Dubahaye ikaze abahinduzi b' inyigisho zacu

Turizera ko Imana ikoresha site zo kuri internet mu kuguhugura, kukongerera imbaraga no kugukomeza muri Kristo no mu murimo we. Turizera kandi ko uri buze kubwira bagenzi bawe kugira ngo nabo ubwabo babone ikibafasha mu kugendana na Kristo. Ngiyo impamvu bene ayo masôko ariho, kugira ngo dusangire umugisha. Mu by'ukuri, kuri site yacu hari inyigisho zirenga 3500 zo kugufasha mu mibereho yawe ya gikristo, kandi izo nyigisho zigenda ziyongera buri munsi. Muri iki gihe, dukoresha amapaji arenga miliyoni eshanu buri kwezi mu gufasha abantu b'Imana bo mpande enye z'isi kandi mu ndimi zitandukanye. Biratangaje cyane rwose kumva ahantu Bible.org igera mu gihe kitarenze umunsi! Imana ibishimirwe cyane!

Waharanira ute kuronka bene uwo mugisha? Biroroshye cyane. Icyo tugusaba, niba ubishoboye cyangwa se ukaba uzi umuntu waba abishoboye, ni ukuduhindurira mu rurimi rwawe kuri site yacu inyigisho zikuguye ku mutima. Na none kandi, ibi birashaka kuvuga ko benshi mu benegihugu b'iwanyu batabonaga kuri izo nyigisho bitewe n'uko ziri mu rurimi rw'icyongereza gusa, bazaboneraho uburyo bwo kuzisoma no gufashwa nazo. Niba rero ukeka ko utari intyoza mu cyongereza, yenda ahari ushobora kugira mwene so, mushiki wawe se cyangwa inshuti yawe yashobora guhindura inyigisho mu rurimi rwanyu kavukire. Turifuza kugushyira kuri lisiti/urutonde rw'abaduhindurira amasomo, kandi mu by'ukuri uwo murimo uzaba ukoze uzagirira akamaro abantu benshi. Niba rero wumva ushishikajwe no gukorera Imana muri ubu buryo, uhawe ikaze n'ubwisanzure busesuye mu gushyikirana no gusaba ubusobanuro Greg. Imana iguhe umugisha.


Kinyarwanda