ubusobanuro bw'igihe cyashize mu Kigiriki hamwe n'ibivugwa bijyanye n'Ibyanditswe Byera bitanga indi mpamvu y'amahoro y'umwizera. Igihe cyashize cyerekana igikorwa cyangwa ikintu cyarangiye mu gihe cyashize, kikaba gifite ingaruka muri iki gihe (ni ukuvuga bitewe n'igihe byavugiwe). Ibice bikurikira bikoresha igihe cyashize bishimangira ugukizwa kw'umwizera wizeye Umucunguzi.

Yohana 5:24 "Ni ukuri ni ukuri ndababwira ko uwumva Ijambo ryanjye, akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo."

Abaroma 5:2 "Uwadushikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera; ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana."

Abefeso 2:8 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana;"

Uburyo bw'ubuntu

Isezerano Rishya rivuga mu buryo bwuzuye ko twakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera Kristo n'umurimo we, kandi agakiza ntigatangwa n'imirimo y'ubuntu cyangwa imirimo itunganye twakoze. Iyaba nyamara mu gushyira ibyiringiro byacu muri Kristo n'umurimo we dushobora gutakaza agakiza ku bw'ibyo dukora cyangwa tudakora, ni ukuvuga ko twaba dukizwa n'imirimo. Ibi bitandukanye n’inyigisho z'iby'Imana tubona mu Isezerano Rishya (reba na none Abaroma 4:1-5; 11:6).

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; 9 ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira;"

Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kwuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera."

Uburyo bw'icyaha

Ubu buryo bubaza ikibazo ngo: "Ni ikihe cyaha gitera umuntu gutakaza agakiza? "Icyaha icyo ari cyo cyose ntigishyikira ugutungana k'ukwera kw'Imana. Umuntu wese, bidashingiye ku rugero rwe mu byo Umwuka cyangwa ubumwe bwe n'Umwami, ari kure cyane yo kwera kw'igipimo cy'Imana. Twese dufite ikintu mu bugingo bwacu kidashyikira ubwiza bw'Imana, ni ukuvuga icyaha, nubwo cyaba kitazwi.

1 Yohana 1:8-10 "Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. 10 Ni tuvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'Ijambo ryayo ntiriba riri muri twe."

None itandukaniro ni irihe? Abemeza ko dushobora gutakaza agakiza bashyira ibyaha mu byiciro bitandukanye nk'aho hari ibyaha bimwe Imana itareba n'ibindi ihana. Ubwo haza ikibazo cy'intera zitandukanye, ngo mbese tuba babi ku ruhe rugero kugira aho dutakaze agakiza? Icyaha kibitujyanamo ni ikihe? Akenshi abantu bashyira ibyaha mu byiciro by'intera zitandukanye, ariko rero ibyiciro ntibiba mu buryo Imana ibona ibyaha.

Imigani 6:16-19 "Hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira; ni ibi: 17 Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza, 18 Umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, 19 Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma, n'uteranya abavandimwe."

Ikibazo cy'ibice (byo muri Bibiliya)

Tuvuga iki ku bice bifatwa nk'aho umwizera ashobora gutakaza agakiza? Muri iyi nyigisho ntidushobora kureba ibyo bice byose. Muri rusange ariko, dushobora kwerekana ko nta gice na kimwe cyigisha ko dushobora gutakaza agakiza iyo dufatiye hamwe ibivugwa mu Isezerano Rishya ryose, cyangwa iyo turebye ku by'uburyo bumwe bwo kwizera.

Kwizera ni kumwe

“Gusa ko kwizera” ni ihame rimwe mu bisobanuro bya Bibiliya bya bamwe bavuga ko ibice byo muri Bibiliya bidasobanutse. Bene ibyo bice tubyumva twifashishije ibice bisobanutse cyangwa se tukumva ibisobanutse twifashishije ibidasobanutse. Mpamya ko abemeza ko dushobora gutakaza agakiza kacu, cyangwa abigisha ubushobuja bw'agakiza, banyuranya n'iri hame.

Abavuga batyo banyuranya n'iri hame mu buryo bubiri:

(1) Bashingira ku gusobanukirwa Ubutumwa Bwiza ku bice bidasobanutse aho gushingira ku bice bindi bisobanutse.

(2) Bata kure ibisobanuro by'ukuri by'ibice bisobanutse bashaka kubyumva bifashishije ibyo batekereza byabo bigoramye ku bice bidasobanutse kandi bikomeye kurusha ibindi byo mu Byanditswe Byera.

