MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubusonga Mu By’ukuri Kw’imana Binyuze Mu Guhindura Abantu Abigishwa

Umusogongero

Iri somo ku guhindura abantu abigishwa ryateguwe na Hampton Keathley IV. Nshimishijwe cyane n'inkunga y'umuhungu wanjye no gukoresha iri somo muri iki gitabo. Hampton yarangirije muri Dallas Theological Seminary, kandi ibyiyongereye ku kwandika mu binyamakuru by'ivugabutumwa ni Umuyobozi mu bya tekiniki wa Biblical Studies Foundation.

Intangiriro

Mu bibazo itorero ryahaye abagabo, abagabo babajijwe niba bahitamo kuba abajyanama cyangwa kuba abigishwa. Igihe ibisubizo byaje, abagabo benshi bashakaga kuba abigishwa, bake ni bo bashakaga kwitangira kuba abajyanama. Abantu benshi batinya gufata umurimo wo kugira abandi inama cyangwa kubahindura abigishwa. Kuki?

Kuki hari ugutinya guhindura abantu abigishwa nk'uko?

      Kwicisha bugufi kw'ikinyoma

Impamvu imwe hashobora kubaho gutinya guhindura abantu abigishwa ni ukubera ko, iyo umuntu yitanze ku bwende, bisa n'aho aba avuze ko afite byose. Ntawe ugira byose, kandi niba ukeka ko ufite byose, ahari ukeneye kwigishwa aho kuba umwigisha.

Ariko niba tugendana n'Imana igihe kirekire, twumva inyigisho z'ukuri igihe kirekire, tuziga ubwacu igihe kirekire, noneho dukwiriye gukomeza kurushaho kujya mbere kurusha umuntu mushya mu gakiza. Niba twarabayeho imyaka myinshi kurusha umuntu runaka, tugomba kugira ibyo twabonye byinshi dushobora gukoresha nk'ingero z'ukuntu ukuri kwa Bibiliya kwagize umumaro mu bugingo bwacu. Bityo, kuba umuntu yatangiye kwigisha abandi, ntibivuga ko yumva ari umunya-Mwuka kurusha mugenzi we begeranye. Mu by'ukuri, nizera ko umukristo mushya, wiringirwa ku kumenya guke afite, azabona ingororano nyinshi kurusha umunyabwenge udashyira mu bikorwa ibyo azi.

      Kutagira kwitanga

Guhindura abantu abigishwa bifata igihe.

      Gutinya kwiyerekana

Abantu bamwe banga kwiyerekana kubera ko batinya kwangwa.

      Ukutamenya

Indi mpamvu abantu batinya kuba abigisha ni ukubera ko batazi ibyo bakwiriye gukora. Mbese nakwigisha umwigishwa iki? Twavuga iki turi kumwe? Nakurikiza gahunda yihe?

Tugiye kureba ku buryo bwo guhindura abantu abigishwa maze dushyireho gahunda y'ibikorwa ikurikizwa.

Ibikurikira ni urutonde n'icyifuzo cy'ingingo, ariko buri mwigishwa ateye ukwe, hamwe n'ibyo akeneye yihariye, uko yabayeho, n'ibindi. Niba yarahoze ari mu idini rya ba Mormon cyangwa Umuhamya wa Yehova nk'urugero, wagombye kumwigisha ku bya Kristo mu magambo arambuye. Niba afitanye ingorane n'uwo bashakanye, twagombye kwibanda kuri ibyo bimuri imbere.

Na none, bimwe mu bice bikoreshwa mu gusobanura ukuri kwo muri Bibiliya muri iri somo ni ibice by'umumaro kuri njye. Wagombye gukoresha ibindi byagufashije kuko wabasha kubisobanura mu buryo bwumvikana kurushaho.

Kuki tugomba guhindura abantu abigishwa?

      Inyungu ku mwigishwa

Iyo dukuye uruhinja rwavutse ku bitaro turuzanye mu rugo, ntidupfa kurwicaza ngo tuvuge tuti, “Urakaza neza mu muryango, Yohana. Urisanga. Amalanje(imyambaro y’umwana) ari mu cyumba cyo hejuru, aho tubika ni hano, urufunguzo rufungura ibikombe ruri mu kabati. Nta kurya nyuma ya saa yine z'ijoro. Nugira ikibazo hari abantu benshi muri uyu muryango bazishimira kugufasha ntuzatinye rero kubaza icyo ushaka.”

Ahari uraseka ukavuga ngo ibi biteye isoni, ariko ibi ni byo biba ku Bakristo bashya. Umuntu arakizwa agatangira kujya ku rusengero ariko ntagira umwitaho by'umwihariko. Bidufata imyaka 18 kurera abana bacu, ariko ntitumara n'amezi atandatu mu gufasha umukristo mushya gutangira gusobanukirwa iby'Umwuka. Nk'ingaruka, abantu benshi babaye abakristo imyaka myinshi, ariko ntibigeze bakura. Abaheburayo 5:12 herekeye kuri ibi.

Nuko rero, abizera bashya bakeneye umuntu ubayobora akabafasha gukura. Nk'uruhinja rwavutse, bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Inyungu ku mwigisha

Hari ibiyaga binini bibiri muri Isirayeli. Inyanja ya Galilaya n’Inyanja y’Umunyu. Inyanja ya Galilaya ifite imigezi myinshi itembera muri yo kandi umugezi wa Yorodani uva muri yo ugana amajyepfo. Inyanja ya Galilaya ni nziza, ifite ubuzima bwinshi muri yo. Ku rundi ruhande, inyanja y'Umunyu ifite gusa imigezi itembera muri yo. Nta gitemba kiyivamo. Nk'ingaruka ubutare bwuzuye muri yo none nta kintu gishobora kugira ubugingo mu mazi yayo. Ntibayitira ubusa Inyanja yapfuye.

Abakristo benshi bicara mu matorero ubugingo bwabo bwose bumva Ijambo ry’Imana ryigishwa. Biga amahame ya Bibiliya. Bagira ubugingo kandi bakigira mu byo bahura na byo, ariko bo ntibaha abandi ku bumenyi bwabo n'ibyo babonye ngo nabo bibafashe. Bo barunguka mu bumenyi no mu byo bahura na byo, ariko ntibareka ngo bifashe n' abandi.

Iyo twicara mu ntebe zo mu itorero ubugingo bwacu bwose, ntiduhe abandi ku bumenyi no ku byo twabonye, duhinduka nk'inyanja y'umunyu.

2 Abakorinto 1:3-4 haravuga hati:

Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni Yo na Se, ari na Yo Data wa twese w'imbabazi, n'Imana nyiri ihumure ryose; iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo na twe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana.

Imana ntishaka ko ibyo yaduhaye tubigira ibyacu gusa. Irashaka kudukoresha mu gufasha abandi gukura. Ibyo ni uguhindura abantu abigishwa.

Ingaruka zo kwitegura

Ikindi kintu cyiza ku byerekeye guhindura umuntu umwigishwa ni uko bituma dushakashaka mu Ijambo ry'Imana. Iyo tuzi ko tuzigisha mu minsi mike iri imbere ishuri ryo ku cyumweru, turitegura. Niba tuzi ko tuzahura n'uwo twigisha, dukenera kwitegura ku ibitekerezo by'ibyo dushaka kuvugaho. Bishobora kutaba impamvu ikwiriye yo gushakashaka mu Ijambo ry’Imana, ariko Yesaya 55:11 haravuga ngo Ijambo ry'Imana ntirizagaruka ubusa kandi izakoresha umwanya wo kuvugana na twe nitumwemerera.

Iyo dutangiye kwiga ibintu byiza byo muri Bibiliya bihindura ubugingo bwacu, twifuza gusangira n'abandi ibyo twize.

Ibituruka kuri ibi ni uko iyo tudafite ubushake bwinshi bwo gusangira n'abandi ibyo twungutse, numva nta cyo tuba twungutse. Numva tuba tudakura. Ahari tuba dukeneye kwisuzuma ngo turebe niba twakwiyungura mu gihe cyacu cyo kwiga Ijambo ry’Imana.

Iyo utangiye kumara igihe wenyine n'undi mukristo mu mugambi wo gufasha ubugingo bwe - igihe mumarana mu Ijambo, mu masengesho, mu kwigisha gufite gahunda - hari igihinduka mu bugingo bwawe nawe ubwawe kimwe no mu bwe.