Ikibazo cy'Ibice (bikoreshwa mu kwigisha abizera ko bashobora gutakaza agakiza kabo, cyangwa bikoreshwa mu kwigisha ko batakijijwe by'ukuri cyangwa ko badashobora gukora iki cyangwa kiriya) mu by'ukuri biri muri rimwe cyangwa menshi mu moko akurikira kandi atavuga agakiza k'iteka:

(1) Ibice bivuga kuri Bema (Intebe y'imanza ya Kristo) bityo bikaba biburira abizera ku byo kutabura ingororano - bitari ukwamburwa cyangwa gutakaza agakiza.

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

1 Abakorinto 9:25-27 "Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose: abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabwe iritangirika. 26 Nuko nanjye ndiruka, ariko si nk'utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk'uhusha. 27 Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe."

(2) Ibice byerekana abo turi bo nk'abana b'Imana, kandi bigomba kugaragara nk'abana b'Imana. Harimo ibice byerekana uko abatizera bateye nk'uburyo bwo kubashishikariza kubaho nk'uko Imana ishaka cyangwa kubaho nk'abo twabaye muri Kristo. Ibi bice ntabwo bidukangisha ko twabura agakiza kandi nta n'ubwo bidusaba gushidikanya ku gakiza kacu. Biduhwiturira kubaho nk'abo turi bo muri Kristo. Urugero, gereranya n'Abefeso 5:1-12.

"1 Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa; 2 kandi mugendere mu rukundo, nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana, n'umubabwe uhumura neza. 3 Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk'uko bikwiriye abera: 4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 5 Kuko ibi mubizi neza, yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ni we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. 6 Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y'ubusa: kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. 7 Nuko ntimugafatanye na bo: 8 kuko kera mwari umwijima, none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko, mugende nk'abana b'umucyo, 9 kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11 Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane, 12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga."

1 Yohana 3:6-10 "Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha: umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye. 7 Bana bato, ntihakagire ubayobya: ukiranuka ni we mukiranutsi, nk'uko uwo ari umukiranutsi. 8 Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi, ni ukigira ngo amareho imirimo ya Satani. 9 Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we; kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n'Imana. 10 Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'aba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se si uw'Imana."

Muri 1 Yohana 3:6 ni ho Yohana atanga impamvu z'uko abizera batagombye gucumura. Aha atanga impamvu imwe ku yindi zo kudashidikanya ku gakiza kacu ahubwo agashishikariza abizera kugendera mu mucyo. Mbese muri 1 Yohana 3:6b havuga ko umwizera akishingikiriza kuri Kristo atigera acumura? Igitekerezo nk'iki cyavuguruza 1 Yohana 1:8, 10 na 5:16. Kubera intege-nke zacu no kutagira ubutungane muri ubu bugingo, n'abakristo baguma muri Kristo baracumura. Ubwo se Yohana ashaka kuvuga iki?

Nk'urugero, tuvuge ko umwana yibye agapaki ka shikeleti mu iduka. Nyina abimenye aravuga ati, "muri uyu muryango wacu nta uwiba. Urabyumva?" Ese ibi hari icyo bikubwiye? Ese uyu mubyeyi yavugaga iki? Yavugaga ko kwiba binyuranye n'ibyo abo mu muryango we bafataho urugero, bityo uwo mwana akaba agomba kwiga iryo somo kuko nta n'umwe wo mu muryango we wigeze kwiba. Arerekana urugero rw'umuryango mu gushishikariza umwana we kugira ingeso nziza.

Yohana aratubwira gusa ko, iki ari igipimo cyo tudacumura. Kugira ngo yumvikanishe neza ibi, uyu murongo ukurikiwe n'impamvu nyinshi z'ibyitegererezo birwanya icyaha mu bugingo bw'abizera.

Indi ngingo yo gushishikaza iri mu murongo wa 9: "Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora icyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we; kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n'Imana." Si ukuvuga ko abizera badafite ubushobozi bwo gukora icyaha. Bibaye bityo byavuguruza imirongo yavuzwe haruguru.

Abantu benshi bafata uyu murongo bakumva ko Yohana yigisha ko Abakristo badashobora gucumura cyangwa ko batazacumura mu buryo busanzwe. Ibi se ni byo Yohana avuga? Oya. Sinemera ko ari byo. “Gukora ibimenyetso" ni insobanuro iyobya. Iyo aba ari byo Yohana avuga, ijambo ry'Ikigereki Prasso Yohana akoresha muri iyi mirongo iri hepfo aha, yagombye gusobanura ibyo kurushaho.

Yohana 3:20 "Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana"

Yohana 5:29 "Bakavamo, abakoze ibyiza bazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka."

None Yohana aravuga iki? Ijambo "ntashobora" ntirisobanura iteka ubushobozi buke. Rishobora no gusobanura ubushake buke. Imirongo ikurikira yo mu Isezerano Rishya irabyerekena:

Luka 11:5-7 "Arababwira ati: Ni nde muri mwe ufite inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwira ati: Nshuti yanjye, nzimanira imitsima itatu, kuko inshuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ndafite icyo nyizimanira: uwo mu nzu akamusubiza ati, windushya, namaze kwugarira, ndaryamye, n'abana banjye nabo ni uko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe."

Luka 14: 20 "Undi ati: Narongoye, nicyo gituma ntabasha kuza."

Mariko 1:45 " Nyamara asohotse, atangira kubivuga no kubyamamaza hose; ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga i musozi no mu butayu; abantu akaba aribo baturuka impande zose bamusanga aho ari."

Mariko 6:3-5 "Mbese si we wa mubaji, mwene Maria, mwene se wa Yakobo, na Yose, na Yuda, na Simoni? Bashiki be nabo ntiduturanye? Ibye birabayobera. Yesu arababwira ati: Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo, no mu nzu yabo. Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza, arabakiza."

1 Abakorinto 10:21 "Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu, kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadaimoni."

1 Yohana 3 havuga ko tutagomba kugira ubushake bwo gucumura kuko twabyawe na kamere y'Imana. Ibi bisa n'ibiri mu Baroma 6:1-10 bikurikira ibivugwa mu gice cya 5:20-21.

Tuvuge ko umuganga abwiye umunywi w'itabi ufite ibibazo byo mu muhogo ati "Ntukwiriye kongera kunywa itabi." Ibi ntibivuga ko uyu muntu adafite ubushobozi bwo kunywa itabi ahubwo ntakwiriye kwongera kubera ingaruka z'umubiri.

Bigaragara neza mu bugingo bw'umwami Dawidi, wiswe umuntu uri nk'uko umutima w'Imana ushaka, ko abizera bashobora ndetse bajya bagwa mu cyaha gikomeye kandi igihe kirekire bizera Kristo (hamwe n'ibyo bafite byose muri Kristo). Kubaho munsi y'ubutware bw'icyaha nk'abatizera bo mu isi ni ibitumvikana kandi byivuguruza. Bijyana n'ingaruka mbi zirimo no kugera ku gupfa nk'igihano cy'Imana cyo guhagarika gukomeza gucumura.

1 Abakorinto 11:27-32 "Nicyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye, uko bidakwiriye azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami. Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara, iyo ducirwa urubanza n'Umwami wacu duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

1 Yohana 5:16-17 "Umuntu nabona mwene se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si cyo mvuze ko agisabira. 17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha."

Ingaruka za kamere
(Kubana n'icyaha kizwi mu bugingo)

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye"

Zaburi: 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

1 Yohana 1:6 "Nituvuga yuko dufatanije nayo, tukagendera mu mwijima , tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri."

(1) Gutakaza ubumwe n'Imana no gutakaza kuyoborwa n'Umwuka Wera n'imbuto ze mu bugingo (reba 1 Yohana 1:5-7). Icyaha gitera agahinda kandi kikazimya Umwuka (Abefeso 4:30; Abatesaroniki 5:19) Icyaha gihungabanya ubugingo bwo gusenga (Zaburi 66:18), ubuhamya bwacu (Ibyakozwe 1:8), kwiga Bibiliya (1 Abakorinto 2:10-16; Abefeso 3:16 n'ikurikira); ni ukuvuga imirimo yose y'Umwuka Wera mu bugingo bw'Abizera. Umurimo w'Umwuka Wera ntuba ukibaye uwo kwemeza.

1 Yohana 1: 5-7 "Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we, tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo, kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko dufatanije nayo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri: ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo, nk'uko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana"

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."

1 Abakorinto 2:10-16 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenye ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wawundi umurimo? N'iby'Imana niko biri; ntawabimenya keretse Umwuka wayo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye iby'Imana yaduhereye ubuntu, 13 aribyo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi. 14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15 Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe ntawe umurondora. 16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo."

Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bwo Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijy'epfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugera ku kwuzura kw'Imana."

(2) Akababaro, kubura ibyishimo, kubera kuyoborwa na kamere n'icyaha.

Zaburi 32:3-4 "Ngicecetse, amagufka yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. 4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

(3) Kuyoyoka cyangwa gusesagura ubutunzi bw'Umwuka, ibitekerezo cyangwa umubiri.

Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."

(4) Imirimo ya kamere n'ingaruka zayo ziteye ubwoba.

Abagalatiya 5:19-21 "Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana."

Abagalatiya 5:26 "Twe kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari."

(5) Uguhana kw'Imana, ukuboko kuremereye kw'Imana ku bugingo bwacu ngo biduhindure.

Abaheburayo 12: 5-10 "Kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo: Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari, n'agucyaha. 6 Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be. 7 Ni mwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? 8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. 9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, na twe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe."

1 Abakorinto 11:29-32 "Kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye, kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n'urubanza. Nyamara, iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirwaho iteka hamwe n'ab'isi."