Inyungu ku itorero

Turiho mu isi ikunda kwishimisha, ikunda kureba ibishimishije. Abantu benshi bamara igihe kirekire bareba televiziyo, sinema, imikino, n'ibindi, ariko igihe gito bakimara bakina imikino baba babonye kuri televiziyo. Umutoza Bud Wilkinson w’ikipi y’umupira w’amaguru y’ahitwa Oklahoma, rimwe yigeze kuvuga ku mupira w'amaguru muri aya magambo: Ibihumbi by’abantu bicara muri sitade bumva bakeneye gukina mu gihe abagabo 22 baba bari mu kibuga cy'umupira bo bumva bakeneye kuruhuka.

Ndakeka ko twafashe umuco wo kurebera mu itorero. Nubwo ntakeka ko twashobora kubona abantu benshi babivuga baranguruye, abantu baza mu rusengero ngo bashimishwe kandi bakorerwe. Bafite igitekerezo cy'uko umurimo w'Imana ari ukorwa n'abahanga ba wo. Duhemba Pasitoro ngo adukorere. Dusubiye ku kigereranyo cyacu cy'umupira w'amaguru, dufite itorero ryuzuye abantu bakeneye gukora na bake bakeneye kuruhuka.

Umuntu umwe cyangwa babiri ntibashobora gufasha abantu 500 cyangwa ndetse n’abantu 100 n'ikibwirizo kimwe cyangwa bibiri mu cyumweru. Gufasha umuntu by'ukuri ukeneye kumarana na we igihe maze mukagirana ubumwe bukomeye. Ushobora gukora ibyo n'abantu kuva kuri 6 kugeza kuri 12. Amatsinda yita ku bantu amatorero yashyizeho ni bumwe mu buryo bwo guhangana n'iyi ngorane.

Iyo twiga, tugakura kandi tugaha abandi ku byo twungutse, na bo bagakora batyo, bityo ukugwizwa kutera itorero kwaguka. Kandi rizagira gukura gukomeye rigizwe n'abakristo bageze mu byiciro bitandukanye byo gukura. Ntirizaba ari itorero ry'indeberezi rifite abahanga bake n'impinja nyinshi.

Uburyo bwo guhindura abantu abigishwa

Ba inshuti! Hari uwavuze ko tugomba kureka umuco wa mwigisha/mwigishwa, kuru/umunyeshuri we tukaba inshuti gusa. Sintekereza ko tugomba kureka iby'umwigisha/umwigishwa byose. Icyo mvuga aha cyo kureka rwose iby'umwigisha/umwigishwa ni ugukabya kwa za gahunda nyinshi zo guhindura abantu abigishwa usanga ziba nk'izo kugeza amakuru ku bigishwa. Ariko ntidushaka kujugunyana uruhinja n'ibyahi byarwo. Hari umwanya wo gukenera kwigira amahame hamwe. Tugomba gusa kumenya ko hari byinshi bizamo. Numvise umuntu umwe avuga ko guhindura abantu abigishwa ari nk'ubucuti burimo iby'Umwuka, kandi numvise babivuga nk'ubucuti bufite intego. Ndakeka ko izi ngero zishyira uyu murimo aho ukwiriye kuko 90% y'ibyo umwigishwa yiga biva mu bugingo bwacu kuruta uko biva mu nyigisho zacu. Dukwiriye kwibanda ku kuba inshuti no kureka abantu bakabona uko dukora ibintu, uko twiga, uko dusenga, uko dukunda abandi, n'ibindi. Ntidushaka kumuha ukuri kwose gusa. Dukeneye kumureka akareba uko dukora ibintu bitandukanye no kumufasha gukora ibyo bintu ubwe.

Gutegeka 6:6 n'imirongo ikurikira ni urugero rwiza rw'ukuntu guhindura abantu abigishwa byagombye kumera. Kimwe n'uko se w'umuntu na nyina bafata umwanya wo kugereranya ibyo bahura na byo n'ubusumba-byose bw'Imana n'uruhare rwacu, ni ko n'umwigisha akwiriye guhindura ibiganiro akabyerekeza ku kwigisha Ijambo atari iby'ibihe gusa, imikino, na za orudinateri.

Mu kuvuga ibya za orudinateri, reka mbahe urugero: Nkunda orudinateri kandi nkunda kuzivugaho. Umunsi umwe nari hamwe n'umuntu dusangira ibya saa sita (akora za programu kuri orudinateri) ubwo twariho tuvuga bimwe mu byo dukunda – murabyumva – ni orudinateri. Ariko hagati aho mu biganiro byacu byari byerekeye orudinateri mbona umwanya wo kuvugana na we ku kuri kw'iby'Umwuka. Nakoresheje ibibazo bike gusa, maze ikiganiro cyahindutse uko njye na we dukunze kwitwaza orudinateri ngo tutareba neza ingorane zo mu bugingo, kandi ku bwo gukoresha ubumwe n'abandi, uburyo orudinateri ari ahantu heza aho nta kintu mu by'ubumwe tuba dukeneye kugirana na yo. Biroroshye cyane kandi bitanga umutekano kwiga no gukora umushinga amasaha menshi kurusha gukorana n'abantu batemeranya na twe, bajya impaka, bakaturakaza, n'ibindi. Twagiranye ikiganiro gikomeye, none ubu sinshobora kwicara imbere ya orudinateri yanjye ntibajije niba nagombye kuba mpicaye cyangwa kuba ngenda ku igare hamwe n'abana cyangwa mvugana n'umugore wanjye. Ibi ntibivuga ko ntagikoresha orudinateri yanjye ukundi, ahubwo nkora ku buryo nyikoresha mu mpamvu zikwiriye.

Noneho rero ubwo, uko bikorwa ni mu buryo bwa gicuti - ubucuti bufite intego.

Uko abantu batekereza ku byo guhindura abantu abigishwa

Hambere aha nashimishijwe n'ukuntu Ibyanditswe byibanda ku bumwe – ubumwe n'Imana n’ubumwe n'abandi bantu. Urugero, mu magambo y'iby'imanza zo mu gihe kizaza ku bwo kudakunda abandi bantu, Amosi ahamagarira abantu imanza zitabera no gukiranuka (5:24) byerekanaga ko ukuramya kwabo kwari ukw’uburyarya (5:21-23). Mika ahamagarira abantu ubutabera, no kugwa neza no kwicisha bugufi imbere y'Imana (6:8) aho kuba ibitambo bitagira umumaro (6:7). Yona yerekanye kubura urukundo igihe yangaga kubabarira Abasiriya kandi ntabagirire impuhwe, kandi avuga ko akorera Imana y'ukuri. Icyibandwaho muri ya magambo ya Yesu ku musozi ni ubumwe - kubabarira, kwiyunga, kudacira abandi imanza, n'ibindi. Umutambyi n'Umulewi mu mugani w'Umusamaritani mwiza bose bari bazi Amategeko ndetse bari bahoze baramya Imana, ariko ntibatabaye/ntiberetse urukundo uwari akomeretse. Hari ingero zitabarika.

Mu bihe byashize nashoboraga gukora gahunda yo guhindura abantu ishingiye ku nyigisho y’amahame irimo kwigisha buri kintu uhereye kuri Teolojia ukageza ku byo kugaruka kwa Yesu. Urutonde rw'isomo ryanjye rwashoboraga kuba nk'urutonde rw'ishuri rya Bibiliya nibanda ku bikubiyemo. Ndakekaga ko gahunda zo guhindura abantu abigishwa ari nko gutanga amakuru ava mu gitabo cy'umwigisha ajya mu cy'umwigishwa. Ariko igihe uwanditse igitabo cy'Abaheburayo yavuze ko batashoboye ibyo kurya kuko batashyize mu bikorwa iby'ishingiro bari barigishijwe, ndahamya ko ingorane kwari ukubishyira mu bikorwa. Ntibari barashyize mu bikorwa iby'ishingiro bari barigishijwe (Abaheburayo 5:14). Kandi ikintu gikomeye kurusha ibindi gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo gukunda mugenzi wawe no kugirana ubumwe na we.

Bityo rero, ubu nkora ibyo guhindura abantu abigishwa nibanda ku bumwe. Ni ukuri, iby’amahame ni ngombwa.

Dufashe urugero rwo mu gatabo k'Amategeko ane y'Umwuka: Moteri ni Ukuri, igihimba cyo hagati ni Ukwizera kandi icy'inyuma ni Uko wumva ibintu. Icy'inyuma ntaho gishobora kujya kitagira moteri. Ntidushobora kwumva tumerewe neza tutagira ukuri. Iyo nta mahame ya Bibiliya agenga urukundo rwacu, biba gusa iby'amaranga-mutima agaragara inyuma gusa rimwe tukuzuzwa imbaraga ubundi tugacika intege. Bityo tuzagira ingingo nyinshi zigomba kwigwa muri gahunda yacu yo guhindura abantu abigishwa. Tuziga ibintu byinshi, ariko aho kwigisha umwigishwa ibintu byinshi gusa, umwigisha akeneye kwitondera inyigisho no kuzigereranya n'ukuri gusanzwe kwo muri ubu bugingo no gufata igihe cyo kujya impaka no gusuzuma uko umwigishwa atera imbere mu gushyira mu bikorwa uko kuri ku bimubaho.