Zaburi 32:4 "Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n'ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi."

(6) Ubumwe burimo igitotsi n'agahinda ku bo tubana, cyane cyane abo mu miryango yacu.

Abagalatiya 5:15 "Ariko rero nimushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana"

Abaheburayo 12:15 "Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera, ukabahagarika imitima, abenshi bagahumana."

(7) Ugutakaza ubuhamya bwacu mu isi no kwubahuka Umwami.

1 Petero 2:12-15 "Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo. Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu: naho yaba umwami, kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware, kuko aribo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza. Kuko ibyo Imana ishaka ari uko muzibisha abantu b'abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu."

1 Petero 3:15-17 "Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha, kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo, nubwo babasebya, batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo, bamware. Ibyiza n'uko mwababazwa babahora gukora ibyiza, niba aribyo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahora gukora ibibi."

1 Petero 4:15-16 "Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa, bamuhora kwica cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo. 16 Ariko umuntu nababazwa, azira kuba umukristo, ntagakorwe n'isoni; ahubwo ahimbaze Imana kubw'iryo zina."

(8) Gutakaza ingororano imbere ya Bema (Intebe y'imanza) ya Kristo.

1 Abakorinto 3:12-15 "Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, 13 umurimo w'umuntu wese uzerakanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. 14 Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro, n'ugumaho, azahabwa ingororano; 15 ariko umurimo w'umuntu n'ushya, azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa, ariko nk'ukuwe mu muriro."

2 Abakorinto 5:10 "Kuko twese dukwiriye kuzagaragara imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cg ibibi."

Ingaruka zo gukomeza kwigaragambya kugaragara

Ku byavuzwe haruguru hiyongeraho ibikurikira:

(1) Ibihano birushijeho gukomera biva mu kuboko kuremereye kw'Imana.

Zaburi 32:4 "Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi. Sela."

Abaheburayo 12:6 "Kuko uwo Uwiteka akunze, ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be."

(2) Iyo bikomeje ni ngombwa ko Itorero rifata icyemezo cyagera no ku gucibwa mu itorero.

2 Abatesalonike 3:6-15 "Nuko, bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza amabwiriza mwahawe na twe. 7 Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana, kuko tuticaga gahunda muri mwe, 8 cyangwa ngo tugire uwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n'imiruho, dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. 9 Icyakora, si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cyacu; 10 kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe na mwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. 11 Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. 12 Nuko rero, abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo. 13 Ariko mwebweho, bene Data, ntimugacogorere gukora neza. 14 Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumumenye, mumuhe akato, kugira ngo akorwe n'isoni. 15 Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So."

Matayo 18:17 "Kandi niyanga kwumvira abo, uzabibwire itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro."

(3) Guhana kw'Imana kugera ku gupfa.

1 Abakorinto 11:30 "Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba barasinziriye."

1 Yohana 5:16 "Umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si icyo mvuze ko asabira."

Ni ukuri abizera bashikamye muri Kristo ntibashobora gutakaza agakiza, agakiza gatangwa n'umurimo wuzuye w'Umukiza wicaye iburyo bw'Imana atuvuganira. Ariko ukur ko Ibyanditswe Byera bitwereka, ni uko n’abizera bagumye mu bumwe n'Imana bagahangana n'icyaha mu kwizera kw'ubugingo bwabo, bashobora kugwa mu buryo bw'icyaha bukomeye nka Dawidi. Ibi bishobora kubaho bidatewe n'uko umuntu atakijijwe by'ukuri ahubwo ari ukunanirwa kuguma mu bugingo n'imbaraga z'Umwuka w'Imana.

Turizera ko iyi nyigisho y’amahoro y'iteka y'umwizera yabafashije. Intego yo gusobanukirwa amahoro yacu ni ibyiringiro bidushishikariza kubaho uko Imana ishaka. Nta kubaho umuntu atagira icyo yitaho cyangwa gufata Umwami nk'uwo dufiteho uruhare n'iyo tutaramwizera. Twibuke ko Imana ari Data wa twese uri mu ijuru . Mu rukundo rwe ahana abana be ngo abigarurire. Intumwa Pawulo yashyize ukwizera kwayo mu kwiringirwa kw'ubuntu bw'Imana. Nubwo bamwe bumva ibi nk'aho Imana yashyize impano zayo muri Pawulo, ndizera ko icyo yabikije, bisobanura ngo, "icyabikijwe" ni ukwizera kwe kw’umurimo wuzuye wa Kristo nk'ifatiro ry'agakiza ke. Pawulo, yiringiraga ko ibyo bizarindwa kugeza ubwo akaga kose no kuneshwa kose k'ubu bugingo bizashiraho igihe cyo kuza k'Umwami.


Previous PageTable Of ContentsNext Page