Umwigisha akeneye guhambuka no kwerekana uko uko kuri gukora mu bugingo bwe. Dukeneye gukurikiza urugero rwa Pawulo wavuze mu Bafilipi 4:9 ati, “Ibyo nabigishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye, abe ari byo mukora. Nibwo Imana y’amahoro izabana na mwe.” Umwigisha akwiriye kuba icyitegererezo. Kandi ibyo bisaba ibirenze ko umwigishwa akwitegereza. Ukeneye guhambuka no kumwiyereka uko uri ukamubwira uko ibintu bikugeraho na we.

Intego

Intego.ya gahunda yo guhindura abantu abigishwa ni iyihe? Igihe Yesu yavuye kuri iyi si, yahaye abigishwa be itegeko rya nyuma. Muri Matayo 28:19-20 havuga kugenda no guhindura abantu abigishwa...mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.

Kwumvira

Reba ijambo “kwumvira.” Akenshi dukunze gusimbuka iryo jambo maze tugatinya ibirikubiyemo. Niba tubasha kubigisha ukuri, noneho rero bazaba abigishwa. Ariko kubishyira mu bikorwa ni cyo gikomeye kandi aho ni ho guhindura abantu abigishwa nyakuri bigomba kwibanda. Nk'abigisha abandi, tugomba kuvugana na bo uburyo (uko bikorwa), kwisobanura (ese yarabikoze), kwisuzuma (uko yabikoze), n'ibindi.

Amategeko

Ahari ahantu heza ho gutangirira mu gushaka ibyo twigisha ni ukureba ibyihariye Yesu yategetse abigishwa be. Ibi si ukuvuga ko inyuguti z'umukara muri Bibiliya yawe zidafite umumaro nk'iz'umutuku. Aha ni ahantu heza ho gutangirira gusa mu kubona uko guhindura abantu abigishwa byakorwa. Uko biri kose, ndakeka ko impamvu Yesu yategereje imyaka itatu yose mbere y’uko abambwa kwari ukugira ngo abone igihe cyo kwigisha abigishwa be. Muri Yohana 17:4, Yesu yavuze ko arangije umurimo Imana yari yamuhaye gukora. Yari atarapfira ku musaraba, none ubwo yarimo kuvugaga iki? Kwigisha abigishwa.

Iyo turebye ku magambo ya Yesu ariko by'umwihariko amategeko yahaye abigishwa be, dushobora kuyashyira mu bice bine. Bityo, intego yacu mu guhindura abantu abigishwa ni ukwigisha no guteza imbere imico ikurikira mu mwigishwa:

  • Gukunda Imana by'ikirenga (Matayo 10:37-40).
  • Kwiga no kwitangira Ijambo ry'Imana (Yohana 8:31).
  • Kwiyanga - ibyerekeye Imana n'ibyerekeye abantu (Mariko 8:34).
  • Kwerekana urukundo rwa Kristo ku bandi (Matayo 22:39).

Iyi mico yubakiye imwe ku yindi. Ntidushobora gukunda abandi tutariga kwiyanga. Ntituziyanga tutariga Ijambo ngo tubone ko dukeneye kwiyanga. Ntitwakwitangira Ijambo ry'Imana, tutarakunda Imana by'ikirenga no gushaka kumenya ibyo yavuze mu Ijambo ryayo.

Niba dufite gahunda y'ubumwe busanzwe mu guhindura abantu abigishwa aho abantu badusabye kubigisha, iyi mico dukwiriye kuyigira maze tukiga amategeko tuyakurikiranya. Niba tudafitenye n’umuntu ubumwe mu byo kumuhindura umwigishwa, si ngombwa kubwira umuntu ko intego yacu ari iyo kumushishikariza iyi mico, ariko dushobora gukomeza gukoresha uru rutonde mu kwiha icyerekezo uko dushyira mu bikorwa “iby’ubucuti bufite intego”

Uko tuzareba iyi mico muri iyi nyigisho, tuzavuga ku mirongo myinshi. Mu buryo busanzwe, dushobora gusohora Bibiliya zacu tugakorera muri zo. Mu buryo bwo hasi bwo guhindura abantu abigishwa, twe nk'abigisha tugomba kuba twarasomye, twarasobanukiwe kandi tugashyira mu bikorwa iyi mirongo mu bugingo bwacu ku buryo dushobora kuzivugaho uko zigaragaza mu bugingo busanzwe. Uko ni ko Yesu yakoze. Urwo ni rwo rugero rwo mu Gutegeka 6 kandi ni bwo buryo bwiza bwo guhindura abantu abigishwa kuko dusubiza kandi tugahangana n'ibibazo biriho. Ariko na none ni byo bikomeye gukorwa kurusha ibindi.

Gukunda Imana by'ikirenga

      Itegeko

Ubwa mbere banza uvuge ku bice bidusaba gushyira Imana imbere.

  • Matayo 10:37-40 (izi ni zimwe muri za nyuguti zitukura). Iki gice cyerekana itegeko rya Yesu ryo kumukunda kurusha byose. Ikivugwa aha si ukwanga umuryango, ahubwo ni urukundo rurushijeho dukunda Imana. Baza ikibazo cy'impamvu umuntu atakwiha Imana. Baza umwigishwa icyamubuza guhagarara ashikamye. Ahari ni ubwoba bw'ibyo abandi bazatekereza, cyane cyane abo mu muryango we (ibivugwa muri Matayo 10:34-36). Mbese duhuza dute amagambo yuko Yesu yaje gutanya abana na ba se n'igitekerezo cy'uko Imana ishaka ko tubana neza n'abandi? Niba umwana w'umuhugu cyangwa w'umukobwa yanze idini ry' “umuryango,” bashobora kumva basuzuguwe.
  • Ikindi kibazo abantu bagira ni, “Mbese urwo rukundo nkunda Imana rutuma umuryango wanjye ubona urukundo rwanjye ruke?” Igisubizo ni Oya, kubera ko bumwe mu buryo twerekanamo urukundo dukunda Imana ari ukwereka abandi urukundo tubakunda (Urugero rw'Abefeso 5:18 n'imirongo ikurikira rwerekana ko iyo twuzuye Umwuka Wera, ibyo bizagira ingaruka ku mibanire yacu n'itorero, uwo twashakanye, abana, n'abandi).
  • Yohana 8:42. Urukundo rw'Imana rugaragaza uwakijijwe.

Kwisuzuma: Baza niba hari abashaka kwitangira gukora mu bumwe n'Imana no kwiga bashobora kwiga kwerekana urukundo rwayo.

Impamvu ibidutera

Twategetswe gukunda Imana, ariko twabikora dute? Ikibidutera ni iki? Kugira ngo dukunde Imana by'ikirenga, dukeneye gusobanukirwa iby'ishingiro bya ANTHROPOLOGY (uko tubona abantu) SOTERIOLOGY (uko tubona iby’agakiza) na CHRISTOLOGY (uko tubona ibya Kristo). Mushobora kuba murimo gutekereza muti, “Ee! Natekerezaga ko gahunda yawe yo guhindura abantu itaza gusa n'iyo mu ishuri ryigisha Bibiliya.”

Ibi byiciro bisa n'ibitari byiza mu gutangira amasomo n'umwizera, kandi koko bishobora gufata igihe kwigwa, ariko icyibandwaho ni ugusobanura, mu buryo bwumvikana (ahari tudakoresheje n’amagambo ya Teolojia), isano riri hagati y'ayo magambo atatu, n'ukuntu uko umuntu abona inyoko-muntu (anthropologie) bigira ingaruka ku buryo umuntu abonamo agakiza (soteriologie) n'uko tubona Kristo (christologie). Muri rusange ikivugwa ni iki, niba abona umuntu nk'uri hejuru, azakenera Imana buhoro. Dukunze kuvuga ku byerekeye ivugabutumwa ko izazimiye ari zo zigomba kubanza kwitabwaho ngo zitarurwe. Ariko ibi bijyana ku kwezwa cyangwa gukura. Iyo umuntu atabona inyoko-muntu mu buryo bwiza, ntashishikazwa no gukizwa kwayo. Niba adasobanukirwa neza ubunini bw'icyaha cye n'igitambo Imana yamutangiye, ntazagirira Yesu Kristo urukund rw’ikirenga kandi rutagira akagero. Ahubwo azashaka kuvuga ko akwiriye gukundwa n'Imana maze avume Imana igihe ibintu bitagenda neza.

Ni gute twakwiga iri somo mu buryo buciriritse bw'ubumwe mu guhindura abantu abigishwa? Nta gushidikanya twumvise abantu bavuga ngo, “Ndakeka ko hari ubwiza buke muri twe twese...” cyangwa ibisa n’ibyo. Ni wongera guhura n'umwigishwa wawe ukumva hari ubivuga, uzamubaze icyo abitekerezaho. Ese akeka ko ari ukuri? Kuki? Uhereye aho, ushobora kuvuga icyo Bibiliya ibivugaho.

Niba dufite ubumwe busanzwe bw’umwigisha/umwigishwa, dushobora gufata icyumweru cyangwa bibiri kuri buri ngingo - umuntu, icyaha, n’Umukiza. Ntibishobora kuba mu buryo burambuye, ariko ikintu cy'ingenzi ni ugusobanukirwa isano riri hagati y'izi ngingo kugira ngo umuntu agire imbonera-hamwe akoreramo mu gihe dukomeza iyi nyigisho. Ikintu kimwe bizamara ni ugukomeza ibyiringiro by'umwigishwa mu gakiza ke. Iyo asobanukiwe ko adashobora gukorera agakiza no kwemerwa n'Imana, ibyo bituma ava mu ntekerezo z'uko ashobora kugira icyo akora ngo atakaze agakiza ke. Ingingo zitandukanye zizigishwa zishobora na zo kwerekana kamere y'icyaha y'umuntu no kumutera kwishimira ubuntu bw'Imana bimugeza ku gukunda Kristo by’ikirenga.

      Kamere nkora-cyaha y'umuntu:

  • Itangiriro 1-3: - Ibi bice bivuga ku kuremwa, kugwa kw'umuntu, no gutandukanywa kwe n'Imana. Icyibandwaho ni ugutakaza ubumwe. Tuzi ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana kandi ko bitari byiza ko Adamu aba wenyine, bityo Imana imuremera Eva. Bityo ubumwe tugirana n’abandi ni ingenzi kandi ubumwe bwacu n'Imana ni ingenzi. Wibanda ku by'uko icyaha cya Adamu na Eva mu busitani cyakuyeho ubumwe bwabo n'Imana, ari ko n'ibyaha byacu bikuraho ubumwe n'ubusabane byacu n'Imana.
  • Yesaya 64:6: - Iki gice kitubwira ko imirimo yacu myiza yose ari imfabusa. Abantu akenshi bigereranya n'abandi maze bagakeka ko batandukanye n'abandi, ko ari beza kandi ko ibikorwa byabo biruta iby'abandi. Ariko igipimo cy'Imana ntikigira icyo bisa. Giteye ukwacyo. Bigereranijwe no gukiranuka gutunganye kw'Imana, ibikorwa byacu byose nta cyo biri cyo.
  • Abaroma 1:18 nimirongo ikurikira na 3:21 n'ikurikira - Ibi bice byerekana ububi bw'umuntu no kutabasha gukorera agakiza kwe. Ibi byagombye kumutera gushima Imana ku byo yamugiriye.

      Ukwera kw’Imana:

  • Habakuki 1:13 - Imana ntishobora kugirana ubumwe n'icyaha.
  • Yesaya 6 - Iki gice cyerekana impamvu. Kwerekwa ukwera kw'Imana ni ko kwatumye Yesaya yemera icyaha cye kandi bimutera kwihana no kwitanga.

      Umurimo wa Kristo:

  • Abaroma 5:8 n'imirngo ikurikira - Urukundo rw'Imana.
  • Yohana 3:16 - Urukundo rw'Imana.
  • Matayo 20:28; Mariko 10:45 - Inshungu.

Ibi si mu magambo arambuye uko biri kose, ariko iyo umuntu yumva icyaha cye no kwera kw'Imana n'ukuntu Imana irenga izo nzitizi, arushishwaho gushima no gukunda Imana bihebuje.

Kwisuzuma: Baza niba ashaka kwitangira umurimo w'ubumwe n'Imana no kwiga uko yakwerekana urukundo akunda Imana. Uru rukundo akunda Imana ni ishingiro ku bisigaye bindi

Uko tubyerekana

Bizagaragara bite ko dukunze Imana n'umutima wacu wose? Baza umwigishwa uko yerekana urukundo akunda inshuti ye y'umukobwa, cyangwa niba yarashatse, umugore we igihe bari bakirambagizanya. Niba yarafataga buri mwanya abonye ngo abe hamwe na we, mbese ntiyari akwiriye kubikorera Imana atyo?

Twamarana dute igihe n'Imana? Mu masengesho. Niba dukunda Imana urukundo rw’ikirenga, tuzakenera kuvugana na Yo ngo twubake ubumwe. Mubwire uko uvugana n'Imana, ibyo uvugana n'Imana, uko utegera amatwi Imana. Mubwire uko utegereza ibisubizo.

  • Matayo 6:5 n'ikurikira, Luka 11:1-13 Isengesho ry'abigishwa nk'icyitegererezo cyo gusenga.233
  • Ibyiringiro by'amasengesho asubizwa (Luka 18): Muvugane ku mugani w'umupfakazi watitirije. Muri uwo mugani umupfakazi w'umukene yagiye ku mucamanza mubi maze aramutitiriza kugeza aho yumviye ikibazo cye. Ni ngombwa gusobanukirwa ko uyu mugani uteye ukwawo. Imana itandukanye n'uyu mucamanza. Imana irakiranuka. Dutandukanye n'uyu mupfakazi. Turi abana b'Imana. Dufitanye isano n'Imana. Niba tutumva ibiteye ukwabyo tuzakeka ko Imana igomba gutitirizwa, kugishwa impaka cyangwa guhabwa ruswa kugira ngo amasengesho yacu asubizwe. Uyu mugani ntiwigisha ibyo. Imana ishaka gusubiza amasengesho y'abana bayo. Ducika intege kuko tudasobanukirwa igihe cy'Imana n'umugambi wayo. Tubaza ibibazo nka, “Ryari...Kuki bitaba ubu...Nigute washobora...?” Twibaza ku gukiranuka n'ubugwaneza by'Imana. Uyu mugani uvuga iby'ibintu bibiri: Imico y'Imana n'uko Imana ikurikiranya ibintu. Amasengesho atitiriza yerekana kwizera imico y'ibiranga Imana n'uko ikurikiranya ibikorwa byayo. Uyu mugani wigisha ko impamvu imwe y'ukuri yadutera kurekera aho gusengera ikintu ari ukugaruka kwa Kristo. (Umurongo wa 8) haravuga hati, “Ariko Umwana w'umuntu n'aza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” Iyo turetse kwizera ko amasengesho azasubizwa, tureka gusenga. Tuba twataye ibyiringiro. Nta kwizera tuba dufite. Vugana n'umwigishwa ikintu waretse gusengera cyangwa icyo we yaretse mwagombye kwongera kubyutsa. Imana ni Data udukunda ushaka ko abana be bakomeza kumusanga. Niba uri umubyeyi, wagombye guhita wiyumva aha.
  • Umukristo mushya, cyane cyane utaramara igihe mu itorero atangiye gusenga, ashobora kugira ingorane nke za Teolojia mu byo asengera. Urugero: Ashobora gutangira ati, “Mana, njye ndi Niyonzima, ndi mu nzu ya Irabishohoje...Ndasaba ngo ube hamwe na njye igihe ndi...” Amasengesho nk'ayo ni ay'ukuri, nta cyaha ndetse ntagira igiciro. Ntuzamukosore ngo umusobanurire ko Imana izi byose kandi ko izi uwo ari we n'aho ari kandi ko Imana ibera hose icyarimwe kandi ko yadusezeranije kubana na twe iteka. Uko yiga inyigisho z’amahame, ahari azarekeraho gusenga atyo. Kandi iby'amahire, ukuri kwe no gutungana kw'amasengesho ye ntibizahinduka. Ni dutangira kumukosora no kuvuga tuti, “urayoba,” ntazongera kwishimira gusenga.
  • Ubundi buryo ni ukumunyurira mu bice bivuga ku masengesho cyangwa kumubonera igitabo cyiza ku masengesho no kugisoma ukwacyo no kukivugaho muri hamwe.

Bityo, mu ntego yo kugira urukundo ruhebuje dukunda Imana, twavuze ku itegeko ryo muri Bibiliya ryo kugira urwo rukundo. Twavuze ko impamvu ibidutera ari yo kwishimira ibyo Imana y'ubuntu n'ubugwaneza yakoreye umutindi nka njye, kandi twavuze muri make uko twerekana urwo rukundo dukunda Imana mu kuganira na Yo. Amasengesho ni uburyo bwo kuvugana n'Imana, ariko se Yo ivugana ite na twe? Ni mu Ijambo ryayo.

Ikindi kintu kijyanye nabyo ni ukwerekana urukundo rw'Imana. Yesu aravuga ati, “Nimunkunda, muzitongera amategeko yanjye” (Yohana 14:15). Bityo, umwigishwa agomba kumenya amategeko yaYo, bivuga ko agomba kwitangira kumenya no kwumvira Ijambo ry'Imana. Igikurikiraho ni igisoza ukuvugana n'Imana byatangiwe haruguru. Iyo dusengera kuvugana n'Imana, bityo bumwe mu buryo ivugana na twe ni mu Ijambo ryayo.

Kwitangira Ijambo ry'Imana

Iyo umuntu akijijwe, ashishikajwe no guhinduka umwigishwa, kandi yarashikamye mu guhamya urukundo n'ubushake bw'ubumwe na Kristo, dushobora gushimangira ko Ibyanditswe ari amabwiriza Imana iduha ngo tuyimenye, tumenye ubushake bwayo ku bugingo bwacu n’uko twakunda Imana n'abantu. Akeneye gusobanukirwa umumaro w'Ijambo ry'Imana n'icyitegererezo mu kuryiga.

      Umumaro

  • Yohana 8:31. Kuguma cyangwa kwumvira Ijambo ry'Imana ni ikimenyetso cyo guhindura abantu abigishwa. Bitubatura kuva kuri Satani, icyaha, urupfu, n'ibindi. Iki ni cyo kibidutera. Yohana 14:15.
  • Zaburi 119 ivuga amagambo menshi ku mumaro w'Ijambo ry'Imana n'inyungu zo kurikurikira. Nyura mu magambo amwe ashushanya yo mu Byanditswe nko kuvuga ngo Ijambo ry'Imana ni itabaza, inkota, n'ibindi.
  • Zaburi 119 yerekana uko umuntu avugana n'Imana.

Imana ivugana na twe ku ruhande rw'ibumoso bw'iki gishushanyo mu isi yayo n'Ijambo ryayo. Ibi twabyise guhishurwa gusanzwe no guhishurwa kwihariye.

Tuvugana n'Imana mu ruhande rw'iburyo bw'iki gishushanyo. Amasengesho yacu ni igisubizo ku Ijambo ryayo, uguhishurwa kwayo. Kuyihimbaza kwacu ni igisubizo ku isi yayo, guhishurwa kwayo gusanzwe. Birumvikana ko dushobora no kuyihimbaza ku bw'ibintu twayizeho mu Ijambo ryayo, ariko akenshi guhimbaza kwo muri Zaburi ni ku byerekeye umurimo w'Imana mu kurema

Kristo ni We shingiro ry'ibi byose. Ni We guhishurwa kwuzuriyemo. Ni We utuvuganira. Twegera Imana muri Kristo. Dusenga mu izina rya Yesu. Muri Yohana igice cya 1 havuga ko umucyo waje mu isi kandi wari umucyo w'abantu... Yesu yari Umuremyi kandi yamurikiye buri muntu kumurema (guhishurwa gusanzwe) kandi yaje ubwe (guhishurwa kwihariye).

Igihe Satani ashaka kurwanya ubu buryo no kutuvana mu kuramya, ahera he? Mbese aza mu rusengero maze agatuma abadayimoni barogoya amasengesho? Si ko akunze kubigenza. Ibi byagombye gutuma abakristo barushaho guhagarara bakamurwanya. Afite amayeri menshi arenze ayo. Ahubwo, akorera kuvanaho uruhande rw'ibumoso rw'uru ruziga.

Ni gute Satani yarwanije guhishurwa gusanzwe? Guhishurwa kwihariye? Kristo? Imana?

  • Muri ya nyigisho irwanya guhishurwa gusanzwe ivuga ko abantu baturutse ku nyamaswa (evolution). Iravuga ngo Imana ntiyigeze irema isi.
  • Ku bw'ibitekerezo (rationalism), bivuga ngo Imana ntiyanditse Ijambo ryayo. Bibiliya si ukuri. Nta kuri kubaho. Ukuri si ukuri iteka, gusa n'ukuri.
  • Kubwo kwagura ibitekerezo (liberalism) ngo, Kristo si Imana.
  • Ku bw'ibitekerezo bivuga ngo umuntu ni umwimerere mu isi mbi (existentialism) bikomeza bivuga ko Imana yapfuye.

Satani azi ko aramutse akuyeho uruhande rw'ibumoso rw'iki gishushanyo, yatuma uruhande rw'iburyo rutagira umumaro kubera ko nta cyo twaba dufite dusubiza. Imigani 28:9 haravuga hati, igihe umuntu atazategera amatwi amategeko, n'amasengesho ye azaba ikizira. Niba ntategera amatwi uruhande rw'ibumoso, amasengesho yanjye ni ikizira kuri Yo. Niba tutavoma mu Ijambo ry’Imana, ntituzajya dusenga keretse igihe dushaka gusaba ikintu. Amasengesho yacu akwiriye kuba ibiganiro, si ukwivugisha dusaba. Bityo, niba tutagira uruhare muri ibyo biganiro, tuzagera aho duhagarara muri ruriya ruziga tutava aho turi. Iyo ni yo sano iri hagati y'Ijambo ry'Imana n'amasengesho.

  • Koresha ikigereranyo cy'ikiganza cya ba “Navigators” (uyu ni umuryango wo guhindura abantu kuba abigishwa) mu kwerekana umumaro w'Ijambo ry'Imana n'ibintu bitanu dukeneye gukora ngo dukomere kuri ryo. Kuryumva (Abaroma 10:17), Kurisoma (Ibyahishuwe 1:3), Kuryiga (Ibyakozwe 17:11), Kurifata mu mutwe (Zaburi 119:1, 9) no Kuritekerezaho (Zaburi 1:2-3).
  • 2 Timoteyo 3:16. Muvugane ku by'inyungu, kudacumura, guhumekwa n'Imana.

Uburyo bwo kuryiga

Twakoresheje ikigereranyo cyo kuzana uruhinja mu muryango n'ukuntu tutaruta turureka ngo rwiyiteho kuva ku munsi wa mbere. Dushobora gusubira ku rugero rw'uruhinja kuri iyi ngingo. Iyo umwana wawe yujuje umwaka avutse, ashaka kwigaburira ubwe. Ubwa mbere azakora amakosa. Azabura aho umunwa uherereye, abishyire mu mazuru, mu musatsi, mu matwi, n'ahandi. Dukunze gushaka kubimukorera kubera ko tubishoboye kumurusha. Ni kimwe n'umukristo mushya. Akeneye kwigishwa kwiyigisha ubwe. Ntakwiriye gutegereza igihe cyo kubaho kwe kwose inyigisho zo ku cyumweru gusa. Ubwa mbere ashobora kutabikora neza, ashobora gukora amakosa, ariko kubwo kubikora kenshi, azamenya kwigaburira ubwe.

Dukoresheje urugero rwo muri 2 Timoteyo 3:16, mwigishe iby'ishingiro byo kwiga Ijambo ry'Imana.

      Kwigisha umuntu

Mbese iki gice kitwigisha iki? Igisha umwigishwa ibibazo yakwibaza: nde, iki, ryari, hehe, kuki, gute. Iyi ntambwe irimo kwitegereza mu buryo bwagutse, mu magambo arambuye icyo gice.

      Kumwemeza ibyaha bye

Ni gute iki gice kitwemeza? Ni gute tuneshwa muri ubu buryo? Ni ibiki twareka gukora?

      Kumutunganya

Ni ibiki dukeneye gukora? Bibiliya nta na rimwe iduha itegeko (kwemeza ibyaha) itaduhaye n'iryo kwuzuza aho iba igize icyo ikuye mu bugingo bwacu.

      Kumuhatira gukiranuka

Bizagaragara bite ni dukora neza? Gukiranuka kuzasa gute mu bice bitandukanye byo mu bugingo bwanjye? Tugiye kuvuga kuri bimwe mu bigaragaza umwigishwa bikurikira.

Howard Hendricks yigisha isomo ry'Uburyo bwo Kwiga Bibiliya (Bible Study Methods) muri Dallas Theological Seminary, avuga ku ntambwe enye z'ibanze: Kwitegereza, gusobanura, gushyira mu bikorwa, isano. Izi ntambwe uko ari enye zo muri 2 Timoteyo 3:16 zisa n'intambwe zo mu isomo rya Hendricks.

1. KWIGISHA ABANTU

KWITEGEREZA/ GUSOBANURA

2.KEMWEMEZA IBYAHA BYE

GUSHYIRA MU BIKORWA

3. KUMUTUNGANYA

GUSHYIRA KU BIKORWA

4. GUKIRANUKA

KUMUHANIRA

Kwisuzuma: Baza umwigishwa niba yakwitangira kujya amara iminota 30 buri munsi wenyine, asoma kandi yiga Ijambo ry'Imana. Musabe kwitangira guterana na twe buri cyumweru kugira ngo tujye tubikorera hamwe. Ubwa mbere, mwereke uko yakorera muri za ntambwe uko ari enye. Hanyuma mu byumweru bikurikiranye, buri muntu yige igice wenyine hanyuma muvugire hamwe ibyo buri muntu yakibonyemo. Uko tuza kureba ibisigaye biranga guhindura umuntu umwigishwa kandi uko twiga imirongo ijyana na byo, twagombye kumufasha kwiga uko akoresha ubu buryo bwo kwiga Ijambo ry’Imana.

Na none, uko umwigishwa areba mu Ijambo ry'Imana bizamufasha ubwe no kumufasha kubona ibintu akeneye guhindura. Kimwe muri byo ni imyifatire ye kuri we ubwe. Bityo ikimuranga gikurikira ni:

Kwiyanga

Itegeko ryo kwiyanga ubwacu riri muri Mariko 8:34. Amagambo asa n’aya ari muri Matayo 10:38 na Luka 9:23. Ibi bice bigenewe abantu bose n'abigishwa. Bityo, kwiyanga ni ngombwa ku gakiza no kwezwa. Pawulo yaranditse mu Bagalatiya 3 ko tubaho mu bugingo bwa gikristo mu buryo bumwe n’ubwo twatangiyemo ubugingo bwa gikristo. Ni yo mpamvu Yesu avuga bimwe ku batizera n'abizera. Bivuga iki ngo, mukikorera umusaraba mugakurikira Yesu?

Umuntu ashobora kugenga ubugingo bwe no kwanga kunywa ibisindisha cyangwa ikawa, cyangwa kunywa itabi, cyangwa kurya inyama, kubyina, kujya muri za sinema, kureba televiziyo, kudatwara imidoka, n'ibindi. Ese uko ni ukwiyanga? Yego. Ni ko kwiyanga Yesu avuga se? Oya. Kwiyanga Bibiliya yigisha si ubugingo bwo kwibuza ibintu cyangwa kubabaza umubiri.

Abagalatiya 5:16 n'imirongo ikurikira ni igice cyiza cyigisha icyo iryo hame rishingiyeho. Iki gice kitwereka ko kwifuza kw'umubiri gutandukanye no gushaka kw'Umwuka Wera. Ni yo mpamvu tugomba kugira ibyo twigomwa. Hari intambara hagati y'imirimo ya kamere - ibyo dukora – n’imbuto z'Umwuka - ibyo Imana ikorera muri twe.

Kwiyanga birimo kwigomwa no kugabanya kurarikira gukora ibintu tubitewe na kamere kwacu. Ibyo dukunze gushaka ni ukwiyoborera ubugingo bwacu, ibintu bidukikije n'abantu badukikije kugira ngo twumve twishimye. Umuntu ujya muri monasiteri, ureka kunywa inzoga, ureka itabi n'abagore akoresha kwiyoborera ubugingo bwe abikora mu buryo bwa kamere. Ariko uko si ukwiyanga Yesu avuga.

Biratangaje gutekereza ku bamonaki na za monasiteri. Simpamya ko Imana mu by’ukuri ikunda ubugingo nk'ubwo. Ishaka ko tuba mu isi ariko ntitube ab'isi. Ariko, turetse ibyo, Imana yakoresheje abamonaki mu mateka mu kurinda Ijambo ryayo ryanditse, mu kurihindura mu zindi ndimi, n'ibindi. Byerekana gusa ko Imana ishobora kudukoresha nubwo twaba turi ibirema muri Teolojiya yacu cyangwa mu kuyishyira mu bikorwa.

None ni kwiyanga ki arimo avuga? Dukeneye guhangana n'ibintu bitatu:

  • Kuba abo turi bo nyakuri - Mbere y’uko tubasha kwiyanga ubwacu dukeneye kwimenya ubwacu.
  • Kwiyanga ku bw'Imana.
  • Kwiyanga ku bw'abantu.

      Uko turi nyakuri

Mbere y'uko twiyanga by'ukuri dukeneye kwimenya by'ukuri. Abantu akenshi barikabiriza mu buryo bubiri bw'uko bari. Bashobora kwisuzugura cyane cyangwa kwikuririza cyane.

Abaroma 12:3 ni igice cyiza mu gutangira iyi ngingo.

Mu mezi make ashize nagiye mu giterane cy'Ubugingo Buhinduwe kandi cyari cyiza cyane. Bavuze ku ngorane zo kuba abo turi bo nyakuri. Umwe mu bigishije yerekanye ko hari ibyo twese dukeneye bigomba kubonerwa ibisubizo. Dukora ibikorwa ngo tubashe kubisubiza. Uko igihe kigenda, dukomeza gukora ibyo bikorwa byadutunganiye maze bigahinduka akamenyero. Nyuma y'igihe, ibyo bikorwa bihinduka ibisanzwe kandi tureba ku bikorwa byacu tugatangira kwiha ibituranga dukurikije ibyo dukora. Abantu bamwe bafite kamere isa n'ikora neza ndetse bagira ibibaranga. Abandi bafite kamere isa n'idakora neza - ahari barihangana birenze urugero, barakara birenze urugero, n'ibindi. Kamere yabo ntikora neza maze bagatangira kwitekereza nabi. Icyo dukeneye ni ukwiyumva dukurikije abo turi bo muri Kristo. Abo turi bo bishingiye ku bumwe dufitanye n'Imana.

Dukwiriye gukora inyigisho ku by'uko umuntu ateye ngo twige imyifatire mibi itandukanye umwigishwa ashobora kugira. Mubaze ibibazo bimusaba gusobanura uko yibona. Igihe yibonyeho umuco abona ko ari uwo hasi cyangwa uwo hejuru, twamwereka ibice byerekana uko umuntu ateye mu buryo buringaniye.

Kwisuzuma: Saba umwigishwa gusuzuma ibitekerezo bye mu byumweru biri imbere ngo urebe niba agambiriye imyifatire mibi maze umufashe gutekereza mu buryo bwiza. Hanyuma ujye ku mumaro wo kwiyanga kandi umwereke uko agomba kwiyanga mu buryo bubiri: ku bw’Imana no ku bw’abauntu.

      Kwiyanga ku bw’Imana

Twavuze ku bya kamere n'uko itandukanye n'ibyo Imana ishaka gukorera muri twe binyuze mu mbaraga z'Umwuka Wera. Ni ngombwa gusobanukirwa ibyifuzo byacu bidahaga byo kuyobora buri kintu cyo mu bugingo bwacu - ibyo duhura na byo n'abantu. Umwigishwa akeneye kurekera Imana ubuyobozi hanyuma agakurikira ubuyobozi bwayo. Kubera ko Imana yerekanye urukundo rwayo kuri twe kandi ikaba izi byose, ishobora byose, n'ibindi, dukeneye kwiyanga no kwishyira munsi y'ubutware bwayo.

Imirongo:

  • Hosea 2:57. Gomeri yagerageje gushakira ubugingo mu bumwe budakurikije amategeko. Tugerageza gushakira ubugingo mu buryo nk'ubwo, cyangwa mu butunzi, ibyubahiro, n'ibindi. Imana ihagarika ibyo tugerageza kugira ngo itwiyegereze. Erekanisha urugero rw'ibisubizo bya Gomeri na Hosea iri hame mu magambo arambuye. Vuga uko, wowe umwigisha, wumvise iri somo. Hishura uko ugerageza gushakira ibikunezeza ahatari mu Mana. Imana yahagaritse ite ibyo wageragezaga gukora ushakira ubugingo ahatari muri Yo?
  • Yeremia 2:13. Ibitega bitobotse byerekana ibyo tugerageza bipfuye byo gushakira ubugingo ahatari mu Mana. Ntibikomeza amazi.
  • Ubugingo bwa Yakobo ni urugero rukomeye rw'umuntu wamaze ubugingo bwe bwose agerageza kuyobora ababanaga na we. Yageze aho aratsindwa (mu gukirana n'Imana kwe) maze Imana ibasha kumuha imigisha.
  • Matayo 6:24-7:11 herekana ko Imana ari Data wa twese wo mu ijuru kandi ko atwitaho. Niba umuntu atizera ibi, ntazigera yiyanga (ni ukuvuga kumurekera ubuyobozi). Ntazarorera kugerageza kuyobora ubugingo bwe. Muvugane ku byo kwiringira ubutunzi n'impamvu tutishingikiriza kuri Data wa twese wo mu ijuru udukunda kandi uzadukorera ibyiza.
  • Ubu buryo bwerekeye Imana bwo kwiyanga ni ngombwa ngo dusohoze amategeko ya Kristo yo “kumukurikira”ari muri Matayo 16:24; Mariko 8:34 na Luka 9:23.
  • Luka 9:57-62 herekana kwiyanga mu kwigomwa aho kuba heza, kwigomwa kwiyitaho, kwigomwa umuryango kugira ngo ukurikire Kristo. Mubwire icyo ibyo bishobora kuba bivuze ku mwigishwa.

Kwisuzuma: Baza umwigishwa niba yemera kurekera aho kugerageza kwiyoborera ubugingo bwe, akiringira ko Imana imuha byose, agakurikira ubuyobozi bwayo. Mubaze gusuzuma niba yumva aboshywe n'ibintu by'iyi si nk'umuryango, gutura heza, ubutunzi, n'ibindi. Yumva ate ibyo kuba umumisiyoneri, n'ibindi? Niba tudafite ubushake bwo kugenda, birashoboka ko tuboshywe n'ibintu “byacu.”

      Kwiyanga ku bw’abandi

Ubundi buryo umubiri ukora ngo uyobore ibiwukikije ni ukugerageza kuyobora abantu. Nubwo ibi ari bimwe mu byo tugomba guha Imana ngo ibiyobore, uko tubana n'abantu bigize igice cy'ingenzi mu bugingo bwacu dukeneye kwitaho mu buryo burambuye.

Biri muri kamere yacu gushaka kuyobora abandi ngo tugere ku byifuzo n'intego byacu ngo tunikingire ibitubabaza.

Hari uburyo bwinshi dushobora gukora ibi:

  • Dushobora kwiheza - kwigunga, kwitekerezaho, guhugira mu mishinga, ubukorikori, umurimo, ibyo umuntu akunda gukora byose ni uburyo bwo kwitandukanya n'abandi kugira ngo batatubabaza.
  • Dushobora gutwara abandi - mu gutegekesha igitugu, kubasaba byinshi, gutegekana ubukana, gutera abantu ubwoba (ahari mu buryo bwo gusaba ko abantu bamenya byose cyangwa bakurikiza amahame, mu kubavuzaho induru cyangwa kubatuka, cyangwa kubahamya icyaha).
  • Dushobora kuba abihagije - kuba abashaka gukora byose mu buryo butunganye, abakurikiza amategeko, n'ibindi.
  • Dushobora kuba abakora ibyo twikundira - abahubutsi, abahutiraho, abakunda gupfa kugura ibintu, abakunda kurya hanze ibihenze, abakunda gusinda, n’ibindi.
  • Dushobora kuba abatababazwa n'abandi - batagira icyo bitaho, batita ku bintu, abatagira impuhwe.
  • Dushobora gusuzugura ubutegetsi - kudafatanya n'abandi, kutemera kwigishwa, kujya impaka, kutava ku izima, n'ibindi.
  • Dushobora kuba ababona byose bidashoboka - iyo dutegereza iteka ibibi, ntitubabazwe n'uko ibintu byaza ari bibi, cyangwa se ntitwemera ko twababaye.
  • Dushobora kuba abajora abandi - kubona iteka amakosa ku bandi cyangwa kuri twe.

Ubu ni bumwe mu buryo dushaka gukoresha abandi no kubayobora.

Twavuze iby'uko kamere irwanya Umwuka; iyi mico itandukanye n'imbuto z'Umwuka zivugwa mu Bagalatiya 5:22. Twumva kenshi bavuga ngo, “Nkunda kwiheza, cyangwa nkunda ibintu bitunganye...” nk'aho ari byiza, kandi nk'aho bisobanura ibyo dukora. Ariko ntabwo ari byiza.

Dukeneye kumenya kwiyanga, kureka gushaka kuyobora abo tubana, no kureka ibyo gushaka kwirinda ibidukikije. Iyo turetse gukora ibi bintu biri haruguru tusigara dushobora kugirirwa nabi - ariko aho ni ho Imana idushaka. Aho ni ho ishobora kudukoresha kurushaho. Soma Abaroma 12. Igice cyose cyerekana ko dukeneye kwitangira ibyiza by'abo tubana kugira ngo dufashe abandi. Bivuga iki kwitanga?

Iki ni ikintu kidakunze kwumvikana. Akenshi abantu bafata kwitanga nk'igikorwa cy'umugaragu, cy'ubugwaneza. Nubwo n'ibyo birimo, umuntu ashobora kuba uwubaha cyane maze agakora nk'igitebo kiyora ivu atagirana ubumwe n'abandi. Abantu bashobora no gukora ibikorwa byo “kwitanga” nk'abagaragu kandi bafite imyifatire nk'iy'abahorwa Imana ibatera kubabara no kwiheza bakigunga. Impamvu yo kwitanga ni ukugira ngo twinjire mu bugingo bw'abandi tubashe kubafasha gukura. Yesu atubera urugero. Yaje mu isi kudupfira kugira ngo tubashe kugira ubumwe na We. Igitambo cye cyari ugushaka kwangwa, kubabazwa no gupfa kugira ngo atweze.

Imirongo:

  • Abefeso 5:25 n'imirongo ikurikira: Kristo ni We rugero rwacu. Erekana uburyo ibi bishobora gukorwa mu bumwe nko gushyingiranwa. Urugero: ubushake bwo kujya mu biganiro bikomeye n'uwo mwashakanye cyangwa kumwereka amakosa ashobora kumubabaza (ubusobanuro nyakuri bw'igitambo) mu magambo akomeretsa, cyangwa kutamusubiza, n'ibindi bishobora gukurikiraho iyo uwo mwashakanye atabasha kwihanganira kumwereka amakosa ye. Cyangwa gusekwa igihe umuntu ahishura ibyiringiro cyangwa ubwoba. Igice cy'Abefeso 4:30 cyerekana ko bitera Umwuka agahinda iyo tutabana n'abandi neza. Bityo, kwiyanga bivuga kwigomwa ukwirinda nashakaga no kwigomwa gushaka kuyobora umugore wanjye.
  • Kuva 20:12-17: Kuki amategeko menshi atubuza? Kubera ko gukunda abandi birimo kwirinda. Muvugane impamvu. Koresha Matayo 5-7 gusobanura byuzuye amategeko cumi y'Imana.
  • Abaroma 14: Itegeko ry'urukundo - kutarya, kutanywa, n'ibindi kubwo kuzirikana abandi ugira ngo batagwa. Uburyo tugomba kwiga iyi ngingo hamwe n'umwigishwa mu buryo bwa gicuti ni ho ibyo kunywa inzoga bizamo.

Kwisuzuma: Baza umwigishwa niba afite ubushake bwo kugira icyo akora yigomwa no kwigomwa ibyo kamere ye irarikira kubw'ibyiza by'abandi.

Kwiyanga kubw'Imana n'abandi ni ngombwa cyane. Twatangiye tuvuga ibyo kugira ibituranga biboneye. Niba dukura ibitugaragaza cyangwa umutekano mu mafaranga dufite mu mabanki cyangwa ukuntu abandi batwitwaraho, ntidushobora guhagarika kugerageza kuyobora ubugingo n'abandi bantu. Igitangaje rero ni uko tudashobora kwiyoborera ubugingo bwacu cyangwa ubw’abandi. Ntibishoboka. Ni yo mpamvu hariho abantu bo kubabarirwa bahora bafite ubwoba bwo guterwa, bwo gutana n'abo bashakanye, bwo gufatirwa mu biyayura umutwe binyuranye, n'ibindi.

Uko umwigishwa atangira kugerageza kwiyanga no kugerageza kwerekana urukundo akunda abandi, azasanga afite ingorane nk'izo Pawulo yari afite mu Baroma 7. Uyu wagombye kuba umwanya mwiza wo kuvugana ku ruhare rw'Umwuka Wera mu kumushoboza kwiyanga no gukora ibyo ashaka gukora. Ubusobanuro bw'Abaroma 6-8 na kamere zombi, iya kera n'inshya bigomba gukurikirana. Mu Baroma 6 hari imyifatire ya kamere ya kera n'imyifatire ya kamere nshya kandi ntitwifuza kugengwa na kamere ya kera. Mu Baroma 7 tubona ko tudashobora guhitamo kwumvira kamere nshya, ariko ntidushobora kubikora ku bwacu. Abaroma 8 hatwereka ko dukeneye Umwuka. Koresha n'Abagalatiya 5:16, Abefeso 5:18 mu kwerekana uruhare rw'Umwuka Wera.

Iyo duhagaritse ibyo kuyobora abandi tukabareka ngo biyobore, bituma tubasha kubona umwanya wo gukunda abandi kandi bikatwerekeza ku kituranga gikurikira...

Kwerekana urukundo dukunda abandi

Iri hame rituruka kuri Yesu igihe yavugaga amategeko mu nshamake n'amategeko yo gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe muri Matayo 22:39 n'inshamake ya Pawulo mu Bagalatiya 5:14; Abaroma 13:8 n'ikurikira.

Ibice:

  • Umusamaritani Mwiza (Luka 10:25-37) ni kimwe mu bice nkunda mu kwerekana ko isano riri hagati yo gukunda Imana no gukunda abantu ari wo mugani w'Umusamaritani Mwiza. Nubwo umutambyi n'Umulewi bari bavuye gusenga Imana (gukunda Imana), banze gufasha uwari akomeretse (gukunda abantu) kandi berekanye mu buryarya bwabo ko badakunda Imana. Uwerekanye ko akunda mugenzi we, yerekanishije ibikorwa ko akunda Imana nyakuri kurusha umutambyi n'Umulewi kandi ni we wari mu bwami bw’Imana.

Baza umwigishwa icyo byaba bivuga gukunda mugenzi we kandi umushishikarize gusobanukirwa kurushaho uko yumva mugenzi we uwo ari we. Mwigishe uko ihame ry'urukundo rwa bagenzi bacu rikora mu nzego nyinshi zo mu bugingo bwacu. Inzego twibandaho zigomba kwerekera ku byo umwigishwa akeneye.

Abefeso 5:18 n'ikurikira haduha urutonde rwiza rw'ibi: Haravuga hati, mwuzure Umwuka kandi ni twuzura Umwuka bizahindura imibanire yacu mu itorero, mu bashyingiranywe, imibanire n'abana, n'ababyeyi, n'abo dutegeka n'abadutegeka.

      Itorero

  • Impano z'Umwuka - Abaroma 12, 1 Abakorinto 12, Abefeso 4. Intego y'impano zacu ni gufasha/gukunda abandi mu mubiri nk'uko twabibonye mu isomo rya kabiri.
  • Ubumwe - Abefeso 4:1 n'ikurikira, 1 Abakorinto, Abaroma 12.
  • Guca imanza - Matayo 7:1 n'ikurikira. Amaze kuvuga uko amategeko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo burambuye kurusha Abanditsi n'Abafarisayo, Yesu yaravuze ati ntimugacirane imanza. Ingorane z'ibyo dusobanukirwa ni uko ducira imanza abadasobanukiwe nka twe. Uko ni ko umutima w'umuntu uteye. Iyo dutekereje ku gukunda, dukunze kunenga undi wundi udakunda uko twumva. Ntimugacire abandi urubanza ntibivuga ngo ntugatoranye, ahubwo bivuga ngo ntugace urubanza, ntukanenge.
  • Igihano cy'Itorero - Matayo 18: Ishyiramo uburyo bwo guhangana ariko intego ni ukugarura ubwumvikane - kwihana no kubabarirana.

      Umuryango

  • Isano ry’umugabo/umugore - Abefeso 5-6. Iby'urukundo, ibitambo, ubutware, kwicisha bugufi.
  • Kwahukana no kwongera gushaka - Matayo 5:32; 19:9; 1 Abakorinto 7; Ibyo kwitanga, kubabarira no kugarura ubwumvikane.

Umugaragu utababarira (Matayo 18:21 n'ikurikira). Kubabarira bivuga guhanagura umwenda no kutagerageza kurihisha umwenda. Niko turi babi nk'abacumuye tukishimira imbabazi z'Imana zitubashisha gukora ibyo. Ndahamya ko kwahukana kwinshi ari ingaruka yo kutabasha kubabarira. Kandi sinkeka ko ari impanuka kuvuga ku kwahukana muri Matayo 19 byakurikiye umugani w'umugaragu utababarira.

Kwisuzuma: Mubaze uwo atababariye maze umusabe uko abyumva n’uko yabyumva amubabariye kandi umushishikarize kubikora.

  • Abana - Gutegeka 6; Abefeso 6; Imigani - kwigisha, igihano,
  • Ababyeyi - kububaha, uruhare.

      Umurimo

  • Imibanire n'abadutegeka (Abefeso 6). Urugero rwo kwumvira no gukiranuka bya Yosefu.
  • Imibanire n'abo dutegeka - Urugero rwo kwitanga kwa Nehemiya no kwanga gufata ibirenze ibyo yari agenewe.
  • Imibanire n'urungano (Matayo 18:21 n'ikurikira). Urugero rw'umugaragu utababarira - dushobora kubabarira kuko twababariwe.
  • Kuba inyanga-mugayo ku murimo - Imigani.
  • Gukorana umwete - Gukorera umukoresha wacu uko dushoboye, kutiba uwo dukorera - Imigani.

      Isi

  • Uruhare ku butegetsi - imisoro, akazi ka gisirikari (Abaroma 13).
  • Uruhare mu kwohereza abamisiyoneri (Matayo 28:19-20). Kwamamaza Ubutumwa kwo mu Byakozwe uko intumwa zakwiraga mu isi.

Muri gahunda yacu yo guhindura abantu abigishwa, kwerekana urukundo ni iby’ingenzi cyane

Ingingo zihariye

Bitewe n'ibyo umwigishwa akeneye dushobora gukoresha ibikurikira haba nyuma cyangwa hagati, uko bigiye biza, guhangana n'ibyo ahura na byo byihariye cyangwa ingorane ahura na zo. Bizafata amezi menshi kwiga izi ngingo, ariko dushobora no gufata igihe mu kwiga uko twahangana n’ibi bikurikira:

  • Ahari wafata igitabo nko Gukurira muri Kristo (Growing in Christ) cyanditswe na ba Navigators (Umuryango wo guhindura abantu kuba abigishwa) berekana inyigisho nyinshi z’amahame y’ibanze bagatanga imirongo myinshi ijyana na buri hame- remezo. Ingingo zitavuzwe aha zishobora kwigwa.
  • Kubera ko twakunze kujya twiga umurongo umwe cyangwa igice kimwe mu mezi make ashize, dushobora kumwigisha uko yahinira mu magambo make ibitabo bimwe byo muri Bibiliya nko mu 1 Abatesalonike, Habakuki, Hagayi, n'ibindi.
  • Niba yarashatse twashobora gusomera hamwe igitabo nko Kwubaka Urugo (The Marriage Builder) cyanditswe na Larry Crabb gisobanura neza ibyo kugenga abandi n'umurimo w'Imana
  • Ahari wakoresha igitabo nk’ Urukundo Rushize Amanga (Bold Love) cyanditswe na Larry Crabb mu kuvuga uko umuntu akora mu ngorane z'ababyeyi, abashakanye, n'abandi, kandi kikavuga ku birushijeho ku byo kubabarira, kubwirana amakosa, n'ibindi.

      Umusozo

Nubwo uru ari urutonde no kugira inama ku kuntu umuntu yakurikiranya ingingo, buri mwigishwa ni umwimerere, n'ibyo akeneye byihariye, uko yabayeho, n'ibindi. Ntidushobora gupfa guha umuntu urutonde rw'ibintu ashobora gukora ngo arangize ingorane ze. Ingorane ze zizarangizwa cyangwa se zizasubizwa neza ni aramuka afashe ibi biranga umwigishwa byose biri haruguru aha.

Ibuka, 90% y'ibyo umwigishwa yiga biva mu byo umwigisha yabonye mu bugingo bwe aho kuva mu byo yigisha. Dukeneye kwibanda ku kuba inshuti ye maze tumureke arebe uko dukora ibintu, uko twiga, uko dusenga, uko dukunda, n'ibindi. Ntuzapfe kumwereka ukuri, mufashe gukora ubwe.


233 For a discussion of Luke 11:2-4 and the disciples' prayer, see Part 2, Lesson 8.

Related Topics: Basics for Christians

Report Inappropriate Ad